Tag: featured

  • Yinjijwe mu iterabwoba ashimuswe; inkuru ya Yussuf, icyihebe cyafashwe mpiri na RDF muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Uyu musore uvuka mu gace ka Nacala, avuga ko yinjijwe mu Mutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah, abihatiwe kuko atabyifuzaga.

    Nacala iherereye mu Ntara ya Nampula mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mozambique. Ni agace gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 200 mu gihe intara karimo yo ituwe n’abarenga miliyoni.

    Uyu musore yeretswe abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Nzeli. Ubu afungiye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia aho Ingabo z’u Rwanda zimwe zikambitse.

    Mu kubara inkuru y’uburyo yinjiye muri uyu mutwe w’iterabwoba, Yussuf asobanura ko yafashwe ari kumwe n’abandi bari kuroba.

    We n’abo bafatanywe basanzwe bari kuroba bategekwa kujya mu bwato bw’abarwanyi b’uwo mutwe, bajyanwa mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

    Yavuze ko bahageze bagashaka gusubira aho bavuye ariko bakabibuzwa ahubwo bakabwirwa ko batahashingura ikirenge.

    Yagize ati “Baratubwiye bati ‘nimushaka imyambaro muzayibona hano, nimushaka ibyo kurya na byo muzabibona. Twarahagumye. Ubu sinshobora gusubira muri uriya mutwe.’’

    Akigera Mocimboa da Praia aho uyu mutwe wari ufite ibirindiro bikomeye yahawe imyitozo ya gisirikare; aho yigishijwe kurasa akoresheje imbunda nini n’into nka RPG.

    Avuga ko yinjiranyemo n’abandi, banafatanye imyitozo ariko bayisoje boherezwa ahantu hatandukanye.

    Ati “Nagumye aho twatorejwe, nkahava rimwe na rimwe ariko nkagaruka. Umunsi umwe barambwiye ngo tugende, mbabajije ngo tujye he, bati ‘mu ntambara’.’’

    Icyo gihe bari mu Gace ka Mbau ariko bahita bahavanwa berekezwa mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Mbau ni kamwe mu duce Ingabo z’u Rwanda zabohoye nyuma kuko ubwo zari zimaze gufata Mocimboa da Praia ku wa 8 Kanama 2021, ibyihebe byahise bihungira muri ayo mashyamba.

    Ubwo bageraga muri aka gace we yoherejwe mu byihebe byasakiraniye n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu gace ka Palma.

    Mu gihe cy’iyo mirwano ni bwo yafashwe mpiri n’ingabo z’u Rwanda, yitabwaho, avurwa ibikomere yagize.

    Yakomeje ati “Muri iyo mirwano, ubwo njye nashakaga kurasa, imbunda yanjye yanze gukora. Muri ako kanya nahise negera inyuma, nshaka kuyitunganya neza, bahita bandasa ku kuguru, bagenzi banjye bahita bafata ya mbunda nakoreshaga baragenda. Barankuruye buhoro buhoro, bansiga mu ishyamba.’’

    Yussuf yamaze iminsi itatu mu ishyamba ndetse nyuma y’aho yarivuyemo yerekeza Mocimboa da Praia.

    Ati “Nyuma yo kugera hano [Mocimboa da Praia] nahasanze abasirikare baramfata, banzana hano. Nahuye na muganga, aramvura, ubu ndashima Imana.’’

    Binjijwe mu ntambara babwirwa ko bagiye kurwanira “Islam”

    Yussuf Abdala nk’umwe mu byihebe by’Umutwe w’Iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wayogoje Intara ya Cabo Delgado, yavuze ko ubwo yinjiraga muri uyu mutwe yabwiwe ko baharanira kurwanira uburenganzira bw’Idini ya Islam no kwigishwa amahame yaryo.

    Mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iyi ntara, Ingabo z’u Rwanda zamufashe ari muzima ariko zimwitaho kuko yari yakomeretse.

    Yagize ati “Bavuze ko ari idini ya Islam. Nta nyungu nabibonagamo. Kwinjira muri uyu mutwe sinabishakaga, ninjiyemo mbihatiwe kuko nafashwe ndi kuroba amafi.’’

    - Yishe umuntu umwe

    Uyu musore abajijwe niba mu mwaka yamaze akorana n’uyu mutwe hari abo yambuye ubuzima, yavuze ko yabwiwe kwica umuntu umwe.

    Ati “Nari Libati, mbwirwa kwica umuntu umwe.’’

    Nubwo yagize amahirwe yo kurokoka ibitero ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byagabye ku byihebe, ababarirwa mu 100 bamaze kubigwamo mu gihe abandi benshi bakomeretse.

    Kuva mu 2017 kugeza mu ntangiriro za 2021, ibyihebe bya Jamaat Ansar al-Sunnah, byigaruriye uturere dutanu mu tugize Intara ya Cabo Delgado.

    Ibyihebe byo muri uwo mutwe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

    Kuva muri Nyakanga, ingabo za RDF n’iza Mozambique zitangiye ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba, zigaruriye imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia twari mu maboko y’ibyihebe.

    Yussuf yavuze ko ubwo yinjiraga mu nyeshyamba, yabwiwe ko baharanira kurwanira uburenganzira bw’Idini ya Islam no kwigishwa amahame yaryo

    Yussuf Abdala yafashwe akiri muzima ariko yarakomeretse aravurwa

    source : https://ift.tt/3o0XNXW

  • Ubuzima bushya i Cabo Delgado (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Usibye ibyo kandi, muri Nyakanga ubwo IGIHE yasuraga iyi ntara bwa mbere, mu duce twinshi twayo, nta na hamwe washoboraga guhura n’abaturage mu muhanda bagenda. Ubu si ko biri.

    Nko mu Mujyi wa Palma ubuzima bwatangiye kugaruka, abaturage bari guhunguka bava mu nkambi bari bacumbitsemo hirya no hino nka Quitonda basubira mu bikorwa byabo.

    Hirya yayo mu nkengero ahitwa Quelimane, ubwo twahageraga twasanze abana bakina umupira bishimye, basabana nta nkomyi bigaragaza uburyo batangiye kwiyumva mu buzima kurusha uko bari babayeho mbere.

    Ubwo twasura inkambi ya Quitonda muri Nyakanga uyu mwaka, byabarwaga ko nibura abantu barenga ibihumbi 10 ari bo bayicumbitsemo. Ubu hasigayemo bake kuko batagera ku bihumbi bibiri.

    Muri Palma, ku muhanda abacuruzi batangiye kwisugasanya, batandika amavuta, ifu n’ibindi byo kurya. Ku rundi ruhande, abakora uburobyi hafi aho nabo ibikorwa barabirimbanyije nta nkomyi ndetse hasigaye hari n’imodoka nke zitwara abantu hirya no hino mu buryo bwa rusange.

    Ibi byose ni umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahurijemo imbaraga mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah.

    Ni urugamba rumaze amezi abiri ariko umusaruro wabyo ni ntagereranywa kuko nta muntu wiyumvishaga ko mu gihe gito nk’iki, iyi ntara yari yarabaye isibirano ry’imirwano yakongera igatekana.

    Ubwo IGIHE yageraga mu nkambi ya Quitunda, yasanzemo abaturage batarasubira mu byabo. Abenshi baturuka mu gace ka Mocimboa da Praia.

    Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’izi nyeshyamba, yabohowe ku wa 8 Nyakanga. Ubu muri uwo mujyi, nta bantu baratangira gusubira mu byabo, gusa Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nibo bahagenzura amanywa n’ijoro.

    Salima, ni umubyeyi wari ufite umwana w’amezi umunani, yavuze ko we n’umugabo we bahungiye muri iyi nkambi bavuye Mocimboa da Praia aho bari batuye. Ni urugendo bakoze n’amaguru, ijoro n’amanywa kuko aho hari harimo intera y’ibilometero birenga 100.

    Ati “Turabizi ko abantu bari kugenda basubira mu ngo zabo buhoro buhoro, ko hari abasirikare baturutse kure bari kugenda babafasha. Ni abasirikare baturutse ngo mu Rwanda, turabishimiye, ntabwo mbazi ariko turishimye.”

    Uyu mubyeyi asobanura ko yizeye Imana ko mu gihe cya vuba azasubira mu rugo rwe.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yasobanuye ko abaturage bafite icyizere ko umutekano wagarutse ku buryo mu gihe kiri imbere basubira mu byabo nta nkomyi.

    Ati “Cyane rwose, bafite icyizere ko twagaruye umutekano muri aka gace, umutekano urahari, abaturage barawizera kandi bigaragazwa n’uko bagiye bataha mu ngo zabo.”

    Muri Werurwe uyu mwaka, muri Palma habereye igitero gikomeye cyagabwe kuri hotel ihari yitwa Amarurah. Icyo gitero cyiciwemo ba mukerarugendo 12.

    Bakimara kwicwa, imibiri yabo yahise icukurirwa imyobo hafi aho itabwamo ku buryo iyo uhageze ubona urupfu rw’agashinyaguro bishwe kugeza n’abo bashyinguwe amaguru ari mu kirere.

    Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri iki gihugu, nta kibazo na kimwe kirahagaragara cy’umutekano muke mu duce zirukanyemo ibyo byihebe.

    Ati “Aho twagiye tunyura, hari amahoro hose. Abaturage ni benshi bagiye basubira mu byabo, hari inkambi twagiye ducyura impunzi zari zirimo.”

    Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bamaze gusubira mu byabo kuva aho Ingabo z’u Rwanda zitangiriye ibikorwa byo kongera kubatuza.

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bari ino aha baturutse mu duce turi inyuma y’aho dushinzwe. Ubwo bizasaba ko tuvugana na bagenzi bacu kugira ngo na bo bashobore gutaha, ariko abari mu turere dushinzwe bose turagenda tubacyura buhoro.”

    Kuva ibyihebe byigabiza uyu mujyi, abarwanyi barenga ijana bamaze kwicwa (niyo mirambo yabonetse) nubwo hari abandi bishoboka ko bishwe ariko aho baherereye hatagaragara kuko benebo bagiye batwara imirambo yabo.

    Ni mu gihe abaturage barenga ibihumbi bitatu bishwe n’ibi byihebe na ho abarenga ibihumbi 800 bo bakavanwa mu byabo.

    Mu nkambi ya Quitonda, ubuzima bushaririye bake bakiyirimo ariko bafite icyizere cyo kubaho neza basubiye mu ngo zabo

    Ibice binini by’iyi nkambi byatangiye gusenywa kuva abaturage benshi bayivamo bagasubira mu byabo

    Ibyishimo bisigaye byaragarutse ku maso y’abasubiye mu byabo nyuma yo kuva mu nkambi

    Aha ni kuri hotel Amarula. Muri Werurwe uyu mwaka, hiciwe ba mukerarugendo 12 barimo n’abanyamahanga. Imibiri yabo yahambwe aha. Iyo uhageze ubona ibimenyetso by’uko hashinguye abantu birimo amagufa, ibirenge n’ibindi bice by’umubiri

    Mu nzira werekeza Palma ubona abantu batangiye gukora ubushabitsi mu gihe mbere bitashobokaga

    Abasore benshi bo muri Palma bafite icyizere cy’ubuzima kuva bavanwa mu nkambi

    Baba batembera ku mihanda bari kuri moto nta nkomyi zo gucunaguzwa n’ibyihebe

    Abakora ubucuruzi buciriritse batangiye kwisuganya kugira ngo barebe uko babaho

    Mu nkengero z’imihanda, urubyiruko ruba rucaracara ku bwinshi

    Aba bose babaga mu nkambi ziri hirya no hino muri Cabo Delgado ariko ubu basubiye mu ngo zabo

    Ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano amanywa n’ijoro muri utu duce twatujwemo abaturage

    Abasirikare b’u Rwanda bari muri ibi bikorwa, bahora bacungiye umutekano aba baturage ijoro n’amanywa

    Impunzi zisigaye mu nkambi ya Quitonda zifite icyizere ko mu gihe gito zizasubira mu ngo zazo

    Mu nkambi ya Quitonda, hari bamwe bihangiye imirimo batangira gucuruza

    Iyo ugenda hirya no hino muri Palma, ubona imodoka n’ibindi bikoresho byatwitswe bikiri mu mihanda

    Aha ni ku muhanda werekeza Mocimboa da Praia aho Ingabo za Mozambique zifite ibirindiro bizifasha kugenzura umutekano muri ako gace

    Aba bana twabasanze mu gace kitwa Quelimane. Bari bari gukina umupira, bisanzuye nta nkomyi

    Polisi y’u Rwanda yifashisha ibikoresho bigezweho muri uru rugamba

    Amafoto: Philbert Girinema


    source : https://ift.tt/3o5oxXj

  • Onana na Sanogo mu bakinnyi bigaragaje mu mukino wahuje abakinnyi ba Rayon Sports hagati yabo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 23/09/2021, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yo kugerageza bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe ifite, aho by’umwihariko abakinnyi bakinnye hagati yabo.

    Abatoza ba Rayon Sports bari bagabanyijemo amakipe abiri, aho ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira Rayon Sports, mu gihe iya kabiri yari yiganjemo abakinnyi bashya bakiri mu igeragezwa.

    Essomba Onana Leandre Willy ni umwe mu bakinnyi bigaragaje
    Essomba Onana Leandre Willy ni umwe mu bakinnyi bigaragaje

    Mu bakinnyi bashya bagaragaye mu myitozo y’ejo barimo umunya-Cameroun Essomba Onana Leandre Willy wanigaragaje muri iyi myitozo, hakazamo Nsengiyumva Isaac usanzwe akinira ikipe ya Express Fc yo muri Uganda.

    Iyi myitozo kandi yagaragayemo umunya-Mali Souleymane Sanogo ukina nka rutahizamu, akaba yaranatsinze igitego muri uyu mukino wahuje amakipe abiri ya Rayon Sports. Hagaragayemo kandi umunya-Tanzania Hassan wakiniraga Namungo FC yo muri Tanzania.

    Iyi myitozo yitabiriwe kandi na myugariro Gakwavu Jean Berchmas, uyu akaba ari umunyarwanda wakiniraga Vipers Fc yo muri Uganda, bivugwa ko uyu Rayon Sports yamurangiwe n’umutoza Kayiranga Jean Baptiste.

    Mu bandi bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo, harimo umukinnyi Sekamana Maxime wari wararangije amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye iyi kipe, umunyezamu Hategekimana Bonheur wari usanzwe ufatira ikipe ya ESPOIR y’I Rusizi.

    Sekamana Maxime yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports
    Sekamana Maxime yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports

    Muri uyu mukino w’amakipe abiri yari yatoranyijwe, abakinnyi batsinze ibitego barimo Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi watsinze ibitego bibiri, Souleymane Sanogo, Rudasingwa Prince ndetse na Nwosu Samuel aho buri wese yatsinze igitego kimwe kimwe.

    Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi yatsinze ibitego bibiri muri iyi myitozo
    Mantore Dusenge Jean Pierre uzwi nka Jean Pipi yatsinze ibitego bibiri muri iyi myitozo

    Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Masud Djuma ndetse n’itsinda ry’abatoza bafatanya, baje gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bane, ni mu gihe kandi bivugwa ko iyi kipe itegereje abandi bakinnyi batatu baziyongeramo.

    Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe ni umwe mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports
    Nizigiyimana Kharim Mackenzie nawe ni umwe mu bakinnyi bari gukora imyitozo muri Rayon Sports

    Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports iraza gukina umukino wa mbere wa gicuti, aho iza guhura na Musanze Fc i Musanze kuri Stade Ubworoherane, hakaba hanavugwa ko iyi kipe ishobora gukina indi mikino ya gicuti n’amakipe arimo Police Fc ndetse na AS Kigali.

    source : https://ift.tt/3lPJFOk

  • Abatishoboye mu turere 15 bagiye gufashwa kuzahura ubukungu binyuze mu bworozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagiye korozwa amatungo magufi abafashe kwiteza imbere,cyane ko atavunanye mu kuyorora
    Bagiye korozwa amatungo magufi abafashe kwiteza imbere,cyane ko atavunanye mu kuyorora

    Uwo mushinga watangirijwe mu Karere ka Musanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku wa mbere tariki 21 Nzeri 2021, ukazibanda ku koroza abaturage batishoboye amatungo magufi agizwe n’Ingurube, Ihene, Intama n’Inkoko, unibande ku gushyigikira abasanzwe muri ubwo bworozi, mu kubongerera ubumenyi bubafasha kurushaho kubukora kinyamwuga.

    Ndagijimana Gakuba André, Umukozi wa RAB, yasobanuye ko iyi gahunda igamije kurwanya ubukene mu baturage, ndetse no gukumira ibihombo aborozi bahuraga nabyo.

    Yagize ati “Hari nk’abaturage bo mu byiciro byo hasi wasangaga badafite ubushobozi bwo kwita ku matungo maremare, kubera ko ibiyagendaho kugira ngo yororoke bidahuye n’ubushobozi bafite, bikababera inzitizi mu kuyorora. Nyamara iyo ugiye kureba ubworozi bw’amatungo magufi bwo birashoboka ko umuntu yabwitabira agatangirira ku bushobozi bucye cyane, bukagenda bwaguka kugeza ubwo agera ku rwego rwo hejuru, kandi bitamusabye imbaraga nyinshi. Ni yo mpamvu twifuza kunganira abo bantu batishoboye kwitabira bene ubwo bworozi, buzabafasha kurushaho kwihaza mu bukungu ndetse n’ibiribwa”.

    Umushinga washowemo miliyari zisaga 40 z’Amafaranga y’u Rwanda, uzateza imbere abaturage bo mu byiciro byose by’Ubudehe, babarirwa mu miryango isaga ibihumbi 40, irimo igizwe n’abo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 bazorozwa amatungo magufi, ndetse n’ababarizwa mu cyiciro cya 3 n’icya 4 basanzwe bakora ubworozi bw’amatungo magufi, bazafashwa kongererwa ubumenyi mu buryo bwo kuyitaho, kuyashakira amasoko no kuyongerera agaciro.

    Abaturage na bo, bahamya ko bari bakeneye gushyigikirwa mu mishinga iciriritse y’ubworozi, kugira ngo bibafashe kugera ku rwego rwiza rw’ubukungu.

    Nyirabizeyimana Marie Louise wo mu Murenge wa Gacaca, yagize ati “Twagorwaga no kubona ifumbire y’uturima tw’igikoni, ugasanga imboga zaragwingiye, tukabura ibyo tugaburira abana. Ariko nibatworoza ayo matungo, tuzayafata neza kugira ngo tubone ifumbire. Niyororoka akagwira, nabwo bizatuma twihaza mu biribwa kandi dusagurire amasoko nk’igihe hari nk’itungo umuntu agurishijeho, udufaranga dukuyemo tutwifashishe mu yindi mishinga ituma imibereho yacu iba myiza”.

    Ndagijimana Gakuba André, asobanura ko iyi gahunda, igamije kurwanya ubukene mu baturage
    Ndagijimana Gakuba André, asobanura ko iyi gahunda, igamije kurwanya ubukene mu baturage

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, akangurira abaturage b’ako karere nka kamwe mu twatoranyijwe uyu mushinga uzakoreramo, kubakira ku mahirwe babonye bakiteza imbere.

    Yagize ati “Ibyiciro cyane cyane by’abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, nababwira ko tubafata nk’inkingi ya mwamba izubakirwaho kugira ngo ugere ku ntego zawo. Urugero nk’abantu bagomba korozwa ayo matungo, bagomba kumenya ko ari ukuyafata neza akororoka, kugira ngo babone n’uko bazitura abandi batishoboye, bidufashe kugabanya umubare w’abatishoboye. Ikindi ni uko abasanzwe mu bworozi, na bo kuko bazaba basobanukiwe korora kijyambere, bizabafasha kwagura ibikorwa, kandi babisobanukiwe neza, bitange n’akazi kuri benshi”.

    Ati: “Ni yo mpamvu dusaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo, uyu mushinga tukawubungabunga, kugira ngo uzaduteze imbere nk’uko Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kibitwifuriza”.

    Mu gihe cy’imyaka itanu uyu mushinga ugiye kumara, uzarangira hatanzwe amatungo magufi asaga ibihumbi 375. Hiyongeraho kwegereza aborozi ibikorwa remezo birimo amasoko y’amatungo magufi, azubakwa muri utwo turere uko ari 15, kubaka amabagiro n’amavuriro y’amatungo magufi; ndetse hakazajya hakorwa n’ubukangurambaga bugamije gufasha aborozi kurwanya indwara zibasira amatungo magufi.

    Uzakorera mu Ntara eshatu, harimo Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Uburengerazuba n’Intara y’Amajyepfo, aho muri buri Ntara hateganyijwe Uturere dutanu uwo mushinga uzakoreramo.


    source : https://ift.tt/3zAbGOS

  • Kirehe: Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagiye gushyirirwaho amatsinda yo kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw
    Umuryango nyarwanda wita ku bafite ubumuga rw’uruhu wabageneye ibikoresho bibafasha kurinda uruhu harimo amavuta n’imyambaro miremire

    Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahura na zo zibangamiye imibereho myiza yabo, harimo ukutareba neza kubera imboni ireba hafi n’uruhu rworoshye cyane ku buryo rushobora kwangizwa n’imirasire y’izuba.

    Hari kandi guhezwa mu muryango nyarwanda ndetse n’akato ku isi yose, nk’uko Uwimana abisobanura.

    Ati “Uwavukanye uruhu rwera akwiye gukurikiranwa akivuka kugera aho agize ubwenge bwo kwiyitaho cyangwa kwikurikirana. Agira imbogamizi zo kutabona neza ndetse n’uruhu rwangizwa n’imirasire y’izuba hakiyongeraho ihezwa n’akato akorerwa n’abatuye isi yose”.

    Babifashijwemo n’umuryango ‘Health Alert Volunteers Organisation’ ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, ku Cyumweru tariki ya 19 Nzeli 2021 bari mu bitaro bya Kirehe kugira ngo abafite ibibazo by’ubuzima babashe kumenyekana banakurikiranywe.

    Mu bafashijwe harimo abafite uduheri ku mubiri dushobora kubakururira indwara ya Cancer aho dutwikwa hakoreshejwe ‘Nitrogen Liquid’ ndetse no gusuzumwa amaso, abo bazasanga bafite ibibazo bikomeye bazahabwe indorerwamo ndetse n’insimburangingo zabafasha kureba neza.

    Ikindi ni ukubaha amavuta afasha uruhu rwabo ndetse n’imyambaro ifite amaboko maremare kimwe n’ingofero bizabafasha kwirinda imirasire y’izuba.

    Ku munsi wa mbere hafashijwe abafite ubumuga bw’uruhu rwera 22 igikorwa kikazakomeza ndetse bakazanashyirwa mu matsinda bakorerwe imishinga mito, izabafasha guhanga imirimo bakabasha kwiteza imbere.

    Agira ati “Tugiye kubakurikirana turebe ibyo bakwiye byihutirwa kurusha ibindi noneho ikindi turabashyira mu matsinda, tubaremere imishinga mitoya izabafasha guhanga imirimo bagahindura imibereho yabo, bakabaho nk’abandi bose nabo ubwabo ntibakomeze kwiha akato kuko usanga akenshi babiterwa n’imibereho itari myiza”.

    Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ibikorwa by’abafite ubumuga, Hakizimana Charles, asaba abafite ubumuga bw’uruhu rwera guharanira uburenganzira bwabo, guharanira kwigira, kwihesha agaciro no kwigira.

    Ati “Abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bakwiye guharanira uburenganzira bwabo Leta na yo ifite inshingano zo kuburinda. Tubasaba kandi guharanira kwigira, bagaharanira kutitesha agaciro, nibatakitesha no mu muryango nyarwanda bazakabaha, ariko na none bakitabira gahunda za Leta”.

    Nshimiyimana Malachie, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu rwera avuga ko bishimiye kuba hari ababatekerezaho ku buryo banakemura bimwe mu bibazo byabo.

    Abafite ubumuga bw
    Abafite ubumuga bw’uruhu i Kirehe baganirizwa ku burenganzira bafite mu muryango nyarwanda

    Ku rundi ruhande ariko avuga ko yahoranaga ipfunwe ry’uko yavutse ndetse nawe ubwe akiheza mu bandi ariko nyuma y’ibiganiro bahawe n’ihuriro ryabo yiyumvise ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda.

    Agira ati “Urumva niba nagiraga ipfunwe rikampeza ahantu kure cyane ibyo bigiye kuvaho ikindi biramfasha kuba mu muryango nyarwanda bitewe n’uko maze gusobanukirwa ko tugomba kubana n’abandi, mbese bigiye kumfasha mu buryo kubaho mu muryango nyarwanda”.

    Kuri ubu umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu (RAN), ubarirwamo abantu 380 ariko bishoboka ko hari abandi bahari batari bamenyekana.

    Hashingiwe ku ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2012, Mu Karere ka Kirehe hagaragaye abafite ubumuga barenga 15,000 harimo abafite ubumuga bw’uruhu rwera 28.


    source : https://ift.tt/3ky7uuu

  • Abahinzi n’aborozi bibukijwe ibyo bakwiye kwitwararika, abo muri Bugesera basabwa guhinga ibyera vuba – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Minagri yashyize hanze yashimye abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda kubera ko bakomeje kwitwara neza no muri ibi bihe igihugu gihanganyemo n’icyorezo cya COVID-19.

    Yatangaje ko kubera uyu murava waranze abahinzi watumye igihugu gikomeza kwihaza mu musaruro mwiza kandi uhagije.

    Iti “Turashimira abahinzi n’aborozi imbaraga bakomeje gushyira mu buhinzi n’ubworozi, zatumye igihugu kigira umusaruro mwiza. Turashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa mu butubuzi bw’imbuto imbere mu gihugu uruhare rwabo mu gutuma igihugu ubu kibasha kugera ku 100% by’imbuto zikenewe muri iki gihembwe cy’ihinga ziri muri gahunda ya Nkunganire zaratuburiwe imbere mu gihugu.”

    Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo 2022A, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ubufatanye abahinzi n’aborozi, inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo, gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya COVID-1 9.

    Iyi Minisiteri kandi yasabye abahinzi kongera ubuso buhingwa mu buryo buhuje (Land Use Consolidation), hahingwa ibihingwa byatoranyijwe bihakwiriye, hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi zibegereye; guhinga ubuso bwose buhingwa ntihagire ubutaka busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, no mu mibande.

    Abahinzi kandi basabwe gutegura imirima hakiri kare no gutera imbuto ku gihe hakurikijwe uko imvura izaboneka hirya no hino mu gihugu, nk’uko bigaragazwa n’amakuru y’iteganyagihe, kugira ngo ibihingwa bizabashe kubona amazi ahagije.

    Bibukijwe gufata amazi y’imvura akazifashishwa igihe imvura yacika kare. By’umwihariko.

    Minagri yavuze ko hagendewe ku makuru y’iteganyagihe ry’amezi atatu (Nzeri-Ukuboza 2021), mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa mu bihe by’Umuhindo.

    Abahinzi bo muri ibi bice by’Igihugu barashishikarizwa guhinga ibihingwa byera vuba kandi bakongera imbaraga mu gufata amazi y’imvura ibonetse akazifashishwa igihe imvura ibaye nke.

    Muri iki gihembwe kandi abahinzi barasabwa kwitabira kurushaho ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda, binyuze mu kwiyandikisha muri Smart Nkunganire system nk’uburyo muri gahunda yo kubona inyongeramusaruro zunganiwe na Leta.

    Basabwe kandi kwitabira kurushaho gukora no gukoresha ifumbire y’imborera nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro bwunganira ifumbire y’imvaruganda ndetse no kwitabira gukoresha ishwagara ku butaka bufite ikibazo cy’ubusharire, gukomeza kwitabira gahunda yo gukoresha imashini zihinga hagamijwe kwihutisha imirimo y’ihinga.

    Mu bindi abahinzi basabwe harimo kurwanya isuri, indwara n’ibyonnyi no kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa.

    Aborozi bo basabwe kwitabira gahunda yo gukingiza amatungo, gutera ubwatsi bwo kugaburira amatungo no gutegura uburyo bwo kubuhunika.

    Abahinzi n’aborozi bibukijwe ibyo bakwiye kwitwararika mu gihembwe cy’ihinga cya 2022A

    source : https://ift.tt/3u3FdiB

  • Kigali: Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abashoferi yiyita umupolisi – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri 2021, ni bwo uyu mugabo yeretswe itangazamakuru ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu mugabo usanzwe ari umushoferi w’imbangukiragutabara kuri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, yemeye ko yajyaga yambura abatwara ibinyabiziga asabira imbabazi.

    Yagize ati “Ubundi njyewe nazanaga imbangukiragutabara nje gutwara abakomeretse, iyo nageraga ahabereye impanuka najyaga mu biganiro n’abayikoze (abashoferi) nkabasaba nimero za telefoni. Nyuma nkabahamagara mbabwira ko ndi umupolisi wari mu bapimye impanuka nibanyoherereza amafaranga ndabafasha gusubirana ibyangombwa byabo.”

    “Nari maze kwakira amafaranga y’abantu batatu, buri muntu yabanzaga kunyoherereza 10.000 Frw. Ndicuza ibyo nakoze kuko binyangirije isura ndetse n’umuryango wanjye ndasaba imbabazi.”

    Masengesho Ephrem ni umwe mu bamotari uvuga ko yigeze kumwoherereza amafaranga nyuma yo kubwirwa ko ari umupolisi ushinzwe impanuka.

    Yagize ati “Tariki ya 15 Nzeri nakoze impanuka ngonga umunyamaguru mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasbo. Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bahageze mbere y’imbangukiragutabara, umushoferi w’imbangukiragutabara ahageze yarambwiye ati ‘impanuka nakoze ntabwo ikomeye ashobora kumfasha nimwoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50’. Yambwiye ko ashobora kunsubiza ibyangombwa byanjye.”

    Masengesho yakomeje avuga ko yamubwiye ko ashobora kumubonera 15.000 Frw, bagahurira ku Muhima akamuha amafaranga, na we akabona ibyangombwa bye. Nyuma yaje kumutegeka kohereza ayo mafaranga kuri telefoni amaze kuyamwoherereza ahita ayikuraho.

    Manirafasha Anicet we avuga ko yoherereje uwo mukozi 100.000 Frw, amaze kuyamuha akuraho telefoni.

    Ati “Tariki ya 8 Nzeri nagonze umuntu ahitwa kwa Kiruhura, nahise mpamagara Polisi n’imbangukiragutabara kugira ngo bamfashe. Nyuma naje guhamagarwa n’umuntu ntazi ambwira ko anzi neza ko twahuriye ahabereye impanuka. Yansabye kumwoherereza amafaranga ibihumbi 100 yo kwita ku murwayi kuko ngo uwo nagonze nta bwishingizi yari afite.”

    Akomeza avuga ko nyuma yo kohereza ayo mafaranga yagerageje guhamagara ya nimero asanga yavuyeho kugeza ubwo yahamagawe na Polisi bamubwira ko ucyekwaho ubwo bwambuzi yafashwe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugabo ukurikiranywe yafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa na bamwe mu bo yagiye yambura.

    Yagize ati “Abanyabyaha bakomeza kwiyitirira inzego z’umutekabo ariko icyo bagomba kumenya ni uko bazajya bakurikiranwa bagafatwa. Uriya mushoferi w’imbangukiragutabara yagendaga akusanya amakuru y’abantu bakoze impanuka nyuma akabahamagara yiyise umupolisi akambura abantu. Yabizezaga ko azabafasha gukemura ibibazo by’impanuka bakoze.”

    Yasabye abaturage by’umwihariko abashoferi kuba maso bakajya basuzuma neza bakamenya umuntu ubahamagaye. Yabakanguriye kujya batunga nimero za telefoni za Polisi yo mu gace batuyemo kugira ngo bajye bayitabaza igihe babonye amakuru y’abakora ibyaha.

    Uwatawe muri yombi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo ashinjwa ibyaha bitatu bihanishwa ibihano bitandukanye. Ku cyaha cyo kwihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, gihanishwa ingingo ya 174. Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Anakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha. Gihanishwa ingingo ya 281 iteganya igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cya gatatu ni ikijyanye no kwivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Gihanishwa ingingo ya 279 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abashoferi yiyita umupolisi

    Masengesho Ephrem ukora akazi k’ubumotari yavuze ko yigeze kuwoherereza uwafashwe amafaranga nyuma yo kubwirwa ko ari umupolisi ushinzwe impanuka wamufasha

    Manirafasha Anicet we avuga ko yoherereje uwo mukozi 100.000 Frw, amaze kuyamuha akuraho telefoni

    source : https://ift.tt/3EJIbxB

  • Nyarugenge: Umusaza w’imyaka 66 amaze imyaka 11 yishyuza inzu yemerewe kubakirwa – #rwanda #RwOT

    Uyu musaza w’imyaka 66 ubu aribana kuko abana be bamaze kubaka izabo ngo ndetse n’umugore we ntibakibana. Afite icyemezo cy’uko atishoboye yahawe n’Ubuyobozi w’Akagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega uri muri Nyarugenge; ubwo yahabarizwaga mu 2014.

    Uretse kuba atagira inzu ye abamo, avuga ko afite n’uburwayi bukomeye ahora yivuza burimo umuvuduko w’amaraso, Asthme, prostate, umutima n’izindi nk’uko byemejwe n’abaganga.

    Ibyo bituma kubona amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu no kugura imiti bimugora, agasaba ko yahabwa icumbi nibura agakomeza kwivuza ariko afite aho kuba.

    Hakizimana yavuze ko ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga amashyirahamwe ya Nyabugogo ku wa 8 Gicurasi 2010 akakirwa n’uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hari n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; “yabwiye Umuyobozi w’Umujyi” kumushakira inzu.

    Ati “Noneho ntegereza ko nabona inzu ndaheba”.

    Yafashe umwanzuro wo kwandikira Akarere ka Nyarugenge ku wa 6 Ukuboza 2010 ntibwamusubiza. Nyuma y’iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi igaragaza ko yakiriwe, yabaye atuje.
    Yabonye mu 2020 hageze nta cyizere ahabwa ku nzu yemerewe, yongera kwandikira akarere ku wa 16 Werurwe, ibaruwa irakirwa ariko ntiyasubizwa.

    Yavuze ko nyuma y’aho yandikiye Umujyi wa Kigali asaba ko wamufasha ikibazo cye kigakemuka, ahuzwa n’inzego z’akarere ngo zimufashe ariko ntacyo byatanze.

    Hakizimana yagaragaje ko adasobanukirwa impamvu inzego z’ibanze zitamwubakira iryo cumbi.

    Ati “Barambajije bati ‘ese uwaguha inzu iyo ari yo yose hari ikibazo?’ Nanjye nti ‘icyo nshaka ni inzu gusa nta kindi.’ Kugeza magingo aya banze gukemura ikibazo.”

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Umutoni Gatsinzi Nadine, yabwiye IGIHE ko ikibazo cya Hakizimana atakizi.

    Ku murongo wa telefoni yagize ati “Icyo kibazo ndumva ntarakibona, ubwo yazatugeraho tukareba icyo twamukorera. Ntabwo nkizi kereka niba kiri muri Nyarugenge.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ikibazo cya Hakizimana akizi ariko ko ubusanzwe atabarizwa muri ako karere.

    Ati “Ariko aho yaba atuye hose binagaragaye ko ari umuturage utishoboye ukwiriye guhabwa ubufasha n’ubuyobozi, hari gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye zitandukanye. Ibyo byarebwa muri uwo murongo. Ibyo nabyo kugira ngo bikorwe hari aho bihera.”

    Ngo ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’akarere bwasabye Hakizimana kugaragaza aho atuye ndetse agasaba ubuyobozi bwaho icyemezo cy’uko atishoboye maze “agashyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa”.

    Ibyo Hakizimana ntabikozwa! Avuga ko atazubakirwa kuko atishoboye ahubwo “agomba” kubakirwa bitewe n’uko yemerewe icumbi.

    Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bwiteguye kumwubakira nagaragaza ibyo bumusaba.

    Hakizimana Gérard yavuze ko adasobanukirwa impamvu inzego z’ibanze zitamwubakira icumbi yemerewe

    Afite uburwayi ahora yivuza

    Ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu 2020

    Ibaruwa yandikiye Umujyi wa Kigali mu 2020

    Ibaruwa yandikiye Akarere ka Nyarugenge mu 2010

    Ibisubizo yahawe na muganga wamusuzumye impyiko na prostate

    Icyemezo cy’uko atishoboye yahawe mu 2014

    Mu 2018 muganga yemeje ko afite umuvuduko w’amaraso

    source : https://ift.tt/3odqnWb

  • Transparency International yagaragaje uruhuri rw’ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa Gatatu, tariki 22 Nzeri 2021, harimo kuba abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro benshi batagira amasezerano y’akazi, abahembwa na bo ugasanga bagihembwa make, abatagira ubwishingizi, ikibazo cy’uburinganire aho umubare w’abagore bakoramo bakiri mbarwa n’ibindi.

    Ni mu gihe ariko, uru rwego ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari rumwe mu zinjiriza igihugu amafaranga menshi ndetse rukaba rutanga akazi ku bantu benshi.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko uretse ibyo bibazo harimo n’ibindi bya ruswa mu gutanga impushya zo gucukura n’ibindi bitandukanye bigira ingaruka zikomeye kuri uru rwego n’igihugu muri rusange.

    Ati “Nko gutanga impushya zo gucukura usanga abo tuvuga ko batazibona cyangwa zigatangwa mu buryo budaciye mu mucyo. Hari aho ugera ugasanga barumwimye cyangwa uwo baruhaye hari ibyo atujuje kandi bisabwa n’amategeko. Twasanze rero bishobora kubamo ruswa ishobora kuba ari iy’amafaranga, icyenewabo ndetse n’iy’ubundi bwoko, byose birashoboka.”

    Yakomeje agira ati “Abakozi batagira amasezerano y’akazi rero twasanze hafi ya bose bakora nka nyakabyizi, uko kumukoresha nka nyakabyizi twasanze bituma hari uburenganzira atabona, nta bwishingizi, nta kumuteganyiriza, nta n’imisoro atanga kandi aba yakoze.”

    Ingabire yavuze ko ibi byose bigira ingaruka nyinshi cyane kuri wa muturage n’igihugu muri rusange.

    Ati “Kariya kazi gasaba imbaraga nyinshi, ni abantu bahagarika akazi bakiri bato, kandi batarateganyirijwe, ku gihugu hari imisoro gihomba ariko hari n’abaturage baba bari mu kaga.”

    Ingabire avuga ko hakenewe ubufatanye bwa Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu kurinda abaturage no guharanira ko uru rwego rw’ubucukuzi rukomeza gutanga umusaruro wifuzwa.

    Ku rundi ruhande ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, cyo kivuga ko ibibazo bikibangamiye uru rwego ahanini bishingiye ku miterere yarwo ndetse n’amateka y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubahiriza Amategeko n’Ubugenzuzi muri RMB, Dushimimana Narcisse, yavuze ko hari icyizere cy’uko ibi bibazo byose bizabonerwa umuti binyuze mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kuba kuri ubu mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda harimo abasigaye biga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.

    Ati “Ibi bibazo byose bishingiye ku miterere y’akazi kaba muri uru rwego kandi n’iyo usubiye inyuma mu mateka usanga muri za 1930 abakoloni bakoraga ubucukuzi batarigeraga bareba ku zindi ngaruka zishobora kubaho nyuma ahubwo bo bakareba ku nyungu zabo.”

    Yakomeje agira ati “Kuva hashyirwaho amategeko agenga ubucukuzi, abantu bakayamenyeshwa ubu igisigaye ni ukugenzura ko bayubahiriza. Icy’abadaha abakozi babo amasezerano mwabonye ko kuri ubu imibare yagiye izamuka.”

    Dushimimana avuga kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego muri rusange bazakomeza guharanira ko uburenganzira bw’abakozi bwarushaho kubahirizwa.

    Abafite ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko na bo bamaze gusobanurirwa amategeko agenga uru rwego byatangiye kubafasha mu kubahiriza uburenganzira bw’abakozi babo.

    Uwitwa Kanyogote Emmanuel ufite Ikigo cya DEMICO Ltd, ikigo gikorera ubucukuzi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko uru rwego rutandukanye n’izindi cyane cyane ku kijyanye n’abakozi.

    Yagize ati “Hari aho bigaragara ko badahabwa amasezerano y’akazi ariko akenshi biterwa n’imiterere y’ibyo bakora cyane ko abenshi baba ari ba nyakabyizi.”

    Kanyogote yavuze ko mu kigo cyabo bafite kuri ubu abakozi barenga 100 barimo 15 gusa bafite amasezerano y’akazi, aba ni nabo bahoraho kuko abandi ari ba nyakabyizi.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigira ingaruka zikomeye ku gihugu

    Imurikwa ry’ubu bushakashatsi ryitabiriwe n’abantu batandukanye

    Hanafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/39wDRn3