Tag: featured

  • Perezida wa Amerika Joe Biden asanga nta Guma mu Rugo ikenewe kubera Virusi ya Omicron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, Perezida Biden yavuze ko Virusi ya ‘Omicron’ ihangayikishije ariko atari impamvu yo gutuma abantu bagira ubwoba. Ibyo yabitangaje nyuma y’umunsi umwe iyo Virusi igaragaye mu Majyruguru y’Amerika.

    Yavuze ko atabona ko ubu hakenewe kuba bashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, mu gihe abantu bikingije kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa.

    Hari abantu bamaze kwandura iyo virusi ya ‘Omicron’ bagaragaye muri Canada, kandi kugeza ubu, ngo Amerika yamaze guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu umunani by’Afurika.

    Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, aho iyo Virusi yagaragaye bwa mbere, we uvuga ko nubwo umubare w’abandura iyo Virusi nshya ya ‘Omicron’ ariko ko ” nta mpamvu n’imwe yo kugira ubwoba”.

    Minisitiri Joe Phaahla,yagize ati ” Aha twigeze kuhagera mbere ,” ibyo ngo akaba yibutsaga virusi ya ‘Beta’ nayo yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu Kwezi k’Ukuboza 2020.

    Ibyo Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo yavuze nyuma y’uko ibihugu bitari bicye, byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zigana n’iziva muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Epfo irimo, ariko Afurika y’Epfo yahise yamagana uwo mwanzuro isaba ko wavaho.

    Ku rundi ruhande ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko iyo virusi nshya ‘Omicron’ ari virusi iteye impungenge kuko ngo yandura cyane kurusha izindi, kandi ko hari ibyago byinshi by’uko uwayanduye aba ashobora kongera kuyandura ugereranyije n’uko bimeze ku zindi virusi zatambutse.

    source : https://ift.tt/3lw7pYk

  • Mu Rwanda hatangijwe umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ifatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), batangije umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga.

    Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino
    Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino

    Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga. Ni ibirorori byabanjirijwe n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

    Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara
    Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara

    Mu gutangiza umukino w’abagore ku mugaragaro, Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15

    Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.

    Ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.”

    Abajijwe niba na bo bazashyirirwaho Shampiyona nk’uko bimeze mu bagabo, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gushishikariza amakipe y’uturere y’abafite ubumuga kugira n’ay’abagore.

    Ati “Tugomba gutangira kureba uko amakipe y’uturere ya Amputee Football na yo yagira amakipe y’abagore, icyo ni cyo cya mbere, noneho na bo bagatangira gukina Shampiyona y’Igihugu ku buryo tugera ku rwego rwo gukina imikino mpuzamahanga.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.

    Ati “Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.”

    Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere
    Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere

    Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina “Amputee Football” kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.

    Ati “Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye. Tugiye kurushaho kwitoza.”


    source : https://ift.tt/3xNqo5O

  • Akarere ka Musanze kungutse aba Dasso bashya 26 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Biyemeje gukora neza akazi batangiye
    Biyemeje gukora neza akazi batangiye

    Ni umuhango wabereye ku biro by’Akarere ka Musanze tariki 30 Ugushyingo 2021, aho abo ba Dasso bashya barahiriye kuzuza neza inshingano bashinzwe, bahabwa impanuro zinyuranye.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy’iterambere ry’akarere n’igihugu barangwa n’imyifatire myiza.

    Ati “Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n’izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye”.

    Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.

    Ati “Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w’abaturage dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’inzego zinyuranye z’umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu uzagaragarira buri wese”.

    Aba Dasso bashya 450 baturutse mu turere 12 ni bo basoje amahugurwa
    Aba Dasso bashya 450 baturutse mu turere 12 ni bo basoje amahugurwa

    Barahiye nyuma y’uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza.
    Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.

    Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w’aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.

    Tariki ya 11 Ugushyingo 2021 nibwo aba Dasso bashya 450 basoje amahugurwa
    Tariki ya 11 Ugushyingo 2021 nibwo aba Dasso bashya 450 basoje amahugurwa


    source : https://ift.tt/31rqsvI

  • Internet yabaye ingenzi cyane mu gihe cya COVID-19: Uko u Rwanda ruteganya kuyikoresha na nyuma y’icyorezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bunguranye ibitekerezo ku ikoreshwa rya Internet mu Rwanda
    Bunguranye ibitekerezo ku ikoreshwa rya Internet mu Rwanda

    Abari bahagarariye inzego za Guverinoma ndetse n’inzobere mu by’ikoranabuhanga, batanze ikiganiro, basangije abandi amasomo n’ubumenyi bungutse muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, mu bijyanye no guha serivisi abaturage, ariko banaganira ku kibazo cy’umutekano w’abana bakoresha Interineti.

    Iradukunda Yves, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugira serivisi zitangirwa kuri interineti, ariko icyorezo cya Covid-19 ngo cyagaragaje ko hakiri urugendo rurerure.

    Yagize ati “Hari serivisi nyinshi ubu zitangirwa kuri interineti by’umwihariko ku ‘Irembo’, ariko ntituragera aho twifuza, kuri serivisi zisaga ijana zizajya zitangirwa kuri interineti. Haracyari ibikeneye gukorwa kugira ngo abantu bamenye iby’izo serivisi zitangirwa kuri interineti ”.

    Iradukunda avuga ko akazi gakurikiyeho kazasaba u Rwanda kugira ubufatanye butandukanye bugamije kugira serivisi zitangirwa kuri interineti muri Kigali zigezwe no ku batuye mu bice by’icyaro.

    Yagize ati “Turashaka ko abantu bamenya iby’izo serivisi zitangirwa kuri interineti kuko hari nyinshi. Twe nka Guverinoma tubona ko inyinshi muri izo serivisi ziri muri Kigali gusa, ariko turashaka ko zigera no mu bice by’icyaro dufatanyije na sosiyete n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora muri urwo rwego”.

    Ingabire Grace, Umuyobozi mukuru w’ikigo gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Internet Community and Technology Alliance – RICTA), yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye Abanyarwanda bamenya ko interineti idakenewe mu buzima bw’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko ikenewe no mu kazi umuntu akora, iyo ngo akaba ari yo mpamvu hakwiye kuganirwa uburyo bwiza bwo kurinda abakoresha interineti.

    Muri iyo nama hagaragajwe uruhare ikoranabuhanga ryagize mu rwego rwo koroshya itumanaho mu nzego z’ubuzima, mu burezi, muri serivisi z’ubucuruzi mu gihe cy’icyorezo, kuko ryafasha abantu kugabanya ingendo zitari ngombwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, wari imbere mu bashinzwe kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Guverinoma ajyanye no kwirinda Covid-19, avuga ko amakuru anyuze kuri interineti yagize uruhare rukomeye kandi ko nka Polisi bashoboye kugera ku baturage benshi binyuze kuri interineti.

    CP Kabera yavuze ko Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo, bakomezaga kubona amakuru yerekeye igihugu cyabo, bitabaye ngombwa ko bajya kuri televiziyo cyangwa Radio, akabona rero ngo ari byiza ko interineti yakomeza gukoreshwa mu rwego rwo kugera ku bantu benshi mu gihugu no hanze.

    CP Kabera ati “Interineti yatumye dushobora kugera ku baturage benshi aho bari hose, tugasangira amakuru, ibitekerezo n’ibyifuzo. Interineti ni ikintu gikomeye, na nyuma y’icyorezo cya Covid-19, dukwiye kureba uko yakoreshwa neza nk’imwe mu nzira z’itumanaho”.

    Ibyo byavuzwe muri iyo nama kandi binemezwa n’umubare w’abagura telefoni n’abakoresha interineti wazamutse nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    Gahungu James, umuyobozi ushinzwe ibyerekeranye n’ikoranabuhanga muri RURA, avuga ko uko kwiyongera kw’abakoresha interineti, bijyana no kuba ihari, intambwe ikurikiraho rero, isaba kumenya kugenzura imikoreshereze y’iyo interineti, kumenyekanisha uko ikoreshwa, kuko hasanzwe hariho amategeko agenga ibijyanye n’amakuru yo kuri interineti no kurinda ibanga ry’abayikoresha.

    Ku bijyanye no kurinda abana bakoresha interineti, Kajangwe Maurice ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yagaragaje ko ubu barimo gutegura umushinga w’itegeko rijyanye no kurinda umwana mu gihe akoresha interineti.

    Ni inkuru ya Sabiiti Daniel/KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda na Mediatrice Uwingabire


    source : https://ift.tt/32Xv5P5

  • Abajya gusengera i Kibeho bemeza ko bahabonera ibitangaza (Ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe muri bo batangarije Kigali Today ibyo bahaboneye.

    Janvière Kampogo w’i Karama mu Karere ka Huye agira ati “Hariya badusomera mu ijambo ry’Imana ngo azaza mu zuba no mu kwezi, njyewe ku munsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya sinamubonye bihagije, ariko nabonye ikimenyetso gikomeye mu zuba.”

    Yungamo ati “No mu minsi ishize nari ndwaje abana Coronavirus, ndaza ndamutakambira Bikira Mariya ambera igisubizo. Yampaye abuzukuru babiri, uyu munsi naje gushima Imana.”

    Umunsi yari yaje gushima Imana ni ku itariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 i Kibeho habaye amabonekerwa.

    André wo muri Diyosezi ya Kibungo na we, nyuma yo kurara i Kibeho mu masengesho yagize ati “Uyu munsi mu gitondo, Yezu ni we wankomanze mu mutima. Numva arambwiye ngo wasuzuguye Mama kandi uzi umubabaro we. Ari urubyaro wasabye, ari abana bawe bombi batabona, urabibabariwe kandi uzabihabwa, ariko rekura ibyo ufite unkurikire.”

    Yunzemo ati “Navutse mu 1964, ntabwo nigeze ndizwa n’ubusa, kabone n’ubwo wankubita sinataka. Ariko ubu amarira yambanye menshi.”

    Umubyeyi w’i Karongi, na we nyuma y’amasengesho yahagiriye yagize ati “Imana yampaye urukundo, n’umujinya nari mfite mu mutima numvise washizemo. Kubera ko mu mbyaro 12 nari mfite, nasigaranye utwana dutatu gusa nyuma ya Jenoside. Nabonaga nk’umuntu w’aho nashakiye nkifuza ubushobozi bwo kuba nakwihorera. Ariko ibyo byose umubyeyi Bikira Mariya yabinkuriyeho, nakeye.”

    Umugabo w’i Musanze na we, nyuma yo kuhagirira amasengesho y’iminsi ibiri yagize ati “Nazanye hano icyifuzo cyo kuvuga ngo abana banjye bazabone uburyo bwo kwiga, bagire n’amanota meza. Narasubijwe kuko ubu biga bakazana n’amanota meza ndetse n’imyanya myiza.”

    source : https://ift.tt/3EmDoSe