Tag: featured

  • Gatsibo: Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza
    Muri 2024 nta muturage uzarenga metero 400 ajya gushaka amazi meza

    Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, iteganya ko mu mwaka wa 2024, abaturage bose bazaba babona amazi meza hafi yabo ndetse banafite urumuri rwaba urukomoka ku mirasire y’izuba cyangwa umuriro w’amashanyarazi.

    Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo abaturage barenga 74% babasha kubona amazi meza kandi hafi yabo.

    Mu mihigo ya 2021-2022 biteganyijwe ko imishinga yo kongera amazi ku miyoboro ya Rwandabarasa, Minago, Byimana-Rubona, izakorwa ku kigero cya 100% bityo umubare w’abagerwaho n’amazi meza ukiyongera hafi ku kigero cya 90%.

    Avuga ko agereranyije imishinga y’amazi yatangiye gukorwa, irimo gutangirwa amasoko n’iyamaze gukorerwa inyigo, bitanga ikizere ko mu mwaka wa 2024, bishoboka ko abaturage bazaba babona amazi meza muri metero zitarenze 400.

    Ati “Imishinga y’amazi yatangiye, iyo dutangira amasoko n’iyo tumaze gukorera inyigo, tubona mu mwaka wa 2024 intego dushobora kuba twayigezeho, aho nibura umuturage muri metero 400 ashobora kubona amazi cyangwa se tukaburaho gatoya, ubwo ndanga kwiha urukiramende rurerure.”

    Gasana Richard avuga ko mu myaka itatu ishize bateye intambwe ishimishije mu kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, aho ku mazi bongereyeho 20% no hejuru ya 30% ku mashanyarazi.

    Avuga ko ku mashanyarazi intambwe iteye imbere nk’uko babyifuzaga kuko ubu bakiri kuri 53%, ariko na none hari imishinga barimo gukorana na REG kugira ngo abaturage benshi bagerweho n’umuriro w’amashanyarazi.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

    Yizeza ko bizagera muri 2024, amashanyarazi yoroheje (Two Phase) atakiri mu baturage yarasimbujwe akomeye (Three Phase) ku buryo bizafasha mu kunoza ubucuruzi bushingiye ku muriro w’amashanyarazi.

    Agira ati “Ikindi ni uko ahantu hose batanga serivisi, batanga akazi, batanga umusaruro hose hazaba hafite amashanyarazi, ubu ni zo ntego dufite. Udusantere tw’ubucuruzi, amasoko, inyubako z’ubuyobozi, amahoteri, aho hose hazaba hafite amashanyarazi ku buryo ubucuruzi budashobora kuba bwakomwa mu nkokora”.

    Avuga ko imishinga bafite ku rwego rw’akarere niyiyongeraho iyo ku rwego rw’igihugu, bishoboka ko intego igihugu cyihaye yo kuba 2024 abaturage bose bagerwaho n’amazi meza, ndetse n’urumuri izagerwaho.


    source : https://ift.tt/2Z6iCGV

  • Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi b
    Abahinzi b’aho imvura igwa bihagije barasabwa gutera imbuto bidatinze

    Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Karere ka Nyaruguru, gutera imbuto y’ibigori, ku itariki 16 Nzeri 2021, mu rwego rwo gutangiza igihembwe cy’ihinga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Yagize ati “Mu duce twegereye ishyamba rya Nyungwe, hamwe n’utwegereye ibirunga, bagombye kuba barimo batera bihutisha kurangiza ubungubu”.

    Yasabye kandi abatuye mu duce tuzagira imvura nkeya, ni ukuvuga mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Amayaga, kuzafata amazi y’imvura kugira ngo bazayuhize.

    Yagize ati “Iteganyagihe rigaragaza ko uduce twiganjemo utw’Iburasirazuba n’Amayaga, nk’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza, tuzagira ikibazo cy’imvura nkeya cyane kuruta isanzwe kandi ikazacika vuba. Turashishikariza abahinzi baho gufata amazi y’imvura bakazayifashisha, ariko n’imvura aho ibonekeye kudatakaza igihe bagahita batera.”

    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa
    Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa

    Yaboneyeho no kwibutsa abantu bose gucukura imirwanyasuri, cyane cyane abatuye mu duce tuzabonekamo imvura ihagije, kugira ngo itazabangiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, yaboneyeho kwibutsa abatuye muri ako karere kutibagirwa kwifashisha inyongeramusaruro kugira ngo bazabashe kweza.

    Kuri izo nyongeramusaruro hiyongeraho n’ishwagara abatuye mu Karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe bemerewe kuzajya bagura kuri nkunganire.

    Igishanga cy’Urwonjya cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga, kiri hagati y’Imirenge ya Nyagisozi na Cyahinda. Gifite ubuso bwa hegitari 108, kandi gihingwamo n’abaturage 1,742 bibumbiye muri Koperative Abishyizehamwe Urwonjya.

    Ubu bateye ibigori, ariko ubundi icyo gishanga gisanzwe gihingwamo n’ibirayi nyuma y’uko cyatunganyijwe.

    source : https://ift.tt/3EjFP8y

  • Bangui: Umuyobozi w’ihuriro ry’Ingabo na Polisi yasuye abapolisi b’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda baba i Bangui, (CSP) Claude Bizimana.

    Brig. Gen Ely M’Bareck Elkair yishimiye isuku yabonye mu kigo n’uko abapolisi babayeho, anishimira ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bya buri munsi.

    Mu ijambo yagejeje ku bamwakiriye, yashimye ikinyabupfura n’umusanzu w’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu gihugu, yashimiye kandi ubuyobozi bwa JTFB bubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi bikabafasha gusohoza neza inshingano barimo.

    Yagize ati “Twishimiye kuba mwafashe umwanya wanyu mukaza kudusura mukadusangiza ubunararibonye n’ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Ubufatanye n’inama zanyu ni ingenzi kuri twe kuko biri mu bidufasha gusohoza neza ubutumwa twajemo hano.”

    Abapolisi b’u Rwanda basuwe ni 140, bagizwe n’abagabo 110 n’abagore 30. Bageze muri Central Africa ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka.

    Usibye gucunga umutekano w’abaturage, aba bapolisi b’u Rwanda bakora n’ibindi bikorwa binyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3hEoMnY

  • KOICA yasoje amahugurwa ku gutegura ubutumwa mu majwi n’amashusho – #rwanda #RwOT

    Yatangiwe muri Camp Kigali kuva ku wa 6 kugeza ku wa 16 Nzeri 2021, hifashishwa ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwira rya COVID-19.

    Itangazo KOICA yageneye abanyamakuru, ryasobanuye ko yahuguriwemo 13 baturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Rwanda Polytechnic, amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no mu zindi nzego zikenera ubutumwa buri mu majwi n’amashusho.

    Intego zayo zari ukugaragaza no gusobanura imiterere y’itambutsabutumwa ryifashisha imiyoboro inyuranye mu Rwanda, gufasha mu ishyirwaho n’ikurikirana ry’ingamba zatuma rirushaho kugaragara ndetse no kongera amahirwe y’imikoranire hagati y’inzobere zo mu Rwanda n’izo muri Koreya.

    Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Chon Gyong Shik, yavuze ko abayitabiriye azabagirira akamaro mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho kunoza ibyo bakora.

    Ati “Ndizera ko abayitabiriye bazakomeza gukurikirana ibijyanye nayo mu kazi kabo ka buri munsi, bashyira mu ngiro ibyo bayigiyemo.”

    Kuva KOICA yageza ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2011, yagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abarenga 740 bari mu nzego zitandukanye, ndetse itanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda ishyigikira imishinga y’iterambere mu Buhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga.

    Abahuguwe biyemeje kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe

    source : https://ift.tt/3CzlGdd

  • Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu itangazo RAB yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021. Yavuze ko mu bizamini byafashwe ku ngurube z’umworozi utuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, byagaragaje ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ihari.

    Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virus izwi nka African Swine Fever Virus, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’ingurube zo mu gasozi. Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere Celcius mirongo ine, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

    RAB yatangaje ko mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Rwanda, aborozi b’ingurube, Inzego z’Ibanze n’Abaturarwanda muri rusange bamenyeshwa ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo, kandi nta muti nta n’urukingo igira.

    Rikomeza rigira riti “Aborozi bose basabwe guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi, ingurube zikaguma mu biraro, umworozi wese ushaka kujyana cyangwa kugurisha ingurube ye azajya abihererwa icyangombwa n’umuganga w’amatungo ku murenge cyemeza ko itungo rye nta burwayi rifite kandi yubahirize amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Muryamo y’ingurube.”

    RAB yavuze ko bibujijwe kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo aribwo bwose.

    Aborozi basabwe gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube, babuzwa kugaburira ingurube umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni .

    Itangazo rikomeza rigira riti “Aborozi barasabwa kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru ku ngurube boroye, barashishikarizwa gushyira ingurube zabo mu bwishingizi Leta yashyizemo Nkunganire.”

    RAB yamenyesheje kandi aborozi b’ingurube n’Abaturarwanda muri rusange ko iyi ndwara ya Muryamo y’ingurube ifata ingurube gusa, idafata abantu.

    Itegeko nº 54/2008 ryo kuwa. 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, riteganya ibihano ku muntu wese unyuranyije n’ibikubiye muri iri tegeko, birimo igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000) na miliyoni eshanu (5,000,000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Aborozi basabwe gutanga amakuru mu gihe ingurube zabo zigaragaje ibimenyetso bya muryamo

    source : https://ift.tt/3hGzmuK

  • Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu u Rwanda rushyira imbere urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘Stern Stewart Institute Summit’. Iyi nama itangirwamo ibitekerezo n’abantu bafite inararibonye ku bintu bitandukanye birimo ubukungu, politike n’ikoranabuhanga ariko ikanatumirwamo abayobozi ku nzego zitandukanye.

    Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yibanze ku miyoborere yo muri Afurika izana impinduka.

    Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere ikwiye kumvikana nk’isano iri hagati y’abayobozi n’abo bayobora, kuruta uko yakumvikana nk’imiterere cyangwa kamere y’umuyobozi.

    Ati “Mbere na mbere imiyoborere igomba kumvikana mu murongo w’isano iri hagati y’abayobozi n’abaturage, ntabwo ari imiterere na kamere y’uwo muntu w’umuyobozi.”

    Yakomeje avuga ko hari ibintu bibiri by’ingenzi mu miyoborere birimo n’icyizere abantu bagirira abayobozi babo ko bakora bagamije inyungu z’igihugu ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo abayobozi bumve ko bakwiye gufata inshingano zo kugera ku byo abaturage biteze kandi bakwiye.

    Perezida Kagame yavuze ko akenshi abantu bakunze kugira uko bafata ubuyobozi runaka bashingiye k’uko bwagiyeho cyangwa uko bwavuyeho kandi hagati aho haba harakozwe ibintu byinshi byagakwiye kuba aribyo byibandwaho.

    Ati “Akenshi ubudakemwa bw’abayobozi bugenwa n’uburyo bageze mu nshingano cyangwa uburyo bava ku buyobozi, ibiba hagati aho ntibikunze guhabwa agaciro kandi umusaruro mwiza cyangwa mubi abayobozi batanga ushingira k’uko abaturage bawubona. Akenshi uzasanga hari ikinyuranyo hagati y’uko abari imbere n’abari hanze babona umusaruro w’abayobozi batandukanye.”

    Yavuze ko imiyoborere ikwiye ari ishyira imbere abaturage kuko iramba kandi ikagera kuri byinshi. Ati “Umuyobozi n’imiyoborere itanga mu buryo buhoraho umusaruro ufatika mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, izaramba kandi igere kuri byinshi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Afurika bishyira imbere abaturage babyo kuko ubuyobozi butagirwamo uruhare n’abayoboye gusa.

    Ati “Icya kabiri ni akamaro ko guhindura imyumvire, abayobozi ntibashobora kuyobora ibihugu bonyine, bashobora gushyiraho gusa umurongo n’icyerekezo binyuze no kwinjizamo uruhare rw’abaturage.”

    Iyi niyo mpamvu muri Afurika tumara umwanya munini twungurana ibitekerezo n’abaturage bacu, no mu Rwanda niko bimeze ndetse by’umwihariko tugashora mu rubyiruko rwacu. Intego ni ukurushaho kurufasha kwigira, kwigirira icyizere no kurangwa no kuzana ibintu bishya kurenza ibisekuru byahise. Bitari ibyo nta bundi buryo bwo kubungabunga ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 27 ishize.”

    Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko urubyiruko arirwo rukwiye kubakirwaho ahazaza h’Igihugu n’Isi muri rusange.

    Muri Nzeri 2020, yitabirga inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo Generation Unlimited na Giga Connect, Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gutezwa imbere kuko arirwo rugize umubare munini w’abatuye Isi.

    Imibare igaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyira imbere urubyiruko muri gahunda zitandukanye kuko ariyo miyoborere itanga icyizere ku hazaza h’Igihugu

    Iyi nama yayobowe n’Umunyamakuru wa CNN, John Defterios

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye

    source : https://ift.tt/3ClkeuF

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 2,998 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 9 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,193. Abitabye Imana ni umugore umwe n’abagabo umunani.

    MINISANTE iratangaza kandi ko abahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ari 97,597 naho abahawe doze ya mbere bakaba 2,998.

    source : https://ift.tt/39gTMG9

  • Kamonyi: Abantu 12 bafashwe bakekwaho kwambura abaturage no kubakubita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye mu midugudu ya Bigobe, Gatwa na Gahungeri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturage bo muri iyo midugudu bari bamaze igihe bataka ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakubita.

    Ayo makuru bayahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise abahebyi bajya gucukura amabuye y’agaciro biba mu birombe mu Murenge wa Rukoma.

    SP Kanamugire yagize ati “Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse ayo makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza kuyacukura mu birombe byabo rwihishwa. Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura, cyane cyane abagore ndetse bakanabakubita”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko abo bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe barimo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura, abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganywe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

    Uwo muyobozi yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

    Ati “Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi tunabasaba gukomereza aho. Bariya bantu barashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha hakorwe iperereza ku byo abaturage babarega”.

    Yakomeje anibutsa abantu kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, anagaragaza ko ababagurira ayo mabuye na bo ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazafatwa babihanirwe.

    Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3AjIUmC

  • Volleyball: Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w’impuzamashyiramwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yatangaje ko umukino w’u Rwanda na Senegal usubitswe kubera impamvu ziswe iza tekinike.

    Ni umukino wahagaritswe nyuma y’aho amakipe yari amaze kwishyushya yitegura gutangira umukino, aho bivugwa ko ari ibibazo by’ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi.

    source : https://ift.tt/3Ep0Ezn

  • Kigali: Undi muntu yagerageje kwiyahura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushiki we ngo yagerageje kumuhagarika aranga, maze ahita atega moto ngo agende amutangire ariko ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo arimo, ahubwo yagiye mu yindi.

    Bivugwa ko yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri, maze agwa hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru acira n’amaraso ariko ntiyapfa ndetse ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

    Ntihahise hamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu musore yiyahura.

    source : https://ift.tt/3EnymoW