Tag: featured

  • Gicumbi: Abana barashimirwa kubera umuco wo gutabarana bimakaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba abana bakusanyije ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bajya gusura mugenzi wabo wagize ibyago
    Aba abana bakusanyije ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bajya gusura mugenzi wabo wagize ibyago

    Babivuze ubwo babonaga abana bo mu kigo cy’amashuri abanza cyitwa “Ikirezi Primary School” cyo Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, bambuka bajya mu Murenge wa Nyankenke gutabara umwana bigana wapfushije nyina, aho bari bikoreye amafukire arimo ibiribwa binyuranye.

    Irankunda Yvette, Umwarimu w’abo bana ubwo yari abaherekeje yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cyo gutabara mugenzi wabo cyavuye muri bo.

    Ati “Hari umwana mugenzi wabo mama we yitabye Imana, aba ni abana nigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, urabona iyo umwana agize ibyago bagenzi be bifuza kumusura, cyane cyane muri aka gace ni ko bimeze, abana bafite umuco wo gutabarana mu byago”.

    Arongera ati “Muri aya mafukire ubona bikoreye harimo ibiribwa binyuranye, ibishyimbo, ibigori, amashaza, amasaka, ingano, ibijumba, imboga, hari n’amafaranga bifuje gutanga. N’ubwo tubibakundisha, ariko iki gikorwa ni bo bakinsabye ejo, nanjye numva ni igitekerezo cyiza, bakusanya inkunga none ubu tugiye gusura uwo mwana wagize inyago agapfusha umubyeyi”.

    Abo bana bavuga ko kugira icyo gitekerezo cyo gutabara mugenzi wabo kiva ku bumuntu bafite, aho batekereza ku muntu ubabaye bakamutabara, aho bemeza ko ibyo byago na bo byababaho.

    Barakataje bajya gusura mugenzi wabo
    Barakataje bajya gusura mugenzi wabo

    Umwana umwe ati “Umwana twigana yapfushije mama, turavuga tuti reka tuze kumusura twifatanye nawe mu kababaro, ibi kubitekereza n’uko tuzi neza ko natwe byatubaho”.

    Undi ati “Tumujyaniye ibiribwa binyuranye kugira ngo abone ko tumuri hafi tutamutereranye”.

    Bihezande Innocent, Umubyeyi w’uwo mwana bagenzi be baje gutabara, yavuze ko abana basigaranye umuco wo gutabara kuruta abakuru, asaba ko ibyo abo bana bakoze bibera abandi urugero.

    Ati “Gutabarana ni umuco wahozeho kera ariko ugenda ucika, ntunguwe n’aba bana baje gufata mu mugongo mugenzi wabo. Icyo nabwira abandi bantu ni ukugira umutima utabara, uwagize ikibazo bakamufata mu mugongo bakamuba hafi, ndabashishikariza kugira umuco nk’uwaba bana”.

    Arongera ati “N’abakuru baransuye, ariko iyo mbonye aba bana kuba batekereje kuza bangana gutya, nsanga barabigizemo imbaraga kurusha abakuru. Abantu turebere kuri aba bana batekereje kuri mugenzi wabo, n’abakuru bakabaye batekereza nk’aba bana”.

    Bageze aho bari bagiye
    Bageze aho bari bagiye

    Ngomanziza Pascal, umuturage wo mu Murenge wa Nyankenke, ati “Abana ubundi usanga bazirikana kandi batekereza cyane, ntabwo bajagaraye nk’abakuru, urapfusha ugasanga ku irembo bari guhinga ntacyo bibabwiye. Abana baracyafite gahunda y’ubwenge buzirikana ariko abakuru usanga bibereye muri buzinesi zabo, ni habeho inyigisho mu baturage baganire ku bijyanye no gutabarana”.


    source : https://ift.tt/2ZbFeWw

  • Minisante yasobanuye ibya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abari mu kaga hakabura abishyuzwa – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo yatangaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ku byerekeye n’ibirarane by’imyaka ibiri byananiranye kwishyuza muri porogaramu ya SAMU (Service d’Aide Médicale d’Urgence).

    Iki kibazo cyagaragaye imyaka ibiri yikurikiranya; mu 2018/2019 harimo ibirarane by’arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2019/2020 habonekamo miliyoni 102 zirenga.

    SAMU ni porogaramu ifasha mu gutabara abari mu kaga, bababaye nk’abagize impanuka n’izindi ngorane ku buryo baba badafite gikurikirana.

    Bene abo bajyanwa kwa muganga batavuganye n’ababatwaye cyangwa abo mu miryango yabo ku buryo iyo bajyanywe muri ubwo buryo n’iyo habayeho amahirwe bagakira kwishyura serivisi bahawe hari igihe bigorana nk’uko Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yabisobanuye.

    Yagize ati “Hari n’abo dutwara twabonye ibyagombwa byabo, umuntu ukamusangana indangamuntu y’akarere runaka wakurikirana ugasanga ako karere ntakibarizwamo. Twagiye twandikira uturere dushingiye kuri izo raporo tutwishyuza, na two ntitubashe kutwishyura. Ariko natwe ni ikintu kituremereye kuba dutanga serivisi tukabura abo twishyuza kandi ngira ngo iki tugisangiye n’amavuriro amwe n’amwe usanga afite imyenda myinshi igenda igaruka.”

    Gahunda yo gutanga indorerwamo ku buntu yaravuguruwe

    Porogaramu yo gutanga indorerwamo ku buntu na yo yagaragayemo icyuho muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ya 2019/2020.

    Indorerwamo zatangwaga n’umuterankunga zikanyuzwa muri porogaramu ya Minisiteri y’Ubuzima ishinzwe gutanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ikazigeza kuri farumasi z’uturere na zo zikazigeza ku bigo nderabuzima bikaziha abazikeneye, ugiye kuzifata akishyura amafaranga 1000.

    PAC yasanze hari amafaranga yagaragaye ko yinjiye kuri konti yari igenewe iyi gahunda ariko ntihagaragare impapuro ziyasobanura.

    Iyakaremye yavuze ko iyi gahunda itakurikiranwe neza kuko nta mibare ihamye yerekana uko indorerwamo zavaga ku rwego rumwe zijya ku rundi n’amafaranga yageze kuri konti adahura n’umubare w’indorerwamo zakiriwe.

    Ati “Ubu ngubu nibura dufite imibare igaragaza indorerwamo zagiye zakirwa mu bubiko bw’igihugu, izagiye ku bitaro by’uturere n’izo ibigo nderabuzima byakiriye n’izisigaye mu bubiko bwacu n’amafaranga batwoherereje kugira ngo turebe ko ya mafaranga 1000 yagiye agezwa aho yagombaga kugera.Twikoreye igenzura dusanga 75% by’ibyagombaga gukorwa byagezweho.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée

    source : https://ift.tt/3EvXiKX

  • Abdelaziz Bouteflika wahoze ayobora Algeria yapfuye – #rwanda #RwOT

    Uyu mukambwe w’imyaka 84 yapfuye nyuma y’imyaka ibiri akuwe ku butegetsi yari amazeho imyaka isaga 20.

    Yari asigaye abayeho mu buzima butuje mu ngoro ye aho RFI ivuga ko yakundaga guhora arwariye, mu Burengerazuba bw’umurwa mukuru Alger.

    Abdelaziz Bouteflika yavutse mu 1937, avukira mu gace ka Oudja muri Maroc. We n’umuryango we bimukiye muri Algeria akiri muto cyane.

    Mu gihe cy’intambara y’ubwigenge, Bouteflika wari umunyeshuri icyo gihe yinjiye mu ngabo z’umutwe wa FLN warwaniraga ubwigenge bwa Algeria ndetse aza no kuba umunyamabanga wihariye wa colonel Boumédiène wawuyoboraga.

    Mu 1962 ubwo Algeria yabonaga ubwigenge, Abdelaziz Bouteflika wari ufite imyaka 25 yagizwe Minisitiri w’urubyiruko nyuma agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

    Ubwo Boumédiène yapfaga mu 1976, Bouteflika yabaye nk’ushyizwe ku ruhande muri Guverinoma ya Algeria. Yaje guhungura mu Busuwisi, nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugeza mu 1987 ubwo yasubiraga mu gihugu cye.

    Yongeye kwinjira muri politiki kugeza ubwo mu 1999 yajyaga ku butegetsi atsinze amatora bivugwa ko yari ashyigikiwemo n’igisirikare.

    Nyuma yo kuyobora manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga, Bouteflika yiyongeje iya gatatu n’iya kane ndetse iyo ya nyuma yo yayihawe agendera mu kagare k’abafite ubumuga kubera impanuka yo guturika k’udutsi tw’ubwonko yatumye ingingo ze zimwe zidakomeza gukora.

    Ubwo yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatanu, imyigaragambyo yatangiye mu gihugu hose. Kubera igitutu cy’igisirikare n’icy’abaturage bamusabaga kwegura, tariki 2 Mata 2019 yavuze ko arekuye ubutegetsi.Uwo munsi ni nabwo aheruka kugaragara mu ruhame no kuri Televiziyo y’Igihugu.

    Bouteflika yapfuye nyuma y’imyaka ibiri akuwe ku butegetsi

    source : https://ift.tt/3nQzwDT

  • Burera: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu z’ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iyi nkongi yamenyekanye ahagana saa mbili zishyira saa tatu z’umugoroba ubwo imirimo n’ingendo yari iri gusozwa hagamijwe kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, maze inzu zacururizwagamo na Bigirimana Theoneste na Nsabimana Youssouf wari uhafite alimentation zirashya.

    Muri icyo gihe, abaturage bagerageje gutabara ngo bazimye ariko ntibyabakundira gusa bayica intege kugeza ubwo Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageraga ikazimya izindi nzu zitarafatwa.

    Bamwe mu bari aho bageragezaga kuzimya, bashimye uburyo Polisi yihutiye gutabara hatarangirika byinshi kuko uwo muriro wari ufite imbaraga nyinshi.

    Fidele Uwizeye ni umwe muri bo yagize ati ” Yari inkongi ubona ko ikaze yahereye mu iduka ryo kwa Bigirimana yerekeza kwa Youssouf abaturage bagerageza kuzimya ariko biranga. Turashimira Polisi y’Igihugu kuko ubutabazi yatanze nibwo bwatumye hazima naho hari gushya inzu nyinshi iyo batinda.”

    Agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkongi ntikaramenyekana kuko bikibarurwa ndetse na ba nyiri nzu ntibari batangaza neza ibyaba byangirikiyemo.

    Inzu zahiye zari zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi

    Polisi yahise ihagera itabarana ingoga

    source : https://ift.tt/3Am8Fmr

  • Rubavu: Abaturage barashima uruhare Croix Rouge Rwanda yagize mu kubayagira nyuma y’ibiza n’ibibazo byabibasiye – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu, higanjemo abasenyewe inzu zabo n’ibiza byakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, imyizure y’Umugezi wa Sebeya, ibigo by’amashuli byubakiwe ubwogero hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19, abigishijwe isuku n’isukura n’imirire iboneye bakiteza imbere n’ibindi.

    Mu buhamya bwabo, bemeza ko ubufasha bahawe na Croix Rouge Rwanda bwabafashije kandi bubabera umusingi wo guheraho biteza imbere.

    Uwimana Saidati wo mu Murenge wa Nyundo mu basaniwe inzu na Croix Rouge nyuma yo kwibasirwa n’imyuzure y’Umugezi wa Sebeya.

    Avuga ku bijyanye n’ubufasha yahawe n’uyu muryango yagize ati “Iyi nzu twayibagamo turi abana benshi tudafite ubushobozi, amazi ya Sebeya yaraje yuzura hano ajya mu nzu tugiye kumva twumva igice cy’inyuma kiraridutse inzu yose iragwa kuko yari iy’amategura. Croix Rouge yaduhaye ubutabazi, iduha ibyo kurya no kwifubika iranadusanira none dore ubu turi heza, bambereye ababyeyi Imana ibahe umugisha.”

    Maniteze Venantie nawe wo mu Murenge wa Nyundo, yavuze ko nawe Croix Rouge yamufashije gusana inzu, kuri ubu akaba abayeho neza.

    Yagize ati “Inzu yanjye yari yaguye, Croix Rouge idutekerezaho ifatanyije n’Imana iri mu ijuru, yarakoze kuko yaradusuye ibona ko tugomba kuba abagenerwabikorwa, iduha isakaro, iduha na sima, yarakoze cyane. Ni bo bantu batugobotse mbere, ni umuryango utabara imbabare nk’uko bawuvuze, twarawubonye.”

    Usibye ibi bikorwa byo gufasha abaturage bari basenyewe n’ibiza bakabona amacumbi agezweho n’ubundi bufasha, Croix Rouge yanafashije ibigo by’amashuli byiganjemo ibishya, kubona ubwogero bugezweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gitebe II, Habiyaremye Emmanuel, yavuze uburyo bagorwaga no kubona amazi yo gukaraba kugira ngo abanyeshuli bajye mu masomo.

    Yagize ati” Abanyeshuri bakenera gukaraba mbere yo kwinjira mu mashuri, twifashishaga kandagira ukarabe ebyiri gusa, hakaba hari umukozi ugenda asukamo amazi, ijerikani imwe ikagurwa 100 ku buryo nakoreshaga agera kuri 400 Frw ku munsi, byaraduhendaga nk’ikigo kigitangira kandi ugasanga bigoye, ubu nta mvune tukigira nyuma yo kubakirwa ubu bwogero na Croix Rouge Rwanda.”

    Mu bikorwa bya Croix Rouge Rwanda bishimwa n’abaturage bo muri Rubavu kandi harimo nk’abigishijwe iby’isuku n’imirire iboneye bagafashwa kubona imbuto nziza z’imboga none ubu bakaba bazi neza gutegura indyo yuzuye ibafasha kurandura imirire mibi mu miryango yabo. Bamaze no kwishyira hamwe mu matsinda abafasha kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira.

    Uwiringiyimana Jean Paul wo mu Murenge wa Bugeshi, yagize ati “Hano iwacu harera ariko kenshi wasangaga abantu batazi gutegura ifunguro ry’indyo yuzuye, Croix Rouge Rwanda yaraje batwigisha uko tugomba gutegura ifunguro ry’ibyo twiyejereje mu buryo bwagirira abana bacu akamaro.

    Ati “Mbere twabahaga impungure, baba bafite ibishyimbo n’ibirayi ukumva ntacyo utakoze ubu tuzi ko indyo yuzuye igizwe n’amoko atatu, ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara ukarenzaho no kugira isuku. Mbere twabonaga ko bigoye, ari amafaranga menshi, ariko twasanze ari ibihingwa twihingira, bitanatugoye.”

    Nsengiyumva André, nawe uri mu bafashijwe n’uyu muryango yavuze ko mbere batari bazi kwizigamira, yemeza ko Croix Rouge yahinduye byinshi mu buzima bwabo.

    Ati “Nakuraga ibirayi, kubera ko amatsinda ntayari ahari, amafaranga menshi agashira arimo gupfa ubusa, ngasengerera bagenzi banjye, ariko itsinda rikimara kuza buri cyumweru ngira amafaranga njya kwizigama muri rya tsinda.”

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko nk’Umuryango utabara imbabare, bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu guhindura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati “Si mu karere ka Rubavu gusa, ubukarabiro twabwubatse ku bigo by’amashuri bigera kuri 62 mu gihugu hose, bwatwaye miliyoni zisaga 200 Frw. Hari ibikorwa byinshi rero dukora mu rwego rw’ubutabazi kuko mu nshingano za mbere za Croix Rouge nk’umufasha wa Leta, ni ugukora ubutabazi bw’ibanze ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage.”

    Mu bikorwa Croix Rouge Rwanda yakoze, harimo ubwiherero 100 bwubatswe guhera mu mwaka ushize n’ubukararabiro bwubatswe ku bigo by’amashuri atatu, mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Ubwo Umugezi wa Sebeya wari umaze gusenyera abaturage mu mwaka wa 2018, Croix Rouge yabashije gusanira inzu imiryango 28.

    Mazimpaka yakomeje ati “Ikindi ni uko nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo cyarutse mu minsi yashize kigakurikirana n’imitingito, hari inzu nyinshi zashegeshwe n’uwo mutingito, ku buryo nka Croix Rouge y’u Rwanda twatangiye kuzisana, ndetse n’izari zaraguye hari zimwe twazamuye guhera hasi, tukazasana inzu zirenga 200.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko Croix Rouge yakomeje kuba umufatanyabikorwa w’imena mu gukemura ibibazo by’abaturage.

    Ati “Mu by’ukuri Croix Rouge twavuga ko ari umufatanyabikorwa w’imena mu Karere ka Rubavu kubera ibyo byose, ndetse hari n’ibindi tugenda dufatanya kubera ko nk’iyo duhuye n’ibyo biza, ni abantu duhita twitabaza byihuse.”

    Croix Rouge Rwanda kandi ifite itsinda ry’abakorerabushake bahuguriwe kuba batanga ubufasha mu gihe cy’impanuka yabera mu Kiyaga cya Kivu nk’aho mu mwaka ushize ryatanze ubutabazi mu kurohora imirambo igera kuri 16 y’abakongomani bari bakoreyemo impanuka n’inzu zigera kuri 28 zari zangijwe n’ibiza zimaze gusanwa izindi zubakwa bundi bushya.

    Abaturage bari basizwe iheruheru n’ibiza basaniwe na Croix Rouge Rwanda

    Bimwe mu bigo by’amashuri byubakiwe ibukarabiro bugezweho na Croix Rouge y’u Rwanda

    Abaturage bigishijwe gukora uturima tw’igikoni tuzabafasha guhangana n’imirire mibi

    Nyuma y’ubumenyi bahawe na Croix Rouge Rwanda bahinduye imyumvire bibumbira mu bimina bibateza imbere

    Bahamya ko imirire mibi yaharangwaga mu minsi mike izaba amateka

    Zimwe mu nzu zari zasenywe na Sebeya zasanywe na Croix Rouge y’u Rwanda

    Bimwe mu bigo by’amashuri byubakiwe ibukarabiro bugezweho na Croix Rouge y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3hMBm4B

  • Igiciro cya serivisi ya MoMo Pay gikomeje gutuma abacuruzi bishyiriraho amabwiriza – #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuburira abacuruzi ko badakwiye guca abaguzi amafaranga y’inyongera bayita ko ari aya serivisi. Ikiguzi gishya cya serivisi za MoMo Pay ni 0,5% ku mafaranga yishyuwe.

    Nubwo uwo muburo watanzwe, ntibyabujije ko abacuruzi bamwe babirengaho aho bagaragaza ko ayo mafaranga basigaye bakwa ari menshi.

    Bamwe bahisemo kujya basaba abakiliya kurenzaho nk’amafaranga 100 Frw ku yo bari bagiye kwishyura, abatabikoze bagasabwa kwishyura “cash” badakoresheje ikoranabuhanga.

    Aba bacuruzi bahuriza ku kuba ubu buryo bwaratumye bahomba aho kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo bwashegeshe na Covid-19 no kwimakaza ikoranabuhanga.

    MTN Rwanda yasobanuye ko gushyiraho ikiguzi cya 0,5 % ku muntu wishyuwe hakoreshejwe MoMo Pay biri mu nyungu z’abakoresha MoMoPay kuko mu munsi iri imbere bazajya bashobora kubona inguzanyo iciriritse nyuma yo kubona uko bazikoresha.

    Ayo mafaranga acibwa kuri buri gikorwa cyose gikozwe ariko bigakorwa ku muntu wishyuwe amafaranga arenga 4000 Frw.

    Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame, aherutse kubwira IGIHE ko nubwo ayo mafaranga yashyizweho harebwe cyane uko ubukungu bw’Abanyarwanda buhagaze bituma batazamura ibiciro kuko mbere y’umwaduko wa Covid-19 mu Rwanda, abakoreshaga MoMo Pay bishyuraga amafaranga angana na 1% kuri buri gikorwa gikozwe.

    Ati “Iyo urebye ibiciro twashyize hanze, amafaranga ari munsi y’ibihumbi bine ntabwo duca amafaranga. Wavuze abamotari, ndumva nta rugendo rw’umumotari mu Mujyi wa Kigali rupfa kurenza 4000 Frw. Boutique zo mu midugudu, ni ukuvuga wa muntu twese twirukira mu masaha twibagiwe kugura ikintu, nawe iyo ubirebye umugati, isukari n’amata usanga ibintu byinshi bigurwa biri hagati ya 500 Frw na 5000 Frw. Bivuze ko ntayo bazacibwa.”

    Abakoresha serivisi za MoMo Pay bakomeje kugenda biyongera kubera ko muri Mata 2020 habarurwaga abacuruzi bakoresha izo serivisi 3 000 gusa. Ubu bageze ku bantu basaga 50 000 mu gihe abishyura bakoresheje MoMo Pay nibura buri kwezi basaga miliyoni 1,3.


    source : https://ift.tt/39wYoYZ

  • Amatora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Itangazo NEC yashyize ku mugaragaro rivuga ko yatangiye kuvugurura lisiti y’itora n’ibindi bikorwa bijyanye n’amatora.

    Aya matora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw. Ni yo ya mbere agiye kuba mu gihugu kuva Covid-19 yakwaduka ndetse byitezwe ko azaba hubahirijwe ingamba zo kuyirinda.

    Byari biteganyijwe ko aba muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’uko manda y’imyaka itanu y’abayobozi b’inzego z’ibanze irangiriye gusa aza gusubikwa kubera Covid-19.

    Imyanya izatorerwa irimo abayobozi bagize Komite z’utugari, imidugudu, imirenge n’uturere usibye utwo mu Mujyi wa Kigali. Hazatorwa kandi abayobozi b’ibyiciro birimo abahagarariye urubyiruko, abagore cyo kimwe n’abafite ubumuga.

    Aya matora ateganyijwe hagati ya Nzeli na Ukwakira uyu mwaka.

    source : https://ift.tt/3kl9Tsv

  • Umujyi wa Kigali umaze imyaka ibiri mu ‘nzibacyuho’ wagiriwe inama – #rwanda #RwOT

    Iki ni kimwe mu byagarutsweho muri Komisiyo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Hashize imyaka ibiri hagiyeho itegeko rigenga umujyi wa Kigali, uyu munsi ntirirubahiriza bitewe n’uko imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo itarashyirwaho.

    Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kuba ibi bitarakorwa abifata nk’aho Umujyi wa Kigali uri mu nzibacyuho kuko itegeko ritabiteganyaga.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bitoroshye kumva impamvu iyi nzibacyuho yabaye ndende, nyuma y’uko hemejwe ko uturere tw’umujyi wa Kigali duhuzwa.

    Yavuze ko habayeho hashyizweho abahanga bategurira imbonerahamwe y’imirimo iganirwaho igihe kirekire, imaze gutangazwa mu Nama y’Abaminisitiri icyagombaga gukurikiraho kikaba ari ukugena imiterere n’ibisabwa buri mukozi ukenewe.

    Ati “Birumvikana igihe ni kirekire, turimo gushyira itegeko mu bikorwa ariko nk’uko mubizi si akazi koroshye hari n’amateka dutegereje yo gushyira mu bikorwa iryo tegeko. Turasaba imbabazi kuba byaratinze ariko ibyo dushoboye ku ruhande rwacu turimo kubikora.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ibijyanye no kwemeza imiterere n’inshingano z’abakozi bateganyijwe bafatanyije na Minecofin, RALGA, Minaloc na MIFOTRA bizakorwa kuri uyu wa Gatandatu banemeranye ku ngengabihe yo gushyira abakozi mu myanya.

    Depite Uwineza Beline yavuze ko nubwo Umujyi wa Kigali uri gukorana n’abafatanyabikorwa benshi kuri iki kibazo gikwiye gushishikaza ubuyobozi bwawo.

    Ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ubabaye ni we ubanda urugi’, Umujyi wa Kigali ndumva ari mwe mubabaye kurusha abandi mu kunoza imikorere y’abakozi, mwakagombye kubyihutisha kugira ngo mutazisanga mumaze imyaka itatu muri mu nzibacyuho; kandi ntacyo byabamarira na bya bindi twavugaga byo kunoza imikorere ntimuzabishobora nimudakemura icy’abakozi.”

    Kwima amahirwe yo gupiganirwa amasoko kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Umujyi wa Kigali kandi watahuweho kubuza sosiyete zigitangira amahirwe yo gupiganira amasoko biciye mu kuzisaba uburambe kandi itegeko ribibuza.

    Ubwo isuzuma ryakorwaga, Umujyi wa Kigali watanze ibisobanuro ko isoko ryitwa “Maintenance of sound and video system for the City of Kigali” ryasabaga isosiyete ifite ubuzobere buhanitse bitari gushoboka kuriha uwo ari we wese.

    Imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi, Rugaza Julian, yemeye ko aya makosa yabayeho ariko ko batari basomye itegeko abisabira imbabazi.

    Ati “Ni byo koko hari sosiyete twimye amahirwe yo gupiganira isoko; hari amasoko twatanze mu kwezi kwa gatandatu 2020 dusaba uburambe kuri sosiyete zitagombaga kubusabwa kuko tutari twasomye itegeko neza ngo tumenye ibirikubiyemo. Ibyo tukaba tubisabira imbabazi.”

    Mukabalisa Germaine ati “Ubu koko Umujyi wa Kigali, uba mu Mujyi umwe na Minisiteri y’Ubutabera, ufite n’abanyamategeko, twakire igisubizo ngo ntibasomye itegeko neza? Ndashaka kumenya ubufasha baba bakeneye.”

    Perezida w’Inama Njyanama, yavuze ko nta rwitwazo na rumwe babona kuba batarasomye itegeko cyangwa ntibarisome neza aboneraho no kubisabira imbabazi.

    Ati “Icyumvikana kandi dusabira imbabazi ni uko tutakoze ibyo amategeko ateganya. Umuntu twimye amahirwe yashoboraga gushyirwa hamwe n’abandi agapiganwa agatsinda cyangwa agatsindwa, ni amakosa rero yabaye ku ruhande rwacu kandi twemera.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Ahubwo uwanabikurikirana neza, kwima umuntu amahirwe ni icyaha kiri mu masoko ya leta, turaza kureba amategeko abiteganya icyo avuga.”

    Visi Perezida wa PAC, ati “Ubundi bagombye kuba batubwira abimye rwiyemezamirimo amahirwe yo kwinjira mu ipiganwa uko babakurikiranye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko, ni cyo twashakaga kumva kuruta ibindi.”

    “Amahame agenga imitangirwe y’amasoko mu ngingo ya 6 y’itegeko rigenga amasoko ya leta harimo ibijyanye no gupiganwa, abashinzwe amasoko ni cyo kintu bazi kurusha ibindi ariko sinzi ukuntu ‘city manager’ yihandagaza akabivuga, Ni ukuri mwavuze ibintu bitari bikwiriye abantu bacunga iby’amasoko ya leta, ubwo turamenya uko aba bantu bagomba gukurikiranwa.”

    Ikindi kibazo cyagaragajwe mu bifitanye isano no kutubahiriza amategeko ni icya rwiyemezamirimo wahinduye abakozi yatanze igihe cy’ipiganwa bitemejwe n’Umujyi wa Kigali.

    Uyu rwiyemezamirimo yashyikirije Umujyi inyemezabuguzi zifite agaciko ka 560.000.000 Frw ku mirimo yo kubungabunga imihanda zemejwe n’abagenzuzi batari ku rutonde rw’abakozi rwa sosiyete y’ubugenzuzi yagaragaje igihe yapiganiraga isoko.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko habayeho intege nke zo kutandika ibijyanye n’impinduka zabayeho kuko sosiyete ya mbere yavuyemo hinjiramo indi.

    Inyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3nZv4Tp

  • Abashoramari bari bagiye kwiyahura- Umusaruro w’Ubuhuza bumaze imyaka itatu mu Nkiko z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    ‘Ubuhuza’ (mediation), ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bagahuzwa n’undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye n’ikibazo, kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku mwanzuro warangiza ikibazo bafitanye.

    Ubu buryo bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2012 ariko butangira kumenyekana cyane guhera mu mwaka wa 2018 ubwo mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’izubutegetsi hashyizwemo ingingo iha ububasha umucamanza kuba yahuza cyangwa kunga abafitanye ikibizo.

    Urubanza aho rwaba rugeze hose, ababuranyi bashobora ubwabo gusaba urukiko kubakorera ubuhuza cyangwa se umucamanza wahawe kuburanisha urubanza ashobora gushishikariza ababuranyi iyo nzira abereka inyungu ziri mu gukoresha iyo nzira.

    Ubwo buhuza bushobora gukorwa n’umwanditsi, umucamanza cyangwa abandi bahuza bigenga babihuguriwe bemewe n’amategeko. Igitandukanya urubanza n’ubuhuza, ntawe utsindwa kuko umwanzuro wose ufatwa, ufatwa ku bwumvikane bw’ababuranyi.

    Nibyo byabaye kuri Nshogoza n’abandi bashoramari 112 bari baraguze ibyumba mu isoko, ubwo haburaga gato ngo isoko ry’Inkundamahoro bubatse biyushye akuya, ritezwe cyamunara.

    Icyiciro cya kabiri cy’iri soko cyubatswe guhera mu 2013 ubwo aba bashoramari babonaga ko hakenewe inzu zigezweho zo gucururizamo Nyabugogo, nyuma y’iza mbere bari bubatse zikaba iyanga.

    Nshogoza yabwiye IGIHE ko bitabaje ibigo by’imari bitandukanye ariko hakabura ikibahereza miliyari zisaga esheshatu bifuzaga ngo isoko ryuzure. Bashyikirije uwo mushinga BRD, ibyumva vuba amafaranga irayabaha.

    Kubera ko amafaranga yo kwishyura yagombaga kuva mu miryango yagurishijwe isoko, Nshogoza yavuze ko byageze aho abakiliya bakabura, bananirwa kwishyura banki ifata umwanzuro wo guteza cyamunara iyo nyubako.

    Ati “Twagezemo hagati tunanirwa kwishyura birongera biratumbagira, n’abakiliya batangira kubura tujya mu birarane. BRD iti ‘cyamunara’, abashoramari baraduhindukirana bati ‘mwaratubeshye, mwaradushutse none twaguze ahantu bagiye kutugurishiriza umutungo’.”

    Abashoramari babahindukiranye, ni abari baratanze amafaranga yabo mbere inzu icyubakwa bagasezeranywa ko niyuzura bazahabwamo imiryango yo gucururizamo. Inzu zimaze kuzura, bahawe imiryango yabo ariko nta byangombwa byihariye bari bayifitiye. Bivuze ko BRD iyo iramuka ije guteza cyamunara, yari guteza inzu yose ititaye ko hari imiryango yamaze kugurishwa.

    Ubwo itangazo rya cyamunara ryashyirwaga hanze, abashoramari bagera kuri 55 bahise batanga ikirego, basaba ko amasezerano y’ubugwate ku mutungo wabo yabaye hagati ya BRD n’Inkundamahoro ateshwa agaciro kuko yabayeho batabizi.

    Inyubako y’Inkundamahoro yari igiye gutezwa cyamunara, ubuhuza burabagoboka

    Umucamanza mu rukiko rw’Ubucuruzi yemeje ibyo abo bashoramari bari baregeye, atesha agaciro amasezerano y’ubugwate ngo kuko yakozwe abashoramari batabizi. Bivuze ko BRD yari ihombye miliyari zose yatanze cyangwa se ikaba yahabwa indi ngwate.

    Habayeho kujurira, ikirego kijya mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi. Umucamanza wahawe kuburanisha ikirego asanga byaba byiza habayeho guhuza impande zose zifitanye ikibazo kuko byatanga umusaruro kurusha gukomeza urubanza, bityo asaba ko n’abandi bashoramari batareze ariko bafite icyo kibazo baza bose bakabiganirira hamwe. Ababuranyi bose bakaba barasabye ko umucamanza wavuzwe haruguru ariwe ubabera umuhuza.

    Icyo gihe BRD niko yakomezaga kubara ideni Inkundamahoro ibafitiye, rigeze kuri miliyari zisaga umunani.

    Nyuma y’ibiganiro byinshi impande zose zemeranyijwe ko mu gihe ibyangombwa by’umutungo bitaraboneka, umushoramari wese waguze akishyura amafaranga yose y’umuryango ahabwa icyangombwa cyizwi nka ‘Comfort letter’, kuburyo Inkundamahoro niramuka inaniwe kwishyura burundu abashoramari bahawe iyo comfort letter imiryango yabo itatezwa cyamunara.

    Nshogoza yavuze ko ubu bafite ibyumba hafi 187 birimo amaseta 2059, bategereje ko bibonerwa abakiliya bagakomeza kwishyura umwenda.

    Ati “Umwuka mwiza ukomeje uko byari bimeze, twazishyura n’umutima mwiza. Kuri ubu umubano wacu na BRD umeze neza. Hari imishyikirano twagiranye batwemerera ko tugiye gufatanya kugurisha.”

    Kubera ingaruka za Covid-19, ntabwo abakiliya bahise babonekera igihe dore ko kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize kugeza ubu, ngo bamaze gushyikiriza BRD miliyoni zigera kuri 400 Frw, gusa ngo bizeye ko ibintu bizagenda neza.

    Nshogoza ati “Iyo bidakemuka kuriya tuba twaranasaze cyangwa twaraniyahuye, twari twarumaganye. Bamwe tugeze mu zabukuru ariko twari twashaje kabiri. Iyo urebye icyerecyezo cy’ejo nubwo Covid-19 irimo, ubona ko tuzagurisha.”

    Yavuze ko ubu icyo bifuza ari ikigo cy’imari cyakwemera kuguriza abaturage bifuza kugura ibibanza n’imiryango, bakishyurira rimwe ubundi bo bakagenda bishyura gahoro gahoro.

    KBS yari igiye guseswa…..

    Ingero z’aho ubuhuza bwabashije gufasha abarebanaga ay’ingwe mu nkiko ni nyinshi. Mu minsi ishize, hari ikindi kirego cyakemuwe muri ubwo buryo cyari gihuriwemo sosiyete itwara abantu mu modoka, KBS Ltd n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    Byatangiye ubwo KBS yari ibereyemo sosiyete zitandukanye imyenda ingana na miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Nka Ecobank yari ifitiwe miliyari 3.6 Frw, PTA Bank yari iberewemo miliyari 1.2 Frw, Yutong Hing Kong yari iberewemo miliyari 3.4 Frw.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rumaze kubijyaho inama na RURA yari yakoze igenzura, basabye ko KBS ishyirwa mu gihombo kuko ifite imyenda myinshi itazabasha kwishyura.

    Icyo gihe hanafashwe umwanzuro wo guhindura ubuyobozo bwa KBS, hajyaho umucungamari washyizweho na RURA sosiyete idakomeza kugwa mu bihombo. Ba nyiri KBS barabyamaganye, bavuga ko sosiyete nta gihombo irimo, yewe ko n’abo bari babereyemo imyenda nta kibazo bigeze bagaragaza.

    Za sosiyete zari ziberewemo imyenda na KBS nazo zahise zitanga ikirego kuko gushyira mu gihombo KBS, byashoboraga gutuma bahomba ntibishyurwe.

    Umucamanza wwaburanishije ubwo bujurire yabwiye IGIHE ko akimara guhabwa iyo dosiye mu bujurire, yabonye kubikemura mu bwumvikane aribyo byiza kurusha gukomeza imanza.

    Ati “Ni ibintu nabonaga bishobora gushyira ishoramari ry’u Rwanda mu bibazo kuko abari baberewemo imyenda bari abanyamahanga. Kuba barashoye imari ikigo bashoyemo kigashyirwa mu bihombo, byari kugabanya icyizere abashoramari b’abanyamahanga bagirira u Rwanda.”

    Nyuma y’ibiganiro byinshi abari bafitanye ikibazo bumvikanye ko hashyirwaho ubuyobozi bushya bwemejwe n’impande zombi. Muri Kanama 2018 nibwo amasezerano y’ubwumvikane yasinywe, KBS Ltd ikomeza imirimo yayo, RURA ikomeza iyayo nk’umugenzuzi n’abari baberewemo amadeni bakomeza kwishyurwa.

    Nyuma y’ubuhuza, KBS yakomeje imirimo yo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, abo yari ibereyemo imyenda bakomeza kwishyurwa

    Me Idahemuka Tharcisse wunganiraga KBS, yavuze ko kuba ikibazo cyarakemuwe mu buhuza, byatanze umusaruro ufatika.

    Ati “Ubuhuza bwa mbere ni uko nyiri sosiyete yayisubiranye, icya kabiri ni ukuba barakomeje gukorana. Nta ruhande rwatashye rubabaye kuko murumvakina kugeza ubwo mugeze ku masezerano.”

    Yakomeje agira ati “Niba umuntu ugenzura ashobora kumvikana n’umuntu agenzura nkuko byagenze kuri iyo dosiye yacu, ni ikimenyetso cy’uko n’abandi bantu bashobora kumvikana.”

    Nubwo ubu buryo bw’ubuhuza butarasakara muri benshi, inzego z’ubutabera zigaragaza ko aribwo butanga umusaruro w’igihe kirambye kubera ko bukuraho ikibazo ababuranyi bahanganye baba bafite.

    Umwaka ushize wa 2020-2021, imanza 922 nizo zarangirijwe mu buhuza, zivuye ku manza 850 zari zarangijwe mu buryo nkubwo mu mwaka wabanje.

    Abamaze kubona ibyiza by’ubuhuza, bemeza ko mu manza mbonezamubano cyangwa iz’ubucuruzi, ubuhuza ari yo nzira nziza.

    Me Rwigema Vincent yunganiye sosiyete Oxyprop Rwanda mu rubanza yaburanagamo na sosiyete Shelter Afrique yo muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2013, Shelter yari yaragurije Oxyprop miliyoni 4.5 z’amadolari mu mushinga wo kubaka inzu zigurishwa ku Kicukiro. Bagombaga kubaka amagorofa umunani ageretse kane.

    Byageze hagati habamo kutumvikana, Shelter Afrique isigaje gutanga miliyari 3.35 Frw ngo inyubako zirangire. Inzu bari barubatse ntizari zakarangiye ngo nibura zigurishwe.

    Izo nzu akaba ari nazo Shelter yatanzeho ingwate, bivuze ko Oxyprop itashoboraga kuzigurisha ngo yishyure. Ikindi ni uko nta yindi banki yashoboraga gutanga indi nguzanyo kuri uwo mushinga hakurikijwe icyiciro umwenda wari ugezemo ndetse na sosiyete yarashyizwe mu badashobora guhabwa inguzanyo ukurikije urwego yarimo mu kigo gishinzwe kugenzura inguzanyo, CRB.

    Bagannye inkiko, ku rwego rwa mbere urukiko rw’ubucuruzi rwemeza ko amasezerano aseswa, naho Oxyprop itegekwa kwishyura Shelter miliyoni 4.3 z’amadolari n’inyungu zingana na miliyoni 171 Frw.

    Impande zombi ntizanyunzwe n’umwanzuro, zirajurira ari nabwo bumvishwaga ko ikibazo gishobora gukemurwa mu buhuza.

    Mu byemeranyijweho nyuma yo kubereka igihombo kiri mu gukomeza imanza, bemeye gukomeza umushinga, Shelter ivanamo bimwe mu byo yasabaga, umwenda iberewemo usigara ari miliyari zisaga gato 4 Frw.

    Shelter kandi yemeye kurekura andi mafaranga yaburaga ngo umushinga ukomeze.

    Me Rwigema yavuze ko habayeho kwitanga kuri buri ruhande kugira ngo ubwumvikane bugerweho.

    Ati “Umucamanza wari ufite dosiye ni umuntu wabonaga ko ashishikajwe n’ubwumvikane, arabidusaba tubyakira neza. Twagize ibiganiro byamaze hafi umwaka biza kurangira twumvikanye.”

    Yavuze ko ubu inzu za mbere zamaze kuzura ndetse batangiye no kuzishakira abaguzi, kandi impande zombi kuri ubu ziri kubona inyungu yo kuba barumvikanye.

    Bisaba ubwitange…

    Ubuhuza ku manza zaregewe Inkiko bushobora gukorwa n’abanditsi b’Inkiko cyane cyane mu gihe cy’Inama ntegurarubanza. Bikorwa kandi n’abacamanza mu gihe urubanza rugeze mu iburanisha ndetse n’ abahuza bigenga bari ku rutonde rwemejwe n’ Urukiko rw’ Ikirenga.

    Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubuhuza ari inzira nziza abafitanye amakimbirane bakwiriye kugana kugira ngo bubafashe gukemura amakimbirane bafite.

    Yagize ati “ Ubuhuza bukozwe mu manza zaregewe Inkiko bufite inyungu nyinshi cyane cyane ku baburanyi, kubera ko bubafasha kubona igisubizo mu buryo bwihuse kandi burambye , butuma ababuranyi bashyamiranye bongera kunga ubumwe , bwanakwifashishwa mu kugabanya ibirarane mu Nkiko n’ibindi”

    Umwe mu bacamanza bagize uruhare mu guhuza ababuranyi, yavuze ko ubuhuza mu gihe abantu bageze mu rukiko atari ibintu byoroshye kuko bisaba umwanya ariko ko bishoboka.

    Ati “Bisaba umwanya kandi bisaba ko umucamanza aba uri umuntu ukunda kunga abantu. Bisaba kandi kwihangana, ubwitange n’ubushishozi bukomeye kuko hari nk’abazaga bagashaka kurwana.”

    Yavuze ko bisaba ko umuhuza aba atekereza kure kurusha abo yunga kuko agomba kubafasha kugera ku bwumvikane na cyane ko akenshi bo baba bishakira inzira yoroshye ariyo yo kugana urukiko.

    Ati “Buriya iyo ibintu birangiriye mu buhuza ntabwo uba ukemuye ikibazo gusa, ni no kubanisha abantu mu mahoro. Burya iyo umwe atsinzwe ntabwo ikibazo kiba gikemutse.”

    Umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubuhuza ari inzira nziza abafitanye amakimbirane bakwiriye kugana

    Kimwe mu byumba byagenewe ubuhuza ku cyicaro cy’urukiko rw’Ikirenga

    Ibiro bikoreramo urukiko rukuru rw’ubucuruzi mu karere ka Nyarugenge

    source : https://ift.tt/3zpIHgq