Tag: featured

  • Imbogamizi abatumva n’abatavuga bahura na zo iyo bahohotewe – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ku wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ubwo herekanwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko ibigo bya Isange One Stop Centre biha serivisi abafite ubumuga.

    Abafite ubumuga bagaragaje ko bagorwa cyane no kugera mu nyubako ibigo bya Isange One Stop Centre bikoreramo bitewe n’imiterere yazo aho usanga nta nzira zabateganyirijwe zihari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya Isange One Stop Centre imaze kugera ku rwego rushimishije uretse ko bagifite imbogamizi z’uko abakozi b’iki kigo batabasha kumvikana neza n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kumva.

    Ati “Mu mbogamizi ihari harimo no kuba batabasha kuganira n’abo baba bagannye bashaka serivisi, icyo tugomba gukora ni uko bariya bantu bagomba guhugurwa kuko ni ingenzi. Kuba umuntu yabura ubutabera na serivisi nk’iriya yahotewe ni ikintu kiba kibabaje cyane.”

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, na we yavuze ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibasirwa cyane n’ihohoterwa.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, we yemeza ko bafite abantu bafite ubushobozi bwo kubavugisha anabashishikariza kujya batanga ibirego kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

    Ati “Icyo ni ikibazo ariko uje wese afite ikibazo cyo kutumva cyangwa icyo kutabona twitabaza abantu bafite ubushobozi bwo kuba bavugana nabo bakabasobanurira kubera ko muri icyo gihe aba ari nk’umunyamahanga utazi ururimi.”

    Akomeza avuga ko nta muntu wakagombye kureka gutanga ikirego cyangwa bimutere isoni kuko abafite ubumuga na bo ari abantu nk’abandi ndetse uburenganzira bwabo buba bugomba kubahirizwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel

    Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, yavuze ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibasirwa cyane n’ihohoterwa

    source : https://ift.tt/3DiidQ4

  • Ibyitezwe ku mushinga wa miliyoni 100$ uzahindura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyakora ibi byahindutse ahagana mu 1970 ubwo ibihugu nka Singapore, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byatangiraga kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari nako byerekana uru rwego nka rumwe mu z’ingenzi zituma igihugu kigira ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta yayoboye igihugu yari izi iri banga, ku buryo yahisemo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubwo ritasaga nk’igikorwa cy’ingenzi muri ibyo bihe, ariko byagaragaraga ko mu myaka iri imbere, ari ryo rizaba rigena imibereho y’abatuye Isi.

    Iyo myaka yari imbere mu 2000 yarageze, aho ikorabuhanga ryabaye intwaro igena imitegekere y’Isi, ku buryo urikurusha akuyobora uko byagenda kose, rimwe na rimwe ubishaka cyangwa utabishaka.

    U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku Isi, biri gukora ibishoboka byose mu gufatirana amahirwe ari mu ikoranabuhanga, agira uruhare mu kuzamura izindi nzego zose z’ubukungu, kuva ku rwego rw’imari, ubuhinzi, inganda, ubukerarugendo, ubwikorezi n’izindi zitandukanye.

    Imwe mu mbogamizi zikomeye u Rwanda ruhura nazo muri uru rugendo, ni uko ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda bifitwe na bacye, ku buryo bituma gahunda zijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga zidacengera ngo zigere kure, zinatange umusaruro uba uzitezweho.

    Imibare ya Data Portal yerekana ko mu Banyarwanda miliyoni 13,1 babarurwaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, abagera kuri miliyoni 4,1 ari bo bonyine bakoresha internet, mu gihe Leta yifuza kongera umubare wa serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya itangwa ryazo.

    Akamaro k’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi karushijeho gushimangirwa n’ibihe bya Guma mu Rugo, byatumye abakoresha internet mu gushaka serivisi zitandukanye biyongera.

    Leta yafashe umwanzuro wo gushyigikira gahunda yo gutanga telefoni zigezweho ku miryango y’abaturage, izwi nka Connect Rwanda, aho izirenga ibihumbi 16 zimaze gutangwa.

    Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo gusarura ku mbuto zikomoka ku mbaraga rwakoresheje mu ishoramari ry’ikoranabuhanga, ni ngombwa ko ibikoresho byaryo bigezwa ku baturage benshi bashoboka, ibi bikajyana no gukwirakwiza ubumenyi butuma abantu batangira gukoresha ikoranabuhanga, bityo umusaruro waryo ukaboneka.

    Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na Banki y’Isi, byatangiye umushinga ufite agaciro ka miliyoni 100$ ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye.

    Ni umushinga mugari uzamara imyaka itanu, aho uteganya kuzageza ibikoresho n’ibikorwa by’ikoranabuhanga ku miryango ibihumbi 250 mu gihugu hose, mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni eshatu bazahabwa amahugurwa ku bumenyi bw’ibanze ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, hibandwa ku bakobwa n’abagore.

    Amakuru y’abaturage bagera kuri 75% azahuzwa mu buryo bw’ikorabuhanga, mu rwego rwo kubarindira umutekano mu by’ikoranabuhanga ndetse no kubafasha kubona serivisi bakeneye mu buryo bwihuse.

    Imishinga mito n’iciriritse igera kuri 300 iri mu rwego rw’ikorabuhanga izaterwa inkunga muri iyi gahunda, aho bizayifasha kuzamura ibikorwa byayo ndetse no kubigeza ku Banyarwanda benshi. Ibi bizarushaho guhuza imishinga y’udushya iba yakozwe n’ibigo by’ikoranabuhanga, n’abaturage iba igenewe guteza imbere no korohereza ubuzima.

    Muri gahunda igamije kugeza iterambere kuri benshi, Leta y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa miliyoni 100$ uzatangirwamo ibikoresho n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/31yi6m3

  • Nyaruguru: Imihigo ku bahawe telefone zigezweho muri Connect Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2019 ni bwo ubukangurambaga bwa Connect Rwanda bwatangijwe, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyaruguru hatanzwe telefone 332 ku bufatanye na MTN Rwanda na Horizon Express.

    Mukeshimana Angelique wo mu Murenge wa Ngera yavuze ko telefone yahawe izamufasha kubona serivise zitandukanye yajyaga gushakira ahandi akoze urugendo rurerure.
    Rurangwa François Xavier akimara guhabwa telefone yavuze ko izamufasha mu bikorwa bitandukanye kandi bizamworohera kumenya amakuru.

    Ati “Ngiye kujya menya amakuru ku buryo bworoshye, hari serivise z’Irembo no gutanga umusoro, hari gahunda ya Ejo Heza n’izindi, ibyo byose ngiye kujya mbikorera kuri telefone ntiriwe njya gutonda umurongo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abaturage bahawe telefone kwirinda ababashuka ngo bazibagurishe ahubwo bakarushaho kuzibyaza umusaruro.

    Ati “Ni igikorwa twishimiye kuko cyongerera ubushobozi abaturage bacu mu bijyanye n’itumanaho kandi izi telefone zizatuma babasha kwishyura serivise bazaba baguze, yaba ari ku Irembo no mu maduka aho bahahira. Rwose izi telefone zikore icyo zigomba gukora, birinde kuba bazigurisha ahubwo bumve ako ari telefone zije kuzamura imibereho yabo.”

    Umuyobozi w’ishami ry’imari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) Bateta Jeanne, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu buzima.

    Ati “Twabonye akamaro ka telefone muri ibi bihe bya Covid-19 aho zadufashije mu bukangurambaga twabona ubutumwa tukabusangira twese, bidufasha kumenya amakuru byihuse no guhaha dukoresheje ikoranabuganga nta guhanahana amafaranga mu ntoki.”

    Mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa telefone 810 muri gahunda ya Connect Rwanda.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Dii8Mg

  • Ibyo wamenya ku biciro fatizo bishya by’ubutaka mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibiciro fatizo by’ubutaka bifatwa nk’igikoresho giha umugenagaciro ikigereranyo cy’ibiciro biri ku isoko. Ibishya byatangajwe mu igazeti ya leta ku wa 1 Ukuboza 2021.

    Ibiciro byo mu 2021 byateguwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ryitaye ku by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka bitandukanye n’ibyatangajwe mbere byagiye bigaragaza ibyuho ndetse hamwe na hamwe ntibyumvikanweho.

    Inyandiko isobanura iby’ibi biciro igaragaza ko mu kubibara hashingiwe ku makuru ku mapariseri yose yo mu gihugu ari mu bubiko-shingiro bw’Ikigo cy’Igihugu gishinze Imicungire n’Imikoreshereze by’Ubutaka (RLMUA).

    Hifashishijwe ikoranabuhanga rya Geographic Information System (GIS) buri pariseri ihabwa amakuru y’ibintu byose by’ingenzi bigira ingaruka ku gaciro k’ubutaka.

    Harimo abo ubutaka buherereye, uburyo bugerwaho n’ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amasoko, amazi n’umuriro; icyo bukoreshwa n’icyo buteganyirijwe; uburyo bwegereye imigezi n’ibiyaga n’ibindi.

    Ibiciro fatizo kandi byagenwe hakurikijwe inzego z’imiyoborere (Intara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu) bikaba bifite agaciro mu mezi atandatu uhereye igihe byatangarijwe mu igazeti ya Leta.

    Buri gace kaba gafite igiciro gito gishoboka, icyerekana ikigereranyo cy’igiciro fatizo cy’amapariseri yose ari muri icyo kiciro (Weighted Average Value) n’icyo hejuru.

    Abagenagaciro n’abandi bagenerwabikorwa bagirwa inama yo gushingira cyane ku giciro fatizo kuko ari bwo buryo bwiza bugaragaza uko isoko rihagaze muri rusange ahantu runaka no mu cyiciro runaka umutungo bari kugenera agaciro ubarizwamo.

    Nko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Umurenge wa Bumbogo ahari ubutaka buhendutse metero kare yaho ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 467 ubariye ku giciro gito gishoboka; 9671 Fw ku giciro kigereranyije na 36.746 Frw ku cyo hejuru.

    Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro uri mu ifite ubutaka bufite igiciro fatizo gito aho metero kare yagenewe 4004 Frw ubariye ku giciro cyo hasi, 19045 Frw ku giciro kigereranyije na 66.627Frw ku giciro cyo hejuru.

    Muri aka karere hari aho usanga hagenewe ibihumbi bisaga 82 by’amafaranga y’u Rwanda kuri metero kare imwe nko mu Murenge wa Gatenga mu gihe i Kanombe hageza mu bihumbi 134 Frw kuri metero kare ubariye ku giciro cyo hejuru.

    Ibi biciro kandi biri hejuru mu Mijyi yunganira Kigali ugereranyije n’ahandi mu cyaro.

    Mu Karere ka Muhanga ibiciro biri hejuru biboneka mu Mirenge ya Cyeza, Nyamabuye, Shyogwe na Muhanga kuko biri hagati ya 43.407 Frw na 44.129 Frw naho igiciro gito gishoboka kiri hagari ya 272 Frw na 703 Frw.

    I Musanze ahenshi igiciro cyo hejuru ni 24.484 Frw keretse mu Murenge wa Cyuve (41.340Frw), Kimonyi (41.946 Frw), Muhoza (40.196 Frw).

    I Nyagatare igiciro gito ni 911 Frw kuri metero kare. Mu mirenge ya Rwimiyaga, Rukomo, Tabagwe n’ahandi henshi igiciro kiri hejuru ni 12.720 Frw, igihanitse kiri kuri 31.692 Frw mu Mirenge irimo Nyagatare.

    Muri Rubavu igiciro kinini kiboneka mu Murenge wa Gisenyi kikaba kiri kuri 83.645 Frw kuri metero kare, igito gishoboka ni 2.306 Frw; ikiri hagati ni 22.387 Frw.

    Muri Rusizi Umurenge wa Giheke mu tugari twa Kigenge, Rwega, Turambi ni ho hahenze. Igiciro cyo hejuru ni 56.565 Frw mu gihe i Huye igiciro gito gishoboka ari 1886 Frw; igiciriritse ni 4.188 Frw naho icyo hejuru ni 26.781 ariko mu Murenge wa Mbazi hari mu duce dufite ubutaka buhenze aho metero kare ihagaze kuri 46.021Frw.

    Mu turere two mu byaro igiciro fatizo kiri hasi. Nko mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza, usanga hari aho metero kare imwe yagenewe amafaranga y’u Rwanda 297 Frw ubariye ku giciro cyo hasi; 3.124 Frw ku giciro kigereranyije na 8640 Frw.

    Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru igiciro cyo hasi ni 196 Frw, icyo hagati ni 1310 Frw naho icyo hejuru ni 6.784 Frw.

    Ukeneye kumenya igiciro fatizo cy’ubutaka mu Mudugudu runaka kanda
    hano

    I Musanze ahenshi igiciro cyo hejuru ni 24.484 Frw keretse mu Murenge wa Cyuve, Kimonyi na Muhoza

    I Rubavu igiciro kinini kiboneka mu Murenge wa Gisenyi kiri kuri 83.645 Frw kuri metero kare

    Ushaka kumenya igiciro fatizo cy’ubutaka muri buri Karere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu urabibona

    Umuhanda ugana kuri Stade Nyagatare, umwe mu Mijyi yunganira Kigali

    Uyu muhanda wubatswe mu Karere ka Rusizi , uva ku Karere ka Rusizi, ukanyura kuri stade, ugakomereza kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

    Mu Murenge wa Gahanga hari uduce dufite ubutaka buhenze bitewe n’ibikorwaremezo bihari

    source : https://ift.tt/3dmTsrg

  • Icyo mu nda cyashatse icyo mu nkono! Urukundo rw’ibanga rwa Padiri Munyeshyaka n’umugore babyaranye umuhungu – #rwanda #RwOT

    Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umupadiri wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi bibuka ko mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.

    Yavuzweho gufata abagore ku ngufu ndetse bamwe ameze nk’uwabagize abagore be. Hari umwana w’umukobwa yasambanyije ku gahato waje no kubitangaho ubuhamya.

    Yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela. Ibyo si yo ngingo y’uyu munsi, tuzabigarukaho nyuma.

    Yahungiye mu Bufaransa mu 1994, akingirwa ikibaba ariko kera kabaye ababikoze nawe ubwe batamajwe n’urukundo rw’ibanga yagiranye n’umugore babyaranye umuhungu.

    Hari ibiganiro by’ibanga byafashwe humvirijwe telefoni ye, bishyirwa hanze mu 2017. Ubibonye ntiwakeka ko ari umushumba uba uganira n’intama ye, dore ko bageza aho bemeranya gusubirayo kuko nta mahwa. Imfura yabo ubu ifite imyaka 11.

    Umupadiri asezerana kuba umusiribateri. Ni umuhamagaro ushobora umugabo ugasiba undi kuko hari aho bigera agatima kakarehareha, wa mugani icyo mu nda kikumva gishaka icyo mu nkono!

    Padiri Munyeshyaka nawe ni uko byamugendekeye maze ahundagaza imitoma kuri Mukakarara Claudine birangira babyaranye.

    Uko bateranaga imitoma, bitana Chouchou na Cherie, ni ko Jandarumori y’u Bufaransa yabumvirizaga, biza kurangira ibyabo bigiye hanze.

    Umushinjacyaha Gerald Patrick wo mu gace ka Rosny-sous-Bois ni we washyize hanze ibiganiro Padiri Munyeshyaka yagiranye n’umugore babyaranye.

    Ni ibiganiro byo kuri telefoni by’iminsi myinshi. Inyandiko IGIHE ifitiye kopi igaragaza ibyo ku wa 27 Nzeri 2014 hagati ya Padiri Munyeshyaka na Mukakarara.

    Icyo gihe hari mu masaha ya saa tanu n’iminota 20. Padiri atangira abwira Mukakarara ko amaze kuvugana na Louise uba mu Rwanda ndetse ko yamuboneye umutangabuhamya umushinjura witwa Hakizimana.

    Uwo Hakizimana ngo yari afite imyaka 19 mu 1994. Mu biganiro byabo ntibabitinzeho, ahubwo babivuzeho umurongo umwe nyuma bakomeza ibyabo.

    Padiri Munyeshyaka ati “Mimi Cherie, Louise amaze kumpamagara mu kanya ndanezerewe cyane. Yanyijeje ko ku wa Kabiri azampa igisubizo.”

    “Yanampaye umuhungu we turavugana anyizeza ko ku wa kabiri nzabona igisubizo, ko rwose bitazarenga ku wa kabiri. Niwe ubwe uzakurikirana dosiye yanjye. Ubu afite imyaka 39 bivuze ko mu gihe cy’ubwicanyi yari afite imyaka 19.”

    Claudine ahita abaza umukunzi we ati “Muraziranye?”, Munyeshyaka agasubiza ati “Ndamuzi neza Hakizimana”. Claudine ati “Njye nari mfite ubwoba ko ibyo mutabivugana kuri telefoni kuko batinya ko mu Rwanda bumviriza telefoni z’abantu”.

    Padiri Munyeshyaka ati “Ni akazi kabo ntacyo bitubwiye. Nta kibi dukora turi kwirwanaho.” Claudine ati ” Ubusanzwe ibi bintu ntibivugwa kuri telefoni.”

    Padiri Munyeshyaka ati ” Oya, oya nta politiki dukora. Rwose byanejeje cyane. Ndagushimiye cyane Claudine.”

    Nyuma yo kumuha ayo makuru, Padiri Munyeshyaka yahise aboneraho kubwira Mukakarara Claudine, ko naramuka adafunzwe, azamubyarira umwana wa kabiri.

    Ati “ Nindamuka ntafunzwe tuzabyara umwana wacu wa kabiri (aseka). Ni wowe wanyeretse iyo nzira yo kubyara, ariko noneho ndifuza umukobwa”.

    Claudine ati “Wowe ubyara abahungu”. Padiri Munyeshyaka ati “Oya ndifuza umukobwa”.

    Barakomeje baterana imitoma, babwirana n’utundi tugambo tw’urukundo, bibukiranya n’ibihe byiza bagiranye ubwo muri Nyakanga 2010 babyaraga umuhungu wabo.

    Claudine ati “Imana izagukorera ibitangaza ubyare umukobwa.”

    Ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021, Musenyeri wa Diyoseze ya Évreux, Christian Nourrichard, yasohoye itangazo rihagarika Padiri Munyeshyaka nyuma y’uko yemeye ko afite umwana.

    Padiri Munyeshyaka w’imyaka 63 yakoreraga umurimo we muri Paruwasi ya Mutagatifu Saint-Martin de la Risle i Brionne mu Bufaransa. Yemereye uwari umushumba we koko ko yabyaye kandi ko yifuza n’undi mwana.

    Ubu yatangiye ubuzima bushya nk’umuturage aho kuba uwihaye Imana. Abarizwa muri Komine ya Gisors mu Bufaransa. Umwana wa Padiri Munyeshyaka yavutse muri Nyakanga 2010, aba muri iyo Komine se abamo.

    Musenyeri Christian Nourrichard yafashe umwanzuro wo kumuhagarika, kuko ibyo yakoze bihabanye n’amahame ya Kiliziya agenga Abasaseridoti.

    Padiri Munyeshyaka yahagarikiwe kandi amasakaramentu yose, bivuze ko agiye kubaho nk’Umulayiki, nashaka kongera kuyahabwa bizasaba ko aba Umugarukiramana.

    Padiri Munyeshyaka yageze mu Bufaransa mu 1994, yari avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali kuko yari Umusaseridoti muri Paruwasi ya Sainte Famille.

    Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001. Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny.

    Ku wa 30 Nyakanga 2021, Ibiro bishinzwe impunzi n’abatagira ubwenegihugu mu Bufaransa, OFPRA, byamuhaye ubuhungiro.

    Padiri Munyeshyaka yandikiranye n’umugore babyaranye, amubwira ko yifuza ko amubyarira umwana wa kabiri ariko noneho w’umukobwa

    Padiri Munyeshyaka ubu yahawe ubuhungiro bw’u Bufaransa, iminsi mike mbere y’uko ahagarikwa

    Ni Umupadiri washinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bivugwa ko we ubwe hari abo yishe

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Munyeshyaka yagendanaga imbunda

    source : https://ift.tt/3lwh6pF

  • Rurambikanye hagati ya Hubert Védrine na Guillaume Ancel bapfa ibyatangajwe na Raporo ya Duclert – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho iyo raporo isohokeye, benshi mu bahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa barayikomye n’ugerageje kubagarukaho akaba ikibazo kuri bo.

    Umwe muri bo ni Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée). Yajyanye mu nkiko Guillaume Ancel wari umwe mu basirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda wakunze gusaba ko uruhare rwe mu byabaye rumenyekana.

    Muri Kamena nyuma gato y’aho Raporo ya Duclert yari imaze gusohoka, Védrine yatangiye kunenga Guillaume Ancel wandikaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo agomba kuryozwa ibyo yakoze.

    Undi ntabwo yigeze yishimira ibyo, ahubwo ubu yatanze ikirego avuga ko Guillaume yamusebeje. Urukiko ruzumva impande zombi tariki 18 Gashyantare 2022.

    Guillaume wanditse ibitabo bigaragaza uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa mu mahano yagwiriye u Rwanda, yanze kuripfana, yongera agaruka kuri Védrine.

    Yanditse kuri Twitter ati “ Hubert Védrine afite ikibazo cyo kwanga kwemera ko ibyo yavuze byose ku Rwanda mu myaka 27 ishize, byateshejwe agaciro na Komisiyo Duclert yashyizwe kandi igasozwa na Perezida Macron i Kigali.”

    Yibaza impamvu Védrine ashaka kumucecekesha mu gihe ibyo avuga bishingiye ku mateka.

    Umunyamategeko wa Védrine, Me Alexandre Mennucci, yatangaje ko we n’umukiliya we icyo badashaka ari umuntu umwibasira by’umwihariko Ancel ngo yamugereranyije na Maurice Papon wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

    Ati “Védrine ntiyigeze akorana n’Abajenosideri. Ntabwo ahakana ko Jenoside yabaye. Arashaka ko agaciro ke karengerwa n’urukiko.”

    Ku rundi ruhande, Ancel we ahakana ko yaba yaragereranyije Védrine na Papon ahubwo ko yavuze ko imikorere yabo ijya kumera kimwe.

    Ati “Kuri njye, ikibangamira Hubert Védrine ni uko tubaza uruhare rwe mu “ruhare rukomeye rwa Élysée” rwagaragajwe na Komisiyo Duclert.”

    Ubwo iyi raporo yari imaze kujya hanze, Prof Vincent Duclert wayoboye abayikoze, yahishuye ko Védrine ari mu ba mbere bayirwanyije bikomeye.

    Muri Kamena ari i Kigali yagize ati “Nubwo muri rusange Abafaransa bayakiriye neza, abari ku isonga mu butegetsi bw’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994, ku isonga Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée bagerageje kuyamagana no kuyitesha agaciro.”

    Bose ntibashaka ko hagira uhuza izina ryabo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagaragaza ko u Bufaransa bwakoze ibyo bwagombaga gukora kandi ku gihe.

    Mu nyandiko aba bashakashatsi babonye harimo n’iya Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mutarama 1991 na Werurwe 1993, wandikiye François Mitterrand amusaba gufata icyemezo cya gisirikare ku byatutumbaga mu Rwanda.

    Duclert ati “Biragaragara ko bifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye ko amabwiriza ya Perezida wa Repubulika aba yanditse. […] Hubert Védrine yanze kugeza ubwo butumwa kuri Mitterrand.’’

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Prof. Vincent Duclert yabajijwe niba uko raporo yakiriwe biterekana umubano hagati y’inzego za Leta y’u Bufaransa muri Jenoside n’abandi.

    Yasubije ko mu byavuzwe n’aba bagabo hari ibibazo by’ingenzi mu bikubiye mu nyandiko bigikeneye kwibazwaho.

    Ati “Kuri Hubert Védrine, yibanze ku byo twatangaje ku kuba u Bufaransa nta ‘ruhare rutomoye’ rwagize, nk’ijambo twifashishije dushingiye ku nyandiko twashoboye kunyuramo, ku byabaye muri Jenoside.’’

    Yakomeje avuga ko kuba Hubert Védrine ashaka kwishingikiriza ibikubiye muri raporo mu kwerekana ko nta ruhare na ruto u Bufaransa bwagize muri Jenoside atari ari ukuri.

    Ati “Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside nubwo abayobozi b’Abafaransa batari babizi cyangwa babishaka. Ibyo na byo bikwiye kwemerwa.’’

    Umwanditsi Patrick de Saint Exupery aherutse kuvuga ko Védrine ntaho ataniye na Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

    Yagize ati “Colonel Bagosora Théoneste ni we ubwo yari mu rukiko Arusha, yanze kuvuga Jenoside avuga ubwicanyi ndengakamere. Ati ‘ntabwo nakoze Jenoside, icyabaye ni ubwicanyi ndengakamere’. Bagosora na Védrine ni bamwe, ni abantu bakina n’amagambo bashaka kwerekana ukuri kw’ibintu bitigeze bibaho.”

    Raporo ya Duclert yamuritswe nyuma y’imyaka itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Ni raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert.

    Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n’uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

    Hubert Védrine ntakozwa ibyo gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Guillaume Ancel yakunze kuvuga ko uruhare rwa Hubert Védrine muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiriye kugaragazwa

    source : https://ift.tt/3lAuUQ1

  • Police HC yegukanye igikombe, Kiziguro SS iba iya gatatu muri #ECAHF2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu i Dar es Salam muri Tanzani hasozwaga irushanwa rya Handball rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (ECAHF), aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore.

    Police HC yegukanye igikombe
    Police HC yegukanye igikombe

    Mu bagore mu kaipe atanu yari yitabiriye iri rushanwa, buri kipe yahuye n’indi nyuma habarwa amanota buri kipe yagize, aho igikombe cyegukanywe na Nairobi Water yo muri Kenya nyuma yo gutsinda imikino yose.

    Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu
    Kiziguro SS yegukanye umwanya wa gatatu

    Ikipe ya Kiziguro SS, uyu munsi ni bwo yakinnye umukino wayo wa nyuma, aho yasabwa kuwutsinda ngo yegukane umwanya wa kabiri, biza kurangira inganyije ibitego 24 kuri 24 na Cereals yo muri Kenya, iza gusoza irushanwa ku mwanya wa gatatu.

    Mu bagabo ikipe ya Police HC isanzwe ifite iki gikombe yatwaye muri 2019 ubwo cyaherukaga kubera mu Rwanda, yaje kucyisubiza nyuma yo gutsinda Cereals yo muri Kenya ku bitego 28 kuri 27.


    source : https://ift.tt/3EoDFV1

  • Abayobozi bo muri Sudani y’Amajyepfo basoje amahugurwa bakoreraga mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batahanye icyizere cyo kugarura amahoro mu gihugu cyabo
    Batahanye icyizere cyo kugarura amahoro mu gihugu cyabo

    Ni amahugurwa amaze iminsi abera mu kigo cy’Igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy-RPA), aho yitabiriwe n’abasirikare 16 bari ku rwego rwa General, Abaminisitiri bane na batanu bahagarariye Intumwa za Rubanda n’imitwe ya Politiki.

    Ayo mahugurwa batangiye tariki 29 Ugushyingo asozwa tariki 03 Ukuboza 2021, aje mu gihe muri icyo gihugu cya Sudani y’Epfo cyabonye ubwigenge muri 2011, kirangwa n’amakimbirane hagati y’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’icikamo ibice ry’igisirikare.

    Muri ayo mahugurwa abafatwa nk’abasirikare ba Leta bari gihagarariwe aho bari kumwe n’igisirikare cy’imitwe itavuga rumwe na Leta (inyeshyamba), nk’uko no mu zindi nzego za Leta zayitabiriye, yaba imitwe itavuga rumwe na Leta iriho y’inzibacyuho.

    Mu magambo yaranze abasoje ayo mahugurwa mu muhango wo kuyasoza, bose baganishaga ku bunararibonye bungukiye mu Rwanda bubaha icyizere cyo kongera kubaka igihugu cyabo.

    Bishimiye ibyo bungukiye ku Rwanda
    Bishimiye ibyo bungukiye ku Rwanda

    Maj Gen James Koang Chol Ranley wavuze mu izina ry’abasirikare bagenzi be, ati “Twigiye byinshi muri iyi kosi, turabizeza ko tugiye gushyira mu ngiro ubunararibonye twigiye ku Rwanda”.

    Arongera ati “Twize uburyo bwo bujyanye no gukemura ibibazo by’intambara no kubaka igihugu gifite intumbero, twiga uburyo igihugu cyakwiyubaka, tubijeje ko imyanzuro unyuranye dufatiye hano igiye kudufasha kubaka igihugu umuturage yishimiye”.

    Minisitiri . Dr Martin Elia Lomuro, Minisitiri ushinzwe imirimo y’abaminisitiri muri icyo gihugu, wari uhagarariye iryo tsinda ry’abayobozi muri ayo mahugurwa, yunze murya mugenzi we avuga ko ayo mahugurwa azazana impinduka mu mikorere yabo aho bigiye byinshi ku bunararibonye bw’igihugu cy’u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye birimo na Jenoside.

    Yavuze ko bagiye kubinyuza mu nama y’Abaminisitiri hagakorwa ibishoboka, ubumwe bukagaruka mu gihugu cyabo cya Sudani y’Epfo ari naho yahereye ashimira imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, ku mahoro arambye amaze kugeza ku banyarwanda.

    Umuyobozi wa RPA Col (Rtd) Jill Rutaremara, aremeza ko ayo mahugurwa yagenze neza kandi atanga icyizere ku mutekano wo muri Sudani y’Epfo.

    Yagize ati “Icyiza cyabo cyo bahuriraho, ni ikintu kimwe. baravuga bati, igihugu cyacu (Sudani y’Epfo) cyagize ibyago twasubiranyemo, abantu barapfuye, babaye impunzi, abantu bavanywe mu byabo, ingabo zicikamo ibice, bati ibyo bibazo rero dukwiye kubishakira umuti, bicaye aha mubyo baganiraga byari ugushakira ibyo bibazo byose umuti”.

    Arongera ati “Barahuza mu by’ukuri, ibibazo byabo barabisesenguye bibaza bati ibibazo byacu bishingiye kuki, ingaruka zabyo kuri twe ni izihe, bagezaho bati noneho umuti ni uwuhe, ubu bagiye kugenda bakore raporo bayishyikirize inama y’abaminisitiri, bati dore noneho imyanzuro twakuye aha, ikizavamo nicyo ntahamya ariko kuba barasesenguye ibibazo byabo nibyo byagaragaye aha”.

    Mu ijambo rya Minisitiri w’ubutabera wasoje ayo mahugurwa, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yabwiye abasoje amahugurwa ibibazo igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, bikwiye kubabera isomo nabo bakaba bagarura umutekano iwabo nk’uko byagenze mu Rwanda.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja

    Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’ikimenyetso cy’ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu, ibura ry’umutekano n’ibindi, avuga ko ingabo zari iza RPF ziyobowe Paul Kagame, za bakoze ibishoboka zihagarika iyo Jenoside zigarura amahoro n’umutekano mu banyarwanda, none igihugu kikaba kimaze kwiyubaka.

    Asaba abahuguwe kwifashisha isomo ry’ibyabaye ku Rwanda mu kuzana impinduka mu gihugu cyabo cyugarijwe n’ibibazo by’intambara, nacyo kikagira umutekano.

    Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi(UNITAR) hamwe na Komisiyo ya Sudani y’Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw’inzego (RJMEC).

    Dr Thomas Fontaine wari uhagarariye Komisiyo ya Sudani y’Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw’inzego (RJMEC), yavuze ko kuri we yishimiye icyizere gihagije bacyuye, cy’uko amahoro ashobora kugaruka muri Sudani y’Epfo.

    Ayo makimbirane mu gihugu cya Sudani y’Epfo, abaye nyuma y’uko igihugu kibonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, aho mu mwaka wa 2018 basinye amasezerano y’amahoro yo guhagarika imirwano, bashyiraho Leta y’inzibacyuho n’inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho.

    Nubwo ibyo byagezweho, ariko icyo gihugu kiracyafite ibibazo bijyanye no gucikamo ibice, ingabo ziratatana, kugeza ubwo bamwe mu baturage bahunga igihugu, ubu bakaba batangiye inzira zo gukemura ibyo bibazo, zirimo no kuza kwigira ku Rwanda rufite umutekano n’ubwo rwabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

    source : https://ift.tt/3EpZZ0q

  • Mu mpera z’iki cyumweru umuriro uraka muri Bundesliga na La Liga kuri StarTimes #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri izi mpera z’icyumweru kuri uyu wa Gatandatu kuri StarTimes World Football shene ya 252 kuri DTT (antene y’udushami) na shene ya 245 kuri DTH (Dish cyangwa igisahane), haranyuraho umukino w’imbonekarimwe mu gihugu cy’u Budage uzwi ku izina rya Classico cyangwa se Klassiker mu kidage, bisobanuye uguhangana hagati y’amakipe abiri ari yo Dortmund na Bayern München, abakeba b’ibihe byose muri iyi shampiyona y’u Budage ya Bundesliga.

    Ikindi gikomeza uyu mukino ni uko aya makipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona. Bayern ni iya mbere n’amanota 31, irarusha inota 1 Dortmund iri ku mwanya wa 2 n’amanota 30. Mu nshuro 106 aya makipe amaze guhura muri Bundesliga, Bayern ni yo yatsinze inshuro nyinshi.

    Gusa n’ubwo imibare iha amahirwe ikipe ya Bayern, abahanga bavuga ko nta mukino usa n’undi buri gihe haba hari umwihariko kuri buri mukino ari na wo ushobora kuzana impinduka. Uretse kandi kuba aya makipe y’amakeba akurikirana na ba rutahizamu bayo barakurikiranye ku bakinnyi bafite ibitego byinshi, kuko Robert Lewandowski wanakiniye Dortmund ubu akaba ari muri Bayern ni we kugeza ubu ufite ibitego byinshi 14, akurikiwe na Haaland wa Dortmund ufite ibitego 10 kuri ubu.

    Igisigaye ni ukumenya kuri uyu wa Gatandatu hagati ya Haaland na Lewandowski uri buheshe ishema ikipe ye mu maso y’abakeba.

    Muri Shampiyona ya Esipanye (La Liga) na ho rurambikana hagati ya Barcelona isa n’itangiye kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye, nyuma yo gufatwa n’umutoza Xavi wanayikiniye kuri ubu ikaba igeze ku mwanya wa 7. Irakina kuri uyu wa Gatandatu na Real Betis iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona ya La liga. Umukino usobanuye ikintu kinini kuri aya makipe yombi kuko itsinda irazamuka ijye imbere y’indi, itsindwa imanuke kurusha aho indi yari iri ku rutonde. Ni umukino uba ku isaha ya saa 17:15 mu gihe saa 22:00 undi mukino utoroshye hagati ya Real Sociedad iri ku mwanya wa 3 iza kwakira Real Madrid iyoboye urutonde rwa shampiyona ya La Liga. Imikino yombi iraba kuri uyu wa Gatandatu inyure kuri StarTimes kuri Shene ya Sports Premium.

    Kugira ngo urebe iyi mikino ndetse n’indi, biragusaba kugura ifatabuguzi rya StarTimes, ukagura abonema ya Classic y’ukwezi ku 8000frw cyangwa ukagura iy’icyumweru ku 2700frw. Tubibutsa ko ubu ifatabuguzi ry’ukwezi ryose wagura rikwinjiza mu banyamahirwe bashobora gutombola muri promosiyo ya Noheli yiswe ‘StarTimes Wisheya’ ukaba watsindira ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga angana n’ibihumbi bibiri (2000) by’Amadorali ya Amerika.

    Kugeza ubu StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV) ikaba ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (Dish) basaga miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (DTT) barenga miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

    StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye 75% byayo ni ayo muri Afurika naho 25% ni mpuzamahanga.

    source : https://ift.tt/3GfenJc

  • Abasaba serivisi z’ubuvuzi banyuze ku ikoranabuhanga bikubye gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagize ati “Ugereranyije umwaka wa 2021 na 2020, hari ubwiyongere bwikubye gatanu umubare w’abarwayi bajyaga bavurwa binyuze ku buryo bw’ikoranabuhanga.”

    Ibyo Minisitiri wUbuzima Dr Daniel Ngamije, yabigaragarije mu ruzinduko Dr. Ali Parsa, washinze urubuga rutanga serivisi z’ubuzima ku buryo bw’ikoranabuhanga ‘Babylon Health’ akaba ari n’umuyobozi mukuru warwo, yagiriye mu biro bya Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente tariki 2 Ukuboza 2021.

    Nk’uko byatangajwe na The New Times dukesha iyi nkuru, urwo rubuga rutanga serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga rwa Babyl rukorera mu Rwanda, guhera mu 2016, binyuze mu bufatanye hagati yarwo na Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubona serivisi z’ubuzima mu buryo bw’iyakure (remotely).

    Dr Ngamije yavuze ko umubare w’abasaba izi serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga wazamutse ahanini guhera mu 2020 mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ kugeza ubu.

    Yasobanuye ko uko kuzamuka k’umubare w’abitabira gusaba serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga ukagera ku bwikube gatanu, bigaragaza ko abantu basaba izo serivisi baba badashaka kujya kumara amasaha batonze imirongo ku mavuriro asanzwe, mu gihe bashobora kuvurwa kandi neza bifashishije ikoranabuhanga. Ubu rero bukaba ari uburyo bwuzuza uburyo bwo gutanga serivisi z’ubuzima busanzwe.

    Ku bagishidikanya kuri ubwo buryo bwa serivisi z’ubuvuzi butangirwa ku ikoranabuhanga, Dr Ngamije yavuze ko bagira umwanya wo gukurikirana ibiganiro hagati y’abaganga n’abarwayi, n’imiti bandikiwe, niba baranyuzwe cyangwa se bataranyuzwe.

    Yagize ati “Icyo twamaze kubona ni uko abarwayi banyurwa na serivisi z’ubuvuzi bahabwa kuri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, rero abantu bagifite ikibazo kuri ubu buryo, bagerageza bakareba umusaruro babona.”

    Dr. Parsa yavuze ko bateganya kwagura serivisi ‘Babyl healthcare’ bakibanda mu bice bikenewe cyane nk’uko Guverinoma y’u Rwanda izaba yabibagaragarije.

    Yagize ati “Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yavuze ko agiye kwiga ibyo igihugu gikeneye cyane muri urwo rwego n’ahantu bikenewe cyane, nyuma akazatubwira aho twibanda, natwe tukazakora tugendeye kuri ibyo azatubwira”.

    Yongeyeho ati “Uruhare rw’amasosiyete nk’iyacu n’ikoranabuhanga muri rusange, ni ugukora ku buryo ibikorwa byose muri iki gihe, biba bishoboka kandi ku buryo bworoshye.”

    Umwaka ushize wa 2020, Babyl na Guverinoma y’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka icumi (10), kugira ngo Abanyarwanda bo mu gihugu cyose bashobore kuba babona serivisi z’ubuvuzi ku buryo bw’ikoranabuhanga bifashishije telefoni zigendamwa.

    Ubwo bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ‘Babyl Healthcare’ butuma abarwayi bashobora kubona serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri urwo rubuga , bitwaje amakarita y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé).

    Urubuga ‘Babyl Rwanda’ rumaze kugira abantu basaga Miliyoni ebyiri barwiyandikishijeho, abasaga Miliyoni imwe bakaba bamaze kwisuzumisha indwara kuri urwo rubuga.

    source : https://ift.tt/3EpcxoK