Tag: featured

  • Brig.Gen Murenzi yagaragaje ibyafasha mu rugamba rwo gukumira ibyaha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigaragaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 ubwo hatangizwaga igikorwa cyo guhugura abaturage 179 bo mu Karere ka Gatsibo batoranyijwe nk’imboni zigiye gufasha inzego z’ibanze mu kugira imidugudu itarangwamo ibyaha.

    Brig Gen Murenzi Evariste yavuze ko kugira ngo habeho umudugudu utarangwamo ibyaha bikwiriye kubakirwa ku kugira amakuru y’ibanze yose y’umudugudu abawutuye bakamenya n’uburyo bayahererekanya.

    Ati “Kugira ngo imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage wa Gatsibo bize ku isonga mufite inshingano zikomeye zo kubacungira umutekano na bo ubwabo babigizemo uruhare rukomeye cyane cyane ku bijyanye no gutanga amakuru kandi akayatangira igihe.”

    “Umudugudu rero uzira icyaha birasaba amakuru, amakuru ku muturage akanamenya no kuyatanga mukayasangira kugira ngo mushobore kugira umudugudu wanyu utekanye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko nk’abayobozi batangiye gukangurira abaturage kugera ku isibo kujya muri iyo gahunda ariko ngo baje gusanga bakeneye abandi bantu b’inyangamugayo bafite ubushake mu kubafasha kugira umudugudu utarangwamo icyaha.

    Ati “ Ni abantu 179 turi kubaha amahugurwa ajyanye n’uburyo uwo mudugudu wazira icyaha, ibyo bakoresha, uburyo bazafatanya n’abayobozi ndetse n’uburyo bazajya baduha amakuru kugira ngo dukumire icyaha kitari cyaha.”

    Meya Gasana yavuze ko abari guhugurwa bose bazakomeza gukurikiranwa bagasurwa hagira urenga ku byo yigishijwe agakeburwa.

    Umuryango ni wo ugiye kwibandwaho cyane

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko izi mboni bazisabye kwita cyane ku muryango ngo kuko uri mu biteza ibibazo byinshi iyo utabanye neza.

    Ati “ Turashaka cyane kwibanda ku muryango, ihohotera ryo mu miryango n’ibibazo byo mu mibanire itari myiza mu miryango kuko twasanze ibibazo by’imibanire biri mu biduteza ibibazo cyane kuko iyo umugabo n’umugore batabanye neza bituma abana babo bava mu rugo bakajya kuba ku mihanda abangavu na bo bagaterwa inda ku buryo iyo umuryango udatekanye ariho ibyaha bituruka.”

    Gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha yatangijwe muri Mata uyu mwaka mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba igamije kurandura ibyaha bikorerwa hirya no hino muri iyi Ntara cyane cyane ibishingiye ku ihohoterwa ryo mu miryango, ibiyobyabwenge na magendu, ubujura n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

    Brig Gen Murenzi Evariste yavuze ko kugira ngo habeho umudugudu utarangwamo ibyaha bikwiriye kubakirwa ku kugira amakuru y’ibanze

    Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batoranyijwe nk’imboni zigiye gufasha inzego z’ibanze mu kugira imidugudu itarangwamo ibyaha.

    source : https://ift.tt/3ulHUMD

  • Hatangajwe amabwiriza mashya agenga ibirori bibera mu ngo – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nzeri, rishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021, yakomoreye ibirori mu ngo, ikanasaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gushyiraho amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

    Iyi Minisiteri yavuze ko utegura ibirori bikorewe mu rugo, asabwa “kumenyesha mu nyandiko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ibirori bizaberamo gahunda yabyo.”

    Yongeyeho ko “Imenyesha rishobora no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (email cyangwa WhatsApp), igaragaza ubwoko bw’ibirori (urugero; gusaba no gukwa), igihe ibirori bizatangirira, igihe bizarangirira n’umubare w’abazabizamo.”

    Yasabye “Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti usukura intoki (handsanitizer), gukangurira abitabiriye ibirori gusiga intera hagati yabo no kwambara agapfukamunwa igihe cyose batari gufungura no kunywa.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeyeho ko “Abitabira ibirori bibera mu rugo bagomba kwerekana ko bipimishije COVID-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’ibirori.”

    Ku bijyanye n’amasaha y’ibirori bibera mu rugo, yagize iti “Ibirori ntibigomba kurenza saa Mbiri z’ijoro. Icyakora, mu Turere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ibirori ntibigomba kurenza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.”

    Inzego z’Ibanze n’iz’Umutekano ni zo zahawe inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza mu gihe abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza n’ingamba byo kwirinda COVID-19.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we washyize umukono ku mabwiriza agenga ibirori bibera mu ngo

    source : https://ift.tt/3zMgb94

  • Abanyarwanda 14 barimo abana batandatu bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda bagejejwe I Kagitumba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nzeri 2021, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Mu bahagejejwe harimo abagabo bane, abagore bane ndetse n’abana batandatu, aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Mbarara.

    Nyuma yo kubageza mu Rwanda bapimwe icyorezo cya COVID-19 kugira ngo harebwe niba nta wayanduye mbere yo guhabwa ubundi bufasha bw’ibanze.

    Aba Banyarwanda baje bakurikira abandi barindwi baheruka kugezwa kuri uyu Mupaka wa Kagitumba.

    Uretse aba kandi mu kwezi gushize mu minsi ibiri ikurikirana, Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda mu buryo butarasobanuka, umwe yishwe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama mu gihe undi umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.

    Uwishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yitwa Ntwari Bahati, yari asanzwe akorera mu Mujyi wa Kampala akazi k’ubukanishi.

    Ku rundi ruhande, ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, Polisi ya Uganda yatangaje ko hari umugabo w’Umunyarwanda wabonetse yiciwe mu gace ka Karujanga mu Karere ka Kabale.

    Uwo mugabo yari umucuruzi muri ako gace, aho yiciwe ni hafi cyane n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bisaba gukora urugendo ruri munsi ya kilometero imwe.

    Bivugwa ko abishe uwo mugabo bari bamaze kumwiba amafaranga arenga miliyoni imwe y’amanyarwanda. Bamwishe bamuteye ibyuma umubiri wose.

    Dusabimana Théoneste wishwe yari yaravutse mu 1969. Nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akurikiranweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Bivugwa ko yakoranaga n’abantu batatu muri ubwo bucuruzi.

    Usibye izo mpfu za hato na hato, kuva Coronavirus yakwira ku Isi, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutotezwa ku buryo bukomeye bashinjwa ko bakwirakwiza icyo cyorezo mu gihugu.

    Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka Umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

    U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka ntacyo biratanga.

    Abanyarwanda 14 barimo abana batandatu bari bafungiwe muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3ETPgvX

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch irushinja kwibasira abarimo abaryamana bahuje igitsina – #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y’uyu muryango, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM, abaryamana bahuje ibitsina, indaya, abazunguzayi n’inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse bibasiwe bagafungirwa mu bigo by’inzererezo n’ibindi binyurwamo by’akanya gato bizwi nka Transit Centers.

    Inama ya CHOGM yari iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufungira abo bantu mu kigo kinyurwamo by’akanya gato cyizwi nko ‘Kwa Kabuga’ i Gikondo, bakabaho ubuzima bubi burimo gukubitwa n’ibindi.

    Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, ivuga ko ari umugambi w’igihe kirekire wa Human Rights Watch ugamije guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda, hagendewe ku birego bidafite ishingiro.

    Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati “Raporo ya Human Rights Watch ni uburyo bwacuzwe neza bugamije kwangiza urwego runaka rw’ubukungu bw’igihugu hitwajwe ibirego bihimbano.”

    Makolo yongeyeho ati “Ubwo bwangizi ntacyo buzageraho kuko ibyo birego atari ukuri. U Rwanda nta vangura rugira rishingiye ku gitsina, haba mu mategeko, politiki zarwo cyangwa imikorere.”

    Yavuze ko ari ibirego Human Rights Watch imaze igihe ishinja u Rwanda nyamara nta kuri na guke kurimo.

    .@HRW‘s report on Rwanda is a calculated attempt to harm a strategic sector of our economy with fabricated allegations. The sabotage won’t work because the allegations are not true. Rwanda does not discriminate, in law, policy or practice, against sexual or gender orientation.

    — Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 27, 2021

    Uyu muryango umaze imyaka itatu uhagaritswe gukorera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igihe kirekire utangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, nyamara hakorwa iperereza rikagaragaza ko atari ko biri.

    U Rwanda rujya guhagarika imikorenire na wo mu 2018, wari uherutse gusohora raporo wari wise ‘All Thieves Must Be Killed” [ugenekereje mu kinyarwanda ni “abajura bose bagomba kwicwa”], aho yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n’abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

    Mu iperereza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahise ikora, yasanze abavugwaga ko bapfuye ari bazima ndetse bamwe mu babitswe barigaragaza.

    Imikorere ya Human Rights Watch yakunze kunengwa n’abantu batandukanye, aho akenshi ifatwa nk’iba igamije kugaragaza byacitse aho bitari no kuba igikoresho mu nyungu za politiki.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021, yavuze ko imiryango nka Human Rights Watch ifite ikibazo mu mikorere, kuko n’iyo isanze yarabeshye cyangwa yabeshywe igatangaza ibitari byo, itabikosora.

    Yagize ati “Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ni nde wishe abo bantu byagenze gute? Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye.”

    Yakomeje agira ati “Twabajije Human Rigths Watch tuti ’ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa?’ Bahisemo guceceka. Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho.”

    Ubwo u Rwanda rwangaga kuvugurura amasezerano yarwo y’imikoranire na Human Rights Watch, rwagaragaje ko ibikorwa by’uwo muryango nta burenganzira bwa muntu birengera ahubwo bifite impamvu zihishe za politiki.

    U Rwanda rwamaganye ibirego bya Human Rights Watch birimo kwibasira indaya n’abaryamana bahuje igitsina mu gihe hitegurwaga inama ya CHOGM

    source : https://ift.tt/3lXRula

  • Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyo ntsinzi ya Arsenal, Perezida Kagame yabinyujije kuri Twitter, maze ashimira Ikipe n’ubuyobozi bwayo ndetse n’abafana kubera ko bitwaye neza nyuma y’uko bari batangiye nabi.

    Yagize ati “Mwakoze cyane Arsenal, umutoza, abakinnyi ndetse n’abafana. Ibintu byose byari bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino. Birashimishije!!”

    Muri Kanama 2021, Perezida Paul Kagame, nabwo abinyujije kuri Twitter yari yagaragaje ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa n’Ikipe ya Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere. Icyo gihe iyo Kipe yari yatsinze Arsenal ibitego bibiri ku busa ( 2-0).

    Yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma y’uwo mukino, aho yagize ati “Ibi ni ibiki?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!”

    “Imyaka ibaye myinshi tuzamuka twongera tumanuka, ariko kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiriye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.”

    Ati “Ntidukwiye kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.”

    Ibitego bitatu ikipe ya Arsenal yaraye itsinze ikipe ya Tottenham Hotspurs, byatsinzwe na Emile Smith Rowe, Bukayo Saka ndetse na Pierre-Emerick Aubameyang, mu gihe abakinnyi bakinnye neza ari abato cyane mu ikipe harimo Saka ufite imyaka 20, Smith Rowe ufite imyaka 21, ndetse na Martin Odegaard, ufite imyaka 22.

    Credit to where it is due…Congrats Arsenal,manager,players and greatly… fans!!! Everything came very much alive today. All the best every game…#Brilliant!!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) September 26, 2021

    source : https://ift.tt/2Y7TYp0

  • Umunyemari Gahunde Jean uzwi nka ‘Gaposho’ yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera.

    Ati “Nibyo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, RIB yamufunze mu gihe igikurikirana uruhare rwe mu kibazo cy’ imbwa ze zimaze kurya abantu bane batandukanye. afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Ibizava mu iperereza tuzabibamenyesha.”

    Ku wa 23 Nzeri 2021, nibwo imbwa za Gaposho zariye umuturanyi we usanzwe uba no mudugudu wamwitiriwe uzwi nko kwa ‘Gaposho’ uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Rwinyana.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo abakozi ba RIB bagiye muri uyu mudugudu gukora iperereza kuri iki kibazo.

    Uyu muturage yavuze ko yariwe n’imbwa za Gaposho ubwo yari asohotse agiye muri siporo. Ageze mu marembo imbwa ebyiri z’uyu mugabo ngo zaramusatiriye zimuruma ku kaguru k’imoso.

    Yavuze ko izi mbwa yazikijijwe n’undi muturanyi wabo, ubundi agezwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Umugore w’uyu mugabo warumwe n’imbwa, yavuze ko iri sanganya rikimara kuba yahise ahamagarwa kuri telefone, na we agerageza guhamagara Gaposho anamwoherereza ubutumwa ariko uyu mugabo ntiyamusubiza.

    Uyu mugore ngo yaje kunyura ku muturanyi wabo kugira ngo amufashe kubwira Gaposho ibyo imbwa ze zakoze anabahe ibyangombwa byemeza ko zakingiwe kuko byari bikenewe na muganga. Mu gusubiza uyu muturanyi, ngo Gaposho mu burakari bwinshi yavuze ko atari we wenyine utunze imbwa ndetse agaragaza ko atumva impamvu ibyabaye biri kugerekwa ku mbwa ze.

    Nyuma y’impaka ndende ngo Gaposho yaje kwemera gutanga ibi byangombwa byemeza ko imbwa ze zakingiwe ariko ngo ntiyagaragaza ukwicuza cyangwa gusaba imbabazi ku bw’amakosa yakozwe n’imbwa ze.

    Abaturanyi ba Gaposho bagaragaje ko mu bihe bitandukanye bagiye baribwa n’imbwa z’uyu mugabo ariko bamwegera akagaragaza kutumva ikibazo cyabo. Ndetse ngo hari nubwo yanze gutanga icyangombwa cy’uko zakingiwe kugira ngo uwo zari zarumye avurwe.

    Bavuze ko imbwa z’uyu mugabo ziteje ikibazo muri aka gace batuyemo, basaba inzego bireba kugira icyo zibikoraho.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’imbwa zirya abantu, ari ikibazo cy’umutekano muke bityo ko aho bibaye, bakwiriye kwihutira kumenyesha Polisi ako kanya.

    Ati “Ni ikibazo cy’umutekano, abo bibayeho bagomba kukigeza kuri Polisi byihutirwa. Imbwa ikuriye, hamagara Polisi, ntabwo ari ikibazo gikwiriye kurangirira ku muyobozi w’umudugudu gusa.”

    CP Kabera yibukije kandi abantu batunze imbwa, kubahiriza amategeko abigena, kuko yabafasha kwirinda ibibazo zishobora guteza.

    Ati “Abazitunze bakwiriye kureba amabwiriza abigena, atuma zitazerera.”

    Amategeko y’u Rwanda ateganya ko buri mbwa yambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero. Umuntu wese utunze imbwa agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka kandi ko aba agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye.

    Ni mu gihe mu rugo rwe aba agomba kugira inzu yihariye iyo mbwa ibamo kugira ngo itazigera isohoka ikajya kuzerera. Uhuye n’iki kibazo, yitabaza nimero ya Polisi itishyurwa ya 112.


    source : https://ift.tt/3kLXduW

  • Musanze: Barindwi bafatanywe inka esheshatu bakekwaho kwiba bakazihisha bagambiriye kuzibaga – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 25 na tariki ya 26 Nzeri nibwo Polisi yabafatanye inka esheshatu. Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca, mu tugari twa Gakoro na Rwasa mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

    Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu baturage wari wibwe inka ye.#

    Yagize ati” Mu cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo.”

    CIP Kayitesi, yavuze ko ahri urugo basanzemo inka imwe nyirarwo avuga ko yayiragijwe n’uwamuhembaga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu zindi ngo eshatu hafatiwe imwe, imwe mu gihe hari urwafatiwemo ebyiri.

    CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka batazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by’amazu hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga.

    Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

    Ati “Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.”
    Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z’abaturage cyangwa n’abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b’inka.

    Ati “Bariya bose bafatanwe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka ebyiri muri 6 zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.


    source : https://ift.tt/3ic4HG5

  • Rubavu: Guverineri Habitegeko yaburiye abambutsa magendu bakoresheje inzira FDLR inyuramo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu biganiro yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Bugeshi ahaherutse kurasirwa abasore babiri n’umugore bahita bitaba Imana bari bikoreye magendu y’imyenda ya Caguwa bagerageza kuyinjiza mu gihugu.

    Habitegeko yabwiye abaturage ko leta yagennye uburyo bwo gukora ubucuruzi mu bihe bya covid 19 aburira abakora magendu bitwikiriye ijoro.

    Ati “Ibintu byo gushyigikira magendu muba muri guca intege ubukungu bw’igihugu, ikibabaje ni uko n’iyo magendu ikorwa ahantu abanzi b’igihugu baca baje guhungabanya umutekano. Leta yakoze ibishoboka nubwo turi muri covid 19 ibafungurira umupaka kugira ngo mukomeze mucuruze n’abanyekongo.”

    “Ku manywa abantu barambuka ariko saa munani muri iki kibaya mu nzira FDLR inyuramo ije kutwica ntabwo rwose bizakunda ingabo zirinze ko baza kutwangiriza zizagutandukanya gute wowe ugenda sa munani z’ijoro n’umwanzi w’igihugu?”

    Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y’ingabo z’igihugu RDF ikorera mu ntara y’iburengerazuba, Gen Major Alex Kagame, yasabye abaturage ba Bugeshi kureka ubucoracora no kwigisha ababikora kuko banyura muri pozisiyo za gisirikare kandi bwije bigatuma abasirikare batabasha kubatandukanya n’abacengezi.

    Ati’’Ndabasaba gushyira ubwenge ku gihe ababarimo batekereza nabi mukabakuramo cyangwa mubigishe; bamwe muri abo ni bo bakora ubucoracora bwo mu mipaka umuntu aragenda saa sita z’ijoro mu mwijima ungana kuriya agaca mu pozisiyo z’abasirikare. Ubwo urumva umusirikare yakora iki nta maso agira yamwereka ko ari wowe mu mwijima ungana kuriya?”

    Ku wa 23 Nzeri 2021 nibwo ingabo z’igihugu zarashe abitwa Twizerimana Aime w’imyaka 24, Hategekimana Eric w’imyaka 21 na Mukeshimana Alliance w’imyaka 32 mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Hehu, Umudugudu wa Bereshi nyuma y’ibyumweru bibiri na bwo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero muri aka gace bakarasa inka.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko

    Abaturage bakanguriwe kwirinda kwambutsa magendu no gukoresha inzira zibujijwe

    Gen Major Alex Kagame, yasabye abaturage ba Bugeshi kureka ubucoracora no kwigisha ababikora kuko banyura muri pozisiyo za gisirikare kandi bwije bigatuma abasirikare batabasha kubatandukanya n’abacengezi.

    source : https://ift.tt/3EV4QY0

  • Mu bitabiriye ‘Car Free Day’ nta wasanzwemo COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 26 Kanama Nzeri, ibipimo 410 byafashwe mu bitabiriye Car Free Day kugira ngo harebwe niba hari n’umwe muri bo waba ufite COVID-19.

    Amakuru yatanzwe na RBC kuri uyu wa Mbere agaragaza ko muri ibi bipimo byafashwe nta na kimwe cyagaragayemo ubwandu bwa COVID19.

    Hashize ukwezi kurenga umubare w’abandura n’abahitanwa na COVID-19 utangiye kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze muri Nyakanga na Kamena 2021.

    Nko ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane ari bo bahitanywe na COVID-19, mu gihe abayanduye bashya ari 112.

    Inzobere mu buzima zigaragaza ko kuba umubare w’abandura n’abahitanwa na COVID-19 waratangiye kugabanuka bifite aho bihuriye n’uko umubare w’abakingirwa ugenda urushaho kuzamuka.

    Imibare igaragaza ko muri gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID-19,u Rwanda rumaze gukingira abarenga 10% by’abaturage barwo babarirwa muri milyoni 13.

    Kuva hatangiye ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 1.640.974 bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye nyuma yo guhabwa doze ebyiri.

    Mu bitabiriye ‘Car Free Day’ nta wasanzwemo ubwandu bwa COVID-19

    source : https://ift.tt/3kRmEeR

  • Hazamutse ubusabe bw’abamagana ko umurambo wa Bagosora ushyingurwa mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Col Bagosora w’imyaka 80 yaguye muri Mali, aho yari mu gifungo cy’imyaka 35 yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania. Amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi.

    Abagize Umuryango CPCR bamaganye igitekerezo cyo kujyana umurambo wa Col Bagosora ugashyingurwa mu Bufaransa, usaba Leta y’u Bufaransa kwamagana icyo cyemezo.

    Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati “Turasaba Leta y’u Bufaransa kwamagana ko umurambo wa Bagosora washyingurwa mu Bufaransa, aho benshi mu bagize umuryango we batuye.”

    Uyu Muryango watangijwe na Alain na Dathroza Gauthier, wasabye Leta y’u Bufaransa kwirinda kuba indiri y’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bati “U Bufaransa, busanzwe ari indiri ya benshi mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibugomba kwemera hakoreshwa ‘nk’aho kwiyibukiriza amateka’ y’ingoma ya Perezida Juvenal Habyarimana.

    U Bufaransa bushyinguyemo Jean Bosco Barayagwiza wagize uruhare mu gutangiza radio ya RTLM ndetse Simon Bikindi wibukirwa ku ndirimbo zibiba urwango yahimbye mu gihe Leta ya Habyarimana yari ikomeje umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye The New Times ko bashimishijwe no kuba Bagosora apfuye ari mu maboko y’ubutabera.

    Yagize ati “Amategeko ateganya ko ibyaha by’umuntu birangirana n’urupfu rwe, dushimishijwe n’uko yapfuye ari mu maboko y’ubutabera, yaraburanye, agahamwa n’ibyaha ndetse akanakatirwa.”

    Uyu muyobozi yongeyeho ko bibabaje kuba uyu mugabo wagize uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, apfuye atabashije gusaba imbabazi ku byaha yakoze byagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga miliyoni.

    Umuryango wa CPCR wamaganye icyemezo cyo gushyingura Col Bagosora mu Bufaransa

    source : https://ift.tt/3ojVr6i