Tag: featured

  • Rwamagana: Birakekwa ko umusore yiyahuye ashyize umutwe mu cyuma gisya kikawukata – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Kamatamu mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu musore yiyahuye akoresheje imashini isya yari asanzwe anakoresha, aho yayishyizemo umutwe ikawukata.

    Ati “ Byabaye nijoro nka saa tatu, hari abanyerondo bari ku muhanda babona umuntu araje kubera ko yari asanzwe ahakora bamuzi bakomeje akazi kabo bisanzwe, bumva yakije icyuma gisya bagira ngo hari ikintu agiye gukora. Bahise batekereza kujya kumuhagarika kuko amasaha yo guhagarika imirimo yari yagze.”

    Yakomeje avuga ko mu gihe bari bakivugana ku kuntu bamuhagarika gukora bumvise ikintu gituritse bihutira kujya kureba basanga ni imashini isya imuciye umutwe amaraso adudubiza hejuru.

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Rwamagana, bakaba bakomeje gushakisha umuryango we ngo kuko abo yakoreraga batari bazi neza aho akomoka.

    Mu mpera z’ukwezi gushize muri uyu Murenge wa Kigabiro nabwo hagaragaye umurambo w’umugabo wiyahuriye muri lodge yari yakodesheje kugira ngo ayiraremo.


    source : https://ift.tt/2XzrPqp

  • Huye: Abaturage bakubise abakekwaho ubujura bicamo babiri – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Gasantere ka Rushubi gaherereye mu Mudugudu w’Akarehe mu Kagari ka Bunazi aho bikekwa ko abo bajura bari bagiye kwiba mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021.

    Amakuru aturuka muri ako kagari, avuga ko abo bakekwaho ubujura bahuye n’irondo ribahagaritse baranga, ahubwo batangira kurwana biba ngombwa ko n’abaturage batabara.

    Abaturage bamaze gutabara, bafashemo batatu mu bakekwaho ubujura barabakubita bicamo babiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.

    Ati “Amakuru twayamenye aracyakurikiranwa. Twakoranye inama n’abaturage tubashishikariza kwicungira umutekano, gukomeza umuco wo gutabarana ariko ko nta muturage wemerewe kwihanira, basabwa gutanga amakuru ku gihe no gufasha mu iperereza.”

    Mu murenge wa Karama no mu yindi mirenge yo mu Karere ka Huye hamaze igihe havugwa abajura biba ku manywa na nijoro aho baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma ku buryo bashobora guhitana ugerageje kubabuza kwiba.

    Abo bajura bamaze iminsi batobora inzu z’abaturage bakiba ibyo basanzemo.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye bakunze kwinubira ko iyo hagize umujura bafata bakamushyikiriza ubuyobozi, batungurwa no kubona ahise arekurwa atabiryojwe ahubwo akagaruka abivugaho ko ntacyo bamutwara.

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu murenge wa Karama mu karere ka Huye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2XIjVeV

  • Abantu 20 bafunzwe bazira ibicuruzwa bya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo
    Barasaba imbabazi ko batazongera gucuruza magendu kandi ko baramutse bababariwe bagenda bakaba abafashamyumvire bagakangurira abandi babikora kubivamo kuko nta cyiza cyabyo

    Bose uko ari 20 baremera ko ibicuruzwa bacuruzaga bitemewe n’ubwo ntawerura ngo avuge ko yagiye kubyizanira abikuye mu bihugu by’abaturanyi aho birangurirwa, kuko bavuga ko babizanirwaga n’abantu bakabibasangisha aho bacururiza bakaba ari ho babirangura n’ubwo babaga batayobewe ko bitemewe kubihacururiza.

    Bimwe mu bicuruzwa byafashwe birimo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, amavuta ya movit yagiye yinjizwa mu buryo bwa magendu hamwe n’ibindi bintu birimo ibirungo bya Asante na byo byagiye byinjizwa mu buryo bwa forode.

    Uwitwa Nyandwi wafatanywe amavuta ya movit yagize ati “Ayo mavuta uburyo nayabonyemo nayaguze n’umuntu ayanzaniye mu gikapu ari amavuta make ya movit, nuko ndayamugurira, mu by’ukuri ni icyaha naragikoze, kandi ndanagisabira imbabazi mu izina ryanjye n’irya bagenzi banjye bwite, ndasaba imbabazi kandi na bo mbasabira imbabazi kuko bimpaye isomo kandi na bo bibahaye isomo, rero mutugiriye imbabazi ntabwo twakongera gukora iryo kosa ryo gufata ibintu bya magendu bitemewe, ndumva twagenda natwe tukaba abafashamyumvire tugakangurira bagenzi bacu kureka ikintu kitemewe, kuko atari cyiza”.

    Angelique Ayinkamiye yafatiwe mu Gitega, afatanwa amavuta ya mukorogo. Avuga ko n’ubwo akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe ariko atayobewe ko ari bibi kuko nta mahirwe yigeze abigiriramo mu gihe kirenga umwaka amaze abikora.

    Ati “Njya kubona umuntu araje, akambwira ngo mfite imari, nkamubaza ni iyihe, akambwira ibyo afite ngafata duce ibindi nkamubwira ngo nabijyane, muby’ukuri kuva natangira kuyicuruza ntabwo nigeze ngira amahoro, nabonye atari byiza, n’ubwo nabifatanywe ariko ubundi nari ndi muri gahunda yo kubireka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, asaba abaturage by’umwihariko abacuruzi kureka gukora magendu ndetse no gucuruza ibicuruzwa bitemewe.

    Ati “Abaturage nibareke gucuruza ibintu bya magendu, kuko magendu imunga ubukungu bw’Igihugu, icya kabiri babihomberamo, icya gatatu ni uko bacuruza n’ibitemewe bishobora kwangiza uruhu rw’abantu nk’iyo mukorogo, ni amavuta yangiza uruhu. Hari abacuruza amashashi, mu byo twafashe harimo n’amashashi, muzi ko amashashi yaciwe muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, ntawemerewe kuyacuruza ariko bakarengaho bagashakisha uburyo babikora magendu mu buryo butemewe”.

    Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kandi kitanarengeje imyaka ibiri, agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko kandi atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Uretse abantu 20 beretswe itangazamakuru, mu Mujyi wa Kigali honyine hari abasaga 50 baherutse gufatanwa ibicuzwa bya magendu.


    source : https://ift.tt/3zyWXUn

  • Umukozi w’ibitaro akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3nX8QkB

  • Perezida Kagame yashimiye Minisitiri mushya w’Ubutabera wemeye inshingano ziremereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Ugirashebuja
    Dr. Emmanuel Ugirashebuja

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano Minisitiri w’Ubutabera yemeye ziremereye, akaba yemeye gukomeza gukorera u Rwanda nk’umwe mu bagize Guverinoma.

    Perezida Kagame ati “Ndamushimira kuba yaremeye iyi mirimo, ndanamwifuriza imirimo myiza.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abazakorana na we gufatanya bagamije gukemura ibibazo bitandukanye.

    Yibukije abayobozi na Guverinoma muri rusange ndetse na za minisiteri ko Abanyarwanda babategerejeho byinshi, by’umwihariko mu byerekeranye n’ubutabera, Abanyarwanda bakaba bakeneye guhabwa ubutabera mu bibazo bafite.

    Umukuru w’Igihugu asanga Dr. Ugirashebuja inshingano yahawe azazishobora kuko n’ubundi yari asanzwe akora mu byerekeranye n’ubutabera.

    Perezida Kagame yijeje Dr. Ugirashebuja ubufatanye mu gukemura ibibazo Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange bahura na byo.


    source : https://ift.tt/3lLCh6M

  • Umukozi w’ibitaro akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara y’ibitaro bya CHUK, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi ibyiyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya yuko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo bataricyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere yuko bakarona n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    source : https://ift.tt/39pno4e

  • Ibizamini by’ikoranabuhanga bigamije guca ruswa n’ikimenyane – REB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leon Mugenzi/REB
    Leon Mugenzi/REB

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, Leon Mugenzi, atangaza ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga bizajya birangira buri mukandida azi amanota ye, azi niba akomeza mu kiciro gikurikiyeho cyangwa yatsinzwe.

    Mugenzi avuga ko ibizamini bikozwe mu ikoranabuhanga kandi bizafasha kwihutisha igihe cyo gukosora impapuro, rimwe na rimwe byakururaga ibibazo bishingiye ku kimenyane na ruswa.

    Agira ati “Ibi bizamini umuntu azajya arangiza gukora ahite abona amanota ye nta byo kuvuga ngo uyu ni mushiki wanjye ni we watsinze neza, uyu ni runaka nari muzi, mbese ikoranabuhanga rizadufasha guca burundu ikimenyane n’akarengane”.

    Mugenzi avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abakozi ba REB bazakomeza gukorana barambagiza abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo batoranywa hakemezwa abazakora ibizamini.

    Agira ati “Nta cyahindutse kuri Sitati igenga abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko icyo twongeyemo ni uko umuntu watoranyijwe tumugereranya n’abandi bagenzi be. Abakomeje kugaragaza ibibazo ni abari abayobozi b’agateganyo, hari n’abatanze ibirego, ariko mu itoneshwa twaciye mu gihugu ntabwo twakwemera ko umuntu atoneshwa kuko kuyobora ikigo cy’amashuri ntabwo twapfa kwemerera ubonetse wese”.

    Abihaye Imana ni bo bonyine batarebwa n’ibizamini by’abifuza kuyobora ibigo by’amashuri

    Mugenzi avuga ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo muri 2015 rivuga ku masezerano y’amashuri y’abanyamadini na Leta mu ngingo ya gatandatu isobanura ko mu kigo cy’abihaye Imana iyo bifuza ko ukiyobora aba uwihaye Imana hatangwa umukandida mu bihaye Imana akemererwa kuyobora ikigo atiriwe akora ibizamini.

    Iyo ikigo cy’abihaye Imana gishaka gushyiraho umuyobozi w’ikigo cy’ishuri w’umuyoboke w’idindi, icyo gihe REB isaba abakandida batatu igatoranyamo urusha abandi akaba ari we wemezwa kuyobora ikigo ariko na we agomba gukora ikizamini, ibyo bivuze ko mu bigo by’abihaye Imana n’ubundi hazakurikizwa iryo teka.

    Agira ati “Niba uwihaye Imana ari we uzayobora ikigo yaba padiri, pasiteri cyangwa Shehe abo bazemezwa nk’abayobozi b’ibigo badakoze ibizamini, icyo gihe ariko hanarebwa ubushobozi bwabo ntabwo ari ugufata uwo ari we wese. Na ho ku bayoboke b’ayo madini bashaka kuyobora ibigo bazakora ibizamini ariko tuzaka urutonde rw’abakandida mu bigo by’abihaye Imana maze uwatsinze kurusha abandi muri abo batatu abe ari we uyobora ikigo”.

    Mugenzi avuga ko ubu ibizamini mu bindi bigo bigiye kuba bisubitswe kugira ngo ikoranabuhanga ryibande cyane ku bizamini by’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, aho biteganyijwe ko umuntu azajya ajya imbere ya mudasobwa agasubiza ibibazo byashyizwemo akarangiza gukora abona n’amanota ye.

    Ku bijyanye n’abakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo bw’ibizamini ngo byaba biterwa n’uko ari ugutinya gusa ibizamini, ariko ikigamijwe mu bizamini ari ugukorera mu mucyo, kuko n’ubundi gutoranya abazakora ibizamini bazemererwa bitewe n’uko bashoboye nk’uko akarere kazajya kaba kabibonye.


    source : https://ift.tt/3lPNqTP

  • Nyakabanda: Bahangayikishijwe n’abana bato bakorera urugomo abatwara ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’umudugudu wa Munini wo muri uwo murenge, Shumbusho Samuel, avuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’umutekano muke batezwa n’urubyiruko, ariko muri iyi minsi hadutse abana bato bari hagati y’imyaka irindwi na cumi n’ibiri.

    Agira ati “Rimwe narabiboneye, umwe araza akarangaza umushoferi abandi bagahanahana ibirayi cyangwa se n’ibindi biri mu modoka. Icyo gihe nagerageje guhamagara inzego zishinzwe umutekano ariko imodoka y’irondo ihagera abenshi bagiye nsigaranye babiri”.

    Yongeraho ko rimwe na rimwe n’iyo imodoka ibajyanye, nyuma bagaruka kuko baba bakiri bato nta gihano gihambaye bahanishwa.

    Avuga ko mu mudugudu ayoboye bamaze kumenyamo abana batandatu bakora ibyo bikorwa by’urugomo, umudugudu wa Kariyeri bamenyemo bane ndetse n’ahandi hagenda haturuka abandi kuko akenshi iyo bagiye mu rugomo nk’urwo, baba ari abana bagera nko ku itsinda rya 13 cyangwa 15.
    Undi muturage witwa Kabazayire Monique, avuga ko imibereho y’imiryango ari yo itera ingaruka mbi nkizo. Ati “Umubyeyi abyuka igicuku ajya gushakisha ikiza gutunga umuryango, umwana inzara iyo imwishe ahitamo kujya gushakira ahandi”.

    Kabazayire asanga inzego z’ibanze zikwiye gufasha abaturage gukemura icyo kibazo, binyuze mu biganiro byo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ndetse no gucyaha abana mu gihe bakosheje, cyangwa bagiye mu bikorwa by’urugomo.

    Si ubwa mbere muri uwo murenge hagaragara umutekano muke utezwa n’urugomo rukorwa n’urubyiruko, cyane cyane abagenda bambura abaturage amasakoshi, telefoni, amafaranga n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda I, Mbanza Clarisse, asobanura ko iki kibazo inzego zikizi ndetse ko gihangayikishije ariko barimo gukaza ingamba mu kukirwanya.

    Ati “Ni abana benshi bafatiwe muri santeri ya Munini, abo twafashe twarabaganirije, batwereka ababyeyi babo nabo turabaganiriza kandi ni igikorwa kizakomeza kubaho kugeza gicike”.

    Mbanza avuga ko igitera ibikorwa by’urugomo nk’urwo ku bana bato, ahanini ari uko muri iyi minsi imibereho ihangayikishije.

    Ati “nk’umubyeyi abyuka mu gitondo ajya gushaka imibereho, ntagire uwo asigira umwana bityo kuko bari mu biruhuko umwana agira amatsiko yo kujya hanze, yagerayo akabura umubyeyi umukebura, mu minsi mike akaba yatora ya mico mibi”.

    Asobanura ko imwe mu nzira yo gukemura icyo kibazo, inzego z’ibanze zafashe umwanzuko ko urugo ruzajya rugaragara ko umwana yagiye mu muhanda cyangwa muri ibyo bikorwa bibi birimo n’ibyo bita gusyaga, bazajya bahamagara umubyeyi yisobanure imbere y’inteko iba buri wa kabiri w’icyumweru, anibutswe inshingano ze.

    Ni ikibazo kimaze amezi agera kuri atatu. Kuva uru rugomo rwatangira hamaze gukomereka umushoferi umwe watewe amabuye agakomereka mu maso, ajyanwa kwa muganga yitabwaho arakira.

    source : https://ift.tt/3AwLiGT

  • Abapolisi 150 b’abagore bahuriye mu nama yiga ku nzitizi zikibangamiye inshingano zabo – #rwanda #RwOT

    Iri huriro ryitabiriwe n’abapolisi 150 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi mu gihugu hose, rizamara iminsi ibiri rifite insanganyamatsiko igira iti “Umupolisikazi w’u Rwanda ku isonga mu guteza imbere igipolisi cy’umwuga.”

    Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko iri huriro rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

    Yagize ati”Iri huriro ni amahirwe menshi yo guhura no kungurana ibitekerezo, hakarebwa aho twavuye, aho turi ubu n’ibyo dushaka kugeraho mu guteza imbere uburinganire.”

    “Muri Polisi y’u Rwanda dufite ishami rishinzwe uburinganire by’umwihariko mu gushimangira ko umupolisikazi atanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu kandi bakumva ko bafite ubushobozi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.”

    IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari na ko bagenda bazamuka mu ntera ndetse bajya no mu myanya ifata ibyemezo ndetse bakaba banoherezwa mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu mahanga. Yavuze ko iri huriro rizongerera abapolisikazi ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo kandi bidateje ibibazo mu miryango yabo.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’muryango, Prof Jeannette Bayisenge yitabiriye iri huriro akaba ari na we warifunguye ku mugaragaro.
    Yavuze ko iri huriro ry’abagore ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibimaze kugerwaho biganisha ku iterambere ry’Igihugu.

    Yagize ati “Nishimiye gutangiza ku mugaragaro iri huriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi ku nshuro yayo ya 11. Ni amahirwe kuko rifasha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gufatanya urugamba rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire, hakareberwa hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ahabaye intege nkeya kugira ngo hazibwe icyuho aho kiri kugira ngo abagore n’abagabo bagire uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu gutanga umusanzu w’iterambere w’Igihugu n’Isi yose muri rusange. “

    Yavuze ko ihame ry’uburinganire ryashyizwe ku isonga mu migambi y’Igihugu mu cyerekezo cy’imyaka 30 (Vision 2050), ndetse no muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (NST1) tutibagiwe no mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu nzego zose kandi ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga agamije guteza imbere uburinganire.

    Prof. Bayisenge yagaragaje ko hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo nko mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe. Yasabye ko ibyo bibazo bizaganirwaho muri iri huriro hagashakwa umuti ufatika ufasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

    Fode Ndiaye, umuhuzabikorwa by’umuryango w’abibumbye mu Rwanda mu mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe umutekano ugizwe n’ibintu byinshi ariko abagore nabo bagomba kugira uruhare mu mutekano.

    Ati” Kuri ubu gucunga umutekano biragoye kubera uruhuri rw’ibyaha bisigaye biriho, twavuga ibikorerwa ku ikoranabuhanga, imvugo zishingiye kw’ivangura ndetse n’urusobe rw’abanyabyaha n’uburyo butandukanye bifashisha mu gukora ibyaha.

    Abagore nibo shingiro mu gushakira umuti ibibazo bishingiye ku ihohotera rikorerwa abagore n’abana, kuba bashyirwa mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko byafasha guhindura sosiyete. Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi riragaragaza neza ibimaze gukorwa mu ihame ry’uburinganire bigatanga urubuga ku bagore bakarebera hamwe uruhare rwabo n’inshingano zabo ndetse n’imbogamizi n’uburyo buganisha ku gihugu gitekanye kizira ivangura n’ihohotera iryo ariryo ryose.”

    Ndiaye yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga ikoresha muri politiki y’uburinganire, gushyiraho gahunda zigamije kugaragaza ko uburinganire atari ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu ko ahubwo ari n’ishingiro ku mahoro n’uburumbuke ku Isi yose.

    Abapolisi b’abagore bateraniye mu Ihuriro ryabo rya 11

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’muryango, Prof Jeannette Bayisenge yitabiriye iri huriro akaba ari na we warifunguye ku mugaragaro

    IGP Munyuza yagaragaje ko umubare w’abagore binjira muri Polisi y’u Rwanda ugenda wiyongera ari na ko bagenda bazamuka mu ntera

    Fode Ndiaye, Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda yavuze ko abagore na bo bagomba kugira uruhare mu mutekano

    source : https://ift.tt/3CCxzPu

  • Covid-19 yagaragajwe nk’imbogamizi ikomeye ku mahoro – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibiri irenda gushira icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi, kuva cyatangira gukwirakira ibikorwa byinshi byarahungabanye ndetse n’ubukungu burangirika byatumye abantu babaho bahangayikishijwe n’imibereho.

    Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 hafashwe ingamba zitandukanye zirimo Guma mu Rugo n’ibikorwa byahurizaga abantu hamwe birahagarara.

    Ibi byatumye abantu bamara igihe mu ngo batabasha gukomeza ubuzima uko byari bisanzwe kandi icyi cyorezo cyateye mu buryo butunguranye ku buryo abantu benshi bihebye bumva ko ubuzima burangiye.

    Depite Imaniriho Clarisse, wari witabiriye uyu muhango yavuze ko hari ibikorwa byinshi byahuzaga urubyiriko byahagaze kubera Covid-19, bituma urubyiruko rubaho ruhangayitse.

    Yagize ati “Hari ingaruka nyinshi zatewe na Covid-19 nko gutakaza akazi kuri bamwe, abatakaje amashuri muri ririya funga ryagiye ribaho hari n’ibindi byabayeho mu kwirinda nk’ibirori n’ibitaramo byajyaga biba bikanezeza urubyiruko.”

    “Ibyo byose byatumye urubyiruko rwumva rubuze amahoro, hari ingaruka nyinshi zatewe na Covid-19 tudakwiye guheranwa na zo ahubwo dutekereze icyatuma nk’urubyiruko tubyikuramo.”

    Ibi abihuje na Mayobera Omer, uzobereye mu bikorwa by’amahoro wavuze ko Covid-19 yatumye abantu bahugira ku mbuga nkoranyambaga batangira gukoreraho ibikorwa bihungabanya amahoro nko gupfobya Jenoside.

    Yagize ati “Ubona ko Covid-19 imaze kuza ubuzima bwimukiye ku mbuga nkoranyambaga n’akazi ni ho kimukiye, mu kuzikoresha byabaye nk’aho abantu bagira uburyo bisanzuye cyane bituma harimo ibibangamira amahoro.”

    “Cyane muri uyu mwaka ni bwo twakunze kubona amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ukabona hari ikintu kiburamo mu buryo baganira muri rya koranabuhanga hari abagaruraga abandi n’abavugaga ngo ibi ni ibiki.”

    Ku ruhande rwa Mukasonga Emilienne, umuganga w’indwara zo mu mutwe, yavuze ko icyatumye Covid-19 ihungabanya amahoro ari uko abantu babayeho bihebye nta cyizere cy’ubuzima bafite.

    Yagize ati “Icyagaragaye cyane muri ibi bihe bya Covid-19 ni igihirahiro abantu abantu babayemo kandi si abakuru gusa n’abato bakibayemo, kutamenya uko buri bucye bimeze cyane ku bato bahorana inzozi.”

    Aba bose bahurije ku kwihangana no kwakira ingaruka za Covid-19 ko ari byo bizafasha abantu kongera gusubira mu buzima busanzwe ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo zigashira.

    Kuba Covid-19 yaratumye abantu biheba ndetse ikangiza amahoro bigaragarira mu bikorwa byo kwiyambura ubuzima (kwiyahura), abantu basigaye bagaragaramo uko bwije n’uko bukeye.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry aherutse kuvuga ko mu mwaka wa 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda wari 291 mu gihe mu 2020/2021 bari 285. Iyi myaka ni bwo icyorezo cyavuzaga ubuhuha.

    Abitabiriye Ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro bagaragaje ko Covid-19 yabangamiye amahoro

    Depite Imaniriho Clarisse, wari witabiriye uyu muhango yavuze ko hari ibikorwa byinshi byahuzaga urubyiriko byahagaze kubera Covid-19, bituma urubyiruko rubaho ruhangayitse.

    Mu gukemura ingaruka za Covid-19 ku mahoro urubyiruko rwasabwe gukorera hamwe mu kurandura ingaruka za Covid-19

    source : https://ift.tt/3AsPl70