Tag: featured

  • Menya abarimo ibyamamare bise amazina abana b’ingagi 24 n’impamvu y’ayo mazina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Kapiteni w’ikipe y’umukino w’Intoki, Basketball ya Patriot, Arstide Mugabe wise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Igishya ukomoka kuri nyina witwa Ururabo yamuhaye izina rya ‘Inkomezi’, bisobanuye ubufatanye no gukomeza urugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Former NBA player, @LuolDeng9 had the honour to name a baby gorilla from the Agashya family ‘Rinda’ which means ‘Preserve’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/utbMDDRH8O

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Mu banyamahanga bise amazina abana b’Ingagi harimo Luol Deng wahoze akina muri Shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball NBA muri Amerika, aho yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango w’Agashya, amuha izina rya ‘Rinda’ bisobanuye gukomeza gusigasira ibyagezweho.

    Umuhanzi akaba n’umwe mu bakiri bato bakora imishinga yo kwiteza imbere Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka ‘Mr. Eazi’ yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda, yamuhaye izina rya Sangwa bisobanuye guhabwa ikaze, ashingiye ko uyu mwana w’ingagi yunguye umuryango akomokamo, n’ingagi zo mu birunga muri rusange.

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Prof. Beth Kaplin yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Ntambara, amuha izina rya Twirinde, aho yasobanuye ko kwita izina abana b’ingagi biri mu muco w’Abanyarwanda kandi bigamije kuwuteza imbere, ari naho hava umwihariko w’u Rwanda mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.

    Jes Gruner uyobora akarere ka Afurika mu by’amapariki yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Isimbi, amuha izina rya ‘Ingabire’ bisobanuye impano y’agaciro, nk’uko u Rwanda rugenda rurushaho kwakira umuryango mugari w’Ingagi uko iminsi igenda ishira indi igataha.

    Introducing the first group of namers for this year’s baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.

    Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Dr. Max Graham washinze umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda amuha izina ‘Igicumbi’ aho kuba, akaba yavuze ko kwita izina bigaragaza akamaro k’imisozi y’Ibirunga bigenda bikagera muri Kongo Kinshasa, Uganda n’u Rwanda ari naho hantu honyine ku Isi haboneka ingagi zo mu misozi miremire.

    Umuyobozi w’abaganga b’Ingagi Dr. Deborah Dunham we yise umwana w’ingagi wo mu uryango wa Titus amwita ‘Nshunguye’ bisobanuye ‘gucungura umuryango’ kuko uwo mu muryango ufite amateka muri Pariki y’Ibirunga kuko wongeye gushibukaho ingagi nyuma y’uko ingagi y’ingore imwe yari isigaye muri uwo muryango yibarutse bigatuma utazima.

    Carlos Manuel Rodriguez washinze umuryango GEF yise umwana w’ingagi wavutse kuri nyina yitwa Makuba mu muryango wo Kuryama akaba yamuhaye izina ‘Injishi’ bisobanuye uko umwana w’ingagi yitaweho cyane, injishi ikaba yarakoreshwaga ha mbere mu kujisha ibisabo n’ibindi bikoresha byubahirizwa.

    David Yarrow uzwi cyane mu mwuga wo gufotora we yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa Kwitonda aho yamwise ‘Urusobe’ kubera agaciro urusobe rw’ibinyabuzima rukwiye guhabwa by’umwihariko ingagi zo mu birunga zidasanzwe ku Isi.

    Perezida w’Umuryango ushinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Antony Lynam yise umwaa w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa amuha izina rya ‘Mugwire’, bisobanuye kororoka, aho yishimiye uko ingagi zo mu birunga zikomeje kororoka n’uko ibyanya byazo biri kubungwabungwa.

    Avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ari umwanya mwiza wo kuzishimira no kuzamura imyumvire mu kuzitaho.

    Agira ati, “Buri teka nzirikana bagenzi bacu bari muri Afurika barimo gukora ubushakashatsi ku byanya bitandukanye hibandwa cyane ku Ngagi ngo harebwe ibyo zikenera ngo zibeho, ntekereza kandi ku barinda ingagi muri za pariki kugira ngo umuryango wazo ukomeze kubaho”.

    Avuga ko kwaguka kwa Pariki y’Ibirunga ari uburyo bwiza bwo kuzamura ubusugire n’imibereho myiza y’Ingagi n’abaturiye pariki y’ibirunga no kuzibungabunga muri rusange, akavuga ko mu mwaka wa 2023 naramuka aje kwita izina azagaukana n’itsinda ry’abanyamuryango babo bakazahakorera inama mpuzamahanga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Yann Artus Bertrand washinze umuryango Good Planet we yise umwan w’ingagi wabyawe na Nezerwa amwita ‘Iribagiza’ akaba ari uwo mu muryango w’Amahoro, avuga ko Iribagiza yumva bivuze ko ai umwana mwiza cyane nk’uko u Rwanda ari rwiza n’uko imisozi yarwo iteye amabengeza.

    Icyamamare mu mukino w’intoki wa Basketball akaba ari na Perezida w’ikipe ya Basketball ya Toronto Raptors yo muri Amerika yise umwana wo mu muryango wa Igishya, aho yamuhaye izina ry‘Umusingi’ bisobanuye intangiriro ikomeye.

    .@Raptors President, Masai Ujiri had the honour to name a baby gorilla from the Igisha family ‘Umusingi’ which means ‘Foundation’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/56KWeyz1ky

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Yavuze ko iryo zina yariteguye kube intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu misozi miremire rurimo n’ingagi afata nk’umusingi w’iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, no gushyigikira iterambere ry’Igihugu muri rusange.

    Komiseri wungirije w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket muri Amerika Mark Tatum yise umwana wo mu muryango wa Pablo, amuha izina rya ‘Rudacogora’ bisobanuye kudacika intege aho u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka ngo rubugabunge urusobe rw’Ibinyabuzima birimo n’ingagi.

    Umuyobozi muri Buffet Foundation Prof. Senai Fisseha yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Kureba amuha izina rya ‘Mubyeyi’ ashingiye ku kuba ababyeyi b’abana b’ingagi babitaho umunsi ku wundi mu rugwiro rwinshi.

    Ahamya ko ubwenge butangaje bw’Ingagi butuma n’abantu bakomeza gutera imbere mu mitekerereze bazirebeyeho kuko hari kamere umuntu ahuriyeho nazo, akaba ashimira u Rwanda n’Abanyarwanda badahwema kwita kuri izo nyamaswa z’agatangaza ku Isi nzima.

    Umuyobozi mukuru wa IMEX Carina Bauer wo mu gihugu cya Maroc yise umwan w’Igagi wo mu muryango wa Igishya aho yamuhaye izina rya ‘Byiruka’, bisobanuye gukura neza n’ubuzima buzira umuze.

    Umuyobozi wa Master Card Foundation Reeta Roy yise umwana w’Igangi wo mu muryango wa Sabyinyo aho yamuhaye izina rya ‘Zigama’ bisobanuye kwizigamira, igikorwa afata cyane nk’ingenzi kuko bifasha cyane mu bihe bikomeye.

    Reeta Roy, President @MastercardFdn had the honour to name a baby gorilla from the Sabyinyo family ‘Zigama’ which means ‘Saving’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/cr7DuRst1q

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Avuga ko umuntu akwiye guteganyiriza aje hazaza kuko aba atazi uko ibintu bizamera, ibyo kandi ngo bikaba biri mu byatumye habaho gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda Nicolas Bellomo yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa Hirwa, amuha izina rya ‘Iratuje’, bisobanuye kugira amahoro, bijyanye no kuba nyina uyibyara yaratuje akemera gusanga umuryango wa Hirwa nyuma yo kuva mu wundi muryango mu mwak wa 2020.

    Yavuze ko yishimira guhagararira umuryango w’ibihugu by’uburayi mu Rwanda aho bakomeje gufatanyiriza hamwe mu gushyiraho ingamba zo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ibihangange muri Rugako na byo byitabiriye kwita Izina

    Umukinnyi Bukayo Saka w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza yise izina umwana w’Ingagi uvuka ku ‘Umujyanama’ mu muryango wa Pablo, aho yamuhaye izira rya ‘Kura’ bisobanuye kujya mbere.

    .@Arsenal‘s @BukayoSaka87 had the honour to name a baby gorilla from the Pablo family ‘Kura’ which means ‘Rise’.#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/UBY4o2UC96

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain nabo bitabiriye umuhango wo kwita izina aho bise umwana w’igangi wo mu muryango wa Isimbi bamuha izina rya ‘Ingeri’, bisobanuye Ishyo rikuru ry’inka zabayeho mu mateka y’u Rwanda.

    📹 @PSG_English first team players Neymar, @KMbappe, Angel di Maria, Marquinhos and @SergioRamos had the honour to name baby gorillas from the Isimbi, Muhoza and Musilikale families.#KwitaIzina 🦍pic.twitter.com/0cLbKivCty

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Bise kandi umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza aho bamuhaye izina bise ‘Nshongore” bise kandi umwan w’Igangi wo mu muryango wa Musirikare.

    Mu bindi byamamare byafashe umwanya wo kugira icyo bivuga harimo abaherukaga kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize barimo umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda ku izina rya Meddy wanahaye ikaze icyiciro cya mbere cy’abise izina bose.

    Introducing the first group of namers for this year’s baby gorillas is celebrated Rwandan artist @Meddyonly.

    Join the celebration https://t.co/ykAaL8jQT3#KwitaIzina 🦍 pic.twitter.com/hsQOKfHUFg

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    Hari kandi umutoza akaba n’umubyinnyi w’ikirangirire wo mu bwongereza Cherry Silver wavuze ko mu buzima bwe iyo atari kubyina no gutoza uburyo bw’imibyinire aba yibereye mu bimushimisha bigize urusobe rw’ibinyabuzima.

    Abana b’ingagi biswe amazina harimo ab’igitsina gabo 13 n’ab’igitsina gore 11, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikaba ari yo yashinzwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu 1925.

    Rwandan artist, @BruceMelodie had the honour to name a baby gorilla from the Kureba family ‘Kabeho’ which means ‘Long live’. The name was chosen by the public in last weekend’s #KwitaIzina youth competition.#VisitRwanda 🦍🇷🇼 pic.twitter.com/zDgkvTJtHm

    — Kwita Izina (@Kwitaizina) September 24, 2021

    source : https://ift.tt/3ETQmrh

  • Rayon Sports yatijwe umukinnyi wakiniraga Raja Cassablanca #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye aheruka gusinywa hagati ya Rayon Sports na Raja Cassabalanca yo muri Maroc, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutizwa umukinnyi wakinaga muri iyi kipe.

    AIT LAHSSAINE AYOUB w’imyaka 21 ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, akaba yatijwe Rayon Sports aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    📝We are delighted to announce the signing of midfielder AIT LAHSSAINE AYOUB, 21 on loan from @RCAofficiel pic.twitter.com/kTCQdJ4Vtf

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) September 25, 2021

    source : https://ift.tt/3u9fx48

  • Ipfunwe ryo kutamenya gusoma no kwandika ryatumaga batinya kwiyamamaza mu nzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ubwo hasozwaga amasomo agenewe abantu bakuru yo gusoma, kwandika no kubara yahawe abaturage 10 000 bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

    Ni amasomo yatewe inkunga n’ubuyobozi bw’utu turere bufatanyije n’Umuryango wa Duhamic Adri ugamije Iterambere ry’abaturage iterwa inkunga na Care Rwanda.

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu mwaka wa 2016 abaturage bamugiriye icyizere bashaka kumugira Umukuru w’Umudugudu bitewe n’icyizere bamubonagamo, ibi ngo byaje kwicwa n’uko atari azi gusoma no kwandika.

    Ati “ Babanje kuntorera kuba Umujyanama w’ubuzima mbabwira ko nta mwanya nabona, barongera bangirira icyizere cy’uko nahagararira abagore ibyo na byo birapfa, banashatse kuntorera kuba Umukuru w’Umudugudu na byo byicwa n’uko ntazi gusoma no kwandika. Ibi rero ni byo byatumye ngira umuhate wo kwiga ubwo nari mpawe amahirwe.”

    Mukarugambwa Dorothée utuye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, we avuga ko yagiye agirirwa icyizere cyo kuba mu nzego z’ibanze inshuro nyinshi ariko ntibimuhire kubera kutamenya gusoma no kwandika.

    Yavuze ko indi mpamvu yatumye yiga ashyizeho umwete ari uko rimwe yigeze gusubiza umuntu amafaranga atari yo bitewe n’imibare mike, byatumye ashyira imbaraga mu kwiga kugira ngo amenye gusoma, kwandika no kubara.

    Ati “Ubu ndahamya ntashidikanya ko nabimenye nta kibazo nshobora kongera kugira, ubu ngiye gushyira imbaraga mu kwiteza imbere kandi mbe nizeye ko ngiriwe icyizere n’abaturage nabahagararira mu nzego z’ibanze.”

    Mukarunyange Gerthurde utuye mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera we yavuze ko kubera kutamenya gusoma no kwandika rimwe yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abajya mu mahugurwa ya koperative hanze y’igihugu nyuma y’uko bamenye ko atazi gusoma no kwandika ngo bahise barumukuraho bashyiraho undi muturage.

    Ati “ Bivuze ngo abantu bagiye bangirira icyizere gifatika ariko kuko ntazi gusoma no kwandika bikankoraho, ubu rero narabimenye ndashimira ababinyigishije nanabizeza ko ngiye kubibyaza umusaruro.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, asaba abakuze bigishijwe kuba intumwa nziza ku bandi baturage batazi gusoma no kwandika. Yabasabye kandi gufatanya na Leta gusubiza mu ishuri bamwe mu bana babo bavuye mu ishuri kugira ngo batazamera nk’abo mu myaka yashize.

    Mukarunyange yavuze ko kutamenya gusoma no kwandika byagiye bimudindiza mu iterambere

    Kubwimana Julienne utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yagiye agirirwa icyizere mu nzego z’ibanze bikarangira adatowe bitewe no kutamenya gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yasabye abasoje amasomo yo gusoma no kwandika kuba intumwa nziza ku bandi batarabimenya

    source : https://ift.tt/2XZ6R4P

  • Polisi yafashe bane babeshyaga ko batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeli 2021, bagiye biyita abapolisi bagatanga ibyangombwa birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga , bakabikora nta burenganzira ndetse nta n’urwego na rumwe bahagarariye.

    Umwe muri bo yavuze ko yashaka kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga aza guhura na mugenzi we, amubwira ko hari umupolisi usigaye ukorera ku Muhima.

    Bamaze guhura bamwijeje ko bazamufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse bamusaba no gushaka abandi bantu. Yavuze ko ibi na we yabikoze ahereye ku nshuti ze.

    Ati “Nagiye i Kibungo, mpamagara umuhungu w’inshuti yanjye yari umukiliya wanjye mu Mujyi arangije mugezaho igitekerezo, yajyaga akunda kumbwira ngo nzamufashe ajye ku Muhima kuko yahoraga akorera permis byanga. Nibutse uko yajyaga ahora abimbwira, ndagenda ndabimubwira nanamubwira ko mfite amafaranga make musaba gushaka abandi bantu kugira ngo tube benshi.”

    Yakomeje agira ati “Natanze amafaranga ibihumbi 130Frw mbasigaramo ibindi bihumbi 20Frw. Bitarenze ejo numvise wa mugenzi wanjye ampamagaye ndamwitaba ansaba kujya iwe, hano i Remera baba baramfashe.”

    Uyu mugao yavuze ko yicuza kuba yarishoye muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

    Ku rundi ruhande mugenzi we yavuze ko bahuye n’ikibazo cy’ubukene nyuma yo kubura akazi bakoraga kubera Covid-19 ari nabwo bicaye ari batatu batekereza uburyo babonamo amafaranga, bityo bafata umwanzuro wo kujya bahimba permis.

    Ati “Twararebye tubona turamutse dukoze permis mpimbano, nibwo twabona amafaranga. Uburyo rero twabipanzemo, twari twapanze ko tugomba gukora hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye guhabwa permits ariko zigitunganywa, hanyuma ntitureke ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bahita babimenya bazikojeje ku cyuma ahubwo tukazibereka ko ziri gukorwa bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho.”

    Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri kuko aribwo byari bigitangira nibwo bwari ubwa mbere, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120Frw, undi aduha ibihumbi 100Frw.”

    Aba bagabo kandi babaga bafite ibikoresho nk’ibya Polisi y’Igihugu birimo n’amapingu berekaga abaturage kugira ngo babizere.

    Biyemerera ko hari hasize ukwezi batangiye ibi bikorwa mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko muri Kicukiro.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibyakozwe n’aba bantu bikwiye kubera isomo abaturage bakirinda umuntu uwo ariwe wese ushobora kubabeshya serivisi zitangwa n’urwego adahagarariye.

    Ati “Icyo twabafatiye ni izi permits bari bahimbye, biyita abapolisi kandi ataribo kandi babizi neza ko amategeko atabyemera.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda, nyabuneka ni bitonde bareke kubeshywa n’uwo babonye wese, serivisi iyo ariyo yose muri iki gihugu ifite uyitanga n’urwego ruyitanga, ni barugane. Abantu bagenda bajya gushaka abandi ngo babafashe kubona serivisi runaka batabifitiye ububasha, abaturage babirinde.”

    CP Kabera yibukije abaturage ko serivisi zose ndetse n’amafaranga azitangwaho aba azwi kandi akagira uburyo atangwa ndetse abantu bakanahabwa inyemezwabwishyu ari nayo mpamvu abantu bakwiye kugira amakenga ku uwo ariwe wese washaka kubaha serivisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Aba uko ari bane bafashwe bakurikiranyweho kwiyitirira inzego badakorera bakabeshya abaturage bo batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

    source : https://ift.tt/3ubf7KI

  • Burera: Hatangijwe imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere bizatwara arenga miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera yatangiye muri Kamena 2021, bikazasimbura aho kakoreraga kuko hari hato cyane hanashaje. Ahari hasanzwe ibiro by’ako karere hahoze hakorerwamo n’Ibiro by’iyahoze ari Superefegitura ya Kirambo mu myaka ya 1980.

    Iyi nyubako nshya y’Akarere ka Burera iri kubakwa mu Murenge wa Rusarabuye mu Kagari ka Kabona, mu Mudugudu wa Rutuku.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kuzifashisha ibyo biro bishya nibyuzura, barushaho gutanga serivisi nziza bakegera abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

    Yagize ati ” Icyo bivuze ni imiyoborere myiza, bigasobanura guha abaturage serivisi nziza, ni iterambere kuko ni inyubako igezweho kuko aho bakoreraga hari hato kandi hashaje kuko hubatswe kera.”

    “Turifuza ko iyi mirimo yarangira mbere kandi tuzakomeza dukore ubuvugizi muri LODA kubera ko twahuye na Covid-19 ubukungu burahazaharira ndetse na rwiyemezamirimo tuzakomeza kuganira ku buryo ibishoboka byose ko yihutishwa bizakorwa.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera na bo bishimiye iyi nyubako, bavuga ko ari iterambere bari banyotewe none rikaba ribegerejwe.

    Musabyimana Jacqueline yagize ati ” Nkimara kubona iyi nzu baje kuyubaka hano byaranshimishije cyane. Mbere twajyaga ku karere imvura yaba yaguye bikatugora cyane kubera umuhanda wari mubi none ubu kaburimbo igiye kubakwa, aho bakoreraga ntiwabaga wamenya aho umukozi ushaka akorera kuko hari hafunganye nk’utazi gusoma we yayoberwaga iyo agana.”

    Niyonsaba Ezechiel na we yagize ati “Ubundi mu busanzwe inzira yo kugera ku Karere yari igoranye cyane, ubu twahabonye akazi ndetse n’abana bacu bagiye kujya bakora ibikorwa bibateza imbere, turashima Leta yacu ko ikomeje kutuzirikana ikaduteza imbere.”

    Akarere ka Burera kari mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru twakoreraga ahantu hato kandi hashaje nyuma y’aho utwa Gakenke na Gicumbi twubatwe tukanavugururwa mu gihe utwa Musanze na Rulindo hagishakishwa ubushobozi bwo kutwubakira aho gukorera hagezweho.

    Ibiro bishya by’akarere ka Burera bizuzura bitwaye asaga miliyari 3 Frw

    Imirimo yo kubaka ibiro bishya iracyari mu ntangiriro

    source : https://ift.tt/2Y0Wgq7

  • Kuba imfubyi akiri muto byamuteye gushinga umuryango ufasha abatagira kivurira – #rwanda #RwOT

    Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yashinze uwo muryango witwa ‘Love the Kids Rwanda’ mu 2016 biturutse ku buzima bugoye yabayemo.

    Ati “Ni umuryango nashinze kubera ko nabaye imfubyi mfite imyaka 12, hanyuma nza no gukora mu kigo cy’imfubyi cya Kimisagara. Nyuma haje gahunda ya Leta yo gusubiza abana mu miryango ni bwo nagize igitekerezo cyo gukomeza gufasha abana batagira kivurira kuko nzi neza ubuzima bubi baba babayemo.”

    Avuga ko akimara kuba imfubyi, yabayeho mu buzima bubi kuko yasigaye arerwa na nyirakuru kandi akennye, akagorwa no kumubonera ibikoresho by’ishuri n’imyambaro.

    Ati “Nagorwaga no kubaho nta babyeyi kandi nta bavandimwe tuvukana mfite kuko navutse ndi ikinege. Igikomeye noneho ni ukuba mu muryango ukennye udafite ibyangombwa umwana akenera kugira ngo akure neza.”

    Yakomeje kwiga agera mu mashuri yisumbuye abona umuterankunga abasha kuyarangiza.

    Mu 2013 ubwo yari afite imyaka 22 ni bwo yagiye gukora mu kigo cy’imfubyi, abona uko abana babatagira kivurira babaho bitewe n’amateka yabo atandukanye.

    Kimwe mu byamukoze ku mutima ni uko hari abantu bazaga gusura abana b’imfubyi mu kigo bakabeshya ko bafitanye isano barangiza bakabasambanya cyangwa bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Amaze kugira igitekerezo cyo gushinga umuryango ufasha abana batagira kiburira, yaganiriye na bagenzi be bakorana baragishyigikira biyemeze kugishyira mu bikorwa.

    Umuryango Love The Kids Rwanda yashinze ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187 bari hagati y’imyaka ine na 17 baturuka mu miryango 63.

    Intego nyamukuru yatumye ashinga uyu muryango, ni ugukemura ikibazo cy’ubukene gituma abana batiga.

    Ati “Nashakaga gukemura ikibazo cy’ubukene ariko cyane cyane ubukene butuma umwana atajya kwiga kubera ko umuryango we ukennye cyane cyangwa ufite ibindi bibazo.”

    Abo bana bafashwa kubona ibikoresho by’ishuri bakabatangira n’amafaranga y’ishuri, naho imiryango yabo bakayifasha kuva mu bukene bayibumbira mu matsinda yo kwizigamira ndetse bakayigisha n’uko ikwiye kwita ku bana.

    Ati “Tugendana na gahunda za Leta zo gushyira abo bantu mu matsinda kuko iyo dufasha umwana kwiga naho umuryango we tukawufasha kwisungana kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye ariko nanone kugira ngo banizigame amafaranga yabagoboka.”

    Bimwe mu bibazo basanga mu miryango y’abo bana batagira kivurira, birimo amakimbirane yo mu ngo, indwara zidakira n’ibindi bituma batabasha kubitaho ngo babafashe kwiga neza.

    Kuri ubu yishimira ko intego yari afite ashinga uwo muryango yatangiye kuyigeraho kuko abana bafasha babasha kwiga kandi hari icyizere ko bazagira ejo hazaza heza.

    Ati “Nkanjye iyo ntiga ntabwo nari kubasha gufasha abandi, ariko nize mfashwa n’abandi none nanjye mfite abo mfasha. Dufite abana batatu barangije amasuri yisumbuye.”

    Kugeza ubu umuryango yashinze ufasha abana kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye ariko barateganya kubashakira n’inkunga yo kwiga muri Kaminuza.

    Abana bafasha ni imfubyi, abahoze mu muhanda, abavuka mu miryango ikennye, abafite ababyeyi barwaye indwara zidakira kandi bakennye, abavuka ku bakobwa bafashwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi.

    Yasabye imiryango y’abana batera inkunga guharanira ko biga neza, ayizeza ko bazafatanya.

    Abana bafashwa na Love The Kids bagirwa n’inama zo kugira intego mu buzima

    Muhire Jean Claude yashinze uyu muryango biturutse ku buzima bugoye yabayemo

    Umuryango Love The Kids Rwanda ukorera mu turere twa Huye na Nyarugenge aho kuri ubu ufasha abana bagera ku 187

    Umuryango Love The Kids washinzwe mu 2016 hagamijwe gufasha abana batagira kivurira

    Uwo muryango ufasha abana bari hagati y’imyaka ine na 17

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3ES5xRR

  • Gatsibo: Hagaragajwe uruhare rw’‘Ishuri ry’Umuryango’ mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu – #rwanda #RwOT

    Uru rubuga ruhuza ababyeyi n’abagore bakaganira ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo, inda ziterwa abangavu n’ibindi ndetse bakagerageza kubishakira ibisubizo.

    Ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nka kamwe mu twugarijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda aho kugeza muri Gicurasi uyu mwaka habarurwaga abagera kuri 775 bahuye na cyo mu myaka ibiri.

    Icyo gihe ubuyobozi bwavugaga ko abakekwaho iki cyaha bari bamaze gutabwa muri yombi bageraga kuri 278 ari na bwo hatangijwe umkwabu wo gushakisha abagabo bari ku rutonde rw’abagera kuri 500 bakekwaho iki cyaha.

    Abakangurambaga b’Ishuri ry’umuryango Mwiza bari kwifashishwa mu gushakira umuti ikibazo cy’inda ziterwa abangavu aho ubujyanama batanga bwatangiye kuvamo umusaruro nk’uko umwe muri bo abivuga.

    Ati “Ishuri ry’umuryango Mwiza riri gutanga umusaruro by’umwihariko ku kibazo gikomeye dufite muri aka karere cy’abangavu baterwa inda. Abo turabegera tukabaganiriza, tukabereka ingaruka bahura na zo.”

    “Kuko tuba tubana na bo tubahozaho ijisho nk’ababyeyi ndetse abagize ikibazo bagatwita ntitubatererana ahubwo turabakurikirana tukabafasha kwiyakira ariko twibanda ku kubafasha kutazongera kugwa muri uwo mutego.”

    Ishuri ry’umuryango mwiza ni imwe muri gahunda Akarere ka Gatsibo gaterwamo inkunga na Suède binyuze mu mushinga ugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa no gukora ubuvugizi ku bibazo bahura na byo (PPIMA).

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, ubwo yasuraga ibikorwa by’Ishuri ry’umuryango Mwiza ryo mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki, yasobanuriwe uburyo ryakemuye ibibazo byo mu miryango, ashima intambwe imaze guterwa.

    Yagize ati “Mu bigaragara tubonye ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro mu baturage. Byafashije abagore gutinyuka kugira uruhare mu bibakorerwa no kwikemurira ibibazo bahura na byo.”

    Umushinga PPIMA ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya sosiyete sivile igera kuri 18 ikorera mu turere 16. Ibikorwa byawo bimaze kugera ku basaga miliyoni 1,3 bikaba byibanda ku gufasha abaturage kwishyira hamwe, kwiyungura ubumenyi butuma bagira uruhare rugaragara mu kugena politiki y’ibikorwa bibonamo ku rwego rw’ibanze no gukurikirana ibijyanye no kunoza imitangirwe ya serivisi aho baherereye.

    Ibi biri mu murongo wo gushyigikira gahunda za leta y’u Rwanda zirimo iyo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho (NST1).

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo basobanura imikorere ya gahunda yiswe ‘Ishuri ry’Umuryango mwiza’

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague asobanurirwa bimwe mu bikorwa biri mu mihigo y’Akarere

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yabanje kugirana ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel

    source : https://ift.tt/3i6nti0

  • Musanze: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihembe ry’inzovu – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo uko ari babiri bafashwe ku wa 20 Nzeri 2021, bafite ihembe ry’inzovu rikaba ry’ibiro bibiri bigura 600 000 frw.

    Umwe muri bo si ubwa mbere ahubwo ni isubiracyaha kuko yavuze ko yafunguwe mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, amaze imyaka ibiri n’ igice muri Gereza kandi icyo gihe yari afungiye ibi bikorwa byo gucuruza amahembe n’impu by’inyamaswa.

    Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo mu Kagari ka Gisesero.

    Kugeza Ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye. Uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa ingingo ya 58 y’ itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

    Riteganya ko uwagikoze akabihamywa n’inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.

    Ibi ariko iyo bibaye isubiracyaha gihanwa ingingo ya 52 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

    RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n’amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.


    source : https://ift.tt/39zXjiL

  • Musanze: Abantu 20 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu n’ibyarangije igihe – #rwanda #RwOT

    Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe muri iki cyumweru , hafashwe ibicuruzwa birimo amashashi, amacupa 934 ya Movit, litiro 433 za kanyanga, amavuta yangiza uruhu 202, imiti ikoreshwa mu myaka 138, ibiro 75 bya kawunga, inzoga n’ibindi.

    Bamwe mu bafatanywe ibi bicuruzwa bavuga ko ibyinshi babiranguraga n’ababyambutsaga babikuye muri Uganda kandi ko babikuyemo isomo ryo kutazabisubira.

    Hakizimana Theoneste umwe mu bafashwe yagize ati ” Nari ndimo gucuruza, Polisi ije aho nkorera bansangana amavuta azwi ku izina rya mukorogo n’andi ni uko baba barantwaye.”

    “Mu by’ukuri nta nyungu ibirimo, nasobanukiwe ububi bwayo sinzongera kuyacuruza. Ubu kuva nafatwa ntakaje byinshi, niteguye kubireka no kujya kubwira bamwe mu bacuruzi batafashwe kubireka kuko abatazabireka niteguye kubatangira amakuru.”

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yibukije abacuruzi kurushaho kwirinda ibikorwa bya magendu no kugenzura niba ibyo bacuruza bitararengeje igihe kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu.

    Yagize ati ” Tuributsa abacuruzi ko bakwiye kureka gucuruza magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu kandi aribo bagombye kugira uruhare mu iterambere batanga imisoro. Ikindi ni uko nabo ubwabo bibagusha mu gihombo iyo babifatanwe, tunabibutsa ko gucuruza magendu ari n’icyaha gihanwa n’amategeko aho ugihamijwe ashobora no gufungwa.”

    “Tuributsa abacuruzi kandi ko bakwiye kujya bagenzura ibicuruzwa byabo ibyarangije igihe bigakurwa mu bindi ndetse birinda no gucuruza ibitemewe. Ntawe utazi ko nk’amashashi yaciwe mu gihugu ndetse n’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, ibi byose bikaba bihananwa n’amategeko kandi bamenye ko Polisi itazabihanganira.”

    Polisi ivuga ko abafashwe bazashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza amategeko akurikizwe.

    Abafashwe bavuze ko babonye isomo ryo gucuruza magendu n’ibyarengeje igihe

    Bimwe mu bicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe byafashwe

    source : https://ift.tt/3CN0Vum

  • Amashyamba azabakenya-Brig Gen Muhizi avuga ku byihebe bahanganye na byo muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado zifatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga uyu mwaka ariko byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.

    Brig Gen Pascal Muhizi, yavuze ko bamze gutera intambwe nyuma yo gutsimbura ibyihebe mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Mbau ahari ibirindiro bikuru.

    Ati “Twageze kuri byinshi nyuma yo kwigarurira aha ngaha. Urebye ni ho hari ibirindiro bikuru by’ibyihebe nyuma yo kubikura muri Mocimboa da Praia. Aha Mbau ni ho bigishirizaga amatwara y’idini ya Islam. Hari ubuyobozi bukuru bwa politiki n’ubw’ingabo, cyari ikigo gikomeye.”

    Yavuze ko nyuma yo kubotsa igitutu bahise bahungira mu mashyamba ku buryo urugamba runini rusa n’urwarangiriye ahitwa Nakitenge ahaguye ibyihebe 12 nubwo ngo urugamba rutari rworoshye.

    Ati “Kuvuga ko ari urugamba rwari rworoshye umuntu yaba yibeshye, ahubwo bahuye n’ingabo zikomeye, zizi kurwana, baragerageje basanga bitashoboka, intambara yari ikomeye. Ubundi mu mirwanire yabo ntibarwanira aho batuye. Aho barwaniye cyane ni muri Nakitenge mu bilometero 14, imbaraga nyinshi bakoreshaga kwari ukugira ngo tutagera hano [Mbau].”

    Yongeyeho ati “Mu gutakaza Mbau, basigaye mu mashyamba, azabakenya cyangwa banapfiremo kuko n’ubu ntituboroheye kuko ibikorwa bikomeje. Bose bararorongotanye, igikuru ni uko bavuye muri iki gice twari turimo, bambutse umugezi uri mu bilometero 20 uvuye aha.”

    Yavuze ko hari amazina y’abayobozi b’uyu mutwe yamenyekanye arimo nka Bin Omar, uyu akaba ari we wari ubakuriye atuye Mbau.

    Kuri ubu ingabo za SADC ziri mu bice bya Macomia ni zo zifite akazi gakomeye ko kubakumirira hakurya iyo mu gihe utundi duce twamaze gutekana.

    Brig Gen Muhizi yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique byerekanye ko ingabo za Afurika zikwiye kugirana ubufatanye ntizibe iz’igihugu runaka gusa zirebera igihe abaturanyi bari mu kaga cyangwa bakeneye ubufasha.

    Ati “Abantu bakwiye kubireberaho ko mu gihe umuturanyi ari mu kaga akwiriye gutabarwa nk’uko u Rwanda rusanzwe rubigenza. Birakwiye ko hatagira igihugu gihura n’akaga nk’uko iki [Mozambique] cyari cyahuye n’ikibazo, bagire umutekano usesuye muri rusange. N’abandi bakwiye kubyumva ku buryo batanga ubufasha ari na byo twakoze.”


    source : https://ift.tt/3zH0tfh