Tag: featured

  • Nyagatare: Babiri bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 21 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyaneza yafatiwe mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Rugali, Umudugudu wa Isangano, yafatanywe amasashe ibihumbi 20 na ho Nyiransengimana yafatiwe mu Murenge wa Rwempasha, mu Kagari ka Mishenyi, Umudugudu wa Kinunga afite amasashe 1,800.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.

    Yagize atin “Nyiransengimana avuga ko hari abantu bo muri Uganda bamuhaye ariya masashe bayamuhera ku muyanja atagiye Uganda. Inzego z’umutekano zamufatiye mu Murenge wa Rwempasha ari na ho atuye. Munyaneza we yafashwe avuye muri Uganda yagiyeyo kwizanira ariya masashe ibihumbi 20 yafatanywe”.

    CIP Twizeyimana yakomeje akangurira abantu kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda ku bw’impamvu z’umutekano wabo, anabibutsa ko ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe bihanirwa n’amategeko.

    Ati “Abaturage tubagaragariza impamvu nyinshi bagomba kwirinda buriya bucuruzi bwa magendu. Hari ukuba iyo bageze muri kiriya gihugu bafatwa bakagirirwa nabi, kuba bajyayo bagakurayo icyorezo cya COVID-19 no kuba bashobora guhura n’ibibazo byatuma babura ubuzima kuko bambuka ibihugu bihishahisha ku buryo bakwitiranywa n’abagizi ba nabi, ikindi kandi buriya bucuruzi buhanirwa n’amategeko.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko inzego zisobanukiwe n’ibijyanye n’ibidukikije zagaragaje ko amasashe yaginza ibidukikishe kuko atabora ndetse n’iyo atwitswe ahumanya ikirere. Ni mu gihe bariya bafashwe bavuze ko ayo masashe yari ayo kuzagurisha ku bacuruzi bakazajya bayapfunyikiramo abakiriya ibyo baba baguze.

    Abafashwe bahise bashykirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

    source : https://ift.tt/3B5B4xm

  • Ibitaro bya MBC byafunzwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugaragarwaho amakosa atihanganirwa, ibitaro bya MBC byafunzwe burundu
    Nyuma yo kugaragarwaho amakosa atihanganirwa, ibitaro bya MBC byafunzwe burundu

    MINISANTE imaze iminsi itangije gahunda y’igenzura ku mavuriro yose yigenga yo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kureba imikorere yayo na serivisi itangwa niba koko ari yo ikwiriye kuba ihabwa abagana ayo mavuriro.

    Ni muri urwo rwego MBC Hospital, ikorera mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge byafunzwe burundu, nyuma yo kugaragaraho amakosa adashobora gutuma byihanganirwa kugira ngo bikomeze gutanga serivisi.

    Umukozi wa MINISANTE ushinzwe itumanaho, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko iyo Minisiteri y’Ubuzima irimo gukora igenzura, hari ibyo igenda yibandaho nk’uko abisobanura.

    Ati “Ni ukureba imikorere, isuku, ibikoresho bigendanye na serivisi zihatangirwa, iyo rero bigaragaye yuko uburyo iryo vuriro ririmo gukora bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abajya kuhivuriza rifatirwa ibihano, muri ibyo bihano rero harimo no kuba ryafungwa”.

    MINISANTE iravuga ko kuba ibitaro bya MBC byafunzwe nta gikuba cyacitse, kuko ifunzwe ikurikiye Baho Hospital biheruka gufungwa mu kwezi gushize, byose bikaba birimo gukorwa muri gahunda y’igenzura ririmo gukorwa, ku buryo binashoboka ko no mu minsi iri imbere hari ibindi byafungwa cyangwa bigahagarikwa, mu gihe byasangwa hari ibyo bitujuje nk’uko bisabwa.

    Ikindi ni uko bitewe n’uburemere bw’amakosa ibitaro byagaragayeho mu igenzura, bishobora kuba byafungwa burundu cyangwa se bigahagarikwa igihe runaka, bagategekwa guhindura ibigomba guhinduka.

    Minisiteri y’ubuzima iravuga ko kugeza uyu munsi, mu Mujyi wa Kigali hamaze kugenzurwa amavuriro agera kuri 47, abiri muri yo akaba ari yo amaze gufungwa.

    Nyuma y’Umujyi wa Kigali iyi gahunda ikazakomereza no mu Ntara, kugira ngo amavuriro yigenga yose akorerwe ubugenzuzi, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda n’abarutuye bayagana.


    source : https://ift.tt/2Yf3VRv

  • Kigali: Babiri bari baherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida bafashwe bibye miliyoni eshatu – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bemera ko koko mu gitondo tariki ya 30 Nzeri 2021 bafatanije kwiba amafaranga ya Ndayishimiye ubwo yari ayasize mu modoka mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu gace k’ubucuruzi ahazwi nko muri Quartier Commercial.

    Avugana n’itangazamakuru, umwe muri bo yavuze ko na we yari afite imodoka noneho muri icyo gitondo abona Ndayishimiye aparitse imodoka ye, arakinga, arongera akora ku rugi nk’umuntu usizemo ibintu by’agaciro. Nyuma yahise ahamagara mugenzi we amubwira guhita aza mu Mujyi akemwereka uwo biba.

    Yagize ati “Njyewe nkimara kubona umuntu (Ndayishimiye) asohotse mu modoka yamara gukinga akongera agakora ku rugi nahise ntekereza ko asizemo ibintu by’agaciro. Nahise mpamagara mugenzi wanjye kuko we agira urufunguzo rufungura imodoka zose, yahise aza arafungura dusangamo ibahasha ya kaki (Envelope) irimo amafaranga menshi.

    Yakomeje avuga ko we na mugenzi we bahise bajya kureba ikirimo basanga harimo miliyoni 3 bahita bagabana umwe atwara imwe n’ibihumbi 500.

    Mugenzi we na we yagize ati “Nibyo koko hari mu gitondo nka saa tatu mbona mugenzi wanjye arampamagaye ambwira ko hari ahantu abonye amafaranga tugiye kwiba. Kuko njyewe mfite urufunguzo rufungura inzugi z’imodoka zitandukanye nahise nza, tubanza gucunga uwo twari tugiye kwiba tubonye atinda mu iduka nahise ngenda ndafungura nkuramo ibahasha yarimo amafaranga.”

    Aba bombi bavuze ko bamenyaniye muri gereza ya Nyarugenge ubwo bari bafungiye ibyaha by’ubujura. Umwe ko inkiko zari zaramukatiye igifungo cy’imyaka ine naho undi yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka Ibiri n’amezi Ane. Baravuga ko nta mezi abiri arashira barekuwe ku bw’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Baricuza icyaha bakoze cyo kwiba bakanagisabira imbabazi ariko bakanagira inama undi wese waba utekereza kwiba cyangwa gukora ibindi byaha kubireka kuko nta mahirwe bazagira.

    Ndayishimiye Bravo Patrick wari wibwe aya mafaranga yavuze ko bariya bombi harimo ushobora kuba yari yamucunze akamenya ko afite amafaranga kuko nta mwanya byatwaye kugira ngo bamwibe, kandi yari yagerageje gusiga ayahishe ahantu mu modoka.

    Ati”Mu gitondo tariki ya 30 Nzeri nazindutse njya guhaha mu Mujyi ariko mbaza kujya kuvunjisha ku biro by’ivunjisha. Nahise njya mu gace k’ubucuruzi guhaha ibikoresho by’ikoranabuhanga, nta minota 10 yaciyeho nahise ngaruka gutwara amafaranga nsanga bamaze kuyiba. Bisa nk’aho bari bangenzuye kuva mvuye kuvunjisha kurinda ngera mu iduka nari ngiye guhahiramo.”

    Ndayishimiye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuko yayigejejeho ikibazo cye bakihutira gukurikirana abajura bakaba bafashwe ndetse n’amafaranga ye akaba yabonetse yose.

    Yagize ati” Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuko nkimara kwibwa nahise mbibwira umupolisi wari hafi aho nawe abwira bagenzi be bahita bakurikirana. Nyuma kuri uyu wa Gatanu numva barampamagaye bambwira ko abacyekwaho kunyiba bafashwe ndetse n’amafaranga bayafatanwe.”

    Yagiriye inama abandi bantu bose kujya birinda gusiga ibintu byabo by’agaciro mu modoka kuko isaha iyo ariyo yose bashobora kwibwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye Ndayishimiye wihutiye gutanga amakuru akimara kwibwa bikorohereza Polisi gukurikirana bariya bantu.

    Ati ”Akimara kuvuga aho yibiwe twifashishije za Camera dukurikirana bariya bantu. Habanje gufatwa Nshamihigo ako kanya agaragaza mugenzi we bari kumwe, bafashwe bamaze kugabana ariya mafaranga ariko bari bakiyafite yose.”

    CP Kabera yongeye gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’ikibazo. Yanibukije abagifite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko babicikaho kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

    Ati” Bariya bantu barivugira ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura. Inshuro nyinshi twerakana abandi bantu bafatiwe mu byaha bitandukanye harimo n’ubujura, icyo dushaka kubwira abantu ni ukuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Aba bagabo biyemerera ko bibye miiyoni eshatu bakoresheje urufungo bafite rufungura inzugi z’imodoka nyinshi

    Bafashwe bamaze kugabana amafaranga bari bamaze kwiba

    Umuturage wari wibwe yashimiye Polisi u’u Rwanda ubuhanga yagaragaje ifata abari bamaze kumucucura

    source : https://ift.tt/3otSwbt

  • Muhanga: Umugabo wakubise umugore we akamumena ijisho yakatiwe gufungwa imyaka umunani – #rwanda #RwOT

    Uregwa yakoreye ibyaha iwe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga, akaba yarakubise umugore we akamumena ijisho.

    Uyu mugabo yari asanzwe amuhoza ku nkeke kuko yari yaranabifungiwe, akatirwa umwaka umwe muri Gereza. Uregwa bivugwa ko akunda gukubita umugore we ntacyo amuhoye, akitwaza ko abiterwa no kunywa inzoga.

    Uregwa yahamwe n’ibyaha yari akurikiranyweho birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uwo bashyingiranywe, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 147 & 121 al.2 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


    source : https://ift.tt/3it6Yws

  • Nta COVID-19 yagaragaye mu bakozi n’abakiliya b’utubari bapimwe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 nibwo inzego z’ubuzima zafashe ibipimo mu tubari two hirya no hino muri Kigali. Ku ikubitiro haherewe ku tubari 13 nibura muri buri kamwe hagenda hapimwa abantu 50

    Ni muri gahunda yatangijwe yo kumenya uko ubwandu buhagaze ahahurira abantu benshi, kuko igikorwa nk’iki na none cyari giherutse gukorwa muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson yavuze ko iyo gahunda ari uburyo bwiza bwo gutahura ubwandu bushya no kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage ndetse yemeza ko ibikorwa byo gupima abantu mu buryo nk’ubwo butunguranye bizakomeza gukorwa mu bihe binyuranye ariko hibandwa cyane ku hahurira abantu benshi.

    Icyemezo cyo gupima mu buryo bwa rusanga abakiliya n’abakozi b’utubari kije nyuma y’iminsi mike twemerewe kongera gukora, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, yanzuye ko dufungurwa nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe nk’imwe mu ngamba zamaze igihe ikirekire zidahinduka mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    RBC yatangaje ko ibipimo yafashe ku wa Gatandatu bigaragaza ko nta mukiliya cyangwa umukozi wa kabari wasanzwemo COVID-19

    source : https://ift.tt/3isgq3p

  • Akabari ka ‘Great Hotel Kiyovu’ kafunzwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko akabari k’iyi hoteli iherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kugafunga nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2021 busanze harimo abantu benshi kandi batubahirije amabwiriza ya COVID-19 arimo guhana intera.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwatangaje ko hafunzwe iki gice cyakoreragamo akabari gusa. Iki gihano kikazamara ukwezi.

    Nyuma y’uko utubari dukomerewe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga uko dukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Amwe muri aya mabwiriza avuga ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo; Utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).

    Avuga kandi ko mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi; Utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha;

    Buri kabari kandi kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo; Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Inzego z’ubuyobozi zategetse ko ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe; buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa; Abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose.

    Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 kandi ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

    Inzego z’ubuyobozi zasanze abantu bari muri aka kabari batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 (Ifoto: RBA)

    Aka kabari ka Great Hotel Kiyovu kafunzwe mu gihe cy’ukwezi (Ifoto: RBA)

    source : https://ift.tt/3ovcUZB

  • Gusambanya abana bigiye gushyirwa mu byaha bidasaza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2021 mu Karere ka Gatsibo ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga imboni z’umutekano zatoranyijwe kugira ngo zifatanye n’izindi nzego z’ibanze mu kugira imidugudu itarangwamo icyaha.

    Izi mboni zizibanda cyane ku muryango ngo kuko iyo utabanye neza ari naho hava ibibazo bitandukanye birimo n’isambanywa ry’abana n’ibindi byaha byinshi.

    Ubusanzwe ibyaha bidasaza mu Rwanda byari bibiri birimo icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’icya ruswa. Ibi byaha n’iyo haba hashize imyaka myinshi iyo ubitahuweho ukurikiranwa n’amategeko.

    Ibi bitandukanye n’ibindi byaha kuko ibyinshi usanga iyo hashize imyaka irenze icumi bibaye amategeko atagukurikirana.

    Nyuma yo kubona ko gusambanya abangavu bikomeje gufata indi ntera aho nibura buri mwaka abangavu bari hejuru y’ibihumbi 17 baterwa inda imburagihe, Leta y’u Rwanda yatangiye umushinga wo gushyira iki cyaha mu byaha bidasaza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera , Nyirahabimana Solina yagize ati “Ubu itegeko rihana ibyaha ririmo guhindurwa kugira ngo icyaha cyogusambanya abana kijye mu byaha bitagira ubuzime kuko ni icyaha gihangayikishije umuryango nyarwanda kandi twari twarabonye haradutse ko abantu bamara gusambanya umwana bakambuka umupaka hazashira igihe ukabona umuntu arongeye araje, ibyo rero ntibizongera ukundi.”

    Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo waganiriye na IGIHE, yavuze ko gushyira iki cyaha mu byaha bidasaza byafasha cyane.

    Yagize ati “ Ahubwo baratinze, uzi ko umugabo yasambanyaga umwana wawe akamutera inda cyangwa akamwangiza wagira ngo uramureze agatoroka dosiye ikaba aho ikazarinda ishyingurwa , wajya kugira utya ukamusanga nka za Kigali ariko kuko hashize imyaka myinshi ukaba utatanga ikirego ngo bishoboke.”

    Gakumba Gaspard na we wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko abyishimiye cyane ngo kuko uwasambanyije umwana agiye kujya agendana ubusembwa.

    Ati “ Ubu abantu bagiye kurushaho kubitinya kuko bazi ko amategeko azabakurikirana imyaka y’ubuzima bwabo yose, bivuze ngo uwasambanya umwana azajya agendana ubusembwa bw’icyo cyaha, abe azi ko umunsi bizamenyekanira azafatwa agafungwa.”

    Gakumba yavuze ko hari nk’abamotari cyangwa abashoferi bajyaga bakunda gusambanya abana byamenyekana bagahindura iseta bikaba birarangiye ariko ngo ubu nibabikora bazajya bashakishwa mpaka.

    Amb. Nyirahabimana yavuze ko kuri ubu umushinga wo guhindura iki cyaha watangiye kandi ngo inzego zose bireba zirabishyigikiye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina yavuze ko umushinga wo gushyira icyaha cyo gusambanya abana mu byaha bidasaza ugeze kure

    source : https://ift.tt/3osKlfv

  • Dutemberane mu ndake zifashishwaga n’Ingabo 600 za FPR ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, iyi Batayo yari igizwe n’amakampani cyangwa se amatsinda ane arimo Tiger, Chui, Headquarter, Simba na Eagle.

    Baciye indaki zo kwifashisha ngo babashe guhangana n’ibitero by’ingabo bari bahanganye zashakaga uko zinjira muri CND ngo ziburizemo iby’ayo masezerano ndetse bashyire mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

    Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yamuritse izo ndaki mu rwego rwo gusangiza abagenderera iyo ngoro inzira ingabo 600 zanyuzemo kugira ngo zibashe kubohora Abanyarwanda ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3l4Nnof

  • Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bahamwe n’icyaha cya ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Adrien yari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na ho Nzakizwanimana Etienne, yari umukozi w’urwego rufasha abaturage mu by’amategeko, MAJ, (Maison d’Accès à la Justice) mu Karere Rubavu.

    Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech bari bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke, rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kuri buri wese, mu gihe Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

    Ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, RIB yari yanyujije ku rubuga rwa twitter iby’abo bantu, aho yari yagize iti “abo bombi bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha”.

    Amakuru y’ifatwa ry’abo bakozi agaragaza ko abafashwe bakiriye amafaranga y’indonke yatanzwe n’umuturage wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, bamubwira ko bagize uruhare mu irekurwa rye.

    Amafaranga abarirwa mu bihumbi 500 ni yo Umushinjacyaha Mukeshimana yahawe n’umuryango w’uwo babwiye ko bamukoreye ubuvugizi, ariko anyuzwa kuri konti ya Nzakizwanimana ukora muri MAJ.

    N’ubwo basabye amafaranga, amakuru Kigali Today yahawe n’abazi icyo kibazo bavuga ko bitwaje ko bavuganye n’Umushinjacyaha w’Urukiko rw’ibanze ariko batarabivuganyeho na we.

    Ubwo Mukeshimana yamushyiraga ibihumbi 100 yamubwiraga ko yahawe ibihumbi 150 akaba yafashemo ibihumbi 50.

    Uwo mushinjacyaha yanze kuyakira amubwira kuyasubiza nyirayo, ko yakoze akazi uko gakwiye atagomba kubaka amafaranga.

    Umushinjacyaha ku rwego rwibanze yahise atangira gushaka uwafunguwe aramubura ariko aza kubona abo mu muryango we, bamubwiye ko bamwoherereje ibihumbi 500 kuri konti, maze abasaba ko bamuha urupapuro rwa banki ‘bordeau’ bishyuriyeho, iperereza ritangira gutyo.

    source : https://ift.tt/3AakPO9

  • Ababyeyi ntibakwiye guhanika inkwano kuko ‘Umwana si igishoro’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe umuryango w’umukobwa wemereraga umugeni umuryango w’umusore hakurikiragaho umuhango wo gukosha maze umuryango w’umusore bagatanga inka yari ikimenyetso cy’inkwano mu muco w’Abanyarwanda.

    Inkwano muri iyi minsi ya none hari aho yasimbujwe amafaranga ndetse igiciro baragihanika ku buryo hari imiryango imwe n’imwe isigaye yumva byarabaye ikibazo gikomereye umuryango mushya ndetse hari n’ababona ari intambamyi ku ihame ry’uburinganire aho hari abumvise nabi ibigendanye n’ihame ry’uburyo uyu muhango ukorwamo.

    Umunyamakuru wa KT Radio Kamanzi Natasha yagiranye ikiganiro mpaka n’abatumirwa barimo Juliette Karitanyi hamwe na Rutindukanamurego Marc Roger badusangiza byinshi ku bigendanye n’uyu muhango hagendewe ku gaciro k’inkwano mu bihe bya kera ugereranyije n’ubu.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3uEBRD1