Tag: featured

  • Abakingiwe mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya mu Bwongereza nta nkomyi – #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza itangaje ko abantu bo mu bihugu bya Afurika, Amerika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Thailand, Turukiya, u Burusiya n’ibindi, bazafatwa nk’abatarakingiwe mu gihe bagiye mu Bwongereza, ku buryo bazajya babanza kwerekana ko bipimishije Covid-19, kandi bagera muri Bwongereza bagasabwa kwishyira mu kato k’iminsi 10.

    Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, African CDC, cyari cyatangaje ko iki cyemezo cy’u Bwongereza kidafite ishingiro, cyerekana ko kimwe cya kabiri cy’inkingo zimaze gutangwa muri Afurika zatanzwe muri gahunda ya Covax, kandi u Bwongereza bukaba bwarayigizemo uruhare rufatika kuko rumaze gutanga inkingo miliyoni 80 mu gihe rumaze gutanga miliyoni 700$.

    Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yahishuye ko hari gukorwa inyigo ishobora gutuma ibihugu bindi byari bisanzwe byafatwaga nk’ibitarakingiwe, bishobora gukomorerwa.

    Bagize bati “Turi gukora inyigo ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi, turi kureba uburyo twajya twemera ibyemezo by’ikingira byatanzwe n’ibindi bihugu, birimo u Rwanda. Ibi ni ikintu kiri gukorwa ku rwego mpuzamahanga kandi bizatwara igihe kinini, gusa twizeye kuzabona urutonde rw’ibihugu byemerewe mu mezi ari imbere.”

    Iyi Ambasade kandi yahishuye ko u Bwongereza bwemera inkingo nyinshi ziri gutangwa mu bihugu bya Afurika, zirimo Pfizer, Moderna, AstraZeneca na Johnson & Johnson.

    Afurika iracyafite ikibazo cy’ubucye bw’inkingo kuko imaze gukingira abaturage bari munsi ya 4%, mu gihe mu bindi bihugu birimo u Bwongereza, abarenga 78% bamaze guhabwa inkingo zombi.

    Abaturage bo mu bihugu birimo u Rwanda bakingiwe bashobora kwemererwa kujya mu Bwongereza nta nkomyi

    source : https://ift.tt/3F21mD7

  • Imirenge 20 ya mbere yiganjemo ibyaha mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nko mu myaka itanu ishize, amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga ibihumbi 25 mu 2015, bigera ku byaha bisaga ibihumbi 67 mu 2021.

    Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubushinjacyaha mu mwaka wa 2020/2021 igaragaza ko hakiriwe amadosiye 67,512 arimo ibyaha birenga 300. Igitangaje, ibyaha 10 gusa byihariyemo 60,594, ni ukuvuga 90%.

    Ibyaha bibiri birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’Ubujura, byihariye 53% by’amadosiye yose yinjiye, ni ukuvuga ko abantu 36,121 batanze ibirego umwaka ushize bakubiswe, bakomerekejwe cyangwa bibwe.

    Mu mirenge 20 yaciye agahigo mu kugaragaramo ibyaha byinshi mu Rwanda mu 2020-2021, umujyi wa Kigali ufitemo imirenge 13, Intara y’Amajyepfo ifitemo imirenge itatu, u Burasirazuba bufitemo imirenge ibiri, u Burengerazuba n’Amajyaruguru buri ntara ifitemo umurenge umwe.

    Muri rusange, umurenge uza ku isonga mu kugaragaramo ibyaha byinshi mu Rwanda ni Nyarugenge yabonetsemo amadosiye 924, Kimironko 901, Remera 883, Kinyinya 781, Kimisagara 681, Kanombe 668, Nyarugunga 662, Gisozi 652, Gisenyi 647 na Nyamabuye yagaragayemo 632.

    Uturere twa Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro, Nyagatare na Rubavu nitwo twagaragayemo amadosiye menshi mu gihe Rutsiro, Ngororero na Nyamasheke ari two twagaragayemo amadosiye make.

    Abanyarwanda bakunda imirwano?

    Bigaragara ko buri mwaka ibyaha byiyongera cyane mu Rwanda, kandi akenshi umujyi wa Kigali ukaza ku isonga.

    Umunyamategeko akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Bayingana Janvier yabwiye IGIHE ko kuba ibyaha byiyongera atari ikintu kibi, ahubwo bigaragaza ko abaturage batangiye gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

    Ati “Kuba ibyaha byazamutse ntabwo mbifata nk’ikibazo ahubwo mbifata nk’igisubizo, bigaragara ko inzego z’ibishinzwe zabashije kubimenya akaba ari yo mpamvu bigaragara muri raporo, kurusha ko hari aho wagenda ugasanga izo raporo ntizihari kandi abantu barakubiswe baranakomeretse.”

    Kuba ibyaha byinshi byiganje mu mijyi na byo Bayingana ntabifata nk’ikibazo. Yavuze ko ubusanzwe umujyi ariwo akenshi uba utuwemo n’abantu benshi kandi begeranye, ku buryo hashobora kuba kutumvikana kwinshi gutuma haba ibyaha.

    Ku Isi yose kandi, imijyi ikunze guturwa n’abantu bajijutse cyane kurusha mu byaro, ibyo bivuze ko mu gihe bahohotewe cyangwa bahemukiye, baba basobanukiwe cyane inzira z’amategeko banyuramo bakarenganurwa.

    Ati “Urebye mu kujijuka, kuregera ubutabera no kubona abajyanama mu mategeko byiganje mu mujyi kurusha mu cyaro. Ibyo bishobora gutuma imibare y’umujyi izamuka kuruta iyo mu cyaro. Ikindi leta iba ifite uburyo bwinshi bwo gutahura ibyaha mu mijyi kurusha wenda mu cyaro.”

    Raporo y’ubushinjacyaha igaragaza ko kwiyongera ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake n’Ubujura, byikubye hafi kabiri ugereranyije n’umwaka wa 2019-2020.

    Bayingana yabwiye IGIHE ko ibyo “byaha ahanini bishingiye ku kutabasha kwigenzura no kubaha abandi, hanyuma abantu ntibakemuze ibibazo uburyo bw’ibiganiro cyangwa inzego zibishinzwe, bigasa nk’aho umwe ashaka kwiha ubutabera. Usanga akenshi umuco w’abantu, yaba ari Afurika muri rusange udashingiye ku bworoherane, yaba ari mu muryango no mu mibanire y’abantu.”

    Kuba byaramenyekanye ari byinshi, Bayingana yavuze ko nabyo atari ibintu bibi kuko ababikoze bazahanwa, ntibabisubire cyangwa abandi bashoboraga kubikora bakabona isomo bakabyirinda.

    Ati “Ntabwo bisobanuye ko ari ugukunda kurwana, ahubwo kuba byagaragaye biri mu nzira zo gucika. Ukurikiye raporo z’ubutaha, ushobora gusanga bizaba byagabanyutse hashingiwe ku bahanwe. Abakubitwa n’abakomeretswa bigaragara ko batakibyihanganira, ahubwo babimenyesha inzego z’ibishinzwe.”

    Hagendwe ku Ntara, Intara y’Iburasirazuba niyo yaje imbere mu kugira ibyaha byinshi kuko bingana na 16,739, umujyi wa Kigali 16,564, Amajyepfo 14,834, Iburengerazuba 10,546 naho Amajyaruguru habonetse ibyaha 8,829.

    Ibyaha icumi byaje ku isonga harimo gukubita no gukomeretsa ku bushake kuko hakiriwe amadosiye 19616, ubujura (16505), gusambanya abana (5292), gukoresha ibiyobyabwenge (4428) no gukoresha ibikangisho (3666).

    Hari kandi ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranye byigaragaje inshuro 3,016, ubuhemu (2471), kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake (1989), kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (1957) no kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi (1654).


    source : https://ift.tt/39QFJr3

  • Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rwavuye n’aho arubona mu myaka 10 iri imbere – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku wa 28 Nzeri 2021 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ihuza abashoramari ku ruhande rw’u Rwanda na Zimbabwe, izwi nka Rwanda- Zimbabwe Trade and Investment Conference.

    Kugira ngo Perezida Kagame avuge kuri iyi ngingo byaturutse ku kibazo yabajijwe na Benson Mbewe cy’aho abona u Rwanda mu myaka 10 iri imbere.

    Perezida Kagame yamubwiye ko muri iyo myaka abona u Rwanda ruzaba rwarabaye igihugu cyateye imbere ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi.

    Ati “Turi mu rugendo rugana ku burumbuke, iterambere, ubisobanuye neza ni nko kuvuga ngo uyu munsi turi igihugu cy’amikoro make, turashaka kuba igihugu cy’amikoro aringaniye, kugeza ku mikoro yo hejuru.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko iri terambere u Rwanda rushaka kugeraho mu myaka 10 rizaba risangiwe n’abaturage bose nta wasigaye inyuma.

    Ati “Icyakora si ukuvuga inzego z’iterambere gusa natekereza ku mutekano w’abaturage. Tumaze igihe twiyubaka nk’Igihugu, dushobora kuba hari ibyo tudahuje ariko byose bigomba kuvamo ubumwe n’imbaraga z’igihugu. Iryo terambere tuvuga dushaka kugeraho, tugomba kurigeraho mu buryo ryungukira buri Munyarwanda, hategendewe ku idini, icyari cyo cyose cyaducagamo ibice mu gihe cyashize.”

    “Ibyo twagezeho turashaka kugera ku birenze, byashoboka tukabikuba nka kabiri ibyo twagezeho cyangwa byanashoboka tugakuba gatatu.”

    Yavuze ko iyo arebye asanga nta nzira ya bugufi cyangwa ubundi buryo bwo kugera kuri ibi, uretse kuba buri wese yakumva ko afite inshingano zo gukora neza ibyo ashoboye kandi abaturage na bo bakabigiramo uruhare bahereye ku gukemura ibibazo bafite.

    Hari n’abadufataga nk’igihugu cyananiwe

    Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rugezeho uyu munsi ari ikimenyetso cy’uko ruzagera no ku bindi byinshi byiza bishoboka kuko n’ubundi hari abakekaga ko bidashoboka bitewe n’amateka ashaririye rwanyuzemo.

    Ati “Twagize ibibazo ubwicanyi mu gihugu cyacu mu myaka 27 ishize ariko bifite amateka. Ni ikibazo cyubatswe mu gihe kirerkire hanyuma birangira gutyo havamo Jenoside.”

    Yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari yo rwakuyemo amasomo yatumye ruri aho ruri uyu munsi.

    Ati “Ibyago byagwiririye igihugu cyacu ntabwo ari ikintu cyaje nk’impanuka, dufite amateka y’imyaka yatumye bigera aho. Guhangana n’ikibazo nk’icyo hari amahitamo ufata. Mbere na mbere ni ukumenya ayo mateka hanyuma ukavuga uti ’ndabikemura nte ngo bitazongera kubaho?’ Guhera aho ni bwo ufata umwanzuro uti ‘ese twahindura amateka mu kwirinda ko byazongera kubaho?’. Ntabwo buri wese ari ko aba atekereza, ni yo mpamvu bisaba abayobozi.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyo u Rwanda rutaza kwiyemeza guhangana n’ibibazo byarwo ubu ruba rukiri kure cyane ko hari n’abari batangiye kurufata nk’igihugu cyananiwe.

    Ati “Ku ruhande rwacu byairmo politiki, ubukungu, imibanire y’abaturage twagombaga rero guhangana n’ibibazo byacu nta rwitwazo na rumwe, iyo hazamo inzitwazo twari gutsindwa. Hari abantu badufataga nk’ifihugu cyananiwe, nta mahirwe abantu baduhaga, bavugaga ko nta hazaza u Rwanda rwari rufite. Byabaye ngombwa ko duhangana n’ikibazo kandi ndakeka ko n’abandi bahanganye n’ibibazo byabo babigeraho.”

    U Rwanda ubu rufite intego yo guhindura no kuzamura ubukungu bwarwo ndetse no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda bose. Icyerekezo 2050 gikubiyemo inzira nshya izageza igihugu ku bukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.

    Icyerekezo 2050 gifite intego z’ibanze zo guteza imbere ubukungu, umusaruro n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bose. Izo ntego zikaba zikubiye mu nkingi eshanu ari zo, Iterambere mu bushobozi n’imibereho myiza by’abaturage, Ubushobozi bwo guhatana mu ruhando mpuzamahanga no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu, Ubuhinzi bubyara ubukire, Iterambere ry’imijyi n’imiturire igezweho n’Inzego za Leta zishoboye kandi zikora neza ibyo zishinzwe.

    Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 10 abona u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite iterambere risangiwe na bose

    source : https://ift.tt/3F73Dgg

  • RAB yasobanuye imvano y’igabanuka ry’amata ku isoko – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero hagaragara ikibazo cy’amata aho wasangaga ibiciro byayo byarazamutse ndetse atabasha kuboneka nk’uko byari bisanzwe.

    Bamwe mu bacuruza amata baganiriye na Televiziyo Rwanda, bavuze ko basigaye bahura n’ikibazo cyo kubona amata baha abakiliya kugeza n’aho hari abayatuma bakamara icyumweru batarayabona.

    Umwe yagize ati “Amata y’Inyange twarayabuze, mu byumweru bibiri bishize ni bwo yatangiye kugura 7000 Frw, yarabuze.”

    Undi yagize ati “Mu cyumweru gishize twishyuye amata ku wa Kane ariko twamaze icyumweru tutarayabona kandi twarayishyuye. Nongeye gukora ku wa Gatanu w’ikindi cyumweru.”

    Abaguzi na bo batangaje ko babangamiwe no kuba batabasha kubona amata ku giciro gisanzwe ndetse rimwe na rimwe ntibabone aho bayagura kandi baba bayakeneye.

    Ku ruhande rw’aborozi batanga amata ku isoko bavuga ko bagize ikibazo cyo kubura ibiryo by’amatungo bitewe n’impeshyi yabaye ndende bituma umukamo ugabanuka.

    Umwe yagize ati “Kubera ubwatsi zaryaga zitabonaga butanga umukamo turi kwifashisha ibi bisheke umukamo wagiye ugabanuka gake gake, iyakamwaga litiro umunani yaramanutse igera muri esheshatu.”

    Undi ati “Umukamo wagiye ugabanuka kubera izuba, inka yanjye nayikamaga litiro umunani ubu yageze kuri litiro enye gusa.”

    Umuyobozi wungirije muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko ikibazo cy’umukamo muke cyatewe n’impeshyi yabaye ndende ariko hashyizweho ingamba zo kuzamura umukamo bidatinze.

    Yagize ati “Icyo turimo dukora cyane cyane ni ukongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo, icya kabiri ni ugukorana n’abahinzi kugira ngo tubashe guhunika ubwatsi gatatu mu mwaka aho kuba rimwe.”

    “Ikindi ni ukuzamura umukamo tugaburira inka ubwatsi tukanarenzaho ibisigazwa bivuye ku buhinzi cyane ibishogoshogo by’ibishyimbo na soya, abantu batajyaga bakoresha neza, ikindi ni ukugerageza kubika amazi menshi turimo turashishikariza aborozi gufata amazi menshi y’imvura.”

    RAB ivuga ko Umunyarwanda anywa litiro 75 z’amata ku mwaka, u Rwanda rufite intego y’uko zagera kuri litiro 250 ku mwaka.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyagaragaje icyateye igabanuka ry’amata ku isoko, kinatanga igisubizo kuri iki kibazo

    source : https://ift.tt/3mhjkJs

  • Karongi: Inzu zubakiwe abatishoboye zatangiye gusenyuka zitaramara umwaka – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2020 nibwo aba baturage batishoboye batujwe muri izi nzu zubatswe mu mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Kibilizi.

    Umwe muri bari bahawe inzu yavuze ko zatangiye gusenyuka zimaze amezi atatu gusa, ubwiherero burasenyuka burundu batangira gutira abaturanyi. Byaje kugera ubwo inzu yose igwa burundu, abari batujwe muri aya mazu bajya gukodesherezwa.

    Yavuze ko inzu “Zaguye kuko zubatse nabi, bakoresheje amatafari atumye neza, batubwira kuzijyamo vuba cyangwa bakaziha abandi.”

    Mugenzi we yavuze ko izi nzu “Zubakishishijwe amatafari atumye neza bagiye bagerekeranya, amazi yajyamo zigahita zigwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko impamvu izi nzu zasenyutse ari ukubera Ibiza.

    Yagize ati “Icyateye izi nzu gusenyuka zitaramara kabiri, ni ibiza byabaye bitewe n’imiterere y’ubutaka bw’ino buba bworoshye munsi, bihera hasi bituma amazu asenyuka”

    Uyu muyobozi yavuze ko abari batuye muri izi nzu zasenyutse bari gukodesherezwa, ati “Turi gushaka ingengo y’imari n’umutekinisiye ubizi kugira ngo azakomeze hasi, kuko n’ubundi wongeye kubaka utakomeje hasi yakongera agasenyuka.”

    Inzu zubakiwe abatishoboye zasenyutse zitaramara umwaka

    source : https://ift.tt/3ASW0rb

  • BBC izemera kwifatanya n’abakora iterabwoba mu gihe byayifasha gusebya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru, igaruka ku kiganiro n’abanyamakuru cyahuriranye n’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo gihugu, igikuru cyari kigamijwe ni ukwirengagiza no gupfukirana uruzinduko rwa Perezida wasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri iki gihugu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

    Kuri BBC, kuba abantu bari baragizwe impunzi n’intambara batangiye kugaruka mu buzima bwabo ntabwo ari amakuru akwiye abasomyi bayo. BBC nta nubwo ihishira ko ishyigikiye uruhande rw’abakora ibikorwa by’iterabwoba, aho kugaragaza ibikorwa by’u Rwanda mu kubirwanya, kandi ibi ntabwo ari ibintu bishya.

    Nk’umutwe w’inkuru yatambutse ku itariki ya 6 Kanama ugira uti “Iterabwoba muri Mozambique, u Rwanda ruyoboye ibitero byo kurirwanya”, ugaragaza ko BBC iri ku ruhande rw’abakora iterabwoba bitewe n’uburyo iki gitangazamakuru cyanditse inkuru gisa nk’ikibafitiye impuhwe.

    Bagize bati “Abasirikare 1000 b’u Rwanda bamaze gufata ibice byinshi nyuma yo koherezwa muri Mozambique kurwanya inyeshyamba z’inyantege nke, zimaze iminsi zigaba ibitero mu Majyaruguru y’igihugu.” Iyi nkuru yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza impamvu BBC isa nk’igiriye impuhwe izo nyeshyamba mu nkuru yayo.

    BBC yari imeze nk’ifitiye impuhwe izi nyeshyamba, nk’aho zazanye amahoro n’umutekano ku baturage ba Cabo Delgado, naho Ingabo z’u Rwanda zikaba zari zigiye kuyasenya.

    Gusa ariko BBC imaze kumenyerwa ku buryo bubogamye ikoramo inkuru zigaruka ku Rwanda. Mu myaka irenga 20 ishize, BBC na Leta y’u Rwanda byakomeje kutumvikana ku buryo BBC yakoraga inkuru zigaruka ku Rwanda, cyane cyane Ishami rya BBC ry’Ikinyarwanda, ryakoraga ibishoboka byose mu guca intege ingamba za Leta zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.

    Buri gihe, ikiganiro Imvo n’Imvano cyatumirwagamo abahakana Jenoside ndetse n’abayikekwaho bihishe ubutabera baratumiwe, kugira ngo bakomeza gukongeza urwango rwabo mu ndorerwamo y’ibiganiro mpaka bya politiki. Ibi biganiro byarushagaho gukara cyane muri Mata, ukwezi Isi yibukiraho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Nyuma y’amabaruwa menshi yandikiwe ubuyobozi bwa BBC anenga iki kibazo ariko ntiyitabweho, hafashwe icyemezo cyo gukumira ko Ishami rya BBC ry’Ikinyarwanda rikomeza kumvikana mu Rwanda, nyuma y’uko bishyizwe mu myanzuro ya Komisiyo yagenzuye icyo kibazo, igatanga uwo mwanzuro muri Werurwe 2015.

    Mu mabaruwa u Rwanda rwandikiye BBC, rwanagarutse ku bakozi bayo bafitanye umubano n’abafite ingengabitekezo ya Jenoside, bakundaga kubatumira mu biganiro byabo bitandukanye.

    Ni yo mpamvu bidatangaje kuba umunyamakuru wa BBC yaragaragaye mu rubanza rwa Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba. All Yusuf Mugenzi wayoboye ikiganiro Imvo n’Imvano igihe kirekire, ni umwe mu bagize uruhare mu nyandiko yari bushinje ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bitero byakozwe na FLN i Nyabimata, bikagwamo abaturage b’inzirakarengane. Ibi byabaye mbere y’uko Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, agaragara kuri Televiziyo ya Al Jazeera ari guhakana ibyo bitero [nk’uko umugambi wa Mugenzi na bagenzi be wabigenaga].

    Nubwo umuntu yakwemera ko ikiganiro n’abanyamakuru cyakozwe muri Mozambique cyari gikwiriye gukorwaho inkuru ndetse kinarusha agaciro uruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo gihugu, kuba BBC yarabikoze, bigendanye n’amateka y’inkuru isanzwe ikora ku Rwanda, byerekana ko atari uburemere bw’inkuru yari ikurikiye, ahubwo yari irimo gukora ibisanzwe biri mu murongo wayo.

    Ntabwo ari ibihuha ko mu myaka 10 ishize, hari umubare w’Abanyarwanda biciwe muri Mozambique. Mu Ukwakira 2012, umubiri wa Theogene Turatsinze wari umucuruzi, akaba yaranigeze kuba Umuyobozi wa Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD), wasanzwe uri kureremba ku nkombe z’inyanja mu nkengero za Maputo.

    Muri Werurwe 2016, hari abantu bagerageje kwica Umuyobozi w’Ishyarahamwe ry’Abanyarwanda muri Mozambique. Nyuma y’imyaka itatu, mu 2019, Baziga yaje kwicwa kuri iyi nshuro. Mu bantu batatu baketsweho kumwica harimo na Revocat Karemangingo, ari nawe wishwe mu kwezi gushize mu nkengero za Maputo.

    Urupfu rwa Karemangingo wahoze ari umusirikare muri Leta yashyize mu bikorwa Jenoside, nirwo rwatumye BBC igaruka cyane kuri izo mpfu, kugera ubwo ihaye umwanya umugore utaratangajwe amazina, akavuga ko izi mfu zigirwamo uruhare na Leta y’u Rwanda, nubwo atatanze ibimenyetso. Uyu mugore yanasabye ko umuryango mpuzamahanga ugomba kwinjira muri iki kibazo, ukaburizamo uruzinduko rwa Perezida Kagame.

    Uramutse urebye igihe ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye, ndetse ukumva n’ibyakivugiwemo, nta gushidikanya guhari ku mpamvu yatumye iki kiganiro gikorwa.

    BBC ifite ishyaka rikomeye ryo kunenga u Rwanda, kabone nubwo ibi byatuma itubahiriza indangagiciro zayo. Muri Gicurasi 2019, BBC yanditse umutwe ugira uti “Umuyobozi wa FLN, Paul Rusesabagina yavuze ko ‘ataciwe intege’ n’ifungwa rya Major Callixte Sankara”. Mu mwaka wari wabanje, muri Gicurasi 2018, nabwo bari banditse indi nkuru ifite umutwe ugira uti “Inyeshyamba za MRCD zabwiye BBC ko zimaze ukwezi zirwanira muri Nyungwe.”

    Gusa nubwo banditse izo nkuru zemeza uruhare rwa Rusesabagina mu bitero by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda, mu rubanza rwe bakomeje kumushimagiza ‘nk’intwari yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Nta na rimwe iki kinyamakuru cyigeze cyisanisha n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya Rusesabagina, ndetse no mu gihe cy’icibwa ry’urubanza rwe, umuntu basanze ashobora kubaha inyunganizi ni Carine Kanimba, watangaje nk’ibyo undi mwana wese yagatangaje ku mubyeyi we, maze bandika umutwe ugira uti “Ndabizi ko azahamwa n’icyaha. [nk’uko Kanimba yabyitangarije].”

    Iki kinyamakuru kandi cyongeyeho ubusabe bwa Kanimba wavuze ko “Umuryango mpuzamahanga ugomba kugira icyo ukora mu gihe umubyeyi we yahamwa n’ibyaha by’iterabwoba yashinjwaga, niba koko ushyigikira uburenganzira bwa muntu.”

    Iyi nkuru, kimwe n’iy’impunzi ziri muri Mozambique, igamije kuyobya uburari, kugira ngo abantu bareke guha agaciro igikorwa cy’ubutabera abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero bya Rusesabagina bari bagiye kubona. Ni kimwe n’ihunguka ry’abaturage bari bamaze iminsi barahunze muri Cabo Delgado, ingingo BBC yasanze idafite agaciro mu gihe bari kuba bageze ku ntego yabo, yo gusebya Perezida Kagame.


    source : https://ift.tt/3kUC8Pb

  • Gatsibo: Basezeye icuraburindi babikesha nkunganire ihabwa abakeneye kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda imaze iminsi itangijwe, imaze gutuma abaturarwanda benshi basezerera icuraburindi kuko bunganirwa ku kiguzi cy’ibikoresho bitanga amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba (benshi bakunze kwita umurasire) maze bakabasha kubona amashanyarazi aho batuye.

    Ubwo twasuraga abatuye i Gatsibo mu Murenge wa Rugarama, twasanze abamaze kubona aya mashanyarazi babikesha nkunganire bari mu byishimo byo gusezerera icuraburindi.

    Nyiransabimana Betty utuye mu Mudugudu wa Rwankuba Akagari ka Matare, abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Avuga ko iyo hatabaho iyi nkunganire byari kumugora kubona amashanyarazi.

    Ati “Ntabwo twari kuzabona uburyo bwo kubona umuriro iyo hatabaho iyi nkunganire, turashima cyane Leta yadutekerejeho. Turashima cyane Perezida wacu watwibutse nkatwe abakene bo mu cyiciro cya mbere. Nk’ubu nkatwe twishyuye gusa amafaranga 10.470 kandi batubwiye ko agaciro k’umurasire twahawe ari 104.700. Imana rwose yarakoze ikoresha umubyeyi wacu, twaranezerewe cyane.”

    Mukankusi Emerance nawe atuye mu Mudugudu wa Rwankuba, nawe avuga ko mbere yo kubona amashanyarazi yagorwaga cyane no gucana n’ijoro.

    Ati “Ubundi ntacyo twagiraga cyo gucana n’ijoro. Wasangaga tujya mu nzu twakongeje ibyatsi ngo tumurikishe, yewe bikaba byanatuviramo inkongi. Ariko ubu rwose tumeze neza turakanda ku rukuta hakabona. Baratubwiye ngo twishyure gusa amafaranga 10.470 ngo andi bazajya bayatwishyurira mu buryo bwo kudutera inkunga. Ibi rero byaradushimishije cyane kuko mbere twabaga turi mu mwijima, twabyuka n’ijoro tugakabakaba ibikuta tutareba, ubu rero tumeze neza cyane”.

    Rugambwa Theogene atuye mu Mudugudu wa Nyagatare. Twamusanze ku biro by’Akagari yaje kwiyandikisha ngo nawe ahabwe nkunganire maze yigurire umurasire.

    Ati “Namenye amahirwe twahawe nanjye nza hano ngo nibonere kuri ibyo byiza, maze nanjye iwanjye ntandukane n’umwijima. Niteze ko bizahindura byinshi mu rugo, abana banjye babashe gusubiramo amasomo nijoro bari ahabona. Ni iterambere rikomeye.”

    Hafashimana Josiane we atuye mu Mudugudu wa Nyagasambu. Nawe twamusanze ku biro by’Akagari yagiye gufata umurasire. Avuga ko yishimiye uburyo abana be bato azajya abasubirishamo amasomo nimugoroba habona.

    Ati “Ndabyishimiye cyane kuko mfite abana bato, umwe afite imyaka 4 undi afite imyaka 2. Umukuru rero kuko ajya mu irerero, nimugoroba nzajya musubirishamo turi ku itara, hagaragara neza.”

    Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga wo kunganira abakeneye guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uzakorera mu duce twose tutagerwamo n’imiyoboro y’amashanyarazi, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

    Ati “Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi 370 kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Uyu mushinga waje ari igisubizo ku Banyarwanda, kuko uzafasha abaremererwaga n’ikiguzi cy’umurasire. Hari igice cy’ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.”

    Twesigye avuga ko iyi Nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Ati “Icyo Leta yifuza ni uko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko nabo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi.”

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 65,9%, harimo izigera hafi kuri 17,8% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Nyiransabimana Betty ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Yavuze ko iyo hatabaho iyi nkunganire byari kumugora kubona amashanyarazi

    Ibikoresho bahabwa bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    source : https://ift.tt/3F5Ugxl

  • Bifuza kongererwa amashanyarazi kuko ayo bafite atagihagije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuriro wababanye muke kubera ubwiyongere bw
    Umuriro wababanye muke kubera ubwiyongere bw’ingo mu mudugudu w’Agakombe, bakifuza ko wakongerwa

    Umwe mu bahatuye mbere, avuga ko ayo mashanyarazi bayakurura bakayageza aha mu Gakombe mu myaka ine ishize, bacanaga nta kibazo. Icyo gihe ngo bayafatagaho ari ingo 30 gusa, zegeranyije amafaranga arenga ibihumbi 160 buri rumwe, hanyuma bakayahabwa.

    Ibintu ariko ngo byaje guhinduka mu myaka ibiri ishize, aho bagiriye abaturanyi, na bo bagafatiraho, maze umuriro ubabana mukeya nk’uko bivugwa n’uwitwa Béatrice Mukantagara.

    Ati “Ku manywa umuriro uba urimo, ariko guhera mu masaa kumi n’ebyi n’igice saa moya, ntabwo tuba ducana. Uraza ukongera ukagenda, ukaza ukongera ukagenda. Kuri REG baratubwira ngo igihe kizagera baze bawongere, ariko nkatwe twawuzanye tukabona biratubangamiye”.

    Yunganirwa na Norbert Mbonyingabo na we wifuza ko bafashwa icyo kibazo kigakemuka.

    Agira ati “Umuriro dufite no ku manywa ntiwawifashisha mu gusudira. Usibye kuvuza radio, uretse ko na yo iyo ubaye mukeya izima, kimwe na televiziyo, bikaba ngombwa ko uyizimya ukongera ugacana”.

    Amashanyarazi yababanye makeya, ariko n’amapoto yifashishijwe na babandi 30 ubu ngo yarashaje, ku buryo bifuza ko bafashwa bagashyirirwaho akomeye kurusha, cyane ko abayafatiyeho ngo batemera kwifatanya na bagenzi babo mu kwegeranya ubushobozi bwo gushaka amashyashya.

    Mukantagara agira ati “Twashatse kuba twiguriye andi mu gihe dutegereje aya Leta, ariko abafatiyeho nyuma ukabona ntacyo bibabwiye. Hari n’uwigeze kutubwira ngo mwebwe mwabikoze muzongere mubikore”.

    Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko bafite gahunda yo gukosora ibibazo by’amashanyarazi muri rusange, ariko ko mu gihe batarabikora bazashaka uko baba bakemuye icyo kibazo cy’ubukeya bw’amashanyarazi abatuye Agakombe bagaragaje.

    Amapoto batangiranye arashaje cyane ku buryo hari n
    Amapoto batangiranye arashaje cyane ku buryo hari n’ayahirimye

    Agira ati “Tugiye kujyayo natwe twirebere uko byifashe, hanyuma tumenye uko tubikemura”.

    Icyakora, ibibazo by’ubuke bw’umuriro unazima wongera ugaruka bigenda bivugwa hirya no hino, kuko nko mu Kagari ka Rukira Umudugudu w’Agakombe uherereyemo, hari n’abatuye mu Mudugudu wa Magonde babitaka.

    Muri ako kagari hari n’utundi duce usanga bavuga ko batabasha gusudira ku bw’umuriro mukeya, n’ubwo gucana byo bishoboka.


    source : https://ift.tt/2Y1HWNP

  • PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya RPPA ku makosa ari mu itangwa ry’amasoko ya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC
    Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC

    PAC yagiye igaragaza ko hari za Minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’utwinshi mu turere 30 tw’u Rwanda, bagiye bananirwa gukurikiza amategeko agenga ibijyanye no gutanga amasoko, harimo kuyatanga bitanyuze muri system ya RPPA, kudatanga reporo za buri kwezi n’ibindi. Ibyo byose bikaba ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko, uretse igihe babanje kubyemeranyaho na RPPA na Minisiteri y’ubutabera.

    Depite Bakundufite Christine, yagaragaje ko system ya RPPA yo gutanga no gupiganirwa amasoko binyuze ku ikoranabuhanga (e-procurement system), irimo ibyuho byinshi, nko kuba nta bubiko bw’amakuru y’ibyakozwe n’ibindi.

    Depite Bakundufite ati “Nta bubiko, nta buryo bwo kubona amakuru y’ibyakozwe mu gihe cyashize, ibyo bisobanura ko hagize ikiba icyo ari cyo cyose, system ihita ihagarara ubwo n’akazi kagahagarara”.

    Yagaragaje ko kubera ibibazo muri iyo system, hari amasoko agera kuri 13 afite agaciro ka Miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda yanyuze kuri e-procurement system, ariko idafunguye ku bantu bose (a closed bidding window), ibyo bivuze ko hari abandi bapiganirwa amasoko batashoboraga kugira icyo bamenya ku biyerekeye.

    N’ubwo uturere nka Nyamagabe na Nyabihu twashinjwe kutagaragaza amasosiyete aba yarananiwe gukora imirimo aba yarapatanye, kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatagomba gupiganirwa amasoko ya Leta (blacklisted) muri system ya RPPA, ariko na RPPA yashinjwe kuba ibigiramo uruhare kuko iyo system yayo itinda cyane kugaragaza amasosiyete yashyizwe kuri urwo rutonde rw’atemerewe kongera gupiganirwa amasoko.

    Bakundufite ati “Hari sosiyete enye zari zarashyizwe kuri urwo rutonde (blacklisted), ariko system ya RPPA ntibigaragaze, bigasa n’aho ibakingiye ikibaba, bisobanuye ko yakomezaga gupiganirwa amasoko ya Leta kimwe n’abandi. Kubera iki”.

    Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RPPA, Hannington Namara, yasobanuye ko impamvu ari uko iyo system yari ikiri nshya ariko ubu yubatswe, ayo amakuru y’ibyayibereyeho yose azajya ashobora kuboneka igihe bikenewe.

    Uwigeneye Joyeuse, Umuyobozi mukuru wa RPPA, yavuze ko mu gihe raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakorwaga, system yari ikirimo gutunganywa, iyo akaba ari yo mpamvu hari harimo ibyuho, ariko ubu ngo irimo kubakwa ku buryo izaba ifite ahabikwa amakuru ku buryo aba afite umutekano kandi atabura no mu gihe system yakwangirika.

    Yagize ati “Ubu twamaze gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano w’amakuru ndetse n’uko abikwa, ubu iyo sytem ikaba igeze kuri 90%, iteganywa kurangira mu mpera z’ukwezi gutaha, nyuma yo gukorerwa igerageza ryimbitse”.

    Ku bijyanye no gupiganirwa amasoko, Uwigeneye yavuze ko uko system yari yubatse mbere, yashoboraga kugaragariza abapiganirwa amasoko ibisabwa batujuje, ariko uko yavuguruwe, ibuza abapiganirwa amasoko batujuje ibisabwa byose kuba bakomeza gupiganwa.

    Depite Muhakwa yavuze ko ibyo byose bavuga bidasobanura ukuntu iyo system idafite uburyo bwo kugaragaza amakuru, ku buryo yemerera abantu bose gupiganwa n’abatagombye kuba babyemerewe bakayapiganirwa.

    Uwigeneye yavuze ko igihe igenzura ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ryakorwaga, system ya RPPA yari ikirimo gutunganywa, ubu ngo bakaba baragiriwe inama yo gushyira muri iyo system ibyo umuntu aba agomba kuba yujuje kugira ngo apiganirwe isoko rya Leta, nk’uko bisabwa mu iteka rya Minisitiri rirebana n’amasoko ya Leta. Gusa ngo kubaka system ni ibintu bafata igihe.

    Depite Bakundufite yabajije igituma RPPA ivuga ko system ari nshya kandi n’ubu yifitemo ibyuho byinshi kugeza aho abantu bapiganirwa amasoko afite agaciro ka Miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakayatsindira.

    Yongeyeho ati “Iyo system yatangiye gukora mu 2016-2017, njyewe sinumva impamvu muvuga ko ari nshya. Biranashoboka ko hari amakosa asa n’aya cyangwa se akomeye kuyarusha yabayeho mbere y’uko igenzura ry’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rikorwa”.


    source : https://ift.tt/3AW3YAa

  • Urubyiruko ntirworohewe no kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bemeza ko urubyiruko bitarworohera kubona ibikoresho by
    Bemeza ko urubyiruko bitarworohera kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo

    Ibyo bikoresho bikenewe ni nka za telefone zigezweho, za mudasobwa n’ibikorwa remezo birugezaho umuyoboro wa Interineti, hari kandi no kuba urubiruko rudafite ubushobozi buhangije bwo kwigurira ibyo bikoresho.

    Mu kiganiro Editech Mandy cya Master Card Foundation cyatambutse kuri KT Radio, abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga bagaragaje ko hari ibigenda bikorwa ngo urubyiruko rwitabire ikoranabuhanga kugira ngo ruzabashe kuba ruhagze neza mu myaka mike iri imbere, harimo no gushyiraho uburyo bwo gutanga amahugurwa no gushyiraho ibigo byo guhugura mu ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo.

    Umuhuzabikorwa w’ikigo Harambe gikorana n’urubyiruko mu kwihangira imirimo, Monique Equissa, avuga ko urubyiruko rukeneye akazi rwagiye ruhura n’imbogamizi mu kugashaka mu gihe cya Covid-19, kuko wasangaga rudasobanukiwe n’ikoranabunga cyangwa kuba nta bikoresho by’ikoranabuhanga rufite.

    Agira ati “Nk’aho urubyiruko rwasabwaga gukora ikizamini cy’akazi mu gihe cya Covid-19 wasangaga rudasobanukiwe na porogaramu zarufasha mu kizamini, ariko ugasanga azi gukoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na You tube. Ahanini ugasanga biraterwa n’ubushobozi buke mu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

    Avuga ko mu mbogamizi urubyiruko rugaragaza usanga ari ukutabona umwanya wo kwitoza gukoresha mudasobwa no kutagira umuyoboro wa Interineti, ari naho ikigo Harambe cyibanda ngo gifashe urubyiruko. Hari kandi kuba igiciro cya Interineti gihenze urubyiruko ku buryo bitarworohera mu gukurikirana amahugurwa y’ikoranabuhanga.

    Monique Equissa avuga ko urubyiruko rushobora kubona igikoresho cy’ikoranabuhanga rwashyiriweho uburyo bwo guhabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka (my learning hub), gushaka amasoko hifashishijwe izo mbuga no kumenya uburyo bwo gukorana n’abakiriya kandi bigakorwa ku buntu.

    Ahamya ko mu myaka nk’ibiri iri imbere abantu bize ikoranabuhanga bazaba bahagaze neza ku isoko ry’umurimo n’ishoramari, kandi RDB na Master Card Foundation biteguye gufasha benshi mu bifuza gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu mahugurwa arimo gutangwa n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga.

    Urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga nibwo rugitangira

    Umuyobozi muri Porogaramu ihuza abayobozi mu burezi muri Master Card Foundation, Ruth Mukakimenyi, avuga ko urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri ku bijyanye n’amahirwe ku isoko ry’umurimo aribwo rugitangira.

    Avuga ko ashingiye ku bunararibonye bwazanywe n’icyorezo cya Covid-19, buri wese yibonera amahirwe ari mu ikoranabuhanga kuko ryatumye serivisi nkenerwa zidahagarara kubera ingamba zo kwirida icyorezo.

    Avuga ko ikoranabuhanga rishinze imizi rikwiye guhera mu mashuri aho urubyiruko rufite amatsiko rudakwiye gucikwa, ari nayo mpamvu master card foundation ishyize icyerecyezo cyayo ku rubyiruko.

    Inararibonye mu bijyanye n’amahugurwa no kongera ubumenyi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Amoss Mfitundinda, avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu ikoranabuhanga, hari n’ibimaze kugerwaho kandi abantu bagenda babona akamaro karyo muri serivisi bakenera.

    Agira ati “Mu Rwanda hari abari bazi ko ikoranabuhanga ari iry’abazungu bo bitabareba, ariko ubu barimo kugenda babona ko ikoranabuhanga rikenewe, ni yo mpamvu tugenda dusesengura ibikenewe mu ikoranabuhanga kugira ngo turebe ibyo twashingiraho mu gutanga ubumenyi bukenewe, kugira ngo abantu bige ibikenewe ku isoko ry’umurimo”.

    Avuga ko nyuma yo gufatanyiriza hamwe gusuzuma ibikenewe mu ikoranabuhanga, hategurwa imfashanyigisho ku bikenewe, ubu hakaba harashyizweho amasomo umuntu yakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho ahitamo kwiga ibyo ashaka n’igihe ashakiye kandi amasomo agatangwa ku buntu.

    Mfitundinda avuga ko ubu aho ibintu bigeze atari ngombwa ko umunyeshuri aba ari imbere ya mwarimu ngo abashe kwiga yitwaje amakayi ahubwo ikoranabuhanga aho ryamaze kugera, abanyeshuri n’abarimu barimo kuryifashisha mu koroshya uburezi no kubunoza.

    Yongeraho ko hashyizweho kandi uburyo bwo guhugura urubyiruko mu bigo by’iterambere byayo biri hirya no hino kandi urubyiruko rwahabonera amakuru ku ikoranabuhanga mu ishoramari ku buryo nabo bashobora gutangira gushaka amasoko no gucururiza mu buryo bw’ikoranabuhanga.
    Icyakora ngo ibyo binasaba kugira ubushake kuko usanga hari n’abafite Interineti ariko badafite inyota yo kwiga ikoranabuhanga, nyamara ari amasomo afite akamaro kandi atangwa n’inararibonye mu kwigisha ikoranabuhanga.

    Avuga ko abashaka kwiga ikoranabuhanga bashobora kujya kuri twitter ya RDB bakahasanga inyandiko zisabwa kuzuzwa ngo babashe kubona amahugurwa.


    source : https://ift.tt/2Y0ZiKJ