Tag: featured

  • Ikoreshwa ry’ibicanwa bigezweho kandi bitangiza ikirere rihanzwe amaso mu kubungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Mu kubigeraho u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka uhumanya ikirere, rukava ku kigero cya 79.9% rwariho mu 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

    Aho ni ho benshi batangiye kuzamukira bakora uko bashoboye kugira ngo Abanyarwanda boroherwe n’uburyo bwo gutegura amafunguro ariko hanabungwabungwa ibidukikije.

    Mu gihe benshi babonaga ibarizo (imyanda yavanwe mu mbaho) nta wundi mumaro waryo, hari abatekereje uburyo bwo kuryongerera agaciro rikabyara ibicanwa (briquettes) kandi bitangiza ibidukikije.

    Umushoramari ufite uruganda rutunganya izo briquettes ku buryo zikoreshwa mu guteka amafunguro kandi mu buryo butangiza ibidukikije rwa OAK Investment Ltd ruherereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Mageragere, Munyarubuga Javan, yabwiye IGIHE ko yagize icyo gitekerezo ashaka kubungabunga ibidukikije no kongerera agaciro ibarizo ryafatwaga nk’umwanda muri rubanda.

    Yagize ati “Urabona ko iri barizo ryitwaga umwanda nta gaciro ryongerwaga, twagize igitekerezo ko twaryongeramo agaciro tukaribyaza ibicanwa kandi birengera ibidukikije. Twagize igitekerezo, turavuga ngo iki bitaga umwanda, tucyongerere agaciro, tubone amakara kandi tukarengera ibidukikije. Bya biti byatemwaga biteze bigakura, noneho ibyo byeze bikajya mu ibarizo, tukabona ibyo dukoramo aya makara.”

    Yavuze ko gushora imari muri ibi bikorwa byo guharanira kubungabunga ibidukikije biri muri gahunda yo gushyigikira gahunda ya Leta yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Yavuze ko kugira ngo babone ibarizo ryo gutunganyamo ibyo bicanwa bakorana na koperative z’ababaji ya Adarwa ikorera mu Gakiriro ka Gisozi kandi ko hari gahunda yo kwagura bagakorana n’izindi koperative y’ababaji hirya no hino mu gihugu.

    Mu rwego rwo gukoresha ibi bicanwa bigezehwo, hari n’imbabura na zo zigezweho mu buryo zakifashishwa mu gutunganya amafunguro kandi mu buryo butangiza ibidukikije ariko n’ukoresha imbabura zisanzwe ashobora gukoresha briquettes.

    Abakoresha izi briquettes mu guteka bavuga ko bitanga umusaruro kandi ko ari n’uburyo butekanye kuko burinda impanuka za hato na hato zishobora guterwa n’umuriro wo gutekesha amafunguro nk’uko Nyirambarushimana Illuminée yabigarutseho.

    Ati “Bitandukanye no gucana inkwi kuko ncana briquettes nkitemberera cyangwa se ngakomeza ngakora ibindi. Nta myotsi bisohora kandi ubona ko nta kibazo biteje. Mbona nta cyiza cyo gukoresha inkwi kuko ari ukwangiza ibidukikije kandi no kuzikoresha biragora. Iyo ucanye kuri iyi mbabura nta muriro usohoka ku buryo wateza impanuka.”

    U Rwanda rwihaye intego ko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ku gipimo cya 38% nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije yo mu 2018 yerekana ko 83% by’abatuye mu Rwanda bakoresha inkwi mu guteka, abandi 15% bagateka bakoresheje amakara, mu gihe 2% bakoresha briquettes. Hifuzwa ko mu 2024 abakoresha ibicanwa bikomoka ku bimera bifatwa nk’ibyangiza ibidukikije bazaba bangana na 42%.

    Amabarizo yabonye icyashara mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije

    Briquettes zifashishwa mu guteka kandi ntizisohora imyotsi ihumanya ikirere

    Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni hagati ya 30 na 40 ku munsi

    Ibarizo ryavuye ku mbaho niryo rikoreshwa mu gutunganya ibicanwa

    Abakoresha briquettes mu gutunganya amafunguro bavuga ko zitangiza ikirere

    source : https://ift.tt/3kIUZfX

  • COPCOM yabonye abayobozi bashya nyuma y’iminsi mu mwiryane – #rwanda #RwOT

    Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM n’amajwi 67% y’abanyamuryango.

    COPCOM ni Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji. Mu matora yo kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora mu gihe isanganywe abanyamuryango 321

    Ni amatora yabaye nyuma yaho muri Kanama 2021 yari yarasubitswe kuko Umunyamuryango witwa Maniriho Blaise wari watowe n’abanyamuryango Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative mu Rwanda, RCA, cyamwangiye ko aba Perezida kuko yabaye muri Komite ngenzuzi yari icyuye igihe.

    Icyemezo cya RCA icyo gihe ntabwo cyashimishije bamwe mu banyamuryango, bituma bamwe bahita bahaguruka barataha, amatora arasubikwa.

    Kayitare w’imyaka 50 watorewe kuyobora Koperative COPCOM, mu ijambo rye yijeje abanyamuryango kuzababera umuyobozi mwiza, aharanira ko koperative itera imbere.

    Yabwiye IGIHE ko muri manda y’imyaka itatu yatorewe, azihatira kuyobora yisunze amategeko.

    Ati “Ibibazo byose COPCOM yahuye nabyo ni uko hatagiye hakurikizwa amategeko.”

    Kayitare yavuze ko akazi gakomeye afite ari ukongera guhuza abanyamuryango, amacakubiri akaba amateka no gukora uko ashoboye hakabaho umurongo wo gukomeza kwishyura BRD bakarangiza umwenda wa 1.800.000.000 Frw

    Kayitare yabaye Perezida wa COPCOM mu gihe hari bamwe mu banyamuryango bayo bagera kuri 18 bari kuburana n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu aho bakekwaho kunyereza asaga miliyari 1,7 Frw.

    Hari hashize iminsi hari umwuka mubi muri iyo Koperative ushingiye ku kuba abari abayobozi bayo bari bararangije manda ariko ntibategure amatora yo kubasimbura.

    Amakimbirane n’umwuka mubi uvugwa muri iyo koperative kandi byatangiye gututumba ubwo hubakwaga inzu z’ubucuruzi ariko zigakodeshwa ku batari abanyamuryango mu gihe na bo bari bazikeneye.

    Binavugwa ko mu nama kandi hakunze kugaragaramo uburyarya burimo gutuma abatari abanyamuryango bitabira izifata ibyemezo bakanabigiramo uruhare kandi itegeko ritabibemerera.

    Ababaruraga amajwi mu gikorwa cyabereye mu ruhame

    Abitabiriye amatora nyuma yayo bahawe insimburamubyizi

    Abiyamamarizaga kuyobora Koperative COPCOM bari batatu

    Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM ku majwi 67

    Komite yatowe ifite akazi ko kwishyura ideni rya BRD rya Miliyoni 27 Frw

    Mbagizente Edouard, Umunyamuryango wa Koperative COPCOM avuga ku bakandida bari batanzwe

    Perezida watowe Kayitare Jérôme yijeje abanyamuryango kubaka COPCOM izira amacakubiri no kubaka amategeko arambye

    Komite yatowe ifite akazi ko kwishyura ideni rya BRD rya Miliyoni 27 Frw

    source : https://ift.tt/3CNcdyJ

  • Mu mafoto 60: Uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Kagame muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze muri Mozambique, ku kibuga cy’indege yakirwa na Perezida Nyusi mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu ndetse habaho umwanya muto wo gutaramirwa n’Abanya-Mozambique mu mbyino gakondo.

    Ni uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Mozambique mu gihe hagiye gushira amezi atatu Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri iki gihugu guhashya umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado kugarura amahoro no gucyura abaturage.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwose rwabereye mu Ntara ya Cabo Delgado. Akiva ku kibuga cy’indege yahise ajya gusura Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari kugarura amahoro muri iyi ntara.

    Mu mpuzankano z’Igisirikare cy’u Rwanda, Perezida Kagame yari aharekejwe na Perezida Nyusi na we wari uri mu mwambaro w’igisirikare cya Mozambique.

    Wabonaga Ingabo z’u Rwanda zishimiye kwakira Umugaba wazo w’ikirenga ndetse zineteguye kwakira impanuro yazigeneye. Ntibyatinze Perezida Kagame yarahageze bamwakira na morale nyinshi.

    Mu butumwa yatanze mu rurimi rw’Igiswahili, runasanzwe rukoreshwa cyane mu gisirikare, yibukije Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda ko aribwo akazi kagitangira.

    Yababwiye ko nubwo babashije guhashya ibyihebe bimwe bigahungira mu mashyamba, ari n’inshingano gukomeza kuba maso ngo bitagaruka, anababwira kugira uruhare mu iterambere ry’iyi ntara.

    Muri ibi biganiro byabereye mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, Perezida Kagame yashimye akazi kakozwe mu kubohora Intara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

    Nyuma yo kuganira n’abasirikare, abakuru b’ibihugu byombi bagize umwanya wo kuganira hagati yabo ndetse hanasinywa amasezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Mozambique. Nyuma y’aho Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Nyusi.

    Umunsi wa kabiri w’uru ruzinduko waranzwe n’ibikorwa bitandukanye. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu Perezida Kagame aherekejwe na Nyusi bitabiriye imyiyereko ya gisirikare yabereye mu Nyanja y’Abahinde.

    Iyi myiyerekano irangiye Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho babajijwe ibibazo bitandukanye.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Mozambique kuko ari igihugu cy’inshuti. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw’impanuka, ko ahubwo ari ku butumire bwa Mozambique bugamije gufatanya mu guhangana n’iterabwoba.

    Nyuma yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bakomereje urugendo rwabo kuri Stade ya Pemba ahabereye Umunsi w’Ingabo wizihizwa buri tariki 25 Nzeri muri icyo gihugu.

    Amafoto y’umunsi wa mbere waranzwe n’akazi kenshi

    Mbere yo kugera muri Mozambique, ku Kibuga cy’Indege kiri mu Mujyi wa Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado hari hateguwe uburyo bwo kwakira Perezida Kagame mu cyubahiro kimukwiye

    Bari bitwaje n’amabendera y’u Rwanda n’amafoto ya Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi. Aha bari kuramukanya mu buryo bugezweho bujyanye n’ubwirinzi bw’icyorezo cya COVID-19

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame yishimiye ikaze yahawe, na we mu kubigaragaza akomera amashyi abamwakiriye

    Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021. Yahise yakirwa na Filipe Nyusi uyobora iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika

    Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zari ziteguye kwakira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame

    Ingabo zari zifite akanyamuneza kenshi zitegura kwakira Umugaba Mukuru w’Ikirenga wazo, Paul Kagame

    Bari bateze amatwi impanuro bahawe n’abakuru b’ibihugu byombi

    Abapolisi b’u Rwanda na bo bari mu boherejwe muri Mozambique, ni bo bacunga umutekano w’abaturage aho ingabo zimaze kubohoza

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 ni bo boherejwe muri Mozambique

    Aba basirikare bari mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri Pemba muri Mozambique

    Kimwe mu biranga abashinzwe umutekano mu kazi kabo no mu buzima busanzwe ni ukwigirira icyizere na morali

    Bati “RDF ku rugamba ntidusubira inyuma”

    Mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba, Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique

    Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi basuye ingabo z’u Rwanda bari mu mpuzankano ya gisirikare

    Perezida Nyusi asuhuzanya na Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi bashimye akazi kamaze gukorwa n’ingabo z’ibihugu byombi mu guhashya imitwe y’iterabwoba

    Perezida Kagame na Nyusi bari baberewe mu mwambaro wa gisirikare, buri wese yambaye impuzankano iranga ingabo z’igihugu cye

    Perezida Kagame yagendaga yereka mugenzi we ingabo z’u Rwanda ziri mu rugamba rwo kubohora Intara ya Cabo Delgado mu maboko y’ibyihebe

    Perezida Kagame yasuhuje ingabo mu ndamukanyo isanzwe

    Bari mu kigo cya gisirikare aho umutekano wari wakajijwe cyane…

    Perezida Kagame yavuze ijambo rye mu Giswahili nka rumwe mu ndimi zoroheye Ingabo z’u Rwanda kumva ndetse rukaba rukoreshwa na benshi mu batuye mu Ntara ya Cabo Delgado

    Perezida Kagame na Nyusi ubwo bageraga mu Kigo cy’Ingabo zirwanira mu Mazi aho baganiriye n’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro

    Perezida Nyusi yereka mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ingabo za Mozambique ziri gufatanya n’iz’u Rwanda mu rugamba rw’i Cabo Delgado

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda

    Perezida Kagame yabwiye ingabo ziri ku rugamba ko nubwo hari ibyakozwe ariko akazi ari bwo kagitangira

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kwirukana ibyihebe mu birindiro byabyo hakwiye gukomeza urugendo rwo guharanira ko bitazagaruka guhungabanya abaturage bo muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yatereye isaluti ingabo n’abapolisi bari muri Mozambique

    Perezida Kagame aganira na mugenzi we Nyusi Filipe

    Perezida Filipe Nyusi yabwiye Paul Kagame w’u Rwanda ko abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakunzwe n’Abanya-Mozambique kubera umusanzu bari gutanga

    Perezida Nyusi yashimye Kagame wijeje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora ibice bimwe na bimwe bazakomeza imikoranire igamije kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado

    Perezida Kagame yahaye ingabo impanuro nk’uburyo bwo kuzitera ingabo mu bitugu ngo zikomeze kugira umurava ku rugamba

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo urugamba rw’amasasu muri Cabo Delgado rusa nk’urwarangiye, hakiri urundi rwo kurinda umutekano muri ako gace no kukubaka bundi bushya

    Perezida Kagame yashimye uburyo ingabo z’u Rwanda zujuje neza inshingano zahawe zifatanyije n’iza Mozambique

    Umukuru w’Igihugu yatangaga impanuro ku ngabo z’u Rwanda

    Abapolisi b’u Rwanda ateze amatwi impanuro za Perezida Kagame

    Ibendera ry’u Rwanda ryari ryazamuwe mu Mujyi wa Pemba

    Perezida Kagame na Nyusi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata na mugenzi we wa Mozambique basinya ku masezerano y’impande zombi. Yari ahagarariwe na Perezida Kagame na Filipe Nyusi

    Perezida Nyusi yakiriye Paul Kagame ku meza, nyuma y’umunsi waranzwe n’akazi kenshi

    Umunsi wa mbere wasoje n’isangira ndetse n’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Nyusi Filipe wa Mozambique

    Umunsi wa kabiri watangiriye ku Nkengero z’Inyanja y’Abahinde

    Abayobozi bakuru mu Ngabo za Mozambique bategereje kwakira abakuru b’ibihugu ahabereye imyiyereko ya gisirikare

    Perezida Nyusi ubwo yageraga ahabereye imyiyereko ya Gisirikare

    Perezida Nyusi yakiriye mugenzi we Paul Kagame

    Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bitabiriye imyiyereko ya gisirikare yabereye mu Nyanja y’Abahinde

    Banyuzwe n’imyiyereko y’ingabo za Mozambique zirwanira mu mazi

    Perezida Kagame yereka mugenzi we Nyusi uko ingabo zitwara mu kugaragaza ubuhanga zifite mu kurwanira mu mazi

    Mu Nyanja y’Abahinde hashyizwemo Ingabo zirwanira mu Mazi za Mozambique zakoze imyiyereko zigaragaza ubushobozi bwazo

    Perezida Kagame yifashishije indebakure mu gukurikirana imyiyereko y’ingabo zirwanira mu mazi

    Bitegerezaga ingabo ariko bakananyuzamo bakaganira

    Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye

    Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zimaze amezi abiri muri Cabo Delgado zitahagiye ku bw’impanuka, ahubwo ari umusanzu zasabwe ngo zifatanye n’iza Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba

    Perezida Nyusi yongeye gushima ubufasha ingabo z’u Rwanda zahaye iza Mozambique mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado

    Abitabiriye ibi birori bari bitwaje amafoto yerekana Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique

    Ingabo za Mozambique ziyerekanye mu karasisi karyoheye ijisho

    Muri ibi birori, hanerekanwe imodoka nini z’intambara z’Igisirikare cya Mozambique

    Ingabo ziri mu karasisi ubwo zari mu Birori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi w’Ingabo muri Mozambique

    Perezida yavuze ko ibikorwa ingabo z’u Rwanda zagezeho ku bufatanye n’iza Mozambique bigaragaza ko Abanyafurika bakoreye hamwe babona ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane. Yabivuze mu ijambo rye mu birori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Ingabo muri iki gihugu

    Nyuma y’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri, Perezida Kagame yasezeweho na mugenzi wa Mozambique, Filipe Nyusi

    Yasezeweho mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu nk’u Rwanda

    Perezida Nyusi yasezeye kuri mugenzi we, Paul Kagame, anamwifuriza urugendo ruhire

    Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3CMoR14

  • Amateka ya Bwanakweri Nathan wo mu itorero Urukerereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bwanakweri Nathan
    Bwanakweri Nathan

    Bwanakweri afite ibigwi bitagira ingano mu buhanzi bw’imbyino n’indirimbo gakondo zakunzwe cyane na n’ubu zigikunzwe, ariko ugasanga hari benshi batigeze bamumenya, by’umwihariko ijwi rye nyamukuru ryumvikana mu ndirimbo z’Urukerereza.

    Umwe mu bahungu ba Bwanakweri, Gasimba Athanase w’imyaka 73, na we ni umwe mu baririmbyi n’ababyinnyi batangiranye na Bwanakweri mu itorero Urukatsa.

    Gasimba Athanase
    Gasimba Athanase

    Gasimba na mushiki we Mukamuyenzi Damarse baratuganirira ku mubyeyi wabo Bwanakweri wari ufite ijwi rifatwa nk’ikirango nyamukuru cy’Urukerereza.

    Bikurikire mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

    source : https://ift.tt/3AMcph4

  • Abana 20 bafite ubumuga bakeneye ba Malayika Murinzi bakwemera kubarera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga
    Hope&Homes for Children ukeneye ba Malayika Murinzi barera abana bafite ubumuga

    Hope&Homes for Children uvuga ko abenshi muri abo bana ari abafite ubumuga bw’amaguru n’ubw’amaboko, ubwo mu mutwe ndetse n’abatumva ntibavuge.

    Umukozi wa Hope&Homes for Children ushinzwe ibijyanye no gusubiza abana mu miryango, Munyaneza Richard agira ati “Hari abana bari mu kigo cy’abana bafite ubumuga muri Kicukiro, turashaka ababyeyi bashobora kubakira kugira ngo na bo babone uburenganzira bwo kurererwa mu miryango”.

    Munyaneza yahuye na ba Malayika Murinzi 20 b’i Kigali ku wa Kane no ku wa Gatanu tariki 22-24 Nzeri 2021, ariko akaba atarabona abamwemerera gutwara abo bana bose, kugira ngo bave mu kigo kibarera nk’impfubyi.

    Munyaneza Richard aganiriza ba Malayika Murinzi
    Munyaneza Richard aganiriza ba Malayika Murinzi

    Abo bana batawe ku mihanda n’ababyeyi babo, inzego za Leta zababona zikabajyana i Gahanga mu kigo, abandi ni abazanywe muri icyo kigo n’abababyaye bakabatamo cyangwa bakabasiga ku irembo.

    Munyaneza avuga ko nibagira amahirwe bazabona ababyeyi 10 bakwemera kwakira bamwe muri abo bana, abandi bakaba bagikeneye kubona ababyeyi b’impuhwe aho baturuka hose mu gihugu.

    Umuryango Hope&Homes wahuje ba Malayika Murinzi ubasaba kwemera kurera abana bafite ubumuga
    Umuryango Hope&Homes wahuje ba Malayika Murinzi ubasaba kwemera kurera abana bafite ubumuga

    Umuryango Hope&Homes uvuga ko utabwira umuntu ko hari icyo uzamugenera mu gihe yaramuka yemeye kurera umwana utari uwe kandi ufite ubumuga, mu rwego rwo kwirinda gutanga umwana ku batekereza kugira inyungu babakuraho.

    Malayika Murinzi witwa Mukamihigo Petronille wareze abana batagira ababyeyi kuva mu myaka irenga 20 ishize, avuga ko kurera abana bimushimisha kandi ngo bituma agira umugisha wo kutabura ibiribwa

    Mukamihigo agira ati “Maze kurera abana barenga 30 babaye iwanjye, nta bushobozi buhambaye nari mfite ariko naravuze ngo ‘aho ikilo kimwe cy’ifunguro gihaza umuntu umwe, cyahaza na batatu bafite amahoro, nta mafunguro nigeze mbura, hari igihe nigeze kurera abana barenga cumi na…,kandi barigaga bose.”

    Mukamazimpaka Mwamini w’i Nyarugenge avuga ko mu bana barindwi yareze hari babiri batari abe kandi harimo n’ufite ubumuga, ngo waje adashobora kunezerwa na rimwe ariko ubu akaba yigirira icyizere akanamuganiriza basabana nk’umwana ku mubyeyi.

    source : https://ift.tt/3lYmfXb

  • André Gromyko ageze kure akora feri izagabanya impanuka zo mu muhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi bamukunze cyane ubwo yari mu mwuga w’itangazamakuru, abantu bakamukundira urwenya rwarangaga ibiganiro bye. Kuri ubu ni umwe mu bahanga mu bijyanye n’imodoka dore ko afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu byiciro byose bitangwa mu Rwanda.

    Ni n’umwe mu bantu bakurikiranira hafi ibijyanye n’amategeko y’umuhanda ndetse akaba ageze kure umushinga wo gukora feri ahamya ko izagabanya impanuka zo mu muhanda.

    Bikurikire muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa KT Radio na Kigali Today, Umugwaneza Jean Claude Rusakara.

    source : https://ift.tt/3m5naFr

  • Polisi iraburira abajya mu tubari bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi imaze iminsi ifata abantu benshi, barenga ku mabwiriza bagatwara ibinyabiziga banyoye ku bisindisha, ndetse ubu bakaba bageze aho babishyira mu rwenya batanga ubutumwa ku mbungankoranyambaga.

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Ati “Baratanga gahunda ngo yo gufungura utubari, bakageza n’aho bavuga ko hari igihe polisi iri bube ihageze bagasimbuka, ndagira ngo nibutse abantu ko hari igihe abantu bigeze gusimbuka urupangu rwa Hoteli imwe baravunika twarabimenye, nyuma y’abantu twafatiye muri Hoteli na none bari bikingiranye badashaka ko Polisi ibageraho, ariya masaha rero bavuga yo kuvuga ngo ni icupa rya mbere, ni irya kabiri, ni irya gatatu, ni irya nyuma, ndetse bakagera n’aho baza kubazanya niba bagezeyo amahoro, biriya bintu ntabwo ari byo, nyabuneka nibareke kurenga ku mabwiriza, nibareke gukora amakosa, nibareke kuba bakora n’ibyaha”.

    CP Kabera avuga ko hari ingamba zitandukanye kandi zikaba zizakurikizwa ku bantu badashaka kubahiriza amabwiriza.

    Ati “Ba nyiri utubari bazi ibisabwa, barabibonye, bazi ibisabwa kugira ngo akabari gafungure, bazi amasaha yo gusoza ibikorwa byabo, abandi bajya kunywa inzoga muri utwo tubari, bazi neza amabwiriza barayabonye, ikindi bazi n’amasaha y’ingendo yemewe. Polisi rero icyo izakora ni uko izagenzura ibyo ngibyo, utubari dushobora kuba twafunguye tutabyemerewe, utubari dushobora kuba twafunguye tukarenga ku mabwiriza y’uko ba nyiratwo bashobora kuba bitwaye, ikindi ni uko abo bose babirengaho bazabihanirwa, kuko n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri birabivuga neza ko abaturage bazarenga kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa”.

    Polisi irasaba abantu kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko icyorezo kigihari, kandi kudohoka bishobora gutuma hongera gufatwa imyanzuro ikomeye irimo no kuba hakongera kubaho Guma mu rugo, bitewe n’izamuka ry’imibare y’abantu bandura cyangwa bagapfa kubera Covid-19.


    source : https://ift.tt/3lTZMKQ

  • Croix Rouge y’u Rwanda igiye gutanga asaga miliyoni 160 mu kwigisha impunzi imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma
    Urubyiruko ruturutse i Mahama rwinjira muri IPRC Ngoma

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021, uru rubyiruko rwagejejwe mu bigo ruzigiramo aho ikigo cya AMITE kiri mu karere ka Kayonza cyakiriye 90 baziga gukora imisatsi naho abandi 210 bagezwa muri IPRC Ngoma bakaziga ibijyanye no gukora amazi no kuyageza ku bayashaka (Plumbing), ubudozi n’ubwubatsi.

    Iyi myuga bazayiga mugihe cy’amezi atatu ndetse hiyongereho n’ukundi kwezi ku imenyerezamwuga.

    Umuyobozi wa Croix rouge y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jeanne d’arc avuga ko gutoranya abazigishwa iyi myuga harebwaga mbere na mbere abafite ibibazo, nk’abana bibana, impfubyi n’abasize imiryango yabo bahuzwa n’urubyiruko rutishoboye rutuye hafi n’inkambi ariko bose bakaba batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

    Avuga ko nk’intego ya Croix rouge yo guhuza abantu bakaba umwe no kutarobanura ku butoni, gukunda ikiremwamuntu no kukigirira impuhwe ariyo mpamvu bahuje urubyiruko rwo hanze y’inkambi n’urwo mu nkambi hagamijwe kuzamura imyumvire n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n
    Umwe mu bagiye kwiga imyuga aherekejwe n’umuryango we

    Avuga ko abafite ibibazo bitandukanye babanje guhurizwa mu mashyirahamwe none hakaba hiyongereyeho kubahuriza mu kubigisha imyuga hagamijwe kubongerera ubumenyi kugira ngo baziteze imbere.

    Ati “Twabanje kureba abafite ibibazo mu nkambi tubahuza n’urubyiruko rwo hanze y’inkambi narwo rufite ibibazo by’ubushobozi bucye tubahuriza mu mashyirahamwe none tugeze igihe cyo kubigisha imyuga kugira ngo bongere ubushobozi bwabo babashe kwigira.”

    Muhawenimana avuga ko ikigamijwe ari ugukura uru rubyiruko mu kiciro cy’abafashwa abakajya mu kiciro cy’abafatanyabikorwa bijyanye na gahunda ya Croix rouge y’u Rwanda yo kunganira Leta mu gufasha abatishoboye no kuzamura imyumvire n’imitekerereze by’urubyiruko bityo igihugu kirusheho kuzamuka.

    Ikindi ariko guhuza urubyiruko rw’impunzi ruba mu nkambi n’urw’Abanyarwanda baturiye inkambi byongereye imibanire myiza kuko kenshi ibibazo biba mu nkambi bigira ingaruka ku bayituriye.

    Agira ati “Tumaze kubahuza bagiye batwigiraho umuco mwiza, tunabafasha kuva muri rya hungabana ry’ibibazo baba bafite bitandukanye. Yaba ari mu Rwanda cyangwa subiye mu gihugu cye wa muco mwiza, bwa bumuntu azagenda bumugirire akamaro ndetse afashe n’abandi.”

    Akomeza agira ati “Tuba twubaka igihugu cyacu na Afurika muri rusange ndetse n’Isi yose.”

    Imodoka zabatwaye
    Imodoka zabatwaye

    Irakoze Nicole wo mu nkambi ya Mahama avuga ko kwiga umwuga bizamufasha kwiteza imbere ndetse no kubasha kurera umwana we.

    Avuga ko icyambere ari ukugira ubumenyi, igisigaye bagiye gushyiraho umuhate kugira ngo badapfusha ubusa amahirwe babonye.

    Ati “Sinavuga ngo bingirire akamaro iwacu ntashye, bizakangirira hano, u Rwanda ni umugisha, mwarakoze kutwakira. Kuba twabonye amashuri ntitwareka kwiga, tuzarangwa n’ikinyabupfura n’ishyaka, tukamenya ko tutaje kurangara cyangwa kurangazwa n’ibindi.”

    Uru rubyiruko uko ari 300 kwiga no gukora imenyerezamwuga ruzatangwaho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160, Croix rouge y’u Rwanda yatewemo inkunga n’iy’u Bubiligi.

    Bapimwe Covid-19
    Bapimwe Covid-19


    source : https://ift.tt/3i4y6Sr