Tag: featured

  • Umugore w’imyaka 42 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha akekwaho yaba yaragikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore ngo yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Uwo mwana ngo yabwiye nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva, nibwo umwana yabibwiye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe, uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha ngo yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bikagaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko , ari yo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbili za mu gitondo.

    source : https://ift.tt/3Erxhwy

  • Abana bafite ibibazo mu butabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3hKXIDw

  • Gakenke: Amazi Mujawashema yagejeje ku baturage atumye abangavu babyaye imburagihe bahabwa ihene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere
    Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere

    Mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 06 Kamena 2021, ifite umutwe ugira uti “Mujawashema yubakiye abaturage umuyoboro w’amazi wa miliyoni 76”, abaturage banyuranye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batanze ubuhamya bw’ubuzima bubi babagamo, bashimira uwo muterankunga (Mujawashema Candide) bafata nk’umwana wabo, dore ko n’ubwo aba mu mahanga avuka muri ako gace.

    Ni nyuma yo kugeza umushinga we mu bo babana mu mujyi wa Lyon, bakusanya izo miliyoni 76, ahitamo kuza kubakira abaturage uwo muyoboro w’amazi aho ku ivuko mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

    Nk’uko kuri uwo munsi abaturage bamwijeje kuzasigasira icyo gikorwaremezo bagejejweho, nyuma Kigali Today yafashe umwanya wo kujya kureba uburyo uwo muyoboro ukoreshwa, isanga ukomeje kubyazwa umusaruro aho wifashishwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, biturutse ku mafaranga umunani umuturage yishyura ku ijerekani y’amazi.

    Ubwo hatangwaga ihene 25 ku bakobwa 25 bo mu Murenge wa Ruli kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nzeri 2021, hanatangwa n’izindi ebyiri ku rubyiruko rw’abakorerabushake babiri batishoboye, Mukakimenyi Angès Ushinzwe gukurikirana imishinga ya Mujawashema, yavuze ko mu mafaranga yaguzwe izo hene, harimo ya yabdi umunani buri muturage yishyura ijerekani y’amazi.

    Yavuze ko ayo mafaranga abaturage batanga ku ijerekani, yacunzwe neza none akaba atangiye kwifashishwa mu bindi bikorwa birimo no kwita kuri abo bakobwa babyaye imburagiye, akiyongera ku yandi ava mu bufasha bw’umuryango Africa Jyambere washinzwe na Mujawashema.

    Yagize ati “Twatanze ihene 25 ku bana b’abakobwa babyariye iwabo, nyuma y’uko byari bitangiye kugaragara ko bamwe batangiye kurwaza abana babo indwara ziterwa n’imirire mibi, abagaragayeho icyo kibazo duherutse kubaha n’inkoko zibafasha mu kongera imirire, ubu bufasha bw’izi hene, bufitanye isano n’uriya mushinga w’amazi”.

    Arongera ati “Mu mafaranga twaguze ayo matungo, hari ayo dukura kuri wa muyoboro w’amazi wagejejwe ku baturage, turavomesha ijerekani ikagura amafaranga umunani, ayo mafaranga ni yo yifashishwa mu gusana ibyangiritse no guhemba umukozi urinda uwo muyoboro w’amazi. Ku mafaranga yasigaye, Africa Jyambere yarayongereye tubasha gufasha abo bagenerwabikorwa”.

    Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi
    Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi

    Mukakimenyi avuga ko ikigambiriwe ari ugufasha Abanyarwanda mu mibereho myiza, hagendewe ku bushobozi buhari n’abafite ibibazo kurusha abandi, uwo mushinga ukazaguka ukagera ku bantu benshi.

    Bamwe mu bakobwa borojwe ihene baganiriye na Kigali Today, bavuze ko kuba batekerejweho bibahaye imbaraga zo kongera kwigarurira icyizere cy’ubuzima bamwe bari baramaze gutakaza, ikindi ngo iryo tungo rikaba rigiye kubahindurira imirire, aho bagiye kubona ifumbire izabafasha kwita ku turima tw’igikoni.

    Uwimana Liliane, ati “Ndashimira uwakoze iki gikorwa cyo kudufasha akadufata nk’abantu nk’abandi, ibi bitwongerera icyizere cy’ubuzima. Ikindi kuba twarabyariye mu rugo kandi abenshi tutujuje imyaka y’ubukure, kurera abana biratugora cyane, uwatekereje kudufasha turamushimira atubereye aho ababyeyi bacu batabaye. Iyi hene kandi ndayifata neza mu myaka iri imbere ndaba mfite ihene nk’eshanu, zizamfasha gusubira mu ishuri, ikindi kandi, ifumbire irabonetse ngiye kwita ku mboga”.

    Nyiransabimana Marie Jeanne, ati “Nshimiye abantu batekereje kuduha itungo, njye mbona iyi hene igihe kumpindurira ubuzima, kuko mbonye ifumbire yo kwita kuri dodo, bityo njye n’umwana wanjye tugire ubuzima bwiza, ndamushima cyane yarakoze”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ibyo bikorwa uwo mugiraneza akomeje gukorera muri uwo murenge, bifasha abaturage mu iterambere no mu mibereho myiza yabo.

    Agira ati “Abaturage babonaga amazi bibavunnye kandi mabi, aho ijerekani yagurwaga 200 ubu ikaba igeze ku mafaranga umunani, muri make ikibazo cy’amazi cyarakemutse abaturage baruhutse imvune, abana baruhuka kujya kuvoma kure rimwe na rimwe bikababuza kwiga neza. None dore uwo mugiraneza adufashirije abana babyariye iwabo batishoboye, ni uwo gushimirwa”.

    Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy
    Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy’u Bufaransa akomeje gufasha abaturage bo ku ivuko

    Ni umuyoboro wakemuye ikibazo cy’amazi mu ngo 900, by’umwihariko mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ruli aritwo Ruli, Rwesero na Jango.

    Uwo muterankunga yemeza ko afite intego yo kwagura ibikorwa by’umuryango Africa Jyambere bikagera kuri benshi, mu rwego rwo gukomeza kunganira igihugu mu kuzamura iterambere ry’abaturage.


    source : https://ift.tt/3Ew9OKO

  • Nyarugenge: Ubuyobozi bwakurikiranye ikibazo cy’abagore bashyamiranye n’abanyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye ayo mashusho bagarutse ku bushobozi buke bwo kwirinda no kwitabara, bwagaragaye kuri abo banyerondo babiri igihe bashyamiranaga n’abazunguzayi.

    Ubwo baganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, umwe muri abo banyerondo wabanje gushyamirana n’abazunguzayi hamwe na mugenzi we wamutabaye akagera aho aturwa hasi, bavuze ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura na zo zirimo gusagarirwa n’abazunguzayi ari na ho bahera basaba ubufasha ku nzego z’umutekano zisumbuyeho.

    Uwabanje gushyamirana na bo avuga ko ubwo yageragezaga kubuza abazunguzayi gucururiza mu muhanda babyanze ahubwo bagatangira kumurwanya.

    Ati “Abazunguzayi baramanutse ndabakurikira, tugeze imbere y’amarembo y’isoko barahagarara, ndababwira nti mumanuke mukomeze mugende, mureke gucururiza hano, barabyanga, igihe babyanze ngiye gufata ibicuruzwa barimo gucuruza, umwe ahita atangira kundwanya, baransunika, nigiye inyuma ndimo kubahunga barankurikirana, mugenzi wanjye na we yari hirya araza aje kuntabara, bahita bahindukira inyuma bamufata mu ijosi, baramuniga, bamujya hejuru ahagurutse bariruka”.

    Akomeza agira ati “Imbogamizi duhura na zo ni ugufata abajura cyangwa se abo bazunguzayi barimo kuzunguza, cyangwa se abana bo mu muhanda bita ‘marine’, wamufata akaba yashobora kuba yashaka kukurwanya, tumva icyakorwa iyo duhuye n’abo bashaka kutwigomekaho ngo babe baturwanya ni uko nka polisi yaba iri hafi, yajya idutabara kuko ifite intwaro kandi twe nta ntwaro dufite”.

    Undi munyerondo waje gutabara bikamuviramo gukubitwa avuga ko yagiye gutabara mugenzi we azi ko abarimo gushyamirana na we bamubona bakagira ubwoba bagahunga ahubwo bahita bamuhindukirana.

    Ati “Maze kwambuka umuhanda ndavuga nti, ubwo turi babiri wenda baragira ubwoba bahite bikanga bagende, nta kindi bakoze, rwose yahindukiye ahita amfata, kwa kutitegura yahise ankaraga bya hatari nibona hasi, numva icyo twafashwa, nifuza ko nka polisi yajya iduha ubufasha igihe nk’ibyo bitangiye kuba kuko bariya bagore ntabwo bumva rwose”.

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage na bo bashinja inzego zirimo Irondo ry’umwuga ndetse na ba Dasso kubahohotera bitwaje akazi kabo.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko bibujijwe kubuza inzego z’ibanze gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, gusa ngo hari ibyo bagiye kunoza.

    Ati “Ni ukuvuga ko niba uyu munsi habonetse abantu bashobora guhohotera abanyerondo kubera impamvu runaka iyo ari yo yose, ubwo bihita bigaragara ko hagomba kugira ikindi kiyongeraho mu bumenyi, ariko bijyanye n’amategeko y’uburyo abantu bashyira mu bikorwa akazi kabo, ariko no mu mikoranire, ni ukuvuga ngo igihe barimo gukora akazi kabo, igihe bahuye n’ikibazo cyangwa igihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano gikomeye, bashobora ndetse no kubona ibindi bikomeye kurushaho, uburyo bavugana n’inzego ziri hafi aho zishobora kuba zifite n’intwaro ni byo tugiye kunoza kurusha ibindi byose”.

    Ibyerekeranye n’urugomo rukorerwa inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bisa n’ibifata intera, dore ko mu minsi ishize hagiye humvikana n’ahandi byabaye, ibyagarutsweho cyane bikaba ari ibyabereye i Nyagatare aho umworozi witwa Safari yagaragaye ashyamirana na Dasso n’abandi bayobozi bamubuzaga kuragira ku gasozi mu buryo butemewe.

    Ubuyobozi buvuga ko butazihanganira abaturage bubahuka inzego ziri mu kazi kazo, icyakora na zo zigasabwa kugakora zirinda guhutaza abaturage. Kuri ubu abakora uru rugomo barakurikiranwa uwo bigaragaye ko yakosheje agahanwa.

    source : https://ift.tt/2Z7epCR

  • Kinigi: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo barasaba guhugurwa ku mikoreshereze ya bimwe mu bikoresho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo mu mudugudu w
    Abo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bageza ibibazo byabo ku muvunyi

    Gaz na Kizimyamoto, ni byo byatunzwe agatoki cyane n’abo baturage, aho ngo hari n’ababurara kubera gutinya gukoresha Gaz, badasobanukiwe imikoreshereze yayo, bagasaba amahugurwa kuri bimwe muri ibyo bikoresho batunze mu ngo.

    Babitangaje ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na Guverineri Nyirarugero Dancille, bagiriraga uruzinduko muri uwo mudugudu muri gahunda yo kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti.

    Abo baturage mbere yuko binjizwa muri uwo mudugudu, bishimiraga ko bahuguriwe uburyo bazifata bageze muri izo nyubako za kijyambere, aho bavugaga ko ibyibanzweho muri ayo mahugurwa ari ugukoresha ibikoresho by’isuku birimo ubwiherero bugezweho.

    Gusa ngo batunguwe no gusanga hari ibindi bikoresho mu nzu zabo batazi uko bikoreshwa, birimo Gaz na kizimyamoto, dore ko basanzwe bafite n’andi mashyiga ya Kinyarwanda yagenewe guteka ibiryo bitinda gushya, bamwe bakavuga ko ayo mashyiga agenewe guteka ibishyimbo bakomeje kuyakoresha mu guteka n’indyo yoroheje, kubera gutinya kwatsa gaz badafitiye ubumenyi.

    Umwe ati “Ntababeshye, kizimyamoto ni ubwa mbere nari nyibonye kuva mvutse, tuzi ko yifashishwa mu kuzimya inkongi ariko ntitwigishijwe kuyikoresha. Urayireba gusa ukabona nayo ntacyo uyiziho, turasaba ko batwigisha kuyikoresha kuko hano iri ndakeka ko batayizaniye umurimbo dushobora kuyifashisha tugize ibibazo by’inkongi”.

    Undi ati “Izi za gaz ntitwatinyuka kuzikoresha kubera kwirinda ko zadutwika, rwose badufashe batwereke uko zikoresha aho twabaga twakoreshaga inkwi, hari n’ababurara kandi bayifite mu nzu, amahugurwa arakenewe rwose”.

    Uretse ibyo bikoresho binyuranye, abo baturage bagaragaje kandi ko fagitire z’amazi zibateye impungenge, aho basaba ko icyo kibazo cyakurikiranwa vuba dore ko hari n’abari kwishyuzwa agera ku bihumbi 200, nk’uko umwe muri bo witwa Izabayo Emmanuel, Umuyobozi w’imwe mu masibo yo muri uwo mudugudu abivuga.

    Ati “Twatunguwe na fagitire z’amazi dukomeje guhabwa, hari uwo bahaye fagiture isaga amafaranga ibihumbi 17 ari bwo yaraye aje, undi wari umaze iminsi itanu bamuha fagitire y’ibihumbi 260, turifuza ko icyo kibazo cyakemuka”.

    Ibindi basabye ko ubuyobozi bwakemura, ni ukubegereza ubuhunikiro bw’imyaka dore ko bamwe batangiye kweza, basaba kandi n’ibigega byinshi bifata amazi y’imvura.

    Babajije ibibazo binyuranye
    Babajije ibibazo binyuranye

    Kuri icyo kibazo cy’amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibikoresho binyuranye batunze, Guverineri Nyirarugero, yabijeje ko amahugurwa basabye bayategurirwa mu minsi iri imbere, na ho ikibazo kijyanye na fagitire z’amazi, asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi bwa WASAC, gukurikirana icyo kibazo kigakosorwa vuba, bakaba bijejwe ko nta muntu uzishyuzwa amazi atakoresheje.

    Imiryango 144 ituye muri uwo mudugudu watashywe ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2021, yagejejweho ibikorwaremezo binyuranye birimo imihanda, amashanyarazi, amavuriro, agakiriro, amashuri n’ibindi.

    Mu ngo zabo, bagenerwa ibikoresho binyuranye birimo amashyiga ya kijyambere na gaz byifashishwa mu guteka, bahabwa televisiyo, intebe n’ibitanda, ubwiherero bwa kijyambere burimo imisarani na douche n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3kl5TbE

  • Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja
    Dr. Emmanuel Ugirashebuja

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ni byo byatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja asimbuye Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    Dr. Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera, yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse akaba yaranayoboye Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3ziPqce

  • Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’umutwe MRCD/FLN, we na bagenzi be 20 bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu, hanyuma Nsabimana Callixte bumusabira igifungo cy’imyaka 25. Abandi na bo bagiye basabirwa ibihano birimo igifungo cya burundu no gufungwa imyaka 25.

    Kigali Today yabateguriye icyegeranyo ku mavu n’amavuko y’uru rubanza.

    source : https://ift.tt/3u1lfoZ

  • Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12 – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu afite imyaka 26 y’amavuko, umwuga w’uburaya awumazemo imyaka 14. Ababazwa no kuba ubukire yagiye gushakamo yarabubuze, ahubwo akaba yaratewe inda imburagihe afite imyaka 15.

    Mu buhamya bwe, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yagiye mu buraya bitewe n’ubuzima bwa gikene iwabo bari babayemo, yibwira ko azakuramo amafaranga menshi bakaba abakire.

    Ati “Impamvu nagiye mu mwuga w’uburaya ni uko iwacu ari abakene kandi ubuzima nari mbayemo butari bunyoroheye.”

    Yatangiye uburaya yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ahita areka kwiga. Agitangira uburaya yari afite ababyeyi bombi ariko kuri ubu asigaranye nyina gusa kuko Se yapfuye.

    Akomeza avuga ko agitangira uburaya atigeze atekereza gukoresha agakingirizo kuko yari yarumvise ibihuha bivuga ko iyo umuntu agakoresheje kamuheramo agapfa.

    Ati “Ntabwo nigeze nikingira kuko numvaga bavuga ko iyo umuntu akoresheje agakingirizo kamuheramo.”

    Mu 2010 agize imyaka 15 y’amavuko yahise atwara inda abyara umwana, kuri ubu uwo mwana amaze gukura kandi ariga ku buryo agiye gutangira umwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye.

    Avuga ko n’ubwo yakoraga uburaya agamije gufasha ababyeyi be kubaho no kubona ibibatunga [bari bageze mu za bukuru kandi ari abakene] batari babizi.

    Ati “Ntabwo nababwiraga ko amafaranga yo guhahisha nyakuye mu buraya, narabibahishaga ariko aho mariye kubyara ni bwo nabyatuye. Ababyeyi narababeshyaga ngo ngiye gusura umwana twigana nkahita njya gutega abagabo.”

    Avuga ko yamaze igihe kirekire mu buraya kandi aganwa n’abagabo benshi bubatse ingo bagasambana nta gakingirizo bakoresheje, ariko ku bw’amahirwe nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yahanduriye.

    Kugeza ubu aracyakora uburaya kandi abakiliya be benshi ni abagabo bubatse ingo, ariko mu bimugora ni uko abo bagabo badakozwa ibyo gukoresha agakingirizo.

    Ati “Udukingirizo tuba tutwifitiye kuko tudukura ku Kigo Nderabuzima, iyo umugabo yanze kugakoresha akorera aho kuko aba ari bunyishyure amafaranga menshi.”

    Avuga ko nubwo yaryamanaga n’abagabo benshi batikingiye, uwamuteye inda yamumenye kuko igihe yamaraga kuryamana n’umugabo yahitaga yandika itariki n’isaha.

    Gusa uwo mugabo yanze kwemera ko ari we wamuteye inda ntiyagira n’icyo amufasha mu kurera umwana.

    Ati “Nta kintu yigeze amfasha kuko n’umwana atamwemeye. Kuri ubu nta n’ubwo tukivugana cyane kuko tudahuza.”

    Avuga ko aramutse abonye igishoro akabona ibindi akora yareka uburaya kuko abukora atabwishimiye. Mu byo yifuza gukora harimo ubucuruzi cyangwa ubworozi.

    Yicuza ko yararetse ishuri akayoboka uburaya, kuko ngo iyo akomeza kwiga yari kugira ejo hazaza heza.

    Ati “Iyo ntajya mu buraya wenda nkakomeza nko kwiga numva nari kuba nk’umuganga cyangwa umushoferi.”

    Ku munsi umwe ashobora kuryamana n’abagabo batanu cyangwa abarenzeho bitewe n’uko babonetse.

    Avuga ko mu buraya akora ikintu cyamubabaje atajya yibagirwa ari umugabo baryamanye akamutera inda yarangiza akamwihakana akanga no kumufasha kurera umwana.

    Ikindi avuga atazibagirwa ni uburyo yatwise inda akiri muto afite imyaka 15 y’amavuko ubuzima bukamugora ndetse yajya no kubyara akababara cyane.

    Icyamushimishije ni uko yabashije kurera umwana we agakura, kuri ubu akaba agiye gutangira amashuri yisumbuye.

    Yaboneje urubyaro yifashishije uburyo bw’urushinge kugira ngo hatazagira umugabo wongera kumutera inda itateguwe.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse.

    Asaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakabaganiriza kandi bakabagira inama yo kwirinda ingeso mbi zirimo uburaya.

    Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3i0Mvz9

  • Umwaka wa 2020 wasize abaforomo 280 banduye Covid-19, babiri irabahitana – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yavuze ko mu gihe Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abarwayi bakiyongera mu bitaro, n’abaforomo bakurikiranaga ubuzima bwabo bwa buri munsi banduye icyo cyorezo babiri kikabivugana.

    Umwaka wa 2020 uretse kuba wari utegerejwe na benshi mu batuye Isi, wari umwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryahariye abaforomo n’ababyaza no kwishimira ibyo bagezeho mu bikorwa byo kwita ku buzima bwa benshi, cyane ko mu bitaro ari bo biganjemo.

    Mu mpera za 2019, ibimenyetso by’uko uwo mwaka utazorohera abakora ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abarwayi barimo n’abaforomo n’ababyaza, byatangiye gututumba mu Bushinwa ubwo COVID-19 yadukaga nubwo abenshi bibwiraga ko icyo cyorezo kitazarenga igihugu ngo kigera mu kindi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara, yavuze ko nubwo babungabungaga ubuzima bw’abarwayi bari bafite ibyago byinshi byo kwandura gusa ku bw’amahirwe mu Rwanda handuye umubare muto ugereranyije n’ahandi.

    Yagize ati “Abantu bakora kwa muganga ntabwo babura kwandura. Dufite imibare itari myiza y’abaforomo barenga 280 bayanduye, babiri bitabye Imana. Mu by’ukuri nabyo turabishima kuko hagombye kuba harananduye abarenze abo cyane ko mu mizo ya mbere w’iki kibazo twese tutari tuzi n’uburyo bwo kwirinda.”

    Yavuze ko uwo mwaka wababereye umwaka uw’ingume kugeza n’aho bamwe bakoraga amanywa n’ijoro.

    Ati “OMS yari yawise ko ari umwaka twizihiza ibikorwa abaforomo n’ababyaza bagezeho, ariko wahise uhurirana n’ikibazo cya Covid-19. Ni umwaka twahuye n’akazi tutari dusanzwe tubona.”

    “Ni umwaka wabaye mubi ku Isi yose no ku bantu bose, ni n’umwaka mubi ku banyarwanda bose kuko buriya ntitwavuga ko twageze ku byo twifuzaga kugeraho byaba no mu bukungu bw’igihugu. Rero no ku baforomo n’ababyaza ntabwo wabaye umwaka mwiza.”

    Yagaragaje ko kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda, abaforomo n’ababyaza baje mu bibanze ndetse kugeza ubu 100% byabo barakingiwe kandi ngo nibura bibaha amahirwe yo gukurikirana abarwayi batabishisha dore ko bagize 60% by’abakora kwa muganga.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo ku rwego rw’Isi (ICN), Howard Catton, uri mu Rwanda yagaragaje ko abaforomo n’ababyaza bagakwiye kuba ba nyambere mu bikorwa byo gukingira kuko bakoze akazi katoroshye nyamara muri Afurika imibare igaragaza ko 2% ari bo gusa bakingiwe.

    Yagize ati “Icyorezo, cyateye ibihe bidasanzwe mu mwuga w’ubaforomo mu Isi yose. Abaforomo benshi ntibari bafite uburyo bwari bukenewe bwo kwirinda. Nubwo byari bimeze bityo abaforomo bakomeje gukora mu buryo buboneye.”

    “Nyamara turacyabona abaforomo n’ababyaza batarakingirwa mu bihugu bitandukanye. Ndabizi ibikorwa byo gukingira abakozi bo kwa muganga byarakozwe mu Rwanda ariko ntabwo ari Afurika yose. Abantu bagera muri 2% nibo bamaze kubona urukingo mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze kuri 60% na 70.”

    Magingo aya Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda rugizwe n’abaforomo 8942 n’ababyaza 2200. Bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800 naho umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko abaforomo bagize umwaka utoroshye mu guhangana na Covid-19

    source : https://ift.tt/3EoKVjY

  • Uburyo Mwenda adasobanukiwe umugambi mugari wa Museveni ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iyo nkuru, Mwenda agaragaza n’ibimenyetso bifatika, ingingo icyenda z’aho Uganda yashotoye u Rwanda, [ndetse n’indi imwe u Rwanda rwashotoyeho Uganda].

    Ibi ariko Mwenda yarabirenze, yandika ko Museveni atigeze agaruka ku kibazo [cy’ishimutwa ry’Abagande mu Rwanda] nubwo abasirikare, abadipolomate n’abakora mu nzego z’ubutasi bakunze kukigarukaho ndetse ko ubutegetsi bwa Kampala butigeze bwamagana ubwa Kigali mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Ati “Gusa ndabizi ko binyuze muri Interpol, u Rwanda na Uganda byagiranye amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.”

    [Iyo nyandiko yagaragaje ko] Mwenda ashyigikiye uruhande rumwe [rwa Uganda] muri iki kibazo gihuje ibihugu byombi.

    Kuva icyo gihe Mwenda yakunze kwirinda kwandika kuri iki kibazo, hakanibazwa impamvu yabihagaritse, ariko bigeze ejo bundi ku itariki ya 13 Nzeli, agarukana inkuru ifite umutwe ugira uti ‘kutabona ishusho ngari’ [y’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].

    Umuntu asomye izo nkuru ebyiri zegeranye, yakwibaza niba utabona ishusho ngari y’icyo Uganda igamije mu mubano wayo n’u Rwanda, atari Mwenda aho kuba Museveni.

    Mwenda atangira yandika ko u Rwanda ‘rushobora kuba rufite intasi nyinshi muri twe [muri Uganda] ndetse ko ‘bishoboka ko benshi mu bafunzwe [bashinjwa ubutasi] bakoze icyo cyaha’, ariko akibaza impamvu ‘Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI) rubafunga igihe kinini bataburanishwa cyangwa ngo bamenyeshwe ibirego bitumye bafungwa?’

    Mu buryo busanzwe, kuba Abanyarwanda bafungwa na CMI bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubutasi muri Uganda, byakabaye impamvu yo kubashyikiriza, aho kugira ngo bakorerwe iyicarubozo? Niba barakoze ibyaha bashinjwa, ahantu bakwiye kubihamirizwa ni imbere y’amategeko.

    Mu kwemeza ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bakoze ibyo bakekwaho, Mwenda ari kwigira umucamanza, ari nako aha ishingiro ibikorwa byo guhohotera abaturage b’inzirakarengane, kandi akabikora atari uko atazi icyo amategeko asaba, [ahubwo ari mu buryo bwo kwigiza nkana].

    Uko kwirengagiza no gusobanura impamvu y’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda, byerekana Mwenda ari we utari gusobanukirwa n’ishusho ngari y’ibyo Museveni ari gukorera Abanyarwanda, nubwo mu nyandiko ye, asa nk’umugaragaza nk’utazi ibyo ari gukora iyo bigeze ku mubano we n’u Rwanda.

    Icyakora bitandukanye n’ibitekerezo bya Mwenda, u Rwanda ruri mu bintu bicye Museveni yashoboye kwerekana neza uruhande ashyigikiye, nubwo yarwerekanye mu buryo bwamugizeho ingaruka. Kuva na kera, imyitwarire ya Museveni ku Rwanda yakomeje gukurikira umurongo mugari yari yarihaye, wo gushyiraho ubutegetsi ashobora kubwira icyo gukora, igihe cyo kugikorera ndetse n’uburyo bwo kugikora.

    Iyi ntumbero ya Museveni yatangiye kera cyane ubwo RPF yari imaze kubohora u Rwanda. Icyo gihe, abayobozi ba FPR baratangaye cyane ubwo Museveni yababwiraga ugomba kuzaba Perezida, ndetse n’abantu bagomba guhabwa kuyobora minisiteri runaka. Icyo gihe kandi yashakaga guhora ahamagaza abayobozi b’u Rwanda muri Uganda kugira ngo bahabwe amategeko y’icyo gukora, nubwo ibyo bikorwa bitajyanye n’uburyo za Leta ziba zigomba gukorana ku rwego mpuzamahanga.

    Icyerekana iyi myitwarire ya Museveni ni uburyo yahoraga atumanaho na Kayumba Nyamwasa ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Ubusanzwe, imyitwarire nk’iyi ni igikorwa gikomeye gishobora kubyara umwuka mubi hagati y’ibihugu, [ariko Museveni yabikoraga usa nk’udafite icyo yikanga]. Museveni kandi yagerageje gushwanisha Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe, ndetse na Bizimungu wari Perezida.

    Umwanditsi w’amateka ukomoka mu Bufaransa, Gerald Prunier, yagarutse kuri iyi myitwarire ya Museveni mu gitabo yise ‘Africa’s World War (Intambara y’Isi ya Afurika). Yavuze ko nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda, Museveni yari mu biganiro na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Umutekano, byari bigamije gushaka abasore b’Abanyarwanda bagombaga gukora umutwe urwanya Leta nshya ya FPR yari imaze gushyirwaho.

    Prunier avuga ko yakoraga nk’umuhuza hagati ya Sendashonga na Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, wari wasezeranyije Sendashonga ko Uganda izatanga intwaro muri ibyo bikorwa.

    Ku rupapuro rwa 366 mu gitabo cya Prunier, hari aho agira ati “Mu gihe Tanzania ari yemeye kuzafasha abo barwanyi kubona aho bakorera imyitozo, [Sendashonga] yizeraga kuzabona ubufasha [bw’intwaro buturutse] muri Uganda. Yansabye kumufasha kuganira na Leta ya Kampala, kandi nanjye namuhaye abantu yagombaga kuvugana nabo. Ku Cyumweru cya tariki ya 3 Gicurasi, 1998, hari inama yabereye i Nairobi yamuhuje na Salim Saleh. Icyo gihe umubano w’ibihugu byombi ntabwo wari wifashe neza, ndetse yari yiteguye gushyigikira ingabo zagombaga gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

    Iyi myitwarire ya Museveni kuri Leta ya FPR yari ikiri kwiyubaka, inagizwe n’abafashije Museveni kubohora Uganda, yatangaje cyane Mwalimu Julius Nyerere wari Perezida wa Tanzania, wigeze kubaza Museveni ‘ikibazo afitanye n’Abanyarwanda. Museveni yamusubije ko ”Batajya banyumva’, ibintu byatunguye Nyerere cyane akagera ubwo yibutsa Museveni ko abo bantu ari kuvuga batamwumva ari abayobozi b’igihugu kigenga.

    Ibimenyetso by’uburyo Museveni yakomeje gushotora u Rwanda ntibyarangiriye ku mugambi wo gushaka guhirika Leta ya FPR, kuko no mu 2001, uyu mugabo yagiranye imikoranire na FDLR, umutwe wari umaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Winnie Byanyima wagerageje kunenga iby’uwo mubano, yaje gutabwa muri yombi, ariko mu 2005, biza kugaragara ko ibyo yavugaga byari ukuri, kuko Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR, yafatanywe urupapuro rw’inzira rwa Uganda, ari narwo yakoreshaga mu ngendo zigana hirya no hino ku Isi mu gushaka inkunga yo gufasha uwo mutwe kuzatera u Rwanda.

    Mu 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze muri Uganda, ndetse nyuma y’imyaka itatu, Kayumba Nyamwasa nawe ahunga anyuze muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka nibwo aba bagabo bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC, ndetse muri Kanama 2010, Karegeya atangariza mu kinyamakuru cya Uganda ko intego yabo ari ugukuraho Leta y’u Rwanda binyuze mu mirwano.

    Mu 2017, RNC yimuriye icyicaro cyayo muri Uganda, ndetse muri iki gihe nibwo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda banze kwifatanya n’uwo mutwe byarushagaho gukaza umurego. Uburyo Abanyarwanda bafungirwaga ku muhanda mu maso y’abantu bose, byatumye gutandukanya abakozi ba Leta ya Uganda n’abakorera RNC bigorana, kuko izi mpande zombi zari zifitanye imikoranire idasanzwe.

    Kuba umutwe w’iterabwoba, watangaje ko ufite umugambi wo guhirika igihugu cy’igituranyi, warakoranaga bya hafi n’inzego z’umutekano za Uganda byari ikimenyetso simusiga cy’uko inzego z’umutekano za Uganda zarimo kubahiriza amabwiriza zahawe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

    Muri Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiye ku Ngoro ya Perezida Museveni muri Uganda, agirana ibiganiro na mugenzi we. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Museveni yemeye ko CMI yafashije RNC mu bikorwa byo gushaka abarwanyi, ndetse no kubafasha kugera mu mashyamba ya Congo.

    Muri Werurwe umwaka wakurikiyeho, Museveni yongeye kwemera ko yahuye n’abayobozi ba RNC mu buryo bw’impanuka, mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda. Abo bayobozi barimo Eugene Gasana ndetse na Charlotte Mukankusi nawe wagenderaga ku rupapuro rw’inzira rwa Uganda. Uru rupapuro yaje kurwamburwa binyuze mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda, bihagarariwe n’abahuza barimo Congo na Angola. Abayobozi ba Uganda bamwatse uru rupapuro, bari barabanje gutsemba bavuga ko ntarwo afite.

    Ibi bimenyetso byose byerekana ko Museveni ayigeze atezuka ku mugambi we mugari [wo gukuraho Leta ya FPR]. Kuri we, gukuraho Leta y’u Rwanda itamwumva, niyo ntumbero ye nyamukuru.

    Mu nkuru ya Mwenda yo mu 2018, yagaragaje ko Perezida Kagame yamugaye kubera uburyo yabonaga impamvu za Museveni ku buryo yageragezaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ukuri kwa Perezida Kagame ku buryo yafashe Mwenda kugaragarira muri iyi nyandiko ya Mwenda ivuga ko Museveni atakaza ubushobozi bwo ‘kubona ishusho ngari iyo bigeze ku mubano n’u Rwanda’, [aho avuga ko Museveni aha agaciro ibintu bito byangiza umubano w’ibihugu byombi, aho guha agaciro ibikorwa bigari birimo umubano mwiza hagati y’impande zombi].

    Bitandukanye n’ibyo Mwenda atekereza, ubushobozi bwa Museveni bwo kugira umurongo mugari n’ishusho y’icyo yifuza gukora, bigaragara cyane iyo bigeze ku mubano we n’u Rwanda [kurusha uko bigaragara mu bindi bikorwa]. Uwo mugambi mugari afite ku Rwanda, awuryamyeho cyane ku buryo yemera guhara imishinga y’ibikorwaremezo ihuriweho n’ibindi bihugu birimo Tanzania na Kenya, ndetse akanemera agahara amafaranga menshi y’inyungu Abagande bakuraga mu bucuruzi bw’ibicuruzwa boherezaga mu Rwanda mbere y’uko ikibazo hagati y’impande zombi gifata indi ntera.

    Mu busanzwe, umuntu ushyigikiye ubwihuze bw’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [ nk’uko Mwenda abigarukaho mu nyandiko ye, avuga ko Museveni arajwe ishinga no kubaka Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba], ntiyagashyigikiye ibikorwa bishobora gukoma mu nkokora iyo ntego, cyane cyane ko mu myaka 20 amaze abikora, nta musaruro na muto arakuramo.

    Kwemera guhara inyungu z’Abagande bacuruzaga mu Rwanda nabyo si ikimenyetso cy’umuntu ukunda igihugu cye, ndetse no guhara inyungu z’imishinga ihuriweho n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ntibyerekana urukundo n’ishyaka ryo kubaka Afurika Yunze Ubumwe, kandi byose bikarekurwa kubera gushaka kugera ku ntego ‘y’umugambi wo gukuraho Leta y’u Rwanda nawo wamaze gupfuba’.

    Igihe Mwenda yibaza ati “Ni kuki ibi byose byaharwa kubera ibirego by’abantu bashimutwa?” igisubizo kiroroshye: Ntabwo byahagaritswe kubera abantu bashimutwa gusa, byahagaritswe kubera umugambi wa Museveni [wo gushaka gukuraho Leta yatowe n’abaturage], kandi akaba yariyemeje kuzawugumaho kugera awushyize mu bikorwa. Ikindi ni uko ihererekanya ry’abakekwaho ibyaha [ryagarutsweho na Mwenda] ryabaye hagati y’u Rwanda na Uganda, ryabaye mu 2013.

    Niba Uganda yari ifite ikibazo ku Banyarwanda batuyeyo, kuko nyuma y’iryo hererekanya, yategereje imyaka itanu mbere yo gutangira kubakorera ibikorwa byari bugire ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi, na cyane ko yakiriye abakekwaho ibyaha benshi kurusha abo u Rwanda rwakiriye? Ikigaragara cyo ni uko ikibazo cyo gushimuta Abanyarwanda atari cyo ntandaro y’ummubano mubi hagati y’impande zombi.

    Icyemezo cya Museveni cyo kwakira ibikorwa bya RNC bigakorera muri Uganda byari ikosa rikomeye. Ingamba zagikurikiye zirimo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, guterana amagambo hagati y’impande zombi ndetse no gufunga umupaka uhuza ibi bihugu.

    Muri macye ayo niyo makosa yakozwe na Museveni, ndetse igihe Mwenda azasobanukirwa iyi ngingo, azamenya neza ko ‘Uganda itumvise nabi ibyo u Rwanda rwagaragaje ko birubangamiye’, ari bwo buryo yakoresheje mu kugerageza gukura ikimwaro kuri Museveni, akagishyira aho kidakwiye kuba kiri [kuri CMI], kuko CMI ntabwo igena umubano mu bya dipolomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

    Mu gihe kandi Mwenda yasobanukirwa iyi ngingo, byamufasha kuvugurura imvugo ye iri mu nyandiko, aho avuga ko ‘Umuyobozi mwiza w’urwego rw’ubutasi yakamenye intumbero z’igihugu akorera ubundi agakoresha ubutasi mu kuzigeraho’, kuko ibyo nibyo abayobozi ba CIM bari gukora, ari nacyo gishingirwaho mu ‘kubazamura mu ntera, kubongera ubushobozi ndetse n’umushahara’, nk’uko Mwenda abigarukaho asa nk’uwigiza nkana.

    Uyu Mwenda niwe udasobanukiwe umugambi mugari Museveni afite ku Rwanda, ndetse ni mu gihe kuko atigeze awumubwira, dore ko aherutse kubwira France 24 ko amabanga ye ari ‘mu mutwe we’.

    Mu yandi magambo, mu gihe Mwenda yahagarika ibyo kwigiza nkana, azabona ko umugambi wa Museveni ku Rwanda udahungabana [iyo bigeze ku mibanire ye n’u Rwanda] ahubwo ko ari bwo ugaragara neza, nubwo utabura kumugiraho ingaruka.

    Andrew Mwenda ayobya uburari agaragaza ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda ntaho gihuriye n’ibikorwa bya Perezida Museveni byo gushaka kubangamira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nLFp50