Tag: featured

  • Ibibi byo kunywa inzoga ku rugero rukabije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Omary Ubuguyu nk’inzobere mu by’ubuzima, asobanura urugero rw’inzoga umuntu atagombye kurenza ku munsi, kugira ngo yirinde gushyira ubuzima bwe mu kaga ataretse n’ubw’abandi, kuko hari ubwo umuntu anywa inzoga ku rugero rukabije ingaruka zikagera no ku bandi.

    Yagize ati “Umugore ntiyagombye kurenza icupa rimwe rya byeri (beer) ku munsi, mu gihe umugabo atagombye kurenza amacupa abiri ya byeri ku munsi. Ku bagore bakunda Divayi (wine) ngo umugore yagombye kunywa Divayi itarenze mililitiro 125 ni ukuvuga ikirahuri kimwe kiringaniye cya divayi ku munsi, naho umugabo ntarenze mililitiro 250, ni ukuvuga ibirahuri bibiri biringaniye ku munsi ”.

    Dr. Ubuguyu avuga ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero, byangiza umubiri w’umuntu muri rusange, cyane cyane bihereye mu nda, bishobora guteza ibisebe byo mu nda, ikindi kandi ngo byangiza uburyo umubiri wisukuramo.

    Yagize ati “Inzoga nyinshi zishobora kwangiza mu muhogo ugasanga umuntu araruka, zishobora kandi kwangiza imikorere y’imisemburo ya ‘insulin’ ubundi ifasha mu gusya isukari, kandi iyo uburyo bwo gusya isukari mu mubiri buhuye n’ikibazo, nibwo umuntu arwara indwara ya diyabete”.

    Dr. Ubuguyu yasobanuye ko kunywa inzoga nyinshi byangiza ubwonko bw’umuntu, ibyo bikajyana no kuba yagira ikibazo cyo kwibagirwa cyane.

    Yagize ati “Ku bwonko, inzoga hari ibyo igabanya, harimo cyane cyane ‘folic acid’, kandi iyo ‘folic acid’ igabanutse byangiza ubwonko bigatuma umuntu akunda kwibagirwa cyane”.

    Dr. Ubuguyu yavuze ko igituma inzoga nyinshi abantu bikorera mu buryo bwa gakondo, zifatwa nk’izitemewe ngo ni uko ziba zirimo uburozi bwinshi, ku buryo umubiri w’umuntu udashoboye guhangana na bwo.

    Uretse izo ngaruka zigera ku buzima bw’unywa inzoga ku buryo bukabije, ngo hari n’izigera ku bandi harimo kuba utwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga ku buryo bukabije agasinda ashobora guteza impanuka zo mu muhanda.

    Muri izo mpanuka zo mu muhanda hari abazimugariramo ndetse n’abazipfiramo. Iyo ngo hagize abazigwamo, hari abana basigara ari imfubyi, n’ibindi bibazo bivuka mu muryango bitewe no kunywa inzoga ku rugero rukabije.

    source : https://ift.tt/3zHiuua

  • Miss Yasipi Casimir wegukanye “Huye Duathlon Sprint Challenge” arakangurira abakobwa kwitabira uyu mukino (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye habereye irushanwa ryiswe Huye Duathlon Sprint, irushanwa rikomatanya imikino ari yo gusiganwa ku magare ndetse no gusiganwaku maguru.

    Ni irushanwa abasiganwa bahagurutse kuri Stade Huye, banyura Hotel Galileo-Petit Seminaire –Urwibutso, bakomeza mu mujyi wa Huye, banyura ku karere ka Huye aho baje kongera basoreza kuri Stade Huye.

    Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk
    Hakizimana Félicien wari wegukanye irushanwa nk’iri ryabereye mu karere ka Nyanza, yongeye no gutwara irya Huye

    Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Felicien wakoresheje iminota 55 ’05” 71, akurikirwa na Ngendahayo Gervais akoresheje 56’19″20, naho ku mwanya wa gatatu haza Gashayija Jean Claude wakoresheje 1h05’42”.

    Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, uwa mbere yabaye Nkubiri Boniface wakoresheje 1h03’50” , akurikirwa na Bayiringire Eramu wakoresheje 1h11’48”, naho ku mwanya wa gatatu haza Tuyisenge Jean Pierre akoresheje 1h34′ 31″

    Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa
    Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 ni we mukobwa wenyine witabiriye irushanwa

    Mu cyiciro cy’abakobwa hitabiriye gusa Uwihirwe Casimir Yasipi wakoreshej 1h 53’08”, mu gihe mu cyiciro cy’abafite ubumuga ku mwanya wa mbere haje Rukundo Augustin wakoresheje 1h14’22”

    Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe
    Rukundo Augustin ufite ubumuga nawe yasiganwe

    Hakimana Feleicien wegukanye irushanwa ry’uyu munsi yavuze ko kuba yari yegukanye irushanwa riheruka byatumye akina yumva yifitiye icyizere

    Yagize ati “Ntabwo byantunguye kuko naragiye nitoza neza, ariko na bagenzi banjye bari baritoje, nari nifitiye icyizere nk’umukinnyi wakinnye ubwa mbere ngatsinda, navuze nti reka nongere nkine ndebe ko byongera gukunda igare niritanteguha”

    Mbaraga Alexis Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, yavuze ko bishimiye imihanda mishya iri mu karere ka Huye, aho bateganya no kuba bazayikiniramo amarushanwa mpuzamahanga.

    “Huye ni ahantu heza mwabonye ko hari n’imihanda mishya twifuzaga gukoreramo, ni ahantu heza ubutaha twifuza ko byazanaba mpuzamahanga.”

    Yashimiye kandi Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabashije kwitabira iri rushanwa mu gihe ubushize mu ryabereye I Nyanza nta bakobwa bari bitabiriye, anavuga ko ubu barimuri gahunda yo gukangurira abari n’abategarugori kwitabira uyu mukino

    Ati “Abakobwa bari kugenda baza ndetse turi no kubatinyura, si siporo yoroshye abakobwa baracyatinya ariko mu rwego rwo guteza imbere siporo y’abagore na byo turashaka gushyiramo ingufu ngo abakobwa bayitabire ari benshi”

    Miss Uwihirwe Yassipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, ni we wegukanye igihembo cy’umukobwa wabaye uwa mbere, aho ari nawe wenyine wabashije kwitabira muri iki cyiciro. Yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye irushanwa nk’iri, anakangurira abandi bakobwa gutinyuka bakitabira uyu mukino.

    Yagize ati “Siporo nsanzwe nzikora, nari naritabiriye n’indi yabereye i Nyagatare, n’iyi ngiyi ndavuga nti ngombakuyizamo nta kibazo. Ibanga ni uguhozaho ukumva ko utagomba kuyikora rimwe gusa, ukumva ko ari ubuzima bwa buri munsi”

    “Mboneyeho n’umwanya wo gushishikariza abandi bakobwa kumva ko nabo babishobora mu gihe bafite uwo mutima ubishaka. Federasiyo igomba gushyira imbaraga mu gushishikariza abandi bakobwa, nanjye mbonye abandi nshobora gushishikariza nabikora”

    Nyuma y’amarushanwa atatu amaze kuba mu karere ka Nyagatare, Nyanza ndetse na Huye, iyi shampiyona izakomereza mu karere ka Gicumbi tariki 16/10, bakurikizeho akarere ka Rubavu, ubundi bazasoreze mu mujyi wa Kigali.

    Andi mafoto yaranze iri rushanwa

    source : https://ift.tt/3zTnvjr

  • Santarafurika: Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abaturage mu muganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wari ufite intero igira iti “Tugire Bangui icyeye” uyu muganda ukaba warateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui, hakaba hari uwitwa Guillaume Ngobo waturutse mu buyobozi bw’Umujyi wa Bangui. Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari kitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’ Umuryango w’Abibumbye baba i Bangui, Umunya-Mauritania, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair.

    Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imiferege, banatemye ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.

    Ngobo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba muri uwo mujyi ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika.

    Brig. Gen M’Bareck na we yashimye ubufatanye n’umurava w’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda mu kurinda abasivili.

    Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage n’ubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3F3jj4r

  • Kigali: Gukingira Covid-19 birakorerwa ku bigo nderabuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo Minisiteri kandi yagaragaje ko mu Rwanda abamaze guhabwa inkingo basaga miliyoni 2 barimo abasaga miliyoni 1.6 bamaze guhabwa doze zombi.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko 18% by’abaturage bagomba gukingirwa bangana na miliyoni 7.8 (60% by’Abanyarwanda) bamaze guhabwa dose zombi, bakaba bangana na 10.8% by’umubare w’abaturage bose batuye mu Rwanda uko ari miliyoni 13.

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko miliyoni 2 z’abamaze gukingirwa ari intambwe ishimishije gusa ngo urugendo rurakomeje.

    Ati “Leta y’ u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe, kandi turanashimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubona no gukwirakwiza inkingo ku baturage bacu, dufite intego yo kuzageza kuri 30% by’abaturage bagomba gukingirwa mu mpera z’uyu mwaka”.

    Kuva gahunda yo gutanga no gukwirakwiza inkingo yatangira, mu Rwanda hamaze kwakirwa inkingo zingana na doze 3,658,310 za Covid-19, binyuze mu mahuriro atandukanye arimo Covax , African Vaccine Trust (AVAT), hagendewe ku masezerano y’ibihugu yo kugura inkingo mu buryo butaziguye ku bufatanye na Banki y’Isi.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Leta y’ u Rwanda izakomeza kuzana inkingo kugira ngo hakingirwe abantu benshi bashoboka.

    Imbaraga Leta y’u Rwanda yagiye ishyira muri gahunda zitandukanye zo kwirinda covid-19, harimo no gutanga inkingo zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo ugabanuka cyane kuko nko muri Nyakanga na Kanama 2021, bavuye ku kigero cya 10% by’abanduraga bagera kuri 3% muri Nzeri 2021, ari na byo byatumye hafungurwa ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byari bimaze igihe bifunze, gusa ariko ngo ntibikuraho ingamba zari zisanzwe zo gukomeza kwirinda Covid-19.

    Kugeza tariki 25 Nzeri 2021, abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ni 1,248 naho ibipimo bimaze gufatwa ni 2,752,985.

    source : https://ift.tt/2Y2zT3B

  • Abarimo umuhanzi Khalfan bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko barenze ku mabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe tariki ya 24 Nzeri bafatirwa mu nzu ya Mutangana Jean d’Amour w’imyaka 25, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro.

    Ibirori byari ibyo kwizihiza isabukuru y’umuhanzi Nizeyimana Odo bakunze kwita Khalfan w’imyaka 29, nabo bakaba bafatanywe n’iryo tsinda.

    Nizeyimana yavuze ko bafashwe hashize iminota 10 isaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha igeze.

    Yagize ati “Twafashwe buri muntu arimo gushaka uko asubira aho ataha kuko saa tanu zari zirenzeho iminota 10. Ni ubwa mbere mfatiwe muri ibi bikorwa ndetse ndumva binkojeje isoni kuba narenze ku mabwiriza ya Leta.”

    Umulisa Vanessa na we yafatanwe nabo, yavuze ko ubwo Polisi yazaga kubafata bamwe bari mu nzu abandi bari hanze mu busabane.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bose bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

    Ati “Turabizi ko kuva mu minsi mike ishize havuguruwe amabwiriza hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.Bariya bafashwe bari bateguye ibirori mu rugo batigeze babimenyesha abayobozi mu nzego z’ibamze, nta n’ubwo bari baripimishije COVID-19 kandi bari barenze ku masaha bagombaga kuba bari mu ngo zabo.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora guhembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bikabangamira imbaraga igihugu gishyara mu kurwanya iki cyorezo. Yaburiye abantu ko ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze Polisi itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku bantu barimo gukwiza ibihuha ku mbugankoranyambaga bavuga ku mabwiriza yo gufungura utubari.

    Yagize ati “Utubri tugomba gufungura ari uko bene two bafite uburenganzira bahawe n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’amasaha yo gucuruza arasobanutse. Tuributsa abafite utubari gukurikiza amabwiriza ndetse n’ababagana bakayakurikiza abazabirengaho bazabihanirwa.”

    Abafatiwe mu birori bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

    Khalfan ni umwe mu bafashwe ubwo hizihizwaga isabukuru ye bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafashwe basabwe kwipimisha Covid-19 no gucibwa amande

    source : https://ift.tt/2ZCpkEZ

  • Karongi: Abahinzi beretswe impamvu bakwiye guhinga ibihingwa byagenwe na Leta – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa 24 Nzeli 2021, ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga A.

    Uzabakiriho Cartas, umuhinzi mworozi watejwe imbere n’amaterasi y’indinganire, yavuze ko umusaruro yabonaga wikubye gatatu.

    Yagize ati “Ibyiza by’amaterasi y’indinganire, muri uyu mudugudu wacu ni byinshi. Atuma ifumbire twafumbije idatwarwa n’isuri. Ahantu nakuraga ibiro 50 by’ibigori ubu ndi kuhasarura ibiro 150.”

    Nsabimana Jean, umufashamyumvire mu buhinzi wo mu kagari ka Gatare umurenge wa Rubengera, yavuze ko umusaruro bakura mu materasi y’indinganire wivugira. Ati “Ahantu haciwe amaterasi ntabwo hameze nk’uko kera hari hameze kuko haboneka umusaruro. Mbere ibihungwa byabaga bitameze neza kuko isuri yazaga ikajyana ifumbire, ariko ubu byarahindutse.”

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi, Niragire Theophile, yashimiye abahinzi uko bitwaye muri ibi bihe bya covid-19 ubwo indi mirimo yari yahagaze uretse imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage bagifite umuco wo guhinga icya rimwe ibihingwa bitandukanye mu murima umwe kugirira icyizere ubuyobozi bubahitiramo guhinga igihingwa kimwe.

    Ati “Bajye bagirira icyizere ubuyobozi, iyo tubasaba kuvangura imyaka hari impamvu ikomeye. Icya mbere ntabwo ibihingwa byose bikenera intungagihingwa zimwe, iyo uvanze imyaka uba utumye biriya bihingwa bigiye gucuranwa intungagihingwa. Imyaka ntiyerera igihe kimwe, ntifite ubushobozi bungana bwo kwihanganira icyirere, icyo gihe hari igihingwa kimwe kimira ikindi.”

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko guca amatarasi y’indinganire byatumye umusaruro w’ibigori uva kuri toni 1.2 kuri hegitari ugera kuri toni 2.5 kuri hegitari. Naho ku bishyimbo umusaruro wavuye ku biro 800 kuri hegitari idaciyeho amatarasi y’indinganire ugera kuri toni 1.5 kuri hegitari iciyeho amatarasi y’indinganire.


    source : https://ift.tt/3oawJp4

  • Abantu 28 barimo umuhanzi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bose uko ari 28 bafatiwe mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw’uwitwa Jean D’amour Mutangana ahari habereye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Odon Nizeyimana umenyerewe nka Khalfan, ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.

    Ngo ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Khalfan byari byabanje kubera mu kabari, nyuma amasaha yo guhagarika ingendo yegereje, abari babyitabiriye bajya kubikomereza mu rugo ibizwi nka “After party” ari nabwo polisi yabagwaga gitumo igasanga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Umuhanzi Khalfan wari wagize isabukuru y’amavuko uterura ngo yemere ko aho bafatiwe bari mu birori yari yateguye, kuko avuga ko nyuma y’igihe cyari gishize utubari tudakora abantu bari bakumburanye, akaba ari muri urwo rwego bafashwemo bavuye kunywera mu kabari, bagafatwa bari babanje kugeza bagenzi babo mu rugo, amasaha yo gutaha akahabafatira.

    Ati “Twari abashuti turi kugenda tudeposa bamwe na bamwe, ariko tubanza kwinjira ngo dusuhuze umwe mu bo twari turi kumwe, nyuma n’uko byagenze, ntabwo ari ibirori nanjye ntabwo nyobewe y’uko ibirori bitemewe, ndatekereza ko ikosa riberaho kurikosora, kuba ndi ahangaha nuko narenze ku mabwiriza kandi ikindi n’ukugerageza kugabanya ibyishimo ntibiturenge, urabona ubu ngubu utubari twafunguye, ushobora kuba wanywa icupa ukibagirwa inshingano, tunywe mu rugero”.

    Nubwo Karifani atemera ko yari yakoresheje ibirori, Vanessa Umulisa bafatanywe, avuga ko yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

    Ati “Impamvu ndi hano nuko nafashwe amasaha arenzeho gatoya, twari turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umushuti wacu witwa Karifani, twafatiwe mu nzu amasaha yo guhagarika ingendo (Curfew) amaze kurengaho gatoya, ikosa ryanjye n’ukubera ko narengeje amasaha ya curfew, muri macye sinibutse kureba ku isaha amasaha aramfata mbigwamo gutyo, hamwe n’irindi kosa ryuko twari benshi munzu abandi bari hanze ariko ntabwo nari mbizi”.

    Abafashwe bose n’urubyiruko ruri mu kigero kiri hagati y’imyaka 22 na 35, igice kinini n’ubundi cy’abantu bakunze gukerensa covid-19, kuko harimo kugeza nubu abatemera ko ibaho, kandi yanahitana umuntu, ugasanga aribo kenshi bakunze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko kuva aho amabwiriza mashya aheruka gusohokera yo kwirinda covid-19 asohokeye, abantu babyumvishe ukundi, bikaba bisa nkaho byabahaye ubutumwa bwo kudohoka.

    Ati “Abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza ndetse na n’iminsi myinshi irashira asohotse, ibyo bivuze rero yuko abantu ntibadahinduka bakareka kudohoka kuri ako kageni, bashobora kuba bakwiteza ibibazo, kuko bari buhure n’ibihano, polisi irabafata ntabwo izabyihanganira, turakorana n’izindi nzego ku buryo tubigenzura, icya kabiri bakuramo n’ibindi byago byo kuba bakwandura covid-19, icya gatatu kireba igihugu cyose, nuko byadusubiza inyuma, hakaba hafatwa ibindi byemezo bikarishye kubera ko abantu banduye, imibare ikiyongera cyangwa se impfu zikomoka kuri icyo cyorezo zikiyongera”.

    Polisi iributsa abantu bakora ibirori ko hari inzira bigombwa kunyuramo, kuko bagomba kubimenyesha inzego nkuko bisabwa, bagomba kandi kuba bipimishije covid-19 kandi bakubahiriza n’amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19.

    source : https://ift.tt/3m2krfG

  • Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na kaminuza ya ALU #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Dr Thwala Nhlanhla umuyobozi wa kaminuza ya African Leadership University. Ni amasezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Aya masezerano azibanda ku iterambere rya gahunda z’amahugurwa, kubaka ubushobozi mu bapolisi bahugura abandi, guhanahana abarimu n’abahugura.

    Azanibanda ku bijyanye no gutegura amahugurwa n’inama zikomeye hanatangwa ibiganiro, guhanahana amakuru n’ibikoresho bigezweho ndetse n’ubushakashatsi, hazajya hanakorwa kandi ubushakashatsi buhuriweho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aya masezerano na kaminuza ya ALU agiye kugira ibyo yongera kuri porogaramu z’amasomo yahabwaga abapolisi.

    Yagize ati “Ubu ni ubufatanye mu bijyanye no kwiga imiyoborere, gufatanya mu bushakashatsi, guteza imbere gahunda z’amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi, guhanahana ibikoresho bizafasha Polisi y’u Rwanda n’amashuri yayo, ariko nanone bizongera ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa, inama zikomeye byose bifite akamaro muri gahunda z’uburezi muri Polisi y’u Rwanda.”

    Polisi y’u Rwanda isanganywe ishuri rikuru riba mu Karere ka Musanze (NPC), Ishuri ry’amahugurwa riba mu Murenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana (PTS-Gishari) aya mashuri yose atangirwamo ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’igipolisi n’andi mahugurwa.

    Muri NPC harangiriza abanyeshuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye ikoranabuhanga mu bya mudasobwa n’amakuru y’umutekano, ibimenyetso bishingiye ku buhanga, amasomo ajyanye n’umwuga wa gipolisi ndetse n’amategeko.

    Mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza hatangirwa impamyabumenyi mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ku rundi ruhande muri PTS-Gishari hahugurirwa abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato ndetse n’abitegura kuba abapolisi bato, abitegura kujya mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro, hari kandi ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC), hanabera andi mahugurwa atandukanye cyane cyane ahabwa abapolisi.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3i9hYir

  • Rayon Sports yatsinze Musanze Fc mu mukino wa mbere wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere wa gicuti ku mpande zombi aya makipe yakinaga mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021/2022 uzatangira mu kwezi gutaha, aho buri ruhande rwifuzaga kugerageza abakinnyi bashya.

    Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon Sports iza kubona igitego mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Essomba Willy Onana, ku mupira yari aherejwe na Niyigena Clement.

    Onana na bagenzi be bishimira igitego
    Onana na bagenzi be bishimira igitego

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula

    Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana

    source : https://ift.tt/3AGao6f