Tag: featured

  • Ababyeyi ntibakwiye guhanika inkwano kuko ‘Umwana si igishoro’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuryango w’umukobwa wemereraga umugeni umuryango w’umusore hakurikiragaho umuhango wo gukosha maze umuryango w’umusore bagatanga inka yari ikimenyetso cy’inkwano mu muco w’Abanyarwanda.

    Inkwano muri iyi minsi ya none hari aho yasimbujwe amafaranga ndetse igiciro baragihanika ku buryo hari imiryango imwe n’imwe isigaye yumva byarabaye ikibazo gikomereye umuryango mushya ndetse hari n’ababona ari intambamyi ku ihame ry’uburinganire aho hari abumvise nabi ibigendanye n’ihame ry’uburyo uyu muhango ukorwamo.

    Umunyamakuru wa KT Radio Kamanzi Natasha yagiranye ikiganiro mpaka n’abatumirwa barimo Juliette Karitanyi hamwe na Rutindukanamurego Marc Roger badusangiza byinshi ku bigendanye n’uyu muhango hagendewe ku gaciro k’inkwano mu bihe bya kera ugereranyije n’ubu.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3uEBRD1

  • Igitekerezo: Nibaza ahantu abarokore bahuriza injangwe na shitani! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu miryango hirya no hino yo mu Rwanda uhasanga ipusi zibana n’abantu mu nzu. Imibare iva mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), yerekana ko mu Rwanda habarurwa injangwe 8,787, ariko hari abarokore benshi iyo bageze mu rugo bakahasanga iryo tungo bahita bahuza urwo rugo n’abantu bafitanye isano n’imbaraga z’ikuzimu, mbese n’imyuka mibi.

    Ubusanzwe imiryango myinshi, uretse wenda kuba baba bikundira iryo tungo bakaba bumva babana naryo mu nzu, ubundi abantu benshi bakubwira ko baritunga kugira ngo bahangane n’imbeba kuko abenshi bazanga kubera kubangiriza no kubabangamira, ariko nkibaza muri iyi mimaro yose iyaba ihuzwa no kuba ipusi yakwitiranywa na shitani!

    Ubundi mu Rwanda iryo ni itungo ryahamijwe ubwiza, aho barikoresha bashaka kuvuga ko nta mwiza wabuze inenge, bagira bati “Nta mwiza wabuze inenge na Nyirahuku igira amabinga”, aha baba bumvikanisha ko ukuntu ipusi ari nziza ariko ikagira amabinga, bisobanura ko n’umuntu uko yaba mwiza atabura inenge.

    Hanyuma iryo tungo ryahamijwe ubwiza nkomeza kwibaza aho rihurizwa n’imbaraga z’ikuzimu nk’uko bigarukwaho kenshi n’aba bavandimwe.

    Ubundi ibi ubimenyera aho abo bantu iyo bakubitanye n’ipusi ahita acyaha ati “Mu izina ry’Imana ndagutsinze, toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu, Nabanje Imana….” Aya ni amwe mu magambo avugwa n’abarokore ngo batsinda ipusi kugira ngo imbaraga ifite z’abadaYimoni zitamufata.

    Dore bumwe mu busobanuro batanga:

    Iyo ubajije abo bavandimwe aho bahuriza ibyo bintu bibiri nta busobanuro bufatika baguha, kuko abakubwira ko babifitiye gihamya ni bake cyane, abenshi bavuga ko ari ko babyumva. Bamwe bavuga ko unarebye ipusi ubwayo ubona ireba nka shitani (kandi nyamara akakubwira ko shitani atarayibona).

    Undi akakubwira ngo iyo igukanuriye ubonamo ishusho y’umuntu (aha akakumvisha ko nta nyamaswa yagombye kugira ishusho y’umuntu uretse ikoreshwa n’imyuka mibi).

    Gusa hari n’abandi bavuga ko muri kimwe mu bihugu by’abaturanyi abacuraguzi n’abarozi bajya bihinduranya bagasa nk’ipusi, kugira ngo bajye guhemukira abantu (ibi bamwe bakivugira ko babyumvanye abantu batabyiboneye, icyakora bake muri bo bakavuga ko babyiboneye n’amaso yabo).

    Gusa ku bwanjye mbona ipusi/ injangwe/ Nyirahuku, ni inyamaswa kimwe n’izindi, buri wese ashobora kuyitunga nk’uko yanatunga irindi tungo bitewe n’umumaro ayibobamo cyangwa urukundo ayikunda. Kuyihuza n’imyuka mibi mbona nta busobanuro bitanga, cyane ko igitabo gitagatifu (Bibiliya) cyifashishwa n’abemera bo muri ayo matorero ntaho bakwereka ko handitse ko ipusi ari igikoresho cya shitani ku isi.

    Singiye kwanga cyangwa ngo nemeze ko nta bantu bakorana cyangwa b’ibikoresho bya sekibi ku isi, gusa niba banakoresha amatungo, numva uko yakoresha rimwe ari ko yakoresha irindi, aho kubifata bikagirwa umwihariko w’ipusi ku buryo umuntu yanatinya kwinjira mu rugo bayifite ngo harimo shitani cyangwa imigenzo y’imyuka mibi.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source : https://ift.tt/3ou2oSo

  • Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali yungutse Paruwasi ya 33 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paruwasi nshya ya Kimihurura i Kigali
    Paruwasi nshya ya Kimihurura i Kigali

    Yubatswe n’abakirisitu ku bufatanye n’Abapadiri b’Abamisiyoneri b’Umuryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco, yitirirwa ‘Bikiramariya Utabara Abakirisitu’.

    Gushinga iyo Paruwasi byashimishije Abakirisitu bajyaga bajya gusengera kuri St Famille baturutse kure, aho abandi bari barahisemo gusengera mu rugo rw’Abihayimana, ahantu bajyaga babona ko ari hato.

    Bernard Mutaganda, umwe mu bakirisitu ba Paruwasi nshya ya Kimihurura, mu byishimo byinshi yagize ati “Aha ni mu rugo rw’Abaseleziyani ba Don Bosco, batangiye kutwakira tuza gusengera hano mu misa za mu gitondo muri Chapelle y’Abapadiri kubera ko kuri St Famille hari kure, ntibyari byoroshye. Mu 1982 nibwo twazaga kuvumba misa muri iyo Chapelle, bigeze aho baratwemerera batunganya imwe muri Salle y’abanyeshuri, abakirisitu tukajya tuza kumviramo misa”.

    Antoine Cardinal Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Paruwasi
    Antoine Cardinal Kambanda ni we wafunguye ku mugaragaro iyo Paruwasi

    Arongera ati “Twaje kugerageza gushaka uburyo twakubaka Kiliziya hanze y’urugo rw’Abaseleziyane, batubwira ko bitari ngombwa kubaka hanze y’urugo rwabo, bati muri abakirisitu bacu tumaranye igihe kirekire, ahubwo reka dushake ukuntu twubaka Kiliziya hano, ni yo Kiliziya nziza cyane mubona hano yubatswe n’Abasaleziyani bafatanyije natwe abakirisitu ba Paruwasi ya Kimihurura. Turabashimira kuko aho twumviraga misa hari mu mashuri ari hato cyane, kandi kujya kuri St Famille na byo bikatugora, turashimira Umwepisikopi wacu wabidufashijemo”.

    Undi mukirisitu wafashe ijambo, yashimiye cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, ku ruhare rukomeye yagize kugira ngo Paruwasi nshya ya Kimihurura ibe itashywe, avuga ko iyo ije kuba igisubizo ku bakiristu ba Kimihurura, aho yijeje Arkiyepiskopi wa Kigali ko Abakiristu batazahwema gufasha Abapadiri bashinzwe iyo Paruwasi.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda washyize umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura, yashimiye cyane Umuryango w’Abasaleziyani mu mbaraga bakomeje gushyira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika.

    Abakirisitu bafite akanyamuneza
    Abakirisitu bafite akanyamuneza

    Yagize ati “Ndashimira cyane Umuryango w’Abasaleziyani mu butumwa mukomeje gukora, ndetse no kuduha abapadiri badufashije kugira ngo uyu mushinga wo kubaka Paruwasi ya Kimihurura ugerweho”.

    Arikiyesikopi Cardinal Kambanda, wamaze gushingwa ubutumwa bwihariye bwo mu biro bya Papa bishinzwe uburezi ku isi, yasabye Abapadiri, Abihayimana n’Abakirisitu kumuba hafi, kugira ngo abashe gusohoza neza ubutumwa yashinzwe.

    Yagize ati “Ndabashimira ku butumwa bushya nahawe mu biro bya Papa mu iyogezabutumwa ndetse nkaba nkaba n’ejobundi nahawe n’ubundi butumwa mu biro bya Papa by’uburezi Gatolika. Nkeneye amaboko yanyu by’umwihariko ubufatanye bw’Abasaleziyani kuko mukora ubutumwa bw’Abamisiyoneri hirya no hino mu bihugu binyuranye ku isi mukaba n’abarezi”.

    Padiri mukuru asinya ku nyandiko zimuha ububasha bwo kuyobora iyo Paruwasi
    Padiri mukuru asinya ku nyandiko zimuha ububasha bwo kuyobora iyo Paruwasi

    Arongera ati “Kuba mukora iyogezabutumwa ryita ku burezi, ku buryo bw’umwihariko inkunga yanyu izamfasha cyane kandi ubutumwa Nyirubutungane Papa aba ampaye, ni Kiliziya y’u Rwanda aba abuhaye, namwe mwese Abasaseridoti biyeguriyimana, bakirisitu muntere ingabo mu bitugu dufatanye”.

    Padiri Augustin Habanabakize wo mu muryango w’Abasaleziyani, ni we wahawe ubutumwa bwo kuba Padiri mukuru wa mbere wa Paruwasi ya Kimihurura, yavutse tariki 2 Ukwakira 2021, aho yijeje Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda kuzakorana ubwitange inshingano ahawe, ariko cyane cyane akita ku kwegera abakirisitu.

    Paruwasi nshya ya Kimihurura, ivutse ikurikira Paruwasi Mutagatifu Fransisiko wa Asize, yavutse tariki ya 29 Kanama 2021 ibyawe na Paruwasi ya Karoli Lwanga y’i Nyamirambo.

    Arikidiyosezi ya Kigali ni yo ifite Paruwasi nyinshi muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda, aho imaze kugira Paruwasi 33, igakurikirwa na Diyosezi ya Kabgayi igize Paruwasi zigera muri 30.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ashyira umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura
    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ashyira umukono ku nyandiko yemeza ishingwa rya Paruwasi nshya ya Kimihurura


    source : https://ift.tt/3l01H17

  • Abafatiwe mu kabari kitwa ‘People’ basabwe kwishyira mu kato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bantu baguwe gitumo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bugasanga barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko kuba aho hantu harasanzwe abantu benshi bacukitse, hatari umuyaga uhagije, amadirisha n’inzugi bidafunguye, ari ikibazo gikomeye mu mitekerereze y’uburyo Covid-19 yanduramo, bikaba bishobora guhembera icyo cyorezo kandi cyari kimaze kugabanuka, bityo ko bihangayikishije.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ibyo ari byo bahereyeho basaba abo bahasanze kwishyira mu kato.

    Ati “Abo twabwiye yuko bazongera bakanipimisha ni uko hari ndetse n’ibimenyetso bigaragara ko abantu benshi bangana kuriya hashobora kuba hari n’abafite ubwo burwayi bakaba bakwanduza abandi”.

    Ku bijyanye no kumenya niba abafashwe bubahirije gahunda basabwe yo kwishira mu kato, Dr. Nsanzimana avuga ko iyo bigeze mu bihe byo kurwanya indwara nk’iyo, bituruka ku mutima w’umuntu, gusa ngo hari n’ubundi buryo babikurikirana.

    Ati “Ubundi kurwanya indwara nk’iyi bituruka ku mutima w’umuntu ndetse no ku myumvire ku giti cye kurusha kumugenda inyuma umwibutsa buri gihe, ariko twe mu rwego rw’ubuzima ikidushishikaje ni uko umuntu wagiye mu gikorwa gishobora kumushyira mu kaga abimenya, ndetse tukanamugira inama yicyo akwiye gukora. Ikindi ni uko nyuma izindi nzego dukorana na zo zidufasha gukurikirana ko ibintu nka biriya bitabaho ndetse tukanirinda ko uwaba atabyumvise cyangwa atanabihaye agaciro ataza kuba icyambu cy’ikwirakwiza ry’ubwo burwayi”.

    Ngo gufungura utubari biteye impungenge z’uko bishobora kuba inzira yoroshye yaha icyuho icyorezo, ariko ngo birashoboka ko abantu bashobora gufata ibyari ikibazo bakabigira igisubizo, mu gihe batishimye ngo barenze urugero, kandi ntibabone ko kuba utubari dufunguwe ari impamvu yo kwirekura, nk’uko Dr. Nsanzimana abisobanura.

    Ati “Biraza gusaba rero ko baba abacunga utwo tubari, ba nyiratwo n’abatujyamo, babyumva kimwe, ushinzwe cyane cyane akabari akumva ko abamugenderera badakwiye kuzana uburwayi cyangwa se ngo babuhakure. Ikindi inzu bakoreramo ibitaramo n’utubyiniro nk’izo, nzi neza ko zitagira n’ayo madirishya n’izo nzugi n’ahantu umuyaga ushobora guca. Izo ntabwo zafunguwe, icyo cyumvikane ko izizwi nka ‘night clubs’ cyangwa inzu z’utubyiniro zitandukanye n’utubari, ngira ngo nicyo tuza gukomeza dusobanure”.

    Mu nama yabaye tariki 01 Ukwakira 2021, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

    Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cyuko kujuje ibisabwa.

    source : https://ift.tt/3B8cKuG

  • Kigali: Dore ibyavuye mu bantu 672 bapimiwe Covid-19 mu tubari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabira utubari bapimwe Covid-19 basanzwe ari bazima
    Abitabira utubari bapimwe Covid-19 basanzwe ari bazima

    Muri abo 672 bapimwe, 350 ni abakozi b’utubari na ho abandi bakaba ari abakiriya, icyo gikorwa ku ikubitiro kikaba cyakorewe mu tubare 13 two mu turere twose two mu Mujyi wa Kigali, icyakora RBC yatangaje ko iyo gahunda izakomereza n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

    Ni gahunda RBC yatangije mu rwego rwo kugenzura, bareba niba mu bitabira kujya mu tubari nta bafite ubwandu bwa Covid-19, ndetse no kureba niba hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya icyo cyorezo, nyuma y’aho utubari twemerewe gufungura ariko hagakora utwabiherewe uruhushya n’inzego zibishinzwe.

    Gupima Covid-19 mu tubari bije nyuma y’aho mu ijoro rya tariki 01 Ukwakira 2021, Umujyi wa Kigali wafunze akabari kitwa ‘People’ gaherereye mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo gusanga kuzuye abantu barimo kubyina, barenze ku mabwiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

    source : https://ift.tt/3opvbYx

  • Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira muri Dubai Expo – #rwanda #RwOT

    Iri murika rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, ryitezweho kwitabirwa n’abantu barenga miliyoni 25 bazaba basura ibikorwa biri kumurikwa n’ibihugu 192 byaryitabiriye.

    U Rwanda rwiteze ko iri murika rizarangira rifunguriye imiryango abashaka kurushoramo imari, rikazanarufasha kandi kumenyekanisha ibirukorerwamo.

    Aho u Rwanda ruri kumurikira hari mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, aherutse gutangaza ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe k’u Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

    Perezida Kagame ubwo yerekwaga aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Dubai Expo

    Umukuru w’Igihugu yeretswe ibyo u Rwanda rugiye kumurikira amahanga muri Dubai Expo

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo

    source : https://ift.tt/3isEJhq

  • Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira muri Dubai Expo – #rwanda #RwOT

    Iri murika rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, ryitezweho kwitabirwa n’abantu barenga miliyoni 25 bazaba basura ibikorwa biri kumurikwa n’ibihugu 192 byaryitabiriye.

    U Rwanda rwiteze ko iri murika rizarangira rifunguriye imiryango abashaka kurushoramo imari, rikazanarufasha kandi kumenyekanisha ibirukorerwamo.

    Aho u Rwanda ruri kumurikira hari mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, aherutse gutangaza ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe k’u Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

    Perezida Kagame ubwo yerekwaga aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Dubai Expo

    Umukuru w’Igihugu yeretswe ibyo u Rwanda rugiye kumurikira amahanga muri Dubai Expo

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo

    source : https://ift.tt/3it3eLA