Tag: featured

  • Kwizera Olivier yatangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura Kiyovu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir Fc i Rusizi, ikipe ya Rayon Sports yahise isubukura imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, mu rwego rwo gutegura umukino ukomeye iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports.

    Muri iyi myitozo hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze atari kumwe n’iyi kipe, akaba nyuma yo gusinya amasezerano mashya yatangiye imyitozo ariko akaba yakoze imyitozo yo ku giti cye ku ruhande,hakaba hitezwe ko uyu munsi ari bwo ashobora gutangira imyitozo na bagenzi be.

    Mu bandi bakinnyi bagaragaye mu myitozo harimo umunyezamu ukiri muto Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite imvune, ndetse n’umunya-Maroc Ayoub utari wajyanye n’iyi kipe i Rusizi.

    Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports

    source : https://ift.tt/3Gc1zTU

  • Umwiza Phionah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa – #rwanda #RwOT

    Yitabiriye iri rushanwa mu gihe ryaherukaga kuba mu 2018 cyane ko kuva mu 2019 ritigeze riba ku mpamvu zitandukanye, byanatumye Uwase Sangwa Odile wagombaga kurihagarariramo u Rwanda mu 2019 ataryitabira. Umunyarwanda waherukaga kuryitabira ni Umunyana Shanitah waryegukanyemo ibihembo bitatu mu 2018.

    Muri iri rushanwa, Umwiza azaba ahatanye n’abandi bakobwa baturuka mu bihugu birimo Misiri, Guinea, Eswatini, Ethiopie, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius, Maroc, Mozambique, Namibia, Niger, Nigeria, Sao Tome & Principe, Sénégal, Seychellles, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Umwiza Phionah yitabiriye irushanwa rya Miss University Africa

    source : https://ift.tt/3ojxoV1

  • Ubusabe bw’abahanzi ku bifuza kwitabira ibitaramo by’iminsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gukingira abanyeshuri, abayobozi n’abarimu bo muri Kaminuza ya Mount Kenya kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, aho buzuzaga ibyangombwa by’abaje kwikingiza.

    Abahanzi bitabiriye iki gikorwa barimo Patient Bizimana, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Mani Martin, basabye ko muri bihe by’iminsi mikuru u Rwanda rugiye kwinjiramo, Abanyarwanda bakomeza guha agaciro ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Patient Bizimana yagize ati “Ndakangurira abantu gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19, abitabira ibitaramo byacu bakaza bikingije inkingo zose kuko nk’icyo twitegura cyateguwe na EAP (East African Promoters) cyo kwishimira Noheli turasaba abantu kuzaza bikingije mu buryo bwuzuye.”

    Man Martin ati “Njyewe nk’urubyiruko kandi nk’umuhanzi ndasaba abantu bose kwitabira gufata izi nkingo kuko turabakeneye, dukeneye kongera kubataramira dukeneye kongera guhura nabo ntacyo twishisha, dukeneye kubona Abanyarwanda bari hamwe bishimye.”

    Jules Sentore nawe yunze mu ryabo asaba ko mu bihe byo kwishimira irangira ry’umwaka abantu badakwiye kudohoka. Ati “Muri ibi bihe by’iminsi mikuru ndasaba abantu ngo ntibatwarwe n’ibyishimo ngo badohoke, bakomeze kwirinda kuko icyorezo kirahari kiragendagenda mu gihugu, igikenewe nta kindi ni ugukurikiza ingamba zose zisabwa.”

    Umwe mu banyeshuri bari baje gufata urukingo rwa kabiri, Uwayo Sophie Herondine, yavuze ko kuba aba bahanzi baje kubashishikariza gufata urukingo ari urugero rwiza babonye.

    Yakomeje ati Ati “Nanjye ndashishikariza abanyeshuri bagenzi banjye kuza gufata urukingo kuko nk’ubu hano Mount Kenya nta munyeshuri wemerewe kwinjira atarakingiwe, rero aho kugira ngo uhagarike amasomo wakwikingiza kuko urukingo ni ubuzima.”

    Mu bice byose by’iri shuri ingamba zo kwirinda Covid-19 zarakajijwe ndetse mbere yo kwinjira mu kigo umuntu akaraba umuti wica udukoko ariko yajya kwinjira mu gice cyubatsemo amashuri agaterwa umuti umubiri wose.

    Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Dr. Prog Edwin Odhuno yavuze ko ikirenze kuri ibyo ari uko abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bose bamaze gufata nibura urukingo rwa mbere rwa Covid-19, ndetse ko ingamba zo kwirinda zigikomeje.

    Ati “Abantu bamwe bashobora gutekereza ko ari imikino ariko hari abanyeshuri bamwe babonye ko atari imikino kuko hari abarwaye, rero tugomba gukomeza kubungabunga ubuzima bwacu kuko ntabwo tuzi ngo iki cyorezo kizageza ryari ariko ndatekereza ko turi mu nzira nziza zo kugihashya.”

    Kugeza ubu abarenga miliyoni 6 mu Rwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19, mu gihe abarenga miliyoni 3.5 bahawe inkingo zombi.

    Jules Sentore aganiriza umunyeshuri wari uje kwikingiza

    Man Martin ari kwandika umwirondoro w’umunyeshuri

    Abazaga kwikingiza bafataga urukingo rwa Moderna

    Alyn Sano yasabye abaturarwanda barengeje imyaka 50 gufata urukingo rwa gatatu kuko rushimangira inkingo zombi za Covid-19

    Andy Bumuntu, Patient Bizimana, Alyn Sano, Jules Sentore na Mani Martin bari bitabiriye igikorwa cyo gukingira muri Kaminuza ya Mount Kenya

    Jules Sentore ahamya ko buri wese nakurikiza ingamba zose zo kwirinda abantu bazongera bagatarama nk’uko byahoze

    Mani Martin yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abanyarwanda bongeye gutarama bishimye

    Mbere yo gutangira akazi ko kuzuza ibyangombwa by’abaje kwikingiza babanzaga gukaraba intoki

    Patient Bizimana yasabye abakristu kwikingiza kugira ngo bazitabira ibitaramo bya Noheli nta mpungenge zo kurembya na Covid-19 bafite

    Umuyobozi wa Mount Kenya Univeristy mu Rwanda Dr Edwin Odhuno yavuze ko abantu bose biga cyangwa bakora muri iyi Kaminuza bafashe nibura dose imwe y’urukingo

    Uwayo Sophie yavuze ko yishimiye kubona Alyn Sano mu gikorwa cyo gufasha abanyeshuri kuzuza ibyangombwa

    source : https://ift.tt/31r1rkk

  • Sosiyete Sivile, ikiraro cyuririrwaho n’abanenga u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Maputo Protocol ni amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 42 bya Afurika, agamije kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa. Yatangiye gukurikizwa mu 2005 ku bufatanye na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe.

    Ateganya ko ibihugu byayasinye bitanga raporo ku iyubahirizwa ryayo buri myaka ibiri, igaherekezwa n’izakozwe n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo hatagira ikirenzwa ingohe. Izo ziyiherekeza zitwa “shadow reports”.

    Buri muryango uba usabwa imwe, bivuze ngo iyo u Rwanda rwatanze muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yagombaga guherekezwa n’izindi 2.500.

    Umukozi ushinzwe kugenzura, gutangaza no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mazimpaka Ngango Hilaire, yasobanuye ko iyo miryango ishobora no gukora indi raporo ikayitanga mu gihe Guverinoma itatanze iyo isabwa.

    Umuryango umwe ni wo watanze “shadow report”

    Mu nama yahuje imwe muri iyo miryango n’inzego za Guverinoma zirebwa n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021, haganiriwe ku byuho byagaragajwe muri iyo raporo n’ibyo u Rwanda rwasabwe kuzakosora mu y’ubutaha.

    Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari (GLIHD) ari nacyo cyateguye iyo nama, Me Umulisa Husna Vestine, yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda inengwa kutuzuza inshingano.

    Haramutse hakozwe “shadow reports” nyinshi cyaba ari ikimenyetso cy’uko nta kibera mu Rwanda kitagaragazwa, bityo abarunenga ntibahimbe.

    Umulisa ati “[mu mwiherero duheruka gukora] uwari uhagarariye Inteko Ishinga Amategeko yaratubwiye ati ‘twebwe dukora amategeko ariko nta muryango utari uwa Leta turabona hano utubwira ngo itegeko iri n’iri ntirihari’.”

    “Minijust nayo yatuganije idusaba ngo ‘mumenyekanishe ibyo mukora muninjire mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu kugira ngo tubashe kubona ibyo mukora.”

    Yakomeje ati “Raporo kuri Maputo Protocol ni Leta yayitanze n’undi muryango umwe kandi hagombye kuboneka 2.500 ziyiherekeza.[…] Abenshi barazitinya ngo ni gute dushobora gutanga raporo.”

    Yashimangiye ko izikorwa n’iyo miryango ari zo zigaragaramo imibare kandi iba ishingiye ku byo u Rwanda rwakoze.

    Nk’ababasha kuganira n’Abaturarwanda bakanareba uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryifashe mu gihugu, bafite ubushobozi bwo kunyomoza ibinyoma by’imiryango mpuzamahanga “ibarirwa inkuru”.

    Kudakora raporo kwayo bibera ikiraro abaharabika igihugu kuko nta kibanyomoza mu nyandiko kiba gihari.

    Ibyuho byagaragajwe muri raporo u Rwanda ruheruka gutanga birimo ko ikubiyemo amakuru adahagije no kubura ibihamya by’ibiyikubiyemo.

    Umuyobozi Wungirije wa GLIHD, Umulisa Husna Vestine, yavuze ko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda inengwa kutuzuza inshingano

    source : https://ift.tt/3pqUO9Y

  • Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye – #rwanda #RwOT

    Diyoseze ya Paris yatangaje ko Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Aupetit w’imyaka 70, wahakanye ko yigeze kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore ashinjwa, ariko avuga ko imyitwarire ye ’itatanze urugero rwiza’ ari naho yahereye asaba imbabazi.

    Mu nyandiko yashyize hanze, yagize ati “Nahangayikishijwe cyane n’abantu banyibasiye […] ndasengera abashobora kuba banyifuriza inabi, nk’uko Kirisitu yabinyigishije. Ndasaba imbabazi ku bo nshobora kuba narateye agahinda.”

    Musenyeri Aupetit yeguye mu gihe n’ubundi Kiliziya mu Bufaransa rigihanganye n’ingaruka za raporo yasohotse mu Ukwakira, ikagaragaza ko Abapadiri basambanyije abana barenga ibihumbi 200 mu myaka 70 ishize.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye anasaba imbabazi

    source : https://ift.tt/3xMYaYV

  • Sena yahamagaje Minisitiri w’Intebe ku bibazo byazonze iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro watowe kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021 nyuma ya raporo Komisiyo ishinzwe imari n’ubukungu ya Sena, yamurikiye inteko rusange igaruka ku bibazo byagaragaye ko bibangamiye uru rwego.

    Mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga harimo iby’ibanze birimo ikawa, icyayi n’ibireti. Kuri ubu gahunda ihari ni uko byoherezwa mbere yo kongererwa agaciro ari na yo mpamvu hagenda hubakwa inganda hirya no hino mu gihugu.

    Ibindi ni indabo, imbuto n’imboga ndetse n’ibikomoka ku matungo birimo amata n’inyama.

    Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubukungu muri Sena, Nkusi Juvénal, yavuze ko hakiri ibibazo by’umusaruro muke. Nko mu buhinzi bwa kawa iyi komisiyo yasanze ibiti bingana na 30% bishaje, imbuto zikaba zitabonekera igihe hamwe n’inyongeramusaruro zidahagije.

    Iki kibazo kandi kigaragara mu buhinzi bw’icyayi aho ibiti byinshi bidasazurwa ndetse uburyo bwo guhinga bwongera umubare w’ibiti bihingwa bijya kuri hegitari bikarenga ibihumbi 10 bukoreshwa kugeza ubu butarigishwa abaturage.

    Umusaruro w’ibi bihingwa uracyatinda kugera ku nganda kubera imihanda mibi naho ku bireti n’indabo ngo ubuso bihingwaho bugenda bugabanuka nyamara bigaragara ko bishobora kwinjiza amafaranga menshi biramutse byitaweho.

    Komisiyo kandi yavuze ko umusaruro w’imboga ukiri muke ugereranyije n’ibikenewe mu bwiza no mu bwinshi kimwe n’ibikomoka ku matungo birimo amata, inyama n’amafi isaba ko hagira igikorwa.

    By’umwihariko ngo kongera inka za kijyambere ntibyajyanishijwe no kuzigaburira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi ngo iyo zoherejwe mu mahanga ari nzima biteza igihombo.

    Amata n’ibiyakomokaho biracyari hasi kubera kugendera ku bihe ry’iboneka n’ibura ry’ubwatsi bigatuma amakaragiro n’amakusanyirizo bikora ku kigero cyo hasi mu gihe bimwe bikeneye gusanwa kubera ko bimaze igihe kirekire.

    Kugeza mu 2018 mu Rwanda habarurwaga inka miliyoni 1,2 biganisha ku kuvuga ko abanyarwanda 10 basangiye inka imwe. Ihene zari miliyoni 2,7 bivuze ko batanu basangiye ihene imwe.

    Sena yavuze ko kuvugurura ubuhinzi bigomba kwitabwaho “kugira ngo tuzahaze isoko ry’imbere mu gihugu dushobore no kuba twagira ibyo twohereza mu mahanga.”

    Senateri Nkusi ati “Umusaruro w’amafi na wo uracyari muke ugereranyije n’ingano y’amazi u Rwanda rufite ashobora gukorerwamo ubworozi bw’amafi ndetse inganda zikora ibiryo byayo ni nke kandi zikora ibitujuje ubuziranenge. Hakwiye kongera ubumeyi n’ubushobozi bwo gushaka umurama uberanye n’amazi y’u Rwanda.”

    Yavuze ko igihugu cyashyize imbere ubworozi bw’inka zitanga amata ariko ubwoko bw’izitanga inyama bukaba bukiri buke, yongeraho ko hakenewe guteza imbere n’ubw’amatungo magufi atanga inyama vuba kandi abasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi atibasirwa n’indwara.

    Byatumye Komisiyo y’Ubukungu isaba inteko rusange ko yemeza ko Minisitiri w’Intebe yatumizwa agatanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe ngo ibibazo byose bihari bibashe gukemuka.

    Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko atari ngombwa ko Minisitiri w’Intebe atumizwa. Ati “Nkurikije uko Perezida wa Komisiyo yadusobanuriye, uburyo yasubije ibibazo, numva iyi raporo ifite ibisobanuro bihagije. Kuri njye kongera guhamagara undi muntu kuduha ibisobanuro twaba twitesheje agaciro. Njye ndumva komisiyo ubwayo twari dukwiriye kuyibisubiza ikadushakira imyanzuro ku byasabwa guverinoma.”

    Senateri Murangwa Hadidja na we yagize ati “Byantunguye kumva ngo turashaka kuvugana na Minisitiri w’Intebe. Nakomeje kwibaza icyo azongera ku makuru aturuka muri za minisiteri n’ibigo twagiye tuganira na byo. Ndumva atari ngombwa aho avoma amakuru ni ho natwe twayakuye.”

    Senateri Mukabaramba Alivera yashimangiye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa. Ati “Muri iyi raporo harimo ibibazo byinshi bireba za minisiteri nyinshi. Turashaka ko Minisitiri w’Intebe atanga inzira yo kubikemura. Twe turashaka ibisubizo, komisiyo yazanye amakuru kandi harimo ibibazo byinshi bibangamiye uru rwego.”

    Nyuma y’impaka byabaye ngombwa ko umwanzuro utorerwa wemezwa n’abasenateri 15, babiri batora oya naho impfabusa ziba eshanu.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyagaragaje ko mu 2020/2021 ibyoherejwe byinjije arenga miliyoni 444,8$.

    Inyongera yabayeho ingana na 6,17% ugereranyije n’umwaka ushize w’ingengo y’imari dore ko amafaranga u Rwanda rwari rwinjije aturutse mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga yari miliyoni 419$.

    NAEB igaragaza ko amadovize u Rwanda rwinjiza mu cyayi, ikawa n’ibireti yagabanyutse ku kigero cya 1,19% bitewe n’igabanyuka ry’igiciro cy’ikawa ku kigero cya 8,7%, mu gihe ibindi bicuruzwa bishya byiyongereye ku kigero cya 10,67%.

    Ibinyampeke, amafi, amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha, isukari, indabo, imboga n’imbuto byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ibibazo bibangamiye iterambere ry’uru rwego

    source : https://ift.tt/3lwgtwi

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 19 mu bipimo 8,482 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3DdVpks

  • Rubavu: Bashyizeho uburyo bwo gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalisa Catherine, Umukozi wa UN Habitat, avuga ko uyu mushinga ugamije kurengera ibidukikije harwanya ibyuka bihumanya ikirere, hakoreshwa ingufu zitabangamira ikirere.

    Kalisa ati “Iki gikorwa kigamije guteza imbere uburyo bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ubu turi mu igerageza kugira ngo turebe niba byakunda, ariko nitubona bitanga umusaruro tuzakomeza kubiteza imbere.”

    Iri gerageza ryo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere ririmo gukorera mu Karere ka Rubavu, Muhanga n’Umujyi wa Kigali.

    Mu Karere ka Rubavu iyi mirasire izakoreshwa mu gucanira imihanda iri mu cyanya cy’ubukerarugendo n’ubusitani buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

    Mu Karere ka Muhanga n’Umujyi wa Kigali imirasire nk’iyi yashyizwe ku bigo Nderabuzima hamwe no gusukura amazi y’imvura akongera agakoreshwa.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko ibi bikorwa bije kunganira Akarere mu buryo bw’Ubukungu no kubungabunga ikirere. Avuga ko izi ngufu bakiriye zizagabanya amafaranga batangaga ku mashanyarazi.

    Ruhamyambuga agira ati “Iki gikorwa kizafasha mu buryo bw’Ubukungu no kurengera Ibidukikije, nk’ubu inyemezabuguzi y’ibihumbi 700 twatangaga ku kwezi izagabanuka kugera ku bihumbi 250.”

    U Rwanda rufite intego yo kugera mu mwaka wa 2024 abakoresha ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba bageze kuri 48%.

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Imibare ya REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 62.3%, harimo izigera kuri 16.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3xTeSGa

  • Ni uwuhe musaruro w’Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kaminuza y’u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Muri uwo mwaka, iri Shuri ryasohoye abanyeshuri 102, risohora abandi 74 mu mwaka wakurikiyeho, mu gihe ryitegura gusohora abandi banyeshuri 38 muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishizwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Dushimimana Narcisse, yavuze ko iri shuri ryazamuye urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko abavuye mu ishuri bacukura kinyamwuga.

    Ati “Ibi tubibonamo nk’igisubizo kubera ko [twahoranye] ikibazo cy’uko abakora ubucukuzi babukoraga kubera ko babukunda ariko hari ubumenyi babura kuko hari ibyigwa mu mashuri baba batazi. Tubona ko kuva abavuye mu ishuri batangira kugera mu kazi, hamaze kugaragara impinduka kuko nk’abantu baba barabyize bacukura neza bakurikije inyigo iba yarakozwe.”

    Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi byayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Digne Edmond Rwabuhungu, yavuze ko iki cyumweru cyizihizwa mu guhuza abiga n’abakora aka kazi.

    Ati “Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni uguhuza abacyiga n’umwuga ubwawo. Buri mwaka duhitamo intego, muri uyu mwaka twahisemo intego yo kwiga amabuye y’agaciro akozwe kinyamwuga, akorewe ahantu haboneye kandi hatangiza ibidukikije.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri, Musangwa Regis yavuze ko kwizihiza iki cyumweru bibafasha guhuza ibyo biga n’ibikorwa ku isoko.

    Ati “Iki cyumweru kidufasha kumenya akamaro k’ibyo twize mu ishuri n’icyo bizadufasha tugeze ku isoko ry’umurimo. Kuva iki gikorwa cyatangira twita ku bidukikije, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga amafaranga menshi ku Banyarwanda ariko na none hakaba hakirimo ingaruka nyinshi, [twibaza] uburyo twabukora turinze ibidukikije.”

    Iri shuri ryatanze umusaruro ufatika kuko kuva ryatangira gushyira abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, umubare w’abantu bapfira mu mpanuka zibera mu birombe wagabanutse, aho wavuye ku 116 mu 2018, uba 106 mu 2019 na 20 mu mwaka ushize, nk’uko raporo ya RMB ibyemeza.

    Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryagabanyije umubare w’impanuka zabonekaga muri uwo mwuga

    source : https://ift.tt/3EeY7Yd

  • Miliyari 80 Frw zigiye gushorwa mu mishinga yo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uzakorwa ku nkunga ya Banki y’Isi, ukazagera mu turere dutandukanye turimo inkambi zakira impunzi.

    Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 127, ziganjemo izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani.

    Bitandukanye na mbere, aho impunzi zagenerwaga inkunga zo kuzitunga buri munsi, u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’ibihugu ku buryo zabasha no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

    Kugira ngo impunzi zibashe kugera kuri ibi hari ibyo zigomba gufashwa birimo koroherezwa kwiga, kwivuza no guhabwa ibyangombwa no kuzifasha kugira uburenganzira ku mitungo n’ibindi.

    Ubwo yari Nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika izwi nka ‘36 Million Solutions: Africa Private Sector Forum on Forced Displacement’, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu kwesa uyu muhigo wo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu.

    Minisitiri Kayisire yagaragaje ko hashize imyaka irenga 10 u Rwanda ruha ikaze impunzi zitandukanye.

    Ati “Hashize imyaka isaga 10 u Rwanda rwakira impunzi zibarirwa mu bihumbi, aho babanye amahoro n’imiryango yabakiriye. Kuri ubu dufite impunzi ibihumbi 127 zaturutse mu bihugu bitandukanye, Abanye-Congo ni bo benshi bangana na 61%. Abarundi bangana na 38%, abandi batageze kuri 1% baturutse mu bindi bihugu birimo Eritrea, Sudani, Somalia na Ethiopie.”

    Yakomeje avuga ko mu gufasha izi mpunzi, u Rwanda rwashyizeho amategeko na politiki bizirengera, aho ubu inyinshi zafashijwe kwiga kwivuza n’ibindi.

    Ati “U Rwanda rwashyizeho amategeko n’imirongo ya politike igamije kurinda no gufasha impunzi. Impunzi zafashijwe kwiga kaminuza binyuze muri buruse zitangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Kugeza uyu munsi impunzi zirenga 2000 zimaze gusoza amasomo yazo muri kaminuza zitandukanye, bamwe babonye akazi abandi baragahanga abandi barenga 500 barakiga muri izi kaminuza.”

    Ku bijyanye na gahunda z’ubuzima yavuze ko impunzi ubu zinjijwe mu y’ubwisungane mu kwivuza kandi ko zitajya zicikwa n’izindi gahunda zo muri uru rwego zirimo n’izijyanye no gukingira.

    Ati “Impunzi zo mu Rwanda zashyizwe muri gahunda y’igihugu y’ubuzima ndetse izituye mu mijyi by’umwihariko zifite ubwisungane mu kwivuza. Mu gihe cya COVID-19, impunzi zashyizwe muri gahunda yo kuyirwanya. Kugeza uyu munsi izirenga 50% mu zarebwaga na gahunda yo gukingira zarakingiwe kandi urugendo ruracyakomeje.”

    “Nashakaga kandi kuvuga ko mu murongo wo kurandura hepatite bitarenze 2024, 78% by’impunzi zifite imyaka 15 gusubiza hejuru bapimwe, abayisanganywe baravurwa abandi barakingirwa.”

    Kimwe mu bintu byakundaga kugora abahungiye mu Rwanda ni ukubona ibyangombwa bibafasha kugera kuri serivisi z’imari cyangwa gutangira ibikorwa by’ubucuruzi.

    Binyuze muri iyi gahunda yo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu, Minisitiri Kayisire yavuze ko ubu impunzi zishobora no kubona indangamuntu, izifasha kwitangiriza ibikorwa by’ubucuruzi.

    Ati “Mu bijyanye no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari n’uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi n’amakoperative ndetse n’uburenganzira ku mitungo itimukanwa. Impunzi zujuje ibisabwa zihabwa indangamuntu ndetse n’icyangomba kibafasha kubona akazi, impushya zo gutwara ibinyabiziga, kwandikisha ibikorwa bishya by’ubucuruzi mu Rwanda ariko no kubasha kugura imitungo itimukanwa.”

    Hagiye gushorwa miliyari 80 Frw

    Mu rwego rwo gukomeza kugeza ibikorwaremezo ku mpunzi no kuzifasha kwinjira muri gahunda z’igihugu, Minisitiri Kayisire yavuze ko hari umushinga w’asaga miliyari 80 Frw ugiye gutangira.

    Ati “Nashakaga kubabwira ko mu Rwanda twabonye umushinga wa miliyoni 80$ watewe inkunga na Banki y’Isi ugamije gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’imibereho y’igihugu.”

    “Uyu mushinga ugamije kunoza gahunda zo kugeza serivisi z’ibanze, amahirwe mu by’ubukungu ku mpunzi n’abaturage b’aho ziri no mu gufasha kubungabunga ibidukikije mu mpunzi.”

    Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa ibyumba by’amashuri 250 n’ibigo by’amashuri bitanu bizajya byigisha amasomo ajyanye n’ubumenyingiro.

    Binyuze muri uyu mushinga hazubakwa kandi havugururwe ibigo nderabuzima bine n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere bine. Aya mafaranga azakoreshwa kandi mu kubaka umuyoboro w’amazi ufite kilometero 62 n’amasoko ane agezweho, azafasha impunzi kubona aho zicururiza ibyo zikora.

    Umuyobozi wa UNHCR muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Karere k’Ibiyaga Bigari no mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Clementine Nkweta-Salami, yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w’abava mu byabo n’impunzi warushijeho kwiyongera.

    Iki kibazo kigaragara muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Burundi n’Amajyaruguru ya Mozambique.

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubona impunzi nk’amahirwe y’ishoramari kuruta uko bazifata nk’umutwaro. Yashimye u Rwanda kubera ko rwatangiye gutera intambwe, asaba abikorera gufatanya n’imiryango na Guverinoma z’ibihugu mu gufasha impunzi n’abavuye mu byabo.

    Imibare ya UNHCR igaragaza ko umubare w’impunzi n’abava mu byabo ukomeje kwiyongera by’umwihariko muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Iyi mibare yerekana ko mu 2020 umubare w’abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35.9 bangana na 45% by’impunzi zose ziri ku Isi.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko u Rwanda ruharanira imibereho myiza y’impunzi

    source : https://ift.tt/3pjuqPz