Tag: featured

  • Timo Werner amaze gutsinda ibitego 16 byose VAR ibyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Timo Werner
    Timo Werner

    Mu mukino wahuje Chelsea na Southampton ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, nibwo uyu mukinnyi yatsinze igitego cya 16 mu bitego yatsinze ariko VAR ikabyanga.

    Ntibimenyerewe mu mupira w’amaguru ko umuntu ashobora gutsinda ibitego bingana gutya mu gihe cy’umwaka wose VAR ikabyanga.

    Timo Werner nyuma y’uwo mukino, yatangaje ko iyo atsinze igitego akishimana n’abafana hanyuma bagahita banga igitego cye bituma acika intege. Nyuma y’umukino Chelsea yakiriyemo Southampton muri wikendi ishize nabwo bikongera kumubaho, yagize ati “Ntabwo nizeraga ko bizakomeza gutya gutsinda ukishimana n’abafana hanyuma ukabona banze igitego inshuro 16 mu mwaka umwe, biragoye ariko ndakomeza.”

    Timo Werner ni Umudage ufite imyaka 25 y’amavuko akaba akina ari nka rutahizamu muri iyi ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza. Yayijemo mu mwaka ushize muri Kamena 2020 avuye mu ikipe ya Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage.

    source : https://ift.tt/3AgP71T

  • Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD – Umuyobozi wa INES Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku itariki 06 Ukwakira 2021, ku nsanganyamatsiko ivuga ku burezi bufite ireme no mu gihe cya Covid-19, ubwo Padiri Dr Hagenimana Fabien, yari umutumirwa, yerekanye uburyo icyo cyorezo kitabashije gukumira ireme ry’uburezi cyane cyane mu ishuri ayoboye.

    Uwo muyobozi yavuze ko mu bizamura ireme ry’uburezi muri INES-Ruhengeri, harimo no guha akazi abarimu bashoboye kandi bafite ubumenyi bwo mu rwego ruhambaye, aho ubu abarimo guhabwa akazi bose muri iryo shuri bagomba kuba barize ku rwego rwa PHD.

    Ati “Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD, kandi tugatanga akazi ku bantu banyuranye baturutse hirya no hino ku isi, bapfa kuba bafite ubumenyi dukeneye mu ishuri ryacu. Hari ubwo dukoresha ikizamini nk’abantu bafite PHD nka batanu, barwanira kuza kwigisha utsinze tukamufata”.

    Arongera ati “Hari n’abaza mu rwego rw’ubufatanye nk’abo mu Budage, mu Butaliyani, bakaza kwigisha amasomo aya n’aya, ibyo bigatuma tuba mpuzamahanga kuko bituma abanyeshuri bigirira icyizere, n’abarimu b’Abanyarwanda bakiri bato mu mwuga (aba Juniors) bazamukira kuri abo b’inararibonye baba baturutse hanze”.

    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry
    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry’uburezi muri iryo shuri

    Padiri Hagenimana avuga ko amasomo bigisha muri INES-Ruhengeri ajyanye n’isoko ry’umurimo, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biri mu gihugu.

    Ati “Muri INES-Ruhengeri, mu gukemura ibibazo by’impinduka zibaho, nta hanze nta mu nzu, kuko twigisha dufatanyije n’abo bari ku isoko ry’umurimo, abanyamwuga, tuvuge nk’urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda turafatanya, aba Architecte kugira ngo Architecture twigisha igende neza, tugakorana n’amwe mu makompanyi afite ubushobozi tukanoza porogramu z’imyigishirize mu buryo buhoraho”.

    Yavuze kandi ko ishuri rya INES rifite imishinga itandukanye mu Buholandi, mu Budage no mu Butaliyani kugira ngo imfashanyigisho zihuzwe n’ibyo bashaka kwigisha, aho umunyeshuri wize muri INES-Ruhengeri agera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi akaba uwa mbere.

    Ishuri rikuru ry
    Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES-Ruhengeri

    Padiri yavuze uburyo iyo Kaminuza kugeza ubu ari iya kabiri mu Rwanda ati “INES-Ruhengeri yaje ku mwanya wa kabiri mu Rwanda ku gipimo cyatanzwe mu kwezi kwa karindwi, yakurikiye UR, ahubwo nibadashyiramo agatege umwaka utaha turabacaho, byose biva ku bushakashatsi bukorerwa muri INES”.

    Arongera ati “Ntabwo bagushyira ku mwanya kubera ko usa neza, cyangwa ufite abanyeshuri benshi gusa, icya mbere ni ubushakashatsi, abarimu bacu bakora ubushakashatsi cyane kandi bugatanga umusaruro, ntibasinzira”.

    Yavuze ko mu bushakashatsi bukomeje gukorerwa muri INES-Ruhengeri, bumwe bukomeje gutanga amafaranga afatika azamura iterambere ry’ishuri, bikazamura n’iterambere ry’abaturage.

    Muri iyo mishanga harimo gupima isuri n’imisozi iritagurika, gupima ibiyaga, kumenya urugero niba i Kivu gishobora kwibasirwa n’imitingito, iruka ry’ibirunga, uburyo amazi ajya mu Kivu, tuvuge ashobora kwangiriza ibinyabuzima bibamo ku buryo hari n’umushinga uherutse gutsindira miliyoni zisaga 160 ujyanye na Made in Rwanda, n’indi inyuranye”.

    Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore
    Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore

    Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yavuze ibyo umunyeshuri ukenewe muri iryo shuri aba yujuje, Ati “Kwiga muri INES-Ruhengeri, bisaba icya mbere na mbere kuba ubishaka, ntihazagire uza atabishaka kuko yaba ari kwivunira ubusa, azaze tumusobanurire niyumva abishaka rwose azaba ari mu rugo rwe. Ikindi ni ukuba yaratsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ikindi agatsinda ibizamini tumuha, ariko ntabwo agomba kwiheba atinya ibizamini, azabikora nyine hari ama porogaramu adapfa kwisukira, hari uza ngo arashaka guhanyanyaza mu byo adashoboye ejo akaba aratsinzwe kandi iwacu turasibiza cyane”.

    Arongera ati “Ujya kubona umwaka urangiye, ugasanga hasibiye abantu bagera kuri 300 kandi bakemera bagasibira. Ushaka kwihambira ntacyo, ariko ubundi urasabwa kuza wiyizeye kandi wemera gufashwa kujya mbere”.

    Yavuze ko ibiciro byo kwiga muri INES bidahenze ugereranyije n’ibitangwa, avuga ko abantu bakwiye kureka ibitekerezo njya bukene aho umuntu ajya ku isoko akarwanira ibya make bitagira akamaro. Abasaba kujya mu bitekerezo njya bukire, dore ko uza kwiga yirihira atanga 65% ku yakenewe mu rwego rwo gufasha n’abafite ubushobozi buke.

    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry
    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi

    Ati “Nko muri Civil Engeneering batanga ibihumbi 800 gusa, muri Archtecture bagatanga miliyoni imwe gusa, ubwo kandi tuba twabariye kuri 65% abirihira ni ko bigenda kugira ngo tuborohereze andi tukayishakamo. Tuvuge nka za Biomedical Laboratory Sciences bageze kuri 750 uretse ko hari uko biduhendaho kuko iyo bagiye mu imenyerezamwuga hari umurundo w’ibikoresho batwara, n’ahandi ni muri za 700, urebye ntabwo ari menshi ikirebwa ni ikivamo, muzarebe hari na za maternelle batanga za miliyoni ebyiri”.

    Uwo muyobozi avuga ko INES-Ruhengeri ikomeje guhindurira imibereho abaturage by’umwihariko bayituriye, bakungukira mu bindi bikorwa n’imishinga abanyeshuri bafatanyamo n’abaterankunga mu nyungu z’abaturage.

    Ati “Ntabwo INES ibereyeho kuba akarwa ko gutanga dipolome, dipolome yacu y’ingenzi ni impinduka dutanga mu gihugu”.

    Yashimangiye ko kwiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro birimo ibanga ry’ubukungu bw’ejo hazaza, ati “Iyo wiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro, ntabwo uvuga ngo mfite ibitabo nasomye, mfite ibitabo nize, ahubwo uravuga uti mfite n’ibyo nshoboye. Ibyo ni ibanga u Rwanda rwibitseho tutagombye kujya gushakisha hanze kuko n’ibyo uziga ibwotamasimbi bizaba ari ibyabo ntabwo bizaba ari iby’i Rwanda”.

    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri

    INES-Ruhengeri yamaze gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ikomeje kwakira abaza bayigana aho yaborohereje yubaka amacumbi ahagije y’abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, amacumbi y’abakobwa afite imyanya isaga 650, hakaba n’ikoranabuhanga rigezweho, aho umunyeshuri mushya ugeze mu kigo bamuha Smart card ikamuyobora ahantu hose ashaka kugera mu kigo.

    Ubu iryo shuri rikomeje kuzamura inyubako, zizakira abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).


    source : https://ift.tt/3adkiAP

  • Musanze: Bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abajura basanga abantu mu ngo bakabambura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo
    Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo

    Abavuga ibyo biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, bavuga ko ubwo bujura bukorwa n’insoresore zitegera abantu mu mihanda cyangwa zikabinjirana mu ngo, cyane cyane mu masaha ya nijoro, aho ziba zitwaje ibikoresho bikomeretsa, byo gukangisha no kubatera ubwoba, kugira ngo zibone uko ziba ibintu zihasanze.

    Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, abajura bagera muri batandatu baheruka kumwinjirana iwe mu nzu basimbutse igipangu, bamuzirika ibitambaro mu maso, baranamuniga hamwe n’umugore we n’umwana wabo muto, barangije biba ibikoresho byinshi byari mu nzu.

    Yagize ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, turi hafi kuryama nsohotse hanze gato, ntararenza intambwe imwe, mba nsakiranye n’abantu baje bansatira bafite imipanga, ibyuma n’ibibando”.

    Ati “Mu gihe bamwe bari bamfashe banigagura abandi baboneje no mu nzu aho basanze umugore n’umwana bose babasohoramo, twese baratuboha ari na ko badupfuka ibitambaro mu maso badutera ubwoba ko hagira uvuga bakamwica. Ibikoresho birimo televiziyo ya flate, amafaranga umudamu yari yavanye gucuruza, amatelefoni yacu yose, ishyiga rya gaz n’ibindi bikoresho birimo n’imyenda imwe n’imwe, byose barabitwaye bariruka badusiga aho hasi”.

    Bakimara kuhashingura ibirenge, ngo nibwo bagerageje kwihambura no gutabaza ari na ko abirukaho, ariko biranga biba iby’ubusa, kuko abo bajura bari bamaze gucika.

    Abatuye muri ako gace bavuga ko ntawe ukiraza ibikoresho nka televiziyo, frigo n’ibindi bitandukanye mu ruganiriro batinya abaza bakabyiba.

    Bamwe mu bakora ubwo bujura ngo usanga banazwi mu Midugudu, ku buryo hari n’abo bafatira mu cyuho hari ibyo bibye, babashyikiriza inzego zibishinzwe ngo zibahane, zikabarekura batamazemo kabiri.

    Undi muturage agira ati “Za Televiziyo, amaradio na za frigo tubishyira mu ruganiriro ku manywa mu gihe tubikeneye, bwamara kugoroba tugiye kuryama tukinjirana na byo mu cyumba akaba ari ho turarana nabyo. Ibaze kuba wifitiye inzu wiyubakiye ukagera ku rwgo rwo kurarana n’ibintu byose mu cyumba kimwe. Ikitubabaza kikanaduca intege, ni uko hari n’abajura dufata, twabashyikiriza RIB, bakarekurwa batamazemo kabiri”.

    Ati “Hari ubwo bagaruka mu mudugudu bakubita agatoki ku kandi ngo bazatwica, ari na ko badukwena ngo mbese twimajije iki tubafungisha. Ubu ntitugisinzira ari na yo mpamvu dusaba ububuyobozi, kudutera ingabo mu bitugu, amarondo ahoraho agakazwa, mu gihe hagize abafatwa bakajya bahanwa by’intangarugero, byaba na ngombwa hakazakorwa umukwabo wo kubafata bakoherezwa kogororwa mu bigo ngororamuco, natwe bidufashe kumara kabiri duhumetse”.

    Mu nama zitandukanye amaze iminsi akorana n’abavuga rikumvikana bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko ibarizwa mu gice cy’umujyi wa Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yasabye ubufatanye mu guhanahana amakuru no kurangwa n’ubufatanye mu guhashya ubujura kugeza ku rwego rwo kubuhashya burundu.

    Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure
    Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure

    Agira ati “Abo bajura bahungabanya ituze ry’abaturage bababuza gusinzira, ntidukwiye kwemera ko bakomeza batyo, kuko bisubiza abaturage inyuma. Aka Karere kagendererwa n’abatari bacye baturutse impande zose ku mpamvu zishobora gutuma bahamara igihe gito, cyangwa kuhatura burundu; kandi bafite uburenganzira busesuye bwo kubaho batekanye. Ni yo mpamvu dusaba abaturage bose aho bari mu masibo no mu midugudu, kujya bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano, mu gushakisha no kwegeranya ibimenyetso bifatika bituma abagaragara muri ubwo bujura bafatwa kandi bagahanwa by’intangarugero”.

    Nyirarugero yabwiye abaturage ko kuva igihugu cyabohorwa, inzego zitandukanye zidasiba gufatanya ngo zitahirize umugozi umwe, ziharanira ko Abanyarwanda barangwa n’umutekano usesuye, akaba ari yo mpamvu asaba abaturage kutarebera cyangwa ngo bemerere uwo ari we wese uwuhungabanya mu buryo ubwo ari bwo bwose.


    source : https://ift.tt/3uQ6aXv

  • Minisitiri Ugirashebuja yasuye Laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ugirashebuja Emmanuel
    Dr. Ugirashebuja Emmanuel

    Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasuye iyo Laboratwari muri gahunda yo gusura inzego z’ubutabera no gusobanukirwa imikorere yazo ndetse no kumenya imbogamizi zikiri muri izi nzego mu mitangire ya serivisi yazo.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Rtd ACP Dr Sinayobye François, yahaye ikaze Minisitiri w’Ubutabera ndetse anashima ubufatanye n’ubuvugizi Minisiteri y’Ubutabera iha RFL mu kazi kayo ka buri munsi. Uyu muyobozi yamugejejeho ibimaze kugerwaho n’ikigo ayoboye birimo ubwiyongere bw’abakigana, iterambere mu bikoresho, kwiga kw’abakozi ndetse no gushaka ubuziranenge bwo ku rwego Mpuzamahanga (standardization and accreditation) n’ibindi.Yamugejejeho kandi ibyifuzo iki kigo gifite birimo gukomeza kuzamura urwego n’umubare by’abakozi, gukomeza kumenyekanisha serivisi ndetse n’amikoro.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yashimye cyane imikorere ya RFL ashimangira ko ibimaze kugerwaho ari ibyo kwishimira kandi ko ari intambwe n’umusanzu ukomeye ku butabera bw’u Rwanda n’ubwo amikoro akiri make ariko ko ari intangiriro nziza.

    Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko bishimishije kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ikigo nk’iki mu gihe kera hifashishwaga amaso y’abantu mu bucamanza.

    Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko dosiye zimaze kwakirwa na RFL zigaragaza neza ko iki kigo n’abagikoramo bitanze bikomeye.Yijeje kandi ko ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe bizashakirwa umuti, ibisaba ubuvugizi bugakorwa, ibisaba amikoro na byo bikigwaho ndetse bigaterwa inkunga.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abakozi gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse anabashimira gukora batizigamye kugira ngo u Rwanda rukomeze gutanga ubutabera bwuzuye.

    Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta tariki ya 17 Nzeri 2021 asimbuye Johnston Busingye wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    source : https://ift.tt/3ahgPAZ

  • Bwa mbere mu mateka WHO yemeje urukingo rwa Malariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    WHO yemeje urukingo rwa Malaria
    WHO yemeje urukingo rwa Malaria

    Urwo rukingo ngo ruje rukenewe kuko imibare itanganzwa na WHO yerekana ko umwana umwe ahitanwa na Malariya buri nyuma y’iminota ibiri gusa, uru rukingo ruzwi nka RTS,S ngo rushobora gukoreshwa guhera ku mwana ufite amazi 6 kugera ku myaka 5 y’amavuko, bikaba byitezwe ko ruzafasha mu kugabanya no kurinda impfu z’abana bahitanwaga na malariya.

    WHO iravuga ko abana basaga ibihumbi 800 aribo bamaze kugeragerezwaho urwo rukingo, gusa ngo kuboneka kwarwo ntibisobanuye ko abantu badohoka ku bundi bwirinzi bwa malariya bwari busanzwe burimo kuryama mu nzitiramubu.

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Guebreyesus, avuga ko urwo rukingo ari impano yagenewe abatuye isi, ariko by’umwihariko agaciro karwo kakazagaragarira cyane muri Africa, kuko ariho ibibazo bya malariya bikunze kugaragara cyane ugereranyije n’ahandi.

    Uru rukingo ngo rurerekana ko rushobora kurinda abantu byibuze ku kigero cya 70%, ikindi ni uko rurinda abana barwaye malariya kuremba, ndetse bigatuma n’impfu zigabanuka.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko kuba 50% by’abarwara indwara ya malariya bagaragara muri Afurika, kuhakorera inkingo zayo bishobora kugirira akamaro abatuye uwo mugabane.

    Ati “Iyo ugiye kureba 50% by’abarwaye malariya bagaragara muri Africa, bivuze ko gukorera inkingo muri Afurika zizagirira akamaro ibihugu by’uwo mugabane kugira ngo bazibone, zikabageraho kandi zibahendukiye. Kimwe rero mu ruganda ruzakora inkingo mu Rwanda rufite muri iyi minsi, ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gikora inkingo, uretse izindi nkingo zirimo n’iza Covid-19 n’urwa malariya rurimo. Nizera ko rero iyo ari intambwe ishimishije urukingo rushobora no gutangira gukorerwa muri urwo ruganga mu gihe rwaba rutangiye gukora umwaka utaha”.

    Hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, muri Africa indwara ya malariya yagabanutseho 29% mu gihe impfu ziterwa na yo zagabanutse ku kigero cya 60%.

    Buri mwaka malariya ku isi hose ihitana abantu bari hagati ya miliyoni imwe (1) na miliyoni (3), aho yibasira cyane abana b’imyaka itanu no munsi yayo, abenshi muri bo bakaba ari abatuye mu bice by’ibyaro byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

    Imibare ya WHO yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, yerekana ko abantu miliyoni 229 ari bo bagezweho na malariya mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 228 bagezweho n’iyo ndwara mu mwaka wa 2018, mu gihe ikigereranyo cy’abo yahitanye muri 2019 ari 409.000 bari munsi y’abo yari yahitanye muri 2018 bangana na 411.000.


    source : https://ift.tt/2Yz7ouD

  • Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibi biganiro hari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobora amashuri n’andi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza mu ijambo ry’ikaze yabanje kugaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda muri iki gihe ndetse n’imishinga iri imbere.

    Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2,000 itangirana abapolisi ibihumbi bitatu(3,000) gusa, kuri ubu bageze ku bihumbi 17. Ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, Police Communal yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera. Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye kugeza ubwo ubu dufite Igihugu gitekanye.”

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha.

    Ati “Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego harimo iz’ubutabera, iz’umutekano, inzego z’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko ikinyabupfura muri Polisi y’u Rwanda kirushaho kwiyongera binyuze mu miyoborere, kugenzura ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abapolisi.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho avuga ko umutekano Igihugu gifite ari wo kimenyetso kigaragaza imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati “Nanyuzwe n’ibyo mwangaragarije bijyanye n’imbaraga Polisi y’u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n’ibindi murimo gutegura kuzageraho imbere. Usibye na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n’ubunyamwuga bwa Polisi yacu, ubundi n’umutekano uri mu gihugu cyacu urivugira. Uyu mutekano w’indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw’impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n’umurava w’abapolisi.”

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko uko Igihugu gitera imbere ni nako hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba kongerera ubushobozi n’ibikoresho.

    Nyuma yo kuganira n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Fm6HW1

  • Karongi: Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye – #rwanda #RwOT

    Tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yafunze imirimo y’uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu. Byari biteganyijwe ko igomba gusubukurwa tariki 28 Nzeri 2021 ariko si ko byagenze kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyakoze ubugenzuzi kigasanga muri iyi mirimo harimo abarobyi bagikoresha imitego itemewe.

    Icyemezo cya RAB cyo gukomeza gufunga Ikivu nticyakiriwe neza n’abarobyi bari bamaze amezi abiri badafite akazi. Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yongeye gukomorera abaroba mu Kivu basubukura imirimo yabo. Iyi Minisiteri yongereye abarobyi igihe cyo kuba bamaze gukuramo imitego itemewe kuko yangiza umusaruro w’isambaza bitewe nuko ifata izikiri nto.

    Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura.

    Yagize ati “Twafunguye uburobyi, abarobyi bishimye, kandi n’umusaruro noneho wabonetse. Ni ibyishimo mu barobyi, mu yandi magambo tukaba dushimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo uburobyi bwongere bufungure.”

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, yasabye aba barobyi ko bakoresha imitego ifite amaso ya milimetero (mm)6 kuri 6. Mu bugenzuzi RAB yakoze ikaba yarasanze harimo abarobyi bafite imitego ya mm4 na mm5.

    Sibomana avuga ko mu nama baherutse gukorana n’ubuyobozi bwa Minagri n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, bafashe umwanzuro wo gukuramo imitego ya mm4, hanyuma ifite mm5 nayo ikaba yamaze kuvamo bitarenze tariki 1 Gashyantare 2022.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abarobyi mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye.

    Yagize ati “Umusaruro twawubonye kandi abarobyi bishimye. Iri joro twabonye toni ebyiri n’ibilo 462, bivuga ngo umurobyi wabonye isambaza nyinshi yabonye ibilo 170, uwabonye nke yabonye ibilo 150.”

    Ndagijimana yakomeje avuga ko bajya gufunga, umusaruro w’isambaza wari waragabanutse cyane babona ibilo 176 mu makipe yose.

    Abarobyi barobera mu makipe. Ikipe iba igizwe n’abantu 10 barobesha ubwato butatu bufatanye. Mu Karere ka Karongi harobera amakipe 42.

    Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Uburobyi akorera mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye

    Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yavuze ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura

    source : https://ift.tt/3acjzzE

  • Iterambere ry’ubukungu no gusangira amasomo, mu mutima w’ibyakomojweho mu nama y’inzego z’ibanze muri EAC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izarangira ku wa 8 Ukwakira 2021, iri kwiga ku ngamba zashyirwaho mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusangira amasomo hagati y’ibihugu bigize EAC, kurebera hamwe uko ubuyobozi bwarushaho kwegerezwa abaturage n’ibindi.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku baturage bo mu Karere kuko yigira hamwe ibibazo bibangamiye imibereho yabo, ikabishakira ibisubizo cyane cyane abaturiye imipaka.

    Ati “[Muri iyi nama] Harimo kuganira cyane cyane ku buryo bwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, […] harimo kuzasangira amasomo yaba ari mu nzego z’ibanze tuvuge abari muri za njyanama n’abari muri za komite nyobozi z’uturere twegereye imipaka, bakagaragaza uburyo dushobora kurushaho gufatanya bityo abaturage baturiye imipaka n’ibihugu muri rusange bakoroherezwa ubucuruzi binyuze muri ubwo bufatanye.”

    Iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EALGA, yashinzwe mu 2005 i Kampala muri Uganda, igamije guhuriza hamwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu rwego rwo gushyiraho ubuyobozi bunogeye abaturage bo mu Karere mu nzego zose kuva ku buzima kugera ku bukungu.

    Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, abajijwe icyo EALGA iri gukora mu gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage yavuze ko hari uburyo bwabyo bikemurwamo.

    Ati “Ibihugu byacu biguma ari ibihugu byacu, abaturanyi baguma ari abaturanyi, niba hari ikibazo hari uburyo gikemurwa mushobora kuba mwarabibonye ko imibanire y’u Rwanda n’u Burundi iri kugenda imera neza, rimwe na rimwe ibibazo nk’ibi bibaho, bigakemurwa, ubuzima bugakomeza.”

    Umuyobozi wa EALGA, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, ukomoka muri Tanzania yavuze ko ari iby’ingenzi ko izi nzego zihura zikigira hamwe ibyateze imbere imibereho y’abaturage, aho yashimiye u Rwanda ku ntambwe ikomeye rwateye mu kurwanya Covid-19 asaba ibindi bihugu bya EAC kurwigiraho.

    Mukadam urangije manda ye yasabye uzamusimbura kuzashyira imbaraga mu guhuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize EAC, agakorana bya hafi kugira ngo bagere ku ntego za EALGA.

    Yakomeje agira ati “Uku gukorana bya hafi kuzatuma intego y’ubumwe igerwaho ndetse gutume bashakisha ingamba zo kurandura burundu icyorezo cya Covid-19, bashyireho imishinga ihamye izabyarira inyungu ibihugu bya EAC kuko aribwo na EALGA izabona gutera imbere.”

    Buri gihugu kiri muri EAC gitanga umusanzu muri EALGA hakurikijwe amafaranga iyi mpuzamashyirahamwe ikeneye. Aho Mukadam yagaragaje ko iyo itagira inkunga y’u Rwanda iba yarahungabanye bikomeye.

    Iyi nama ya EALGF ihuza abanyamurango ba EALGA n’abafatanyabikorwa bayo, yatangiye mu 2012 muri Tanzania, iyaherukaga yabereye i Nairobi muri Kenya muri Gicurasi 2018 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yagiye isubikwa, ubu ikaba yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri kuko u Rwanda rwigeze kuyakira mu 2013. Inama itaha izabera Tanzania.

    Igizwe n’amashyirahamwe y’inzego zibanze mu bihugu bigize EAC ariyo RALGA (n’Ishyirahamwe ry’u Rwanda rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali) yo mu Rwanda, ALAT yo muri Tanzania, ULGA yo muri Uganda, ACGOK yo muri Kenya na ABELO y’i Burundi itabonetse muri iyi nama kubera impamvu bwite.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we watangije inama y’amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

    Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda na we yari yitabiriye inama ya EALGF

    Umuyobozi wa EALGA mu Karere, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, yasabye ibihugu byo muri EAC kwigira ku Rwanda mu bijyanye no guhashya Covid-19

    Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania

    Ubwo abitabiriye inama bari bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Ni inama yitabiriwe n’abareberera hafi inzego za leta mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo

    Ba Minisitiri ndetse n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zishinzwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu bihugu byo mu Karere hamwe na ba Ministiri bashinzwe kuzikurikiranira hafi bo mu Rwanda na Kenya bitabiriye iyi nama

    Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, yavuze ko hari uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko inyungu z’abaturage ari zo ziba zigambiriwe mu nama y’inzego z’ibanze

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3oINcRA

  • Abarimu b’i Musanze basabwe guharanira gutanga uburezi buhamye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku kamaro ka mwarimu, wizihijwe kuri uyu wa 5 Ukwakira ku rwego rw’Isi, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

    Abarimu 36 b’indashyikirwa batoranyijwe bahembwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa yahawe umwarimu wabaye uwa mbere mu kuzuza inshingano ze neza. Abarimu bahembwe ni abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi, yibukije abarimu ko ari bo igihugu gikesha ejo hazaza.

    Yagize ati “Twese tuzi agaciro ka mwarimu kuko twabanyuze imbere baraturera baradukuza. Tuzi ko mwarimu ari isoko y’iterambere rirambye mu muryango Nyarwanda. Turabasaba kurushaho kwitanga no guharanira uburezi buhamye, Leta izakomeza gufatanya namwe mu gukemura ibibazo byaba bikigaragara mu burezi.”

    Ibi byanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, wasabye abo barimu gutanga uburezi budasondetse no kurushaho guhesha ishema umwuga wabo.

    Ku ruhande rw’abarimu bahembwe, bavuze ko ibi bihembo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi kabo.

    Bazayavuga Cyprien yavuze ko imibereho ya mwarimu yateye imbere mu myaka ishize, kandi ko bigira ingaruka nziza ku burezi bw’igihugu muri rusange, ati “Kuri ubu imibereho ya mwarimu imeze neza kuko ari umushahara ubonekera igihe kandi no muri Koperative Umwalimu SACCO tubonamo inguzanyo ku nyungu nto. Mu myaka itatu tuzamurwa mu ntera, ku buryo abarimu basigaye bagira ishyaka ryo gutanga umusaruro. Icyo twabwira abandi barimu ni uko bakora akazi kabo neza kuko turi kurerera igihugu.”

    Mu Karere ka Musanze habarirwa abarimu bagera ku 2906 bigisha mu bigo bitandukanye bya Leta.

    Abarimu bitwaye neza mu Karere ka Musanze bahembwe

    Umwarimu wahize abandi yahawe mudasobwa igendanwa

    source : https://ift.tt/3iAV4AY