Tag: featured

  • Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’umutwe MRCD/FLN, we na bagenzi be 20 bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu, hanyuma Nsabimana Callixte bumusabira igifungo cy’imyaka 25. Abandi na bo bagiye basabirwa ibihano birimo igifungo cya burundu no gufungwa imyaka 25.

    Kigali Today yabateguriye icyegeranyo ku mavu n’amavuko y’uru rubanza.

    source : https://ift.tt/3u1lfoZ

  • Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12 – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu afite imyaka 26 y’amavuko, umwuga w’uburaya awumazemo imyaka 14. Ababazwa no kuba ubukire yagiye gushakamo yarabubuze, ahubwo akaba yaratewe inda imburagihe afite imyaka 15.

    Mu buhamya bwe, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yagiye mu buraya bitewe n’ubuzima bwa gikene iwabo bari babayemo, yibwira ko azakuramo amafaranga menshi bakaba abakire.

    Ati “Impamvu nagiye mu mwuga w’uburaya ni uko iwacu ari abakene kandi ubuzima nari mbayemo butari bunyoroheye.”

    Yatangiye uburaya yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ahita areka kwiga. Agitangira uburaya yari afite ababyeyi bombi ariko kuri ubu asigaranye nyina gusa kuko Se yapfuye.

    Akomeza avuga ko agitangira uburaya atigeze atekereza gukoresha agakingirizo kuko yari yarumvise ibihuha bivuga ko iyo umuntu agakoresheje kamuheramo agapfa.

    Ati “Ntabwo nigeze nikingira kuko numvaga bavuga ko iyo umuntu akoresheje agakingirizo kamuheramo.”

    Mu 2010 agize imyaka 15 y’amavuko yahise atwara inda abyara umwana, kuri ubu uwo mwana amaze gukura kandi ariga ku buryo agiye gutangira umwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye.

    Avuga ko n’ubwo yakoraga uburaya agamije gufasha ababyeyi be kubaho no kubona ibibatunga [bari bageze mu za bukuru kandi ari abakene] batari babizi.

    Ati “Ntabwo nababwiraga ko amafaranga yo guhahisha nyakuye mu buraya, narabibahishaga ariko aho mariye kubyara ni bwo nabyatuye. Ababyeyi narababeshyaga ngo ngiye gusura umwana twigana nkahita njya gutega abagabo.”

    Avuga ko yamaze igihe kirekire mu buraya kandi aganwa n’abagabo benshi bubatse ingo bagasambana nta gakingirizo bakoresheje, ariko ku bw’amahirwe nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yahanduriye.

    Kugeza ubu aracyakora uburaya kandi abakiliya be benshi ni abagabo bubatse ingo, ariko mu bimugora ni uko abo bagabo badakozwa ibyo gukoresha agakingirizo.

    Ati “Udukingirizo tuba tutwifitiye kuko tudukura ku Kigo Nderabuzima, iyo umugabo yanze kugakoresha akorera aho kuko aba ari bunyishyure amafaranga menshi.”

    Avuga ko nubwo yaryamanaga n’abagabo benshi batikingiye, uwamuteye inda yamumenye kuko igihe yamaraga kuryamana n’umugabo yahitaga yandika itariki n’isaha.

    Gusa uwo mugabo yanze kwemera ko ari we wamuteye inda ntiyagira n’icyo amufasha mu kurera umwana.

    Ati “Nta kintu yigeze amfasha kuko n’umwana atamwemeye. Kuri ubu nta n’ubwo tukivugana cyane kuko tudahuza.”

    Avuga ko aramutse abonye igishoro akabona ibindi akora yareka uburaya kuko abukora atabwishimiye. Mu byo yifuza gukora harimo ubucuruzi cyangwa ubworozi.

    Yicuza ko yararetse ishuri akayoboka uburaya, kuko ngo iyo akomeza kwiga yari kugira ejo hazaza heza.

    Ati “Iyo ntajya mu buraya wenda nkakomeza nko kwiga numva nari kuba nk’umuganga cyangwa umushoferi.”

    Ku munsi umwe ashobora kuryamana n’abagabo batanu cyangwa abarenzeho bitewe n’uko babonetse.

    Avuga ko mu buraya akora ikintu cyamubabaje atajya yibagirwa ari umugabo baryamanye akamutera inda yarangiza akamwihakana akanga no kumufasha kurera umwana.

    Ikindi avuga atazibagirwa ni uburyo yatwise inda akiri muto afite imyaka 15 y’amavuko ubuzima bukamugora ndetse yajya no kubyara akababara cyane.

    Icyamushimishije ni uko yabashije kurera umwana we agakura, kuri ubu akaba agiye gutangira amashuri yisumbuye.

    Yaboneje urubyaro yifashishije uburyo bw’urushinge kugira ngo hatazagira umugabo wongera kumutera inda itateguwe.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse.

    Asaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakabaganiriza kandi bakabagira inama yo kwirinda ingeso mbi zirimo uburaya.

    Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3i0Mvz9

  • Umwaka wa 2020 wasize abaforomo 280 banduye Covid-19, babiri irabahitana – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yavuze ko mu gihe Isi yose yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abarwayi bakiyongera mu bitaro, n’abaforomo bakurikiranaga ubuzima bwabo bwa buri munsi banduye icyo cyorezo babiri kikabivugana.

    Umwaka wa 2020 uretse kuba wari utegerejwe na benshi mu batuye Isi, wari umwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryahariye abaforomo n’ababyaza no kwishimira ibyo bagezeho mu bikorwa byo kwita ku buzima bwa benshi, cyane ko mu bitaro ari bo biganjemo.

    Mu mpera za 2019, ibimenyetso by’uko uwo mwaka utazorohera abakora ibikorwa byo kwita ku buzima bw’abarwayi barimo n’abaforomo n’ababyaza, byatangiye gututumba mu Bushinwa ubwo COVID-19 yadukaga nubwo abenshi bibwiraga ko icyo cyorezo kitazarenga igihugu ngo kigera mu kindi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara, yavuze ko nubwo babungabungaga ubuzima bw’abarwayi bari bafite ibyago byinshi byo kwandura gusa ku bw’amahirwe mu Rwanda handuye umubare muto ugereranyije n’ahandi.

    Yagize ati “Abantu bakora kwa muganga ntabwo babura kwandura. Dufite imibare itari myiza y’abaforomo barenga 280 bayanduye, babiri bitabye Imana. Mu by’ukuri nabyo turabishima kuko hagombye kuba harananduye abarenze abo cyane ko mu mizo ya mbere w’iki kibazo twese tutari tuzi n’uburyo bwo kwirinda.”

    Yavuze ko uwo mwaka wababereye umwaka uw’ingume kugeza n’aho bamwe bakoraga amanywa n’ijoro.

    Ati “OMS yari yawise ko ari umwaka twizihiza ibikorwa abaforomo n’ababyaza bagezeho, ariko wahise uhurirana n’ikibazo cya Covid-19. Ni umwaka twahuye n’akazi tutari dusanzwe tubona.”

    “Ni umwaka wabaye mubi ku Isi yose no ku bantu bose, ni n’umwaka mubi ku banyarwanda bose kuko buriya ntitwavuga ko twageze ku byo twifuzaga kugeraho byaba no mu bukungu bw’igihugu. Rero no ku baforomo n’ababyaza ntabwo wabaye umwaka mwiza.”

    Yagaragaje ko kuva ibikorwa byo gukingira byatangira mu Rwanda, abaforomo n’ababyaza baje mu bibanze ndetse kugeza ubu 100% byabo barakingiwe kandi ngo nibura bibaha amahirwe yo gukurikirana abarwayi batabishisha dore ko bagize 60% by’abakora kwa muganga.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo ku rwego rw’Isi (ICN), Howard Catton, uri mu Rwanda yagaragaje ko abaforomo n’ababyaza bagakwiye kuba ba nyambere mu bikorwa byo gukingira kuko bakoze akazi katoroshye nyamara muri Afurika imibare igaragaza ko 2% ari bo gusa bakingiwe.

    Yagize ati “Icyorezo, cyateye ibihe bidasanzwe mu mwuga w’ubaforomo mu Isi yose. Abaforomo benshi ntibari bafite uburyo bwari bukenewe bwo kwirinda. Nubwo byari bimeze bityo abaforomo bakomeje gukora mu buryo buboneye.”

    “Nyamara turacyabona abaforomo n’ababyaza batarakingirwa mu bihugu bitandukanye. Ndabizi ibikorwa byo gukingira abakozi bo kwa muganga byarakozwe mu Rwanda ariko ntabwo ari Afurika yose. Abantu bagera muri 2% nibo bamaze kubona urukingo mu gihe ibihugu byateye imbere bigeze kuri 60% na 70.”

    Magingo aya Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda rugizwe n’abaforomo 8942 n’ababyaza 2200. Bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800 naho umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Umuyobozi wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko abaforomo bagize umwaka utoroshye mu guhangana na Covid-19

    source : https://ift.tt/3EoKVjY

  • Uburyo Mwenda adasobanukiwe umugambi mugari wa Museveni ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iyo nkuru, Mwenda agaragaza n’ibimenyetso bifatika, ingingo icyenda z’aho Uganda yashotoye u Rwanda, [ndetse n’indi imwe u Rwanda rwashotoyeho Uganda].

    Ibi ariko Mwenda yarabirenze, yandika ko Museveni atigeze agaruka ku kibazo [cy’ishimutwa ry’Abagande mu Rwanda] nubwo abasirikare, abadipolomate n’abakora mu nzego z’ubutasi bakunze kukigarukaho ndetse ko ubutegetsi bwa Kampala butigeze bwamagana ubwa Kigali mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Ati “Gusa ndabizi ko binyuze muri Interpol, u Rwanda na Uganda byagiranye amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.”

    [Iyo nyandiko yagaragaje ko] Mwenda ashyigikiye uruhande rumwe [rwa Uganda] muri iki kibazo gihuje ibihugu byombi.

    Kuva icyo gihe Mwenda yakunze kwirinda kwandika kuri iki kibazo, hakanibazwa impamvu yabihagaritse, ariko bigeze ejo bundi ku itariki ya 13 Nzeli, agarukana inkuru ifite umutwe ugira uti ‘kutabona ishusho ngari’ [y’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda].

    Umuntu asomye izo nkuru ebyiri zegeranye, yakwibaza niba utabona ishusho ngari y’icyo Uganda igamije mu mubano wayo n’u Rwanda, atari Mwenda aho kuba Museveni.

    Mwenda atangira yandika ko u Rwanda ‘rushobora kuba rufite intasi nyinshi muri twe [muri Uganda] ndetse ko ‘bishoboka ko benshi mu bafunzwe [bashinjwa ubutasi] bakoze icyo cyaha’, ariko akibaza impamvu ‘Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI) rubafunga igihe kinini bataburanishwa cyangwa ngo bamenyeshwe ibirego bitumye bafungwa?’

    Mu buryo busanzwe, kuba Abanyarwanda bafungwa na CMI bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubutasi muri Uganda, byakabaye impamvu yo kubashyikiriza, aho kugira ngo bakorerwe iyicarubozo? Niba barakoze ibyaha bashinjwa, ahantu bakwiye kubihamirizwa ni imbere y’amategeko.

    Mu kwemeza ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bakoze ibyo bakekwaho, Mwenda ari kwigira umucamanza, ari nako aha ishingiro ibikorwa byo guhohotera abaturage b’inzirakarengane, kandi akabikora atari uko atazi icyo amategeko asaba, [ahubwo ari mu buryo bwo kwigiza nkana].

    Uko kwirengagiza no gusobanura impamvu y’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda, byerekana Mwenda ari we utari gusobanukirwa n’ishusho ngari y’ibyo Museveni ari gukorera Abanyarwanda, nubwo mu nyandiko ye, asa nk’umugaragaza nk’utazi ibyo ari gukora iyo bigeze ku mubano we n’u Rwanda.

    Icyakora bitandukanye n’ibitekerezo bya Mwenda, u Rwanda ruri mu bintu bicye Museveni yashoboye kwerekana neza uruhande ashyigikiye, nubwo yarwerekanye mu buryo bwamugizeho ingaruka. Kuva na kera, imyitwarire ya Museveni ku Rwanda yakomeje gukurikira umurongo mugari yari yarihaye, wo gushyiraho ubutegetsi ashobora kubwira icyo gukora, igihe cyo kugikorera ndetse n’uburyo bwo kugikora.

    Iyi ntumbero ya Museveni yatangiye kera cyane ubwo RPF yari imaze kubohora u Rwanda. Icyo gihe, abayobozi ba FPR baratangaye cyane ubwo Museveni yababwiraga ugomba kuzaba Perezida, ndetse n’abantu bagomba guhabwa kuyobora minisiteri runaka. Icyo gihe kandi yashakaga guhora ahamagaza abayobozi b’u Rwanda muri Uganda kugira ngo bahabwe amategeko y’icyo gukora, nubwo ibyo bikorwa bitajyanye n’uburyo za Leta ziba zigomba gukorana ku rwego mpuzamahanga.

    Icyerekana iyi myitwarire ya Museveni ni uburyo yahoraga atumanaho na Kayumba Nyamwasa ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Ubusanzwe, imyitwarire nk’iyi ni igikorwa gikomeye gishobora kubyara umwuka mubi hagati y’ibihugu, [ariko Museveni yabikoraga usa nk’udafite icyo yikanga]. Museveni kandi yagerageje gushwanisha Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe, ndetse na Bizimungu wari Perezida.

    Umwanditsi w’amateka ukomoka mu Bufaransa, Gerald Prunier, yagarutse kuri iyi myitwarire ya Museveni mu gitabo yise ‘Africa’s World War (Intambara y’Isi ya Afurika). Yavuze ko nyuma y’uko FPR ibohoye u Rwanda, Museveni yari mu biganiro na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Umutekano, byari bigamije gushaka abasore b’Abanyarwanda bagombaga gukora umutwe urwanya Leta nshya ya FPR yari imaze gushyirwaho.

    Prunier avuga ko yakoraga nk’umuhuza hagati ya Sendashonga na Gen Salim Saleh, murumuna wa Museveni, wari wasezeranyije Sendashonga ko Uganda izatanga intwaro muri ibyo bikorwa.

    Ku rupapuro rwa 366 mu gitabo cya Prunier, hari aho agira ati “Mu gihe Tanzania ari yemeye kuzafasha abo barwanyi kubona aho bakorera imyitozo, [Sendashonga] yizeraga kuzabona ubufasha [bw’intwaro buturutse] muri Uganda. Yansabye kumufasha kuganira na Leta ya Kampala, kandi nanjye namuhaye abantu yagombaga kuvugana nabo. Ku Cyumweru cya tariki ya 3 Gicurasi, 1998, hari inama yabereye i Nairobi yamuhuje na Salim Saleh. Icyo gihe umubano w’ibihugu byombi ntabwo wari wifashe neza, ndetse yari yiteguye gushyigikira ingabo zagombaga gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.

    Iyi myitwarire ya Museveni kuri Leta ya FPR yari ikiri kwiyubaka, inagizwe n’abafashije Museveni kubohora Uganda, yatangaje cyane Mwalimu Julius Nyerere wari Perezida wa Tanzania, wigeze kubaza Museveni ‘ikibazo afitanye n’Abanyarwanda. Museveni yamusubije ko ”Batajya banyumva’, ibintu byatunguye Nyerere cyane akagera ubwo yibutsa Museveni ko abo bantu ari kuvuga batamwumva ari abayobozi b’igihugu kigenga.

    Ibimenyetso by’uburyo Museveni yakomeje gushotora u Rwanda ntibyarangiriye ku mugambi wo gushaka guhirika Leta ya FPR, kuko no mu 2001, uyu mugabo yagiranye imikoranire na FDLR, umutwe wari umaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Winnie Byanyima wagerageje kunenga iby’uwo mubano, yaje gutabwa muri yombi, ariko mu 2005, biza kugaragara ko ibyo yavugaga byari ukuri, kuko Ignace Murwanashyaka wari Umuyobozi wa FDLR, yafatanywe urupapuro rw’inzira rwa Uganda, ari narwo yakoreshaga mu ngendo zigana hirya no hino ku Isi mu gushaka inkunga yo gufasha uwo mutwe kuzatera u Rwanda.

    Mu 2007, Karegeya yahunze u Rwanda anyuze muri Uganda, ndetse nyuma y’imyaka itatu, Kayumba Nyamwasa nawe ahunga anyuze muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka nibwo aba bagabo bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC, ndetse muri Kanama 2010, Karegeya atangariza mu kinyamakuru cya Uganda ko intego yabo ari ugukuraho Leta y’u Rwanda binyuze mu mirwano.

    Mu 2017, RNC yimuriye icyicaro cyayo muri Uganda, ndetse muri iki gihe nibwo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda banze kwifatanya n’uwo mutwe byarushagaho gukaza umurego. Uburyo Abanyarwanda bafungirwaga ku muhanda mu maso y’abantu bose, byatumye gutandukanya abakozi ba Leta ya Uganda n’abakorera RNC bigorana, kuko izi mpande zombi zari zifitanye imikoranire idasanzwe.

    Kuba umutwe w’iterabwoba, watangaje ko ufite umugambi wo guhirika igihugu cy’igituranyi, warakoranaga bya hafi n’inzego z’umutekano za Uganda byari ikimenyetso simusiga cy’uko inzego z’umutekano za Uganda zarimo kubahiriza amabwiriza zahawe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

    Muri Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiye ku Ngoro ya Perezida Museveni muri Uganda, agirana ibiganiro na mugenzi we. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Museveni yemeye ko CMI yafashije RNC mu bikorwa byo gushaka abarwanyi, ndetse no kubafasha kugera mu mashyamba ya Congo.

    Muri Werurwe umwaka wakurikiyeho, Museveni yongeye kwemera ko yahuye n’abayobozi ba RNC mu buryo bw’impanuka, mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda. Abo bayobozi barimo Eugene Gasana ndetse na Charlotte Mukankusi nawe wagenderaga ku rupapuro rw’inzira rwa Uganda. Uru rupapuro yaje kurwamburwa binyuze mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda, bihagarariwe n’abahuza barimo Congo na Angola. Abayobozi ba Uganda bamwatse uru rupapuro, bari barabanje gutsemba bavuga ko ntarwo afite.

    Ibi bimenyetso byose byerekana ko Museveni ayigeze atezuka ku mugambi we mugari [wo gukuraho Leta ya FPR]. Kuri we, gukuraho Leta y’u Rwanda itamwumva, niyo ntumbero ye nyamukuru.

    Mu nkuru ya Mwenda yo mu 2018, yagaragaje ko Perezida Kagame yamugaye kubera uburyo yabonaga impamvu za Museveni ku buryo yageragezaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ukuri kwa Perezida Kagame ku buryo yafashe Mwenda kugaragarira muri iyi nyandiko ya Mwenda ivuga ko Museveni atakaza ubushobozi bwo ‘kubona ishusho ngari iyo bigeze ku mubano n’u Rwanda’, [aho avuga ko Museveni aha agaciro ibintu bito byangiza umubano w’ibihugu byombi, aho guha agaciro ibikorwa bigari birimo umubano mwiza hagati y’impande zombi].

    Bitandukanye n’ibyo Mwenda atekereza, ubushobozi bwa Museveni bwo kugira umurongo mugari n’ishusho y’icyo yifuza gukora, bigaragara cyane iyo bigeze ku mubano we n’u Rwanda [kurusha uko bigaragara mu bindi bikorwa]. Uwo mugambi mugari afite ku Rwanda, awuryamyeho cyane ku buryo yemera guhara imishinga y’ibikorwaremezo ihuriweho n’ibindi bihugu birimo Tanzania na Kenya, ndetse akanemera agahara amafaranga menshi y’inyungu Abagande bakuraga mu bucuruzi bw’ibicuruzwa boherezaga mu Rwanda mbere y’uko ikibazo hagati y’impande zombi gifata indi ntera.

    Mu busanzwe, umuntu ushyigikiye ubwihuze bw’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [ nk’uko Mwenda abigarukaho mu nyandiko ye, avuga ko Museveni arajwe ishinga no kubaka Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika y’Iburasirazuba], ntiyagashyigikiye ibikorwa bishobora gukoma mu nkokora iyo ntego, cyane cyane ko mu myaka 20 amaze abikora, nta musaruro na muto arakuramo.

    Kwemera guhara inyungu z’Abagande bacuruzaga mu Rwanda nabyo si ikimenyetso cy’umuntu ukunda igihugu cye, ndetse no guhara inyungu z’imishinga ihuriweho n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ntibyerekana urukundo n’ishyaka ryo kubaka Afurika Yunze Ubumwe, kandi byose bikarekurwa kubera gushaka kugera ku ntego ‘y’umugambi wo gukuraho Leta y’u Rwanda nawo wamaze gupfuba’.

    Igihe Mwenda yibaza ati “Ni kuki ibi byose byaharwa kubera ibirego by’abantu bashimutwa?” igisubizo kiroroshye: Ntabwo byahagaritswe kubera abantu bashimutwa gusa, byahagaritswe kubera umugambi wa Museveni [wo gushaka gukuraho Leta yatowe n’abaturage], kandi akaba yariyemeje kuzawugumaho kugera awushyize mu bikorwa. Ikindi ni uko ihererekanya ry’abakekwaho ibyaha [ryagarutsweho na Mwenda] ryabaye hagati y’u Rwanda na Uganda, ryabaye mu 2013.

    Niba Uganda yari ifite ikibazo ku Banyarwanda batuyeyo, kuko nyuma y’iryo hererekanya, yategereje imyaka itanu mbere yo gutangira kubakorera ibikorwa byari bugire ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi, na cyane ko yakiriye abakekwaho ibyaha benshi kurusha abo u Rwanda rwakiriye? Ikigaragara cyo ni uko ikibazo cyo gushimuta Abanyarwanda atari cyo ntandaro y’ummubano mubi hagati y’impande zombi.

    Icyemezo cya Museveni cyo kwakira ibikorwa bya RNC bigakorera muri Uganda byari ikosa rikomeye. Ingamba zagikurikiye zirimo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, guterana amagambo hagati y’impande zombi ndetse no gufunga umupaka uhuza ibi bihugu.

    Muri macye ayo niyo makosa yakozwe na Museveni, ndetse igihe Mwenda azasobanukirwa iyi ngingo, azamenya neza ko ‘Uganda itumvise nabi ibyo u Rwanda rwagaragaje ko birubangamiye’, ari bwo buryo yakoresheje mu kugerageza gukura ikimwaro kuri Museveni, akagishyira aho kidakwiye kuba kiri [kuri CMI], kuko CMI ntabwo igena umubano mu bya dipolomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

    Mu gihe kandi Mwenda yasobanukirwa iyi ngingo, byamufasha kuvugurura imvugo ye iri mu nyandiko, aho avuga ko ‘Umuyobozi mwiza w’urwego rw’ubutasi yakamenye intumbero z’igihugu akorera ubundi agakoresha ubutasi mu kuzigeraho’, kuko ibyo nibyo abayobozi ba CIM bari gukora, ari nacyo gishingirwaho mu ‘kubazamura mu ntera, kubongera ubushobozi ndetse n’umushahara’, nk’uko Mwenda abigarukaho asa nk’uwigiza nkana.

    Uyu Mwenda niwe udasobanukiwe umugambi mugari Museveni afite ku Rwanda, ndetse ni mu gihe kuko atigeze awumubwira, dore ko aherutse kubwira France 24 ko amabanga ye ari ‘mu mutwe we’.

    Mu yandi magambo, mu gihe Mwenda yahagarika ibyo kwigiza nkana, azabona ko umugambi wa Museveni ku Rwanda udahungabana [iyo bigeze ku mibanire ye n’u Rwanda] ahubwo ko ari bwo ugaragara neza, nubwo utabura kumugiraho ingaruka.

    Andrew Mwenda ayobya uburari agaragaza ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda ntaho gihuriye n’ibikorwa bya Perezida Museveni byo gushaka kubangamira ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nLFp50

  • U Bufaransa bwatanze ikirego kuri muramu wa Bagosora ukekwaho Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kamali ni muramu wa Colonel Bagosora wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, agakatirwa imyaka 35.

    Kamali umaze igihe mu Bufaransa wanahawe ubwenegihugu bwaho, guhera mu 2009 yakorwagaho iperereza n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Umushinjacyaha mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko Kamali akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho avuka, nk’uko AFP yabitangaje.

    Uyu mugabo uri mu myaka 70, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi wa Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Kamali atemera ibyaha ashinjwa, nubwo umunyamategeko we atigeze yifuza kuvugana n’itangazamakuru.

    Kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko mu Rwanda, Kamali yari yarakatiwe urwo gupfa ariko icyo gihano kiza guhindurwa kubera ko mu mategeko y’u Rwanda kitacyemewe.

    Ni umwe mu magana y’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda icyakora u Bufaransa bwanze kumutanga.

    Kamali ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

    source : https://ift.tt/3tVTiP9

  • Ubuzima bushaririye bw’abakobwa babyariye mu nkambi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 14 Nzeri 2021 nasuye inkambi y’impunzi z’abanye-Congo ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi yatangiye gutuzwamo impunzi mu 1997. Mu by’ukuri si ubwa mbere nari ngeze mu nkambi ngo nicarane n’ababaye mu buzima bw’ubuhunzi tuganire, gusa nibwo bwa mbere nabashije kuganira n’urubyiruko rw’abakobwa babyaye bakiri bato.

    Ibyo bivuze ko nari nsanzwe nzi ubuzima bushaririye abari mu buhungiro banyuramo, burimo inzara, ubukene, indwara z’ibyorezo n’ibindi gusa hari icyo nari ntaramenya neza.

    Muri iyo nkambi nahasanze abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 16 na 24 bahetse abana babo bwite.

    Hari umwe muri abo bana waganiriye na IGIHE, avuga inzira y’umusaraba yanyuzemo akimenya ko atwite. Ababyeyi be, umuryango ndetse n’abo mu nkambi batangiye kumutoteza, kumwishisha n’ibindi.

    Yavuze ko n’ubwo amaze imyaka itandatu abyaye, rwari urugamba rutoroshye, kugira ngo abashe kwisanga mu bandi.

    Yagize ati “Nkimara kumenya ko ntwite numvaga ubuzima bwanjye burangiye. Nabonaga abandi bavuye kwiga nkumva ndihebye. Mu rugo nta jambo nari mfite. Mbere twaricaraga tukaganira n’ababyeyi nkabona ko ndi mu muryango mugari ariko nyuma yo gusama batangiye kumpeza. Ntangira kugenda numva ko ubuzima busa n’ubundangiriyeho.”

    Yakomeje agaragaza ko kubyara uri mu nkambi nta mugabo ufite benshi babifata nk’igitutsi bityo ko abana bari mu nkambi bagize ibyago byo guterwa inda babaho bahangayitse bitewe no guhozwa ku nkeke.

    Mugenzi we wabyaye afite imyaka 16 kuri ubu afite umwana w’uruhinja, yagaragaje ko ubuzima bw’umukobwa wabyariye iwabo aba mu nkambi bugoye cyane.

    Ati “Kwitwa umubyeyi bisaba gufata inshingano ariko twebwe nta bushobozi tuba dufite. Abenshi twari abanyeshuri twacikirije amashuri yacu kuko nkanjye nari ngeze mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Kwakira ko ntwite byarangoye cyane ariko nyuma y’amezi abiri uriyakira. Mu nzu iwanyu, abavukanyi, ababyeyi n’abaturanyi baba bakwita ikivume, bakanagufata nk’utagira ubwenge kuko wabyaye.”

    Basabye ababyeyi babo n’abaturanyi guhindura imyumvire yo kwirinda kubatesha agaciro kuko bishobora no kubatera kwiyambura ubuzima, ahubwo ko bakwiriye gufashwa kongera kwiyubaka.

    Nubwo bimeze bityo, imiryango itandukanye yita ku mibereho y’impunzi, nk’Umuryango Mpuzamahanga w’Abanya-Koreya wita ku butwererane KOICA, Ishami Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, yatangiye gufasha aba bana b’abakobwa babyaye imburagihe kugira ngo barusheho gutegura ejo hazaza habo n’abana babo.

    Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga itandukanye abakobwa n’impunzi babyaye imburagihe rya Centre Diocésain Des Jeunnes China Keitetsi, Soeur Odette Uwimana Mitengezo, yavuze ko ibikorwa byo kwigisha aba bana biri muri gahunda zo kubasana imitima no kububakamo abantu beza b’ejo hazaza.

    Yagize ati ” Tubigisha no kuva mu bwigunge no kuba barihebye kubera ko babyaye. Aha turabigisha tukabereka ko nabo ari abantu, tukabereka ko n’ejo hazaza nibihangana bakava muri ubwo bwigunge bazavamo abantu bazima bazakorera imiryango yabo n’abana babo.”

    Yakomeje avuga ko kuza kwiga imyuga byatumye ababyeyi babo badakomeza kubafata nk’abadafite agaciro kuko batangiye kugira inzozi z’ahazaza.

    Ati “Igituma imibanire yabo n’imiryango igenda iba myiza ni uko abona cya giceri. Ntabwo umwana agisabiriza kandi akagira igihe we agura umunyu akawuzanira ababyeyi. Ntabwo umubyeyi na we yakinubira umwana ufite icyo amuzanira.

    Uhagarariye KOICA mu Rwanda Chon Gyong Shik yasabye uru rubyiruko kudacika intege ndetse no guharanira kwigira kugira ngo ubuzima bwarwo bukomeze kurushaho kuba bwiza.

    Aba bakobwa babyariye iwabo bavuga ko ubuzima bw’inkambi ku mukobwa wabyariye iwabo butoroshye

    source : https://ift.tt/3AjAAmN

  • Intambwe ku yindi: Ukuboko kwa Rusesabagina muri politiki, igisirikare no gukusanya inkunga yo gufasha FLN – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina ari imbere y’ubutabera aho akurikiranyweho uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byavuyemo ibitero byagabwe mu Rwanda, bikagwamo abaturage icyenda mu bihe bitandukanye.

    Ibimenyetso bitandukanye byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 67, yagize uruhare rufatika mu ishingwa ry’Impuzamashyaka MRCD, ifite inyeshyamba za FLN.

    Rusesabagina ari muri RIB, ubwo yabazwaga amafaranga yahawe MRCD/FLN yavuze ko atamenya neza umubare ariko ko agera mu bihumbi 300 by’amayero. Yasobanuye ko abazi neza uko amafaranga yakusanywaga, akanagezwa ku barwanyi ba FLN ari ababitsi ba MRCD.

    Ni igisubizo yatanze asa n’ushaka kugabanya uburemere bw’icyaha no guhunga inshingano yari afite n’uruhare yagize mu gutera inkunga iterabwoba binyuze muri MRCD/FLN.

    Inyandiko zafatiwe muri mudasobwa ya Rusesabagina mu Bubiligi zigaragaza ko yari ku ruhembe rw’imikorere yayo ndetse yakurikiraniraga hafi ibikorwa byose kuva ku gushaka amaboko y’abaterankunga, kugena politiki igenderwaho no gutanga ibitekerezo ku bikeneye gukorwa ku rugamba.

    Inyandiko mvugo ye muri RIB, yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge, ishyaka ryari muri MRCD [yarimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’.]

    Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice?’’

    Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo zabo, bakoreshaga “abahinzi” bashaka kuvuga “abarwanyi”, “amasuka” yasimburaga “imbunda”, “amasasu” bayitaga “utubuyenge” mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu “murima” cyangwa ku isambu.

    Umugambi wo gukusanya inkunga ya MRCD/FLN witwikiriye inzira yo gucyura impunzi

    Mu gukusanya inkunga yo gufasha MRCD/FLN, Rusesabagina yatangaga umusanzu utomoye kuva ku gushaka ubushobozi no gukora ubukangurambaga bwo kongera abayoboke bafatanya mu mugambi mubisha wo kurwanya u Rwanda.

    Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

    Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD/FLN bandikiranye bajya inama ku cyakorwa ngo umugambi wabo utange umusaruro.

    Imwe muri izo nyandiko yerekana ko uwitwa Nsengiyumva Appolinaire yashyizwe mu bayobozi bakurikiraniraga hafi ubukangurambaga bwari bugamije gushyiraho amatsinda yo gushishikariza abantu cyane cyane impunzi z’Abanyarwanda kwinjira no gushyigikira uyu mugambi no kwigomwa bagatanga icyo bafite, bizezwa ko “ari zimwe mu nzira zizabafasha gutaha mu Rwanda.”

    Ku wa 28 Mutarama 2018, Nsengiyumva yandikiye uwitwa Emma kuri WhatsApp, amubwira ko hakenewe imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo abantu bashyigikire urugamba rwa MRCD/FLN.

    Ati “Komera Emma, ni byo rwose hakenewe kongera ingufu mu kazi. Mukangurire inshuti n’abavandimwe bikore ku mufuka kuko amikoro ni kimwe mu bidindiza imirimo. Nimwigomwe mu gihe gito maze icyo mubonye cyoherezwe ku isambu. Imana ibidufashemo.”

    Nsengiyumva Appolinaire yari ku ruhembe rw’abayobozi bakoraga ubukangurambaga bugamije gushaka abayoboke ba MRCD/FLN no gukusanya ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba

    Ijisho rya Rusesabagina ryagenzuriraga hafi imikorere ya MRCD/FLN

    Mu bihugu bitandukanye hatangiye gushakishwa abarwanashyaka benshi kugira ngo uwo mugambi ugerweho.

    Nko ku wa 27 Gashyantare 2018, Ntakirutimana Esdras utuye i Yaoundé muri Cameroun yandikiye Rusesabagina amubwira ko ubukangurambaga bugomba gushyirwamo imbaraga (“kuba intense”).

    Yagize ati “Mukomere Mzee, akazi karakomeje. Mobilisation igomba kuba intense. Nifuzaga ko mwavugana n’umuhungu uri Canada witwa Jovial, twahoze dukorana muri F ariyo avuye muri Canada. Tumaze kuvugana rwose kandi yavamo umurwanashyaka mwiza w’umukozi. Yemeye ko mwavugana kandi na nyirabukwe babana muri Canada muraziranye cyane kuko sebukwe w’uwo muhungu akomoka iwanyu i Gitwe, Murama.”

    Rusesabagina yamenyeshwaga buri kimwe cyose gikorwa muri MRCD/FLN kugeza no ku bayoboke bashya. Muri bimwe byagenderwagaho mu guhitamo inkoraramutima zabo, bagenderaga ku cyenewabo

    Aba barwanashyaka bari mu mashyaka ya CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM yaje kubyara MRCD, bose basabwe gusenyera umugozi umwe mu kwegeranya inkunga yo gufasha FLN.

    Mu nyandiko yo ku wa 27 Nyakanga 2018, Nsengiyumva Appolinnaire, yandikiye Rusesabagina amubwira kwibutsa abakuru b’amashyaka yo muri MRCD; ubwo ni we wayoboraga PDR, Gen Irategeka Wilson wa CNRD na Nsabimana Callixte Sankara wa RRM kubwira abantu bahagarariye ko ubu ibikorwa bya mobilization na fundraising turi kubikorera hamwe, ku bw’ibyo aho bari hose bagakorera hamwe.’’

    Yakomeje ati “Abo muri RRM bamenyekane bashyirwe mu buyobozi bw’ibanze kugira ngo message [ubutumwa] ibe imwe. Ibi birihutirwa cyane cyane hano twatangiye akazi. Abakuru mubidufashemo.”

    Abayobozi bakuru b’amashyaka yihuje akabyara MRCD, bahoraga bashishikarizwa kwigisha abanyamuryango bashya kugira ngo bagwize imbaraga

    Icyo gihe “Pas Besoin”, izina rya Rusesabagina kuri ya groupe ya WhatsApp yarasubije ati “Wiriwe, ubu ndi mu igaraje nindangiza ibyo ndimo nkoresha ndabashaka.”

    Nyuma yo gushyiraho inzego zitandukanye zigize MRCD-FLN, Komisiyo ishinzwe Ubukungu yahawe inshingano zo gukusanya inkunga hirya no hino ku Isi (Congo-Brazaville, Cameroun, u Buholandi, Malawi, Kenya n’ahandi).

    Tariki 5 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika ati “Komiseri ushinzwe Imari agomba kwigaragaza cyane (kuba active) muri ibi bihe turimo. Sinzi niba uwo mudamu aboneka igihe cyose ku buryo yabikora neza. Bitabaye ibyo, nasaba ko niba dufite umuntu twizeye i Brazzaville, Cameroun cyangwa uwo muzahurira mu Buholandi mube ari we mubishinga. Murakoze”.

    Rusesabagina yaramusubije ati “Wiriwe, ubonye akanya twavugana.”

    Nyuma y’iminsi itatu gusa, ku wa 8 Kanama 2018, Nsengiyumva yongeye kwandika amumenyesha ko “ya gahunda ya Gisubizo nabitunganyije.”

    Yakomeje ati “Byari bigoye ariko nabikoze, nizeye ko nta ngaruka zizabaho nyuma. Yakomeje gutsimbarara ku biribwa n’icumbi ry’abantu batandatu yohereje.”

    Rusesabagina yari azi neza buri kimwe cyose cyakorwaga muri MRCD/FLN. Mbere yo gukora inama yabanzaga kumenyeshwa

    Rusesabagina yahabwaga raporo ku gato n’akanini

    Paul Rusesabagina nka Perezida wa MRCD/FLN, yatangaga umurongo ngenderwaho, akanaha umugisha ibikorwa bya buri tsinda aho riherereye kuko buri raporo yamugezwagaho.

    Nka tariki 20 Kanama 2018, uwitwa Ngarambe Jean Baptiste yandikiye Rusesabagina amubaza ku bantu bashaka kwinjira mu ishyaka.

    Ati “Hari umuntu twavuganaga ngo hari abantu bashaka gufasha ariko batinjiye mu ishyaka. Kubera iyo mpamvu ngo ntabwo bashyiraho cellule y’ishyaka.”

    Rusesabagina yamusubije ati “Abashaka kuza mu ishyaka bagafasha barimo, bahawe ikaze kandi n’abashaka gufasha gusa, imfashanyo zabo turazakiriza amaboko yombi.”

    Rusesabagina yakoreshaga izina rya “Pas Besoin.’’ Inyandiko zitandukanye zerekana ko yahaga buri wese ikaze ngo bafatanye umugambi wo guhungabanya u Rwanda

    Urugero rubihamya ruri muri raporo y’urugendo Eric Munyemana wari Umubitsi Mukuru wa MRCD/FLN, yamugejejeho akubutse mu rugendo yakoreye muri Afurika n’inkunga yahaboneye.

    Tariki 10 Nzeri 2018 yandikiye Rusesabagina ati “Raporo y’urugendo muri Malawi. Tariki 29 Kanama ni bwo nagiyeyo, ngenda nsura abavandimwe twari twaravuganye kuri telefoni bakishimira intambwe MRCD irimo itera.’’

    “Nabasabye gushyigikira ibikorwa bya MRCD, mbasobanurira ingorane z’amikoro zihari, bagenda begeranya inkunga yaje kugera ku 5.740.000 Koca (ni nka 8000$). Nasanze kandi bari barateranyije 6000$ mbere y’uko ngerayo. Bari barabashije gukora ubukangurambaga mu muntu w’i Nairobi na we watanze 2000$. Umusaruro w’abo bavandimwe bose ni 22.300$ n’amayero 1000.’’

    Yongeyeho ko yakoresheje itike y’amayero 937 n’amafaranga yo kwifashisha yise “ka argent de poche” k’amayero 150. Aya arimo ay’ingendo, telefoni na internet no gufata akantu rimwe na rimwe.

    Nyuma y’urugendo yakoreye muri Malawi, Munyemana yatanze raporo yose yerekana uko amafaranga yakusanyijwe angana n’ayakoreshejwe

    Munyemana kandi yongeye gutanga raporo kuri Rusesabagina agaruka ku byavuye mu nama yabereye i Paris, ibitekerezo byahatangiwe n’ingano y’umusanzu wahatangiwe ku wa 15 Nzeri 2021.

    Muri iyo nyandiko yanditswe nyuma y’umunsi umwe, ku wa 16 Nzeri 2018, Munyemana yagize ati “Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri, Biruka, Eric na Jean Louis ni bo babashije kuboneka bajya i Paris. Habonetse abantu bake cyane (9). Ababonetse bateranyije amikoro angana n’amayero 840. Nta sale yari yakodeshejwe ahubwo twahuriye muri parc public. Habayeho kuganira twumvikana ko nyuma icyo gikorwa kizongera kubaho mu kwezi kumwe, ariko twiha inshingano ko buri muntu atazaza wenyine ko ahubwo buri wese azaza azanye n’undi muntu.”

    Usibye raporo y’ibyakozwe Rusesabagina yahabwaga, yanagishwaga inama mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose, agatanga umurongo ukwiye.

    Ibi ni nako byagenze ku witwa Matabaro Patrick wo muri Cameroun; mbere yo gushishikariza impunzi zihatuye gutera inkunga MRCD/FLN, yabanje kumugisha inama.

    Nyuma yo kwemererwa kujya kuganira n’impunzi, yarabikoze, ndetse akubutseyo, atanga raporo y’urugendo avuyemo.

    Tariki 7 Mata 2019, Matabaro yandikiye Rusesabagina ati “Ubu mvuye mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’impunzi z’Abanyarwanda hano i Yaoundé. Ni inama nari nasabye Perezida w’umuryango ubwo duheruka guhura n’itsinda rya MRCD tariki 28 Werurwe 2019, kugira ngo dutange ubutumwa bw’urugamba rwa MRCD/FLN kuri bose icyarimwe.’’

    Matabaro kuri uwo munsi yabwiye Rusesabagina ko nyuma yo kubasobanurira urwo rugamba biyemeje ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukusanya inkunga binyuze mu mazone kugera no ku nzu ndetse avuga ko bazatanga igihe ntarengwa cyo guhigura ubwo bwitange.

    Ati “Nyuma yo gukusanya ikizaba cyavuye muri ubwo bwitange [promesses] bazaba batanze, tukazabaza abayobozi bakuru ba MRCD uko uwo musanzu uvuye i Yaoundé wabageraho. NB: Byagaragaye ko abantu bishimiye ko tuvuye mu bwoba tukaba twerekanye ko twiyemeje kwinjira mu rugamba ku mugaragaro. Murakoze.”

    Mu gukusanya amafaranga hakoreshwaga imbaraga n’igisa n’igitsure kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa bya MRCD/FLN

    Kugenda biguru ntege mu kugaba ibitero byatumaga inkunga iba iyanga

    Mu bukangurambaga bwakorwaga, abarwanashyaka babwirwaga ko hakenewe inkunga yo gushyigikira abarwanyi ba FLN bagombaga kugaba ibitero.

    Ibi byatumaga rero iyo hashiraga iminsi myinshi nta gitero kigabwe, umusanzu ugabanuka. Icyo gihe byasabaga ko abayobozi baganira ku buryo bushya bwo gukangura abanyamuryango ba MRCD.

    Izo nyandiko zerekana ko muri ubwo uburyo harimo no gusaba abahinzi (imvugo yakoreshwaga mu kuvuga ‘abarwanyi’), guhinga (byavugaga ‘kugaba ibitero’).

    Uwamahoro Emilien ku wa 24 Ukwakira 2018 yanditse ati “Mukomere, birakwiye ko twabikora ariko ubu bamwe batangiye kudufata nk’ababeshyi kubera nta gikorwa giherutse, abandi bakongeraho ko ntaho dutaniye n’abasanzwe natwe twatangiye kugaragaraho gucikamo ibice. Tuzagerageza ariko ntibyoroshye.”

    Frank yarasubije ati “Niko biri, wagira ngo bazajya bafasha ibikorwa gusa ntibiduca intege nukugumya dukora mobilization.”

    Ibiganiro byinshi byafatiwe muri telefoni ya Rusesabagina, ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwajyaga gusaka urugo rwe

    Eric yahise asubiza ati “Mwiriwe neza, kuwa Gatandatu tariki 3/11 dutegure igikorwa cyo kwiteza imbere se? Hari ubukangurambaga hanze aha bwo kudusenya ko twabeshyaga, ko nta bikorwa tugira. Nkaba nibaza niba hari abantu tuzabona. 1) Dutegure igikorwa abazaza bose? 2) Tube turetse dutegereze abana babanze bakomeze ihinga? Mumfashe guhitamo icyo twakora.”

    Emilien Uwamahoro tariki 25 Ukwakira 2018 yaranditse ati “Mukomere, njye ndumva options ya kabiri ariyo twafata kuko no mu gikorwa cyo kwiteza imbere hazamo abantu baje kuneka ko twabonye abantu. Ibaze tubabuze n’iyo campagne yo kudukoba irimo kudukorerwa byaba bibi kurushaho. Bahinge natwe tube twitegura kuzagenda tubagara, twicira n’ibisamho Ariko bitabujije ko abantu basanzwe batwizeye kandi batwiyumvamo kubegera tugafata icyo baba baduhaye.”

    Bimwe mu biganiro byakorwaga habayeho kuzimiza ku buryo utamenya neza icyo bashakaga kuvuga mu gihe utasesenguye neza cyangwa uhuze ayo magambo n’urugamba

    Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko ruzatangaza umwanzuro ku rubanza we n’abandi 20 baregwamo.

    Paul Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba

    source : https://ift.tt/3tSqN4P

  • ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea
    ECOWAS yafatiye ibihano bikakaye abahiritse ubutegetsi muri Guinea

    Mu bihano byafatiwe abo basirikare bayobowe na Col. Mamady Doumbouya, harimo kubabuza gukorera ingendo mu bihugu bigize ECOWAS no gufatira imitungo yabo.

    Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’uwo muryango yateraniye i Accra muri Ghana, ku wa Gatatu tariki 15 Nzeli 2021.

    Ibyo bihano byitezweho gushyira igitutu kuri abo basirikare kugira ngo bongere bashyireho ubutegetsi bugendeye ku Itegeko Nshinga.

    Uretse ibyo bihano, uwo muryango wategetse abo basirikare gutegura amatora bitarenze amezi atandatu.

    ECOWAS yasabye ko Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yawufasha gushyira mu bikorwa ibi bihano cyane cyane ibijyanye no kubuza abo basirikare gukorera ingendo mu bindi bihugu, no gufatira imitungo yabo.

    Mu bindi ECOWAS yasabye abo basirikare harimo kurekura Alpha Condé nta mananiza.

    Mu Ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri ni bwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo za Guinée Conakry bayobowe na Col Mamady Doumbouya, bahiritse ubutegetsi bwa Alpha Condé bamushinja ruswa.


    source : https://ift.tt/3lBUjIe

  • Kwita izina: U Rwanda rwatangiye serivisi yo gutembereza abakora mu bukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali
    Ba mukerarugendo batangiriye gusura u Rwanda ku Mujyi wa Kigali

    Icyo gikorwa cyo gutembereza abakora mu bukererugendo (Familization Trip) kiba buri mwaka, kikaza kibanziriza Umuhango wo ‘Kwita Izina’, aho bajya kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse muri uwo mwaka.

    Ni umuhango umaze gukorwa inshuro 17, ukaba ufatwa nk’urubuga rwo gutangariza isi ibijyanye n’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), RDB yashoboye kwakira abakora mu bukerarugendo n’abakora mu itangazamakuru hirya no hino ku isi, barasura ahantu nyaburanga h’ingenzi u Rwanda rufite, bakerekwa ibyo u Rwanda rufite mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’aho rugeze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Icyo gikorwa cyatangiye ku itariki 15- 25 Nzeri 2021.

    Abari muri icyo gikorwa cyo gusura u Rwanda ‘Visit Rwanda’ ni itsinda ry’abantu 30, barimo abanyamakuru bo ku rwego mpuzamahanga n’abakora mu by’ubukerarugendo baturutse muri Amerika, u Bufaransa, u Budage, Ukraine, Afurika y’Epfo, Tanzania na Kenya.

    Abo bashyitsi batemberejwe Umujyi wa Kigali, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Bazasura n’ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite harimo Pariki y’igihugu y’Akagera, Pariki y’igihugu y’ibirunga, Ingoro y’Umwami i Nyanza, Pariki y’igihugu ya Nyungwe, umuhanda uzenguruka ku Kiyaga cya Kivu (Kivu belt), ukanyura mu Karere ka Rusizi, Karongi, Rutsiro na Rubavu.

    Kageruka Ariella, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yagize ati “Intego y’uru rugendo ni ukugira ngo abo bantu bakora mu bukerarugendo mpuzamahanga bamenye u Rwanda, bamenye ibyo rufite mu rwego rw’ubukerarugendo n’aho rugeze mu kubungabunga ibidukikije. Iyo umuntu aje akamenya u Rwanda, akavugana n’Abanyarwanda, abasha kumenya uko arwamamaza nk’ahantu habereye ubukerarugendo”.

    Ati “Abo kandi dufatanya gukora ‘packages’, ni ukuvuga gahunda umukerarugendo agura mu gihe ategura urugendo, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye n’ibiciro byabyo, kugira ngo abashe guhitamo kuza mu Rwanda”.

    Kageruka yavuze ko abo batumiwe ubu barimo basura ibyiza by’u Rwanda bitandukanye, ari abantu basanzwe bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo kandi bumva batanga umusanzu wabo mu rugendo u Rwanda rurimo rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

    Muri abo harimo uwitwa Tim van der Wel, Umuyobozi mukuru wa ‘Avila Reizen’, iyo akaba ari ‘Agence’ y’ubukerarugendo yo mu Buholandi.

    Tim van der Wel, yavuze ko yishimiye cyane kuba ari mu Rwanda, akaba yiteguye kumva no kwiga ibyo u Rwanda rukora mu rwego rw’ubukerarugendo, kuko ubundi ngo ibyo yarumenyagaho ni ibyo yasomaga kuri Internet gusa.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe kuri njye, kuza kureba ibibera mu Rwanda kugira ngo nshobore kubyereka no kubisobanurira abakiriya bifuza gusura u Rwanda”.

    Ubu ni inshuro ya kabari umuhango wo ‘Kwita Izina’ ugiye kubaho mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, uwo muhango ukazaba ku itariki 24 Nzeri 2021, ukaba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘a virtual Kwita Izina ceremony’, nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2020.

    Uwo ngo uzaba n’umwanya wo kugaragaza ibyo u Rwanda rurimo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, nyuma y’uko bwari bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.

    source : https://ift.tt/3kk8emQ

  • Ibyagoye Richard Gasana mu gihe amaze ari Meya wa Gatsibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana

    Abitangaje mu gihe uyu mwaka biteganyijwe ko haba amatora mu nzego z’ibanze bamwe mu bayobozi b’uturere basoje manda ebyiri bagasimburwa n’abandi bashya.

    Richard Gasana uyobora Akarere ka Gatsibo guhera mu mwaka wa 2011 avuga ko nta muyobozi usoza manda mu gihugu cye kuko ashobora kuba atari umuyobozi w’Akarere ariko agakora ikindi cyateza igihugu imbere.

    Ati “Ntabwo umuyobozi ubundi ajya arangiza manda, manda mu gihugu cyawe ntabwo ibaho. Nshobora kuba ntari umuyobozi w’akarere nkajya gukora ikindi kandi na cyo giteza imbere igihugu nanjye kikanteza imbere, nta manda rero dufite, manda irangiye ni iyo twatorewe n’abaturage muri aka karere ariko mu gihugu turacyarimo, turacyakorera igihugu, tuzakomeza no kugikorera.”

    Mu gihe yari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko yahuye n’akazi katoroshye ko kurandura ubukene mu baturage no kubahindurira imyumvire.

    Yagize ati “Hari ubukene bujyanye n’ibyo batunze ndetse n’ibyo bazi. Abaturage badafite ubumenyi buhagije kugira ngo tubane na bo, bajyane abana babo mu ishuri, bishyure mituweli rimwe na rimwe bakumva ko ari inkeke bashyirwaho, undi ukamuha inka mu gitondo akaba yayigurishije, ukamuha ihene akayizindurira ku cyokezo, ukamwongera indi, twagiye duhura n’izo mbogamizi.”

    Avuga ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage ndetse n’ubukene ariko bigishijwe bikomeye ndetse banishakamo ibisubizo.

    Avuga ko nk’abayobozi bahoranaga inyota yo gukora ariko nanone bakagorwa n’ubushobozi buke ku buryo batabashaga gukemura ibyifuzo by’abaturage byose.

    Ati “Ubushobozi bwagiye buba bukeya rwose, ingengo y’imari ugasanga abaturage ibyo bifuza biri muri miliyari 60, twajya gutora ingengo y’imari tugatora miliyari 20, akaba makeya ugasanga rimwe na rimwe imbaraga umuntu afite ntabwo arimo azikoresha neza ariko tukamenya ko ari bwo bushobozi bw’igihugu.”

    Meya Richard Gasana avuga ko ariko bakoze ibishoboka byose, ubu akaba yishimira ko imyumvire y’abaturage imaze kuzamuka ku buryo abazamusimbura batazagorwa cyane.

    Ikindi ngo ni uko ubushobozi bw’Igihugu na bwo bugenda buzamuka bityo manda y’abazamusimbura ngo bakaba bazagiriramo ibihe byiza mu byo bazakora bigamije guteza imbere abaturage.


    source : https://ift.tt/3Eq1BaM