Tag: featured

  • Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa.

    Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa Munani n’igice igeza saa Kumi n’igice yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu Tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zakorerwagamo n’Ishami rya Mituweli n’aho babagira, Petite Chirurgie n’amapoto atandatu y’amashanyarazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yemeje ko hari ibyamaze kumenyekana mu byangijwe n’ibiza.

    Yagize ati “Hamaze kwangirika block ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuri ribanza rya Muvumu, amapoto umunani y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari (annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo bitatu.”

    “Muri ibyo byose tubabwiye harimo n’imyaka yangijwe y’urutoki ruri kuri hegitari, ibishyimbo biri kuri hegitari 0,7, ibigori biri kuri hegitari eshanu, imyumbati iri kuri hegitari 0,2, n’imigozi y’ibijumba iri kuri hegitari 0,3.”

    Yasabye abaturage gukomeza gutabara abagize ibibazo no kuzirika ibisenge bigakomera cyane mu kwirinda ko byatwarwa n’umuyaga.

    Kuri ubu, Akarere ka Rulindo karacyari kubarura ibyangitse byose kuko uyu muyaga n’urubura byangije n’imyaka yari mu mirima y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi no gushakisha ubufasha bwo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza.

    Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge

    Ibisenge by’inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n’imuyaga

    Amapoto y’amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n’imvura yaguye ivanze n’umuyaga

    source : https://ift.tt/2YzO68B

  • Rubavu: Umurambo w’umusore watoraguwe mu mugezi – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba buvuga ko bwazindukiye aho ibi byabereye, bunaganiriza abaturage ubwo bwari butegereje inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo, ubwo umurambo w’uyu musore uzwi ku izina rya Claude wabonetse. Uyu musore yari usanzwe ari umushumba w’inka, zororerwaga mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Munanira ho mu Murenge wa Nyamyumba.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko umushumba bari kumwe yahise
    atabwa muri yombi n’Irondo ry’Umudugudu wa Ruhondo, nk’uko umwe mu baturage uri aho byabereye yabitangaje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent, na we yemeje aya makuru.

    Yagize ati “Inzego z’Ibanze twahazindukiye tuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.”

    Iperereza ku rupfu rw’uyu musore riracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.


    source : https://ift.tt/3DuCGS9

  • Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y’amasaha yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Barimo abagera kuri 78 bafatiwe muri ‘Appartement’ yashyizwemo akabari kandi kadafite ibyangombwa byo gukora nk’akabari. Ubwo inzego z’umutekano zajyaga kubafata ahagana saa Cyenda z’urukerera, abo bantu banze gufungura, ndetse bamwe muri bo bagerageza gutoroka.

    Abandi bagera muri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

    Bavuze ko bemera amakosa yabo ndetse bayasabira imbabazi, biyemeza kujya gufasha mu gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kugikumira.

    Uwitwa Hamis ushinzwe gucungira umutekano [Umu-Bouncer] abahanzi babarizwa muri Rock Entertainment barimo na Papa Cyangwe yavuze ko bafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z’ijoro] bafata amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muraperi.

    Yagize ati “Twese twari hamwe, ahantu hateguye hameze nka ‘Club’ niho twari turimo gufatira ayo mashusho. Abo bantu bose bari kuzagaragara mu ndirimbo ya Papa Cyangwe.”

    Yakomeje agira ati “Ikosa twishinja ni uko twarenze ku mategeko yo kwirinda Covid-19. Ni yo makosa twishinja kandi tukayasabira imbabazi kugira ngo n’abandi bahanzi cyangwa abandi bantu bamenye ko batazongera kuyakora. Ayo ni amakosa tutazongera gusubiramo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo batagombye kurindira ko inzego zishinzwe umutekano zibageraho.

    Ati “Abantu bakwiye kureka serivisi zemerewe gukora zigakora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Icya kabiri abashaka kwirengerezaho ni uko bibatera ikibazo cyangwa se abadashaka kubahiriza amabwiriza abo bose birabatera ikibazo ariko abashobora kubahiriza amabwiriza bagakora ibikorwa byabo kandi babikore neza bibagirire akamaro.”

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda kongera kwibuka ko batagomba kudohoka by’umwihariko urubyiruko rurimo ibyamamare rukomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Icyo waba uhanga cyose n’ubwo yaba ari indirimbo yo kwirinda COVID-19, ugomba kwibuka ko ugomba kwirinda iyo COVID-19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze mu gihe cy’amezi atatu ahafatiwe abantu barenze ku mabwiriza ya COVID-19, ndetse ba nyiraho bacibwa amande. Abafashwe bapimwe COVID-19 ku kiguzi cyabo, banacibwa amande.

    Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Abafashwe bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi

    Polisi y’Igihugu yafashe abantu 113 barimo abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    source : https://ift.tt/2YGB74E

  • Karongi: Abagore batangiye bizigamira 500 Frw, none bageze ku mutungo wa miliyoni 250 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu aba bagore bafite ishuri riba irya mbere mu gutsindisha n’umutungo ubarirwa muri miliyoni zirenga 250.

    Nikuze Marceline, Umuyobozi w’Umuryango Impuhwe, ufite Ishuri rya Etoile Rubengera, avuga ko batangiye mu 1989, ari abagore 20, buri mugore atanga amafaranga 500 ku mwaka. Aya mafaranga yaje kwiyongera buri wese akajya atanga 1000 Frw ku mwaka, nyuma baza kongeraho ikindi gihumbi; kuri ubu buri wese atanga 2000 Frw ku mwaka.

    Yagize ati “Twatangiye mu 1989, dutangira turi abagore 20, intego yari ukugira ngo dufashe ababyeyi bo muri kano gace, basigaga abana mu ngo abakozi bakabahohotera cyangwa bakagira n’ibindi bibazo. Dufata abo bana kugira ngo barindwe iryo hohoterwa, tubahe uburere, ariko noneho tunabigishe amasomo”.

    Uko imyaka yagiye ishira, aba bagore bagiye babona abaterankunga. Kuri ubu bafite ishuri ry’intangarugero ku rwego rw’igihugu. Iri shuri umwaka ushize ryari ku mwanya wa 11 mu gihugu, no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Karongi.

    Nikuze avuga ko ikintu kibibafashamo ari ugusenga no kugira abarimu bafite ubushake bategura umwana kuva mu mashuri y’incuke kugeza arangije abanza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukase Valentine, yashimiye abanyeshuri barangije muri Etoile Rubengera kuko bagize amanota yo hejuru bagahesha ishema akarere.

    Ati “Turabashimira kandi turabasaba gukomeza gukunda ishuri bakazakomeza bagatsinda uko bagenda bazamuka mu byiciro by’amashuri bitandukanye. Turabasaba kwiga bafite intego kugira ngo ejo n’ejo bundi bazavemo Abanyarwanda babasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo”.

    Yavuze ko nk’akarere bashima uruhare rw’aba bagore 20 bishyize hamwe bagashinga umuryango Impuhwe kuko ugira uruhare mu iterambere rya Karongi.

    Ishuri rya Etoile Rubengera ryigamo abanyeshuri 620, rikagira abakozi barenga 30 bahoraho.

    Aba bagore 20 barishinze, batangiye bizigama 500 Frw, kuri bafite ibikorwa bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 250 Frw birimo ibibanza n’inzu.

    Mu bikorwa bakora harimo kwigisha abakuze batazi gusoma kwandika no kubara ndetse banafasha abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga irimo kudoda no gusuka kugira ngo babashe kwibeshaho bo n’abana babo.

    Aba bagore bashinze ishuri riri mu ya mbere atsinda neza mu Ntara y’Iburengerazuba

    Nikuze yavuze ko intego ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’iterambere

    source : https://ift.tt/3Bzf6Dd

  • Kamonyi: Mu manza za Gacaca zirenga ibihumbi 52, hasigaye esheshatu zitararangizwa – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, avuga ko mu manza zirenga ibihumbi 52 zagomba kurangizwa, inyinshi muri zo zarangijwe.

    Yagize ati “Twari dufite imanza 52.373 zaciwe n’Inkiko Gacaca zigomba kurangizwa. Inyinshi muri zo twarazirangije kuko kugeza ubu hasigaye imanza esheshatu gusa kandi na zo turi gushaka uko zirangizwa vuba.”

    Imibare igaragaza ko mu Murenge wa Rukoma ari hamwe mu hagaragaye imanza nyinshi zaciwe n’Inkiko Gacaca zagombaga kurangizwa ndetse n’izo esheshatu ni ho zisigaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko bari bafite imanza zirenga 8.000 bagomba kurangiza ariko kugeza ubu hasigaye esheshatu gusa kandi na zo biyemeje kuzirangiza mu byumweru bitarenze bibiri.

    Ati “Gacaca nk’ubutabera bwunga ntabwo n’imanza zaciwe na Gacaca tuzirangiza dukurikije ya mategeko asanzwe akoreshwa mu guteza cyamunara. Habaho guhuza abafitanye ikibazo kugira ngo bishyurane nibiba ngombwa banababarirane bakomeze babane neza kubera ko intego ya Gacaca ari ukunga Abanyarwanda.”

    “Duhura buri wa kane ku Kibuga cy’Akagari ka Taba tugahuza abafitanye ibibazo ariko tugashyiramo n’abafatanyabikorwa kugira ngo bigishe uwaba akinangiye cyangwa se atarabyumva kugira ngo na we abyumve kandi arangize ibyo Urukiko Gacaca rwamukatiye.”

    Mu Rwanda Inkiko Gacaca zatangiye mu 2002 ariko kugeza ubu usanga hari aho imanza zitararangizwa bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko hari abagomba kwishyura babura ubwishyu cyangwa bakananirwa kumvikana n’abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3mKiQvx

  • Nyamagabe: Abana 3,330 bahawe ibikoresho by’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakaye ni bimwe mu bikoresho by
    Amakaye ni bimwe mu bikoresho by’ishuri bahawe

    Muri rusange bahawe amakaye, amakaramu, ibikapu, n’ibindi bikoresho by’ishuri bakenera, bitewe n’umwaka bazigamo, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

    Abanyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bahawe ibi bikoresho bavuga ko kuri bo ari bumwe mu buryo bwo kubarinda kuba bagwa mu bishuko by’abagabo, bashobora kubashukashuka bitwaje kubafasha.

    Confiance Mukeshimana ugiye kwimukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati “Ubwo ibikoresho mbibonye bizamfasha kwiga nta kureba ku ruhande cyangwa kwishakashakira inzira.”

    Ababyeyi b’abana bo mu ishuri ry’inshuke ndetse no mu mashuri abanza bakiriye ibikoresho by’abana babo bo bavuga ko inkunga bahawe ikomeye, cyane ko izabafashiriza abana gukurikirana amasomo neza.

    Marie Grace Mukankubana ati “Kubona umuntu aguhamagara akakubwira ngo ngwino ufate ibikoresho by’ishuri byonyine, sinzi ukuntu wamushimira!”

    Jean Marie Vianney Kabera na we ati “Amafaranga nagombaga kuzatanga kuri ibi bikoresho, azamfasha mu zindi nshingano zo kwita ku mwana mbifatiye no ku bavandimwe be, kugira ngo nyine nkomeze gukurikirana imibereho yabo no gusohoza inshingano zanjye nk’umuyobozi w’urugo.”

    Innocent Ndagijimana, umuyobozi w’umushinga w’itorero rya EAR paruwasi Mugombwa, uterwa inkunga na Compassion International, avuga ko uretse ibikoresho by’ishuri, abana bafashijwe bari barahawe n’imyenda y’ishuri, ku buryo bizeye ko baziga neza nta nkomyi.

    N
    N’abana bo mu mashuri y’inshuke bahawe ibikoresho

    Kuri we igisigaye ni uko biga bashyizeho umwete, kugira ngo bazagere kure hashoboka.

    Ati “Bose tubasaba kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bagire amanota meza, bazanabashe gushyira mu bikorwa ibyo bize.”

    Pasiteri Alfred Munyaneza, umushumba wa paruwasi ya Mugombwa mu itorero EAR, ashima Compassion International yabateye inkunga, bakabasha kugura ibikoresho by’ishuri by’abana, kuko biri mu bibafasha gukuraho zimwe mu nzitizi zitera abana kuva mu ishuri.

    Ibikoresho abana bahawe muri rusange, byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40.


    source : https://ift.tt/2YGmLS2

  • Abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikomeje kureba uko amabwiriza yubahirizwa, abayarengaho bagahanwa. Urugero ni aho mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, abantu basaga 110 bafatiwe ahantu hatandukanye muri Kigali bamwe bari mu tubari mu masaha bakabaye bari mu ngo.

    Hari abafashwe bavuga ko bari muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo ya Papa Cyangwe ahagana saa saba z’ijoro, gusa bakaba bemera ko bakoze amakosa kandi bakaba bayasabira imbabazi.

    Abo bantu bafashwe bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru. Polisi ikaba isaba abantu bose barimo n’ibyamamare kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source : https://ift.tt/3FwKR2f

  • Amerika yatangiye ibiganiro n’abayobozi b’Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inshuro ya mbere Abanyamerika bagiye guhura n’Abatalibani kuva Amerika yakura ingabo zayo muri Afuganisitani mu kwezi kwa Kanama 2021.

    Itsinda ry’intumwa za Amerika zahuye n’umuyobozi w’Abatalibani tariki ya 9 Ukwakira ndetse ibiganiro birakomeza na tariki ya 10.

    Amerika ivuga ko izakomeza umubano wayo n’ubuyobozi bushya bwa Afuganisitani nyuma y’ifatwa ry’umurwa mukuru w’icyo gihugu ari wo Kabul muri Kanama 2021, ariko kandi izaba n’inama ya mbere ibahuje imbonankubone.

    Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko Perezida Joe Biden ashyize imbere gushyigikira Abanyafuganisitani bari ku ruhande rwa Amerika mu myaka 20 ishize.

    Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko abatalibani bashaka ubufatanye ku banyamerika basigaye muri Afuganisitani, impunzi amagana z’Abanyafuganistani zasigaye muri icyo gihugu hamwe n’abanyamahanga bakiri muri Afuganisitani ndetse badashaka kuhava.

    source : https://ift.tt/3mLE6RI