Tag: featured

  • Nyagatare: Umuturage yafatanwe magendu litiro 202 za mazutu – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, mu Kagari ka Ndama, Umudugudu wa Alayanjye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo muturage yafashwe mu ijoro arimo gutunda iriya mazutu.

    Yagize ati” Abashinzwe umutekano babanje kumubona atwaye ibintu kuri moto ntibamenya ibyo aribyo arabacika. Nyuma muri iryo joro arongera aragaruka baba aribwo bamufata, bamuhagaritse bareba ibyo ahetse basanga ni mazutu atwaye. Yahise abajyana aho arimo kubika iyo mazutu bahageze basanga ahafite andi majerikani arimo mazutu.”

    CIP Twizeyimana yavuze ko mugabo yahise avuga ko amavuta ayagura ku bakozi ba kompanyi ikora umuhanda nabo baba bayibye mu makamyo ariko yanga kubavuga amazina. Yavuze ko yari amaze kubaguraho litiro 202 ari nazo yafatanwe.

    Yavuze ko ayo mavuta ya mazutu yahitaga ajya kuyagurisha abafite ibyuma bisya bakayashyira muri moteri yazo.

    Ubuyobozi bwa kompanyi yubaka umuhanda Karangazi-Rwimiyaga bemeje ko koko mu bubiko bwabo basanze haburamo mazutu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ibyo uwafashwe yakoraga bigize icyaha cy’ubujura akaba yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga mu gihe hagikomeje iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Yafashwe amaze kwiba mazutu ya sosiyete ikora umuhanda

    source : https://ift.tt/3AnG681

  • Rwanda Peace Academy igiye gutanga amahugurwa y’Uburinganire mu gushyigikira amahoro – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru icyo kigo cyasohoye, risobanura ko ayo mahugurwa azitabirwa n’abagera kuri 20 barimo abasirikari, abapolisi n’abasivile baturutse mu Rwanda, Kenya, Zambia, Ghana, Nigeria na Namibia.

    Ryakomeje riti “Intego y’aya masomo ni ukubaka ubunyamwuga n’ubushobozi bw’inzego mu gutanga amasomo y’uburinganire n’umusanzu ufatika mu butumwa bw’amahoro bw’ Afurika Yunze Ubumwe n’ubw’ Umuryango w’Abibumbye.”

    Yatewe inkunga n’u Bwongereza, ategurwa ku bufatanye bwa British Support Team, Ishami rya Afurika (BPST-A) na Rwanda Peace Academy. Amahugurwa azatangira kuwa 20 Nzeri 2021 arangire ku wa 1 Ukwakira 2021.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro cyatangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013 gishinzwe guhugura aboherezwa mu butumwa bw’amahoro no gukora ubushakashatsi.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, iki kigo kimaze guhugura abasaga 3100.

    Rwanda Peace Academy igiye gutanga amasomo y’Uburinganire mu byo gushyigikira amahoro

    source : https://ift.tt/3AnG5AZ

  • Gicumbi: Umugore ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu yasabiwe gufungwa by’agateganyo – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha yagikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu, ahageze ahasanga umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, aribwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Mu gihe gito umwana yaje kubwira nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje.

    Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba. Urubanza ruzasomwa tariki 23 Nzeri 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga by’agateganyo umugore ukekwaho gusambanya imwana

    source : https://ift.tt/3nRYkeJ

  • U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cya Afurika gisozwa kuri iki Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi itatu yari ishize igikombe cya Afurika cya Volleyball gihagaze kubera ikirego cyari cyatanzwe kigaragaza ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi batabyemerewe, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko irushanwa risozwa kuri iki Cyumweru.

    Irushanwa rirakomeza hatarimo ikipe y
    Irushanwa rirakomeza hatarimo ikipe y’u Rwanda

    Mu itangazo Minisiteri yatanze mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, yavuze ko iri rushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi.

    Nyuma y’iminsi hasuzumwa ikibazo cy’abakinnyi bane bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes, haje gufatwa umwanzuro ko u Rwanda rusezererwa muri aya marushanwa.

    Andi makipe asigaye usibye igihugu cya Senegal nacyo cyahise cyikura muri aya marushanwa, araza gukomeza imikino ya 1/2 guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z’ijoro muri Kigali Arena.

    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo y
    Itangazo rya Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda
    Uko imikino yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe
    Uko imikino yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe


    source : https://ift.tt/3tPXXlM

  • Hatanzwe icyizere ko umushinga w’Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli ugiye kuzahurwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wari wadindiye ndetse hari impungenge zo guteza leta igihombo gikomeye nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019/20.

    Iyi raporo yerekana ko mu 2015 WDA yasinye amasezerano yo gutangiza Ishuri Rikuru ry’amahoteli i Kigali (Hospitality Management Institute:HMI), aya masezerano akaba yaragombaga kurangira mu 2019 n’ishuri rimaze kuzura.

    Igihe cy’amasezerano cyarangiye ku wa 30 Werurwe 2019, ibikorwa byo kubaka iri shuri bitaragera ku musozo ndetse muri raporo yatanzwe, nta gahunda yabonekaga y’uburyo imirimo izasubukurwa kubera ko WDA byari byarayinaniye.

    Kugeza ku wa 1 Ukwakira 2020 amasezerano afite agaciro ka 2.446.877.824 Frw yarahagaritswe biturutse ku kuba uwahawe isoko ryo kubaka iryo shuri yarananiwe gukomeza imirimo.

    Ni mu gihe WDA yari yaramaze kumwishyura 2.058.566.626 Frw bingana na 84% by’agaciro k’isoko ryose.

    WDA yari yaramaze kwakira ibikoresho byagombaga gukoreshwa muri HMI bifite agaciro k’ibihumbi 513 286 by’amayero ni ukuvuga hafi 488.099 153 Frw, byari birimo kwangirika mu bubiko kubera ko byari byarabuze icyo bikora mu gihe isuzuma ryakorwaga.

    Iki kigo kandi cyatahuweho kwishyura agera kuri 474 150 852 Frw yishyuwe ikigo cy’abanyamahanga kuri serivisi bitagaragara niba zaratanzwe.

    Nyuma y’idindira ry’uyu mushinga, wahawe undi rwiyemezamirimo (Reserve Force).

    Ubwo abahoze ari abayobozi ba WDA bitabaga PAC, Eng. Gatabazi yavuze ko rwiyemezamirimo amaze kunanirwa yasezerewe acibwa n’amande arenga miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda maze bagirana amasezerano na rwiyemezamirimo mushya kuri ubu ukomeje imirimo.

    Kugeza ubu ibikorwa byo gukomeza iyi nyubako ziri mu mabako ya Rwanda Polytechnic, bikaba birimbanyije nk’uko Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imari, Aimable Nsabimana, yabivuze.

    Ati “Ibikorwa bimaze gushyirwa mu nshingano zacu twagiranye amasezerano n’undi rwiyemezamirimo ukomeza akazarangiza inyubako (Reserve Force).Imirimo yatangiye muri Kamena hagati bikaba biteganyijwe ko izarangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka nihatagira igihinduka, imirimo igeze kure.”

    Mu myanzuro yahawe Minisiteri y’Uburezi n’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite harimo kugaruza amafaranga y’ingwate rwiyemezamirimo yari yatanze, kubyaza umusaruro ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 500 Frw, byaguzwe birimo ibyari kuri WDA no mu mashuri y’imyuga (TVET) haherewe ku byashoboraga kwangirika.

    Eng. Gatabazi yavuze ko ibyo bikoresho bimeze neza, gusa abadepite ntibizera ukuri kwabyo kuko mbere yari yagaragaje ko hari ibishobora kwangirika.

    HMI ni ishuri ryari ryitezweho umusanzu mu gukemura ibibazo bya serivisi zicumbagira mu rwego rw’amahoteli mu Rwanda no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo gushyira imbaraga mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

    Byari biteganyijwe ko ryagomgaba kuzaba rifite porogaramu z’amahugurwa mu by’amahoteli n’ubukerarugendo ku bari mu mwuga hakanatangirwa amasomo atuma uwaryizemo ahabwa impamyabushobozi yo ku rwego rwa Diploma. Inyubako zaryo zadindiye ziherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ikigo cyari gifitanye amaseserano na WDA mu itangizwa ry’uyu mushinga bivugwa ko ari Ishuri ry’Aba-Souisse ryitwa ‘Les Roches International School of Hotel Management.’ Mu byo cyagombaga gukora harimo gutanga amahugurwa mu by’amahoteli n’imicungire yayo mu Rwanda.

    Hari icyizere ko ibikorwa byo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’amahoteli bizaba birangiye mu mpera z’uyu mwaka

    source : https://ift.tt/3lFyaZI

  • Nyakabanda: Hatangijwe gahunda yo kugenzura uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa muri buri rugo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, nibwo ubu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 harebwa uko ingamba zo kuyirwanya zubahiriza mu ngo zose yubahirizwa muri uyu murenge.

    Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n’abajyanama b’ubuzima n’abanyerondo ndetse n’abatwarasibo, abaturage babwiye IGIHE ko babwishimiye kuko buzabafasha kurandura icyorezo cya Covid-19.

    Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Kirwa witwa, Murekatete Sauda, yagize ati “Twabikoze kugira ngo turebe uko ingamba zubahirizwa mu ngo kuko tutari tuzi uko abaturage babyitwaramo iyo bari mu miryango yabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya II,Jean Damascene Ufiteyezu yavuze ko iki gikorwa kigamije kwirinda ko muri aka gace hazagaragara umuntu n’umwe wandiye covid.

    Ati “Twasanze ahandi hose ingamba zo kwirinda covid-19 zubahirizwa, niko guhitamo gutangiza igikorwa cyo kujya mu rugo ku rundi kugira ngo turebe uko izi ngamba zubahirizwa kuko mu miryango hashobora kuba indiri yo gukwirakwiza iki cyorezo mu gihe abantu batakomeza kukirinda uko bikwiriye.”

    Yongeyeho ko ibi bizagira uruhare mu gutuma uduce twose tw’igihugu turushaho kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, bityo kikaranduka vuba.

    Hatangiye gahunda yo gusura imiryango yo muri Nyakabanda harebwa uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa

    source : https://ift.tt/3zxREVj

  • Nyanza: Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi – #rwanda #RwOT

    Ni abasore n’inkumi 50 baturutse mu mirenge 10 y’Akarere ka Nyanza bigishijwe gusana imihanda no kuyifata neza bakoresheje tekinike yitwa ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira, ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

    Nyuma yo kumara iminsi 10 bigishwa, babwiye IGIHE ko ubumenyi bungutse bagiye kubwifashije mu kwiteza imbere.

    Girimpuhwe Esperence ati “Mbere nari nsanzwe nkora muri VUP, dutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije mbifiteho. Iyi tekinike ya Do-nou yo gutsindagira imihanda twize narayimenye kandi niteguye kuyikoresha aho ubuyobozi bwaduha ikiraka hose tukabona amafaranga.”

    Bamporiki Fidele na we yavuze ko ubumenyi afite yiteguye kubukoresha mu gusana imihanda yo mu Karere ka Nyanza yangiritse, ariko asaba ko ubuyobozi bwajya bubaha ibiraka.

    Ati “Ndi umutekinisiye muri VUP kandi maze imyaka itandatu nkora muri aka karere. Iyi tekinike yari ikenewe kuko hari aho twakoraga harangiritse tugashyiramo itaka, ariko hakongera guhita hangirika, ubwo rero twize ubu buryo twiteguye kubukoresha ariko ubuyobozi bukwiye kutuba hafi bukajya buduha ibyo biraka tukabikora.”

    Urwo rubyiruko rwigishijwe n’umushinga wo mu Buyapani witwa Community Road Empowerment (CORE).

    Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko umuhanda ukozwe hakoreshejwe tekinike ya Do-nou uramba kuva kugeza ku myaka 10 kandi ari uburyo buhuza ubundi bubiri bwari busanzwe mu Rwanda.

    Ati “Mu Rwanda hari hasanzwe uburyo bwo gukoresha imashini mu gusana imihanda cyangwa abaturage bagakoresha amaboko, iyi tekinike ya Do-nou ihuza ubwo buryo bubiri kandi itanga akazi ku baturage benshi ndetse n’umuhanda ukaba ukomeye, ukaramba kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye urubyiruko ko ibyo bize bakwiye kubigaragaza mu mirenge yabo kandi ubuyobozi bwiteguye gukorana nabo.

    Ati “Dufite ikibazo cy’imihanda ikorwa ariko ntirambe ugasanga amafaranga n’ibikoresho byahagendeye bisa n’aho bipfuye ubusa, kugira ngo rero ijye iramba bisaba ko iyi tekinike bigiye hano bayishyira mu bikorwa mu miringe batuyemo kandi twiteguye gukorana nabo.”

    Muri iyo minsi 10 urwo rubyiruko rwasannye umuhanda wa metero 220 mu Murenge wa Busasamana, bitwara amafaranga agera kuri miliyoni 12 Frw.

    Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi

    source : https://ift.tt/3zhkkS8

  • Minisitiri w’Ubuhinzi muri Centrafrique yasuye umupaka w’u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho ari kwigira ku iterambere iki gihugu kimaze kugeraho mu rwego rw’ubuhinzi, na cyane ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Minisitiri Éric Rokosse-Kamot yavuze ko yasanze hari byinshi igihugu cye cyakwigira ku Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubwongereza, ndetse avuga ko yasanze ubucuruzi ku mupaka w’ibihugu byombi buteye imbere.

    Ati “Ugendeye ku ngano y’ibicuruzwa binyuranamo hagati y’ibihugu bibiri, uhita ubonamo agaciro k’ubuhinzi kuko u Rwanda rufite ubuhinzi buri gutera imbere ku buryo rwohereza bimwe mu bihingwa byarwo muri Congo. Hari ibiribwa byinshi by’ibanze nabonye bigana mu mujyi wa Goma byanshimishije, bigaragaza ko ubuhinzi buhagaze neza kuko aho naciye hose guturuka i Kigali nabonye ahantu hose hahinze ibiribwa bifasha mu guhaza Abanyarwanda.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije, Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko kuba ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo busigaye bwigirwaho n’ibindi bihugu, byerekana ko buri gutera imbere.

    Ati “Yasuye imipaka yose, areba uko ubuhahirane bukorwa hagati y’ibihugu byombi, ariko yibanda ku kureba uko ibikomoka ku buhinzi byambuka bijya muri Congo. Ibi byagaragaje ko abaturage bacu badashimwa n’ubuyobozi gusa, kuko bakurura n’abandi bo mu bindi bihugu.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eng Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko u Rwanda na Centrafrique uru rugendo ruzafasha mu kwerekana ibishobora kwigirwaho, bigateza imbere umubano w’u Rwanda na Centrafrique, bigendanye n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

    Ati “Hari amasezerano twasinyanye yo mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ndetse no mu kubaka inzego kuko igihugu cyabo kivuye mu bibazo. Turi kubafasha kureba uko babona imbuto z’indobanure, tukabaha ubumenyi dufite kugira ngo hatezwe imbere ibihugu byombi. Yanasuye inganda zo mu Rwanda ziri kwitegura gushorayo imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.”

    Centrafrique ni igihugu gifite ubutaka bunini bwo guhingaho kuko gikubye u Rwanda inshuro 20, kandi kikaba gituwe n’abaturage batarenze miliyoni esheshatu gusa.


    source : https://ift.tt/3ztcEfS

  • Abanyarwanda 1,352,078 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 17,179 byafashwe, abantu 224 basanzwemo icyorezo cya Covid-19, mu gihe abashya binjiye mu bitaro bagera kuri batandatu, bituma umubare w’abarembye ugera kuri 23.

    Abitambye Imana uyu munsi ni abantu barindwi, bituma umubare w’abamaze kwitaba Imana bagera kuri 1,206.

    Abarwaye muri rusange bagera kuri 2,568.


    source : https://ift.tt/3hLkHi0

  • Ibitaro bya “Baho” byafunzwe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibi bitaro biri kotswa igitutu nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gishize hari umurwayi witabye Imana ari kubagwa, RIB na Minisiteri y’Ubuzima, bagahita batangira iperereza.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umwanzuro wo gufunga ibi bitabo wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021 nyuma y’iperereza ryari rimaze icyumweru rikorwa.

    Ubwo ryakorwaga, hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.

    Harebwe kandi ku bikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye.

    Isuzuma ryakozwe ryanarebye ku isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.

    Ibyavuye muri iryo genzura nibyo byagendeweho hanzurwa ko ibitaro bifunzwe. Mu gukora ubucukumbuzi, harebwe mu gihe cy’imyaka ibiri, umubare w’abitabye Imana, uko byagenze, gusa “byagaragaye ko hari amakosa yakozwemo”.

    Minisante ifite gahunda yo gukora igenzura no mu bindi bitaro ireba niba ubuvuzi butangwa mu buryo buboneye.

    Baho International Hospital ni bimwe mu bitaro byigenga mu Rwanda. Byatangiye mu 2015, bivugwa ko byari birimo kubaka inyubako nshya byiteguraga kwimurirwamo.

    Ibi bitaro kandi byari biherutse gukorerwa igenzurwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’uko hari abantu bagaragaje ko bidafite isuku ihagije.

    Amakuru avuga ko ibi bitaro byari byarajyanywe mu nkiko kubera impfu ebyiri zabereyeyo, mu gihe byari biherutse gutsinda izindi manza enye byari byararezwemo uburangare.

    Ibitaro bya Baho byafunzwe

    source : https://ift.tt/3CF1HtF