Tag: featured

  • U Bufaransa bwatanze ikirego kuri muramu wa Bagosora ukekwaho Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kamali ni muramu wa Colonel Bagosora wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, agakatirwa imyaka 35.

    Kamali umaze igihe mu Bufaransa wanahawe ubwenegihugu bwaho, guhera mu 2009 yakorwagaho iperereza n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Umushinjacyaha mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko Kamali akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho avuka, nk’uko AFP yabitangaje.

    Uyu mugabo uri mu myaka 70, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi wa Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Kamali atemera ibyaha ashinjwa, nubwo umunyamategeko we atigeze yifuza kuvugana n’itangazamakuru.

    Kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko mu Rwanda, Kamali yari yarakatiwe urwo gupfa ariko icyo gihano kiza guhindurwa kubera ko mu mategeko y’u Rwanda kitacyemewe.

    Ni umwe mu magana y’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda icyakora u Bufaransa bwanze kumutanga.

    Kamali ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

    source : https://ift.tt/3tVTiP9

  • Ubuzima bushaririye bw’abakobwa babyariye mu nkambi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 14 Nzeri 2021 nasuye inkambi y’impunzi z’abanye-Congo ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi yatangiye gutuzwamo impunzi mu 1997. Mu by’ukuri si ubwa mbere nari ngeze mu nkambi ngo nicarane n’ababaye mu buzima bw’ubuhunzi tuganire, gusa nibwo bwa mbere nabashije kuganira n’urubyiruko rw’abakobwa babyaye bakiri bato.

    Ibyo bivuze ko nari nsanzwe nzi ubuzima bushaririye abari mu buhungiro banyuramo, burimo inzara, ubukene, indwara z’ibyorezo n’ibindi gusa hari icyo nari ntaramenya neza.

    Muri iyo nkambi nahasanze abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 16 na 24 bahetse abana babo bwite.

    Hari umwe muri abo bana waganiriye na IGIHE, avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo akimenya ko atwite. Ababyeyi be, umuryango ndetse n’abo mu nkambi batangiye kumutoteza, kumwishisha n’ibindi.

    Yavuze ko n’ubwo amaze imyaka itandatu abyaye, rwari urugamba rutoroshye, kugira ngo abashe kwisanga mu bandi.

    Yagize ati “Nkimara kumenya ko ntwite numvaga ubuzima bwanjye burangiye. Nabonaga abandi bavuye kwiga nkumva ndihebye. Mu rugo nta jambo nari mfite. Mbere twaricaraga tukaganira n’ababyeyi nkabona ko ndi mu muryango mugari ariko nyuma yo gusama batangiye kumpeza. Ntangira kugenda numva ko ubuzima busa n’ubundangiriyeho.”

    Yakomeje agaragaza ko kubyara uri mu nkambi nta mugabo ufite benshi babifata nk’igitutsi bityo ko abana bari mu nkambi bagize ibyago byo guterwa inda babaho bahangayitse bitewe no guhozwa ku nkeke.

    Mugenzi we wabyaye afite imyaka 16 kuri ubu afite umwana w’uruhinja, yagaragaje ko ubuzima bw’umukobwa wabyariye iwabo aba mu nkambi bugoye cyane.

    Ati “Kwitwa umubyeyi bisaba gufata inshingano ariko twebwe nta bushobozi tuba dufite. Abenshi twari abanyeshuri twacikirije amashuri yacu kuko nkanjye nari ngeze mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Kwakira ko ntwite byarangoye cyane ariko nyuma y’amezi abiri uriyakira. Mu nzu iwanyu, abavukanyi, ababyeyi n’abaturanyi baba bakwita ikivume, bakanagufata nk’utagira ubwenge kuko wabyaye.”

    Basabye ababyeyi babo n’abaturanyi guhindura imyumvire yo kwirinda kubatesha agaciro kuko bishobora no kubatera kwiyambura ubuzima, ahubwo ko bakwiriye gufashwa kongera kwiyubaka.

    Nubwo bimeze bityo, imiryango itandukanye yita ku mibereho y’impunzi, nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Koreya wita ku butwererane KOICA, Ishami Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, yatangiye gufasha aba bana b’abakobwa babyaye imburagihe kugira ngo barusheho gutegura ejo hazaza habo n’abana babo.

    Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga itandukanye abakobwa n’impunzi babyaye imburagihe rya Centre Diocésain Des Jeunnes China Keitetsi, Soeur Odette Uwimana Mitengezo, yavuze ko ibikorwa byo kwigisha aba bana biri muri gahunda zo kubasana imitima no kububakamo abantu beza b’ejo hazaza.

    Yagize ati ” Tubigisha no kuva mu bwigunge no kuba barihebye kubera ko babyaye. Aha turabigisha tukabereka ko nabo ari abantu, tukabereka ko n’ejo hazaza nibihangana bakava muri ubwo bwigunge bazavamo abantu bazima bazakorera imiryango yabo n’abana babo.”

    Yakomeje avuga ko kuza kwiga imyuga byatumye ababyeyi babo badakomeza kubafata nk’abadafite agaciro kuko batangiye kugira inzozi z’ahazaza.

    Ati “Igituma imibanire yabo n’imiryango igenda iba myiza ni uko abona cya giceri. Ntabwo umwana agisabiriza kandi akagira igihe we agura umunyu akawuzanira ababyeyi. Ntabwo umubyeyi na we yakinubira umwana ufite icyo amuzanira.

    Uhagarariye KOICA mu Rwanda Chon Gyong Shik yasabye uru rubyiruko kudacika intege ndetse no guharanira kwigira kugira ngo ubuzima bwarwo bukomeze kurushaho kuba bwiza.

    Aba bakobwa babyariye iwabo bavuga ko ubuzima bw’inkambi ku mukobwa wabyariye iwabo butoroshye

    source : https://ift.tt/3AjAAmN

  • Intambwe ku yindi: Ukuboko kwa Rusesabagina muri politiki, igisirikare no gukusanya inkunga yo gufasha FLN – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari imbere y’ubutabera aho akurikiranyweho uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda, bikagwamo abaturage icyenda mu bihe bitandukanye.

    Ibimenyetso bitandukanye byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 67, yagize uruhare rufatika mu ishingwa ry’Impuzamashyaka MRCD, ifite inyeshyamba za FLN.

    Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero. Yasobanuye ko abazi neza uko amafaranga yakusanywaga, akanagezwa ku barwanyi ba FLN ari ababitsi ba MRCD.

    Ni igisubizo yatanze asa n’ushaka kugabanya uburemere bw’icyaha no guhunga inshingano yari afite n’uruhare yagize mu gutera inkunga iterabwoba binyuze muri MRCD/FLN.

    Inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ya Rusesabagina mu Bubiligi zigaragaza ko yari ku ruhembe rw’imikorere yayo ndetse yakurikiraniraga hafi ibikorwa byose kuva ku gushaka amaboko y’abaterankunga, kugena politiki igenderwaho no gutanga ibitekerezo ku bikeneye gukorwa ku rugamba.

    Inyandiko mvugo ye muri RIB, yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge, ishyaka ryari muri MRCD [yarimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’.]

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo zabo, bakoreshaga “abahinzi” bashaka kuvuga “abarwanyi”, “amasuka” yasimburaga “imbunda”, “amasasu” bayitaga “utubuyenge” mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu “murima” cyangwa ku isambu.

    Umugambi wo gukusanya inkunga ya MRCD/FLN witwikiriye inzira yo gucyura impunzi

    Mu gukusanya inkunga yo gufasha MRCD/FLN, Rusesabagina yatangaga umusanzu utomoye kuva ku gushaka ubushobozi no gukora ubukangurambaga bwo kongera abayoboke bafatanya mu mugambi mubisha wo kurwanya u Rwanda.

    Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

    Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD/FLN bandikiranye bajya inama ku cyakorwa ngo umugambi wabo utange umusaruro.

    Imwe muri izo nyandiko yerekana ko uwitwa Nsengiyumva Appolinaire yashyizwe mu bayobozi bakurikiraniraga hafi ubukangurambaga bwari bugamije gushyiraho amatsinda yo gushishikariza abantu cyane cyane impunzi z’Abanyarwanda kwinjira no gushyigikira uyu mugambi no kwigomwa bagatanga icyo bafite, bizezwa ko “ari zimwe mu nzira zizabafasha gutaha mu Rwanda.”

    Ku wa 28 Mutarama 2018, Nsengiyumva yandikiye uwitwa Emma kuri WhatsApp, amubwira ko hakenewe imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abantu bashyigikire urugamba rwa MRCD/FLN.

    Ati “Komera Emma, ni byo rwose hakenewe kongera ingufu mu kazi. Mukangurire inshuti n’abavandimwe bikore ku mufuka kuko amikoro ni kimwe mu bidindiza imirimo. Nimwigomwe mu gihe gito maze icyo mubonye cyoherezwe ku isambu. Imana ibidufashemo.”

    Nsengiyumva Appolinaire yari ku ruhembe rw’abayobozi bakoraga ubukangurambaga bugamije gushaka abayoboke ba MRCD/FLN no gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba

    Ijisho rya Rusesabagina ryagenzuriraga hafi imikorere ya MRCD/FLN

    Mu bihugu bitandukanye hatangiye gushakishwa abarwanashyaka benshi kugira ngo uwo mugambi ugerweho.

    Nko ku wa 27 Gashyantare 2018, Ntakirutimana Esdras utuye i Yaoundé muri Cameroun yandikiye Rusesabagina amubwira ko ubukangurambaga bugomba gushyirwamo imbaraga (“kuba intense”).

    Yagize ati “Mukomere Mzee, akazi karakomeje. Mobilisation igomba kuba intense. Nifuzaga ko mwavugana n’umuhungu uri Canada witwa Jovial, twahoze dukorana muri F ariyo avuye muri Canada. Tumaze kuvugana rwose kandi yavamo umurwanashyaka mwiza w’umukozi. Yemeye ko mwavugana kandi na nyirabukwe babana muri Canada muraziranye cyane kuko sebukwe w’uwo muhungu akomoka iwanyu i Gitwe, Murama.”

    Rusesabagina yamenyeshwaga buri kimwe cyose gikorwa muri MRCD/FLN kugeza no ku bayoboke bashya. Muri bimwe byagenderwagaho mu guhitamo inkoraramutima zabo, bagenderaga ku cyenewabo

    Aba barwanashyaka bari mu mashyaka ya CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM yaje kubyara MRCD, bose basabwe gusenyera umugozi umwe mu kwegeranya inkunga yo gufasha FLN.

    Mu nyandiko yo ku wa 27 Nyakanga 2018, Nsengiyumva Appolinnaire, yandikiye Rusesabagina amubwira kwibutsa abakuru b’amashyaka yo muri MRCD; ubwo ni we wayoboraga PDR, Gen Irategeka Wilson wa CNRD na Nsabimana Callixte Sankara wa RRM kubwira abantu bahagarariye ko ubu ibikorwa bya mobilization na fundraising turi kubikorera hamwe, ku bw’ibyo aho bari hose bagakorera hamwe.’’

    Yakomeje ati “Abo muri RRM bamenyekane bashyirwe mu buyobozi bw’ibanze kugira ngo message [ubutumwa] ibe imwe. Ibi birihutirwa cyane cyane hano twatangiye akazi. Abakuru mubidufashemo.”

    Abayobozi bakuru b’amashyaka yihuje akabyara MRCD, bahoraga bashishikarizwa kwigisha abanyamuryango bashya kugira ngo bagwize imbaraga

    Icyo gihe “Pas Besoin”, izina rya Rusesabagina kuri ya groupe ya WhatsApp yarasubije ati “Wiriwe, ubu ndi mu igaraje nindangiza ibyo ndimo nkoresha ndabashaka.”

    Nyuma yo gushyiraho inzego zitandukanye zigize MRCD-FLN, Komisiyo ishinzwe Ubukungu yahawe inshingano zo gukusanya inkunga hirya no hino ku Isi (Congo-Brazaville, Cameroun, u Buholandi, Malawi, Kenya n’ahandi).

    Tariki 5 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika ati “Komiseri ushinzwe Imari agomba kwigaragaza cyane (kuba active) muri ibi bihe turimo. Sinzi niba uwo mudamu aboneka igihe cyose ku buryo yabikora neza. Bitabaye ibyo, nasaba ko niba dufite umuntu twizeye i Brazzaville, Cameroun cyangwa uwo muzahurira mu Buholandi mube ari we mubishinga. Murakoze”.

    Rusesabagina yaramusubije ati “Wiriwe, ubonye akanya twavugana.”

    Nyuma y’iminsi itatu gusa, ku wa 8 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika amumenyesha ko “ya gahunda ya Gisubizo nabitunganyije.”

    Yakomeje ati “Byari bigoye ariko nabikoze, nizeye ko nta ngaruka zizabaho nyuma. Yakomeje gutsimbarara ku biribwa n’icumbi ry’abantu batandatu yohereje.”

    Rusesabagina yari azi neza buri kimwe cyose cyakorwaga muri MRCD/FLN. Mbere yo gukora inama yabanzaga kumenyeshwa

    Rusesabagina yahabwaga raporo ku gato n’akanini

    Paul Rusesabagina nka Perezida wa MRCD/FLN, yatangaga umurongo ngenderwaho, akanaha umugisha ibikorwa bya buri tsinda aho riherereye kuko buri raporo yamugezwagaho.

    Nka tariki 20 Kanama 2018, uwitwa Ngarambe Jean Baptiste yandikiye Rusesabagina amubaza ku bantu bashaka kwinjira mu ishyaka.

    Ati “Hari umuntu twavuganaga ngo hari abantu bashaka gufasha ariko batinjiye mu ishyaka. Kubera iyo mpamvu ngo ntabwo bashyiraho cellule y’ishyaka.”

    Rusesabagina yamusubije ati “Abashaka kuza mu ishyaka bagafasha barimo, bahawe ikaze kandi n’abashaka gufasha gusa, imfashanyo zabo turazakiriza amaboko yombi.”

    Rusesabagina yakoreshaga izina rya “Pas Besoin.’’ Inyandiko zitandukanye zerekana ko yahaga buri wese ikaze ngo bafatanye umugambi wo guhungabanya u Rwanda

    Urugero rubihamya ruri muri raporo y’urugendo Eric Munyemana wari Umubitsi Mukuru wa MRCD/FLN, yamugejejeho akubutse mu rugendo yakoreye muri Afurika n’inkunga yahaboneye.

    Tariki 10 Nzeri 2018 yandikiye Rusesabagina ati “Raporo y’urugendo muri Malawi. Tariki 29 Kanama ni bwo nagiyeyo, ngenda nsura abavandimwe twari twaravuganye kuri telefoni bakishimira intambwe MRCD irimo itera.’’

    “Nabasabye gushyigikira ibikorwa bya MRCD, mbasobanurira ingorane z’amikoro zihari, bagenda begeranya inkunga yaje kugera ku 5.740.000 Koca (ni nka 8000$). Nasanze kandi bari barateranyije 6000$ mbere y’uko ngerayo. Bari barabashije gukora ubukangurambaga mu muntu w’i Nairobi na we watanze 2000$. Umusaruro w’abo bavandimwe bose ni 22.300$ n’amayero 1000.’’

    Yongeyeho ko yakoresheje itike y’amayero 937 n’amafaranga yo kwifashisha yise “ka argent de poche” k’amayero 150. Aya arimo ay’ingendo, telefoni na internet no gufata akantu rimwe na rimwe.

    Nyuma y’urugendo yakoreye muri Malawi, Munyemana yatanze raporo yose yerekana uko amafaranga yakusanyijwe angana n’ayakoreshejwe

    Munyemana kandi yongeye gutanga raporo kuri Rusesabagina agaruka ku byavuye mu nama yabereye i Paris, ibitekerezo byahatangiwe n’ingano y’umusanzu wahatangiwe ku wa 15 Nzeri 2021.

    Muri iyo nyandiko yanditswe nyuma y’umunsi umwe, ku wa 16 Nzeri 2018, Munyemana yagize ati “Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri, Biruka, Eric na Jean Louis ni bo babashije kuboneka bajya i Paris. Habonetse abantu bake cyane (9). Ababonetse bateranyije amikoro angana n’amayero 840. Nta sale yari yakodeshejwe ahubwo twahuriye muri parc public. Habayeho kuganira twumvikana ko nyuma icyo gikorwa kizongera kubaho mu kwezi kumwe, ariko twiha inshingano ko buri muntu atazaza wenyine ko ahubwo buri wese azaza azanye n’undi muntu.”

    Usibye raporo y’ibyakozwe Rusesabagina yahabwaga, yanagishwaga inama mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose, agatanga umurongo ukwiye.

    Ibi ni nako byagenze ku witwa Matabaro Patrick wo muri Cameroun; mbere yo gushishikariza impunzi zihatuye gutera inkunga MRCD/FLN, yabanje kumugisha inama.

    Nyuma yo kwemererwa kujya kuganira n’impunzi, yarabikoze, ndetse akubutseyo, atanga raporo y’urugendo avuyemo.

    Tariki 7 Mata 2019, Matabaro yandikiye Rusesabagina ati “Ubu mvuye mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’impunzi z’Abanyarwanda hano i Yaoundé. Ni inama nari nasabye Perezida w’umuryango ubwo duheruka guhura n’itsinda rya MRCD tariki 28 Werurwe 2019, kugira ngo dutange ubutumwa bw’urugamba rwa MRCD/FLN kuri bose icyarimwe.’’

    Matabaro kuri uwo munsi yabwiye Rusesabagina ko nyuma yo kubasobanurira urwo rugamba biyemeje ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukusanya inkunga binyuze mu mazone kugera no ku nzu ndetse avuga ko bazatanga igihe ntarengwa cyo guhigura ubwo bwitange.

    Ati “Nyuma yo gukusanya ikizaba cyavuye muri ubwo bwitange [promesses] bazaba batanze, tukazabaza abayobozi bakuru ba MRCD uko uwo musanzu uvuye i Yaoundé wabageraho. NB: Byagaragaye ko abantu bishimiye ko tuvuye mu bwoba tukaba twerekanye ko twiyemeje kwinjira mu rugamba ku mugaragaro. Murakoze.”

    Mu gukusanya amafaranga hakoreshwaga imbaraga n’igisa n’igitsure kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa bya MRCD/FLN

    Kugenda biguru ntege mu kugaba ibitero byatumaga inkunga iba iyanga

    Mu bukangurambaga bwakorwaga, abarwanashyaka babwirwaga ko hakenewe inkunga yo gushyigikira abarwanyi ba FLN bagombaga kugaba ibitero.

    Ibi byatumaga rero iyo hashiraga iminsi myinshi nta gitero kigabwe, umusanzu ugabanuka. Icyo gihe byasabaga ko abayobozi baganira ku buryo bushya bwo gukangura abanyamuryango ba MRCD.

    Izo nyandiko zerekana ko muri ubwo uburyo harimo no gusaba abahinzi (imvugo yakoreshwaga mu kuvuga ‘abarwanyi’), guhinga (byavugaga ‘kugaba ibitero’).

    Uwamahoro Emilien ku wa 24 Ukwakira 2018 yanditse ati “Mukomere, birakwiye ko twabikora ariko ubu bamwe batangiye kudufata nk’ababeshyi kubera nta gikorwa giherutse, abandi bakongeraho ko ntaho dutaniye n’abasanzwe natwe twatangiye kugaragaraho gucikamo ibice. Tuzagerageza ariko ntibyoroshye.”

    Frank yarasubije ati “Niko biri, wagira ngo bazajya bafasha ibikorwa gusa ntibiduca intege nukugumya dukora mobilization.”

    Ibiganiro byinshi byafatiwe muri telefoni ya Rusesabagina, ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwajyaga gusaka urugo rwe

    Eric yahise asubiza ati “Mwiriwe neza, kuwa Gatandatu tariki 3/11 dutegure igikorwa cyo kwiteza imbere se? Hari ubukangurambaga hanze aha bwo kudusenya ko twabeshyaga, ko nta bikorwa tugira. Nkaba nibaza niba hari abantu tuzabona. 1) Dutegure igikorwa abazaza bose? 2) Tube turetse dutegereze abana babanze bakomeze ihinga? Mumfashe guhitamo icyo twakora.”

    Emilien Uwamahoro tariki 25 Ukwakira 2018 yaranditse ati “Mukomere, njye ndumva options ya kabiri ariyo twafata kuko no mu gikorwa cyo kwiteza imbere hazamo abantu baje kuneka ko twabonye abantu. Ibaze tubabuze n’iyo campagne yo kudukoba irimo kudukorerwa byaba bibi kurushaho. Bahinge natwe tube twitegura kuzagenda tubagara, twicira n’ibisamho Ariko bitabujije ko abantu basanzwe batwizeye kandi batwiyumvamo kubegera tugafata icyo baba baduhaye.”

    Bimwe mu biganiro byakorwaga habayeho kuzimiza ku buryo utamenya neza icyo bashakaga kuvuga mu gihe utasesenguye neza cyangwa uhuze ayo magambo n’urugamba

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku rubanza we n’abandi 20 baregwamo.

    Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    source : https://ift.tt/3tSqN4P

  • ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea
    ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea

    Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo.

    Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’uwo muryango yateraniye i Accra muri Ghana, ku wa Gatatu tariki 15 Nzeli 2021.

    Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi bugendeye ku Itegeko Nshinga.

    Uretse ibyo bihano, uwo muryango wategetse abo basirikare gutegura amatora bitarenze amezi atandatu.

    ECOWAS yasabye ko Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yawufasha gushyira mu bikorwa ibi bihano cyane cyane ibijyanye no kubuza abo basirikare gukorera ingendo mu bindi bihugu, no gufatira imitungo yabo.

    Mu bindi ECOWAS yasabye abo basirikare harimo kurekura Alpha Condé nta mananiza.

    Mu Ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri ni bwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo za Guinée Conakry bayobowe na Col Mamady Doumbouya, bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé bamushinja ruswa.


    source : https://ift.tt/3lBUjIe

  • Kwita izina: U Rwanda rwatangiye serivisi yo gutembereza abakora mu bukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali
    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali

    Icyo gikorwa cyo gutembereza abakora mu bukererugendo (Familization Trip) kiba buri mwaka, kikaza kibanziriza Umuhango wo ‘Kwita Izina’, aho bajya kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse muri uwo mwaka.

    Ni umuhango umaze gukorwa inshuro 17, ukaba ufatwa nk’urubuga rwo gutangariza isi ibijyanye n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), RDB yashoboye kwakira abakora mu bukerarugendo n’abakora mu itangazamakuru hirya no hino ku isi, barasura ahantu nyaburanga h’ingenzi u Rwanda rufite, bakerekwa ibyo u Rwanda rufite mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’aho rugeze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki 15- 25 Nzeri 2021.

    Abari muri icyo gikorwa cyo gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’ ni itsinda ry’abantu 30, barimo abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga n’abakora mu by’ubukerarugendo baturutse muri Amerika, u Bufaransa, u Budage, Ukraine, Afurika y’Epfo, Tanzania na Kenya.

    Abo bashyitsi batemberejwe Umujyi wa Kigali, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Bazasura n’ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite harimo Pariki y’igihugu y’Akagera, Pariki y’igihugu y’ibirunga, Ingoro y’Umwami i Nyanza, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, umuhanda uzenguruka ku Kiyaga cya Kivu (Kivu belt), ukanyura mu Karere ka Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu.

    Kageruka Ariella, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yagize ati “Intego y’uru rugendo ni ukugira ngo abo bantu bakora mu bukerarugendo mpuzamahanga bamenye u Rwanda, bamenye ibyo rufite mu rwego rw’ubukerarugendo n’aho rugeze mu kubungabunga ibidukikije. Iyo umuntu aje akamenya u Rwanda, akavugana n’Abanyarwanda, abasha kumenya uko arwamamaza nk’ahantu habereye ubukerarugendo”.

    Ati “Abo kandi dufatanya gukora ‘packages’, ni ukuvuga gahunda umukerarugendo agura mu gihe ategura urugendo, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye n’ibiciro byabyo, kugira ngo abashe guhitamo kuza mu Rwanda”.

    Kageruka yavuze ko abo batumiwe ubu barimo basura ibyiza by’u Rwanda bitandukanye, ari abantu basanzwe bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi bumva batanga umusanzu wabo mu rugendo u Rwanda rurimo rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

    Muri abo harimo uwitwa Tim van der Wel, Umuyobozi mukuru wa ‘Avila Reizen’, iyo akaba ari ‘Agence’ y’ubukerarugendo yo mu Buholandi.

    Tim van der Wel, yavuze ko yishimiye cyane kuba ari mu Rwanda, akaba yiteguye kumva no kwiga ibyo u Rwanda rukora mu rwego rw’ubukerarugendo, kuko ubundi ngo ibyo yarumenyagaho ni ibyo yasomaga kuri Internet gusa.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe kuri njye, kuza kureba ibibera mu Rwanda kugira ngo nshobore kubyereka no kubisobanurira abakiriya bifuza gusura u Rwanda”.

    Ubu ni inshuro ya kabari umuhango wo ‘Kwita Izina’ ugiye kubaho mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, uwo muhango ukazaba ku itariki 24 Nzeri 2021, ukaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘a virtual Kwita Izina ceremony’, nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.

    Uwo ngo uzaba n’umwanya wo kugaragaza ibyo u Rwanda rurimo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, nyuma y’uko bwari bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    source : https://ift.tt/3kk8emQ

  • Ibyagoye Richard Gasana mu gihe amaze ari Meya wa Gatsibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana

    Abitangaje mu gihe uyu mwaka biteganyijwe ko haba amatora mu nzego z’ibanze bamwe mu bayobozi b’uturere basoje manda ebyiri bagasimburwa n’abandi bashya.

    Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo guhera mu mwaka wa 2011 avuga ko nta muyobozi usoza manda mu gihugu cye kuko ashobora kuba atari umuyobozi w’Akarere ariko agakora ikindi cyateza igihugu imbere.

    Ati “Ntabwo umuyobozi ubundi ajya arangiza manda, manda mu gihugu cyawe ntabwo ibaho. Nshobora kuba ntari umuyobozi w’akarere nkajya gukora ikindi kandi na cyo giteza imbere igihugu nanjye kikanteza imbere, nta manda rero dufite, manda irangiye ni iyo twatorewe n’abaturage muri aka karere ariko mu gihugu turacyarimo, turacyakorera igihugu, tuzakomeza no kugikorera.”

    Mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko yahuye n’akazi katoroshye ko kurandura ubukene mu baturage no kubahindurira imyumvire.

    Yagize ati “Hari ubukene bujyanye n’ibyo batunze ndetse n’ibyo bazi. Abaturage badafite ubumenyi buhagije kugira ngo tubane na bo, bajyane abana babo mu ishuri, bishyure mituweli rimwe na rimwe bakumva ko ari inkeke bashyirwaho, undi ukamuha inka mu gitondo akaba yayigurishije, ukamuha ihene akayizindurira ku cyokezo, ukamwongera indi, twagiye duhura n’izo mbogamizi.”

    Avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’ubukene ariko bigishijwe bikomeye ndetse banishakamo ibisubizo.

    Avuga ko nk’abayobozi bahoranaga inyota yo gukora ariko nanone bakagorwa n’ubushobozi buke ku buryo batabashaga gukemura ibyifuzo by’abaturage byose.

    Ati “Ubushobozi bwagiye buba bukeya rwose, ingengo y’imari ugasanga abaturage ibyo bifuza biri muri miliyari 60, twajya gutora ingengo y’imari tugatora miliyari 20, akaba makeya ugasanga rimwe na rimwe imbaraga umuntu afite ntabwo arimo azikoresha neza ariko tukamenya ko ari bwo bushobozi bw’igihugu.”

    Meya Richard Gasana avuga ko ariko bakoze ibishoboka byose, ubu akaba yishimira ko imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka ku buryo abazamusimbura batazagorwa cyane.

    Ikindi ngo ni uko ubushobozi bw’Igihugu na bwo bugenda buzamuka bityo manda y’abazamusimbura ngo bakaba bazagiriramo ibihe byiza mu byo bazakora bigamije guteza imbere abaturage.


    source : https://ift.tt/3Eq1BaM

  • Gatsibo: Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza
    Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza

    Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, iteganya ko mu mwaka wa 2024, abaturage bose bazaba babona amazi meza hafi yabo ndetse banafite urumuri rwaba urukomoka ku mirasire y’izuba cyangwa umuriro w’amashanyarazi.

    Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage barenga 74% babasha kubona amazi meza kandi hafi yabo.

    Mu mihigo ya 2021-2022 biteganyijwe ko imishinga yo kongera amazi ku miyoboro ya Rwandabarasa, Minago, Byimana-Rubona, izakorwa ku kigero cya 100% bityo umubare w’abagerwaho n’amazi meza ukiyongera hafi ku kigero cya 90%.

    Avuga ko agereranyije imishinga y’amazi yatangiye gukorwa, irimo gutangirwa amasoko n’iyamaze gukorerwa inyigo, bitanga ikizere ko mu mwaka wa 2024, bishoboka ko abaturage bazaba babona amazi meza muri metero zitarenze 400.

    Ati “Imishinga y’amazi yatangiye, iyo dutangira amasoko n’iyo tumaze gukorera inyigo, tubona mu mwaka wa 2024 intego dushobora kuba twayigezeho, aho nibura umuturage muri metero 400 ashobora kubona amazi cyangwa se tukaburaho gatoya, ubwo ndanga kwiha urukiramende rurerure.”

    Gasana Richard avuga ko mu myaka itatu ishize bateye intambwe ishimishije mu kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, aho ku mazi bongereyeho 20% no hejuru ya 30% ku mashanyarazi.

    Avuga ko ku mashanyarazi intambwe iteye imbere nk’uko babyifuzaga kuko ubu bakiri kuri 53%, ariko na none hari imishinga barimo gukorana na REG kugira ngo abaturage benshi bagerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

    Yizeza ko bizagera muri 2024, amashanyarazi yoroheje (Two Phase) atakiri mu baturage yarasimbujwe akomeye (Three Phase) ku buryo bizafasha mu kunoza ubucuruzi bushingiye ku muriro w’amashanyarazi.

    Agira ati “Ikindi ni uko ahantu hose batanga serivisi, batanga akazi, batanga umusaruro hose hazaba hafite amashanyarazi, ubu ni zo ntego dufite. Udusantere tw’ubucuruzi, amasoko, inyubako z’ubuyobozi, amahoteri, aho hose hazaba hafite amashanyarazi ku buryo ubucuruzi budashobora kuba bwakomwa mu nkokora”.

    Avuga ko imishinga bafite ku rwego rw’akarere niyiyongeraho iyo ku rwego rw’igihugu, bishoboka ko intego igihugu cyihaye yo kuba 2024 abaturage bose bagerwaho n’amazi meza, ndetse n’urumuri izagerwaho.


    source : https://ift.tt/2Z6iCGV

  • Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi b
    Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze

    Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Karere ka Nyaruguru, gutera imbuto y’ibigori, ku itariki 16 Nzeri 2021, mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Yagize ati “Mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, hamwe n’utwegereye ibirunga, bagombye kuba barimo batera bihutisha kurangiza ubungubu”.

    Yasabye kandi abatuye mu duce tuzagira imvura nkeya, ni ukuvuga mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Amayaga, kuzafata amazi y’imvura kugira ngo bazayuhize.

    Yagize ati “Iteganyagihe rigaragaza ko uduce twiganjemo utw’Iburasirazuba n’Amayaga, nk’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, tuzagira ikibazo cy’imvura nkeya cyane kuruta isanzwe kandi ikazacika vuba. Turashishikariza abahinzi baho gufata amazi y’imvura bakazayifashisha, ariko n’imvura aho ibonekeye kudatakaza igihe bagahita batera.”

    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa
    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa

    Yaboneyeho no kwibutsa abantu bose gucukura imirwanyasuri, cyane cyane abatuye mu duce tuzabonekamo imvura ihagije, kugira ngo itazabangiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, yaboneyeho kwibutsa abatuye muri ako karere kutibagirwa kwifashisha inyongeramusaruro kugira ngo bazabashe kweza.

    Kuri izo nyongeramusaruro hiyongeraho n’ishwagara abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe bemerewe kuzajya bagura kuri nkunganire.

    Igishanga cy’Urwonjya cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga, kiri hagati y’Imirenge ya Nyagisozi na Cyahinda. Gifite ubuso bwa hegitari 108, kandi gihingwamo n’abaturage 1,742 bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe Urwonjya.

    Ubu bateye ibigori, ariko ubundi icyo gishanga gisanzwe gihingwamo n’ibirayi nyuma y’uko cyatunganyijwe.

    source : https://ift.tt/3EjFP8y

  • Bangui: Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi yasuye abapolisi b’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana.

    Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi.

    Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu, yashimiye kandi ubuyobozi bwa JTFB bubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi bikabafasha gusohoza neza inshingano barimo.

    Yagize ati “Twishimiye kuba mwafashe umwanya wanyu mukaza kudusura mukadusangiza ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Ubufatanye n’inama zanyu ni ingenzi kuri twe kuko biri mu bidufasha gusohoza neza ubutumwa twajemo hano.”

    Abapolisi b’u Rwanda basuwe ni 140, bagizwe n’abagabo 110 n’abagore 30. Bageze muri Central Africa ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka.

    Usibye gucunga umutekano w’abaturage, aba bapolisi b’u Rwanda bakora n’ibindi bikorwa binyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3hEoMnY

  • KOICA yasoje amahugurwa ku gutegura ubutumwa mu majwi n’amashusho – #rwanda #RwOT

    Yatangiwe muri Camp Kigali kuva ku wa 6 kugeza ku wa 16 Nzeri 2021, hifashishwa ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

    Itangazo KOICA yageneye abanyamakuru, ryasobanuye ko yahuguriwemo 13 baturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Rwanda Polytechnic, amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no mu zindi nzego zikenera ubutumwa buri mu majwi n’amashusho.

    Intego zayo zari ukugaragaza no gusobanura imiterere y’itambutsabutumwa ryifashisha imiyoboro inyuranye mu Rwanda, gufasha mu ishyirwaho n’ikurikirana ry’ingamba zatuma rirushaho kugaragara ndetse no kongera amahirwe y’imikoranire hagati y’inzobere zo mu Rwanda n’izo muri Koreya.

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yavuze ko abayitabiriye azabagirira akamaro mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho kunoza ibyo bakora.

    Ati “Ndizera ko abayitabiriye bazakomeza gukurikirana ibijyanye nayo mu kazi kabo ka buri munsi, bashyira mu ngiro ibyo bayigiyemo.”

    Kuva KOICA yageza ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, yagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abarenga 740 bari mu nzego zitandukanye, ndetse itanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda ishyigikira imishinga y’iterambere mu Buhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga.

    Abahuguwe biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe

    source : https://ift.tt/3CzlGdd