Tag: featured

  • Icyateye u Rwanda gutera umugongo intwaro z’ubumara zimaze guhitana abasaga miliyoni – #rwanda #RwOT

    Ni ikirego gishinja ingabo za Syria n’umugaba w’ikirenga wazo gukoresha gaz yitwa Sarin, yica ihejeje umuntu umwuka. Iki kinyabutabire cyatangiye gukoreshwa mu 1938 ari umuti wica udukoko mu myaka, nyuma abakunzi b’intambara baza kuyibonamo intwaro ikomeye yakwifashishwa mu guhitana imbaga.

    Perezida Assad n’ingabo ze bashinjwa kuba barakoresheje gaz ya Sarin inshuro zisaga 300 guhera mu 2011 bagamije gutera ubwoba no gucecekesha abaturage bakekagwaho gukorana n’inyeshyamba zari zugarije Leta. Ibitero bikomeye bivugwamo gukoreshwamo izo ntwaro ni ibyagabwe mu Mujyi wa Ghouta mu 2013 n’ibyagabwe mu ntara ya Idlib mu 2017.

    Niba Assad azigobotora ibyo birego ntabwo bizwi dore ko abihakana ariko birerekana ubukana bw’intwaro z’ubumara ku Isi, zimaze imyaka amagana n’amagana zikoreshwa.

    Izi ntwaro u Rwanda rumaze imyaka 17 rusinye amasezerano azamagana, amateka agaragaza ko zatangiye gukoreshwa mbere ya Yezu. Urugero ni aho mu mwaka wa 479 mbere ya Yezu Kirisitu, ingabo za Peloponnese ubwo zateraga Umujyi wa Plataea zifashishije umwuka uhumanya wa sulfure mu kwica bahejeje umwuka abari batuye uwo mujyi.

    Mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose ingabo z’u Budage, u Bwongereza n’izindi ziri mu zakoresheje ibisasu na gaz z’ubumara by’umwihariko iya Chroline na Mustard.

    Mu nkambi ziciwemo Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, gaz zakoreshejwe mu kubarimbura zibarirwa mu ntwaro z’ubumara.

    Mu myaka ya 1980, ubwo habaga intambara ya Iraq, Saddamu Hussein wayoboraga Iraq n’ingabo ze bakoresheje intwaro z’ubumara zirimo ikinyabutabire cya Tabun cyahitanye ibihumbi by’Aba-Kurde.

    Loni igaragaza ko guhera mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose, abantu basaga miliyoni bamaze guhitanwa n’intwaro z’ubumara.

    Hashize imyaka 24 hashyizweho Umuryango ushinzwe kurwanya Ikoreshwa ry’Intwaro z’Ubumara (The Organisation for the Prohibition of Chemical Weapons, OPCW). Uyu muryango ufite icyicaro La Haye mu Buholandi.

    Uyu muryango ukomoka ku masezerano mpuzamahanga yasinywe n’ibihugu, agamije kurwanya ikoreshwa, ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro z’ubumara kuko byari bimaze kugaragara ko bidakumiriwe, Isi ishobora kwisanga mu kaga gakomeye.

    U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango bwa mbere mu 2004, kugira ngo rufatanye n’amahanga kurwanya izo ntwaro by’umwihariko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu kubera ikoranabuhanga.

    Ibyo bivuze ko rutemerewe gukora, gukoresha cyangwa gukwirakwiza izo ntwaro kuko bihabanye n’amasezerano rwasinye.

    Intwaro y’ubumara ni ikinyabutabire cyose cy’ubumara gishobora gutera urupfu rwa benshi, ubumuga, guhinduka k’umubiri n’ibindi. Izo zirimo intwaro z’uburozi n’ibisa nabyo, intwaro zose zigamije gutsemba abantu ku bwinshi binyuze mu kubahumanya n’ibindi.

    Ntabwo izo ntwaro bivuze gusa ibisasu, ahubwo n’iyi miti ikoreshwa mu buvuzi, mu buhinzi n’ibindi ishobora gukoreshwa nabi ikaba intwaro z’ubumara aho kuba iz’iterambere.

    Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ari nayo ihagarariye u Rwanda muri OPCW, Jean Hugues Mukama, yabwiye IGIHE ko amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara, abuza ikoreshwa ry’izo ntwaro, ikorwa ryazo keretse mu bushakashatsi nabwo ku kigero gito, mu buvuzi n’izindi mpamvu zumvikana.

    Yavuze ko nubwo intego nyamukuru ari ugukumira ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara, OPCW inashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’izo ntwaro ku neza y’abatuye Isi no gushyiraho politiki zifasha mu ikoreshwa ry’izo ntwaro mu bikorwa by’iterambere.

    Ati “Ibihugu biri muri uyu muryango bisabwa gukorera hamwe no koroherezanya mu kubaka ubumenyi mu by’ubutabire (chimie) ariko ku mpamvu z’iterambere.”

    “Uyu muryango utanga amahugurwa agamije kubaka ubushobozi n’ubumenyi ku bijyanye n’intwaro z’ubumara mu bihugu binyamuryango n’ubukangurambaga kuri iyo ngingo.”

    Jean Hugues Mukama yavuze ko u Rwanda rwungukira no mu bufatanye mu bya politiki butangwa n’ubunyamabanga bwa OPCW.

    Ati “Ni ubufatanye buza mu buryo butandukanye hagendewe ku bikomeye haba mu kubaka ubushobozi, ubushakashatsi n’iterambere rya za laboratwari.”

    Urugero, muri Werurwe 2020, bamwe mu bakozi bo ku bibuga by’indege, abo ku mipaka na Polisi bahawe amahugurwa mu buryo bakwiriye kwitwara haba mu gutanga ubutabazi no kurinda abantu mu gihe cy’ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara.

    Ayo mahugurwa kandi ajyanye no gutahura intwaro z’ubumara mu bice bitandukanye abo bakozi bakoramo.

    Nubwo hariho uburyo bwo gukumira ikoreshwa, ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro z’ubumara hari ibihugu byinshi bikivugwaho gukoresha izo ntwaro.

    Igiteye inkeke kurushaho ni uburyo izo ntwaro z’ubumara zatangiye kuvugwa no mu mitwe y’iterabwoba. Muri Mata 2016, Polisi ya Maroc yasatse inzu y’ibanga yavugwagaho kuba icumbi ry’ibyihebe by’Umutwe w’Iterabwoba Islamic State, ihasanga udupfunyika tw’ibinyabutabire by’ubumara bwashoboraga kwica abantu benshi mu gihe gito.

    Wabaye umuburo ko hatabayeho kwitonda n’ubufatanye, Isi ishobora kwisanga mu kaga k’iterabwoba rivuguruye, ridateza urusaku nka rimwe rimenyerewe ryo kwiturikirizaho ibisasu, ahubwo rikoresha gaz, ubumara, ibinyabutabire n’ibindi by’uburozi bihitana imbaga.

    Buri tariki 30 Ugushyingo ni Umunsi mpuzamahanga washyizweho wo kwibuka inzirakarengane zose zahitanywe n’intwaro z’ubumara.

    Nubwo hashyizweho uburyo bwo kurwanya intwaro z’ubumara, hari aho zikigaragara muri ibi bihe

    Perezida wa Syria, Assad ashinjwa kwifashisha gaz z’ubumara mu kurimbura abaturage batavuga rumwe na we

    Intwaro z’ubumara ziri mu byifashishijwe mu kurimbura Abayahudi mu nkambi babaga bashyizwemo n’Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

    Bamwe mu bahitanywe n’ibitero by’intwaro z’ubumara ingabo za Syria zishinjwa kuba zaragabye ku basivilie hagati ya 2013 na 2017

    source : https://ift.tt/3djS0Wz

  • Guverinoma irimo kwiga ibiciro bya Gaz biboneye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ministiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 03 Ukuboza 2021, ubwo Depite Dr Frank Habineza yari amugejejeho ikibazo cy’uko Gaz irimo kugenda izamuka mu biciro ku mpamvu atarasobanukirwa.

    Abakoresha Gaz n’abayicuruza barimo Umuyobozi w’Ikigo kiyikwirakwiza mu Rwanda cyitwa Kigali Gas Ltd, Ndagijimana Emmanuel bavuga ko ibiciro byayo biramutse bitagabanyijwe, ngo hari benshi basubira ku nkwi n’amakara.

    Ndagijimana yagize ati “Ubu ikilo kimwe cya Gaz kigurwa amafaranga hagati ya 1400-1500, kandi mu minsi ishize cyari kuri 700Frw-800Frw, urumva byikubye kabiri mu mezi nk’atatu ashize, birabangamye cyane ku buryo hari abenda gusubira ku makara no ku nkwi, kandi Gaz ni yo yari ihendutse kubirusha”.

    Ndagijimana avuga ko icupa rya Gaz ry’ibiro 12 ryagurwaga amafaranga hagati ya 9,300Frw-10,000Frw mu mezi nk’atatu ashize, ubu ryazamuriwe igiciro rikaba rigurwa amafaranga ibihumbi 17.

    Impamvu abacuruzi ba Gaz bari babwiwe ngo ni uko u Burusiya (bucukurwamo Gaz) bwazamuye igiciro cy’iyo bwohereza hirya no hino ku isi, ndetse n’inzira inyuramo kugira ngo igere mu Gihugu zikaba zigoranye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we yemera ko Gaz irimo kugurishwa ku giciro gihanitse muri iyi minsi, akaba yizeza abayikoresha ko inyigo yo kureba ibisabwa kugira ngo icyo giciro kigabanywe irimo kurangira gukorwa.

    Dr Ngirente yasobanuriye Abadepite ko habanje gusuzumwa imikorere y’uruhererekane runyuzwamo Gaz kuva ivuye hanze kugera ku bayikeneye, uburyo Gaz igomba kugenzurwa ndetse n’inyungu buri wese yabona itabangamiye umuguzi wa nyuma uyikeneye.

    Dr Ngirente ati “Ndagira ngo mbabwire ko icyo kibazo turimo kugikemura, turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe, ibisubizo bizaboneka bitarenze iminsi 10, ni yo twihaye kuva uyu munsi (kuva ku itariki 03 Ukuboza 2021)”.

    Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugabanya 38% by’imyuka yoherezwa mu kirere bitarenze umwaka wa 2030. Bizagerwaho mu kwirinda itemwa ry’amashyamba avamo inkwi n’amakara, abantu bakaba bagomba gushakirwa ibindi bicanwa bituma bahumeka umwuka mwiza.

    Muri ibyo bicanwa bitarekura imyotsi harimo Biogaz n’amashanyarazi akomoka ku bintu binyuranye, ariko cyane cyane Gaz kuko ari yo ihenduka kandi iboneka ku buryo bworoshye.

    source : https://ift.tt/3EpQRc0

  • Koffi Olomide yakoze igitaramo cy’amateka i Kigali (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa Mbili z’umugoroba muri Kigali Arena cyitabirwa n’abakuru n’urubyiruko, bari biganjemo ab’igitsina gore.

    Cyayobowe n’umushyushyarugamba Umulisa, umuhanzi wa mbere yahamagaye ku rubyiniro akaba ari uwitwa Chris Hat.

    Iki gitaramo cyatangiye mu gihe bamwe barimo bakibaza niba kiri bube cyangwa niba kiri buburizwemo. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi hagaragaye abacyamaganaga biganjemo abavugaga ko baharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa batifuzaga ko uyu muhanzi yataramira mu Rwanda kuko ngo ashinjwa guhohotera abagore n’abakobwa barimo n’abajyaga bamufasha ku rubyiniro.

    Abakunzi b’injyana ya Rumba bagiye biyongera buke buke aho cyabereye, ndetse abenshi b’igitsina gore bakaba batatanzwe muri iki gitaramo.

    Umuhanzi Chris Hat ufashwa muri muzika na Muyoboke Alexis ni we wabimburiye abahanzi ku rubyiniro. Uyu muhanzi ubasha kuririmba anacuranga yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Diva’ aherutse gushyira hanze.

    Nyuma ye, Umushyushyarugamba Umulisa yahamagaye Dj Mupenzi asusurutsa abakunzi b’umuziki bari bakereye gutarama maze mu guha icyubahiro umuhanzi Jay Polly indirimbo ze abakunzi ba muzika baziririmba umurongo ku wundi bamuzirikana.

    Dj Mupenzi yaje gukurikirwa n’umuhanzi Yvan Buravan winjiriye na we mu ndirimbo ‘Tiku Tiku’ aherutse gushyira hanze, mu ijwi rizira amakaraza akajya anyuzamo akaririmbana n’abakunzi be.

    Uyu muhanzi yaje gukurikirwa na King James wari umaze igihe kirekire atagaragara mu bitaramo kub w’imishinga y’ubucuruzi yari yaramuhugije ndetse no gutunganya alubumu ye ya karindwi.

    King James yeretswe ubwuzu bwinshi muri iki gitaramo guhera ku ndirimbo ye ya mbere y’injiriyeho ‘Meze neza’ abakunzi ba muzika bamufashije kuyiririmba ibintu biza guhinduka ageze ku ndirimbo ‘Ganyobwe’ na ‘Umuriro watse’ maze si ugucinya akadiho bishyira kera nk’umuhanzi mukuru asoza abafana bakimushaka.

    Nyuma ye hari hagezweho umutumirwa mukuru ari we Koffi Olomide uzwi ku mazina atandukanye menshi cyane harimo Grand Mopao Mokonzi, Patraõ, Le Rambo, Nkolo Lupemba, Mokolo Bilanga, Ackram Ojé, Légende, L’Homme Aux Mille Idées, Jeune Pato, Le Grand Ché, Milkshake Koffi Olomide n’andi menshi atandukanye yabimburiwe n’ababyinnyi be babanje ku mutegurira inzira maze binjiza abakunzi ba muzika kwakira umwami w’injyana ya Rumba ku isi bari mu bicu.

    Uko iminota yigiraga imbere ni ko ibintu byahinduraga isura maze abakunzi ba muzika baturutse imihanda yose y’ibiyaga bigari bakomeza kunyeganyega ari nako Koffi yanyuzagamo akabwira abamukurikiye ko yishimira iterambere igihugu cy’u Rwanda kigezeho aho yakigeranyije na paradizo babikesha Perezida Kagame, ndetse ko ashishikajwe cyane n’uko umubano w’igihugu cye cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Rwanda wakomeza kuba mwiza.

    Mu ndirimbo zifite amateka akomeye hano mu Rwanda zanogeje imitima y’abitabiriye iki gitaramo ka ‘Loi’ yamenyekanye nka ‘Dombolo ya Solo’, yayigezeho abari muri iki gitaramo bakaraga umubyimba akaguru kamwe bakajyana imbere akandi inyuma maze umuziki si ukuwuceka biratinda.

    Nyuma yaho, yakurikijeho indirimbo yasize amateka mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinira imbere mu gihugu yabereye hano mu Rwanda izwi ku izina rya ‘Selfie’ yamenyekanye cyane nka ‘Ekotite’ ndetse na ‘Waah’ yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Diamond maze igitaramo kirushaho gukesha imitima y’abakitabiriye baryohewe n’imbyino z’abakobwa bamufashije ku rubyiniro.

    source : https://ift.tt/3lD1zEF

  • Ngoma: Dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha se agafuni yagejejwe mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu ma saa yine z’amanywa, mu Mudugudu wa Nyantoki, mu Kagari ka Budahanda, mu Murenge wa Musha , mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba nibwo uregwa yari mu murima afite agafuni ari kubagara ibishyimbo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko se yamusanze muri uwo murima akamubwira ko ajya amwiba ubwatsi akabugurisha atabumuhaye , undi ahita abangura ako gafuni akamukubita inshuro ya mbere mu mutwe arakomereka ,akamukubita inshuro ya kabiri ku kananwa yikubita hasi arongera akamukubita mu musaya no mu mutwe aramwica.

    Amaze kumwica yahise yiruka ajya kubibwira abaturage barimo kubagara ibishyimbo aho hafi ko amaze kwica se , na bo bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano.

    Uwo mugabo aramutse ahamwe n’ icyaha , yahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.


    source : https://ift.tt/3or3TjO

  • IGP Munyuza yasabye abapolisi kwirinda ibyababuza kubahiriza inshingano – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye ku wa 29 Ugushyingo, yitabiriwa n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Akarere, abayobozi mu mu mashami ya Polisi atandukanye n’abayobora sitasiyo za Polisi.

    Bahawe amahugurwa atandukanye akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha ariyo uburyo bw’imiyoborere y’abapolisi, uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire, uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya ibyaha, kurwanya iterabwoba, n’andi.

    IGP Munyuza yibukije abapolisi basoje amahugurwa ko ikinyabupfura, gukora cyane no kugira icyerekezo kimwe aribyo nkingi y’ubunyamwuga no kwimakaza umutekano urambye.

    IGP Munyuza yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo kinyamwuga bikaba byabaviramo kunengwa cyangwa kwirukanwa.

    Yagize ati “Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane nkamwe abayobozi, mugomba igihe cyose gutekereza gukora neza kurushaho, mukishakamo ubushobozi bwo gutahura no kurwanya ibishuko byabayobya bikababuza kuzuza inshingano birimo ruswa, ubusinzi, imitekerereze mibi n’indi myitwarire idakwiye kuranga umupolisi w’u Rwanda.”

    IGP Munyuza yabibukije kurangwa n’indangagaciro bakirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakabanza gutekereza icyazamura Polisi, iterambere ry’igihugu n’umutekano w’abaturarwanda.

    Ati “Mbere na mbere mutekereze ku nyungu rusange kandi mube intangarugero kubo muyobora. Indangagaciro, ubufatanye n’ubwitange bwanyu bigaragarira ku musaruro w’akazi mukora. Mugendeye ku mpanuro mwahawe mujye mutekereza uko imiyoborere yanyu yagira impinduka ku mutekano w’igihugu n’iterambere bitangiriye aho mukorera.”

    IGP Munyuza kandi yabasabye kurangwa n’umutimanama, kugira imyumvire imwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babegera kandi bakamenya ibibazo bafite kandi abasaba gukomeza kwigisha abo bayobora mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano.

    Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya gatatu akaba ari nayo ya nyuma muri uyu mwaka wa 2021.

    Abitabiriye bahawe amahugurwa atandukanye akubiyemo amasomo y’imiyoborere no kurwanya ibyaha

    IGP Munyuza yashishikarije abapolisi kurangwa n’imitekerereze iboneye kandi bakirinda ibyabashuka bikababuza kubahiriza inshingano zabo

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 106 baturutse hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/31mSoS7

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 13 mu bipimo 22,617 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.

    source : https://ift.tt/3pvxDeK

  • #GisagaraTournament2021: REG VC na KIREHE zabonye itike ya 1/2 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara umwaka iri rushanwa risanzwe ritegurwa n’ikipe ya Gisagara VC ridakinwa kubera icyorezo cya Covid-19, guhera kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b’uyu mukino bongeye kurikurikirana.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 mu byiciro byombi abagabo n’abagore basanzwe bakina icyiciro cya mbere n’ubwo amakipe yose atitabiriye kuko nk’ikipe za APR na IPRC ya Kigali z’abagore ntizigeze zitabira iri rushanwa.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 04/12/2021 ni bwo imikino yatangiraga aho abagabo bakiniye mu karere ka Gisagara naho abagore bakinira mu nzu y’imikino ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Hiye.

    Mu mikino y’abagabo habayemo gutungurana ugeereranyije n’irushanwa ry’abasora neza ryabaye mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka. Kumwe mu gutungurana kwabaye ni nk’aho amakipe ya REG VC na KIREHE VC zari zasezerewe mu matsinda ubu zaraye zikatishije tike ya 1/2 ikinwa kuri iki Cyumweru.

    REG yakatishije itike ya 1/2
    REG yakatishije itike ya 1/2

    Ikipe ya REG yari mu itsinda rya B aho yari kumwe na APR VC, IPRC ngoma na Gisagara Vc. REG mu mikino itatu yakinnye yatsinzemo 2 itsindwa umwe, ari nabyo byayihaye tike bidasubirwaho yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri.

    Kirehe nayo yageze muri 1/2
    Kirehe nayo yageze muri 1/2

    KIREHE VC yari mu itsinda rimwe na Unite volleyball club yahoze yitwa UTB ndetse na Kigali Volleyball Club(KVC), kirehe yahise izamuka ari iya kabili nyuma yo gutsinda ikipe ya KVC amaseti 3 ku busa, mu gihe UVC yayoboye itsinda Kuko nta mukino numwe yatakaje.

    APR VC ntiybashije kurenga amajonjora
    APR VC ntiybashije kurenga amajonjora

    Dore uko imikino yose yagenze.

    ABAGABO

    Itsinda A

    UNITED FAMILY VC 3-0 KVC
    KIREHE 3-0 KVC
    UNITED FAMILY VC 3-0 KIREHE

    Itsinda B

    REG VC 3-2 IPRC NGOMA
    APR 2-3 GISAGARA
    APR 1-3 REG
    GISAGARA 3-0 IPRC NGOMA
    REG 2-3 GISAGARA
    APR 3-0 IPRC Ngoma

    ABAGORE

    RRA 3-0 Ruhango
    KVC 3-1 Ruhango
    UVC 3-0 IPRC HUYE
    RRA 3-0 KVC

    Uko imikino ya 1/2 iteganyijwe kuri iki cyumweru

    source : https://ift.tt/2ZVJBpj

  • Kayonza: Urubyiruko rugiye kwihangira imirimo ruhereye ku bumenyi rwungutse mu byo guteka – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza, ubwo hasozwaga amahugurwa y’amezi atandatu ku banyeshuri 30 basoje amashuri yisumbuye barimo abakobwa 11 n’abahungu 19.

    Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro, RTB, gifatanyije na Silent Hill Hotel akaba ahabwa urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye kugira ngo rurusheho kwihangira imirimo aho gutegereza akazi.

    Abahuguwe batangaje ko bagiye kuyifashisha mu kwiteza imbere no kurandura imirire mibi aho batuye.

    Nuwayo Pauline waturutse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko yungutse iubumenyi mu gutegura indyo yuzuye, ibi ngo bigiye kumufasha kubanza kwigisha abo mu Mudugudu atuyemo aho ngo yajyaga abona abana bagwingiye.

    Ati “Ubu twamenye gutegura indyo yuzuye aho dutuye; icyo kibazo gikunda kugaragara cyane, ubu rero turi intumwa kuri abo bantu, tugiye kubigisha uko bategura indyo yuzuye kandi ndizera ntashidikanya ko hari ikizahinduka.”

    Nuwayo yavuze ko kandi afite intego yo gutangira gukora umushinga muto wo gukora ibirimo isambusa, imigati n’ibindi yize muri aya mezi atandatu.

    Twizeyimana Emmanuel we yavuze ko bigishijwe guteka indyo zose ndetse banigishwa uko bafasha n’abandi baturage bafite ikibazo cy’imirire mibi.

    Ku binyanye no kwihangira umurimo yavuze ko akurikije uburyo yigishijwe gukora umutobe w’imbuto afite intego yo gukoresha ubu bumenyi akiteza imbere.

    Umuyobozi ushinzwe gahunda yo guteza imbere ubumenyingiro mu Kigega cyo guteza imbere ubumenyingiro (SDF) Eugene Uwimana, yavuze ko icyiciro cya mbere cyo guhugura urubyiruko ku bijyanye no kwiteza imbere cyarangiye hahuguwe abagera ku 9000. Mu cyiciro cya kabiri kizarangira 2023 ngo hazahugurwa abasaga ibihumbi 13.

    Yasabye abarangije gukoresha neza amahirwe babonye bakiteza imbere. Ati “Abarangije turabasaba guha agaciro impamyabumemyi tubaha kuko ibemerera guhatana ku isoko ry’umurimo byaba ngombwa bakishyira hamwe bakagana ibigo nka BDF bikabatera inkunga.”

    Kuva uyu mwaka watangira urubyiruko rurenga 4600 rumaze kwigishwa imyuga itandukanye binyuze muri gahunda ya Leta imara amezi atandatu, hari abigishije ikoranabuhanga, guteka, ibijyanye n’ingufu, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi bifasha guhita babona akazi.

    Abasoje amahugurwa ubwo bashyikirizwaga inyemezabumenyi zabo

    Abitabiriye aya mahugurwa bigishijwe guteka indyo zitandukanye

    Biyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe kandi bagatanga umusanzu mu kurwanya igwingira ry’abana

    source : https://ift.tt/3xVaTsn

  • Gufatirana amahirwe, kwitondera imbuga nkoranyambaga; ibyasabwe abarangije muri Kaminuza ya Kigali – #rwanda #RwOT

    Babisabwe kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku banyeshuri 1313 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 487 barangije icyiciro cya gatatu (masters) ndetse na 245 barangije amasomo yihariye mu bijyanye n’uburezi.

    Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Prof Tombola M. Gustave, yashimiye aba banyeshuri umurava bagize bakabasha gusoza amasomo mu bihe bigoranye bya Covid-19.

    Yakomeje ati “Nimushakishe amahirwe hirya no hino, mujye mugerageza gukemura ibibazo ndetse n’imbogamizi muhura nazo kuko ari ryo banga ryo kugera ku nsinzi no guhanga udushya. Nimugende mutangire ubuzima bushya kandi muzagire ahazaza heza.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo, Prof Robert E. Hinson, yavuze ko kugira amatsiko ari ryo zingiro ryo kuvumbura ibintu bishya no guhanga udushya bityo ko mu gihe abarangije babikoresha nk’intwaro, bazahindura byinshi muri sosiyete.

    Yongeyeho ati “Ndabizi mwese mukoresha imbuga nkoranyambaga, ntimukajye mwihutira kuvuga ku bintu byose abantu banditse, ushobora kuzandika ku kintu runaka ukabura amahirwe y’akazi gakomeye.”

    “Ikindi mujye mumenyana n’abandi, ubu mwarangije muri abanyeshuri barenga 2000, fata nimero zabo mukomeze muvugane kuko ntabwo wamenya aho amahirwe azava.”

    Abarangije muri iyi kaminuza bize amasomo arimo uburezi, icungamutungo, ibaruramari, ubukungu, ikoranabuhanga n’itumanaho, amategeko, n’ayandi, aho kuva mu 2015 Kaminuza ya Kigali yatanga impamyabumenyi bwa mbere imaze gushyira ku isoko abize aya masomo barenga ibihumbi bitandatu.

    Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Eng. Gatabazi Pascal, yashimiye iri shuri ku bwo gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda no mu bushakashatsi, asaba abarangije amasomo, cyane abize ajyanye n’uburezi, kuzana impinduka.

    Yongeyeho ati “Imyigire yanyu yahungabanyijwe n’icyorezo, ariko nubwo mwahuye n’izo mbogamizi mwarize kandi murarangije. Nk’uko rero benshi babivuze mufate ubumenyi mukuye muri kaminuza mubujyanye hanze mufatirane amahirwe kugira ngo muzagire ejo hazaza heza.”

    Umunyeshuri wahize abandi, Sinamenye Jean Bosco, warangije mu cyiciro cya kabiri mu icungamutungo yavuze ko agiye gukoresha ubumenyi avanye muri kaminuza kinyamwuga.

    Ati “Ngiye gufatanya n’abandi banyarwanda gukora kinyamwuga mu byo nize. Mfite ikigo nashinze kizafasha abandi kumenya ibijyanye n’icungamari birimo imisoro, ubugenzuzi bw’imari, bamenye uko amafaranga ashakwa ni uko akoreshwa neza ku buryo bizagira akamaro muri sosiyete.”

    Abanyeshuri 20 nibo bahembwe nk’abahize abandi, aho batatu ba mbere buri wese yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda na Banki ya Kigali, abandi bahembwa mudasobwa bigizwemo uruhare na Cogebanque, Radiant, Prime na Study in Rwanda.
    RwandAir yatanze itike y’indege mu gihe NPD yemeye imenyerezamwuga ku banyeshuri batatu.

    Abarangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali basabwe gufatirana amahirwe ari ku isoko ry’umurimo

    Bagiriwe inama yo kutihutira kuvuga ku bintu byose abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga

    Aba banyeshyuri babwiwe ko nibakoresha intwaro yo guhanga udushya bazahindura byinshi muri sosiyete

    Abasaga 2000 nibo bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu muri Kaminuza ya Kigali

    Abarangije amasomo muri Kaminuza ya Kigali basabwe gufatirana amahirwe ari ku isoko ry’umurimo

    Abasoje amasomo kuri iyi nshuro bize nabi kubera Covid-19 ariko bashyiraho umwete none babonye umusaruro

    Kaminuza ya Kigali yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku barangije mu byiciro bitandukanye

    Abasoje amasomo baagaragazaga akanyamuneza ku maso

    Abanyeshuri batsinze neza bahawe ibihembo

    source : https://ift.tt/3IkTJJH

  • Niba wiyemeje kutikingiza ntitwakwemerera kujya kwanduza abandi – Minisitiri Ngirente #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Edouard Ngirente
    Minisitiri Edouard Ngirente

    Minisitiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko tariki 03 Ukuboza 2021, avuga ko intego Umuryango w’Abibumbye (UN) yasabye buri gihugu ku isi kugeraho mu gukingira abaturage bacyo, itagombaga kujya munsi ya 10% by’abaturage bitarenze tariki 30 Nzeri 2021.

    Dr Ngirente asobanura ko Leta y’u Rwanda yagejeje iyo tariki intego ya 10% yaramaze kugerwaho kera, ndetse kuri ubu yanarengeje 30% nk’uko yari yabyiyemeje kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza 2021.

    Kugera ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe yatangazaga iyi mibare, abari bamaze guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 bageraga kuri 6,114,471(bangana hafi na 50% by’abaturage bose b’Igihugu), abari barahawe doze ebyiri bakaba bari bageze kuri 3,680,146.

    By’umwihariko mu Baturarwanda bagomba gukingirwa bose mu Gihugu, Leta ngo yarengeje urugero rwa 40%, bahwanye na 3,625,636 bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abamaze guhabwa nibura doze imwe barenga 67%.

    Minisitiri w’Intebe avuga ko abatuye Umujyi wa Kigali bafite nibura imyaka 18 y’ubukure bahereweho mu gukingirwa Covid-19 ubwo iyi gahunda yatangiraga muri Werurwe 2021, bose(100%) bakingiwe.

    Avuga ko haramutse hongeweho abafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 869,909(bahwanye na 89.2% bamaze guhabwa doze ebyiri, mu gihe abamaze guhabwa imwe ari 1,032,499.

    Mu zindi ntara (cyane cyane mu turere dukora ku mipaka) abagera kuri 34% bamaze guhabwa doze zombi, mu gihe abahawe imwe ari 62%.

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gukingira abaturage bayo barenga miliyoni icyenda(bahwanye na 69.4%) bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2022, nk’uko Minisitiri w’Intebe yabitangaje.

    Dr Ngirente akomeza agira ati “Niba wowe wiyemeje kutikingiza, ntabwo tukwemerera kujya kwanduza abandi Banyarwanda, igihe wagiye muri Sitade waranze kwikingiza ugasangamo abikingije ukabanduza n’ubwo batazaremba ariko uzaba wabateye ubwo burwayi, ubwo ni bwo burenganzira umuntu atagomba kwiha, (nyamara) urukingo turutangira ubusa.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we witabiriye Ikiganiro Minisitiri w’Intebe yagejeje ku Nteko , asobanura impamvu habayeho no gutanga doze ya gatatu ku bantu bakuze n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri, ko ari ugushimangira imikorere ya doze ebyiri zabanje gutangwa.


    source : https://ift.tt/3Ilpd27