Tag: featured

  • Ipfunwe ryo kutamenya gusoma no kwandika ryatumaga batinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ubwo hasozwaga amasomo agenewe abantu bakuru yo gusoma, kwandika no kubara yahawe abaturage 10 000 bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

    Ni amasomo yatewe inkunga n’ubuyobozi bw’utu turere bufatanyije n’Umuryango wa Duhamic Adri ugamije Iterambere ry’abaturage iterwa inkunga na Care Rwanda.

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu mwaka wa 2016 abaturage bamugiriye icyizere bashaka kumugira Umukuru w’Umudugudu bitewe n’icyizere bamubonagamo, ibi ngo byaje kwicwa n’uko atari azi gusoma no kwandika.

    Ati “ Babanje kuntorera kuba Umujyanama w’ubuzima mbabwira ko nta mwanya nabona, barongera bangirira icyizere cy’uko nahagararira abagore ibyo na byo birapfa, banashatse kuntorera kuba Umukuru w’Umudugudu na byo byicwa n’uko ntazi gusoma no kwandika. Ibi rero ni byo byatumye ngira umuhate wo kwiga ubwo nari mpawe amahirwe.”

    Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, we avuga ko yagiye agirirwa icyizere cyo kuba mu nzego z’ibanze inshuro nyinshi ariko ntibimuhire kubera kutamenya gusoma no kwandika.

    Yavuze ko indi mpamvu yatumye yiga ashyizeho umwete ari uko rimwe yigeze gusubiza umuntu amafaranga atari yo bitewe n’imibare mike, byatumye ashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo amenye gusoma, kwandika no kubara.

    Ati “Ubu ndahamya ntashidikanya ko nabimenye nta kibazo nshobora kongera kugira, ubu ngiye gushyira imbaraga mu kwiteza imbere kandi mbe nizeye ko ngiriwe icyizere n’abaturage nabahagararira mu nzego z’ibanze.”

    Mukarunyange Gerthurde utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera we yavuze ko kubera kutamenya gusoma no kwandika rimwe yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abajya mu mahugurwa ya koperative hanze y’igihugu nyuma y’uko bamenye ko atazi gusoma no kwandika ngo bahise barumukuraho bashyiraho undi muturage.

    Ati “ Bivuze ngo abantu bagiye bangirira icyizere gifatika ariko kuko ntazi gusoma no kwandika bikankoraho, ubu rero narabimenye ndashimira ababinyigishije nanabizeza ko ngiye kubibyaza umusaruro.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, asaba abakuze bigishijwe kuba intumwa nziza ku bandi baturage batazi gusoma no kwandika. Yabasabye kandi gufatanya na Leta gusubiza mu ishuri bamwe mu bana babo bavuye mu ishuri kugira ngo batazamera nk’abo mu myaka yashize.

    Mukarunyange yavuze ko kutamenya gusoma no kwandika byagiye bimudindiza mu iterambere

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yagiye agirirwa icyizere mu nzego z’ibanze bikarangira adatowe bitewe no kutamenya gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yasabye abasoje amasomo yo gusoma no kwandika kuba intumwa nziza ku bandi batarabimenya

    source : https://ift.tt/2XZ6R4P

  • Polisi yafashe bane babeshyaga ko batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021, bagiye biyita abapolisi bagatanga ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga , bakabikora nta burenganzira ndetse nta n’urwego na rumwe bahagarariye.

    Umwe muri bo yavuze ko yashaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aza guhura na mugenzi we, amubwira ko hari umupolisi usigaye ukorera ku Muhima.

    Bamaze guhura bamwijeje ko bazamufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse bamusaba no gushaka abandi bantu. Yavuze ko ibi na we yabikoze ahereye ku nshuti ze.

    Ati “Nagiye i Kibungo, mpamagara umuhungu w’inshuti yanjye yari umukiliya wanjye mu Mujyi arangije mugezaho igitekerezo, yajyaga akunda kumbwira ngo nzamufashe ajye ku Muhima kuko yahoraga akorera permis byanga. Nibutse uko yajyaga ahora abimbwira, ndagenda ndabimubwira nanamubwira ko mfite amafaranga make musaba gushaka abandi bantu kugira ngo tube benshi.”

    Yakomeje agira ati “Natanze amafaranga ibihumbi 130Frw mbasigaramo ibindi bihumbi 20Frw. Bitarenze ejo numvise wa mugenzi wanjye ampamagaye ndamwitaba ansaba kujya iwe, hano i Remera baba baramfashe.”

    Uyu mugao yavuze ko yicuza kuba yarishoye muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Ku rundi ruhande mugenzi we yavuze ko bahuye n’ikibazo cy’ubukene nyuma yo kubura akazi bakoraga kubera Covid-19 ari nabwo bicaye ari batatu batekereza uburyo babonamo amafaranga, bityo bafata umwanzuro wo kujya bahimba permis.

    Ati “Twararebye tubona turamutse dukoze permis mpimbano, nibwo twabona amafaranga. Uburyo rero twabipanzemo, twari twapanze ko tugomba gukora hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye guhabwa permits ariko zigitunganywa, hanyuma ntitureke ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bahita babimenya bazikojeje ku cyuma ahubwo tukazibereka ko ziri gukorwa bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho.”

    Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuko aribwo byari bigitangira nibwo bwari ubwa mbere, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120Frw, undi aduha ibihumbi 100Frw.”

    Aba bagabo kandi babaga bafite ibikoresho nk’ibya Polisi y’Igihugu birimo n’amapingu berekaga abaturage kugira ngo babizere.

    Biyemerera ko hari hasize ukwezi batangiye ibi bikorwa mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko muri Kicukiro.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibyakozwe n’aba bantu bikwiye kubera isomo abaturage bakirinda umuntu uwo ariwe wese ushobora kubabeshya serivisi zitangwa n’urwego adahagarariye.

    Ati “Icyo twabafatiye ni izi permits bari bahimbye, biyita abapolisi kandi ataribo kandi babizi neza ko amategeko atabyemera.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda, nyabuneka ni bitonde bareke kubeshywa n’uwo babonye wese, serivisi iyo ariyo yose muri iki gihugu ifite uyitanga n’urwego ruyitanga, ni barugane. Abantu bagenda bajya gushaka abandi ngo babafashe kubona serivisi runaka batabifitiye ububasha, abaturage babirinde.”

    CP Kabera yibukije abaturage ko serivisi zose ndetse n’amafaranga azitangwaho aba azwi kandi akagira uburyo atangwa ndetse abantu bakanahabwa inyemezwabwishyu ari nayo mpamvu abantu bakwiye kugira amakenga ku uwo ariwe wese washaka kubaha serivisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Aba uko ari bane bafashwe bakurikiranyweho kwiyitirira inzego badakorera bakabeshya abaturage bo batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

    source : https://ift.tt/3ubf7KI

  • Burera: Hatangijwe imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere bizatwara arenga miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera yatangiye muri Kamena 2021, bikazasimbura aho kakoreraga kuko hari hato cyane hanashaje. Ahari hasanzwe ibiro by’ako karere hahoze hakorerwamo n’Ibiro by’iyahoze ari Superefegitura ya Kirambo mu myaka ya 1980.

    Iyi nyubako nshya y’Akarere ka Burera iri kubakwa mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kuzifashisha ibyo biro bishya nibyuzura, barushaho gutanga serivisi nziza bakegera abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

    Yagize ati ” Icyo bivuze ni imiyoborere myiza, bigasobanura guha abaturage serivisi nziza, ni iterambere kuko ni inyubako igezweho kuko aho bakoreraga hari hato kandi hashaje kuko hubatswe kera.”

    “Turifuza ko iyi mirimo yarangira mbere kandi tuzakomeza dukore ubuvugizi muri LODA kubera ko twahuye na Covid-19 ubukungu burahazaharira ndetse na rwiyemezamirimo tuzakomeza kuganira ku buryo ibishoboka byose ko yihutishwa bizakorwa.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera na bo bishimiye iyi nyubako, bavuga ko ari iterambere bari banyotewe none rikaba ribegerejwe.

    Musabyimana Jacqueline yagize ati ” Nkimara kubona iyi nzu baje kuyubaka hano byaranshimishije cyane. Mbere twajyaga ku karere imvura yaba yaguye bikatugora cyane kubera umuhanda wari mubi none ubu kaburimbo igiye kubakwa, aho bakoreraga ntiwabaga wamenya aho umukozi ushaka akorera kuko hari hafunganye nk’utazi gusoma we yayoberwaga iyo agana.”

    Niyonsaba Ezechiel na we yagize ati “Ubundi mu busanzwe inzira yo kugera ku Karere yari igoranye cyane, ubu twahabonye akazi ndetse n’abana bacu bagiye kujya bakora ibikorwa bibateza imbere, turashima Leta yacu ko ikomeje kutuzirikana ikaduteza imbere.”

    Akarere ka Burera kari mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakoreraga ahantu hato kandi hashaje nyuma y’aho utwa Gakenke na Gicumbi twubatwe tukanavugururwa mu gihe utwa Musanze na Rulindo hagishakishwa ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera hagezweho.

    Ibiro bishya by’akarere ka Burera bizuzura bitwaye asaga miliyari 3 Frw

    Imirimo yo kubaka ibiro bishya iracyari mu ntangiriro

    source : https://ift.tt/2Y0Wgq7

  • Kuba imfubyi akiri muto byamuteye gushinga umuryango ufasha abatagira kivurira – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yashinze uwo muryango witwa ‘Love the Kids Rwanda’ mu 2016 biturutse ku buzima bugoye yabayemo.

    Ati “Ni umuryango nashinze kubera ko nabaye imfubyi mfite imyaka 12, hanyuma nza no gukora mu kigo cy’imfubyi cya Kimisagara. Nyuma haje gahunda ya Leta yo gusubiza abana mu miryango ni bwo nagize igitekerezo cyo gukomeza gufasha abana batagira kivurira kuko nzi neza ubuzima bubi baba babayemo.”

    Avuga ko akimara kuba imfubyi, yabayeho mu buzima bubi kuko yasigaye arerwa na nyirakuru kandi akennye, akagorwa no kumubonera ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.

    Ati “Nagorwaga no kubaho nta babyeyi kandi nta bavandimwe tuvukana mfite kuko navutse ndi ikinege. Igikomeye noneho ni ukuba mu muryango ukennye udafite ibyangombwa umwana akenera kugira ngo akure neza.”

    Yakomeje kwiga agera mu mashuri yisumbuye abona umuterankunga abasha kuyarangiza.

    Mu 2013 ubwo yari afite imyaka 22 ni bwo yagiye gukora mu kigo cy’imfubyi, abona uko abana babatagira kivurira babaho bitewe n’amateka yabo atandukanye.

    Kimwe mu byamukoze ku mutima ni uko hari abantu bazaga gusura abana b’imfubyi mu kigo bakabeshya ko bafitanye isano barangiza bakabasambanya cyangwa bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Amaze kugira igitekerezo cyo gushinga umuryango ufasha abana batagira kiburira, yaganiriye na bagenzi be bakorana baragishyigikira biyemeze kugishyira mu bikorwa.

    Umuryango Love The Kids Rwanda yashinze ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187 bari hagati y’imyaka ine na 17 baturuka mu miryango 63.

    Intego nyamukuru yatumye ashinga uyu muryango, ni ugukemura ikibazo cy’ubukene gituma abana batiga.

    Ati “Nashakaga gukemura ikibazo cy’ubukene ariko cyane cyane ubukene butuma umwana atajya kwiga kubera ko umuryango we ukennye cyane cyangwa ufite ibindi bibazo.”

    Abo bana bafashwa kubona ibikoresho by’ishuri bakabatangira n’amafaranga y’ishuri, naho imiryango yabo bakayifasha kuva mu bukene bayibumbira mu matsinda yo kwizigamira ndetse bakayigisha n’uko ikwiye kwita ku bana.

    Ati “Tugendana na gahunda za Leta zo gushyira abo bantu mu matsinda kuko iyo dufasha umwana kwiga naho umuryango we tukawufasha kwisungana kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye ariko nanone kugira ngo banizigame amafaranga yabagoboka.”

    Bimwe mu bibazo basanga mu miryango y’abo bana batagira kivurira, birimo amakimbirane yo mu ngo, indwara zidakira n’ibindi bituma batabasha kubitaho ngo babafashe kwiga neza.

    Kuri ubu yishimira ko intego yari afite ashinga uwo muryango yatangiye kuyigeraho kuko abana bafasha babasha kwiga kandi hari icyizere ko bazagira ejo hazaza heza.

    Ati “Nkanjye iyo ntiga ntabwo nari kubasha gufasha abandi, ariko nize mfashwa n’abandi none nanjye mfite abo mfasha. Dufite abana batatu barangije amasuri yisumbuye.”

    Kugeza ubu umuryango yashinze ufasha abana kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye ariko barateganya kubashakira n’inkunga yo kwiga muri Kaminuza.

    Abana bafasha ni imfubyi, abahoze mu muhanda, abavuka mu miryango ikennye, abafite ababyeyi barwaye indwara zidakira kandi bakennye, abavuka ku bakobwa bafashwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi.

    Yasabye imiryango y’abana batera inkunga guharanira ko biga neza, ayizeza ko bazafatanya.

    Abana bafashwa na Love The Kids bagirwa n’inama zo kugira intego mu buzima

    Muhire Jean Claude yashinze uyu muryango biturutse ku buzima bugoye yabayemo

    Umuryango Love The Kids Rwanda ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187

    Umuryango Love The Kids washinzwe mu 2016 hagamijwe gufasha abana batagira kivurira

    Uwo muryango ufasha abana bari hagati y’imyaka ine na 17

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3ES5xRR

  • Gatsibo: Hagaragajwe uruhare rw’‘Ishuri ry’Umuryango’ mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga ruhuza ababyeyi n’abagore bakaganira ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo, inda ziterwa abangavu n’ibindi ndetse bakagerageza kubishakira ibisubizo.

    Ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nka kamwe mu twugarijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda aho kugeza muri Gicurasi uyu mwaka habarurwaga abagera kuri 775 bahuye na cyo mu myaka ibiri.

    Icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko abakekwaho iki cyaha bari bamaze gutabwa muri yombi bageraga kuri 278 ari na bwo hatangijwe umkwabu wo gushakisha abagabo bari ku rutonde rw’abagera kuri 500 bakekwaho iki cyaha.

    Abakangurambaga b’Ishuri ry’umuryango Mwiza bari kwifashishwa mu gushakira umuti ikibazo cy’inda ziterwa abangavu aho ubujyanama batanga bwatangiye kuvamo umusaruro nk’uko umwe muri bo abivuga.

    Ati “Ishuri ry’umuryango Mwiza riri gutanga umusaruro by’umwihariko ku kibazo gikomeye dufite muri aka karere cy’abangavu baterwa inda. Abo turabegera tukabaganiriza, tukabereka ingaruka bahura na zo.”

    “Kuko tuba tubana na bo tubahozaho ijisho nk’ababyeyi ndetse abagize ikibazo bagatwita ntitubatererana ahubwo turabakurikirana tukabafasha kwiyakira ariko twibanda ku kubafasha kutazongera kugwa muri uwo mutego.”

    Ishuri ry’umuryango mwiza ni imwe muri gahunda Akarere ka Gatsibo gaterwamo inkunga na Suède binyuze mu mushinga ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no gukora ubuvugizi ku bibazo bahura na byo (PPIMA).

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, ubwo yasuraga ibikorwa by’Ishuri ry’umuryango Mwiza ryo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, yasobanuriwe uburyo ryakemuye ibibazo byo mu miryango, ashima intambwe imaze guterwa.

    Yagize ati “Mu bigaragara tubonye ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro mu baturage. Byafashije abagore gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa no kwikemurira ibibazo bahura na byo.”

    Umushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya sosiyete sivile igera kuri 18 ikorera mu turere 16. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku basaga miliyoni 1,3 bikaba byibanda ku gufasha abaturage kwishyira hamwe, kwiyungura ubumenyi butuma bagira uruhare rugaragara mu kugena politiki y’ibikorwa bibonamo ku rwego rw’ibanze no gukurikirana ibijyanye no kunoza imitangirwe ya serivisi aho baherereye.

    Ibi biri mu murongo wo gushyigikira gahunda za leta y’u Rwanda zirimo iyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho (NST1).

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo basobanura imikorere ya gahunda yiswe ‘Ishuri ry’Umuryango mwiza’

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague asobanurirwa bimwe mu bikorwa biri mu mihigo y’Akarere

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yabanje kugirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    source : https://ift.tt/3i6nti0

  • Musanze: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihembe ry’inzovu – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo uko ari babiri bafashwe ku wa 20 Nzeri 2021, bafite ihembe ry’inzovu rikaba ry’ibiro bibiri bigura 600 000 frw.

    Umwe muri bo si ubwa mbere ahubwo ni isubiracyaha kuko yavuze ko yafunguwe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, amaze imyaka ibiri n’ igice muri Gereza kandi icyo gihe yari afungiye ibi bikorwa byo gucuruza amahembe n’impu by’inyamaswa.

    Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero.

    Kugeza Ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye. Uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 58 y’ itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

    Riteganya ko uwagikoze akabihamywa n’inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.

    Ibi ariko iyo bibaye isubiracyaha gihanwa ingingo ya 52 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

    RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n’amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.


    source : https://ift.tt/39zXjiL

  • Musanze: Abantu 20 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu n’ibyarangije igihe – #rwanda #RwOT

    Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe muri iki cyumweru , hafashwe ibicuruzwa birimo amashashi, amacupa 934 ya Movit, litiro 433 za kanyanga, amavuta yangiza uruhu 202, imiti ikoreshwa mu myaka 138, ibiro 75 bya kawunga, inzoga n’ibindi.

    Bamwe mu bafatanywe ibi bicuruzwa bavuga ko ibyinshi babiranguraga n’ababyambutsaga babikuye muri Uganda kandi ko babikuyemo isomo ryo kutazabisubira.

    Hakizimana Theoneste umwe mu bafashwe yagize ati ” Nari ndimo gucuruza, Polisi ije aho nkorera bansangana amavuta azwi ku izina rya mukorogo n’andi ni uko baba barantwaye.”

    “Mu by’ukuri nta nyungu ibirimo, nasobanukiwe ububi bwayo sinzongera kuyacuruza. Ubu kuva nafatwa ntakaje byinshi, niteguye kubireka no kujya kubwira bamwe mu bacuruzi batafashwe kubireka kuko abatazabireka niteguye kubatangira amakuru.”

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yibukije abacuruzi kurushaho kwirinda ibikorwa bya magendu no kugenzura niba ibyo bacuruza bitararengeje igihe kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu.

    Yagize ati ” Tuributsa abacuruzi ko bakwiye kureka gucuruza magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu kandi aribo bagombye kugira uruhare mu iterambere batanga imisoro. Ikindi ni uko nabo ubwabo bibagusha mu gihombo iyo babifatanwe, tunabibutsa ko gucuruza magendu ari n’icyaha gihanwa n’amategeko aho ugihamijwe ashobora no gufungwa.”

    “Tuributsa abacuruzi kandi ko bakwiye kujya bagenzura ibicuruzwa byabo ibyarangije igihe bigakurwa mu bindi ndetse birinda no gucuruza ibitemewe. Ntawe utazi ko nk’amashashi yaciwe mu gihugu ndetse n’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, ibi byose bikaba bihananwa n’amategeko kandi bamenye ko Polisi itazabihanganira.”

    Polisi ivuga ko abafashwe bazashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza amategeko akurikizwe.

    Abafashwe bavuze ko babonye isomo ryo gucuruza magendu n’ibyarengeje igihe

    Bimwe mu bicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe byafashwe

    source : https://ift.tt/3CN0Vum

  • Amashyamba azabakenya-Brig Gen Muhizi avuga ku byihebe bahanganye na byo muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado zifatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga uyu mwaka ariko byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.

    Brig Gen Pascal Muhizi, yavuze ko bamze gutera intambwe nyuma yo gutsimbura ibyihebe mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Mbau ahari ibirindiro bikuru.

    Ati “Twageze kuri byinshi nyuma yo kwigarurira aha ngaha. Urebye ni ho hari ibirindiro bikuru by’ibyihebe nyuma yo kubikura muri Mocimboa da Praia. Aha Mbau ni ho bigishirizaga amatwara y’idini ya Islam. Hari ubuyobozi bukuru bwa politiki n’ubw’ingabo, cyari ikigo gikomeye.”

    Yavuze ko nyuma yo kubotsa igitutu bahise bahungira mu mashyamba ku buryo urugamba runini rusa n’urwarangiriye ahitwa Nakitenge ahaguye ibyihebe 12 nubwo ngo urugamba rutari rworoshye.

    Ati “Kuvuga ko ari urugamba rwari rworoshye umuntu yaba yibeshye, ahubwo bahuye n’ingabo zikomeye, zizi kurwana, baragerageje basanga bitashoboka, intambara yari ikomeye. Ubundi mu mirwanire yabo ntibarwanira aho batuye. Aho barwaniye cyane ni muri Nakitenge mu bilometero 14, imbaraga nyinshi bakoreshaga kwari ukugira ngo tutagera hano [Mbau].”

    Yongeyeho ati “Mu gutakaza Mbau, basigaye mu mashyamba, azabakenya cyangwa banapfiremo kuko n’ubu ntituboroheye kuko ibikorwa bikomeje. Bose bararorongotanye, igikuru ni uko bavuye muri iki gice twari turimo, bambutse umugezi uri mu bilometero 20 uvuye aha.”

    Yavuze ko hari amazina y’abayobozi b’uyu mutwe yamenyekanye arimo nka Bin Omar, uyu akaba ari we wari ubakuriye atuye Mbau.

    Kuri ubu ingabo za SADC ziri mu bice bya Macomia ni zo zifite akazi gakomeye ko kubakumirira hakurya iyo mu gihe utundi duce twamaze gutekana.

    Brig Gen Muhizi yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byerekanye ko ingabo za Afurika zikwiye kugirana ubufatanye ntizibe iz’igihugu runaka gusa zirebera igihe abaturanyi bari mu kaga cyangwa bakeneye ubufasha.

    Ati “Abantu bakwiye kubireberaho ko mu gihe umuturanyi ari mu kaga akwiriye gutabarwa nk’uko u Rwanda rusanzwe rubigenza. Birakwiye ko hatagira igihugu gihura n’akaga nk’uko iki [Mozambique] cyari cyahuye n’ikibazo, bagire umutekano usesuye muri rusange. N’abandi bakwiye kubyumva ku buryo batanga ubufasha ari na byo twakoze.”


    source : https://ift.tt/3zH0tfh

  • Polisi y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire na African Leadership University – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University bahererekanya inyandiko z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

    source : https://ift.tt/3lX6BLC

  • MIGEPROF yakanguriye abagabo kwitabira “Umugoroba w’umuryango” – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iba ku cyumweru cya gatatu cya buri kwezi yahoze yitwa “Umugoroba w’Ababyeyi” ihindurirwa inyito mu Ugushyingo 2020 kuko bamwe bayisobanuraga nk’igenewe abagore gusa, bityo ko abana n’abagabo batarebwa na yo.

    Abenshi mu bagabo bakunze kugaragaza ko baterwa ipfunwe no kuyitabira, aho usanga barishyizemo ko igenewe abagore.

    Hari uwagize ati “Sinshobora kujyayo. Ubwo se ubundi navugira iki muri ibyo biganiro?”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yatangaje ko hari hamwe na hamwe hatangiye kugaragara impinduka mu myumvire n’abagabo bakitabira “Umugoroba w’Umuryango” ariko hakiri icyuho gikomeye.

    Ati “Turashaka ko n’abagabo baza, uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu kumva akamaro k’imibanire irangwa n’amahoro ndetse n’iterambere ry’imibereho y’imiryango yabo.”

    Mu “Umugoroba w’Umuryango” haganirwa ku bibazo byugarije umuryango mugari birimo ubukene, amakimbirane yo mu ngo, abana bajya kuba kmihanda, inda z’imburagihe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

    Muri buri mudugudu hatoranywa imiryango itatu itarangwa n’amakimbirane ikabera indi icyitegererezo, ikajya iyifasha gukemura ibibazo biyirangwamo.

    Batamuliza yasabye inzego z’ibanze kugenzura bihoraho ko abagabo bitabira iyo gahunda ndetse bakarushaho kubishishikarizwa nk’uko New Times ibitabgaza.

    Yakomeje ati “Nka Minisiteri n’abafatanyabikorwa bacu, tugiye gukora ubugenzuzi bw’uko “Umugoroba w’Ababyeyi” ukorwa kugira ngo hongerwe ingufu ndetse dukangurire abagabo n’abagore kuwitabira.”

    Iyi gahunda yari yarasubitswe kubera amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 yasubukuwe ku wa 19 Nzeri 2021.

    Umugoroba w’Umuryango ukemurirwamo ibibazo bitandukanye byugarije umuryango mugari w’Abaturarwanda. Iyi foto yafatiwe muri Kamonyi mbere y’umwaduko wa Coronavirus

    source : https://ift.tt/3AH6vy3