Tag: featured

  • Nyamagabe: Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa rwahembwe amafaranga ibihumbi 800 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4
    Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4

    Abitabiriye aya marushanwa basabwe kohereza ibihangano byabo ku rubuga rwa YouTube Nyamagabe Art Council, maze tariki 8 Ukwakira 2021 baza kubigaragaza imbonankubone, ndetse batanu ba mbere barabihemberwa.

    Igihangano cya mbere cyagenewe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 300, icya kabiri kigenerwa ibihumbi 200, icyakurikiyeho ibihumbi 120, ikindi 100 naho icya gatanu ari na cyo cyahagarariweho, kigenerwa ibihumbi 80.

    Espérance Nyirasafari w’imyaka 31, ni we wabaye uwa mbere, abikesha imbyino irimo ahavuga ngo “Ejo ni nde waba depite, ejo ni nde waba umuntu ukomeye? Have winyicira ubuzima, namenye ko ejo hanjye ari heza.”

    Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy
    Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy’amafaranga ibihumbi 300

    Yishimira igihembo yahawe, yagize ati “Abana nifashisha ngiye kubashakira udukoresho, nanjye ubwanjye nongere nsubire muri studio, nongere nyikore neza. Muri makeya kiriya gihembo bampaye ngiye kugikoresha nivugurura.”

    Ibi binavugwa n’abagize itsinda “The Generation” ryabaye irya kabiri, babikesha indirimbo irimo ibango ribuza ba abagabo bakuze bazwi nka ba ‘sugar daddy’ guhemukira abana rivuga ngo “Dore ungana na papa wakabaye undera, abo wibarutse bo turangana. Winshukashuka uvuga ko tungana, oya, oh non!”

    Abitabiriye aya marushanwa bifuza ko yajya aba kenshi, kuko kuri bo ari uburyo bwo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

    Nyirasafari ati “Ngiye mbona inzira yo kunyuzamo ubutumwa nk’iyi mbyamfasha kuko mu buzima ndi umwarimu w’urubyiruko. Nanjye mfite ubuhamya bw’ibyo numvise n’ibyo nabonye byakwangiza urubyiruko.”

    Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy
    Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 200

    Gabriel Irakarama, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco, ari na we wateguye aya marushanwa, avuga ko bayateguye kuva mu kwezi kwa Nyakanga, ibiruhuko bigitangira, mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri baje mu biruhuko na bo bazayitabire, ariko no kugira ngo ubutumwa bwateguwe buzabarinde.

    Agira ati “Twayateguye kugira ngo turinde urubyiruko ruje mu biruhuko ku bw’ibishuko bahura na byo iyo ruri mu biruhuko. Ni n’uburyo bwo kubazamurira impano bafite.”

    Anavuga ko atitabiriwe uko bari babyiteze kuko ngo bari biteze ko hazitabira abagera mu 100, hakitabira 20. Atekereza kandi ko ingamba zo kwirinda Covid-19 ziri mu byabiteye.

    Gusa na none, yumva intego y’uko ubutumwa buri muri ibyo bihangano bugera kuri benshi barayigezeho kuko umurongo wa YouTube Nyamagabe Art Council babishyizeho wasuwe n’abatari bake, ku buryo hari n’indirimbo zarebwe inshuro 1200, izindi inshuro 800, gutyo gutyo.

    Irakarama anavuga ko ibihangano byashimwe bazafasha ba nyirabyo kubinononsora no kubisakaza, kandi ko amarushanwa y’ubutaha azatangira kare, agatangirira mu bigo by’amashuri aho abayatsinze bazahembwa ibikoresho by‘ishuri, hanyuma akazanakomeza mu biruhuko.


    source : https://ift.tt/3iPDNnH

  • Abarangije muri Wisdom School basabwe kwitwararika ngo batazasubira inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa, abanyeshuri barangije muri Ishuri Wisdom School, babuhawe n’Umuyobozi waryo Nduwayesu Elie, tariki 8 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo gushimira abitwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza.

    Mu banyeshuri 177 barangije icyiciro cy’amashuri abanza muri iri shuri, abagera kuri 27 batsinze mu cyiciro cya mbere n’amanota 5, mu gihe 82 bagize hagati y’amanota atandatu n’umunani, naho 68 bo bagize hagati y’amanota 9 na 15.

    Aguhire Mbabazi Justine, umwe mu bana b’abanyeshuri urangije amashuri abanza muri Wisdom School n’amanota atanu, avuga ko gutsinda neza kugera kuri uru rwego, abikesha gukora cyane, abifashijwemo n’abarezi n’ababyeyi be.

    Yagize ati: “Navuga ko gutsinda mbikesha abarimu bagiye badufasha mu myigire. Twakoraga imyitozo n’amasuzumabumenyi kenshi, ndetse n’igihe batwigisha, buri wese agakorera ku ntego yo gufata vuba no gusobanuza aho atumva. Hakiyongeraho n’ababyeyi bashyiragaho akabo, bakurikirana imyigire yacu, kudufasha gusubiramo amasomo no kutubonera ibyangombwa nkenerwa nk’amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma twitwara neza. Ibyo byose byagiye bidufasha kwitegura ibizamini bya Leta dufite umwete, ari na byo bitugejeje kuri iyi ntsinzi mubona twagize!”

    Abasoje icyiciro cy
    Abasoje icyiciro cy’amashuri abanza muri Wisdom School biyemeje gukomezanya umurava

    Uyu munyeshuri ugiye gukomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Fawe Girls School, avuga ko ajyanyeyo intego yo gukomeza guhatana ngo azavemo uzagirira Igihugu akamaro.

    Yagize ati: “Ngiye gukomeza amasomo mfite intego yo guhatana, kandi nkirinda kwirara ngo ntazatsindwa. Ku buryo no mu kizamini kirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, nzagira amanota meza”.

    Mugenzi we witwa Izere Kenny, na we ugiye gukomeza amashuri yisumbuye muri Petit Séminaire St Jean de Nkumba, ngo azarangwa n’ishyaka mu myigire ye, azabere abandi intangarugero.

    Yagize ati: “Mfite intego yo kuba intangarugero mu bandi, yaba mu masomo abarimu tugiye gukomezanya bazajya batwigisha, imyitozo, ibizamini n’ibindi byose umunyeshuri asabwa, nzaharanira kuba mu b’imbere abandi bana bareberaho”.

    Abanyeshuri bose uko ari 27 batsinze mu cyiciro cya mbere, buri wese yashyikirijwe urupapuro rw’ishimwe (Certificate), ahabwa n’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda, y’impamba yo kumwunganira kubona ibikoresho by’ishuri, mu rwego rwo kumushyigikira mu rugendo rw’imyigire atangiye no kumushimira umuhate yagaragaje, bikamuhesha amanota meza.

    Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’Ishuri Wisdom School, asaba abanyeshuri barangije muri iki cyiciro, gukomeza kwitwara neza, kuko urugendo mu myigire yabo rugikomeza.

    Yagize ati: “Ubwo aba banyeshuri bagiye mu kindi cyiciro cy’amasomo, ubu noneho si umwanya wo kuryama. Uyu ni wo mwanya wo gukora cyane, kuko imbere ni ho haruhije kurusha aho bavuye. Kugira ngo bizaborohere rero, ni uko bagomba gushyira imbere ubushishozi, umurava wo gukurikira ibyo abarimu babigisha, no gukomera ku muco w’imyitwarire myiza batojwe. Ibi turabasaba ngo ntibazabirengeho, hato batazisanga basubiye inyuma”.

    Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n
    Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n’amafaranga bishimiye ko azabunganira kubona ibikoresho byo kubafasha mu myigire yabo

    Zimwe mu ngamba Nduwayesu avuga ko iri shuri rikomeyeho, mu rwego rwo gutoza abanyeshuri gukora cyane, harimo gukorera ku mihigo; aho umwarimu akorera ku ntego yo kwigisha neza, no gutsindisha ku kigero cya 95% kandi abana yigisha, buri wese akagira amanota 65% kuzamura. Iyo mihigo mwarimu ayigirana n’ubuyobozi bw’ikigo; akanayisinya hagati ye n’abana ndetse n’ababyeyi kugira ngo igerweho.

    Nduwayesu yongeraho ko muri uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, bazanashyira imbaraga cyane mu gutoza abana ubushakashatsi bushingiye ku buvumbuzi bw’ibishya, kugira ngo bibategurire kuzaba abihangira imirimo.

    Wisdom School ifite icyicaro mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ubu ikaba ifite amashami mu Karere ka Burera, Nyabihu na Rubavu. Aho hose rihafite abanyeshuri basaga 1800.

    Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru
    Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru


    source : https://ift.tt/30etCmb

  • Abaganga 19 ba RDF barimo baravura abaturage muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n
    Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n’umusirikare wa RDF amusobanurira ubuvuzi ashaka

    Ni gahunda yiswe Civil Military Cooperation Week (CIMIC), irimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu, irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi i Machakos no muri Kajiado, ikaba yatangiye guhera ku wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2021 kugeza tariki 13 Nzeri 2021.

    Bimwe mu bikorwa bakoreramo ni nko kuvura abaturage indwara zitandukanye kandi bakabavura nta kiguzi batanze.

    Baravurwa indwara zitandukanye
    Baravurwa indwara zitandukanye

    Ingabo z’ u Rwanda (RDF) by’umwihariko, zisanzwe zizwi mu bikorwa nk’ibi zikorera Abanyarwanda buri mwaka, aho begera abaturage bagafatanya na bo mu bikorwa bitandukanye bibaganisha ku iterambere, birimo guha amashyanyarazi abatayafite, kububakira amazu, ibiraro, kubaha inka ndetse no kubavura indwara cyangwa ibikomere bitandukanye nta kiguzi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Tuzamure ubufatanye bw’Akarere binyuze muri serivisi duha abaturage.”

    source : https://ift.tt/3iNR00e

  • Hemejwe igeragezwa ry’urugomero rwa Rusumo rushobora kongerwaho izindi Megawati – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi banasabye ko hasuzumwa uburyo hakongerwaho Megawati eshanu nyuma yo kubona ko hari amafaranga yari kuzakoreshwa azasaguka.

    Ibi byasabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021 ubwo abaminisitiri batatu barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Gatete Claver, Minisitiri w’ingufu mu Burundi Ibrahim Uwizeye ndetse na Minisitiri w’ingufu wungirije muri Tanzania Stephen Byabato basuraga uru rugomero.

    Urugomero rwa Rusumo rwitezweho gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 80, buri gihugu kizahabwa Megawatt 26.6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo abarundi ibihumbi 520, abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

    Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’uyu mushinga, aba bayobozi bakoze inama yamaze amasaha arenga atatu, nyuma babwiye itangazamakuru ko bafatiyemo imyanzuro irimo ko imirimo yo kubaka igomba kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2021 ndetse hakanasuzumwa uburyo hakongerwaho Megawatt eshanu.

    Minisitiri Gatete yavuze ko bakurikije ibyakozwe mu mezi atatu ashize, basanga akazi kari gukorwa neza ugereranyije n’amezi yashize. Yavuze ko mu gice cy’ibanze aho amazi aturuka hamaze gukorwa akazi karenga 95%, mu bindi bice bindi nabyo ngo akazi kakaba kari kugenda neza kuburyo bizeye ko uyu mwaka uzarangira bamaze gutangira igerageza.

    Ati “Twashakaga kureba imbogamizi bafite ariko twabonye ko bahuye n’imbogamizi kubera amato n’ibindi byinshi, twabonye rero ibitaragenze neza ariko hari akazi kenshi kakozwe.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko batarava ku ntego yabo ya mbere y’uko ibikorwa byose byo kubaka byaba byarangiye mu Ukuboza 2021, nyuma ngo nibwo bazareba niba nta gihe batakaje kugira ngo bakigarure kuburyo banatangira kugerageza kureba niba ibyo bamaze gukora bikora biciye mu gucuna no gukwirakwiza umuriro mu igerageza.

    Hari amafaranga azasaguka

    Ubwo uyu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo watangiraga, byari biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 340 z’amadorari. Kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyoni 194 kandi umushinga ugeze kuri 81.9%, bivuze ko hari amafaranga menshi azasaguka.

    Minisitiri Gatete yavuze ko hari ibikorwa biri kongerwa muri uyu mushinga bitewe n’uko babonye ko amafaranga yari ateganyijwe azasaguka. Ibyo ibikorwa birimo imiyoboro izafasha mu gutuma ibihugu bihanahana umuriro w’amashanyarazi.

    Yakomeje agira ati “Amafaranga yose hamwe miliyoni 340 z’adorari ubu hamaze gukoreshwaho miliyoni 194$, izindi rero ziracyahari kandi tugeze ku musozo, ni ukuvuga ngo hari ibigomba kwishyurwa ariko rero urabona ko dushyize ku munzani umushinga wagenze neza ahubwo bagowe no kuzana ibikoresho babikuye mu mahanga hamwe n’ibindi bibazo bike.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko kuri ubu u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira umuriro uzaturuka muri uru rugomero rwa Rusumo, aho hari gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo gushyiraho amapoto no gutunganya ibice uyu muriro uzajyamo birimo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, undi ukazatwarwa mu muyoboro mugari wa Shango uherereye mu Karere ka Gasabo.

    Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo watumye kandi hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15.5 z’amadolari bigamije guteza imbere ibice byegereye uru rugomero.

    Mu bikorwa remezo byubatswe harimo amavuriro, kubaka imiyoboro y’amazi, kuvugurura imihanda mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’u Burundi mu turere twa Giteranyi na Busoni haguwe imiyoboro y’amazi, hubakwa ikigo cy’urubyiruko ndetse hanongerwa umusaruro w’ibihingwa birimo imyumbati, ibigori n’ibishyimbo.

    Ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara hakozwe ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata, ubuki n’ibindi. Hanatunganyijwe imiyoboro y’amazi mu bice bine by’icyaro.

    Abaminisitiri batatu basuye uru rugomero basaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa

    Ibikorwa byo kubaka basanze biri kugenda neza bahamya ko Ukuboza kuzasiga batangiye gucana

    source : https://ift.tt/2YEj92U

  • Rusizi: Umuturage yafatanwe urumogi na magendu y’imyenda ya caguwa – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kamubaji.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batumye Polisi ifata uwo muturage.

    Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo [rw’uriya mugabo] hari urumogi n’imyenda ya caguwa kandi abikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira za magendu. Abapolisi bagiyeyo baramusaka barabihasanga, ariko we avuga ko atazi uko byageze mu nze ye ndetse ko atari ibye.”

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gucuruza ibintu bya magendu kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yagize ati “[Uwafashwe] aracyekwaho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no gucuruza imyenda ya magendu. Yanze kuvuga aho abikura n’aho abijyana ariko byafatiwe iwe mu nzu.”

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3DrfoN8

  • Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi basabwe kudaharanira inyungu zabo – #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021, mu mwiherero w’umunsi umwe bagiriye muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

    Ni umwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Ugamije kubafasha kwibukiranya no kwihugura ku nshingano zabo nk’intumwa za rubanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere uwo Muryango wemereye Abaturarwanda.

    Ngarambe yabashimiye ubwitabire bagize, abibutsa ko kwihugura ari inshingano ihoraho y’ umunyamuryango kandi imufasha kuzuza neza inshingano ze.

    Ati “Mukwiye guhora mwihugura ndetse mugakora ubushakashatsi buhagije ku mategeko mutora kugira ngo bibafashe kumva neza akazi mukora.”

    “Mukwiye kwimakaza ibiganiro hagati yanyu n’abandi kugira ngo akazi mukora kuzuze inshingano mwahawe n’ Abanyarwanda.”

    Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nziza bakaba “ba nkore neza bandebereho”, bagafata iya mbere mu kwimakaza ubumwe aho bakorera no mu Banyarwanda.

    Yakomeje ati “Muzirinde guharanira inyungu zanyu bwite ahubwo inyungu rusange z’ Abanyarwanda abe ari zo mushyira imbere.”
    “Mugomba kandi kurangwa no kwicisha bugufi. Ibi ntabwo ari ukugaragaza intege nkeya. Ni indangagaciro y’umuyobozi ikwiye kubaranga mwese mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

    Perezida Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano.

    Ati “Turareba ngo duhagaze dute nk’intumwa za rubanda ariko na none duhagarariye FPR-Inkotanyi. Umunyamabanga Mukuru yongeye kubitwibutsa, dufite ubutumwa twahawe koko, ese tubushoboza dute? Iyo twiherere nk’uku rero ni umwanya wo kongera kubigarukaho, tureba uko tubukoresha, aho twatezwe, aho twagize intege nkeya n’aho tugomba gushyira ingufu.”

    Muri uyu mwiherero hanagarutswe kuri raporo zitandukanye zirimo iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’irebana n’ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mukabagwiza yakomeje ati “Hari raporo zitugeraho nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko ariko tukongera tukazirebesha ijisho ry’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. [Twibaza tuti] ese iriya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta tuyibona dute? Iri kudufasha iki? Ni iki natwe twafasha kugira ngo dukorane n’inzego ayo makosa agaragaramo agabanuke ndetse anaranduke burundu.”

    “Tunareba uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze ku rwego mpuzamahanga. Dufite imikoranire n’izindi nteko zishinga amategeko. Ni ukuvuga ngo bwa butumwa tujyamo mu bindi bihugu buri kubyuka kuko bwari bwarabangamiwe na COVID-19. N’izindi nteko zishinga amategeko ziradusura, tuba tureba ngo twakora iki kugira ngo dufatanye.”

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, na we yari yatumiwe ngo abagezeho ishusho y’uko ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga ihagaze.

    Abawitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye basaba ko harushaho gukurikirwana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku bahombya umutungo n’imari bya Leta kuko bidindiza itarambere mu nzego zose.

    Banasabye ko Abanyarwanda barushaho gukangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu masezerano igihugu gikomeje gusinyana n’amahanga, bakagurirayo ibikorwa byabo.

    Bifuje ko hatangizwa ibiganiro n’ubukangurambaga byo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Kuba mu mashuri hashyirwamo inyigisho zifasha abana gukura bazi amateka y’igihugu cyabo n’uburere mboneragihugu, byagaragajwe nk’ibikenewe kuko byaziba icyuho cy’abayobywa n’abababwira ibinyoma bagakurana ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, ubwo yaganirizaga abitabiriye umwiherero

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yatanze ikiganiro muri uyu mwiherero

    Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite,Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano

    Uwo mwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

    Aba badepite basabwe kudaharanira inyungu zabo ahubwo bagahagararira Abanyarwanda muri rusange

    source : https://ift.tt/3DrcJTz

  • Polisi yacaniye imiryango isaga 100 mu Karere ka Musanze – #rwanda #RwOT

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru (RPCEO), Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ndayisenga, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda aho Polisi igenda iremera imiryango itishoboye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Yavuze ko ibikorsho biri guhabwa abaturage bizabafasha mu kwicungira umutekano no kugera ku iterambere mu bukungu.

    Ati “Polisi isanzwe iremera abaturage mu bikorwa bitandukanye cyane cyane hibandwa ku miryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Ni muri urwo rwego Polisi irimo guha abaturage urumuri rw’imirasire y’izuba kugira ngo bibafashe mu kwiteza imbere. Uru rumuri rurabafasha kurwanya ibyaha byaberaga mu mwijima nk’ubujura, kuzigama amafaranga baguraga ibindi bicanwa, uru rumuri kandi ruzanafasha abana gusubira mu masomo nijoro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Munyentwari Damascène yakanguriye abaturage kuzafata neza ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda anabasaba ko urwo rumuri rwazabafasha mu kwicungira umutekano.

    Yagize ati”Hari bamwe mu bantu bafata nabi ibikorwaremezo Leta yatanze cyangwa bikangirika ku mpamvu zitandukanye harimo no gusaza. Ugasanga baravuga ngo bya bintu byanyu byarapfuye muzaze mubijyane. Mugomba gufata neza ibi bikorwa mwahawe mukabifata nk’ibyanyu, itara ryasaza ukaba wagura irindi cyangwa byagira ikibazo ugashaka abazi kubikora bakabikora.”

    Mu byahawe aba baturage harimo amatara atatu, muri ayo matara harimo agomba gushyirwa hanze kugira ngo habe urumuri bityo bifashe abaturage mu kwicungira umutekano.

    Hakizimana Jean de Dieu ni umwe mu baturage bahawe ibi bikoresho, yavuze ko yishimiye igikorwa Polisi y’u Rwanda yabagejejeho kuko yabakuye mu kizima.

    Yagize ati “Ubusanzwe twakoreshaga buji, amatoroshi, amatelefoni yo twayajyanaga mu dusantere gushaka yo umuriro. Ubu byakemutse ndetse n’abana babonye uburyo bwo kujya basubira mu masomo nijoro, Polisi y’u Rwanda yadukoreye kandi si ubwa none ahubwo ihora idufasha muri byinshi cyane cyane mu mutekano.”

    Igikorwa cyo gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu Mudugudu wa Rutagara kije gikurikirana n’undi watanzwe ku wa kabiri tariki ya 5 uku kwezi. Uyu muriro uturuka ku mirasire y’izuba Polisi yawutanze mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, mu Mudugudu wa Ruhuha, wahawe imiryango 55.

    Biteganijwe ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Amajyaruguru abaturage bo mu midugudu 7 bazahabwa urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba.

    Bamwe mu baturage bashyikirizwa ibikoresho bitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba

    Ibikoresho biri guhabwa abaturage bizabafasha mu kwicungira umutekano

    source : https://ift.tt/3oKrdcX

  • Abasirikare 19 ba RDF bari muri Kenya mu bikorwa by’ubuvuzi buhabwa abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye muri Kenya, turimo Machakos, Kajiado na Nairobi.Bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abasivile n’abasirikare bo mu bihugu bigize Umurayango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha. Serivisi bari gutangamo ubufasha zirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’abana, abagore, ubuvuzi rusange, ubw’amaso n’amenyo zitangwa ku buntu.

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos gaherereye mu birometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

    Winny Chemutai Too, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Muumandu, cyo muri aka gace yatangaje ko ubusanzwe abaturage bamenyereye abasirikare nk’abantu bitwaza imbunda badapfa kugaragara mu bikorwa by’ubufasha mu by’imibereho y’abantu.
    Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abasivile n’abasirikare.”

    Ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivile muri EAC, bibaye ku nshuro ya gatatu.Ku nshuro ya mbere byabereye muri Uganda mu 2018, iyakurikiyeho mu 2019 bibera mu Rwanda.

    Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda bari mu bikorwa by’ubuvuzi muri Kenya

    Hari gutangwa ubuvuzi mu nzego zitandukanye ku baturage ba Kenya ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos

    source : https://ift.tt/3iPdlKL

  • Kirehe: Abafite imyaka 50 kuzamura barimo gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukingo abatuye mu Karere ka Kirehe batangiye guhabwa ngo rugiye kubafasha kurushaho guhangana na Covid-19
    Urukingo abatuye mu Karere ka Kirehe batangiye guhabwa ngo rugiye kubafasha kurushaho guhangana na Covid-19

    Ni gahunda irimo gukorerwa kuri site 49 zatoranyijwe mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Kirehe, ku ikubitiro abafite imyaka 50 kuzamura bakaba ari bo bahereweho nka kimwe mu byiciro bizahazwa na Covid-19, mu gihe baramutse bagezweho na yo.

    Kuri iki cyiciro, Akarere ka Kirehe kagenewe doze 58.400 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca, muri gahunda Leta yihaye yo gukingira abantu benshi bashoboka mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe gisaga umwaka kibasiye isi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerald Muzungu, avuga ko ibikorwa byo gukingira abatuye ako karere babyiteguye neza, kandi ko inkingo bahawe zigiye kurushaho gufasha cyane cyane abakuze n’abandi bari mu bindi byiciro kutazahazwa na Covid-19 hamwe no kuzahura ubukungu.

    Akarere ka Kirehe kiyongereye ku tundi turere twatangiye gahunda yo gukingira abaturage batwo turimo aka Bugesera na Musanze, mu rwego rwo gukomeza guhangana no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Kugira ngo abaturage bakomeze gukora gahunda zabo zitandukanye nk’uko byari bimeze mbere ya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo gushakira Abanyarwanda n’abarutuye inkingo kuko nko guhera tariki 4 Nzeri 2021 kugera tariki 8 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye inkingo zisaga doze miliyoni zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Abaturage barasabwa kutadohoka ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho kuba uwahawe urukingo yakwandura cyangwa akanduza abandi Covid-19
    Abaturage barasabwa kutadohoka ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho kuba uwahawe urukingo yakwandura cyangwa akanduza abandi Covid-19

    Harimo doze 857.000 zatanzwe n’igihugu cy’u Butaliyani, izindi doze 195.500 zo muri ubwo bwoko zatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi hamwe na doze 280.000 na zo za AstraZeneca zatanzwe n’Igihugu cya Slovakiya, zose zikaba zaratanzwe muri gahunda za Covax.

    Kugeza tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Rwanda abamaze guhabwa doze zombi basaga gato miliyoni 2 n’ibihumbi 100, mu gihe abamaze guhabwa doze imwe basaga miriyoni 1 n’ibihumbi 600.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 30% by’abagomba gukingirwa, mu gihe biteganyijwe ko umwaka utaha uzarangira 60% by’abagomba gukingirwa barafashe urukingo rwa Covid-19.


    source : https://ift.tt/2YFbmlh

  • Akomeje guca agahigo ko kugira izuru rirerire ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza kuri uyu munsi ntawe uramukura kuri iyi ntebe yicajweho no kubera uburebure bw’izuru rye nk’uko Guinness World Record yabyemeje. Iki gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku rwego rw’Isi kigaragaza ko uyu mugabo akiri uwa mbere ufite izuru rirerire ripima hafi santimetero umunani n’ibice birenga(8.8cm).

    Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko uyu mugabo yamenyekanye cyane, nyuma y’aho akomeje kugira umwihariko wo kuba ari we ufite izuru rinini ku isi yose. Iri zuru ry’uyu mugabo ritangaje kubera ubunini bwaryo, hashize imyaka isaga 11 rimenyekanye ndetse rikaba rigifite ako gahigo kuko kuva mu mwaka wa 2010, kugeza kuri uyu munsi wa none, nta wundi muntu uragaragara ko afite izuru rinini riruta iry’uyu mugabo Mehmet Özyürek. Uyu mugabo kandi ngo afite uburyo yinjizamo umwuka mwinshi ahumeka bitangaje kubera ingano y’izuru.

    source : https://ift.tt/3DoVxxP