Tag: featured

  • Umusaruro w’umubano wa Koreya n’u Rwanda mu myaka 58 ishize – #rwanda #RwOT

    Buri tariki 3 Ukwakira iki gihugu cyizihiza umunsi Repubulika ya Koreya yashyizweho wiswe ‘Gaecheon-jeol’, aho Abanya-Koreya bawizihiza mu rwego rwo kuzirikana umuco n’amateka byabo byatangiye mu 2333 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Uwashinze Koreya, wakwita nka Gihanga wayo ‘Dangun’ yayisigiye umurage wo gukora no kubaho byose ku nyungu z’ikiremwamuntu.

    Uyu murage iki gihugu cyarawukurikije ndetse muri iki gihe ubwo abantu benshi bazahazwa n’ubukene, intambara n’indwara zitandukanye by’umwihariko Covid-19, Koreya ikora ibishoboka ikabaha ubufasha aho ariho hose ku Isi.

    Harebwe k’u Rwanda, umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto yagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuzima n’ibindi cyane ko ibi bihugu bihuriye kuri byinshi byatumye birushaho gutsura umubano.

    Koreya n’u Rwanda byose ni ibihugu bigizwe n’imisozi myinshi, bifite ubucucike bukabije bw’abaturage bituma bishyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage babyo kuko ariwo mutungo w’ingenzi bifite.

    Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

    Yaba u Rwanda cyangwa Koreya buri gihugu cyazutse mu buryo bwacyo kimakaza iterambere, ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubukungu bwihuta, mu gihe Koreya ari igihugu cya kane gikize muri Aziya, gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga rihambaye ku Isi.

    Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rugendo rugana iterambere

    Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) cyafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi byatwaye asaga miliyoni 140$ kuva mu 1991 kugeza mu 2020, ibintu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Uretse KOICA, Banki ya Exim yo muri Koreya nayo yatanze umusanzu wayo binyuze mu kigega EDCF (Economic Development Cooperation Fund) hatangwa miliyoni 51$ yo gukoresha mu guteza imbere ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Iyi banki kandi yatanze umusanzu mu kwagura ibikorwa by’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro ka miliyoni 66,2$, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yuko buri munyarwanda azaba afite umuriro w’amashanyarazi mu 2024.

    Mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu nabwo cyabaye hafi y’u Rwanda kirugenera inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga birimo udupfukamunwa two ku rwego rwo hejuru, udukoresho twifashishwa mu gupima Covid-19 byose hagamijwe gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

    Koreya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byemewe mu ruhando mpuzamahanga nk’ibihugu byabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse bikaba bikomeje imikoranire mu guteza imbere gahunda zose zijyanye n’ubuzima.

    Imihigo irakomeje

    Nk’uko u Rwanda ruri gukora iyo bwabaga ngo rushake ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura nabyo, birimo ibijyanye n’ubuzima, amahoro ndetse n’umutekano, Koreya nayo irajwe inshinga no gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye Isi ihura nabyo harimo no guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje Isi.

    Iki gihugu kizakira kandi inama y’iminsi ibiri y’Umuryango w’Abibumbye ya 2021 ku kubungabunga amahoro (2021 UN Peacekeeping Ministerial) izaba ku itariki 7-8 Ukuboza, aho izaba igamije gushakira hamwe inzira z’imikorere irambye kandi itanga umusaruro mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Iki gihugu kiri gutegura nanone ku nshuro ya gatanu ihuriro rizahuza Koreya n’Afurika ku bufatanye n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe mu mpera z’uyu mwaka, rizibanda ku kurebera hamwe ubufatanye byagirana mu kuzahura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika nyuma y’Icyorezo cya Covid-19 ndetse no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.

    By’umwihariko u Rwanda na Koreya byafunguriye amarembo ibikorwa bigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya mu Rwanda ryo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iki gihugu [Korean Song festival], ndetse n’umukino wa Taekwondo ukinwa cyane muri iki gihugu. Iyi ambasade yashyize ingufu muri gahunda zigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, byumwihariko muri uku kwezi ku Ukwakira.

    Koreya kandi izakomeza ubufatanye n’u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo, irutere ingabo mu bitugu mu kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.

    Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Jin-weon CHAE ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana ubwo hasinywaga amasezerano ya ‘EDCF’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Ambasaderi wa Koreya, Jin-weon CHAE mu muhango wo kwakira ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byari byatanzwe n’iki gihugu

    Koreya igira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyingiro mu Rwanda, binyuze muri Koica yagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kigo gitangirwamo ubumenyi ku barimu bigisha muri aya mashami

    Bimwe mu bikorwa Korea itera inkunga hari n’ibijyanye n’umukino wa Taekwondo, aha habaga amarushanwa yateguwe ku bufatanye na federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3A9pgZG

  • Abarangije amashuri abanza batsinze ku kigero cya 82,5% mu cyiciro rusange 86,3% – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251906 barimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076 naho mu cyiciro rusange bari 121 626. Abakobwa 66240 n’abahungu 55 386.

    Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.

    Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.817 bihwanye na 30,10% na ho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.

    Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%.

    Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.

    Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.

    Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.

    Abakobwa batsinze ku kigero cya 55,4%, abahungu ni 44,6% mu mashuri abanza. Mu Cyiciro rusange abakobwa batsinze kuri 53,7% naho abahungu ni 46,3%.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa gusubiramo amasomo.

    Ati ” Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndeste n’amashuri yigenga akaba yabakira. Muri gahunda yo gukomeza gufasha abakiri inyuma mu myigire ntibari bujye mu byiciro bikurikiraho. Barafashwa dufatanyije n’ibigo bigagaho gusubiramo amasomo.”

    Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.

    Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza yitwa Rutaganira Yannis Ntwari wigaga kuri Kigali Parents School, ishuri riherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munyeshuri yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukwiga ashyizeho umwete azi icyo ashaka kugeraho ariko akaba yaranafashijwe n’ababyeyi be.

    Umubyeyi we Rutaganira Egide, yagize ati “Ni ibyishimo ku muryango wanjye ariko na none nshimira Imana niyo idushoboza byose.”

    “Nubwo ababyeyi muri iki gihe tugira inshingano nyinshi iyo ubashije kumukurikirana, ukamuba hafi birashoboka. Twatangoiye kumukurikirana akiri mu kiburamwaka, tuakamuganiriza tumugira inshuti. Iyo umwana umugize inshuti akwiyumvamo ku buryo n’inama zose umugira azumva. Ikindi ku mbogamizi nabonaga afite najyaga ku ishuri nkabiganiraho n’abarimu bamwigisha bakangira izindi nama zirenze amasomo yo mu ishuri.”

    Tumukunde Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke ni we wabaye uwa mbere mu basoje Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Ati ” Biranshimishije ariko ntabwo nakwirara, ngiye kurushaho gukora cyane kugira ngo nzakomeze gutsinda neza.”

    Rutijanwa François wari wamuherekeje yavuze ko yatangiye mu mashuri y’incuke aba uwa mbere, abonye Covid-19 ije ahangayika yibwira ko azasubira inyuma.

    Yamushishikarije gufata umwanya uhagije agasubira mu masomo, amushishikariza gukurikirana amasomo kuri radio na televiziyo no kumugurira internet imufasha gukora ubushakashatsi.

    Covid-19 ntiyasubije inyuma imitsindire

    Nko mu 2019 abari batsindiye mu cyiciro cya mbere bari 3,8% mu gihe uyu mwaka ari 5,7%; mu cyiciro cya kabiri bari 17,7%, uyu mwaka ni 20,5%. Mu cyiciro rusange abari muri Division I mu 2019 bari 9,1%, mu 2021 ni 15,8% naho muri Division ya kabiri uyu mwaka ni 18,8% ugereranyije na 15,5% mu 2019.

    Ibi ni byo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashingiraho avuga ko icyorezo cya Covid-19 kitasubije inyuma imitsindire.

    Ati “Ikigaragara ni uko muri ya mezi amashuri yari afunze bigaragara ko ababyeyi bari bafite abakandida abazakora ibizamini bya leta bafashije abana kwiga bashyizeho umwete. N’ubuyobozi bw’amashuri bigaragara ko bwashyize imbaraga mu gufasha abana ku buryo iki cyorezo cya Covid-19 ntabwo cyagize ingaruka ku mitsindire y’abana ahubwo kubera umwanya uhagije wo kwiga byatumye batsinda neza kurushaho.”

    Abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bazatangira amasomo ku wa 10 Ukwakira 2021.

    Abakandida biyandikishije batabashije gukora ibizamini bangana na 5343 mu mashuri abanza mu gihe 1117 babitangiye ntibabirangiza naho 1198 mu Cyiciro Rusange ntibitabiriye mu gihe 916 bitabiriye ariko ntibabirangize.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yagize ati “Ibihe turimo bya Covid-19 bishobora kuba byaratumye abana bataza gukora ibizamini ariko tugereranyije n’imibare yo mu yindi myaka ntabwo ari imibare minini.”

    Porogaramu ya ’Associate Nurse’ izatangirana n’abanyeshuri 210

    Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko inzego z’ubuzima mu Rwanda ari zo zagaragaje ko ’Abafasha b’Abaforomo’ bakenewe biturutse ku kuba mu gihugu hariyongereye amavuriro y’ibanze (Post de Santé) bagiramo umumaro.

    Kuri ubu abaziga muri iyi porogaramu na bo bahawe amashuri ariko ngo umubare w’abakenewe wari muto bitewe n’imyanya ihari.

    Ati “Dufite imyanya mike, tugiye gutangirana n’abanyeshuri 210 ni ukuvuga 30 ku mashuri arindwi agiye gutangirizwamo iyi porogaramu. Uko imyaka izajya yiyongera tuzajya twongera umubare ariko uyu mwaka turakira bakeya, abatarashoboye ‘gusaba imyanya’ barihangana. Muri abo 210 twabonye abasabye barenze ibihumbi 15, imyanya ihari ni mike kandi umubare twifuzaga twawugezeho.”

    Kugira ngo umunyeshuri yemererwe guhindurirwa ikigo hashingirwa ku kuba afite uburwayi cyangwa ubumuga byemejwe na muganga cyangwa afite ikindi kibazo cyumvikana nk’uko Dr Bahati yabitangaje.

    Abafite ibibazo byerekeye aya amanota yasohotse bashobora kwegera amatsinda ya NESA hirya no hino mu gihugu bakabafasha kubisubiza.

    Ukeneye kureba amanota yifashisha uburyo bubiri burimo ubwa telefone aho umuntu afata nimero iranga umunyeshuri akohereza kuri 4891 agahita asubizwa cyangwa akanyura ku rubuga rwa internet rwa NESA.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashyikirizwa amanota n’Umuyobozi wa NESA,Dr Bahati Bernard

    source : https://ift.tt/3uGit8X

  • Idindira ry’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nyanja rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikibazo gihari kiri mu buryo bubiri; hari ikibazo cya kontineri nke zitwara ibicuruzwa, hakaba n’ikibazo cy’ubwato bwabaye buke muri iyi minsi bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Ubusanzwe, kontineri nyinshi zikorerwa mu Bushinwa, bukora izirenga 90% by’izikoreshwa ku Isi. Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo ubucuruzi butari bwifashe neza ku rwego mpuzamahanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, inganda nini zikora kontineri mu Bushinwa zagabanyije umubare w’izo zakoraga, kuko izigera kuri miliyoni 1,2 zari mu bubiko zitegereje abaguzi cyangwa gushyirwa abaziguze, mu gihe ku byambu byo mu Bushinwa hari izigera kuri miliyoni 3 zitarimo imitwaro, ibyatumaga imibare yerekana ko ikenerwa rya kontineri nshya ritari hafi aha.

    Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo Perezida Trump yasinyiraga ko Leta ye irekura miliyari ibihumbi 2$ yagombaga gufasha abaturage guhangana n’ingaruka za Covid-19, bigatuma Abanyamerika bongera kugira ubushobozi bwo kujya ku masoko hirya no hino.

    Ubu bushobozi bw’Abanyamerika bwo guhaha, kongeraho itangwa ry’inkingo n’ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi byari byaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, byatumye ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya bwiyongera ku kigero cya 27% mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’amezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2019 icyorezo kitaraza.

    Icyakora nubwo ubucuruzi bwiyongereye, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato, byari byaragabanyije 11% by’ubwato bukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa ku Isi, bitewe n’uko ubucuruzi mpuzamahanga bwari bwaragabanutse.

    Mu gihe ubucuruzi bwongeraga kuzanzamuka muri Amerika mu buryo bwihuse, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato ntabwo byari bifite ubwato buhagije bwo guhita butwara ibicuruzwa, kuko bwinshi muri ubwo bwato bwahagaritswe, bwari buparitse ku byambu bya kure kandi burimo ubusa, ku buryo kugira ngo bugaruke mu kazi, byasabaga ko bujyanwa ku byambu biriho ibicuruzwa, cyane cyane ibyo muri Aziya y’Iburasirazuba na Amerika, kugira ngo bushyirwemo ibicuruzwa kuko ari hari kontineri z’ibicuruzwa.

    Uku kujyana ubwato bwinshi ku byambu bike bikorerwaho ubucuruzi bwinshi byagize ingaruka kuko byatumye ubwato buba bwinshi ku byambu, bituma havuka umubyigano w’ubu bwato, bumwe bukajya butegereza ubundi ko burangiza gupakira cyangwa gupakururwa kugira ngo bugerweho.

    Nko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ibyambu byo muri Amerika byakiriye inyongera ya 14% by’ubwato butwara ibicuruzwa, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2019 mbere y’icyorezo.

    Ku rundi ruhande, mu gihe ibyambu byariho umubyigano w’ubwato, kontineri nazo zaragabanutse kuko igihe zimara ku byambu, zaba ziri gupakirwa cyangwa gupakururwa, cyiyongereye kuko zihagerera rimwe ari nyinshi bityo zigategereza igihe kinini. Ibi byatumye ibigo by’ubwato butwara ibicuruzwa bijya ku isoko gukoresha izindi ariko izi na zo ntizahaza isoko kuko izikenewe ziruta kure ubwinshi bw’izikorwa.

    Ibi byose byavuyemo ko ibiciro bya kontineri nshya byiyongereyeho arenga 50%, mu gihe ibiciro byo gutwara kontineri mu bwato na byo byikubye hafi kane. Nk’urugero, kuvana kontineri nini mu Bushinwa uyijyana muri Amerika mu 2019, byashobora gutwara ibihumbi 2,5$ ariko ubu biri gutwara arenga ibihumbi 10$. Iri zamuka ryabayeho n’ahandi henshi ku Isi.

    Ubwato bwinshi bwafatiwe mu mubyigano uri ku byambu bitandukanye, ku buryo igihe bitwara ngo bube buhavuye cyiyongereye cyane

    Ingaruka ku Rwanda

    Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kure y’inyanja rukuraho ibicuruzwa kuko 70% by’ibicuruzwa byinjira mu gihugu binyura ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania kiri ku Nyanja y’u Buhinde, mu birometero 1416 uvuye mu Rwanda.

    Ubusanzwe amafaranga agurwa igicuruzwa aba akubiyemo n’igiciro cy’ingendo zirimo n’izo mu nyanja ariko aya mafaranga akunze kuba ari make cyane ku buryo atagira ingaruka zikomeye ku giciro cya nyuma. Icyakora mu gihe hiyongereyeho itinda ry’ibicuruzwa mu nzira, igiciro cy’aya mafaranga gishobora kwiyongera, bikagira ingaruka ku muguzi wa nyuma ugomba kwishyura menshi kugira ngo abone igicuruzwa runaka.

    Ibi nibyo biri kuba ku bacuruzi bavana ibicuruzwa mu mahanga babizana mu Rwanda. Mu kiganiro na Rwanda Today, Vichal Shah, Umuyobozi Mukuru wa Rwacom, ikigo gikora ibikoresho bya pulasitiki birimo n’amajerekani, yavuze ko iri dindira ry’ingendo z’ubwato butwara ibicuruzwa ryagize ingaruka ku bucuruzi bwabo, kuko bahombye amasoko bitewe n’uko ibicuruzwa byajyaga bibageraho mu gihe cy’ukwezi, bimaze amezi atatu bitarabageraho.

    Yagize ati “Twatumije kontineri y’ibikoresho dukoramo ibicuruzwa byacu muri Kamena ariko n’ubu ntabwo turabona ibicuruzwa, ubusanzwe byatwaraga ukwezi kumwe, ariko ibijyanye n’igihe byatwaraga byarahindutse, kandi byagize ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko twaguye mu bihombo.”

    Uyu muyobozi yasobanuye ko ikibazo nyamukuru kiri guterwa n’uko “Nta bwato bwinshi buri kugera ku cyambu cya Dar Es Salaam kuko bwafashwe [bukerekezwa mu bindi byerekezo], ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byari byagabanyije ubwato bikoresha, ari na byo byateye iki kibazo.”

    Iri gabanuka yagarutseho ryatewe n’uko ubwo ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya y’Iburasirazuba bwasubukurwaga mbere y’ibindi bice by’Isi, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byahinduye inzira z’ubwato bwari busanzwe bwerekeza ibicuruzwa mu bindi bice, bwerekezwa muri Amerika. Ibi byagize ingaruka mu gihe ibindi bihugu byasubukuraga ibikorwa by’ubucuruzi, kuko byabuze ubwato bubagemurira ibicuruzwa, bitewe n’uko bwinshi bwaheze mu mibyiganiro iri ku byambu bikurwaho ibicuruzwa mu bihugu birimo u Bushinwa na Amerika.

    Shah yavuze ko mu mezi ane gusa, bamaze guhomba ibihumbi 300$ kubera ibi bibazo, ati “Uku gutinda kwatumye bigorana kumenya igiciro cy’igicuruzwa ku isoko kuko mu gihe upakiye kontineri [kugira ngo ikuzanire ibicuruzwa], uba uri mu gihombo cy’indi ikiri mu nzira utazi igihe izakugereraho, hari ibintu byinshi byahindutse muri iki gihe.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Bamwe mu bakiliya basubiranye amafaranga yabo, ubu turi gufata inguzanyo kugira ngo twishyure kandi tugashyiraho n’inyungu.”

    Uretse ubucuruzi bwa Shah, ubundi bucuruzi bwo mu Rwanda nabwo bwagizweho ingaruka n’iki kibazo mu buryo bufatika, kuko ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa hanze y’u Rwanda byazamutse cyane aho nka televiziyo yaguraga ibihumbi 350 Frw, ubu iri kugura ibihumbi 500 Frw.

    Mu gihe ibicuruzwa byinshi byakomeza kuzamura ibiciro, nta kabuza ko byagira ingaruka zishobora guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda. Kimwe mu bishobora kubaho ni ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, byitezwe ko rizata agaciro ku kigero cya kiri munsi ya 2,5%, nyuma y’uko ryari ryataye agaciro ku kigero cya 5,4% mu mwaka ushize.

    Uretse itakazagaciro ku ifaranga ry’u Rwanda, ibiciro bihanitse bizagabanya ingano y’ibyo umuguzi afitiye ubushobozi bwo kugura, ibi na byo bigabanye ingano y’ibyo umucuruzi ashobora gucuruza, ari na ko bigira ingaruka ku misoro, mu gihe ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo rukurayo, cyari kuri miliyari 1,54$, gishobora gukomeza kwiyongera.

    Ku rundi ruhande, mu gihe iki kibazo cyamara igihe kirekire, birashoboka ko bimwe mu bicuruzwa bishobora gushira ku isoko burundu mu gihe ibikiri mu bubiko byarushaho kugabanuka, ibi na byo bikagira ingaruka zikomeye mu kuzamura igiciro cy’ibicuruzwa.

    Iki kibazo kizarangira gute?

    Mu burya busanzwe, kontineri n’ubwato butwara ibicuruzwa hirya no hino ku Isi birahagije, ikibazo ni uko inzira bunyuramo n’aho kontineri ziri ugereranyije n’aho zakabaye ziri byahindaguritse.

    Ibi bitanga icyizere ku basanzwe bakurikirana iby’ingendo z’ibicuruzwa mu nyanja, bavuga ko iki kibazo, cyanatijwe umurindi n’impanuka y’ubwato bwa Ever Given buherutse guhagarika ingendo mu Bunigo bwa Suez, gishobora kutazamara igihe kirekire kuko ibikoresho by’ibanze bikenerwa bihari kandi ku bwinshi, igisigaye akaba ari uko bisubira mu nzira za nyazo nk’uko byahoze mbere.

    Icyakora ku bandi barimo Peter Sand wo mu Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara ibicuruzwa mu mato, yavuze ko iki kibazo gishobora kuzatwara igihe kirenga umwaka kugira ngo inzira zongere zikoreshwe nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

    Iki gitekerezo agihuriyeho na Lars Jensen w’Ikigo cy’Ubujyanama cya Vespucci Maritime, wahaye The Economist urugero rw’imyigaragambyo y’abatwara ubwato muri Amerika yabaye mu 2015, ikagira ingaruka zirimo ubwiyongere bw’ubwato ku byambu.

    ‘Iki kibazo cyakemutse mu mezi atandatu,’ nk’uko Jensen abivuga, ’kandi cyari cyabereye mu gihe kimwe cy’Isi, ubwo ukibaza igihe bizatwara kugira ngo ikibazo cyabaye ku rwego rw’Isi yose gikemuke.

    Muri rusange, mu gihe byasabaga ubwato urugendo rw’iminsi 41 kuva ku cyambu bwikoreye ibicuruzwa, bukagera ku kindi bukanagaruka ku cyambu cya mbere, ubu biri gutwara iminsi 70. Bikekwa ko 60% by’ibicuruzwa binyura mu nyanja, bishobora kongererwa ibiciro ku muguzi wa nyuma, bitewe n’iri dindira ryingendo zo mu nyanja.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ingano y’ibicuruzwa Abanyamerika baguze yaragabanutse ugereranyije na Kamena, nubwo n’ubundi yari ikiri hejuru ku kigero cya 18% ugereranyije na Nyakanga ya 2019. Iri gabanuka riratanga icyizere ko ibigo bitwara ibicuruzwa mu nyanja bishobora gusubiza ubwato mu nzira zahozeho na cyane ko ibindi bice by’Isi na byo biri gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi ku bwinshi.

    Hagati aho, urwego rw’amato atwara ibicuruzwa mu nyanja ruhanganye n’ikindi kibazo cyo kugabanya umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere n’ubwato bwose butwara ibicuruzwa mu nyanja, ukaba ungana na 2,7% by’umwuka wose woherezwa mu kirere uvuye ku Isi.

    Byitezwe ko kuva mu 2023, hazatangira ingamba zikomeye zo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubu bwato ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko bitazagira ingaruka mu itinda ry’ibicuruzwa cyangwa mu bwiyongere bw’ibiciro byo gutwara kontineri, kuko izi mpinduka zitazagira ingaruka zikomeye ku byo ubwato bwakoreshaga mu rugendo.

    Ibigo birimo Maersk biri ku gitutu cyo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubwato bwabyo, kugira ngo hagabanywe umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere

    source : https://ift.tt/3ms1a7N

  • MINEDUC yatangaje uko abarangije amashuri abanza n’ayisumbuye (icyiciro cya 1) batsinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati mu gutangaza ayo manota

    MINEDUC yavuze ko abo bose bazasibira ariko ikabizeza kuzajya ibafasha gusubiramo by’umwihariko amasomo bize, ifatanyije n’amashuri abo bana bigamo.

    MINEDUC yabisobanuye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini byashoje amashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka wa 2021.

    Mu banyeshuri 251,906 barangije amashuri abanza, abangana na 44,176 bahwanye na 17.5% bazasubira aho bigaga mu mwaka wa gatandatu kuko batatsinze ibyo bizamini.

    MINEDUC ivuga ko urugero rw’imitsindire y’ibizamini bya Leta byashoje amashuri abanza muri 2021 rungana na 82%, mu gihe muri 2019 abatsinze bari 81.6%.

    Ku bijyanye n’abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu banyeshuri 121,626 bakoze ibizamini, abazasibira kuko batatsinze ari 16,466 bahwanye na 13.6%.

    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

    Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya ashima urugero rw’imitsindire y’abana muri uyu mwaka kuko ngo rwarushije urwo mu mwaka wa 2019, akavuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko babonye umwanya wo gusubiramo amasomo mu gihe cya Guma mu Rugo, babifashijwemo n’ababyeyi.

    Dr Uwamariya yakomeje avuga ko abigaga mu mashuri abanza batabonye amanota abemerera kujya mu mashuri yisumbuye, kimwe n’abigaga mu mashuri yisumbuye batazajya mu cyiciro cya kabiri, bose bazahabwa ubufasha bw’umwihariko.

    Dr Uwamariya yakomeje agira ati “Dufatanije n’amashuri, ubu igikurikirano ni ukureba aho abo bana baherereye, aho bazigira, uko bazigishwa! Uretse n’aba bakoze ibizamini bya Leta hari n’abandi basigaye inyuma mu bindi byiciro, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’amashuri hari gahunda yo gusubiriramo amasomo ku bari inyuma y’abandi”.

    MINEDUC yanahaye ibihembo bya mudasobwa zigendanwa abana 10 ba mbere batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, hamwe na 10 ba mbere batsinze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

    Abana bahize abandi bahawe ibihembo birimo na mudasobwa zigendanwa
    Abana bahize abandi bahawe ibihembo birimo na mudasobwa zigendanwa

    Uwitwa Rutaganira Yanisse Ntwali w’i Kigali mu Karere ka Kicukiro ni we wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza, na ho Tumukunde Francoise utuye mu Karere ka Nyamasheke akaba ari na ho yigaga, yabaye uwa mbere mu batsinze ibisoza amashuri yisumbuye(icyiciro rusange).

    Rutaganira na Tumukunde bavuze ko babifashijwemo n’ababyeyi babo, batapfushije ubusa igihe cya Guma mu Rugo.

    Tumukunde yakomeje agira ati “Ababyeyi banjye bamfashaga kujya kuri internet ngakora ubushakashatsi, ariko ngakurikirana n’amasomo yaberaga kuri televiziyo”.

    Aba bose ariko n’ubusanzwe bavuga ko babaga aba mbere mu bizamini bisanzwe byo mu ishuri kuva igihe batangiriye kwiga amashuri abanza.

    source : https://ift.tt/3a192HA

  • Rulindo: Urubyiruko 7,100 rugiye gutorezwa mu Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye icyo gikorwa
    Bishimiye icyo gikorwa

    Ni ibyavugiwe mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe Irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi, wabereye mu Murenge wa Rusiga ku Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021, aho icyo cyiciro kigizwe n’urubyiruko 1208, nyuma y’icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’urubyiruko 1500.

    Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yavuze ko muri gahunda y’akarere ka Rulindo, urubyiruko rwose rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruzanyura muri iryo rerero, mu rwego rwo gusobanurirwa amahame y’umuryango wa FPR.

    Yagize ati “Icyiciro cya mbere, twari twahuguye 1500 mu mpera z’umwaka ushize, uyu munsi tukaba turi gusoreza inyigisho ku rubyiruko 1208, Ni uko hajemo Covid-19 ntitwabikora uko twabyifuzaga, biba ngombwa ko tugenda dufata umubare muke, ubundi twifuzaga ko twagombye kuba dufite abantu benshi bakurikiye aya masomo”.

    Ariko ubu, ni uko izi ntore z’ibyiciro byombi tuzifata nk’abatoza, ubu irerero rikaba rigiye gukomereza ku rwego rw’utugari, aho twifuza ko ku ikubitiro twahugura abantu ijana muri buri kagari, birumvikana ko uyu mwaka urangira duhuguye abantu 7100”.

    Bamwe mu rubyiruko rwasoje amasomo mu irerero rya FPR-Inkotanyi rwicaranye n
    Bamwe mu rubyiruko rwasoje amasomo mu irerero rya FPR-Inkotanyi rwicaranye n’abayobozi banyuranye

    Kayiranga, yavuze kandi ko ikizabibashoboza ari ubushake n’ubushobozi nk’abanyamuryango, avuga ko imbaraga zihari, ndetse anemeza ko kuba hamaze gutozwa urubyiruko rugera kuri 2700, ngo nazo ni izindi mbaraga ziyongereye zo gutoza urwo rubyiruko ruzaturuka mu tugari 71 tugize akarere ka Rulindo.

    Muri urwo rubyiruko rwatorejwe mu irerero ry’umuryango ku rwego rw’umurenge, nyuma y’isuzumabumenyi ryateguwe n’urwego rw’akarere kubahize abandi mu mirenge, 17 babaye indashyikirwa muri icyo kizamini bahawe ibihembo binyuranye birimo smart phone, igitabo gikubiyemo amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, mu gihe batatu ba mbere bahize abandi bongereweho imashini zidoda.

    N’akanyamuneza, abo batatu bahize abandi bavuze ibanga bakoresheje kugira ngo bagire amanota menshi, bavuga no ku bihembo bahawe.

    Uwajeneza Yvette wabaye uwa mbere ati “Biranshimishije kuba muri benshi twiganye ari njye utsindiye iki gihembo nyamukuru, binkoze ku mutima numva ko ntazigera ntenguha umuryango, kuwukunda no kwigirira icyizere ni nabyo bimfashije kuba uwa mbere, iyi mashini ngiye kuyibyaza umusaruro nyikoreshe inzamurire iterambere ndetse mfashe n’abandi. Urubyiruko ndarurarikira gukunda umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

    Yankurije Claudine wabaye uwa gatatu ati “Ndishimye biranejeje, binyubatse n’umutima kuba mpembwe mubahize abandi, ibanga nuko nakurikiye neza amasomo twahawe mu irerero, ikindi cya kabiri ni ukwigirira icyizere mu gufata ibyo twigishijwe nkanabikunda, iyi mashini na smart phone bigiye kumfasha kwiteza imbere, aho bizamfasha mu buryo butandukanye bw’ubuzima, nkunda umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko wita ku mibereho y’abaturage, kuzamura ubukungu bw’umunyarwanda n’ibindi”.

    Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y
    Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth atanga impanuro ku basoje amasomo

    Ati “Ndasaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, rugakunda igihugu cyababyaye bakunda n’amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

    Edmond Rukemanganizi wabaye uwa kabiri, ati “Izi gahunda z’irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi zihugurira urubyiruko gukura rwirinda amacakubiri, no gutegura abayobozi bazi amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, ibyo byaramfashije kuba urubyiruko rutarangwa n’amacakubiri binteguramo n’umuyobozi w’ejo hazaza, urundi rubyiruko ndarusaba kwirinda ingeso mbi, ruharanira kumenya imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi kuko ituyobora mu matwara meza, urubyiruko rugakura rufite imico ibereye u Rwanda”.

    Mu mpanuro zinyuranye urubyiruko rusoje amahugurwa rwahawe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango, basabwe kuba umusemburo w’iterambere rurangwa n’indangagaciro zijyanye n’amahame ya FPR-Inkotanyi, kandi birinda ingeso mbi zishobora kubatesha agaciro, no gutesha agaciro umuryango bahagarariye hirya no hino mu mirenge baturukamo.

    Abo bayobozi bavuga ko ari iby’agaciro kuba urubyiruko rukomeje kwitabira irerero rya FPR-Inkotanyi, nk’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru.

    Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth, ati “Nk’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru dutumira urubyiruko kugira ngo tubahugure, tubasobanurire neza impamvu umuryango wavutse kugira ngo bakure barangwa n’imigirire, imitekerereze ndetse n’indangagaciro z’umuryango wa FPR-Inkotanyi, kugira ngo umuryango uzahoreho mu bihe byose ugifite intego, ndetse n’abanyarwanda bakiwubona mu ishusho watangiriyemo ijyanye no gukemura ikibazo cyari cyugarije abaturarwanda, kijyanye na Politique mbi yari yaraheje bamwe mu banyarwanda mu gihugu cyabo”.

    Arongera ati “Rubyiruko mwasoje icyiciro cy’irerero, ndagira ngo mbabwire ko muje muri igisubizo muri aka Karere ka Rulindo, aho mugiye gufasha akarere muri gahunda yo kubarura Abanyarwanda tubandika mu Intore Solution. Aka karere kavuye ku mwanya wa mbere ubu kakaba kicaye ku mwanya wa kane kuri 68%, turimo kubabonamo ishyaka ryo kuzamura akarere kanyu, kuko ubumenyi burabonetse, ubushake burahari n’ubushobozi bwabonetse bamwe mwabonye smart phone, mwibuke ko umutungo u Rwanda rufite ku isonga haza umuturage, murasabwa kumwegera mukamufasha gutera imbere”.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, nawe ati “Muri imbaraga twungutse, ndagira ngo mwishimire ko mwahisemo neza, nta kiza nko kurererwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi, aho muzaba muri hose indangagaciro z’umuryango ni zo zigomba kubaranga. Nk’imbaraga z’igihugu murasabwa kubahiriza indangagaciro zo gukunda igihugu, nimwe muri ku isonga mu guharanira ko ibyagezweho bisigasirwa, ni mujyane indangagaciro zo kuba indahemuka, kuba inyangamugayo kandi muhora mwiteguye kwimana u Rwanda, muhesha isura nziza igihugu n’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

    Abayobozi banyuranye bafashe ifoto bari kumwa n
    Abayobozi banyuranye bafashe ifoto bari kumwa n’abana batatu bahize abandi

    Urwo rubyiruko rwasobanuriwe uburyo amatora y’inzego z’ibanze agiye kuzakorwa, rwibutswa kandi gufasha igihugu muri ibyo bihe by’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo, byaba na ngombwa ngo rugatinyuka rukiyamamaza, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda mu miyoborere myiza, basabwa kandi gufata neza ibikoresho bahawe babibyaza umusaruro, mu kwihangira imirimo aho ibyo bikoresho birimo imashini, telefoni n’ibindi.

    Irerero ry’umuryango ni ishuri ryatekerejwe mu mwaka wa 2020, ritangizwa mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe gufasha urubyiruko ruhuriye mu muryango wa FPR-Inkotanyi kurushaho kumenya neza amahame n’indangagaciro uwo muryango ugenderaho.

    Mu muhango wo gusoza ayo masomo, hakaba hitabira n’urubyiruko rushya rurahirira kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi.


    source : https://ift.tt/3A8r4lM

  • Akijijwe n’ubuhinzi bw’ibinyomoro nyuma yo gusaba akazi inshuro 41 akakabura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamuteje imbere nyuma y’imyaka itandatu ari umushomeri

    Ni ubuhamya yifuje kugeza ku baturage by’umwihariko ku rubyiruko rurangiza amashuri rukumva ko rukwiye gukomeza gutega Leta amaboko, rwakagombye kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu ishuri, ibyo bikaba bikomeje kongera umubare w’abashomeri, ari na cyo kibazo gikomeje guteza ibibazo binyuranye, bamwe mu rubyiruko bakishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.

    Uwo mugabo ufite umugore n’abana babiri, avuga ko inzira y’ubuzima bwe ari ndende aho yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007, mu ishami ry’ubuhinzi ariko imyumvire ye ikaganisha ku gukorera Leta, aho byamugizeho ingaruka zo gutakaza igihe kingana n’imyaka itandatu yiruka ku kazi arakabura.

    Agira ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye mu by’ubuhinzi, namaze imyaka itandatu ndi umushomeri, nadepoje inshuro 41, naranabyanditse nabimanitse muri salon iwanjye, mu gihe nari ntangiye kwiheba mbona ko akazi kabuze, biba ngombwa ko ntekereza ku byo nize, nkura amaboko mu mufuka”.

    Arongera ati “Natangiye nshakisha igishoro, aho najyanaga n’abaturanyi mu murima njya kubahingira ku munsi icyo gihe bampembaga amafarabnga 300 gusa, natekerezaga ko nimbona igishoro nzikorera ngendeye ku byo nize, nkibaza nti kuki Papa na Mama bandihiye amashuri badafite ubushobozi, bahinga kuki njye wabyize ntabikora ngo bimbesheho ni biba ngombwa mbesheho abandi?”

    Uwo musore ngo yageze aho ahabwa ikiraka muri VUP, aho yari umugapita ahembwa ku kwezi ibihumbi hagati ya 35 na 40, ahakora azigama mu mezi arindwi agura isambu y’amafaranga ibihumbi 180, hari mu mpera za 2012.

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bushobora gukiza ubukora

    Akimara kugura iyo sambu nibwo yatangiye kuyihinga, ariko agahinga ibihingwa bisanzwe, ibishyimbo, ibigori…, ariko nyuma yatekereje gushyira mu ngiro ibyo yize, akora umushinga wo guhinga kijyambere imbuto zirimo ibinyomoro n’amatunda.

    Avuga ko ubwo buhinzi bw’ibinyomoro bwamuzamuye atangira gutekereza indi mishinga, aho yaguze isambu ateramo kawa, yinjira muri koperative Abakundakawa Rushashi, aho yatanze imigabane aba umunyamuryango atangira kuzamuka, kugeza ubwo aguze indi sambu ayihinga urutoki dore ko ubuhinzi bw’ibinyomoro yari yaragize umwuga bwakomezaga kugenda neza.

    Uko ubuhinzi bw’ibinyomoro bwagiye bumuteza imbere

    Niyonambaza avuga ko ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamuteje imbere nyuma y’uko abyitayeho abishyiraho umutima we wose, bitanga umusaruro utubutse , kugeza ubwo igiti kimwe agisaruraho ibinyomoro bikabakaba ibihumbi bibiri, bigura amafaranga asaga ibihumbi 60 dore ko mu binyomoro yeza kimwe kigura amafaranga 50.

    Ati “Iyo tubivuga, rimwe na rimwe abantu batekereza ko ari amakabyankuru, ariko mu mibare biragaragara, kuko ku ikubitiro iyo utangiye gusarura ibinyomoro, igiti kimwe kiba gishobora kuba gifite ibinyomoro hagati ya 100-150, ku nshuro ya kabiri kiba gishobora kugira ibinyomoro 200, ku buryo kijya gusaza kimaze gusarurwaho ibinyomoro biri hagati ya 1500 na 2000 mu gihe cy’umwaka n’igice bimara bisarurwa”.

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamugejeje no ku buhinzi bw’urutoki

    Niyonambaza avuga ko mu murima we w’ibinyomoro uhinzemo ibiti 300, bihundura bimuhaye umusaruro w’ibinyomoro bigera ku bihumbi 450, aho bikomeje kumuzamurira iterambere dore ko atajya abura isoko ryabyo, bitewe n’uburyo biri mu mbuto zikunzwe na benshi mu gace atuyemo n’ahandi azijyana.

    Yagarutse ku mitungo yagezeho kubera ubwo buhinzi, ati “Mfite umurima uhinzemo kawa 1000, n’urutoki, aho byose mbifite ku buso bwa hegitari irenga.

    Nk’uko biri muri gahunda ya Leta, aho umuhinzi asabwa gusarura byinshi ku buso buto, nk’iyo ngiye muri banki gusaba inguzanyo, iyo sambu nkoreramo ibikorwa bayiha agaciro ka miliyoni 16, aho n’ishyamba ryanjye rya Hegitari rifite agaciro ka Miliyoni esheshatu”.

    Uretse ibyo bikorwa, Niyonambaza yubatse n’inzu y’ubucuruzi ku isantere atuyemo, akaba yaratangiye n’ubworozi bw’ingurube nabwo butangiye kumufasha kuzamura iterambere rye, akagira na moto imufasha kugeza imyaka yejeje ku masoko.

    Arasaba urubyiruko kumenya amahirwe ahari aruganisha ku iterambere, baharanira gukoresha amaboko yabo badategereje guhabwa akazi na Leta, abasaba kwirinda gusuzugura umurimo.

    Ati “Ibintu abantu basuzugura ni byo birimo amahirwe. Birantangaza iyo umuntu bamubajije ngo akora iki ati ntacyo kandi ari umuhinzi. Urubyiruko mureke tubyaze umusaruro ubutaka dufasha abaturage guhinga kinyamwuga”.

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamugejeje no ku bworozi bw’ingurube

    Yahinze na kawa
    Yahinze na kawa
    Niyonambaza agira abantu inama yo kwihangira umurimo kuruta gutegereza ko bazahabwa akazi
    Niyonambaza agira abantu inama yo kwihangira umurimo kuruta gutegereza ko bazahabwa akazi


    source : https://ift.tt/3Bds3Cv

  • Utubari twafunguye tutaremererwa n’utwiyongereyeho izindi serivisi turaburirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Gufungura utubari ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, utubari tukaba twarafunguwe nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice dufunze, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo hafashwe umwanzuro wo gukomorera utubari, ariko akabari gafungura nyuma yo guhabwa icyangombwa gitangwa n’Umurenge na RDB, ariko ngo hari utubari twabirenzeho dutangira gukora nta byangombwa dufite, utundi twemerewe gufungura, twiyongereraho izindi serivisi zitemewe, nk’uko byagaragajwe na CP Kabera.

    Mu Ntara y’Iburasiraziba, ngo hafashwe abagera kuri 477, mu Mujyi wa Kigali hafatwa 309, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa 288, mu Ntara y’Amajyapfo ho ngo hafashwe abagera kuri 256, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ho hafashwe abagera ku 109.

    Muri abo bafashwe nk’uko byasobanuwe na CP Kabera, hari aho byagaragaye ko abantu biyongereyeho, ikindi harimo abantu 64 ngo bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, bari mu kabari banywa ariko banabyina, ibyo bikaba bivuze ko akabari n’ubwo kemerewe gufungura, hari abyongereweho nk’akabyiniro.

    Yagize ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari, nta tubyiniro cyangwa akabyiniro kariho. Ntabwo ntekereza ko ababyandikaga bibagiwe kwandika utubyiniro cyangwa ‘night club’, oya”.

    Ati “Nk’aho bafatiye abantu babyina, bari bafunguye akabari, hagafungwa amezi atatu, bagacibwa amande y’ibihumbi 250.000Frw, reka tuvuge nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa se nyuma y’ibyumweru bitatu, utubyiniro nidufungurwa, hakajyaho amabwiriza atugenga, uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze, n’akabyiniro ke kazaba kagifunze. Inyungu iri he rero? Kubera iki abantu batubahiriza amabwiriza ariho uko yakabaye? Kubera iki abantu bakunda kwirengereza ku byemewe cyangwa se ubundi bakajya hasi y’ibyemewe?”

    Polisi y’igihugu itangaza ibyo mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze akabyiniro mu Murenge wa Kacyiru n’akabari k’imwe muri hoteli zo mu Kiyovu.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko kuba hari utubari twatangiye gufungwa nyuma y’igihe gito dukomorewe, atari ukuvuga ko byacitse, ariko avuga ko abantu bafite utubari basabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko hari ababikora kandi neza bigashoboka.

    Yagize ati “Birashoboka kandi cyane, nta n’ubwo byacitse, kuko hari aho dusanga hamwe na hamwe babyubahiriza kandi neza. Bigakomeza, abantu bakajya mu kabari bakabacurangira ‘Karaoke’ hariya, bakajya kuri ‘kontwari’ bakaka icyo kunywa, ariko ugasanga barakurikirana icyo amabwiriza asaba. Ariko wagera ahandi ugasanga ni nk’aho ugeze mu kindi gihugu, ukabona birahabanye cyane”.

    Ati “Kuba izo ngamba zarafashwe, hamwe na hamwe hakagira ababihanirwa, ntabwo ari ukuvuga ko igikuba cyacitse, kuko nk’uko mbibabwiye hari ahandi henshi babikora, kandi bakabikora neza. Gusa ntabwo twareka gukomeza gukora ubugenzuzi, nta n’ubwo twareka gukomeza guhwitura ababikora, kubabwiriza, kubigisha, kubagira inama no kubahana aho tubona bibaye ngombwa”.


    source : https://ift.tt/3l9VWOk

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge by’agaciro k’agera kuri Miliyari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Ibyafashwe birimo ibinyobwa, ibiribwa, amavuta yo gutekesha n’ayo kwisiga, amabuye y’agaciro, urumogi, intsinga z’amashanyarazi n’ibindi

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 30 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    source : https://ift.tt/3iuLCPA

  • Huye: Abahinga ahahanamye barashishikarizwa kwikorera amaterasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga A mu Murenge wa Karama, urangwa ahanini n’imisozi miremire, ku buryo hari aho usanga ubutaka buhanamye cyane, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

    Yagize ati “Hari umuntu mwari mwabona ufata ubutaka bwe akabukoramo amaterasi y’indinganire ku giti cye? Uwabikora se ntabwo yabona umusaruro nk’uwo dukura mu materasi? Kuki tutabikora? Abantu badikanyije bashobora gufatanya, uyu munsi bagakorera umwe, hanyuma bagakorera undi.”

    Yanababwiye ko hari abahinzi bamaze kubona ko ubuhinzi bwakiza umuntu, ku buryo nko mu Majyaruguru y’u Rwanda hari abasigaye bikorera amatetasi.

    Ati “Za Gicumbi, Nyabihu n’ahandi umuntu ajya mu isambu ye, akayikoreramo amaterasi y’indinganire.”

    Yabemereye kandi ko uziyemeza kwishyirira amaterasi mu isambu akarere kazamutera inkunga y’ishwagara yo gufumbiza.

    Abahinzi yabwiraga bavuga ko na bo babona inama bagiriwe ari ngombwa n’ubwo muri bo hari abavuga ko ubutaka bagira ari ubwo mu kabande gusa.

    Icyakora hari n’abavuga ko babona batabishobora, aba ariko bagirwa inama y’uko bashobora no kureba amashyirahamwe baba bahaye ubutaka buhanamye batanabasha guhinga, yo akaba yabukoraho amaterasi, hanyuma bakumvikana uko bazabufatanya mu kububyaza umusaruro.

    Biteganyijwe ko mu Karere ka Huye, muri 2024 hazaba hamaze gushyirwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1786, kandi ko kuri ubu amaze gushyirwa kuri hegitari 1631.

    source : https://ift.tt/3mluexx

  • Gushakira ubukungu mu buhinzi byatumye ifumbire ihenda – MINAGRI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gihembwe cy’ihinga ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi igiciro cyayo kiri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda 700 na 600 harimo nkunganire ya Leta, nyamara umwaka ushize kikaba cyari hagati ya 550 na 470.

    Abahinzi bavuga ko kuba ifumbire ihenze bizamura igishoro nyamara igiciro cy’imyaka ntikiyongere.

    Habumuremyi Theodore wo mu Kagari ka Matunguru, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo avuga ko buri mwaka ibiciro by’ifumbire bigenda byiyongera, akifuza ko Leta yakubaka uruganda ruyitunganya kuko aribyo byatuma idakomeza kwiyongera.

    Ati “Leta ishyiraho Nkunganire ariko buri mwaka ni ko ifumbire igenda izamuka, mbere yiyongeragaho nk’ibiceri 50 ariko uyu mwaka yiyongereyeho ijana n’andi. Twasabaga niba bishoboka bakongera Nkunganire cyangwa bakubaka inganda ziyikora tukajya tuyibona ku giciro kigabanutse.”

    Umujyanama w’Ubuhinzi mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, Ndacyayisenga Evariste avuga ko gukoresha ifumbire neza byongera umusaruro ariko ikibazo ikomeza kwiyongera igiciro nyamara icy’imyaka ntikiyongere.

    Avuga ko bibaye byiza hajya hashakwa isoko ryiza igiciro cy’imyaka yeze kikajyana n’igishoro umuhinzi yashyize mu murima we.

    Agira ati “Nk’ubu ikilo cy’ibigori cyaguze ijana na mirongo, niba igiciro cy’ifumbire cyazamutse, ni ngombwa ni kizamuke ariko noneho badushakire isoko n’umusaruro ubone igiciro kiri hejuru, kuko iyo ushoye ibihenze ukavanamo ibihendutse igihombo kiza ku muhinzi.”

    Atangiza igihembwe cy’Ihinga 2022 A, mu Karere ka Gatsibo ku ya 01 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, yavuze ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’impamvu zitandukanye harimo iza Covid-19, kuba ibihugu byinshi bishakira ubutunzi mu buhinzi ndetse n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

    Ati “Ibibazo bya Covid-19, amafumbire aho aturuka ibiciro byarazamutse ariko na none ibihugu byinshi birashakira ubukungu mu buhinzi noneho hakaba icyo kintu cyo kurwanira amafumbire bituma ibiciro bizamuka, ariko buriya amafumbire agira aho ahuriye n’ibikomoka kuri Peteroli”.

    Akomeza agira ati “Muranabizi ko Leta yacu ikora ibishoboka ngo ibiciro bya lisanse bitazamuka rero iyo ibiciro bya Peteroli byazamutse n’iby’amafumbire birazamuka.”

    Mukeshimana avuga ko ariko hari icyo Leta yabikozeho aho harebwe uko igiciro gihagaze ugereranyije n’icy’umwaka wabanje, ibyiyongereyeho babigabana n’abahinzi.

    Ikindi ni uko ibiciro by’imbuto byagabanutse kuko ikoreshwa ari ituburirwa mu Rwanda kandi ikaba iriho na Nkunganire, bitandukanye n’imyaka yabanje aho imbuto yaturukaga hanze y’Igihugu.

    source : https://ift.tt/3De7OFx