Tag: featured

  • Rutsiro: Umwarimu afunzwe akekwaho gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Umusigire w’Umurenge wa Boneza, Mbanzabugabo Jean Claude, yavuze ko ibi byakozwe mu ijoro ryo wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, mu Kagari ka Bushaka, Umudugudu wa Bikono.

    Ati “Ni byo koko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mwarimu, abagabo babiri bamuzanye ku Murenge bavuga ko bamusanze arimo gusambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe. Basanze ari gutaka bamenyesha inzego z’umudugudu nibwo yafashwe azanwa ku Murenge natwe tumushyikiriza Polisi.”

    Mbanzabugabo yaboneyeho kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku muntu uwo ari we wese wabonwa arimo gukora amahano nk’ariya.

    Uyu mwarimu ukekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 31 ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.

    Ukekwaho gusambanywa we yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda muri One Stop Center ngo abashe kwitabwaho.

    Hari amakuru avuga ko uyu mwarimu yari yanyoye inzoga mu gihe we ibyo ashinjwa abihakana akavuga ko ari ukumwanga kubera ko bamushinja kugira ibigambwa (amwe mu marozi akunze kugaragara mu karere ka Rutsiro).


    source : https://ift.tt/3uN8OgM

  • Amerika yohereje mu Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yari atuye mu yahoze ari Segiteri ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri ako gace.

    Mu mwaka wa 2007 ni bwo yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside.

    Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

    Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3muXaDv

  • Minisitiri Gatabazi yashimiye abarimu bamwigishije mu mashuri abanza, bamugize uwo ari we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)
    Gatabazi ashimira Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu (ifito yo mu bubiko)

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ntiyihereranye imbamutima ze mu gushimira abarimu, ari nabwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ya bamwe mu barimu bakiriho bamwigishije, aho mu myaka ishize yagaragaye abaha impano zinyuranye.

    Yagize ubutumwa agenera abarimu bose muri rusange, ariko agaruka no ku barimu bamwigishije, cyane cyane mu mashuri abanza aho yavuze ko ari bo bamugize uwo ari we kugeza ubu.

    Ubwo butumwa bugira buti “Kuri uyu Munsi Mukuru wahariwe Mwarimu, nejejwe no gushimira abarimu bose by’Umwihariko abarimu banyigishije kuva mu wa mbere w’amashuri abanza, baba abakiriho ndetse n’abatabarutse. Mwarakoze, mwangize uwo ndiwe, mwampaye uburere n’ubumenyi nzahora mbazirikana”.

    Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)
    Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani (ifoto yo mu bubiko)

    Abo barimu bamwigishije aherutse gusura mu myaka ishize, barimo uwitwa Mukandamage Madeleine wamwigishije mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, Nzambazamariya Crescence wamwigishije mu mwaka wa Munani w’amashuri abanza na Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani w’amashuri abanza, bamwe abagenera impano ababwira ko abashimira.

    Icyo gikorwa cya Minisitiri Gatabazi cyo gushimira, cyakoze ku mitima ya benshi, batanga ubutumwa bunyuranye bamushimira ku rugero rwiza atanze ruganisha mu kuzirikana abarimu no kubaha agaciro.

    Banamushimira ko yibuka ko ari abarimu bamugejeje ku iterambere ry’ubuzima bwe, muri ubwo butumwa kandi bashimira uruhare rw’abarimu mu mibereho myiza ya muntu.

    Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)
    Ntawuruhunga Venant nawe wamwigishije mu mwaka wa munani (Ifoto yo mu bubiko)

    Uwitwa Karangwa Timothée ati “Imana ishimwe cyane yo yarinze abarimu bateguye Umuyobozi wacu, akaba Bandebereho mwiza mu gusohoza inshingano. Namwe Nyakubahwa Minister, Imana ibahe imigisha kuba muzirikana kandi mugaha agaciro mwarimu wabigishije. Natwe tubigiraho byinshi mu mikorere yanyu kandi na kera ku ishuri”.

    Pierre Claver Habimana, ati “Ni byiza gushima no kwibuka ineza wagiriwe, n’abandi dukwiriye kukwigiraho rwose”.

    Nzabakiri F, ati “Nyakubahwa Minister, ni byiza rwose kuzirikana abarezi nk’aba, ni urugero rwiza”.

    Manzi Anastase ati “Murakoze Nyakubahwa Minister ku rugero rwiza mutanze rwo kwibuka ndetse no gushimira abarimu bakwigishije. Mukomeze mubakorere ubuvugizi, bongerwe imishahara, nk’ubu ibigo byinshi byongereye minerval, nibongere Umushahara w’umwarimu”.

    Nkurunziza “Mwarimu ni yo fondasiyo akaba n’itafari ryubaka igihugu, agomba guhabwa agaciro ndetse n’umushahara umufasha kurerera igihugu ndetse n’umujyango we, mwarimu niyubahwe kandi ahabwe agaciro, abo bose bareberera igihugu babihawe na mwarimu, na bo nibibuke mwarimu”.

    Twizeyimana Theobard ati “Imana nishimwe cyane rwose, nanjye mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire kuko baritanze cyane rwose”.

    Niyitegeka Elysée ati “Gushima ni indangagaciro nziza Honorable, abarimu ni abo kubahwa ibihe byose, cyane cyane abankubise nasibye ejo hashize!”

    Theoneste Nsengimana Gasore ati “Nk’umurezi nishimiye ubu butumwa muduhaye, binteye guhora mfite umuhate ko mwarimu ashoboye pe! Ubuyobozi bwiza buzirikana ko mwarimu yakoze byinshi, ni cyo kiduha urukundo rw’umurimo wacu twahamagariwe n’Imana. Uburezi bwubahe iteka ryose”.

    Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)
    Ubwo mu myaka ishize Minisitiri Gatabazi yasuraga abarimu bamwigishije akabagenera impano (Ifoto yo mu bubiko)

    Rugamba ati “Nyabuna mujye mubavuganira babone agashahara kisumbuyeho, ubwo muzirikana icyo babagize Nyakubahwa”.

    Kamanzi Joseph ati “Urakoze gushimira Mwarimu kuri uyu munsi wa mwarimu, Hon JMV Gatabazi”.


    source : https://ift.tt/3FrONRS

  • Gusibiza abana batsinzwe bizagera no ku batarakoze ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya

    MINEDUC ivuga ko impamvu nyamukuru bashingiyeho basibiza abana barenga ibihumbi 60 bo mu byiciro bisoza amashuri abanza ndetse n’abo mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye, ari uko babona ko hari ikibazo cy’uko usanga umwana arangiza icyiciro kimwe akajya mu kindi nta bumenyi buhagije afite.

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko impamvu byatangaje abantu ari uko ubusanzwe batasibizaga abana kandi nyamara batagize amanota meza, kandi nyamara babaga batsinzwe ku kigero kiri hasi.

    Ati “Ikindi ni uko wasangaga bajya mu mashuri amwe ya yandi twita ‘nine’, urumva ko ‘nine’ yitwa iy’abatsinzwe, ‘nine’ irajyamo ba bandi badashoboye, ariko ushyira mu rugero, aho kugira ngo umwana atambuke uzi neza ko hari ibyo agomba kuzuza atujuje, agende amare imyaka itatu, narangiza icyiciro rusange, amare indi myaka itatu arangize ayisumbuye, na none abe ‘unclassified’, aho kugira ngo akomeze agende ntacyo atwaye no kugira ngo amare umwaka umuhe icyo umugomba, ngira ngo icyo gihe twashyize ku munzani turavuga tuti ibi ntibyakomeza”.

    Dr. Uwamariya avuga ko ibi ari nk’integuza y’ibigiye kuba no ku yindi myaka y’amashuri kuko na bo bazagerwaho na byo.

    Ati “Uyu mwaka duhereye kuri aba ngaba bagombaga kujya mu kindi cyiciro, ariko tugiye noneho kumanuka mu byiciro bikurikiraho, ku buryo kuri buri cyiciro, n’abanyeshuri wenda batangiye umwaka babyumve, bagende bafite intego yo gutsinda, kubera ko buri mwaka hazajya hakorwa igenzurwa rishobora kuvamo kwimuka cyangwa gusibira, ni ukuvuga ngo ubu ngubu ni urugendo dutangiye kuri buri cyiciro ku buryo bisaba imbaraga kuri buri ruhande”.

    Ikindi ni uko Minisiteri y’Uburezi yatangiye gukora isesengura ku bigo bikunze kuza mu myanya ya nyuma yo gutsindisha mu bizamini bya Leta, kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.

    Abarimu baganiriye na Kigali Today, by’umwihariko ababaye indashyikirwa, mu gihugu mu mwaka ushize w’amashuri mu gutanga ireme ry’uburezi, bavuga ko bagiye gufasha bariya bana kugira ngo bagere ku rwego rumwe n’abandi.

    Obedi Ruzibiza, umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Murama mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu byo bagomba gufasha bariya bana ari ukubanza kubamenya.

    Ati “Ikintu cya mbere kigomba gukorwa ni ukubanza kumenya bariya bana ni ba nde, bakeneye iki, hanyuma iyo umaze kumenya umwana ukamenya n’icyo akeneye, umufasha ukurikije icyo akeneye, bariya bana rero ni ukuzabaha igihe cyihariye, haba mu gitondo mbere y’uko amasomo atangira, nyuma y’amasomo, haba no mu gihe cy’amawikendi (weekend), ni ubwitange bwa mwarimu, tugomba kwegera bariya bana tukabaha amasomo yiyongera ku yo bari basanzwe bafata kugira ngo babashe kuzamura urwego bariho”.

    Mu mwaka w’amashuri wa 2021, abana basaga ibihumbi 44 ntibabashije gutsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu gihe abasaga ibihumbi 16 batashoboye gutsinda ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye.


    source : https://ift.tt/3afB8yL

  • Musenyeri Sinayobye yahuye na Papa ku nshuro ya mbere kuva abaye Umwepiskopi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Edouard Sinayobye ahuye na Papa kuva aho amugiriye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
    Musenyeri Edouard Sinayobye ahuye na Papa kuva aho amugiriye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

    Ni mu ruzinduko Musenyeri Edouard Sinayobye arimo mu gihugu cy’u Butaliyani, aho akomeje gusoma Misa mu ma Paruwasi atandukanye muri icyo gihugu.

    Ni uruzinduko rwa mbere akoreye ku mugabane w’i Burayi kuva ahawe inkoni y’ubushumba, ari nabwo bwa mbere ahuye na Papa Fransisiko kuva amutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021.

    Mu mezi umunani Musenyeri Sinayobye amaze agizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yakomeje kurangwa n’ibikorwa binyuranye, cyane cyane ibijyanye no kwagura umubano wa Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi zo mu bihugu biyikikije birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

    Musenyeri Edouard Sinayobye aherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
    Musenyeri Edouard Sinayobye aherutse kugirwa umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

    Ni muri urwo rwego tariki ya 18 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, bagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza n’iyi Diyosezi ihana imbibi n’u Rwanda.

    Ni nyuma y’uko tariki 04 Nzeri 2021, Musenyeri Edouard Sinayobye yari yagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Bukavu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, agirana ibiganiro na Mugenzi we Musenyeri Maroy, mu rwego rwo guteza imbere umubano usanzwe uranga izi Diyosezi (Cyangugu na Bukavu) zihana imbibi.

    Musenyeri Sinayobye na Mugenzi we ubwo yari yasuye Diyosezi ya Bukavu
    Musenyeri Sinayobye na Mugenzi we ubwo yari yasuye Diyosezi ya Bukavu
    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumwimika tariki 25 Werurwe 2021
    Musenyeri Sinayobye mu muhango wo kumwimika tariki 25 Werurwe 2021

    source : https://ift.tt/3BkCBj7

  • Sena irashaka ko Imitwe ya Politiki yajya ikorerwa igenzura ry’umutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni raporo yatanzwe ku itariki 5 Ukwakira 2021, igaragaza ko amashyaka ya Politiki uko ari 11, yose yashyizeho uburyo bwo kubahiriza amahame yavuzwe haruguru, ndetse ashyiraho n’uburyo bwo kugaragaza uko umutungo wayo ukoreshwa, ariko ngo si yose yashyizeho uburyo bwo kuba yakorerwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo wayo.

    Ingingo ya 27 y’itegeko ngenga ryo mu 2013, rigenga amashyaka ya politiki, riyasaba kugira ibitabo bigaragaza imikoreshereze y’imitungo yayo, ibyo bitabo bikaba bigomba kugezwa ku biro by’Umuvunyi mukuru bitarenze itariki 30 Nzeri za buri mwaka w’ingengo y’imari.

    Iryo tegeko ngenga ryavuguruwe mu 2018, risaba amashyaka ya politiki kugira stati ziyagenga zikubiyemo ibintu bitandukanye harimo amazina, intego… ariko n’urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire mu ishyaka, gukemura amakimburane ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’imari.

    Nk’uko byagaragajwe na raporo ya Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, mu mashyaka ya politiki 11 yemewe mu Rwanda, 4 yonyine ni yo yashoboye gushyiraho urwego rushinzwe kugenzura imari, ari yo RPF, PL, PSD na PDI.

    Senateri Lambert Dushimimana, umuyobozi wa Komite ishinzwe politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze babonye ko andi mashyaka, akoresha serivisi za ‘consultancy’ cyangwa ashyiraho Komite z’ako kanya zikora igenzura ry’umutungo, ijyanwa ku Muvunyi mukuru, kandi raporo zayo zikaza zisobanutse neza.

    Dushimimana yavuze ko ubwo buryo kugaragaza imikoreshereze y’umutungo w’amashyaka ya politiki, buhagije ariko iyo Komite ibajije impamvu ayo mashyaka yandi adashyira mu bikorwa ibyo asabwa n’amategeko, yasubije ko byadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 no kuba atariyubaka neza.

    Senateri Dushimimana ati “Gusa twabasabye ko bakwihutisha ishyirwaho ry’inzego zishinzwe kugenzura ibijyanye n’imari, kuko hari izamaze gutangira ariko zitaratangira gukora nk’uko zagiriwe inama”.

    N’ubwo iyo raporo yemejwe, ariko Abasenateri bavuze ko batanyuzwe n’ibyo bisobanuro by’impamvu amwe mu mashyaka yatinze gushyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo byayo, Sena ikaba yavuze ko hagomba gushyirwaho itariki ntarengwa yo kuba izo nzego zamaze kujyaho.

    Senateri Marie Rose Mureshyankwano na John Bonds Bideri, basabye iyo Komite ya Sena gutegeka igihe ntarengwa kuri ayo mashyaka atarashyiraho inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imari n’umutungo, nibura mu mezi atatu akaba yamaze kuzishyiraho, bitewe n’uko uwo aba ari umutungo wa rubanda ugomba gucungwa mu buryo buboneye.

    Senateri Mureshyankwano ati “Turashaka ko Sena itanga igihe ntarenga ntarengwa kuri ayo mashyaka ya politiki. Niba yarashoboye gushyiraho izindi Komite nk’ishinzwe imyitwarire n’iyo gukemura amakimbirane, bivuze ko atagombye gukoresha icyorezo cya COVID-19 nk’urwitwazo cyangwa impamvu ituma adashobora gushyiraho inzego zishinzwe kugenzura iby’imari n’umutungo. Ahubwo yakoresha uburyo yakoresheje ashyiraho izo komite zindi”.

    Senateri Bideri yavuze ko icyorezo cya COVID-19 n’ubushobozi bitagombye kuba inzitwazo, kuko amashyaka yose akora mu buryo bumwe, ibijyanye n’ubushobozi byo, ishyaka riba rigomba kubwishakamo.

    Senateri Dushimimana yabwiye Sena ko Komite ayoboye yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ayo mashyaka, kandi ko abenshi muri bo bagaragaje ubushake n’aho bageze mu gushyiraho izo nzego zishinzwe ‘audit’.
    Yagize ati “Twaganiriye na bo, bagaragaza aho bageze bahindura sitati zabo, hari n’abagiye kuzitangaza. Twatekereje kubashyiriraho igihe ntarengwa cy’ukwezi kumwe, ariko turebye uko ibihe bimeze ubu, dusanga icyorezo cya Covid-19 ari ikibazo. Rero twabasabye kwihutisha icyo gikorwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”

    Ku bijyanye no gushyiraho itariki ntarengwa, Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko itegeko ngenga rigenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda, ritigeze rishyiraho igihe ntarengwa cyo kuba amashyaka yashyizeho izo nzego, bityo ko nta bubasha Sena ifite bwo kuyashyiriraho igihe ntarengwa.

    Amwe mu mashyaka ya Politiki arebwa n’icyo kibazo harimo DGPR ryavuze ko ryagiranye inama n’Abasenateri muri Nyakanga 2021, rikabamenyesha ko rifite Komite ishinzwe ubugenzuzi ikabukora igendeye ku mategeko n’amabwiriza y’iryo shyaka, icyo gihe Sena ngo ivuga ko ntacyo bitwaye.

    Dr Frank Habineza, Perezida w’iryo shyaka rya DGPR yagize ati “Icyo Sena yatubwiye icyo gihe, ni uko twabishyira mu itegeko shingiro ryacu, twemera ko tuzabikora dutyo mu gihe tuzaba tugize amahirwe yo kuvugurura iryo tegeko shingiro. Ubwo rero nticyagombye kuba ikibazo, kuva Sena yaravuze ko yashimye uko ibintu bikorwa ubu.”

    source : https://ift.tt/3uMkZKM

  • Sobanukirwa Uburenganzira bwa muntu n’uko bwubahirizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik Diouf Philippe
    Frederik Diouf Philippe

    Umuyobozi w’Umuryango wa Senegal wigisha iby’uburenganzira bwa Muntu (RESEDHU) ubumbiye muri EQUITAS Africa ifite inkomoko muri Canada yashinzwe mu 2008, Frederik Diouf Philippe ukomoka muri Senegal, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Kigali Today amusobanurira uburenganzira buhonyorwa ubwo ari bwo ndetse n’uburyo bwabungabungwa.

    Avuga ko bitoroshye kubahiriza uburenganzira bwa muntu ugendeye ku idini, umuco n’ubukungu ariko ngo ni ko kazi k’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ati “Ntibyoroshye ariko mu byo dushinzwe bwa mbere mu kazi kacu n’ukumenyekanisha no gusobanurira buri wese akamenye ubwo burenganzira bwe bityo akabuharanira. Tugomba kumenya inzitizi ziri mu guharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo bidufashe kumenya uburyo bwo gushaka uko twazikuraho”.

    Yongeraho ko buri wese ari inkingi ya mwamba mu guharanira no kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo budahonyorwa, aho bikwiye ko abamaze kumenya iby’ingenzi kwishingikiriza imiryango ibasha kugera kure, ifite ubushobozi, ivuga rikumvikana mu bihugu bikomeye kugirango guhirimbanira uburenganzira bwa muntu bigire ireme rikomeye kandi buri wese yumve uruhare rwe kugira ngo bigerweho.

    Ni mu mahugurwa yateguwe n’urugaga rw’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu (STRADH) y’iminsi icumi (10), aho bahugura imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru bikozwe n’abanyamategeko bo mu Rwanda, ndetse n’abarimu mpuzamahanga mu burenganzira bwa muntu baturutse muri EQUITAS Canada.

    Diouf Philippe asobanura ko guharanira uburenganzira bwa muntu byatangiye kera, aho bigaragara mu bitabo by’amadini n’amatorero mu gihe cya Yezu/Yesu hariho amakimbirane n’intambara, aho bamwe bicaga bagenzi babo kandi nyamara ntawe ukwiye kwica mugenzi we ndetse bikagaragara no muri Bibiliya, benshi bigishaga bavuga bati ntukice, ntukwiye kuvutsa ubuzima mugenzi wawe.

    Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu
    Barahugurwa ku burenganzira bwa muntu

    Ati “Ariko uyu munsi tugendeye ku mateka yanditse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, 1948 nibwo hasohotse itangazo mpuzamahanga rihamagarira ibihugu byose guharanira uburenganzira bwa muntu”.

    Yongeraho ko uko imyaka ishira uhereye ku itangazo mpuzamahanga ryo 1948, hari impinduka nini cyane mu iterambere mu guharanira uburenganzira bwa muntu.

    Agira ati “N’ubwo bikigoye bitewe n’uko hari abantu benshi batarasobanukirwa uburenganzira bwabo, abandi babuhonyora ku bushake ariko kugeza uyu munsi hari impinduka igaragara kandi haracyari urugendo kugeza buri wese yumvise agaciro ko guha icyubahiro ibitekerezo bya mugenzi we, kugira ngo uburenganzira bwa muntu butongera guhonyorwa.

    Avuga ko hari intambwe igaragara mu guharanira uburenganzira bwa muntu, aho agaragaza ko umugore agenda ahabwa ijambo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, ndetse n’umurango w’Abibumbye (UN) washyizeho uburyo bwo gusuzuma niba koko amasezerano yasinywe ku bihugu byinjiye mu muryango biyubahiriza uko bikwiye, mu gihe mbere ibihugu byakoraga ibyo byishakiye kandi ntibikurikiranwe.

    Avuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe, by’umwihariko itangazamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kugira ngo hatagira uhezwa mu iterambere mu guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Yongeraho ko ibihugu bya Afurika byahagurutse bikishyira hamwe mu guharanira ko Amahame ya Kurukanfuga yo muri Mali mu kinyejana cya 13, yashimangira ubumwe bwa Afurika mu guharanira uburenganzira bw’umugabane, kuko akenshi usanga bakoresha iby’ahandi.

    Ibihugu bya Afurika bivuga ko byashyizeho amasezerano nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’umuturage (Charte Africain des Droits de l’Homme et des Peuples), kugira ngo buri wese yisangemo kuko iyo bavuze uburenganzira bwa muntu hari abatisangamo bakiba nko mu mashyamba, nk’abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi kandi nyamara na bo bakwiye guhabwa agaciro nk’ikiremwa muntu.

    Asoza asaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kudahangana na Leta nk’aho bigenda bigaragara hamwe, ahubwo igakorana neza na Leta mu gushaka uburyo bwiza ndetse ikanabatiza imbaraga mu guharanira ubwo burenganzira.

    source : https://ift.tt/3BpMlc4

  • Timo Werner amaze gutsinda ibitego 16 byose VAR ibyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Timo Werner
    Timo Werner

    Mu mukino wahuje Chelsea na Southampton ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, nibwo uyu mukinnyi yatsinze igitego cya 16 mu bitego yatsinze ariko VAR ikabyanga.

    Ntibimenyerewe mu mupira w’amaguru ko umuntu ashobora gutsinda ibitego bingana gutya mu gihe cy’umwaka wose VAR ikabyanga.

    Timo Werner nyuma y’uwo mukino, yatangaje ko iyo atsinze igitego akishimana n’abafana hanyuma bagahita banga igitego cye bituma acika intege. Nyuma y’umukino Chelsea yakiriyemo Southampton muri wikendi ishize nabwo bikongera kumubaho, yagize ati “Ntabwo nizeraga ko bizakomeza gutya gutsinda ukishimana n’abafana hanyuma ukabona banze igitego inshuro 16 mu mwaka umwe, biragoye ariko ndakomeza.”

    Timo Werner ni Umudage ufite imyaka 25 y’amavuko akaba akina ari nka rutahizamu muri iyi ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza. Yayijemo mu mwaka ushize muri Kamena 2020 avuye mu ikipe ya Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage.

    source : https://ift.tt/3AgP71T

  • Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD – Umuyobozi wa INES Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku itariki 06 Ukwakira 2021, ku nsanganyamatsiko ivuga ku burezi bufite ireme no mu gihe cya Covid-19, ubwo Padiri Dr Hagenimana Fabien, yari umutumirwa, yerekanye uburyo icyo cyorezo kitabashije gukumira ireme ry’uburezi cyane cyane mu ishuri ayoboye.

    Uwo muyobozi yavuze ko mu bizamura ireme ry’uburezi muri INES-Ruhengeri, harimo no guha akazi abarimu bashoboye kandi bafite ubumenyi bwo mu rwego ruhambaye, aho ubu abarimo guhabwa akazi bose muri iryo shuri bagomba kuba barize ku rwego rwa PHD.

    Ati “Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD, kandi tugatanga akazi ku bantu banyuranye baturutse hirya no hino ku isi, bapfa kuba bafite ubumenyi dukeneye mu ishuri ryacu. Hari ubwo dukoresha ikizamini nk’abantu bafite PHD nka batanu, barwanira kuza kwigisha utsinze tukamufata”.

    Arongera ati “Hari n’abaza mu rwego rw’ubufatanye nk’abo mu Budage, mu Butaliyani, bakaza kwigisha amasomo aya n’aya, ibyo bigatuma tuba mpuzamahanga kuko bituma abanyeshuri bigirira icyizere, n’abarimu b’Abanyarwanda bakiri bato mu mwuga (aba Juniors) bazamukira kuri abo b’inararibonye baba baturutse hanze”.

    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry
    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry’uburezi muri iryo shuri

    Padiri Hagenimana avuga ko amasomo bigisha muri INES-Ruhengeri ajyanye n’isoko ry’umurimo, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biri mu gihugu.

    Ati “Muri INES-Ruhengeri, mu gukemura ibibazo by’impinduka zibaho, nta hanze nta mu nzu, kuko twigisha dufatanyije n’abo bari ku isoko ry’umurimo, abanyamwuga, tuvuge nk’urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda turafatanya, aba Architecte kugira ngo Architecture twigisha igende neza, tugakorana n’amwe mu makompanyi afite ubushobozi tukanoza porogramu z’imyigishirize mu buryo buhoraho”.

    Yavuze kandi ko ishuri rya INES rifite imishinga itandukanye mu Buholandi, mu Budage no mu Butaliyani kugira ngo imfashanyigisho zihuzwe n’ibyo bashaka kwigisha, aho umunyeshuri wize muri INES-Ruhengeri agera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi akaba uwa mbere.

    Ishuri rikuru ry
    Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES-Ruhengeri

    Padiri yavuze uburyo iyo Kaminuza kugeza ubu ari iya kabiri mu Rwanda ati “INES-Ruhengeri yaje ku mwanya wa kabiri mu Rwanda ku gipimo cyatanzwe mu kwezi kwa karindwi, yakurikiye UR, ahubwo nibadashyiramo agatege umwaka utaha turabacaho, byose biva ku bushakashatsi bukorerwa muri INES”.

    Arongera ati “Ntabwo bagushyira ku mwanya kubera ko usa neza, cyangwa ufite abanyeshuri benshi gusa, icya mbere ni ubushakashatsi, abarimu bacu bakora ubushakashatsi cyane kandi bugatanga umusaruro, ntibasinzira”.

    Yavuze ko mu bushakashatsi bukomeje gukorerwa muri INES-Ruhengeri, bumwe bukomeje gutanga amafaranga afatika azamura iterambere ry’ishuri, bikazamura n’iterambere ry’abaturage.

    Muri iyo mishanga harimo gupima isuri n’imisozi iritagurika, gupima ibiyaga, kumenya urugero niba i Kivu gishobora kwibasirwa n’imitingito, iruka ry’ibirunga, uburyo amazi ajya mu Kivu, tuvuge ashobora kwangiriza ibinyabuzima bibamo ku buryo hari n’umushinga uherutse gutsindira miliyoni zisaga 160 ujyanye na Made in Rwanda, n’indi inyuranye”.

    Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore
    Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore

    Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yavuze ibyo umunyeshuri ukenewe muri iryo shuri aba yujuje, Ati “Kwiga muri INES-Ruhengeri, bisaba icya mbere na mbere kuba ubishaka, ntihazagire uza atabishaka kuko yaba ari kwivunira ubusa, azaze tumusobanurire niyumva abishaka rwose azaba ari mu rugo rwe. Ikindi ni ukuba yaratsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ikindi agatsinda ibizamini tumuha, ariko ntabwo agomba kwiheba atinya ibizamini, azabikora nyine hari ama porogaramu adapfa kwisukira, hari uza ngo arashaka guhanyanyaza mu byo adashoboye ejo akaba aratsinzwe kandi iwacu turasibiza cyane”.

    Arongera ati “Ujya kubona umwaka urangiye, ugasanga hasibiye abantu bagera kuri 300 kandi bakemera bagasibira. Ushaka kwihambira ntacyo, ariko ubundi urasabwa kuza wiyizeye kandi wemera gufashwa kujya mbere”.

    Yavuze ko ibiciro byo kwiga muri INES bidahenze ugereranyije n’ibitangwa, avuga ko abantu bakwiye kureka ibitekerezo njya bukene aho umuntu ajya ku isoko akarwanira ibya make bitagira akamaro. Abasaba kujya mu bitekerezo njya bukire, dore ko uza kwiga yirihira atanga 65% ku yakenewe mu rwego rwo gufasha n’abafite ubushobozi buke.

    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry
    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi

    Ati “Nko muri Civil Engeneering batanga ibihumbi 800 gusa, muri Archtecture bagatanga miliyoni imwe gusa, ubwo kandi tuba twabariye kuri 65% abirihira ni ko bigenda kugira ngo tuborohereze andi tukayishakamo. Tuvuge nka za Biomedical Laboratory Sciences bageze kuri 750 uretse ko hari uko biduhendaho kuko iyo bagiye mu imenyerezamwuga hari umurundo w’ibikoresho batwara, n’ahandi ni muri za 700, urebye ntabwo ari menshi ikirebwa ni ikivamo, muzarebe hari na za maternelle batanga za miliyoni ebyiri”.

    Uwo muyobozi avuga ko INES-Ruhengeri ikomeje guhindurira imibereho abaturage by’umwihariko bayituriye, bakungukira mu bindi bikorwa n’imishinga abanyeshuri bafatanyamo n’abaterankunga mu nyungu z’abaturage.

    Ati “Ntabwo INES ibereyeho kuba akarwa ko gutanga dipolome, dipolome yacu y’ingenzi ni impinduka dutanga mu gihugu”.

    Yashimangiye ko kwiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro birimo ibanga ry’ubukungu bw’ejo hazaza, ati “Iyo wiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro, ntabwo uvuga ngo mfite ibitabo nasomye, mfite ibitabo nize, ahubwo uravuga uti mfite n’ibyo nshoboye. Ibyo ni ibanga u Rwanda rwibitseho tutagombye kujya gushakisha hanze kuko n’ibyo uziga ibwotamasimbi bizaba ari ibyabo ntabwo bizaba ari iby’i Rwanda”.

    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri

    INES-Ruhengeri yamaze gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ikomeje kwakira abaza bayigana aho yaborohereje yubaka amacumbi ahagije y’abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, amacumbi y’abakobwa afite imyanya isaga 650, hakaba n’ikoranabuhanga rigezweho, aho umunyeshuri mushya ugeze mu kigo bamuha Smart card ikamuyobora ahantu hose ashaka kugera mu kigo.

    Ubu iryo shuri rikomeje kuzamura inyubako, zizakira abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).


    source : https://ift.tt/3adkiAP

  • Musanze: Bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abajura basanga abantu mu ngo bakabambura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo
    Bimwe mu bikunze kwibwa ni televiziyo

    Abavuga ibyo biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, bavuga ko ubwo bujura bukorwa n’insoresore zitegera abantu mu mihanda cyangwa zikabinjirana mu ngo, cyane cyane mu masaha ya nijoro, aho ziba zitwaje ibikoresho bikomeretsa, byo gukangisha no kubatera ubwoba, kugira ngo zibone uko ziba ibintu zihasanze.

    Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Bukane Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, abajura bagera muri batandatu baheruka kumwinjirana iwe mu nzu basimbutse igipangu, bamuzirika ibitambaro mu maso, baranamuniga hamwe n’umugore we n’umwana wabo muto, barangije biba ibikoresho byinshi byari mu nzu.

    Yagize ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro, turi hafi kuryama nsohotse hanze gato, ntararenza intambwe imwe, mba nsakiranye n’abantu baje bansatira bafite imipanga, ibyuma n’ibibando”.

    Ati “Mu gihe bamwe bari bamfashe banigagura abandi baboneje no mu nzu aho basanze umugore n’umwana bose babasohoramo, twese baratuboha ari na ko badupfuka ibitambaro mu maso badutera ubwoba ko hagira uvuga bakamwica. Ibikoresho birimo televiziyo ya flate, amafaranga umudamu yari yavanye gucuruza, amatelefoni yacu yose, ishyiga rya gaz n’ibindi bikoresho birimo n’imyenda imwe n’imwe, byose barabitwaye bariruka badusiga aho hasi”.

    Bakimara kuhashingura ibirenge, ngo nibwo bagerageje kwihambura no gutabaza ari na ko abirukaho, ariko biranga biba iby’ubusa, kuko abo bajura bari bamaze gucika.

    Abatuye muri ako gace bavuga ko ntawe ukiraza ibikoresho nka televiziyo, frigo n’ibindi bitandukanye mu ruganiriro batinya abaza bakabyiba.

    Bamwe mu bakora ubwo bujura ngo usanga banazwi mu Midugudu, ku buryo hari n’abo bafatira mu cyuho hari ibyo bibye, babashyikiriza inzego zibishinzwe ngo zibahane, zikabarekura batamazemo kabiri.

    Undi muturage agira ati “Za Televiziyo, amaradio na za frigo tubishyira mu ruganiriro ku manywa mu gihe tubikeneye, bwamara kugoroba tugiye kuryama tukinjirana na byo mu cyumba akaba ari ho turarana nabyo. Ibaze kuba wifitiye inzu wiyubakiye ukagera ku rwgo rwo kurarana n’ibintu byose mu cyumba kimwe. Ikitubabaza kikanaduca intege, ni uko hari n’abajura dufata, twabashyikiriza RIB, bakarekurwa batamazemo kabiri”.

    Ati “Hari ubwo bagaruka mu mudugudu bakubita agatoki ku kandi ngo bazatwica, ari na ko badukwena ngo mbese twimajije iki tubafungisha. Ubu ntitugisinzira ari na yo mpamvu dusaba ububuyobozi, kudutera ingabo mu bitugu, amarondo ahoraho agakazwa, mu gihe hagize abafatwa bakajya bahanwa by’intangarugero, byaba na ngombwa hakazakorwa umukwabo wo kubafata bakoherezwa kogororwa mu bigo ngororamuco, natwe bidufashe kumara kabiri duhumetse”.

    Mu nama zitandukanye amaze iminsi akorana n’abavuga rikumvikana bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko ibarizwa mu gice cy’umujyi wa Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yasabye ubufatanye mu guhanahana amakuru no kurangwa n’ubufatanye mu guhashya ubujura kugeza ku rwego rwo kubuhashya burundu.

    Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure
    Abajura baheruka kwiba ibikoresho bitandukanye harimo na flate mu rugo rwa Mvuyekure

    Agira ati “Abo bajura bahungabanya ituze ry’abaturage bababuza gusinzira, ntidukwiye kwemera ko bakomeza batyo, kuko bisubiza abaturage inyuma. Aka Karere kagendererwa n’abatari bacye baturutse impande zose ku mpamvu zishobora gutuma bahamara igihe gito, cyangwa kuhatura burundu; kandi bafite uburenganzira busesuye bwo kubaho batekanye. Ni yo mpamvu dusaba abaturage bose aho bari mu masibo no mu midugudu, kujya bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano, mu gushakisha no kwegeranya ibimenyetso bifatika bituma abagaragara muri ubwo bujura bafatwa kandi bagahanwa by’intangarugero”.

    Nyirarugero yabwiye abaturage ko kuva igihugu cyabohorwa, inzego zitandukanye zidasiba gufatanya ngo zitahirize umugozi umwe, ziharanira ko Abanyarwanda barangwa n’umutekano usesuye, akaba ari yo mpamvu asaba abaturage kutarebera cyangwa ngo bemerere uwo ari we wese uwuhungabanya mu buryo ubwo ari bwo bwose.


    source : https://ift.tt/3uQ6aXv