Tag: featured

  • Abarenga ibihumbi 400 bajyanywe mu bigo by’inzererezi mu myaka icyenda ishize – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco cyaganiraga n’abarezi bo mu Karere ka Karongi kuri gahunda yo kugororera abana mu muryango batiriwe bajyanwa mu bigo ngororamuco.

    Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko igisubizo ku kibazo cy’ubuzererezi gikwiye gushakirwa ahantu hatatu h’ingenzi harimo ku ishuri, mu muryango no mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Dufite amashuri hafi. Ni gute abana b’u Rwanda bananirwa kwiga kweri? Barezi mumenye bariya bana, munamenye ukunda gusiba. Muri gahunda ya Tubagorere mu muryango turashaka ko buri kigo cy’ishuri kigira komite ishinzwe gukurikirana abana.”

    Yavuze ko iyi komite izaba ishinzwe gukurikirana, ikamenya umwana ukunda gusiba, ikamenya impamvu zibimutera hanyuma inzego z’ibanze zigafasha umuryango we gukemura impamvu zituma atiga.

    Mufulukye yavuze ko abantu badakwiye gusuzugura ikibazo cy’ubuzererezi kuko abantu barenga ibihumbi 400 bajyanywe mu bigo by’inzererezi baruta abaturage batuye tumwe mu turere two mu Rwanda.

    Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Karongi, Mpumuro Frederic, avuga ko impamvu ubuzererezi budacika ari uko abantu muri rusange bigira ntibindeba.

    Ati “Mu nzira tugenda, tunyura ku bana bikoreye amatafari, ku bana bicaye ku muhanda, kandi haba hari abantu bize babanyuzeho bakikomereza bumva ko bitabareba. Ngo uwanjye ari ku ishuri ryiza, nyamara akirengagiza ko abo bana bari mu muhanda bazagera aho bakabangamira uwe yashyize mu ishuri.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yavuze ko mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda harimo amakimbirane yo mu muryango, uburangare bw’ababyeyi batamenya uko umwana yiriwe n’uko yaraye, ndetse n’ikibazo cy’abakobwa bajya gushaka akazi mu mijyi bagaterwa inda, bakazana abana bakabasigira ba nyirakuru bagasubira mu mijyi, ugasanga uwasigiwe umwana ntafite ubushobozi bwo kumwitaho.

    Ati “Ubu gahunda dushyizemo imbaraga ni uko umwana wese ugaragaye mu muhanda tumugorera mu muryango. Turakurikirana tukamenya umuryango yavuyemo tukawuganiriza.”

    Yakomeje agira ati “Turimo turafatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo urubyiruko rubashe kubona imirimo rukora iruteza imbere kuko uba ubona bose bashaka kuza hano mu Mujyi wa Rubengera, cyangwa kujya mu Mujyi wa Kigali.”

    Mu Karere ka Karongi habarurwa abarenga 800 banyuze mu bigo ngororamuco biga imyuga itandukanye, muri bo 38 bahawe ibikoresho ubu bakorera mu Gakiriro ka Karongi, abandi bakoze koperative itwaza abantu imizigo.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yavuze ko igisubizo ku kibazo cy’ubuzererezi gikwiye gushakirwa ahantu hatatu h’ingenzi harimo ku ishuri, mu muryango no mu nzego z’ibanze

    Abarenga ibihumbi 400 bajyanywe mu bigo by’inzererezi mu myaka icyenda ishize

    source : https://ift.tt/2WJzvpY

  • Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje uruhare rwa mwarimu mu iterambere, ab’indashyikirwa barashimirwa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu wizihizwa buri mwaka, tariki ya 5 Ukwakira 2021. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 20, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye abarimu ko ari ab’ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu cyane ko buri wese ushobora kugira icyo agifasha aba yaranyuze imbere y’umwarimu.

    Yagize ati “Twese dusobanukiwe neza ko uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu haba mu rwego rw’ubukungu, mu mbonezamubano, mu muco no muri politiki. Ibihugu byinshi byabashije kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye muri iyi myaka ya vuba ni ibyabashije gushyiraho porogaramu z’uburezi nziza ndetse zifite intego n’inshingano zo gukemura ibibazo by’ingutu bifite.”

    Yagaragaje ko uburezi ari umuyoboro ubuzima bw’igihugu bunyuramo mu rwego rwo kugiteza imbere ariko bishingiye ku barimu babifitiye ubushobozi.

    Ati “Uburezi rero ni umuyoboro ubuzima bwose bw’igihugu bunyuramo kugira ngo gishobore kwiyubaka no kugira ejo hazaza. Nta wakwirengagiza ko kugira ngo ubwo burezi bugerweho, igihugu kigomba kuba gifite abarimu beza, babishoboye kandi bahagije.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yongeye kugaragariza abarimu ko Guverinoma izi neza akamaro kabo ndetse bishimangirwa n’ibyakozwe kugira ngo mwarimu yoroherezwe imirimo. Muri byo harimo ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22 byubatswe mu gihugu hose mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, Girinka mwarimu, gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwarimu, kubaka amacumbi y’abarimu hafi y’ibigo by’amashuri ndetse na gahunda yo kongera umushahara wa mwarimu ho 10% buri mwaka.

    Uretse ibi byakozwe kandi hari gahunda yo kwegerezwa ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri, ibitabo ndetse n’imfashanyigisho hakiyongeraho n’amahugurwa ahabwa abarimu mu bihe binyuranye agamije kubongerera ubumenyi by’umwihariko abari gukora uburezi batarabwize.

    Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 hatirengagizwa umusaruro ukomeye abarimu bagize mu bihe byari bigoye byo kwiga aho wasangaga amashuri amara igihe adakora, ikindi gihe agakora ubutaruhuka byose bikabangamira imikorere ya mwarimu ariko bakomeza kugaragaza ukwihangana gukomeye.

    Dr Uwamariya yagaragaje ko mu iterambere ry’u Rwanda mwarimu ari we ryubakiyeho mu guharanira gukemura ibibazo bikigaragara mu burezi bijyanye n’ireme ryabwo.

    Ati “Hashingiwe kuri gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta y’u Rwanda, mwarimu ni we ushingirwaho, ndetse ni we uri ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda nyinshi za Leta zigamije gukemura ibyo bibazo byo kubaka uburezi buhamye muri rusange.’’

    Yavuze ko kugira ngo umusaruro ukwiriye uboneke bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye by’umwihariko hagati ya mwarimu n’umubyeyi.

    Ati “Kugira ngo mwarimu agere kuri ibi na we hari icyo bimusaba, akwiye kuba umusemburo w’iterambere, kuba intangarugero mu myifatire no mu mikorerere ye ya buri munsi, guhorana umwete wo kugendana n’igihe, kwihesha agaciro muri bagenzi be, mu bo ashinzwe kurera no muri sosiyete abamo. Akwiye kandi guhora yiyungura ubumenyi no gutoza abanyeshuri kugira inyota y’ubumenyi no guhanga udushya mu mwuga we.”

    Abarimu b’indashyikirwa bahawe ishimwe

    Mu guhemba abarimu bitwaye neza harebwe ku ruhare bagize mu kwagura ubumenyi bw’abana binyuze mu guhanga udushya tugamije kongera ireme ry’uburezi kandi mu byiciro byose.

    Ku rwego rw’igihugu hahembwe abarimu batanu, barimo babiri bigisha mu mashuri abanza ni ukuvuga uwo mu mashuri ya leta n’uwigisha mu kigo cyigenga wahize abandi, babiri bigisha mu mashuri yisumbuye n’uwigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Aba barezi bahembwe moto zizaborohereza mu rugendo rwabo ndetse na mudasobwa zizabafasha mu bushakashatsi kugira ngo bakomeze kunoza umurimo wo kurerera igihugu.

    Abarimu bahembwe ku rwego rw’igihugu babyishimiye cyane ndetse bavuga ko biteze umusaruro mwiza kugira ngo bakomeze gushimangira ko ibihembo bahawe babikwiriye.

    Nsanzamahoro Jean Jacques wahize abandi mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, yigisha mu Ntara y’Amajyepfo muri Nyanza TVET School, yabwiye IGIHE ko igihembo yahawe cyamuteye imbaraga kurushaho.

    Yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane kubona ngeze aha ngaha, birantera gukora cyane kugira ngo nkomeze wenda n’ibishoboka n’undi mwaka nzongere mbe indashyikirwa cyangwa mugenzi wanjye mubwire uburyohe bwo kuba indashyikirwa, bitume ubumenyi aha abana burushaho kuzamuka.”

    Umwarimu wigisha mu mashuri abanza wabaye indashyikirwa, Niyomugabo Christian wigisha mu kigo giherereye mu Karere ka Kamonyi cya G.S Kabasare yavuze ko ibihembo yahawe bigiye kumufasha kwiteza imbere.

    Ati “Uyu munsi nahembwe koko kandi mpembwa ku rwego rw’igihugu. Benshi baravuga bati ubwo baguhaye moto ugiye kuva mu barimu ujye hanze, ariko si ko bimeze nta nubwo numva ko nagezeyo, ahubwo ubu ni bwo ntangiye. Moto mpawe iramfasha mu iterambere ryanjye bwite no kunyorohereza akazi mu rwego rw’ingendo. Ntekereza ko igiye kumfasha noneho kuba umwarimu w’indashyikirwa cyane.”

    Uretse abarimu bitwaye neza ku rwego rw’igihugu hari n’abandi bari bagiye bagaragaza ubuhanga budasanzwe ku rwego rw’intara muri buri cyiciro nabo bemerewe za mudasobwa, televiziyo n’ibindi bigamije kububaka mu murimo wo kwigisha.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abarimu bakwiye kuba umusemburo w’iterambere

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, (RTB) Umukunzi Paul, ari mu bitabiriye ibi birori

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yashimangiye ko uburezi buhamye bwagerwaho ku bufatanye bw’abarezi n’abarimu

    Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yagaragaje ko inguzanyo zafashije abarimu guhindura ubuzima

    Nsanzamahoro Jean Jacques ni we mwarimu wahize abandi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr Bernard Bahati

    Abarimu babaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu bifotozanyije n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori

    Abahembwe bavuze ko ibihembo byababereye impamba mu rugendo rwabo rwo gutanga ubumenyi n’uburere bukwiye

    Amafoto: Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3lecUex

  • Abaturage ba Kirehe birahiriye gahunda yo guhuza ubutaka yabafashije gusagurira amasoko – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ubwo hatangizwaga Igihembwe cy’Ihinga cya 2021/2022 A cyatangirijwe mu Murenge wa Gatore mu Kagari Rwabutazi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021.

    Mu gutangiza iki gihembwe hatewe ibigori ku butaka bwahuje bungana na hegitari 120 bukaba buhingwa n’abaturage bishyize hamwe bo muri Gatore.

    Kuradusenge Fred utuye mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Cyunuzi avuga guhuza ubutaka byatumye amenya guhinga agamije gusagurira amasoko, yavuze ko aho batangiriye guhuza ubutaka asigaye yeza hejuru ya toni eshanu kuri hegitari nyamara mbere yarabonaga toni zitari hejuru y’ebyiri.

    Ati “Mbere umuntu yezaga nka toni ebyiri kuri hegitari ariko aho dutangiriye guhuza ubutaka ubu tweza hejuru ya toni eshanu kuzamura.”

    Nizeyimana Alex we yavuze ko ku bantu bahinze imbuto nziza y’ibigori kandi bagakoresha ifumbire bungutse cyane ugereranyije na mbere kuko ngo bavangavangaga imbuto zitandukanye.

    Ati “Mbere twahingaga mu kajagari, tuvangavanga imbuto bigatuma umusaruro ubura ariko ubu duhinga imbuto imwe yonyine bigatuma tubona umusaruro, urugero nk’ahantu nezaga ibilo 200 nsigaye mpeza ibilo birenga 400 kandi ari mu murima muto.”

    Yakomeje avuga ko iyo bahuje ubutaka bagahingira hamwe babonera ifumbire ku gihe ndetse bakanagirwa inama hamwe n’abajyanama mu by’ubuhinzi.

    Murekatete Liberatha we yagize ati “Icyiza cyo guhinga duhuje ubutaka abantu baterera rimwe, bakabagarira rimwe n’ibigori bikerera rimwe, mbere tutarahuza ubutaka buri umwe yateraga ukwe n’undi ukwe bigatuma tutabasha gufashanya, ariko ubu n’iyo hajemo indwara duterera umuti rimwe ku buryo twese dufashanya.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko iyo abahinzi bahuje ubutaka bagahingira rimwe bibafasha mu kubona umusaruro mwiza uruta uwo babonaga.

    Yagize ati “Guhuza ubutaka ndetse bagashyiraho igihingwa kimwe bagahingira rimwe bibafasha kugirwa inama n’ababishinzwe, kubafasha guhinga neza, gushyiriramo ifumbire rimwe kandi hakanaboneka umusaruro mwiza kandi mwinshi ujya ku isoko.”

    Yakomeje asaba abahinzi guhingira ku gihe kandi bakubahiriza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere; yasabye kandi abaturage kumenya igihe bashobora gushyirira ifumbire mu mirima yabo kugira ngo bibafasha kongera umusaruro.

    Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021/2022 A, Akarere ka Kirehe kazahinga ku butaka buhuje bungana na hegitari ibihumbi 36 aho ibishyimbo byagenewe hegitari 9000, soya ni kuri hegitari 210, imyumbati kuri hegitari 800 ndetse n’umuceri uzahingwa kuri hegitari 816.

    Abayobozi batandukanye bayobowe na Guverineri Gasana Emmanuel bifatanyije n’abaturage ba Kirehe mu gutangiza Igihembwe cy’Ihinga cya 2021/2022 A

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko guhuza ubutaka byatumye batera imbere ndetse n’umusaruro w’ibyo beza uriyongera

    source : https://ift.tt/3mrJlWl

  • Banki ya Kigali yahembye abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha IKOFI kenshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi ashyikiriza sheki umwe mu bahinzi bitabiriye gukoresha IKOFI
    Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi ashyikiriza sheki umwe mu bahinzi bitabiriye gukoresha IKOFI

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yaragenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro), kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro, ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bakazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, Banki ya Kigali yashyize k’ umugaragaro poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bakoresha kenshi IKOFI, ndetse hakazahembwa buri kwezi abacuruzi b’inyongeramusaruro 10 bahize abandi mu gukoresha iyi serivisi.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko iyi gahunda igamije gushishikariza abahinzi bose mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga kugira ngo banki ibone uburyo ibateza imbere.

    Dr Karusisi yagize ati “Tureba uburyo umuhinzi uri mu IKOFI akoresha amafaranga yishyura umucuruzi w’inyongeramusaruro, tukabasha kubona uwakoresheje IKOFI neza bikaduha amakuru azatuma tumugenera inguzanyo n’ibindi bimubereye.”

    Dr Diane Karusisi asaba abahinzi kwitabira IKOFI kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo
    Dr Diane Karusisi asaba abahinzi kwitabira IKOFI kugira ngo babone amahirwe yo kubona inguzanyo

    Muri iyi poromosiyo izamara amezi atatu, umuhinzi wese watsinze azahabwa igihembo cya 50,000Frw. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19, BK yatumiye umuhinzi uhagarariye bagenzi be icyenda basigaye mu ntara, aza gufata sheki, ariko bose bakaba baherewe amafaranga icyarimwe.

    Nyirasafari Christine utuye ndetse akaba ahinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembo mu Kagari ka Karaba, avuga ko kwishyura akoresheje IKOFI yabigize umuco kuva yajya muri iyi gahunda mu mwaka ushize wa 2020.

    Nyirasafari agira ati “Kubera ko mba mfite imirima myinshi, buri gihe nkoresha IKOFI nishyura inyongeramusaruro. Ndashimira Banki y Kigali kuba yaraduteguriye iyi poromosiyo kuko igihembo nkuyemo kiri bumfashe mu kongera ubuhinzi bwanjye”.

    Nyirasafari avuga ko agiye kubwira abahinzi badakoresha IKOFI kubyitabira kuko harimo ibyiza byinshi nko kubitsaho akomoka ku musaruro wabo kugira ngo batayasesagura ndetse na poromosiyo irimo ibihembo bahawe izamara amezi 3.

    Banki ya Kigali ivuga ko muri iyi poromosiyo kandi izajya ihemba n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 10 buri kwezi, bo bakazajya bahembwe amafaranga ibihumbi 100 buri umwe umwe.

    Kugeza ubu, serivisi ya IKOFI imaze kwitabirwa n’abahinzi basaga ibihumbi 300,000 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro 1,768.

    Nyirasafari Christine yahawe igihembo cy
    Nyirasafari Christine yahawe igihembo cy’uko akoresha IKOFI mu kwishyura inyongeramusaruro

    Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwifuza kuzageza IKOFI ku bahinzi bose mu Rwanda barenga miliyoni ebyiri, kugira ngo babashe kubona umusaruro uhagije Abaturarwanda barenga miliyoni 12 ndetse bakanasagurira amasoko mpuzamahanga.


    source : https://ift.tt/3lcU6MV

  • MTN Rwanda yatangije ‘Iremere na Yolo’ izafasha urubyiruko gutsindira miliyoni 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo yatangiye ku wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021, izamara ibyumweru 12, igenewe abari muri gahunda ya Yolo, ni ukuvuga urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 25 ndetse n’abafite 28 batangiranye n’iyi gahunda.

    Kuba umunyamahirwe bigusaba gukoresha serivisi za Yolo zitandukanye zirimo kugura inite na internet, gukoresha Ayoba na Star connect, serivisi yo guhamagara ugahuzwa n’icyamamare ukunda.

    Kwinjira muri iyi poromosiyo ukanda *154*7# ugakomeza gukoresha serivisi za Yolo kurusha uko wazikoreshaga.

    Abazakoresha izi serivisi kurusha abandi bazahabwa ibihembo bitandukanye, buri cyumweru bazajya bahemba ndetse hazatangwe n’igihembo nyamukuru poromosiyo isoje.

    Ibihembo bizatangwa birimo televiziyo, mudasobwa, amakarita yo guhaha, moto, amagare, telefoni zigezweho, inite na internet. Mu gusoza irushanwa hazahembwa abanyamahirwe batatu uwa mbere azahabwa miliyoni 5Frw, uwa kabiri miliyoni 3Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 2Frw.

    Umukozi muri MTN Rwanda, Wibabara Gisèle Fanny, yavuze ko bashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo bafashe urubyiruko kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse no kuzamura impanuro zabo.

    Yagize ati “Buri mwaka tugira poromosiyo yo gushimira abakiliya bacu ariko tugira ikindi kintu twabaha cy’impano. Ubu twashatse kugira ngo twibande ku rubyiruko kuko ruri mu bantu bagizweho ingaruka na Covid-19 ni bwo twavuze ngo ni iki twabakorera kugira ngo tubahe impano zabasha kubazamura.”

    Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye bahitamo urubyiruko ari ukugira ngo barufashe kuzamura impano zabo.

    Abazajya batsinda bazajya bahemberwa kuri teleziviyo Rwanda buri wa Gatanu guhera Saa Moya z’umugoroba, nimero ya MTN izajya ihamagara abatsinze ni 0784000000.

    MTN Rwanda yatangije ‘Iremere na Yolo’ izafasha urubyiruko gutsindira miliyoni 10 Frw

    source : https://ift.tt/3aoTayV

  • Kimisagara: Hatewe ‘Ibiti by’Amahoro’ hizihizwa Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge – #rwanda #RwOT

    Uku Kwezi kwizihizwa kugira ngo Abanyarwanda baganire ku kamaro k’ubumwe n’ubwiyunge, bikajyana n’umwihariko w’u Rwanda nk’igihugu gifite amateka yihariye, arimo Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ryagizwemo uruhare n’abakoloni.

    Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwavuze ko impamvu y’iterwa ry’ibi biti ifitanye isano ya hafi n’aya mateka ndetse intego yabyo akaba ari ugukomeza gushimangira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’uyu Murenge, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ibi biti byatewe ahantu hahurira abantu benshi.

    Yagize ati “Ahantu byatewe ni ahantu hakunze guhurira abantu benshi, bagiye kuhakorera inama cyangwa ibindi bikorwa rusange. Tubyitezeho umusaruro kuko buri nshuro abantu bazajya bahura, bazajya babona cya giti, bibukiranye akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge bityo burusheho gucengera mu Banyarwanda. Ibyo bizarushaho kutuzanira amahoro, ari na yo mpamvu ibi biti twabyise ibiti by’amahoro.”

    Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimisagara yagize ati “Ni byiza cyane kuko bizatuma abaturage twese twumva ko dukwiye kubana mu mahoro nta wubungamira undi, cyane ko twumvise ko abaturage ubwacu ari twe tuzajya tubyuhira.”

    Ibi abihuriyeho na Karegeye Emmanuel, wagize ati “Ibi biti byadushimishije kuba byatewe mu murenge wose nk’ikimenyetso cy’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, bizagaragariza buri muturage ko akwiye kubana na mugenzi we mu mahoro.”

    Uretse iki gikorwa, urubyiruko rw’abakorerabushake rwo muri uyu Murenge wa Kimisagara rwishyuriye abaturage 200 batishoboye mituweli.

    Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara bateye Ibiti by’Amahoro bigamije gushimangira Ubumwe n’Ubwiyunge

    Ibi biti byatewe muri buri Mudugudu ahahurira abantu benshi

    source : https://ift.tt/2YkRQuv

  • RwandAir na Qatar Airways byasinye amasezerano azafasha abagenzi kugana mu byerekezo bisaga 65 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021, ni bwo Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo n’Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, bashyize umukono kuri aya masezerano y’impande zombi.

    Aya masezerano azwi nka “codeshare agreement”, ashyirwaho iyo ibigo bibiri by’indege byinjiye mu mikoranire ituma kimwe gishobora guha umugenzi gahunda y’urugendo ariko ikubahirizwa n’ikindi.

    Muri aya masezerano kandi RwandAir izatangiza ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uwa Doha ariko zidahagaze bitarenze Ukuboza 2021.

    Biteganyijwe ko abagenzi baturutse mu mfuruka zose z’Isi bazungukira muri aya masezerano kuko azatuma ibyerekezo yaba indege ya RwandAir na Qatar Airways iganamo biziyongera.

    Abagenzi bakoresha izi ndege kandi bazoroherwa no kugura amatike mbere [reservation] mu gihe cyo gukora ingendo ziri mu byerekezo izi sosiyete zikoreramo; bazajya bahabwa itike imwe ndetse n’ibindi bijyanye no gusakwa, gusuzuma imizigo yabo byose bikorerwe mu buryo buhuriweho.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko isinywa ry’amasezerano ari ingenzi mu mikoranire yabo na Qatar Airways.

    Yagize ati “Iyi ni intambwe ikomeje kuri RwandAir ndetse ni intangiriro y’urugendo rushya na Qatar Airways. Twishimiye byimazeyo guha ikaze Doha mu cyerekezo gishya, gihuza abakiliya bacu na Qatar.’’

    “Aya masezerano azaha abakiliya bacu amahirwe akwiye kandi aboneye azafasha RwandAir kubaka ubudahangarwa ku Isi yose no kubakira ku musingi uhamye w’abakiliya ifite muri Afurika.’’

    Amasezerano y’imikoranire hagati ya Qatar Airways na RwandAir yitezweho kuzahura urwego rw’ingendo zo mu kirere rwahungabanyijwe n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, icyorezo cyatumye ingendo nyinshi mpuzamahanga zihagarara.

    Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, yahaye ikaze RwandAir mu rugendo rudahagaze rwa Kigali-Doha.

    Yakomeje ati “Binyuze muri aya masezerano yumvikanyweho, twiteguye gutanga amahitamo aboneye ku bakiliya bacu muri Afurika n’ahandi ku Isi.’’

    “Imikoranire mishya izafasha Qatar Airways kwinjira ku isoko ry’Akarere no kuzuzanya n’uburyo bwacu bwo kwagukira ku Mugabane wa Afurika.’’

    Qatar Airways ishaka gushinga imizi ku isoko rya Afurika no kugera mu byerekezo bitandukanye birimo Bujumbura mu Burundi, Kinshasa na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Binyuze muri aya masezerano, abakiliya ba RwandAir bazajya bashobora kugura amatike ku ngendo zigana mu byerekezo birimo Amerika muri New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles.

    Imikoranire kandi izanagukira mu mijyi y’i Burayi irimo London, Zurich na Madrid ndetse no muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

    RwandAir yinjiye mu mikoranire na Qatar Airways nyuma y’iminsi mike, Ikigo gikora Ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo, Skytrax kiyishyize ku mwanya wa mbere muri Afurika muri Sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifite abakozi batanga serivisi nziza mu 2021.

    Ni igihembo cya kabiri yari yegukanye nyuma y’uko muri Gicurasi 2021 yari yabaye ikigo cya mbere muri Afurika cyashyizwe ku rwego rwa ’Diamond’ kibikesha kugira indege zitekanye kandi zirimo isuku ifasha abagenzi kutandura COVID-19.

    Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by’izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

    Ayo masezerano ateganya ko umukiliya wa Qatar Airways wagorwaga no gukorera ingendo muri Afurika kubera ko iyi sosiyete itahagera hose, azajya ajyayo kimwe n’uwa RwandAir wifuza kujya aho itagera ariko Qatar Airways ihagera azoroherezwa kuhagera.

    RwandAir igana mu byerekezo 30 mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi.

    Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo n’Umuyobozi wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano

    Aya masezerano azafasha abagenzi bakoresha indege za RwandAir na Qatar Airways kugana mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi

    source : https://ift.tt/3AcLPwO

  • Akarere ka Karongi kagiye kongera iminsi y’isoko gahuriraho n’abanyekongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abikorera batuye ku kirwa cy
    Abikorera batuye ku kirwa cy’Ijwi bahabwa ikaze mu Rwanda

    Ni icyifuzo bagaragaje mu nama abikorera bakorera bo ku Ijwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abikorera baho, bagamije kunoza imihahiranire hagati y’icyo kirwa n’Akarere ka Karongi karimo isoko mpuzamipaka bakunda guhahiraho.

    Abikorera batuye ku kirwa cy’Ijwi basuye Karongi nyuma y’uko abikorera ba Karongi na bo basuye abo ku Ijwi tariki ya 20 Mutarama 2020, hagamijwe kuganiriza n’abahakorera banoze ubuhahirane, harebwa ibyo bafite bashora mu Rwanda n’ibyo bakeneye, urugaga PSF rw’abikorera rwa Karongi rwajya rubashyira nk’abantu bahuriye ku isoko ryambukiranya imipaka.

    Icyakora Covid-19 yatumye badashobora kuza kureba ibikorerwa mu Rwanda, ariko ibintu bitangiye koroha basuye Akarere ka Karongi bahura na PSF yaho.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Theophile Niragire, avuga ko harebwa amahirwe aboneka ku mpande zombi yabyazwa umusaruro.

    Ati “Amahirwe ya mbere ni uko ugereranyije n’imijyi ya Goma na Bukavu, ni twe duturanye n’ijwi kandi twahahirana byoroheje, ikindi hari byinshi bikorerwa mu nganda iwabo badafite. Urebye ibikomoka ku nyama, ibijyanye no kubaka ndetse n’ibikomoka ku buhinzi bitunganyirizwa mu nganda, bakeneye ko tubahuza n’abacuruzi bacu bakaganira ku mikorere kandi ibi byafasha n’abandi bikorera bari hanze ya Karongi bajya bazana ibicuruzwa hano bikoherezwa ku Ijwi.”

    Abikorera ku Ijwi basabye ko iminsi y
    Abikorera ku Ijwi basabye ko iminsi y’isoko yongerwa

    Niragire avuga ko bemeje kunoza imikoranire nko kongera iminsi y’isoko ryari risanzwe rikora umunsi umwe mu cyumweru (kuwa batanu) ikaba ibiri, bemererwa ko igihe bashakira bajya bamenyesha ibyo bashaka bakaza kubitwara.

    Bifuje ko haba ubufatanye bwo kubaka ubwato bukoreshwa mu buhahirane hagati ya Karongi n’ikirwa cya Ijwi kuko nta bwato bwizewe buhari bakajya baza bizeye umutekano wo mu mazi.

    Ibyo abatuye ku Ijwi bazana mu Rwanda

    Nirere ati “Tubakeneyeho isoko bakaza kuduhahira, ariko hari n’ibyo bafite twabahahira bikomoka ku buhinzi nk’inanasi, ibitoki n’ibishyimbo kandi ntibisaba ibyangombwa kugira ngo bizanwe mu Rwanda, hagendewe ku masezerano agenga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Gusa n’ibindi bakwifuza babitugaragariza bagacuruza iwacu natwe tugacuruza iwabo”.

    Yongeraho ko badakumira ibituruka muri Congo ahubwo ikibazo n’uburyo bizanwamo nka magendu.

    Ati “Ntibikwiye ko babyambutsa nka magendu, babinyuze ku mipaka izwi, ibisora bisoreshwe n’ibidasora bitambuke mu nzira zizwi, ntitwifuza gucuruza iwabo badacuruza iwacu, gusa bikorwe mu nzira izwi.”

    Ikirwa cy’Ijwi cyegereye u Rwanda kandi gihahirana na Karongi kurusha indi mijyi ya Congo, bakaba bafite ikibazo cy’ingendo zo mu mazi kuko nta bwato bwizewe buboneka mu mazi y’Ikivu bukoreshwa mu buhahirane.

    source : https://ift.tt/2YqNDp0

  • Sendika y’abarimu iratangaza ko itazongera kwihanganira abitwara nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sendika y
    Sendika y’abarimu yahembye umwarimu wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta

    Iyo sendika igaragaza ko hari ubuvugizi yagiye ikora ikanabukorera abarimu bitwara nabi cyangwa abayobozi b’ibigo by’amashuri, ariko ko bigiye gusubirwamo uwitwaye nabi agahanwa cyangwa akagororwa byananirana akirukanwa.

    Byatangarijwe mu gikorwa cyo guhemba umwarimu w’indashyikirwa wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye ya Leta, Obed Ruzibiza, wigisha kuri ES Murama mu Karere ka Ruhango wahembwe inka, igikorwa cyabaye ku ya 4 Ukwakira 2021.

    Umunyamabanga mukuru wa SNER, Mukangango Stéphanie washyikirije uwo mwarimu inka, asaba abarimu kuba intangarugero no kurangwa n’indangagaciro muri byose bakora kugira ngo babashe kurerera Igihugu.

    Agira ati, “Ingendo yawe, imvugo yawe, uko uvuga byose bikugaragaze nka mwarimu ugendera ku ndangagaciro nyarwanda, nibwo abana bazakureberaho”.

    Hagiye gusubizwaho umunsi w’igenzura rya mwarimu

    Mukangango avuga ko mu byemezo biherutse gufatwa, hasubijweho umunsi wo kugenzura abarimu (Journée Pédagogique) ku wa gatatu wa buri cyumweru nyuma ya saa sita, aho abarimu bose bazajya bicara bakaganira uwananiranye agahanwa, uzi gutanga isomo ry’ikitegererezo akaritanga abandi bakareberaho unaniranye akagororwa.

    Mukangango ashimira Obed wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye
    Mukangango ashimira Obed wahize abandi mu kwigisha mu mashuri yisumbuye

    Nyuma y’isaha imwe kandi buri gitondo hazajya haganirizwa abana bananiranye ku buryo bose bajya ku murongo, ibyo byose bigamije kongera guhesha ishema umwarimu no kongera kwibuka indangagaciro z’umurezi.

    Avuga ko umuyobozi b’ikigo cy’amashuri wananiranye cyangwa witwara nabi nawe azajya akurwa mu muryango w’abarimu.

    Agira ati “Usanga hari aho abarimu baza imbere y’abanyeshuri bambaye ipantaro yacitse mu ivi, umwarimu wambaye nabi aba yigisha umunyeshuri kwambara nabi, umwarimu uzongera kugongana n’amategeko ntazongere kwitakana Sendika y’abarimu”.

    Umwarimu wahembwe ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Murama mu Murenge wa Bweramana, avuga ko kugira ngo umwarimu abe indashyikirwa biva ku bufatanye bw’ikigo, umwarimu n’umwana bose baba bafatanyije.

    Agira ati “Inka mwaduhaye ni inka y’intsinzi mu muryango w’iri shuri, hano ntitwitwa ikigo twitwa umuryango kuko hano turafatanya ari nabyo byatumye tugera kuri iki gikorwa cyo kuba ndi indashyikirwa mu bariumu”.
    Avuga ko bagiye gukomeza kwitanga kugira ngo bikomeze gutera ishema abandi barimu bagenzi be, dore ko no kuri iki kigo bahawe amafaranga miliyoni imwe yo kuzamura ikimina cyabo.

    Mbabazi avuga ko umwarimu mwiza ari uwigomwa
    Mbabazi avuga ko umwarimu mwiza ari uwigomwa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Muhoza Mbabazi Louis, avuga ko niba umwarimu ari ku isonga mu kubaka uburezi buhamye, bitanga icyizere cy’iterambere ry’uburezi mu gihe kiri imbere.

    Yongeraho ko ubuyobozi bw’ibigo iyo bumeze neza, n’abarimu baba beza akavuga ko umwaka ushira undi ugataha umwarimu akwiye kumva ko umurimo akora wamunyura kandi ukamubera kuko ni ho uburezi bw’u Rwanda buzagira ireme.

    Agira ati “Uburezi bufite ireme ni umwarimu wishimye, umwarimu utinda gutaha ategura ibyo abanyeshuri bazahabwa ejo akanabikora ejo mu gitondo azindutse, uwo ni we mwarimu uzatanga uburezi bufite ireme!”

    Avuga ko indangagaciro zirimo kwigombwa no kwitanga, guca bugufi ari ingenzi cyane mu gukoresha ukuri no kwirinda gukoresha ubucabiranya kuko bwangiza abamureberaho by’umwihariko urubyiruko.

    Abarimu bari bitabiriye guhemba mugenzi wabo
    Abarimu bari bitabiriye guhemba mugenzi wabo


    source : https://ift.tt/3uPE7HS

  • U Bubiligi bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 196 z’inkingo za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye nabyo bikabasha kubona inkingo bityo bikihutisha ibikorwa by’ikingira.

    Iyo nkunga yabonetse mu masaha make u Rwanda rumaze kwakira indi ingana na doze ibihumbi 857 by’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca rwahawe n’u Butaliyani.

    Inkingo rukomeje guhabwa ndetse n’izo rugura zitezweho kwihutisha umuvuduko w’ikingira intego rwihaye yo kuzaba rwarakingiye 60% by’abarutuye mu mpera za 2022 ikagerwaho, ibintu bizagarura ubuzima busanzwe.

    Magingo aya abaremga miliyoni 2,1 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo, naho abarenga miliyoni 1,6 bakingiwe byuzuye.

    Imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo nayo igenda igabanuka. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari intambwe yo kwishimirwa cyane ko ibikorwa byinshi bimaze gukomorerwa, ikibutsa Abaturarwanda kutirara hirindwa ko ibintu byasubira irudubi.

    Inkingo u Bubiligi bwahaye u Rwanda zatanzwe muri gahunda ya COVAX

    Zazanywe na Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’Ababiligi, Brussels Airlines

    source : https://ift.tt/3Bde9R1