Tag: featured

  • Leta yatanze miliyari ebyiri yo kuzahura ubworozi bw’inkoko n’ingurube #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Solange Uwituze aganira n
    Dr Solange Uwituze aganira n’aborozi b’ingurube

    Mu nama Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze yagiranye n’Ishyirahamwe RPFA (Rwanda Pig Farmers Association) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2021, yabamenyesheje ko muri uku kwezi bazabona amatangazo ya Banki Itsura Amajyambere(BRD) abasobanurira uburyo bandika basaba inguzanyo.

    Dr Uwituze yavuze ko Leta yageneye aborozi b’ingurube n’inkoko igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri, kugira ngo abafashe kwivana mu gihombo batewe n’ibihe bya Covid-19 ndetse n’icyorezo cya muryamo cyibasiye ingurube.

    Avuga ko hari aborozi b’ingurube bari bamaze igihe basaba Leta kubaremera, ariko ngo habayeho ikibazo cyo kutamenya gutandukanya abahombejwe na Covid-19 na muryamo, hamwe n’abagize ubwoba bakazigurisha cyangwa bakaziyicira birinda ko zakwipfusha.

    Impande zombi (RAB n’aborozi b’ingurube) ntibarashobora kugaragaza igihombo cy’ingurube cyabayeho muri ibi bihe bya Covid-19, ariko imibare iheruka RAB yari isanzwe ifite igaragaza ko mu gihugu hose hari ingurube zirenga miliyoni eshatu.

    Dr Solange Uwituze avuga ko nta bundi buryo abahombye bagomba gufashwamo, usibye kubaha inguzanyo bazishyura hongeweho inyungu ‘nto’ ingana na 8% ku mwaka.

    Uyu muyobozi wungirije wa RAB yagize ati “N’ubwo dushobora kubihindura bitewe n’abasabye igishoro uko bangana, ariko gahunda ni uko uworora ku giti cye ashobora kuzabona amafaranga miliyoni 15, hanyuma bariya bana cyangwa abadamu borora ari koperative bakazabona miliyoni 20 ku nyungu y’umunani ku ijana(8%), mu bisabwa hazabamo kuba ufite ubushake bwo gukorana na RAB ubworozi bwa kinyamwuga”.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude avuga ko barimo guhomba bitewe n’uburwayi bw’ayo matungo magufi, ibiryo byayo bihenze, ubuke bw’abaganga babafasha kuyitaho no kubagira inama, ndetse no kubura isoko ry’umusaruro ukomoka ku ngurube.

    Shirimpumu yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye cyane dushaka gukemura ni ukubona icyororo, kuba twabona ibiryo byo kugaburira amatungo yacu no kongerera ubumenyi aborozi bacu, hakiyongeraho n’uburyo twavugurura isoko kugira ngo umuntu yorore, agurishe kandi atere imbere adahombye”.

    Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n
    Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n’abahagarariye aborozi b’ingurube

    Shirimpumu avuga ko hari icyuho kinini hagati y’igiciro cy’inyama z’ingurube kuva ku mworozi kugera ku muguzi wazo wa nyuma uzishaka ku isoko, kuko ikilo ku mworozi kibarirwa hagati y’amafaranga 1,500-1,800, ariko cyagera ku isoko kikaba amafaranga 4,000.

    Ibigo mpuzamahanga nka Enabel y’Ababiligi, umuryango FAO ushinzwe ibiribwa ndetse n’umushinga ‘Orora Wihaze’ uterwa inkunga n’Abanyamerika, bivuga ko bizafasha aborozi b’ingurube kubona ubumenyi, kubahuza n’ibigo by’imari ndetse no kubashyira mu ikoranabuhanga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza mu buryo bworoshye.

    RAB na yo yabijeje icyororo cy’ingurube za kijyambere ziherutse kuvanwa i Burayi, ikazabubakira amabagiro agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu bitarenze umwaka utaha, ariko na bo bagasabwa kwitabira gukingiza ayo matungo no kuyafatira ubwishingizi.

    RAB isaba abashinzwe kwita ku matungo(veterinaires) kuba Abanyamwuga bakirinda kuba abakomisiyoneri bo gucuruza imiti bahabwa yo kujya kwita ku matungo.

    source : https://ift.tt/3Asciq3

  • Urubyiruko rwasabwe kudatererana abageze mu zabukuru na bo bagategura amasaziro yabo kare – #rwanda #RwOT

    Yabisabye kuwa 8 Ukwakira 2021, umunsi u Rwanda rwahisemo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru usanzwe wizihizwa ku ya 1 Ukwakira buri mwaka ku rwego rw’Isi kuva mu 1990.

    Kuko uyu munsi uhurirana n’uw’u Rwanda rwizihizaho ‘gukunda igihugu’ byatumye wimurirwa kuya 8 Ukwakira, aho wizihijwe ku nshuro ya 22, n’ insanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga rikoreshwa na bose.”

    Nyirarukundo yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, benshi mu bageze mu zabukuru bariho uyu munsi batagize amahirwe yo gutegura amasaziro yabo, ibintu yahereyeho asaba abanyarwanda bose bakiri bato kubitaho, bakabegera kandi bakizigamira kugira ngo igihe na bo bashaje bazabeho neza.

    Ati “Umuryango nyarwanda urasabwa kudatererana ababo bageze mu zabukuru, by’umwihariko ababa bafite intege nke. Ndahamagarira kandi urubyiruko n’abakiri bato gutegura neza amasaziro biteganyiriza muri gahunda zitandukanye nka Ejo Heza n’ubundi bwishingizi butandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo kwegera abageze mu zabukuru mubigisha ikoranabuhanga kugira ngo babashe koroherwa mu kubona servisi zitandukanye kuko aho isi igeze bisaba kuba ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

    Mu Rwanda abageze mu zabukuru bagize 5% by’abaturage bose b’igihugu, ni ukuvuga abantu barengeje imyaka 65 y’amavuko.

    Aba bari mu bibasirwa n’ibibazo by’ubukene bigatuma bagorwa no kubona ifunguro, aho bacumbika, uko bivuza n’ibindi by’ibanze nkenerwa, ari yo mpamvu Minaloc yashyizeho politiki y’abageze mu zabukuru kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa.

    Nyirarukundo yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje guharanira icyatuma abageze mu zabukuru bagira amasaziro meza. Politiki y’abageze mu zabukuru yemejwe kuwa 31 Gicurasi 2021, itanga umurongo n’uburyo kwita ku bageze mu zabukuru bizakorwa umuryango ubigizemo uruhare.”

    “Ni amahirwe rero ku bagize umuryango yo kugaragariza urukundo n’ubufatanye ababyeyi bageze mu zabukuru.”

    Benshi mu bageze mu zabukuru mu Rwanda bafashwa kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza, bagahabwa inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP, ndetse hari n’abahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda, kugira zizajye zibafasha kubaho.

    Nyirarukundo yabijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, aho nabo yabasabye kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato amateka n’umuco hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda no gukemura ibibazo biwugarije.

    Kubera icyorezo cya Covid-19 nta birori byabaye byo kwizihiza uyu munsi, aho Minaloc yatangaje ko wizihirizwa mu ngo.

    Kugeza mu 2019, ku Isi hose habarurwaga miliyoni 703 z’abageze mu zabukuru bafite imyaka kuva kuri 65 kuzamura, aho biteganyijwe ko mu myaka 30 iri mbere baziyongera bakikuba kabiri bakarenga miliyari 1,5 mu 2050.

    Urubyiruko rwasabwe kwita ku bageze mu zabukuru na rwo rugategura amasaziro yarwo hakiri kare

    source : https://ift.tt/3FulLRr

  • Uburyo abagize Guverinoma ya Museveni bahishwe intandaro y’ubwumvikane buke n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi rirashoboka cyane, icyo kigomba kumvikana. Ariko ibyo bishoboka gusa mu gihe Leta ya Kampala yakwemera guhindura imyumvire mu buryo bwagutse, ikintu kimeze nko guhindura imitekerereze yose Uganda ifite ku kibazo cyayo n’u Rwanda.

    Ukurikije uko ibintu bimeze ubu, aho hari itandukaniro rikomeye ku buryo ubuyobozi bwa Kigali na Kampala bubona ikibazo, hakiyongeraho ukwinangira kwa Uganda mu guhindura imitekerereze. Munsi hari ibitekerezo byanjye kuri iyi ngingo.

    Mbere na mbere, biragoye kumenya umugambi wa Uganda ku Rwanda. Nta hantu wanditse kugira ngo abantu bawurebe, ndetse na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ntajya avuga icyo yifuza ku buyobozi bwa Kigali, kabone no mu biganiro bihoraho ageza ku baturage bibamenyesha uko igihugu gihagaze.

    Ku rundi ruhande, mugenzi we Perezida Paul Kagame ntabwo ajya ahisha ibyo atishimiye ku mubano na Kampala. Nk’Umukuru w’Igihugu, arabizi ko akwiye gusobanurira Abanyarwanda impamvu umubano w’ibihugu byombi utameze neza. Kubera iyi mpamvu, buri uko abonye umwanya ukwiriye, atangaza ibyo Leta ayoboye iri gukora mu rwego rwo kugerageza kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse akanatangaza impamvu nta musaruro ufatika uragaragara.

    Abandi bayobozi b’u Rwanda na bo babigenza gutyo.

    Kubera ubuyobozi bwa Perezida Kagame bushyira imbere guhangana n’ibibazo bihari, abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’abanyamuryango ba FPR bumva kimwe icyerekezo cy’u Rwanda kuri Uganda. Ibyo bituma ibitekerezo by’abaturage mu gihugu hose bigira umurongo bigenderaho ndetse n’ibyitezwe kuzabaho bikaba bizwi na bose. Buri gihe abayobozi basobanurira abaturage uko imibanire na Uganda ihagaze, bigatuma buri wese amenya neza uko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimeze.

    Ibi bitandukanye n’imitekerereze y’abaturage ba Uganda ku kibazo cy’u Rwanda, aho uzakunda kumva benshi muri bo bavuga ko ikibazo kiri hagati y’abakuru b’ibihugu.

    Bavuga ibi kuko ubuyobozi bukuru butajya buhishura ikintu na kimwe ku ntandaro yo kutumvikana n’u Rwanda, bigatuma bamwe mu bayobozi bakuru, kubera kutagira ibisobanuro bihagije, babwira abaturage ko Perezida Museveni ari we wenyine uzi ikibazo afitanye n’u Rwanda.

    Mperutse kuganira n’umwe mu bashakashatsi bakomeye muri Uganda ufite ubunararibonye ku ntandaro yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Kigali na Kampala ariko naratunguwe cyane.

    Ubwo namubazaga undi muntu utari Perezida Museveni, uzi impamvu ibihugu byombi bitabanye neza nk’uko byakabaye bimeze, yambwiye ko benshi mu bagize Guverinoma ya Uganda batazi umuzi w’iki kibazo.

    Numvise ntanyuzwe nkomeza kumubaza kugira ngo nsobanukirwe neza. Igisubizo yampaye kiratangaje. Yambwiye ko Perezida Museveni azi neza ko aramutse azamuye ikibazo cy’u Rwanda na Uganda mu bagize Guverinoma, nta na kimwe cyakumvikana ku baminisitiri be.

    Bityo kubera ko atifuza kubazwa cyane kuri iyi ngingo, ibishobora no kumusunikira mu kubura ibisobanuro atanga, akamera nk’utsinzwe ku ngingo akunze kwigaragaza nk’uyisobanukiwe cyane kurusha abandi, uyu mushakashatsi yambwiye ko igisubizo cya Museveni ari uguceceka, kugira ngo buri wese agume mu mwijima, ntihagire usobanukirwa intandaro y’ikibazo gihari bityo ntiyiteze ibibazo.

    Iyi myitwarire ituma Museveni abasha guhangana n’icyahungabanya imitekerereze ye, aho amabanga ku ntandaro y’ikibazo cy’u Rwanda abitse [Nk’uko aherutse kubigarukaho, avuga ko ubutasi bushinjwa u Rwanda muri Uganda nta shingiro bufite kuko ibyo rushaka abifite mu mutwe we]. Ntabwo yifuza kuvuguruzwa ku cyemezo yafashe ku Rwanda, bityo nta mpamvu yo kubivugaho kuko bishobora kumukururira ibibazo.

    Imitekerereze ya Perezida Museveni iri mu itangazamakuru.

    None niba Perezida Museveni adashobora kubwira abaturage cyangwa abayobozi b’igihugu, impamvu nyakuru zatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi, ni gute ubuyobozi bwa Kigali buzamenya ibyo atekereza kugira ngo hashakwe amahoro arambye? Ntiwirushye ubaza i Kigali, reba mu bitangazamakuru, aho ibitekerezo bya Perezida Museveni bishobora kuboneka bikanasesengurwa mu buryo bworoshye, kandi inshuro nyinshi.

    Reka dufate urugero rw’umunyamakuru w’Umufaransa uherutse kumubaza ashaka kumenya neza ubwizerwe bw’ibirego by’ubutasi abayobozi ba Uganda bakunze gushinja Leta ya Kigali.

    Igisubizo cye cyavugaga ko [ibyo bikorwa by’ubutasi] ari ugutakaza umwanya kuko amabanga Leta ya Kigali iri gushaka abitswe mu mutwe we. Nguko uko Perezida Museveni atabizi, yagaragaje ko na we yemera ibyo birego by’ubutasi bishinjwa u Rwanda ndetse ko yanabigize ikibazo kiremereye cyane.

    Iyo aza kuba afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyo kuri iyi ngingo, iki kiganiro yatanze cyari kuba ari amahirwe akomeye yo kwamagana ibyo bihuha. Icyakora ibiganiro nk’ibi sibwo buryo bwonyine bwo kumenya imitekerereze ya Perezida Museveni.

    Ku mbuga nkoranyambaga, buri uko Abanyarwanda bagiranye ibiganiro n’abavandimwe ba Uganda ku bibazo by’ubwumvikane buke buri hagati y’impande zombi, imitekerereze y’ubuyobozi bwa Kampala irigaragaza neza.

    Nk’urugero, ubwo Abanyarwanda babazaga Abanya-Uganda ku kibazo cy’uko Leta yabo itera inkunga imitwe nka RNC, FLN ndetse n’indi mitwe myinshi irwanya Leta y’u Rwanda, igisubizo twabonye ni uko ’Uganda ari igihugu gifite ubwigenge n’uburenganzira bwo guhitamo uwo kigira inshuti, hatitawe ku kureba niba ari umwanzi w’u Rwanda cyangwa atari we.’

    Ibi ntabwo bihagije, kuko abakozi ba Leta ya Uganda ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaruka ku ngingo imeze nk’ubusazi, ivuga ko iyo “Abanyarwanda bahunze ikandamizwa bakorerwa mu gihugu cyabo, bityo mu rwego rwo kwitandukanya n’ibyo bikorwa, Uganda igomba kubaha inzira, cyangwa se ikabaha ubuhungiro.”

    Ibi kandi nibyo ubuyobozi bwa Uganda bwakomeje gukora ku bakekwaho ibyaha bahungira muri Uganda, aho bakunze kubonera ubuhungiro badakwiriye. Ibaze uburyo abanyabyaha mu Rwanda bashobora gushimagizwa muri Uganda mu ishusho yo kuvuga ko igihugu gifunguye amarembo ku mpunzi. Bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bakunze kuvuga ko kwakira abanyabyaha bifitanye isano no kugira uruhare mu byaha bakoze.

    Uwasoma ibi, mu gihe waba usanzwe ukurikirana ibiganiro bya buri gihe ku mbuga nkoranyambaga z’abakozi ba Uganda, wakabaye witeze ibindi byinshi, kuko waba warasomye, mu mvugo z’uburakari [zivugwa n’abo ku ruhande rwa Uganda], ko u Rwanda ari intashima ku “mfashanyo Uganda yahaye FPR mu rugamba rwo kubohora igihugu hagati ya 1990 na 1994.”

    Ngurwo urwego rwabo mu mitekerereze, aho bagisiragira mu mateka, bisa nk’aho ibyo kuyarenga batabyigishijwe mu ishuri. Ntibikenewe ko bibutswa uruhare rukomeye abasirikare b’Abanyarwanda bagize mu mirwano ikomeye [mu rugamba rwo kubohora Uganda hagati ya 1981 na 1986]. Ndetse ntibinakenewe ko hagira ubabwira uburyo Perezida Museveni yababeshye, kuko kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’ibihe by’umutekano byakurikiyeho ahagana mu 1990, Uganda yungukiye cyane mu byuya n’amaraso y’Abanyarwanda.

    Iyo Uganda ishyira ku ruhande ibyo gushaka kwiturwa n’u Rwanda, ikarebera umubano w’ibihugu byombi mu ndorerwamo y’ubucuruzi n’izindi nyungu, yari kwishimira kuba ikura miliyoni 600$ mu bicuruzwa yohereza mu Rwanda. Ibyo kandi ntibikubiyemo amafaranga Abanya-Uganda bari mu Rwanda bohereza muri icyo gihugu, cyangwa abakerarugendo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajyaga muri icyo gihugu. Ni ibintu Uganda itapfa kubona ahandi.

    Gusa ariko Perezida Museveni n’abantu be bemeye guhara izi nyungu zose kubera kwanga kwitandukanya n’imitwe irwanya u Rwanda ndetse no kureka ibindi birego byose bazi neza kuko u Rwanda rwakomeje kubibugira ku mugaragaro inshuro nyinshi.

    Mu buryo busanzwe, iyi mibare ya politiki ntabwo izapfa kumvikana ku baturage ba Uganda, kuko ntabwo bumva uburyo ubuyobozi bwabo bwananiwe gukora amahitamo hagati y’’umweru n’umukara, mu bijyanye no kwita ku nyungu y’ubucuruzi cyangwa igihombo. Nibyo bituma bakunze kwanzura ko hashobora kuba hari ikintu kidasanzwe hagati ya Perezida Kagame na Museveni, gituma Leta zombi zidakorana.

    Ariko mu buryo busanzwe, ku ruhande rw’u Rwanda nta kintu cyo guhisha gihari. Perezida Kagame ahora agaragaza iki kibazo uko bwije n’uko bucyeye. Gusa unarebye neza, ku ruhande rwa Uganda na bwo nta kintu gihishe gihari, uretse gusa imigambi migari idasobanutse [ya Perezida Museveni], kandi ubwo akomeje kugana mu za bukuru, kwizera ko ashobora guhinduka muri iki gihe ni ibintu biri hafi yo kudashoboka. Imana ni yo izadutabara.

    Perezida Museveni akomeje kugira ibanga intandaro y’ikibazo hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, atinya ko abagize Let ye bashobora kudasobanukirwa impamvu z’iki kibazo, akagaragara nk’itsinzwe

    source : https://ift.tt/3Arizm1

  • Hasobanuwe indwara enye ziterwa n’ikirondwe n’uburyo zarwanywa – #rwanda #RwOT

    Ni indwara zikunze kwica inka izindi zikayibuza kurisha, aborozi ntibahite bamenya icyatumye umukamo ugabanuka kubera kutagira ubumenyi bwinshi ku ndwara zitandukanye.

    Hari ababona ikirondwe ku nka ntibihutire kugikuraho nyamara ngo kimwe n’isazi ya Tsetse biri mu bizonga inka bikayigabanyiriza n’umukamo.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umukozi ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo muri RAB, Dr Ntegeyibizaza Samson, yavuze ko ikirondwe gitera indwara enye z’ingenzi zikunze kugaragara hano mu Rwanda, izi ndwara zikaba zituma umukamo ugabanuka kandi zikica amatungo.

    Ikibagarira

    Iyi ndwara iterwa n’agakoko bita Theilera, Dr Ntegeyibizaza avuga ko iyo ikirondwe kirumye inka kiyinjizamo ako gakoko bigatera inka kurwara Ikibagarira.

    Ati “ Ikibagarira gituma inka igira umuriro mwinshi ikagira inturugunyu zibyimbye cyane, ikagira umuriro, ikaramburura, iyo nyir’inka atayivuje kare birangira ipfuye mu buryo bw’amayobera.”

    Gasheshe

    Indwara benshi bazi mu Kinyarwanda nka Gasheshe iterwa n’agakoko kitwa Anaplasma, iyo ngo ubaze inka yishwe na Gasheshe usanga kimwe mu bice bine bita Nyiraburema cyangwa bushati bigize igifu cy’inka cyarumagaye biturutse kuri ka gakoko gaterwa n’ikirondwe.

    Babiziose bakunda kwita “Karaso”

    Iyi ndwara ngo akenshi usanga inka iganga amaraso, ifite umuriro ndetse yanananiwe kurisha nyuma y’icyumweru ifashwe ngo ihita ipfa. Agakoko kayitera kitwa Babesia

    Umusumagiro

    Iyi ndwara iterwa n’agakoko kitwa Cowdria. Aka gakoko ko ngo gatera indwara izwi nka Heart water (mu ndimi z’amahanga) aho ikimenyetso cy’iyo ndwara iyo inka yapfuye bakayibaga basanga agashashi gafunitse umutima kuzuyemo amazi menshi cyane.

    Mu gihe inka itarapfa ngo irazungera ikikubita hasi nta mpamvu igahita ipfa mu buryo, ibi ngo biba mu gihe gito cyane ku buryo umworozi iyo adasobanukiwe neza n’ibijyanye n’indwara z’amatungo adapfa kubimenya.

    Dr Ntegeyibizaza yavuze ko ububi bw’ibisimba birya amatungo uretse kunyunyuza amaraso akenshi bushingiye ku kuyinjizamo izindi ndwara zitandukanye nk’uko ngo iyo umuntu arumwe n’umubu na wo umwinjizamo malaria.

    Hakorwa iki ngo izi ndwara zirwanywe?

    Dr Ntegeyibizaza avuga ko mu gihe umworozi abonye ko inka ye irwaye akwiriye guhita ashaka umuvuzi w’amatungo mu buryo bwihutirwa agahita ayifasha ngo kuko iyo haciyeho iminsi ihita ipfa.

    Dr Ntegeyibizaza yavuze ko Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kwigisha aborozi uburyo bashobora gutera imiti yica uburondwe nibura kabiri mu cyumweru ndetse ngo inashyira aho inka ziterwa umuti hafi y’aborozi, ibi bikorwa byose bikaba bigamije gufasha aborozi kurwanya isazi, ibirondwe n’ibindi bikoko bikunze kwibasira inka.

    Ati “ Icya mbere nka Leta turi kurwanya ibyo bisimba biruma inka dutera umuti wica ibirondwe, iyica amasazi n’izindi ndwara, aborozi barasabwa gutera iyi miti nibura kabiri mu cyumweru ku buryo umuti ugera ku nka.”

    Yavuze ko kuri ubu hatangiye ubushakashatsi ku nkingo z’izi ndwara aho hamaze kuboneka urukingo rw’Ikibagarira aho ngo ruboneka muri RAB kuri nkunganire, yashishikarije aborozi kurugura ngo kuko rwabafasha mu bworozi bwabo.

    Dr Ntgeyibizaza avuga ko izi ndwara zizonga cyane inka zikagira n’uruhare mu igabanuka ry’umukamo ndetse zimwe muri zo zikaba zishobora no kwica inka

    source : https://ift.tt/3uYZ3vP

  • RDC: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu barenga ijana abandi baburirwa irengero – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’ubwato yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuwa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, aho bikekwa ko yatewe n’ikirere kibi ndetse n’umubare munini w’abantu bwari butwaye na cyane ko bwari bukoze mu biti.

    Umuvugizi w’Intara ya Mongala iherereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, Nestor Magbado, yabwiye AFP ko hari imibiri y’abantu 51 yabonywe ku mugoroba wo kuwa Gatanu, indi 69 kugeza ubu ikaba itaraboneka ariko ku bw’amahirwe hari 39 bayirokotse.

    Magbado avuga ko uyu mubare w’ababuriwe irengero ari ikigereranyo ngo kuko nta muntu uzi umubare nyawo w’abari baburimo ahubwo ko bakurikije umubare w’abantu ubu bwato bufitiye ubushobozi bwo gutwara.

    Uyu muyobozi yatangaje ko bakimara kumenya iby’iyi mpanuka bahise babimenyesha ubuyobozi bukuru i Kinshasa, gusa bakirinda kubitangariza itangazamakuru bataramenya umubare w’abo yahitanye cyangwa uw’abayirokotse.

    Magbado yavuze ko ibikorwa byo gushakisha ababuze bigikomeje ariko icyizere cy’uko haba hari abakiri bazima kiri kuyoyoka.

    Ubuyobozi bw’intara ya Mongala bwashyizeho iminsi itatu yo kunamira abaguye muri iyo mpanuka.

    Impanuka y’ubwato yahitanye abarenga 100 muri mugezi wa Congo

    source : https://ift.tt/2Yxb3ZE

  • Ebola yongeye kuboneka muri RD Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibisubizo byavuye mu bizamini bya laboratoire byakorewe i Goma tariki ya 7 na tariki ya 8 Ukwakira 2021 byemezwa na INRB ko umugabo n’umwana bagaragaje ibimenyetso byo kuva amaraso, kuruka no kubura umwuma tariki ya 14 Nzeri 2021 bageje kwa muganga barapfa.

    Ndetse nyuma y’iminsi mikeya undi muntu mu muryango w’abapfuye nawe yagaragaje ibimenyetso nawe ahita apfa.

    Umuntu wa kane ni umwana w’amezi 29 w’umuturanyi wabo nawe wagaragaje ibimenyetso nawe arapfa.

    Itsinda ry’abaganga ryahise ryoherezwa ku kigo nderabuzima cya Butsili gufata ibizami no kugenzura.

    Ubuyobozi bwa INRB ikaba ihera kuri ibyo bizami yemeza ko habonetse ubwandu bwa Ebola.

    Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Jacques Mbungani, yemeje ko itsinda ry’abaganga ryageze ahagaragaye ibimenyetso bya Ebola no kureba abahuye n’abagaragayeho icyorezo.

    Icyorezo cya Ebola muri 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abantu barenga 400.

    source : https://ift.tt/3iOoXO7

  • Akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’uwishwe muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyigena utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Bisizi, Umudugudu wa Kamakinga afunganywe n’abandi batatu barimo Munyagishari Jean Marie Vianney wubatse inzu, naho Kabarisa Innocent na Harerimana Eugene bakaba bakekwaho kwica Kalisa Mathias.

    Bafunzwe nyuma y’uko inzu ya Niyigena imaze gusenywa hakaboneka ibisigazwa by’umubiri wa Kalisa wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

    Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Murangira B Thierry yemeje ko Niyigena na Munyagishari bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.

    Ati “Tariki ya 06/10/2021, RIB yafunze abantu bane aribo Niyigena Jean Damascene na Munyagishari Jean Marie Vianey bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, Niyigena Jean Damascene niwe nyiri nzu y’aho umubiri wa Kalisa Mathias wishwe muri Jenocide yakorewe abatutse muri 1994 wakuwe, naho Munyagishari Jean Marie Vianney akaba ariwe wayubatse iyo nzu, naho Harerimana Eugene na Kabalisa Innocent bakurikiranyweho icyaha cya jenocide, kuko bicyekwa ko aribo bishe Kalisa Mathias muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.”

    Tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo umugore wa Kalisa Mathias yemeje ko umuntu wubakiweho inzu ari umugabo we agendeye ku myambaro babonye kuko ariyo yari yambaye.

    source : https://ift.tt/3llNUCd

  • Ibanga ryo kuyobora Akarere ukarangiza manda: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko François #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habitegeko François ari mu barangije manda ebyiri ku Buyobozi bw
    Habitegeko François ari mu barangije manda ebyiri ku Buyobozi bw’Akarere

    Abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije, batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe (bivuze ko itegeko ribemerera manda ebyiri zimara imyaka 10).

    Benshi mu bayobozi b’uturere ariko izo manda ebyiri z’iyi myaka 10 ishize ntabwo bagiye bazirangiza, kuko bavuzweho ‘kweguzwa cyangwa kwegura ku bushake’, harimo n’abatararangije manda n’imwe.

    Aba ariko ntabwo barimo Habitegeko François wayoboye Akarere ka Nyaruguru kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2011 kugera ku itariki 15 Werurwe 2021, aho yavuye agirwa Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba(Guverineri).

    Habitegeko avuga ko abayoborana bya hafi na Mayor(Meya) ba mbere ari abayobozi b’akarere bamwungirije ndetse n’abakozi bako, ariko atibagiwe n’inzego zibakuriye (Gouvernement Central).

    Abandi begereye cyane Umuyobozi w’Akarere ni inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa bibumbiye mu itsinda ryitwa JADF, Inama Njyanama, amadini n’amatorero, abayobozi b’Inama z’Igihugu ku rwego rw’akarere (iy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga).

    Umuyobozi w’Akerere kandi akorana bya hafi n’inzego z’abakorerabushake hamwe n’abaturage, ariko bose bakaba bafashwa n’inzego ziyoboye igihugu muri rusange.

    Guverineri Habitegeko, yasubije ibibazo Umunyamakuru wa Kigali Today(KT) yagiye amubaza

    KT: Icyo gihe muri 2011 ubwo mwatangiraga kuyobora Akarere ka Nyaruguru, mwagasanze gahagaze he mu bijyanye n’iterambere?

    Habitegeko: Nagasanze mu rugamba rw’iterambere, birumvikana uko twagasanze si ko twagasize, hari byinshi byakozwe kandi byiza, hari intambwe ifatika yatewe, abaturage bavuye mu bukene umubare utari muto, hari ibikorwaremezo by’amashanyarazi byubatswe, hari amavuriro, imihanda,…ndetse n’imyumvire hari intambwe ikomeye yatewe kuko ubu bari ku rugero rumwe n’abandi Banyarwanda mu kwiteza imbere.

    KT: Duhereye ku bijyanye n’Ubuhinzi, ibihingwa musize mu Karere ka Nyaruguru mubona bigomba gutunga abaturage no kubateza imbere ni ibihe?

    Habitegeko: Ubuhinzi muri rusange bwateye imbere, ndabyibuka haari impaka zikomeye zivuga ngo ‘ubutaka bwaho ntibwera kubera ubusharire’, ariko hari impinduka zikomeye zatewe no gukoresha ifumbirabuka nk’ishwagara, gukora amaterasi no gutunganya ibishanga.

    Habayeho guha imbaraga ibihingwa ngandurarugo nk’ibirayi, ibigori, ingano n’ibishyimbo ku buryo bufatika, ariko n’ibindi bihingwa(ngengabukungu) biberanye n’ubwo butaka busharira nk’ikawa n’icyayi byatejwe imbere.

    Umusaruro kuri hegitare warazamutse ku buryo bufatika, ubona ko ari intambwe ikomeye yatewe n’ubwo hakiri urugendo.

    Ingo zifite amashanyarazi muri 2011 Nyaruguru yari kuri 0.8% ariko ubu igeze kuri 90% by’ingo ziyafite, yaba akomoka ku mirasire cyangwa ku ngomero, navuga ko bageze ku rwego rw’uturere tw’Umujyi wa Kigali.

    Amashanyarazi burya ntabwo ari ukumurika gusa kuko azana n’indi mishinga myinshi y’urubyiruko, n’abaturage muri rusange batangira gucuruza, kubaza, gusudira, kogosha n’indi myinshi.

    Amazi meza na yo ni ibintu byashyizwemo imbaraga cyane, ariko hari n’ibindi bikorwaremezo nk’umuhanda wa kaburimbo(Huye-Kibeho), ni igikorwa cyatwaye amamiliyari menshi, ariko nta n’ubwo ari uriya gusa kuko hari n’uri kujya za Nshili uciye i Busanze ndetse n’undi uzaca mu Nyakibanda.

    Mu bindi bikorwa bifatika byakozwe harimo biriya bitaro bya Munini, na byo byatanzwe na Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu hamwe n’uriya muhanda wa Huye-Kibeho, kubaka ibiro by’Akarere byo ni ibisanzwe kuko utatanga umusaruro udakorera ahantu hazima.

    Mu rwego rw’ishoramari hari ibyagiye bikorwa cyane cyane mu bijyanye n’amahoteli, n’ubwo hakiri urugendo runini ariko hari amahoteli yubatswe i Kibeho.

    KT: Murakoze cyane, nakwibariza noneho ikibazo kigira kiti “Umuyobozi mwiza w’Akarere ushobora kurangiza manda ya mbere akongezwa indi na yo akayirangiza, yagombye kwitwara ate?”

    Habitegeko: Icya mbere navuga ni uko agomba kuba ari Umuyobozi ufitiwe icyizere n’abamutoye ari bo baturage, kandi agaharanira kutacyangiza (icyo cyizere).

    Icya kabiri ni umuyobozi uyobora Akarere mu buryo bukurikije amategeko, akirinda amarangamutima n’ibindi, ni umuyobozi ugisha inama abo aruta, abo bangana n’abamuruta.

    Ntekereza ko ufite ibyo, unafite indangagaciro z’ubunyangamugayo, wahayobora!

    KT: Ese mu byiciro byose muyoborana akarere bya hafi, nta wagushatse ngo akubure?

    Habitegeko: Yari kumbura se ndi he? Hari mugenzi wawe wigeze ambaza ngo ‘Iyo utari mu kazi uba uri gukora iki?’ Namubwiye ko mba nsinziriye! Sintekereza ko (uwo muntu dukorana bya hafi) yambura kandi nanjye ahubwo mba mushaka. Rero ndumva nta wigeze ambura rwose kuko n’iyo yambura kuri iyi saha, ku yindi yambona.

    N’ubwo nta waboneka hose kuko tutari Imana, ariko icyo nemera ni uko uruhare rwa buri wese rudasimburwa, buriya Leta yacu itekereza bikomeye cyane, ziriya nzego zashyizweho, uzarebe nta na rumwe rwasimbura urundi ngo uvuge ko ‘uru ntacyo rumaze!’

    Iyo wabyumvise utyo rero, ibintu biragenda rwose.

    KT: Murakoze cyane, dusoza, abayobozi b’uturere bazatorwa mu Ntara y’Uburengerazuba witeguye kubafasha iki?

    Habitegeko: Niteguye kubafasha rwose uko nshoboye n’ubwenge bwanjye bwose, n’umutima wanjye wose, n’imbaraga zanjye zose, kuko ni yo nshingano ya mbere kandi nyamukuru. Niteguye rero kubafasha ari mu ihuzabikorwa, niteguye kubagira inama aho bishoboka hose, ndetse no kubakorera ubuvugizi ku biturenze.

    KT: Murakoze kandi mugire week-end nziza!

    Habitegeko: Namwe murakoze mugire week-end nziza!


    source : https://ift.tt/2WZqYPW

  • Tiwa Savage ababajwe n’umwana we uzabona amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tiwa Savage
    Tiwa Savage

    Tiwa Savage avuga ko aya mashusho yashizweho mu buryo bw’impanuka n’umukunzi we nyuma akayasiba ariko yamaze kubonwa n’imbaga nini ikoresha Snapchat.
    Avuga ko yarize cyane akibona ayo mashusho ndetse anagira abwoba bw’ibiza kumuvugwaho.

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez wa radiyo power yo mu mujyi wa New York. Ati:” Sinabyita amashusho y’urukozasoni [pronography] kuko ni ibyabaye hagati yanjye n’umukunzi turi kumwe nonaha”.

    ubwo yabonaga ayo mashusho ku wa gatatu wiki cyumweru yahisemo guceceka kuko yabaye nkuhahamutse, ibyo byatumaga atabasha gusinzira neza.

    Savage, w’imyaka 41, ni umwe muba stars ba banyamuziki bakomeye ku isi byumwihariko mu njyana ya Afrobeats.

    Yamenyekanye mu ndirimbo nka kele kele na Eminado ndetse yari umwe mu bagize itsinda rya Don Jazzy’s Mavin Records ryo muri Nigeria, aho yari azwi ku kabyiniriro ka First Lady.

    Yatangaje ko byabaye mu kwezi gushize ndetse ko hari n’uwashatse ko amuha amafaranga ariko kugiti cye atatinyuka gutanga amande acibwa uwatangaje amashusho y’urukozasoni kandi we yarakoraga ibintu bisanzwe hagati y’abantu bakundana.

    Ati:” sindi umusazi wo kwishyira mu bucucu nkubwo nta nubwo wankoresha ngo unkuremo amafaranga”.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Tiwa Savage ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwamamaza ablum yise Water and Garri, yakoranye n’aba stars bo muri Amerika barimo Brandy and Nas.

    Yongeraho ko atifuza ko ibizamuvugwaho byagira ingaruka ku muziki we kuko urimo kugenda neza. Avuga ko yari ahangayikishijwe n’uko azafatwa n’abafana be, inshuti n’umuryango ariko ko atari yitaye kubyo gucibwa amande cyane ko atendaga kuyatanga.

    Tiwa Savage yashyingiranywe na Teebillz Balogun, umwe mu bacunga cyangwa bagenga abahanzi (artist manager) mu 2013, nyuma mu mwaka wa 2018 baza guhana gatanya nyuma y’imyka ibiri yari ishize amushinja kutaba ntamakemwa.

    Yongeraho ko ubu ikimuhangayikishije ari umwana wabo w’imyaka itandatu uko azabifata n’ingaruka byamugiraho ndetse na nyina umubyara.


    source : https://ift.tt/3iLhlvK

  • Ubumwe n’ubwiyunge buhagaze neza; kuki Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ari ngombwa? – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ikimenyetso simusiga cyerekena uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasegeshwe ku rwego rukomeye, ku buryo hari n’abatekerezaga ko igihugu kizaguma mu rukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo mu myaka yari buzakurikire, ‘u Rwanda rukaba nk’igihugu cyapfuye.’

    Ibi si ko byagenze kuko nyuma yo kubohora igihugu, FPR-Inkotanyi yashyize imbaraga nyinshi mu kongera kubaka ubumwe ndetse biragoye kwemeza ko u Rwanda rwari kugera ku iterambere n’umutekano rufite, hatabayeho ko Abanyarwanda bunga ubumwe bagakorera hamwe, ari na byo byakunze kugaragazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bushakashatsi yakoraga buri mwaka.

    Icyakora mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 14 Nyakanga, hagaragayemo uwatunguye abatari bake, wavugaga ko Leta ishyizeho Minisiteri nshya, izaba ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

    Nyuma yaho, ku itariki ya 21 Nzeri, Leta yahuje inshingano za Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iza Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), iza Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Ikigega cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye (FARG), zose zishyirwa mu nshingano za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iyobowe na Dr, Bizimana Jean Damascène.

    Ni ikihe kibazo iyi Minisiteri ije gukemura?

    Kimwe mu byibajijweho nyuma y’uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ishyizweho, ni ukwibaza icyo izaza kunganira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, na cyane ko imibare yerekana ko buhagaze neza.

    Mu kiganiro na IGIHE, umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, hakiri n’imbogamizi zigamije kubusubiza inyuma, bityo ko Leta ikwiye gufata ingamba zo kubusigasira.

    Ati “Icya mbere, uzi ko hari ababurwanya? Wabihorera se? Ntushobora kubaka inzu ikomeye ngo ureke kuyikinga, ngo wibaze ko hari ikintu ukoze gikomeye.”

    Uyu mushakashatsi yatanze ingero za bimwe mu biganiro bibera kuri YouTube, ‘bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi,’ avuga ko igiteye inkeke ari uko usanga abantu bari kubiba amacakubiri bifashishije izo mbuga nkoranyambaga usanga hari abantu bandi babashyigikiye.

    Ati “Abakurikira ibyo biganiro, bakanashyigikira ababikora ni Abanyarwanda, ibyo bintu ntibikwereka ko hari ikintu gikwiye gukorwa…ushobora kubaka ibintu ariko iyo udashyizeho uburyo bwo kubirinda, bishobora gusenyuka.”

    Ndahiro kandi yavuze ko iyi Minisiteri itazaba ishinzwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge gusa, ahubwo ko harimo ikindi cyiciro gikomeye cy’inshingano mboneragihugu, ati “Igihugu si umushinga w’imyaka itanu, ni umushinga w’imyaka amagana. Niba hari abantu b’uyu munsi batumva ibyago bashobora guterwa n’imvugo zibiba urwango, bakwiye kubyigishwa.”

    Igisubizo ku bwiyongere bw’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi?

    Mu minsi mike ishize, ibikorwa by’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi byariyongereye cyane cyane mu bihugu by’amahanga, bigatizwa umurindi n’inyandiko, ubuhamya n’ibindi bikorwa by’ibihimbano byifashishwa mu kuyobya abantu.

    Ndahiro yavuze ko iyi Minisiteri ikwiye kuvugutira icyo kibazo umuti urambye, ariko avuga ko inshingano zayo zitagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

    Ati “Iyi Minisiteri izagira uruhare rurenze gusa kwita kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’urugero, Itorero ry’Igihugu ntabwo ryigisha kurwanya Jenoside gusa.

    Ni ibiki byitezwe kuri iyi Minisiteri?

    Kugira ngo iyi Minisiteri izagere ku nshingano zayo, Ndahiro yavuze ko hari ibyo ikwiye gushyigikira, birimo gutuma amateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi byashyirwa mu mashuri abanza, abana bagakura bayasobanukiwe.

    Uyu mushakashatsi kandi yavuze ko iyi Minisiteri ikwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa “by’ubushakastsi, kwandika ibitabo n’ibindi bitandukanye.

    Yasobanuye kandi ko mu bijyanye n’inshingano mboneragihugu, hari ibibazo byinshi bikwiriye gushakirwa ibisubizo. Ati “Iyo urebye imyitwarire y’urubyiruko wibaza, uko ruzaba rumeze mu myaka mike imbere.”

    Yashimangiye ko iyi Minisiteri ikwiriye no kuba umusemburo w’ibiganiro bitandukanye, birimo nk’iterambere rya siporo, iyangirika ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, ati “Mu ndirimbo tuvuga ko umuco dusangiye uturanga, kandi umuco wacu ni uko duhujwe n’ururimi.”

    Dr. Bizimana yavuze ko ingingo y’ubushakashatsi ku mateka iri mu bizibandwaho cyane. Ati “Kimwe mu byo numva bikenewe tuzakomeza gushyiramo imbaraga, ni ukureba uko amateka y’u Rwanda yatumye ubumwe bw’Abanyarwanda busenyuka kuko bufite icyabusenyuye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo ni ngombwa rero ko ayo mateka asuzumwa, akandikwa, akigishwa ku buryo buhagije, tukagira amateka y’igihugu, yanditse, azwi, atari amateka avangavanze cyangwa se afite uko yagiye agorekwa nk’uko twahuye nabyo. Aho tuzinjira no mu bushakashatsi.”

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze kandi ko Abanyarwanda bari mu mahanga nabo bazahabwa umwihariko, aho kuri ubu hari ibiganiro byatangiye mu byiciro bitandukanye, baba abari mu Rwanda no mu mahanga.

    Ati “Kugira ngo tunarebe ibyo Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bategereje kuri iyi minisiteri, ibyo bitekerezo baduha biradufasha kumenya icyo Abanyarwanda badutegerejeho ndetse n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo za nshingano zize zihuye n’ibyo Abanyarwanda bifuza.”

    Ku rundi ruhande, Ndahiro yavuze ko ihuzwa rya CNLG, NURC na FARG bizoroshya akazi, kuko izi nzego zizashyirwa muri Minisiteri imwe bityo n’ibibazo bigaragajwe bigakemurwa vuba.

    Minisitiri Bizimana Jean Damascène aherutse kuvuga Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu kizajya gishyira imbaraga mu bijyanye n’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    source : https://ift.tt/3iL1FsA