Tag: featured

  • Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye – #rwanda #RwOT

    Diyoseze ya Paris yatangaje ko Papa Francis yemeye ubwegure bwa Musenyeri Aupetit w’imyaka 70, wahakanye ko yigeze kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore ashinjwa, ariko avuga ko imyitwarire ye ’itatanze urugero rwiza’ ari naho yahereye asaba imbabazi.

    Mu nyandiko yashyize hanze, yagize ati “Nahangayikishijwe cyane n’abantu banyibasiye […] ndasengera abashobora kuba banyifuriza inabi, nk’uko Kirisitu yabinyigishije. Ndasaba imbabazi ku bo nshobora kuba narateye agahinda.”

    Musenyeri Aupetit yeguye mu gihe n’ubundi Kiliziya mu Bufaransa rigihanganye n’ingaruka za raporo yasohotse mu Ukwakira, ikagaragaza ko Abapadiri basambanyije abana barenga ibihumbi 200 mu myaka 70 ishize.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Paris yeguye anasaba imbabazi

    source : https://ift.tt/3xMYaYV

  • Sena yahamagaje Minisitiri w’Intebe ku bibazo byazonze iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro watowe kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021 nyuma ya raporo Komisiyo ishinzwe imari n’ubukungu ya Sena, yamurikiye inteko rusange igaruka ku bibazo byagaragaye ko bibangamiye uru rwego.

    Mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga harimo iby’ibanze birimo ikawa, icyayi n’ibireti. Kuri ubu gahunda ihari ni uko byoherezwa mbere yo kongererwa agaciro ari na yo mpamvu hagenda hubakwa inganda hirya no hino mu gihugu.

    Ibindi ni indabo, imbuto n’imboga ndetse n’ibikomoka ku matungo birimo amata n’inyama.

    Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubukungu muri Sena, Nkusi Juvénal, yavuze ko hakiri ibibazo by’umusaruro muke. Nko mu buhinzi bwa kawa iyi komisiyo yasanze ibiti bingana na 30% bishaje, imbuto zikaba zitabonekera igihe hamwe n’inyongeramusaruro zidahagije.

    Iki kibazo kandi kigaragara mu buhinzi bw’icyayi aho ibiti byinshi bidasazurwa ndetse uburyo bwo guhinga bwongera umubare w’ibiti bihingwa bijya kuri hegitari bikarenga ibihumbi 10 bukoreshwa kugeza ubu butarigishwa abaturage.

    Umusaruro w’ibi bihingwa uracyatinda kugera ku nganda kubera imihanda mibi naho ku bireti n’indabo ngo ubuso bihingwaho bugenda bugabanuka nyamara bigaragara ko bishobora kwinjiza amafaranga menshi biramutse byitaweho.

    Komisiyo kandi yavuze ko umusaruro w’imboga ukiri muke ugereranyije n’ibikenewe mu bwiza no mu bwinshi kimwe n’ibikomoka ku matungo birimo amata, inyama n’amafi isaba ko hagira igikorwa.

    By’umwihariko ngo kongera inka za kijyambere ntibyajyanishijwe no kuzigaburira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi ngo iyo zoherejwe mu mahanga ari nzima biteza igihombo.

    Amata n’ibiyakomokaho biracyari hasi kubera kugendera ku bihe ry’iboneka n’ibura ry’ubwatsi bigatuma amakaragiro n’amakusanyirizo bikora ku kigero cyo hasi mu gihe bimwe bikeneye gusanwa kubera ko bimaze igihe kirekire.

    Kugeza mu 2018 mu Rwanda habarurwaga inka miliyoni 1,2 biganisha ku kuvuga ko abanyarwanda 10 basangiye inka imwe. Ihene zari miliyoni 2,7 bivuze ko batanu basangiye ihene imwe.

    Sena yavuze ko kuvugurura ubuhinzi bigomba kwitabwaho “kugira ngo tuzahaze isoko ry’imbere mu gihugu dushobore no kuba twagira ibyo twohereza mu mahanga.”

    Senateri Nkusi ati “Umusaruro w’amafi na wo uracyari muke ugereranyije n’ingano y’amazi u Rwanda rufite ashobora gukorerwamo ubworozi bw’amafi ndetse inganda zikora ibiryo byayo ni nke kandi zikora ibitujuje ubuziranenge. Hakwiye kongera ubumeyi n’ubushobozi bwo gushaka umurama uberanye n’amazi y’u Rwanda.”

    Yavuze ko igihugu cyashyize imbere ubworozi bw’inka zitanga amata ariko ubwoko bw’izitanga inyama bukaba bukiri buke, yongeraho ko hakenewe guteza imbere n’ubw’amatungo magufi atanga inyama vuba kandi abasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi atibasirwa n’indwara.

    Byatumye Komisiyo y’Ubukungu isaba inteko rusange ko yemeza ko Minisitiri w’Intebe yatumizwa agatanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe ngo ibibazo byose bihari bibashe gukemuka.

    Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko atari ngombwa ko Minisitiri w’Intebe atumizwa. Ati “Nkurikije uko Perezida wa Komisiyo yadusobanuriye, uburyo yasubije ibibazo, numva iyi raporo ifite ibisobanuro bihagije. Kuri njye kongera guhamagara undi muntu kuduha ibisobanuro twaba twitesheje agaciro. Njye ndumva komisiyo ubwayo twari dukwiriye kuyibisubiza ikadushakira imyanzuro ku byasabwa guverinoma.”

    Senateri Murangwa Hadidja na we yagize ati “Byantunguye kumva ngo turashaka kuvugana na Minisitiri w’Intebe. Nakomeje kwibaza icyo azongera ku makuru aturuka muri za minisiteri n’ibigo twagiye tuganira na byo. Ndumva atari ngombwa aho avoma amakuru ni ho natwe twayakuye.”

    Senateri Mukabaramba Alivera yashimangiye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa. Ati “Muri iyi raporo harimo ibibazo byinshi bireba za minisiteri nyinshi. Turashaka ko Minisitiri w’Intebe atanga inzira yo kubikemura. Twe turashaka ibisubizo, komisiyo yazanye amakuru kandi harimo ibibazo byinshi bibangamiye uru rwego.”

    Nyuma y’impaka byabaye ngombwa ko umwanzuro utorerwa wemezwa n’abasenateri 15, babiri batora oya naho impfabusa ziba eshanu.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyagaragaje ko mu 2020/2021 ibyoherejwe byinjije arenga miliyoni 444,8$.

    Inyongera yabayeho ingana na 6,17% ugereranyije n’umwaka ushize w’ingengo y’imari dore ko amafaranga u Rwanda rwari rwinjije aturutse mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga yari miliyoni 419$.

    NAEB igaragaza ko amadovize u Rwanda rwinjiza mu cyayi, ikawa n’ibireti yagabanyutse ku kigero cya 1,19% bitewe n’igabanyuka ry’igiciro cy’ikawa ku kigero cya 8,7%, mu gihe ibindi bicuruzwa bishya byiyongereye ku kigero cya 10,67%.

    Ibinyampeke, amafi, amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha, isukari, indabo, imboga n’imbuto byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

    Icyayi ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ibibazo bibangamiye iterambere ry’uru rwego

    source : https://ift.tt/3lwgtwi

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 19 mu bipimo 8,482 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,342.

    source : https://ift.tt/3DdVpks

  • Rubavu: Bashyizeho uburyo bwo gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalisa Catherine, Umukozi wa UN Habitat, avuga ko uyu mushinga ugamije kurengera ibidukikije harwanya ibyuka bihumanya ikirere, hakoreshwa ingufu zitabangamira ikirere.

    Kalisa ati “Iki gikorwa kigamije guteza imbere uburyo bwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ubu turi mu igerageza kugira ngo turebe niba byakunda, ariko nitubona bitanga umusaruro tuzakomeza kubiteza imbere.”

    Iri gerageza ryo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere ririmo gukorera mu Karere ka Rubavu, Muhanga n’Umujyi wa Kigali.

    Mu Karere ka Rubavu iyi mirasire izakoreshwa mu gucanira imihanda iri mu cyanya cy’ubukerarugendo n’ubusitani buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

    Mu Karere ka Muhanga n’Umujyi wa Kigali imirasire nk’iyi yashyizwe ku bigo Nderabuzima hamwe no gusukura amazi y’imvura akongera agakoreshwa.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko ibi bikorwa bije kunganira Akarere mu buryo bw’Ubukungu no kubungabunga ikirere. Avuga ko izi ngufu bakiriye zizagabanya amafaranga batangaga ku mashanyarazi.

    Ruhamyambuga agira ati “Iki gikorwa kizafasha mu buryo bw’Ubukungu no kurengera Ibidukikije, nk’ubu inyemezabuguzi y’ibihumbi 700 twatangaga ku kwezi izagabanuka kugera ku bihumbi 250.”

    U Rwanda rufite intego yo kugera mu mwaka wa 2024 abakoresha ingufu ziturutse ku mirasire y’izuba bageze kuri 48%.

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Imibare ya REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zisaga 62.3%, harimo izigera kuri 16.3% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3xTeSGa

  • Ni uwuhe musaruro w’Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kaminuza y’u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Muri uwo mwaka, iri Shuri ryasohoye abanyeshuri 102, risohora abandi 74 mu mwaka wakurikiyeho, mu gihe ryitegura gusohora abandi banyeshuri 38 muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry’Amategeko n’Ubugenzuzi bw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishizwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), Dushimimana Narcisse, yavuze ko iri shuri ryazamuye urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko abavuye mu ishuri bacukura kinyamwuga.

    Ati “Ibi tubibonamo nk’igisubizo kubera ko [twahoranye] ikibazo cy’uko abakora ubucukuzi babukoraga kubera ko babukunda ariko hari ubumenyi babura kuko hari ibyigwa mu mashuri baba batazi. Tubona ko kuva abavuye mu ishuri batangira kugera mu kazi, hamaze kugaragara impinduka kuko nk’abantu baba barabyize bacukura neza bakurikije inyigo iba yarakozwe.”

    Mu kwizihiza icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi byayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Digne Edmond Rwabuhungu, yavuze ko iki cyumweru cyizihizwa mu guhuza abiga n’abakora aka kazi.

    Ati “Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni uguhuza abacyiga n’umwuga ubwawo. Buri mwaka duhitamo intego, muri uyu mwaka twahisemo intego yo kwiga amabuye y’agaciro akozwe kinyamwuga, akorewe ahantu haboneye kandi hatangiza ibidukikije.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri, Musangwa Regis yavuze ko kwizihiza iki cyumweru bibafasha guhuza ibyo biga n’ibikorwa ku isoko.

    Ati “Iki cyumweru kidufasha kumenya akamaro k’ibyo twize mu ishuri n’icyo bizadufasha tugeze ku isoko ry’umurimo. Kuva iki gikorwa cyatangira twita ku bidukikije, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butanga amafaranga menshi ku Banyarwanda ariko na none hakaba hakirimo ingaruka nyinshi, [twibaza] uburyo twabukora turinze ibidukikije.”

    Iri shuri ryatanze umusaruro ufatika kuko kuva ryatangira gushyira abanyeshuri ku isoko ry’umurimo, umubare w’abantu bapfira mu mpanuka zibera mu birombe wagabanutse, aho wavuye ku 116 mu 2018, uba 106 mu 2019 na 20 mu mwaka ushize, nk’uko raporo ya RMB ibyemeza.

    Ishuri ryigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryagabanyije umubare w’impanuka zabonekaga muri uwo mwuga

    source : https://ift.tt/3EeY7Yd

  • Miliyari 80 Frw zigiye gushorwa mu mishinga yo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uzakorwa ku nkunga ya Banki y’Isi, ukazagera mu turere dutandukanye turimo inkambi zakira impunzi.

    Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 127, ziganjemo izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani.

    Bitandukanye na mbere, aho impunzi zagenerwaga inkunga zo kuzitunga buri munsi, u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’ibihugu ku buryo zabasha no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

    Kugira ngo impunzi zibashe kugera kuri ibi hari ibyo zigomba gufashwa birimo koroherezwa kwiga, kwivuza no guhabwa ibyangombwa no kuzifasha kugira uburenganzira ku mitungo n’ibindi.

    Ubwo yari Nama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’ubuhunzi ku Mugabane wa Afurika izwi nka ‘36 Million Solutions: Africa Private Sector Forum on Forced Displacement’, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu kwesa uyu muhigo wo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu.

    Minisitiri Kayisire yagaragaje ko hashize imyaka irenga 10 u Rwanda ruha ikaze impunzi zitandukanye.

    Ati “Hashize imyaka isaga 10 u Rwanda rwakira impunzi zibarirwa mu bihumbi, aho babanye amahoro n’imiryango yabakiriye. Kuri ubu dufite impunzi ibihumbi 127 zaturutse mu bihugu bitandukanye, Abanye-Congo ni bo benshi bangana na 61%. Abarundi bangana na 38%, abandi batageze kuri 1% baturutse mu bindi bihugu birimo Eritrea, Sudani, Somalia na Ethiopie.”

    Yakomeje avuga ko mu gufasha izi mpunzi, u Rwanda rwashyizeho amategeko na politiki bizirengera, aho ubu inyinshi zafashijwe kwiga kwivuza n’ibindi.

    Ati “U Rwanda rwashyizeho amategeko n’imirongo ya politike igamije kurinda no gufasha impunzi. Impunzi zafashijwe kwiga kaminuza binyuze muri buruse zitangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Kugeza uyu munsi impunzi zirenga 2000 zimaze gusoza amasomo yazo muri kaminuza zitandukanye, bamwe babonye akazi abandi baragahanga abandi barenga 500 barakiga muri izi kaminuza.”

    Ku bijyanye na gahunda z’ubuzima yavuze ko impunzi ubu zinjijwe mu y’ubwisungane mu kwivuza kandi ko zitajya zicikwa n’izindi gahunda zo muri uru rwego zirimo n’izijyanye no gukingira.

    Ati “Impunzi zo mu Rwanda zashyizwe muri gahunda y’igihugu y’ubuzima ndetse izituye mu mijyi by’umwihariko zifite ubwisungane mu kwivuza. Mu gihe cya COVID-19, impunzi zashyizwe muri gahunda yo kuyirwanya. Kugeza uyu munsi izirenga 50% mu zarebwaga na gahunda yo gukingira zarakingiwe kandi urugendo ruracyakomeje.”

    “Nashakaga kandi kuvuga ko mu murongo wo kurandura hepatite bitarenze 2024, 78% by’impunzi zifite imyaka 15 gusubiza hejuru bapimwe, abayisanganywe baravurwa abandi barakingirwa.”

    Kimwe mu bintu byakundaga kugora abahungiye mu Rwanda ni ukubona ibyangombwa bibafasha kugera kuri serivisi z’imari cyangwa gutangira ibikorwa by’ubucuruzi.

    Binyuze muri iyi gahunda yo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu, Minisitiri Kayisire yavuze ko ubu impunzi zishobora no kubona indangamuntu, izifasha kwitangiriza ibikorwa by’ubucuruzi.

    Ati “Mu bijyanye no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari n’uburenganzira bwo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi n’amakoperative ndetse n’uburenganzira ku mitungo itimukanwa. Impunzi zujuje ibisabwa zihabwa indangamuntu ndetse n’icyangomba kibafasha kubona akazi, impushya zo gutwara ibinyabiziga, kwandikisha ibikorwa bishya by’ubucuruzi mu Rwanda ariko no kubasha kugura imitungo itimukanwa.”

    Hagiye gushorwa miliyari 80 Frw

    Mu rwego rwo gukomeza kugeza ibikorwaremezo ku mpunzi no kuzifasha kwinjira muri gahunda z’igihugu, Minisitiri Kayisire yavuze ko hari umushinga w’asaga miliyari 80 Frw ugiye gutangira.

    Ati “Nashakaga kubabwira ko mu Rwanda twabonye umushinga wa miliyoni 80$ watewe inkunga na Banki y’Isi ugamije gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’imibereho y’igihugu.”

    “Uyu mushinga ugamije kunoza gahunda zo kugeza serivisi z’ibanze, amahirwe mu by’ubukungu ku mpunzi n’abaturage b’aho ziri no mu gufasha kubungabunga ibidukikije mu mpunzi.”

    Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa ibyumba by’amashuri 250 n’ibigo by’amashuri bitanu bizajya byigisha amasomo ajyanye n’ubumenyingiro.

    Binyuze muri uyu mushinga hazubakwa kandi havugururwe ibigo nderabuzima bine n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere bine. Aya mafaranga azakoreshwa kandi mu kubaka umuyoboro w’amazi ufite kilometero 62 n’amasoko ane agezweho, azafasha impunzi kubona aho zicururiza ibyo zikora.

    Umuyobozi wa UNHCR muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Karere k’Ibiyaga Bigari no mu bihugu byo mu Ihembe rya Afurika, Clementine Nkweta-Salami, yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w’abava mu byabo n’impunzi warushijeho kwiyongera.

    Iki kibazo kigaragara muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Burundi n’Amajyaruguru ya Mozambique.

    Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kubona impunzi nk’amahirwe y’ishoramari kuruta uko bazifata nk’umutwaro. Yashimye u Rwanda kubera ko rwatangiye gutera intambwe, asaba abikorera gufatanya n’imiryango na Guverinoma z’ibihugu mu gufasha impunzi n’abavuye mu byabo.

    Imibare ya UNHCR igaragaza ko umubare w’impunzi n’abava mu byabo ukomeje kwiyongera by’umwihariko muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Iyi mibare yerekana ko mu 2020 umubare w’abantu bavuye mu byabo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara wageze kuri miliyoni 35.9 bangana na 45% by’impunzi zose ziri ku Isi.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko u Rwanda ruharanira imibereho myiza y’impunzi

    source : https://ift.tt/3pjuqPz

  • Miliyoni 100 Frw zigiye guhabwa imishinga ihiga iyindi mu ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarushanwa bagera kuri 400, baza gutoranywamo 25 ari nayo izatoranywamo imishinga itanu ihiga iyindi, ikaba ari yo izahembwa.

    Umushinga uzahiga indi uzahembwa ibihumbi 50$ (asaga miliyoni 50 Frw) mu gihe abandi bane buri umwe azajya ahabwa miliyoni 12,5 Frw.

    Kuri ubu urubyiruko rufite imishinga 25 yatoranyijwe rumaze icyumweru mu mwiherero rwigira hamwe uko imishinga yabo yateza imbere Sosiyete Nyarwanda.

    Uwase Aline ufite umushinga wo guteza imbere Made in Rwanda binyuze kuri internet yise “The HappyNess,” yavuze ko muri aya mahugurwa, bahigiye uburyo ishoramari rikorwa.

    Ati “Twungutse byinshi birimo no kongerwa ubumenyi ku buryo turushaho kumenya no gusobanukirwa ishoramari. Twahuye n’abantu batwereka inzira y’ishoramari, ibyiza n’ibibi ku buryo tudashobora gucika intege.”

    Muhiza Frank ufite umushinga wo gufasha amakoperative kumenyekanisha ibikorwa byayo na serivisi zo gucunga imari, yasabye ko inzego za Leta zajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihembwa.

    Ati “Irushanwa nibwo rigitangira, ariko icyo nasaba Guverinoma ni ugushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihabwa ibihembo.”

    Yakomeje agaragaza ko hari imishinga yagiye ihabwa ibihembo mu marushanwa atandukanye ndetse ikanyura no mu bigo bifasha urubyiruko ariko bikarangira izimiye.

    Ku ruhande rwa Ngaboyurwanda Honoré ufite umushinga wo guhuza abahinzi n’abaguzi hifashishijwe ikoranabuhanga, yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuhinzi.

    Mu gihe cy’amahugurwa, abitabiriye amahugurwa basuye ikigo gitangira serivisi z’ubuvuzi kuri telefoni, Bably, babwirwa ko kuva cyatangira, abarenga miliyoni ebyiri biyandikishije bazisaba mu gihe miliyoni 1,3 basuzumwe.

    Ku wa 3 Ukuboza 2021 nibwo hazamenyekana batanu ba mbere bazahembwa.

    Abafite imishinga ihanganye muri Hanga Pitchfest baganiriye n’ubuyobozi bwa Bably

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashe ifoto y’urwibutso

    Hanga Pitchfest izajya iba buri mwaka

    Muhiza Frank ufite umushinga wo gufasha amakoperative kumenyekanisha ibikorwa byayo na serivisi zo gucunga imari n’iteganamigambi, yasabye ko inzego za Leta zajya zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga

    Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iri rushanwa basobanuriwe ibijyanye n’ishoramari

    Umuyobozi Mukuru wa Babylon ifite ishami mu Rwanda rya Babyl, Dr. Ali Parsa, yasabye urubyiruko gukomeza kugira umuco wo guhanga udushya

    Urubyiruko rusobanurirwa uburyo bwimbitse bwo gusobanuramo imishinga

    Uwase Aline yagaragaje ko bungukiye byinshi mu mwiherero

    umushinga uzahiga indi uzahembwa miliyoni 50 Frw

    source : https://ift.tt/32ZyH3f

  • Gisagara: Abagore biyemeje gushinga ishuri ry’umuco n’urubohero bigishirizamo abana ubuzima bw’imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ni igitekerezo bagaragaje ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021, ubwo Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yagaragarizaga itangazamakuru ibikorwa ikora mu guhuza imbaraga mu rugamba rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kuzamura uruhare rw’umugore mu nzego zifata ibyemezo.

    Abo bagore bakorana na Pro-Femmes Twese Hamwe bitwa ‘Champions’ bisobanuye ‘abatsinzi’ cyangwa ‘umusemburo w’impinduka nziza’ cyangwa ‘abantu bakora ibikorwa byiza by’intangarugero’.

    Gahongayire Eugenie wo mu Murenge wa Musha yavuze ko batekereje iryo shuri ry’umuco kuko hari ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe ahanini biturutse ku kudasobanukirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko ababyeyi babo batinya kubibaganirizaho.

    Ati “Ni cyo twiyemeje ko tugomba gushyiraho ishuri ry’umuco tukigisha abana bakiri batoya bakamenya kirazira, noneho natwe tukaba twakwiyambaza abafite ubushobozi n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bakadufasha kubigisha.”

    Nyiransabimana Cloturde na we yavuze ko asanga ishuri ry’umuco rizabafasha gukemura ibibazo byinshi birimo n’icyo gusenyuka kw’ingo.

    Ati “Ishuri ry’umuco mbona rizadufasha cyane kuko abana tuzabatoza umuco mwiza bakiri bato bawukurane. Ikindi ni uko twagiye tubona ibibazo by’abubaka ingo zigahita zisenyuka biturutse ku kutamenya inshingano zabo mu rugo.”

    Umukozi muri Pro-Femmes Twese Hamwe ushinzwe Gahunda y’Ibikorwa by’Ubuvugizi, Niragire Erneste, yavuze ko iryo shuri ry’umuco ari igitekerezo cyiza kandi bagishyigikiye, bityo bazabafasha kugira ngo kigende neza.

    Ati “Abagize umuryango bakwiye kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no ku bijyanye n’ejo habo hazaza. Ngira ngo ishuri ry’umuco rero ni kimwe muri ibyo bisubizo aba champions bashatse mu gukumira inda ziterwa abangavu kubera ako ababyeyi benshi ntabwo batinyuka kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

    “Ishuri ry’umuco rero bwaba uburyo bwiza bufasha kugira ngo urwo rubyiruko rubyumve ruze muri ibyo biganiro, babaganirize bageze aho umubyeyi atashoboye kugeza kugira ngo bahindure imyitwarire bagire icyerekezo kizima.”

    Yakomeje avuga ko bazabashyigikira mu kubatunganyiriza imfashanyigisho no kuzibagezaho ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

    Yavuze ko kandi bazabafasha no kubongerera ubumenyi no gutyaza ubwenge kugira ngo basobanukirwe neza uko baganiriza abana bari mu byiciro bitandukanye ku buzima bw’imyorororokere.

    Ati “Kugira ngo mu by’ukuri babashe gutanga izo nyigisho mu buryo bwimbitse kuri bya byiciro bitandukanye by’abana kuko uko wabyigisha umwana w’imyaka irindwi bitandukanye n’uko wabyigisha uw’imyaka 12.”

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gisagara abangavu 548 bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko batewe inda imburagihe mu 2020/21 kandi muri bo abagera ku 101 batarageza ku myaka 18 y’amavuko.

    Abagore bo mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe kibahangayikishije

    Iri shuri rizajya rifasha abangavu kumenya ubuzima bw’imyororokere

    Abagore nibo bazajya batoza abangavu n’ingimbi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Abagore bakorana na pro-femmes twese hamwe bitwa champions bisobanuye abantu b’abatsinzi

    Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bagaragaza ibyo bifuza gukora

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Gfmhm9

  • FERWAFA yahagaritse abasifuzi barindwi – #rwanda #RwOT

    Mu nama yateranye ku wa 30 ugushyingo 2021, yanzuye ko bamwe mu basifuzi n’abakomiseri b’imikino mu marushanwa ategurwa na Ferwafa bahagarikwa.

    Mu basifuzi bahagaritswe barimo Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati ku mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo ‘Primus National League’ wahuje Rayon Sports FC na Bugesera FC ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, yahagaritswe ibyumweru bitatu. Ibihano bye bizatangira kubarwa ku itariki ya 4 Ukuboza 2021 ku mukino w’umunsi wa karindwi.

    Undi wagaritswe nyuma yo gusifura umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 ni Muneza Vagne wahanwe ibyumweru bitatu adasifura na Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane wahanishijwe kumara ibyumweru bibiri adafunze.

    Aba bazize kuba batarakumiriye ikipe ya Rayon Sports gusimbuza inshuro zirenze izigenwa n’amategeko.

    Abandi bahanwe ni Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati ku mukino wahuje Police FC na Gorilla FC, akaba yaharitswe ibyumweru bibiri. Undi wahagaritswe ni Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa Kabiri Wungirije kuri uwo mukino, wahagaritse ibyumweru bine.

    Uretse mu cyiciro cya mbere, hari n’abasifuzi batangiye kugaragarwaho n’amakosa y’imisifurire muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore kuko Sebahutu Yussuf wasifuye umukino wahuje IPM Wfc na Gatsibo Wfc wabaye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021 yakoze amakosa yamuviriyemo guhanwa amezi atandatu.

    Hanahanwe kandi uwari Komiseri w’umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore wahuje Kayonza Wfc na Nasho Wfc wabaye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2021, uyu yahanishijwe amezi atandatu.

    Umukino Rayon Sports yatsinzemo Etoile de l’Est FC igitego 1-0 wakozwemo amakosa yatumye abasifuzi bahagarikwa

    source : https://ift.tt/3rwZ1fk

  • Abafite ubumuga bagaragaje uruhuri rw’ibibazo bibabangamira mu gushaka serivisi z’imari – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 bugasuzumwa mu 2020, bugaragaza ko mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubumuga basaga miliyoni gusa ngo baracyagorwa no kubona serivisi z’ibigo by’imari bitewe ahanini n’ubumuga bafite.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abafite ubumuga mu Rwanda babona serivisi z’imari batarenze 17%, bikagaragaza ko hakiri icyuho kinini mu mategeko agenga ibigo by’imari no guharanira iterambere ridaheza uwo ari we wese.

    Bimwe mu bibazo by’ingutu bigarukwaho cyane harimo kuba ibigo by’imari bidahereza serivisi abafite ubumuga kubera imiterere yabo, imyumvire y’ababikoramo, ubumenyi budahagije n’uburyo bw’ubwumvane hagati y’umukozi wa banki n’ufite ubumuga.

    Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bakoresha ururimi rw’amarenga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zikomeye zo kuganira n’abakozi bo muri banki nkuko, Niyoyita Eric ubahagarariye yabigarutseho.

    Ati “Mu by’ukuri kwaka serivisi mu bigo by’imari kuri twe biragoye kuko dukoresha ururimi rw’amarenga kandi abantu benshi bakora mu mabanki ntabwo baruzi. Abantu bo mu bigo by’imari bazi ururimi rw’amarenga byatworohera. Iyi raporo twabonye ni nziza izadufasha gukora ubuvugizi n’abantu babone ko ibibazo bihari kandi bizanahindura imyumvire y’abantu bari mu bigo by’imari ndetse binatwereka ko natwe dufite agaciro.”

    Mukamihigo Claudine yavuze ko kwizerwa mu bigo by’imari bigorana cyane bitewe ahanini no kuba bafite ubumuga runaka nk’iyo bigeze kuri serivisi z’inguzanyo.

    Ati “Umuntu ajya kwaka amafaranga mu bigo by’imari bakakubaza bati ubwo se uje gufata inguzanyo kandi ufite ubumuga? Bakabasaba kwishyira hamwe. Ubwo rero ibyo bitubera imbogamizi. Usanga guhabwa serivisi z’imari bitoroshye.”

    Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, bwagaragaje ibyuho bikigaragara birimo ibijyanye no kuba serivisi zigora abafite ubumuga hakaba aho basabwa gusinyirwa n’abandi bantu bakaba basinya amafaranga y’umurengera, kuba ahantu ibigo by’imari biherereye ari kure na serivisi zitangwa cyangwa inyubako zitaborohereza.

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Huss Monique, yagaragaje ko hari ibyo Leta iri gukora kugira ngo nabo bafashwe kubona serivisi z’imari hagamijwe kwirinda ko hari uwasigara inyuma.

    Ati “Abafite ubumuga turifuza ko bagera ku iterambere n’imibereho yabo myiza muri gahunda zose zitandukanye. Ubu ni uburyo bwiza bwo kugira ngo na bo babone ko batekerejweho muri gahunda zose mu bikorwa by’iterambere rusange by’igihugu. Hagiyeho politiki yabo yihariye ibafasha kugira ngo serivisi zose zihariye zibashe kubageraho.”

    -  Leta yahawe umukoro

    Ubushakashatsi bwerekanye ko mu bantu basaga miliyoni bafite ubumuga nibura 176.504 [15%] babona inguzanyo mu mabanki, 7% bahitamo kuguza inshuti, abapfa gufata inguzanyo aho babonye bangana na 52% mu gihe 26% batagira ubushake bwo kuguza.

    Muri bo kandi abagira ubushake bwo kwizigamira muri banki bangana na 15%, abizigamira mu bindi bigo ni 35%, ababitsa inshuti 4% naho abandi bangana na 19% ntibizigamira.

    Umukozi w’Ishami rishinzwe Ishoramari ridaheza n’Uburezi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Bigirimana Moïse, yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu bigo by’imari mu gufasha abafite ubumuga n’ubwo hari abibumbiye mu matsinda bazihabwa kandi bakiteza imbere.

    Yavuze ko bazakomeza gukorana n’abafite ubumuga nyuma y’ibarura rusange ryabo riri gukorwa ngo boroherezwe kubona serivisi z’imari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko hari ibikwiye gukorwa mu guhindurira imyumvire y’abakozi bo mu bigo by’imari.

    Yagize ati “Nyuma y’inama tuvuyemo, hari ikigiye gukorwa. Icyagaragaye cyane ni ukuba abantu bafite ubumuga batabona serivisi zihagije mu bigo by’imari barimo bitewe n’imyumvire ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga. Iyo myumvire rero ni ngombwa ko ikorwaho kugira ngo bagire ubumenyi ku burenganzira bw’umuntu ufite ubumuga ariko kandi banamubonemo ubushobozi aho kugira ngo bamubonemo imbaraga nke.”

    Abitabiriye iki gikorwa batanze inama ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa by’abafite ubumuga nko kubongerera ubumenyi, gushyiraho serivisi za Mobile Money zibafasha, koroherezwa mu guhabwa serivisi nk’amakarita ya banki no gushyiraho uburyo bwafasha kuyakoresha kuri ATM.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abafite ubumuga bakibangamirwa no kugera ku bikorwa by’imari

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Iyacu Jean Bosco; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Huss Monique, mu bitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi wa Vision Fund Rwanda, Mukantagwera Eugénie, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho

    source : https://ift.tt/3xOdVyK