Tag: featured

  • Minisitiri Ugirashebuja yasuye Laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ugirashebuja Emmanuel
    Dr. Ugirashebuja Emmanuel

    Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasuye iyo Laboratwari muri gahunda yo gusura inzego z’ubutabera no gusobanukirwa imikorere yazo ndetse no kumenya imbogamizi zikiri muri izi nzego mu mitangire ya serivisi yazo.

    Umuyobozi Mukuru wa RFL, Rtd ACP Dr Sinayobye François, yahaye ikaze Minisitiri w’Ubutabera ndetse anashima ubufatanye n’ubuvugizi Minisiteri y’Ubutabera iha RFL mu kazi kayo ka buri munsi. Uyu muyobozi yamugejejeho ibimaze kugerwaho n’ikigo ayoboye birimo ubwiyongere bw’abakigana, iterambere mu bikoresho, kwiga kw’abakozi ndetse no gushaka ubuziranenge bwo ku rwego Mpuzamahanga (standardization and accreditation) n’ibindi.Yamugejejeho kandi ibyifuzo iki kigo gifite birimo gukomeza kuzamura urwego n’umubare by’abakozi, gukomeza kumenyekanisha serivisi ndetse n’amikoro.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yashimye cyane imikorere ya RFL ashimangira ko ibimaze kugerwaho ari ibyo kwishimira kandi ko ari intambwe n’umusanzu ukomeye ku butabera bw’u Rwanda n’ubwo amikoro akiri make ariko ko ari intangiriro nziza.

    Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko bishimishije kuba u Rwanda ruri mu bihugu bifite ikigo nk’iki mu gihe kera hifashishwaga amaso y’abantu mu bucamanza.

    Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko dosiye zimaze kwakirwa na RFL zigaragaza neza ko iki kigo n’abagikoramo bitanze bikomeye.Yijeje kandi ko ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe bizashakirwa umuti, ibisaba ubuvugizi bugakorwa, ibisaba amikoro na byo bikigwaho ndetse bigaterwa inkunga.

    Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasabye abakozi gukomeza gushyiramo imbaraga ndetse anabashimira gukora batizigamye kugira ngo u Rwanda rukomeze gutanga ubutabera bwuzuye.

    Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta tariki ya 17 Nzeri 2021 asimbuye Johnston Busingye wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    source : https://ift.tt/3ahgPAZ

  • Bwa mbere mu mateka WHO yemeje urukingo rwa Malariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    WHO yemeje urukingo rwa Malaria
    WHO yemeje urukingo rwa Malaria

    Urwo rukingo ngo ruje rukenewe kuko imibare itanganzwa na WHO yerekana ko umwana umwe ahitanwa na Malariya buri nyuma y’iminota ibiri gusa, uru rukingo ruzwi nka RTS,S ngo rushobora gukoreshwa guhera ku mwana ufite amazi 6 kugera ku myaka 5 y’amavuko, bikaba byitezwe ko ruzafasha mu kugabanya no kurinda impfu z’abana bahitanwaga na malariya.

    WHO iravuga ko abana basaga ibihumbi 800 aribo bamaze kugeragerezwaho urwo rukingo, gusa ngo kuboneka kwarwo ntibisobanuye ko abantu badohoka ku bundi bwirinzi bwa malariya bwari busanzwe burimo kuryama mu nzitiramubu.

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr. Tedros Guebreyesus, avuga ko urwo rukingo ari impano yagenewe abatuye isi, ariko by’umwihariko agaciro karwo kakazagaragarira cyane muri Africa, kuko ariho ibibazo bya malariya bikunze kugaragara cyane ugereranyije n’ahandi.

    Uru rukingo ngo rurerekana ko rushobora kurinda abantu byibuze ku kigero cya 70%, ikindi ni uko rurinda abana barwaye malariya kuremba, ndetse bigatuma n’impfu zigabanuka.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko kuba 50% by’abarwara indwara ya malariya bagaragara muri Afurika, kuhakorera inkingo zayo bishobora kugirira akamaro abatuye uwo mugabane.

    Ati “Iyo ugiye kureba 50% by’abarwaye malariya bagaragara muri Africa, bivuze ko gukorera inkingo muri Afurika zizagirira akamaro ibihugu by’uwo mugabane kugira ngo bazibone, zikabageraho kandi zibahendukiye. Kimwe rero mu ruganda ruzakora inkingo mu Rwanda rufite muri iyi minsi, ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gikora inkingo, uretse izindi nkingo zirimo n’iza Covid-19 n’urwa malariya rurimo. Nizera ko rero iyo ari intambwe ishimishije urukingo rushobora no gutangira gukorerwa muri urwo ruganga mu gihe rwaba rutangiye gukora umwaka utaha”.

    Hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, muri Africa indwara ya malariya yagabanutseho 29% mu gihe impfu ziterwa na yo zagabanutse ku kigero cya 60%.

    Buri mwaka malariya ku isi hose ihitana abantu bari hagati ya miliyoni imwe (1) na miliyoni (3), aho yibasira cyane abana b’imyaka itanu no munsi yayo, abenshi muri bo bakaba ari abatuye mu bice by’ibyaro byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

    Imibare ya WHO yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, yerekana ko abantu miliyoni 229 ari bo bagezweho na malariya mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 228 bagezweho n’iyo ndwara mu mwaka wa 2018, mu gihe ikigereranyo cy’abo yahitanye muri 2019 ari 409.000 bari munsi y’abo yari yahitanye muri 2018 bangana na 411.000.


    source : https://ift.tt/2Yz7ouD

  • Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ibi biganiro hari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza. Hari kandi n’abandi ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda, abayobora amashuri n’andi mashami ya Polisi y’u Rwanda.

    IGP Munyuza mu ijambo ry’ikaze yabanje kugaragaza ishusho ya Polisi y’u Rwanda muri iki gihe ndetse n’imishinga iri imbere.

    Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2,000 itangirana abapolisi ibihumbi bitatu(3,000) gusa, kuri ubu bageze ku bihumbi 17. Ishingwa hahujwe ibigo byari Gendarmerie Nationale, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, Police Communal yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera. Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye kugeza ubwo ubu dufite Igihugu gitekanye.”

    IGP Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere gukorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha.

    Ati “Mu kazi ka buri munsi ka Polisi y’u Rwanda dushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego harimo iz’ubutabera, iz’umutekano, inzego z’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange. Byose binyura muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), iyi gahunda igira uruhare rukomeye mu gucunga umutekano.”

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko ikinyabupfura muri Polisi y’u Rwanda kirushaho kwiyongera binyuze mu miyoborere, kugenzura ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abapolisi.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho avuga ko umutekano Igihugu gifite ari wo kimenyetso kigaragaza imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati “Nanyuzwe n’ibyo mwangaragarije bijyanye n’imbaraga Polisi y’u Rwanda yakoresheje kugira ngo mugere kuri ibi byose mwanyeretse kandi haracyari n’ibindi murimo gutegura kuzageraho imbere. Usibye na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigaragaza ireme n’ubunyamwuga bwa Polisi yacu, ubundi n’umutekano uri mu gihugu cyacu urivugira. Uyu mutekano w’indashyikirwa tunezerwamo ntabwo wagezweho ku bw’impanuka, ni umusaruro wo gukora cyane, ubuyobozi bwiza n’umurava w’abapolisi.”

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko uko Igihugu gitera imbere ni nako hagenda hagaragara imbogamizi zirimo ibyaha bisaba kongerera ubushobozi n’ibikoresho.

    Nyuma yo kuganira n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yasuye bimwe mu bigo bya Polisi bikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Fm6HW1

  • Karongi: Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye – #rwanda #RwOT

    Tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yafunze imirimo y’uburobyi bukorerwa mu Kiyaga cya Kivu. Byari biteganyijwe ko igomba gusubukurwa tariki 28 Nzeri 2021 ariko si ko byagenze kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi cyakoze ubugenzuzi kigasanga muri iyi mirimo harimo abarobyi bagikoresha imitego itemewe.

    Icyemezo cya RAB cyo gukomeza gufunga Ikivu nticyakiriwe neza n’abarobyi bari bamaze amezi abiri badafite akazi. Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yongeye gukomorera abaroba mu Kivu basubukura imirimo yabo. Iyi Minisiteri yongereye abarobyi igihe cyo kuba bamaze gukuramo imitego itemewe kuko yangiza umusaruro w’isambaza bitewe nuko ifata izikiri nto.

    Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura.

    Yagize ati “Twafunguye uburobyi, abarobyi bishimye, kandi n’umusaruro noneho wabonetse. Ni ibyishimo mu barobyi, mu yandi magambo tukaba dushimira inzego zose zabigizemo uruhare kugira ngo uburobyi bwongere bufungure.”

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, yasabye aba barobyi ko bakoresha imitego ifite amaso ya milimetero (mm)6 kuri 6. Mu bugenzuzi RAB yakoze ikaba yarasanze harimo abarobyi bafite imitego ya mm4 na mm5.

    Sibomana avuga ko mu nama baherutse gukorana n’ubuyobozi bwa Minagri n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, bafashe umwanzuro wo gukuramo imitego ya mm4, hanyuma ifite mm5 nayo ikaba yamaze kuvamo bitarenze tariki 1 Gashyantare 2022.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abarobyi mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye.

    Yagize ati “Umusaruro twawubonye kandi abarobyi bishimye. Iri joro twabonye toni ebyiri n’ibilo 462, bivuga ngo umurobyi wabonye isambaza nyinshi yabonye ibilo 170, uwabonye nke yabonye ibilo 150.”

    Ndagijimana yakomeje avuga ko bajya gufunga, umusaruro w’isambaza wari waragabanutse cyane babona ibilo 176 mu makipe yose.

    Abarobyi barobera mu makipe. Ikipe iba igizwe n’abantu 10 barobesha ubwato butatu bufatanye. Mu Karere ka Karongi harobera amakipe 42.

    Abarobyi bamwenyuye nyuma yo gusanga umusaruro w’isambaza wariyongereye

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Uburobyi akorera mu Karere ka Karongi, Ndagijimana Emmanuel, yavuze ko basanze umusaruro wariyongereye

    Umuyobozi w’Umushinga w’Uburobyi wa Kibuye, Sibomana Jean Bosco, yavuze ko bishimiye kuba Ikivu cyongeye gufungura

    source : https://ift.tt/3acjzzE

  • Iterambere ry’ubukungu no gusangira amasomo, mu mutima w’ibyakomojweho mu nama y’inzego z’ibanze muri EAC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izarangira ku wa 8 Ukwakira 2021, iri kwiga ku ngamba zashyirwaho mu kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19 mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusangira amasomo hagati y’ibihugu bigize EAC, kurebera hamwe uko ubuyobozi bwarushaho kwegerezwa abaturage n’ibindi.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minaloc, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku baturage bo mu Karere kuko yigira hamwe ibibazo bibangamiye imibereho yabo, ikabishakira ibisubizo cyane cyane abaturiye imipaka.

    Ati “[Muri iyi nama] Harimo kuganira cyane cyane ku buryo bwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, […] harimo kuzasangira amasomo yaba ari mu nzego z’ibanze tuvuge abari muri za njyanama n’abari muri za komite nyobozi z’uturere twegereye imipaka, bakagaragaza uburyo dushobora kurushaho gufatanya bityo abaturage baturiye imipaka n’ibihugu muri rusange bakoroherezwa ubucuruzi binyuze muri ubwo bufatanye.”

    Iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EALGA, yashinzwe mu 2005 i Kampala muri Uganda, igamije guhuriza hamwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu rwego rwo gushyiraho ubuyobozi bunogeye abaturage bo mu Karere mu nzego zose kuva ku buzima kugera ku bukungu.

    Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, abajijwe icyo EALGA iri gukora mu gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage yavuze ko hari uburyo bwabyo bikemurwamo.

    Ati “Ibihugu byacu biguma ari ibihugu byacu, abaturanyi baguma ari abaturanyi, niba hari ikibazo hari uburyo gikemurwa mushobora kuba mwarabibonye ko imibanire y’u Rwanda n’u Burundi iri kugenda imera neza, rimwe na rimwe ibibazo nk’ibi bibaho, bigakemurwa, ubuzima bugakomeza.”

    Umuyobozi wa EALGA, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, ukomoka muri Tanzania yavuze ko ari iby’ingenzi ko izi nzego zihura zikigira hamwe ibyateze imbere imibereho y’abaturage, aho yashimiye u Rwanda ku ntambwe ikomeye rwateye mu kurwanya Covid-19 asaba ibindi bihugu bya EAC kurwigiraho.

    Mukadam urangije manda ye yasabye uzamusimbura kuzashyira imbaraga mu guhuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize EAC, agakorana bya hafi kugira ngo bagere ku ntego za EALGA.

    Yakomeje agira ati “Uku gukorana bya hafi kuzatuma intego y’ubumwe igerwaho ndetse gutume bashakisha ingamba zo kurandura burundu icyorezo cya Covid-19, bashyireho imishinga ihamye izabyarira inyungu ibihugu bya EAC kuko aribwo na EALGA izabona gutera imbere.”

    Buri gihugu kiri muri EAC gitanga umusanzu muri EALGA hakurikijwe amafaranga iyi mpuzamashyirahamwe ikeneye. Aho Mukadam yagaragaje ko iyo itagira inkunga y’u Rwanda iba yarahungabanye bikomeye.

    Iyi nama ya EALGF ihuza abanyamurango ba EALGA n’abafatanyabikorwa bayo, yatangiye mu 2012 muri Tanzania, iyaherukaga yabereye i Nairobi muri Kenya muri Gicurasi 2018 ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yagiye isubikwa, ubu ikaba yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri kuko u Rwanda rwigeze kuyakira mu 2013. Inama itaha izabera Tanzania.

    Igizwe n’amashyirahamwe y’inzego zibanze mu bihugu bigize EAC ariyo RALGA (n’Ishyirahamwe ry’u Rwanda rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali) yo mu Rwanda, ALAT yo muri Tanzania, ULGA yo muri Uganda, ACGOK yo muri Kenya na ABELO y’i Burundi itabonetse muri iyi nama kubera impamvu bwite.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we watangije inama y’amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

    Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda na we yari yitabiriye inama ya EALGF

    Umuyobozi wa EALGA mu Karere, Gulamhafeez Abubakar Mukadam, yasabye ibihugu byo muri EAC kwigira ku Rwanda mu bijyanye no guhashya Covid-19

    Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania

    Ubwo abitabiriye inama bari bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu

    Ni inama yitabiriwe n’abareberera hafi inzego za leta mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura nabyo

    Ba Minisitiri ndetse n’Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zishinzwe inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu bihugu byo mu Karere hamwe na ba Ministiri bashinzwe kuzikurikiranira hafi bo mu Rwanda na Kenya bitabiriye iyi nama

    Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri Kenya, Abdul Bahari Ali Jillo, yavuze ko hari uburyo bwo gukemura ibibazo bya politiki biri mu Karere bibangamira imibereho y’abaturage

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko inyungu z’abaturage ari zo ziba zigambiriwe mu nama y’inzego z’ibanze

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3oINcRA

  • Abarimu b’i Musanze basabwe guharanira gutanga uburezi buhamye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku kamaro ka mwarimu, wizihijwe kuri uyu wa 5 Ukwakira ku rwego rw’Isi, aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

    Abarimu 36 b’indashyikirwa batoranyijwe bahembwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa yahawe umwarimu wabaye uwa mbere mu kuzuza inshingano ze neza. Abarimu bahembwe ni abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Axelle Kamanzi, yibukije abarimu ko ari bo igihugu gikesha ejo hazaza.

    Yagize ati “Twese tuzi agaciro ka mwarimu kuko twabanyuze imbere baraturera baradukuza. Tuzi ko mwarimu ari isoko y’iterambere rirambye mu muryango Nyarwanda. Turabasaba kurushaho kwitanga no guharanira uburezi buhamye, Leta izakomeza gufatanya namwe mu gukemura ibibazo byaba bikigaragara mu burezi.”

    Ibi byanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, wasabye abo barimu gutanga uburezi budasondetse no kurushaho guhesha ishema umwuga wabo.

    Ku ruhande rw’abarimu bahembwe, bavuze ko ibi bihembo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi kabo.

    Bazayavuga Cyprien yavuze ko imibereho ya mwarimu yateye imbere mu myaka ishize, kandi ko bigira ingaruka nziza ku burezi bw’igihugu muri rusange, ati “Kuri ubu imibereho ya mwarimu imeze neza kuko ari umushahara ubonekera igihe kandi no muri Koperative Umwalimu SACCO tubonamo inguzanyo ku nyungu nto. Mu myaka itatu tuzamurwa mu ntera, ku buryo abarimu basigaye bagira ishyaka ryo gutanga umusaruro. Icyo twabwira abandi barimu ni uko bakora akazi kabo neza kuko turi kurerera igihugu.”

    Mu Karere ka Musanze habarirwa abarimu bagera ku 2906 bigisha mu bigo bitandukanye bya Leta.

    Abarimu bitwaye neza mu Karere ka Musanze bahembwe

    Umwarimu wahize abandi yahawe mudasobwa igendanwa

    source : https://ift.tt/3iAV4AY

  • Ibipimo 2.500 bimaze gufatwa hirya no hino mu gihugu hapimwa Muryamo – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko iyo ndwara yageze mu ngurube zo mu Rwanda koko ku wa 16 Nzeri 2021, nyuma y’ibyavuye mu bipimo byafatiwe ku z’umwe mu borozi b’i Rwamagana.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yagiranye na Radio Rwanda ku wa 5 Ukwakira 2021, yasobanuye ko ibyo bipimo byafashwe mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka hagahita hashakwa uko no mu tundi turere hakorwa isuzuma.

    Ati “Twahise dutangira gufata ibipimo mu Rwanda hose. Hirya no hino mu turere abakozi bacu bamaze gufata ibipimo bigera ku 2.500 bigiye gukorerwaho isuzuma kugira ngo turebe uko ubworozi [bw’ingurube] bwo hirya no hino mu gihugu bwifashe; bityo hagende hafatwa n’ingamba bijyanye n’uko uduce tugiye turwaje.”

    Muryamo ni icyorezo kitagira umuti n’urukingo. Aborozi b’ingurube basabwe kutazikura mu gace kamwe ngo bazijyane mu kandi hirindwa kuyikwirakwiza, ndetse igihe hari ipfuye ntigomba kuribwa.

    Dr Ndayisenga yakomeje ati “Muryamo y’ingurube ni indwara ifite ubukana bukabije kuko kugeza ubu ku Isi yose ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Harimo harakorwa ubushakashatsi mu mahanga bugaragaza ko urukingo rushobora kuzaboneka ariko ubu nta ruhari.”

    Iterwa na virus ya African Swine Fever. Ingurube yafashwe nayo igira ibimenyetso birimo umuriro uri hejuru ya dogere Celcius 40, kunanirwa kurya no kugenda, gutitira, gutukura ibice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

    Yasobanuye ko hari n’izindi ndwara z’ingurube zigira ibimenyetso nka bimwe muri ibyo, bityo ko aborozi bakwiye guhora bashaka amakuru bakanegera abavuzi b’amatungo ariko bakarushaho no kwirinda.

    Bivugwa ko iyo ndwara ifite inkomoko muri Afurika nk’uko bigaragara mu izina rya virusi iyitera. Kugera ku yindi migabane ngo byatewe n’inyama z’ingurube zambutswaga.

    Ni yo mpamvu n’abacuruzi b’inyama babuzwa kubaga ingurube zanduye icyo cyorezo kuko baba bagikwirakwiza bakakigeza aho kitari kandi bihanwa n’amategeko.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yavuze ko nk’aborozi bashimira RAB ku bw’uko ikomeje kubafasha ifata ibipimo, ibyitezweho kuzamenyekanisha uduce twugarijwe n’ututaragerwamo n’icyorezo tukarindwa cyane.

    Yakomeje ati “Ku kijyanye n’ubwirinzi, umworozi akwiye kumenya ko agomba kwigirira isuku mbere yo kwinjira mu bworozi bwe, kandi bukaba buri ahazitiye ku buryo abantu badashobora kubuzamo [uko bishakiye].”

    “Tugira n’inama aborozi kuko hari igihe baba bafite abakozi benshi. Abo bakozi na bo ubwabo bagomba kugira isuku bakabigirira n’imyambaro yabugenewe. Abavuzi n’abaguzi b’ingurube bakwiye kwinjizwa mu matungo babanje gukora isuku kuko baba bageze henshi.”

    Yasabye aborozi ko bajya batanga amakuru kare mu gihe hari ingurube igaragaje ibimenyetso runaka by’uko itameze neza.

    Abazi iby’amateka y’u Rwanda bagaragaza ko Muryamo iri mu byorezo by’amatungo magufi bitari inzaduka kuko hagati ya 1890 na 1891 nabwo yari ihari.

    Inkuru bifitanye isano: Indwara ya muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyemeje ko Muryamo yageze mu ngurube zo mu Rwanda ku wa 16 Nzeri 2021

    source : https://ift.tt/2ZTM2Iy

  • Gatsibo: Gare nshya yubatswe n’abikorera yatashywe ku mugaragaro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi gare yatashywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021; yubatswe mu Murenge wa Kabarore aho yuzuye itwaye miliyoni 300 Frw zirimo 71 Frw zatanzwe n’Akarere mu kugura ikibanza, andi ava mu bikorera b’i Gatsibo.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gatsibo, Nkusi Charles, yavuze ko kubaka iyi gare byari bibaraje ishinga ngo kuko nta nziza bari bafite mu karere kabo.

    Yavuze ko inyungu ya mbere bayitezeho ari uguha serivisi nziza umuturage kandi ikanatuma Akarere karushaho gusa neza bigizwemo uruhare n’abikorera.

    Yakomeje agira ati “Indi nyungu ni uko buri cyumweru iduha amafaranga kuko mu cyumweru tubona ibihumbi birenga 900 Frw, mu kwezi ikaduha arenga miliyoni 4 Frw, ukubye n’umwaka urumva ko iduha inyungu nyinshi kandi n’abaturage bakabona serivisi nziza.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bishimiye gare nshya bagaragaza ko igiye kubafasha mu iterambere ryabo.

    Mugabo James usanzwe akorera muri iyi gare yavuze ko aho bakoreraga mbere batisanzuraga kuko habaga hari akajagari ngo ku buryo n’umuturage atapfaga kumenya aho abariza imodoka zijya mu cyerekezo aganamo.

    Ati “Nkurikije ahari gare ishaje hari akajagari, ivumbi, imodoka ntizabonaga aho ziparika heza wabonaga ari akajagari. Ubu buri mugenzi aramenya ngo imodoka nshaka kugendamo ndazisanga aha n’aha, ikindi ni ahantu hasukuye ku buryo tuhitezeho kutwongerera abakiliya mu bucuruzi bwacu.”

    Nyiransabimana Angelique na we wahise utangira gukorera muri iyi gare nshya yagize ati “Iyi gare itandukanye n’iya mbere kuko aho yabaga hari hafunganye bigatuma twese tutajyamo ngo dukoreremo ibikorwa bitandukanye. Iyi yo rero turisanzuye kandi turabona tuzakoreramo ubucuruzi tukunguka kuko harisanzuye kandi haraduha icyizere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimiye kuba abikorera bakoze ishoramari rikomeye ryo kwiyubakira gare nziza ishobora gutanga akazi, ikanazamura imibereho y’Abanyarwanda batandukanye.

    Ati “Bagiye gutangira kubaka nk’Akarere twateye intambwe tubagurira ubutaka; uyu munsi rero turishimira ko bashoye amafaranga bakubaka igikorwaremezo nk’iki gishobora kugirira rubanda akamaro. Ubundi ibikorwa nk’ibi byubakwaga na Leta none abikorera basigaye babasha kubyubaka turashishikariza n’abandi kuza gushora mu bikorwa nk’ibi bigirira rubanda umumaro.”

    Gare nshya ya Kabarore igizwe n’amaduka 45 y’ubucuruzi, ikibuga kinini giparikamo imodoka zitwara abagenzi ndetse n’igice giparikamo moto, ije yunganira gare nshya ya Kiramuruzi nayo iherutse kuzura i Gatsibo.

    Gare nshya yubatswe n’abikorera mu Karere ka Gatsibo yatashywe ku mugaragaro

    Iyi gare yubatswe mu Murenge wa Kabarore yuzuye itwaye miliyoni 300 Frw zirimo 71 Frw zatanzwe n’Akarere mu kugura ikibanza, andi ava mu bikorera

    Abakoresha iyi gare banyuzwe no kuba yaratunganyijwe neza

    Usibye gutanga akazi, abagenda muri Gare ya Gatsibo banyuzwe n’isuku iharangwa

    Gare nshya ya Kabarore igizwe n’amaduka 45 y’ubucuruzi, ikibuga kinini giparikamo imodoka zitwara abagenzi ndetse n’igice giparikamo moto

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bishimira intambwe yatewe n’abikorera bakiyubakira igikorwaremezo cyagutse

    Iyi gare irunganira iya Kiramuruzi iheruka gutahwa mu Karere ka Gatsibo

    source : https://ift.tt/3acLHTp

  • Site yapimirwagaho Covid-19 ya Gikondo yafunzwe burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa RBC rwa twitter riragira riti “Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiramenyesha abantu bose bifuza kwipimisha ikizamini cya Covi-19 cyo mu bwoko bwa PCR, ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, site ya Gikondo (Juakali) izafungwa. Serivisi zo gupima Covid-19 zakorerwaga kuri iyo site, zizimurirwa muri Camp Kigali”.

    RBC kandi iramenyesha abantu bose bifuza kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe ikizamini cya PCR (ku mpamvu z’urugendo) ko bipimisha amasaha 48 mbere yuko bakora urugendo.

    Abantu bose barasabwa kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo bidatanga icyuho cy’uko imibare y’abandura bigaragara ko imaze gucisha macye, yongera kuzamuka.

    Mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyo cyorezo, ku wa 04 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye dose 195.500 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi muri gahunda ya Covax, zikaba zaraje zisanga izindi dose ibihumbi 857.000 zo muri ubwo bwoko zatanzwe ku nkunga ya Repabulika y’u Butaliyani.

    Mu Rwanda abamaze guhabwa dose zombi z’inkingo basaga gato miliyoni imwe n’ibihumbi 600, mu gihe abamaze gufata dose imwe basaga gato miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100.

    source : https://ift.tt/3aevDQQ