Tag: featured

  • U Bwongereza bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 153 za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Izi nkingo zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye, aho u Bwongereza ari umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Zageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021.

    Zakiriwe mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu gukingira abaturage barwo aho ubu nibura abarenga miliyoni 1,6 bamaze gukingirwa byuzuye mu gihe miliyoni 2,1 bo bahawe nibura doze imwe y’urukingo.

    Kuva muri Werurwe ubwo u Rwanda rwatangiraga gukingira, rumaze kwakira inkingo miliyoni zirenga 3,6 zabonetse muri gahunda ya Covax na AVAT yashyizweho na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’Ubumwe bwa Afurika, AU.

    Hari n’izindi zabonetse binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu hamwe n’izaguzwe ku bufatanye na Banki y’Isi.

    Izi nkingo u Bwongereza buzihaye u Rwanda nyuma y’iminsi mike Ambasade yabwo mu Rwanda itangaje ko igiye kwiga ku mwanzuro wafashwe n’igihugu cyayo ugena ko abanyarwanda bagiye mu Bwongereza bazajya bafatwa nk’abadakingiye, mu gihe inkingo zikoreshwa zimwe ari iki gihugu cyazitanze.

    Ku wa 18 Nzeri, Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko umuntu wakingiriwe muri Afurika cyangwa se muri Amerika y’Amajyepfo cyangwa se mu bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Turikiya, Jordan, Thailand’ u Burusiya n’ahandi, azajya afatwa nk’utarakingiwe.

    Ibyo bivuze ko mu gihe uwo muntu yinjiye mu Bwongereza, azajya amara iminsi icumi mu kato kandi akipimisha Covid-19.

    Ibihugu byinshi ntibyigeze byishimira uyu mwanzuro bimwe bisaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, ibisobanuro by’aho urukingo rwa Pfizer byakoresheje mu gukingira abaturage babyo rutandukaniye n’urwo mu Bwongereza ku buryo abaruhawe bafatwa nk’abatarakingiwe.

    Zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax igamije gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikennye

    Inkingo u Bwongereza bwahaye u Rwanda ni izo mu bwoko bwa AstraZeneca

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana (wa kabiri iburyo) ni umwe mu bari bagiye kwakira izi nkingo

    source : https://ift.tt/3FaGSrM

  • Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea yarahiye nka Perezida w’inzibacyuho – #rwanda #RwOT

    Col Doumbouya watorejwe akanakorera igisirikare cy’u Bufaransa mu bihugu birimo Afghanistan, yayoboye itsinda ryafunze Perezida Condé ku itariki ya 5 Nzeri, ahita anatangaza ko igisirikare kiyobowe n’itsinda ryari rimaze gufata ubutegetsi, ari na we wari urikuriye.

    Uyu mugabo w’imyaka 41, yatangaje ko intego ze ari ukuvugurura itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu, agahangana na ruswa, akavugurura akanama gashinzwe amatora ndetse akanashyira imbaraga mu gutegura amatora azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

    Uyu mugabo ntabwo yatangaje igihe inzibacyuho ye izamara, ariko itangazo ryasohowe n’igisirikare ryavuze ko mu matora azakurikira, Perezida w’inzibacyuho atemerewe kwiyamamaza.

    Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, wari wasabye ko amatora yazakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu, ndetse unasaba ubutegetsi kurekura Perezida Condé w’imyaka 83 ufunzwe n’igisirikare.

    Alpha Condé yigometse ku butegetsi igihe kinini muri Guinea, kugera ubwo atorewe kuyobora icyo gihugu mu 2010 ndetse anongera guhabwa indi manda mu 2015.

    Ibintu byahinduye isura mu 2020, ubwo yahinduraga Itegeko Nshinga kugira ngo abone uko yongera kwiyamamaza, ibintu byateye imvururu zidasanzwe ndetse zikagwamo n’abaturage, bamushinje kwikubira ubutegetsi nyamara nta tandukaniro yazanye ugereranyije n’abamubanjirije, kuko ibikorwa bya ruswa, ubukene n’ibindi nk’ibyo byarushijeho kwiyongera.

    Col Mamady Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea yarahiriye kuyobora icyo gihugu mu nzibacyuho

    source : https://ift.tt/3FafpXo

  • Polisi yafashe bane bashinjwa kwiba mubazi z’amazi bakajya kuzigurisha muri Congo – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bose bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Umuganda, Umudugudu wa Kabuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse no mu buyobozi bw’ikigo gikwirakwiza amazi (WASAC).

    Yagize ati “Abaturage bagiye batanga amakuru bavuga ko barimo kwibwa za mubazi z’amazi, byaje kugera ku kigo gikwirakwiza amazi na cyo gitanga amakuru. Ku ikubitiro iki kigo cyacyekaga umukozi wacyo witwa Bigirimana Edouard hatangira iperereza amaze gufatwa yavuze abo bafatanyaga muri ubwo bujura. Iwe hafatiwe mubazi 16 kwa mugenzi we Nsengimana hafatirwa mubazi 34.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko mu makuru yatanzwe na bariya bafashwe uko ari bane bavuze ko hari umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari warabahaye isoko ryo kujya bamushyira izo mubazi na we akazigurisha mu baturage b’iwabo.

    Imwe yayiguraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi. Bavuga ko ari ibintu bari bamazemo iminsi ariko ntibibuka izo bari bamaze kumushyira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba kujya bihutira kuyatanga hakiri kare.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.


    source : https://ift.tt/3uwOos6

  • Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage – #rwanda #RwOT

    Byavuzwe ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubukorerabushake, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021.

    Mu gutangiza uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bubaka uturima tw’igikoni n’Ibiro by’Umudugugu wa Mbuye.

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Rwanda, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibikorwa by’ubukorerabushake bikomoka ku bwitange bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

    Ati “Amavu n’amavuko y’urubyiruko rw’abakorerabushake akomoka kuri uyu munsi nyirizina kuko urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira mu 2013. Uyu munsi twujuje imyaka umunani uyu muryango ukora.”

    Yakomeje avuga ko gutangira k’urubyiruko rw’abakorerabushake bigaragaza igihango bafitanye n’igihugu cyabo cyahereye ku rugamba rwo kubohora igihugu ku itari ya 1 Ukwakira 1990 ubwo Ingabo za RPA zahagurukaga zikiyemeza kubohora igihugu.

    Umwe mu rubyiruko witwa Mukangenzi Fortunée ati “Twiyemeje kunganira Leta mu bikorwa biteza imbere abaturage kuko twe nk’urubyiruko dufite imbaraga zo gukora ibikorwa bitandukanye.”

    Rukundo Felix we yavuze ko biyemeje kubakira ku byagezweho no kubisigasira.
    Ati “Intego twihaye ni ukudatezuka mu gusigasira ibyiza byagezweho mu gihugu cyacu.”

    Mu Karere ka Ruhango habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 25,507.

    Muri uku kwezi k’ubukorerabushake hazakorwa ibikorwa birimo kubaka ibiro by’imidugudu icyenda, inzu icyenda z’abatishoboye batagira aho kuba, uturima tw’igikoni 36 n’ubwiherero 50 muri buri murenge n’ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje gukora ibikorwa byubaka igihugu no gusigasira ibyiza byagezweho.

    Ati “Turashimira urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugera ikirenge mu cya bakuru babo babohoye iki gihugu, bakiyemeza gufasha ubuyobozi n’abaturage mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage kandi bakabikorana ubwitange nta gihembo bakorera usibye gusa urukundo rw’igihugu. Uwo ni umuco mwiza dukomora ku batubanjirije kandi ugomba gukomeza.”

    Yashimiye urubyiruko umusanzu rwatanze mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kugikumira.

    Ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake byahuriranye n’umunsi mukuru wo gukunda igihugu.

    Mu Murenge wa Byimana aho byatangirijwe hatanzwe inka ebyiri zirimo iyahawe Isibo yahize izindi ku rwego rw’akarere ndetse n’iyahawe umuturage utishoboye.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishobiye 100 bo mu Karere Ruhango.

    Ibikorwa byo gutangiza ukwezi k’ubukorerabushake byahuriranye n’umunsi mukuru wo gukunda igihugu

    Mu gutangiza uku kwezi urubyiruko rw’abakorerabushake rwafatanyije n’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bubaka uturima tw’igikoni n’Ibiro by’Umudugugu wa Mbuye

    Mu Murenge wa Byimana aho byatangirijwe hatanzwe inka ebyiri zirimo iyahawe Isibo yahize izindi ku rwego rw’akarere ndetse n’iyahawe umuturage utishoboye

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishobiye 100 bo mu Karere Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3FaGYj8

  • Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z
    Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z’ibihugu bikize

    Yavuze ko Umugabane wa Afurika ukomeje kuba inzirakarengane kubera ingufu z’isi, aho usanga inyungu zawo zidahabwa agaciro, ahubwo kagahabwa inyungu z’ibihugu bikize kandi biteye imbere ku isi.

    Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyaje gikomeye kurusha ibindi byabayeho, ariko cyagaragaje intege nkeya ziri muri ‘systems’ zo ku rwego rw’ibihugu ndetse no ku rwego rw’isi, kandi ibyo byari bimaze igihe bimeze bityo. Muri ibyo bibazo biri muri izo ‘systems’ harimo kutihaza mu bijyanye n’inzego z’ubuzima ndetse no mu miyoborere”.

    Yunzemo ati “Iki cyorezo cyagaragaje ubusumbane mu bukungu no mu mbaraga biri hagati y’ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga”.

    Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bikomeye ku isi, usanga bisa n’ibihanganye hagati yabyo, Afurika yo ihora iri inyuma mu buryo bwose.

    Yagize ati “Ibyo bisobanuye ko igihe inkingo zibonetse zidahagije, Afurika ari yo iba iya nyuma mu kuzibona”.

    Yavuze kandi ko Afurika isa n’aho itekerezwa ukundi kuntu, mu izina ry’ibintu byinshi, Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, bigafatwa nk’aho izo ndangagaciro ari ibintu by’ibishyitsi rwose kuri Afurika.


    source : https://ift.tt/3uBJvxZ

  • Uwari umugore wa R. Kelly yavuze agahinda yamuteye bakibana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    R. Kelly na Andrea Kelly
    R. Kelly na Andrea Kelly

    Nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha, umugore we Andrea Kelly, uzwi nka ‘ Drea’ yagize ibyo avuga mu kiganiro n’ikinyamakuru ‘Good Morning Britain’, avuga ko afite amarangamutima avangavanze.

    Yagize ati “Nicaye mu mwanya ugoye cyane, kuko njyewe bitandukanye n’izindi nzirakarengane ‘victims’. Nabyaranye na we abana batatu. Nasezeranye na we. Ubu nambaye ingofero ebyiri zitandukanye, imwe yo kuba ndi umwe mu bahohotewe kandi nkaba ngomba no gukora ubuvugizi n’indi yo kuba ndi umubyeyi nkaba naranahoze ndi umugore we”.

    Ati “Umutima wanjye uri kumwe n’abahuye n’ihohotera rye, ndetse bakanishakamo imbaraga zo kuza kuvuga uko byabagendekeye, ariko kandi umutima wanjye ushenguwe no kuba ndi umubyeyi, kuko ubu uwo ni wo murage abana banjye bagiye kuzahangana na wo, abana babo, n’abana b’abana babo”.

    Yungamo ati “Uko byagenda kose ntiwahunga amaraso akurimo. Nashobora kwitandukanya na byo nkabihunga, ariko amaraso ye aratembera mu mitsi y’abana banjye, ari muri ‘DNA’ yabo, ntaho bayacikira n’ubwo bakabyifuje. Rero birangoye cyane kwicara muri uwo mwanya”.

    Nk’uko byatangajwe na ‘Page six’, Drea yabanye na R.Kelly nk’umugabo n’umugore mu myaka 13 kuko bashakanye mu 1996, batandukana byemewe n’amategeko mu 2009.

    Uwo mubyeyi yirinze gutangaza icyo abana be bavuze ku mwanzuro w’urubanza rwa se, ariko yagize ibyo asobanura.

    Yagize ati “Nshyigikiye abana banjye muri byose, bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashaka byose”.

    Mu gihe cyashize, Drea yavuze ku ihohoterwa yakorerwaga akibana na R.Kelly. Mu Kiganiro n’ikinyamakuru ‘The View’ mu 2018, yavuze uko R.Kelly yigeze kumunigisha ukuboko kwe mu ijosi, bikamubuza guhumeka.

    Yagize ati “Naravuze nti Robert, ugiye kunyica. Simbasha guhumeka. Icyo natekereje, naravuze nti Mana yanjye, ngiye gupfira inyuma y’iyi ‘Hummer”.

    Drea yibuka ko yagiye ahura n’ihohoterwa rya R.Kelly kenshi, ariko yagerageza kuvuga ibye ku mugaragaro, abantu bakamwe bakabyita ko ari uburyo bwo gushaka amafaranga.

    Drea ati “Abantu baravuze bati abizanye hanze kuko ashaka amafaranga, abonye amafaranga ntiyavuga. Nta mafaranga abaho ku isi yahabwa umugore uwo ari we wese, kugira ngo yemere gukomeza guhohoterwa”.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga, umwe muri bo yanditse agira ati “Ubu ndibaza niba Andrea Kelly azagumana iryo zina rya Kelly?”

    source : https://ift.tt/3mljYFy

  • Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 basoje amahugurwa y’abarimu ba Politiki y’uburinganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa
    Bishimiye ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

    Ni amahugurwa yiswe ‘Gender in Peace Support Operations Train the Trainer Course’, yatangiye ku itariki 20 Nzeri, akaba yasojwe ku ya 01 Ukwakira 2021, aho Abanyarwanda ari umunani muri 20 bayitabiriye.

    Umuyobozi wa RPA, Col (Rtd) Jill Rutaremara, wasoje ayo mahugurwa ku mugaragaro, yashimiye Lata y’u Bwongereza yatanze inkunga y’amafaranga yose yakoreshehwe muri ayo mahugurwa, avuga ko n’ubwo arebana n’uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, afite n’intego yo gutanga ubumenyi no guhugura abazageza ubumenyi bujyanye n’ihame ry’uburinganire ku bandi.

    Col Rutaremara yavuze ko hari icyizere gikomeye ku bumenyi abahuguwe batahanye, ati “Iminsi bamaze aha bagaragaje ko bungutse byinshi, aho mu ntego zayo abantu bagomba kugira ubwo bumenyi ariko bakagira n’ubundi bubagira abarimu, babishyiraga no mu bikorwa berekana uko bazajya bigisha. Aba rero babonye aya mahugurwa turagira ngo muri Afurika bamenyekane nk’abantu bashobora guhugura muri iki gikorwa”.

    Abitabiriye amahugurwa babonye amasomo anyuranye ku buringanire
    Abitabiriye amahugurwa babonye amasomo anyuranye ku buringanire

    Arongera ati “Ni ukuvuga ngo aho bazajya bakenera Umunyarwanda ashobora kuva aha akagenda agatanga amahugurwa, Umunyakenya akagenda agatanga amahugurwa, ni ukubaka abantu bafite ubushobozi, si ukubyumva gusa ahubwo ubwo bumenyi bakaba bashobora kubugeza ku bandi. Icyo twishimiye ni uko havuyemo abantu bashobora guhugura abandi mu bintu by’ubwuzuzanye (Gender) cyangwa bakaba abajyanama muri byo”.

    Col Rutaremara yavuze ko inyungu u Rwanda rukura muri aya mahugurwa, aho yemeza ko atuma ibyo u Rwanda rufite rubasha kubisangiza abandi, hakiyongeraho n’umubare munini w’Abanyarwanda bahabwa umwanya mu kuyitabira ibyo bigafasha igihugu kongera abahanga mu ngeri zinyuranye.

    Ati “Impamvu aya mahugurwa bayazanye mu Rwanda, ni uko dufite ingero zifatika, amahugurwa ntabwo ari ukwiga mu ishuri gusa, bifasha n’abandi kugira icyo bigira ku mateka yacu, bakareba uburyo tuyasigasira, bareba n’amasomo twayavanyemo kugira ngo ibibi byayabayemo, cyane cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bitazongera kugaruka. Izindi nyungu, mwabonye ko abayitabiriye abenshi ari Abanyarwanda barimo aba Ofisiye muri RDF, muri RNP n’abasivile”.

    Ayo mahugurwa yateguwe na RPA ku bufatanye n’ikigo cya British Peace Support Team, Africa (BPST-A, yashimishije cyane abayitabiriye, aho bemeza ko azabafasha gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga amahoro, bubakira ku bwuzuzanye bukwiye kuranga abantu, bakabana neza kandi badahuje ibitsina.

    Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya, yagize ati “Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa bijyanye n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, namenye uburyo bwinshi nakoresha nigisha abantu ku bijyanye na Gender, bizamfasha cyane mu kazi kanjye, cyane cyane mu duce dufite ibibazo binyuranye. Ngiye kubwira abantu ko Gender itareba abagore gusa nk’uko abantu bakunze kubyibeshyaho, ireba abantu bose”.

    Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya yavuze ko ayo mahugurwa amwunguye byinshi
    Cpt Alice Ayuma Indimuli wo mu ngabo za Kenya yavuze ko ayo mahugurwa amwunguye byinshi

    Rtd Major Martin Mpawenimana wahoze mu ngabo z’u Rwanda, avuga ko mu byo yungutse by’umwihariko ari uko abaye umwarimu wo kwigisha uburinganire bungana ku bagabo, ku bagore no ku bana.

    Avuga kandi ko bungutse uburyo buzabafasha mu kwigisha abafite icyo kibazo aho ngo babonye ko abagore ari intumwa nziza yo kwifashisha mu gukemura ibibazo by’amakimbirane.

    Ati “Guha uruhare abagore, bifasha cyane gukemura bimwe mu bibazo, kuko hari ibibazo bikemuka vuba kubera ko mu kubikemura hifashishijwe abantu bahuje, akaba ari we ushobora kumwegera akamwumva. Urugero nk’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira ngo uwo mugore cyangwa umukobwa umwegere, bisaba undi bahuje igitsina kuko babyumva kimwe kandi hari ibyo ashobora kumwereka, hari uburyo umugore ashobora kumukiza kurusha uko umugabo yabikora”.

    Mu bandi bagize icyo bavuga kuri ayo mahugurwa, hari Dr Sally Wangamati wo mu gihugu cya Kenya, umwe mubarimu bari muri ayo mahugurwa, ubusanzwe akaba ari n’Umujyanama ku bijyanye n’ubwuzuzanye ndetse n’uburenganzira bwa muntu, aho yashimangiye ko abo bahuguwe bafitiwe icyizere mu kuziba icyuho cyagiye kigaragara mu bijyanye n’imyumvire ku bwuzuzanye.

    Ashima cyane uburyo ayo mahugurwa yagenze, ati “Aya mahugurwa yagenze neza, abayitabiriye bitwaye neza kandi bagiye basangira imico inyuranye, bahuza indangagaciro z’ibihugu byabo.

    Abagera kuri 11 muri bo bagiye bitabira ubutumwa bunyuranye bwo kugarura amahoro, muri aya mahugurwa asoje, abo bahawe umwanya wo gusangiza abandi ku bumenyi bafite bwagiye bubafasha gusoza neza ubutumwa boherejwemo, cyane cyane ubujyanye n’ubwuzuzanye bw’abadahuje ibitsina, umunsi rero aba bahuguwe boherejwe mu butumwa mu bihugu binyuranye bizaborohera kuko babibonyemo ubumenyi buhagije”.

    Bahuguwe mu gihe cy
    Bahuguwe mu gihe cy’iminsi 10

    Nk’uko aya mahugurwa yatewe inkunga na Leta y’u Bwongereza, Mr Adam Drury wari uhagarariye icyo gihugu, Unashinzwe Politiki n’imiyoborere muri Ambasade y’Abongereza, yishimiye uburyo ayo mahugurwa yagenze, ashimira RPA yayateguye, anashima uburyo u Rwanda rwateye intambwe muri Politiki y’ubwuzuzanye ku mugore n’umugabo.

    Avuga ko ayo mahugurwa yatewe inkunga n’u Bwongereza hari icyo azafasha, mu guhugura abaturage mu bihugu binyuranye, ku bijyanye n’ubwuzuzanye.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bitandatu byo k’Umugabane wa Afurika, aribyo u Rwanda, Kenya, Zambiya, Nigeria, Ghana na Namibia.


    source : https://ift.tt/3F8T0cR

  • Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo guhinga ibihingwa bike bitumbagiza igiciro cy’ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Gishanga cya Cyampirita gihingwa kuri hegitari 50 z’ubutaka bwahujwe.

    Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb Nyirahabimana Solina, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano zitandukanye.

    Minisitiri Dr Mukeshimana yabwiye abahinzi ko muri iki gihe bakwiriye guhinga byinshi kandi byiza ngo kuko iyo bahinze bike bituma n’ibindi byo kurya bihenda kuko ibyinshi bishingiye ku buhinzi.

    Yagize ati “Icyo twifuza ntabwo ari ukugurisha ibintu biri ku giciro kiri hejuru cyane kuko hari bagenzi banyu bahaha, imyaka myinshi muhinga ijya mu biryo by’amatungo, ni yo mpamvu uzagira utya ukajya kugura amata ugasanga arahenze wajya kugura igi ry’umwana ugasanga rirahenze, wajya kugura inyama ugasanga zirahenze kubera ko ibyo biryo by’amatungo nabyo biba bihenze.”

    Minisitiri Mukeshimana yabwiye abahinzi ko ibyo bahinga bigenda bikajya mu bindi bintu bahaha bikabagarukira mu bundi buryo, abibutsa ko bahinze byinshi igiciro cy’ibindi bintu birimo amata n’amagi cyagabanuka cyane.

    Ati “Duhinze byinshi igiciro kikagabanuka n’igi ry’umwana ryagabanuka n’amata yagabanuka. Ibyo byose ni ngombwa ko tubirebera ku byo duhinga cyangwa se tworora kurusha uko tubirebera y’uko igiciro cyaba kiri hejuru cyane.”

    Dr Mukeshimana yasabye abahinzi kumenya uburyo bajya bafata neza umusaruro wabo ngo bibafasha kubona isoko ryiza.

    Guverineri Gasana Emmanuel we yasabye abaturage kubyaza umusaruro igishanga bahawe na Leta nibura bakongeramo inka 100 zatungwa n’ibisigazwa by’imyaka n’ibishogoshogo. Yavuze ko byabafasha kongera umusaruro biturutse ku ifumbi babona kandi n’imiryango yabo ikabona amata.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko nubwo batarabona imvura nyinshi abahinzi basabwa kwitegura guhinga ngo kuko nubwo imvura itazaboneka batangiye kwitegura kuhira imyaka.

    Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A, Intara y’Iburasirazuba irateganya guhinga ubuso burenga ibihumbi 300 bukazahingwaho ibigori, ibishyimbo, soya n’ibindi bihingwa bitandukanye.

    Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uburyo guhinga ibihingwa bike bitumbagiza igiciro cy’ibiribwa

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’ab’ingabo

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yagaragaje ko iyo abahinzi bahinze ibihingwa bike bitumbagiza ibindi biribwa ku baturarwanda

    Hatangijwe igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama mu Gishanga cya Cyampirita gihingwa kuri hegitari 50 z’ubutaka bwahujwe

    source : https://ift.tt/3A0i9CP

  • Abarenga 240 bavuye mu mashyamba ya Congo basoje amasomo y’imyuga bahabwa n’ibikoresho (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Bose hamwe uko ari 246 barimo abagore n’abakobwa 102 bize imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutunganya imisatsi, guteka n’iyindi, bigira mu mashuri makuru y’ubumenyingiro aboneka mu Rwanda.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kwigisha abatahutse imyuga n’ubumenyingiro bigamije kubafasha kwibeshaho no kuzagira ahazaza heza.

    Ati “Ni ukugira ngo nibasubira mu miryango bajye kwihangira imirimo ndetse bajye no ku isoko ry’umurimo bashake akazi, kugira ngo babashe kwiteza imbere bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”

    Mu bigishijwe harimo abahunze u Rwanda mu 1994 ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo.

    Nyirahabineza yavuze ko abo 246 biyongera ku bandi barenga ibihumbi 18 bavuye mu mashyamba ya Congo bigishijwe imyuga mu myaka itandukanye.

    Niyogisubizo Léandre w’imyaka 21 y’amavuko yabwiye IGIHE ko yavukiye mu mashyamba ya Congo babaho mu buzima bubi ntiyabasha no kwiga, ariko yishimira ko bageze mu Rwanda bafashwa kubaho no kwiga.

    Ati “Nize gusudira kandi ni umwuga nkunda, iyo ndebye ejo hanjye hazaza mbona ari heza kuko ndi mu gihugu gifite umutekano, bitandukanye n’uko twabagaho muri Congo twirirwa duhunga amasasu.”

    Ingabire Ernestine w’imyaka 18 y’amavuko na we yigishijwe umwuga wo kudoda.

    Ati “Umwuga nize uzamfasha kwibeshaho ntasabirije. Navukiye mu mashyamba tubaho nabi ariko ku bw’amahirwe twatashye mu Rwanda none tubayeho neza.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye abasoje kwiga imyuga kujya gukoresha ubumenyi n’ibikoresho bahawe bakiteza imbere.

    Ati “Icyo nabasaba ni uko mwishimira kuba Abanyarwanda mugakora cyane kubera ko hari umwanya watakaye. Ubumenyi muhawe mubukoreshe mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yanyu.”

    Yabasabye gushishikariza abavandimwe babo na bagenzi babo bakiri mu mashyamba gutahuka mu Rwanda kugira ngo baze gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kugiteza imbere.

    Yijeje ko inzego z’ibanze zizakomeza kubakurikiranira hafi kugira ngo ubumenyi bahawe buzabagirire akamaro babeho neza nk’abandi Banyarwanda.

    Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byiza rukora byo guteza imbere abaturage.

    Abarenga 240 bahoze mu mashyamba ya Congo basoje amasomo y’imyuga bahabwa n’ibikoresho

    Bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa imyuga bize

    Bose hamwe uko ari 246 barimo abagore n’abakobwa 102 bize imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutanganya imisatsi, guteka n’iyindi

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aha ibikoresho umwe mu basoje kwiga imyuga

    Mu bigishijwe harimo abahunze u Rwanda mu 1994 ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kwigisha abatahutse imyuga n’ubumenyingiro bigamije kubafasha kwibeshaho

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Valerie Nyirahabineza, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje kwiga

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje kwiga imyuga

    Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, ashyikiriza ibikoresho umwe mu basoje amasomo y’imyuga

    Umuyobozi w’Amashami ya Loni mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byiza rukora byo guteza imbere abaturage

    Umuyobozi wa IPRC Huye, Maj Dr Barnabe Twabagira, aha umwe mu basoje amasomo ibikoresho azifashisha

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3B4Nju2