Tag: featured

  • Abanyeshuri bane batsindiye itike yo kuzitabira amarushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumenyingiro – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bahatanaga n’abandi 20 baturuka muri za IPRC zitandukanye mu Rwanda mu irushanwa ryiswe “National Skills Competition 2021” rigamije guhitamo abanyeshuri b’abahanga bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azaba ku wa 28 Werurwe-2 Mata 2022.

    Abarushanwaga bari mu byiciro bine bitandukanye birimo gusudira, ubwubatsi, amashanyarazi ndetse n’ibijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi.

    Amarushanwa yabaye mu minsi itatu, kuva ku itariki 5 kugeza kuri 7 Ukwakira 2021.

    Nizeyimana warushanyijwe mu bijyanye no gusudira, Niyigena Elie mu gukwirakwiza amazi (Plumbing and Heating); Irimaso David ukora ibijyanye n’amashanyarazi na Ndayishimiye André ukora mu bwubatsi ni bo begukanye imyanya ya mbere, bakaba bahawe imidali ya zahabu n’amafaranga ibihumbi 500 Frw buri wese.

    Batatu muri bo ni abanyeshuri ba IPRC Kigali mu gihe undi umwe yiga muri IPRC Gishari. Bakaba bazitabira irushanwa Nyafurika rizabera Swakopmund muri Namibia.

    Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), Dr. Gashumba James, yavuze ko aya marushanwa azaba ngarukamwaka mu Rwanda mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri benshi kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse binakureho ibyo abantu bakunda kuvuga by’uko ajyamo abatsinzwe ibizamini bya leta.

    Yakomeje agira ati “Ibi bizatuma twubaka Abanyarwanda bashobora guhangana n’abo mu bindi bihugu, bityo u Rwanda ntiruzongere gukoresha abakozi bavuye hanze kubera kubura Abanyarwanda bafite ubushobozi.”

    Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yavuze ko aya marushanwa ku rwego rw’igihugu atanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano maze rukerekana ibyo rushoboye bityo rugakomeza kwiteza imbere.

    Abazatsinda iri rushanwa muri Afurika bazitabira iryo ku rwego rw’Isi rizaba ribaye ku nshuro ya 46, rikazabera Shanghai mu Bushinwa mu Ukwakira 2022.

    Aya marushanwa ya Word Skills Competition ategurwa n’Umuryango wa World Skills International, aho rihuza ibihugu 80 hirya ni hino ku Isi.

    Abanyeshuri bahatanaga mu bwubatsi

    Ni irushanwa ryatangiye ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ukwakira 2021

    Abari bari kurushanwa mu gusudira

    Abafite ubuhanga mu bijyanye no gukora amazi ‘Plumbing and Heating’ na bo bari mu bahiganwe

    Abatsinze amarushanwa banahawe ibihumbi 500 Frw

    Abanyeshuri bane batsinze bahawe imidali ya zahabu; bazaserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika azabera muri Namibia

    Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye

    source : https://ift.tt/3FwCZxs

  • Rubavu: Amayobera ni yose ku nkongi yibasiye inzu y’umuturage igakongoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi uwo muturage yasobanuriye IGIHE ko yababereye amayobera kuko nta muriro wari mu ziko dore ko bari bawujimije mbere yo kujya kuryama.

    Ati “Saa yine z’ijoro nibwo twagiye kuryama dusiga tuzimije umuriro wose. Nka saa Saba numvise intama zari muri iyo nzu zabira, numva n’ibintu bihinda ndabyuka ngo ndebe maze nsanga yakongotse ntiwabona n’icyo uramira.”

    Inzu yahiye yari igikoni gifatanye n’aho intama zirara ndetse n’ahahunikwa imbuto z’ibirayi. Yavuze ko bagize amahirwe bakabimenya inzu bari baryamyemo itarafatwa.

    Yakomeje agira ati “Harimo intama icumi, imifuka itandatu y’imbuto z’ibirayi (ibiro birenga 600) n’ibindi bikoresho birimo ibyo mu gikoni.”

    Yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye iyo nkongi “usibye kumirwa gusa”.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Bitaka, Murekatete Bernadette, yahamije iby’iyo nkongi ariko na we yemeza ko icyayiteye kitaramenyekana.

    Yagize ati “Ni byo koko inzu ye yahiye ariko icyateye inkongi ntikiramenyekana.”

    Murekatete yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru harebwa ko icyayiteye cyamenyekana, asaba kwirinda gukeka no gukwirakwiza ibihuha.

    Ibyari mu nzu byose byahiye birakongoka

    source : https://ift.tt/3lmJdbe

  • Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, nibwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

    Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

    Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Niyibishaka yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3uRx7u2

  • Dore uko kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bihombya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n
    Leta itanga amafaranga menshi mu kugorora abasaritswe n’ibiyobyabwenge

    Ni amafaranga atari make kuko yakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro, ariko ubuzima bw’abasaritswe n’ibiyobyabwenge bugomba kwitabwaho bagasubizwa ubuzima bakongera bakaba mu miryango.

    Ibigo nka Iwawa, Gitagata na Nyamagabe biri mu bikoreshwa mu kwakira urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, kandi buri wese ahamara igihe kigera ku mwaka yitabwaho na Leta, yishyura ibyo kurya mu gitondo, saa sita na nimugoroba.

    Kigali Today iganira n’umuyobozi w’ikigo cya Iwawa, Dr Nshimiyimana Jean Damascène, yavuze ko buri muntu ugororerwa Iwawa agenerwa nibura amafaranga 1,650 Frw ku munsi, amafaranga atangwa na Leta mu gihe uwo muntu yagombye na we kuba yinjije nibura 2000Frw, iyo aba yikorera.

    Abagororwa mu bigo ngororamuco Leta ibishyurira amafaranga yo kwivuza, imyenda yo kwambara hamwe n’ibyo bakenera mu gukora isuku, kurya no kuryama.

    Muri 2019 Uwari umuyobozi wa NRS, nyakwigendera Bosenibamwe Aimé, yagaragaje ko ikibazo cy’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge gihangayikishije igihugu kandi gitwara umutungo.

    Ashingiye ku mibare, yagaragaje ko Iwawa hamaze kugororerwa abagera ku 19,321 mu gihe mu kigo cya Nyamagabe harimo kugororerwa abandi , na ho mu kigo cya Gitagata hakaba hari abagore n’abakobwa babarirwa mu 1000, i Gikondo hari 3,800 na ho abari mu bigo ngororamuco mu turere babarirwa mu 5,000.

    Nyamara muri abo bari mu bigo ngororamuco bya Kigali, Musanze na Rubavu, 10% by’abarimo bari bavuye ku kirwa cya Iwawa.

    Imibare igaragaza ko miliyoni zibarirwa muri 900 buri mwaka akoreshwa mu kwita ku rubyiruko ruri Iwawa, na ho abagororerwa i Kigali Leta ibatangaho miliyoni 20 ku kwezi n’andi atangwa ku bari mu bindi bigo.

    Gufasha urubyiruko ruva Iwawa kutongera gusubira mu bikorwa by’ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Leta y’u Rwanda yashyizeho amafaranga afasha Imishinga y’urubyiruko rwavuye Iwawa, kandi iyo bayahawe bakayakoresha neza bishyura 50% ayandi bakayagumana.

    Urubyiruko rugororerwa Iwawa rwigishwa gusoma no kwandika, ububaji, ubwubatsi, ubudozi, ubuhinzi no gutwara moto, amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe iyo basubiye mu miryango.

    Imibare igaragaza ko benshi mu rubyiruko rujyanwa Iwawa ari abakoreshaga urumogi, heroine, inzoga z’inkorano n’abakoresha izikorerwa mu nganda barenza urugero.

    source : https://ift.tt/3oGr8Hp

  • Umuhanda Huye – Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi wari warangiritse wemerewe gukoreshwa n’imodoka nto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanda wakozwe, imodoka ntoya zishobora gutambuka
    Umuhanda wakozwe, imodoka ntoya zishobora gutambuka

    Minisiteri y’Ibikorwa remezo ikaba itangaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA) kirimo gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye kuri uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’imodoka nini.

    Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yagize iti: “Ibikorwa byo gusana umuhanda Huye – Nyamagabe – Nyamasheke – Rusizi wangijwe n’imvura birakomeje. Imodoka nto zemerewe kuwunyuramo, kandi itsinda RTDA ryamaze kugera aho umuhanda wangiritse ririmo gukorana n’izindi nzego mu gukemura Ikibazo mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.”

    Umuhanda watangiye gusanwa
    Umuhanda watangiye gusanwa

    Tariki 6 Ukwakira 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje abaturage ko kubera imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa, umuhanda Huye – Nyamagabe ahitwa ku Nkungu hafi y’Umujyi wa Nyamagabe wangiritse ku buryo umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi utari nyabagendwa ahubwo abashaka kujya i Rusizi na Nyamasheke bakoresha indi mihanda itabateza ibibazo harimo umuhanda wa Karongi.

    Imodoka zikora ingendo zivuye i Rusizi na Nyamasheke zinyura muri Pariki ya Nyungwe zahisemo kuzajya zigeza abagenzi aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi zitagombye guhagarika ingendo.

    Umuhanda uherutse kwangirika bituma utaba nyabagendwa
    Umuhanda uherutse kwangirika bituma utaba nyabagendwa


    source : https://ift.tt/3aiB5lI

  • Nyagatare: Kudakonorera ibiti by’imyembe byabakururiye indwara y’utumatirizi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barerekerwa uko imyembe ikonorerwa hagamijwe kwirinda utumatirizi
    Barerekerwa uko imyembe ikonorerwa hagamijwe kwirinda utumatirizi

    Babitangaje ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, mu bukangurambaga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo mu Ntara y’Iburasirazuba bugamije kurwanya indwara y’utumatirizi.

    Nsengiyumva Ezekiel wo mu mudugudu wa Nimero imwe, akagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo, avuga ko barwaje indwara y’utumatirizi mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

    Avuga ko yari afite ibiti 35 yakuragamo ibiro biri hejuru ya 200 buri sarura, ariko atungurwa no kurwaza utumatirizi abura umusaruro burundu.

    Ati “Isomo naribonye, twumvaga ko ibiti bitarwara none twarabibonye ikindi twarakonoreraga ariko bitari ku rugero nabonye, twebwe twari tuzi ko ibiti byinshi bibyara umusaruro mwinshi.”

    Umukozi wa RAB mu ishami ry’imboga n’imbuto ushinzwe kurwanya ibyonnyi, Ingabire Jeanne Priscile, avuga ko utumatirizi dufata imyembe, ibinyamacunga, amapera ndetse ngo hari n’igihe kagaragara ku rutoki.

    Bumvaga kureka igiti kikagumana amashami menshi ari byo bituma babona umusaruro mwinshi
    Bumvaga kureka igiti kikagumana amashami menshi ari byo bituma babona umusaruro mwinshi

    Avuga ko kagaragaye mu mwaka wa 2018 cyane cyane hibasirwa intara y’Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ari nabwo hatekerejwe gukora ubukangurambaga ku bajyanama b’ubuhinzi, kugira ngo bafashe abahinzi bagenzi babo kurwanya ako gakoko.

    Avuga ko gafata igiti kidakonorerwa, kakagaragara mu ibara ry’umweru munsi y’ibabi, igiti cyafashwe kikabura intungagihingwa bityo umusaruro wari witezwe ukabura.

    Yongeraho ko ako gakoko gakwirakwizwa n’inyoni, umuyaga, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, umuntu cyangwa ubwako kuko kaguruka.

    Agira ati “Mu gihe igiti cyabuze intungagihingwa umusaruro urabura kuko imyembe ijeho irahunguka, bityo rero ibyiza ni ugukangurira abahinzi gukonorera ibiti byabo hakinjiramo urumuri ndetse no gukoresha imiti itwica ndetse akanayisumburanya kugira ngo udukoko tutayimenyera”.

    Bashishikarizwa gutera imiti yica utumatirizi kandi bayisimburanya
    Bashishikarizwa gutera imiti yica utumatirizi kandi bayisimburanya

    Umuhinzi w’imyembe mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, Karani Jean Damascène, avuga ko kwirinda utumatirizi ahora akonorera ibiti bye kandi agatera imiti kenshi gashoboka.


    source : https://ift.tt/3oK1ce2

  • Rusizi: Polisi yafatiye mu cyuho abakoraga impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bituma bafatirwa mu cyuho.

    Yagize ati ”Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga mu nzu. Bari bafite ‘permis’ imwe y’inyiganano bari bamaze gukora bafite indi nzima ari na yo bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi barimo gukora itararangira.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko bariya bantu bafata permis nzima bakayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho. Ni ukuvuga bakuraho ifoto bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n’imibare iranga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Umwe mu bafashwe ngo yari yari yagiye gukoresha ‘permis’ akaba yagombaga kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda ibyaha, yibutsa abantu ko bagomba kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Ati “Biriya bintu bakora ni icyaha, nibibahama bazahanwa hakurikijwe amategeko. Buri gihe dukangurira abantu kugana amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka kugira ngo bagere ku bizamini bibemerera gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Ababirengaho bagashaka kunyura mu nzira z’ubusamo bazajya bafatwa babihanirwe kuko n’ubundi iyo permis mpimbano ntiwayigenderaho kabiri utarayifatanwa.”

    Yakomeje agaragaza ko abantu bashaka gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi(nta bizamini bakoze) ni bamwe mu bateza impanuka za hato na hato zo mu muhanda kuko baba batwara ibinyabiziga batabizi.Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source : https://ift.tt/3aj6ggP

  • Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo na La Forge Fils Bazeye basabiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bafashwe mu mwaka wa 2018 ubwo bambukaga umupaka bavuye muri Uganda mu nama yari yabahuje n’uruhande rw’undi mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko bakaza gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagashyikirizwa u Rwanda.

    Uko ari babiri bari kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga. Mu iburanisha ryabaye ku wa 7 Ukwakira 2021, ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya aba bagabo ibyaha by’iterabwoba biturutse ku bitero FDLR yagabye mu Rwanda.

    Bwavuze ko aba bagabo babiri bari bafite uruhare rukomeye mu byaha uyu mutwe wakoreye ku butaka bw’u Rwanda, buheraho busaba urukiko ko rubahamya icyaha cy’ubwicanyi, iterabwoba no kurema umutwe witwaje intwaro utemewe.

    Ibi ubushinjacyaha bwabihereyeho busaba urukiko kubakatira igifungo cya burundu.

    Nyuma yo kumva ibisabwa n’ubushinjacyaha urukiko rwapfundikiye iburanisha. Urubanza ruzasombwa ku wa 15 Ukuboza 2021.

    Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo na La Forge Fils Bazeye basabiwe gufungwa burundu (Ifoto: The New Times)

    source : https://ift.tt/3Am26j2

  • Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu muryango Nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Kimwe n’ubundi burwayi bwinshi, bumwe mu bwo mu mutwe buravurwa bugakira, ndetse hari ubwo umuntu ubufite ashobora gukomeza kubana n’abandi kandi ari muzima, rimwe na rimwe akaba afata imiti imufasha kurushaho kumererwa neza no gukomeza kubaho mu buzima busanzwe.

    Icyakora bamwe mu babana n’ubu burwayi, bavuze ko nubwo bafite ubushobozi bwo gukomeza kubaho ubuzima busanzwe, iyo bagenzi babo babimenye bashobora kubahohotera, ku buryo hari abirukanywe mu kazi bitewe n’iyo mpamvu.

    Nkurunziza Aimable ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo, aho yahejwe n’umuryango we nyuma yo kuvumbura ko abana n’uburwayi bwo mu mutwe, nubwo imiti afata ituma ashobora gukomeza ubuzima busanzwe nta kibazo.

    Yagize ati “Ubu singira aho kuba kuko nahejwe n’umuryango wanjye, kandi ufite ubushobozi bwo kuba wamfasha nkabona aho kuba, ariko ntabwo mfite ubwo burenganzira.”

    Mugenzi we utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yacishirije ishuri atarangije kaminuza ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa kaminuza.

    Yagize ati “Ubwo natangiraga kugaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, nari mfite imyaka 16 gusa. Nari nkiri umwana ariko data yampaye akato, nkajya ndwara nkaremba kuko nta miti nafataga, ubwo nahitaga mpagarika ishuri, nazoroherwa nkarisubiramo, ibyo bikagenda bigira ingaruka mbi ku myigire yanjye.”

    Nyuma ni bwo yagiye kwiga imyuga mu bijyanye n’amahoteli ariko ahantu hose yakoraga, iyo bamenyaga iby’uburwayi be bahitaga bamwirukana kandi nta hantu afite ho kujya kuba kuko yari yaravuye iwabo.

    Ubu buzima bugoye bwaje gutuma ashukwa n’abagabo bamutera inda ndetse aza kubyara, gusa nyuma aza kumenya ko ashobora gutangira gufata imiti ishobora kujya imufasha mu gihe yagize ibibazo by’uburwayi.

    Iyi miti yatangiye kuyifatira mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe biri i Ndera, ndetse ubu ameze neza, nubwo hari abamenya ko afata iyo miti bakamuha akato.

    Yagiriye Abanyarwanda inama, avuga ko “Indwara zo mu mutwe ni indwara nk’izindi, ziravurwa zigakira kandi ibyo ni ibintu bibaho cyane. N’iyo zitakira, abarwayi bazo bashobora gukomeza kubaho bafata imiti kandi ikabagirira akamaro, ntabwo ari byiza kubaha akato no kubaca mu muryango kuko ibyo bishobora kubongera uburemere bw’uburwayi bwabo. Biba byiza kubaba hafi, ukabumva, ukabera ko muri kumwe muri byose kandi ukabaha urubuga bakisanzura, ibyo bintu byafasha umurwayi cyane.”

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abafite Uburwayi bwo mu Mutwe mu Rwanda, Umutesi Rose, yavuze ko bari gukora ubushakashatsi bugamije kumenya neza umubare w’abafite uburwayi bwo mu mutwe, abafata imiti n’abayikeneye, hakazanarebwa ku mbogamizi bahura nazo mu buzima bwa buri munsi.

    Yasobanuye ko hari ibirego bajya bakira by’abarwayi bo mu mutwe bahohotewe kubera uburwayi bwabo, avuga ko babashakira ababunganira mu mategeko kugira ngo barenganurwe.

    Ku mpuzandengo, Abanyarwanda 20,5% babana n’uburwayi bwo mu mutwe butandukanye, ariko iyo bigeze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo mibare irazamuka, ikikuba gatatu cyangwa kane.

    Buri tariki ya 10 Ukwakira, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite uburwayi bwo mu mutwe, aho mu Rwanda ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Hari icyizere nyuma yo gusanganwa uburwayi bwo mu mutwe. Leta dushake ubuvuzi.’

    Mu Rwanda, abagore ni bo bibasirwa n’uburwayi bwo mu mutwe kurusha abagabo, mu gihe abatuye mu mijyi ari bo bagerwaho nabwo cyane kurusha abatuye mu bindi bice by’igihugu.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari gukorwa ubukangurambaga buzamara amezi atatu, bugamije gushishikariza abantu kwita ku burwayi bwo mu mutwe.

    Ubu burwayi buvurwa kuri mituweli, ndetse ku bigo nderabuzima hamaze koherezwa abaganga bafite ubumenyi mu kuvura ubu burwayi.

    Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu muryango Nyarwanda

    source : https://ift.tt/3Don7eE

  • Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 59 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Kumi n’iminota itanu kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.

    Rurangwa yari yambaye amadarubindi, ishati y’ubururu bwerurutse, ikoboyi n’inkweto z’umweru zitarimo imishumi.

    Yahise afatwa n’abapolisi babiri, bamwambitse amapingu mbere yo kumwinjiza mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko Rurangwa wakiriwe mu Rwanda agiye gukora ibihano yahawe n’Urukiko Gacaca rwa Gisozi byo gufungwa imyaka 30.

    Yagize ati “Hari umwavoka wagenwe [yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda] kugira ngo amufashe, aramenyeshwa icyo cyemezo cy’urukiko Gacaca, ndetse abwirwe uburenganzira afite kuri icyo cyemezo. Ibyo byose arabimenyeshwa.’’

    Itegeko riteganya ko umuntu wakatiwe adahari yemerewe gusubirishamo urubanza, akajuririra icyemezo cyafatiwe.

    Nkusi yagize ati “Ni uburenganzira bwe kujurira, arabwirwa icyo amategeko ateganya, abwirwe n’igihe icyo cyemezo kimara. Ashobora kujurira cyangwa akabireka. Byose ni uburenganzira bwe.’’

    Mu 2008 ni bwo u Rwanda rwohereje muri Amerika inyandiko zisaba ko Rurangwa atabwa muri yombi.

    Muri Amerika hatanzwe inyandiko 23, muri zo iki gihugu kimaze koherereza u Rwanda abanyabyaha batandatu barimo na Rurangwa.

    Ati “Inzego z’ubutabera za Amerika icyo zakoze ni ukumwohereza ngo arangize ibihano yakatiwe. Hari icyo bari gukora kandi turashimira cyane inzego z’ubutabera. Akazi bakora ni ubufatanye butuma abakora ibyaha batidegembya. Twizeye ko n’ibihugu bindi bizabikomeza.’’

    Nkusi avuga ko Rurangwa yagaragaye mu bikorwa byinshi muri Jenoside, aho yagiye mu nama n’ibitero byaguyemo Abatutsi.

    Yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, kwica, icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ibindi yakoze nk’uwari uhagarariye Interahamwe muri Gisozi.

    Nyuma yo kugezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yashyikirijwe abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda na zo zimugeza mu maboko y’inzego z’ubutabera. Yahise ajya gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

    Rurangwa wabonye izuba mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

    Ubushinjacyaha bwatangaje ko Jenoside yabaye, Rurangwa aba mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Mu 1994 yari umwarimu mu mashuri abanza ndetse yari Umuyobozi w’Interahamwe muri Gisozi.

    Rurangwa ni umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali. Yanashinze bariyeri zafatirwagaho ndetse zikicirwaho Abatutsi hirya no hino muri Kigali. Uyu mugabo yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu n’uwari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.

    Rurangwa yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu Nkambi ya Kibumba, akomereza mu ya Kayindo. Yahavuye mu 1996 yerekeza muri Amerika.

    Mu 2008 ni bwo Oswald Rurangwa wari warahinduye amazina yiyita Oswald Rukemuye, yavumbuwe muri Leta ya Ohio muri Amerika, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Wilberforce.

    Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.

    Ubushinjacyaha bumaze kohereza mu mahanga inyandiko 1146 zisaba itabwa muri yombi ry’abagize uruhare muri Jenoside babyihishamo. Abamaze koherezwa mu gihugu ni 27.

    Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubwo yageraga mu Rwanda

    Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yazamuye amaboko, asuhuza abo yasanze i Kigali

    Yabanje guhabwa hand sanitizer isukura intoki mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Yahise yambikwa amapingu n’abapolisi

    Yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika

    Ahita ajyanwa mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB

    Yahise yinjizwa mu modoka ya RIB

    Avanwa i Kanombe ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yashimye ubutabera bwa Amerika bworohereje u Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe ibyaha bya Jenoside ngo asoze igihano cye

    Indege yagejeje Rurangwa Oswald ku butaka bw’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Mushimiyimana Azeem


    source : https://ift.tt/2ZYvMpK