Tag: featured

  • Amahoro ntabwo yubakwa mu gihe cy’intambara gusa – NURC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukayiranga avuga ko Abanyarwanda basabwa kuzirikana ibikorwa bituma barushaho kwiyunga
    Mukayiranga avuga ko Abanyarwanda basabwa kuzirikana ibikorwa bituma barushaho kwiyunga

    Ibyo bitangajwe mu gihe kuri uyu wa 18 Nzeri 2021 u Rwanda rwifatanya n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (U N) kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

    Umunsi mpuzamahanga w’amahoro watangijwe mu mwaka wa 1982, nyuma yo gusuzuma ibibazo by’intambara byibasira abaturage bikababuza umudendezo ndetse bamwe bakabisigamo ubuzima, u Rwanda rukaba ruwizihiza ku itariki 18 Nzeri buri mwaka.

    Insanganyamatsiko izirikanwa uyu munsi ku rwego rw’isi no mu Rwanda igira iti “Duharanire amahoro arambye dufatanya gutsinda Covid-19”, ari na ho NURC ihera igaragaza ko abantu bakwiye kumva ko kugira amahoro atari ugukira urusaku rw’amasasu ahubwo ari no guhangana n’ibindi bibazo bibuza umuntu umudendezo.

    Umuyobozi w’ishamiri rishinzwe guteza imbere ubumwe n’Ubwiyunge muri (NURC), Mme Laurence Mukayiranga, atangaza ko amahoro atareberwa gusa mu gihe cy’intambara ahubwo aharanirwa kandi agakomeza agasigasirwa, kuko iyo yabuze ubumwe burabura.

    Avuga ko Igihugu cy’u Rwanda cyabayeho mu bihe bitandukanye by’amacakubiri byarugejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na yo mpamvu politiki ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyira imbere kwimakaza umuco w’amahoro kugira ngo ibimaze kugerwaho bikomeze gusigasirwa.

    Agira ati “Amahoro ni umudendezo wa buri wese kandi Indangagaciro Nyarwanda zishyira imbere ibyiza by’imibanire yimakaza umuco w’amahoro, kubahana, gushyira imbere ikiremwa muntu n’umudendezo wa buri wese”.

    Yongeraho ati “Dushyize imbere imibanire myiza ni ko kubaka amahoro, burya indangagaciro nyarwanda ni umusingi ushyira imbere ibyahuzaga Abanyarwanda kandi byimakaza amahoro kandi kwimakaza amahoro mu Rwanda ni yo nzira yo kubanisha Abanyarwanda”.

    Kuri iyi tariki imitwe ihanganye ku rugamba isabwa gufata akaruhuko igatekereza ku mahoro

    N’ubwo hari abavuga ko ushaka amahoro ategura intambara, byagaragye ko n’abari mu ntambara bahanganye ku rugamba basabwa gutekereza ku mahoro babuzanya cyangwa umwe abuza mugenzi we bityo basabwa ko nibura buri tariki ya 18 Nzeri, abahanganye ku rugamba bajya barambika intwaro hasi bagatekereza ku cyo bapfa.

    Aho amahoro yagezweho rero ngo ni ngombwa gutekereza ku bibazo byugarije abaturage bishobora no kuba bikomoka ku bisigisigi by’amateka yabanjirije amahoro, ari na ho Mukayiranga avuga ko uyu munsi amahoro akenewe ari uko ubuyobozi n’abaturage bakorera hamwe mu gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu birimo no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Agira ati “Guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ni bumwe mu buryo abayobozi n’abaturage basabwa gufatanyamo ntawe uhutaje undi cyangwa ntawe wirengagije nkana kubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo kuko kitubuza umudendezo haba ku Banyarwanda n’abatuye Isi muri Rusange”.

    Mukayiranga avuga ko abantu bakwiye kwagura imyumvire ku mahoro kugira ngo bahore bazirikana ko iyo umwe yabuze amahoro bishobora kuba intandaro yo kuyabura kuri benshi, bityo ko hakwiye gukomeza kuzirikanwa icyatuma buri wese agira umudendezo.

    Kuri iyi tariki mu Rwanda hakorwa ibiganiro bigamije gushishikariza abaturage kurushaho kubaka umuco w’amahoro bazirikana Ubumwe n’Ubwiyunge, kuko ari yo soko yo kubaka amahoro ku bagizweho ingaruka na Jenosidide yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3kmqWKK

  • Kinigi: Barasaba irimbi rishya kuko iryo bashyinguragamo ryuzuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y
    Nyuma y’uko irimbi rya Kinigi ryuzuye abaturage bagowe n’ingendo ndende bakora bajya gushyingura kure

    Ibi ngo bibateza ingaruka zo gukora ingendo ndende bajya gushyingura mu marimbi ya kure, abatabishoboye bagahitamo kurenga ku mategeko, bagashyingura mu masambu yabo kandi bitemewe.

    Umuturage Kigali Today yasanze muri santere ya Kinigi witwa Mwumvaneza Jackson yagize ati: “Gupfusha umuntu muri aka gace kugira ngo tubone uko tumushyingura ni ikibazo. Tuvuge wenda nk’igihe apfiriye mu bitaro bya Ruhengeri, cyangwa ahandi hantu, muri kwa kubanza kujyana umurambo iwe ngo abe bamusezereho no kuwujyana ngo ushyingurwe mu irimbi riri mu Murenge wa Gacaca, ni urugendo rutari munsi y’ibirometero 50. Bikaba ari ibintu bitugoye cyane”.

    Kuri ubu imbere y’uruzitiro rw’irimbi rya Kinigi, riherereye muri santere ya Kinigi, ryashyingurwagamo abantu bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze; hanamanitse icyapa kivuga ko “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi, bumenyesha abantu bose ko iryo rimbi ryuzuye kandi ko nta wemerewe kurishyinguramo”.

    Bamwe mu baturage bavuga ko kuba nta rimbi riri muri ako gace, birimo kubagiraho ingaruka zo kuba hari n’abashyingura mu masambu yabo.

    Mukamanzi Verediyana agira ati “None twabigenza gute kundi? Ko umuntu wawe atapfa ngo umugumane mu nzu? Ubu bamwe ni ugushyingura mu masambu cyagwa hafi y’ingo, kubera ikibazo cyo kuba badafite ubushobozi bwo kujyana umurambo kuwushyingura mu yandi marimbi ya kure. Icyo dusaba ubuyobozi ni ugukora uko bushoboye mu maguru mashya, bugakemura iki kibazo, kuko natwe bitubangamiye cyane”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwemeza ko bwafashe icyemezo cyo kurifunga, nyuma yo kuzura, ndetse ikibazo bwagishyikirije Ubuyobozi bw’Akarere.

    Mitali Narcisse, Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Ntitwari kureberera ko ririya rimbi rikomeza gukoreshwa kandi ryaramaze kuzura. Byari guteza ikibazo cyo kugerekeranya abantu ku bandi basanzwe bahashyinguye. Iki kibazo kiri mu by’ingutu uyu Murenge uhanganye nacyo, kandi twakiganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere, butwizeza ko na bwo bugiye gushanga ingengo y’imari izakoreshwa mu kugura ubundi butaka irimbi rizimurirwaho”.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwizeza abaturage ko iki kibazo kiri mu byihutirwa buri gukurikirana, bukabizeza ko kitazatinda gukemuka.


    source : https://ift.tt/2XwtgFS

  • Rutsiro: Bagiye kunguka ivuriro rizunganira ibitaro by’Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyize ibuye ry
    Bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iryo vuriro

    Gasangwa John, ubuyobozi wa Arise Rwanda yabitangaje mu gutangiza ibikorwa byo kubaka iryo vuriro ‘Kivu Hill medical center’ ku itariki ya 17 Nzeri 2021, akavuga ko rizafasha abatuye Rutsiro kubona serivisi nziza z’ubuzima kandi zihendutse.

    Gasangwa avuga ko ibikorwa byo kubaka ivuriro babiteguye mu myaka itatu ishize, nyuma y’uko bakoze ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

    Agira ati “Twatanze amazi meza ku batuye i Boneza, twatanze inka muri gahunda ya Girinka, twafashije abagore kubitsa no kugurizanya kandi dufasha abarwayi kubavuza no kububakira ishuri ryiza ryigisha imyuga, gusa byakomeje kuboneka ko abaturage bafite ikibazo cy’ubuvuzi”.

    Ivuriro rizubakwa mu mudugudu wa Rwimbogo Akagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza.

    Iryo vuriro ngo rizaba ryuzuye mu gihe cy
    Iryo vuriro ngo rizaba ryuzuye mu gihe cy’umwaka umwe

    N’ubwo hari hasanzwe poste de santé, Gasangwa atangaza ko Kivu Hill medical Center izaba irenze ikigo nderabuzima mu gutanga serivisi.

    Yongeraho ko ibikorwa byo kubaka iryo vuriro bizatwara arenga miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda bikazatwara umwaka umwe.

    Gasagwa agira ati “Ibikorwa byo kubaka birahita bitangira, kandi abaturage bazabona imirimo kuko hazajya hakoreshwa abakozi 200”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Christophe Mudaheranwa, avuga ko Akarere ka Rutsiro kahoranye inzozi zo kubona ibitaro byunganira iby’Akarere bya Murunda, none bakabije inzozi.

    Ati “Twahoranye inzozi zo kubona ibitaro bya kabiri, none dukabije inzozi. Turyitezeho kubona serivisi nziza ariko turyizeyeho n’iterambere rizamura abaturage kuko hazaza abakozi bashya bakenera aho kuba, hari imirimo mishya igiye kuboneka ndetse n’ibikorwa remezo bigiye kwiyongera”.

    Nzabamwita Cyprien ni umuturage mu Mudugudu wa Rwimbogo ahazubakwa ivuriro, avuga ko bakoraga ingendo ndende bajya ku bitaro, kuba babonye ivuriro rishoboye ribegereye barishimye.

    Ati “Byasabaga amasaha ane kujya ku bitaro n’amaguru, waba urwaye udafite ubushobozi bikagorana, kuba batuzaniye ivuriro rishoboye twabyishimiye”.

    Tariki 17 Nzeri 2015 ni bwo Arise Rwanda yatangiye ibikorwa byo kubaka ishuri none tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo bashyizeho itafari ahazubakwa ivuriro.

    source : https://ift.tt/3AlvE12

  • Umubyeyi w’imyaka 40 yishwe n’umwuma arengera ubuzima bw’abana be #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka
    Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka

    Uwo mubyeyi witwaga Mariely Chacon, yatanze ubuzima bwe kugira ngo arengere ubw’abana be babiri. Ubundi yari gahunda yo gutembera mu rwego rw’umuryango, ubwato barimo bwari burimo abantu 9, nyuma buza gukubitwa n’umuhengeri urabumena, ndetse batakaza n’icyerekezo bajyagamo, kuko bavaga aho bavuka hitwa i Higuerote muri Venezuela bagana ku kirwa kidatuwe cya La Tortuga muri Caraibes, ariko ntibabigeraho.

    Ibyo bikimara kuba, Mariely n’abana be babiri ndetse n’umuntu ubarera, bamaze iminsi ine mu gice cy’ubwato kitari cyangiritse, ‘canot de sauvetage’, ariko bakomerewe cyane n’igipimo cy’ubushyuhe cyari hejuru cyane.

    Kugira ngo abana baticwa n’umwuma bitewe n’inyota ndetse n’ubwo bushyuhe bukabije, Mariely yanyoye inkari ze muri iyo minsi kugira ngo ashobore konsa abana be babiri. Ngo yashoboye kurokora ubuzima bw’abana be, ariko ubwe ntibwarokoka.

    Ubwo ubutabazi bwabageragaho, bwasanze abo bana bombi bizingiye kuri nyina wari wamaze gupfa. Na ho Veronica Martinez w’imyaka 25 wareraga abo bana we ngo bamusanze mu gafirigo gato kaba mu bwato, yagiyemo ngo yihishe ubwo bushyuhe bukabije. Uwo mukobwa wareraga abana ndetse n’abo bana kuko babasanze bakiri bazima, ngo bahise babihutana kwa muganga kugira ngo bitabweho, kuko bari bafite ikibazo cy’umwuma, bababutse kubera ubushyuhe bukabije. Ikindi bose uko ari batatu, ngo bagaragazaga ibimenyetso by’ihungabana.

    Ise w’abana we ngo ari mu baburiwe irengero. Mariely, abaje gutabara basanze amaze amasaha makeya apfuye. Urupfu rwe ngo rukaba rwaratewe n’uko hari zimwe mu ngingo zananiwe gukomeza gukora bitewe no kubura amazi mu mubiri kandi ngo bishoka ko icyo kibazo cyongerewe uburemere no konsa nk’uko abaganga babivuze.

    Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’akababaro bwakomeje kwiyongera, abantu bashima umutima w’uwo mubyeyi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “Sinigeze ngira amahirwe yo guhura na we. Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwawe ivuze byinshi ku byari mu mutima mwiza wawe, uri umucyo iteka ryose”.

    Humberto Chacon, ise wa Mariely yavuze ko “Urwo rugendo rwo mu bwato rwari urugendo rwari urugendo rusanzwe, uwo muryango wateguye kugira ngo bashimishe abana babo”.

    Ni urugendo rwatangiye ku itariki 3 Nzeri 2021, ariko ubwato bugira ikibazo, nyuma ubutabazi buza kurokora abo bwarokoye harimo abo bana babiri ku itariki 7 Nzeri 2021, nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cya Venezuela bushinzwe ibyo mu mazi.

    https://metro.co.uk/2021/09/17/shipwrecked-mum-dies-at-sea-after-drinking-own-urine-to-save-children-15273129/

    https://www.closermag.fr/vecu/faits-divers/a-la-derive-en-pleine-mer-avec-la-nounou-une-maman-se-sacrifie-pour-sauver-ses-enfants-1400845


    source : https://ift.tt/3Ewzd6Q

  • Ni ubwa mbere nabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports-Umutoza Masudi Djuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi itatu akoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza Masudi Juma yavuze ko kugeza ubu atarabona urwego rw’abakinnyi yifuza, aho yanenze abari gukora igeragezwa muri iyi kipe kugeza ubu.

    Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, Masudi Juma yavuze ko ari ubwa mbere abonye abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko bagomba gukomeza gushakisha abandi bakubaka Rayon Sports ikomeye

    Yagize ati “Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haje abakinnyi badafite level (urwego) ya Rayon Sports, ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga batanu bagomba kuba ari abanyamahanga bazi gukina, bafasha.

    “Iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka hafi ibiri idasohoka, ntabwo wazana umuntu ubayabaye gusa”

    Masudi yatangaje ko Rayon Sports atari irerero, ari ikipe igomba kugira abakinnyi bafite impano

    “Hari abandi bazaza bari kunterefona, bazaza mu cyumweru gitaha turebe dukore ikipe ya 28 bafite ubushobozi bwo gukina, atari babandi ngo bazakurira mu ikipe, niba ari umwana ariko abe afite impano ashobora gukina”

    Rayon Sports ifite n
    Rayon Sports ifite n’abakinnyi bashya bamaze gusinya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe JMV, Mico Justin n’abandi

    Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo aho usibye abakinnyi bari mu igeragezwa, iri kwitabirwa na bamwe mu bakinnyi bashya yasinyishije barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

    source : https://ift.tt/3znt2y6

  • Burera: Inzu y’ubucuruzi yahiye ibyarimo birakongoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkongi yangije ibicuruzwa byinshi
    Inkongi yangije ibicuruzwa byinshi

    Iyi nzu iherereye mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, ikaba iy’uwitwa Bigirimana, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021.

    Uwitwa Ndagijimana yavuganye na Kigali Today aherereye ahabereye iyo nkongi, yagize ati: “Twagiye kubona tubona iyo nzu irimo gushya, ibicuruzwa byose byarimo birimo gukongoka. Hacururizwagamo ibintu byinshi bitandukanye. Kubera ukuntu uwo muriro wari ufite ubukana, abakorera hafi y’iyo nzu yashyaga, byabaye ngombwa ko na bo basohora ibicuruzwa byabo kuko bari bafite ubwoba bw’uko na byo bifatwa n’inkongi y’umuriro”.

    Yongeye ati “Urebye umuriro wari uteye ubwoba. Wazambaguje ibintu byinshi byari muri iyo nzu. Kugeza ubu ntituramenya icyaba cyateye iyo mpanuka”.

    Iyo nzu ngo yacururizwagamo ibicuruzwa bigizwe n’ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye, ku buryo abatuye muri iyo santere n’abayigenderera bahahahiraga ku bwinshi.

    Polisi y’u Rwanda ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi y’umuriro ikoresheje imodoka yabugenewe ya kizimyamoto. Amakuru aturuka mu bari aho iyo nkongi yabereye, avuga ko ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye.

    Polisi ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi
    Polisi ni yo yitabajwe mu kuzimya iyo nkongi


    source : https://ift.tt/3lEZBmi

  • Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyoboza Algeria
    Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyoboza Algeria

    Bouteflika yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, akaba yarabitewe n’igitutu yashyizwe n’abaturage ndetse n’abasirikare batashakaga ubutegetsi bwe.

    Abdelaziz Bouteflika yabaye Perezida wa Nigeria mu 1999, ava kuri uwo mwanya muri 2019, ubutegetsi bwe ngo bukaba bwararanzwe na ruswa cyane, ku buryo byasubije inyuma ubukungu bw’igihugu ari byo byateye abaturage kumwigomekaho, nk’uko bitangazwa na France 24.


    source : https://ift.tt/3EuwLOk

  • Hari abahura n’ihungabana kubera gutwita imburagihe: Abangavu baganirijwe ku itegeko ryo gukuramo inda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateguwe n’Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) hagamijwe gusobanurira icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda.

    Kuri iyi nshuro mu Karere ka Kamonyi abangavu bagera ku 100 baheruka guterwa inda imburagihe ni bo baganirijwe

    Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba yarigeze no kuba Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, yavuze ko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda ariko hari aho itegeko ribiteganya.

    Ati “Kuko ingingo ya 123 n’iya 124 y’igitabo cy’ibyaha n’ibihano yerekana ko ukuyemo inda akabihamywa n’urukiko ahanwa. Ariko ingingo ya 125 ikaza itanga irengayobora ivuga ibice bitanu aho nta buryozacyaha bubaho iyo umuntu yakuyemo inda.”

    Igice cya mbere ni iyo uwatewe inda ari umwana utaruzuza imyaka 18, icya kabiri ni ukuba umugore yaratewe inda afashwe ku ngufu, icya gatatu ni ukuba umugore yarashyingiwe ku ngufu atabishaka, icya kane ni ukuba utwite yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ku gisantera kitarenze icya kabiri, naho icya gatanu ni igihe byemejwe n’abaganga ko inda atwite ishobora kumutera ibibazo cyangwa ikabitera umwana.

    Yabasobanuriye ko icy’ingenzi gikomeye kirimo ari uko bagomba kumenya ko gukuramo inda bikorerwa ku bitaro bikuru, ibitaro by’akarere cyangwa ibyigenga byemewe na Leta cyangwa ivuriro ryemewe (polyclinic) kandi bigakorwa na muganga wemewe.

    Yasobanuye ko ushaka iyo serivisi iyo ageze kwa muganga adasabwa ibyangombwa bihamwohereza cyangwa icyemezo cy’urukiko cyangwa icy’Urwego rw’ubugenzacyaha.

    Ati “Kuko abenshi baravuga ngo ‘ese nzajyayo ntabanje kugira ibyemezo ntanga’. Ni byo itegeko ryaje gukemura kuko hari ababirenganiragamo kuko kugana ubutabera batindaga ugasanga hajemo izindi ngorane.”

    Yavuze ko iyo ababyeyi b’umwana utaruzuza imyaka 18 badashaka ko inda yatewe ikurwamo kandi we abishaka, hakurikizwa icyifuzo cy’umwana, akajya kwa muganga yitwaje icyemezo cy’amavuko bakamuha iyo serivisi.

    Umwe mu bangavu batewe inda afite imyaka 15 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yayitewe na nyirarume kandi yamaze kubyara.

    Yagize ati “Ni marume wayinteye kuko twarabanaga. Ubu namaze kubyara mfite umwana w’amezi umunani. Itegeko riturengera ntabwo nari ndizi ariko wenda iyo mbimenya mbere ryari kundengera simbyarane na musaza wa mama.”

    Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Murerwa Marie, yavuze ko mu bangavu batewe inda imburagihe hari abagiye bahura n’ihungabana ariko babafasha kwiyakira bakabasubiza mu buzima busanzwe bakabasha no kurera abana babo neza.

    Ati “Hari ababa bakiga bakava mu ishuri, ababa mu bukene bakananirwa kwakira ibibabayeho. Turabaganiriza kandi hari no kubakorera ubujyanama kugira ngo barindwe kuba bahungabana kuko hari abahuye n’ihungabana kubera gutwita imburagihe.”

    Yavuze ko babafasha no mu mibereho aho babigisha imyuga bakabaha n’ibikoresho byo kuyishyira mu bikorwa cyangwa bakabasubiza mu ishuri kugira ngo bazagire ejo heza.

    Abangavu baganirijwe basabwe kujya batinyuka bakavuga abasore n’abagabo babasambanyije kugira ngo bahanwe n’amategeko.

    Abangavu basabwe kujya batinyuka bakavuga abagabo n’abasore babasambanya kugira ngo bahanwe n’amategeko

    Abangavu bo mu Karere ka Kamonyi baheruka guterwa inda imburagihe baganirijwe ku itegeko ryo gukuramo inda

    Umujyanama muri HDI, Mporanyi Théobald, ​yavuze ko gukuramo inda bitemewe mu Rwanda ariko hari aho itegeko ribiteganya

    Mporanyi Théobald yasobanuriye aba bakobwa ko bakwiye kumenya ko ari ingenzi kuzirikana icyo amategeko ateganya

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3kkBwSv

  • Muri Gereza ya Ngoma hujujwe irerero n’amashuri y’imyuga bizakoreshwa n’abagororwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri rerero n’aya mashuri byatashywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Gereza ya Ngoma.

    Muri iyi gereza hubatswemo amashuri yagenewe kwigishirizwamo abana bakiri bato bafite ba nyina bafunze, harimo kandi amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yahariwe kwigishirizwamo abagororwa imyuga itandukanye.

    Mukansoro Odette uyobora Umuryango uharanira agaciro k’imfungwa n’abagororwa (Foundation D’IDE) ari nayo yagize uruhare mu kubaka aya mashuri, yavuze ko kubaka aya mashuri bigamije guha uburere bwiza abana bazanwe n’ababyeyi babo ndetse n’abahavukiye bataruzuza imyaka yo gutandukanywa n’ababyeyi.

    Ati “Hakubiyemo irerero ry’abana bato baba barazanye na ba nyina igihe baje kurangiza ibihano, uwo mwana rero aba afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana bo hanze kuko we si imfungwa, aba akwiriye kugira aho yigira aho akinira niyo mpamvu twaryubatse, rifite igikoni aho abana barira aho baruhukira saa sita kuko bataha ku mugoroba.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gice batashye ku mugaragaro kigizwe n’aho abagororwa bigirwa gusoma, kwandika no kubara n’ikindi gice kigirwamo imyuga itandukanye irimo kuboha, kubaka no kudoda.

    -  Abagororwa bishimiye ibi bikorwaremezo

    Bamwe mu bagororwa baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye ibikorwaremezo begerejwe birimo irerero n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Mpuhwenziza Alphonsine uvuka mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kububakira irerero bizatuma abana babo bahungukira ubumenyi bungana nubwo bakungukira hanze ya gereza.

    Yashimiye Leta yita ku bana babo nta kiguzi basabwe, agasanga umwana we nubwo bafunganwe nasohoka azakomereza ku burezi bw’ibanze azaba yaboneye muri gereza.

    Nizeyimana Alice uturuka mu Karere ka Nyagatare wafungiwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yavuze ko we yishimiye amashuri y’imyuga bubakiwe ngo kuko abafasha kwiyungura ubumenyi.

    Ati “Iyo myuga izadufasha mu buzima bwo hanze, nk’ubwubatsi tuzasohoka tujya gukora tugire imbaraga zo gukorana umwete ubu nidusohoka ntituzasubira mu byaha ukundi.”

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal, yavuze ko ibikorwa bubatse muri iyi gereza bizafasha abagororwa kongera ubumenyi binabafashe kutongera kujya mu byaha mu gihe bafunguwe.

    Ati “Nk’uko mubizi Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rufite mu nshingano yo guharanira ko imfunga n’abagororwa bari muri gereza zinyuranye no mu ngando z’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Babaho mu mutekano hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, bakagezwaho imibereho myiza kandi tukabafasha kubona ubutabera no gushyira mu bikorwa gahunda yo kubagorora kugira ngo bazasoze ari abaturage bafitiye umumaro igihugu.”

    Yavuze ko ibikorwa batashye uyu munsi bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw byubatswe ku bufatanye bwa Foundation d’IDE n’abandi bafatanyabikorwa. Ibyigirwamo byose bigamije kurwanya ubujiji no kwigisha imyuga abagororwa kugira ngo nibasohoka bizabagirire umumaro.

    CG Marizamunda yavuze ko bazagerageza kwita ku bana bazarererwa muri aya marerero kugira ngo azagire uburenganzira bwiza bungana n’ubw’umwana urererwa hanze ku buryo atera imbere ntadindire mu ishuri.

    Kuri ubu Gereza y’Abagore ya Ngoma ibarurwamo abana 73 bajyanye n’ababyeyi babo bahagororerwa, harimo 26 bahavukiye, muri bo harimo abahungu 33 n’abakobwa 40. Ni mu gihe muri gereza zo mu Rwanda habarurwamo abana 398.

    Muri Gereza y’Abagore ya Ngoma hatashywe ku mugaragaro irerero n’amashuri y’imyuga bizakoreshwa n’abagororwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Abagororwa batashye ahantu bazajya bigira imyuga itandukanye irimo kuboha

    Abagororwa bashimye ko begerejwe imyuga izabafasha nibasohoka muri gereza

    Bashimye ko begerejwe imyuga izabafasha gukora imirimo itandukanye

    Abagororwa biga ubwubatsi bavuga nibasohoka bafite icyizere cyo kwiteza imbere

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal, yavuze ko bazagerageza kwita ku bana b’abagororwa nk’uko hanze babitaho

    Umuyobozi w’Umuryango uharanira agaciro k’imfungwa n’abagororwa (Foundation D’IDE), Mukansoro Odette yavuze ko bazakomeza gufasha imfungwa n’abagororwa mu mibereho myiza

    Abana babonye aho bazajya bidagadurira

    Irerero ryubatswe muri Gereza ya Ngoma ryiswe “Amizero”

    source : https://ift.tt/2Xmhuhr

  • Bugesera: Batatu batawe muri yombi bacyekwaho kwiba moto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Sibomana yibwe moto ku itariki ya 15 Nzeri ahita atanga amakuru, umuturage bariya bagiye kubitsaho moto yaje kubyumva ahita abimenyesha Polisi.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Ku mugoroba w’iyo tariki Sibomana yagiye gusura umubyeyi we asiga moto ku muryango w’inzu, Iradukunda na Uwamahoro baranyonyombye buhoro binjira mu rugo basunika ya moto barayijyana. Bigiye imbere bajya aho Kwizera akorera bamwaka urufunguzo rw’urucurano batsa ya moto bajya kuyibitsa umuturage bayisiga aho barataha”.

    CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko umuturage babikijeho moto mu gitondo yaje kumva amakuru ko hari umuntu urimo kurangisha moto yabuze, yahise yibuka ko Iradukunda na Uwamahoro baje kumubitsaho moto kandi asanzwe abazi neza ko nta moto bagira ndetse nta n’aho bayikura.

    Yihutiye gutanga amakuru hatangira gushakishwa bariya babiri, bamaze gufatwa bemeye ko ari bo bayibye ndetse ko urufunguzo rwo kuyatsa baruhawe na Kwizera Bienvenu na we yahise afatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bihutiye guhanahana amakuru bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa ndetse na nyiri moto arayibona, yabasabye gukomeza ubwo bufatanye batangira amakuru ku gihe.

    Sibomana na we yashimiye abaturage na Polisi kuba bahise bakora ibishoboka byose moto ye ikaboneka bidatinze.

    Abafashwe uko ari 3 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rilima, kugira ngo bakorerwe idosiye, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/2Z9dS3j