Tag: featured

  • Meddy yongeye guhimbira umugore we indirimbo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meddy n
    Meddy n’umugore we Mimi

    Muri iyi ndirimbo nshya, Meddy n’umugore we Mimi bagaragara baririmbana babwirana amagambo y’urukundo bazengurutswe n’imiryango yabo ndetse na bamwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda nka The Ben K8 Kavuyo n’abandi.

    Ni indirimbo irimo umwihariko aho Meddy ndetse n’abamukikije baba bambaye imyenda isa nk’abo muri Ethiopia, cyane ko umugore we n’ubundi akomoka muri icyo gihugu.

    Undi mwihariko uri muri iyi ndirimbo ni uko iri mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’igiswahili.

    Ikinyarwanda kirimo hari aho agira ati “ Nsekera mwana nkunda ngaho ngwino unyegere be my Queen of Sheba (ube umwamikazi wanjye w’ i Sheba”).

    Nk’uko byavuzwe kenshi ndetse na nyiri ubwite akabicamo amarenga, iyi ishobora kuba ari yo ndirimbo ya nyuma itaramya Imana Meddy akoze, bikaba bivugwa ko Meddy yaba yarabaye umurokore ndetse akaba agiye gutangira kujya aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa.

    Reba hano indirimbo nshya ya Meddy yise ‘Queen of Sheba’

    source : https://ift.tt/3kqvmQI

  • U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga kuruhuza n’u Bubiligi kubera amagambo bwavuze ku rubanza rwa Rusesabagina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Vincent Biruta ubwo yari kumwe na Sophie Wilmès muri Mata uyu mwaka
    Minisitiri Vincent Biruta ubwo yari kumwe na Sophie Wilmès muri Mata uyu mwaka

    Icyo cyemezo u Rwanda rwagifashe nyuma y’aho bamwe mu bayobozi b’u Bubiligi bavugiye ko Rusesabagina atabonye ubutabera bukwiye, bakaba barabivuze nyuma y’isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko cyo guhanisha Rusesabagima igifungo cy’imyaka 25, urubanza rwabaye ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.

    Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, rivuga ko amagambo ya Minisitiri Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande icyo gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’urwo rubanza, uruhande runenga ubutabera bw’u Rwanda, n’ubwo hari amaperereza yakozwe n’inzego zitandukanye z’u Bubiligi ku kibazo cya Rusesabagina.

    Iryo tangazo rivuga ko “abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo bareganwa. Kubera iyo mpamvu, inama yagombaga guhuza ba Minisitiri ku mpande zombi, ibiganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) in New York bitakibaye”.

    Icyakora Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, mu Rwanda kugira ngo ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeze.


    source : https://ift.tt/3AvBn4a

  • Ngoma: Abashakanye bapfiriye umunsi umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ni umusaza Munyagishari Eduard witabye Imana saa kumi z’urukerera, na ho umugore we Mukankundiye Gaudence yitaba Imana saa cyenda z’igicamunsi, ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, bibera mu mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Ngera mu Murenge wa Remera.

    Gaudence Mukankundiye na Eduard Munyagishari bari bageze mu zabukuru ku buryo babaga ku mukwe wabo, kuko ntacyo bari babashije kwikorera, abakobwa babo bagafatanya kubafasha mu mibereho isanzwe.

    Umwuzukuru wabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umukecuru yari asanganywe ubumuga bw’ukuguru kubera imvune, na ho umusaza yagiraga ikibazo cyo gususumira yari amaranye igihe kinini kuva akiri umugabo muto.

    Ati “Byantangaje cyane ku buryo rwose ntakubwira ngo ndababaye ahubwo iyaba ari uku byahoraga, ibikundanye birajyana. Umusaza yapfuye saa kumi z’urukerera, umukecuru yatangiye gusengana n’abaje kudufata mu mugongo hashize akanya na we aba arapfuye.”

    Akomeza agira ati “Urebye umusaza yagezeyo imbeho imwishe yihamagarira umukecuru we na we aba aramusanze. Gusa ubu twumiwe, abantu bashakanye gupfira umunsi umwe koko?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Nsanzuwera Michel avuga ko Munyagishari Eduard na Mukankundiye Gaudence bazize izabukuru.

    Avuga ko amakuru yahawe n’umukwe wabo ari uko nta burwayi bugaragara bwabahitanye cyangwa se amarozi ahubwo ari ubusaza gusa.

    Agira ati “Si ndi muganga ariko bazize indwara z’ubusaza, umukecuru yari afite imyaka 79 naho umusaza afite 83. Gusa buriya wasanga hari indwara bari basanganywe ariko zitasuzumwe na muganga. Ni urupfu rusanzwe nta Covid-19, nta burozi, ni ibisanzwe gusa ni ukugendera umunsi umwe.”

    source : https://ift.tt/3nRiTaZ

  • Umuyobozi wungirije w’Agakiriro ka Muhanga yishwe n’umuriro w’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umuriro w’amashanyarazi wamufashe ku bw’impanuka ubwo yari agiye gucomeka imashini ibaza muri ako Gakiriro gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

    Umuyobozi w’Agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yavuze ko Habyarimana yafashwe n’amashanyarazi ahagana saa Sita z’amanywa ku wa 20 Nzeri 2021.

    Amashanyarazi akimara kumufata yatatse bagerageza kuyakuraho ariko biranga kuko yari yamaze kumunegekaza, bihutira kumujyana ku Bitaro bya Kabgayi ariko ahagera yashizemo umwuka.

    Ati “Yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro. Nta mpanuka n’imwe nk’iyi yari yakabayeho kuva mu 2017 ubwo agakiriro katangiraga gukora.”

    Yakomeje avuga ko urupfu rwa Habyarimana rwatunguranye kandi rwabahaye isomo ryo gushaka ubwishingizi ku bakozi n’ibikoresho kugira ngo uwagira impanuka, umuryango we ube wafashwa.

    Habyarimana yari afite imyaka 51 y’amavuko, yasize umugore n’abana batatu. Yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

    Agakiriro ka Muhanga gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3AuOliG

  • Ubushinjacyaha buracyasuzuma, ab’indishyi ntibanyuzwe: Uko ibihano byakiriwe mu rubanza rwa Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abaregeye indishyi na bo bamwe batishimiye imyanzuro urukiko rwafashe kuko hari abatazihawe, abandi bagahabwa izitabashimishije ku buryo biteguye kujurira.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, ni bwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje umwanzuro ku bihano abantu 21 baregwaga hamwe na Rusesabagina ibyaha birimo iby’iterabwoba.

    Igihano gikuru urukiko rwatanze ni igifungo cy’imyaka 25 cyahawe Paul Rusesabagina wayoboraga umutwe wa MRCD/FLN mu gihe igito cyatanzwe ari igifungo cy’imyaka itatu cyahawe Ntabanganyimana Joseph, Nshimiyimana Emmanuel na Ndagijimana Jean Chretien.

    Umushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bagiye kwicara bagasesengura ingingo zashingiweho bamwe bagabanyirizwa ibihano, hanyuma bakamenya niba bazajurira.

    Yagize ati “Twubaha ibyemezo by’inkiko ariko hari ibyo twabonye byavuzwe tutishimiye, tuzabireba. Hari abahawe imyaka 25, 20 ariko tukumva ibyashingiweho hari ibyo tugomba kureba. Ubu sinavuga ngo ni ukubera izihe mpamvu, turabanza turebe icyemezo cy’urukiko.”

    Yongeyeho ati “Hari abo twasabiye imyaka 20 bakabaha imyaka itanu, aba 25 bagabwa imyaka 20, igifungo cya burundu bakabaha imyaka 25 […] Tuzafata umwanya twicare dusome [imyanzuro] turebe niba twajurira.”

    Nsengiyumva Vincent ni umwe mu bari baregeye indishyi aho yasabaga iza miliyoni 75 Frw kubera ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’inyeshyamba za FLN n’imitungo ye irimo imodoka yatwitswe.

    Uyu mugabo wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, urukiko rwamugeneye indishyi za miliyoni 21.5 Frw.

    Nk’umwe mu bantu 94 baregeye indishyi, yavuze ko hari benshi batashimishijwe n’izo bahawe ndetse n’abatazihawe kuko urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bagiye babitangira.

    Yagize ati “Hari ibyadushimishije kuko muri rusange abaregwaga babasabye gufatanya kwishyura indishyi ariko nanone hari ibindi bitadushimishije kuko hari ibimenyetso bimwe byagiye bitangwa ndetse na bimwe mu byangijwe twagiye dutanga bitabashije kubonerwa ibimenyetso. Icyadushimishije ni uko abaregwa bose bategetswe gufatanya kwishyura indishyi.”

    Yongeyeho ati “Ku kijyanye no kujurira, benshi bazajurira kuko hari umubare munini w’abaregeye indishyi batabashije kuba hari icyo urukiko rwagennye bazahabwa hashingiwe ko nta bimenyetso bagaragaje ariko ndabyizeye ko abaregera indishyi bose bafite ibimenyetso bagaragariza urukiko.”

    Nsengiyumva yavuze ko ku bemerewe indishyi n’urukiko bizeye ko zizaboneka, kandi ngo “umucamanza yavuze ko nubwo uyu munsi usabwa gutanga indishyi atazibona n’abazungura be bashobora kuzazitanga.”

    Mu bakatiwe nta wahise ajuririra igihano yahawe icyakora bafite iminsi 30 yo kujurira mu gihe batanyuzwe n’imyanzuro.

    Nsengiyumva Vincent yavuze ko benshi mu baregeye indishyi bazajurira kuko hari abatazihawe n’abahawe nke ugereranyije n’izo basabye

    Mu baregwaga mu rubanza rwa Rusesabagina uwahawe igihano kinini ni igifungo cy’imyaka 25 naho uwahawe igihano gito ni igifungo cy’imyaka itatu

    source : https://ift.tt/3nStJ0C

  • RIB yafunze Bagirishya Jean de Dieu (Castar) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagirishya Jean de Dieu
    Bagirishya Jean de Dieu

    Bagirishya ufite amarushanwa mu nshingano ze, birakekwa ko yaba yafashwe n’urwo rwego mu gihe rurimo gukora iperereza ryerekeranye n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa nyafurika ry’umukino wa Volleyball.


    source : https://ift.tt/3Au7cdI

  • Imikorere y’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro igiye kongerwamo ingufu – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda yuko mu mwaka wa 2024 amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange ‘Tronc Commun’ bavuye kuri 31.6% bari aho ubu.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yavuze ko aya mavugurura azongera ireme ry’uburezi ritangwa muri aya mashuri ndetse bigafasha kuziba icyuho kiri mu bumenyingiro ku rwego rw’igihugu.

    Yakomeje avuga ko hagiye gutangizwa ibigo bishya by’icyitegererezo bizajya bitanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu ngeri zitandukanye, hirya no hino mu gihugu, ndetse ko bashaka ko byibura muri buri Murenge hashyirwa Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyigiro.

    Yagize ati “Mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzaba dufite amashuri y’imyuga n’ubumenyigiro (TVET) umunani agezweho, yongerewemo udushya, kandi azaba yujuje ibisabwa bijyanye n’igihe. Ikindi turashaka kugira nibura ishuri rimwe rya TVET muri buri murenge mu gihugu hose.”

    Umukunzi yavuze ko mu Rwanda hari Imirenge 121 itabamo ishuri na rimwe rya TVET, bityo ko hagiye gutangizwa amashuri mu Mirenge 21 yatoranyijwe mu Turere 21, ndetse agashyirwa hafi y’amashuri asanzwe abaho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda kugira ngo amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro agere kuri bose.

    Hazajya hatangizwa isomo muri TVET hakurikijwe ibikenewe ku isoko

    Umukunzi Paul yavuze ko mbere yuko hatangizwa isomo rishya muri TVET, RTB izajya ibanza kuvugana n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) hakagenzurwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

    Ubusanzwe amasomo atangirwa muri TVET agendanye n’inzego ngenderwaho mu bukungu bw’igihugu zirimo ubwubatsi, ingufu, ubuhinzi, ubukerarugendo, amahoteli, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhnga, isuku n’isukura, inganda na serivisi.

    Umukunzi yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bavome ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo bityo bakabona akazi cyangwa bakihangira imirimo.

    Ati “TVET ni inzira iboneye ku rubyiruko yo kubona ubumenyi no kugira ngo ibikenewe ku isoko ry’umurimo haba mu gihugu, mu kerere no ku rwego mpuzamahanga. Na none kandi byabafasha guhanga imirimo bakanikorera.”

    Umukunzi yagaragaje ko nubwo hari kuvugururwa imikorere y’aya mashuri hari ibimaze gukorwa, aho 82% by’amashuri ya TVET abasha kubona murandasi ndetse 39% by’amashuri ya TVET afite ibyumba bigezweho binyuze muri gahunda ya RTB y’uko nibura buri shuri ryagira ibyumba nk’ibyo bibiri.

    Yavuze ko hagiye gutangizwa urubuga rw’iya kure rufite ingufu kugira ngo inyigisho zigere ku banyeshuri aho baba bari hose, ndetse ko hari abarimu
    barenga 400 ubu bari guhabwa amasomo abongerera ubushobozi.

    Ubu u Rwanda rufite amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo ku rwego rw’ibanze agera kuri 365, amashuri makuru umunani ndetse n’amashuri makuru yigenga ari ku rwego rwo hejuru abarirwa mu icyenda.

    Imikorere y’Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igiye kuvugururwa

    Umukunzi Paul yavuze ko RTB igiye gushyiraho gahunda nshya z’igihe kirekire zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

    source : https://ift.tt/3tXeZP1

  • AOG Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka icumi inafungura ishami rishya – #rwanda #RwOT

    Mu 2011, nibwo urubyiruko rw’Abahangamirimo nozamibereho rwigaga mu ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali (KHI) n’abandi, rwishyize hamwe ngo rujye rukora ibikorwa byo gufasha nyuma yo kubona abarimu babo bafasha ababyeshuri batagiraga aho kuba kubona uburyo bwo kubaho mu biruhuko.

    Babonye iki gikorwa ari indashyikirwa na bo bifuza gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro. Bagiye baguka mu buryo butandukanye ndetse baza guhinduka ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo bato ku bijyanye n’imishinga.

    Mu bikorwa bakora harimo gutanga amasomo afasha ba rwiyemezamirimo bato gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo. Ibafasha kandi kubona ibiro byo gukodesha ku giciro gito n’ubujyanama, ikanabahuza n’abafatanyabikorwa.

    Muri iki gihe cyose bakoze ibikorwa bikomeye cyane kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuko bahuguye abagera kuri 183, ibi byatumye hahangwa imirimo 1500.

    Kuba harahanzwe iyi mirimo yibanda cyane ku rubyiruko, bisobanuye byinshi mu gihugu nk’u Rwanda aho abagituye 60% ari urubyiruko ariko 20% byarwo badafite imirimo nk’uko bigaragazwa n’Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

    Mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 bamaze bakora ibi bikorwa by’indashyikirwa wabereye mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi wa AOG Rwanda akaba ari no mu bayishinze, Mutoni Jean d’Amour, yavuze ko banejejwe n’aho iki kigo cyavuye n’aho kigeze.

    Yagize ati “Turishimira ko ibyatangiye nk’igitekerezo cy’abantu 13 bitaga ku bikorwa byo gufasha, ubu byahindutse hiyongereyemo no gukora ibintu birambye kandi bitanga inyungu rusange.”

    Yakomeje avuga ko gufungura ishami mu Bugesera (Bugesera Innovation Hub) bifite byinshi bisobanuye dore ko bijyanye n’intego bafite ko bitarenze mu mwaka wa 2030, umukire wa mbere mu Rwanda azaba ari Umuhangamirimo Nozamibereho w’urubyiruko. Ubukire bukazaturuka mu mahugurwa batangira muri ibi bigo.

    Yagize ati “Ibyo tuzabigeraho dushyira ibi bigo mu turere twose kugira ngo urubyiruko ruze rwige gukora ubucuruzi ruhure na bagenzi babo, bagirwe inama ndetse banakodeshe ibiro ku mafaranga make cyane, bituma batangira bakanigirira icyizere.”

    Mutoni yanasabye urubyiruko kwiyungura ubumenyi butandukanye, gutinyuka ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza kuko gushobora udashobotse ntacyo bimaze.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Misiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yavuze ko banejejwe n’ibikorwa by’iki kigo.

    Yagize ati “Byadushimishije cyane ko iyo ubona urubyiruko rungana rutya bakiri bato bagira igitekerezo cy’inyamibwa kugira ngo bafashe bagenzi babo, mu birebana no guhanga imirimo no kuvana abantu mu bukene, biradushimisha kuko ni cyo cyerekezo u Rwanda ruganamo.”

    Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha amahirwe ruhabwa n’igihugu aho kwishora mu bibarangaza bibangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Yagize ati “Urubyiruko batekereze u Rwanda barutekerezaho neza, bumve ko igihugu kitatera imbere batagendanye na cyo kuko imirongo migari na politike birebana n’urubyiruko birahari, amahirwe barayahawe nibayakoreshe neza bareke ibibarangaza.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, Sebatware Magella, yavuze ko iki gikorwa bacyishimye kuko kizazamura ubumenyi n’impano z’urubyiruko.

    Yagize ati “Igikorwa nk’iki iyo kije mu karere aba ari amahirwe akomeye kuko kiba gisanze ibindi, cyane ko iki kizamura ubumenyi n’impano z’urubyiruko. Ni igikorwa tuba twishimiye cyane.”

    Babaye inzira ibageza ku ntsinzi

    Ibikorwa bya AOG byemezwa na ba rwiyemezamirimo babinyuzemo bavuga ko amahugurwa bahawe muri iki kigo, yatumye bahumuka ku maso bakabasha kugera ku nzozi zabo mu bucuruzi.

    Urugero ni urwa Nyirampeta Nina, wisunze iki kigo mu 2019 yumva yifuza gukora ubucuruzi ariko na we atazi neza igitekerezo cy’ibyo agomba gukora.

    Nyuma yo guhabwa amahugurwa, yatangiye umushinga wo guhinga urusenda yise INEZA Chili. Mu gihe gito bitewe n’amahugurwa yahakuye, yabashije kwagura umushinga none ubu yohereza umusaruro hanze y’igihugu akaba yaranatanze akazi ku basaga 80.

    Ruhogo Diane afite ishuri ry’incuke mu Mujyi wa Kigali avuga ko yarigezeho kuko hari ubumenyi yahawe n’iki kigo.

    Ati: “Abo muri AOG bagize neza banyereka uko narushaho gukora akazi kanjye neza ari na ko nunguka kandi ngaha abana nasigaranye serivisi nziza.”

    AOG ikomeje intego zabo zo gushyira ba rwiyemezamirimo bakiri bato ku isonga, kuri ubu bakorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Bugesera, intego yabo ni ukugera mu turere twose tw’igihugu.

    AOG irishimira imyaka icumi imaze ikoa ibikorwa bihugura ba rwiyemezamirimo bakiri bato

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Misiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable yafunguye iri shami kumugaragaro

    Habyeho gusura ibice bitansukanye bya Bugesera Innovation Hub

    Ni umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Mutoni yasobanuye imikorere ya AOG

    AOG yatashye ishami rishya mu Karere ka Bugesera

    Nyirampeta Nina yavuze ko AOG yamufashije guha ubucuruzi bwe icyerekezo

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Misiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Twahirwa Aimable, yavuze ko banejejwe n’ibikorwa by’iki kigo.

    Ruhogo Diane afite ishuri ry’incuke mu Mujyi wa Kigali avuga ko yarigezeho kuko hari ubumenyi yahawe n’iki kigo.

    Umuyobozi wa AOG Rwanda akaba ari no mu bayishinze, Mutoni Jean d’Amour, yavuze ko banejejwe n’aho iki kigo cyavuye n’aho kigeze.

    Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Bugesera, Sebatware Magella, yavuze ko iki gikorwa bacyishimye kuko kizazamura ubumenyi n’impano z’urubyiruko.


    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3tTR3M8

  • Ntabwo nahindura uko ushaka kumbona- Perezida Kagame avuga ku bamunenga – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho biturutse ku kibazo yari abajijwe n’umwe mu bakurikiranye ikiganiro ‘In The Room’ yari yitabiriye nk’umutumirwa.

    Muri iki kiganiro cyayobowe n’Umuyobozi wa African Leadership University, Fred Swaniker, Perezida Kagame yabajijwe uko yakira abamuvuga nabi.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abamuvuga nabi kimaze igihe ko ariko abona ntacyo yagikoraho.

    Ati “Itangazamakuru rivuga ibibi by’umwihariko iryo mu Burengerazuba bw’Isi ntabwo ari bishya byahozeho mu myaka 27 ishize, kuva mu 1994. Nta kinini nabikoraho cyangwa umwe muri twe yabikoraho hano mu Rwanda.”

    Yavuze ko uku kuvugwa nabi rimwe na rimwe bituruka mu buryo ibi bitangazamakuru biba bibona ibintu cyangwa biba bishaka kubibona.

    Ati “Yego biva kuri kiriya gice kindi uko ni ko babona ibintu. Byaba ari byo cyangwa atari byo uko ni ko babona ibintu cyangwa ni ko bashaka kubona ibintu kuko hari uko ubona ibintu ariko na none hari uko ushaka kubona ibintu ndacyeka kuri iki kibazo ari byombi.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nta buryo abona yahindura uko abantu babona ibintu.

    Ati “Nta buryo bworoshye mfite bwo guhindura uko ashaka kumbona cyangwa uko ambona biturutse ku myumvire yabo. Rimwe na rimwe bashobora kuba baturebera mu ndorerwamo zijyanye n’ibyabo, aho baturuka, kandi ibintu bishobora kuba bitandukanye n’ibyacu.”

    Yavuze ko ibyo rimwe na rimwe igikorwa ari ugufata ibyo bavuga umuntu akareba niba hari isomo yabikuramo.

    Ati “Ikintu cya mbere kinzamo dushobora gukora mu Rwanda ni ugufata ibyo iri tangazamakuru rivuga tukagerageza kubisesengura tukibaza tuti ese iki cyaba aricyo kuri twe wenda sicyo, ese cyaba gifite ishingiro wenda ushobora kugira icyo wiga. Bishobora kugufasha kugira icyo ukosora igihe byaba birimo ukuri.”

    “Aho niho twibanda icyo dukora mu Rwanda, icyo tugerageza gukora mu myaka myinshi ni uko ibyo dukora aritwe bireba mbere y’uko bireba uwo ari we wese kandi tubikora nk’abikorera kandi tukagerageza kubikora mu buryo bwiza bushoboka kubera ko ari twe tubyungukiramo cyangwa tukabihomberamo iyo hari ibyo tudakoze neza.”

    Yavuze ko uretse itangazamakuru hari n’igihe usanga hari abanyepolitiki bo mu Burengerazuba bw’Isi banenga u Rwanda kuko rwakoze ibyo nabo bakora ariko bakumva ko rwo rutabifitiye uburenganzira.

    Ati “Tuzi na none ko tugomba guhangana n’Isi, aho iyi ari Afurika uru rukaba u Rwanda. Ku itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi n’abandi rimwe na rimwe n’abanyepolitiki batekereza ko ari inshingano zabo kuba batugaragaza uko bashaka ko tumera atari uko dushaka kuba.”

    “Buri gihe bazamura ibyo bibazo bati ari gukora iki? Kuri ibi n’ibi ariko uko kwibaza icyo ari gukora kuva mu buryo bo bari kubigenza aho baba. Rimwe na rimwe bashobora no kukunenga kubera ko wakoze ibyo bakora kubera ko bakeka ko udakwiriye kubikora cyangwa utabifitiye uburenganzira. Bati ntushobora gukora ibyo, ni ibyacu.”

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kumva ko icy’ingenzi ari ugukora igikwiye kuko nta muntu waremewe kubaho nk’uko abandi babayeho, ubundi bakagerageza gukura amasomo mu byo abandi babavugaho.

    Perezida kagame yavuze ko ibivugwa n’abanenga u Rwanda hari igihe bisesengurwa kugira ngo harebwe niba hari ishingiro bifite

    Iki kiganiro cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa African Leadership University, Fred Swaniker cyagarutse ku ngingo zitandukanye

    Cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rwashakaga kugira ibyo rubaza Perezida Kagame n’ibyo rumwigiraho

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ni umwe mu bayobozi bitabiriye iki kiganiro

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Musoni yakurikiranye iki kiganiro

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3nQjBW7