Tag: featured

  • Abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bambitswe imidali y’ishimwe – #rwanda #RwOT

    Abambitswe imidali ni Abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) baba mu Mujyi wa Juba kuva muri Ugushyingo 2020 n’abandi bapolisi 23 bihariye (IPOs).

    Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom.

    Hari kandi uhagarariye Intumwa z’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Unaisi Lutu Vuniwaqa, umuyobozi wa Polisi wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo, Lt Gen. Abraham Manyuat Peter, hari n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo.

    Mu ijambo rya Haysom yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava mu kubungabunga no kugarura amahoro.

    Yagize ati “Nubwo u Rwanda rwagize amateka atari meza ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu gutanga umusanzu mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ubu turi hano mu gushimira no guha icyubahiro abasore n’inkumi b’u Rwanda.”

    Yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo no gufasha abaturage b’iki gihugu kwiyubakira ubushobozi binyuze mu kwicungira umutekano no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.

    Abapolisi bambitswe imidali y’ishimwe biganjemo ab’igitsina gore ari nabyo Haysom yashimye kuba abagore nabo bagira uruhare mu kurinda amahoro.

    Ati “Ibikorwa mwakoze bizahora byibukwa n’abaturage b’iki gihugu. Mwaranzwe n’ubushishozi, kwihesha agaciro kugeza ubwo mugiye gusubira iwanyu. Imidali mwambitswe uyu munsi ni ishimwe ry’ubwitange bwanyu no kuba ba Ambasaderi beza b’Igihugu cyanyu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.”

    Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, SSP Jeannette Masozera yashimiye ubuyobozi bw ’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo.

    Yagize ati “Imirimo yacu yari ijyanye n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza wo gufasha ikiremwa muntu, kugenzura no guperereza ku burenganzira bwa muntu no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu.”

    SSP Masozera yavuze ko nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye ,itsinda yari ayoboye ryakomeje kwihangana bacyemura ibibazo byari bihari.

    Yavuze ko yishimiye kuba bambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange no gukora cyane bibaranga.

    Nicholas Haysom yambika umudali w’ishimwe umwe mu ba Polisi b’u Rwanda

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bashimiwe umurava bagaragaza mu kazi

    Abapolisi b’u Rwanda ubwo bakiraga Nicholas Haysom

    Umuhango wo kwambika Abapolisi b’u Rwanda iyi midali wabereye mu Murwa Mukuru Juba

    source : https://ift.tt/2ZLvYsB

  • Burera: Batangiye gahunda yo gutera ingemwe zisaga miliyoni eshatu za Kawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Visi Meya Munyaneza Joseph (urimo gutera igiti) avuga ko biyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu
    Visi Meya Munyaneza Joseph (urimo gutera igiti) avuga ko biyemeje kongera ibihingwa ngengabukungu

    Imirimo yo kuzitera yatangirijwe ku mugaragaro mu Mudugudu wa Nyarutosho, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika ku wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, aho inzego z’ubuyobozi, izifite ubuhinzi mu nshingano muri ako Karere, zifatanyije n’abaturage gutera Kawa mu mirima y’abahinzi.

    Nkunzimana Cyprien, ni umuhinzi wishimiye kuba agiye kugira amasaziro meza, abikesha igihingwa cya Kawa.

    Yagize ati “Ikawa nyiziho kuba igihingwa gikura abantu mu bukene. Ni yo mpamvu nanjye nkimara kumva ko ubuyobozi bwacu bwatangiye gufasha abaturage mu buryo bwo kuyihinga hano iwacu, nihutiye gutegura uyu murima, none ubuyobozi bukaba bumfashije kuwuteramo kawa ngo ntasigara inyuma y’abandi. Ubwo izaba yeze, umusaruro nzajya nywugemura ku isoko, mbone amafaranga atunga umuryango. Muri make nishimiye ko ngiye kugira amasaziro meza, aho nzabasha kuraga abana banjye ubukungu nkesha iyi kawa mureba”.

    Uretse abahinzi bishimiye ko bagiye kuzamura ubukungu, hari n’abatari bakayinyweyeho, bishimiye ko ubwo izaba yeze bazayisogongera.

    Umubyeyi witwa Nyirabakunzi yagize ati “Iterambere ryo guhinga kawa benshi muri twe ntiryari ryakatugezeho. N’ubu dore ngize imyaka 45, numva bayirata uburyohe ariko sindayisomaho na rimwe ngo numve uko iba imeze, bitewe no gutinya ko yampenda. Ubu ubwo icyo gihingwa kitwegereye hano iwacu, tuzajya tuyigemura ku masoko natwe kandi tuyinyweho, tugere ikirenge mu cy’abandi bahora bayinywa bakumva uburyohe bwayo”.

    Ingemwe za kawa zatewe mu gihe cy
    Ingemwe za kawa zatewe mu gihe cy’imyaka ibiri zizaba zatangiye gusarurwa

    Muri uyu mwaka, hatubuwe ingemwe za kawa zisaga Miliyoni eshanu. Ku ikubitiro muri Nzeri uyu mwaka mu Mirenge 10 y’Akarere ka Burera, hagiye guterwa izigera kuri miliyoni eshatu, ku buso bwa Ha 1000, izindi zigera kuri miliyoni ebyiri zizaba zisigaye zikazaterwa muri Gashyantare umwaka wa 2022.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Munyaneza Joseph, avuga ko gahunda yo kongera ibihingwa ngengabukungu nka kawa, babishyize mu mihigo y’uyu mwaka, kandi kikazaba igikorwa gikomeza buri uko umwaka uzajya ushira.

    Yagize ati “Muri aka Karere nta bihingwa ngengabukungu byinshi byahabaga, uretse ibireti nabwo duhinga mu Mirenge itatu gusa yo mu gice cy’amakoro. Twifuje ko kawa yunganira icyo gihingwa, mu rwego rwo kugerageza kongera ubukungu bw’aka Karere bushingiye kuri icyo gihingwa, aho twiteze kuzazamura abahinzi, ariko na none bikongera umubare n’ingano y’ibihingwa igihugu cyacu cyohereza mu mahanga”.

    Claude Sekamana, umukozi wa Kampani yitwa Easy way, ari na yo ishinzwe gukurikirana iki gihingwa, avuga ko ubwoko bw’ingemwe za kawa bwitwa Arabica Jackson 79 batubuye, bwihanganira igice cy’imisozi miremire, gikonja kandi zifite ubushobozi bwo kuvangwa n’ibindi bihingwa.

    Yagize ati “Iyi kawa yihanganira imisozi miremire kandi mu gice gikonja. Umuhinzi waziteye mu murima we muri cya gihe ziba zikiri ntoya, aba ashobora no guhingamo ibigori, ibirayi, insina, cyangwa ibishyimbo bigufi. Ibi bikamurinda kuba yasonza muri cya gihe ategereje ko kawa ye itangira gutanga umusaruro”.

    Akomeza akangurira abahinzi kuyitaho bayifumbira, kuyikorera, kuyitera imiti, kandi igihe hagize nk’ikibazo cy’uburwayi igaragaza, bakajya biyambaza abashinzwe ubuhinzi bakabafasha byihuse.

    Ikawa zatewe muri iki gihe biteganyijwe ko umwero wazo wa mbere uzaboneka mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Muri iyi gahunda yo guteza imbere iki gihingwa, muri ako Karere ka Burera, ku bufatanye na NAEB, hazubakwa inganda nto eshanu zitunganya kawa, kugira ngo bifashe abahinzi kubona uko bongerera agaciro umusaruro wabo.

    Nkunzimana Cyprien yishimiye ko umusaruro w
    Nkunzimana Cyprien yishimiye ko umusaruro w’iki gihingwa uzatuma agira amasaziro meza

    N’ubwo igihingwa cya kawa atari gishya mu Karere ka Burera, muri iyi myaka cyasaga n’igitangiye gucika. Nk’ubu umusaruro uturuka mu bahinzi bose ba kawa muri Burera, mu gihe yeze, ntiwajyaga urenza toni ebyiri n’igice z’ikawa itonoye.


    source : https://ift.tt/39Po5nq

  • OMS yasabye imbabazi kubera abakozi bayo bafashe abagore ku ngufu muri RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
    Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Bivugwa ko byabaye hagati ya 2018 na 2020, ubwo abo bakozi bari baragiye guhashya icyorezo cya Ebola cyari cyibasiye icyo gihugu.

    Ikinyamakuru France 24 dukesha iyi nkuru, kivuga ko abantu bagera kuri 220 babajijwe mu gace ka Butembo, mu iperereza ryigenga ryagaragaje ko abagore bo muri RDC bahabwaga ibinyobwa birimo imiti isinziriza, bamara guta ubwenge abakozi ba OMS bakabajyana mu bitaro bakabasambanyirizayo.

    Hari babiri basanze batwite, hakozwe icukumbura bigaragara ko bafashwe muri ubwo buryo.

    Umuyobozi wa OMS, Ishami rya Afurika, Matshidiso Moeti, yasabye imbabazi z’ayo makosa, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibyakozwe n’abo bakozi ari agahomamunwa, akaba yijeje ubutabera busesuye ku bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.


    source : https://ift.tt/3maxjjT

  • Bahagurukiye kurwanya ibisazi by’imbwa bimaze kwica abantu ibihumbi 59 muri uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habaye igikorwa cyo gukingira imbwa
    Habaye igikorwa cyo gukingira imbwa

    Ni mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri kwezi mu Rwanda abagera kuri 35 bagana ibitaro bashaka ubutabazi bwo kwivuza iyo ndwara baterwa no kurumwa n’imbwa.

    Ni ibyo Dr Muhinda Vianney Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda yatangaje ku wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibisazi by’imbwa (World Rabies day 2021) watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi muri 2006, aho ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze, ahakingiwe imbwa zigera kuri 200.

    Imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gukingiza imbwa, uwo muyobozi yavuze ko iyo ndwara y’ibisazi by’imbwa ikomeje kugira ingaruka zinyuranye ku buzima bw’abantu.

    Ati “Imibare dufite uyu munsi, igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2021 ku isi abantu ibihumbi 59 bapfuye bazize ibisazi by’imbwa, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho bazi ko imbwa zitagira ibisazi cyangwa se batabyitaho zikaruma abantu, kandi iyo yakurumye ukarwara urapfa, kuko biba byatinze, abo bapfa tutabariyemo umubare munini w’amatungo, inyamaswa zo muri Pariki…, ni indwara tubona ifite ingaruka zikomeye ku buzima”.

    Kwizihiriza uwo munsi mu karere ka Musanze, ngo ni uburyo bwo kwita ku mutekano w’ako karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, aho kakira abantu baturutse impande zose z’isi, nk’uko Dr Muhinda yakomeje abivuga.

    Agira ati “Twahisemo Akarere ka Musanze nk’akarere kamaze gutera imbere mu kwakira ubukerarugendo, iyo dufite indwara nk’iyi yanduza usanga byagira ingaruka ku bantu bahatuye ariko no ku baza kuhasura, kuba kegereye Pariki ni bimwe mu byaduteye kugahitamo”.

    Mbere yo kuzikingira babanzaga kuzambika udupfukamunwa ngo zitabarya
    Mbere yo kuzikingira babanzaga kuzambika udupfukamunwa ngo zitabarya

    Arongera ati “Turashaka no gukingira ziriya nyamaswa zose zo mu gasozi, kuba dukingira imbwa ni uko tuzi ko zishobora kwanduza inyamaswa zo muri Pariki, inyamaswa yo muri Pariki ihuye n’imbwa ikandura, na yo igenda yanduza izo muri pariki, turagira ngo dukangurire n’abaturiye pariki kumva ingaruka z’iyo ndwara ku nyamaswa zo kugasozi”.

    Dr Muhinda yavuze no ku ngamba ziri gufatwa, mu gushaka uburyo indwara y’ibisazi by’imbwa irandurwa burundu ku isi bitarenze mu mwaka wa 2030.

    Ati “FAO ifatanyije n’indi miryango inyuranye, twishyize hamwe dusanga iyi ndwara ikwiye guhabwa igihe ntarengwa, ku buryo bujyanye n’izi ntego z’ikinyagihumbi z’iterambere rirambye, ku buryo nta muntu ugombwa kwicwa n’iyi ndwara muri 2030, ku rwego rw’isi”.

    Ku rwego rw’u Rwanda, Dr Rusesa Edouard ukora mu gashami gashinzwe ibyorezo no kubikumira mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko iyo ndwara ikomeje kugaragara ku isi hose, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ibisazi by’imbwa 99% biterwa n’imbwa, mu gihe hari n’izindi nyamaswa zishobora gutera ibyo bisazi zirimo injangwe.

    Mu gihe urumwe n’imbwa wakwihutira gukora iki?

    Dr Rusesa yavuze ku butabazi bw’ibanze uwarumwe n’imbwa yakagombye kwikorera ati “Iyo imbwa ifite ibyo bisazi iriye umuntu ubutabazi bw’ibanze umuntu yakagombye kwikorera cyangwa gukorerwa ni ukoza cya gisebe aho imbwa yamurumye n’amazi meza n’isabune hanyuma akihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe ubundi butabazi burimo no guhabwa urukingo rubuza umuntu kugira ibimenyetso kuko iyo umuntu yagaragaje ibimenyetso nta mahirwe aba afite yo kubaho, arapfa”.

    Uwo muyobozi arakangurira abaturage kujya bagana amavuriro, mu gihe bagize ibyago byo kuribwa n’imbwa mu kwirinda ko bagira ibimenyetso bibaganisha ku rupfu, abafite imbwa bakazikingiza kandi bakazirinda guhura n’abantu dore ko buri kwezi ngo mu Rwanda abantu 35 bagana ibitaro bajya kwaka serivise z’ubutabazi aho baba barumwe n’imbwa.

    Imbwa iyo zakingiwe ngo ntabwo zirwara ibisazi
    Imbwa iyo zakingiwe ngo ntabwo zirwara ibisazi

    Ati “Abantu mu Rwanda bagera kwa muganga barumwe n’imbwa bashaka kuvurwa, ni 35 buri kwezi, murumva ko ari benshi, hakwiye gufatwa izindi ngamba zo kurinda imbwa guhura n’abantu.

    Bamwe mu baturage bari bitabiriye gahunda yo gukingiza imbwa, barishimira icyo gikorwa begerejwe cyo guha imbwa urukingo, mu kwirinda ingaruka zateza ku bantu.

    Munyambonera Hesron ati “Gukingira imbwa ni byiza cyane bitera umutekano, nk’ubu na hano turi imbwa ifashe umuntu umucira ipantaro, iyo imurya byari kuba ikibazo ku wo iriye no kuri nyirayo kuko idakingiye, ariko ubu zigiye gukingirwa bitange umutekano ku buzima bwazo no ku buzima bw’uwo yaruma”.

    Serugendo Jean Damascène, ati “Ni ubwa mbere nkingije imbwa yanjye, ubushake narabugize ariko nabuze aho batanga iyi serivise, ubu turishimye kuba bazegereje urukingo, uwo yaruma ntibyateza ikibazo gikomeye nk’uko yamuruma itarakingiwe”.

    Ni indwara ikomeje guteza ingaruka kuri Pariki y’igihugu y’ibirunga, aho mu bushakashatsi bwa RDB, bwagaragaje ko imbwa zinjira muri Pariki ziturutse mu giturage zikomeje kwiyongera, zinateza ingaruka mu rusobe rw’ibinyabuzima, nk’uko Dr Julius Nziza, uyobora umushinga ushinzwe kuvura ingagi witwa ‛Gorilla Doctors’ abivuga.

    Asaba abaturiye Pariki boroye imbwa kuzirinda ubuzererezi bitabira no kuzikingiza, dore ko mu myaka ibiri ishize imbwa z’inzererezi zisaga 50 zafatiwe muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Igikorwa cyo gukingira imbwa cyitabiriwe n
    Igikorwa cyo gukingira imbwa cyitabiriwe n’abantu benshi

    Muri icyo gikorwa, hakingiwe imbwa zigera kuri 200 zo mu Murenge wa Nyange, aho icyo gikorwa kiri kubera mu Karere ka Musanze, kikazakomereza no mu Karere ka Nyagatare no mu turere twose twegereye Pariki ya Nyungwe.


    source : https://ift.tt/3AX306A

  • RBC yagaragaje uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana
    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana

    Hakoreshejwe ikarita y’ubwandu bwa Covid-19 mu gihugu, yatangaje ko “Imibare ya RBC igaragaza ko abanduye Covid-19 muri Kanama bagabanutse muri Nzeri, kandi gukingira muri buri Karere bikomeje.”

    Dr Nsanzimana yasabye Abanyarwanda kutadohoka ku kwirinda kugira ngo hatagira abahitanwa na Covid-19, ahubwo asaba abantu kwitabira kwikingiza.

    Muri Kanama 2021 u Rwanda rwari rufite abarwayi benshi ba Covid-19 ndetse uturere nka Nyagatare, Gicumbi, Ngoma na Kirehe ubwandu bwari hejuru ya 10%, mu gihe uturere nka Nyaruguru, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gakenke, Burera na Rwamagana ubwandu bwari hagati ya 5-9%.

    Iyo karita igaragaza ko uturere dukeya nka Rubavu, Nyabihu, Musanze, Rulindo, Muhanga, Nyanza, Ruhango na Bugesera twari dufite ubwandu buri munsi ya 3%.

    Icyakora imbaraga nyinshi zashyizwe mu gutanga inkingo, byatumye ubwandu bugabanuka, kuko ishusho y’uturere tw’u Rwanda kuva tariki 13-17 Nzeri 2021 igaragaza ko uturere twa Nyagatare, Ngoma na Kirehe na Karongi ariho haboneka ubwandu bwinshi buri hagati ya 5-9%.

    N’ubwo nta bisobanuro byatanzwe byimbitswe ku bituma utwo turere tugira ubwandu, ikiboneka ni uko ari uturere duhana imbibi n’ibindi bihugu nka Tanzania na Uganda, na ho Karongi ikaba ikorana n’ibice bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi hakorwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka bunyuze mu mazi ahatari uburinzi nk’ubwashyizwe ku mipaka ya Rubavu na Rusizi.

    Hagendewe ku mibare, RBC igaragaza ko mu Karere ka Karongi mu bantu 2,165 bapimwe abasanzwe banduye ari 203, Kirehe hapimwe 1,293 handuyemo 89, na ho Gicumbi hapimwe 2,262 handura 138 mu gihe Ngoma mu bantu 1,400 bapimwe abanduye ari 85 na ho Nyagatare mu bantu 1,470 bapimwe abanduye ni 92.

    Iyo mibare igaragaza ko mu turere nka Ruhango mu bantu 900 bapimwe handuye umuntu umwe, na ho mu mujyi wa Kigali mu bantu 5,242 bapimwe abanduye ni 20, mu gihe i Rubavu hapimwe 1,200 hakaboneka abanduye 11.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 bitanga ikizere mu guhashya Covid-19 kuko hagendewe ku ijanisha ku bafashe inkingo zose, umujyi wa Kigali umaze gukingira kugera kuri 75%, Bugesera 18%, Rubavu 18%, Nyabihu 6%, Musanze 18%, Burera 7%, Muhanga 25%, Rusizi 17%.

    Icyakora hari uturere tugifite ibipimo biri hasi nka Nyaruguru na Gisagara bafite 6%, Ngororero 5%, Nyamasheke, Nyamagabe, Kirehe na Ngoma na Ruhango bari ku 9%.

    Ibipimo bya Covid-19 bigaragaza ko mu Rwanda hamaze kwandura abantu 97,190 hakaba hamaze gupfa abantu 1,259, abamaze gukira Covid-19 ni 45,469 na ho abakirwaye ni 50, 462.

    Ubwandu bwa Covid-19 ku isi ubu bugeze kuri 233,569,801 na ho abamaze guhitanwa na yo ni 4,779,109, mu gihe abamaze gukira ari 210,390,914.


    source : https://ift.tt/3CWN6Kc

  • Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bashashe inzobe ku ihohotera rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore (UN Women), itangazamakuru n’ urubyiruko rw’abakorerabushake.

    Ibi biganiro by’umunsi umwe byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no gutangaza inkuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina.”

    Abanyamakuru barenga 100 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro.

    Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw ’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    Byari byitabiriwe kandi n’uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore, Dusabe Schadrack hari kandi n’uhagarariye Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba barateguye ibi buganiro.

    Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikwiye gushimirwa no gushyigikirwa kuko biza byunganira ibindi byateguwe bigenewe abanyamakuru n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda kuri uru rugamba buri wese agomba kugiramo uruhare.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi bw ’ihohoterwa.

    Ati “Uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango nyarwanda rurakenewe mu kumenyekanisha ububi bw’ihohoterwa no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera mu gihugu nyamara ari icyaha kibi kidakwiye guhabwa umwanya mu cyerekezo Igihugu cyacu kihaye.

    Yasabye buri muntu wese kwishyira mu mwanya w’uwahohotewe cyangwa umuryango ufite uwahohotewe kugira ngo yumve uburemere bw ’iki cyaha.

    Yasoje asezeranya ubufatanye abitabiriye ibi biganiro mu rwego rwo kurwanya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    IGP Dan Munyuza yavuze iko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gushaka ingamba zo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

    Yagaragaje ko ibyo byaha bikorwa mu buryo butandukanye kandi akenshi bigakorwa mu ibanga rikomeye bityo n’abarikorerewe ntibabashe kubigaragaza.

    Yasabye abanyamakuru kugaragaza ubufatanye basanzwe bagirana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, bakomeza kwandika inkuru zirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Yagize ati “Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa mu buryo bunyuranye kandi akenshi ntibimenyekane kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu muri rusange.”

    “Ni yo mpamvu dusaba buri wese umenya aho iryo hohoterwa ryabaye cyangwa rishobora kuba kujya ahita atanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare. Abanyamakuru bandike inkuru zicukumbuye kuri ibi byaha bityo bidufashe gukirikirana abacyekwaho gukora ibyo byaha.”

    IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko ibyaha by’ihohotera bikunze kugaragara ari guhohotera abana, ihohoterwa ry’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’uburiganya mu mitungo y’abashakanye.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi byaha akenshi usanga bibera mu miryango bakabiceceka bakajya mu bintu byo kumvikana mu miryango.

    Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba hafi y’imiryango bagakurikirana aho bumvise ibyo byaha bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umutegarugori (UN Women), Dusabe Schadrack yashimye ubufatanye buri hagati ya UN Women na Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk ’icyorezo, si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi yose. Ahandi ku Isi hari aho ibi byaha biba bakabyaroshya hakabaho kumvikana mu miryango kandi sibyo. Ibi byaha bigomba kurwanywa bigatsindurwa burundu.”

    Dusabe yagaragaje ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi, umugore umwe ku Isi muri batatu yagerwagaho n’ihohoterwa.

    Mu gihe cya COVID-19 byariyongereye cyane, bigaragarira mu bangavu baterwa inda bakiri bato bikabavutsa amahirwe menshi mu buzima.

    Yasabye buri muntu kugaragaza uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye

    Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bashashe inzobe ku ihohotera rishingiye ku gitsina

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw ‘itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango Nyarwanda mu kumenyekanisha ububi n’ingaruka z’ihohotera

    IGP Dan Munyuza yagaragaje ko ibiganiro ku kurwanya no gukumira ihohoterwa ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gufata ingamba zo kurirwanya

    source : https://ift.tt/3m5CSQR

  • Ibihe by’ingenzi bimaze kuranga urugamba rwa RDF muri Mozambique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwabanje gukora isesengura ry’uko ikibazo cyifashe, hanyuma muri Nyakanga 2021, rwoherereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado.

    Ibibazo by’umutekano muke muri iyi ntara bifite imizi mu 2017. Icyo gihe Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero byinshi mu mijyi itandukanye mu Turere tugize Intara ya Cabo Delgado turimo Palma, Macomia, Nagande, Muidube ndetse n’Ibirwa bya Vamuzi, Quefuque na Metundo.

    Ibikorwa bya Jamaat Ansar al-Sunnah, abaturage bo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’, byatangiye gufata indi ntera mu mpera za 2020 n’intangiriro za 2021. Byageze iki gihe umaze kwigarurira uturere dutanu mu tugize Cabo Delgado.

    Ibyihebe byo muri uwo mutwe byibasiraga abasivili, bikabica bibaciye imitwe ndetse bikanatwika sitasiyo za Polisi. Ibi bitero byahitanye abaturage 3000 mu gihe abarenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo ndetse byinshi mu bikorwa by’iterambere birahagarara kubera umutekano muke.

    Ibi byihebe byafungaga imihanda y’ingenzi irimo iy’ubucuruzi igashyirwamo za bariyeri ku buryo abantu badakomeza ubuhahirane hagati ya Palma na Mocimboa da Praia. Byabaga bigamije gukora ubucuruzi butemewe ku cyambu kandi nta nkomyi.

    Ibikorwa bya Jamaat Ansar al-Sunnah byo kwibasira ubuzima bw’inzirakarengane no gukorana na Islamic State [nyuma y’ibiganiro byo mu 2019] byatumye ku wa 10 Werurwe 2021, Amerika isohora itangazo rivuga ko washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.

    Cabo Delgado ni yo byahanze amaso kuko ari intara ikungahaye kuri Gaz karemano. Mbere y’ibi bitero, Sosiyete y’Abafaransa Total Energies yari yatangiye kuyicukura ariko ibikorwa byayo bikomwa mu nkokora, ihita ikiza amagara y’abakozi bayo.

    Muri iyi nkuru, IGIHE iragaruka ku bihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo guhashya ibi byihebe kuva ingabo z’u Rwanda n’iza Mbozambique zakwinjira mu bufatanye bugamije kubitsinsura.

    Kuva ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 bari muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, kubungabunga umutekano no gukora amavugurura mu rwego rw’umutekano.

    Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

    Urugendo rwa RDF na Polisi y’u Rwanda mu kubohoza Cabo Delgado yashegeshwe n’ibyihebe

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 boherejwe muri Cabo Delgado ku wa 9 Nyakanga 2021. Izi ngabo zahise zinjira mu bufatanye n’iza Mozambique aho zashyikiye mu duce twa Mueda na Afungi mbere yo gutangira urugamba rwo guhashya ibyihebe.

    Urugamba rwahiniye mu Mujyi wa Mueda, aho icyiciro cya mbere cy’ingabo zahagurukiye zerekeza Diaca-Awasse- Mumu- Ntotwe mu Mujyi wa Mocimboa da Praia wafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’ibyihebe. Ubwo zageraga mu Mujyi wa Awase, umwanzi yabanje kwihagararaho ariko aza kuva ku izima nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu n’ibisasu biremereye.

    Icyiciro cya kabiri cy’ingabo cyanyuze mu duce two mu Majyaruguru, ku Cyambu cya Afungi muri Palma ahari ikibuga cy’indege ndetse n’agace gacukurwamo gaz muri Cabo Delgado.

    Tariki ya 10 Nyakanga 2021 ni bwo, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiye ibikorwa byo kurwana zihereye mu Majyaruguru mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane – Maputo- Mapalanganha-1st May mbere yo guhura na bagenzi babo banyuze muri Mueda, bagahita babohoza Umujyi uri ku cyambu ariwo Mocimboa da Praia.

    Izi ngabo ntabwo zahagaze ahubwo zahise zikomeza kotsa igitutu ibyihebe, zibikurikira mu gace ka Mbau kari mu Majyepfo, ndetse no mu duce twa Siri 1 na Siri 2, aho byihishe nyuma yo gukwirwa imishwaro no gutatanira mu Turere twa Muidube na Macomia.

    Urugamba rw’i Cabo Delgado hagati yo ku wa 10 Nyakanga n’iya 9 Nzeri 2021

    -  Ku wa 10 Nyakanga 2021: Ingabo zashyize icyicaro muri Afungi.

    -  Ku wa 20 Nyakanga 2021: Zahuriraga mu Gace ka Palma.

    -  Ku wa 26 Nyakanga 2021: Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zakomeje imbere zijya guhurira mu Mijyi ya Tete na Mute.

    -  Ku wa 27 Nyakanga 2021: Hashyizweho icyicaro muri Zambia.

    -  Ku wa 29 Nyakanga 2021: Zakozanyijeho n’ibyihebe muri Mapalanganha.

    -  Ku wa 30 Nyakanga 2021: Maputo yatsintsuwemo umwanzi burundu.

    -  Ku wa 2 Kanama 2021: Quelimane yaranduwemo ibirindiro by’umwanzi.

    -  Ku wa 6 Kanama 2021: Njama na Primario de Mao, zabaye utundi duce twatsintsuwemo umwanzi.

    -  Ku wa 7 Kanama 2021: Ingabo zahanganye bikomeye n’ibyihebe.

    -  Ku wa 8 Kanama 2021: Umujyi wa Mocimboa da Praia warafashwe.

    Uduce twa Mocimboa da Praia, Palma na Afungi ni tumwe mu twibasiwe n’imitwe y’iterabwoba

    Uduce twandikishije umutuku, twose twatewe n’ibyihebe biratwangiza

    Ku rundi ruhande, ingabo zanyuze Mueda- Diaca-Awasse- Chinda zigana Mocimboa da Praia zarwanye urugamba rukomeye rurimo no gutegwa ibico mu Mijyi ya Awasse ku wa 24 Nyakanga 2021 no mu wa Chinda ku wa 2 Kanama 2021. Muri Awasse habereye imirwano ikomeye ariko ihosha ibyihebe bikubiswe inshuro bikwira imishwaro; byasize byangije urugomero runini mu zitanga amashanyarazi muri Awasse.

    Nyuma yo gufata Mocimboa da Praia, ingabo za RDF n’iza Mozambique zakomereje muri Mbau zinyuze mu byerekezo bibiri birimo icy’izanyuze mu gace ka Chinda n’icyanyuze Nakitenge. Izi ngabo zaje gufata Mbau ku mugoroba wo ku wa 20 Kanama 2021, ahagana saa Kumi.

    Ibyihebe byari bisigaranye amahitamo amwe ari yo yo guhungira mu mashyamba yitwa Syria (Siri I na Siri II) mu Karere ka Mocimboa da Praia. Siri I yatsintsuwemo ibyihebe ku wa 1 Nzeri 2021 mbere y’uko ingabo zikomereza muri Siri II aho urugamba rwasakiranye ku wa 5 Nzeri 2021 nyuma yo kuva mu gace ka Limala ku wa 2 Nzeri 2021.

    Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda na Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

    Muri ibi bitero, ibyihebe bibarirwa mu 100 bimaze kwicwa ndetse iyi mibare ishobora kuba irenga kuko ahenshi hari aho byicwaga ariko bikajyanwa na bagenzi babyo. Mu kubihashya kandi hagiye haterwa ibisasu mu bice bitandukanye byabaga birimo ibyihebe.

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique kandi zanafashe ibikoresho by’ibi byihebe birimo imbunda nini, SMGs na magazine zazo, RPG, Pistol, grenade, imodoka z’intambara, moto n’ibindi bikoresho byihariye ndetse n’ibyo kurya.

    Nyuma y’urugamba rwo kwatsa umuriro ku byihebe, hakomeje urugendo rwo gusubiza abaturage mu byabo nyuma y’igihe bari mu nkambi z’impunzi.

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 bagiye gufasha Mozambique guhangana n’imitwe y’iterabwoba

    Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique bahise bashyikira ku Kibuga cy’Indege cya Nacala. Aha ni ho ziva zijya ku rugamba mu bice bitandukanye mu Ntara ya Cabo Delgado

    Ku Cyambu cya Afungi, Ingabo z’u Rwanda ziba zigenzura amazi no hakurya ku butaka umunota ku wundi

    Ibitaro Bikuru byo muri Palma byaratwitswe ibintu byose birangirika. Iyo winjiyemo imbere, ubonamo na za serumu zahiye ku buryo bishoboka ko hari n’abarwayi bapfiriyemo. Agace ibitaro birimo kamaze kubohorwa

    Ibitero by’imitwe y’iterabwoba byibasiye Palma byatumye Abafaransa bari barashoye miliyari 20 z’amadolari hafi ahitwa Afungi bazinga utwangushye baritahira

    Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bakomeje gucunga umutekano muri aka gace nyuma yo kukirukanamo abarwanyi

    Aka gace kazwi nka 1st May kamaze kwirukanwamo inyeshyamba

    source : https://ift.tt/3CUVQjN

  • Imbamutima z’abaryamana bahuje igitsina mu Rwanda kuri Raporo ya HRW yabakozweho – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango uvuga ko amakuru washingiyeho muri iyi raporo yavuye mu nkuru yakozwe n’ikinyamakuru ‘Vice’ igaruka ku birego by’abantu batavugwa amazina, bavuze ko bahohotewe mu bihe bitandukanye bikitirirwa Leta.

    Muri iyo nkuru, nta hantu hagaragazwa ko ibyakozwe byari umugambi cyangwa gahunda y’igihugu iri kubahirizwa n’inzego zigarukwaho, zirimo Polisi ahubwo iki kinyamakuru cyerekana ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba bitanga uburenganzira busesuye ku Banyamuryango ba LGBTQ.

    Iyi raporo yunganirwa n’ibiganiro HRW ivuga ko yagiranye n’abantu umunani bafungiwe mu kigo ngororamuco kiri i Gikondo, bakavuga ko bahohotewe n’abafungwa bagenzi babo ndetse na Polisi ikongera gushinjwa, gusa nabwo ntihagaragazwe uburyo ibyakozwe n’abo bafungwa cyangwa abapolisi byari gahunda ya Leta iri kubahirizwa n’inzego bireba, ku buryo ari yo yabyitirirwa.

    IGIHE yaganiriye n’abanyamuryango ba LGBTQ mu Rwanda, batubwira ko batunguwe no kubona iyi raporo, kuko amakuru ayirimo adahuye n’ukuri, bigaterwa n’uburyo u Rwanda ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kurengera uburenganzira bw’abanyamuryango ba LGBTQ.

    Mu 2011, u Rwanda rwabaye igihugu rukumbi kiri muri Afurika yo Hagati n’Iburasirazuba, cyasinye amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yamagana ihohoterwa rikorerwa abanyamuryango ba LGBTQ.

    Mu 2017, u Rwanda rwasinye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, wamagana ibihugu bikoresha igihano cy’urupfu ku bantu bakoze imibonano mpuzabitsina babihuje kandi babyumvikanyeho. Ni amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitashyizeho umukono.

    Raporo Ngarukamwaka ya ILGA yo mu 2020, igaragaza uburyo amategeko y’ibihugu bitandukanye ashyirwa mu bikorwa ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina, igaragaza ko u Rwanda rutagira amategeko ahana cyangwa abangamira uburenganzira bw’abanyamuryango ba LGBTQ.

    Leta ntiyivanga mu buzima bw’abanyamuryango ba LGBTQ

    Mu Kiganiro na IGIHE, Nabonibo Albert uri mu baharanira uburenganzira bw’abanyamuryango ba LBGTQ, yavuze ko yatunguwe no kubona raporo ya HRW na cyane ko mu myaka irenga itatu amaze atangaje ku mugaragaro ko ari umunyamuryango wa LGBTQ, atigeze ahura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikozwe n’urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta.

    Ati “[Tukimara kubona iriya raporo] Byaradutunguye cyane, kuko ubundi u Rwanda ruzwi nk’ahantu abanyamuryango ba LGBTQ bisanzura. Ibindi bihugu byose mu Karere [ka Afurika y’Iburasirazuba] bigira ibihano bihanishwa abanyamuryango ba LGBTQ, mu Rwanda ntabyo tugira. Rero kumva ko ari twe duhohoterwa ku buryo bijya muri raporo mpuzamahanga, byarantunguye.”

    Nabonibo usanzwe anakora ibikorwa by’ubuvugizi ku banyamuryango, yavuze ko ahura na benshi bagize ibibazo by’ihohoterwa cyakora “ariko ntabwo ari ihohoterwa rikorwa n’inzego za Leta, ni ihohoterwa rishobora gukorerwa mu miryango cyangwa rigakorwa n’abandi bantu kubera ubumenyi bucye, ariko ubusanzwe tubanye na Leta neza kuko niyo tugize ibibazo, tuyibigezaho nk’abandi Banyarwanda bose kandi sindabona yanga kudufasha.”

    Umubano mwiza hagati ya Leta n’abanyamuryango ba LGBTQ, wemezwa na Gasore (amazina twahinduye) wavuze ko Leta ibitaho nk’uko yita ku bandi Banyarwanda.

    Ati “Leta itwitaho nk’uko yita ku bandi Banyarwanda, niba ndwaye mbona ubuvuzi, ndetse ubu dufite abaganga bari hirya no hino batojwe kwita ku bibazo byacu by’umwihariko kandi no mu mavuriro ya Leta turahavurirwa. Ibyo ntibyashoboka Leta iramutse iturwanya.”

    Yongeyeho ati “Turi umuryango mugari, tugira aho tubarizwa, tugira inama zihoraho dukora mu buryo bwagutse, dutuye ahantu hazwi, dukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse tugira n’urusengero.”

    “Ibyo byose ntabwo byabaho Leta itabishaka, kuko ntabwo dukora mu buryo bwihishe, tunagira konti dutangarizaho ibikorwa byacu kuri Twitter, Instagram na Facebook, nonese kuki batwihorera niba batadushaka? Hari abantu batangaje ko ari abanyamuryango mu buryo buzwi, nta n’umwe urabifungirwa. Ni ibyerekana ko Leta irengana kuko ntacyo idutwara na kimwe, ahubwo iradufasha mu bibazo byacu birimo kubona ubuvuzi, bikenewe kongerwamo imbaraga ariko birakorwa.”

    Nabonibo Albert yavuze ko yatunguwe no kubona raporo ya HRW na cyane ko mu myaka irenga itatu amaze atangaje ku mugaragaro ko ari umunyamuryango wa LGBTQ, atigeze ahura n’ihohoterwa

    Ihohoterwa ntirirashira mu muryango nyarwanda

    Nubwo Leta itivanga mu mibereho y’abanyamuryango ba LGBTQ, umubare munini w’Abanyarwanda ntabwo urasobanukirwa iby’uyu muryango, ari nayo mpamvu ugihura n’ihohoterwa ritandukanye, ariko rikorwa n’abantu ku giti cyabo, aho kuba urwego rwa Leta.

    Nabonibo yavuze ko ajya yakira ibibazo byinshi by’abanyamuryango bahohotewe, ariko wakurikirana ugasanga ni ibibazo by’imiryango ukwayo, cyangwa abantu ku giti cyabo.

    Ati ‘Hari abajya bampamagaraga bambwira ibibazo bahuye nabyo, kenshi usanga ari ababyeyi bavumbuye ko abana babo ari abanyamuryango ba LGBTQ bikabarakaza, ugasanga birukanye umwana mu rugo cyangwa baramuheje.”

    “Ibyo nkunda kubibona, ariko ibyo biba bikozwe n’ababyeyi, ntabwo wavuga ko ari ihohoterwa rikozwe na Leta, kandi nabwo uwo mubyeyi aramutse arengereye dushobora kumurega, kuko amategeko y’u Rwanda atanga uburenganzira bungana kuri buri wese. Ni ibintu dukemura binyuze mu biganiro.”

    Ku ruhande rwa Ntaganda Imanzi Dylan, yavuze ko ikibazo gihari gishingiye ku myumvire, igituma abantu bafata abanyamuryango ba LGBTQ nk’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Ati “Hari ubwo uba uri kugenda mu muhanda, abantu bakakureba cyane, abandi bakaguseka […] Ikibazo ni uko abo bantu baba bataratojwe, ariko ntabwo wabyitirira urwego rwa Polisi muri rusange, ahubwo ni imyitwarire itari myiza y’uwo mupolisi kuko nawe ni umuntu utuye mu muryango utaratwakira.”

    Leta ikwiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga

    Imanzi yavuze ko aho ibintu bigeze, Leta ikwiye guhaguruka ikigisha Abanyarwanda uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, kuko ari ho hakiri icyuho cy’abantu bayitukisha bavuga ko ibarenganya, nyamara barenganyijwe n’abantu ku giti cyabo.

    Yagize ati “Leta ikwiye guhaguruka igakora ubukangurambaga bwagutse, abantu bose bakabimenya ko badakwiye kurenganya abanyamuryango ba LGBTQ. Nk’urugero, mbere abantu bafite ubumuga bwo kutavuga cyangwa kutumva babitaga amazina abatesha agaciro, ariko ubu nta muntu ushobora kubikora kuko Leta yarabihagurukiye ikigisha abantu.”

    Kuri twe ntibirakorwa, umuntu arajya mu rusengero akatwita amazina adakwiye (abatinganyi), akajya kuri radio na televiziyo akabivuga ntacyo yikanga, mugahura mu nzira akagutuka mu ruhame, ku buryo tumeze nk’abamenyereye gukorerwa iryo hohoterwa, aho umuntu agutuka ukumva ni ibisanzwe.”

    “Hakenewe ko Leta ishyiramo imbaraga, ikigisha abantu kutwubaha nk’uko byagenze ku babana n’ubumuga. Ni ibintu bikenewe cyane, kandi bikagirwamo uruhare n’inzego nkuru za Leta, naho ubundi ntabwo bizapfa kwihindura, kandi bitugiraho ingaruka mbi.”

    Imanzi kandi yavuze ko abantu bakora mu nzego za Leta bakunda guhura n’abantu benshi “Bakwiye kongererwa amahugurwa ku bijyanye n’abanyamuryango ba LGBTQ, bakamenya imvugo zikwiriye, uburyo babaha ubufasha bw’ibanze mu gihe bahohotewe mu ruhame n’ibindi bituma no mu gihe umuntu ahohotewe, ashobora kubona ubufasha byoroshye, kuko kububura biganisha ku bindi bibazo birimo uburwayi bw’agahinda gakabije.”

    Nabonibo yavuze ko Leta ikwiye no gutekereza uburyo hashyirwaho “Urwego rutuvuganira, rushinzwe ibikorwa byacu mu buryo bw’umwihariko kandi rufite ibyangombwa byose. Ibi bizatuma no mu gihe hakozwe raporo nk’izi z’ibinyoma, tubona urwego rushobora guhaguruka rukabyamagana kandi rufite ibimenyetso, rwarakoze ubushakashatsi ku buryo haba hari imibare izwi, ishobora kwifashishwa mu bihe ikenewe.”

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu Rwanda niho honyine kuryamana cyangwa gukundana n’uwo muhuje igitsina atari icyaha gihanirwa n’amategeko.

    Nko muri Kenya, iki gikorwa ni icyaha, gihanishwa igifungo cy’imyaka 14, bikaba imyaka ibiri mu Burundi. Muri Sudani y’Epfo, iki cyaha gihanishwa imyaka 10 y’igifungo, mu gihe muri Uganda na Tanzania gishobora gufungisha umuntu ubuzima bwe bwose, nk’uko raporo ya ILGA ibyerekana.

    Video ku mibereho y’abanyamuryango ba LGBTQ mu Rwanda


    source : https://ift.tt/3manSRv

  • Ngoma: Babiri bafatanywe 678.000 Frw y’amiganano, bari bamaze gutangaho 50.000 Frw – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, aho bari mu Mudugudu wa Torero mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Ngenda Mathias, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bafashwe nyuma yo gutanga ibihumbi 50 Frw by’amiganano ngo bayashyirirwe kuri Mobile Money.

    Yakomeje agira ati “Umu-agent yahise ataka nyuma yo kumutuburira tumenya amakuru turabashakisha turabafata, bari kuri moto bakomeje n’ahandi bari bafite amafaranga 878.000 Frw.”

    Yasabye abaturage kwitonda bakajya babanza gushishoza ku mafaranga babahaye ngo kuko hari ubwo babona abantu nk’aba babaha amafaranga y’amiganano.

    Ati “Abaturage turabasaba kuba maso amafaranga yose bazajya bafata bajye babanza bitegereze barebe neza niba atari amiganano babahaye.”

    Kuri ubu aba bagabo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kibungo kugira ngo hakomeze iperereza banaryozwe iki cyaha.

    Amafaranga yafatanywe aba bagabo yiganjemo inoti za 2000 Frw ndetse n’iza 5000 Frw

    source : https://ift.tt/3idrTDS

  • Rwamagana: Imihanda mibi iracyazitira abaturage kugeza umusaruro ku isoko – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe n’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu Murenge wa Munyaga mu Kagari ka Kaduha bashyizwe hamwe na Women for Women bakigishwa uburyo bashobora gukora ubuhinzi kinyamwuga bukabateza imbere.

    Uyu muryango wafashe abagore bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ubigisha amasomo ajyanye n’ubuzima, ubukungu, uburyo bakwiteza imbere ndetse unabigisha umwuga w’ubudozi abandi ubigisha uburyo bakora ubuhinzi kinyamwuga bukabatunga.

    Aba bagore bahise batangira guhinga poivron, inyanya, amashu, imiteja, karoti n’izindi mboga zitandukanye biranabakundira birera, gusa nyuma yo kwera ngo bagonzwe n’ikibazo cyo kubigeza ku isoko bitewe n’imihanda mibi.

    Tuyisenge Chantal yagize ati “Inyanya, amashu na poivron twarabisaruye hari n’ibindi tugisarura. Turacyakomeje guhinga imiteja na karoti ariko kubera duhinga kure hafi ku gishanga tuhagenda iminota myinshi kandi nta muhanda mwiza uhari.”

    Yakomeje agira ati “Iyo twejeje tubisarura tubyikorera ku mutwe tukabigeza ku muhanda kandi ni urugendo rurerure cyane. Iyo tubigejeje hano ku muhanda nabwo biratugora kubigeza ku isoko kuko ni kure kandi hari n’umuhanda mubi bituma abatugurira baza kubyifatira bakaduhenda ntitwunguke.”

    Uwayisenga Sylivie uri mu bakunze kujyana umusaruro ku isoko muri iyi Koperative Urumuri nawe yavuze ko bibavuna cyane bitewe n’imihanda mibi itorohereza imodoka kubageraho.

    Ati “Duhinga ahantu kure hategereye umuhanda, nta kinyabiziga cyahagera, kugira ngo rero tugeze ibyo dusarura ku muhanda mwiza biratuvuna cyane bikanadutwara amafaranga menshi. Twasabaga Leta ko yadukorera umuhanda ugera inaha Munyaga ku buryo imodoka zajya ziwucamo umeze neza natwe bikatworohereza kugurisha ibyo dusarura.”

    Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cy’imihanda mibi bakizi kandi ngo bari kugishakira ibisubizo mu buryo burambye.

    Yagize ati “Ku kijyanye n’imihanda ni byo muri Munyaga hari igihe yari imeze nabi cyane ugereranyije n’uyu munsi ariko hari ikigenda gihinduka kuko buri mwaka tugira gahunda yuko binyuze muri VUP bagenda batunganya iyo mihanda buri mwaka nibura dukora ibilometero bitanu.”

    Yavuze ko hari aho bazi neza ko bitaragenda neza cyane ariko yizeza abaturage ko ikibazo cy’imihanda bagifite muri gahunda mu buryo burambye.

    Bamwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagaragaje ko imihanda mibi ibabuza kugurisha neza ibyo bejeje

    Rwamagana iri mu turere tweza ibiribwa by’amoko itandukanye

    source : https://ift.tt/3m5vAMN