Tag: featured

  • CMA yitabiriye icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kibaye ku nshuro ya gatanu cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane (IOSCO). Iki cyumweru kiba hagati ya tariki 4 na 10 Ukwakira 2021, gifite intego yo kongera ubukangurambaga hashishikarizwa abantu b’ingeri zitandukanye kwitabira kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane hirya no hino ku isi.

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Magnifique Migisha yavuze ati: “Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko kenshi bahuza imbaraga mu bukangurambaga hashishikarizwa ingeri zitandukanye z’abantu kwitabira kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

    Migisha yongeyeho ati: “Mu gihe hizihizwa iki cyumweru cyahariwe abashoramari hirya no hino ku isi, by’umwihariko CMA mu Rwanda iri gukora ubukangurambaga mu kurushaho kwitabira mu buryo buhoraho kandi ku bwinshi kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane, kuko bitanga umusaruro ku gihugu mu kuzamura ubukungu, ku bigo by’ubucuruzi ndetse no ku bashoramari ku giti cyabo.”

    U Rwanda rwateye intambwe mu kurushaho guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu myaka ishize kandi hari byinshi bigenda bigerwaho, kuko hari amahirwe menshi atangwa n’iri soko mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu buryo burambye.

    CMA ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko bikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu batandukanye kugana iri soko, berekwa amahirwe ritanga mu buryo burambye ndetse n’inyungu zihari zo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

    source : https://ift.tt/3iJoInn

  • Hatangiye iperereza ku nkongi yibasiye Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga – #rwanda #RwOT

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

    Gusa ku rundi ruhande, ibitaro bya Kibagabaga bivuga ko hashyizweho itsinda ry’abahanga rigizwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rigomba kugenzura icyateye iyi nkongi.

    Nta muntu wigeze uburira ubuzima muri iyi nkongi, nta n’uwakomeretse. Ibikoresho birimo mudasobwa 23, Printer 12 biri mu byatwitswe n’iyi nkongi.

    Ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi yahise ihagera irayikumira hirindwa ko hangirika ibindi bice.

    Mu gihe iyi Laboratoire yahiye, itsinda rya RBC ryabaye rihaye ibikoresho ibi bitaro biba bikoresha mu gupima indwara bisimbura ibindi byahiye.

    Igice cya Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga ni cyo cyangiritse

    source : https://ift.tt/3Fs7d4Q

  • Abanyeshuri bane batsindiye itike yo kuzitabira amarushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bahatanaga n’abandi 20 baturuka muri za IPRC zitandukanye mu Rwanda mu irushanwa ryiswe “National Skills Competition 2021” rigamije guhitamo abanyeshuri b’abahanga bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba ku wa 28 Werurwe-2 Mata 2022.

    Abarushanwaga bari mu byiciro bine bitandukanye birimo gusudira, ubwubatsi, amashanyarazi ndetse n’ibijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi.

    Amarushanwa yabaye mu minsi itatu, kuva ku itariki 5 kugeza kuri 7 Ukwakira 2021.

    Nizeyimana warushanyijwe mu bijyanye no gusudira, Niyigena Elie mu gukwirakwiza amazi (Plumbing and Heating); Irimaso David ukora ibijyanye n’amashanyarazi na Ndayishimiye André ukora mu bwubatsi ni bo begukanye imyanya ya mbere, bakaba bahawe imidali ya zahabu n’amafaranga ibihumbi 500 Frw buri wese.

    Batatu muri bo ni abanyeshuri ba IPRC Kigali mu gihe undi umwe yiga muri IPRC Gishari. Bakaba bazitabira irushanwa Nyafurika rizabera Swakopmund muri Namibia.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr. Gashumba James, yavuze ko aya marushanwa azaba ngarukamwaka mu Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri benshi kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse binakureho ibyo abantu bakunda kuvuga by’uko ajyamo abatsinzwe ibizamini bya leta.

    Yakomeje agira ati “Ibi bizatuma twubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bityo u Rwanda ntiruzongere gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura Abanyarwanda bafite ubushobozi.”

    Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yavuze ko aya marushanwa ku rwego rw’igihugu atanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano maze rukerekana ibyo rushoboye bityo rugakomeza kwiteza imbere.

    Abazatsinda iri rushanwa muri Afurika bazitabira iryo ku rwego rw’Isi rizaba ribaye ku nshuro ya 46, rikazabera Shanghai mu Bushinwa mu Ukwakira 2022.

    Aya marushanwa ya Word Skills Competition ategurwa n’Umuryango wa World Skills International, aho rihuza ibihugu 80 hirya ni hino ku Isi.

    Abanyeshuri bahatanaga mu bwubatsi

    Ni irushanwa ryatangiye ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2021

    Abari bari kurushanwa mu gusudira

    Abafite ubuhanga mu bijyanye no gukora amazi ‘Plumbing and Heating’ na bo bari mu bahiganwe

    Abatsinze amarushanwa banahawe ibihumbi 500 Frw

    Abanyeshuri bane batsinze bahawe imidali ya zahabu; bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azabera muri Namibia

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye

    source : https://ift.tt/3FwCZxs

  • Rubavu: Amayobera ni yose ku nkongi yibasiye inzu y’umuturage igakongoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi uwo muturage yasobanuriye IGIHE ko yababereye amayobera kuko nta muriro wari mu ziko dore ko bari bawujimije mbere yo kujya kuryama.

    Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twagiye kuryama dusiga tuzimije umuriro wose. Nka saa Saba numvise intama zari muri iyo nzu zabira, numva n’ibintu bihinda ndabyuka ngo ndebe maze nsanga yakongotse ntiwabona n’icyo uramira.”

    Inzu yahiye yari igikoni gifatanye n’aho intama zirara ndetse n’ahahunikwa imbuto z’ibirayi. Yavuze ko bagize amahirwe bakabimenya inzu bari baryamyemo itarafatwa.

    Yakomeje agira ati “Harimo intama icumi, imifuka itandatu y’imbuto z’ibirayi (ibiro birenga 600) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni.”

    Yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi “usibye kumirwa gusa”.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Bitaka, Murekatete Bernadette, yahamije iby’iyo nkongi ariko na we yemeza ko icyayiteye kitaramenyekana.

    Yagize ati “Ni byo koko inzu ye yahiye ariko icyateye inkongi ntikiramenyekana.”

    Murekatete yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru harebwa ko icyayiteye cyamenyekana, asaba kwirinda gukeka no gukwirakwiza ibihuha.

    Ibyari mu nzu byose byahiye birakongoka

    source : https://ift.tt/3lmJdbe

  • Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, nibwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

    Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

    Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3uRx7u2

  • Dore uko kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bihombya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n
    Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n’ibiyobyabwenge

    Ni amafaranga atari make kuko yakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro, ariko ubuzima bw’abasaritswe n’ibiyobyabwenge bugomba kwitabwaho bagasubizwa ubuzima bakongera bakaba mu miryango.

    Ibigo nka Iwawa, Gitagata na Nyamagabe biri mu bikoreshwa mu kwakira urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, kandi buri wese ahamara igihe kigera ku mwaka yitabwaho na Leta, yishyura ibyo kurya mu gitondo, saa sita na nimugoroba.

    Kigali Today iganira n’umuyobozi w’ikigo cya Iwawa, Dr Nshimiyimana Jean Damascène, yavuze ko buri muntu ugororerwa Iwawa agenerwa nibura amafaranga 1,650 Frw ku munsi, amafaranga atangwa na Leta mu gihe uwo muntu yagombye na we kuba yinjije nibura 2000Frw, iyo aba yikorera.

    Abagororwa mu bigo ngororamuco Leta ibishyurira amafaranga yo kwivuza, imyenda yo kwambara hamwe n’ibyo bakenera mu gukora isuku, kurya no kuryama.

    Muri 2019 Uwari umuyobozi wa NRS, nyakwigendera Bosenibamwe Aimé, yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge gihangayikishije igihugu kandi gitwara umutungo.

    Ashingiye ku mibare, yagaragaje ko Iwawa hamaze kugororerwa abagera ku 19,321 mu gihe mu kigo cya Nyamagabe harimo kugororerwa abandi , na ho mu kigo cya Gitagata hakaba hari abagore n’abakobwa babarirwa mu 1000, i Gikondo hari 3,800 na ho abari mu bigo ngororamuco mu turere babarirwa mu 5,000.

    Nyamara muri abo bari mu bigo ngororamuco bya Kigali, Musanze na Rubavu, 10% by’abarimo bari bavuye ku kirwa cya Iwawa.

    Imibare igaragaza ko miliyoni zibarirwa muri 900 buri mwaka akoreshwa mu kwita ku rubyiruko ruri Iwawa, na ho abagororerwa i Kigali Leta ibatangaho miliyoni 20 ku kwezi n’andi atangwa ku bari mu bindi bigo.

    Gufasha urubyiruko ruva Iwawa kutongera gusubira mu bikorwa by’ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Leta y’u Rwanda yashyizeho amafaranga afasha Imishinga y’urubyiruko rwavuye Iwawa, kandi iyo bayahawe bakayakoresha neza bishyura 50% ayandi bakayagumana.

    Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwigishwa gusoma no kwandika, ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ubuhinzi no gutwara moto, amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe iyo basubiye mu miryango.

    Imibare igaragaza ko benshi mu rubyiruko rujyanwa Iwawa ari abakoreshaga urumogi, heroine, inzoga z’inkorano n’abakoresha izikorerwa mu nganda barenza urugero.

    source : https://ift.tt/3oGr8Hp

  • Umuhanda Huye – Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi wari warangiritse wemerewe gukoreshwa n’imodoka nto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanda wakozwe, imodoka ntoya zishobora gutambuka
    Umuhanda wakozwe, imodoka ntoya zishobora gutambuka

    Minisiteri y’Ibikorwa remezo ikaba itangaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA) kirimo gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye kuri uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’imodoka nini.

    Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yagize iti: “Ibikorwa byo gusana umuhanda Huye – Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi wangijwe n’imvura birakomeje. Imodoka nto zemerewe kuwunyuramo, kandi itsinda RTDA ryamaze kugera aho umuhanda wangiritse ririmo gukorana n’izindi nzego mu gukemura Ikibazo mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.”

    Umuhanda watangiye gusanwa
    Umuhanda watangiye gusanwa

    Tariki 6 Ukwakira 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje abaturage ko kubera imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa, umuhanda Huye – Nyamagabe ahitwa ku Nkungu hafi y’Umujyi wa Nyamagabe wangiritse ku buryo umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi utari nyabagendwa ahubwo abashaka kujya i Rusizi na Nyamasheke bakoresha indi mihanda itabateza ibibazo harimo umuhanda wa Karongi.

    Imodoka zikora ingendo zivuye i Rusizi na Nyamasheke zinyura muri Pariki ya Nyungwe zahisemo kuzajya zigeza abagenzi aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi zitagombye guhagarika ingendo.

    Umuhanda uherutse kwangirika bituma utaba nyabagendwa
    Umuhanda uherutse kwangirika bituma utaba nyabagendwa


    source : https://ift.tt/3aiB5lI

  • Nyagatare: Kudakonorera ibiti by’imyembe byabakururiye indwara y’utumatirizi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barerekerwa uko imyembe ikonorerwa hagamijwe kwirinda utumatirizi
    Barerekerwa uko imyembe ikonorerwa hagamijwe kwirinda utumatirizi

    Babitangaje ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, mu bukangurambaga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo mu Ntara y’Iburasirazuba bugamije kurwanya indwara y’utumatirizi.

    Nsengiyumva Ezekiel wo mu mudugudu wa Nimero imwe, akagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo, avuga ko barwaje indwara y’utumatirizi mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

    Avuga ko yari afite ibiti 35 yakuragamo ibiro biri hejuru ya 200 buri sarura, ariko atungurwa no kurwaza utumatirizi abura umusaruro burundu.

    Ati “Isomo naribonye, twumvaga ko ibiti bitarwara none twarabibonye ikindi twarakonoreraga ariko bitari ku rugero nabonye, twebwe twari tuzi ko ibiti byinshi bibyara umusaruro mwinshi.”

    Umukozi wa RAB mu ishami ry’imboga n’imbuto ushinzwe kurwanya ibyonnyi, Ingabire Jeanne Priscile, avuga ko utumatirizi dufata imyembe, ibinyamacunga, amapera ndetse ngo hari n’igihe kagaragara ku rutoki.

    Bumvaga kureka igiti kikagumana amashami menshi ari byo bituma babona umusaruro mwinshi
    Bumvaga kureka igiti kikagumana amashami menshi ari byo bituma babona umusaruro mwinshi

    Avuga ko kagaragaye mu mwaka wa 2018 cyane cyane hibasirwa intara y’Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ari nabwo hatekerejwe gukora ubukangurambaga ku bajyanama b’ubuhinzi, kugira ngo bafashe abahinzi bagenzi babo kurwanya ako gakoko.

    Avuga ko gafata igiti kidakonorerwa, kakagaragara mu ibara ry’umweru munsi y’ibabi, igiti cyafashwe kikabura intungagihingwa bityo umusaruro wari witezwe ukabura.

    Yongeraho ko ako gakoko gakwirakwizwa n’inyoni, umuyaga, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, umuntu cyangwa ubwako kuko kaguruka.

    Agira ati “Mu gihe igiti cyabuze intungagihingwa umusaruro urabura kuko imyembe ijeho irahunguka, bityo rero ibyiza ni ugukangurira abahinzi gukonorera ibiti byabo hakinjiramo urumuri ndetse no gukoresha imiti itwica ndetse akanayisumburanya kugira ngo udukoko tutayimenyera”.

    Bashishikarizwa gutera imiti yica utumatirizi kandi bayisimburanya
    Bashishikarizwa gutera imiti yica utumatirizi kandi bayisimburanya

    Umuhinzi w’imyembe mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, Karani Jean Damascène, avuga ko kwirinda utumatirizi ahora akonorera ibiti bye kandi agatera imiti kenshi gashoboka.


    source : https://ift.tt/3oK1ce2

  • Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati ”Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu. Bari bafite ‘permis’ imwe y’inyiganano bari bamaze gukora bafite indi nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi barimo gukora itararangira.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata permis nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n’imibare iranga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Umwe mu bafashwe ngo yari yari yagiye gukoresha ‘permis’ akaba yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati “Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z’ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n’ubundi iyo permis mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.”

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi(nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi.Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3aj6ggP