Tag: featured

  • Polisi y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire na African Leadership University – #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla, Umuyobozi wa Kaminuza ya African Leadership University bahererekanya inyandiko z’amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono

    source : https://ift.tt/3lX6BLC

  • MIGEPROF yakanguriye abagabo kwitabira “Umugoroba w’umuryango” – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iba ku cyumweru cya gatatu cya buri kwezi yahoze yitwa “Umugoroba w’Ababyeyi” ihindurirwa inyito mu Ugushyingo 2020 kuko bamwe bayisobanuraga nk’igenewe abagore gusa, bityo ko abana n’abagabo batarebwa na yo.

    Abenshi mu bagabo bakunze kugaragaza ko baterwa ipfunwe no kuyitabira, aho usanga barishyizemo ko igenewe abagore.

    Hari uwagize ati “Sinshobora kujyayo. Ubwo se ubundi navugira iki muri ibyo biganiro?”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Abana muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yatangaje ko hari hamwe na hamwe hatangiye kugaragara impinduka mu myumvire n’abagabo bakitabira “Umugoroba w’Umuryango” ariko hakiri icyuho gikomeye.

    Ati “Turashaka ko n’abagabo baza, uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu kumva akamaro k’imibanire irangwa n’amahoro ndetse n’iterambere ry’imibereho y’imiryango yabo.”

    Mu “Umugoroba w’Umuryango” haganirwa ku bibazo byugarije umuryango mugari birimo ubukene, amakimbirane yo mu ngo, abana bajya kuba kmihanda, inda z’imburagihe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

    Muri buri mudugudu hatoranywa imiryango itatu itarangwa n’amakimbirane ikabera indi icyitegererezo, ikajya iyifasha gukemura ibibazo biyirangwamo.

    Batamuliza yasabye inzego z’ibanze kugenzura bihoraho ko abagabo bitabira iyo gahunda ndetse bakarushaho kubishishikarizwa nk’uko New Times ibitabgaza.

    Yakomeje ati “Nka Minisiteri n’abafatanyabikorwa bacu, tugiye gukora ubugenzuzi bw’uko “Umugoroba w’Ababyeyi” ukorwa kugira ngo hongerwe ingufu ndetse dukangurire abagabo n’abagore kuwitabira.”

    Iyi gahunda yari yarasubitswe kubera amabwiriza n’ingamba zo kwirinda COVID-19 yasubukuwe ku wa 19 Nzeri 2021.

    Umugoroba w’Umuryango ukemurirwamo ibibazo bitandukanye byugarije umuryango mugari w’Abaturarwanda. Iyi foto yafatiwe muri Kamonyi mbere y’umwaduko wa Coronavirus

    source : https://ift.tt/3AH6vy3

  • Akazi ni bwo kagitangira- Perezida Kagame yashimye ingabo zabohoye Cabo Delgado (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

    Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z’u Rwanda n’Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

    Perezida Kagame yasuye aba basirikare n’abapolisi bari mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi.

    Yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba ariko avuga ko hari akandi kazi kabategereje.

    Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

    Yavuze ko ingabo zavuye mu Rwanda zijya muri Mozambique gukora akazi no gufasha abaturage b’iki gihugu.

    Ati “Perezida we ashobora kubyivugira ariko hari ibindi bihugu byagize uruhare mu gushaka gutanga umusanzu kandi natwe tubirimo. Abo bandi bazaza nyuma ariko twe ubwo twahageraga, twakoze akazi dufatanyije.’’

    “Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’

    Umukuru w’Igihugu yashimye ingabo zakoze akazi gakomeye cyane karimo no kwitanga cyane.

    Ati “Amajoro n’amanywa mwagiye, izuba mwagenzeho n’intambara mwarwanye ndetse n’urupfu. Nubwo umuntu yavuga ko twabuze abantu bake ariko kuri twe kubura umuntu umwe ni ikintu gikomeye. Ubuzima bw’umuntu umwe butakaye, ni nko kubura abantu benshi.’’

    Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byirukanwe mu birindiro byabyo bigihari ahubwo hakenewe ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Mozambique na Cabo Delgado.

    Ati “Nshuti, muvandimwe, Perezida wa Mozambique ndabashimira ikaze mwampaye no kuza gusura abasirikare baje hano mu rugamba rwo guharanira ko abaturage batekana.’’

    Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda.

    Yagize ati “Abenegihugu barabashimira kubera ubutwari mwagaragaje mu kugaruro amahoro mu gace ka Cabo Delgado. Ndashimira cyane kuko hari imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi. Ni icyitegererezo kuri Afurika yose.’’

    “Abasirikare b’u Rwanda barakunzwe, bafatwa nk’ababyeyi n’abana. Iyi mikoranire ni iyo ikenewe, byerekana ko hari icyizere ku kazi gakenewe gukorwa mu gihugu cyose.’’

    Yashimye Perezida Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kurushaho kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.

    Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

    Uru rugamba rwatangiye ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka. Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

    Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda ubwitange zagaragaje mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya

    Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byatsinzwe muri Mozambique bigihari, ko ari ngombwa gukomeza kubaka ubushobozi no kurinda ngo bitazagaruka

    Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi

    Perezida Kagame yanyuzwe n’akazi kakozwe, gusa avuga ko hakiri byinshi byo gukora

    Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

    Uru rugamba runagirwamo uruhare n’ingabo za Mozambique

    Perezida Kagame aha icyubahiro ingabo z’u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba muri Mozambique

    Perezida Kagame yashimye mugenzi we wamutumiye muri Mozambique

    Uretse ingabo, hari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique guhashya ibyihebe byari byarahayogoje

    Ingabo n’abapolisi 1000 ni bo bari muri Mozambique

    Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3i2Bhde

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24, barimo ingore 11 ingabo 13, bakomoka mu miryango 14, igize imiryango 22 ituye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byo kurengera ingagi zo mu misozi miremire, ziri mu nyamaswa zishobora kuzimira ku Isi mu gihe zitakwitabwaho mu buryo bw’umwihariko, ari umusaruro w’ubufatanye bwa Leta, abafatanyabikorwa n’abaturage.

    Yagize ati “Uburyo ibikorwa byo kwita ku ngagi mu Rwanda byatanze umusaruro mwiza, byerekana ibyiza bishobora kugerwaho binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’abafatanyabikorwa. Ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ku ruhare bakomeje kugira muri ibi bikorwa mu myaka ishize.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yakomoje ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19, avuga ko nubwo cyagabanyije umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda, Leta yakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati “Kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki waragabanutse, ariko ibikorwa byo kurengera ibidukikije byarakomeje, birimo n’ibikorwa byo gukomeza gukoresha igice cy’amafaranga aturuka mu bukerarugendo, mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igirira akamaro abaturage baturiye pariki.”

    Mu gihe ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje gufungurwa hirya no hino ku Isi cyane cyane nyuma y’uko inkingo zikomeje kugezwa mu bice byinshi by’Isi, Perezida Kagame yatanze icyizere ku bashyitsi bifuza gusura u Rwanda, avuga ko rwiteguye gukomeza kubakira no guhaza ibyifuzo byabo.

    Yagize ati “Uko abakerarugendo bakomeza kuza mu Rwanda, bazakomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda, bihuye n’ibyifuzo byabo. Leta y’u Rwanda izakomeza gushora mu bikorwa byo kwakira abashyitsi, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwacu, ndetse no kurengera ibidukikije [ku buryo bizagira ingaruka nziza ku] bazadukomokaho.”

    Yongeyeho ati “Turi gupima ndetse tukanakingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi basura u Rwanda, bakomeze kugira ubuzima bwiza. Intego yacu ni ukugira ngo dukomeze gutuma u Rwanda ruba ahantu hatekanye kandi hakurura ba mukerarugendo.”

    Perezida Kagame kandi yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu birori byo Kwita Izina, nubwo bitoroshye kuko biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, ati “Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo twari dusanzwe twizihiza umunsi wo Kwita Izina, ariko nishimiye kubona abafatanyabikorwa n’inshuti zacu zifatanyije natwe muri uyu muhango.”

    Igikorwa cyo Kwita Izina ingagi kibaye ku nshuro ya 17, kikaba cyitabiriwe n’amazina akomeye arimo abakinnyi ba Paris Saint Germain nka Neymar Jr, Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Marquinhos na Sergio Ramos, bise ingagi amazina atatu, ari yo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’. Bukayo Saka ukina muri Arsenal nawe yitabiriye uyu muhango, aho yise ingagi yo mu Muryango wa Pablo, ayita ‘Kura.’

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kongera kwakira abakerarugendo nyuma ya Covid-19

    source : https://ift.tt/3ufapMa

  • Ni iki cyihishe inyuma y’umugambi mugari wo guharabika u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ibintu bisanzwe kuba ikinyamakuru cyaganiriza umuntu uri gukorwaho iperereza mu gihe akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, icyakora Leta y’u Rwanda yatanze ubwo burenganzira. Bidateye kabiri, Abdi Latif Dahir, Umunyamakuru uhagarariye The New York Times mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ufite ibiro muri Kenya, yari asesekaye i Kigali, ahabwa ikaze mu cyumba Rusesabagina yari afungiyemo, bagirana ikiganiro kirambuye.

    Mu kiganiro cyabaye kirekire, Rusesabagina yasobanuye amateka ye kugera ku ifatwa rye, anagaruka ku bitero byagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FLN yari ayoboye, n’uburyo utari ugamije gukoresha intambara mu gukuraho Leta y’u Rwanda yatowe n’abaturage.

    Umuntu yagatekereje ko ingingo yo kubaza Rusesabagina ku bikorwa bishinjwa umutwe wa FLN atigeze yihakana, yari kwiharira igice kinini cy’ikiganiro. Icyakora mu nkuru y’amagambo hafi ibihumbi bine Latif yafashijwemo n’abarimo Declan Walsh uhagarariye The New York Times muri Afurika, Matina Stevis-Grineff uyihagarariye mu Burayi na Ruth Maclean uyihagaririye mu Burengerazuba bwa Afurika, bayikomojeho mu gice gito cyane, ubundi inkuru yibanda ku isano iri hagati y’ifungwa rya Rusesabagina n’ubwamamare yaheshejwe na filime ya Hotel Rwanda, ari na bwo yahowe na Perezida Kagame, nk’uko inkuru ikomeza ibisobanura.

    Iyi ngingo n’izindi zirimo ifatwa rya Rusesabagina, iyoherezwa rye mu Rwanda, uruhare yagize mu kurokora abahungiye muri Hotel des Mille Collines byihariye igice kinini cy’inkuru zatambutse mu binyamakuru mpuzamahanga, birimo BBC, CNN, The Guardian n’ibindi bitandukanye, mu gihe nta shyaka byagize ryo kumenya ingaruka za FLN ku miryango yatakaje abantu icyenda babiguyemo, cyangwa ngo hagarukwe ku buryo uyu mugabo yemereye mu rukiko uruhare rwe mu ishingwa rya FLN n’ibikorwa byayo, ibintu ‘yicujije, akabisabira imbabazi.’

    Uretse urubanza rwa Rusesabagina, ibikorwa by’u Rwanda birimo ubufatanye bwarwo na Arsenal, ubuziranenge bw’izamuka ry’ubukungu bwarwo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no kugera ejo bundi ku iyoherezwa ry’ingabo muri Mozambique, byose byakomeje kugarukwaho mu buryo bumwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga, ku buryo bitagoye kubona ko bikubiye mu mugambi umwe wo guharabika u Rwanda.

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na RBA, yagarutse kuri uyu mugambi, ndetse anasobanura ko bishobora kuba biterwa n’impamvu ebyiri.

    Yaragize ati “Hari ibintu bibiri [bishobora gusobanura uwo mugambi. Icya mbere] kugerageza kwikuraho uruhare mu bibazo [bya Jenoside yakorewe Abatutsi] byabaye ku gihugu cyacu. Bakavuga bati ‘aba bantu ni abantu bicanye, nta ruhare tubifitemo’, nubwo mu by’ukuri babifitemo uruhare.”

    “Icya kabiri nkeka ni uko abantu [n’ibihugu] bikomeye ku Isi, bihora bigerageza gutuma ibindi bihugu bibaho nka bo. [Bagashaka kubigisha indangagaciro zabo]. Ni nk’aho twebwe Abanyafurika tutagira indangagiciro, ubwo rero tukagomba gukurikira izo ndangagaciro zabo.”

    Kuki u Rwanda ari umwihariko?

    U Rwanda ni igihugu kitagira umutungo kamere mwinshi, kidakora ku nyanja ndetse ntikigire ubuso bunini, byose bikiyongera ku mateka mabi arimo Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibazo by’ubukene byari byarabaye akarande mu myaka myinshi ishize.

    Kubasha kwikura mu bihe bikomeye nk’ibya Jenoside, igihugu kikubaka umutekano urambye, kigashyiraho ingamba z’iterambere, kigakurura abashoramari ndetse kikaza mu bihugu byigirwaho mu ngeri nyinshi zirimo imiyoborere myiza n’umutekano, ni ibintu bidatandukanye cyane n’ibitangaza.

    Ikirenze kuri ibyo ariko, ni uko ibyo u Rwanda rwagezeho, ahanini rubikesha amaboko y’abana barwo, kuko nubwo rwakiriye inkunga z’amahanga, rwazikoresheje neza no kurenza ibyo zagenewe, ndetse runafite intego yo kureka gushingira kuri izo nkunga mu gihe cya vuba, kuko ubu zigize 17% by’ingengo y’imari y’igihugu, byose bigaherekezwa n’imiyoborere myiza, dore ko mu 2019, Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika, mu bihugu bifite Leta zikorera mu mucyo, zigateza imbere abaturage, ndetse zikubahiriza amategeko.

    Mu kiganiro ‘In the Room’ Perezida Kagame aherutse kugira na Fred Swaniker watangije Kaminuza ya African Leadership University (ALU), yaciye amarenga ku mpamvu ishobora kuba ikizitira iterambere rirambye ry’Umugabane wa Afurika, agaragaza ko ikibazo cy’imiyoborere ari imwe mu nzitizi zikomeye z’iterambere ry’uyu Mugabane.

    Yaragize ati “Dukeneye kumva ko tutagomba gutwara ibintu uko bisanzwe. Kuko ureba aho twari mu myaka 40 ishize, wareba aho tuzaba turi mu myaka 40 iri imbere, ukareba n’aho abandi bari bari mu myaka 40 ishize, abo usanga twari mu buzima bujya kumera kimwe, usanga barateye imbere inshuro nyinshi, naho twe n’aho twari turi icyo gihe, [hari aho usanga] twarasubiye inyuma.”

    Yongeyeho ati “Hari ibyo twakora kugira ngo tuzamure ubukungu bwacu ku kigero cyo hejuru kurusha aho turi ubu. Wenda icyo dukeneye ari kugira umurongo muzima, tugafata inshingano [zo kubaka iterambere ryacu], ndetse ibyo dukora tukabikorana imbaraga nyinshi kuko hari ikibazo gikomeye tugomba gucyemura [ubukene].”

    Iki kibazo cyo kutagira icyerekezo nicyo u Rwanda rwahereyeho mu gucyemura ibindi bibazo, kuko imiyoborere yarwo yashyizwemo imbaraga, birangira ibaye umusingi wo kubakiraho irindi terambere rufite mu nzego zose, kuva mu bukungu kugera ku mutekano.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byageze ku iterambere n’umutekano mu myaka 27 ishize, ariko ruhora rugaragazwa nk’igihugu kidashobotse, kitita ku burenganzira bwa muntu kandi kigahora mu makosa

    Akaga kagwirira amahanga mu gihe ibihugu bya Afurika byakwigira ku Rwanda

    Mu myaka iri imbere, imiterere y’Isi izahinduka mu buryo bufatika. Umubare w’Abanyafurika uziyongera, ku buryo mu 2050, umwe mu baturage bane ku Isi azaba ari Umunyafurika. Ni mu gihe abaturage b’i Burayi bazarushaho kugabanuka, aho umubare wabo ugereranyije n’abazaba batuye Isi, uzagera kuri 7% uvuye ku 9,8% uyu munsi. Abazungu bo muri Amerika nabo bazaba ari 49% by’abatuye icyo gihugu mu 2060, bavuye kuri 72% uyu munsi.

    Ibi kandi bizajyana n’ubukungu, kuko mu 2050, ibihugu bitandatu muri birindwi bifite ubukungu bunini kurusha ibindi, bizaba ari ibihugu bifatwa nk’ibikiri mu nzira y’Amajyambere uyu munsi. Ibi biterwa n’uko iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ryihuta ku muvuduko ukubye kabiri uw’ibihugu biri muri G7.

    Ibi rero bisobanuye ko mu gihe ibihugu birimo ibya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere, byarushaho gukira no kugira abaturage benshi, bizagira ingaruka ku miterere y’imiyoborere y’Isi, ku buryo ingingo zirimo nko kuba Akanama Gahoraho k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, LONI, gashobora guseswa, imiryango nka Banki y’Isi na IMF ikavugururwa, ku buryo imbaraga z’ibihugu bikize uyu munsi, zishobora kuzahinduka umuyonga mu myaka iri imbere.

    “Ibi bitera impungenge abazungu, biganje mu bihugu bikize uyu munsi, ariko bitazaba bikize kurusha ibindi mu myaka iri imbere,” nk’uko impuguke mu bya politiki mpuzamahanga itashatse ko amazina yayo atangazwa, yabitubwiye.

    Yakomeje ati “Buriya baricara bakibaza bati ’mu myaka 200 Isi izaba imeze ite? Uruhare rwacu mu biyikorerwamo ruzaba rungana gute? Ni gute twabikumira cyangwa tukabitinza?’”

    “Uburyo bwiza bwo kubikumira,” nk’uko iyi mpuguke yakomeje ibitangaza, “Ni ugutinza iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, hagakoreshwa uburyo bwose bwo kubisubiza inyuma. Niyo mpamvu usanga ibihugu bigerageza kwerekana ko Afurika n’ibindi bihugu bifite ubushobozi bwo kwiyubakira iterambere bidashingiye ku bandi bantu, babirwanya cyane, bakabisebya mu buryo bushoboka kugira ngo ibindi bihugu bibitere icyizere ku buryo uwo mwuka mubi ushobora kuvamo intambara yakongera gusubiza inyuma iterambere.”

    Yavuze ko ari yo mpamvu uzasanga ibihugu bikize bishobora gukoresha amahirwe yose mu kwerekana ko u Rwanda rudakora ibintu bizima, kuri buri kintu cyose bagashaka impamvu barusebya, ibyo bikaba bishobora kunyuzwa mu itangazamakuru n’ubundi buryo butandukanye.

    Ati “Reba nko ku rubanza rwa Rusesabagina, ntabwo ikiba kibaraje ishinga ari ukureba ibimenyetso no gushimira u Rwanda uruhare rugira mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, icyo baba bashaka ni amahirwe yo gusebya igihugu no kugitesha agaciro mu bindi bihugu kugira ngo hatagira uzagira ishyaka ryo kukigiraho. Ibi ni nabyo byakozwe ku masezerano y’u Rwanda na Arsenal, nubwo yatanze umusaruro wari witezwe. Nibwo buryo bakoramo ibintu byabo kuko byarabaye no kuri Singapore, biri kuba ku Bushinwa, bizakomeza no kuba ku wundi wese uzagerageza kubaka iterambere atabashingiyeho.”

    Mu kiganiro na Swaniker, Perezida Kagame yakomoje kuri iyi ngingo, agaragaza ko mu gihe Afurika yakubaka imiyoborere irambye, iterambere ryakurikiraho.

    Ati “U Rwanda rufite amahirwe amwe [n’ibindi bihugu bya Afurika] ndetse n’ibibazo [bimwe]. [Rero igikenewe] ni ukugira imiyoborere ihamye, na politiki yo kuzamura buri wese, tugakoresha neza umutungo mwinshi dufite. [Uburyo Afurika imeze] ni nk’aho waba ufite buri kintu cyose iwawe, ariko ukabisiga ukajya gusaba. Cyangwa se ukaba ufite ibintu byose, undi muntu akaza akabikoresha, noneho ukamwirukaho umusaba. Ibi ni ibintu Afurika ikwiye guhindura kandi turabishoboye…birashoboka mu gihe ubushake bwa politiki bwaba buhari.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Afurika yagira ubuyobozi bufite intego, ishobora gukemura ibibazo by’ubukene ifite

    U Rwanda rukwiye kwitwara gute ku barusebya?

    Nta wakwirengagiza ko kuba u Rwanda rukomeza kuvugwa nabi mu bitangazamakuru mpuzamahanga birugiraho ingaruka, kuko kimwe mu bikorwa gishingiraho ubukungu bwacyo ari ubukerarugendo ndetse n’ishoramari riturutse mu mahanga.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke muri politiki, akaba n’inararibonye muri mikorere y’itangazamakuru mpuzamahanga, Albert Rudatsimburwa, yavuze ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’ibi bikorwa byo gusebya u Rwanda, ari ugukomeza kubaka iterambere rirambye.

    Yagize ati “Leta ntikwiye gucika intege, ahubwo ikwiye kongera imbaraga mu guteza imbere Abanyarwanda, kuko nibatera imbere, bizarushaho kugora abifuriza igihugu nabi kubona ibyo bakinenga. Ibyo kandi ni wo mugambi wa Leta.”

    Yongeyeho ko “Ibi bikwiye no kujyana n’ibikorwa byo kwamamaza igihugu, kugira ngo abantu bakomeze kukigiraho amatsiko bacyige ndetse banagisure, bityo nibasubira iwabo bazabe abahamya b’ibyo babonye bitandukanye cyane n’ibyo babwirwa mu bitangazamakuru byabo.”

    Aha ni ho ahera ashima gahunda zirimo kwamamaza u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’, ati “Buriya ni uburyo bwiza bwo kwerekana igihugu cyacu, tukerekana ko hari ibintu bindi byiza gifite bitandukanye n’ibyo kivugwaho n’itangazamakuru mpuzamahanga.”

    Itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryavugishije benshi babyuririraho basebya u Rwanda

    source : https://ift.tt/3AIDuSz

  • Intego ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 24, hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Perezida Paul Kagame avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku buryo umuhango wo kwita izina wizihizwa, ariko kandi ngo yanashimishijwe no kubona abafatanyabikorwa benshi n’inshuti bifatanya n’ u Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo uyu muhango ukomeze.

    Ati “Duhaye ikaze kandi abaturutse kure bitabiriye uyu muhango, kubera icyorezo, umubare w’abasura pariki hirya no hino mu Rwanda waragabanutse, ariko umurimo w’ingenzi wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima wo warakomeje. Ibi bikubiyemo gahunda yo gusangira inyungu iva mu bukerarugendo, ikomeje gutera inkunga imishinga y’ingirakamaro ku baturage bakikije pariki zacu”.

    Perezida Kagame yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera guteza imbere Ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19
    Perezida Kagame yavuze ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu kongera guteza imbere Ubukerarugendo bwazahajwe na COVID-19

    Umukuru w’igihugu yavuze ko uko bamukerarugendo bagaruka bazakomeza kuryoherwa bidasanzwe bijyanye n’uko babyifuza, kuko Leta y’ u Rwanda izakomeza gushora imari mu rwego rw’ubukerarugendo hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga ibyiza nyaburanga igihugu cyihariye uko ibihe bigenda bihita.

    Ati “Turimo kugerageza gukingira abantu benshi bashoboka, kugira ngo abanyarwanda n’abashyitsi bakomeze kugira ubuzima bwiza, intego yacu ni uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancilla Nyirarugero, yavuze ko guhera muri 2005 hari ibikorwa byinshi by’iterambere abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagiye bageraho babikesha ibikorwa by’ubukerarugendo bikorerwa mu Ntara yabo.

    Ati “Uhereye muri 2005 hamaze guterwa inkunga imishinga igera kuri 462, yafashije mu bikorwa bitandukanye, haba mu bikorwa by’ubuhinzi, mu bikorwa by’ubworozi, mu bikorwa by’ubukorikori, aho ngaho abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, bakaba bashimira rwose ibyo byiza, n’iryo terambere rirambye kandi ryihuse bamaze kugeraho babikesha kubungabunga ndetse n’urugendo birimo gukorerwa muri iyi pariki y’Ibirunga”.

    Umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17, abana b’ingagi 24 bahawe amazina bakaba barimo 11 b’igitsina gore hamwe n’abandi 13 b’igitsina gabo. Kuva uyu muhango wo kwita izina watangira, abana b’ingagi 328 ni bo bamaze kwitwa amazina.

    Happy World Gorilla Day!@PSG_English is proud to participate in the virtual gorilla baptism ceremony #KwitaIzina.

    Family 🔴&🔵 can’t wait to visit Rwanda soon and meet babies Nshongore, Ingeri and Mudasumbwa! 🦍@visitrwanda_now 🇷🇼 pic.twitter.com/NeI38KZTuD

    — Paris Saint-Germain (@PSG_English) September 24, 2021


    source : https://ift.tt/3zJwOlE

  • Abakozi ba Bralirwa barishimira amahugurwa bahawe na Polisi ku kwirinda no kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hahuguwe abakozi 75 harimo abakozi b’uruganda ubwarwo ndetse n’abakozi b’ikigo gishinzwe gucunga umutekano muri urwo ruganda. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aba bakozi bahawe ubumenyi bw’ibanze mu kurwanya no kwirinda inkongi hashingiwe ku bikoresho biri muri urwo ruganda ndetse n’inkongi ishobora kuba muri urwo ruganda.

    Yagize ati” Muri iyi minsi ibiri abakozi twabahuguye uko bakwirinda inkongi zitaraba, icyatera inkongi, uko bakoresha ibikoresho uruganda rufite igihe habaye inkongi yoroheje. Twabigishije uko bagenzura ubuziranenge bw’ibyo bikoresho,aho bishyirwa bitewe n’imiterere y’inyubako.”

    ACP Gatambira avuga ko Polisi yasanze hari ibikoresho bizimya inkongi uruganda rwari rufite ariko abakozi batazi kubikoresha ndetse hari n’ibitakijyanye n’ibihe tugezemo.

    Ati” Hari bimwe mu bikoresho byoroheje bishobora kwifashishwa mu kuzimya inkongi yoroheje biri mu ruganda ariko bamwe mu bakozi ntabwo bari basobanukiwe uko bikoreshwa. Uruganda nka ruriya hari bimwe mu bikoresho bigezweho ruba rugomba gutunga nk’imodoka nini izimya umuriro. Ubuyobozi bwatubwiye ko bufite gahunda yo kuyigura ari nayo mpamvu twifashishije imodoka yacu ya Polisi twigisha abakozi uko ikoreshwa mu kuzimya inkongi zikomeye.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi yavuze ko aba bakozi banahawe amahugurwa y’uburyo bwo gutabara abantu mu nyubako haramutse habaye inkongi. Hari n’ubundi bujyanama bwahawe ubuyobozi bw’uruganda kubijyanye n’imiterere y’inyubako z’uruganda aho usanga bigoranye kumenya aho abantu banyura bahunga igihe habaye inkongi.

    Rutagambwa Pascal ni umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi (Rubavu). Yavuze ko we n’abakozi bagenzi be bishimiye amahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, yavuze ko bahuguwe byinshi kandi by’ingirakamaro kuko bamwe muri bo nta bumenyi na buke bari babifiteho.

    Ati” Batwigishije mu buryo bw’amagambo (Theory) nyuma tujya no kubishyira mu bikorwa. Bacanye umuriro nyuma bazana ibikoresho batwereka uko wazimya umuriro mu buryo bwihuse. Twize ibitera inkongi n’uko twayizimya bitewe n’icyateye inkongi. Hari inkongi ituruka ku mavuta yo guteka, ituruka ku mashanyarazi, inkongi ituruka kuri Gaz ndetse n’ituruka ku byuma byaka.”

    Rutagambwa avuga ko ubuyobozi bw’uruganda bwasabye Polisi ko yazanahugura abakozi b’uruganda rwa Bralirwa ishami rya Kigali ndetse Polisi ikaba yabyemeye. Hakazabaho n’amahugurwa yimbitse y’abakozi b’uruganda bazajya bahugura abandi mu buryo buhoraho.

    Abakozi b’uruganda rwa Bralirwa bavuga ko ubumenyi Polisi y’u Rwanda yabahaye butazagarukira mu ruganda gusa kuko no mu miryango yabo bazajya babwifashisha mu kuzimya inkongi. Polisi y’u Rwanda yanatanze nimero za telefoni zifashishwa igihe cyose bahuye n’ikibazo cy’inkongi y’umuriro kugira ngo batabarwe hakiri kare.

    Izo nimero ni: 111, 112, 0788311224, mu Ntara y’Amajyaruguru ni 0788311024, mu Ntara y’Iburengerazuba ni 0788311023, mu Ntara y’Amajyepfo ni 0788311449, mu Ntara y’Iburasirazuba ni kuri 0788311025 na 0788380615 bashobora kandi no guhamagara kuri 0788311120.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i73GPl

  • Bane bafunzwe bazira kwiyitirira Polisi bagatanga impushya zo gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashwe bazira guha abaturage perimi z
    Bafashwe bazira guha abaturage perimi z’inkorano

    Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abo ni Désiré Ishimwe wiyitaga umupolisi akaba yari afite n’amapingu yerekaga abantu nka kimwe mu byatumaga bemera ko akorera urwo rwego, Elia Ndacyayisenga wakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga, David Nikwigize wari ushinzwe gushaka abakiriya hamwe na Theoneste Manirakiza watanze amapingu.

    Bafashwe bivuzwe n’uwitwa Abouba Niyonsenga usanzwe acuruza imyaka mu Karere ka Kayonza, bagezeho bakamubwira ko ari abapolisi kandi bashobora kumuha uruhushya rwo gutwara imodoka aramutse abahaye amafaranga ibihumbi 350, bamwaka imyirondoro baragenda, bongera kumuhamagara nyuma y’icyumweru bamubwira ko ibyangombwa byabonetse yaza kubifata i Kigali.

    Ati “Turababaza tuti se turabasanga hehe, bati ku Muhima, ni bwo twazaga tugeze Nyabugogo turamuhamagara tuti muri hehe, ati mwakererewe twari twababwiye ngo muze saa yine none saa cyenda zabageranye, twakinze tuzabonana ejo nibwo n’abandi bahungu twari kumwe babiri bafashe inzira bajya gushaka iyo barara, nanjye njya gushaka iyo ndara. Bimaze kuba nka saa kumi nibwo bahitaga bampamagara, bati uri hehe izi saha ko twari tubonye akanya”.

    Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n
    Babaga bafite perimi nyinshi bakoze hamwe n’izindi nyandiko mpimbano zitandukanye zirimo n’iza Polisi

    Akomeza agira ati “Arambwira ati ndangira aho uri mpagusange, arahansanga, anyereka urutonde rw’uko nakoze natsinze, ndireba neza ibintu byose nsanga ni sawa, yazaga yambaye amapingu ku mukandara, atuje ari afande, ndamubwira nti ese ikintu cyabinyemeza ni ikihe? Ngo jyewe ngiye kukuzanira perime yawe n’iza bagenzi bawe eshatu, ndazibye ku muhima, ndahita nzisubizayo vuba vuba n’iminota mike cyane ndibukoreshe, yakuyeyo akamvirope karimo ama perime nka 50 ngereranyije, ndamubwira nti ndabona ari sawa hasigaye amafaranga, ntangira kugenda mucyeka ndavuga nti uyu muntu si umupolisi”.

    Elia Ndacyayisenga wakoraga izo mpushya, avuga ko kwishora muri ibyo bikorwa babitewe nuko aho bakoraga akazi kahagaze muri Covid-19, bakabura amafaranga yo kwishyura inzu n’ibindi bikenerwa mu buzima.

    Ati “Ubwo rero nibwo twahise dupanga tuti, turamutse dukoze perime mpimbano ni wo twabona amafaranga, twari twapanze yuko tugomba gukora, hanyuma tukazereka abaturage ko bagiye kuzihabwa ariko bikirimo gukorwa. Ntitwagombaga kureka ngo bazijyane kuzerekana muri polisi kuko bazikojeje ku cyuma bahita babimenya, ahubwo tukazibereka tubabwira ko bikiri mu nzira zo gutangwa, bakaduha amafaranga ubundi tukarekera aho. Mu by’ukuri nibwo twari tukibitangira, umuntu wa mbere waduhaye amafaranga yaduhaye ibihumbi 120, undi aduha ibihumbi 100”.

    Umuvugize wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, gusa ngo abaturage bakwiye kujya bitonda.

    Ati “Hari abantu baba bariyemeje gukora ibyaha, na n’ubu baba babikekwaho bakazabyemezwa n’inkiko, ariko icyo twabwira abaturage ni uko bagomba kwitonda bakagana polisi bagahabwa serivisi, batayihabwa hari inzego zibishinzwe na none za polisi, tukabikurikirana. Nyamara kugwa mu mutego w’abantu gusa bashaka kugira ngo babarire amafaranga yabo, basarure aho batabibye, ntabwo ari byo”.

    Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi
    Amapingu uwari warigize afande niyo yifashishaga kwemeza abantu ko ari umupolisi

    Baramutse bahamwe n’icyaha, igihano kinini mu byaha baregwa ntikirengeje imyaka itanu y’igifungo hamwe n’ihazabu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miriyoni zirindwi.


    source : https://ift.tt/39BlNsc