Tag: featured

  • Abakozi ba Bank of Africa basabanye n’abakiliya bayo mu gusoza Icyumweru cyabahariwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuva ku Cyicaro cyayo Gikuru mu Rwanda kiri mu Mujyi wa Kigali kugeza ku mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, harangwaga n’imitako ibereye ijisho.

    Hari hateguwe ibinyobwa na cake ndetse na bonbon ku buryo nta mukiliya cyangwa umukozi wahageraga ngo abure ibihwanye n’amahitamo ye.

    Iki Cyumweru cyasozwaga cyatangiye ku wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021. Ni gahunda ngarukamwaka aho ibigo, sosiyete, imiryango n’inzego zitandukanye byiha umwanya uhagije wo kurushaho kwita ku babigana.

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yabwiye IGIHE ko bagikoresheje nk’umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiliya bakabumva cyane ko n’ubusanzwe bagerageza kubegera.

    Ati “Kuri twe kwita ku bakiliya ni urufunguzo. Turashaka kurushaho gutanga serivisi inoze kandi abakiliya bacu ni bo duhora twimirije imbere. Ni yo mpamvu twishimiye byimazeyo iki Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya, tukabegera buri munsi tubaganiriza kugira ngo twumve ibyiyumvo byabo n’ibyo bakeneye.”

    “Ibyo bidufasha guhora turushaho kongera ubwiza bwa serivisi dutanga. Ndabikora haba ku giti cyanjye kandi n’abandi bakozi mu zindi nzego baba bashaka kwegera abakiliya bakabumva.”

    Yasobanuye ko muri iki Cyumweru cyose hibanzwe ku kuganira n’abakiliya humvwa ibyifuzo byabo n’ibibazo bafite ndetse n’ibyo banenga kugira ngo bikosorwe. Cyanabaye umwanya wo kumenya ibyo bakunda n’ibyo bishimira iyo banki ibagezaho hagamijwe kubyongeramo imbaraga.

    Abakozi n’abakiliya basangiye cake n’ibyo kunywa bitandukanye byari byateguwe. Hanatanzwe udupfukamunwa n’umuti usukura intoki ku bakiliya bageze ku mashami y’iyo banki uyu munsi, mu rwego rwo kubibutsa ko bagomba gukora byose banirinda COVID-19.

    Si ibyo gusa kuko bamwe mu bakiliya bashya banahawe amakarita y’ubuntu bashobora kwifashisha bahaha cyangwa babikuza kuri ATM.

    Bamwe mu bakiliya bavuganye na IGIHE batangaje ko bishimira imitangire ya serivisi muri iyo banki mu gihe bamaze bakorana nayo.

    Morgan Dembe uyimazemo imyaka ibiri, yagize ati “Serivisi itanga zinyura abakiliya. By’umwihariko iyo bigeze ku nguzanyo, barayiduha tugakora imishinga itandukanye natwe tukayabasubiza. Batanga serivisi zihuse, zinoze kandi n’iyo habayeho akabazo nko mu ikoranabuhanga, bagusubiza mu buryo bw’ubunyamwuga ukumva na we uranyuzwe.”

    Umugwaneza Denyse ukora ubucuruzi, yahamije ko mu myaka irenga itatu amaze akorana na Bank of Africa nta kibazo arahura nacyo muri serivisi aba ashaka.

    Yakomeje ati “Muri iki Cyumweru byabaye akarusho baduha serivisi inoze n’ibyo kunywa bitandukanye.”

    Abo bakiliya basabye ko abakozi babafasha bakongerwa ku mashami amwe n’amwe kugira ngo izina banki ifite mu gutanga serivisi nziza rikomeze guhama ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo bikoroshywa bityo buri wese akayisangamo, by’umwihariko abakirangiza amashuri bakunze kubura igishoro.

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yasuye amashami atandukanye areba uko abakozi bakira abakiliya, abaganiriza ngo yumve ibyo bashima n’ibyo banenga muri serivisi bahabwa, anasabana na bo.

    Bank of Africa yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015. Ubu ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu, harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali n’andi ari mu Turere twa Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi na Kayonza.

    Abakiliya bahawe amazi yo kunywa basangira n’abakozi cake ariko banahabwa udupfukamunwa n’umuti wica udukoko bibafasha kwirinda COVID-19

    Abakiliya baganiraga n’abayobozi bisanzuye

    Cake yari yateguriwe abakiliya n’abakozi ba Bank of Africa

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, ahereza umukiliya impano ku munsi wo gusoza Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Ku mashami yayo yose harangwaga imitako ibereye amaso

    Kuva ku cyicaro Gikuru kugeza ku mashami ya Bank of Africa ari hirya no hino mu gihugu hari imitako ibereye ijisho

    Umukozi wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir (iburyo), umukiliya wayo (hagati) n’Umuyobozi wayo Mukuru mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, bakata cake

    Umukozi wa Bank of Africa aha umukiliya icyo kunywa

    Umukozi wa Bank of Africa aha umukiliya cake

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, aha umukiliya agapfukamunwa n’umuti usukura intoki

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, aganira n’umwe mu bakiliya

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, ahereza umukiliya impano ku munsi wo gusoza Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Abderrahmane Belbachir yagendaga aha abakiliya impano zitandukanye

    Ifoto y’urwibutso abakozi ba Bank of Africa bafatanye n’abakiliya ndetse n’Umuyobozi wayo Mukuru mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir

    Amafoto: Himbaza Pacifique


    source : https://ift.tt/3FvPWHR

  • Kurushaho kubegera no guhemba abanyamahirwe mu byaranze Icyumweru cyahariwe Abakiliya muri Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha ikoranabuhanga muri iki cyumweru.

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.

    Ati “Iki cyumweru gitangira ikintu cya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”

    “Twakoze na tombola kugira ngo dusoze Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”

    Mukabanana yavuze ko uko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.

    Ati “Burya umukiliya ntabwo aba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”

    Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiriye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe kuri uyu munsi.

    Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”

    Gasingizwe Napoléon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”

    “Nk’ubu twahawe serivisi inoze, duhabwa ikinyobwa ku bafite inyota ndetse tubasha kurya cake twishimira serivisi nziza Cogebanque ikomeje kuduha.”

    Uyu mukiliya yasabye ko iyi banki yageza amashami yayo hirya no hino mu gihugu bityo n’abandi Baturarwanda bakabasha kugerwaho na serivisi zayo.

    Yanifuje ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza ba rwiyemezamirimo bacyiyubaka bashaka kwikorera ndetse bakabegera cyane kuko abenshi batinya kugana iyo banki batekereza ko ari iy’anafite amikoro ahanitse.

    Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.

    Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”

    Abakiliya ba Cogebanque basabye ubuyobozi bwayo kongera abakozi kuko bagenda biyongera ari nako serivisi bakenera zigenda zaguka.

    Amagambo yahaga ikaze abakiliya ba Cogebanque

    Abakiliya batangaje ko banyuzwe na serivisi nziza Cogebanque ibagezaho

    Hatanzwe impano y’igare ku mukiliya wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe Abakiliya

    Ibinyobwa n’ibiribwa byari byateguriwe abakiliya ba Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe Abakiliya

    Kuri uyu munsi hanahembwe umukozi wa Cogebanque wahize abandi mu gutegura neza aho akorera muri iki cyumweru

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yasabye abakiliya gukomeza kugirira banki icyizere, abizeza ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza

    Ifoto y’urwibutso abakozi ba Cogebanque bafashe ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    source : https://ift.tt/3oL4rBL

  • Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, ni bwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

    Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Muri RGS ya munani, inkingi esheshatu ku munani ziri ku gipimo cya 80% kuzamura.

    Inkingi eshanu zazamutse mu manota. Iyazamutse kurusha izindi ni iy’Ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho 3.55% ugereranyije na RGS 7, iryo zamuka ryanatumye iyi nkingi igeza ku manota 80% ku nshuro ya mbere kuva RGS yatangira gukorwa muri 2010.

    Inkingi eshatu zasubiye inyuma mu manota. Iyasubiye inyuma kurusha izindi ni iy’ Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi. Yavuye kuri 78.14% yariho muri RGS ya karindwi igera kuri 74.65%. Iryo subira inyuma rya 3.49% ryatumye iyi nkingi iza inyuma y’izindi.

    Kumanuka kw’iyi nkingi bifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 aho ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri -3,4%.

    Ibipimo 23 muri 35 biri ku kigero cya 80% kuzamura, naho ibipimo 12 biri hagati ya 60% na 79,9% bikaba ari nako byari bimeze muri RGS ya karindwi.

    RGS ya munani iragaragaza kandi ko ibipimo bitanu kuri 35 byazamutse ku kigereranyo kiri hejuru ya 5%. Igipimo kirebana no gukorera mu mucyo nicyo kiza imbere mu byazamutse cyane kuko cyazamutseho 7,14%.

    Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

    Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3alNuFD

  • Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi batatu bashya mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ba ambasaderi bashya barimo Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021.

    Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zabo, aba bambasaderi bahurije ku kuba bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

    Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yageze i Kigali nyuma y’uko ku wa 14 Nyakanga 2021, iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.

    Yijeje ko azakomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Qatar binyuze mu kubakira ku mubano usanzweho.

    Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uhereye ku bayobozi bakuru.’’

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi. Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

    Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

    Qatar Airways yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Ambasaderi Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani yakomeje ati “Iyi ni intangiriro y’imishinga ihuriweho. Duhanze amaso no gukorana ku yindi mishinga.’’

    Ku wa 26 Gicurasi 2015, u Rwanda na Qatar yombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

    Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano.

    Mu 2018, abakuru b’ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

    Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani guhagararira Qatar mu Rwanda

    -  Umubano w’u Rwanda na Misiri mu cyerekezo gishya

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’ubuvuzi.

    Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna, yishimiye guhura na Perezida Kagame baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Perezida wa Misiri Sisi aha agaciro ubwenge bwa Perezida Kagame mu guhindura u Rwanda mu iterambere ryarwo n’abarutuye. Dukeneye kongera imbaraga mu bucuruzi n’ubukungu mu nyungu z’abaturage.’’

    U Rwanda na Misiri biheruka gusinyana amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi; kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere (EAPD) na Minisiteri y’Ubuzima.

    Mu bucuruzi, Abanya-Misiri berekeje amaso mu gushora imari mu Rwanda, ndetse buri mwaka iki gihugu gitegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”. U Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wahawe guhagararira Misiri mu Rwanda

    Perezida Kagame kandi yanakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, washimye umubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Twaganiriye ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi. Hari inzego zitandukanye twakoranamo zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukungu n’izindi.’’

    U Bubiligi bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva kera mu bukoloni dore ko ari na kimwe mu byarukonije. Bufasha u Rwanda mu nzego zirimo ubuzima, imiyoborere myiza n’ingufu.

    Muri Kanama 2021, u Bubiligi bubinyujije mu Ishami ry’Ubutwererane ryabwo, binyuze muri Enabel, bwatangaje ko buzafatanya n’u Rwanda mu kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti.

    Mu Ukwakira 2021, ni bwo u Bubiligi bwoherereje u Rwanda dose 196.000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Ambasaderi Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bose bazaba bafite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi Bert Versmessen wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda

    Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani

    Yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda na Qatar avuga ko uzakomeza kwimakazwa

    Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna

    Yabwiye itangazamakuru ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu nzego zitandukanye ziteza imbere abaturage b’u Rwanda na Misiri

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen

    Yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko hari inzego nyinshi bishobora gukoranamo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro

    Video: Mucyo Regis


    source : https://ift.tt/3uUG31C

  • Abanyamakuru Maria Ressa na Dmitry Muratov begukanye igihembo cy’Amahoro ‘Nobel 2021′ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dmitry Muratov na Maria Ressa
    Dmitry Muratov na Maria Ressa

    Pavel Kanygin, umunyamakuru ufite ubunararibonye muri uwo mwuga mu Burusiya, yavuze ko ibyo bitanga imbaraga ku banyamakuru bose.

    Yagize ati “Ibi birasa n’ibitabayeho, ubanza turimo kurota kuko iki ni ikintu kinini gitanga imbaraga kuri twese, amezi ashize yari akomeye cyane ku itangazamakuru ryo mu Burusiya, turimo kwiyumva nk’aho twegereje iherezo ritangaje kuko twaburaga ikizere”.

    Yakomeje agira ati “Nizere ko kino gihembo kizafasha kuturinda ibitero by’ubuyobozi, ni igihembo kitari ingenzi kuri twe gusa, ahubwo ku banyamakuru bose bigenga bo mu burusiya”.

    Yakomeje kandi avuga ko uyu munyamakuru Muratov wegukanye igihembo, ko ari umuntu usaba ibintu bigaragara ariko kandi bikwiye. Aba ashaka ko iteka dushyiraho izindi mbaraga nyinshi z’inyongera, ni umugabo ukunda kandi ushyira umutima we wose mu kazi akora.

    Muratov, umwe mu batwaye iki gihembo yabwiye igitangazamakuru cyo mu Burusiya Tass (Russian news agency Tass), ko atavuga ko igihembo yahawe yari agikwiye, ko ari icya Novaya Gazeta kuko ari bo bapfuye bari kurwanirira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ukwishyira ukizana mu kuvuga, “ubu rero kuko batakiri kumwe natwe (komite y’abaharanira amahoro) twafashe umwanzuro wo kubibwira isi yose”.

    Uwo mugabo yahise avuga urutonde rwose rw’abanyamakuru biciwe mu Burusiya kubera akazi kabo, abarondora anabavuga mu mazina yabo, ati “ni ku bwa Igor Domnikov, Yura Shchekochikhin, Anna Stepanovna Politkovskaya, Nastya Baburova, Natasha Estemirova na Stas Markelov, ni icyabo”.

    Iki n’igihembo gitangwa buri mwaka ku bantu bakoze imirimo y’indashyikirwa muri Siyansi, ubukungu ndetse n’abaharaniye amahoro ku isi yose.

    source : https://ift.tt/2YypA75

  • Rusizi: Ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabonewe igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy
    Ikibazo cy’umuceri wari waraheze mu bubiko cyabonewe igisubizo

    Bunani Obed, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi aganira na Kigali Today, yavuze ko ibibazo byo kubura isoko ry’umuceri byabonewe ibisubizo.

    Ikibazo cy’isoko ry’umuceri uhingwa mu Karere ka Rusizi cyigaragaje mu mpera z’umwaka wa 2020, aho abaturage bejeje umuceri bakabura isoko bitewe n’amabwiriza ya zone yashyizweho mu kugura umuceri, bigatuma abagomba kubagurira badashobora gufata umusaruro wose.

    Agira ati “Ikibazo cyagaragaye muri season A, aho twabonye umusaruro wa toni 6800, uwaburiwe isoko wari toni 1765 hakorwa umuvugizi uragurwa ariko Toni 360 zibura abaguzi.”

    Ikibazo kijya gutangira inganda dufite mu kibaya cya Bugarama ni zo zari zemerewe gukura umuceri duhinga.

    Byateje ikibazo ubwo inganda zagaragaje ubushobozi buke kubera Covid-19, ntizabasha gufata umusaruro wose, biba ngombwa ko inzego zikora ubutabazi izindi nganda zo hanze ya Rusizi ziza kuwugura.

    Twaguriwe n’uruganda rwa Ruhango ariko na rwo rugura toni nkeya, inganda 2 za Bugarama zikomeza gucumbagira zigura umusaruro wari ukiri ku bwanikiro, kugeza ubwo season irangiye dufite toni 360 zabuze isoko, twarinze kuzitangiriraho mu yindi season.

    Akomeza avuga ko gukemura ikibazo habaye ubwunganizi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabasuye ku itariki 5 Ukwakira 2021.

    Agira ati “Birasa nk’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabiboneye umurongo aho bakuyeho ibintu by’amazone, ubu uruganda rwo mu Majyepfo cyangwa Iburasirazuba rwaza kugura umuceri, mu gihe mbere bitari gukunda kubera ibintu by’amazone byashyizweho”.

    Bunani avuga ko ubu bafite icyizere ko umuceri utazongera kubura isoko kuko inganda zose zemerewe kuza kugura umuceri kandi ku giciro cyiza.

    Agira ati “Ibi bivuze ko inganda zo mu Karere ka Rusizi n’izo hanze yako zemerewe kuza kugura umusaruro twejeje.”

    Ubusanzwe umuhinzi ku kilo cy’umuceri ahabwa Amafaranga 279, ariko agakatwa amafaranga 9 agenerwa kubaka inzego, kandi uruganda rupakira umuceri rwishyuriye, bikorohera umuhinzi guhabwa amafaranga ye.

    N’ubwo abahinzi bavuga ko batamburwa, icyakora ngo ko igiciro bahererwaho umuceri Ni gitoya, ibi bakabihera ko batanga umuceri ku mafaranga makeya ukagaruka watunganyijwe ku giciro gihenze.

    Umufuka w’umuceri wa Bugarama wa 25Kg ugurwa Amafaranga 16,000 Frw, abahinzi bakavuga ko harimo ikinyuranyo cyo guhabwa 270Frw ku kilo wamara gutunganywa ukagurwa 640 Frw, bakavuga ko bari bakwiye kongererwa.

    Ati “Nk’abahinzi icyo twifuza ni uko Minisiteri zabibara zikareba inganda zitunganya umuceri ibyo zishora bakaba bakongera igiciro umuhinzi ahabwa.”

    Abahinzi ba Bugarama bashima ko bafite uburenganzira bwo kurya ku muceri bejeje aho umuhinzi aba yemerewe gutonorerwa 20% by’umusaruro yejeje n’ubwo benshi bahitamo gutanga ibiro 100 by’umuceri udatonoye ukavamo ibiro 66 bitonoye.

    Bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’umuceri harimo gutinda ku mbuga za koperative kubera imihanda idakoze, bikagora imodoka kugerayo imvura yaguye uretse ko nka Gikundamvura n’iyo imvura itagwa biragoye kugerayo kubera imihanda mibi, na ho i Ruhwa bisaba abaturage kwikorera ku mutwe kugera ku modoka.

    Mu Karere ka Rusizi habarurwa amakoperative ane y’abahinzi b’umuceri akorera mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.


    source : https://ift.tt/3akeTrz

  • Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu
    Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu

    Bamwe mu bo mu Karere ka Huye bagize amahirwe yo gukurwa mu gahinda bari barahezemo, ku bw’inkunga y’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rich), bavuga ko nta mwana bifuriza kunyura mu buzima nk’ubwo na bo banyuzemo, bityo bagasaba abagabo bajya bashuka abana gusigaho.

    Mukamana (Ni izina tumuhaye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), ni umwe muri abo bangavu uvuga ko yitegereje agasanga hari abakobwa bafite imyitwarire itari myiza, iviramo bamwe muri bo gutwara inda, ariko ko hari n’abashukwa n’abagabo baba bafite abagore kandi na bo barabyaye.

    Agira ati “Rwose hariho abagabo b’abana babi, usanga ufite imyaka 30 n’ingahe cyangwa 40 ari kumwe n’akana k’imyaka 15. Ese mu by’ukuri, nta soni aba afite? Nta no kuvuga ngo ese umbonana n’uyu mwana aravuga ngo iki! Umuntu afite umugore ariko ntamunyuze, agiye mu bakobwa, umwe amuteye inda, undi amuteye sida!”

    Yungamo ati “Ntabwo bose babikora pe! Ariko hariho abagabo b’abana babi! Abo rero, nta mutima bagira. Kuko bawugira ntabwo umuntu yakabaye afite umugore n’abana ngo ajye ku mwana w’imyaka 15. Mu by’ukuri ni irari rirenze urugero!”

    Yunganirwa na Mugisha wifuza ko abagabo bajya guhohotera abana bajya babanza kwibaza mu gihe hari uwahemukira abana babo mu buryo bagiye kubikora ku bandi.

    Ati “Igihe ari kumwe n’umwana mutoya, akwiye gusubiza inyuma akareba uwo yabyaye, akibaza niba aramutse amubonanye n’undi mugabo byamunezeza. Ese kuki adatekereza ko atabiretse n’undi atabireka ku mwana we?”

    Ku rundi ruhande, aba bakobwa basaba abagabo bahohotera abana kuzirikana ko guhohotera umwana w’umukobwa bimusubiza inyuma, bigatuma hari byinshi yari kugeraho bipfa, bityo uwabimuvukije akaba ahemukiye igihugu.

    Musabyemariya ati “Abana b’abakobwa na bo barashoboye. Iyo umwangije, ukamutesha ishuri, ntuba ureba ko hari byinshi uri kwangiriza igihugu? Abagabo bagakwiye gusubiza amaso inyuma, bakisubiraho, bakareka kwangiriza igihugu.”

    Yungamo ati “Abagabo nimwisubireho, mureke gukomeza gushuka abana, kuko namwe babikoreye abanyu mwababara. Niba ufite umugore ukaba ufite n’abana, urashaka umukobwa w’iki?”

    Mukamana na we asaba abagabo kwisubiraho agira ati “Nibarekere aho kuko bakomeje kwandagaza abana b’abakobwa! Bagakwiye kwigaya. Niba ufashe amafaranga ukayashukisha umwana w’umukobwa kandi nawe warabyaye, jya uzirikana ko niwangiza uw’abandi n’uwawe ari ko bazamugira.”

    Avuga kandi ko n’utarabyara akwiye kubyitaho, azirikana ko na we hari igihe azaba ahangayikishijwe n’uburere bw’umwana we.

    Asoza agira ati “N’ubonye mugenzi we abikora aba akwiye kumubwira ko ibyo akora atari byo.”


    source : https://ift.tt/3DiggDq

  • CMA yitabiriye icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kibaye ku nshuro ya gatanu cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane (IOSCO). Iki cyumweru kiba hagati ya tariki 4 na 10 Ukwakira 2021, gifite intego yo kongera ubukangurambaga hashishikarizwa abantu b’ingeri zitandukanye kwitabira kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane hirya no hino ku isi.

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Magnifique Migisha yavuze ati: “Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko kenshi bahuza imbaraga mu bukangurambaga hashishikarizwa ingeri zitandukanye z’abantu kwitabira kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

    Migisha yongeyeho ati: “Mu gihe hizihizwa iki cyumweru cyahariwe abashoramari hirya no hino ku isi, by’umwihariko CMA mu Rwanda iri gukora ubukangurambaga mu kurushaho kwitabira mu buryo buhoraho kandi ku bwinshi kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane, kuko bitanga umusaruro ku gihugu mu kuzamura ubukungu, ku bigo by’ubucuruzi ndetse no ku bashoramari ku giti cyabo.”

    U Rwanda rwateye intambwe mu kurushaho guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu myaka ishize kandi hari byinshi bigenda bigerwaho, kuko hari amahirwe menshi atangwa n’iri soko mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu buryo burambye.

    CMA ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko bikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu batandukanye kugana iri soko, berekwa amahirwe ritanga mu buryo burambye ndetse n’inyungu zihari zo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

    source : https://ift.tt/3iJoInn

  • Hatangiye iperereza ku nkongi yibasiye Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga – #rwanda #RwOT

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

    Gusa ku rundi ruhande, ibitaro bya Kibagabaga bivuga ko hashyizweho itsinda ry’abahanga rigizwe n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) rigomba kugenzura icyateye iyi nkongi.

    Nta muntu wigeze uburira ubuzima muri iyi nkongi, nta n’uwakomeretse. Ibikoresho birimo mudasobwa 23, Printer 12 biri mu byatwitswe n’iyi nkongi.

    Ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi yahise ihagera irayikumira hirindwa ko hangirika ibindi bice.

    Mu gihe iyi Laboratoire yahiye, itsinda rya RBC ryabaye rihaye ibikoresho ibi bitaro biba bikoresha mu gupima indwara bisimbura ibindi byahiye.

    Igice cya Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga ni cyo cyangiritse

    source : https://ift.tt/3Fs7d4Q