Tag: featured

  • Ni uwuhe muti ukarishye w’ubwicanyi n’ubugome bugaragara mu Banyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Nyakanga 2007 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.

    Ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda n’ubwa Juvénal Habyarimana ibi bihano byaratangwaga cyane ariko bigakorerwa mu muhezo.

    Bamwe mu banyonzwe ku butegetsi bwa Kayibanda hari muri 1963 ni abafatiwe mu bitero bitaga iby’inyenzi naho Habyarimana we icyo gihano yagikoresheje ahana abahoze mu butegetsi bwa Kayibanda yari amaze guhirika ku butegetsi.

    Iki gihano cyongeye guhabwa abantu mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ya 28 Mata 1998 abantu 22 mu bice bitandukanye by’igihugu bahanishijwe igihano cy’urupfu ndetse barasirwa ku karubanda.

    Mur2006 impaka zakomeje kwatsa umuriro ko igihano cy’urupfu cyakurwaho. Icyo gihe mu magereza atandukanye hari harimo abantu 1000 bategereje guhabwa icyo gihano kuko bari barahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyirwa muri baruharwa.

    Muri Nyakanga 2007 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho igihano cy’urupfu bityo igihano gikomeye mu mategeko y’u Rwanda gisigara ari ugufungwa burundu.

    Hari abatekereza ko byaba byiza kigaruwe

    Hari bamwe batekereza ko igihano cy’urupfu gisubijweho bishobora gucubya ubwicanyi n’ubugome ndengakamere buri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

    Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kwica ni icyaha nyamara hari ababirengaho bakica bagenzi babo.

    Inkuru z’abantu bishe abandi kandi mu buryo bw’ubugome ndengakamere zikunze kuvugwa muri ibi bihe. Uku kwicana bigaragara mu bashakanye, abana n’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi.

    Uretse abica bagenzi babo hari n’abagaragaza ko iki gihano gikwiye ku bantu basambanya abana cyane ko iki cyaha cyaje muri 10 bya mbere byugarije igihugu.

    Ibi bituma hari abatekereza ko kuba igihano cy’urupfu cyarakuweho mu Rwanda ari imwe mu ntandaro y’ubugome ndengakamere bukigaragara mu gihugu.

    Uretse ibi hari n’abadatinya kugaragaza ko ubwiyongere bw’ibyaha buturuka ku bihano byoroheje biri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko umuntu ukora icyaha cyuje ubugome ndengakamere aba akwiye kwicwa kuko ashobora kugera no muri gereza akanduza n’abari hafi yo kujya mu buzima busanzwe.

    Nsanzumuhire Vedaste yagize ati “Mu by’ukuri uriya muntu ukoze icyaha cyuje ubugome nta bumuntu na we aba afite. Njyewe mbona akwiye gupfa. Uzi ko ubona afite umutima nk’uw’inyamaswa. Ntabwo navuga ko aba akwiye kubaho rwose.”

    Michel Twagirayesu yavuze ko hakwiye kujya harebwa ubugome umuntu yakoranye icyaha mbere yo gufatirwa ibihano mu nkiko.

    Ati “Numva bari bakwiye kureba ubugome yagikoranye, basanga ari ndengakamere kuko haba hari n’ibimenyetso bifatika, agahanwa byaba ngombwa akicwa.”

    “Hari uwo mperuka kumva ngo yasambanyije umwana w’imyaka itanu, ubuse koko uwo akwiye kubaho? Mbona ari byo bigihembera umuco wo gukora ibyaha nk’ibyo kuko abantu ntibakibitinya.”

    Byaba ari ukuvutsa umuntu uburenganzira

    Mbere ya 2007, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yahoraga isaba u Rwanda gukuraho igihano cy’urupfu ngo kuko biba ari ukuvutsa ubuzima umuntu kandi n’ubundi ntacyo bihindura ku wagihawe.

    Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta, wita ku Burenganzira bwa Muntu n’Iterambere (GLIDH), Dr Tom Mulisa, yabwiye IGIHE ko n’ubundi igihano cy’urupfu ntacyo gihindura ku muntu wagihawe uretse kumuvutsa uburenganzira gusa.

    Ati “Buriya ibihano byose biberaho impamvu eshatu, guhana umuntu bigatuma atinya kongera gukora icyaha, kugorora umuntu no kumuhindura ariko igihano cy’urupfu nta ngingo n’imwe muri zo wakibaramo.”

    Yavuze ko ahari igihano cy’urupfu, abica baba benshi kandi ko kwica bitagabanya gukora ibyaha kuko bidaha umunyabyaha umwanya wo kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe ngo abone ko yakosheje koko.

    Umushakashatsi Tom Ndahiro ni umwe mu babona iyi ngingo kimwe na Mulisa.

    Yavuze ko gutekereza ko igihano cy’urupfu ari cyo cyakemura ikibazo cy’ibyaha ndengakamere biri kugaragara byaba ari ukwibeshya.

    Ati “Byaba ari ukwibeshya. None se ko abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cy’urupfu nticyari kiriho? Ntibyabujije abantu ko uretse no kubica baranabaryaga, ntibyababujije kwica abana babo, ntibyababujije kujugunya abandi mu misarani.”

    Yavuze ko abashakashatsi batandukanye bakwiye guhaguruka bagakora ubushakashatsi hakamenyekana intandaro y’ibyaha biri kuba nubwo yemeza ko nta gikuba kiracika.

    Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside ntabwo ibyaha nk’ibyo bijya bishira. Kuba umuryango mugari ufite ibyawubayemo bishobora gutuma n’ibyo byaha bibaho. Ni ikintu kiba kitoroshye kuvuga ngo umuntu arakora icyaha kubera impamvu runaka ahubwo icyaha gikorwa kuko hari umuntu wabikoze. Uyu munsi abantu birabakura umutima kubera ko bamaze iminsi batabona ibyaha nk’ibyo bikorwa ariko ubundi byarakorwaga.”

    Kumwica uba umukijije

    Ku ruhande rw’Abadepite bavuga ko igihano cy’urupfu kibaye kinariho cyaba ari cyo cyoroshye kurusha uko umuntu yahanishwa gufungwa burundu akabaho yumva ko atazongera gusubira mu muryango nyarwanda.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Karemera Francis, yavuze ko igihano cy’urupfu cyaba ari nko korohereza umuntu bigatuma atitekerezaho.

    Ati “Igihano cy’urupfu nticyakuraho icyaha cy’indengakamere. Hari n’uwo uhanisha igihano cy’urupfu ukaba umugiriye neza. Njyewe natekereza igihano cyo gufungwa burundu nta mbabazi zizabaho akagumayo, ntazagaruke mu muryango nyarwanda. Aho niho uzi ubwenge yicuza akavuga ngo nakoze icyaha ndahanwa ariko kumwica uba umukijije.”

    Yavuze ko iyo umuntu afunzwe nibura bimuha umwanya wo kongera kwitekerezaho bikanamuha isomo rikomeye.

    Ati “Arabitekereza cyane, aba azi ngo arafunze ntazongera gusubira mu muryango nyarwanda, agatekereza ko azaguma aho ngaho kugeza igihe ubuzima ku Isi burangiriye. Mu buryo bw’imitekerereze biramufasha kandi icyo ni cyo gihano na ho kumwica ntacyo uba ukoze.”

    Yasabye ko mu guharanira kurwanya ibi byaha ndengakamere ari ibya buri wese aho kubirekera mu biganza by’ubutabera bwonyine.

    Yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga muri rubanda kugira ngo buri wese yumve uburemere bw’icyaha icyo ari cyo cyose agiye gukora.

    Urwego rw’Ubushinjacyaha ruerutse kugaragaza ko amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga ibihumbi 25 mu 2015, bigera ku byaha bisaga ibihumbi 67 mu 2021.

    Igaragaza kandi ko mu 2020/2021 hakiriwe amadosiye 67,512 arimo ibyaha birenga 300.

    Hari abagaragaza ko u Rwanda rukwiye gusubizaho igihano cy’urupfu kugira ngo rukumire ibyaha ndengakamere mu gihe abandi bavuga ko atariwo muti w’ikibazo

    source : https://ift.tt/3a1A15V

  • Kamonyi: Abantu 27 batawe muri yombi bacyekwaho ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no guhanahana amakuru n’abaturage.

    Yagize ati “Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Ngamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira 2021 mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda, hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka zitwara imizigo bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

    Yagize ati “Muri bariya bantu 18 harimo uwitwa Jean Bosco Musabyimana yafatiwe mu gihuru yihishe afite icyuma ategereje ko imodoka iza akayurira agakuramo ibirimo. Uwitwa Musabyimana Joseph we yafatanywe udupfunyika 7 tw’urumogi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hatangire iperereza.

    Abo bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri ako Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Ingingo ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    source : https://ift.tt/2WFg3L6

  • Sobanukirwa akamaro ko kurya umuneke buri munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk’uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

    Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

    Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim’ iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan’ ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

    Igabanya ibyago byo kurwara asthma

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

    Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze.

    Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza

    Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

    Irinda umubiri kurwaragurika

    Mu mineke habamo ‘antioxydants’ nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk’indwara y’umutima, diyabete na kanseri.

    Ifasha ubwonko gukora neza

    Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

    Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro

    Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.

    source : https://ift.tt/3a0FxFR

  • Karongi: Habimana yashinze urubuga rufasha abarimu bagenzi be gutanga uburezi bufite ireme – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera mu Karere ka Karongi, mu mfashanyigisho asangiza bagenzi be yibanda ku masomo agenewe abana b’incuke n’ajyanye n’ubugeni n’ubukorikori.

    Yagize ati “Ntegura isomo, nkaryigisha nifata amashusho nanerekana ibikoresho byakwifashishwa mu kuryigisha, nkanagaragaza imikoro y’ingenzi yafasha umurezi kumvikanisha isomo ari kwigisha.”

    Mu gutegura imfashanyigisho, Habimana yifashisha ibikoresho birimo imifuka n’impapuro. Avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abarimu bigisha mu mashuri y’incuke batarize kwigisha.

    Habimana umaze imyaka itandatu afatanya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, kwandika ibitabo no gutegura integanyanyisho, amaze guhabwa ibikombe bibiri bitewe n’uruhare agira mu gufasha bagenzi gutanga uburezi bufite ireme.

    Agira ati “Turacyafite umubare muke w’abarimu basobanukiwe neza ibijyanye n’uburezi bw’incuke ndetse n’amasomo y’ubugeni n’ubukorikori. Intego yanjye ni ugufasha bagenzi banjye gutanga uburezi bufite ireme.”

    Mwarimu Habimana asanzwe yifashishwa na REB mu guhugura abarimu mu bijyanye no gukora imfashanyigisho ndetse yanafashije iki kigo mu itegurwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

    Agira ati “Mwarimu igihe ategura isomo akwiye kwibanda ku buzima bwa buri munsi umwana abayemo kandi iryo somo rikaba riha umunyeshuri umwanya uhagije wo gukora, ntabe ari mwarimu ukora gusa. Abanyeshuri bakunda kwiga bakora, bishimisha, kuko ibishimisha umwana bimufasha kumva isomo vuba.”

    Mu 2017, uyu mwarimu yahawe igikombe nk’umwe mu bari bahagarariye TTC Rubengera mu marushanwa yo guhanga udushya. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho ikomatanyije yise ‘Ityazo’. Iyi mfashanyigisho yari igishushanyo gikubiyemo ubuzima bwose bw’igihugu ku buryo mwarimu ayereka abanyeshuri akababaza icyo babonye kuri icyo gishushanyo akabona aho ahera abasobanurira.

    Mu 2020, nabwo Habimana yahawe igikombe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, mu marushanwa yiswe ‘Innovation mu Burezi’. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho yereka abarimu uko bakwiye kwigisha isomo ry’imibumbe igaragiye izuba.

    Amashusho yigisha abarimu uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyigisho uyu mwarimu ayashyira kuri Channel ya YouTube yitwa ‘Zoom eye TV’. Avuga ko intego ye ari ugufasha bagenzi be gutanga ubumenyi bufite ireme.

    Habimana Innocent wagize uruhare mu itegurwa ry’iteganyanyisho ishingiye ku bushobozi, CBC, ikoreshwa mu burezi bw’u Rwanda, ari gusangiza bagenzi be uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyisho wifashishije imikino y’abana

    source : https://ift.tt/3AbIk9z

  • CP Kabera yakebuye abumva ko Leta yibeshye ku gufungura utubari igasiga utubyiniro – #rwanda #RwOT

    Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda; cyagarutse ku myitwarire iri kuranga abafite utubari n’abakiliya babo mu bijyanye no kwirinda COVID-19, nyuma y’igihe gito dukomorewe.

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021 ni yo yakomoreye utubari nyuma y’amezi asaga 18 yari ashize dufunze mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    CP Kabera yavuze ko nyuma y’aho utubari dufunguriwe hari twinshi tumaze kugaragara twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo n’utwafunguye utubyiniro kandi bitemewe.

    Ati “Hari abantu 64 bafashwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo banywa ariko banabyina bivuze ko akabari nubwo kemerewe gufungura hari abiyongereyeho akabyiniro.”

    Yakomeje avuga ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse bikomorera utubari nta tubyiniro turimo.

    Ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari nta kabyiniro cyangwa se utubyiniro twari ho. Ntabwo ntekereza ko abandikaga kuri ruriya rupapuro bibagiwe kwandika utubyiniro oya.”

    “Urundi rugero ni urw’abantu 60 bafashwe na none hano muri Kacyiru bari mu kabyiniro babyina n’abandi bantu 30 na none bafatiwe muri Kicukiro. Iyo urebye iyi mibare turi kuvuga ikigaragara cya mbere ni uko hari abantu kugeza ubu bagifatwa kubera ko bagorwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahora bari munsi yayo.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bihombya uwabikoze.

    Ati “Turimo turabibona mu tubari aho twemerewe gufungura twujuje ibyangombwa abantu bakiyongereraho utubyiniro. Inyungu zo gukora ibitemewe numva nta muntu zifitiye akamaro, ingaruka yazo ni igihombo, urugero nk’aho hantu bafatiye ahantu babyina bari bafunguye akabari hagafungwa amezi atatu bagacibwa amande y’ibihumbi 250 Frw niba nibuka neza.”

    “Nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bitatu utubyiniro nidufungurwa hakajyaho amabwiriza atugenga. Uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze n’akabyiniro ke kazaba kagifunze, inyungu irihe rero? Abantu bakwiye kumva ko nta rujijo ruri muri ibi. Ikintu kitanditse hano ntabwo ari uko urwego rwakibagiwe hari n’abavuga ngo ngira ngo gufungura akabari ntufungure utubyiniro baribeshye, ntabwo utubyiniro bigoye kubyandika.”

    Nyuma y’uko utubari dukomerewe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga uko dukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Amwe muri aya mabwiriza avuga ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo; utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).

    Avuga kandi ko mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi; utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha; buri kabari kandi kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo; Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Inzego z’ubuyobozi zategetse ko ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe; buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa; abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose.

    Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 kandi ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

    CP John Bosco Kabera yakebuye abumva ko Leta yibeshye ku gufungura utubari igasiga utubyiniro

    source : https://ift.tt/3B7WCtk

  • Nta COVID-19 yagaragaye mu bakozi n’abakiliya b’utubari bapimwe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021 nibwo inzego z’ubuzima zafashe ibipimo mu tubari two hirya no hino muri Kigali. Ku ikubitiro haherewe ku tubari 13 nibura muri buri kamwe hagenda hapimwa abantu 50

    Ni muri gahunda yatangijwe yo kumenya uko ubwandu buhagaze ahahurira abantu benshi, kuko igikorwa nk’iki na none cyari giherutse gukorwa muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson yavuze ko iyo gahunda ari uburyo bwiza bwo gutahura ubwandu bushya no kumenya uko icyorezo gihagaze mu baturage ndetse yemeza ko ibikorwa byo gupima abantu mu buryo nk’ubwo butunguranye bizakomeza gukorwa mu bihe binyuranye ariko hibandwa cyane ku hahurira abantu benshi.

    Icyemezo cyo gupima mu buryo bwa rusange abakiliya n’abakozi b’utubari kije nyuma y’iminsi mike twemerewe kongera gukora, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, yanzuye ko dufungurwa nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe nk’imwe mu ngamba zamaze igihe ikirekire zidahinduka mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    RBC yatangaje ko ibipimo yafashe ku wa Gatandatu bigaragaza ko nta mukiliya cyangwa umukozi wa kabari wasanzwemo COVID-19

    source : https://ift.tt/3FaJCFI

  • Rubavu: Umushinjacyaha yakatiwe gufungwa imyaka umunani azira ruswa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 30/09/2021 urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke Mukeshimana Adrien naho Nzakizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000frws) kuri buri wese.

    Bizimana Venerand na Ndagiwenimana bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke rubakatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.500.000frws) kuri buri wese, mu gihe Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

    Ingoro y’Ubutabera y’Urukiko rwa Rubavu

    source : https://ift.tt/3A6ZCF9

  • Nta wemerewe gutegera muri gare: Uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri bazatangira ku wa 11 Ukwakira 2021, gusubira ku mashuri yabo batagize ikibazo cyo kubura imodoka no kubarinda izindi ngorane bashobora guhurira nazo mu nzira.

    Ku ikubitiro ku wa 7 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Nyanza, Musanze, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare.

    Ku munsi uzakurikira tariki ya 8 Ukwakira 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo biherereye mu Turere twa Huye, Gisagara, Gakenke, Ngororero, Nyabihu na Bugesera.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo muri Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru, Gicumbi, Rulindo, Karongi, Rutsiro, Ngoma na Kirehe.

    Biteganyijwe ko abanyeshuri bazagenda nyuma ari abazahaguruka ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021. Aba ni abiga mu bigo biherereye mu Turere twa Kamonyi, Burera, Rubavu, Nyamasheke, Rwamagana na Kayonza.

    Biteganyijwe ko nta munyeshuri uzategera imodoka ahasanzwe hategera abagenzi mu buryo rusange hazwi nka ‘gare’ ahubwo hazashyirwaho ahantu runaka bazajya bahagurukira. Abo mu Mujyi wa Kigali bo bazahagurukira kuri stade i Nyamirambo.

    Nesa yibukije ababyeyi bose ko bagomba kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

    Abanyeshuri kandi basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo ndetse banageze ku ishuri.

    Abanyeshuri bo muri Kigali bazafatira imodoka zibasubiza ku mashuri yabo kuri Stade ya Kigali iherereye i Nyamirambo

    source : https://ift.tt/3l4OTqk

  • Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ruzinduko rw’akazi, yabonanye na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021.

    Aya makuru akomeza avuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku mubano n’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye.

    ‘QNA News’ yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirimo ubukungu, ubucuruzi n’Iishoramari. Baganiriye kandi ku ngingo zirebana n’akarere ndetse n’Isi yose muri rusange.

    Perezida Kagame yakiriwe muri ‘Amiri Diwan’ aho Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar akorera.

    Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar ushingiye ku bintu bitandukanye, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

    Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

    Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Umubano w’ibihugu byombi watangiye gutera imbere cyane mu 2015, aho Ku wa 26 Gicurasi muri uwo mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

    Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

    Mu 2018, Abakuru b’Ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

    Muri uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.

    Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

    Muri Nyakanga 2021, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari witabiriye uyu muhango yavuze ko gutaha iyi Ambasade bishimangira indi ntambwe yatewe mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame asuhuza itsinda ry’Abayobozi ba Qatar bamwakiriye

    Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar

    U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza

    source : https://ift.tt/3CZC2vM