Tag: featured

  • Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro
    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro

    Minisitiri Gatabazi avuga ko nk’uko byakozwe mu nsengero ngo zemererwe kongera gufungura, ari na ko biza kugenda ku gufungura utubari, nyuma y’amezi 18 dufunze kubera kwirinda iwkirakwira rya Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hagiye kandi kwigwa ibihano bishya bizajya bihabwa abatubahirije amabwiriza yo gufungura utubari igihe azaba atubahirijwe kandi yaramenyeshejwe ibyo yitwararikaho.

    Agira ati “Gufungura utubari mu byiciro ntabwo ari ukuvuga ngo harafungura udukomeye utundi dusigare, oya ahubwo ni ugufungura nyuma yo gusuzuma niba akabari kujuje ibisabwa. Tugiye kwiga uko akabari kagomba kuba gateye n’ibyo inama z’umutekano zitaguye mu turere zizaganiraho”.

    Yongeraho ati “Dufite inshingano nk’abayobozi n’inzego zitandukanye zo kwicara tugatekereza ibikwiye kuba byubahirizwa. Uko akabari gateye mu buryo bwo kwirinda, kuba ahantu hari umwuka uhagije tukanashishikariza abantu gukorera hanze hari umwuka uhagije, gushyiraho abibutsa abantu gukurikiza amabwiriza n’ibindi byatuma gakora nta ngaruka zo gukwirakwiza Covid-19”.

    Avuga ko hari utubari twahinduye amazina tukitwa za resitora na Caffé kugira ngo tubone uko dukora, abo na bo bakaba basabwa kubahiriza amabwiriza, abafite utubari bakaba basabwa kurinda abakiriya babo.

    Agira ati “Nyir’akabari agomba kurinda akabari ke, akarinda abakiriya be n’abakozi be na we ubwe akirinda. Akarere n’inzego z’ibanze baribwicare bashyireho itsinda rishinzwe kugenzura imikorere y’utubari”.

    Abacuruza utubari n’abigurira agacupa bishimiye gukomorerwa

    Bamwe mu bacuruza utubari bavuga ko biteguye kongera gukora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bari bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa bakongera gukora ku ifaranga.

    Umuyobozi w’akabari kitwa Zenith ko mu mujyi wa Muhanga, avuga ko muri Covid-19 bari barahinduye inyito y’akabari kakitwa Resitora kugira ngo bakomeze gukora aho bacuruzaga ahanini ibyo bapfunyikira abakiriya.

    Avuga ko banakomeje kwitegura bashyiraho uburyo bwo kwirinda Covid-19 no kuvugurura inyubako ku buryo ibyo basabwa byose biteguye kubyubahiriza kugira ngo bongere gukora nk’uko bisanzwe.

    Agira ati “Twiteguye gukora nk’uko byari bisanzwe, twishimiye ko badukomoreye ariko natwe turashyiraho akacu kugira ngo hatazabaho kongera kudohoka tugafungirwa bidateye kabiri, twiteguye gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo dukurikize amabwiriza”.

    Umwe mu batuye umujyi wa Muhanga utashetse ko amazina ye atangaza avuga ko kongera gufungura utubari ari amahirwe yo kongera gusabana nyuma y’uko ubuzima bw’ibyishimo bwasaga nk’ubwahagaze.

    Agira ati “Abagabo nta wari uherutse kwicarana n’undi nta gihunga ngo baganire, ubu twongeye kubona umudendezo n’iyo wakanywaga wihishe wabaga nta cyizere cy’uko batakagufatana, ubu umutima usubiye hamwe twishimiye uriya mwanzuro kandi tuzakomeza kwitwararika ku mabwiriza”.

    Biteganyijwe ko utubari dutangira gufungura kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, nyuma yo kugenzura buri kabari ibyo gasabwa kuzuza kugira ngo kemererwe gufngura.

    source : https://ift.tt/3nWU25L

  • Umushoferi w’imbangukiragutabara akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage (ivuguruye) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n
    Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

    Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

    Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi iby’iyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

    Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

    Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

    Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

    Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

    Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

    Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

    Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

    Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya ko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo batari cyo”.

    Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere y’uko bakorana n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

    Kwisegura: Mu nkuru aho twari twanditse ko uyu mushoferi ari umukozi w’ibitaro bya CHUK si byo, kuko serivisi y’imbangukiragutabara akoramo ibarirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)

    source : https://ift.tt/3i1jTFF

  • Amateka yihariye ya GSOB, ishuri ryabaye intangiriro y’uburezi mu Rwanda no mu Burundi – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryashinzwe tariki ya 23 Nzeri 1929, rishinzwe na Guverinoma y’u Bubiligi iriragiza abafurere b’Urukundo (Frères de la charité).

    Riherereye mu Mujyi wa Huye mu Kagari ka Butare ku muhanda ugana mu Karere ka Gisagara, hafi ya Cathédrale ya Butare.

    Ni ishuri rya Leta riyoborwa n’Abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika hakurikijwe amasezerano impande zombi zagiranye; ryatangiye rifite intego yo kwigisha abazaba abashefu (Candidats chefs) ritangirana ishuri ribanza ry’abahungu, ishuri ribanza ry’abana b’abashefu, ishuri ribanza ry’abazaba abarimu ndetse n’ishuri ribanza ry’imyuga y’ububaji, ubwubatsi n’ubwanditsi.

    Nyuma y’imyaka mike ryagize amashami atandukanye arimo Ubuvuzi mu 1937, Ubutegetsi n’Imari mu 1938, Ubuhinzi n’Ubworozi mu 1938, Imyuga mu 1950, Ubumenyi na Siyansi mu 1952 n’Ubunyamabanga mu 1978.

    Mu bize muri GSOB mu myaka yo hambere harimo Umwami Kigeli V Ndahindurwa; Dr Ntabomvura Venant wanabaye nimero ya mbere muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda; Dr Mbarutso Etienne; Murekezi Anastase wabaye Minisitiri w’Intebe, Madamu Nsanzabaganwa Monique ubu uri mu buyobozi bwa African Union n’abandi benshi.

    Umuyobozi wa GSOB, Padiri Hakizimana Charles, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ari ishuri rihagaze neza kandi rifite amateka akomeye kuko ryatanze umusanzu mu burezi bw’u Rwanda mu myaka igera kuri 92 rimaze.

    Ati “Ni ishuri rihagaze neza mu burezi kandi ryatanze umusanzu waryo mu mirimo itandukanye y’iki gihugu kugeza n’ubu rikaba ari ishuri riri mu mashuri ahagaze neza haba mu mitsindire no mu myitwarire.”

    Iri shuri rifite amateka yihariye n’ibigwi bitandukanye

    Ku bijyanye no gutsindisha yavuze ko mu mwaka ushize wa 2019 mu banyeshuri 180 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye abagera kuri 50 bujuje bagira amanota 73 kuri 73.

    Naho mu bana 141 bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu 2019, abagera ku 129 baje mu cyiciro cya mbere naho 12 baza mu cya kabiri.

    Hari inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa

    GSOB nk’ishuri rimaze imyaka igera kuri 92 rifite inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa kugira ngo rikomeze gutanga uburezi ku bana b’u Rwanda.

    Padiri Hakizimana avuga ko hari ibyo bagiye bakora nk’ishuri ku bufatanye n’ababyeyi ariko bakeneye inkunga ya Leta.

    Ati “Hari ibyo ishuri ryagiye rivugurura ku bufatanye n’ababyeyi mu buryo bwo gutuma ishuri mu busaze bwaryo ryivugurura. Hari n’ibindi birenze ubushobozi bw’ishuri twagiye dusaba Leta ko yadufasha ariko turacyategereje.”

    Mu birenze ubushobozi bw’ishuri n’ababyeyi bifuza ko Leta yabafasha gusana, harimo inyubako y’igorofa igisakaje amabati ya “Asbestos” igizwe n’ibice bitandukanye birimo amashuri, aho abanyeshuri barara, aho bamesera, ubwiherero n’ibindi.

    Ati “Ni iyo nzu iduhangayikishije cyane kuko twifuza ko Leta yadufasha kuyisana. Hari n’inzu mberabyombi na yo ishaje. Ni amazu akomeye ku buryo yitaweho yamara indi myaka 100.”

    Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2012, Leta yagejejweho inyigo yo gusana ishuri ryose ingana na miliyoni zisaga 900; mu mwaka wa 2013 kuri iyo nkunga yari yasabwe, Leta yabemereye inkunga y’amafaranga yo kuvugurura inyubako arenga na miliyoni 299 y’icyiciro cya mbere ariko kugeza na n’ubu baracyayategereje.

    Hari ibaruwa yo ku wa 20 Gicurasi 2013 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi, REB rwandikiye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) isaba kohereza inkunga yo gusana Groupe Scolaire Officiel de Butare’, gusa kugeza ubu ntabwo ayo mafaranga yatanzwe.

    Padiri Hakizimana Charles avuga ko bakomeje kuvugana n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi ariko kugeza ubu amafaranga bakiyategereje. Avuga ko kugeza ubu ishuri rikomeje guhura n’ingaruka mbi zikomoka ku nyubako zishaje n’amabati atemewe.

    Ati “Ariya mabati kubera ingaruka agira ku buzima bw’abantu akwiye kuba yaravuyeho, hari n’inyubako twavuze nubwo zikomeye ariko zidasanwe zishobora guteza ibibazo.”

    “Iyo nyubako isanwe ibyumba byakwigirwamo, abana bakabona ahantu barara, umubare w’abaza kwiga hano ukiyongera.”

    Kugeza ubu muri GSOB higa abanyeshuri 1,083 ariko ubuyobozi bw’ishuri bwemeza ko inyubako zishaje zisanwe bakwakira abagera ku 1500.

    Hari icyakozwe n’ababyeyi

    Ishuri ku bufatanye n’ababyeyi baharerera mu bushobozi bwabo bubatse imbuga bakoresheje amapave. Kuyubaka bikaba bikorwa mu byiciro bitandukanye, ubu hakaba harimo gukorwa icyiciro cya kabiri.

    Inyigo yakozwe igaragaza ko ibikorwa byose bazasana bizatwara ingengo y’imari ya 174.942.070 Frw.

    Umuyobozi wa GSOB, Padiri Charles HAKIZIMANA, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu ari ishuri rihagaze neza muri iki gihe kandi rifite amateka akomeye kuko ryatanze umusanzu mu burezi bw’u Rwanda

    Kuri ubwo bufatanye kandi haguzwe imodoka itwara abanyeshuri mu ngendoshuri; havuguruwe zimwe mu nzu zitandukanye ishuri rifite, hasanywe isomero kandi hatangiye gusanwa inzu y’abarimu.

    Perezida wa Komite y’ababyeyi baharerera, Munyurangabo François, yabwiye IGIHE ko mu bushobozi bwabo basannye ishuri uko bashoboye ariko bagitegereje inkunga ya Leta kandi bizeye ko bazayihabwa.

    Umukozi muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubukangurambaga, n’itumanaho, Salafina Flavia, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’inyubako zishaje muri GSOB bakizi kandi kizakemurwa buhoro buhoro bitewe n’uko ubushobozi buzajya buboneka.

    Ati “Mu bushobozi bukeya bwagiye buboneka hari ibyakozwe ariko icyo nakubwira ni uko Minisiteri ikibazo ikizi kandi iracyanakizirikana, ikiriho akaba ari ugukorana n’ikigo kugira ngo harebwe iby’ingenzi byihutirwa byakemurwa vuba, ariko nanone hashakwa umuti urambye wo kuvugura ikigo nk’uko byari byasabwe.”

    Yakomeje avuga ko kuba hari ibitarakozwe ku gihe atari uko babyirengagije ahubwo byatewe n’ubushobozi buke ariko bazakomeza gushaka ahava amafaranga kugira ngo ishuri risanwe.

    Ni ishuri rifite ibigwi

    Usibye kuba GSOB ari ryo shuri ryabayeho bwa mbere mu Rwanda no mu Burundi, rifite n’ibigwi kuko ari ryo rifite umubare munini w’abanyeshuri barirangijemo bagera 7,679 kuva ryabaho.

    Mu bijyanye n’imikino naho ryateye imbere, kuko nk’ubu mu ikipe y’igihugu yakinnye amarushanwa Nyafurika ya Volleyball mu bakinnyi 14 rifitemo abagera kuri batandatu barinyuzemo.

    Mu 2023/2024 iri shuri rizatangiza icyiciro cy’abana biga mu wa mbere bazatangira urugendo rwo guhimbaza imyaka 100 rizaba rimaze ribayeho izizihizwa mu 2029.

    Mu byifuzo ubuyobozi bw’ ishuri buhurizaho n’ababyeyi ni uko batangira kwizihiza iyo myaka 100 Leta yaramaze kubafasha gusana inyubako zishaje kugira ngo bazayizihizanye ibyishimo.

    Ni ishuri riherereye mu Mujyi wa Huye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye muri metero nkeya uvuye ku muhanda wekereza kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    GSOB ni ishuri ryabaye intangiriro y’uburezi mu Rwanda no mu Burundi kuko ryabayeho

    GSOB ni ishuri rya Leta riyoborwa n’abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika kuko hari amasezerano hagati yabo ajyanye nabyo

    Muri iri shuri hagaragara ibibuga by’imikino itandukanye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3o1VzHt

  • Bishimiye ko bazajya banywa inzoga badakebaguza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri bo harimo abavuga ko utubari twabanje kujya dukora dufunze, hanyuma gucibwa amande bigatuma tugera aho tugafunga burundu, nuko basigara biyambaza utubutike two muri za karitsiye.

    Uwitwa Kamanzi (Ni izina twamwise kuko atashakaga ko amazina ye atangazwa), yagize ati “Aho wabaga wihengetse muri butike, wajyaga kumara icupa wimutse nka gatanu, kugira ngo abakiriya babone aho banyura bahaha.”

    Yunzemo ati “Hari n’ubwo bagusabaga kunama kugira ngo babone aho banyuza ifu, indagara n’ibindi bihahwa. Ubwo kandi ibyo byose wabikoraga unabanze amatwi kugira ngo inzego z’umutekano nizitunguka uhite uhunga.”

    Kamanzi anavuga ko gutahana inzoga atari kubishobora kuko n’ubundi yajyaga gushaka aho kunywera inzoga agira ngo abe avuye mu rugo.

    Mugenzi we na we bakundaga gusangira mbere y’uko utubari dufungwa, yifashe ku kananwa anazunguza umutwe ati “Ingo twasimbutse duhunga inzego z’umutekano zidusanze mu kabari! Hari n’umunyakabari wigeze kujya abwira abakiriya be ngo muzagaruke, aho mwanyuraga murenga urugo mu gikari noneho nashyizeho urwego! Harabaye ntihakabe!”

    Hari n’abavuga ko gufunga utubari byari byaratumye abagabo batakiganira, ngo bapange imishinga yo kubateza imbere.

    Uwitwa Gakire ati “Ubundi inzoga no mu rugo abantu bazihanywera. N’ikimenyimenyi mu gihe cya Guma mu Rugo byagaragaye ko Bralirwa yacuruje bidasanzwe. Abantu bakunze kujya mu tubari kuko bahahurira n’abandi, bagasabana, bakanungurana ibitekerezo.”

    Yungamo ati “Abagabo bashaka kuganira bahuriraga mu kabari, ibi byari byarahagaze. N’imishinga ntiyari igipangwa! Biraza gusubira.”

    Abafite utubari na bo bavuga ko n’ubwo ari ugutangira bundi bushyashya, bazagerageza kuzuza ibisabwa ariko bongere gukora.

    Uwitwa Kigabo ukorera i Huye mu mujyi yaje guhindura akabari resitora, ariko aza gufungirwa muri Mata 2021 kuko yari yakererewe gufunga.

    Agira ati “Tugiye gutangira bundi bushyashya, kuko nk’amacupa abakiriya bikanze inzego z’umutekano bagiye bayatwara, n’inzoga zasigaye ntawamenye aho zanyuze hamwe n’amacupa zarimo, kubera akavuyo.”

    Anavuga ko mu bakozi azakoresha hazaba harimo n’ushinzwe gukurikirana gusa ko amabwiriza yo kwirinda indwara ya Coronavirus akurikizwa.

    source : https://ift.tt/3EK7GyR

  • U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y’isi y’amagare ya 2025 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka, shampiyona y’isi mu mukino w’amagare igiye kubera muri Afurika, aho u Rwanda rwamaze kwemeza nk’igihugu kizakira iri rushanwa mu mwaka wa 2025.

    U Rwanda ni rwo ruzakira shampiyona y
    U Rwanda ni rwo ruzakira shampiyona y’isi y’amagare “UCI Rᴏᴀᴅ Wᴏʀʟᴅ Cʏᴄʟɪɴɢ Cʜᴀᴍᴘɪᴏɴsʜɪᴘs 2025”

    Nk’uko byari byitezwe ko hagomba gutangazwa igihugu kizakira iyi shampiyona, u Rwanda nk’igihugu cyari gihanganiye na Maroc, cyamaze kwandikirwa ubutumwa bunyuze muri e-mail bubamenyesha ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo u Rwanda rwari rwatanze kandidatire yo kwakira iyi mikino, ni nyuma y’aho iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ryari ryasabye ko ibihugu bya Afurika bisaba.

    Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane, u Rwanda rukazaba rubaye igihugu cya mbere muri Afurika kiyakiriye.


    source : https://ift.tt/2XPdN4k

  • Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye
    Bahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye

    Mu gihe ubwo buyobozi bwasuraga abatuye Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, abaturage bamuhundagajeho ibibazo binyuranye basaba ko bikemurwa, mu rwego rwo kuzamuka mu iterambere ryabo.

    Abo baturage hari byinshi bishimira Leta imaze kubagezaho birimo amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, amaterasi y’indinganire, gahunda ya Girinka n’ibindi, ariko bagira ibyo bagaragaza bikibabangamiye mu iterambere ryabo aho basabye ko byakemuka.

    Abaturage bitabiriye icyo gikorwa ari benshi
    Abaturage bitabiriye icyo gikorwa ari benshi

    Ku murongo w’ababaza ibibazo wari muremure, bamwe bahawe umwanya wo kubaza ariko bijyanye n’igihe cyabaye gito ntihakirwa bose, bamwe basabwa ko ibibazo byabo byandikwa bikazakemurwa mu minsi idatinze.

    Ibyo bibazo byabajijwe ni ibyari byiganjemo, ibijyanye n’ingurane z’ubutaka bwanyujijwemo ibikorwaremezo byiganjemo umuriro w’amashanyarazi aho abaturage bakomeje gusiragira mu kwishyuza izo ngurane ibyo bikababuza kwikorera imirimo yabo, hagaragazwa n’ibibazo by’amakimbirane yugarije imiryango n’ibindi bibazo binyuranye.

    Umwe mu baturage babajije yagize ati “Turashimira iterambere Leta ikomeje kutugezaho, ariko hari aho ibyo bikorwaremezo byagiye binyuzwa ariko abaturage ntiturahabwa ingurane. Ni ibibazo twabajije ariko ntidusubizwe, none twifuje kubibagezaho Nyakubahwa Guverineri ngo udufashe kwishyurwa ingurane z’ubutaka bwacu bwubatswemo ibikorwaremezo binyuranye birimo amashanyarazi”.

    Guverineri Nyirarugero Dancille asubiza ibibazo by
    Guverineri Nyirarugero Dancille asubiza ibibazo by’abaturage

    Abaturage kandi bagaragaje ko bifuza ishuri ry’imyuga (TVET) mu Murenge wa Kivuruga, mu rwego rwo gufasha abana batuye muri ako gace kwiremamo icyizere cyo kwihangira imirimo, basaba kandi ko Ikigo Nderabuzima cya Bushoka cyakongererwa abaganga kugira ngo gishobore gutanga serivisi nziza kandi yihuse ku bakigana.

    Abenshi bagiye bagaragaza ikibazo cy’amakimbirane mu miryango cyane cyane gishingiye ku butaka, bagaragaza ikibazo cy’inyongeramusaruro, aho bavuga ko itinda kubageraho, bagaragaza n’ibibazo by’abaturage batishoboye bubakiwe inzu na Leta ntizuzura bakaba bakomeje kubaho mu buzima bubi.

    Bagejeje kandi ibibazo kuri Guverineri bibangamiye abatuye uwo Murenge wa Kivuruga birimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke mu Kagari ka Cyintare, bamugezaho n’ikibazo cy’umuhanda Kivuruga-Busengo bifuza ko watunganywa ukarushaho kuba nyabagendwa.

    Ibyo bibazo binyuranye abaturage bagiye babaza, Guverineri Nyirarugero yagiye abaha ibisubizo birimo icyizere cyo kubikemura mu gihe kitarambiranye, bimwe nyuma yo kubiha umurongo abishinga ababifite mu nshingano mu Karere ka Gakenke, aho yabasabye kubikurikirana vuba abaturage bagahabwa ibibagenewe.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias

    Mu butumwa Guverineri Munyarugero yagejeje kuri abo baturage, nyuma yo kumva ibibazo byabo no kubiha umurongo ngenderwaho mu kubishakira ibisubizo, yabasabye kubungabunga ibikorwaremezo binyuranye bamaze kugezwaho, birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amashanyarazi, amaterasi y’indinganire n’ibindi, abasaba kubibyaza umusaruro ukwiye mu rwego rwo kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.

    Mu bindi kandi yasabye abo baturage bo mu Murenge wa Kivuruga, yabibukije ko bagomba kubungabunga umutekano, kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, kwitabira gahunda za Leta zirimo mituweli na Ejoheza, abasaba no gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

    Mu byabajijwe hibanzwe ku kibazo cy
    Mu byabajijwe hibanzwe ku kibazo cy’abatinze guhabwa ingurane z’ahashyizwe ibikorwaremezo


    source : https://ift.tt/3zxL4xR

  • Hagaragajwe inyungu zo kwigisha ihame ry’uburinganire haherewe ku bakiri bato mu mashuri – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruza mu bihugu byateje imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu nzego zitandukanye , icyakora haracyagaragara imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

    Mu bibitera harimo zimwe mu mbogamizi zishingiye ku muco n’imyemerere biha imbaraga n’uburenganzira umugabo kurusha umugore, urwo ruhererekane rukagera no mu bakiri bato, ari naho hakunze kuzamukira ibindi bibazo nk’amakimbirane yo mu miryango, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

    Hari amahugurwa yahawe abarimu bo mu turere twa Gasabo na Kamonyi mu ntangiriro z’uku kwezi, basobanurirwa ku kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi yatanzwe na Save Generations Organization ku nkunga ya Kvinna Till Kvinna. Yari agamije kongera ubumenyi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo bifashe abana gukurana indangagaciro z’ubwuzuzanye aho abahungu n’abakobwa bose bahabwa amahirwe angana.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Save Generations Organization, Yvette Nyinawumuntu yavuze ko guhugura abarimu ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi cyane.

    Ati “Turabashimira impinduka mugira mu buzima bw’abana murera ku mashuri. Twabonye ko kwegera umwana gusa bidahagije ahubwo ko ari byiza no kwegera mwarimu ugira uruhare rwiza kandi duha agaciro. Iyo twigisha umwana tuba twigisha igihugu kandi tubashimira uruhare mugira mu guhindura ejo hazaza twifuza binyuze mu kubaka umuntu wubaka ibintu.”

    Yavuze ko mu gihe cyose abana bazakura bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, babitojwe mu ishuri ndetse no mu muryango, hari ibibazo byinshi bizakemuka byaterwaga no kutarisobanukirwa.

    Ati “Umwana nabyumva abitojwe by’umwihariko n’umwarimu we, za ngaruka twe duhura nazo nk’abantu bakuru tuzaba tuzikingiye. Wa mwana azabasha gukura, umuhungu na mushiki we buzuzanya. Tuzaba dukumiriye za ngaruka zaterwaga n’uko abantu babibona bakuze bakabibona nk’ikibazo aho kugira ngo babibyaze umusaruro. Ibyo bidufasha kugera kuri rya terambere rirambye.”

    Bamwe mu barimu bahuguwe, bagaragaje akamaro ko kuba bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, biyemeza kubishimangira babitoza abana bigisha.

    Kabanyana Evangeline, Umwarimu kuri GS Ndera Catholique yagize ati “Ubumenyi nakuye hano nzabukoresha. Nk’abarimu dukorana, nzagerageza kubegera kugira ngo twese tugire imyumvire imwe, kuko twasanze ibibazo by’imyumvire birimo. Hari bike nari nsanzwe nzi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ariko aya mahugurwa yanyongereye ubumenyi cyane kuko mwarimu ahora yiga.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri GS Ruhanga mu karere ka Gasabo, Kamasa Alfred yavuze ko agiye gutangira kwita ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ahereye mu bana yigisha, cyane cyane ku tuntu duto rimwe na rimwe tutajyaga duhabwa agaciro.

    Ati “Hari nk’imirimo twari tuzi ko igenewe abakobwa n’igenewe abahungu, ariko twasanze umukobwa cyangwa umuhungu ashobora gukora uwo murimo, icy’ingenzi ni imyumvire y’uko buri wese ashoboye.”

    “Nko guterura intebe mu mashuri, twumvaga ko umukobwa atayiterura ngo ntabwo ashoboye kubera imbaraga nke, ukumva ko umuhungu adashobora gufata umweyo ngo akubure ariko amahugurwa twahawe uyu munsi twasanze byose bishoboka icy’ingenzi ni uguhindura imyumivre.”

    Joseph Uwimbabazi wigisha kuri GS Remera Indangamirwa mu karere ka Kamonyi, yavuze ko guhugura abarimu ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi cyane.

    Ati “Tuzabanza duhugure abo dukorana kugira ngo tugire ubumenyi bumwe hanyuma tujye mubo tuyobora. Ni ngombwa ko inzego zose zimenya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko zose zishingiye ku burezi, ntawe utaraciye imbere ya mwarimu.”

    Kugeza ubu mu nzego za Leta ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryatangiye kumvikana kubera amategeko atandukanye yagiye ashyirwaho ariko mu bikorera, mu miryango n’ahandi ntirirumvikana uko bikwiriye kuko hari aho abagore n’abakobwa bagihezwa cyangwa se ntibafashwe kugaragaza ubushobozi bwabo.

    Umuyobozi Mukuru wa Save Generation Organisations Yvette Nyinawumuntu yavuze ko mu gihe cyose abana bazakura bumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bizatanga umusaruro kuri ejo hazaza

    Abarimu basanze hari byinshi bajyaga bakora bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Umuyobozi Mukuru wa Save Generation Organisations Yvette Nyinawumuntu yagaragaje ko kwigisha abana uburinganire n’ubwuzuzanye bitanga umusaruro kurusha guhera mu bakuru

    Abarimu basanze hari byinshi bajyaga bakora bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Imfashanyigisho zahawe abarimu, bazitezemo kubafasha kurera abana bakiri bato bagakurana umutima wo kubahana no kuzuzanya baba abahungu n’abakobwa

    Nyuma yo guhugurwa, abahuguwe bahawe imfashinyigisho zizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwe

    Hagaragajwe ko guteza imbere ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore atari inyungu ku babikoze gusa ahubwo inyungu zigera no ku gihugu

    Abahuguwe batashye biyemeje guhindura imyumvire y’uburyo bakoreshaga bigisha abana ibijyanye n’ihame ry’uburinganire

    source : https://ift.tt/3kvWQ7M

  • Gisagara: Umusore umaze amezi atatu yaraburiwe irengero yasanzwe yarapfiriye mu mukoki – #rwanda #RwOT

    Uwo musore w’imyaka 24 yari asanzwe aba kwa Se witwa Kanyarutoke Mathieux mu Mudugudu w’Akarangabo mu Kagari ka Mukomacara.

    Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu baturanyi b’uwo muryango avuga ko yari asanzwe atemberera i Kigali akazana amafaranga.

    Ku wa 25 Kamena 2021 yavuye mu rugo ahagana saa munani z’amanywa, ababyeyi bategereza ko agaruka baraheba bakeka ko yagiye gushaka amafaranga nk’uko yari asanzwe agenda.

    Kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka ariko hashize nk’ukwezi ngo hari nimero ya telefone yahamagaye se umubyara, uyivugiraho avuga ko ari Ndayisenga ariko ngo ntiyavuga amagambo menshi ahubwo ahita ayikuraho.

    Ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 abana bagiye kuvoma mu kabande ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba babona umurambo mu mukoki bahita bajya kubibwira ababyeyi.

    Abaturage bahageze bahasanze umurambo wangiritse, ariko ngo barebye neza babona imyenda yari yambaye ari iya Ndayisenga bakeka ko ari we wahiciwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba koko uwo murambo ari uwa Ndayisenga ndetse n’icyaba cyaramwishe.

    Ati “Amakuru twayamenye kandi RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko uwo murambo wahageze kandi twizeye ko biza kumenyekana.”

    Bivugwa ko nta muntu uzwi wari ufitanye ibibazo na Ndayisenga ariko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uko yaba yarishwe.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Gisagara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zzOG2g

  • PAC yasabye ibisobanuro Akarere ka Rulindo ku ishuri rya KISARO TVET riraza abanyeshuri hasi – #rwanda #RwOT

    Byabajijwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2021 ubwo PAC yakomezaga igikorwa irimo cyo gusaba ibisobanuro mu bigo n’inzego bya Leta byagarajwemo amakosa na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Iyo Raporo yarekanye ko Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kisaro TVET riri muri ako karere rimaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ridakoreshwa.

    Nyamara amasezerano agaragaza ko ibikorwa byo kubaka icyiciro cya mbere byagombaga gusozwa ku wa 16 Mata 2018, icya kabiri kigasozwa ku wa 11 Gicurasi 2020 naho icya gatatu kigasozwa ku wa 15 Mata 2020. Afite agaciro ka miliyoni 889,217,706 Frw.

    PAC yerekanye ko ubwo hakorwaga Raporo y’Umugenzuzi Mukuru muri Gashyantare 2021, hari ibyumba by’amashuri,ibyo kuraramo n’ibyo kuriramo bitari byagatangiye gukoreshwa. Nta gahunda yigeze igaragazwa y’abanyeshuri bateganyijwe kuhigira, uko ishuri rizakoreshwa n’amasomo azahatangirwa.

    Icyo gihe ibyumba byo kuraramo nta marido yari mu madirishya yabyo n’ibitanda byari bitarashyirwamo.

    Abadepite babajije ubuyobozi bw’akarere impamvu ibyo bikoresho bitarahagezwa abanyeshuri bakaba barara hasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Munyarukato Jean Baptiste, asubiza ko abana basanzwe matela zabo zirambikwa hasi bari abahabwa amasomo y’igihe gito (short courses) bari bafashwe muri buri murenge bigishwaga ubudozi n’ubwubatsi mu mezi atatu.

    Yakomeje ati “Wari umuhigo w’akarere twari dufite tubona amashuri yaruzuye ibitanda bitaraza; turavuga tuti ‘ubwo ariya mashuri ahari, reka tuhahurize abana bose bo mu karere ka Rulindo mu gihe cy’amezi atatu bige, kuko hari hari matela zaba zifashishijwe.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi uko bajya kwigisha abana ibisabwa bituzuye ku buryo bahakura n’uburwayi.

    Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel, yasabye PAC imbabazi ku bw’ayo makosa, ati “Mutubabarire ntabwo ari rwo rwego Umunyarwanda akwiye kuba yakoreraho”.

    Umugenzuzi Mukuru yasanze ibyumba byo kuraramo muri Kisaro TVET bitagira ibitanda n’amarido, abanyeshuri bashyira matela hasi

    source : https://ift.tt/3EM6dbB

  • Ubuyobozi bwa Rulindo bwariye indimi mu gusobanura amakosa mu itangwa ry’isoko rya miliyoni 960 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni isoko rifite agaciro ka 960.111.957 Frw ryahawe rwiyemezamirimo utujuje ibisabwa nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

    Abadepite bagaragaje ko ubuyobozi bw’akarere bwahaye isoko utarikwiye kuko atari yujuje ibisabwa. Nyuma y’iminsi 18 buritanze bwandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bugisha inama niba iryo soko ryagumana urihawe dore ko atari no ku rutonde rw’abemerewe gupiganira amasoko ya Leta.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yasobanuriye PAC ko iryo soko ryasheshwe burundu nyuma y’uko ibibazo byaryo byagejejwe no mu nkiko, yemeza ko uwari warihawe hari ibisabwa atari yujuje koko.

    Ati “Mu by’ukuri icyemezo kigaragaza ko sosiyete itahombye ntacyo rwiyemezamirimo yari afite, ariko akanama gashinzwe amasoko kagihaye agaciro gake gafata kuba atakizanye nko kwibagirwa.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije uwo muyobozi niba mu karere kabo bafite uburenganzira bwo kwaka ibindi bisabwa “icyo cyemezo cyo bakagikuramo”.

    Abadepite bagaragaje ko bitari bikwiye kutita ku cyemezo cy’uko sosiyete itahombye kandi igiye guhabwa isoko rya hafi miliyari y’amanyarwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasobanuye ko hari hakozwe ubusesenguzi ku nyandiko zigaragaza uko sosiyete yahawe isoko yari ihagaze mu by’imari mu myaka itanu yari ishize akaba ari byo byatumye icyo cyangombwa kititabwaho.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yavuze ko ibyo bitumvikana ahubwo ko “harimo kwirengagiza”.

    PAC yagaragaje ko isoko ryahawe rwiyemezamirimo mu gihe atagaragaraga ku rutonde rw’abemerewe guhatanira amasoko ya Leta, ibintu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yihamirije mu bisobanuro yatanze.

    Abagize PAC bashimangiye ko ibibazo byagaragaye mu mitangire y’iryo soko byose byagizwemo uruhare n’akarere gusa kuko izindi nzego zirimo Urukiko rw’ubucuruzi rwagejejweho urubanza rw’uwo rwiyemezamirimo rutigeze rutegeka gutanga isoko, ndetse na RTDA ikaba yaratanze inama igihe yazisabiwe.

    Ubuyobozi bwa Rulindo bwasabye imbabazi busezeranya ko amakosa nk’ayo atazongera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rulindo,Munyarukato Jean Baptiste yemeje ko uwari wahawe isoko hari ibisabwa atari yujuje koko

    source : https://ift.tt/3CDJtbH