Tag: featured

  • Amajyaruguru : Urubyiruko rurasabwa kutijandika mu bikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba biganjemo urubyiruko
    Mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baba biganjemo urubyiruko

    Polisi iratangaza ibi mu gihe hakomeje kugaragara abafatwa bacyuje ibirori bitandukanye, bitubahirije amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, harimo nk’amasabukuru, ubukwe, abagaragara mu tubari banywa inzoga n’ibindi bikorwa bitemewe, muri iki gihe amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 abibuza, umubare munini w’ababifatirwamo akaba ari urubyiruko.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yagize ati “Usanga umubare munini w’abagaragara muri barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari urubyiruko. Mu by’ukuri, atari uko batayasobanukiwe, ahubwo bayarengaho nkana. Ahanini biterwa na ya myumvire ya bamwe muri bo ikiri hasi, y’abibwira ko Covid-19 yibasira abantu bakuze gusa”.

    CIP Ndayisenga avuga ko uku ari ukwibeshya, kandi bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi yewe n’abana bato bagiye bandura Covid-19, irabazahaza, abandi ihitana ubuzima bwabo. Uwaba atekereza ibinyuranye n’ibi rero, kwaba ari ukwibeshya. Umuntu nk’uwo akwiye guhindura imyumvire”.

    Ati “Urubyiruko rwacu turwitezeho kumva ubu butumwa, bubashishikariza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo uko ari, kugeza igihe umubare uhagije uteganywa n’inzego z’ubuzima, uzaba waramaze gukingirwa, bikazorohereza n’indi bikorwa gukomorerwa mu buryo busesuye”.

    Ikindi yongeraho ni uko abakingiwe badakwiye kwibeshya ko badashobora kwandura cyangwa kwanduza Covid-19, ari na yo mpamvu mu mirimo yabo ya buri munsi, bagomba gushyira imbere ubwirinzi.

    Ku ruhande rw’urubyiruko, rwo rusanga hari abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku bwo kugira icyo bise amaraso ashyushye.

    Umwe mu baheruka gufatirwa mu kabari ahanywera inzoga kandi bitemewe, yagize ati “Bigaragara ko hari urubyiruko rusa n’aho rufite amaraso ashyushye, ari na yo ntandaro yo kuba benshi muri twe, tugwa mu makosa, tukica amabwiriza. Urugero nk’ubu hari nk’igihe wumva nka bagenzi bawe baguhamagaye kuri telefoni bati ngwino dusangire agacupa kamwe. Wahagera iryari icupa rimwe, rikaba rihindutse atatu kuzamura. Wajya kubona inzego zishinzwe umutekano, zikaba zibaguyeho Mukisanga mu ikosa rimwe bitewe no kuba utabanje gutekereza ingaruka biri bukugireho”.

    Yunganirwa n’undi ugira ati “Turinenga rwose kubona ari twe tuza imbere mu kugwa mu byaha n’andi makosa ya hato na hato. Ubundi twakabaye ari twe twumvira bidasabye kwinginga cyangwa kwemezwa n’ibihano gahunda Leta yacu idusaba kubahiriza zose uko zakabaye, tuka ab’imbere kuziyoboka. Ndaburira urubyiruko rwiyiziho imyitwarire mibi, igayitse, kuzibukira tukitandukanya na yo mu rwego rwo kwirinda ibyasubiza inyuma igihugu”.

    Imibare ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, igaragaza ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, ni ukuvuga ko guhera muri Nyakanga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abantu bakabakaba 2.500 muri iyo Ntara, ari bo bamaze gufatirwa mu bikorwa binyuranye barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri bo abarenga 60% ni urubyiruko.


    source : https://ift.tt/3EwmilB

  • Umugore w’imyaka 42 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha akekwaho yaba yaragikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore ngo yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Uwo mwana ngo yabwiye nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva, nibwo umwana yabibwiye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe, uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha ngo yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bikagaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko , ari yo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbili za mu gitondo.

    source : https://ift.tt/3Erxhwy

  • Abana bafite ibibazo mu butabera bashyiriweho ibyumba bizajya bibafasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ibyumba nk
    Biteganyijwe ko ibyumba nk’ibi bizubakwa n’ahandi kuri sitasiyo za RIB

    Ni ibyumba byatashwe ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, bikaba byarubatswe ku bufatanye n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu rwego rwo guha abana ahantu badashobora guterwa ubwoba n’ibyo basanze, ahubwo hakabafasha gutuza no kuruhuka kugira ngo bashobore kuganira n’ubabaza, batange amakuru ku byo bagiye kubazwaho ariko bitabakuye umutima cyangwa ngo bibatere ubwoba, kuko byababuza kuvuga no gutanga amakuru yaba afite cyangwa se kubazwa ibyo agomba kubazwa.

    Umuyobozi wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko ibyumba byatashwe bizafasha mu bijyanye n’ubutabera bw’abana.

    Ati “Bizafasha rero mu bijyanye n’ubutabera bw’abana, baba ari abana bafite ibyaha bakurikiranyweho, baba ari abana bakorewe ibyaha kuko na bo baba bafite amakuru bagomba gutanga, cyangwa se abana batanga ubuhamya mu butabera. Ibyo bituma ubutabera bugenda neza kuko ibimenyetso bimwe mu bikenewe biba byabonetse neza”.

    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana
    Lindsey Julianna, avuga ko ibyo byumba bizagabanyiriza ihungabana abana

    Ngo bikunze kugaragara ko akenshi bitewe n’ibiba byabaye ku bana hari igihe batinya iyo bagejejwe mu nzego z’ubutabera nk’uko Kalihangabo akomeza abisobanura.

    Ati “Abana bitewe n’ibyababayeho cyangwa se ibyo babonye buriya akenshi bashobora gutinya abantu bakuru, bashobora gutinya kumva ko bageze mu nzego z’ubutabera, ibyo n’ibintu bizwi mu mikurire y’abana, hanyuma no mubijyanye n’ubutabera turabibona ko iyo umwana ageze ahantu akaba yatinye cyangwa se ko yagize ubwoba bwo kugira icyo avuga, rero ahantu nk’ahangaha hakemura ibyo bibazo nk’ibyo ngibyo dushobora kubona iyo umwana abazwa ku cyaha akurikiranyweho, cyangwa se yakorewe cyangwa se ku makuru yaba abifite”.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yavuze ko abana barenga 2000 bahura n’ubutabera, bityo bakaba bagomba kugira umwanya utekanye, utabatera ubwoba mu bihe bagomba kuzanwa ku biro bya RIB hakorwa iperereza.

    Ati “Ni ngomba kumenya ko umwana atagira icyo twakwita ihungabana rya kabiri, kuko haba hari ihungabana aterwa n’ibyamubayeho, ariko kandi iyo umwana ari buvuge ibyamubayeho imbere y’abantu 20 cyangwa 25 birongera bikamuhungabanya. Ubu buryo rero buzatuma twirinda iryo hungabana rya kabiri umwana ashobora guhura naryo”.

    Mu byumba byatashwe harimo icyumba kimwe cyo gutegererezamo, ibyumba bibiri byo kubarizwamo hamwe n’icyo gukurikiranirwamo.

    source : https://ift.tt/3hKXIDw

  • Gakenke: Amazi Mujawashema yagejeje ku baturage atumye abangavu babyaye imburagihe bahabwa ihene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere
    Abo bakobwa bishimiye inyunganizi babonye mu kurushaho kwiteza imbere

    Mu nkuru ya Kigali Today yo ku itariki 06 Kamena 2021, ifite umutwe ugira uti “Mujawashema yubakiye abaturage umuyoboro w’amazi wa miliyoni 76”, abaturage banyuranye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batanze ubuhamya bw’ubuzima bubi babagamo, bashimira uwo muterankunga (Mujawashema Candide) bafata nk’umwana wabo, dore ko n’ubwo aba mu mahanga avuka muri ako gace.

    Ni nyuma yo kugeza umushinga we mu bo babana mu mujyi wa Lyon, bakusanya izo miliyoni 76, ahitamo kuza kubakira abaturage uwo muyoboro w’amazi aho ku ivuko mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

    Nk’uko kuri uwo munsi abaturage bamwijeje kuzasigasira icyo gikorwaremezo bagejejweho, nyuma Kigali Today yafashe umwanya wo kujya kureba uburyo uwo muyoboro ukoreshwa, isanga ukomeje kubyazwa umusaruro aho wifashishwa mu bindi bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, biturutse ku mafaranga umunani umuturage yishyura ku ijerekani y’amazi.

    Ubwo hatangwaga ihene 25 ku bakobwa 25 bo mu Murenge wa Ruli kuri uyu wa gatatu tariki 15 Nzeri 2021, hanatangwa n’izindi ebyiri ku rubyiruko rw’abakorerabushake babiri batishoboye, Mukakimenyi Angès Ushinzwe gukurikirana imishinga ya Mujawashema, yavuze ko mu mafaranga yaguzwe izo hene, harimo ya yabdi umunani buri muturage yishyura ijerekani y’amazi.

    Yavuze ko ayo mafaranga abaturage batanga ku ijerekani, yacunzwe neza none akaba atangiye kwifashishwa mu bindi bikorwa birimo no kwita kuri abo bakobwa babyaye imburagiye, akiyongera ku yandi ava mu bufasha bw’umuryango Africa Jyambere washinzwe na Mujawashema.

    Yagize ati “Twatanze ihene 25 ku bana b’abakobwa babyariye iwabo, nyuma y’uko byari bitangiye kugaragara ko bamwe batangiye kurwaza abana babo indwara ziterwa n’imirire mibi, abagaragayeho icyo kibazo duherutse kubaha n’inkoko zibafasha mu kongera imirire, ubu bufasha bw’izi hene, bufitanye isano n’uriya mushinga w’amazi”.

    Arongera ati “Mu mafaranga twaguze ayo matungo, hari ayo dukura kuri wa muyoboro w’amazi wagejejwe ku baturage, turavomesha ijerekani ikagura amafaranga umunani, ayo mafaranga ni yo yifashishwa mu gusana ibyangiritse no guhemba umukozi urinda uwo muyoboro w’amazi. Ku mafaranga yasigaye, Africa Jyambere yarayongereye tubasha gufasha abo bagenerwabikorwa”.

    Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi
    Abaturage bishimiye kwegerezwa amazi

    Mukakimenyi avuga ko ikigambiriwe ari ugufasha Abanyarwanda mu mibereho myiza, hagendewe ku bushobozi buhari n’abafite ibibazo kurusha abandi, uwo mushinga ukazaguka ukagera ku bantu benshi.

    Bamwe mu bakobwa borojwe ihene baganiriye na Kigali Today, bavuze ko kuba batekerejweho bibahaye imbaraga zo kongera kwigarurira icyizere cy’ubuzima bamwe bari baramaze gutakaza, ikindi ngo iryo tungo rikaba rigiye kubahindurira imirire, aho bagiye kubona ifumbire izabafasha kwita ku turima tw’igikoni.

    Uwimana Liliane, ati “Ndashimira uwakoze iki gikorwa cyo kudufasha akadufata nk’abantu nk’abandi, ibi bitwongerera icyizere cy’ubuzima. Ikindi kuba twarabyariye mu rugo kandi abenshi tutujuje imyaka y’ubukure, kurera abana biratugora cyane, uwatekereje kudufasha turamushimira atubereye aho ababyeyi bacu batabaye. Iyi hene kandi ndayifata neza mu myaka iri imbere ndaba mfite ihene nk’eshanu, zizamfasha gusubira mu ishuri, ikindi kandi, ifumbire irabonetse ngiye kwita ku mboga”.

    Nyiransabimana Marie Jeanne, ati “Nshimiye abantu batekereje kuduha itungo, njye mbona iyi hene igihe kumpindurira ubuzima, kuko mbonye ifumbire yo kwita kuri dodo, bityo njye n’umwana wanjye tugire ubuzima bwiza, ndamushima cyane yarakoze”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko ibyo bikorwa uwo mugiraneza akomeje gukorera muri uwo murenge, bifasha abaturage mu iterambere no mu mibereho myiza yabo.

    Agira ati “Abaturage babonaga amazi bibavunnye kandi mabi, aho ijerekani yagurwaga 200 ubu ikaba igeze ku mafaranga umunani, muri make ikibazo cy’amazi cyarakemutse abaturage baruhutse imvune, abana baruhuka kujya kuvoma kure rimwe na rimwe bikababuza kwiga neza. None dore uwo mugiraneza adufashirije abana babyariye iwabo batishoboye, ni uwo gushimirwa”.

    Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy
    Mujawashema Candide, Umuterankunga uba mu gihugu cy’u Bufaransa akomeje gufasha abaturage bo ku ivuko

    Ni umuyoboro wakemuye ikibazo cy’amazi mu ngo 900, by’umwihariko mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ruli aritwo Ruli, Rwesero na Jango.

    Uwo muterankunga yemeza ko afite intego yo kwagura ibikorwa by’umuryango Africa Jyambere bikagera kuri benshi, mu rwego rwo gukomeza kunganira igihugu mu kuzamura iterambere ry’abaturage.


    source : https://ift.tt/3Ew9OKO

  • Nyarugenge: Ubuyobozi bwakurikiranye ikibazo cy’abagore bashyamiranye n’abanyerondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye ayo mashusho bagarutse ku bushobozi buke bwo kwirinda no kwitabara, bwagaragaye kuri abo banyerondo babiri igihe bashyamiranaga n’abazunguzayi.

    Ubwo baganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, umwe muri abo banyerondo wabanje gushyamirana n’abazunguzayi hamwe na mugenzi we wamutabaye akagera aho aturwa hasi, bavuze ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura na zo zirimo gusagarirwa n’abazunguzayi ari na ho bahera basaba ubufasha ku nzego z’umutekano zisumbuyeho.

    Uwabanje gushyamirana na bo avuga ko ubwo yageragezaga kubuza abazunguzayi gucururiza mu muhanda babyanze ahubwo bagatangira kumurwanya.

    Ati “Abazunguzayi baramanutse ndabakurikira, tugeze imbere y’amarembo y’isoko barahagarara, ndababwira nti mumanuke mukomeze mugende, mureke gucururiza hano, barabyanga, igihe babyanze ngiye gufata ibicuruzwa barimo gucuruza, umwe ahita atangira kundwanya, baransunika, nigiye inyuma ndimo kubahunga barankurikirana, mugenzi wanjye na we yari hirya araza aje kuntabara, bahita bahindukira inyuma bamufata mu ijosi, baramuniga, bamujya hejuru ahagurutse bariruka”.

    Akomeza agira ati “Imbogamizi duhura na zo ni ugufata abajura cyangwa se abo bazunguzayi barimo kuzunguza, cyangwa se abana bo mu muhanda bita ‘marine’, wamufata akaba yashobora kuba yashaka kukurwanya, tumva icyakorwa iyo duhuye n’abo bashaka kutwigomekaho ngo babe baturwanya ni uko nka polisi yaba iri hafi, yajya idutabara kuko ifite intwaro kandi twe nta ntwaro dufite”.

    Undi munyerondo waje gutabara bikamuviramo gukubitwa avuga ko yagiye gutabara mugenzi we azi ko abarimo gushyamirana na we bamubona bakagira ubwoba bagahunga ahubwo bahita bamuhindukirana.

    Ati “Maze kwambuka umuhanda ndavuga nti, ubwo turi babiri wenda baragira ubwoba bahite bikanga bagende, nta kindi bakoze, rwose yahindukiye ahita amfata, kwa kutitegura yahise ankaraga bya hatari nibona hasi, numva icyo twafashwa, nifuza ko nka polisi yajya iduha ubufasha igihe nk’ibyo bitangiye kuba kuko bariya bagore ntabwo bumva rwose”.

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage na bo bashinja inzego zirimo Irondo ry’umwuga ndetse na ba Dasso kubahohotera bitwaje akazi kabo.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko bibujijwe kubuza inzego z’ibanze gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, gusa ngo hari ibyo bagiye kunoza.

    Ati “Ni ukuvuga ko niba uyu munsi habonetse abantu bashobora guhohotera abanyerondo kubera impamvu runaka iyo ari yo yose, ubwo bihita bigaragara ko hagomba kugira ikindi kiyongeraho mu bumenyi, ariko bijyanye n’amategeko y’uburyo abantu bashyira mu bikorwa akazi kabo, ariko no mu mikoranire, ni ukuvuga ngo igihe barimo gukora akazi kabo, igihe bahuye n’ikibazo cyangwa igihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano gikomeye, bashobora ndetse no kubona ibindi bikomeye kurushaho, uburyo bavugana n’inzego ziri hafi aho zishobora kuba zifite n’intwaro ni byo tugiye kunoza kurusha ibindi byose”.

    Ibyerekeranye n’urugomo rukorerwa inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bisa n’ibifata intera, dore ko mu minsi ishize hagiye humvikana n’ahandi byabaye, ibyagarutsweho cyane bikaba ari ibyabereye i Nyagatare aho umworozi witwa Safari yagaragaye ashyamirana na Dasso n’abandi bayobozi bamubuzaga kuragira ku gasozi mu buryo butemewe.

    Ubuyobozi buvuga ko butazihanganira abaturage bubahuka inzego ziri mu kazi kazo, icyakora na zo zigasabwa kugakora zirinda guhutaza abaturage. Kuri ubu abakora uru rugomo barakurikiranwa uwo bigaragaye ko yakosheje agahanwa.

    source : https://ift.tt/2Z7epCR

  • Kinigi: Abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo barasaba guhugurwa ku mikoreshereze ya bimwe mu bikoresho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo mu mudugudu w
    Abo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bageza ibibazo byabo ku muvunyi

    Gaz na Kizimyamoto, ni byo byatunzwe agatoki cyane n’abo baturage, aho ngo hari n’ababurara kubera gutinya gukoresha Gaz, badasobanukiwe imikoreshereze yayo, bagasaba amahugurwa kuri bimwe muri ibyo bikoresho batunze mu ngo.

    Babitangaje ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ubwo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine na Guverineri Nyirarugero Dancille, bagiriraga uruzinduko muri uwo mudugudu muri gahunda yo kumva ibibazo byabo no kubishakira umuti.

    Abo baturage mbere yuko binjizwa muri uwo mudugudu, bishimiraga ko bahuguriwe uburyo bazifata bageze muri izo nyubako za kijyambere, aho bavugaga ko ibyibanzweho muri ayo mahugurwa ari ugukoresha ibikoresho by’isuku birimo ubwiherero bugezweho.

    Gusa ngo batunguwe no gusanga hari ibindi bikoresho mu nzu zabo batazi uko bikoreshwa, birimo Gaz na kizimyamoto, dore ko basanzwe bafite n’andi mashyiga ya Kinyarwanda yagenewe guteka ibiryo bitinda gushya, bamwe bakavuga ko ayo mashyiga agenewe guteka ibishyimbo bakomeje kuyakoresha mu guteka n’indyo yoroheje, kubera gutinya kwatsa gaz badafitiye ubumenyi.

    Umwe ati “Ntababeshye, kizimyamoto ni ubwa mbere nari nyibonye kuva mvutse, tuzi ko yifashishwa mu kuzimya inkongi ariko ntitwigishijwe kuyikoresha. Urayireba gusa ukabona nayo ntacyo uyiziho, turasaba ko batwigisha kuyikoresha kuko hano iri ndakeka ko batayizaniye umurimbo dushobora kuyifashisha tugize ibibazo by’inkongi”.

    Undi ati “Izi za gaz ntitwatinyuka kuzikoresha kubera kwirinda ko zadutwika, rwose badufashe batwereke uko zikoresha aho twabaga twakoreshaga inkwi, hari n’ababurara kandi bayifite mu nzu, amahugurwa arakenewe rwose”.

    Uretse ibyo bikoresho binyuranye, abo baturage bagaragaje kandi ko fagitire z’amazi zibateye impungenge, aho basaba ko icyo kibazo cyakurikiranwa vuba dore ko hari n’abari kwishyuzwa agera ku bihumbi 200, nk’uko umwe muri bo witwa Izabayo Emmanuel, Umuyobozi w’imwe mu masibo yo muri uwo mudugudu abivuga.

    Ati “Twatunguwe na fagitire z’amazi dukomeje guhabwa, hari uwo bahaye fagiture isaga amafaranga ibihumbi 17 ari bwo yaraye aje, undi wari umaze iminsi itanu bamuha fagitire y’ibihumbi 260, turifuza ko icyo kibazo cyakemuka”.

    Ibindi basabye ko ubuyobozi bwakemura, ni ukubegereza ubuhunikiro bw’imyaka dore ko bamwe batangiye kweza, basaba kandi n’ibigega byinshi bifata amazi y’imvura.

    Babajije ibibazo binyuranye
    Babajije ibibazo binyuranye

    Kuri icyo kibazo cy’amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibikoresho binyuranye batunze, Guverineri Nyirarugero, yabijeje ko amahugurwa basabye bayategurirwa mu minsi iri imbere, na ho ikibazo kijyanye na fagitire z’amazi, asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi bwa WASAC, gukurikirana icyo kibazo kigakosorwa vuba, bakaba bijejwe ko nta muntu uzishyuzwa amazi atakoresheje.

    Imiryango 144 ituye muri uwo mudugudu watashywe ku mugaragaro tariki 04 Nyakanga 2021, yagejejweho ibikorwaremezo binyuranye birimo imihanda, amashanyarazi, amavuriro, agakiriro, amashuri n’ibindi.

    Mu ngo zabo, bagenerwa ibikoresho binyuranye birimo amashyiga ya kijyambere na gaz byifashishwa mu guteka, bahabwa televisiyo, intebe n’ibitanda, ubwiherero bwa kijyambere burimo imisarani na douche n’ibindi.


    source : https://ift.tt/3kl5TbE

  • Dr. Emmanuel Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja
    Dr. Emmanuel Ugirashebuja

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ni byo byatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja asimbuye Johnston Busingye wari umaze imyaka umunani (kuva muri Gicurasi 2013) ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta akaba aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    Dr. Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera, yabaye Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse akaba yaranayoboye Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3ziPqce

  • Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’umutwe MRCD/FLN, we na bagenzi be 20 bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cyo gufungwa burundu, hanyuma Nsabimana Callixte bumusabira igifungo cy’imyaka 25. Abandi na bo bagiye basabirwa ibihano birimo igifungo cya burundu no gufungwa imyaka 25.

    Kigali Today yabateguriye icyegeranyo ku mavu n’amavuko y’uru rubanza.

    source : https://ift.tt/3u1lfoZ

  • Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12 – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu afite imyaka 26 y’amavuko, umwuga w’uburaya awumazemo imyaka 14. Ababazwa no kuba ubukire yagiye gushakamo yarabubuze, ahubwo akaba yaratewe inda imburagihe afite imyaka 15.

    Mu buhamya bwe, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko yagiye mu buraya bitewe n’ubuzima bwa gikene iwabo bari babayemo, yibwira ko azakuramo amafaranga menshi bakaba abakire.

    Ati “Impamvu nagiye mu mwuga w’uburaya ni uko iwacu ari abakene kandi ubuzima nari mbayemo butari bunyoroheye.”

    Yatangiye uburaya yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza ahita areka kwiga. Agitangira uburaya yari afite ababyeyi bombi ariko kuri ubu asigaranye nyina gusa kuko Se yapfuye.

    Akomeza avuga ko agitangira uburaya atigeze atekereza gukoresha agakingirizo kuko yari yarumvise ibihuha bivuga ko iyo umuntu agakoresheje kamuheramo agapfa.

    Ati “Ntabwo nigeze nikingira kuko numvaga bavuga ko iyo umuntu akoresheje agakingirizo kamuheramo.”

    Mu 2010 agize imyaka 15 y’amavuko yahise atwara inda abyara umwana, kuri ubu uwo mwana amaze gukura kandi ariga ku buryo agiye gutangira umwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye.

    Avuga ko n’ubwo yakoraga uburaya agamije gufasha ababyeyi be kubaho no kubona ibibatunga [bari bageze mu za bukuru kandi ari abakene] batari babizi.

    Ati “Ntabwo nababwiraga ko amafaranga yo guhahisha nyakuye mu buraya, narabibahishaga ariko aho mariye kubyara ni bwo nabyatuye. Ababyeyi narababeshyaga ngo ngiye gusura umwana twigana nkahita njya gutega abagabo.”

    Avuga ko yamaze igihe kirekire mu buraya kandi aganwa n’abagabo benshi bubatse ingo bagasambana nta gakingirizo bakoresheje, ariko ku bw’amahirwe nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yahanduriye.

    Kugeza ubu aracyakora uburaya kandi abakiliya be benshi ni abagabo bubatse ingo, ariko mu bimugora ni uko abo bagabo badakozwa ibyo gukoresha agakingirizo.

    Ati “Udukingirizo tuba tutwifitiye kuko tudukura ku Kigo Nderabuzima, iyo umugabo yanze kugakoresha akorera aho kuko aba ari bunyishyure amafaranga menshi.”

    Avuga ko nubwo yaryamanaga n’abagabo benshi batikingiye, uwamuteye inda yamumenye kuko igihe yamaraga kuryamana n’umugabo yahitaga yandika itariki n’isaha.

    Gusa uwo mugabo yanze kwemera ko ari we wamuteye inda ntiyagira n’icyo amufasha mu kurera umwana.

    Ati “Nta kintu yigeze amfasha kuko n’umwana atamwemeye. Kuri ubu nta n’ubwo tukivugana cyane kuko tudahuza.”

    Avuga ko aramutse abonye igishoro akabona ibindi akora yareka uburaya kuko abukora atabwishimiye. Mu byo yifuza gukora harimo ubucuruzi cyangwa ubworozi.

    Yicuza ko yararetse ishuri akayoboka uburaya, kuko ngo iyo akomeza kwiga yari kugira ejo hazaza heza.

    Ati “Iyo ntajya mu buraya wenda nkakomeza nko kwiga numva nari kuba nk’umuganga cyangwa umushoferi.”

    Ku munsi umwe ashobora kuryamana n’abagabo batanu cyangwa abarenzeho bitewe n’uko babonetse.

    Avuga ko mu buraya akora ikintu cyamubabaje atajya yibagirwa ari umugabo baryamanye akamutera inda yarangiza akamwihakana akanga no kumufasha kurera umwana.

    Ikindi avuga atazibagirwa ni uburyo yatwise inda akiri muto afite imyaka 15 y’amavuko ubuzima bukamugora ndetse yajya no kubyara akababara cyane.

    Icyamushimishije ni uko yabashije kurera umwana we agakura, kuri ubu akaba agiye gutangira amashuri yisumbuye.

    Yaboneje urubyaro yifashishije uburyo bw’urushinge kugira ngo hatazagira umugabo wongera kumutera inda itateguwe.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse.

    Asaba ababyeyi kujya bita ku bana babo bakabaganiriza kandi bakabagira inama yo kwirinda ingeso mbi zirimo uburaya.

    Ubuzima bw’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3i0Mvz9