Tag: featured

  • Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kunga abakoze Jenoside n’abo bahemukiye mu kubahuriza mu bikorwa by’iterambere – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga umaze ukwezi utangirijwe mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Mbyo mu Karere ka Bugesera. Uyu Mudugudu utujwemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse ndetse na bamwe mu Banyarwanda bari hanze y’Igihugu mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umushinga wahuriweho na Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze mu Muryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Inter Peace, ugashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Prison Fellowship Rwanda.

    Abaturage bo muri uyu mudugudu barimo ibi byiciro bitatu bagiye bahurizwa hamwe bagashinga amatsinda arimo aboha uduseke, akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’inyanya, imboga n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Iyo bari hamwe muri ibyo bikorwa bagira umwanya wo kuganira, bagasasa inzobe, bakajya mu mateka bikabafasha komorana ibikomere ndetse hakabaho gusaba imbabazi no kubabarira byuzuye, bityo bakarushaho kubana mu bwiyunge ariko banasangiye ibikorwa bibateza imbere.

    Perezida w’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, Bishop Rucyahana John, yavuze ko uyu mushinga ugamije guteza imbere ugukira kw’ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Ni uburyo bushya bwo kuvura ibikomere ariko tuniteza imbere. Abantu bamaze kumenya ko ari ngombwa ko bikorwa kandi tumaze no kugira imishinga igaragara, ni ibintu dushyiramo n’urubyiruko kandi dufite icyizere cy’uko ibikorwa bizakomeza kuduteza imbere ugukira ibikomere ariko no kwibeshaho mu buryo bw’umutungo.”

    Yavuze ko uyu mushinga witezweho kugabanya ihungabana, kuzamura igipimo cy’ubunwe n’ubwiyunge kandi kuko abana bagenda bamenya ibyo ababyeyi babo bakoze bahemukira abandi banyarwanda, abandi nabo bakamenya ibyo bakorewe.

    Ati “Ibyo rero urumva ko ari ibintu tugomba gushyiraho umwete twese nk’Abanyarwanda, atari ikintu watererana abandi wowe ntugiremo uruhare.”

    Bishop Rucyahana yakomeje agira ati “Aya makoperative afasha mu gukira ibikomere kuko baraganira, baravurana mu buryo baganira igihe bakora, ikindi kandi basangira ibyo bakoze, bagasangira ejo hazaza. Ni umuti ukomeye cyane kugira ngo bongere kwitanga babane, bakorere hamwe, baganire ibyababayeho, uwihana yihane, usaba imbabazi azisabe, bahinge beze kandi basangire ejo hazaza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibi bifasha mu kubaka ubushobozi bw’abaturage no gushimangira ukubana mu bumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Uyu mushinga waje kongera ubwo busobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo ubwabo bakomeze kuguma ari bamwe, bakomeze kumva ko amahoro yubakwa no gushyira hamwe, ariko noneho ntibavugire ku busa ngo bavuge ngo biyunze, babanye ahubwo bakagira n’ibikorwa bibateza imbere.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo dukora byose, ibyo twubaka, ibikorwaremezo, amahoro n’umutekano, kubikora abantu batari hamwe, badashyize hamwe byaba ari ukubaka ibitazaramba. Iyo abantu bunze ubumwe bidufasha kubaka ibizaramba, tukubakira ku bumwe.”

    Abaturage bahurijwe hamwe muri iyi mishinga, aho bahabwa inkunga y’amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa bagaragaje ko uretse kuba bakomeje gufashwa kwiteza imbere ariko bituma babana mu mahoro n’ubwiyunge.

    Uwitwa Niyongira Hilarie utuye mu Mudugudu wa Byimama, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Ririma avuga ko yabyawe n’uwakoze Jenoside nyuma aza gukurira mu buzima bwo kubwirwa ko yabyawe n’Interahamwe ariko nyuma akaza kwiyakira.

    Ati “Banyitaga Interahamwe, naje kubimenya impamvu, kuva icyo gihe nakuranye ipfunwe, nakuranye ibikomere, ariko kugeza ubu namaze kwisanga mu bandi.”

    Ubuyobozi bw’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, butangaza ko iyi gahunda n’ubwo yatangirijwe muri Bugesera, uko ubushobozi buzagenda buboneka izagezwa no hirya no hino mu gihugu.

    Gahunda zitandukanye zigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, zikomeje gukorwa mu gihugu n’uyu muryango kandi zirimo mvura nkuvure n’izindi.

    Umuryango Prison Fellowship Rwanda watangije umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abaturage mu kurushaho kubumbatira ubumwe n’amahoro

    Niyongira Hilarie utuye mu Mudugudu wa Byimama, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Ririma avuga ko yabyawe n’uwakoze Jenoside ariko akaba yarigirirye icyiere

    source : https://ift.tt/3umR9MB

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 208 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore w’imyaka 72 i Rusizi.

    Abantu bane basezerewe mu bitaro, ababishyizwemo ni babiri, naho abarembye ni 11.

    source : https://ift.tt/3ig051H

  • Abanya-Maroc Rayon Sports iheruka gukura muri RAJA Cassablanca batangiye imyitozo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Maroc ari bo Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine, bakaba barakiniraga ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc.

     Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports
    Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine mu myitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports
    Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati
    Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga hagati
     Rharb Youssef ukina nka rutahizamu
    Rharb Youssef ukina nka rutahizamu

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bakoranye n’abandi bakinnyi bose b’iyi kipe, bakaba byitezwe ko bashobora kugaragara mu mikino ya gicuti Rayon Sports ifite muri iki Cyumweru.

    Iyi kipe ya Rayon Sports nyuma yo gukina na Musanze ndetse na AS Muhanga, kuri uyu wa Gatatu ku i Saa ine za mu gitondo izakina na Gorilla FC, naho ku wa Gatanu izakine na AS Kigali.

    source : https://ift.tt/3kJrVVA

  • Nyagatare: Aborozi barifuza ko igiciro cy’amata cyavugururwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bifuza ko igiciro cy
    Bifuza ko igiciro cy’amata cyavugururwa kuko kiri hasi

    Akarere ka Nyagatare mu gihe cy’imvura amakusanyirizo y’amata yakira litiro zirenga 120,000 nyamara mu mpeshyi akagabanuka ku buryo muri uku kwezi kwa Nzeri, ubu haboneka litiro 24,000 gusa.

    Umwaka wa 2022 uruganda rutunganya amata y’ifu ruzaba rwuzuye, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500,000 ku munsi.

    Umworozi mu Murenge wa Katabagemu, Rusagara Damien, avuga ko mu bworozi harimo ibibazo byinshi bituma umukamo ukiri hasi, ngo hakwiye kuboneka umuti ufite ubushobozi bwo kwica uburondwe kuko ngo ihari itabwica.

    Ati “Imiti dukoresha ntabwo yica uburondwe, ugahindura buri gihe ariko bikanga. Hakwiye kubaho abahanga bakaza bagakurikirana uburondwe, bakamenya ubukana bufite, bakamenya n’umuti babushakira, atari ibyo korora inka z’inzungu hano ntabwo bizashoboka tudafite imiti ihindukana n’uko uburondwe buhinduka”.

    Kimwe na bagenzi be, bavuga ko gahunda yo gutera intanga idatanga ikizere kurusha kuba bakoresha ibimasa n’ubwo RAB ivuga ko bikwirakwiza zimwe mu ndwara.

    Umworozi witwa Sam Nkusi avuga ko bibabaje cyane kubona icupa ry’amazi rigura amafaranga menshi kurusha litiro y’amata.

    Avuga ko igiciro ubwacyo na cyo gica intege aborozi ku buryo ntawe wakwiyemeza korora inka zitanga umukamo, kuko ubwazo zihenze kandi no kuzikurirana bigorana.

    Agira ati “Ubu turakama litiro 24,000 kandi nitwe banini, rwa ruganda rukeneye litiro 500,000, ni 4.8%. Hakozwe iki muri rusange, hari imyumvire, twe aborozi hari uguhindura inka zacu, hari RAB ari n’abandi basabwa gufatanya n’aborozi kugira ngo bigerweho”.

    Akomeza agira ati “Urazana inka z’inzungu zuzuye nk’izi zanjye yarwara igapfa. Litiro y’amata ubu baduha 190Frs, agace ka litiro y’amazi kagura 300Frs, ubwo litiro ni 600Frs, hari ibintu rero bituzuzanya”.

    Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, asaba aborozi kuva mu bworozi bwa gakondo bagakora ubwa kijyambere bugamije inyungu.

    Na ho kuba igiciro cy’amata kiri munsi y’icy’amazi, Kagwa avuga ko ari ibintu byaganirwaho haba ku rwego rwa za minisiteri, ariko na none hakwiye kwishimirwa aho igiciro kigeze.

    Ati “Dusubiye mu mateka muzi za 2017 amata uko yaguraga baza kongeraho amafaranga agera kuri 220, ibyo ngibyo rero ni ibintu bihoraho. Kuvugurura igiciro ni ibintu bihoraho kandi inzego zibishinzwe cyane cyane Minisiteri ibishinzwe na yo iba ibireba, igihe cyose bibaye ngombwa ko havugururwa igiciro kiravugururwa”.

    Kagwa asaba aborozi kwita ku kuvugura ubworozi bwabo bakabona umukamo, hanyuma ibijyanye n’ibiciro bakabirekera inzego zibishinzwe.

    source : https://ift.tt/3zNW7TC

  • U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma na Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS
    Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma na Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS

    Ibyo ngo byarakozwe mu mezi make mbere y’uko u Rwanda rwakira inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ‘Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)’, iyo nama ikaba yari iteganyijwe muri Kamena 2021.

    Yolande Makolo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo nshya ya ‘HRW’ivuga ko hari abantu bafunzwe mu buryo bunyanyije n’amategeko, ari raporo yakozwe igamije guharabika Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’igihugu.

    Yagize ati “Raporo ya HRW y’uyu munsi k’u Rwanda, igamije guhungabanya icyerekezo cy’ubukungu bwacu, bifashishije ibirego by’ibihimbano. Guharabika igihugu ntibyakunda mu gihe ibyo ugishinja atari ukuri”.

    Ati “U Rwanda ntiruvangura abantu, yaba mu mategeko, politiki cyangwa imigirire, n’aho ibitekerezo byabo biganisha mu bijyanye n’igitsina”.

    Makolo yongeyeho ariko ko, iyi atari inshuro ya mbere HRW icuze ibirego by’ibihimbano ishinja u Rwanda.

    Urugero ni nk’ibyo uwo muryango wigeze kuvuga muri raporo yawo yasohotse ku itariki 13 Nyakanga 2017, yari ifite umutwe ugira uti “All Thieves must Be Killed” (abajura bose bagomba kwicwa), ariko Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, yarayibeshyuje ivuga ko yari irimo amakosa akomeye, harimo n’abantu iyo raporo yabaga ivuga ko bapfuye nyuma bakaza kugaragara ari bazima kandi bameze neza.

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko iyo raporo yazamuye ibibazo bikomeye hibazwa uburyo HRW ikoramo akazi kayo.

    Icyo gihe, ngo abantu bagera kuri barindwi HRW yari yavuze ko bishwe, baje kuboneka ari bazima, mu gihe abandi yavugaga bishwe byaje kugaragara ko bapfuye ariko bazize urupfu rusanzwe.

    Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), gikurikirana ibigo ngororamuco byakira abantu baba baturutse muri za ‘transit centres’ z’uturere, yavuze ko ibirego by’uko abantu bakirwa muri ibyo bigo ngororamuco bakorerwa iyicarubozo ndetse bagafatwa nabi, ngo ari ibirego bidafite ishingiro.

    Yagize ati “Iyo ni ‘propaganda’ yabo isanzwe. Ntabwo bitunguranye. Umuntu yibaza niba koko bagira abantu babaha amakuru, cyangwa se niba bahimba inkuru batiriwe bahaguruka aho bicaye.”

    Mufulukye yavuze ko nk’uwitwa Lewis Mudge, Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, ari urugero rw’umuntu ukunze gushinja u Rwanda ibintu bitandukanye by’ibinyoma, nyamara akaba atarigeze akandagiza ikirenge cye mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba aha.

    Mufulukye yavuze ko icyo azi ari uko Ikigo gishinzwe igororamuco ayoboye, kitigeze kivugana na HRW nk’uko babitangaje.

    Muri iyo raporo hari aho banditse bagira bati “HRW yasabye amakuru ajyanye n’ibyo birego muri Minisiteri y’Ubutabera no muri NRS, ariko nta gisubizo yabonye, kandi ntiyashoboraga kwigenzurira ayo makuru ubwayo mu buryo bwisanzuye”.

    Mufulukye yongeyeho ko urebye muri raporo ubona ko bavugishije Aimé Bosenibamwe, wahoze ayobora Ikigo ngororamuco cy’igihugu ‘NRS’, ariko akaba yarapfuye muri Gicurasi 2020, na we bikaba bishoboka ko bamubajije ku bintu byabaye mu 2019. Ibyo ngo byaba bisobanura ko HRW igendera ku bintu bya cyera, bidafite ishingiro.

    Uwo muyobozi wa NRS yavuze ko ibyo uwo muryango wa HRW washinje u Rwanda ko rwaba ruhutaza uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, byo bitunguranye cyane.

    Yagize ati “Twakoze amaperereza menshi, ariko nta muntu n’umwe wigeze ajyanwa hariya kuko ari umutinganyi, icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa”.

    source : https://ift.tt/3B0y4SM

  • Abantu 33 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Kageyo mu tugari twa Nyamiyaga na Kageyo, 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga abandi 6 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo bari mu ishyamba.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati “Ku cyumweru ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi na bo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye, baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya, nyuma yo kuganirizwa inzego zibishyinzwe zabaciye amande, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/39LuvnQ

  • Abanyarwanda 14 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyamara bose bavuga ko bagiye muri icyo gihugu banyuze ku mipaka yemewe ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba, bagiye mu mirimo itandukanye.

    Nyirarukundo Venansia w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo na Murekatete Ernestine na we wo ku Nkombo, bagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 banyuze ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Karangara aho Nyirarukundo afite abavandimwe, bakaba bari bagiye gucuruza amafi.

    Bose bafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 03 Nzeri 2021 bagaruka mu Rwanda, bajyanwa kuri Polisi ya Mbarara aho bafungiwe iminsi itanu nyuma bakatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 21 kubera kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

    Nyirarukundo agira ati “Banshinje ko nagiyeyo mu buryo butemewe kandi nanyuze ku mupaka wemewe. Nafunganywe n’abana banjye bane harimo uw’umwaka umwe. Ubuzima bwa gereza hariya buragoye, urya akawunga kanuka n’abana n’ikibazo kitoroshye.”

    Nyirarukundo avuga ko asizeyo umugabo we akaba yibaza uko bazongera guhura.

    Maniraguha Daniel w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kirehe yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gukorerayo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Avuga ko yafashwe ataha afungirwa kuri Police ya Mbarara we n’umugore we n’abana batatu, nyuma yo gukatirwa bafungiwe muri gereza ya Nyabuhikye aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi utabishoboye agakubitwa.

    Ati “Baradufashe bavuga ngo twaje mu buryo butemewe kandi nanyuze ahemewe. Muri gereza abagabo twahingaga mu mirima y’abasirikare na ho abagore bakajya kubagara uburo, twakoraga umunsi wose utabishoboye akarambya bakamukubita munsi y’ibirenge, bamwe gukandagira n’ikibazo.”

    Uko bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bambuwe amafaranga yabo ndetse Munyentwari Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana, we yambuwe na Polisi ya Uganda amashilingi 2,800,000.

    Bakigera Kagitumba bose bapimwe Covid-19 basanga ntawe uyifite, bakaba boherejwe mu ishuri rya IPRC Nyagatare mbere yo gusubizwa mu mirayngo yabo.

    source : https://ift.tt/3oe1wkJ

  • Gicumbi: Abantu 33 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Kageyo mu tugari twa Nyamiyaga na Kageyo, 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga abandi 6 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo bari mu ishyamba.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

    Yagize ati “Ku cyumweru ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19.”

    SP Gisanga yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi na bo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

    Yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

    Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye, baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya, nyuma yo kuganirizwa inzego zibishyinzwe zabaciye amande, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    source : https://ift.tt/3EYwL9z

  • R Kelly yahamijwe ibyaha byo gufata abagore ku ngufu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi
    R Kelly yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa akavuga ko ari ubugambanyi

    Ntibyari bisanzwe kubona abenshi mu bashinja iki cyamamare ari abagore b’abirabura kandi bashinja umwirabura mugenzi wabo.

    R. Kelly ku myaka ye 54 wamenyekanye cyane mu ndirimbo “I believe I can Fly” yahamijwe kandi icyaha cyo gucuruza abantu agamije kubasambanya.

    Ibi byaha ashinjwa amaze ukwezi arimo kubiburanishwaho bikaba ari ibyo gusambanya abana, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha imirimo y’agahato, ni ibyaha yakoze hagati ya 1994 na 2018.

    Abavoka ba R Kelly batangaje ko batemera ibyahamijwe umukiriya wabo bakaba bavuze ko bahita bajurira.

    Abagore icyenda n’abagabo babiri ni bo batanze ubuhamya bw’uburyo uwo muhanzi yitwaje izina rye akabafata ku ngufu, akabanywesha ibiyobyabwenge, akabafungisha yewe akanakinisha abana filme z’urukozasoni.

    Kubera ibyo byaha byamuhamye ashobora kuzahanishwa igifungo cya burundu.

    Ubutabera bwa Amerika ku byaha nshinjabyaha bakunda gufata umwanya uhagije mu gusuzuma ibihano, ni yo mpamvu urukiko ruzatangaza ibihano umwaka utaha.

    source : https://ift.tt/3zMofXw

  • Nyagatare: Abanyarwanda 14 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyamara bose bavuga ko bagiye muri icyo gihugu banyuze ku mipaka yemewe ari yo Cyanika, Gatuna na Kagitumba, bagiye mu mirimo itandukanye.

    Nyirarukundo Venansia w’imyaka 34 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo na Murekatete Ernestine na we wo ku Nkombo, bagiye muri Uganda mu mwaka wa 2016 banyuze ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Karangara aho Nyirarukundo afite abavandimwe, bakaba bari bagiye gucuruza amafi.

    Bose bafashwe n’igisirikare cya Uganda ku wa 03 Nzeri 2021 bagaruka mu Rwanda, bajyanwa kuri Polisi ya Mbarara aho bafungiwe iminsi itanu nyuma bakatirwa n’urukiko gufungwa iminsi 21 kubera kwinjira no kuba muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

    Nyirarukundo agira ati “Banshinje ko nagiyeyo mu buryo butemewe kandi nanyuze ku mupaka wemewe. Nafunganywe n’abana banjye bane harimo uw’umwaka umwe. Ubuzima bwa gereza hariya buragoye, urya akawunga kanuka n’abana n’ikibazo kitoroshye.”

    Nyirarukundo avuga ko asizeyo umugabo we akaba yibaza uko bazongera guhura.

    Maniraguha Daniel w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kirehe yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2013 anyuze ku mupaka wa Gatuna agiye gukorerayo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Avuga ko yafashwe ataha afungirwa kuri Police ya Mbarara we n’umugore we n’abana batatu, nyuma yo gukatirwa bafungiwe muri gereza ya Nyabuhikye aho bakoreshwaga imirimo y’ubuhinzi utabishoboye agakubitwa.

    Ati “Baradufashe bavuga ngo twaje mu buryo butemewe kandi nanyuze ahemewe. Muri gereza abagabo twahingaga mu mirima y’abasirikare na ho abagore bakajya kubagara uburo, twakoraga umunsi wose utabishoboye akarambya bakamukubita munsi y’ibirenge, bamwe gukandagira n’ikibazo.”

    Uko bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bambuwe amafaranga yabo ndetse Munyentwari Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana, we yambuwe na Polisi ya Uganda amashilingi 2,800,000.

    Bakigera Kagitumba bose bapimwe Covid-19 basanga ntawe uyifite, bakaba boherejwe mu ishuri rya IPRC Nyagatare mbere yo gusubizwa mu mirayngo yabo.

    source : https://ift.tt/3ibIt6M