Tag: featured

  • Musanze: Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Mu mezi umunani abanza ya 2020, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abana barenga 450 batewe inda batarageza ku myaka 18, higanjemo abari abanyeshuri batakaje amashuri yabo bakajya kwitegura inshingano zo kurera mu gihe na bo bari bagikeneye kurerwa.

    Aho ni ho uru rubyiruko rwasanze rugomba kwibanda mu gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo kigira ingaruka kuri bagenzi babo no ku gihugu muri rusange, nyuma yo guhabwa amahugurwa ajyanye n’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi.

    Kwizera Beni ni umwe muri bo, yagize ati “Muri aya masomo nakuyemo impamba z’uburyo naganiriza bagenzi banjye ku mateka nyayo n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi. Ngiye kwegera bagenzi banjye b’abangavu mbigishe uko bitwara birinda gutwara inda kuko bibagiraho ingaruka zo gutakaza amashuri no kurera abandi bana kandi nabo bari bakirerwa, nzahera mu bari hafi yanjye mu mashuri.”

    Uwanyirigira Innocente na we yagize ati “Igihugu tuba twubaka ni icyacu, abangavu baterwa inda usanga hari abazikuramo bakahakura ubumuga n’izindi ndwara. Nzabegera mbereke ko bakwiye kwirinda kugira ngo bitabangiririza ejo hazaza ahubwo bazavemo aba mama beza baberereye u Rwanda.”

    Komiseri ushinzwe Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu, avuga ko urubyiruko rutegurwa rukiri ruto rukigishwa amateka n’indangagaciro zituma batanga impinduka mu muryango Nyarwanda.

    Yagize ati “Urubyiruko ruba rufite imbaraga kandi mwarabibonye ko n’ababohoye igihugu tukaba turi mu mutekano n’iterambere bari urubyiruko. Aba tubatoza bakiri bato tukabatuma kuba umusemburo w’impinduka mu muryango Nyarwanda, turabizeye ko bagiye kwita ku bibazo bihangayikishije Igihugu kandi tuzakomeza kubaba hafi bityo twubake none tunubaka ejo hazaza.”

    Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutoza urubyiruko kugira imyitwarire ihamye no guharanira ko indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi zimakazwa.

    Yagize ati “Urubyiruko iyo rugiriwe inama mbi rurohama ariko iyo urwubatse neza rurubaka, twirinda ko hari abarugira inama mbi ngo atarworeka tukabigisha bakiri bato, icyo tubatumye k’ingenzi ni ukwegera bagenzi babo bakabigisha kandi nabo babe intangarugero bamurikire abandi bavatere inyota yo kwifuza kuba nkabo, bunge bagenzi babo, bunge ababyeyi babo babamurikire babafashe gutera imbere.”

    Mu gihe igihugu gihangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, urubyiruko 68 ruturuka muri buri kagari mu tugize Akarere ka Musanze bagiye kurangiza amashuri yisumbuye ni bo bahuguwe ku masomo y’amateka n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, bahabwa n’ubutumwa bwo kuba umusemburo w’impinduka zikwiye kubaranga.

    Urubyiruko rwahawe impanuro zizabafasha gusigasira ibyiza byagezweho

    Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwahize kwita ku kibazo cy’abangavu baterwa inda

    Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze

    source : https://ift.tt/3oyKGgA

  • Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imboni z
    Imboni z’umutekano zitezweho kuba igisubizo ku kibazo cy’abarembetsi

    Uturere twabimburiye utundi muri iyo gahunda ni Burera na Gicumbi dufite imirenge myinshi ikora ku mipaka, ahakunze kumvikana insoresore ziyise Abarembetsi bakomeje guhungabanya umutekano binjiza ibicuruzwa bya magendu, urumogi n’inzoga zibujijwe mu Rwanda, ibyo byose bakabikora bitwaje zimwe mu ntwaro za gakondo bagerageza kurwanya inzego z’umutekano.

    Ku ruhande rw’Akarere ka Burera gafite imirenge itandatu ikora ku mipaka irimo uwa Cyanika, ayo mahugurwa yahuje imboni z’umutekano 634, yasojwe ku wa gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wasabye abatojwe gushyira imbere inyungu z’igihugu kugira ngo batange umusaruro bategerejweho.

    Ati “Iyo ukunda u Rwanda, ugatarama u Rwanda, ukimana u Rwanda ukarwanya icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda inyuma, biba ari imbaraga uhawe zituma urugamba ugiyeho urutsinda”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV

    Minisitiri Bamporiki kandi yasabye imboni z’Umutekano kubakira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho yabibukije ko ari isanomuzi Abanyarwanda basangiye, ati “Bana b’u Rwanda, ubwo mutumwe muzimane u Rwanda kandi murutamike abandi. Muramenye, uru rugamba mugiyeho ntimuzarutsindwe”.

    Mu Karere ka Gicumbi, na ho umuhango wo gusoza amahugurwa y’Imboni z’umutekano 436 zituruka mu mirenge ine yo muri ako karere, ari yo Cyumba, Rubaya, Kaniga na Rushaki aho bahuguwe ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano nk’imboni y’umutekano.

    Ni umuhango wabaye ku ya 02 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Rushaki, witabirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, wibukije urwo rubyiruko ko rugomba kugendera ku mahitamo y’igihugu no kuyazirikana mu migirire n’imibereho yabo ya buri munsi, bagendeye ku bumwe bw’Abanyarwanda, kureba kure no kubazwa inshingano.

    Mu zindi mpanuro yabahaye yagize ati “Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y’ejo, ahubwo urubyiruko rufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena inzagihe yacyo, hanyuma rugakora cyane kugira ngo ruyigereho”.

    Bahimbye n
    Bahimbye n’umuvugo ugaragaza neza akazi gakomeye bagiyemo ko guhangana n’abarembetsi

    Arongera ati “Ntabwo tubasabye kujya gufata ibiyobyabwenge, ahubwo turabasaba kujya gutanga ubutumwa kuri bene wanyu kugira ngo bareke gucuruza kanyanga mubagaragariza ububi bwayo”.

    Bamwe mu Mboni z’Umutekano, batoranyijwe nk’inyangamugayo mu mirenge ikora ku mipaka kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’uburembetsi mu turere dukora ku mipaka, bavuga ko batazigera batenguha ababagiriye icyizere.

    Umwe ati “Mureke tudadire ziriya nziza ibiyobyabwenge binyuzwamo, hanyuma dukore urutonde rw’abarembetsi tuzi, kuko usanga abenshi ari benewacu, ari abavandimwe”.

    Imboni z
    Imboni z’Umutekano mu Karere ka Burera zanacinye akadiho

    Undi ati “U Rwanda ni igihugu cyacu, ni rwo rwatubyaye ntabwo twarugambanira ngo turugurishe, twebwe intore Imboni z’umutekano, twahagurukiye kimwe kandi twiyemeje guca burundu iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe mu Rwanda, byinjizwa bikadindiza iterambere ry’umuturage”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko afitiye icyizere izo ntore zisoje amahugurwa.

    Ati “Aho abantu bambukira ni ho batuye barahazi neza, umupaka barawumenyereye, aho bacisha ibiyobyabwenge hose barahazi, ahaca magendu amayira yose barayazi Ubwo rero twizeye ko bagiye kuharinda, barinde uwo ari we wese ushaka kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko, ariko banatange amakuru ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi”.

    Nyirarugero Dancille Guverineri w
    Nyirarugero Dancille Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

    Akarere ka Burera ni ko kugarijwe cyane n’uburembetsi, aho mu mezi atarenze abiri ashize, muri ako karere hafashwe urumogi na kanyanga bifite agaciro k’amafaranga angana na Miliyoni 14, bifatanwa abantu 197 ubu bamaze gushyikirizwa ubutabera.


    source : https://ift.tt/3A4QfFX

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 36 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    Ibyafashwe harimo ibinyobwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge, birimo inzoga z’inkorano bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, hafatwa ibiribwa bitandukanye bifite agaciro k’asaga miliyoni 12, hafatwa amavuta atandukanye yo kwisiga atujuje ubuziranenge n’andi yinjiye mu gihugu buryo butemewe n’amategeko afite agaciro k’asaga miliyo ebyiri (2), hanafatwa amasashe akoreshwa mu buryo bwo gupfunyika ibiribwa afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500.

    Ibyo byiyongeraho imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu ndetse n’amatungo itujuje ubuziranenge ifite agaciro k’asaga ibihumbi 900 hamwe n’amabuye y’agaciro yafatanywe ababikora batabifitiye uburenganzira, yiganjemo Gasegereti afite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800.

    Hafashwe kandi imyenda n’inkweto bya caguwa bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 700, hanafatwa insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge zifite agaciro k’ibihumbi 280.

    Muri Operasiyo ya USALAMA VII, hafatiwemo abantu 36, barimo 13 bafatanywe ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi, 6 bakaba barafatanywe kanyanga ndetse n’izindi nzoga z’inkorano, 12 bafatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bakoraga mu buryo butemewe, 2 bafatanywe ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano mu gihe abandi 3 bafahswe nta byangombwa bafite.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu, avuga nyuma y’icyo gikorwa hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko.

    Ati “Nyuma y’iki gikorwa haba ku byafatiriwe ndetse n’abantu bafashwe, bari muri ibyo bikorwa bitubahirije amategeko, hagiye gukurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko, ku bakoze ibikorwa bigize ibyaha, dosiye zirimo zirakorwa kugira ngo zizashyikirizwe ubushinjacyaha”.

    Arongera ati “Ku bandi bakoze ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bihanwa n’andi mategeko, na bo bazafatirwa ibyemezo n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi, nk’uko amategeko abiteganya”.

    Umukozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (RFDA), Lazare Ntirenganya, avuga ko muri operasiyo USALAMA, bari bafite inshingano zo kureba uko ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa, n’imiti buhagaze ku isoko, ndetse n’aho bikorerwa uko hameze, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda, kandi ngo hari icyo byabagaragarije.

    Ati “Iyi operasiyo hari icyo yatugaragarije, ko hakiri ibintu byinshi byo gushyiramo imbaraga, urugero ni uko hari ibinyobwa bibujijwe, biriya binyobwa uburyo biba bikozwemo ni uburyo bushobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga”.

    Akomeza agira ati “Kuko kuba ikinyobwa gisembuye, kikaba kiri mu icyupa rya pulasitike bishobora kugira ingaruka zikomeye, kuko uko igihe kigenda, uko ubushyuhe bwiyongera, hari ibinyabutabire bigize iriya pulasitike bijya mu kinyobwa, bikaba byatera indwara zirimo na za kanseri, ari yo mpamvu dusaba abantu kureka kunywa biriya binyobwa bisembuye biri mu macyupa ya pulasitike. Mu bo twabonye bagenda bakoresha n’ibikoresho bitemewe, kuko ari ibintu bavanga bakabisembura, bakabitara, bakabiha Abanyarwanda, kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba abantu kwisuzuma bakagendera kure ibikorwa bitemewe n’amategeko, badategereje ko bazabanza gufatwa, kuko ari ugushora imari bazi ko bazahomba.

    Ati “Ntabwo wabona ibintu bifashwe bifite agaciro kamaze kuvugwa, ngo wumve ko abantu babifatanye barimo gukurikiranwa, barimo gukorerwa amadosiye, ngo noneho nurangiza uvuge uti reka nanjye mbanze ndebeho gatoya, mu gihe batari baza reka mbe nshaka imari, ku buryo nongera ngashora imari yanjye mu bintu nk’ibi bitemewe. Numva rero icyo ari ikintu gikomeye cyane abantu bakwiye kumva”.

    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n
    Abayobozi batandukanye muri icyo gikorwa baganiriye n’itangazamkuru

    Umuguzi afite uburenganzira bwo kwakirwa neza, guhabwa amakuru y’icyo agiye kugura, guhabwa inyemezabwishyu, guhitamo icyo ashaka mu bicuruzwa ndetse no guhabwa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge, ari na ho ababifite mu nshingano basaba abaguzi kujya bitonda bakabanza bakareba, niba icyo bagiye kugura kitararengeje igihe kuko biba byanditseho.


    source : https://ift.tt/3B6p26W

  • Abanyeshuri bakoreye ibizamini muri Gereza ya Nyagatare batsinze ku kigero cyo hejuru – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya leta muri ibi byiciro bibiri kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 mu mwaka w’amashuri wabaye muremure bitewe n’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda n’Isi yose byari bihanganye na cyo.

    Ibi byatumye amashuri afungwa nk’uko byagiye biba ku bikorwa bitandukanye mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwakwirakwira mu buryo bworoshye.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, rwatangaje ko abakoze ibi bizamini bose hamwe ari 27 harimo 23 barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse na bane barangije uwa gatatu w’icyiciro rusange.

    Uwagize amanota menshi muri bo ni umwana urangije amashuri abanza wagize 8 mu gihe uwagize make ari urangije icyiciro rusange wagize 30.

    Abasoje icyiciro rusange bose uko ari bane na 15 barangije amashuri abanza baje mu cyiciro cya mbere naho abandi umunani barangije uwa gatandatu w’amashuri abanza baje mu cya kabiri.

    Mu bizamini nk’ibi byaherukaga mu 2019, abari bakoze ibisoza amashuri abanza uko ari 12 bose baratsinze, bane baje mu cyiciro cya mbere, abandi umunani baza mu cya kabiri.

    Mu cyiciro rusange abakoze ikizamini bari batandatu, bose bakaba baratsinze ikizamini, aho batatu baje mu cyiciro cya mbere, abandi batatu baza mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mwaka abakoze ibisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 na ho mu cyiciro rusange bari 121.626. Abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386. Mu mashuri abanza ikigero cy’imitsindire kiri kuri 82,5% naho mu cyiciro rusange ni kuri 86,3%.

    Abakoreye ibizamini bya leta muri Gereza ya Nyagatare mu 2019

    source : https://ift.tt/3uHmZ7a

  • Abarimu bagaragaje ibikidindiza uburezi bw’abana bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kayonza, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku barimu bahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza.

    Aya mahugurwa akaba ari gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa.

    Muri aya mahugurwa abarimu bari kwigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha abana bafite ubumuga kwigana n’abandi.

    Abarimu bishimiye aya mahugurwa bavuga ko azabafasha cyane ngo kuko akenshi bahuraga n’imbogamizi zitandukanye mu kwigisha zirimo kuba batarahawe amahugurwa y’ibanze ku kwigisha abana bafite ubumuga ndetse no kutamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa n’aba bana.

    Bucyensenge Pascal wigisha mu Karere ka Rubavu ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Kabirizi, yavuze ko imbogamizi bahura na zo mu kwigisha abana bafite ubumuga harimo no kudashobora kubavugisha.

    Ati “Badutegura kuba abarezi ntabwo twigeze twiga uburyo bigisha abana bafite ubumuga ahubwo twageze ku bigo by’amashuri turahabasanga bidusaba kwishakamo ibisubizo, iyo ugerageje gushaka n’uko umufasha usanga nta bumenyi buhagije ufite. Natanga nk’urugero nk’iyo uhuye n’umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, kumuvugisha mu marenga biratugora kuko nta mahugurwa menshi turabibonera.”

    Yakomeje avuga ko hari n’ubwo bajya kwigisha aba bana bifashishije ibikoresho byabugenewe biri ku mashuri ariko bagasanga ubumenyi babifiteho ari buke bigatuma batabibyaza umusaruro ukwiriye.

    Nshimiyimana Théoneste wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi mu Karere ka Rulindo, yavuze ko ku ishuri yigishaho hari abana 34 bafite ubumuga butandukanye akenshi ngo usanga hari abafite ibikoresho byabafasha ariko nta mwarimu uzi kubikoresha.

    Ati “Ibibazo dufite akenshi batuzanira ibikoresho ariko nta mahugurwa ahagije twari twabona yo kubikoresha, ibi rero bituma tudafasha aba bana nk’uko bikwiriye.”

    Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi unashinzwe Uburezi budaheza, Dr Gonzague Habinshuti, yavuze ko impamvu hashyizweho aya mahugurwa ari uko basanze abarimu bigisha mu bigo bidaheza bayakeneye cyane.

    Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi mu bijyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka cyane ko hari n’ibikoresho REB yagiye igura igashyira ku bigo, hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri cyiciro cy’ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

    Yavuze ko ubusanzwe hari ibitabo REB yajyaga itanga nyamara bikaba bitarimo ibyo gufasha abafite ubumuga ariko ngo abarimu barigishwa uburyo ibyo bitabo bashobora kubishyira mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kugisoma mu buryo bworoshye.

    Umukozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo Théodore, yavuze ko icyo biteze kuri aya mahugurwa ari ugufasha abarimu gukarishya ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

    Ati “Mwarimu nasubira ku ishuri afite ubushobozi bwo kwigisha wa mwana ufite ubumuga akamwigisha ibisa n’iby’udafite ubumuga bizatuma biga bimwe kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma.”

    Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo 60 bifite uburezi budaheza, bifite ubushobozi bwo kwakira abana bafite ubumuga butandukanye bikabasha kubigisha badasigaye inyuma.

    Bamwe mu barimu bavuze ko guhugurwa ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu kwigisha abafite ubumuga bizabafasha

    Abarimu bari guhabwa amahugurwa ni abahagarariye abandi baturutse mu bigo 40 bifite uburezi budaheza

    source : https://ift.tt/3AlGpQd

  • Agahinda k’umukobwa winjiye mu buraya afite imyaka 15, agahita yanduriramo SIDA – #rwanda #RwOT

    Uwo mukobwa uterwa agahinda no kuba yarinjiye mu buraya afite imyaka 15 asa n’utazi neza ibyo arimo, yahise aterwa inda imburagihe ndetse ananduzwa agakoko gatera SIDA.

    Ati “Ninjijwemo [mu buraya] no kubera ko nabaye imfubyi nkabura ibyo kurya. Nabonye bagenzi banjye b’inshuti zanjye bari mu buraya, barambwira ngo aho kugira ngo ubure uko ubaho ngwino tukwereke uburyo wajya ubona amafaranga, ubwo mba ninjiyemo gutyo.”

    Ingaruka ya mbere avuga yahuriye nayo mu buraya ni ugutwara inda imburagihe.

    Ati “Ninjiyemo ntazi ibyo ari byo baba bahise bantera inda ndahangayika kurusha mbere. Narabyaye umwana arangora bigera n’aho numva namujugunya ariko ntabwo namujugunye.”

    Ubuzima yagiye gushakira mu buraya ntabwo yabubonye kuko yahuriyemo n’ibibazo byo kwandura Sida.

    Ati “Abagabo twaryamanaga bampaga amafaranga ibihumbi bibiri yo kurya, nta wigeze ayarenza. Ubuzima nashakaga ntabwo nabubonye ahubwo narahombye kuko banyanduje Sida. Ikindi nahombye ni amashuri kuko kwiga byahise bihagarara.”

    N’ubwo yanduye Sida yakomeje gukora umwuga w’uburaya kandi avuga ko hari abagabo benshi baza kuryamana na we bakanga kwikingira.

    Avuga ko kugeza ubu afite inzu akodesha akakiriramo abagabo, ariko we n’abagenzi be bafite aho bajya kubategera mu dusantere no ku muhanda.

    Yifuza kuva mu buraya agashaka ikindi yakora kuko ari umwuga akora atawishimiye.

    Izindi ngaruka avuga yahuriye nazo mu buraya ni ukurarana n’abagabo bamara kuryamana bakanga kumwishyura.

    Yakomeje ati “Hari umugabo twumvikanye amafaranga arangije arayanyima turarwana induru ziravuga. Icyo gihe twararwanye abantu barahurura bamusaba kumpa amafaranga yanjye.”

    Mu rwego rwo kwirinda kongera gutwara inda yaboneje urubyaro akoresheje uburyo bwo kwiteza urushinge.

    Ikintu gikomeye cyamubabaje mu buzima bwe ni uko yanduye Sida akiri muto atakaza icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza.

    Agira inama abakobwa bakiri bato kwifata bakirinda kujya mu buraya kuko ari umwuga mubi kandi ugayitse kandi nta cyiza kirimo.

    Uwo mukobwa ni umwe mu barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere.

    Umwe mu bakobwa barenga 100 baherutse guhabwa ibiganiro bigamije kubigisha kuva mu buraya no gushaka imishinga bakora ibateza imbere, yavuze uko yinjiye muri uyu mwuga mu kigare akaza no kwanduriramo SIDA

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3l6W2GI

  • Nyagatare: Batangariye inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, wigisha mu ishami ry’Ubuvuzi bw’amatungo, Dr Ndazigaruye Gervais, avuga ko nk’umuntu wahamagawe iyo nyana ikivuka yasanze ibyabaye ari uko inyana yavukanye ibibazo (abnormality) ariko mu by’ukuri atari icebe nk’uko aborozi babivugaga.

    Ati “Jye bampamagaye bambwira ko yavukanye icebe nk’iry’inka yabyaye, abandi bakavuga ko yavukanye ibyo bita ingoma, mpageze bati ingoma ijya hafi n’umukondo ariko n’ubundi byari byaraturutse ku mukondo biragenda bigera mu icebe.”

    Dr. Ndazigaruye avuga ko bikunze kubaho ko inyana ivukana ibibazo bidasanzwe (abnormalities), iriya yo ikaba yari ifite ikibazo cy’uburwayi bwa ‘hernia’ butuma amara iyo abonye icyuho ashobora kunyuramo ava mu nda akajya aho atagomba kuba.

    Avuga ko inyana yavukanye uburwayi bwa ‘hernia’ ndetse yarageze mu icebe ariko ngo biravurwa bigakira.

    Icyakora ngo buriya bwoko bwa ‘hernia’ bugera mu icebe ngo ntibukunze kuboneka kuko ubusanzwe ngo haboneka ubufata hafi y’umukondo.

    Agira inama aborozi kujya bitabaza abavuzi b’amatungo babyigiye mu gihe bahuye n’ibidasanzwe mu bworozi kuko kwivurira bishobora guteza ibindi bibazo kimwe no gukeka ko ibyabaye ari amahano.

    Ati “Ubundi muri buri murenge Leta yashyizemo abaganga kandi babifitiye ubushobozi, bitashoboka bakitabaza abikorera na bo barahari mu mirenge cyangwa se bakitabaza kaminuza kuko nicyo ibereyeho, harimo gufasha aborozi no kubagira inama mu bworozi bwabo.”

    Kuri ubu iyi nyana yavutse mu buryo budasanzwe yarabazwe, amara asubizwa mu nda akurwa mu icebe ku buryo imeze neza.

    source : https://ift.tt/3Ab9jCr

  • Umusaruro w’umubano wa Koreya n’u Rwanda mu myaka 58 ishize – #rwanda #RwOT

    Buri tariki 3 Ukwakira iki gihugu cyizihiza umunsi Repubulika ya Koreya yashyizweho wiswe ‘Gaecheon-jeol’, aho Abanya-Koreya bawizihiza mu rwego rwo kuzirikana umuco n’amateka byabo byatangiye mu 2333 mbere y’ivuka rya Yezu.

    Uwashinze Koreya, wakwita nka Gihanga wayo ‘Dangun’ yayisigiye umurage wo gukora no kubaho byose ku nyungu z’ikiremwamuntu.

    Uyu murage iki gihugu cyarawukurikije ndetse muri iki gihe ubwo abantu benshi bazahazwa n’ubukene, intambara n’indwara zitandukanye by’umwihariko Covid-19, Koreya ikora ibishoboka ikabaha ubufasha aho ariho hose ku Isi.

    Harebwe k’u Rwanda, umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963, wavuyemo imbuto yagiriye akamaro Abanyarwanda yaba mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubuzima n’ibindi cyane ko ibi bihugu bihuriye kuri byinshi byatumye birushaho gutsura umubano.

    Koreya n’u Rwanda byose ni ibihugu bigizwe n’imisozi myinshi, bifite ubucucike bukabije bw’abaturage bituma bishyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga no guteza imbere abaturage babyo kuko ariwo mutungo w’ingenzi bifite.

    Ibi bihugu kandi byahuye n’amateka mabi yashegeshe imibereho y’abaturage babyo n’ubukungu muri rusange, aho mu 1950 kugeza 1953 habayeho intambara ya Koreya yahitanye hafi miliyoni 2,4 z’abaturage mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga miliyoni.

    Yaba u Rwanda cyangwa Koreya buri gihugu cyazutse mu buryo bwacyo kimakaza iterambere, ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubukungu bwihuta, mu gihe Koreya ari igihugu cya kane gikize muri Aziya, gifite ubukungu bwihuta n’ikoranabuhanga rihambaye ku Isi.

    Ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rugendo rugana iterambere

    Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA) cyafatanyije n’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ikoranabuhanga, uburezi n’ubuhinzi byatwaye asaga miliyoni 140$ kuva mu 1991 kugeza mu 2020, ibintu byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Uretse KOICA, Banki ya Exim yo muri Koreya nayo yatanze umusanzu wayo binyuze mu kigega EDCF (Economic Development Cooperation Fund) hatangwa miliyoni 51$ yo gukoresha mu guteza imbere ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Iyi banki kandi yatanze umusanzu mu kwagura ibikorwa by’umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro ka miliyoni 66,2$, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo yuko buri munyarwanda azaba afite umuriro w’amashanyarazi mu 2024.

    Mu gihe Isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, iki gihugu nabwo cyabaye hafi y’u Rwanda kirugenera inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga birimo udupfukamunwa two ku rwego rwo hejuru, udukoresho twifashishwa mu gupima Covid-19 byose hagamijwe gufasha u Rwanda guhangana n’iki cyorezo.

    Koreya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byemewe mu ruhando mpuzamahanga nk’ibihugu byabashije guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse bikaba bikomeje imikoranire mu guteza imbere gahunda zose zijyanye n’ubuzima.

    Imihigo irakomeje

    Nk’uko u Rwanda ruri gukora iyo bwabaga ngo rushake ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura nabyo, birimo ibijyanye n’ubuzima, amahoro ndetse n’umutekano, Koreya nayo irajwe inshinga no gutanga ubufasha mu gukemura ibibazo bitandukanye Isi ihura nabyo harimo no guhangana n’ingaruka Covid-19 yateje Isi.

    Iki gihugu kizakira kandi inama y’iminsi ibiri y’Umuryango w’Abibumbye ya 2021 ku kubungabunga amahoro (2021 UN Peacekeeping Ministerial) izaba ku itariki 7-8 Ukuboza, aho izaba igamije gushakira hamwe inzira z’imikorere irambye kandi itanga umusaruro mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

    Iki gihugu kiri gutegura nanone ku nshuro ya gatanu ihuriro rizahuza Koreya n’Afurika ku bufatanye n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe mu mpera z’uyu mwaka, rizibanda ku kurebera hamwe ubufatanye byagirana mu kuzahura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika nyuma y’Icyorezo cya Covid-19 ndetse no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.

    By’umwihariko u Rwanda na Koreya byafunguriye amarembo ibikorwa bigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, aho Abanyarwanda bitabiriye irushanwa ritegurwa na Ambasade ya Koreya mu Rwanda ryo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iki gihugu [Korean Song festival], ndetse n’umukino wa Taekwondo ukinwa cyane muri iki gihugu. Iyi ambasade yashyize ingufu muri gahunda zigamije guteza imbere umuco w’ibihugu byombi, byumwihariko muri uku kwezi ku Ukwakira.

    Koreya kandi izakomeza ubufatanye n’u Rwanda, cyane ko ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo, irutere ingabo mu bitugu mu kugera ku ntego rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye mu cyerekezo 2050.

    Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, Jin-weon CHAE ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana ubwo hasinywaga amasezerano ya ‘EDCF’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na Ambasaderi wa Koreya, Jin-weon CHAE mu muhango wo kwakira ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byari byatanzwe n’iki gihugu

    Koreya igira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyingiro mu Rwanda, binyuze muri Koica yagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kigo gitangirwamo ubumenyi ku barimu bigisha muri aya mashami

    Bimwe mu bikorwa Korea itera inkunga hari n’ibijyanye n’umukino wa Taekwondo, aha habaga amarushanwa yateguwe ku bufatanye na federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3A9pgZG

  • Abarangije amashuri abanza batsinze ku kigero cya 82,5% mu cyiciro rusange 86,3% – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251906 barimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076 naho mu cyiciro rusange bari 121 626. Abakobwa 66240 n’abahungu 55 386.

    Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.

    Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.817 bihwanye na 30,10% na ho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.

    Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%.

    Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.

    Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.

    Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.

    Abakobwa batsinze ku kigero cya 55,4%, abahungu ni 44,6% mu mashuri abanza. Mu Cyiciro rusange abakobwa batsinze kuri 53,7% naho abahungu ni 46,3%.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazafashwa gusubiramo amasomo.

    Ati ” Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndeste n’amashuri yigenga akaba yabakira. Muri gahunda yo gukomeza gufasha abakiri inyuma mu myigire ntibari bujye mu byiciro bikurikiraho. Barafashwa dufatanyije n’ibigo bigagaho gusubiramo amasomo.”

    Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.

    Umunyeshuri wahize abandi mu mashuri abanza yitwa Rutaganira Yannis Ntwari wigaga kuri Kigali Parents School, ishuri riherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munyeshuri yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukwiga ashyizeho umwete azi icyo ashaka kugeraho ariko akaba yaranafashijwe n’ababyeyi be.

    Umubyeyi we Rutaganira Egide, yagize ati “Ni ibyishimo ku muryango wanjye ariko na none nshimira Imana niyo idushoboza byose.”

    “Nubwo ababyeyi muri iki gihe tugira inshingano nyinshi iyo ubashije kumukurikirana, ukamuba hafi birashoboka. Twatangoiye kumukurikirana akiri mu kiburamwaka, tuakamuganiriza tumugira inshuti. Iyo umwana umugize inshuti akwiyumvamo ku buryo n’inama zose umugira azumva. Ikindi ku mbogamizi nabonaga afite najyaga ku ishuri nkabiganiraho n’abarimu bamwigisha bakangira izindi nama zirenze amasomo yo mu ishuri.”

    Tumukunde Françoise wigaga muri Institut Sainte Famille Nyamasheke ni we wabaye uwa mbere mu basoje Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.

    Ati ” Biranshimishije ariko ntabwo nakwirara, ngiye kurushaho gukora cyane kugira ngo nzakomeze gutsinda neza.”

    Rutijanwa François wari wamuherekeje yavuze ko yatangiye mu mashuri y’incuke aba uwa mbere, abonye Covid-19 ije ahangayika yibwira ko azasubira inyuma.

    Yamushishikarije gufata umwanya uhagije agasubira mu masomo, amushishikariza gukurikirana amasomo kuri radio na televiziyo no kumugurira internet imufasha gukora ubushakashatsi.

    Covid-19 ntiyasubije inyuma imitsindire

    Nko mu 2019 abari batsindiye mu cyiciro cya mbere bari 3,8% mu gihe uyu mwaka ari 5,7%; mu cyiciro cya kabiri bari 17,7%, uyu mwaka ni 20,5%. Mu cyiciro rusange abari muri Division I mu 2019 bari 9,1%, mu 2021 ni 15,8% naho muri Division ya kabiri uyu mwaka ni 18,8% ugereranyije na 15,5% mu 2019.

    Ibi ni byo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashingiraho avuga ko icyorezo cya Covid-19 kitasubije inyuma imitsindire.

    Ati “Ikigaragara ni uko muri ya mezi amashuri yari afunze bigaragara ko ababyeyi bari bafite abakandida abazakora ibizamini bya leta bafashije abana kwiga bashyizeho umwete. N’ubuyobozi bw’amashuri bigaragara ko bwashyize imbaraga mu gufasha abana ku buryo iki cyorezo cya Covid-19 ntabwo cyagize ingaruka ku mitsindire y’abana ahubwo kubera umwanya uhagije wo kwiga byatumye batsinda neza kurushaho.”

    Abanyeshuri baziga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bazatangira amasomo ku wa 10 Ukwakira 2021.

    Abakandida biyandikishije batabashije gukora ibizamini bangana na 5343 mu mashuri abanza mu gihe 1117 babitangiye ntibabirangiza naho 1198 mu Cyiciro Rusange ntibitabiriye mu gihe 916 bitabiriye ariko ntibabirangize.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yagize ati “Ibihe turimo bya Covid-19 bishobora kuba byaratumye abana bataza gukora ibizamini ariko tugereranyije n’imibare yo mu yindi myaka ntabwo ari imibare minini.”

    Porogaramu ya ’Associate Nurse’ izatangirana n’abanyeshuri 210

    Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko inzego z’ubuzima mu Rwanda ari zo zagaragaje ko ’Abafasha b’Abaforomo’ bakenewe biturutse ku kuba mu gihugu hariyongereye amavuriro y’ibanze (Post de Santé) bagiramo umumaro.

    Kuri ubu abaziga muri iyi porogaramu na bo bahawe amashuri ariko ngo umubare w’abakenewe wari muto bitewe n’imyanya ihari.

    Ati “Dufite imyanya mike, tugiye gutangirana n’abanyeshuri 210 ni ukuvuga 30 ku mashuri arindwi agiye gutangirizwamo iyi porogaramu. Uko imyaka izajya yiyongera tuzajya twongera umubare ariko uyu mwaka turakira bakeya, abatarashoboye ‘gusaba imyanya’ barihangana. Muri abo 210 twabonye abasabye barenze ibihumbi 15, imyanya ihari ni mike kandi umubare twifuzaga twawugezeho.”

    Kugira ngo umunyeshuri yemererwe guhindurirwa ikigo hashingirwa ku kuba afite uburwayi cyangwa ubumuga byemejwe na muganga cyangwa afite ikindi kibazo cyumvikana nk’uko Dr Bahati yabitangaje.

    Abafite ibibazo byerekeye aya amanota yasohotse bashobora kwegera amatsinda ya NESA hirya no hino mu gihugu bakabafasha kubisubiza.

    Ukeneye kureba amanota yifashisha uburyo bubiri burimo ubwa telefone aho umuntu afata nimero iranga umunyeshuri akohereza kuri 4891 agahita asubizwa cyangwa akanyura ku rubuga rwa internet rwa NESA.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ashyikirizwa amanota n’Umuyobozi wa NESA,Dr Bahati Bernard

    source : https://ift.tt/3uGit8X

  • Idindira ry’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nyanja rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ikibazo gihari kiri mu buryo bubiri; hari ikibazo cya kontineri nke zitwara ibicuruzwa, hakaba n’ikibazo cy’ubwato bwabaye buke muri iyi minsi bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Ubusanzwe, kontineri nyinshi zikorerwa mu Bushinwa, bukora izirenga 90% by’izikoreshwa ku Isi. Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ubwo ubucuruzi butari bwifashe neza ku rwego mpuzamahanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, inganda nini zikora kontineri mu Bushinwa zagabanyije umubare w’izo zakoraga, kuko izigera kuri miliyoni 1,2 zari mu bubiko zitegereje abaguzi cyangwa gushyirwa abaziguze, mu gihe ku byambu byo mu Bushinwa hari izigera kuri miliyoni 3 zitarimo imitwaro, ibyatumaga imibare yerekana ko ikenerwa rya kontineri nshya ritari hafi aha.

    Icyakora ibintu byahinduye isura ubwo Perezida Trump yasinyiraga ko Leta ye irekura miliyari ibihumbi 2$ yagombaga gufasha abaturage guhangana n’ingaruka za Covid-19, bigatuma Abanyamerika bongera kugira ubushobozi bwo kujya ku masoko hirya no hino.

    Ubu bushobozi bw’Abanyamerika bwo guhaha, kongeraho itangwa ry’inkingo n’ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi byari byaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19, byatumye ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya bwiyongera ku kigero cya 27% mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’amezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2019 icyorezo kitaraza.

    Icyakora nubwo ubucuruzi bwiyongereye, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato, byari byaragabanyije 11% by’ubwato bukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa ku Isi, bitewe n’uko ubucuruzi mpuzamahanga bwari bwaragabanutse.

    Mu gihe ubucuruzi bwongeraga kuzanzamuka muri Amerika mu buryo bwihuse, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato ntabwo byari bifite ubwato buhagije bwo guhita butwara ibicuruzwa, kuko bwinshi muri ubwo bwato bwahagaritswe, bwari buparitse ku byambu bya kure kandi burimo ubusa, ku buryo kugira ngo bugaruke mu kazi, byasabaga ko bujyanwa ku byambu biriho ibicuruzwa, cyane cyane ibyo muri Aziya y’Iburasirazuba na Amerika, kugira ngo bushyirwemo ibicuruzwa kuko ari hari kontineri z’ibicuruzwa.

    Uku kujyana ubwato bwinshi ku byambu bike bikorerwaho ubucuruzi bwinshi byagize ingaruka kuko byatumye ubwato buba bwinshi ku byambu, bituma havuka umubyigano w’ubu bwato, bumwe bukajya butegereza ubundi ko burangiza gupakira cyangwa gupakururwa kugira ngo bugerweho.

    Nko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ibyambu byo muri Amerika byakiriye inyongera ya 14% by’ubwato butwara ibicuruzwa, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2019 mbere y’icyorezo.

    Ku rundi ruhande, mu gihe ibyambu byariho umubyigano w’ubwato, kontineri nazo zaragabanutse kuko igihe zimara ku byambu, zaba ziri gupakirwa cyangwa gupakururwa, cyiyongereye kuko zihagerera rimwe ari nyinshi bityo zigategereza igihe kinini. Ibi byatumye ibigo by’ubwato butwara ibicuruzwa bijya ku isoko gukoresha izindi ariko izi na zo ntizahaza isoko kuko izikenewe ziruta kure ubwinshi bw’izikorwa.

    Ibi byose byavuyemo ko ibiciro bya kontineri nshya byiyongereyeho arenga 50%, mu gihe ibiciro byo gutwara kontineri mu bwato na byo byikubye hafi kane. Nk’urugero, kuvana kontineri nini mu Bushinwa uyijyana muri Amerika mu 2019, byashobora gutwara ibihumbi 2,5$ ariko ubu biri gutwara arenga ibihumbi 10$. Iri zamuka ryabayeho n’ahandi henshi ku Isi.

    Ubwato bwinshi bwafatiwe mu mubyigano uri ku byambu bitandukanye, ku buryo igihe bitwara ngo bube buhavuye cyiyongereye cyane

    Ingaruka ku Rwanda

    Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri kure y’inyanja rukuraho ibicuruzwa kuko 70% by’ibicuruzwa byinjira mu gihugu binyura ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzania kiri ku Nyanja y’u Buhinde, mu birometero 1416 uvuye mu Rwanda.

    Ubusanzwe amafaranga agurwa igicuruzwa aba akubiyemo n’igiciro cy’ingendo zirimo n’izo mu nyanja ariko aya mafaranga akunze kuba ari make cyane ku buryo atagira ingaruka zikomeye ku giciro cya nyuma. Icyakora mu gihe hiyongereyeho itinda ry’ibicuruzwa mu nzira, igiciro cy’aya mafaranga gishobora kwiyongera, bikagira ingaruka ku muguzi wa nyuma ugomba kwishyura menshi kugira ngo abone igicuruzwa runaka.

    Ibi nibyo biri kuba ku bacuruzi bavana ibicuruzwa mu mahanga babizana mu Rwanda. Mu kiganiro na Rwanda Today, Vichal Shah, Umuyobozi Mukuru wa Rwacom, ikigo gikora ibikoresho bya pulasitiki birimo n’amajerekani, yavuze ko iri dindira ry’ingendo z’ubwato butwara ibicuruzwa ryagize ingaruka ku bucuruzi bwabo, kuko bahombye amasoko bitewe n’uko ibicuruzwa byajyaga bibageraho mu gihe cy’ukwezi, bimaze amezi atatu bitarabageraho.

    Yagize ati “Twatumije kontineri y’ibikoresho dukoramo ibicuruzwa byacu muri Kamena ariko n’ubu ntabwo turabona ibicuruzwa, ubusanzwe byatwaraga ukwezi kumwe, ariko ibijyanye n’igihe byatwaraga byarahindutse, kandi byagize ingaruka ku bucuruzi bwacu kuko twaguye mu bihombo.”

    Uyu muyobozi yasobanuye ko ikibazo nyamukuru kiri guterwa n’uko “Nta bwato bwinshi buri kugera ku cyambu cya Dar Es Salaam kuko bwafashwe [bukerekezwa mu bindi byerekezo], ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byari byagabanyije ubwato bikoresha, ari na byo byateye iki kibazo.”

    Iri gabanuka yagarutseho ryatewe n’uko ubwo ubucuruzi hagati ya Amerika na Aziya y’Iburasirazuba bwasubukurwaga mbere y’ibindi bice by’Isi, ibigo bitwara ibicuruzwa mu bwato byahinduye inzira z’ubwato bwari busanzwe bwerekeza ibicuruzwa mu bindi bice, bwerekezwa muri Amerika. Ibi byagize ingaruka mu gihe ibindi bihugu byasubukuraga ibikorwa by’ubucuruzi, kuko byabuze ubwato bubagemurira ibicuruzwa, bitewe n’uko bwinshi bwaheze mu mibyiganiro iri ku byambu bikurwaho ibicuruzwa mu bihugu birimo u Bushinwa na Amerika.

    Shah yavuze ko mu mezi ane gusa, bamaze guhomba ibihumbi 300$ kubera ibi bibazo, ati “Uku gutinda kwatumye bigorana kumenya igiciro cy’igicuruzwa ku isoko kuko mu gihe upakiye kontineri [kugira ngo ikuzanire ibicuruzwa], uba uri mu gihombo cy’indi ikiri mu nzira utazi igihe izakugereraho, hari ibintu byinshi byahindutse muri iki gihe.”

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Bamwe mu bakiliya basubiranye amafaranga yabo, ubu turi gufata inguzanyo kugira ngo twishyure kandi tugashyiraho n’inyungu.”

    Uretse ubucuruzi bwa Shah, ubundi bucuruzi bwo mu Rwanda nabwo bwagizweho ingaruka n’iki kibazo mu buryo bufatika, kuko ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa hanze y’u Rwanda byazamutse cyane aho nka televiziyo yaguraga ibihumbi 350 Frw, ubu iri kugura ibihumbi 500 Frw.

    Mu gihe ibicuruzwa byinshi byakomeza kuzamura ibiciro, nta kabuza ko byagira ingaruka zishobora guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda. Kimwe mu bishobora kubaho ni ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, byitezwe ko rizata agaciro ku kigero cya kiri munsi ya 2,5%, nyuma y’uko ryari ryataye agaciro ku kigero cya 5,4% mu mwaka ushize.

    Uretse itakazagaciro ku ifaranga ry’u Rwanda, ibiciro bihanitse bizagabanya ingano y’ibyo umuguzi afitiye ubushobozi bwo kugura, ibi na byo bigabanye ingano y’ibyo umucuruzi ashobora gucuruza, ari na ko bigira ingaruka ku misoro, mu gihe ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereza hanze n’ibyo rukurayo, cyari kuri miliyari 1,54$, gishobora gukomeza kwiyongera.

    Ku rundi ruhande, mu gihe iki kibazo cyamara igihe kirekire, birashoboka ko bimwe mu bicuruzwa bishobora gushira ku isoko burundu mu gihe ibikiri mu bubiko byarushaho kugabanuka, ibi na byo bikagira ingaruka zikomeye mu kuzamura igiciro cy’ibicuruzwa.

    Iki kibazo kizarangira gute?

    Mu burya busanzwe, kontineri n’ubwato butwara ibicuruzwa hirya no hino ku Isi birahagije, ikibazo ni uko inzira bunyuramo n’aho kontineri ziri ugereranyije n’aho zakabaye ziri byahindaguritse.

    Ibi bitanga icyizere ku basanzwe bakurikirana iby’ingendo z’ibicuruzwa mu nyanja, bavuga ko iki kibazo, cyanatijwe umurindi n’impanuka y’ubwato bwa Ever Given buherutse guhagarika ingendo mu Bunigo bwa Suez, gishobora kutazamara igihe kirekire kuko ibikoresho by’ibanze bikenerwa bihari kandi ku bwinshi, igisigaye akaba ari uko bisubira mu nzira za nyazo nk’uko byahoze mbere.

    Icyakora ku bandi barimo Peter Sand wo mu Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara ibicuruzwa mu mato, yavuze ko iki kibazo gishobora kuzatwara igihe kirenga umwaka kugira ngo inzira zongere zikoreshwe nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

    Iki gitekerezo agihuriyeho na Lars Jensen w’Ikigo cy’Ubujyanama cya Vespucci Maritime, wahaye The Economist urugero rw’imyigaragambyo y’abatwara ubwato muri Amerika yabaye mu 2015, ikagira ingaruka zirimo ubwiyongere bw’ubwato ku byambu.

    ‘Iki kibazo cyakemutse mu mezi atandatu,’ nk’uko Jensen abivuga, ’kandi cyari cyabereye mu gihe kimwe cy’Isi, ubwo ukibaza igihe bizatwara kugira ngo ikibazo cyabaye ku rwego rw’Isi yose gikemuke.

    Muri rusange, mu gihe byasabaga ubwato urugendo rw’iminsi 41 kuva ku cyambu bwikoreye ibicuruzwa, bukagera ku kindi bukanagaruka ku cyambu cya mbere, ubu biri gutwara iminsi 70. Bikekwa ko 60% by’ibicuruzwa binyura mu nyanja, bishobora kongererwa ibiciro ku muguzi wa nyuma, bitewe n’iri dindira ryingendo zo mu nyanja.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, ingano y’ibicuruzwa Abanyamerika baguze yaragabanutse ugereranyije na Kamena, nubwo n’ubundi yari ikiri hejuru ku kigero cya 18% ugereranyije na Nyakanga ya 2019. Iri gabanuka riratanga icyizere ko ibigo bitwara ibicuruzwa mu nyanja bishobora gusubiza ubwato mu nzira zahozeho na cyane ko ibindi bice by’Isi na byo biri gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi ku bwinshi.

    Hagati aho, urwego rw’amato atwara ibicuruzwa mu nyanja ruhanganye n’ikindi kibazo cyo kugabanya umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere n’ubwato bwose butwara ibicuruzwa mu nyanja, ukaba ungana na 2,7% by’umwuka wose woherezwa mu kirere uvuye ku Isi.

    Byitezwe ko kuva mu 2023, hazatangira ingamba zikomeye zo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubu bwato ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko bitazagira ingaruka mu itinda ry’ibicuruzwa cyangwa mu bwiyongere bw’ibiciro byo gutwara kontineri, kuko izi mpinduka zitazagira ingaruka zikomeye ku byo ubwato bwakoreshaga mu rugendo.

    Ibigo birimo Maersk biri ku gitutu cyo guhindura ingufu zikoreshwa n’ubwato bwabyo, kugira ngo hagabanywe umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere

    source : https://ift.tt/3ms1a7N