Tag: featured

  • Umujyi wa Kigali ugiye gushyiraho intebe rusange zo kuruhukiraho ahantu 100 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Muhirwa Solange, yatangaje ko izi ntebe zizashyirwa hafi y’imihanda ndetse ko bitewe n’umwanya uhari ahazaba hari nke hazaba hari ebyiri, zishobora kwacarwaho nibura n’abantu bane.

    Muhirwa yavuze ko ibi bizatuma abakoresha izi ntebe baryoherwa no kureba ibyiza bibakikije, aho mu bintu bya mbere bazaba bakeneye ari ukwicara ndetse no gusabana nkuko The New Times ibitangaza.

    Yakomeje agira ati “Izi ntebe zizakoreshwa n’abantu bose, ni ahantu rusange ntabwo hazaba hagenewe abantu runaka bafite inyubako cyangwa bakorera ubucuruzi hafi y’aho zashyizwe.”

    Mu byagendeweho batoranya aho zizashyirwa harimo imiterere y’imihanda n’urujya n’uruza ruhabera ku buryo bitazangamira abaje kuharuhukira, gusabana, gusoma ibitabo kimwe n’umutekano wo mu muhanda muri rusange.

    Aha hantu kandi hazakoreshwa cyane n’abanyamaguru ndetse n’abatwara amagare, Muhirwa yavuze ko mu gihe bitabangamiye umutekano w’umuhanda hazashyirwa n’aho kuyaparika.

    Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko uyu mushinga watangiranye n’intebe 75 zashyizwe mu duce 33 twatoranyijwe turimo ‘Imbuga City Walk’ ahahoze ari agace katagerwamo n’imodoka ‘Car Free Zone’ ndetse n’ubusitani buherereye Kicukiro Rwandex.

    Ahandi zizashyirwa ni ku Ryanyuma i Nyamirambo, Kwa mutwe, mu Biryogo, Gatare, mu Miduha, Rugarama, Gisozi, Musezero, Gisozi Carriere, mu busitani bwo ku Kinamba, Kanyinya, Karama 1 na Karama ya 2, kuri Engen mu Kanogo, kwa Rubangura, kuri Rond Point yo mu mujyi rwagati, ku Muhima Yamaha, Kagugu, Nyakabanda kwa Gisimba, Cadillac, KBC, ku isoko rya Kimironko, i Rugende, ku Kibuga cy’Indege n’ahandi.

    Ni intebe zizakoreshwa n’abagenzi bose mu rwego rwo kuryoherwa n’ibyiza bitatse umujyi

    Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushyira intebe zo kuruhukiraho ahantu 100 hanyuranye

    source : https://ift.tt/3D5xC6K

  • U Rwanda rushobora kwakira Ishami ry’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar – #rwanda #RwOT

    Iki Kigega kiramutse gishinze iri Shami ryacyo mu Rwanda, byagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu, kuko byatuma abashoramari barushaho kugirira icyizere u Rwanda nk’ahantu bashyira imari yabo, ibi nabyo bikagira ingaruka nziza ku mugambi wa Leta wo guhindura u Rwanda icyicaro cya serivisi z’imari muri Afurika (Rwanda Finance Center).

    QIA ni Ikigega cyashinzwe mu 2005 hagamijwe gukoresha neza amafaranga aturuka mu bucukuzi bwa gaz, agakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari ryibanda ku rwego mpuzamahanga, nubwo iry’imbere mu gihugu ritibagiranye.

    Qatar ni igihugu kiri mu bikize ku Isi, aho umuturage muri miliyoni 2,5 zituye icyo gihugu, abarirwa umusaruro mbumbe w’ibihumbi 61$. Ubu bukire bukomoka ahanini ku mutungo kamere urimo peteroli na gaz, aho iki gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kohereza nyinshi ku Isi, ndetse kikaba kibitse 12% by’iri ku Isi yose.

    Kuri ubu, 85% by’ibicuruzwa Qatar yohereza mu mahanga bigizwe na gaz na peteroli icukura, mu gihe uyu mutungo unatanga 60% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu buri mwaka, ukanagira uruhare rwa 70% ku byo Leta ya Qatar yinjiza buri mwaka.

    Nubwo ubwinshi bwa gaz ya Qatar budashidikanywaho, umusaruro ukomoka mu bigega bya peteroli muri icyo gihugu byitezwe ko uzatangira kugabanuka kuva mu 2023. Naho uyu musaruro utagabanuka kandi, ihindagurika ry’ibiciro mpuzamahanga ku bicuruzwa byiganjemo peteroli na gaz rimaze imyaka rigaragara, rishobora kugira ingaruka ku gihugu nka Qatar gishingira kuri uwo mutungo, ari nayo mpamvu Leta ya Qatar yifuza kongera ingano y’amasoko ishobora gukuramo amafaranga, nk’uburyo bwiza bwo kwiteganyiriza.

    Mu 2008, ubuyobozi bw’iki gihugu bwashyizeho intego z’iterambere ziswe ‘Qatar National Vision 2030’ (QNV), zigamije gufasha icyo gihugu kubaka ubukungu budashingiye kuri peteroli na gaz gusa, ndetse icyo gihugu gihita gitangira gushora 20% by’umutungo cyinjije buri mwaka mu bikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi, ibintu byatangiye gutanga umusaruro ufatika.

    Mu bindi byakozwe, harimo gushyigikira Ikigega cya QIA, kigahabwa imbaraga zo gukora ishoramari hirya no hino ku Isi, aho bivugwa ko umutungo rusange wacyo ushobora kuba ukabakaba miliyari 300$, ukaba uri mu ngeri zirimo amasoko y’imari n’imigabane, amabanki, inganda z’imodoka, ibigo by’ubwubatsi, imikino n’ibindi bitandukanye.

    Amaso yerekejwe muri Afurika

    Nubwo iki Kigega gifite amaboko ahandi hose ku Isi, ntabwo cyari cyagashyira imbaraga nyinshi ku Mugabane wa Afurika, kandi nawo ubumbatiye amahirwe y’iterambere.

    Amakuru avuga ko Qatar yari yifuje ko ibiro by’iki Kigega byafungurwa muri Côte d’Ivoire, ari nacyo gihugu gicumbikiye Ikigega nterankunga cya Qatar, Qatar Charity, ibi bikajyana n’uko umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhagaze neza.

    Icyakora ibi ngo byaje guhinduka mu bihe by’amatora muri icyo gihugu, aho bikekwa ko Qatar yisubiyeho kubera kwikanga ibishobora kuzakurikira amatora yatsinzwe na Perezida Allasane Ouattara, wiyamamazaga kuri manda ya gatatu atari yemerewe n’Itegeko Nshinga.

    Amakuru yatangajwe na Africa Intelligence, yemeza ko ibiganiro by’ishingwa ry’Ishami ry’iki Kigega mu Rwanda biri kugirwamo uruhare na Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki y’Iterambere rya Afurika, akaba ari umujyanama wa Qatar mu bijyanye n’amavugururwa akwiye gukorwa muri iki kigega, izi nshingano akaba yarazitangiye mu 2018.

    Uretse ibi kandi, mu Rwanda hari ishoramari iki Kigega gifitemo imigabane, ku buryo kukizana mu Rwanda bitaba gusa bijyanye no gukurikira umutekano n’ibindi bijyanye nawo, ahubwo byaba ari n’uburyo bwo kurushaho gucungira hafi imishinga y’ibigo iki Kigega gifitemo imigabane.

    Ibyo bigo birimo nka Accor, ikigo cyashoye mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu, kiri kubaka hoteli igezweho ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. QIA iza ku mwanya wa kabiri mu kugira imigabane myinshi muri Accor, aho ifite ingana na 11,3%.

    Ku rundi ruhande, ikirango cya Visit Rwanda cyamamazwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, kandi iyi kipe ni iya QIA.

    QIA ikeneye icyicaro muri Afurika kuko iki Kigega kiri kuhagurira ibikorwa byacyo, nk’aho muri Nyakanga giherutse gutangaza ko kizashora miliyoni 200$ muri Airtel Ishami rya Afurika, ndetse ikaba yarashoye mu bijyanye n’ingufu zisubira muri bihugu birimo Afurika y’Epfo na Zambia, ku bufatanye n’ikigo cya Enel cy’Abataliyani.

    Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, Ikigo cya Leta kiri gushyira mu bikorwa umushinga wa Kigali International Finance Center (KIFC), Nick Barigye, yakubutse muri Qatar aho yagiranye amasezerano na mugenzi we, Yousuf Mohamed Al-Jaida uyobora Ikigo cya Qatar Finance Center, azatuma ibigo byombi bisangira ubunararibonye n’ubumenyi.

    Muri urwo rugendo, Barigye yari aherekejwe na Celestin Rwabukumba uyobora Isoko ry’Imari ry’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), aho nawe yagiranye ibiganiro na bagenzi bakora b’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Qatar, Qatar Stock Exchange (QSE), impande zombi zemeranya kugirana imikoranire.

    Perezida Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ubwo bakurikiranaga amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2019

    source : https://ift.tt/3B17UQ4

  • Ruhango: Ibikorwa bafatanyamo bihamya intambwe bateye mu Bumwe n’Ubwiyunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habarurema yifatanya n
    Habarurema yifatanya n’abaturage mu kubaka umudugudu wa Kakirinzi

    Babitangaje mu gihe kuri uyu wa 01 Ukwakira 2021 mu gihugu hose hatangizwa ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge, gutangirana n’iyo tariki y’amateka y’itangizwa ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku ya 01 Ukwakira 1990.

    Ubwo hatangizwaha ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Kinazi mu kagari ka Gisari, ahabaye Jenoside ndengakamere ku Mayaga, abaturage bagaragaje ko babanye neza kandi bafatanya mu bikorwa bitandukanye.

    Abaturage bagaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta cyizere bari bafite cyo kuzongera kubana neza, ariko kubera ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byagiye bigerwaho ubu abaturage b’Akarere ka Ruhango babanye neza hejuru ya 95%, nk’uko bigaragazwa n’igipimo cy’Ubwiyunge umwaka wa 2020.

    Bimwe mu bikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge abaturage bagezeho harimo imihanda ituma bahahirana bakanagenderana, amashanyarazi yatumye iterambere ryihuta, hakaba n’ibikorwa by’amaboko bahuriramo birimo nko kubakira abatishoboye no kubaka ibiro by’imidugudu n’utugari.

    Aha batunganyaga ibiti byo kubahisha ibiro by
    Aha batunganyaga ibiti byo kubahisha ibiro by’umudugudu wabo

    Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge, Akarere ka Ruhango kateguye amashimwe y’ibikombe bitangwa ku midugudu yahize iyindi, uwa Kakirinzi mu Kagari ka Gisari ukaba wongeye kwisubiza igikombe kubera ibikorwa byakozwe birimo no kubaka ibiro by’umudugudu wabo.

    Nyiratwizeyimana Hosiana avuga ko ashimira avuga ko igihugu cyubatse Ubumwe buhuza abaturage bakaba babanye mu mahoro, bagafatanyiriza hamwe kubaka ibikorwa bibahuza.

    Agira ati “Nk’ubu twahawe igikombe dukesha imibanire myiza no gukorera hamwe twiyubakiye ibiro by’umudugudu kandi buri wese yagize uruhare ntawe usigaye ibyo bivuze ko twateye intambwe ishimishije”.

    Ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutwari Akarere ka Ruhnago gashishikariza muri uku kwezi k’Ubumwe n’ubwiyunge, abaturage bagaragaza ko bazarushaho guharanira ko ntacyasubiza inyuma ibimaze kugerwaho.

    Ibikorwa by
    Ibikorwa by’umuganda abaturage bahuriramo bishimangira ubumwe bwabo

    Mwitakuze Azarias utuye mu mudugudu w’Akanaba avuga ko ashingiye k’uko igihugu cyari cyarasenyutse n’aho kigeze cyiyubaka, buri Munyarwanda abona intera ishimishije ubumwe n’ubwiyunge bugezeho.

    Agira ati “Igihugu cyacu cyaranzwe n’amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uyu munsi abantu barahura bagasabana, bagira ibirori bagatumirana, mu byago baratabarana, abantu ubu basigaye bakenerana bikaba bigaragaza uko Igihugu kimaze kwiyubaka mu bumwe bw’Abanyarwanda”.

    Mwitakuze avuga ko na bake bataragera ku myumvire y’ubumwe bw’Abanyarwanda bazakomeza kubegera bakabereka ibyiza byo kubana mu mahoro, kugira ngo ibyabangamira ubumwe n’ubwiyunge bikemurwe harimo n’ubukene bushobora gutuma abantu bamwe bakomeza kugira imyumvire iri hasi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko kuba abaturage bageze ku rwego rwo gukorera hamwe bakanitwara neza, bigaragaza neza ko ubumwe n’ubwiyunge bumaze kugera ku gipimo cyiza.

    Avuga ko n’abagiseta ibirenge bazagenda bumvea neza ko ubumwe n’ubwiyunge ari umuti w’ibikomere byatewe n’ibibazo Abanyarwanda banyuzemo, kandi ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iby’ingenzi bakwiye gukora ari ukwitanga mu bikorwa by’aho batuye n’aho bakorera.

    Umudugudu wa Kakirinzi wongeye kwisubiza igikombe cy
    Umudugudu wa Kakirinzi wongeye kwisubiza igikombe cy’ibikorwa bishyigikra ubumwe n’ubwiyunge

    Agira ati “Abaturage bagomba kongera kuzirikana amateka mabi yasenye igihugu cyacu ariko bakanitabira igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango ku baturage bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenosie yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, kandi bagakomeza kuganira ku muco w’ubutwari no gukunda igihugu na gahunda ya Ndi Umunyarwanda”.

    Muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, Akarere ka Ruhango gasaba abaturage kwita ku bikorwa by’ubutwari kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye, hakaba hakenewe gukurikiza gahunda za Leta zirimo nka Ejo heza, kwirinda Covid-19, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye n’ibindi byose bubahizira ngo binjire mu nzira nziza y’ubutwari, ari na rwo ruhare rwabo rukenewe mu kubaka igihugu.


    source : https://ift.tt/2ZMZe21

  • Bigirimana Fulgence agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Fulgence bakunze kwita Nyirimitoma
    Bizimana Fulgence bakunze kwita Nyirimitoma

    Ni umuhanzi watangiye kwiyumvamo inganzo y’amagambo y’urukundo akiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho ngo yatanze umusanzu muri twa dupapuro tw’urukundo abana bajyaga bandikirana.

    Ati “Nkiri umwana naritondaga, niberagaho nk’umuntu w’umurokore, ariko kuva kera niga cyane cyane mu yisumbuye, niga mu wa mbere n’abana bo mu mwaka wa gatandatu bazaga banshakisha ngo mbabwire utugambo bandikira abakunzi babo”.

    Indirimbo ya mbere yasohoye ni ‘Ntirugurwa’ mu mwaka wa 2007, aho ngo muri icyo gihe yari atangiye umuziki ataryohewe, ngo ni nyuma y’uko iyo ndirimbo yamutwaye amafaranga yose yari yarakoreye bimuvunnye.

    Ati “Indirimbo Ntirugurwa nasohoye mu mwaka wa 2007 yarampenze, ibaze audio yantwaye amafaranga ibihumbi 150 muri 2007! Ni amafaranga nari narakoreye amvunnye ubwo nabaga i Kigali mu Gatsata ndi umucuruzi”.

    Avuga ko ubuzima bwe abukesha umucuruzi Sina Gerald uzwi ku izina Nyirangarama, wanamufashije kwinjira mu buhanzi, dore ko ngo aho avuka mu Karere ka Gakenke ari mu ntambwe nke kugera kuri Nyirangarama.

    Ngo yize amashuri yisumbuye ataha kwa Sina Gérard anamufasha muri byose rimwe aza kumuhuza na Mavenge Sudi wari ugezweho icyo gihe, ndetse akomeza kumwigana mu buryo acuranga Gitari aranayimenya, ibyo byose akabikorera mu cyumba cye araramo.

    Ngo yaje gutungurana ubwo hari habaye igitaramo kuri Nyirangarama hatumiwe abahanzi banyuranye, azamuka kuri Podium atunguranye araririmba anacuranga, abantu batangarira uburyo aririmba neza.

    Uwo mugabo uvuga ko yamaze imyaka myinshi akorera Sina Gérard, ngo byaje kuba ngombwa ko ajya gukorera i Kigali ariko ngo Sina akomeza kumubera nk’umubyeyi, aho mu mwaka wa 2007 akimara gusohora indirimbo Ntirugurwa itarigeze imenyekana cyane, ngo yahize asohora indi yitwa ‘Unsange’ yakoreye muri Production ya Jacques.

    Avuga ko ari indirimbo yakunzwe cyane iramuzamura aramenyekana, atangira kuryoherwa n’ubuhanzi, ari nabwo yahise akurikizaho indi yitwa ‘Nyamusaninyange’.

    Yahishe Nyirabuja ko yamuririmbye mu ndirimbo Unsange

    Unsange na Nyamusaninyange, ni indirimbo avuga ko ari iz’amateka, aho igitekerezo cyo kuzihimba ngo cyagiye gituruka ku bantu yabanye na bo.

    Yavuze ko Unsange yayihimbye biturutse ku mubano mwiza yabonanaga Sebuja na Nyirabuja (Sina Gerald n’umugore we), aho ngo mu rugo yabonaga ari intangarugero mu mibanire myiza kandi bagafata neza n’abakozi babo ndetse n’abantu bose batitaye ku bukene bwa bamwe.

    Mu nyikirizo y’indirimbo Unsange, harumvikanamo izina Uwicyeza, aho aririmba ati “Nsanga unyegere umare ibicuro ngwino Uwicyeza nkesha ikizima, uwo umutima wanjye wakumburaga nkamutegereza ariko simubone”.

    Uwicyeza mu buzima busanzwe, ni izina ry’uwahoze ari Nyirabuja, umugore wa Sina Gérard, avuga ko guhimba iyo ndirimbo yifashishije iryo zina, byaturutse ku bunyangamugayo no kwita ku bantu bose yabonanaga uwo mubyeyi.

    Ati “Igitekerezo cyo kuririmba nifashishije iryo zina Uwicyeza, nabonaga ukuntu databuja na mabuja bakundanye n’uburyo batwitaho nkatwe abakozi babo, badufata neza, noneho mu buhanzi bwanjye ntekereza ku magambo y’urukundo ndashyira mu ndirimbo, Nsanga izina Uwicyeza ni ryiza nti ahubwo reka ndirimbe ndikoresheje. Ntabwo abantu bigeze bamenya ko nakoresheje izina rya mabuja, byari bishingiye ku rukundo n’imyitwarire yabo kuko nabonaga bakundanye cyane, na Mabuja ndakeka ko atigeze amenya ko namuririmbye mu ndirimbo”.

    Arongera ati “Ni indirimbo y’urukundo, bampaye igitekerezo, njye ndirimba nishyize mu mwanya wa Sina uri kuririmbira umugore we”.

    Yavuze ko mu mwaka wa 2009-2010 asohora indirimbo Nyamusaninyange, ngo yaririmbaga umugore we, mu rwego rwo kumushimisha n’ubwo nyuma bitagenze neza bagatandukana amutanye uruhinja bari bamaze kubyarana.

    Avuga uburyo yatandukanye n’umugore we ati “Indirimbo Unsange, yatumye mba umusitari kandi burya iyo umuntu ari kubaka izina ahura n’ibigusha byinshi, muri 2008 ni bwo naje guhura n’umukobwa, burya abahanzi tujya twibeshya ukagira ngo umukobwa yagukunze, ariko si byo baba bafite ibindi bakurikiye. Byarangiye tubanye dukora ubukwe, ariko nta mwaka twamaranye twahise tujya mu miguruko turatandukana ansigira umwana w’umukobwa twari tumaze kubyarana”.

    Avuga ko guhimba indirimbo Nyamusaninyange, kwari ugushaka guha care umugore we, dore ko amagambo hafi ya yose yakoresheje muri iyo ndirimbo ngo akubiyemo imitoma yateraga umugore we.

    Ati “Muri 2009-2010, ni bwo naririmbye umugore wanjye, ariko nirinze gukoresha izina rye nkoresha Nyamusaninyange, burya ni we nateraga imitoma nti: Uw’amaso adahaga kureba, Nyamusaninyange ngwino unyigarurire, wowe nyurwa no kukubona unyura imbere, twicaye mu rwacu mu gicumbi cy’urukundo”.

    Arongera ati “Burya iyo abantu bari kumwe bakundana, kugira ngo umwe arekure undi biragorana, kubera ko namukundaga, namuririmbye nk’umuntu uri ku mutaka uri kumutera imitoma, na biriya naririmbye mvuga nti Ngusohokane twicare ku ibuye rya Bagenge, nguhanagure igisomyo n’ibiki… Byose buriya igipangu kiri imbere y’ibuye rya Bagenge ni cyo njye n’umugore twari dutuyemo”.

    Nyuma y’uko atandukanye n’umugore amusigira uruhinja, ubuzima byabaye bubi ahagarika umuziki

    Fulgence ngo ubuzima ntibwigeze bumugendekera neza, ubwo umugore yari amusiganye umwana w’uruhinja, ngo yarakennye atangirira ku busa, umuziki arawuhagarika ashaka uburyo yakwita ku mwana we w’umukobwa ubu wujuje imyaka 13.

    Ati “Ubuzima bwabaye bubi nsubira kuri zero, ibaze kuba waratunze za miliyoni kugeza ubwo usigara nta n’ijana ufite ku mufuka, burya iyo umuntu yasenye byose biragenda, ni bwo naretse umuziki ntangira gukora uturaka tunyuranye nabona udufaranga tukamera nk’utuguye mu muriro, abakunzi b’umuziki wanjye barambura. Urumva iyo wabaye umusitari ugakena ugira ipfunwe ryo kugaragara, nari ngeze aho kwihisha”.

    Uwo muhanzi, avuga ko agarukanye imbaraga mu muziki aho ngo aje gukosora ibidakorwa neza mu muziki nyarwanda.

    Ati “Njye nzanye cya Kinyarwanda cyanjye, ndashaka gukosora umuziki uriho n’uburyo uririmbwa ngarura Ikinyarwanda cyacu cyateshejwe agaciro, hari indirimbo udashobora kumvana n’umwana wawe muri salo kubera ibishegu, erega ushobora kuririmba n’ibyo bishegu ariko ugashyiramo ubwenge. Ngiye kujya nsohora indirimbo ku buryo abantu bazajya bishimira kuzumvana n’abana babo”.

    Nyuma y’uko aherutse gusohora indirimbo ‛Ruraryoha’ yakoreye na video, aho agaragaza ibibera mu cyaro, ngo yayihimbye mu rwego rwo kwibutsa abanyamujyi icyaro bahozemo, ngo yiteguye gusohora iyitwa “Ni wowe”, na yo yitezweho ko izashimisha Abanyarwanda.

    Arasaba Abanyarwanda kongera kumushyigikira, aho abizeza ko atazigera abatenguha, abasaba kumwereka urukundo akiriho birinda kuzamwereka urukundo atakiriho.

    Ati “Nzongera gukurwa mu muziki n’ifirimbi ya nyuma ya misiyo y’Imana iba yaradushyize hano ku isi, ziriya ndirimbo zose mwakunze naziririmbye nkiri umwana, ubu ho ndi mukuru mbazaniye indirimbi zibafasha kuruhuka, zitandukanye n’iza kera, ubu maze gukorera Audio indirimbo 20, ngiye kujya nzisohora ari uko zifite video”.


    source : https://ift.tt/2Wx7yBK

  • Ibimenyetso byereka umukobwa ko umuhungu amukunda (Igice cya 2) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzobere mu kumenya ko abantu babiri baberanye (matchmakers), zemeza ko niba umuhungu aguhamagaye cyangwa akakwandikira ubutumwa bugufi yasinze, uzamenye ko akwiyumvamo, ariko na none ugomba kwitondera babandi bahamagara mu gicuku bavuga amagambo aterekeranye.

    2. Umusore ugukunda iyo uri hafi ye ahindura imyitwarire

    Ubusanzwe abasore bafite uburyo bitwara butandukanye n’ubw’abakobwa igihe bahuye n’ikibazo rukana, ariko nubona afite ukuntu yahinduye imyitwarire mu buryo budasanzwe, nko kuvuga menshi cyangwa kuvuga make igihe uri hafi ye, birashoboka ko yagukunze ariko akaba atazi uburyo yabyerekana. Ku bakobwa ho usanga babuze ibyicaro cyangwa baturatuye nk’uko bamwe babivuga.

    3. Kwambara neza ngo akugaragarire neza
    Ibi birumvikana cyane. Nta mukobwa wifuza gusohokana n’umuhungu ugaragara nk’ingegera. Nubona rero umusore yahinduye imyambarire agashyiramo udukabyo igihe azi neza ko muza kubonana, ni ikimenyetso kigaragarira buri wese ko uwo muntu akwemera.

    4. Agusaba ko yakugurira utuntu dutandukanye

    Umuhungu nagusaba ko mujyana akakugurira amafunguro ku mugoroba (dinner), cyangwa se akagusaba ko yagufasha mu kibazo runaka gisaba amafaranga, uzamenye ko yifuza kugufata neza no kukunezeza kuko agukunda.

    5. Inshuti zanyu zibaha rugari (Kubaha amahoro ngo mwiganirire)

    Nujya gusura umuhungu ugasanga ari kumwe n’inshuti ze ukabona zirahagurutse ziragiye, uzamenye ko uri umuntu we bikomeye, kuko icyo gihe uhita umenya ko yabakubwiye kandi ko akeneye kubona umwanya wa mwembi gusa.

    6. Iyo hagize ugusagarira arakurengera

    Kimwe n’abagore, abagabo na bo bazi kurwana ku byabo iyo hagize ushaka kubangamira uwo bakunda. Urugero, iyo umusore azanye amahane muri mu kabari cyagwa agatangira kukubuza amahoro ukabona umuhungu aje kumugukiza, ekenshi ibi bikorwa n’umuhungu ugufitiye urukundo. Kandi n’ubwo ari ibintu bishimishije, ni n’ikimenyetso cyiza cyane kikwereka amarangamutima agufitiye.

    7. Ikimenyetso cya nyuma: Iyo urwaye cyangwa wumva utameze neza, akuba hafi

    Mu miterere y’umubiri wa muntu, abagabo kuva kera na kare barangwa no guhora biteguye gufasha abo bakunda. Niba urwaye umusore akagusaba ko yaza kukureba akuzaniye icyo ubasha gufata (icyo kunywa cyangwa amafunguro) ntuzirirwe wibaza byinshi, uzamenye ko uwo muntu agushakaho umubano ukomeye.

    source : https://ift.tt/3ipT6mC

  • Abikorera barashishikarizwa kwimakaza ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore barasabwa gutinyuka bakumva ko na bo bashoboye
    Abagore barasabwa gutinyuka bakumva ko na bo bashoboye

    N’ubwo umubare mwinshi w’abakozi ugaragara mu nzego z’abikorera kuko muri izo nzego habarirwa abagera kuri 90%, usanga ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi ritarimakazwa ku rwego rushimishije, kuko hari aho bagifite imyumvire y’uko abagore badashoboye.

    Imibare igaragaza ko mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mining and quarrying) ikorwamo n’abagore 9% gusa, mu bwubatsi (Construction) bageze kuri 17%, mu bijyanye no gutwara abantu n’ubwikorezi (Transport and Storage) ni 3%, na ho mu ikoranabuhanga (ICT) ni 31%.

    Hari kandi mu bigo by’ubucuruzi (Business enterprises ownership) habarirwa 32%, mu gihe mu nzego zifata ibyemezo (Decision making in the private sector) ari 32%.

    Umugenzuzi Mukuru wungirije wa GMO, Caritas Mukandasira, avuga ko icyuho nta handi kiri cyane uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.

    Ati “Iyo tuvuga uburinganire, ni uburenganzira bugenda bukagera no kuri nyiri kompanyi, kuko burya iyo umuntu akora yumva atekanye, uburenganzira bwe bwubahirijwe 100%, na we ibyo akora abikora neza. Uzi ko hari n’abakoresha bashobora kuvuga bati uyu n’umukobwa, simuha akazi kubera ko ari umukobwa gusa, icyo rero ni cyo tubashishikariza kugira ngo babahe amahirwe na bo, niba ari n’ipiganwa amwemerere apiganwe nka musaza we, kuko na bo barashoboye kandi baba barize bimwe, baranize hamwe”.

    Inzego z
    Inzego z’abikorera zirashishikarizwa kwimakaza ihame ry’uburinganire mu itangwa ry’akazi

    Umuhuzabikorwa wa Gifurwe Mining Company, Noel Minani, avuga ko kuva cyera abagore batigeze biyumva mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahanini bakabiterwa n’imiterere y’ako kazi, gusa ngo mu myaka isaga 10 bamaze batangiye kwimakaza ihame ry’uburinganire, hari aho bamaze kugera.

    Ati “Kugeza ubu dufite abagore 145 mu bakozi 945, bangana na 22.9%, gusa dufite intego yo kuzagera ku bagore 300, icyo turimo gukora n’ukubakangurira aho bari kugira ngo baze bifatanye natwe dukorane, ikindi ni uko tugerageza kubafasha tuborohereza muri iyo mirimo batamenyereye. Ikindi ni uko bimaze gutanga umusaruro kuko kuba yatwita, yanakonsa ntabwo ari imbogamizi kuri twebwe, wenda urugero nabaha, mu mwaka wa 2019 muri kompanyi yacu umukozi w’umwaka yabaye umugore, iyo rero ni gihamya y’uko bashoboye, ahubwo igisabwa ni uko batinyuka bakaza bagafatanya na basaza babo”.

    Pelagie Uwanyirigira, umukozi wa Sorwathe ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, avuga ko mbere bari bazi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru nta mugore wajyamo.

    Ati “Mu muco wa Sorwathe twari tuzi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru (senior management) nta mugore wageramo, ni ko twari tubizi, ariko uyu munsi mu bantu bagize management 9, harimo abagore 2, murumva ko hatewe intambwe kandi ikomeye”.

    Ati “Ikindi gikomeye muri sorwathe bashishikarije abagore kwitinyuka no gutinyuka imyanya imwe n’imwe twibwiraga ko ari iy’abagabo gusa, nyuma hazamutse abantu 57, ariko 24.6% muri bo ni abagore, ikindi n’uko hari bagenzi bacu baba batwite kandi bakaza mu kazi, murabizi gukora mu mashini, yagera hagati akazengererwa. Uyu munsi barakora byagera saa yine, bakajya gufata igikoma bagafata n’umugati, bagakomeza gukora nta kibazo bafite”.

    Mukandasira avuga ko icyuho nta handi kiri uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.
    Mukandasira avuga ko icyuho nta handi kiri uretse mu myumvire ya bamwe mu bikorera.

    Iyi gahunda ngo ntabwo igamije ko abagore binjira mu mirimo abagabo basohoke, ahubwo ni uko bikigaragara ko ku ruhande rw’abagore hakirimo icyuho kinini ugereranyije n’abagabo.

    source : https://ift.tt/2ZMPuVv

  • Kamonyi: Barindwi mu bacyekwaho kwiba bitwaje intwaro gakondo batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe Kirezi Evode w’imyaka 30, Segatwa Martin w’imyaka 40, Niyigaba Jean Pierre w’imyaka 28, Sibomana Vianney w’imyaka 42, Twagirimana Gaspard w’imyaka 60. Ni Mu gihe mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge hafatiwe uwitwa Rugira Adolphe w’imyaka 45, muri uwo murenge kandi mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe Maniraguha Xavier w’imyaka 36.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bose bafashwe biturutse ku mikoranire n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze binyuze mu gahanahana amakuru.

    Yavuze kandi ko abo bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

    Yagize ati “Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite, ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye. Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma, bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu Barindwi”.

    Yakomeje avuga ko abo bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi mu rwego rwo kwihisha ariko uyu munsi barindwi bafatiwe mu cyuho bafite imihoro bakoreshaga muri ubwo bujura, abandi bashoboye gucika ariko bajugunya imihoro bari bafite.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagarutse ku kamaro k’abaturage mu kwicungira umutekano by’umwihariko gutangira amakuru ku gihe. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutabara no kuburizamo ibyaha ndetse no gufata abacyekwaho ibyaha bose.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Si ubwa mbere mu Murenge wa Rukoma hafatirwa abantu nk’abo bahungabanya umutekano w’abaturage.

    Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3onpqKF

  • Umuhanzikazi Vanessa Mdee n’umukunzi we Rotimi bibarutse imfura y’umuhungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Vanessa Mdee w’imyaka 33 ukunzwe muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange akaba aririmba mu rurimi rw’igiswahili n’Icyongereza. Ni umwe mu bantu bajya batumirwa mu kuba abakemurampaka mu irushanwa ryo guteza imbere abantu bafite impano mu kuririmba muri Afurika y’Iburasirazuba (East African’Got Talent Judges).

    Aba bombi batangiye gukundana nyuma y’aho bahuriye muri “Essence Festival after party”.

    Jacyiom yabereye muri New Orleans muri cya Leta zunze ubumwe za America ni nyuma yaho Vanessa yari amaze gutandukana n’umuhanzi Juma Jux mu mwaka wa 2019. Gutangaza ko Vanessa ko atwite byatunguye benshi kuko atigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cyuko yaba atwite ku mbuga nkoranyambaga gusa mu byuweru bibiri bishize yari yakorewe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby Shower.

    source : https://ift.tt/3zXh1jp

  • #COVID19: Abantu 9 bitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 159 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu icyenda bitabye Imana, bakaba ari abagore batanu n’abagabo bane. Abantu batatu basezerewe mu bitaro mu gihe abandi babiri bashyizwe mu bitaro, naho abarembye ni 12.

    source : https://ift.tt/2Y28VZt

  • Nyamagabe: Meya Uwamahoro yagaragaje ibibazo bitanu byatumye uruganda rutunganya ingano ruhagarara – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda rwubatswe n’abashoramari mu Murenge wa Tare kugira ngo rujye rwakira kandi rutunganye ingano zihingwa mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru kuko muri icyo gice cy’imisozi miremire zihera ku bwinshi. Rufite agaciro k’asaga miliyoni 400 Frw.

    Kuri ubu aho rwubatse, inyubako zarwo zatangiye kwangirika kubera kudakoreshwa.

    Abaturage bahaturiye bavuga ko kuva rwakubakwa rwakoze igihe gito ruhita ruhagarara bibateza igihombo.

    Rwakunze guhura n’ibibazo byo kudakora kuko ubwo Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, yasuraga abaturage mu Karere ka Nyamagabe muri Gashyantare 2019 icyo kibazo bakimugejejeho.

    Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ko bufatanya n’izindi nzego ikibazo cy’urwo ruganda kigakemuka.

    Muri Kamena 2019 abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaramye M. Soraya, bagiye gukurikira ikibazo rufite bahava bijeje abaturage ko rugiye gukora babasaba guhinga ingano ku bwinshi. Gusa ibyo babijeje kuri ubu ntibiraba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2021, yasobanuye ko imbogamizi zatumye kugeza ubu rudakora zishingiye ku miterere y’uruganda kuko ari urw’umuntu ku giti cye.

    Ati “Ntabwo ari uruganda Leta ifitemo imigabane ngo wenda tuvuge ngo Leta yarananiwe, ahubwo twabonyemo ibibazo bigera kuri ibitanu.”

    Ikibazo cya mbere ni uko ari uruganda rufite ideni rinini rya banki rukaba rwarananiwe kwishyura, icya kabiri ni uko rufite imashini zishaje ndetse n’uburyo rukoresha bukaba butajyanye n’igihe kigezweho cyo gukora ifarini yujuje ubuziranenge.

    Icya gatatu ni imicungire mibi y’uruganda n’imari yarwo ku buyobozi bwarwo, icya kane ni ikibazo cy’abanyamigabane barwo kuko rwatangiye ari babiri ariko nyuma umwe muri bo aza kugurisha imigabane mugenzi we. Uwo wayiguze yaje kugira ibibazo by’ubukungu bituma uruganda ruhomba.

    Ati “Ndetse iyo dukurikirana uburyo bwo kugira ngo uruganda rube rwakwishyura umwenda warwo, usanga bidashoboka kubera icyo kibazo cy’abanyamigabane.”

    Icya gatanu ni uko rutari rwarashyizeho uburyo bwo kugeza umusaruro w’abaturage ku ruganda bigatuma rudakorana nabo neza.

    Uwamahoro yasobanuye ko icyakozwe kandi kikiri gukorwa ari ugufasha abaturage kongera umusaruro w’ingano ukaba mwinshi kandi mwiza ndetse hashyirwaho n’uburyo bwo kubona abaguzi.

    Ati “Ariko tunakora ku buryo abaturage babona abaguzi b’ingano ku buryo nta kibazo bagira, abaguzi babasanga hafi yabo. Turakomeza kunoza uburyo bwo gufashiriza hamwe abaturage mu makoperative no kongera umusaruro.”

    Yakomeje avuga ko by’umwihariko bigaragara ko uruganda ruzatezwa cyamunara hagashakwa abashoramari bashya.

    Ati “Ikibazo cy’uruganda ubona y’uko rugenda ruganisha ko rwatezwa cyamunara, tukaba twashaka abashoramari bashya baruvugurura kugira ngo rubashe kwakira umusaruro. Twe ku ruhande rwacu nk’ubuyobozi bw’akarere dufatanyije n’ubw’intara, abaturage nta kibazo cy’isoko ry’umusaruro bafite.”

    Uruganda Gitare Mills rwubatswe mu 2004 nyuma gato ruza gufunga kubera ibibazo by’amadeni. Mu 2017 rwongeye gusubukura imirimo ariko bigeze muri Mutarama 2018 rwongera gufunga imiryango.

    Uruganda Gitare Mills rwubatswe mu 2004 nyuma gato ruza gufunga kubera ibibazo by’amadeni

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yagaragaje ko bahuye n’imbogamizi zigera kuri eshanu zatumye uruganda rwitwa Gitare Mills ruhagarara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3F59OkZ