

source : https://ift.tt/3uUuqI5


source : https://ift.tt/3uUuqI5

Mu gihe biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2022 utangira ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2021, Minisiteri y’Uburezi isaba abarimu kudategereza gusa amahugurwa yateguwe ateganyijwe mu buryo butandukanye, ahubwo ko ari ngombwa ko na bo bafata umwanya bakajya biyigisha kugira ngo bizagere igihe buri wese abasha gukoresha Iyongereza nk’uko bikwiye mu masomo yigisha.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko bikiri imbogamizi ku barimu kuko bakiri ku rwego rwo hasi mu rurimi rw’Icyongereza kandi ari rwo bagomba kwigishamo.
Ati “Biracyari imbogamizi, baracyari hasi ndetse muri gahunda zateguwe zo kubahugura Icyongereza cyashyizwemo imbaraga, ariko mwese murabizi ko ururimi kugira ngo urumenye bisaba ko nawe ubwawe ubiha imbaraga, icyo twabasaba ni uko batajya bategereza gusa ya mahugurwa yateguwe, ahubwo mu gihe bafite umwanya na bo bakihugura, bakiyigisha”.
Akomeza agira ati “Ibintu by’ikoranabuhanga byateye imbere, hari n’amasomo aba ahari, ni na yo mpamvu dushaka ko bamenyera gukoresha ikoranabuhanga kuko bashobora kuhabona byinshi bishya bahigira ndetse n’urwo rurimi rw’Icyongereza, turabasaba rero ko bashyiramo imbaraga mu kwiga ururimi rw’Icyongereza kuko niba ari rwo rurimi tugomba kwigishamo, ntabwo bashobora kwigisha mu rurimi na rwo batizeye, birasaba ko tubahugura, amahugurwa yarateganyijwe, ariko na bo bagashyiraho akabo”.

Bamwe mu barimu bavuga ko, uko bose bakora mu burezi atari ko bari ku rwego rumwe mu kumva no kuvuga Icyongereza, ariko kandi ngo bagiye gushyira imbaraga mu gufashanya, ku buryo abari ku rwego rwisumbuyeho bazafasha bagenzi babo bakiri hasi, kandi ngo bizeye neza ko bizatanga umusaruro ukagera no ku bana bigisha.
Christian Niyomugabo, umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kabasare mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yahuguwe neza akaba afite intego yo gufasha bagenzi be bagifite ikibazo mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo na bo bazagere ku rwego rwiza rugomba kuba ruriho mwarimu.
Ati “Mu rwego rwo kuzamura imivugire n’imyigishirize y’Icyongereza mu barimu, hari amahugurwa yateguwe na BLF (The Building Learning Foundations Programme), kandi narahuguwe, intego mfite ni ukujya guhugura ba barimu tukabazamura kugeza ha handi umwarimu ashobora gukoresha ururimi rw’Icyongereza neza mu ishuri nta kibazo kandi n’umwana akabasha kumwumva”.
Kuba ururimi rw’icyongereza ari rwo rurimo gukoreshwa mu burezi ngo mu gihe bazaba bamaze kurumenya neza bizabafasha kurushaho gutanga umusaruro ufatika mu mitsindire y’abana, no kugira ngo urubyiruko rutinyuke ku buryo bazaba bashobora kujya guhatana aho ari ho hose kuko nta mbogamizi z’ururimi bazaba bagifite bitewe n’uko bazaba bamaze gutinyuka.

source : https://ift.tt/3iLr6dj
Tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo umwaka w’amashuri 2021/22 uzatangira. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bwagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose. Kugeza ubu bimwe muri ibyo byumba byamaze kuzura ndetse byatangiye no kwigirwamo ariko hari ibitaruzura; iyi aka ari imbogamizi ku barerera mu bigo biri kubakwamo.
Ukwishatse Eliezel, umurezi ku Ishuri ribanza rya Gakoni, rimwe mu mashuri mashya yahanze hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, avuga ko kuba hari ibyumba by’amashuri biri kubakwa bitaruzura ari imbogamizi bafite mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje.
Yagize ati “Kugeza ubu dufite abana bagera kuri 589, dufite ibyumba 12, ariko ntibyigirwamo byose twigira mu byumba 8 kuko ibindi bitaruzura neza”
Ndayishimiye Noël uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Indatwa, ishuri rishya ryahanzwe mu Murenge wa Gitambi hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri bwagaragaraga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mashesha na we avuga ko kugeza hari ibyumba bafite bitaruzura.
Yavuze ko nubwo ibi byumba bitaruzura bafite icyizere ko bizatungana vuba bitewe n’uko imirimo yo kubyubaka iri kugana ku musozo.
Ati “Ibi byumba bitaruzura twiteguye kubyigiramo tugitangira ku itariki 11 Ukwakira, kubera ko imirimo yose ijyanye n’abafundi turi kuyirangiza. Ku wa Mbere tuzatangirana n’igikorwa cyo gusiga amarangi ndetse na rwiyemezamirimo ugomba gushyiramo ibirahure na we ariteguye, ku buryo nizera ko icyumweru kimwe iyi mirimo izaba irangiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko amashuri ataruzura ahanini ari ay’amagorofa kuko ibyuma byo gukoresha garde-fou (ibyuma birinda abantu kuba bahanuka) bitaraboneka.
Yagize ati “Mu bitari byuzura harimo ibyumba ahanini bigeretse, ariko ugasanga ahanini turabura ibyuma bikoreshwa nka garde-fou. Mbere amasoko agitangwa, biriya byuma twabigemurirwaga na Minisiteri y’Uburezi ariko ubu nta y’agitangwa, twafashe icyemezo ko tugenda tukareba aho byagiye bisaguka ku yandi masite kuko hari ayo twajyanyeho ibyuma cyangwa se n’ibindi bikoresho ntibyashira. Ubu rero turi kugenda tubyegeranya mu mirenge yose tubijyane aho babikeneye”.
Yakomeje avuga ko hagati yo ku wa 11 no ku wa 12 Ukwakira 2021, ibyo byuma bazaba bamaze kubigeza ku mashuri ataruzura kugira ngo bikoreshwe.
Mbere y’uko Minisiteri y’Uburezi itangira kubaka ibyumba bishya by’amashuri, hari ibyigirwagamo n’abanyeshuri barenga 60 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) riteganya ko icyumba cy’ishuri kitagomba kurenza abana 45.
source : https://ift.tt/3iJ6LW6
Kuva ku Cyicaro cyayo Gikuru mu Rwanda kiri mu Mujyi wa Kigali kugeza ku mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, harangwaga n’imitako ibereye ijisho.
Hari hateguwe ibinyobwa na cake ndetse na bonbon ku buryo nta mukiliya cyangwa umukozi wahageraga ngo abure ibihwanye n’amahitamo ye.
Iki Cyumweru cyasozwaga cyatangiye ku wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021. Ni gahunda ngarukamwaka aho ibigo, sosiyete, imiryango n’inzego zitandukanye byiha umwanya uhagije wo kurushaho kwita ku babigana.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yabwiye IGIHE ko bagikoresheje nk’umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiliya bakabumva cyane ko n’ubusanzwe bagerageza kubegera.
Ati “Kuri twe kwita ku bakiliya ni urufunguzo. Turashaka kurushaho gutanga serivisi inoze kandi abakiliya bacu ni bo duhora twimirije imbere. Ni yo mpamvu twishimiye byimazeyo iki Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya, tukabegera buri munsi tubaganiriza kugira ngo twumve ibyiyumvo byabo n’ibyo bakeneye.”
“Ibyo bidufasha guhora turushaho kongera ubwiza bwa serivisi dutanga. Ndabikora haba ku giti cyanjye kandi n’abandi bakozi mu zindi nzego baba bashaka kwegera abakiliya bakabumva.”
Yasobanuye ko muri iki Cyumweru cyose hibanzwe ku kuganira n’abakiliya humvwa ibyifuzo byabo n’ibibazo bafite ndetse n’ibyo banenga kugira ngo bikosorwe. Cyanabaye umwanya wo kumenya ibyo bakunda n’ibyo bishimira iyo banki ibagezaho hagamijwe kubyongeramo imbaraga.
Abakozi n’abakiliya basangiye cake n’ibyo kunywa bitandukanye byari byateguwe. Hanatanzwe udupfukamunwa n’umuti usukura intoki ku bakiliya bageze ku mashami y’iyo banki uyu munsi, mu rwego rwo kubibutsa ko bagomba gukora byose banirinda COVID-19.
Si ibyo gusa kuko bamwe mu bakiliya bashya banahawe amakarita y’ubuntu bashobora kwifashisha bahaha cyangwa babikuza kuri ATM.
Bamwe mu bakiliya bavuganye na IGIHE batangaje ko bishimira imitangire ya serivisi muri iyo banki mu gihe bamaze bakorana nayo.
Morgan Dembe uyimazemo imyaka ibiri, yagize ati “Serivisi itanga zinyura abakiliya. By’umwihariko iyo bigeze ku nguzanyo, barayiduha tugakora imishinga itandukanye natwe tukayabasubiza. Batanga serivisi zihuse, zinoze kandi n’iyo habayeho akabazo nko mu ikoranabuhanga, bagusubiza mu buryo bw’ubunyamwuga ukumva na we uranyuzwe.”
Umugwaneza Denyse ukora ubucuruzi, yahamije ko mu myaka irenga itatu amaze akorana na Bank of Africa nta kibazo arahura nacyo muri serivisi aba ashaka.
Yakomeje ati “Muri iki Cyumweru byabaye akarusho baduha serivisi inoze n’ibyo kunywa bitandukanye.”
Abo bakiliya basabye ko abakozi babafasha bakongerwa ku mashami amwe n’amwe kugira ngo izina banki ifite mu gutanga serivisi nziza rikomeze guhama ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo bikoroshywa bityo buri wese akayisangamo, by’umwihariko abakirangiza amashuri bakunze kubura igishoro.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yasuye amashami atandukanye areba uko abakozi bakira abakiliya, abaganiriza ngo yumve ibyo bashima n’ibyo banenga muri serivisi bahabwa, anasabana na bo.
Bank of Africa yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015. Ubu ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu, harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali n’andi ari mu Turere twa Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi na Kayonza.
Amafoto: Himbaza Pacifique
source : https://ift.tt/3FvPWHR
Yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha ikoranabuhanga muri iki cyumweru.
Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.
Ati “Iki cyumweru gitangira ikintu cya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”
“Twakoze na tombola kugira ngo dusoze Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”
Mukabanana yavuze ko uko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.
Ati “Burya umukiliya ntabwo aba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”
Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiriye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe kuri uyu munsi.
Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”
Gasingizwe Napoléon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”
“Nk’ubu twahawe serivisi inoze, duhabwa ikinyobwa ku bafite inyota ndetse tubasha kurya cake twishimira serivisi nziza Cogebanque ikomeje kuduha.”
Uyu mukiliya yasabye ko iyi banki yageza amashami yayo hirya no hino mu gihugu bityo n’abandi Baturarwanda bakabasha kugerwaho na serivisi zayo.
Yanifuje ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza ba rwiyemezamirimo bacyiyubaka bashaka kwikorera ndetse bakabegera cyane kuko abenshi batinya kugana iyo banki batekereza ko ari iy’anafite amikoro ahanitse.
Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.
Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”
Abakiliya ba Cogebanque basabye ubuyobozi bwayo kongera abakozi kuko bagenda biyongera ari nako serivisi bakenera zigenda zaguka.
source : https://ift.tt/3oL4rBL
Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, ni bwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.
Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.
Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.
Muri RGS ya munani, inkingi esheshatu ku munani ziri ku gipimo cya 80% kuzamura.
Inkingi eshanu zazamutse mu manota. Iyazamutse kurusha izindi ni iy’Ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho 3.55% ugereranyije na RGS 7, iryo zamuka ryanatumye iyi nkingi igeza ku manota 80% ku nshuro ya mbere kuva RGS yatangira gukorwa muri 2010.
Inkingi eshatu zasubiye inyuma mu manota. Iyasubiye inyuma kurusha izindi ni iy’ Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi. Yavuye kuri 78.14% yariho muri RGS ya karindwi igera kuri 74.65%. Iryo subira inyuma rya 3.49% ryatumye iyi nkingi iza inyuma y’izindi.
Kumanuka kw’iyi nkingi bifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 aho ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri -3,4%.
Ibipimo 23 muri 35 biri ku kigero cya 80% kuzamura, naho ibipimo 12 biri hagati ya 60% na 79,9% bikaba ari nako byari bimeze muri RGS ya karindwi.
RGS ya munani iragaragaza kandi ko ibipimo bitanu kuri 35 byazamutse ku kigereranyo kiri hejuru ya 5%. Igipimo kirebana no gukorera mu mucyo nicyo kiza imbere mu byazamutse cyane kuko cyazamutseho 7,14%.
Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.
Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.
Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

Amafoto: Igirubuntu Darcy
source : https://ift.tt/3alNuFD
Ba ambasaderi bashya barimo Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021.
Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zabo, aba bambasaderi bahurije ku kuba bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yageze i Kigali nyuma y’uko ku wa 14 Nyakanga 2021, iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.
Yijeje ko azakomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Qatar binyuze mu kubakira ku mubano usanzweho.
Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uhereye ku bayobozi bakuru.’’
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi. Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.
Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.
Qatar Airways yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.
Ambasaderi Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani yakomeje ati “Iyi ni intangiriro y’imishinga ihuriweho. Duhanze amaso no gukorana ku yindi mishinga.’’
Ku wa 26 Gicurasi 2015, u Rwanda na Qatar yombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.
Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano.
Mu 2018, abakuru b’ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.
Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Umubano w’u Rwanda na Misiri mu cyerekezo gishya
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.
Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’ubuvuzi.
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna, yishimiye guhura na Perezida Kagame baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati “Perezida wa Misiri Sisi aha agaciro ubwenge bwa Perezida Kagame mu guhindura u Rwanda mu iterambere ryarwo n’abarutuye. Dukeneye kongera imbaraga mu bucuruzi n’ubukungu mu nyungu z’abaturage.’’
U Rwanda na Misiri biheruka gusinyana amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi; kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere (EAPD) na Minisiteri y’Ubuzima.
Mu bucuruzi, Abanya-Misiri berekeje amaso mu gushora imari mu Rwanda, ndetse buri mwaka iki gihugu gitegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”. U Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.
Perezida Kagame kandi yanakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, washimye umubano w’ibihugu byombi.
Ati “Twaganiriye ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi. Hari inzego zitandukanye twakoranamo zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukungu n’izindi.’’
U Bubiligi bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva kera mu bukoloni dore ko ari na kimwe mu byarukonije. Bufasha u Rwanda mu nzego zirimo ubuzima, imiyoborere myiza n’ingufu.
Muri Kanama 2021, u Bubiligi bubinyujije mu Ishami ry’Ubutwererane ryabwo, binyuze muri Enabel, bwatangaje ko buzafatanya n’u Rwanda mu kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti.
Mu Ukwakira 2021, ni bwo u Bubiligi bwoherereje u Rwanda dose 196.000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.
Ambasaderi Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bose bazaba bafite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.
Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro
Video: Mucyo Regis
source : https://ift.tt/3uUG31C

Pavel Kanygin, umunyamakuru ufite ubunararibonye muri uwo mwuga mu Burusiya, yavuze ko ibyo bitanga imbaraga ku banyamakuru bose.
Yagize ati “Ibi birasa n’ibitabayeho, ubanza turimo kurota kuko iki ni ikintu kinini gitanga imbaraga kuri twese, amezi ashize yari akomeye cyane ku itangazamakuru ryo mu Burusiya, turimo kwiyumva nk’aho twegereje iherezo ritangaje kuko twaburaga ikizere”.
Yakomeje agira ati “Nizere ko kino gihembo kizafasha kuturinda ibitero by’ubuyobozi, ni igihembo kitari ingenzi kuri twe gusa, ahubwo ku banyamakuru bose bigenga bo mu burusiya”.
Yakomeje kandi avuga ko uyu munyamakuru Muratov wegukanye igihembo, ko ari umuntu usaba ibintu bigaragara ariko kandi bikwiye. Aba ashaka ko iteka dushyiraho izindi mbaraga nyinshi z’inyongera, ni umugabo ukunda kandi ushyira umutima we wose mu kazi akora.
Muratov, umwe mu batwaye iki gihembo yabwiye igitangazamakuru cyo mu Burusiya Tass (Russian news agency Tass), ko atavuga ko igihembo yahawe yari agikwiye, ko ari icya Novaya Gazeta kuko ari bo bapfuye bari kurwanirira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ukwishyira ukizana mu kuvuga, “ubu rero kuko batakiri kumwe natwe (komite y’abaharanira amahoro) twafashe umwanzuro wo kubibwira isi yose”.
Uwo mugabo yahise avuga urutonde rwose rw’abanyamakuru biciwe mu Burusiya kubera akazi kabo, abarondora anabavuga mu mazina yabo, ati “ni ku bwa Igor Domnikov, Yura Shchekochikhin, Anna Stepanovna Politkovskaya, Nastya Baburova, Natasha Estemirova na Stas Markelov, ni icyabo”.
Iki n’igihembo gitangwa buri mwaka ku bantu bakoze imirimo y’indashyikirwa muri Siyansi, ubukungu ndetse n’abaharaniye amahoro ku isi yose.

source : https://ift.tt/2YypA75

Bunani Obed, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi aganira na Kigali Today, yavuze ko ibibazo byo kubura isoko ry’umuceri byabonewe ibisubizo.
Ikibazo cy’isoko ry’umuceri uhingwa mu Karere ka Rusizi cyigaragaje mu mpera z’umwaka wa 2020, aho abaturage bejeje umuceri bakabura isoko bitewe n’amabwiriza ya zone yashyizweho mu kugura umuceri, bigatuma abagomba kubagurira badashobora gufata umusaruro wose.
Agira ati “Ikibazo cyagaragaye muri season A, aho twabonye umusaruro wa toni 6800, uwaburiwe isoko wari toni 1765 hakorwa umuvugizi uragurwa ariko Toni 360 zibura abaguzi.”
Ikibazo kijya gutangira inganda dufite mu kibaya cya Bugarama ni zo zari zemerewe gukura umuceri duhinga.
Byateje ikibazo ubwo inganda zagaragaje ubushobozi buke kubera Covid-19, ntizabasha gufata umusaruro wose, biba ngombwa ko inzego zikora ubutabazi izindi nganda zo hanze ya Rusizi ziza kuwugura.
Twaguriwe n’uruganda rwa Ruhango ariko na rwo rugura toni nkeya, inganda 2 za Bugarama zikomeza gucumbagira zigura umusaruro wari ukiri ku bwanikiro, kugeza ubwo season irangiye dufite toni 360 zabuze isoko, twarinze kuzitangiriraho mu yindi season.
Akomeza avuga ko gukemura ikibazo habaye ubwunganizi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabasuye ku itariki 5 Ukwakira 2021.
Agira ati “Birasa nk’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabiboneye umurongo aho bakuyeho ibintu by’amazone, ubu uruganda rwo mu Majyepfo cyangwa Iburasirazuba rwaza kugura umuceri, mu gihe mbere bitari gukunda kubera ibintu by’amazone byashyizweho”.
Bunani avuga ko ubu bafite icyizere ko umuceri utazongera kubura isoko kuko inganda zose zemerewe kuza kugura umuceri kandi ku giciro cyiza.
Agira ati “Ibi bivuze ko inganda zo mu Karere ka Rusizi n’izo hanze yako zemerewe kuza kugura umusaruro twejeje.”
Ubusanzwe umuhinzi ku kilo cy’umuceri ahabwa Amafaranga 279, ariko agakatwa amafaranga 9 agenerwa kubaka inzego, kandi uruganda rupakira umuceri rwishyuriye, bikorohera umuhinzi guhabwa amafaranga ye.
N’ubwo abahinzi bavuga ko batamburwa, icyakora ngo ko igiciro bahererwaho umuceri Ni gitoya, ibi bakabihera ko batanga umuceri ku mafaranga makeya ukagaruka watunganyijwe ku giciro gihenze.
Umufuka w’umuceri wa Bugarama wa 25Kg ugurwa Amafaranga 16,000 Frw, abahinzi bakavuga ko harimo ikinyuranyo cyo guhabwa 270Frw ku kilo wamara gutunganywa ukagurwa 640 Frw, bakavuga ko bari bakwiye kongererwa.
Ati “Nk’abahinzi icyo twifuza ni uko Minisiteri zabibara zikareba inganda zitunganya umuceri ibyo zishora bakaba bakongera igiciro umuhinzi ahabwa.”
Abahinzi ba Bugarama bashima ko bafite uburenganzira bwo kurya ku muceri bejeje aho umuhinzi aba yemerewe gutonorerwa 20% by’umusaruro yejeje n’ubwo benshi bahitamo gutanga ibiro 100 by’umuceri udatonoye ukavamo ibiro 66 bitonoye.
Bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’umuceri harimo gutinda ku mbuga za koperative kubera imihanda idakoze, bikagora imodoka kugerayo imvura yaguye uretse ko nka Gikundamvura n’iyo imvura itagwa biragoye kugerayo kubera imihanda mibi, na ho i Ruhwa bisaba abaturage kwikorera ku mutwe kugera ku modoka.
Mu Karere ka Rusizi habarurwa amakoperative ane y’abahinzi b’umuceri akorera mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.

source : https://ift.tt/3akeTrz

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye bagize amahirwe yo gukurwa mu gahinda bari barahezemo, ku bw’inkunga y’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rich), bavuga ko nta mwana bifuriza kunyura mu buzima nk’ubwo na bo banyuzemo, bityo bagasaba abagabo bajya bashuka abana gusigaho.
Mukamana (Ni izina tumuhaye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), ni umwe muri abo bangavu uvuga ko yitegereje agasanga hari abakobwa bafite imyitwarire itari myiza, iviramo bamwe muri bo gutwara inda, ariko ko hari n’abashukwa n’abagabo baba bafite abagore kandi na bo barabyaye.
Agira ati “Rwose hariho abagabo b’abana babi, usanga ufite imyaka 30 n’ingahe cyangwa 40 ari kumwe n’akana k’imyaka 15. Ese mu by’ukuri, nta soni aba afite? Nta no kuvuga ngo ese umbonana n’uyu mwana aravuga ngo iki! Umuntu afite umugore ariko ntamunyuze, agiye mu bakobwa, umwe amuteye inda, undi amuteye sida!”
Yungamo ati “Ntabwo bose babikora pe! Ariko hariho abagabo b’abana babi! Abo rero, nta mutima bagira. Kuko bawugira ntabwo umuntu yakabaye afite umugore n’abana ngo ajye ku mwana w’imyaka 15. Mu by’ukuri ni irari rirenze urugero!”
Yunganirwa na Mugisha wifuza ko abagabo bajya guhohotera abana bajya babanza kwibaza mu gihe hari uwahemukira abana babo mu buryo bagiye kubikora ku bandi.
Ati “Igihe ari kumwe n’umwana mutoya, akwiye gusubiza inyuma akareba uwo yabyaye, akibaza niba aramutse amubonanye n’undi mugabo byamunezeza. Ese kuki adatekereza ko atabiretse n’undi atabireka ku mwana we?”
Ku rundi ruhande, aba bakobwa basaba abagabo bahohotera abana kuzirikana ko guhohotera umwana w’umukobwa bimusubiza inyuma, bigatuma hari byinshi yari kugeraho bipfa, bityo uwabimuvukije akaba ahemukiye igihugu.
Musabyemariya ati “Abana b’abakobwa na bo barashoboye. Iyo umwangije, ukamutesha ishuri, ntuba ureba ko hari byinshi uri kwangiriza igihugu? Abagabo bagakwiye gusubiza amaso inyuma, bakisubiraho, bakareka kwangiriza igihugu.”
Yungamo ati “Abagabo nimwisubireho, mureke gukomeza gushuka abana, kuko namwe babikoreye abanyu mwababara. Niba ufite umugore ukaba ufite n’abana, urashaka umukobwa w’iki?”
Mukamana na we asaba abagabo kwisubiraho agira ati “Nibarekere aho kuko bakomeje kwandagaza abana b’abakobwa! Bagakwiye kwigaya. Niba ufashe amafaranga ukayashukisha umwana w’umukobwa kandi nawe warabyaye, jya uzirikana ko niwangiza uw’abandi n’uwawe ari ko bazamugira.”
Avuga kandi ko n’utarabyara akwiye kubyitaho, azirikana ko na we hari igihe azaba ahangayikishijwe n’uburere bw’umwana we.
Asoza agira ati “N’ubonye mugenzi we abikora aba akwiye kumubwira ko ibyo akora atari byo.”

source : https://ift.tt/3DiggDq