Tag: featured

  • Hemejwe igeragezwa ry’urugomero rwa Rusumo rushobora kongerwaho izindi Megawati – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi banasabye ko hasuzumwa uburyo hakongerwaho Megawati eshanu nyuma yo kubona ko hari amafaranga yari kuzakoreshwa azasaguka.

    Ibi byasabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021 ubwo abaminisitiri batatu barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Gatete Claver, Minisitiri w’ingufu mu Burundi Ibrahim Uwizeye ndetse na Minisitiri w’ingufu wungirije muri Tanzania Stephen Byabato basuraga uru rugomero.

    Urugomero rwa Rusumo rwitezweho gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 80, buri gihugu kizahabwa Megawatt 26.6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo abarundi ibihumbi 520, abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

    Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye by’uyu mushinga, aba bayobozi bakoze inama yamaze amasaha arenga atatu, nyuma babwiye itangazamakuru ko bafatiyemo imyanzuro irimo ko imirimo yo kubaka igomba kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza 2021 ndetse hakanasuzumwa uburyo hakongerwaho Megawatt eshanu.

    Minisitiri Gatete yavuze ko bakurikije ibyakozwe mu mezi atatu ashize, basanga akazi kari gukorwa neza ugereranyije n’amezi yashize. Yavuze ko mu gice cy’ibanze aho amazi aturuka hamaze gukorwa akazi karenga 95%, mu bindi bice bindi nabyo ngo akazi kakaba kari kugenda neza kuburyo bizeye ko uyu mwaka uzarangira bamaze gutangira igerageza.

    Ati “Twashakaga kureba imbogamizi bafite ariko twabonye ko bahuye n’imbogamizi kubera amato n’ibindi byinshi, twabonye rero ibitaragenze neza ariko hari akazi kenshi kakozwe.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko batarava ku ntego yabo ya mbere y’uko ibikorwa byose byo kubaka byaba byarangiye mu Ukuboza 2021, nyuma ngo nibwo bazareba niba nta gihe batakaje kugira ngo bakigarure kuburyo banatangira kugerageza kureba niba ibyo bamaze gukora bikora biciye mu gucuna no gukwirakwiza umuriro mu igerageza.

    Hari amafaranga azasaguka

    Ubwo uyu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo watangiraga, byari biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 340 z’amadorari. Kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyoni 194 kandi umushinga ugeze kuri 81.9%, bivuze ko hari amafaranga menshi azasaguka.

    Minisitiri Gatete yavuze ko hari ibikorwa biri kongerwa muri uyu mushinga bitewe n’uko babonye ko amafaranga yari ateganyijwe azasaguka. Ibyo ibikorwa birimo imiyoboro izafasha mu gutuma ibihugu bihanahana umuriro w’amashanyarazi.

    Yakomeje agira ati “Amafaranga yose hamwe miliyoni 340 z’adorari ubu hamaze gukoreshwaho miliyoni 194$, izindi rero ziracyahari kandi tugeze ku musozo, ni ukuvuga ngo hari ibigomba kwishyurwa ariko rero urabona ko dushyize ku munzani umushinga wagenze neza ahubwo bagowe no kuzana ibikoresho babikuye mu mahanga hamwe n’ibindi bibazo bike.”

    Minisitiri Gatete yavuze ko kuri ubu u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira umuriro uzaturuka muri uru rugomero rwa Rusumo, aho hari gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo gushyiraho amapoto no gutunganya ibice uyu muriro uzajyamo birimo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, undi ukazatwarwa mu muyoboro mugari wa Shango uherereye mu Karere ka Gasabo.

    Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo watumye kandi hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15.5 z’amadolari bigamije guteza imbere ibice byegereye uru rugomero.

    Mu bikorwa remezo byubatswe harimo amavuriro, kubaka imiyoboro y’amazi, kuvugurura imihanda mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw’u Rwanda.

    Ku ruhande rw’u Burundi mu turere twa Giteranyi na Busoni haguwe imiyoboro y’amazi, hubakwa ikigo cy’urubyiruko ndetse hanongerwa umusaruro w’ibihingwa birimo imyumbati, ibigori n’ibishyimbo.

    Ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara hakozwe ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi nk’amata, ubuki n’ibindi. Hanatunganyijwe imiyoboro y’amazi mu bice bine by’icyaro.

    Abaminisitiri batatu basuye uru rugomero basaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa

    Ibikorwa byo kubaka basanze biri kugenda neza bahamya ko Ukuboza kuzasiga batangiye gucana

    source : https://ift.tt/2YEj92U

  • Rusizi: Umuturage yafatanwe urumogi na magendu y’imyenda ya caguwa – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kamubaji.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage batumye Polisi ifata uwo muturage.

    Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo [rw’uriya mugabo] hari urumogi n’imyenda ya caguwa kandi abikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira za magendu. Abapolisi bagiyeyo baramusaka barabihasanga, ariko we avuga ko atazi uko byageze mu nze ye ndetse ko atari ibye.”

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gucuruza ibintu bya magendu kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yagize ati “[Uwafashwe] aracyekwaho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no gucuruza imyenda ya magendu. Yanze kuvuga aho abikura n’aho abijyana ariko byafatiwe iwe mu nzu.”

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3DrfoN8

  • Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi basabwe kudaharanira inyungu zabo – #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021, mu mwiherero w’umunsi umwe bagiriye muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

    Ni umwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Ugamije kubafasha kwibukiranya no kwihugura ku nshingano zabo nk’intumwa za rubanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere uwo Muryango wemereye Abaturarwanda.

    Ngarambe yabashimiye ubwitabire bagize, abibutsa ko kwihugura ari inshingano ihoraho y’ umunyamuryango kandi imufasha kuzuza neza inshingano ze.

    Ati “Mukwiye guhora mwihugura ndetse mugakora ubushakashatsi buhagije ku mategeko mutora kugira ngo bibafashe kumva neza akazi mukora.”

    “Mukwiye kwimakaza ibiganiro hagati yanyu n’abandi kugira ngo akazi mukora kuzuze inshingano mwahawe n’ Abanyarwanda.”

    Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nziza bakaba “ba nkore neza bandebereho”, bagafata iya mbere mu kwimakaza ubumwe aho bakorera no mu Banyarwanda.

    Yakomeje ati “Muzirinde guharanira inyungu zanyu bwite ahubwo inyungu rusange z’ Abanyarwanda abe ari zo mushyira imbere.”
    “Mugomba kandi kurangwa no kwicisha bugufi. Ibi ntabwo ari ukugaragaza intege nkeya. Ni indangagaciro y’umuyobozi ikwiye kubaranga mwese mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

    Perezida Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano.

    Ati “Turareba ngo duhagaze dute nk’intumwa za rubanda ariko na none duhagarariye FPR-Inkotanyi. Umunyamabanga Mukuru yongeye kubitwibutsa, dufite ubutumwa twahawe koko, ese tubushoboza dute? Iyo twiherere nk’uku rero ni umwanya wo kongera kubigarukaho, tureba uko tubukoresha, aho twatezwe, aho twagize intege nkeya n’aho tugomba gushyira ingufu.”

    Muri uyu mwiherero hanagarutswe kuri raporo zitandukanye zirimo iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’irebana n’ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mukabagwiza yakomeje ati “Hari raporo zitugeraho nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko ariko tukongera tukazirebesha ijisho ry’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. [Twibaza tuti] ese iriya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta tuyibona dute? Iri kudufasha iki? Ni iki natwe twafasha kugira ngo dukorane n’inzego ayo makosa agaragaramo agabanuke ndetse anaranduke burundu.”

    “Tunareba uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze ku rwego mpuzamahanga. Dufite imikoranire n’izindi nteko zishinga amategeko. Ni ukuvuga ngo bwa butumwa tujyamo mu bindi bihugu buri kubyuka kuko bwari bwarabangamiwe na COVID-19. N’izindi nteko zishinga amategeko ziradusura, tuba tureba ngo twakora iki kugira ngo dufatanye.”

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, na we yari yatumiwe ngo abagezeho ishusho y’uko ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga ihagaze.

    Abawitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye basaba ko harushaho gukurikirwana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku bahombya umutungo n’imari bya Leta kuko bidindiza itarambere mu nzego zose.

    Banasabye ko Abanyarwanda barushaho gukangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu masezerano igihugu gikomeje gusinyana n’amahanga, bakagurirayo ibikorwa byabo.

    Bifuje ko hatangizwa ibiganiro n’ubukangurambaga byo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Kuba mu mashuri hashyirwamo inyigisho zifasha abana gukura bazi amateka y’igihugu cyabo n’uburere mboneragihugu, byagaragajwe nk’ibikenewe kuko byaziba icyuho cy’abayobywa n’abababwira ibinyoma bagakurana ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, ubwo yaganirizaga abitabiriye umwiherero

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yatanze ikiganiro muri uyu mwiherero

    Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite,Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano

    Uwo mwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

    Aba badepite basabwe kudaharanira inyungu zabo ahubwo bagahagararira Abanyarwanda muri rusange

    source : https://ift.tt/3DrcJTz

  • Polisi yacaniye imiryango isaga 100 mu Karere ka Musanze – #rwanda #RwOT

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru (RPCEO), Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ndayisenga, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda aho Polisi igenda iremera imiryango itishoboye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Yavuze ko ibikorsho biri guhabwa abaturage bizabafasha mu kwicungira umutekano no kugera ku iterambere mu bukungu.

    Ati “Polisi isanzwe iremera abaturage mu bikorwa bitandukanye cyane cyane hibandwa ku miryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Ni muri urwo rwego Polisi irimo guha abaturage urumuri rw’imirasire y’izuba kugira ngo bibafashe mu kwiteza imbere. Uru rumuri rurabafasha kurwanya ibyaha byaberaga mu mwijima nk’ubujura, kuzigama amafaranga baguraga ibindi bicanwa, uru rumuri kandi ruzanafasha abana gusubira mu masomo nijoro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Munyentwari Damascène yakanguriye abaturage kuzafata neza ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda anabasaba ko urwo rumuri rwazabafasha mu kwicungira umutekano.

    Yagize ati”Hari bamwe mu bantu bafata nabi ibikorwaremezo Leta yatanze cyangwa bikangirika ku mpamvu zitandukanye harimo no gusaza. Ugasanga baravuga ngo bya bintu byanyu byarapfuye muzaze mubijyane. Mugomba gufata neza ibi bikorwa mwahawe mukabifata nk’ibyanyu, itara ryasaza ukaba wagura irindi cyangwa byagira ikibazo ugashaka abazi kubikora bakabikora.”

    Mu byahawe aba baturage harimo amatara atatu, muri ayo matara harimo agomba gushyirwa hanze kugira ngo habe urumuri bityo bifashe abaturage mu kwicungira umutekano.

    Hakizimana Jean de Dieu ni umwe mu baturage bahawe ibi bikoresho, yavuze ko yishimiye igikorwa Polisi y’u Rwanda yabagejejeho kuko yabakuye mu kizima.

    Yagize ati “Ubusanzwe twakoreshaga buji, amatoroshi, amatelefoni yo twayajyanaga mu dusantere gushaka yo umuriro. Ubu byakemutse ndetse n’abana babonye uburyo bwo kujya basubira mu masomo nijoro, Polisi y’u Rwanda yadukoreye kandi si ubwa none ahubwo ihora idufasha muri byinshi cyane cyane mu mutekano.”

    Igikorwa cyo gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu Mudugudu wa Rutagara kije gikurikirana n’undi watanzwe ku wa kabiri tariki ya 5 uku kwezi. Uyu muriro uturuka ku mirasire y’izuba Polisi yawutanze mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, mu Mudugudu wa Ruhuha, wahawe imiryango 55.

    Biteganijwe ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Amajyaruguru abaturage bo mu midugudu 7 bazahabwa urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba.

    Bamwe mu baturage bashyikirizwa ibikoresho bitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba

    Ibikoresho biri guhabwa abaturage bizabafasha mu kwicungira umutekano

    source : https://ift.tt/3oKrdcX

  • Abasirikare 19 ba RDF bari muri Kenya mu bikorwa by’ubuvuzi buhabwa abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye muri Kenya, turimo Machakos, Kajiado na Nairobi.Bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abasivile n’abasirikare bo mu bihugu bigize Umurayango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha. Serivisi bari gutangamo ubufasha zirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’abana, abagore, ubuvuzi rusange, ubw’amaso n’amenyo zitangwa ku buntu.

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos gaherereye mu birometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

    Winny Chemutai Too, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Muumandu, cyo muri aka gace yatangaje ko ubusanzwe abaturage bamenyereye abasirikare nk’abantu bitwaza imbunda badapfa kugaragara mu bikorwa by’ubufasha mu by’imibereho y’abantu.
    Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abasivile n’abasirikare.”

    Ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivile muri EAC, bibaye ku nshuro ya gatatu.Ku nshuro ya mbere byabereye muri Uganda mu 2018, iyakurikiyeho mu 2019 bibera mu Rwanda.

    Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda bari mu bikorwa by’ubuvuzi muri Kenya

    Hari gutangwa ubuvuzi mu nzego zitandukanye ku baturage ba Kenya ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos

    source : https://ift.tt/3iPdlKL

  • Kirehe: Abafite imyaka 50 kuzamura barimo gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukingo abatuye mu Karere ka Kirehe batangiye guhabwa ngo rugiye kubafasha kurushaho guhangana na Covid-19
    Urukingo abatuye mu Karere ka Kirehe batangiye guhabwa ngo rugiye kubafasha kurushaho guhangana na Covid-19

    Ni gahunda irimo gukorerwa kuri site 49 zatoranyijwe mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Kirehe, ku ikubitiro abafite imyaka 50 kuzamura bakaba ari bo bahereweho nka kimwe mu byiciro bizahazwa na Covid-19, mu gihe baramutse bagezweho na yo.

    Kuri iki cyiciro, Akarere ka Kirehe kagenewe doze 58.400 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca, muri gahunda Leta yihaye yo gukingira abantu benshi bashoboka mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe gisaga umwaka kibasiye isi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerald Muzungu, avuga ko ibikorwa byo gukingira abatuye ako karere babyiteguye neza, kandi ko inkingo bahawe zigiye kurushaho gufasha cyane cyane abakuze n’abandi bari mu bindi byiciro kutazahazwa na Covid-19 hamwe no kuzahura ubukungu.

    Akarere ka Kirehe kiyongereye ku tundi turere twatangiye gahunda yo gukingira abaturage batwo turimo aka Bugesera na Musanze, mu rwego rwo gukomeza guhangana no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Kugira ngo abaturage bakomeze gukora gahunda zabo zitandukanye nk’uko byari bimeze mbere ya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo gushakira Abanyarwanda n’abarutuye inkingo kuko nko guhera tariki 4 Nzeri 2021 kugera tariki 8 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye inkingo zisaga doze miliyoni zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Abaturage barasabwa kutadohoka ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho kuba uwahawe urukingo yakwandura cyangwa akanduza abandi Covid-19
    Abaturage barasabwa kutadohoka ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho kuba uwahawe urukingo yakwandura cyangwa akanduza abandi Covid-19

    Harimo doze 857.000 zatanzwe n’igihugu cy’u Butaliyani, izindi doze 195.500 zo muri ubwo bwoko zatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi hamwe na doze 280.000 na zo za AstraZeneca zatanzwe n’Igihugu cya Slovakiya, zose zikaba zaratanzwe muri gahunda za Covax.

    Kugeza tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Rwanda abamaze guhabwa doze zombi basaga gato miliyoni 2 n’ibihumbi 100, mu gihe abamaze guhabwa doze imwe basaga miriyoni 1 n’ibihumbi 600.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 30% by’abagomba gukingirwa, mu gihe biteganyijwe ko umwaka utaha uzarangira 60% by’abagomba gukingirwa barafashe urukingo rwa Covid-19.


    source : https://ift.tt/2YFbmlh

  • Akomeje guca agahigo ko kugira izuru rirerire ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza kuri uyu munsi ntawe uramukura kuri iyi ntebe yicajweho no kubera uburebure bw’izuru rye nk’uko Guinness World Record yabyemeje. Iki gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku rwego rw’Isi kigaragaza ko uyu mugabo akiri uwa mbere ufite izuru rirerire ripima hafi santimetero umunani n’ibice birenga(8.8cm).

    Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko uyu mugabo yamenyekanye cyane, nyuma y’aho akomeje kugira umwihariko wo kuba ari we ufite izuru rinini ku isi yose. Iri zuru ry’uyu mugabo ritangaje kubera ubunini bwaryo, hashize imyaka isaga 11 rimenyekanye ndetse rikaba rigifite ako gahigo kuko kuva mu mwaka wa 2010, kugeza kuri uyu munsi wa none, nta wundi muntu uragaragara ko afite izuru rinini riruta iry’uyu mugabo Mehmet Özyürek. Uyu mugabo kandi ngo afite uburyo yinjizamo umwuka mwinshi ahumeka bitangaje kubera ingano y’izuru.

    source : https://ift.tt/3DoVxxP

  • Leta yatanze miliyari ebyiri yo kuzahura ubworozi bw’inkoko n’ingurube #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Solange Uwituze aganira n
    Dr Solange Uwituze aganira n’aborozi b’ingurube

    Mu nama Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze yagiranye n’Ishyirahamwe RPFA (Rwanda Pig Farmers Association) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2021, yabamenyesheje ko muri uku kwezi bazabona amatangazo ya Banki Itsura Amajyambere(BRD) abasobanurira uburyo bandika basaba inguzanyo.

    Dr Uwituze yavuze ko Leta yageneye aborozi b’ingurube n’inkoko igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri, kugira ngo abafashe kwivana mu gihombo batewe n’ibihe bya Covid-19 ndetse n’icyorezo cya muryamo cyibasiye ingurube.

    Avuga ko hari aborozi b’ingurube bari bamaze igihe basaba Leta kubaremera, ariko ngo habayeho ikibazo cyo kutamenya gutandukanya abahombejwe na Covid-19 na muryamo, hamwe n’abagize ubwoba bakazigurisha cyangwa bakaziyicira birinda ko zakwipfusha.

    Impande zombi (RAB n’aborozi b’ingurube) ntibarashobora kugaragaza igihombo cy’ingurube cyabayeho muri ibi bihe bya Covid-19, ariko imibare iheruka RAB yari isanzwe ifite igaragaza ko mu gihugu hose hari ingurube zirenga miliyoni eshatu.

    Dr Solange Uwituze avuga ko nta bundi buryo abahombye bagomba gufashwamo, usibye kubaha inguzanyo bazishyura hongeweho inyungu ‘nto’ ingana na 8% ku mwaka.

    Uyu muyobozi wungirije wa RAB yagize ati “N’ubwo dushobora kubihindura bitewe n’abasabye igishoro uko bangana, ariko gahunda ni uko uworora ku giti cye ashobora kuzabona amafaranga miliyoni 15, hanyuma bariya bana cyangwa abadamu borora ari koperative bakazabona miliyoni 20 ku nyungu y’umunani ku ijana(8%), mu bisabwa hazabamo kuba ufite ubushake bwo gukorana na RAB ubworozi bwa kinyamwuga”.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude avuga ko barimo guhomba bitewe n’uburwayi bw’ayo matungo magufi, ibiryo byayo bihenze, ubuke bw’abaganga babafasha kuyitaho no kubagira inama, ndetse no kubura isoko ry’umusaruro ukomoka ku ngurube.

    Shirimpumu yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye cyane dushaka gukemura ni ukubona icyororo, kuba twabona ibiryo byo kugaburira amatungo yacu no kongerera ubumenyi aborozi bacu, hakiyongeraho n’uburyo twavugurura isoko kugira ngo umuntu yorore, agurishe kandi atere imbere adahombye”.

    Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n
    Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n’abahagarariye aborozi b’ingurube

    Shirimpumu avuga ko hari icyuho kinini hagati y’igiciro cy’inyama z’ingurube kuva ku mworozi kugera ku muguzi wazo wa nyuma uzishaka ku isoko, kuko ikilo ku mworozi kibarirwa hagati y’amafaranga 1,500-1,800, ariko cyagera ku isoko kikaba amafaranga 4,000.

    Ibigo mpuzamahanga nka Enabel y’Ababiligi, umuryango FAO ushinzwe ibiribwa ndetse n’umushinga ‘Orora Wihaze’ uterwa inkunga n’Abanyamerika, bivuga ko bizafasha aborozi b’ingurube kubona ubumenyi, kubahuza n’ibigo by’imari ndetse no kubashyira mu ikoranabuhanga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza mu buryo bworoshye.

    RAB na yo yabijeje icyororo cy’ingurube za kijyambere ziherutse kuvanwa i Burayi, ikazabubakira amabagiro agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu bitarenze umwaka utaha, ariko na bo bagasabwa kwitabira gukingiza ayo matungo no kuyafatira ubwishingizi.

    RAB isaba abashinzwe kwita ku matungo(veterinaires) kuba Abanyamwuga bakirinda kuba abakomisiyoneri bo gucuruza imiti bahabwa yo kujya kwita ku matungo.

    source : https://ift.tt/3Asciq3

  • Urubyiruko rwasabwe kudatererana abageze mu zabukuru na bo bagategura amasaziro yabo kare – #rwanda #RwOT

    Yabisabye kuwa 8 Ukwakira 2021, umunsi u Rwanda rwahisemo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru usanzwe wizihizwa ku ya 1 Ukwakira buri mwaka ku rwego rw’Isi kuva mu 1990.

    Kuko uyu munsi uhurirana n’uw’u Rwanda rwizihizaho ‘gukunda igihugu’ byatumye wimurirwa kuya 8 Ukwakira, aho wizihijwe ku nshuro ya 22, n’ insanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga rikoreshwa na bose.”

    Nyirarukundo yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, benshi mu bageze mu zabukuru bariho uyu munsi batagize amahirwe yo gutegura amasaziro yabo, ibintu yahereyeho asaba abanyarwanda bose bakiri bato kubitaho, bakabegera kandi bakizigamira kugira ngo igihe na bo bashaje bazabeho neza.

    Ati “Umuryango nyarwanda urasabwa kudatererana ababo bageze mu zabukuru, by’umwihariko ababa bafite intege nke. Ndahamagarira kandi urubyiruko n’abakiri bato gutegura neza amasaziro biteganyiriza muri gahunda zitandukanye nka Ejo Heza n’ubundi bwishingizi butandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo kwegera abageze mu zabukuru mubigisha ikoranabuhanga kugira ngo babashe koroherwa mu kubona servisi zitandukanye kuko aho isi igeze bisaba kuba ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

    Mu Rwanda abageze mu zabukuru bagize 5% by’abaturage bose b’igihugu, ni ukuvuga abantu barengeje imyaka 65 y’amavuko.

    Aba bari mu bibasirwa n’ibibazo by’ubukene bigatuma bagorwa no kubona ifunguro, aho bacumbika, uko bivuza n’ibindi by’ibanze nkenerwa, ari yo mpamvu Minaloc yashyizeho politiki y’abageze mu zabukuru kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa.

    Nyirarukundo yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje guharanira icyatuma abageze mu zabukuru bagira amasaziro meza. Politiki y’abageze mu zabukuru yemejwe kuwa 31 Gicurasi 2021, itanga umurongo n’uburyo kwita ku bageze mu zabukuru bizakorwa umuryango ubigizemo uruhare.”

    “Ni amahirwe rero ku bagize umuryango yo kugaragariza urukundo n’ubufatanye ababyeyi bageze mu zabukuru.”

    Benshi mu bageze mu zabukuru mu Rwanda bafashwa kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza, bagahabwa inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP, ndetse hari n’abahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda, kugira zizajye zibafasha kubaho.

    Nyirarukundo yabijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, aho nabo yabasabye kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato amateka n’umuco hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda no gukemura ibibazo biwugarije.

    Kubera icyorezo cya Covid-19 nta birori byabaye byo kwizihiza uyu munsi, aho Minaloc yatangaje ko wizihirizwa mu ngo.

    Kugeza mu 2019, ku Isi hose habarurwaga miliyoni 703 z’abageze mu zabukuru bafite imyaka kuva kuri 65 kuzamura, aho biteganyijwe ko mu myaka 30 iri mbere baziyongera bakikuba kabiri bakarenga miliyari 1,5 mu 2050.

    Urubyiruko rwasabwe kwita ku bageze mu zabukuru na rwo rugategura amasaziro yarwo hakiri kare

    source : https://ift.tt/3FulLRr

  • Uburyo abagize Guverinoma ya Museveni bahishwe intandaro y’ubwumvikane buke n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi rirashoboka cyane, icyo kigomba kumvikana. Ariko ibyo bishoboka gusa mu gihe Leta ya Kampala yakwemera guhindura imyumvire mu buryo bwagutse, ikintu kimeze nko guhindura imitekerereze yose Uganda ifite ku kibazo cyayo n’u Rwanda.

    Ukurikije uko ibintu bimeze ubu, aho hari itandukaniro rikomeye ku buryo ubuyobozi bwa Kigali na Kampala bubona ikibazo, hakiyongeraho ukwinangira kwa Uganda mu guhindura imitekerereze. Munsi hari ibitekerezo byanjye kuri iyi ngingo.

    Mbere na mbere, biragoye kumenya umugambi wa Uganda ku Rwanda. Nta hantu wanditse kugira ngo abantu bawurebe, ndetse na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ntajya avuga icyo yifuza ku buyobozi bwa Kigali, kabone no mu biganiro bihoraho ageza ku baturage bibamenyesha uko igihugu gihagaze.

    Ku rundi ruhande, mugenzi we Perezida Paul Kagame ntabwo ajya ahisha ibyo atishimiye ku mubano na Kampala. Nk’Umukuru w’Igihugu, arabizi ko akwiye gusobanurira Abanyarwanda impamvu umubano w’ibihugu byombi utameze neza. Kubera iyi mpamvu, buri uko abonye umwanya ukwiriye, atangaza ibyo Leta ayoboye iri gukora mu rwego rwo kugerageza kuzahura umubano w’ibihugu byombi ndetse akanatangaza impamvu nta musaruro ufatika uragaragara.

    Abandi bayobozi b’u Rwanda na bo babigenza gutyo.

    Kubera ubuyobozi bwa Perezida Kagame bushyira imbere guhangana n’ibibazo bihari, abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’abanyamuryango ba FPR bumva kimwe icyerekezo cy’u Rwanda kuri Uganda. Ibyo bituma ibitekerezo by’abaturage mu gihugu hose bigira umurongo bigenderaho ndetse n’ibyitezwe kuzabaho bikaba bizwi na bose. Buri gihe abayobozi basobanurira abaturage uko imibanire na Uganda ihagaze, bigatuma buri wese amenya neza uko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimeze.

    Ibi bitandukanye n’imitekerereze y’abaturage ba Uganda ku kibazo cy’u Rwanda, aho uzakunda kumva benshi muri bo bavuga ko ikibazo kiri hagati y’abakuru b’ibihugu.

    Bavuga ibi kuko ubuyobozi bukuru butajya buhishura ikintu na kimwe ku ntandaro yo kutumvikana n’u Rwanda, bigatuma bamwe mu bayobozi bakuru, kubera kutagira ibisobanuro bihagije, babwira abaturage ko Perezida Museveni ari we wenyine uzi ikibazo afitanye n’u Rwanda.

    Mperutse kuganira n’umwe mu bashakashatsi bakomeye muri Uganda ufite ubunararibonye ku ntandaro yo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Kigali na Kampala ariko naratunguwe cyane.

    Ubwo namubazaga undi muntu utari Perezida Museveni, uzi impamvu ibihugu byombi bitabanye neza nk’uko byakabaye bimeze, yambwiye ko benshi mu bagize Guverinoma ya Uganda batazi umuzi w’iki kibazo.

    Numvise ntanyuzwe nkomeza kumubaza kugira ngo nsobanukirwe neza. Igisubizo yampaye kiratangaje. Yambwiye ko Perezida Museveni azi neza ko aramutse azamuye ikibazo cy’u Rwanda na Uganda mu bagize Guverinoma, nta na kimwe cyakumvikana ku baminisitiri be.

    Bityo kubera ko atifuza kubazwa cyane kuri iyi ngingo, ibishobora no kumusunikira mu kubura ibisobanuro atanga, akamera nk’utsinzwe ku ngingo akunze kwigaragaza nk’uyisobanukiwe cyane kurusha abandi, uyu mushakashatsi yambwiye ko igisubizo cya Museveni ari uguceceka, kugira ngo buri wese agume mu mwijima, ntihagire usobanukirwa intandaro y’ikibazo gihari bityo ntiyiteze ibibazo.

    Iyi myitwarire ituma Museveni abasha guhangana n’icyahungabanya imitekerereze ye, aho amabanga ku ntandaro y’ikibazo cy’u Rwanda abitse [Nk’uko aherutse kubigarukaho, avuga ko ubutasi bushinjwa u Rwanda muri Uganda nta shingiro bufite kuko ibyo rushaka abifite mu mutwe we]. Ntabwo yifuza kuvuguruzwa ku cyemezo yafashe ku Rwanda, bityo nta mpamvu yo kubivugaho kuko bishobora kumukururira ibibazo.

    Imitekerereze ya Perezida Museveni iri mu itangazamakuru.

    None niba Perezida Museveni adashobora kubwira abaturage cyangwa abayobozi b’igihugu, impamvu nyakuru zatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi, ni gute ubuyobozi bwa Kigali buzamenya ibyo atekereza kugira ngo hashakwe amahoro arambye? Ntiwirushye ubaza i Kigali, reba mu bitangazamakuru, aho ibitekerezo bya Perezida Museveni bishobora kuboneka bikanasesengurwa mu buryo bworoshye, kandi inshuro nyinshi.

    Reka dufate urugero rw’umunyamakuru w’Umufaransa uherutse kumubaza ashaka kumenya neza ubwizerwe bw’ibirego by’ubutasi abayobozi ba Uganda bakunze gushinja Leta ya Kigali.

    Igisubizo cye cyavugaga ko [ibyo bikorwa by’ubutasi] ari ugutakaza umwanya kuko amabanga Leta ya Kigali iri gushaka abitswe mu mutwe we. Nguko uko Perezida Museveni atabizi, yagaragaje ko na we yemera ibyo birego by’ubutasi bishinjwa u Rwanda ndetse ko yanabigize ikibazo kiremereye cyane.

    Iyo aza kuba afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyo kuri iyi ngingo, iki kiganiro yatanze cyari kuba ari amahirwe akomeye yo kwamagana ibyo bihuha. Icyakora ibiganiro nk’ibi sibwo buryo bwonyine bwo kumenya imitekerereze ya Perezida Museveni.

    Ku mbuga nkoranyambaga, buri uko Abanyarwanda bagiranye ibiganiro n’abavandimwe ba Uganda ku bibazo by’ubwumvikane buke buri hagati y’impande zombi, imitekerereze y’ubuyobozi bwa Kampala irigaragaza neza.

    Nk’urugero, ubwo Abanyarwanda babazaga Abanya-Uganda ku kibazo cy’uko Leta yabo itera inkunga imitwe nka RNC, FLN ndetse n’indi mitwe myinshi irwanya Leta y’u Rwanda, igisubizo twabonye ni uko ’Uganda ari igihugu gifite ubwigenge n’uburenganzira bwo guhitamo uwo kigira inshuti, hatitawe ku kureba niba ari umwanzi w’u Rwanda cyangwa atari we.’

    Ibi ntabwo bihagije, kuko abakozi ba Leta ya Uganda ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaruka ku ngingo imeze nk’ubusazi, ivuga ko iyo “Abanyarwanda bahunze ikandamizwa bakorerwa mu gihugu cyabo, bityo mu rwego rwo kwitandukanya n’ibyo bikorwa, Uganda igomba kubaha inzira, cyangwa se ikabaha ubuhungiro.”

    Ibi kandi nibyo ubuyobozi bwa Uganda bwakomeje gukora ku bakekwaho ibyaha bahungira muri Uganda, aho bakunze kubonera ubuhungiro badakwiriye. Ibaze uburyo abanyabyaha mu Rwanda bashobora gushimagizwa muri Uganda mu ishusho yo kuvuga ko igihugu gifunguye amarembo ku mpunzi. Bamwe mu bakurikiranira ibintu hafi bakunze kuvuga ko kwakira abanyabyaha bifitanye isano no kugira uruhare mu byaha bakoze.

    Uwasoma ibi, mu gihe waba usanzwe ukurikirana ibiganiro bya buri gihe ku mbuga nkoranyambaga z’abakozi ba Uganda, wakabaye witeze ibindi byinshi, kuko waba warasomye, mu mvugo z’uburakari [zivugwa n’abo ku ruhande rwa Uganda], ko u Rwanda ari intashima ku “mfashanyo Uganda yahaye FPR mu rugamba rwo kubohora igihugu hagati ya 1990 na 1994.”

    Ngurwo urwego rwabo mu mitekerereze, aho bagisiragira mu mateka, bisa nk’aho ibyo kuyarenga batabyigishijwe mu ishuri. Ntibikenewe ko bibutswa uruhare rukomeye abasirikare b’Abanyarwanda bagize mu mirwano ikomeye [mu rugamba rwo kubohora Uganda hagati ya 1981 na 1986]. Ndetse ntibinakenewe ko hagira ubabwira uburyo Perezida Museveni yababeshye, kuko kuva mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’ibihe by’umutekano byakurikiyeho ahagana mu 1990, Uganda yungukiye cyane mu byuya n’amaraso y’Abanyarwanda.

    Iyo Uganda ishyira ku ruhande ibyo gushaka kwiturwa n’u Rwanda, ikarebera umubano w’ibihugu byombi mu ndorerwamo y’ubucuruzi n’izindi nyungu, yari kwishimira kuba ikura miliyoni 600$ mu bicuruzwa yohereza mu Rwanda. Ibyo kandi ntibikubiyemo amafaranga Abanya-Uganda bari mu Rwanda bohereza muri icyo gihugu, cyangwa abakerarugendo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajyaga muri icyo gihugu. Ni ibintu Uganda itapfa kubona ahandi.

    Gusa ariko Perezida Museveni n’abantu be bemeye guhara izi nyungu zose kubera kwanga kwitandukanya n’imitwe irwanya u Rwanda ndetse no kureka ibindi birego byose bazi neza kuko u Rwanda rwakomeje kubibugira ku mugaragaro inshuro nyinshi.

    Mu buryo busanzwe, iyi mibare ya politiki ntabwo izapfa kumvikana ku baturage ba Uganda, kuko ntabwo bumva uburyo ubuyobozi bwabo bwananiwe gukora amahitamo hagati y’’umweru n’umukara, mu bijyanye no kwita ku nyungu y’ubucuruzi cyangwa igihombo. Nibyo bituma bakunze kwanzura ko hashobora kuba hari ikintu kidasanzwe hagati ya Perezida Kagame na Museveni, gituma Leta zombi zidakorana.

    Ariko mu buryo busanzwe, ku ruhande rw’u Rwanda nta kintu cyo guhisha gihari. Perezida Kagame ahora agaragaza iki kibazo uko bwije n’uko bucyeye. Gusa unarebye neza, ku ruhande rwa Uganda na bwo nta kintu gihishe gihari, uretse gusa imigambi migari idasobanutse [ya Perezida Museveni], kandi ubwo akomeje kugana mu za bukuru, kwizera ko ashobora guhinduka muri iki gihe ni ibintu biri hafi yo kudashoboka. Imana ni yo izadutabara.

    Perezida Museveni akomeje kugira ibanga intandaro y’ikibazo hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, atinya ko abagize Let ye bashobora kudasobanukirwa impamvu z’iki kibazo, akagaragara nk’itsinzwe

    source : https://ift.tt/3Arizm1