Tag: featured

  • Muhanga: Abatujwe mu Mudugudu wa Horezo barataka kubura ibicanwa kuko biogaz bahawe zapfuye – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka irenga itatu hatashywe uyu mudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango ijana.

    Nyuma y’umwaka n’igice aba baturage bawutujwemo bavuga ko biogaz yabafashaga gucana yahise yangirika.

    Bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko bagorwa no kubona ibyo gucana kuko babuze n’aho bakoreshereza iyi biogaz.

    Umwe yagize ati “Ubu biogaz ntikora igishashi cyayo cyarapfumutse, ntabwo yaka kandi nta bufasha dufite bwo kuyikoresha n’iyo katse kaba ari gake ntabwo ucana ngo iteke.”

    Undi yagize ati “Iyi biogaz ntabwo yaka neza, ntabwo wateka ibiryo ngo bishye cyereka gushyushya amazi. Turifuza ko bazidukorera cyangwa bakohereza abakanishi ku giciro cyiza tukazikoresha tutabaruhije.”

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi no gukurikirana ibikorwa muri Minisiteri y’Ubutetegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko igitera kwangirika kwa biogaz muri iyi midugudu ari ubumenyi buke bw’abayikoresha, yemeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa bagafashwa.

    Yagize ati “Za biogaz nazo hari aho zitagiye zikoreshwa ariko ugasanga bishingiye ku bumenyi buke. Ni ikibazo cy’ubumenyi tugomba gukomeza gukurikirana ikijyanye n’inka zidahagije hashobora gukora biogaz nke ariko zigakora neza.”

    Umushinga wo gukoresha biogaz watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka.

    Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC baherutse kugaragaza impungenge z’uko umushinga wo gukoresha ingufu za biogaz ushobora kudatanga umusaruro nyuma y’ibibazo byawubonetsemo bitarabonerwa ibisubizo, mu gihe washowemo amafaranga menshi witezweho kugirira akamaro abaturage.

    Visi Perezida wa PAC, yavuze ko nta karere na kamwe katarimo ibibazo bya biogaz ku buryo bisa n’aho amafaranga yashowemo yabaye impfabusa nyamara Mininfra na Monaloc byari byiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) igaragaza ko ingo zikoresha gaz cyangwa biogaz nk’uburyo bw’ibanze bwo guteka ari 4,2%. Iri janisha ryavuye kuri 0,1% mu 2010/2011.

    Umudugudu wa Horezo ni umwe mu igezweho mu Rwanda ariko abawutujwemo barataka ko bagorwa no kubona ibicanwa kuko Biogaz bahawe yapfuye

    source : https://ift.tt/3ClC0xQ

  • Umunsi wirabura kuri Sheikh Kajura ubwo FLN yatwikaga imodoka n’abantu muri Nyungwe, imiborogo ari yose – #rwanda #RwOT

    Iki ni igice gito cyane mu buhamya bwa Sheikh Bakera Ally Kajura, umwe mu barokotse ibitero by’abarwanyi ba FLN ishamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina, bagabye muri Nyungwe ku wa 15 Ukuboza 2018.

    Kuri uwo munsi w’icuraburindi, abarwanyi ba FLN batwitse imodoka eshanu zirimo coasters eshatu, minibus imwe n’ivatiri imwe. Ibi bitero kandi byanaguyemo abaturage batandatu, abandi 19 barakomereka.

    Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara wari umuvugizi wa FLN icyo gihe yagiye mu itangazamakuru yigamba ibyo bitero, avuga ko batangije intambara yeruye ku Rwanda.

    Sheikh Bakera Ally Kajura iyo avuga ku byamubayeho n’ibyo yabonye uwo munsi, abura uko asobanura neza ububi bw’ibyo bakorewe kuri iyo tariki, agashima Imana yarokoye bamwe muri bo n’Ingabo za RDF zatebutse zigaha ubuvuzi bw’ibanze abarashwe zikanabageza kwa muganga, n’abarwanyi zikabashwiragiza.

    Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe gahunda za Korowani muri RMC.

    Yabwiye IGIHE ko yari avuye i Rusizi ari kumwe n’abavandimwe be babiri n’undi wari ubatwaye bavuye mu bukwe bari batashye.

    Kuko umwe muri abo bavandimwe be yari amaze iminsi muri Canada, ngo bagenda bari banyuze i Karongi ariko mu gutaha amuhitiramo ko banyura muri Nyungwe akongera kwirebera ubwiza butatse u Rwanda.

    Ahagana saa Kumi n’imwe na 40 bari mu Ishyamba rwagati, ngo bakase ikorosi bumva hari ikintu gituritse bakeka ko ari ipine ariko barebye neza basanga si ryo ahubwo bumva ibindi biturika.

    Ati “Uwari utwaye imodoka ahita atubwira ngo ‘tubaguyemo, baraturashe’; ashaka gusubira inyuma ariko barasa mu kirere ahita aparika aratubwira ati ‘Muryame’.

    Abarwanyi babasohoranye mu modoka ibyo bambaye gusa babaryamisha muri kaburimbo. Ibikoresho bari bafite, telefoni n’amafaranga barabyambuwe.

    Nyuma y’aho barabahagurukije bashyirwa ku murongo barabashorera ngo bagende, uko bagenda ariko ubwoba butaha imitima yabo bazi ko birangiye.

    Ati “Aho mu bwenge bw’umuntu uba ubona ko ubuzima bw’Isi wabusezeye, numvaga ko ngiye gupfa. Ubwo ndababaza nti ‘tujye imbere hehe?’ Uwari ufite imbunda wari inyuma yanjye arancecekesha, arambwira ngo ‘komeza imbere.”

    Mu nzira babashorera bageze imbere bahasanga Coaster yarashwe iturutse i Kigali, n’igiti kinini cyane cyari mu muhanda hagati bigaragara ko cyategeshwaga imodoka.

    Sheikh Kajura yavuze ko babinjije mu ishyamba akumva umutima umuvuyemo, aribwira ati “Reka nsezere inshuti n’abavandimwe ubwo ndagiye”.

    Ngo aho babanyujije hari ibikapu byinshi n’imizigo y’abari bari muri iyo coaster yarashwe, barababwira ngo “buri wese aterure igikapu” babikomezanye mu ishyamba.

    Sheikh Bakera Ally Kajura yavuze ko ivatiri barimo yatwitswe nyuma yo guhagarikwa n’abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

    -  Sheih Kajura yarokokeye mu mwobo

    Nyuma yo kwinjizwa muri Nyungwe, Sheikh Kajura yabonye umukobwa wihishe mu ishyamba amenya ko harimo n’abandi.

    Ageze imbere igikapu atwaye cyaramuremereye arakijugunya ahita ava mu murongo ajya kwihisha mu mwobo, aho yasanze umuganga w’Umunye-Congo wari uvuye i Kanombe mu mahugurwa agahura n’iryo sanganya. Kugira ngo hatagira ubanyuraho akababona, bakuyemo amashati.

    Yakomeje ati “Nguma aho ngaho ariko nkumva [abo barwanyi] barasakuza cyane ngo ‘mukomeze, mukomeze.”

    Yibwiranye n’uwo muganga anamusobanurira uko babarashe bamwe bagapfira mu modoka, abandi bakabatwara.

    Haciye igihe gito bumvise abo barwanyi babaza aho “ikibiriti na lisansi biri“ ngo batwike imodoka, barazitwika zirakongoka.

    Sheikh Kajura yagize ati “Hashize nk’isaha numvise barashe indi modoka. Twumvaga hari abantu bari kuza bakabarasa. Bigeze nka saa Tatu z’ijoro ntangira kumva urusaku rw’abantu bari gutabaza kuri kaburimbo. Hari harimo n’umugore uri kurira cyane mu by’ukuri afite agahinda n’undi mwana muto w’agahinja wari uri kurira.’’

    “Uwo mugore yanteye agahinda cyane, arimo aratabaza ahamagara Imana. […] Tukumva n’abandi bantu kuri kaburimbo bararira bataka cyane.’’

    -  RDF yarahagobotse

    Bigeze nka saa Yine z’ijoro bumvise amasasu menshi, nyuma bumva imodoka za gisirikare zitambuka bamenya ko ari Ingabo z’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba zije kubatabara, batangira kwigarurira icyizere.

    Abarwanyi ba FLN bari benshi kuko abagenzi bagejejwe ahasa n’aho bari bashinze ibirindiro muri Nyungwe ngo bavuze ko “bari hagati ya 200 na 300, barimo abavuga Igiswahili n’Ikirundi batuka Leta y’u Rwanda”.

    Sheikh Kajura ati “Ubwo twumva ijwi ry’umusirikare atubwira ati ‘turi ingabo z’u Rwanda ntimugire ubwoba tuje kubatabara. “

    Muri ako kanya bavuye mu bwihisho bajya kwicara hamwe kuri kaburimbo, abasirikare bafatanya na wa muganga guha inkomere ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kuzijyana ku Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe, n’abitabye Imana bakurwa aho.

    Abarokotse bazima bategereje igihe gito na bo imodoka zirabatwara, bagezwa iwabo. Icyakora hari bamwe abo barwanyi batwaye batagarutse.

    -  Yishimira ko Rusesabagina na Sankara bari mu butabera

    Sheikh Kajura yatangaje ko nyuma yo kurokoka ibitero byari bigiye gutuma abana be babiri batarageza ku myaka itanu baba imfubyi, ashimishijwe n’uko ababiteguye, bakanabyigamba bafashwe kandi ko yizeye ko bazabiryozwa.

    Ati “Tukimara kumva ko Sankara yafashwe, nyuma na Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, byaradushimishije.’’

    Yavuze ko ibyo bitero byamuteye ubwoba n’ihungabana yamaranye nk’umwaka ku buryo yabaga aryamye akabirota.

    Ati “Hari n’igihe nagendaga nkumva atari njyewe, nkumva ari nk’aho ari undi muntu.’’

    “Kuba aba bantu babigizemo uruhare barafashwe ni ibintu byadushimishije kuko nibura niba hari n’abandi bagifite ibitekerezo byo kugaba ibitero cyangwa bakagirira nabi Abanyarwanda, nibumva ko abayobozi babo bafashwe bizaba impamvu y’uko batinya, cyangwa bakagira ubwoba ko bashobora kuzafatwa.’’

    Rusesabagina uyobora MRCD/FLN, Sankara ndetse na Nsengimana Herman babaye abavugizi b’uwo mutwe w’iterabwoba ubu bari imbere y’ubutabera hamwe n’abandi 18 bareganwa ibyaha by’iterabwoba. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeri 2021.

    Sheikh Kajura yavuze ko nyuma yo gutanga ubuhamya bwabo mu maburanisha nk’abarokotse ibitero byagabwe n’uyu mutwe bizeye ubutabera ku buryo buri wese mu baregwa azahabwa ibihano bimukwiye.

    Sheikh Bakera Ally Kajura yabonesheje amaso zimwe mu modoka zitwara abagenzi zatwitswe n’abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

    Paul Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’iterabwoba

    source : https://ift.tt/2Xsb2FF

  • Imbonankubone ni ngombwa, urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga ntiruramba – Padiri Achille Bawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Achille Bawe
    Padiri Achille Bawe

    Aganira na Kigali Today, yavuze ko amakosa abantu bakomeje gukora, ari ugufata icyemezo cyo gushakana bahubutse kandi banahujwe n’imbuga nkoranyambaga, bakirengagiza ko guhura bakaganira imbona nkubone kandi inshuro nyinshi, bituma abantu bamenyana bihagije banashakana urugo rugakomera, kubera ko umwe aba azi ingeso za mugenzi we akabasha kuzihanganira.

    Yabivugiye mu muhango wo kumurika ibyavuye mu mushinga wo guhugura urubyiruko 300 n’ingo zisaga 500 zo muri Diyosezi ya Ruhengeri, umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango, hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

    Padiri Bawe yavuze ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yashakaga ko bishima, avuga ko nk’uko biri mu gitabo cy’intangiriro Umutwe wa kabiri, kuva ku murongo wa 18 kugeza ku wa 24, Imana yavuze ko “atari byiza ko umugabo aba wenyine, imushakira uwo bakwiranye”.

    Avuga ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, byari umugambi uganisha ku byishimo bya bombi.

    Ati “Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yari igamije kugira ngo bombi bagire ibyishimo babikesha ko bombi bari kumwe nk’abashakanye. Iyo ubonye ingo z’abashakanye zidafite ibyo byishimo ukabona zirimo amakimbirane, wumva ubabaye ukavuga uti hari ikintu kitagenze neza kuko ubundi kuba bari kumwe byagombye kuba ari cyo kintu cya mbere kibaho kibateye ibyishimo”.

    Padiri Bawe avuga ko inyigisho zitangwa ziba zigamije kongera kugaruka muri wa murongo w’Imana, kugira ngo abashakanye bongere babone ibyishimo yabifurizaga igihe yabahaga kubaka urugo rw’umugabo n’umugore nk’abashakanye.

    Ubuzima bw’abashakanye ni ikintu gikomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura

    Yavuze ko amakosa ya mbere akorwa, ari ukubakana urugo abantu batarigeze kumenyana bihagije, aho abenshi badahura imbonankubone, ahubwo ugasanga urukundo rwabo rurashingira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati “Ntushobora kubakana urugo ku buryo bukwiye kandi burambye, n’umuntu mutigeze mugira igihe gihagije cyo kumenyana, cyo kuganira kugira ngo muzashobore kubana muziranye kuko ni ngombwa. Burya rero kugira ngo umenyane n’umuntu by’ukuri koko, ni uko muba mwarahuye kandi igihe gihagije imbonankubone, ntabwo imbuga nkoranyambaga zonyine, wenda zaba intangiriro, ariko kuba ari zo abantu bashingiraho gusa ngo bagiye kubaka urugo, ntabwo zishobora kuramba kuko bahura bataziranye”.

    Nyuma y
    Nyuma y’amahugurwa ubu ngo imiryango iratekanye

    Arongera ati “Imbonankubone ni ikintu cya ngombwa cyane, kandi imbonankubone ihagije kugira ngo abantu bashobore kumenyana, burya guhura n’umuntu mukabonana imbonankubone hari ibyo umuntu ashobora kubwira undi atanavuze, ni byo mu Gifaransa bavuga ngo ‘Language du corps’, cyangwa mu cyongereza Body language. Iyo batahuye ntabwo bashobora kuvuga ngo baraziranye, kandi iyo abantu bataziranye kugira ngo bazubake urugo ruzakomere, rwose biragoye”.

    Ikindi Padiri Bawe yasabye abitegura kurushinga, ni ugufata igihe gihagije cyo kwiga, bakitegura.

    Ati “Ntabwo inkumi n’abasore bacu babona igihe gihagije cyo kwitegura ibyo bagiyemo, kandi burya ubuzima bw’abashakanye ni ubuzima bukomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura. Birakwiye ko haba ku rwego rwa Leta, haba no ku rwego rwa Kiliziya habaho uburyo twajya dutegura urubyiruko rwacu kugira ngo rwinjire mu buzima ruzi neza icyo busaba, kandi barabyiteguye kugira ngo babeho bishimye”.


    source : https://ift.tt/3kn1LrF

  • Basanga kutareberera abashuka abangavu ari byo byakemura ikibazo cy’abaterwa inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vénantie Nibagwire wo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, akanaba umwe mu bafashamyumvire b’urubyiruko mu bijyanye no kubagira inama ku myitwarire, ari mu bavuga ko buri wese abigize ibye, abangavu batakomeza gutwita ku rugero biriho.

    Agira ati “Abashuka abangavu baba bafite aho bahurira na bo bakaganira, ku buryo ababyeyi batabimenya. Ariko abantu bababonye bagatanga amakuru, byacika kuko nta muntu ubura umubona aho ari”.

    Yungamo ati “Hari nk’ubona ushuka umwana akavuga ngo mbese ko uwanjye we bamwangije, n’uriya nabone. Nyamara ntanze amakuru n’uriya akayatanga, byarinda abana bose. Niba udatanze amakuru y’uwo ubonye, n’uwawe nawe ntawe uzaguha amakuru. Rwose abantu batinyutse bakajya babivuga byakemura iki kibazo”.

    Yumva ko ibi byashoboka hashyizweho uburyo bwo gutanga amakuru, urugero nka telefone yo guhamagaraho, bikamenyeshwa abantu kugira ngo bajye bazifashisha.

    Hari n’abatekereza ko ubwo buryo bwo kugaragaza abashaka gushuka abana bwajya bureberwa mu midugudu no mu masibo, ababonywe bagasabwa kwisubiraho, bitaba ibyo hagashyirwaho uburyo bakurikiranwa.

    Abafite ibyo bitekerezo banagaragaza ko imvano yo gutwita kw’abangavu ari ukuba nta mubyeyi ugihanira undi nk’uko byahoze kera, aho umubyeyi yasangaga umwana mu makosa akamuhana, n’undi bikaba uko.

    Umusaza Ildephonse Musoni w’i Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru ati “Kuri ubu ushobora gusanga umwana ari mu makosa wamusaba gusigaho akagukabukana, hanyuma akajya iwabo akavuga ko wamukubise cyangwa wamututse, ugasanga bigushyize mu bibazo”.

    Ibyo avuga bishimangirwa na Yvan Nyarwaya na we w’i Nyagisozi agira ati “Iyo ubonye umwana utari uwawe ukagerageza kumuhana, se araza ati ko ibyo yakoraga ari we bireba, wankubitiye umwana kubera iki? Mwihorere azibonera!”

    Ku rundi ruhande, hari abavuga ko batatinyuka kugaragaza umuntu wifite uri mu mafuti yo gushuka abana, kuko baba babona byabaviramo inkurikizi.

    Kamana w’i Mamba mu Karere ka Gisagara ati “Wari uzi ko ugomba kuvuga ngo runaka arimo arashuka akana ko kwa runaka, yamara kumenya ko amakuru ari wowe wayatanze akakumerera nabi? Wari uzi ko ushobora kumugazwa biturutse ku ijambo wavuze?”

    source : https://ift.tt/3nOq0B0

  • MPC Padiri byamurenze abonye umuhungu we baherukanaga mu myaka 27 ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    MPC Padiri n
    MPC Padiri n’umuhungu we (ufite imisatsi myinshi) bari barabuze

    MPC Padiri avuga ko umuhungu wa mukuru we yari yarabuze bizwi ko yapfuye, gusa nta kanunu bari bafite ko yaba akiriho, icyakora baje kumenya ko yaba akiriho ni bwo batangiye gushakisha birangira bimenyekanye ko ariho.

    Yagize ati “twari twarihanaguye ko atakiriho, nyamara umuntu yaje kutubwira ko hari uwamujyanye i Burayi, ni bwo twashatse uko yatumenya natwe tukongera tukamubona, yahise agira amatsiko kuko na we yibazaga ko nta wundi muryango afite”.

    Uwo musore akimara kumenya ko hari abo mu muryango we bakiriho, yashatse uko yajya i Kigali kubonana na bo, ni na ko byagenze barahura ibyishimo biba byinshi ku mpande zose.

    Nyuma yuko uwo muhungu asubiye i Burayi, MPC Padiri kwihangana byaramunaniye ajya kuririmba indi ndirimbo ayita ‘Cyane’, aho aba agira ati “Twaramukumbuye cyane”.

    Agira ati “Kuva wa munsi ugenda twahise tugukumbura, akanyamuneza waduteye, uri byishimo byuzuye umutima wacu, amarira twarize waraje urayahoza udusigira ibyishimo, ushimwe kuko wamugaruye nta cyamubayeho, imitima yacu yasubiye mu gitereko”.

    Muri iyi ndirimbo MPC Padiri ashimira Imana kuba yaramugaruriye umwana akemeza ko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, kuko batizeraga ko azagaruka, ati “waturemeye agatima”.

    MPC Padiri ni umwe mu bahanzi bamaze kwandika izina hano mu Rwanda, azwi cyane mu ndirimbo nka Turashimira Ingabo z’u Rwanda, Rwatubyaye, I miss you ndetse yanakoranye indirimbo na Kidumu, iherutse gusohoka yitwa Nyampinga (Hose na Hose).


    source : https://ift.tt/3Aof7cL

  • Kamonyi: Abakora uburaya bashinja abagabo kutemera gukoresha agakingirizo no kugaca – #rwanda #RwOT

    Abakora uburaya bagera ku 100 bo mu Karere ka Kamonyi bahurijwe hamwe n’Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) hagamijwe gusobanurira icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda n’ibindi bitandukanye bijyanye n’ihohotera bakorerwa.

    Abo bakobwa bigaragara ko biganjemo abakiri bato, abenshi muri bo batewe inda imburagihe bitewe no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko mu bihe bitandukanye bagiye baterwa inda n’abagabo bubatse ingo kuko iyo baje gusambana nabo banga gukoresha agakingirizo.

    Umwe ufite imyaka 19 ati “Abagabo banga gukoresha agakingirizo kandi n’iyo wanze ko muryamana ukamubwira ngo nabanze akambare, ushiduka yagaciye umutwe cyangwa yagakuyemo.”

    Undi w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko yinjiye mu buraya afite imyaka 15. Mu myaka itanu abumazemo, ngo abakiriya benshi yagize ari abagabo bubatse ingo.

    Ati “Natangiye mfite imyaka 15, abakiriya banjye benshi ni abagabo basanzwe bubatse ingo. Nahise ntwara inda nyibyara mfite imyaka 16. Abagabo bose twaryamanaga nta n’umwe wemeraga gukoresha agakingirizo. Naremeraga tukaryamana kuko nabaga nshaka ko bampa amafaranga.”

    Undi mukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 12 y’amavuko, yavuze ko yamaze igihe kinini aryamana n’abagabo bakanga gukoresha agakingirizo, ndetse baza no kumutera inda afite imyaka 15.

    Yavuze ko muri iki gihe we na bagenzi be bashaka udukingirizo kugira ngo baduhe abagabo baje kuryamana nabo, ariko ngo abenshi baratwanga.

    Ati “Udukingirizo tuba tutwifitiye kuko tudukura ku Kigo Nderabuzima, iyo umugabo yanze kugakoresha akorera aho kuko aba ari bunyishyure amafaranga menshi.”

    Undi mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yavuze ko uburaya yabwinjiyemo muri uyu mwaka wa 2021, ariko abangamirwa n’abagabo banga gukoresha agakingirizo. Kuri ubu atwite inda y’amazi umunani.

    Ati “Udukingirizo mba ndufite ariko umukiriya yaza nkakamuha ngo agakoreshe akanga. Iyo mbonye afite amafaranga menshi ndemera agakorera aho bikarangira. Abagabo ni bo bakunda kwanga agakingirizo, naho abasore bo baragakoresha.”

    Mu bakora uburaya bose baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko iyo basambanye n’abagabo batikingiye, icyo batinya ari uguterwa inda naho ibyo kwandura Sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina babifata nk’impanuka.

    Hari uwagize ati “Kwandura Sida mbifata nk’impanuka kuko umuntu ajya mu mwuga [mu buraya] yabyiyemeje. Umugabo iyo yanze agakingirizo aba yiyemeje no kuguha amafaranga menshi ngo ugure n’ikinini kikurinda gusama. Ahubwo njyewe nibaza ukuntu umugabo ufite umugore n’abana adatinya Sida, akaza ngo turyamane nta gakingirizo.”

    Bimwe mu bikekwa bituma abagabo bubatse ingo bajya kugura indaya harimo ko baba batabanye neza n’abagore babo. Ikindi gikekwa ni ubusinzi ndetse n’ingeso yo kutanyurwa n’umugore umwe.

    Umunyamategeko ukorera muri HDI mu ishami rireba uburengazira, Nyampinga Ishimwe Marie, yavuze ko abakobwa bakora uburaya bababwiye ko mu bindi bibabangamira ari abagabo babakubita, abanga kubishyura bamaze kuryamana n’abahutazwa n’inzego z’umutekano.

    Yakomeje avuga ko abakobwa n’abagore bakora uburaya nabo ari abantu nk’abandi, ari yo mpamvu babaganirije ku mategeko abarengera n’uburenganzira bwabo, ariko by’umwihariko ku cyo amategeko ateganya ku gukuramo inda.

    Ati “Umugore uwo ari we wese waboneka muri biriya byiciro byemerewe gukuramo inda itegeko rirabimwemerera hatitawe kuwo ari we.

    Bimwe mu byo abakora uburaya bagaragaje bituma babwishoramo harimo ubukene butuma bajya gushakiramo amaramuko, abajyamo bashutswe na bagenzi babo n’ibindi.

    Abakobwa n’abagore bakora uburaya bagera ku 100 bo mu Karere ka Kamonyi baganirijwe ku cyo itegeko riteganya ku gukuramo inda

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zi9POB

  • Itangwa ry’akazi mu zindi nzego za Leta ryabaye rihagaze ngo hitabwe ku barimu bashya mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro uje nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko igiye gushyira mu myanya abarimu bashya 9.418 bazigisha mu mashuri 650 harimo abanza n’ayisumbuye nyuma y’uko hagaragajwe icyuho cy’abo mu mashuri yo mu Turere dutandukanye mu gihugu.

    The New Times yatangaje ko Mifotra yasohoye iri tangazo kuwa Gatanu tariki 16 Nzeri 2021, ariko rigenewe abayobozi bakuru muri iyi Minisiteri.

    Iryo tangazo ririho umukono wa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Kayiranga Rwanyindo, rigira riti “Hagendewe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri utaha uzatangira ku itariki 11 Ukwakira, ndabamenyesha ko itangwa ry’akazi mu yindi myanya y’ibigo bya leta ihagaritswe by’agateganyo kugeza igihe amashuri azafungurira.”

    Rikomeza rivuga ko uyu mwanzuro ufashwe mu rwego rwo kwita ku gushyira mu myanya abarimu bashya bategerejwe mu mashuri mu kwezi gutaha ku Ukwakira, kugira ngo bizakorwe neza hirindwa amakosa.

    Gushyira mu myanya aba barimu bizakorwa na Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu n’iterambere muri REB, Mugenzi Léon, aherutse kubwira The New Times ko abarimu n’abayobozi b’amashuri bari bakenewe ari 14.120 ariko ingengo y’imari ibemerera guha akazi abarimu 9.418.

    Nubwo bimeze gutya ariko, iyi gahunda yo guha akazi abarimu bashya izafasha kuziba icyuho cy’abarimu, haboneke abigisha mu byumba by’amashuri bishya byubatswe mu kugabanya ubucucike bw’abana no kugabanya ikigereranyo cy’abanyeshuri umwarimu agomba kuba yigisha mu ishuri.

    Itangwa ry’akazi mu zindi nzego za Leta byabaye bihagaze ngo hitabwe ku barimu bashya mu mashuri

    source : https://ift.tt/39gBiFG

  • RTDA yasobanuye icyadindije imirimo yo kubaka ubwato bwashowemo miliyari 2,6 Frw – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yo kubaka ubu bwato yashyizweho umukono muri Gicurasi 2018 hagati ya RTDA na sosiyete Avalon Steel Project yagombaga kubaka ubwato bwa Nkombo II.

    Imirimo y’iyi sosiyete yaradindiye ukurikije uko isoko ryari riteye yongererwa iminsi 336 yo kurangiza kubaka ubwato na yo yaje kongera kongererwa igera kuri 903.

    Isoko ryo gutanga ubwato bwo ku Nkombo ryari rifite agaciro ka miliyoni 2, 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Igenzura ryabaye mu Ugushyingo 2020 ryagaragaje ko imirimo yo kubaka ubu bwato ikiri kure kandi rwiyemezamirimo yari yaramaze guhabwa ibihumbi 591 by’amadolari.

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Munyampenda Imena, yabwiye abadepite ko hari impinduka zagiye zibaho zatumye habaho ubukererwe ariko ko n’ingengo y’imari yo kurangiza imirimo itaraboneka.

    Yavuze ko ku ikubitiro hagombaga gukorwa ubwato bugenewe gutwara abantu 150 n’imodoka esheshatu biza kuba ngombwa ko hongerwaho ubundi buto bushobora gutwara abantu 30 n’imizigo ya toni esheshatu.

    Yasobanuye ko kuri ubu ibikoresho byo gukora ubwato bunini byamaze kugera mu Rwanda ndetse rwiyemezamirimo akaba yari yongerewe amasezerano kugeza muri uku kwezi kwa cyenda nubwo kwenda kurangira.

    Ati “Ibikoresho byose bizakoreshwa mu guteranya ubu bwato bunini birahari, imbogamizi ihari ni iy’ingengo y’imari.”

    Imena Munyampenda yavuze ko bagikorana ibiganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ngo igene ingengo y’imari kugira ngo ubwo bwato bukorwe ku gihe.

    Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie ubwo batangaga ibisobanuro kuri PAC

    source : https://ift.tt/39jHY68

  • Minisitiri Gatabazi yakebuye abitwaza ko bakingiwe bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bimaze iminsi bigaragara ko hari abantu, barimo n’abakunzi b’imikino bitwaza ko bakingiwe COVID-19 bakarenga ku mabwiriza asanzwe yarashyizweho n’inzego z’ubuzima hagamijwe kuyirinda.

    Yabwiye RBA ko abaturage bakwiye kumva ko kwikingiza iki cyorezo bidakuraho kucyirinda.

    Ati “Tuributsa abaturage bafashe inkingo ko kwikingiza bitavanaho kwirinda. Tumaze iminsi tubibona ndetse n’aba baza kureba imipira, iyo yumva ko yikingije yibagirwa ibindi byose bisabwa aribyo kwambara agapfukamunwa, gukaraba no guhana intera ugasanga babivanyeho.”

    Minisitiri Gatabazi abakora ibi ko kwikingiza bitababuza kwandura cyangwa kwanduza abandi.

    Ati “Kwikingiza ntabwo bivanaho kuba wakwandura cyangwa kuba wakwanduza abandi nubwo wenda bitakuzahaza.”

    Yakomeje asaba n’abitabira imihango irimo ubukwe kwitwararika nubwo baba barikingije. Ati “Turasaba abaturage gukomeza kwirinda nk’uko bari basanzwe birinda, bambara agapfukamunwa neza.”

    “Ndetse no mu mihango y’ubukwe n’indi ihuza abantu benshi yagiye yemerwa abantu bakazirikana guhana intera nk’uko byateganyijwe, bakazirikana gukaraba bakirinda ibintu byo gusabana cyane bitwaje ko bikingije ubu intero isigaye ari ngo njye narikingije ntakibazo, ariko bakwiye kuzirikana kwirinda.”

    Imibare igaragaza ko inzego z’ubuzima zigenda zishyira imbaraga mu kurushaho gukingira umubare munini w’Abanyarwanda, aho kugera ku wa 18 Nzeri 2021 abagera kuri 1 352 078 bari bamaze guhabwa dose ebyiri, mu gihe abandi 1 835 560 bahawe doze imwe.

    Nubwo bimeze gutya ariko n’umubare w’abandura n’abahitanwa na COVID-19 ukomeje kwiyongera. Ku wa 18 Nzeri 2021 handuye 224, batandatu muri bo bashyirwa mu bitaro, bituma umubare w’abarembye ugera kuri 23.

    Kuri uyu munsi kandi abantu barindwi bitabye Imana, bituma umubare w’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda ugera kuri 1,206.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakebuye abitwaza ko bakingiwe bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source : https://ift.tt/2Z265UM

  • Kigali: Bakomeje gushyira intebe ahantu hatandukanye ababyifuza bazajya baruhukiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intebe zagenewe abagendagenda muri Kigali zaruhuye abajyaga bananirirwa ku nzira n
    Intebe zagenewe abagendagenda muri Kigali zaruhuye abajyaga bananirirwa ku nzira n’abandi bifuza kwiruhukira

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Solange Umuhirwa, avuga ko batazigera bishyuza abantu bicara kuri izo ntebe, kandi zagenewe abantu bose, baba abagenda cyangwa abatuye muri uyu mujyi.

    Umuhirwa yaganirije Kigali Today agira ati “Usanga umuntu agenda n’amaguru akananirwa, yashaka ahantu yicara akahabura, nk’umuntu uva mu Mujyi ajya i Remera nta hantu ho kwicara hahari, hari ujya gukomanga ku gipangu cy’undi muntu agasaba intebe akicara, cyangwa akajya ku ibaraza. Ntabwo rero twifuza ibyo, kwicara kuri izo ntebe ni ubuntu”.

    Barahicara bakanakoresha Internet y
    Barahicara bakanakoresha Internet y’ubuntu

    Umuhirwa avuga ko hataramenyekana neza ingengo y’imari icyo gikorwa kizatwara, kuko ngo buri mwaka hari umubare runaka w’intebe bazajya batera ku mihanda kugeza ubwo bazabonera ko zihagije.

    Avuga ko umuryango witwa GGGI ari wo ushinzwe kubarebera ahantu hakwiye guterwa izo ntebe, akenshi haba ari mu byanya birimo gupfa ubusa.

    Mu Mujyi rwagati ahitwa muri ‘Car Free Zone’ uhasanga abantu biganjemo urubyiruko bicaye kuri izo ntebe bakoresha na internet, benshi bakaba ari ho baza kuganirira n’inshuti zabo ndetse no kuhamenyera amakuru atandukanye.

    Umusore witwa Iradukunda Jean Paul wavuye mu Gatsata, ashima izo ntebe akanashimira Umujyi wa Kigali kuba warabahaye internet y’ubuntu ibafasha kwandikirana n’abantu, kwandika asaba akazi cyangwa kwiga, ndetse no gukora ubushakashatsi butandukanye.

    Uko haba hasa nijoro
    Uko haba hasa nijoro

    Iradukunda yakomeje agira ati “Aha hantu haratuje cyane, hari umwuka mwiza, mpaza naniwe ngataha numva naruhutse mu mutwe”.

    source : https://ift.tt/3tRjxWZ