Tag: featured

  • U Rwanda na Zimbabwe bigiye guhurira mu nama yiga ku ishoramari izabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda rizagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, mu nama izaba tariki 27 kugera kuri 30 uku kwezi. Rizaba rigizwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abakora mu nzego z’abikorera.

    Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere n’Ishoramari muri Zimbabwe, Douglas Munatsi, yavuze ko urugendoshuri rwabo mu Rwanda rugamije kubongerera ubunararibonye.

    Ati “Turi kwigira ku Rwanda. Ntabwo dutewe isoni no kwigira ku Rwanda nubwo ari igihugu gito mu ngeri nyinshi ariko cyagaragaje ko gifite ubushobozi bwo kubaka inzego zikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

    Byitezwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’impande zombi, azibanda ku buryo bwo kunoza imikoranire ndetse no guteza imbere ishoramari ku mpande zombi. Hateganyijwe kandi inama zitandukanye zirimo izizahuza inzego z’abikorera baturutse muri Zimbabwe n’abari mu Rwanda nk’uko The New Times yabitangaje.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yavuze ko “Iyi nama [hagati y’inzego z’abikorera] izagira uruhare mu kubaka imikoranire ihamye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Impande zombi zizaganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu.”

    Iyi nama yavuzwe bwa mbere mu 2019, aho yagombaga kujya ibera mu bihugu byombi biyakira buri mwaka, gusa haza kubaho imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19, yatumye ibikorwa byayo bidindira.

    RDB iri mu myiteguro yo kwakira itsinda riturutse muri Zimbabwe ryitabiriye inama yiga ku ishoramari

    source : https://ift.tt/3lQvZTc

  • Hasobanuwe impamvu Rusesabagina ’yashutswe’ akisanga i Kigali bimutunguye – #rwanda #RwOT

    Ikibazo nyamukuru cyabaye ukwibaza uburyo uyu mugabo w’imyaka 67, yisanze mu Rwanda mu buryo budasanzwe, kandi yaravugaga ko arwanya Leta ya Kigali yari yaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, hakibazwa uburyo yatinyutse kuza mu Rwanda azi urwari rumutegereje.

    Mu gihe cyo kuburana, umutangabuhamya Constantin Niyomwungere yasobanuye uruhare yagize mu itabwa muri yombi ry’uyu mugabo. Amakuru yakunze kuvuga ko indege yazanye aba bagabo bombi yishyuwe na Leta y’u Rwanda.

    Iyi ngingo yakomeje kugarukwaho ku rwego mpuzamahanga, ndetse igakunda gukoreshwa nk’aho ari ishimuta ryabayeho, ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, bityo ko ubutabera azahabwa butizewe.

    Mu kiganiro na Televiziyo ya eNCA, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo, yasobanuye ko Rusesabagina yashutswe kugira ngo agere mu Rwanda kuko nta bundi buryo bwashobokaga bwo kumuryoza ibyaha yakoze, na cyane ko impapuro zo kumuta muri yombi u Rwanda rwari rwarashyize hanze zitahabwaga agaciro.

    Yagize ati “Rusesabagina yarashutswe kugira ngo aze mu Rwanda, yahise atabwa muri yombi hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi [zari zarashyizweho na Leta y’u Rwanda].”

    Abajijwe icyo gushuka umuntu akazanwa mu Rwanda bisobanuye, Makolo yavuze ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwashobokaga kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

    Ati “Yazanywe hano, yakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba, kandi ntabwo wafata abakora ibikorwa by’iterabwoba mu buryo bworoshye, ugomba gushyiraho uburyo bwo kubafata, kandi ni byo inzego zacu z’umutekano zakoze. Bashyizeho umutego, awugwamo, ku buryo yageze mu Rwanda atekereza ko agiye mu Burundi, ahita ashyirwa muri gereza kuko hari impapuro zo kumuta muri yombi.”

    Rusesabagina yatangiye kwijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahagana muri za 2009, ubwo amakuru y’uko atera inkunga y’amafaranga umutwe wa FDLR yatangiraga kujya hanze. Aya makuru yatumye Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rumukoraho iperereza ryimbitse, rubona amakuru y’ibikorwa bye ariko ntirwamuta muri yombi, nubwo yari atuye muri icyo gihugu.

    Uretse Amerika, u Bubiligi na bwo bwagize uruhare mu bikorwa byo gukusanya ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba, ariko na bwo ntibwatera intambwe ifatika yo kumuta muri yombi, nubwo ibikorwa bye byagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda icyenda b’inzirakarengane, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwufasha mu bitero byagabwe ku Rwanda. Niwe wahawe igihano kinini mu bandi 20 bareganwaga na we, kuko abandi bahawe kuva ku myaka 20 kugera ku myaka itatu.

    Hasobanuwe impamvu Rusesabagina yashutswe akazanwa mu Rwanda mu buryo atasobanukiwe

    source : https://ift.tt/3ERsjcP

  • Gasabo: Banki ya Kigali n’umuryango Umuhuza batangije amasomero rusange atatu – #rwanda #RwOT

    Aya masomero yatangijwe tariki 21 Nzeri 2021, mu tugari dutatu tw’uyu Murenge, aritwo Kabariza, Kigabiro ndetse na Kibenga yashyizwemo isomero rikuru.

    Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda muri uyu muryango, Gasana Diane, yavuze ko aya masomero azafasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, ndetse ko bamaze gushyiraho amasomero arindwi hirya no hino mu gihugu, harimo n’aya atatu bashinze bafashijwe na Banki ya Kigali.

    Yakomeje agira ati “Turashaka abana b’abanyarwanda bafite ubumenyi butuma bagira intego zo kuzagera ku bintu bikomeye. Ntidushaka umwana urota ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali avuye hano i Rutunga. Turashaka umwana usoma ibitabo bikamuha inzozi n’amahirwe nk’ay’uri i Kigali.”

    Uyu muryango umaze gushyiraho amahuriro yo gusoma mu rwego rw’imidugudu agera hafi 4000 arimo ibitabo birenga ibihumbi 600, ndetse wanahuguye abakorerabushake bazafasha abandi gusoma barenga ibihumbi 8 hirya no hino mu gihugu.

    Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, wari uyihagarariye mu gikorwa cyo gutangiza aya masomero ku mugaragaro, yavuze ko mu ntego za mbere z’iyi banki harimo gukora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage birimo n’iki cyo kubafasha kwiyungura ubumenyi.

    Yagize ati “Iyo abantu basomye barushaho kwiteza imbere mu buryo bw’imitekerereze. N’ubuyobozi iyo bufite abaturage bajijutse, basobanukiwe, bumva ibintu mu mpande zose bifasha mu mikoranire y’abayobora n’abayoborwa.”

    “Nka Banki, natwe iyo dufite abakiliya basobanukiwe kandi bajijutse biradufasha cyane mu gukorana nabo kugira ngo basohoze imishinga itandukanye baba bafite.”

    Niyomugabo Jackson wari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Rutunga, yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu gufasha abaturage n’abana by’umwihariko kugana aya masomero kugira ngo ibitabo bitazasazira mu tubati ntawubisomye.

    Ati “Gahunda Umurenge ufite kugira ngo ibi bitabo bitazazaho ivumbi ni uko tuzafatanya n’urubyiruko rw’urukorana bushake rwabihuguriwe, tukazajya dushishikariza mu nteko rusange abaturage n’urubyiruko kugana aya masomero rusange.”

    Umuyobozi w’Isomero Rusange rya Kigali, [Kigali Public Library], Mudahinyuka Sylvan, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kunguka ubumenyi cyane muri uku kwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma.

    Avuga ko amasomero mu Rwanda ari kwiyongera ndetse ko hari arenga 70 hirya no hino mu gihugu kandi acyiyongera, agaragaza ko amenshi yashyizweho ku bufatanye n’umuryango Umuhuza, Save the Children, Ineza Foundation ndetse na Soma Rwanda.

    Umuryango Umuhuza watangiye mu 2005 urateganya gufungura n’andi masomero menshi harimo atatu uzafungura muri iki cyumweru mu Turere twa Kayonza, Bugesera na Ruhango.

    Banki ya Kigali nk’umufatanyabikorwa mukuru w’aya masomero yatangijwe, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

    Ubwo hafungurwaga amasomero mu Karere ka Gasabo ku bufatanye bwa Banki ya Kigali n’Umuryango Umuhuza

    Amasomero yafunguwe yitezweho gufasha mu guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda,

    source : https://ift.tt/3kucKPS

  • Banki ya Kigali n’umuryango Umuhuza batangije amasomero rusange atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye ubwo batangizaga amasomero atatu mu Murenge wa Rutunga
    Abayobozi batandukanye ubwo batangizaga amasomero atatu mu Murenge wa Rutunga

    Ayo masomero agizwe n’ibitabo byagenewe abaturage guhera ku bana bato bakiri ku ibere kugera ku bakuze bose bashobora gusoma.

    Kugeza ubu abagana ibiro by’utugari twa Kabaliza, Kibenga na Kigabiro muri uwo murenge, ntabwo baba bagiye gushakayo serivisi cyangwa abayobozi bo kubakemurira ibibazo gusa.

    Abenshi ni abagore n’abagabo, urubyiruko n’abana bato bajyayo kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutyaza ubwenge ku banyeshuri, hamwe no kumva imigani n’inama zanditswe muri ibyo bitabo.

    Umunyamategeko wa BK, Gedeon Rukundo
    Umunyamategeko wa BK, Gedeon Rukundo

    Umuturage w’i Rutunga akaba n’umukangurambaga mu byerekeranye no gusoma, Mukamana Domina avuga ko abana bahugiraga mu mikino y’umupira (itagira icyo ibamariye gikomeye), ubu bakaba babonye aho basohokera.

    Yagize ati “Bajyaga gukina n’iyo mipira, ariko ubu tuzabahuriza hamwe, badukurikire tubigishe”.

    Umukozi w’Umurenge wa Rutunga witwa Niyomugabo Jackson akomeza agira ati “Ku ishuri ry’imyuga (aho bimwe mu bitabo byazanywe) hari urubyiruko rwinshi rwaje kwiga, kuko harimo ibitabo byigisha ubuhinzi, kwihangira imirimo, abana na bo haba mu biruhuko haba no mu gihe cy’amasomo, bazajya bagana ayo masomero.”

    Abana bari mu basabwa kugana ayo masomero kugira ngo barwanye ubujiji n
    Abana bari mu basabwa kugana ayo masomero kugira ngo barwanye ubujiji n’imico mibi

    Bank ya Kigali ivuga ko ku mafaranga y’inyungu ibona buri mwaka, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

    Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Gedeon Rukundo avuga ko Abaturarwanda nibajijuka bizagirira inyungu Igihugu muri rusange, ariko na BK by’umwihariko ikaba izakomeza gukorana n’abaturage bajijutse.

    Ati “Inyungu tubona nka Banki ni uko iyo abaturage basomye barushaho kwiteza imbere, bidufasha kugira abakiriya basobanutse. Mu mbogamizi zikunze kubaho ni uko umuntu asaba amafaranga muri banki akajya kuyakoresha ibindi atayasabiye, isomero rizajya rinabigisha uburyo bwo gutegura neza imishinga”.

    Rukundo yizera ko amanota y’abana bitabira gusoma ibitabo bahawe, na yo agomba kwiyongera ndetse bakarushaho guhindura imico n’imyifatire.

    Abana barimo gusomerwa ibitabo
    Abana barimo gusomerwa ibitabo

    Umuryango Umuhuza (ushinzwe kubaka amahoro binyuze mu gufasha abaturage kugira ubumenyi uhereye ku bana bato), uvuga ko kuva watangira mu mwaka wa 2005 kugeza ubu umaze kugira amahuriro yo gusoma agera kuri 4,000 hirya no hino mu Gihugu.

    Gasana Diane Ngabire ushinzwe gahunda z’uwo muryango avuga ko ayo mahuriro yo gusoma yose amaze kubonerwa ibitabo 600,000 ndetse n’abigisha babyo 8,000.

    Gasana Diane ati “Umuhuza wagiye ukorana n’ababyeyi batwite n’abana kuva ku bari munsi y’imyaka itatu, ukabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana. Iyo bagiye mu mashuri, uretse kuba batsinda kuko baba basomewe ibitabo, usanga ari n’abana bifitiye icyizere, bisanzuye,…”

    Gasana Diane (Umuhuza) na Gedeon Rukundo (BK)
    Gasana Diane (Umuhuza) na Gedeon Rukundo (BK)

    Umuyobozi w’Isomero rusange rya Kigali (rikaba ari ryo rishinzwe amasomero y’abaturage hirya no himo mu gihugu), Mudahinyuka Sylvan avuga ko amatsinda yo gusoma arimo kugenda ashingwa, azagirana imikoranire n’amashuri mu rwego rwo kunganira ubumenyi buhatangirwa.


    source : https://ift.tt/3lO0VUb

  • Perezida Kagame yagabiye abaturage ba Rutsiro na Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahawe ayo matungo ni abo mu Mirenge ya Nyabirasi na Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, no mu Murenge wa Bugeshi n’uwa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

    Abayobozi ba RDF bayobowe na Maj Gen Eric Murokore, uhagarariye ‘Reserve force’ mu Ntara y’Amajyaruguru, bari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze harimo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence na Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bashyikirije iyo mpano imiryango yatoranyijwe.

    Abaturage bishimiye inka bagabiwe n
    Abaturage bishimiye inka bagabiwe n’Umukuru w’igihugu

    Meya wa Rutsiro Ayinkamiye, yashimiye Perezida Kagame wagabiye iyo miryango, kugira ngo bizamure imibereho myiza yayo. Yanashimiye kandi abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano, ibyo bigatuma umutekano ugerwaho aho batuye ndetse bigatuma iterambere ry’aho batuye rikomeza kuzamuka.

    Maj Gen Eric Murokore yasabye abaturage gukomeza kubumbatira umutekano bagezeho ndetse bagakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano.

    Yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda zigamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ashimangira ko icyo cyorezo ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu ndetse n’uw’isi muri rusange.

    source : https://ift.tt/3nVsj5j

  • Ubukene si yo mpamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi – Ubuhamya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, ubwo mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hatangirizwaga ubukangurambaga bugamije guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

    Mu buhamya bwa bamwe mu babyeyi bari bafite abana b’inzererezi ariko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS) bakaza kuvanwa mu muhanda, bagarutse ku mpamvu zateye abana babo kujya mu buzererezi, banaboneraho umwanya wo kubwira abatekereza ko abana bajya mu muhanda batabiterwa n’ubukene bwo mu miryango yabo.

    By’umwihariko mu Kagari ka Karembure habarirwa abana 99 bari inzererezi kandi ntacyo iwabo bari babuze, 51 basubijwe mu ishuri no mu miryango ku buryo bose batsinze neza kuko nta wigeze abona umwanya uri inyuma y’uwa gatatu, abandi 48 bakaba barasubijwe mu miryango mu gihe cya guma mu rugo bikaba biteganyijwe ko bazasubizwa mu ishuri mu gihe abandi bazaba batangiye kwiga.

    Béatrice Mutoni, umubyeyi wari ufite abana babiri mu muhanda, avuga ko impamvu yabateye kuwujyamo ntaho ihuriye n’ubukene kuko yifashije.

    Ati “Abantu benshi bazi ko umwana ajya mu muhanda ku bw’ubukene, ariko ubwo mpagaze aha murimo kundeba ntabwo ndi umukene, umwana ajya mu muhanda biturutse ku mibanire y’ababyeyi be, kuko iyo bahorana amakimbirane, abana bashaka aho bajya kubonera amahoro, ariko ntabwo ari yo mahoro baba bagiye kubona, kuko baragenda bakiroha mu byaha byinshi, bakanywa ibiyobyabwenge, bakiba, n’ibindi byinshi”.

    Uwo mubyeyi ngo yari abanye nabi n’umufasha we, ari yo mpamvu nyamukuru yatumye abana bajya mu muhanda.

    Ati “Abana banjye bagendeye rimwe ari babiri kubera amakimbirane twahoranaga jye n’umutware wanjye, jye nta gaciro nahabwaga mu rugo iwanjye, muri iyo minsi twasereraga habanje kugenda umwana mutoya, arahunga kuko niba muhora murwana buri joro, bihera mu cyumba bucece, bikagera muri salon, biva muri saloon bikagera no hanze. Abaturage barabizi abo twari duturanye, Ni ukuvuga ngo aho nacaga hose baravugaga ngo dore wa mugore utazi kurera, si uko ntari nzi kurera ahubwo n’ibibazo nari nifitiye, umutima wanjye usa nk’uwaboze nkabura uko nganiriza abana banjye, noneho natwe twakabahaye urugero tugahora mu nduru”.

    Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Aron Muhikirwa, avuga ko gahunda bihaye yo gukura abana mu muhanda, abenshi muribo bababwiraga ko impamvu zabibateye harimo amakimbirane y’ababyeyi.

    Ati “99% twasangaga ari amakimbirane yo mu miryango, buriya mbere abantu babyihishagamo ngo ni ubukene n’imibereho, abakene bose ntabwo bajya mu mihanda, tuza gusanga ahubwo umubare munini ari amakimbirane, kandi noneho buriya kurebera n’icyaha gihanwa n’amategeko. Iyo wasanze umwana ku muhanda uri umubyeyi ukabona ko ntacyo bikubwiye uba wakoze icyaha, kandi iyo wakoze icyaha ushobora gucibwa amande, ushobora no kubifungirwa”.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamu, Fred Mufulukye aganira n’abaturage

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, asaba ababyeyi kutagira uwo basiganya abana, uko ibibazo byaba bimeze kose.

    Ati “Uko byaba bingana kose, ntabwo bikwiriye gutuma umwana wawe umusiganya undi, umugore uri aha, umugabo wawe n’iyo yagutererana ukwiriye gufata icyemezo, uzi uko umwana aryana, umugabo nagutererana ntabwo ukwiriye kumwitura ngo umusiganye. Hanyuma bagabo namwe, ntabwo inshingano zanyu ari ugutera inda gusa, tugomba no kurera, niba wumva udashaka kurera iyo nda wiyitera, niba udafite inshingano z’uko uwo mwana avuka nawe ukagira inshingano zo kumurera, ukwiriye kubivaho”.

    Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco yerekana ko abana 3,531 ari bo bakuwe mu muhanda, abagera ku 2,951 bangana na 84% basubijwe mu miryango no ku ishuri bagumamo, naho 313 bangana na 8.8% bataha mu miryango ariko bakirirwa mu buzererezi, mu gihe abandi 267 bangana na 7.7% basubiye mu buzererezi.


    source : https://ift.tt/39sb8QA

  • Ngororero: Ibyuma byo gushyiraho Camera icunga umutekano mu muhanda byibwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyuma by
    Ibyuma by’ubwirinzi bw’impanuka y’amashanyarazi byari byashyizwe muri aka gasanduku byibwe

    Ibyuma byibwe ni urusinga ruvana amashanyarazi ku ipoto ruyinjiza mu gasanduku (Cabine) kagenewe guha amashanyarazi Camera yo ku muhanda, ndetse n’utwuma dushinzwe ubwirinzi bw’impanuka y’amashanyarazi (Fusibles).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, Kavange Jean d’Amour, avuga ko hataramenyekana niba abatwaye ibyo byuma baba bagambiriye gukoma mu nkokora gahunda yo gushyiraho Camera zo gucunga umutekano mu muhanda cyangwa ari ubujura busanzwe.

    Agira ati “Hari gukorwa iperereza ngo tumenye niba ari ubujura busanzwe kuko ibyibwe bishobora kugurishwa mu bundi buryo. Uwabikoze yirengagije ko kiriya ari igikorwa rusange abantu bakwiye kubaha. Ntawahamya ko ari ubujura busanzwe cyangwa ari ukubangamira gushyiraho ziriya Camera”.

    Mubazi y
    Mubazi y’amashanyarazi iri mu byasigaye batatwaye

    Kavange avuga ko muri Muhororo nta bujura bw’ibyuma by’amashanyarazi buhasanzwe ku buryo kwiba ibikoresho bifasha Camera byatunguranye, bikaba bikomeza gukurikiranwa mu gihe ibindi bikoresha birimo mubazi n’agasanduku byasubijwe ku buyobozi bwa sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ishami rya Ngororero mu gihe hagishakishwa uko habungwabungwa umutekano wa biriya byuma.

    Agira ati “Ziriya Camera zishinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga hagamijwe kugabanya impfu za hato na hato ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, ni igikorwa remezo gikwiye kubahwa kuko gifitiye abaturage akamaro”.

    Kavange avuga ko hagiye gukazwa ingamba zo gucungira umutekano Camera zo ku muhanda kugira ngo hatabaho kongera kubyangiza, akanasaba abaturage kurushaho kubungabunga ibikorwa remezo birimo na Camera zo ku muhanda zishinzwe gucunga umutekano.


    source : https://ift.tt/3kxkDnU

  • FARG, CNLG, NURC na Komisiyo y’Itorero byakuweho, inshingano zihabwa MINUBUMWE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Bizimana Jean Damascene wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y
    Dr. Bizimana Jean Damascene wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) aherutse kugirwa Minisitiri wa MINUBUMWE ifite mu nshingano ibyakorwaga na ziriya komisiyo n’inzego byakuweho

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yemeje imishinga y’amategeko avanaho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Iyi nama y’Abaminisiiri yemeje n’umushinga w’itegeko rikuraho itegeko rishyiraho ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/3hUJz75

  • Amazi ya Nyabarongo ashobora guhinduka urubogobogo – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amazi ya Nyabarongo asa n
    Amazi ya Nyabarongo asa n’ikigina ariko ngo ashobora guhinduka urubogobogo

    Mu kiganiro Max Fernandez umaze imyaka isaga 20 akora ubushakashatsi ku gace u Rwanda rurimo, avuga ko akurikije inyigo zigaragazwa n’ubushakashatsi zakozwe ku mugezi wa Nyabarongo wihariye igice kinini cy’amazi ava mu gihugu, ushobora guhindura ibara.

    Avuga ko igituma Nyabarongo igaragaza ibara ryanduye biterwa n’isuri yibasiye uduce turi ku buhaname bigatuma amazi ageramo yanduye, ikindi avuga gituma uyu mugezi uhindura ibara, ni ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa mu gace inyuramo nko muri Muhanga, Gakenke na Ngororero ahabarizwa ibirombe bya Colta, Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro.

    ASgira ati “Hari isuri nyinshi mu gace Nyabarongo inyuramo, ikindi hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iyo bacukura banduza amasoko y’amazi y’imigezi igaburira Nyabarongo, iyo bamaze no kubona amabuye y’agaciro ibikorwa byo kuyaronga nabyo bigira uruhare mu kwanduza ayo mazi”.

    Fernandez yongeraho ko n’ibikorwa byo gushaka ibumba rikoreshwa mu kubumba amatafari n’uruganda rwa Ruliba Clays, na byo bituma umugezi udashobora kuba urubogobogo, uretse ibi hari n’ibikorwa byo gucukura umucanga bigaragara mu kibaya cya Nyabarongo kimwe n’abandi bantu bahashakira ibumba ryo kubumba amatafari.

    Ati “Ntabwo Nyabarongo gusa kuriya biterwa n’ibinyabutabire byagira ingaruka ku buzima bw’amafi, ingona n’izindi nyamaswa zibamo nk’uko bimeze ku Kiyaga cya Kivu aho kubera Gaz Methane hari Inyamaswa zidashobora kubamo, nk’ingona n’ubwoko bumwe bw’amafi.”

    Impamvu akomeza avuga ko Nyabarongo ishobora guhinduka, iyo Nyabarongo yamaze guhura n’uruzi rw’akanyaru aho bigera mu Bugesera byabaye Akagera, ho uwo mugezi uba usa neza.

    Ati “Mu bushakashatsi twakoze ku kibaya cy’uruzi rwa Nyabarongo twasanze iyo uwo mugezi umaze guhura n’uruzi rw’Akanyaru ruturuka mu Majyepfo y’u Rwanda aho bihura bikabyara Akagera, hatagaragara ibara nk’iry’umugezi wa Nyabarongo”.

    Uyu mushakashatsi avuga ko mu Bugesera urenze ikiraro gihuza umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera n’ahandi Akagera kanyura kerekeza ku mupaka wa Tanzania, iyo hamaze kuba kwihuza kwa Nyabarongo n’Akanyaru ho hatagaragara ibara ryanduye ry’ikigina.

    Impamvu atanga ni uko ho ari ahantu hashashe h’ikibaya hatagaragara ibikorwa by’isuri ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Ikindi avuga ni uko iyo Nyabarongo itaraba Akagera amazi aba agenda ku muvuduko mwinshi hakabaho kumanukana imyanda imyinshi iba igenda hejuru, ariko iyo ageze mu Kanyaru umuvuduko uba mucye kubera amazi aba yamaze kwiyongera imyanda ikagenda hasi ku buryo itakwanduza amazi ngo ase nabi, akaba ari yo mpamvu akagera kagaragara mu ibara ry’amazi ritandukanye na Nyabarongo.

    Max Fernandez usanzwe akora ubushakashatsi ku Rwanda, avuga ko bishoboka guhagarika isuri haramutse hatewe ibiti byinshi ku misozi iri hejuru y’ikibaya cya Nyabarongo ntikomeze kwanduza amazi, ariko akavuga ko guhagarika ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo bidashobka kubera bifatiye runini iterambere ry’igihugu.

    Avuga ko ku bwe atabona ikibazo cyane ku bikorwa by’amabuye y’agaciro kuko uruhare rwabyo mu kwanduza uyu mugezi ari ruto cyane ugereranije n’isuri.

    Ikindi avuga ku bigoranye kukuba Nyabarongo yahinduka urubogobogo, ni uko agace inyuramo gahanamye kandi kakaba gatuwe cyane n’abaturage bakora ubuhinzi, ahenshi hataba amaterasi afata amazi ndetse ngo arinde n’ubutaka gutenguka.

    Icyogogo cya Nyabarongo gikorerwamo ibikorwa byanduza umugezi wa Nyabarongo kikanibasirwa cyane n’isuri, kiri ku buso bwa kilometero kare 3000, gikora ku turere umunani (8) aritwo Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

    Umugezi wa Nyabarongo mu cyogogo cya ruguru ari na cyo cyubatseho urugomero rwa Nyabarongo ya mbere, ugaragara mu ishusho y’ibara rya kaki ku buryo hari n’abawugereranya bavuga ko usa n’inzoga y’urwagwa, iyo ugeze ariko aho uhurira n’Akanyaru bikabyara Akagera amazi agenda ahinduka agatakaza rya bara risa na kaki aba yatangiranye.

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba kigaragaza ko impamvu umugezi wa Nyabarongo ukomeza kugaragara nk’ikigina ari ubutaka buwuzuyemo bumanurwa n’isuri iva ku misozi iwukikije, n’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikorerwa mu turere tugize icyogogo cya Nyabarongo.

    Imisozi ituriye Nyabarongo ifite ubuhaname bukabije bityo isuri ikagira ubukana
    Imisozi ituriye Nyabarongo ifite ubuhaname bukabije bityo isuri ikagira ubukana

    Iki kigo kivuga ko gifite igenamigambi ry’imyaka itandatu ryo kurwanya iyanduzwa ry’umugezi wa Nyabarongo hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri.

    Usibye icyogogo cya Nyabarongo kirimo gutunganywa, ibindi byagogo bitatu bya Sebeya, Nyabugogo na Muvumba na byo inzira yo kubitunganya yaratangiye.

    Icyogogo cya Muvumba cyo ngo kikaba kizatunganywa hakorwa urugomero rw’amazi rushobora kugaburira Intara y’i Burasirazuba yose, mu gihe ibyogogo bindi bizitabwaho kugira ngo harindwe isuri n’imyuzure.


    source : https://ift.tt/3Ay0Xph