Tag: featured

  • Guhagarara kwa WhatsApp, Facebook na Instagram byari nko guhagarara k’ubuzima kuri bamwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021 imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook na Instagram zahagararaga, benshi bacitse ururondogoro, buri wese agerageza kureba niba ikibazo cyabaye kuri telefone ye cyangwa mudasobwa ye.

    Bamwe bibazaga impamvu bandika ubutumwa ntibugende, ndetse ntibabashe kwakira n’ubw’abandi babandikiye, abandi bibaza niba ari ikibazo cya internet ariko bakibaza impamvu imbuga zimwe zifunguka ariko izindi ntizifunguke. Hari abandi basibye byinshi mu byo bari bafite nko kuri WhatsApp bakeka ko wenda ishobora kuba hariho ibintu byinshi byayiremereye bikayibuza gufunguka. Hari n’abahinduye iri koranabuhanga muri telefone zabo bakongera kurisubizamo kugira ngo barebe ko rikora kuko bibwiraga ko iryo bafitemo rishaje, ariko byose biba iby’ubusa. bikomeza kuyoberana, cyane ko benshi babonaga bafitemo internet ihagije.

    Uku kugaragara basa n’abataye umutwe ni kimwe mu bigaragaza uburyo izi mbuga nkoranyambaga cyane cyane nka WhatsApp zikomeje kwigarurira abantu batari bake, dore ko benshi banazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi bakabasha kwinjiza amafaranga, kuvugana n’abakiriya, bakabasha gutumanaho aho baba baherereye hose ku Isi, mu kanya gato kandi ku giciro gihendutse, ku buryo guhagarara kwazo kwateje abatari bake igihombo gikomeye.

    Izi mbuga nkoranyambaga zarushijeho kuba ingirakamaro by’umwihariko murii ibi bihe bya Covid-19 aho abantu basabwaga gukorera mu rugo ariko bagakomeza guhanahana amakuru.

    Mu gihe buri wese yabanje kwibaza icyabaye kuri iri tumanaho rye, ikibazo cyaje kumenyekana ko atari icy’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ari rusange, ndetse ko cyabaye ku isi yose.

    Ba nyiri izi mbuga nkoranyambaga bifashishije ubundi buryo butandukanye bw’itumanaho, basobanura ko habayemo ikibazo ku rwego rw’Isi cyatumye zitarimo gukora, ariko ko barimo kugisuzuma no kugikemura, basaba abazikoresha kwihangana.

    Mu Rwanda ahagana saa sita z’ijoro nibwo izi mbuga nkoranyambaga zongeye gukora, benshi bishimira ko zigarutse, dore ko bamwe bari batangiye no kwibaza niba bashobora kubaho nk’uko babagaho mbere zitaraza, ariko bamwe bakumva bidashoboka.

    We’re now back and running at 100%.

    💚 Thank you to everyone around the world today for your patience while our teams worked diligently to restore WhatsApp. We truly appreciate you and continue to be humbled by how much people and organizations rely on our app every day. 💚

    — WhatsApp (@WhatsApp) October 5, 2021

    source : https://ift.tt/3uGwiUB

  • Abantu 36 barimo abanyamahanga 12 bafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano – #rwanda #RwOT

    Muri iki gikorwa cyakozwe ku nshuro ya karindwi, hafashwe inzoga z’inkorano zifite agaciro gasaga miliyoni 17 Frw, ibiryo bitujuje ubuziranenge bya miliyoni 12 Frw, amavuta yo kwisiga ya miliyoni zirenga 2 Frw, amashashi yo gupfunyikamo y’ibihumbi 500 Frw, imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’amatungo ifite agaciro karenga ibihumbi 900 Frw, hafashwe amabuye y’agaciro yiganjemo gasegereti yafatanywe ababikora mu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro ka miliyoni 2.8 Frw, imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro karenga miliyoni 1.7 Frw, insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge z’ibihumbi 280 Frw.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko abantu 36 ari bo bafashwe muri iki gikorwa, 13 muri bo bafatanwa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, batandatu bafatanwa kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, babiri bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano n’aho batatu nta byangombwa bari bafite.

    Muri 36 bafashwe harimo abanyamahanga 12, bagizwe n’Abanya Nigeria batatu bafatanywe urumogi, Abanya-Pakistan babiri bafatanywe ‘ibyangombwa by’ibihimbano’, birimo ibibemerera kujya muri Afurika y’Epfo n’ibijya muri Tanzania, Umunya-Cameroun umwe, Umurundi umwe n’Umunya-Cîte d’Ivoire umwe bafashwe nta cyangombwa kibaranga bafite dosiye z’abafashwe ziri gukorwa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Twagirayezu yasabye abaturarwanda kwirinda kugwa mu bishuko byo gucuruza no gukwirakwiza ibitujuje ubuziranenge.

    Ati “Iki gikorwa cyagaragaje ko hakiri abantu bakishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, nko gucuruza ibintu bitemewe cyangwa bitujuje ubuziranenge, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gukora ibikorwa bibangamiye ibidukikije n’ibindi. Turashimira inzego zitandukanye n’Abanyarwanda bagira uruhare mu kugaragaza ibikorwa bitemewe tunibutsa ko inzego zibishinzwe zitazihanganira na rimwe buri wese wakomeza kwishora muri ibyo bikorwa.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Imiti n’Ibiribwa muri Rwanda FDA, Ntirenganya Lazare, yagaragaje ko intandaro yo kubona ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kandi bikorerwa mu Rwanda ari uko hari ababishakamo indonke n’inyungu z’umurengera no kwirebaho gusa ntibarebe ku bandi bagiye guhabwa bya bicuruzwa.

    Ati “Impamvu tukibibona ni uko abantu bamwe babibonyemo ibibungukira mu buryo bw’amafaranga, kandi bashoyemo igishoro gitoya. Abo baharanira kubona inyungu nyinshi bakanyura mu buryo bwo gukora ibitemewe bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ndumva rero icyo kintu cyo gushaka indonke, gushaka inyungu nini ijyanye no gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge ko hakenewe n’ubundi ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo tugishakire igisubizo.”

    Yasabye abantu bose bifuza gutangira uruganda rukora cyangwa rutunganya ibicuruzwa runaka kubanza kugana Rwanda FDA bagahabwa inama ndetse no gusobanurirwa ’ibyo bagomba gukora mu nyungu rusange no guharanira gukora ibifite ubuziranenge’.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza BĂ©atrice, yavuze ko kuba mu byafashwe harimo ibintu by’ibyiganano bitujuje ubuziranenge ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa kuko biteza ikibazo mu gihe abaturage babaguze ibitujuje ubuziranenge.

    Yavuze ko umuguzi afite uburenganzira bwo kumenya amakuru ku kintu agiye kugura bityo asaba ko buri wese mbere yo kugura ikintu yajya abanza kureba amakuru y’ingenzi kuri cyo arebana n’igihe kizarangirira cyangwa ikimenyetso cy’uko cyujuje ubuziranenge.

    Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gufata abacuruza ibitujuje ubuziranenge biri mu nshingano zayo cyane ko bashinzwe umutekano w’abantu ngo bityo iyo bakoresheje ibintu bitujuje ubuziranenge nta mutekano bashobora kugira.

    Yasabye abakora ubucuruzi kwisuzuma no kumenya amategeko agenga ibyo bakora mu rwego rwo kurushaho kugendera mu murongo muzima.

    Ati “Ibyo birabasaba ko bagomba kwisuzuma bakamenya amategeko agenga ibyo bakora. Ikindi ni uko ababifite babizana. Ngira ngo umuntu ubifite akavuga ati njyewe ibi bintu ndabona byakangize abantu cyangwa aho gukora ibitemewe n’amategeko nabireka. Aho kugira ngo bazategereze ngo bafatwe, banakurikiranwe bakabiraka. Ngira ngo umuntu abizanye habamo uburyo bw’inyoroshyacyaha cyangwa abantu bakagira uko babisuzuma.”

    Yavuze ko nubwo iki gikorwa cyakorewe mu gihugu hose ariko hari aho bishoboka ko inzego zibishinzwe zitageze, asaba ko ababa bafite ibyo bicuruzwa bitujuje ubuziranenge babishyikiriza Polisi bitaba ibyo bakitegura ko bazafatwa mu igenzura ritaha.

    Mu byafashwe harimo n’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

    Inzoga z’inkorano zifite agaciro ka miliyoni 17 Frw ni zo zafashwe

    Amashashi yagiye yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu na yo ari mu byafashwe

    source : https://ift.tt/3mmCJbP

  • Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Mu mezi umunani abanza ya 2020, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abana barenga 450 batewe inda batarageza ku myaka 18, higanjemo abari abanyeshuri batakaje amashuri yabo bakajya kwitegura inshingano zo kurera mu gihe na bo bari bagikeneye kurerwa.

    Aho ni ho uru rubyiruko rwasanze rugomba kwibanda mu gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo kigira ingaruka kuri bagenzi babo no ku gihugu muri rusange, nyuma yo guhabwa amahugurwa ajyanye n’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Kwizera Beni ni umwe muri bo, yagize ati “Muri aya masomo nakuyemo impamba z’uburyo naganiriza bagenzi banjye ku mateka nyayo n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi. Ngiye kwegera bagenzi banjye b’abangavu mbigishe uko bitwara birinda gutwara inda kuko bibagiraho ingaruka zo gutakaza amashuri no kurera abandi bana kandi nabo bari bakirerwa, nzahera mu bari hafi yanjye mu mashuri.”

    Uwanyirigira Innocente na we yagize ati “Igihugu tuba twubaka ni icyacu, abangavu baterwa inda usanga hari abazikuramo bakahakura ubumuga n’izindi ndwara. Nzabegera mbereke ko bakwiye kwirinda kugira ngo bitabangiririza ejo hazaza ahubwo bazavemo aba mama beza baberereye u Rwanda.”

    Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, avuga ko urubyiruko rutegurwa rukiri ruto rukigishwa amateka n’indangagaciro zituma batanga impinduka mu muryango Nyarwanda.

    Yagize ati “Urubyiruko ruba rufite imbaraga kandi mwarabibonye ko n’ababohoye igihugu tukaba turi mu mutekano n’iterambere bari urubyiruko. Aba tubatoza bakiri bato tukabatuma kuba umusemburo w’impinduka mu muryango Nyarwanda, turabizeye ko bagiye kwita ku bibazo bihangayikishije Igihugu kandi tuzakomeza kubaba hafi bityo twubake none tunubaka ejo hazaza.”

    Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutoza urubyiruko kugira imyitwarire ihamye no guharanira ko indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi zimakazwa.

    Yagize ati “Urubyiruko iyo rugiriwe inama mbi rurohama ariko iyo urwubatse neza rurubaka, twirinda ko hari abarugira inama mbi ngo atarworeka tukabigisha bakiri bato, icyo tubatumye k’ingenzi ni ukwegera bagenzi babo bakabigisha kandi nabo babe intangarugero bamurikire abandi bavatere inyota yo kwifuza kuba nkabo, bunge bagenzi babo, bunge ababyeyi babo babamurikire babafashe gutera imbere.”

    Mu gihe igihugu gihangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, urubyiruko 68 ruturuka muri buri kagari mu tugize Akarere ka Musanze bagiye kurangiza amashuri yisumbuye ni bo bahuguwe ku masomo y’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, bahabwa n’ubutumwa bwo kuba umusemburo w’impinduka zikwiye kubaranga.

    Urubyiruko rwahawe impanuro zizabafasha gusigasira ibyiza byagezweho

    Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda

    Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze

    source : https://ift.tt/3oyKGgA

  • Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imboni z
    Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi

    Uturere twabimburiye utundi muri iyo gahunda ni Burera na Gicumbi dufite imirenge myinshi ikora ku mipaka, ahakunze kumvikana insoresore ziyise Abarembetsi bakomeje guhungabanya umutekano binjiza ibicuruzwa bya magendu, urumogi n’inzoga zibujijwe mu Rwanda, ibyo byose bakabikora bitwaje zimwe mu ntwaro za gakondo bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.

    Ku ruhande rw’Akarere ka Burera gafite imirenge itandatu ikora ku mipaka irimo uwa Cyanika, ayo mahugurwa yahuje imboni z’umutekano 634, yasojwe ku wa gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wasabye abatojwe gushyira imbere inyungu z’igihugu kugira ngo batange umusaruro bategerejweho.

    Ati “Iyo ukunda u Rwanda, ugatarama u Rwanda, ukimana u Rwanda ukarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma, biba ari imbaraga uhawe zituma urugamba ugiyeho urutsinda”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV

    Minisitiri Bamporiki kandi yasabye imboni z’Umutekano kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho yabibukije ko ari isanomuzi Abanyarwanda basangiye, ati “Bana b’u Rwanda, ubwo mutumwe muzimane u Rwanda kandi murutamike abandi. Muramenye, uru rugamba mugiyeho ntimuzarutsindwe”.

    Mu Karere ka Gicumbi, na ho umuhango wo gusoza amahugurwa y’Imboni z’umutekano 436 zituruka mu mirenge ine yo muri ako karere, ari yo Cyumba, Rubaya, Kaniga na Rushaki aho bahuguwe ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano nk’imboni y’umutekano.

    Ni umuhango wabaye ku ya 02 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rushaki, witabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, wibukije urwo rubyiruko ko rugomba kugendera ku mahitamo y’igihugu no kuyazirikana mu migirire n’imibereho yabo ya buri munsi, bagendeye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano.

    Mu zindi mpanuro yabahaye yagize ati “Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y’ejo, ahubwo urubyiruko rufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena inzagihe yacyo, hanyuma rugakora cyane kugira ngo ruyigereho”.

    Bahimbye n
    Bahimbye n’umuvugo ugaragaza neza akazi gakomeye bagiyemo ko guhangana n’abarembetsi

    Arongera ati “Ntabwo tubasabye kujya gufata ibiyobyabwenge, ahubwo turabasaba kujya gutanga ubutumwa kuri bene wanyu kugira ngo bareke gucuruza kanyanga mubagaragariza ububi bwayo”.

    Bamwe mu Mboni z’Umutekano, batoranyijwe nk’inyangamugayo mu mirenge ikora ku mipaka kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’uburembetsi mu turere dukora ku mipaka, bavuga ko batazigera batenguha ababagiriye icyizere.

    Umwe ati “Mureke tudadire ziriya nziza ibiyobyabwenge binyuzwamo, hanyuma dukore urutonde rw’abarembetsi tuzi, kuko usanga abenshi ari benewacu, ari abavandimwe”.

    Imboni z
    Imboni z’Umutekano mu Karere ka Burera zanacinye akadiho

    Undi ati “U Rwanda ni igihugu cyacu, ni rwo rwatubyaye ntabwo twarugambanira ngo turugurishe, twebwe intore Imboni z’umutekano, twahagurukiye kimwe kandi twiyemeje guca burundu iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe mu Rwanda, byinjizwa bikadindiza iterambere ry’umuturage”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko afitiye icyizere izo ntore zisoje amahugurwa.

    Ati “Aho abantu bambukira ni ho batuye barahazi neza, umupaka barawumenyereye, aho bacisha ibiyobyabwenge hose barahazi, ahaca magendu amayira yose barayazi Ubwo rero twizeye ko bagiye kuharinda, barinde uwo ari we wese ushaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, ariko banatange amakuru ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi”.

    Nyirarugero Dancille Guverineri w
    Nyirarugero Dancille Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

    Akarere ka Burera ni ko kugarijwe cyane n’uburembetsi, aho mu mezi atarenze abiri ashize, muri ako karere hafashwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni 14, bifatanwa abantu 197 ubu bamaze gushyikirizwa ubutabera.


    source : https://ift.tt/3A4QfFX

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 36 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    Ibyafashwe harimo ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, birimo inzoga z’inkorano bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, hafatwa ibiribwa bitandukanye bifite agaciro k’asaga miliyoni 12, hafatwa amavuta atandukanye yo kwisiga atujuje ubuziranenge n’andi yinjiye mu gihugu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro k’asaga miliyo ebyiri (2), hanafatwa amasashe akoreshwa mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

    Ibyo byiyongeraho imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu ndetse n’amatungo itujuje ubuziranenge ifite agaciro k’asaga ibihumbi 900 hamwe n’amabuye y’agaciro yafatanywe ababikora batabifitiye uburenganzira, yiganjemo Gasegereti afite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800.

    Hafashwe kandi imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 700, hanafatwa insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zifite agaciro k’ibihumbi 280.

    Muri Operasiyo ya USALAMA VII, hafatiwemo abantu 36, barimo 13 bafatanywe ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi, 6 bakaba barafatanywe kanyanga ndetse n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bakoraga mu buryo butemewe, 2 bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano mu gihe abandi 3 bafahswe nta byangombwa bafite.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu, avuga nyuma y’icyo gikorwa hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko.

    Ati “Nyuma y’iki gikorwa haba ku byafatiriwe ndetse n’abantu bafashwe, bari muri ibyo bikorwa bitubahirije amategeko, hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko, ku bakoze ibikorwa bigize ibyaha, dosiye zirimo zirakorwa kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha”.

    Arongera ati “Ku bandi bakoze ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bihanwa n’andi mategeko, na bo bazafatirwa ibyemezo n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi, nk’uko amategeko abiteganya”.

    Umukozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), Lazare Ntirenganya, avuga ko muri operasiyo USALAMA, bari bafite inshingano zo kureba uko ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa, n’imiti buhagaze ku isoko, ndetse n’aho bikorerwa uko hameze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda, kandi ngo hari icyo byabagaragarije.

    Ati “Iyi operasiyo hari icyo yatugaragarije, ko hakiri ibintu byinshi byo gushyiramo imbaraga, urugero ni uko hari ibinyobwa bibujijwe, biriya binyobwa uburyo biba bikozwemo ni uburyo bushobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga”.

    Akomeza agira ati “Kuko kuba ikinyobwa gisembuye, kikaba kiri mu icyupa rya pulasitike bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko uko igihe kigenda, uko ubushyuhe bwiyongera, hari ibinyabutabire bigize iriya pulasitike bijya mu kinyobwa, bikaba byatera indwara zirimo na za kanseri, ari yo mpamvu dusaba abantu kureka kunywa biriya binyobwa bisembuye biri mu macyupa ya pulasitike. Mu bo twabonye bagenda bakoresha n’ibikoresho bitemewe, kuko ari ibintu bavanga bakabisembura, bakabitara, bakabiha Abanyarwanda, kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba abantu kwisuzuma bakagendera kure ibikorwa bitemewe n’amategeko, badategereje ko bazabanza gufatwa, kuko ari ugushora imari bazi ko bazahomba.

    Ati “Ntabwo wabona ibintu bifashwe bifite agaciro kamaze kuvugwa, ngo wumve ko abantu babifatanye barimo gukurikiranwa, barimo gukorerwa amadosiye, ngo noneho nurangiza uvuge uti reka nanjye mbanze ndebeho gatoya, mu gihe batari baza reka mbe nshaka imari, ku buryo nongera ngashora imari yanjye mu bintu nk’ibi bitemewe. Numva rero icyo ari ikintu gikomeye cyane abantu bakwiye kumva”.

    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n
    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n’itangazamkuru

    Umuguzi afite uburenganzira bwo kwakirwa neza, guhabwa amakuru y’icyo agiye kugura, guhabwa inyemezabwishyu, guhitamo icyo ashaka mu bicuruzwa ndetse no guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ari na ho ababifite mu nshingano basaba abaguzi kujya bitonda bakabanza bakareba, niba icyo bagiye kugura kitararengeje igihe kuko biba byanditseho.


    source : https://ift.tt/3B6p26W

  • Abanyeshuri bakoreye ibizamini muri Gereza ya Nyagatare batsinze ku kigero cyo hejuru – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya leta muri ibi byiciro bibiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 mu mwaka w’amashuri wabaye muremure bitewe n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda n’Isi yose byari bihanganye na cyo.

    Ibi byatumye amashuri afungwa nk’uko byagiye biba ku bikorwa bitandukanye mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwakwirakwira mu buryo bworoshye.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, rwatangaje ko abakoze ibi bizamini bose hamwe ari 27 harimo 23 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse na bane barangije uwa gatatu w’icyiciro rusange.

    Uwagize amanota menshi muri bo ni umwana urangije amashuri abanza wagize 8 mu gihe uwagize make ari urangije icyiciro rusange wagize 30.

    Abasoje icyiciro rusange bose uko ari bane na 15 barangije amashuri abanza baje mu cyiciro cya mbere naho abandi umunani barangije uwa gatandatu w’amashuri abanza baje mu cya kabiri.

    Mu bizamini nk’ibi byaherukaga mu 2019, abari bakoze ibisoza amashuri abanza uko ari 12 bose baratsinze, bane baje mu cyiciro cya mbere, abandi umunani baza mu cya kabiri.

    Mu cyiciro rusange abakoze ikizamini bari batandatu, bose bakaba baratsinze ikizamini, aho batatu baje mu cyiciro cya mbere, abandi batatu baza mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mwaka abakoze ibisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 na ho mu cyiciro rusange bari 121.626. Abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386. Mu mashuri abanza ikigero cy’imitsindire kiri kuri 82,5% naho mu cyiciro rusange ni kuri 86,3%.

    Abakoreye ibizamini bya leta muri Gereza ya Nyagatare mu 2019

    source : https://ift.tt/3uHmZ7a

  • Abarimu bagaragaje ibikidindiza uburezi bw’abana bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kayonza, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku barimu bahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza.

    Aya mahugurwa akaba ari gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

    Muri aya mahugurwa abarimu bari kwigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha abana bafite ubumuga kwigana n’abandi.

    Abarimu bishimiye aya mahugurwa bavuga ko azabafasha cyane ngo kuko akenshi bahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu kwigisha zirimo kuba batarahawe amahugurwa y’ibanze ku kwigisha abana bafite ubumuga ndetse no kutamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’aba bana.

    Bucyensenge Pascal wigisha mu Karere ka Rubavu ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Kabirizi, yavuze ko imbogamizi bahura na zo mu kwigisha abana bafite ubumuga harimo no kudashobora kubavugisha.

    Ati “Badutegura kuba abarezi ntabwo twigeze twiga uburyo bigisha abana bafite ubumuga ahubwo twageze ku bigo by’amashuri turahabasanga bidusaba kwishakamo ibisubizo, iyo ugerageje gushaka n’uko umufasha usanga nta bumenyi buhagije ufite. Natanga nk’urugero nk’iyo uhuye n’umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, kumuvugisha mu marenga biratugora kuko nta mahugurwa menshi turabibonera.”

    Yakomeje avuga ko hari n’ubwo bajya kwigisha aba bana bifashishije ibikoresho byabugenewe biri ku mashuri ariko bagasanga ubumenyi babifiteho ari buke bigatuma batabibyaza umusaruro ukwiriye.

    Nshimiyimana ThĂ©oneste wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi mu Karere ka Rulindo, yavuze ko ku ishuri yigishaho hari abana 34 bafite ubumuga butandukanye akenshi ngo usanga hari abafite ibikoresho byabafasha ariko nta mwarimu uzi kubikoresha.

    Ati “Ibibazo dufite akenshi batuzanira ibikoresho ariko nta mahugurwa ahagije twari twabona yo kubikoresha, ibi rero bituma tudafasha aba bana nk’uko bikwiriye.”

    Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi unashinzwe Uburezi budaheza, Dr Gonzague Habinshuti, yavuze ko impamvu hashyizweho aya mahugurwa ari uko basanze abarimu bigisha mu bigo bidaheza bayakeneye cyane.

    Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi mu bijyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka cyane ko hari n’ibikoresho REB yagiye igura igashyira ku bigo, hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri cyiciro cy’ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

    Yavuze ko ubusanzwe hari ibitabo REB yajyaga itanga nyamara bikaba bitarimo ibyo gufasha abafite ubumuga ariko ngo abarimu barigishwa uburyo ibyo bitabo bashobora kubishyira mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kugisoma mu buryo bworoshye.

    Umukozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo ThĂ©odore, yavuze ko icyo biteze kuri aya mahugurwa ari ugufasha abarimu gukarishya ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

    Ati “Mwarimu nasubira ku ishuri afite ubushobozi bwo kwigisha wa mwana ufite ubumuga akamwigisha ibisa n’iby’udafite ubumuga bizatuma biga bimwe kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma.”

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo 60 bifite uburezi budaheza, bifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga butandukanye bikabasha kubigisha badasigaye inyuma.

    Bamwe mu barimu bavuze ko guhugurwa ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abafite ubumuga bizabafasha

    Abarimu bari guhabwa amahugurwa ni abahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza

    source : https://ift.tt/3AlGpQd

  • Agahinda k’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 15, agahita yanduriramo SIDA – #rwanda #RwOT

    Uwo mukobwa uterwa agahinda no kuba yarinjiye mu buraya afite imyaka 15 asa n’utazi neza ibyo arimo, yahise aterwa inda imburagihe ndetse ananduzwa agakoko gatera SIDA.

    Ati “Ninjijwemo [mu buraya] no kubera ko nabaye imfubyi nkabura ibyo kurya. Nabonye bagenzi banjye b’inshuti zanjye bari mu buraya, barambwira ngo aho kugira ngo ubure uko ubaho ngwino tukwereke uburyo wajya ubona amafaranga, ubwo mba ninjiyemo gutyo.”

    Ingaruka ya mbere avuga yahuriye nayo mu buraya ni ugutwara inda imburagihe.

    Ati “Ninjiyemo ntazi ibyo ari byo baba bahise bantera inda ndahangayika kurusha mbere. Narabyaye umwana arangora bigera n’aho numva namujugunya ariko ntabwo namujugunye.”

    Ubuzima yagiye gushakira mu buraya ntabwo yabubonye kuko yahuriyemo n’ibibazo byo kwandura Sida.

    Ati “Abagabo twaryamanaga bampaga amafaranga ibihumbi bibiri yo kurya, nta wigeze ayarenza. Ubuzima nashakaga ntabwo nabubonye ahubwo narahombye kuko banyanduje Sida. Ikindi nahombye ni amashuri kuko kwiga byahise bihagarara.”

    N’ubwo yanduye Sida yakomeje gukora umwuga w’uburaya kandi avuga ko hari abagabo benshi baza kuryamana na we bakanga kwikingira.

    Avuga ko kugeza ubu afite inzu akodesha akakiriramo abagabo, ariko we n’abagenzi be bafite aho bajya kubategera mu dusantere no ku muhanda.

    Yifuza kuva mu buraya agashaka ikindi yakora kuko ari umwuga akora atawishimiye.

    Izindi ngaruka avuga yahuriye nazo mu buraya ni ukurarana n’abagabo bamara kuryamana bakanga kumwishyura.

    Yakomeje ati “Hari umugabo twumvikanye amafaranga arangije arayanyima turarwana induru ziravuga. Icyo gihe twararwanye abantu barahurura bamusaba kumpa amafaranga yanjye.”

    Mu rwego rwo kwirinda kongera gutwara inda yaboneje urubyaro akoresheje uburyo bwo kwiteza urushinge.

    Ikintu gikomeye cyamubabaje mu buzima bwe ni uko yanduye Sida akiri muto atakaza icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse kandi nta cyiza kirimo.

    Uwo mukobwa ni umwe mu barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere.

    Umwe mu bakobwa barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere, yavuze uko yinjiye muri uyu mwuga mu kigare akaza no kwanduriramo SIDA

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3l6W2GI

  • Nyagatare: Batangariye inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, wigisha mu ishami ry’Ubuvuzi bw’amatungo, Dr Ndazigaruye Gervais, avuga ko nk’umuntu wahamagawe iyo nyana ikivuka yasanze ibyabaye ari uko inyana yavukanye ibibazo (abnormality) ariko mu by’ukuri atari icebe nk’uko aborozi babivugaga.

    Ati “Jye bampamagaye bambwira ko yavukanye icebe nk’iry’inka yabyaye, abandi bakavuga ko yavukanye ibyo bita ingoma, mpageze bati ingoma ijya hafi n’umukondo ariko n’ubundi byari byaraturutse ku mukondo biragenda bigera mu icebe.”

    Dr. Ndazigaruye avuga ko bikunze kubaho ko inyana ivukana ibibazo bidasanzwe (abnormalities), iriya yo ikaba yari ifite ikibazo cy’uburwayi bwa ‘hernia’ butuma amara iyo abonye icyuho ashobora kunyuramo ava mu nda akajya aho atagomba kuba.

    Avuga ko inyana yavukanye uburwayi bwa ‘hernia’ ndetse yarageze mu icebe ariko ngo biravurwa bigakira.

    Icyakora ngo buriya bwoko bwa ‘hernia’ bugera mu icebe ngo ntibukunze kuboneka kuko ubusanzwe ngo haboneka ubufata hafi y’umukondo.

    Agira inama aborozi kujya bitabaza abavuzi b’amatungo babyigiye mu gihe bahuye n’ibidasanzwe mu bworozi kuko kwivurira bishobora guteza ibindi bibazo kimwe no gukeka ko ibyabaye ari amahano.

    Ati “Ubundi muri buri murenge Leta yashyizemo abaganga kandi babifitiye ubushobozi, bitashoboka bakitabaza abikorera na bo barahari mu mirenge cyangwa se bakitabaza kaminuza kuko nicyo ibereyeho, harimo gufasha aborozi no kubagira inama mu bworozi bwabo.”

    Kuri ubu iyi nyana yavutse mu buryo budasanzwe yarabazwe, amara asubizwa mu nda akurwa mu icebe ku buryo imeze neza.

    source : https://ift.tt/3Ab9jCr