Tag: featured

  • Perezida Kagame yahishuye uko yajyaga asohoka mu modoka igihe hari aho abonye umwanda muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Fred Swaniker ndetse n’abanyeshuri batandukanye ba kaminuza zo mu Rwanda.

    Binyuze mu kiganiro Fred Swaniker, yatangije cyiswe In The Room, Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe n’uyu mugabo.

    Fred Swaniker yabajije Perezida Kagame impamvu ahitamo gukora ibintu bikomeye mu gihe benshi babitinya. Aha uyu mugabo yamuhaye urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo kubaka ikigo gikora inkingo.

    Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko aribyo koko ko habaho akazi gakomeye ariko kaba gakeneye gukorwa. Yamubwiye ko nta munsi n’umwe yigeze yibona nk’umuntu utagomba gukora ibintu bikomeye.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari igihe ibyo bintu abantu babona nk’ibikomeye biba ari uruhurirane rw’ibyoroshye byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye.

    Fred Swaniker yasabye Perezida Kagame kumuha urugero rw’ikintu cyatangiye ari gito ariko kuri uyu munsi abantu bakaba bakibona nk’akazi gakomeye kakozwe.

    Perezida Kagame mu kumusubiza yagize ati “Reka nguhe urugero rw’Umujyi wa Kigali, uburyo wari umeze mu myaka 20 ishize n’aho uri ubu, ni Isi ebyiri zitandukanye. Iyo urebye uyu Mujyi ubu, ibikorwaremezo, isuku, amatara ayobora abantu, navuga hafi ya buri kintu cyose gihari, ushobora kuvuga uti gukora ibi bintu byari bikomeye cyane, si byo ?”

    Aha Fred Swaniker yahise amusubiza ko ari ko biri nta kabuza, Perezida Kagame akomeza amubwira uko urugendo rwagejeje Kigali aho iri uyu munsi rwatangiye.

    Ati “Ariko urugendo rwatangiye mu myaka 20 ishize, utangiririra ku byo ushobora gukora ubundi ukabikora neza. Ndibuka nganira na bagenzi banjye bari muri Guverinoma, ubwo iyi gahunda y’isuku ahantu hose yatangiraga.”

    “Intangiriro y’ikiganiro yari ’ese dukeneye abaterankunga ngo baduhe amafaranga kugira ngo tugire isuku mu ngo zacu’[….] hari ibintu twakora tudategereje ko umuntu aza akaduha ubushobozi bwo kubikora kubera ko ubwo bushobozi tubwifitemo. Naravuze nti kuki tutakora ibyo dushoboye aka kanya, kuki tutafata imyanda tukayishyira aho ikwiye kuba iri.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga uburyo ubwo iyi gahunda yatangiraga we ubwe yajyaga ava mu modoka igihe hari aho abonye umwanda akawutora.

    Ati “Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga nashoboraga kuba ntwaye imodoka mu Mujyi, nabona umwanda hafi aho, amashashi n’impapuro zinyanyagiye ahantu hose, nahagarikaga imodoka yanjye n’imperekeje hakabaho no guhagarika abandi.”

    “Ariko intego yabaga ari uko nsohoka ndi kumwe n’abarinzi banjye bishyurirwa gukora ibintu bitandukanye nkavuga nti ’mureke dukureho uyu mwanda, twakuragaho uwo mwanda; kuki nagenda ngasiga uwo mwanda?”

    Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ufatwa nk’imwe mu irangwa n’isuku muri Afurika ndetse muri Kanama ikigo Skytrax World Airport gikurikiranira hafi ubuziranenge bw’ibibuga by’indege mpuzamahanga cyashyize Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu bibuga bisukuye.

    Perezida Kagame yasobanuye ko atajyaga yihanganira kubona umwanda unyanyagiye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3CwuW1o

  • Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku itariki ya 20 Mutarama uyu mwaka, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

    Uyu mugabo w’imyaka 67, aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, uretse ko adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, bityo akaba akatirwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntiyahabwa inyoroshyacyaha, kuko Rusesabagina ’atarakomeje kwitabira iburanisha kugira ngo urukiko rumenye niba akomeje kwemera ibyaha aregwa, rutajya munsi y’icyo gihano’.

    Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha, abisabira imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

    Urwishigishiye ararusoma

    Mbere y’uko Rusesabagina, Sankara na Wilson Irategeka bafatanyiriza hamwe gushinga umutwe w’iterabwoba wa FLN mu 2018, uyu mugabo yari asanganywe inyota yo gushinga umutwe w’abarwanyi, kuko nta ‘muntu ukora politiki adafite ingabo’ nk’uko yabibwiye Habiyaremye Noel mu 2009.

    Icyo gihe, Rusesabagina yari Umuyobozi w’ishyaka rye rya PDR-Ihumure, ryavugaga ko ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa by’iryo shyaka birusheho kwaguka, Rusesabagina yegereye Habiyaremye wahoze ari umwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, amusaba kumufasha kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe w’abarwanyi, uzashamikira ku ishyaka rye.

    Icyo gihe ngo yamusabye kujya mu Burundi, aho yari bwakirwe n’umwe mu basirikare bakuru b’ingabo z’icyo gihugu. Habiyaremye yamugejejeho ibyifuzo bibiri, birimo icyo gufashwa guhabwa ibikoresho, ndetse no kwemererwa guhabwa inzira bazakoresha mu gihe bagaba ibitero mu Rwanda.

    Uyu musirikare yemereye Habiyaremye ibyifuzo bye, undi atanga raporo kuri Rusesabagina amubwira ko ubufasha bifuzaga bwabonetse.

    Kugira ngo Habiyaremye ajye mu Burundi, yari yahawe 2000$, ndetse na nyuma yakomeje kumwoherereza amafaranga, ariko uyu mugabo aza gufatwa yoherezwa mu Rwanda.

    Iyi myitwarire ya Rusesabagina yatumye ubushinjacyaha butangira kumukurikirana mu 2010, butanga impapuro zo kumuta muri yombi ndetse butangira gukorana n’inzego z’ubushinjacyaha mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo akurikiranwe.

    Nyuma y’uko ibyo gushinga umutwe w’iterabwoba ry’ishyaka rya PDR-Ihumure bidakunze, Rusesabagina yakomeje gutegereza yihanganye, kugera mu 2017, ubwo yahuraga na Irategeka Wilson na we wari ufite ishyaka rya CNRD-Ubwiyunge, bakiyemeza guhuza amashyaka yombi.

    Ku rundi ruhande, Sankara, na we wari warashinze ishyaka rya RRM, yaje kwiyunga kuri aba bagabo bombi, bituma aya mashyaka yose yihuriza hamwe, ashinga impuzamashyaka ya MRCD.

    Mu 2018, aba bagabo banzuye no guhuza imitwe y’abarwanyi babo, ari na yo yaje kuvamo umutwe w’iterabwoba wa FLN, wahawe iri zina muri Gicurasi mu 2018.

    Rusesabagina yagizwe Perezida wa MRCD, Irategeka agirwa Visi Perezida wa Mbere, mu gihe Sankara yagizwe Visi Perezida wa kabiri, akaba yari n’umuvugizi w’uwo mutwe n’iryo huriro.

    Abacamanza bavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu ishingwa ry’uyu mutwe, kuwuyobora ndetse no kuwutera inkunga mu bikorwa warimo kugerageza byo gukuraho Leta y’u Rwanda.

    Paul Rusesabigina yakatiwe gufungwa imyaka

    source : https://ift.tt/2VXd6VV

  • Rusesabagina ahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana yahanishijwe igifungo cy’imyaka 20 no kunyagwa ibyangombwa ari byo Indangamuntu, Pasiporo na telefone.

    Urukiko kandi rwashingiye ku kuba ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ngo byagombye gutuma ahabwa igifungo cya burundu, ariko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

    Urukiko rwageneye abareganwa na bo igifungo cy’imyaka itandukanye hagendewe ku bukana bw’ibyaha baregwa (kuva kuri 20 kugera kuri itatu), ntawe urukiko rwagize umwere.

    Abaregwa bose kandi bagomba kwishyura indishyi y’ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero bya FLN, uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase

    source : https://ift.tt/3Av9Jo3

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bari bahumanyijwe n’amafunguro batangiye kuva mu bitaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Mugisha Erikson wemeje ayo makuru, avuga ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 mu masaha ya saa kumi, hari hasigaye umunyeshuri umwe urwariye mu bitaro bya CHUB n’undi umwe wari ukirwariye mu bitaro bya Kabutare.

    Abandi 25 ngo batangiye gutaha mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri 2021 nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwihuse kubera ko batakaga mu nda kandi banacibwamo.

    Mugisha atangaza ko hakekwa ko abanyeshuri bagize ibibazo by’uburwayi nyuma yo kuva gufugura muri imwe muri za Resitora zibagaburira inyuma y’ikigo.

    Avuga ko mu masaha ya saa yine za mu gitondo ari bwo batangiye kubona abarwayi ba mbere, nyuma bagenda biyongera ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa ibitaro bya CHUB ndetse n’ibya Kabutare kugira ngo abafite ibibazo babashe kwitabwaho.

    Mugisha avuga ko n’ubwo hagikorwa iperereza ku cyateye ubwo burwayi butunguranye, hakekwa ko abanyeshuri bariye amafunguro yanduye kuko abarwaye bose bari baririye muri iyo resitora kandi barya ku ifunguro rimwe mu masaha amwe ari na bo baje kugira ibibazo nyuma yaho.

    Avuga ko inzego z’ubuyobozi bwa Kaminuza, akarere ka Huye n’iz’umutekano zihutiye guhagarika by’agateganyo iyo resitora kugira ngo habanze gukorerwa igenzurwa ku bisabwa mu gutegura amafunguro.

    Avuga kandi ko resitora zose abanyeshuri bariramo zigiye gukorerwa igenzura kugira ngo hirindwe ko habaho ubundi burwayi butunguranye, na ho abanyeshuri bihuje bakaba bigaburira hamwe na bo ngo bazakorerwa igenzura.

    Agira ati “Abanyeshuri barenze batanu bihuje bakaba barira ahantu hamwe na bo tuzabagenzura kuko hari igihe baba bafatira amafunguro ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kimwe n’izindi resitora zose zigaburira abanyeshuri tugiye kuzigenzura nibigaragara ko zitujuje ubuzirangene zibe zifunzwe kugeza zujuje ibisabwa.

    Cyakora Mugisha avuga ko iyo resitora bikekwa ko yanduriyemo abanyeshuri ubusanzwe yari yizewe kandi abanyeshuri nta bibazo yari bisanzwe ibateza bikaba ngo bisa nk’ibyatunguranye kubona ari yo yaba yagaragayemo abarwayi.

    Agiura ati, “Iyo resitora yari muri zimwe mu zo abanyeshuri bizeye nanjye ubwanjye nari ndi mu itisnda eiheruka kuyigenzura, twabaye tuyihagaritse ngo tugenzure icyaba cyateye ibyo bibazo nibigaragara ko nta kindi kibazo izongera ifungure”.

    Ku kijyanye no kuba iyo resitora yakiraga umubare w’abanyehsui basaga 200 ubu bakaba bafungiwe aho barira, Mugisha avuga ko kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 abanyeshuri bagerageje kwishakamo ubushobozi bwo kurira ahandi ariko ngo uwaba afite ikibazo yagana ubuyobozi bw’abanyeshuri na Kaminuza bagafashwa kubona amafunguro muri resitora y’Ikigo.

    Agira ati “Kuko byabaye bitunguranye abanyeshuri bahariraga biyeranje bashaka amafunguro ariko twiteguye kwakira abashobora kuza batugana baba batabona ubushobozi bwo kurira ahandi kuko resitora yahise ifunga ku buryo butunguranye”.

    Mugisha asaba ababa bakuwe umutima n’ibyabaye ko nta gikuba cyacitse kuko abanyeshuri bahawe imiti igabanya uburibwe ikoza no mu nda bakaba bakize ndetse bamwe mu batashye bakomeje n’amasomo nta kibazo.

    source : https://ift.tt/39j0lbj

  • Barongererwa ubumenyi mu kwigisha abandi uburinganire mu gihe cy’ubutumwa bw’amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika
    Abitabiriye ayo mahugurwa uko ari 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika

    Ayo mahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), yitabiriwe n’abantu 20, baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika.

    Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col. Jill Rutaremara, yasobanuye ko intego yayo ari ukubaka ubushobozi n’ubunyamwuga mu birebana no kwigisha byimbitse uburinganire.

    Yagize ati “Abayitabiriye bazahabwa ubumenyi buhagije, bubafasha gutegura amasomo n’uko bitwara igihe bigisha, bituma abigishwa babisobanukirwa byimbitse, wasangaga hari icyuho cy’abatanga ubwo bumenyi cyangwa ubujyanama muri ayo masomo batangiye. Bizabafasha kugera ku rwego rwo kumenyekanisha uburinganire icyo ari cyo, uko bwubahirizwa, akamaro kabwo n’icyo bumariye abantu, kugira ngo ubwo bazoherezwa mu butumwa, bwaba ubw’Umuryango w’Abibumbye, ubwa Afurika yunze Ubumwe, cyangwa n’igihe bari mu bihugu byabo, bazabe ari abantu biteguye gutanga umusanzu wabo muri byo”.

    Yongera ati “Birazwi ko mu gihe cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro iyo hitawe ku guha abagore urubuga, bifasha mu gusohoza neza ubutumwa abantu baba boherejwemo. Bitewe n’uko aho bari usanga abantu babibonamo cyane, yaba mu kubagisha inama cyangwa kubabwira ibibazo bafite, noneho bagakoresha ya mpano bifitemo yo gusesengura ibintu no kubiha umurongo utuma ikigenderewe kigerwaho. Ni na yo mpamvu tugerageza kureba uko tuzamura imyumvire n’ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire”.

    Rtd Col. Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy
    Rtd Col. Jill Rutaremara Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy

    Abahugurwa bari basanzwe bafite ubumenyi mu birebana n’uburinganire, ariko kuri iyi nshuro barimo kubwongererwa mu buryo bwimbitse, kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigisha abandi.

    70% by’abayitabiriye ni igitsina gore, Maj Kazarwa Mary waturutse mu Ingabo z’u Rwanda, yishimiye guhabwa ubumenyi azubakiraho yigisha bagenzi be.

    Yagize ati “Niteze kunguka ubumenyi bw’inyongera buzamfasha kwigisha abasirikari bagenzi banjye, bityo bakamenya icyo bakora n’imyitwarire iranga ituma uburinganire bwimakazwa. Ni ingenzi ko abantu twese mu nzego tubarizwamo, dukwiye guha agaciro kandi tukarushaho kumva abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu ko banganya ubushobozi mu bikorwa bitandukanye. Bizakuraho za nzitizi n’ingorane ibihugu bigihanganye na zo, ziterwa n’ihezwa rigikorerwa abagore n’abakobwa mu bikorwa bimwe na bimwe, kubera imyumvire yo hambere yo kumva ko ntacyo bashoboye. Aya mahugurwa rero, ni urufunguzo ruzadufasha kurema impinduka no guhindura imyumvire y’aho bikigaragara”.

    CSP Shehuddeen Baba, Umupolisi witabiriye ayo mahugurwa aturutse mu gihugu cya Nigeria, yunze mu rya mugenzi we, agira ati: “Igihugu cyacu ni kimwe mu byahagurukiye kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore. Ni urugendo ariko rukibangamiwe no kuba hari abatarasobanukirwa neza kurinda abagore n’abana ihohoterwa ribakorerwa, aho usanga hari aho bagihezwa, kubatesha agaciro n’ibindi bibazo biandukanye birimo n’ibyugarije abana. Aya mahugurwa nyitezeho kumenya mu buryo bwisumbuyeho ibyo amategeko ateganya, bikazadufasha gukumira izo nzitizi ari nako turushaho kunoza inshingano n’akazi dushinzwe yaba mu bihugu byacu n’ibindi twoherezwamo”.

    CSP Shehuddeen Baba uvuga ko aya mahugurwa azayungukiramo ubumenyi buzamufasha kwigisha bagenzi be
    CSP Shehuddeen Baba uvuga ko aya mahugurwa azayungukiramo ubumenyi buzamufasha kwigisha bagenzi be

    Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy, ku bufatanye n’Igihugu cy’u Bwongereza, kibinyujije mu kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro ishami rya Africa, ari cyo British Peace Support Team-Africa (BPST-A).

    Yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu birimo Kenya, Namibia, Nigeria, Zambia, Ghana n’u Rwanda, akaba agiye kumara iminsi 10, aho biteganyijwe ko azasozwa ku itariki ya 1 Ukwakira 2021.


    source : https://ift.tt/3tVSmKv

  • RIB irasaba abaturage kwirinda abababeshya ko babahuza na yo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababeshya ko babahuza na RIB
    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababeshya ko babahuza na RIB

    RIB itangaza ko yikorera iperereza ku byaha nta wundi muntu utari umutangabuhamya wafasha ngo ikirego cyakirwe cyangwa gikemuke mu bundi buryo, usibye ubukurikije amategeko.

    Kagarama Sylas ushinzwe iperereza ku byaha muri RIB ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, avuga ko hari abantu bahinduye uburyo bwo kwaka rusawa no kwambura abantu bafite ibibazo mu bugenzacyaha, bababeshya ko bazabafasha kugeza ibibazo byabo muri RIB kandi bigakemuka.

    Kagarama avuga ko abaturage bafite ibibazo bafite uburenganzira bwo gutanga ibirego nta wundi muntu ubigizemo uruhare kuko usanga ababeshywe ko bazakorerwa ubuvugizi n’abiyita ko babagererayo birangira bambuwe utwabo.

    Agira ati “Hari ingeso yadutse aho abantu bagenda babeshya abaturage ko babahaye amafaranga babagerera muri RIB ikibazo cyabo kigakemuka, nyamara ngo ibyo ntibikora kuko nta muntu wakugerera mu butabera kandi ari wowe ufite ikibazo. Nimutinyuke namwe mujye mwigererayo nta muntu ugererayo undi baba bababeshya”.

    Mu bindi bibazo abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragaza bibangamiye abahohotewe mu guhabwa ubutabera, harimo kuba hari abaterwa ubwoba n’ababahohoteye bababwira ko nibajya kubarega ntacyo bizabagezaho, kuko abo barega bakomeye nta wapfa kubahana.

    Hari kandi ibivugwa ku ihohoterwa aho abafite ubushobozi ngo baba bagura abo bahohoteye, nyamara ngo atari byo ahubwo aba ari uburyo bwo kubaca intege kugira ngo badatanga ibirego, gusa hakaba n’abantu bahohoteye abandi bakarekurwa, kubera kubura ibimenyetso kandi barakoze ibyaha koko.

    Kuri ibyo bibazo byose Kagarama avuga ko kuba umuntu yakoze icyaha agahishirwa bishobora gukurura ibindi bibazo bishingiye ku guhishira ibyaha.

    Agira ati “Niba umukire yakoze icyaha ntabwo akwiye guhishirwa kuko yabigira akamenyero akaba yanakwica umuntu kuko azi ko abikora ntihagire umukurikirana. Niba umuntu ufite amafaranga yayitwaza akora ibyaha, mugerageze mutange amakuru twebwe tumanuke tumufate tumukurikirane, ntabwo umukire akwiye gukora ibyaha ngo areberwe”.

    Kagarama Sylas aganira n
    Kagarama Sylas aganira n’abaturage

    Na ho ku kijyanye n’abakora ibyaha bagafatwa hashira igihe gito bakarekurwa bakajya bigamba ko uwabatangiye amakuru yikojeje ubusa, bikaba byaca intege abayobozi b’inzego z’ibanze, Kagarama avuga ko bishoboka ko ukurikiranyweho icyaha arekurwa by’agategateganyo kubera kwirinda ubucucike bwinshi muri gereza, no kuba icyaha akekwaho kitaremereye cyane.

    Kagarama ariko anasaba abakorewe ibyaha kubungabunga ibimenyetso birimo n’ibyo bakura kwa muganga kugira ngo bishyirwe muri dosiye zabo, kuko hari igihe uwahohotewe atinda kubigaragaza hagakurikizwa amategeko, ukekwaho icyaha akarekurwa kubera kubura ibyo bimenyetso.


    source : https://ift.tt/3zr2snK

  • Ibihugu bya EAC byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane – Gen Kazura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu by
    Abayobozi mu by’ubutasi bwa Gisirikare muri EAC bari mu anama i Kigali

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri mu by’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya EAC, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

    Gen Kazura avuga ko uruhare rwa buri wese ari ngomba kugira ngo ibyo bigerweho.

    Ati “Ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba byagombye kubana mu mahoro n’ubwumvikane, ni na yo mpamvu turi hano, kandi uruhare rwa buri wese ni ngombwa. Twese tuzi ko hamwe na hamwe hari ibibazo ariko ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu dukeneye kwishakamo ibisubizo ku bibazo byacu bwite. Ntitugomba gutegereza abantu baturuka hanze kugira ngo batubwire uko dushakira ibisubizo ibibazo byacu kandi dufite guterana gutya, ndizera ko uyu ari umwanya wo kwemeza ibyo amahame yacu ashaka, ko ari byo tuzakora”.

    Gen Kazura avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye kubana mu mahoro n
    Gen Kazura avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye kubana mu mahoro n’ubwumvikane

    Gen Kazura yanibukije abitabiriye iyo nama ko igihe kiza kikanagenda, ibyo umuntu afite uyu munsi birimo n’ubuzima ejo yaba atabifite, gusa ngo ibihugu bizahoraho.

    Ati “Ibihugu byacu bizahoraho, ubu rero ni umwanya mwiza wo kuganira kandi tumenye neza kuri ejo hazaza hacu heza kuri twese, ni cyo nsanga ari ngombwa, kandi dukwiye gutekereza no kumenya ko dushinzwe iperereza ry’ingabo zacu mu bihugu bitandukanye. Igihe kirageze cyo gutekereza ko uko byagenda kose tubana mu mahoro n’ubwumvikane, ndabashimira kuba mwaraje hano kugira ngo mwicare muganire, kandi dutekereze mbere ku byo dushobora gukora mu gihe kizaza kugira ngo abantu bacu babane mu byishimo n’ubwumvikane”.

    Bazarebera hamwe igihungabanya umutekano wo mu karere ndetse n
    Bazarebera hamwe igihungabanya umutekano wo mu karere ndetse n’uko cyakumirwa

    Col Raphael Kibiwoti Kiptoo, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko iyi inama ari ngombwa kuko yiga ku bintu byinshi bishobora kubangamira umutekano.

    Ati “Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaza muri 2019-2020, cyazanye ibibazo byinshi bituma ibihugu bitari bicye byibanda cyane mu kuyirwanya, bikaba byaratumye bimwe mu bibangamira amahoro n’umutekano ku isi nk’ibikorwa by’iterabwoba bikoresha aya mahirwe kugira ngo bagerageze gukora ibikorwa byabo no mu karere nk’ibyabere i Dar es Salaam n’i Mombasa bifitanye isano n’iterabwoba. Bityo iyi nama igomba kureba niba imbaraga z’ingabo z’imiryango yo mu karere zashyizeho kugira ngo ibyo bintu by’iterabwoba bihagarare zihagije”.

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu by’ubutasi bwa gisirikare baturutse mu bihugu by’ u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Sudani y’epfo na Tanzania.

    source : https://ift.tt/2Z8Gs4F

  • Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Isomwa ry
    Isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rirakomeje

    Urwo rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi 17 bahoze muri FDLR, rurimo gusomwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

    Urukiko rwemeje ko umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Paul Rusesabagina, ari umutwe w’iterabwoba kandi ukaba ari wo wagabye ibitero mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Huye mu myaka ya 2018-2019.

    Urukiko ruvuga ko muri iyo myaka ya 2018-2019, uwo mutwe wishe abantu icyenda ukomeretsa abandi, urasahahura, utwika inzu n’imodoka, ushimuta abantu harimo n’ababuriwe irengero.

    Umucamanza, Beatrice Mukamurenzi wasomye ibyaha Rusesabagina na bagenzi be baregwa yagize ati “Hashingiwe ku biteganywa n’Ingingo ya 18 y’Itegeko ryo muri 2018, Urukiko rusanga Nsabimana Callixte na Rusesabagina Paul bagomba guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba wa FLN”.

    Nsabimana Callixte kandi yahamijwe icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urukiko rwakomeje ruvuga ko Nsabimana na Rusesabagina barabaye mu mutwe wa FLN babizi neza ko ukora iterabwoba, babishaka ndetse bakanigamba ibitero wagabye mu turere twa Nyaruguru Nyamagabe na Rusizi.

    Urukiko rwavuze ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri 15 ariko itarenze 20.

    Urukiko rukomeza ruhamya Paul Rusesabagina gutera inkunga uwo mutwe wa FLN, kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi.

    Abaregeye indishyi kubera ababo bishwe, bakomeretse ndetse n’imitungo yabo yangijwe ni abaturage 90.

    Isomwa ry’urubanza rirakomeje…


    source : https://ift.tt/3hOVyTq

  • Nyagatare: Umusore yabenzwe ku munsi w’ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo munsi ni bwo imiryango ya Niyomwungeri yari yiteguye kujya gusaba ndetse no gushyingirwa, ariko biza kurangira bibaye amarira kuko umugeni bamutegereje bakamubura.

    Niyomwungeri yatangaje ko kuva mu gitondo cy’uwo munsi umukobwa yakuyeho telefone ye, ubwo yari amaze kumubwira ko agiye gukoresha imisatsi.

    Uwo mukobwa yaje kuburirwa irengero bakomeza gushakisha baraheba, kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kujya iwabo na bwo baramubura.

    Yagize ati “Mu gitondo cya kare twariteguye ngo tujye kuzana umugeni, twahamagaye telephone y’umukobwa turayibura kuva saa kumi z’igitondo. Twagerageje guhamagara musaza we batubwira ko umukobwa yabuze ndetse bitangira kuba birebire uko amasaha yisunikaga, ni ko benshi mu nshuti n’abavandimwe bageragaho”.

    Yakomeje agira ati “Ibitekerezo byari bimaze kundenga dore ko n’iwabo bari banze ko duhaguruka, saa cyenda z’igicamunsi ni bwo twafashe umwanzuro wo kujyayo. Twagezeyo dusanga imiryango ye yose irahari batubwira ko babuze umukobwa tugwa mu kantu”.

    Yakomeje asaba imbabazi abantu bose bari bamutwerereye, abari bataye umwanya wabo bakaza kumutahira ubukwe.

    Yagize ati “Ku bo inkuru yange yagushije bambabarire, ndizera ko nta kiba Imana itakizi, nta kiba ngo cyo kugira iherezo. Ku ruhande rumwe ndababaye kuba ntarabonye uwo nakunze ariko ku rundi mbabajwe n’abantu ba kure bakoresheje amatike yabo baza mu birori ariko ntibabibone”.

    Niyomwungeri avuga ko icyo kibazo yamaze kugishyikiriza inzego z’ubuyobozi kuko ngo yabwiwe n’abo mu muryango w’umukobwa ko bamukingiranye ngo adakora ubukwe n’umusore wabahaye inkwano nkeya.

    Kugeza ubu ntiturabasha kuvugana n’umuryango w’umukobwa ngo tumenye na bo uko babisobanura nibatuvugisha tuzabibagezaho.

    source : https://ift.tt/2VT4xey

  • Abantu 37 barimo abavuzi gakondo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021 kuri sitade ya Kicukiro, Habakubaho yavuze ko abo bantu bateraniye mu nzu ye na we ari kumwe na bo, arimo kubavura nk’umuvuzi gakondo.

    Yagize ati “Ndi umwe mu bavuzi kandi dukorera iwanjye mu rugo. Ubwo Polisi yadufataga twari dufite abarwayi turimo kugerageza kubavura, tujya twakira abarwayi rimwe na rimwe kwa muganga bananiwe kubavura. Twari twarabihagaritse ibyo kuvura kubera icyorezo cya Covid-19 kugeza ubwo ejo twafatwaga. Tubiboneyemo isomo ariyo mpamvu mbisabira imbabazi kuri Leta ndetse n’abaturage.”

    Kajongi Jean Bosco, umuyobozi w’iryo tsinda ry’abavuzi yemeye amakosa bakoraga ayasabira imbabazi.

    Ati “Twafashwe ubwo twarimo kuvura abantu nk’abavuzi gakondo, twari turimo kuvurira mu rugo rw’umwe muri twe. N’ubwo twari dufite ibyangombwa byo gukorera muri koperative ariko twakoze amakosa turenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, turabisabira imbabazi.”

    Kajongi yakomeje avuga ko agiye gufata iya mbere kugira ngo ingamba z’ubuzima zubahirizwe kandi akangurire abantu kwikingiza icyo cyorezo ndetse banakipimishe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku mikoranire ya Polisi n’abaturage.

    Ati “Itsinda ry’abantu 37 bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba bateraniye mu kumba gatoya k’inzu y’umwe wiyita umuvuzi gakondo. Amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 yavuzwe kenshi anasubirwamo. Kuvuga ko uri umuvuzi gakondo ntibiguha uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.”

    CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko Covid-19 itarangiye, ababurira ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo gufata abarenga kuri ayo mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Abafashwe bapimwe icyorezo cya Covid-19 ku kiguzi cyabo, nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande yagenwe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3kkDdzj