Tag: featured

  • Ibipimo 2.500 bimaze gufatwa hirya no hino mu gihugu hapimwa Muryamo – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko iyo ndwara yageze mu ngurube zo mu Rwanda koko ku wa 16 Nzeri 2021, nyuma y’ibyavuye mu bipimo byafatiwe ku z’umwe mu borozi b’i Rwamagana.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yagiranye na Radio Rwanda ku wa 5 Ukwakira 2021, yasobanuye ko ibyo bipimo byafashwe mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka hagahita hashakwa uko no mu tundi turere hakorwa isuzuma.

    Ati “Twahise dutangira gufata ibipimo mu Rwanda hose. Hirya no hino mu turere abakozi bacu bamaze gufata ibipimo bigera ku 2.500 bigiye gukorerwaho isuzuma kugira ngo turebe uko ubworozi [bw’ingurube] bwo hirya no hino mu gihugu bwifashe; bityo hagende hafatwa n’ingamba bijyanye n’uko uduce tugiye turwaje.”

    Muryamo ni icyorezo kitagira umuti n’urukingo. Aborozi b’ingurube basabwe kutazikura mu gace kamwe ngo bazijyane mu kandi hirindwa kuyikwirakwiza, ndetse igihe hari ipfuye ntigomba kuribwa.

    Dr Ndayisenga yakomeje ati “Muryamo y’ingurube ni indwara ifite ubukana bukabije kuko kugeza ubu ku Isi yose ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Harimo harakorwa ubushakashatsi mu mahanga bugaragaza ko urukingo rushobora kuzaboneka ariko ubu nta ruhari.”

    Iterwa na virus ya African Swine Fever. Ingurube yafashwe nayo igira ibimenyetso birimo umuriro uri hejuru ya dogere Celcius 40, kunanirwa kurya no kugenda, gutitira, gutukura ibice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

    Yasobanuye ko hari n’izindi ndwara z’ingurube zigira ibimenyetso nka bimwe muri ibyo, bityo ko aborozi bakwiye guhora bashaka amakuru bakanegera abavuzi b’amatungo ariko bakarushaho no kwirinda.

    Bivugwa ko iyo ndwara ifite inkomoko muri Afurika nk’uko bigaragara mu izina rya virusi iyitera. Kugera ku yindi migabane ngo byatewe n’inyama z’ingurube zambutswaga.

    Ni yo mpamvu n’abacuruzi b’inyama babuzwa kubaga ingurube zanduye icyo cyorezo kuko baba bagikwirakwiza bakakigeza aho kitari kandi bihanwa n’amategeko.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yavuze ko nk’aborozi bashimira RAB ku bw’uko ikomeje kubafasha ifata ibipimo, ibyitezweho kuzamenyekanisha uduce twugarijwe n’ututaragerwamo n’icyorezo tukarindwa cyane.

    Yakomeje ati “Ku kijyanye n’ubwirinzi, umworozi akwiye kumenya ko agomba kwigirira isuku mbere yo kwinjira mu bworozi bwe, kandi bukaba buri ahazitiye ku buryo abantu badashobora kubuzamo [uko bishakiye].”

    “Tugira n’inama aborozi kuko hari igihe baba bafite abakozi benshi. Abo bakozi na bo ubwabo bagomba kugira isuku bakabigirira n’imyambaro yabugenewe. Abavuzi n’abaguzi b’ingurube bakwiye kwinjizwa mu matungo babanje gukora isuku kuko baba bageze henshi.”

    Yasabye aborozi ko bajya batanga amakuru kare mu gihe hari ingurube igaragaje ibimenyetso runaka by’uko itameze neza.

    Abazi iby’amateka y’u Rwanda bagaragaza ko Muryamo iri mu byorezo by’amatungo magufi bitari inzaduka kuko hagati ya 1890 na 1891 nabwo yari ihari.

    Inkuru bifitanye isano: Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko Muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda ku wa 16 Nzeri 2021

    source : https://ift.tt/2ZTM2Iy

  • Gatsibo: Gare nshya yubatswe n’abikorera yatashywe ku mugaragaro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi gare yatashywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021; yubatswe mu Murenge wa Kabarore aho yuzuye itwaye miliyoni 300 Frw zirimo 71 Frw zatanzwe n’Akarere mu kugura ikibanza, andi ava mu bikorera b’i Gatsibo.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gatsibo, Nkusi Charles, yavuze ko kubaka iyi gare byari bibaraje ishinga ngo kuko nta nziza bari bafite mu karere kabo.

    Yavuze ko inyungu ya mbere bayitezeho ari uguha serivisi nziza umuturage kandi ikanatuma Akarere karushaho gusa neza bigizwemo uruhare n’abikorera.

    Yakomeje agira ati “Indi nyungu ni uko buri cyumweru iduha amafaranga kuko mu cyumweru tubona ibihumbi birenga 900 Frw, mu kwezi ikaduha arenga miliyoni 4 Frw, ukubye n’umwaka urumva ko iduha inyungu nyinshi kandi n’abaturage bakabona serivisi nziza.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bishimiye gare nshya bagaragaza ko igiye kubafasha mu iterambere ryabo.

    Mugabo James usanzwe akorera muri iyi gare yavuze ko aho bakoreraga mbere batisanzuraga kuko habaga hari akajagari ngo ku buryo n’umuturage atapfaga kumenya aho abariza imodoka zijya mu cyerekezo aganamo.

    Ati “Nkurikije ahari gare ishaje hari akajagari, ivumbi, imodoka ntizabonaga aho ziparika heza wabonaga ari akajagari. Ubu buri mugenzi aramenya ngo imodoka nshaka kugendamo ndazisanga aha n’aha, ikindi ni ahantu hasukuye ku buryo tuhitezeho kutwongerera abakiliya mu bucuruzi bwacu.”

    Nyiransabimana Angelique na we wahise utangira gukorera muri iyi gare nshya yagize ati “Iyi gare itandukanye n’iya mbere kuko aho yabaga hari hafunganye bigatuma twese tutajyamo ngo dukoreremo ibikorwa bitandukanye. Iyi yo rero turisanzuye kandi turabona tuzakoreramo ubucuruzi tukunguka kuko harisanzuye kandi haraduha icyizere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimiye kuba abikorera bakoze ishoramari rikomeye ryo kwiyubakira gare nziza ishobora gutanga akazi, ikanazamura imibereho y’Abanyarwanda batandukanye.

    Ati “Bagiye gutangira kubaka nk’Akarere twateye intambwe tubagurira ubutaka; uyu munsi rero turishimira ko bashoye amafaranga bakubaka igikorwaremezo nk’iki gishobora kugirira rubanda akamaro. Ubundi ibikorwa nk’ibi byubakwaga na Leta none abikorera basigaye babasha kubyubaka turashishikariza n’abandi kuza gushora mu bikorwa nk’ibi bigirira rubanda umumaro.”

    Gare nshya ya Kabarore igizwe n’amaduka 45 y’ubucuruzi, ikibuga kinini giparikamo imodoka zitwara abagenzi ndetse n’igice giparikamo moto, ije yunganira gare nshya ya Kiramuruzi nayo iherutse kuzura i Gatsibo.

    Gare nshya yubatswe n’abikorera mu Karere ka Gatsibo yatashywe ku mugaragaro

    Iyi gare yubatswe mu Murenge wa Kabarore yuzuye itwaye miliyoni 300 Frw zirimo 71 Frw zatanzwe n’Akarere mu kugura ikibanza, andi ava mu bikorera

    Abakoresha iyi gare banyuzwe no kuba yaratunganyijwe neza

    Usibye gutanga akazi, abagenda muri Gare ya Gatsibo banyuzwe n’isuku iharangwa

    Gare nshya ya Kabarore igizwe n’amaduka 45 y’ubucuruzi, ikibuga kinini giparikamo imodoka zitwara abagenzi ndetse n’igice giparikamo moto

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimira intambwe yatewe n’abikorera bakiyubakira igikorwaremezo cyagutse

    Iyi gare irunganira iya Kiramuruzi iheruka gutahwa mu Karere ka Gatsibo

    source : https://ift.tt/3acLHTp

  • Site yapimirwagaho Covid-19 ya Gikondo yafunzwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa RBC rwa twitter riragira riti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiramenyesha abantu bose bifuza kwipimisha ikizamini cya Covi-19 cyo mu bwoko bwa PCR, ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, site ya Gikondo (Juakali) izafungwa. Serivisi zo gupima Covid-19 zakorerwaga kuri iyo site, zizimurirwa muri Camp Kigali”.

    RBC kandi iramenyesha abantu bose bifuza kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe ikizamini cya PCR (ku mpamvu z’urugendo) ko bipimisha amasaha 48 mbere yuko bakora urugendo.

    Abantu bose barasabwa kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo bidatanga icyuho cy’uko imibare y’abandura bigaragara ko imaze gucisha macye, yongera kuzamuka.

    Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyo cyorezo, ku wa 04 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye dose 195.500 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi muri gahunda ya Covax, zikaba zaraje zisanga izindi dose ibihumbi 857.000 zo muri ubwo bwoko zatanzwe ku nkunga ya Repabulika y’u Butaliyani.

    Mu Rwanda abamaze guhabwa dose zombi z’inkingo basaga gato miliyoni imwe n’ibihumbi 600, mu gihe abamaze gufata dose imwe basaga gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100.

    source : https://ift.tt/3aevDQQ

  • Sena ifite impungenge ku mitwe ya politiki itarashyiraho urwego rugenzura umutungo – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bavuga ko bishobora kuba icyuho cy’imikoreshereze mibi y’umutungo, nyamara biteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya politiki mu Rwanda.

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Inteko Rusange ya Sena yemezaga raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku kugenzura imikorere y’inzego z’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, raporo yagaragaje ko imitwe ya politiki ikora mu bwisanzure, kandi ko ishyirwaho ry’inzego zayo rishingira ku mategeko no ku cyerekezo cya buri mutwe.

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki muri sena ari na yo yakoze iryo genzura, Dushimimana Lambert, yavuze ko imitwe ya politiki myinshi basanze nta buryo bwiza yashyizeho bugenzura imikoreshereze y’umutungo.

    Ati “Iyi mitwe ya politiki nubwo nta rwego ifite yatugaragarije ko ifite ubundi buryo yari yarashyizeho bwo kugenzura uwo mutungo kuko uru rwego rwari rutarasabwa n’itegeko. Ugasanga hari imitwe ya politiki yashyizeho nka Komisiyo ishinzwe ubukungu, akaba ari na yo igenzura umutungo cyangwa se ugasanga hari ishyiraho na Komite ngenzuzi ikayishyiraho mbere y’uko batanga raporo ku Umuvunyi bamara kuyitanga iyo komite bakayikuraho.”

    Dushimimana yavuze ko kandi akenshi izo komite ziba zikorana n Kaomite nyobozi, ku buryo ubwigenge bwazo bukemangwa.

    Komisiyo yatangaje ko zimwe mu mpamvu imitwe ya Politiki yagiye itanga zatumye badashyiraho urwego rugenzura umutungo, harimo n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibyo abasenateri babiteye utwatsi bavuga ko nta shingiro kuko Covid-19 yadutse hashize umwaka urenga itegeko rigiyeho.

    Basabye ko harebwa umwanzuro wihuse watuma izo nzego zigenzura umutungo mu mitwe ya politiki zijyaho mu buryo bwihuse kandi zigakora mu bwisanzure.

    Nubwo imitwe ya politiki myinshi nta nzego zigenzura imikoreshereze y’umutungo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) n’Urwego rw’Umuvunyi bavuga ko nta mikoreshereze mibi y’imari iragaragara mu mitwe ya politiki yemewe.

    Sena yasabye ko imitwe ya politiki ishyiraho mu maguru mashya inzego zishinzwe ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari

    source : https://ift.tt/3mxsRMe

  • Karongi: Abarimu bijejwe gushyirirwaho isoko ryihariye – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’isoko ryihariye rya mwarimu cyakunze kugarukwaho inshuro nyinshi, aho bamwe mu barimu bakunze kuvuga ko amafaranga bahembwa adahagije bityo bakwiye kugira isoko ryihariye rishobora kubafasha kubona ibyo bakeneye ku giciro gito.

    Iki kibazo cyanagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihijwe mu Karere ka Karongi, aho Umuyobozi w’ako Karere, Mukarutesi Vestine, yavuze ko kiri kuvugutirwa umuti.

    Yagize ati “Icyifuzo mwatanze cyo kuba mwagira ihahiro; iki kibazo ndumva kiri mu nzira zo gukemuka, nkunze kubikurikirana cyane, nzi ko hari n’abantu rwose bamaze no gufata inzu zo gushyiramo ihahiro.”

    Uyu muyobozi yatanze ingero, avuga ko uduce nka “Bwishyura, Rubengera n’ahandi hari hasuwe muri Gasenyi ubanza hari ibyari bitaraboneka neza, ariko haramutse habonetse nibura ayo uko ari atatu mwaba mwifashisha ayo noneho bakazagenda bayongera, ariko gahunda ihari ni uko no mu yindi mirenge bazagenda bagurirayo [ayo masoko], ariko bakaba batangiriye aho uko ari hatatu.”

    Aya masoko aramutse atangiye gukora, yaba ari indi ntambwe itewe mu guteza imbere ubuzima bwa mwarimu, na cyane ko yaza yiyongera kuri Koperative Umwalimu SACCO igira uruhare mu kuzamura ubuzima bw’abarimu.

    Nk’ubu mu Karere ka Karongi, habarurwa ko abarimu 80% bafite inzu zabo batuyemo, zubatswe ahanini ku nguzanyo bahawe n’iyi Koperative.

    Nyampundu Taussi uhagarariye abarimu bo mu Karere ka Karongi, yavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho nk’abarimu.

    Yagize ati “Twiteje imbere mu buryo bugaragara, nk’aho abarimu bagera kuri 80% dufite amacumbi dutuyemo tudakodesha. Dufite n’ibyo dukora mu ishoramari riciriritse, aho bamwe na bamwe muri twe bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu bucuruzi, ubworozi, ubuhinzi n’ibindi bitandukanye.”

    Muri aka Karere kandi hanahembwe abarimu b’indashyikirwa, barimo Nyirahabimana Rachel, wigisha mu ishuri rya GS Gitesi, wabaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere.

    Mu gihe cya gahunda ya Guma mu Rugo, uyu mwarimu yakoze itsinda kuri whatsapp akajya arinyuzaho amasomo akigisha abana atari kumwe na bo. Abadafite telefoni, yabahamagaraga nyuma kuri telefoni z’ababyeyi babo akabigisha.

    Uretse kwigisha, uyu mwarimu anafite ibindi bikorwa byamufashije mu iterambere, aho yasobanuye ko yafashijwe na Umwalimu SACCO mu kazamura ubuzima bwe.

    Yagize ati “Ukuntu niteje imbere, nagiye muri Koperative Umwalimu SACCO mfatamo inguzanyo. Mbere nabaga mu nzu nkodesha, ari ubu ndubatse mfite inzu, ni ibintu nishimira kuko ndi umubyeyi w’abana batatu, njye n’umuryango wanjye tuyituyemo kandi turanyuzwe.”

    Nyirahabimana avuga ko yaguze amasambu, aho iyo yagiye ku kazi asiga abakozi mu murima bamuhingira, akabahemba. Ikindi avuga ko yitejeho imbere ni uko ari kwiga kaminuza yirihira.

    Mu bindi bibazo abarimu bagaragaje ko bikibangamiye ireme ry’uburezi, harimo kuba ku bigo bimwe na bimwe hataragera umuriro w’amashanyarazi.

    Mukarutesi Vestine yavuze ko nk’Akarere iki kibazo bakizi kandi kiri kuvugutirwa umuti n’inzego zose z’igihugu.

    Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihirijwe ku rwego rw’uturere, abarimu babaye indashyikirwa bahembwa ibihembo birimo mudasobwa na tablets.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine

    source : https://ift.tt/3uLy4E4

  • Abanyeshuri bitegura guhagararira u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika y’imyuga, basabwe kuruhesha ishema – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2021 ubwo hatangizwaga Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu rizageza ku wa 7 Ukwakira 2021.

    Ni irushanwa rihuje abanyeshuri 20 barimo abakobwa babiri, baturutse mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari hirya no hino mu gihugu.

    Abo 20 bahatanye mu byiciro bine birimo kubakisha amatafari gukora imiyoboro y’amazi n’iyo gusohora imyanda isukika mu nyubako, gukora inzira z’amashanyarazi ndetse no gusudira.

    Bageze ku rwego rw’Igihugu nyuma yo guhiga abandi mu marushanwa yabaye ku rwego rw’intara hagati ya 26 na 27 Kanama 2021, aho barushanwaga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs).

    Aha bageze nabwo bazatoranywamo abahize abandi, bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika ry’Imyuga azabera muri Namibie kuva ku wa 28 Werurwe kugeza ku wa 2 Mata 2022.

    Minisitiri Irere yabasabye gukora batuje bagashyira mu bikorwa ibyo bize kandi baniyigisha ku buryo bazagera ku rwego rwa Afurika bagahesha u Rwanda ishema.

    Ati “Gutsinda iri rushanwa bivuga kujya kuduhagararira ku rwego rwa Afurika, bikaba byanarenga ukaduhagararira ku rwego rw’Isi. Nk’Abanyarwanda, icyo ni ikintu twifuza kubona kigenda neza. Abaduhagarariye turabasaba ariko turanabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babashe kwitegura banabikore neza.”

    Yashimangiye ko abanyeshuri bo mu Rwanda biga hagendewe ku mfashanyigisho n’ahandi hose ku Isi bagenderaho bityo ko bari ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Wenda igishobora kugorana ni uko batabona umwanya uhagije wo kwimenyereza. Mu bindi bihugu usanga abanyeshuri bimenyereza mu bigo by’abikorera ariko hano iwacu navuga ko ubushobozi butarahaza ku buryo abikorera bagira ibyo bakora n’ibyo baha abanyeshuri bakitorezaho. Ariko ubundi mu buryo bw’imyigire abanyeshuri bacu baduhagararira aho ari ho hose.”

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Gashumba James, yavuze ko kuba u Rwanda ruzitabira irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika ririmo ibihugu biteye imbere nka Afurika y’Epfo ari ibintu bikomeye. Kuba abaruhagarariye bashobora kugera ku rwego rw’Isi byo yabyise “ikintu kigari ku banyeshuri n’igihugu”.

    Mu 2018 habaye irushanwa nk’iryo ryo ku rwego rwa Afurika u Rwanda aba ari rwo ruryakira. Rwahatanye mu byiciro bine ndetse rubyitwaramo neza rubona imidali.
    Irizaba mu 2022 rizahuza abahatanye mu byiciro 16 ariko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe muri bine gusa nk’uko mu 2018 byagenze.

    Dr Gashumba yavuze ko hakiri imbogamizi z’ibikoresho bihagije ku banyeshuri akaba ari yo mpamvu Abanyarwanda bazaba bahagarariwe mu byiciro bike.

    Ati “Twe twabonye indi myuga tutarabona ibikoresho bihagije twiyemeza ko bajya kuduhagararira mu byiciro bine gusa. Turacyiyubaka ariko turifuza ko mu myaka itaha buri cyiciro twazaba dufite uduhagarariye.”

    Bamwe mu banyeshuri bari muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu batangaje ko biteguye kwitwara neza.

    Ishimwe Esther wiga muri IPRC Karongi yagize ati “Ndi gukora neza uko nshoboye, gutsinda ndabyiteguye kuko naritoje bihagije kandi nahawe ubumenyi buhagije.”

    Nizeyimana Janvier wiga muri IPRC Kigali abajijwe uko yitegura kugera mu Irushanwa Nyafurika, yagize ati “Irushanwa aba ari irushanwa ariko nariteguye bihagije, nta kabuza nzagerayo.”

    Dr Gashumba yashishikarije Abanyarwanda gushyigikira “abana babo” baza kureba ibyo bakora, by’umwihariko abo mu rwego rw’abikorera.

    Amarushanwa y’imyuga afatwa nk’igikoresho gikomeye cyahindura isura y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu muryango mugari no kurushaho kumvikanisha akamaro kayo.

    Afasha ababyeyi n’abanyeshuri kurushaho gukunda ayo masomo no kumenya ireme ryayo, abo mu rwego rw’abikorera bakayabonamo amahirwe yo kugera ku banyempano bifuza kandi bashoboye; akaba n’umwanya wo kuvumbura icyuho kiri mu myigishirize y’ayo masomo ku bafanyabikorwa.

    Abanyeshuri bahatanye mu byiciro bine birimo gukora inzira z’amashanyarazi

    Muri 20 bahiganwa harimo abakobwa babiri

    Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu rizaba hagati ya tariki 5 na 7 Ukwakira 2021

    Umuhango wo gutangiza Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu witabiriwe n’abo mu ngeri zitandukanye

    source : https://ift.tt/3BvTNCJ

  • Gicumbi: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ibihuha kuri Twitter – #rwanda #RwOT

    Uyu yatawe muri yombi biturutse ku butumwa yanyujije kuri Twitter avuga ko se yafashwe azira kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kandi baramusanze mu rugo yinywera inzoga.

    Ubu butumwa yasangije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera bugira buti “ Mwaramutse neza CP John Bosco Kabera mu byukuri twagize ikibazo kandi hari ibyo mwadufasha, umusaza bamusanze ari kurya anafata agacupa, bamushinja kwangiza amabwiriza ya COVID-19 turabyumva bamuca ibihumbi 100Frw turayatanga ariko ngo baramufunga icyumweru kimwe.”

    Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yamutaye muri yombi nyuma yo gusanga ibyo yavuze yarabeshye.

    Iti “Yafashwe nyuma yo gutangaza ko papa we yafashwe anywera inzoga mu rugo kandi yarafashwe yahinduye butiki akabari ndetse na we akarimo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.”

    Polisi yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibyo Dukuzumuremyi yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko. Kugeza ubu, uwafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.


    source : https://ift.tt/3uLy4ny

  • Raporo yerekanye ko Covid-19 yarushijeho gutuma ibihugu bikize bikumira abaturage bo mu bikennye – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yagaragaje ko iki kibazo cyari gisanzweho ariko kikaba cyaratijwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye ibihugu bikize bishyiraho ingamba zikarishye zo kwirinda iki cyorezo, abaturage b’ibindi bihugu bakabuzwa kubyinjiramo mu buryo bworoshye.

    Nk’ubu u Rwanda nta mabwiriza rwashyizeho ababuza abanyamahanga kwinjira mu Rwanda, ariko Abanyarwanda bemerewe kujya mu bihugu 51. Kenya idafite ayo mabwiriza, abaturage bayo bemerewe kujya mu bihugu 72 mu gihe abo mu Misiri, nayo idafite ayo mabwiriza, bemerewe kujya mu bihugu 51 gusa.

    Ibihugu bifite pasiporo isanzwe ifite imbaraga nk’u Buyapani na Singapore biza ku mwanya wa mbere, bifite amabwiriza akumira ibindi bihugu hafi ya byose bisigaye.

    Iyi raporo yagaragaje ko ubwo ibihugu by’u Bwongereza na Amerika byashyiragaho amabwiriza akumira abaturage b’ibihugu bikennye, nubwo baba barikingije, byagize ingaruka mbi kuko byakomeje kongera icyo cyuho.

    Raporo yerekanye ko Covid-19 yarushijeho gutuma ibihugu bikize bikumira abaturage bo mu bihugu bikennye

    source : https://ift.tt/3oGN598

  • Abarimu bo mu bigo byigenga bahagarikiwe amasezerano kubera Covid-19, bagiye gufashwa gutura umutwaro w’inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, hari abarimu bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga bari barasabye inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO. Mu gihe amashuri yamaze amezi umunani afunze, hari ibigo byigenga byahise bihagarika amasezerano y’abakozi.

    Guhagarika amasezerano kuri bamwe bari barafashe inguzanyo byabaye umutwaro ukomeye kuko batabashaga kuyishyura nk’uko byakorwaga bari guhembwa. Ibi kandi byatumye habaho gukererwa kwishyura ndetse n’inyungu zayo zigenda ziyongera.

    Mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, Mbonabucya Jean Bosco, wari uhagarariye Urugaga rw’Abarimu bakora mu bigo byigenga yagaragaje ko hari byinshi bishimira bakomeje gufashwamo na leta ariko asaba ko ikibazo cy’inguzanyo kikibabereye umutwaro cyakwigwaho bagafashwa.

    Yagize Ati “Hari ikibazo abarimu bigisha mu bigo byigenga bafite, muri ibi bihe bya Covid-19 ibigo byinshi byasubitse amasezerano bituma inguzanyo bafashe zijya mu bukererwe. Icyo kibazo kibabereye umutwaro uremereye. Byatumye basubiramo amasezerano y’inguzanyo babaha igihe kirekire, kandi abarimu bakora muri leta bo bakomeje guhembwa icyo kibazo ntacyo bagize. Habayeho inyungu ku nguzanyo yakererewe tukaba dusaba inzego zitandukanye by’umwihariko Umwalimu SACCO n’ibindi bigo bibafasha ko bakwiga kuri icyo kibazo kigashakirwa umuti abarimu bo mu bigo byigenga na bo bakagira umutuzo kuko nta wazanye COVID-19.”

    Mbonabucya yasabye ibigo byigenga na byo kujya bifatanya n’abarezi no kubaba hafi mu bihe bigoye nk’ibyo bya Covid-19 aho kwihutira gusesa amasezerano y’akazi kuko byatumye abarimu benshi bata akazi bigira muri Leta bitewe no kutitabwaho mu bihe by’amage.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo z’abarimu bigishaga mu bigo byigenga bagize ubukererwe mu kwishyura kubera ikibazo cya COVID-19 ko kigiye gushakirwa umuti.

    Ati “Nubwo amasezerano yavuguruwe ariko biracyababereye umutwaro ndagira ngo nsabe uhagarariye Umwalimu SACCO ko twazakorana tukareba niba abo barimu bagabanyirizwa umutwaro kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo yabo bitabaremereye cyane. Kuba amasezerano yabo yari yahagaze nta ruhare babigizemo. Tuzakorana na Umwalimu SACCO n’Urugaga rwabo kugira ngo turebe icyo twabafasha.”

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko iki kibazo hari byinshi byagikozweho cyane ko inguzanyo zabo zongeye gusubirwamo hagakorwa amasezerano mashya, bitewe n’ayo umuntu yari asigaje kwishyura ndetse n’inyungu yagombaga kwishyura bigateranywa bigahinduka inguzanyo nshya.

    Yavuze ko bitewe n’amabwiriza ibigo by’imari bigenderaho hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo inyungu ku nguzanyo zarengeje igihe zigakorerwa amasezerano mashya zakurwaho, bakishyura gusa ayo bari basigaranye.

    Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO butangaza ko inguzanyo zavuguruwe muri iki gihe cya COVID-19 zihwanye na 983. 356. 324 Frw zari zarahawe abanyamuryango 441.

    Ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu Koperative Umwalimu SACCO yahembye abarimu bakoranye neza na yo muri serivisi z’imari zirimo n’inguzanyo hitawe cyane ku kureba inyungu zabagejejeho mu rugamba rwo kwiteza imbere.

    Abarimu batanu ba mbere bitwaye neza ku rwego rw’igihugu bahawe moto nk’igihembo gikuru mu gihe abandi bagiye bitwara neza ku rwego rw’uturere bazahabwa za mudasobwa. Hahembwe kandi abarimu bo muri za kaminuza bakorana na Umwalimu SACCO ndetse n’ibigo by’amashuri 10 bya mbere byanyujije amafaranga y’ishuri muri Koperative Umwalimu SACCO.

    Abarimu b’indashyikirwa bahawe ibihembo birimo na moto

    source : https://ift.tt/3uTdku7

  • Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntukiri nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021.

    Bugira buti “Mwaramutse, Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.’’

    Mwaramutse,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye- Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

    Yakomeje itanga inama ku bagenzi ko bakoresha indi mihanda idashobora kubateza ikibazo.

    Iti “Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi. Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze.’’

    Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 6, 2021

    Umwe mu bakorera sosiyete ifite imodoka zitwara abagenzi mu muhanda Huye- Nyamagabe yabwiye IGIHE ko bakomeje gutanga iyo serivisi ariko imodoka iri kugera aho umuhanda wangirikiye, abagenzi bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi iri hakurya.

    Ati “Abagenzi turi kubatwara twabageza aho umuhanda wangiritse bakava mu modoka bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi iri hakurya noneho bari bari muri ya yindi nabo bakaza tukabatwara. Ni ukugurana abagenzi, naho ubundi ntabwo twahagaritse akazi.”

    Umuhanda wa kaburimbo Huye- Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020. Uwo muhanda uhuza Uturere twa Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo ndetse ugakomeza uduhuza n’utwa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Imvura ikomeje kugwa muri iki gihe yari yategujwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda; cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

    Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, imvura iringaniye iteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu iri hagati ya milimetero 80 na 140, ikaba iteganyijwe mu minsi itanu n’umunani.

    Imvura nyinshi yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ituma utaba nyabagendwa

    Umuhanda wa Huye-Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020

    Abakoresha uyu muhanda bagiriwe inama yo gukoresha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3ldIgSy