Tag: featured

  • Rusororo: Barakurikirana ikibazo cy’abakobwa bahohoterewe mu birombe by’amatafari na Gasegereti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Rusororo basabwa gufatanyiriza hamwe kurwanya abahohotera abana

    Ubuyobozi butangaza ko intandaro y’iryo hohoterwa ari ubucuruzi bw’ibyo kurya birimo amandazi, ibigori n’ibisheke abo bakobwa bajya gukorera muri ibyo birombe, bagahurirayo n’abagabo babikoramo bakabashukisha amafaranga bakabahohotera.

    Uduce tugaragaramo iryo hohoterwa ni utwa Mbandazi, Ruhanga, Kinyaga na Nyagacyamo muri Rusororo ahagaragara ibirombe by’amabuye y’agaciro n’amatafari.

    Umukozi w’Umurenge wa Rusororo ushinzwe uburezi Ndamutsa Claude avuga ko ikibazo gikomeye ari uko abo bana badahabwa ubutabera kubera ko ababyeyi babo bumvikana n’ababateye inda bakabaha amafaranga ibirego bakabireka.

    Agira ati “Abana iyo bagiye gucuruza aho mu birombe by’amatafari na Gasegereti ni ho bahurira n’ababikoreramo bitwa imparata bakabahohotera, nyuma bajya gutanga ibirego izo mparata zikumvikana n’ababyeyi b’abana bakabaha amafaranga ntibajye kurega, ubu dufite nibura abana 15”.

    Akomeza avuga ko abana b’abakobwa batari munsi ya batanu bataye ishuri kubera ko bahohotewe bagaterwa inda ubu bakaba barataye amashuri batarangije nibura icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
    Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa muri ibyo birombe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uko batanga ibirego igihe babonye uwahohotewe.

    Umuyobozi wa Isange One Stop Center ku bitaro bya Kacyiru, Anicet Rangira, avuga ko mu bukangurambaga buri gukorwa barimo kwibanda ku bayobozi b’inzego z’ibanze kuko hatabaye ubufatanye bwa buri rwego na buri wese nta na rimwe ihohoterwa ryacika.

    Rangira yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gufasha abaturage kugeza abahohotewe kuri Isange ibimenyetso bitarasibangana, anabasobanurira ko serivisi zitangwa na Isange zitandukanye kandi zose ari ubuntu.

    Agira ati “Ntabwo twarwanya ihohoterwa abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage batadufashije kandi dufatanyije twarirandura burundu, serivisi zose ni ubuntu nta kiguzi ariko usanga hari abataramenya uko batugana tukabafasha ugasanga bahuriyemo n’ingaruka zo guhohoterwa bagaterwa inda abana bakarera abandi bana kandi bifite ingaruka mbi cyane ku muryango nyarwanda w’ejo hazaza”.

    Umugenzacyaha wa Isange One Stop Center ya Kacyiru, Maombi Bernard, yasobanuriye abayobozi uburyo bwo kujya bohereza abahohotewe kuri isange ibimenyetso bitarata umwimerere mu buryo bwo gufasha Ubugenzacyaha ndetse n’uwahohotewe.


    source : https://ift.tt/3i0ikYE

  • U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24 baherutse kuvuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu
    Abana 24 ni bo bagiye kwitwa amazina kuri uyu wa Gatanu

    Ni ibirori ngarukamwaka bihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe ingagi. Kuva icyo gikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi mu Rwanda cyatangira mu 2005, ubu hamaze kwitwa amazina abana 328.

    Abaza kugira uruhare muri icyo gikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi mu Rwanda uyu munsi, ni abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, bamwe mu byamamare ku rwego rw’isi, inshuti z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda.

    Muri uwo muhango wo Kwita izina, haraza kugaragazwa ibyo u Rwanda rumaze gukora mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’inyungu byagize mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Bimwe mu byagezweho muri urwo rwego, harimo ukwiyongera k’umubare w’ingagi, gutangizwa kwa Pariki ya Gishwati na Mukura n’ibindi.

    Igikorwa cyo Kwita izina kiba kigamije kumenya abana b’ingagi bavutse, kugira ngo bashobore gukurikiranwa muri Pariki y’Ibirunga.

    Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo bw’u Rwanda kuko amafaranga bwinjizaga buri mwaka, yagabanutseho 76% mu mwaka wa 2020, bitewe n’uko umubare w’abasura u Rwanda wagabanutse.

    Ni ukuvuga ko amafaranga ubukerugendo bwinjizaga yavuye kuri Miliyoni 498 z’Amadolari ya Amerika bwinjije mu 2019, akagera kuri Miliyoni 121 z’Amadolari bwinjije mu 2020.


    source : https://ift.tt/3kDu7xZ

  • PAC yavumbuye amakosa uturere dukora dutizanya amasezerano yo gutanga amasoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyamagabe
    Akarere ka Nyamagabe

    Ibyo PAC yabisabye RPPA ku wa 23 Nzeri 2021, nyuma y’uko yari yatumije Akarere ka Nyamagabe, kugira ngo kaze gasobanure ibibazo bijyanye n’uko kananiwe guhuza na raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka y’ingengo ya 2019/2020.

    PAC yagaragaje ko katashoboye kwikorera amasezerano ajyanye no gutanga isoko rijyanye n’Ibitaro bya Kaduha, ahubwo kakajya gutira amasezerano ku bindi bitaro, karenze Uterere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Depite Jean Damascène Murara, umwe mu bagize PAC yagaragaje uko Abayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe barenze Akarere kabo, bakanyura mu Karere ka Huye, bakarenga Akarere ka Ruhango n’aka Muhanga, bakagera ku bitaro bya Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi bagiye gutira amasezerano yo gutanga isoko.

    Depite Murara ati “Kubera iki mwe mutatekereza ngo mwikorere ibintu byanyu ubwanyu? Ku buryo mwambuka uturere dutatu mujyanywe no gutira amasezerano kuko muri abanenbwe cyane mutashobora kwikorera ayanyu ubwanyu”.

    Abayobozi b’ako Karere kandi bananiwe gusobanura icyatumye bajya gutira amasezerano kugira ngo bashobore gutanga amasoko abiri ubona ko anatandukanye rwose.

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha, ushinzwe ibijyanye n’imari n’ubutegetsi (DAF), Ahobantegeye Angelique, yavuze ko batabanje kuvugisha ubuyozi bw’ikigo gishinzwe ibijyanye no gutunganya amasoko ya Leta, ariko ngo babigiriwemo inama na bamwe mu bo bakorana aho mu Bitaro, ati “Tubisabiye imbabazi, ntabwo bizasubira ”.

    Umuyobozi wa PAC, Muhakwa Valens n’itsinda ayoboye ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, ahubwo basabye RPPA kugira icyo ibikoraho.

    Muhakwa ati “Iki kintu cyo gutira amasezerano kimaze kuba umuco kandi ni mubi. RPPA ibyumve kandi igire icyo ibikoraho, ihite itangira kubikurikirana. Ntitwakwihanganira uyu muco mubi wadutse”.

    Nk’uko uwo muyobozi wa PAC yabivuze, umuco wo gutira amasezerano si mushya, kuko umwaka ushize, Depite Uwera Alice Kayumba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko uturere nka Karongi katashoboye gutanga raporo ku bijyanye n’amasoko katanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ako Karere kadukanye ‘umuco mubi’ wo gutira amasezerano mu tundi turere, icyo gihe abadepite bagasaba ibisobanuro.

    Icyo gihe byagaragaye ko Akarere ka Karongi, katiye amasezerano ajyanye no gutanga isoko ryo gushyiraho amatara yo ku muhanda, kayatiye mu Karere ka Musanze, gatira n’andi mu Karere ka Nyamasheke ajyanye no gukora amakarita n’imipira by’abakozi bako.

    Icyo gihe Depite Kayumba yabajije abayobozi b’Akarere ka Karongi ati “Nimutubwire, uko ibi byo gutira amasezerano byaje n’igihe byatangiriye?” Icyo gihe nta gisubizo nyacyo cyabonetse, uretse ko abo bayobozi bavuze ko babisabiye imbabazi. Muri uwo mwaka wa 2020, ibyo gutira amasezerano byagaragaye no mu Karere ka Kirehe.

    Tariki 21 Nzeri 2021, mu gihe PAC yarimo yumva Akarere ka Nyagatare, byagaragaye Ko na ko katiye amasezerano yo gutanga isoko rijyanye n’amatara yo ku muhanda, kakaba karayatiriye mu Karere ka Huye, kandi nabwo Akarere ka Nyagatare ntikashoboye gusobanura icyabiteye.

    Mu Karere ka Kayonza naho, byagaragaye ko ubuyobozi bw’ako Karere bwatiye amasezerano ajyanye na serivisi z’igarage na lisansi, buyatira ku bitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, kugira ngo ayo masezerano akoreshwe ku bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

    Abajije impamvu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Aaron Hero Kagaba, yabuze igisubizo atanga uretse kuvuga ngo “ Ndasaba ko mwambabarira”.

    Uko gutizanya amasezerano ajyanye no gutanga isoko, bifatwa nko kwica amategeko kandi bihanwa hashingiwe ku itegeko rigenga imitangire y’amasoko ryo ku wa 07/09/2018 mu ngingo yaryo ya 188, kuko iteganya ko iryo soko riba ritanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) hakiyongeraho amande.

    RPPA yavuze ko hari ikigiye gukorwa, kuko ibyo byose biganisha kuri ruswa mu gihugu kandi cyariyemeje ko kitagomba kwihanganira ruswa iyo ari yo yose.

    Nsabe Arsene wo muri RPPA ati “Iki ni icyuho mu bijyanye n’imitunganyirize n’imitangire y’amasoko kandi byavamo ruswa. Tugiye gutegura amabwiriza mashya, agenewe uturere twose mu rwego rwo kubibutsa”.

    Indi ruswa ishobora kuba iri mu bananirwa gukora amasoko bahawe ntibatangirwe raporo

    Uturere twa Nyamagabe na Nyabihu twarezwe kuba tutajya tumenyekanisha ibigo na rwiyemezamirimo baba bananiwe kuzuza amasezerano ngo bakore ibyo bagomba gukora.

    Urugero, Akarere ka Nyamagabe katanze isoko ryo kubaka ibiro byako, rifite agaciro ka Miliyoni 788 z’Amafaranga y’u Rwanda, kariha sosiyete yitwa ‘Eteco & Anek’ mu 2015, iyo sosiyete ntiyashoboye kubahiriza amasezerano yagiranye n’Akarere ka Nyamagabe, nyamara Komite ishinzwe ibijyanye no gutanga amasoko muri ako Karere, ntiyigeze ibimenyesha RPPA, kugira ngo iyo sosiyete ishyirwe muri ba bihemu batagombye kongera guhabwa amasoko ya Leta (blacklisted), kugeza n’uyu munsi.

    N’ubwo iyo sosiyete yananiwe kuzuza amasezerano yari yagiranye n’ako Karere mu 2015, n’ubu iracyahabwa amasoko kandi izwiho kuba itajya yishyura abakozi iba yakoresheje.

    Depite Germaine Mukabalisa yabajije icyatumye Akarere ka Nyabihu karakomeje gukorana na Rwiyemezamirimo nyuma y’imyaka batumvikana ku kuba adashobora kubahiriza amasezerano baba bagiranye kandi ntikanabimenye RPPA kugira ngo igire icyo ibikoraho.

    Yagize ati “Ibyo bivuze ko muba mwagize igihe mukicarana, mugashaka uburyo bwo kumugarura kubera impamvu zihishe, zatumye mutamutangira raporo ngo ashyirwe kuri ‘blacklist”.

    Mu Karere ka Rwamagana, PAC yabonye ko hatanzwe amasoko 12 y’agaciro ka Miliyoni 548 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyamara nta raporo (e-procurement ) yohererejwe RPPA mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Umunayamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Henry Kakooza yavuze ko byatewe n’uburangare ndetse n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ariko Umuyobozi wa PAC yamubajije icyatumye batohereza izo raporo mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko biteganywa n’itegeko, ariko Kakooza ananirwa gusobanura icyabiteye.

    Mu Karere ka Kayonza, na ho bakomeje kwica amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta, aho batanze amasoko agera kuri 13 bataretse ngo habeho ipiganwa, kuko batangazaga isoko, bavuga ko ingwate y’isoko (bidding security percentage) ari 10%, abantu bagatinya kuza gupiganwa, hakaza umwe nyuma bagahita bamumanurira ingwate y’isoko ikaba 5%, bivuye ku 10% babaga bavuze bajya gutangaza isoko.

    Depite Mukabalisa ati “Iyo ingwate y’isoko ihanitse, bitera ubwoba abakaje gupiganirwa isoko kandi turashaka kumenya impamvu ibyiheshe inyuma niba atari ruswa”.

    PAC yavuze ko uko kumanura ingwate y’isoko mu nyungu z’abatsindiye amasoko byatumye Leta yinjiza ingwate y’isoko (security guarantee) ingana na Miliyoni 50 aho kuba Miliyoni 110 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Kagaba yagerageje gusobanura ko kugabanya ingwate y’isoko byatewe n’uko abatsindiye ayo masoko bari batakambye, ariko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wungirije, Habimana Patrick, RPPA na PAC, bavuze ko izo ari inzitwazo, ko hakenewe gukorwa iperereza, kugira ngo impamvu z’ibyo zibyihishe inyuma zimenyekane.


    source : https://ift.tt/2XNTncd

  • Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique bari mu myenda ya gisirikare, baganiriye n’Ingabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, akaba yageze muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Mu ruzinduko rwe biteganyijwe ko aganira na mugenzi we Filipe Nyusi, hanyuma agasura Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu mu bikorwa byo kugarura umutekano.

    Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

    Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.

    Amafoto: RBA

    source : https://ift.tt/39x7V2b

  • Nyagatare: Polisi yafashe uwiyitaga umukozi w’Akarere akambura abacuruzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Maniriho ubusanzwe atuye mu Murenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare ariko yari yahavuye aza mu Murenge wa Mukama.

    Maniriho yagendaga abaza abacuruzi niba ibicuruzwa bafite babifitiye inyemezabwishyu (Factures) babiranguriyeho, uwayiburaga yahitaga amwaka amafaranga ashatse bitewe n’uko bumvikanye, yafashwe amaze kwambura uwitwa Icyimpaye Bonifride, yamutwaye amafaranga 10,000, Mukamuganga Alphonsine yamwambuye 5,000 ndetse na Uwizeyimana Laurence yari amaze kumwambura 5,000.

    CIP Twizeyimana yagize ati” Maniriho yari yarabigize akamenyero kuko hari uwo yayatse mbere ntiyayamuha aragenda, ku wa Gatatu tariki ya 22 yaragarutse wa muturage wa mbere aramubona aramumenya agira amacyenga ahamagara abayobozi. Abayobozi baraje bahita bamufata basanga amaze kwambura abaturage agenda ababeshya ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro”.

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bakimara kumufata bahise babimenyesha Polisi, igezeyo isanga Maniriho ntabwo ari umukozi w’Akarere ndetse nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umukozi wako.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abambuzi babashuka.

    Ati “Nta kuntu umuntu batazi yaza yiyita umukozi w’Akarere ushinzwe kugenzura imisoro kandi nta n’ibyangombwa by’akazi afite. N’iyo yaba abifite kandi ntabwo umuntu w’umukozi yagenda aciririkanya ku mande aca abantu batujuje ibisabwa mu bucuruzi kuko haba hari ibiteganywa n’amategeko”.

    Yakomeje ashimira abaturage bahise batanga amakuru, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu uri mu bikorwa binyuranijwe n’amategeko.

    Maniriho yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

    Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    source : https://ift.tt/3u6Ab4U

  • Imbuto y’ibirayi igera ku muhinzi iboneka ite? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutubuzi bw
    Ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi muri Laboratwari

    Ubwo icyo kigo cyasuraga imirima y’abaturage batubura imbuto z’ibirayi mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, abo bahinzi bashimiwe uburyo bashyira mu ngiro ibyo bahuguriwe, ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bukaba bukomeje kugenda neza.

    Ni nyuma yuko icyo kigo kimuritse ubwoko bushya bw’imbuto z’ibirayi buje kunganira ubwari busanzwe mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’ibirayi, aho mu mwaka wa 2020 hamuritswe ubwoko butandatu (6) bushya bw’ibirayi aribwo Jyambere, Cyerekezo, Ndamira, Twigire, Gisubizo na Seka, na ho mu mwaka wa 2019, hamuritswe ubwoko butanu (5) aribwo Nkunganire, Ndeze, Twihaze, Kazeneza na Izihirwe.

    Muri Laboratwari
    Muri Laboratwari

    Mu gihe byakunze kugaragara ko hari abahinzi bagifite imyumvire yo kudaha agaciro imbuto bahinga, bamwe bagatoranya imbuto mbi mu birayi byabo bejeje birinda gutanga amafaranga ku mbuto nziza yatubuwe mu buryo bwizewe, byamaze kugaragara ko umusaruro wagiye ugabanuka dore ko akenshi mu gutoranya imbuto mu birayi bejeje, usanga batoranya ibizima bakabigurisha ibindi bakabirya, bakumva ko imbuto ari uturayi dutoya dusaguka ku byo barobanuye.

    Ibyo birayi basigaje akenshi ngo usanga bifite uburwayi, bidatanga umusaruro ku muhinzi, nk’uko byasobanuwe na Ndacyayisenga Théophile, Umushakashatsi ku mbuto zinyuranye muri RAB.

    Icyiciro cya kabiri cya pre-base zituburirwa mu nzu
    Icyiciro cya kabiri cya pre-base zituburirwa mu nzu

    Yagize ati “Abahinzi benshi usanga barahunitse uturayi basarura, aho bafata bya bindi binini bakabigurisha ibindi bakabirya, biriya basigaza ntabwo ari imbuto, ikiba cyaratumye tuba dutoya ni uburwayi, ugasanga arabitse ngo afite imbuto, ntaba azi ko abitse imbuto zarwaye. Ubu twahuguye abafashamyumvire bafasha abahinzi gutoranya imbuto nzima ibunganira iyo badashoboye kugura imbuto yatubuwe”.

    Ibyiciro bine imbuto ibonekamo kuva muri Laboratwari kugera ku muhinzi

    Ndacyayisenga Théophile yagaragaje uburyo imbuto iboneka, aho inyura mu byiciro binyuranye kugira ngo izagere ku muhinzi, avugako habanza ubushakashatsi bw’imbuto nshya aho iyo imaze kuboneka imenyeshwa abaturage bakayiha izina mbere yuko ubushakashatsi bwo kuyitubura butangira.

    Imbuto ivuye muri Laboratwari
    Imbuto ivuye muri Laboratwari

    Icyiciro cya mbere cyitwa ‘Minitubers’, aho kigizwe n’imbuto ziva muri Laboratwari zigahingwa mu mazu yabugenewe yitwa Green house, zihingwa mu butaka bubanje gutekwa mu kwica ibyuririzi byo mu butaka byakwangiza izo mbuto.

    Icyo cyiciro cya kabiri cy’imbuto gihingwa muri Green house ni cyo bita Pre-base, na zo zihingwa mu mirima ikavaho imbuto yo mu cyiciro cya gatatu bita Base, izo mbuto ni zo zihabwa abatubizi babihuguriwe, iyo bayihinze itanga imbuto yo mu cyiciro cya kane yitwa Certifiée, ari yo mbuto ijya ku isoko ikagurisha abahinzi bose nk’imbuto yizewe.

    Ndacyayisenga avuga ko uwahinze imbuto yo ku rwego rwa kane yitwa Certifiée, ari we uba ufite icyizere cyo kubona umusaruro uhagije, n’ubwo kugeza ubu itaraba nyinshi ku buryo yahaza abahinzi bose aho ikiri kuri 15%, ariko akemeza ko hatewe intambwe aho mu myaka icumi ishize iyo mbuto yari kuri 3% bakaba bakomeje kongera umubare w’abatubura imbuto aho mu myaka mike biteze kugera kuri 50% by’imbuto itubuwe.

    Imbuto y
    Imbuto y’ibirayi yo mu cyiciro cya kane ihabwa abahinzi

    Arasaba abaturage kumenya neza gutoranya imbuto mu byo bejeje, ariko bakabikora neza birinda kurobanura ibirayi byiza bikagurishwa, udusigarizwa akaba aritwo bafata nk’imbuto.

    Ati “Uburyo bwo guhitamo imbuto nziza bita Selection Posotive, ni bwo bufasha abahinzi nyuma yuko twahuguye abafashamyumvire, bashinzwe gufasha abahinzi kujya mu mirima yabo bagatoranya ibirayi bizima bakabibika neza bakazabimeza bikazaba imbuto, iyo mbuto ni yo yunganira ba bahinzi bafite ubushobozi buke bwo kugura imbuto ya Certifiée.

    Bamwe mu baturage bafasha RAB mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, bavuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije mu kongera imbuto nziza y’ibirayi bigateza imbere ubuhinzi nabo ubwabo.

    Ndacyayisenga Théophile asobanura uburyo imbuto zituburwa
    Ndacyayisenga Théophile asobanura uburyo imbuto zituburwa

    Bariyanga Sylvestre, Umuhinzi wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, umwe mu bakora ubutubuzi bw’imbuto yo ku rwego rwa kane (Certifiée,) avuga ko ubuhinzi bw’ibirayi bwamuhinduriye ubuzima, aho yatangiye afite ubutaka bungana na Are 20, ariko ubu akaba ahinga kuri Hegitari eshanu ze bwite asaruramo toni 75 z’imbuto y’ibirayi buri gihembwe cy’ihinga.

    Yemeza ko ubuhinzi ari umurimo wakiza uwukora mu gihe awitayeho uko bikwiriye ati “Ubu buhinzi nabutangiye muri 2010, bimbeshejeho kandi bitunze n’umuryango wanjye. Ubu ntuburira ku buso bwa hegitari eshanu aho niteze umusaruro ungana na toni 75, ubariye ku mafaranga 300 ku kiro ni amafaranga menshi”.

    Uwo muhinzi avuga ko ubuhinzi akora ari umusanzu aha Leta, mu kugeza imbuto nziza y’ibirayi ku Banyarwanda banyuranye, aho yiteguye kuzamura ubuso bw’ubutaka ahinga akava kuri Hegitari eshanu akagera ku 10.

    Ubutaka butuburirwamo imbuto bubanza gutwikwa
    Ubutaka butuburirwamo imbuto bubanza gutwikwa

    Ufitinema Jean Félix, Umukozi wa RAB ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu Karere ka Musanze, yavuze ko ako karere kamaze kugira abatubuzi b’imbuto y’ibirayi babigize umwuga 32, bakaba bakomeje kunganira RAB kongera imbuto nziza y’ibirayi.

    Avuga ko mu Karere ka Musanze ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyakemutse, aho ubutaka bw’ibirayi bungana na Hegitari 4,009 buhingwa buri gihembwe cy’ihinga, bose bagahinga imbuto yizewe ndetse n’umusaruro ugenda wiyongera, ubu kuri Hegitari umuturage akaba asarura toni 20.

    Avuga ko imbogamizi bahura na zo, ari abamamyi bakomeje gukoresha nabi imbuto yatubuwe, aho hari ubwo bazijyana mu masoko zikagurishwa nk’ibirayi biribwa kandi imbuto muri rusange ihenda.

    Mu Karere ka Musanze ikiro cy
    Mu Karere ka Musanze ikiro cy’ibirayi kiri hatati y’amafaranga 200 na 250

    Mu gukemura icyo kibazo, RAB ikaba yarashyizeho abafashamyumvire muri buri murenge bigisha abaturage akamaro ko guhinga imbuto nziza, bubahiriza n’uburyo bw’insimburanyagihingwa mu mirima.

    Kugeza ubu ku biciro bya RAB, imbuto y’ibirayi yatubuwe iragura amafaranga 420 na 510.


    source : https://ift.tt/3ENGP5i

  • Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique
    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique

    Muri icyo gihugu hariyo Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 1,000 boherejweyo kugarura umutekano, by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bagiye kubohoza imijyi inyuranye yari yarigaruriwe n’inyeshyamba, abaturage bakaba bari barahunze ako gace ariko ubu bakaba barimo kugaruka mu byabo.

    Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi. Aho hose ubu abaturage bakaba batangiye gusubira mu mirimo yabo yo mu buzima busanzwe, bagashimira cyane Ingabo na Polisi b’u Rwanda kubera ubwitange bwabo bwatumye bongera kugira amahoro.

    Reba mu mafoto uko byari byifashe ubwo Perezida Kagame yageraga muri Mozambique

    source : https://ift.tt/39zQZrC

  • Nyagatare: Uwiyitaga umukozi w’Akarere akambura amafaranga abacuruzi yafashwe – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Nyakagarama.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo musore ubusanzwe atuye mu Murenge wa Gatunda wo mu Karere ka Nyagatare ariko yari yahavuye ajya mu Murenge wa Mukama. Ngo yagendaga abaza abacuruzi niba ibicuruzwa bafite babifitiye inyemezabwishyu (Factures) babiranguriyeho.

    Uwayiburaga yahitaga amwaka amafaranga ashatse bitewe n’uko bumvikanye. Yafashwe amaze kwambura abantu batatu ibihumbi 20 Frw.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Yari yarabigize akamenyero kuko hari uwo yayatse mbere ntiyayamuha aragenda, kuwa Gatatu tariki ya 22 yaragarutse wa muturage wa mbere aramubona aramumenya agira amakenga ahamagara abayobozi. Abayobozi baraje bahita bamufata basanga amaze kwambura abaturage agenda ababeshya ko ari umukozi w’Akarere ushinzwe imisoro.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abaturage bakimara kumufata bahise babimenyesha Polisi, igezeyo isanga ukekwa ntabwo ari umukozi w’Akarere ndetse nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umukozi wako.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abambuzi babashuka.

    Ati” Nta kuntu umuntu batazi yaza yiyita umukozi w’Akarere ushinzwe kugenzura imisoro kandi nta n’ibyangombwa by’akazi afite. Niyo yaba abifite kandi ntabwo umuntu w’umukozi yagenda aciririkanya ku mande aca abantu batujuje ibisabwa mu bucuruzi kuko haba hari ibiteganywa n’amategeko.”

    Yakomeje ashimira abaturage bahise batanga amakuru, abakangurira kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu uri mubikorwa binyuranijwe n’amategeko.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuri kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

    Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).


    source : https://ift.tt/3zCCv54

  • Huye: Abana 116 bafite ubumuga bahawe amagare yo kugenderamo – #rwanda #RwOT

    Bayahawe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021 hagamijwe no kunganira imiryango yabo kugira ngo ibashe kubitaho bitayigoye. Abana bayahawe ni abari hagati y’imyaka itatu na 18.

    Ni amagare afite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 34 yatanzwe ku bufatanye n’umushinga nyarwanda Rwanda Resilience and Grounding Organization.

    Hagaragajwe ko bamwe muri abo bana bari baravuye mu ishuri kubera kubura uko bagera ku ishuri kuko batabasha kugenda.

    Bamwe mu babyeyi babo bavuze ko bitewe n’ubumuga bw’abana babo bidindiza iterambere ryabo kuko umwanya munini bawumara mu kubitaho bonyine.

    Gatoya Alphonsine afite abana babiri bafite ubumuga butuma batabasha kugenda barimo uw’imyaka irindwi n’undi ufite itanu.

    Ati “Iyo ndi mu rugo nta kintu mbasha gukora kuko mba ndi njyenyine nta muntu wabamfasha, ariko kuba bampaye utu tugare tuzajya tumfasha kuko nzajya ntubasigamo basigare bakina ku buryo nzajya mbasha kujya kubacira inshuro, cyangwa nkamushyira mu kagare nkamujyana aho ngiye gukora.”

    Ababyeyi bakomeje bavuga ko ayo magare agiye kubunganira mu kwita ku bana babo kandi n’abavuye mu ishuri bagiye kubasubizayo.

    Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga ndetse no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

    Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane bakoze kuko aya magare arajya abafasha gutuma abana babo babasha gusohoka babonane n’abandi bana, ababyeyi na bo babone uko bakora ibibateza imbere.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko hagikorwa ibarura ry’abana bose bafite ubumuga kugira ngo na bo bazafashwe nta wusigaye.

    Kuba umwana we yahawe igare bizamwunganira mu kumwitaho

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3u67ftU

  • TI Rwanda yagaragaje ibibazo by’urusobe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ubwo hamurikwa ubushakashatsi Transparency International Rwanda, yakoze ku mikorere y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no kugaragaza icyuho kikiri mu myigishirize yayo cyane ko ari ryo pfundo n’izingiro ubukungu bw’u Rwanda buzaba bwubakiyeho muri 2035.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nzeri 2021 Transparency International Rwanda, yagaragaje ko mu mikorere y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakigaragaramo ruswa nubwo yagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize kuko iri munsi 10%.
    Hagaragajwe ko abanyeshuri basabwe ruswa bangana na 9.41% naho abarimu bo bakangana na 7.98%.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda Mupiganyi Apolinaire, yagaragaje ko hari intambwe yatewe ariko yemeza ko hakigaragaramo ruswa.

    Yagize ati “Twakwishimira cyane ibyo igihugu cyagezeho ariko ibibazo bigaragara cyane cyane bijyanye na ruswa yaba igaragara ishingiye ku bantu ku giti cyabo. Ruswa igaragara iraturuka ku cyuho cyaba kigihari cyo gukorera mu mucyo binyuze mu kugaragaza icyo umuntu akora cyangwa ikurikiranabikorwa.”

    Yagaragaje ko guteza imbere gahunda yo kwigisha ubumenyingiro bisaba guhaguruka kw’impande zose kugira ngo n’ibyuho bikigaragara muri ubu burezi bishakirwe umuti.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga namashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yagaragaje ko ibibazo byakunze kugaragara cyane mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ahanini byaterwaga no kuba nta muntu wari uhari wo kubazwa inshingano cyane ko byose byahurizwaga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ariko ubu zimwe mu nshingano zacyo zashyizwe mu bigo binyuranye byitezweho gutanga umusaruro.

    Yagaragaje ko hari gahunda yo gukorana n’inganda ku buryo umunyeshuri ashobora kuzajya yiga amasomo angana na 60% mu ishuri na ho 40% akaba ari ubumenyi buvanwa mu nganda binyuze mu mikoranire y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’inzego z’abikorera.

    Yakomeje agira ati “Kugira ngo ibyo bikunde ni uko uruganda ndetse n’ishuri biba bifitanye imikoranire iri ku rundi rwego. Tuzakomeza tubahuze nk’uko n’ubundi ibyo tubikora.”

    Yagaragaje ko iyi gahunda yanatangiye ku bigo bimwe na bimwe byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda kandi ko nitanga umusaruro izakomereza n’ahandi.
    Ati “Ibyo byose twarabitangiye ndetse niBnabyo dushaka kugira ngo dushyire imbere.”

    Imenyerezamwuga mu mashuri ya TVET rirakemangwa

    Amasomo yo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ubusanzwe yakabaye ashingiye ku mikoro yo mu mashuri ndetse n’imenyerezamwuga mu byo biga.

    Gusa ubushakashatsi bwa TI Rwanda bugaragaza ko abanyeshuri benshi batabona imenyerezamwuga nk’uko bikwiye n’abaribonye bagakora igihe gito abandi bagahabwa inshingano zitandukanye n’ibyo biga.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri 77.29% ari bo babashije gukora imenyerezamwuga bakarirangiza naho 22.71% ntibarirangize. Muri abo ariko abagera kuri 59.90% bahawe imenyerezamwuga riri hagati y’ukwezi kumwe n’abiri gusa. 16.38% bahabwa iri hagati y’amezi abiri n’atatu ari nayo akenewe mu gihe abagera kuri 15.84% bahawe igihe kitagera no ku kwezi.

    Hari n’abagagaraje ko rimwe na rimwe n’ibigo byabahaye imenyerezamwuga usanga bibaha imirimo itandukanye n’imyuga bigira bityo hagasabwa abarezi babo bakora ubugenzuzi kujya bibanda ku kumenya niba ibyo umwana yiga ari byo ari no kwimenyereza.

    Ibyo bituma habamo kudindira ku bumenyi bw’abanyeshuri mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo bize.

    Umwe mu babajijwe muri ubu bushakashatsi yagaragagaje ko intandaro yo gutanga imikoro mike mu mashuri ari ibikoresho bike, kandi bigira ingaruka ku bumenyi umwana ahabwa.

    Yagize ati “Mu yandi mashuri y’imyuga, mu rwego rwo gusohora abanyeshuri beza, bisaba ibikoresho n’imikoro ihagije. Ariko ingengo y’imari yacu ntitwemerera kubona ibikoresho bihagije kubera ko tubona hagati ya miliyari imwe n’igice na miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kandi ni nka 10% gusa by’ayo tuba twifuza.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro, (RTB) Umukunzi Paul, yagaragaje ko kugira ngo amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro atere imbere bisaba kubanza gukemura bimwe mu bibazo bikigaragaramo.

    Yakomeje agira ati “Imbogamizi twavuga ni uko ibikoresho byifashishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bihenze cyane kandi birasaba gushyiramo imbaraga nyinshi cyane. Izo mbaraga nyinshi ntabwo wahita uzibonera rimwe. Uburyo twigisha bisaba ibikoresho bigezweho; uko dutera imbere mu ikoranabuhanga dukenera ibindi bikoresho twigishirizaho kugira ngo wa mwana uri kwiga nasohoka hanze akajya mu kazi azasange yarabyigiyeho. Guhugura abarimu na byo bisaba imbaraga nyinshi.”

    Yagaragaje ko kugira ngo intego igihugu gifite yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi igerweho bisaba imbaraga nyinshi z’inzego zinyuranye zirimo iz’abikorera ndetse na guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 366 avuye ku mashuri 35 muri 2010. Yigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi 102 kandi intego igihugu cyihaye ni uko nibura muri 2024, 60% by’abanyeshuri barangije kwiga mu cyiciro rusange bazajya bakomereza mu myuga n’ubumenyi ngiro kuko ari byo bitanga amahirwe menshi mu kwihangira imirimo.

    Abitabiriye igikorwa cya TI Rwanda cyo kumurika ubushakashatsi mu mikorere y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga namashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette

    source : https://ift.tt/3CGnYXH