Tag: featured

  • Bwa mbere nyuma y’amezi ane, nta murwayi wishwe na COVID-19 mu masaha 24 – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere bibaye kuva mu mezi agera kuri ane ashize ko iyi raporo isohoka nta witabye Imana uyiriho.

    Itangazo rya Minisante ryo ku wa 13 Kamena 2021 ni ryo ryaherukaga gusohoka ryerekana ko nta murwayi wishwe na COVID-19.

    Iminsi yakurikiyeho iki cyorezo cyagize ubukana ndetse umubare w’abahitanwa nacyo ugenda wiyongera. Icyo gihe cyari kimaze guhitana abantu 370, umubare wazamutse ugera ku 1.308 ku wa 10 Ukwakira 2021, ni inyongera ya 938 mu mezi ane.

    Kuri uyu munsi, umubare w’abarwayi nawo wagabanutse cyane kuko wageze kuri 46 [uvuye kuri 98 b’ejo hashize], bangana n’ijanisha rya 0.6% babonetse mu bipimo 7.498 byafashwe mu masaha 24.

    Minisante yatangaje ko abarwayi batanu ari bo binjijwe mu bitaro, mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri bane. Nta muntu wapfuye kuri uyu wa Mbere byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uguma kuba 1.308.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi, barimo 2.110 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] abantu 1.698.091 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 2.485.979 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 193.091 bayifashe uyu munsi.

    Ibimenyetso bya COVID-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro abujijwe n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

    11.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour pic.twitter.com/LPEnHyj5M9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 11, 2021


    source : https://ift.tt/3lvGvQQ

  • Umuhanda Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa iminsi hafi ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwa Mushimire
    Kwa Mushimire

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda riragira riti “Kubera imirimo yo kwambutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko–Zindiro uzaba ufunze igice kimwe iruhande rwa station ya essence ya SP Zindiro, kuva tariki 12 saa mbiri (20:00) za nijoro kugeza tariki 14 Ukwakira 2021 saa kumi (4:00) za mu gitondo.

    Polisi kandi irasaba abakoresha uwo muhanda kwihanganira imbogamizi ziturutse kuri iyo mirimo.


    source : https://ift.tt/3jcG38P

  • Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa ubujyanama ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukwakira 2021, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi irindwi; kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose.

    Ati “Intego y’uyu mwaka iravuga ngo kwita no gukunda amaso yawe. Imibare igaragaza ko mu bantu batuye ku Isi basaga miliyari 7.9, abagera kuri miliyoni 43 bahumye naho abakabakaba miliyoni 295 bafite uburwayi bw’amaso.”

    Yakomeje avuga ko mu bahumye n’abafite uburwayi bw’amaso, 90% bagaragara mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

    Dr Ngarambe yabwiye abagiye kwisuzumisha indwara z’amaso ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’ibitera indwara z’amaso bishobora kwirindwa.

    Ati “Akaba ari yo mpamvu ubukangurambaga nk’ubu bw’abantu benshi buba bukenewe kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare bavurwe ndetse n’abantu bagirwe inama zo kuzirinda.”

    Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi.

    Bamwe mu banyeshuri basuzumwe indwara z’amaso babwiye IGIHE babyishimiye kandi bagiriwe n’inama zitandukanye zibafasha kuyabungabunga.

    Gatorano Jean Pierre ati “Iyo ndimo gusoma ku rumuri rw’amatara mba numva hari uburyo mbangamiwe ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro ngo nze kwisuzumisha. Bangiriye inama yo kuzajya kuri CHUB kongera gukorerwa irindi suzuma kuko basanze amaso yanjye afite ikibazo.”

    Kadali Aimée Brigitte na we yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso.

    Ati “Kuba rero barashyizeho uburyo bwo kwisuzumisha amaso ku buntu ntabwo ayo mahirwe yo kumenya uko ubuzima bw’amaso buhagaze yancika.”

    Dr Ngarambe yavuze ko usibye gusuzuma abanyeshuri indwara z’amaso, basanzwe bamanuka no mu bitaro by’uturere ndetse no mu bigo nderabuzima gusuzuma abaturage no kubavura.

    Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso no gutanga ubujyanama ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Huye izagera ku banyeshuri bose babyifuza nta kiguzi basabwe.

    Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa n’ubujyanama bw’uburyo bwo kuyitaho

    Iki gikorwa kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight

    Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso inakorerwa no mu bigo nderabuzima bitandukanye

    Iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere kizamara iminsi irindwi

    Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi

    Kadali Aimée Brigitte wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3asO5p1

  • Minisitiri Dr Ugirashebuja yijeje RCS ubuvugizi ku nzitizi ihura nazo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu 11 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Icyicaro Gikuru cya RCS no kuganira n’abayobozi bayo bakuru.

    Ni uruzinduko ruri muri gahunda Minisitiri Dr Ugirashebuja afite yo gusura ibigo n’inzego bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera yahawe kuyobora. Yamaze gusura Ubushinjacyaha, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory: RFL), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’ibindi.

    RCS yamugaragarije ishusho y’imikorere yayo kuva yashingwa mu 2010, ibyo yagezeho n’ibikiyigora bikeneye kwitabwaho kugira ngo irusheho kunoza imikorere.

    Mu byo yagezeho harimo ibigo bitanu by’imyuga yatangije muri Gereza za Rwamagana, Nyarugenge, Nyanza, Huye na Rubavu bifasha abagororwa kumenya imyuga itandukanye yabagirira akamaro mu gihe baba basubiye mu buzima busanzwe.

    Yagaragaje kandi ko itanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye aho kuva mu 2010 imaze kohereza abacungagereza 141, barimo 15 bakiburimo magingo aya. Batatu bari muri Sudani y’Epfo, 11 muri Centrafrique n’umwe uri muri Sudani.

    Yerekanye ko yinjiye mu mikoranire n’amahuriro mpuzamahanga yo kugorora arimo ICPA na ACSA, ivugurura amwe mu magereza ndetse ubu amwe ari ku rwego mpuzamahanga aho afungirwamo abanyamahanga.

    Inzitizi z’ingengo y’imari idahagije n’ubucucike mu magereza

    Nubwo ibyo byose byagezweho, RCS yavuze ko igifite imbogamizi nyinshi zirimo ingengo y’imari ihabwa iba idahagije bitewe n’ibyo iba igenewe.

    Hagaragajwe kandi ko amagereza agaragaramo ubucucike kuko abayarimo barenze ubushobozi bwayo. Ubu harimo 77.489 kandi yagombye kuba acumbikiye 59.469.

    Ibyo biterwa n’ubwiyongere bw’abayajyamo bwashyizwe ku ijanisha rya 30% hagendewe ku myaka itanu ishize, no kuba amategeko mpanabyaha arimo icyuho kuko akenshi abahamijwe ibyaha ari ho boherezwa.

    Umushahara ukiri muke ku bacungagereza na wo wagaragajwe nk’imbogamizi kuri RCS kuko bituma abakozi basezera bya hato na hato.

    Nubwo hari amagereza yavuguruwe, hari n’andi ataravugururwa n’ashaje yubatswe kera akeneye gusazurwa.

    Abakozi badafite ubumenyi buhagije, inzobere mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuvuzi zikiri nkeya, amavuriro y’amagereza adafite amikoro, abacungagereza bake (2.145 bahari ubu) n’ibindi; byarondowe mu mbogamizi urwo rwego rufite.

    Komiseri Mukuru wa RCS, DCGP Juvénal Marizamunda, yasabye Minisitiri ko yabakorera ubuvugizi ibyo bibazo bikitabwaho kugira ngo urwo rwego rurusheho kunoza imikorere.

    Yakomeje ati “Twatekereza no ku ikoranabuhanga. Turikoresheje hari umubare w’abantu bataba bakenewe ku buryo abacungagereza bazajya bakenerwa nibura baherekeje abagororwa kuburana, kwa muganga n’ahandi.”

    “Ikindi ni icy’inzobere mu nzego zitandukanye. Nkeka ko nitutanabona abaje muri RCS bambara impunzankano, dukwiye kuba dufite ubushobozi bwo guha akazi abasivili bakadufasha.”

    RCS yanasabye ko hakorwa impinduka mu mategeko mpanabyaha hakarebwa ubundi buryo bwo guhana bubyarira igihugu inyungu butari ugufunga. Ibyo bizanafasha mu kwirinda ubucucike mu magereza.

    -  RCS yijejwe ubuvugizi

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimiye ubuyobozi bwa RCS ibyo bwagezeho mu myaka imaze ishinzwe ndetse ashimira umusanzu itanga mu rwego rw’ubutabera.

    Yavuze ko inzitizi ifite zumvikana kandi zikeneye gushakirwa umuti ndetse ko hari uburyo zakemurwamo.

    Yagize ati “Mbijeje ubuvugizi aho bizaba ngombwa kandi tuzakomeza tubiganireho tunabishakira umuti.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko Abaturwarwanda bose bakwiye kumva ko ibyaha bikumirirwa mu miryango mbere y’uko bigera ku rwego rw’Igihugu. Ibyo ngo bizafasha gukumira ubwo bucucike bw’abahamwa nabyo.

    Yakomeje ati “Nidukumirira mu ngo, abajya mu magereza bazagabanuka. Ariko na none kuba biyongera binagaragaza ubunyamwuga mu rwego rw’ubutabera no kwihutisha imirimo kw’inkiko, inzego z’iperereza n’abashinzwe gutegura amadosiye.”

    “Dukomeza gutekereza uko aho abantu bari hakwaguka bakagira ubuzima bwiza, ariko na none ntitwatekereza gukomeza kubaka amagereza ahubwo twakumira.”

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja kandi ko rwizeye ko ubuvugizi yarwemereye buzabafasha guhangana n’inzitizi zitandukanye bari bafite.

    Yasabye Abaturarwanda kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko no kugongana na yo.

    Ati “Bitabaye ko dukora ibitemewe ntabwo twakwisanga muri gereza. Gereza ntabwo ari ahantu dukwiye kwishimira ko hari abantu.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso), yijeje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kurukorera ubuvugizi

    Abayobozi batandukanye muri RCS bari kumwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yari yasuye icyicaro gikuru cyayo

    Muri iki gikorwa hari hateraniye abayobozi batandukanye bo muri RCS

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja

    Nyuma y’iki gikorwa, abacyitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3mLsYUQ

  • Kamonyi: Ikibazo cy’imiryango isaga 480 irararana n’amatungo mu nzu cyahagurukiwe – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yagarutse kuri icyo kibazo, yizeza ko hafashwe ingamba zo kugikemura.

    Yavuze ko muri uyu mwaka habaruwe imiryango 488 ikirarana n’amatungo mu nzu biyemeza kuyifasha kubireka, ku buryo mu mezi atatu ashize bamaze gufasha igera kuri 15 hakaba hasigaye 473.

    Ati “Nk’uko turi kugenda dutura mu midugudu ni cyo cyerekezo kuko ntabwo wajya kororera ingurube ahantu hatuye abantu, ariko ufite ikiraro rusange hafi aho zishobora kujyayo, abantu bagafatanya kuzitaho.”

    Yavuze kandi ko bazakomeza ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire basobanukirwe ibibi byo kurarana n’amatungo mu nzu.

    Bamwe mu baturage batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, basobanura ko impamvu hakiri bamwe bararana n’amatungo mu nzu biterwa n’ubujura bw’abayiba nijoro.

    Nyirancuti Marie ati “Natwe turabizi ko kuraza amatungo mu nzu ari umwanda kandi byatera n’indwara. Nanone ntiwariraza hanze kuko abajura inaha barayiba, kereka umuntu ufite ubushobozi akayubakira inzu yayo.”

    Mu byifuzo abaturage batanga harimo ko hakwiye no gushyirwaho uburyo buhamye bwo guhashya abajura biba amatungo yabo.

    Abaturage bo muri Kamonyi bari gushishikarizwa kwishyira hamwe no kororera amatungo yabo mu biraro rusange ndetse bagashyiraho n’uburyo bwo kuyacungira umutekano.

    Mu Karere ka Kamonyi habarurwa ingo 95.742 ziganjemo izitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi benshi mu borozi b’amatungo magufi n’amaremare ntabwo bararana nayo mu nzu.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yavuze ko biyemeje gukemura ikibazo cy’abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3v3by9J

  • Muri gereza hashobora gutangira gutangirwa amasomo ya kaminuza – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mushinga waganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko uzanononsorwa na komisiyo bireba.

    Uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kuva mu byaha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga kandi uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.

    Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko inzego zose zifite amagereza mu nshingano zikwiriye gushyiraho gahunda zihamye zo kujijura abagororwa bagafashwa kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza ariko byose bikorewe mu mbibi za gereza.

    Uretse ibijyanye n’uburezi, uyu mushinga w’itegeko unasaba ko hari zimwe mu mvugo zikoreshwa mu bijyanye na gereza zikwiye guhinduka.

    Urugero, nko mu rurmi rw’Icyongereza basabye ko ‘prison’ yitwa ‘correctional facility’, ‘Prisoner’ akitwa ‘convict’ mu gihe ‘prison guard’ yasimburwa na ‘correctional officer’.

    Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.

    Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y’imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.

    Ati “Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.”

    Ubwo uyu mushinga w’itegeko waganirwagaho, bamwe mu badepite barimo Leonard Ndagijimana na John Ruku Rwabyoma bagaragaje impungenge ko izi mpinduka zishakwa muri gereza zishobora gutera abantu kuzajya bakora ibyaha ku bwende.

    Ndagijimana yavuze ko hari abazajya bahitamo gukora ibyaha kugira ngo bajye kwiga kaminuza ku buntu. Ati “ Abantu bashobora gukora ibyaha kuko bazi ko bazajya muri gereza bagafungwa imyaka itanu, ubundi bakabasha kurangiza amasomo ya kaminuza ubwo bazaba bafunze bagasohoka bajya gusaba akazi.”

    Ruku Rwabyoma we yavuze ko abantu bashobora kuzajya bakora ibyaha bashaka kujya muri gereza kuko imibereho yaho ishobora kuba myiza kuri bamwe kuruta iyo hanze.

    Muri gereza hashobora gutangira gutangirwa amasomo ya kaminuza

    source : https://ift.tt/3FtJGR0

  • Gusura, gusangira no gutanga ishimwe: Ibyaranze Icyumweru cyahariwe Abakiliya muri Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Uwimana yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki mu gushaka serivisi z’imari.

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.

    Ati “Iki cyumweru gitangira icya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”

    “Twakoze na tombola kugira ngo dusoze icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare rishya rya siporo ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”

    Ku wa 7 Ukwakira 2021 habura umunsi umwe ngo iki Cyumweru gisozwe, IGIHE yasuye amashami atandukanye ya Cogebanque ihasanga abayobozi bakuru bamanutse bajya kwakira abakiliya, babaha n’ibyo kunywa mu gihe bategereje guhabwa serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ni we wakiraga abakiliya, akabafasha kubitsa no kubikuza ari nako abaganiriza.

    Umwe mu bakiriwe, Uwambayinema Marie Claire, yagize ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa.”

    “Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku Cyicaro Gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

    Mu birori byo gusoza Icyumweru cyahariwe Abakiliya, Habarugira yatangaje ko aba Cogebanque bakwiye kumva ko iriho ku bwabo kandi ko kwaka serivisi nziza ari uburenganzira bwabo.

    Ati “Abakiliya bacu n’Abanyarwanda muri rusange ni abubatsi baba bashaka gutanga umusanzu wabo kugira ngo serivisi babona zigende neza. […] Bumve ko turi hano turi abakozi babo-nanjye ndi hano ndi umukozi wabo- uwashaka yavugana na buri wese ashaka kugira ngo ikibazo cye gikemuke.”

    Mukabanana yavuze ko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.

    Ati “Burya umukiliya ntaba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”

    Muri ibyo birori kandi abakiliya batandukanye batanze ubuhamya bwabo bw’uko Cogebanque yabafashije bakiteza imbere.

    Uzabakiriho Emmanuel umaze imyaka irenga 15 akorana na yo, yagize ati “Bamfashije mu mishinga yanjye nzamuka mu buryo bw’imibereho. Kandi si hano mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo. Uyu munsi nanjye ndabashima cyane.”

    Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe, yavuze ko yakirwa muri rusange.

    Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”

    Gasingizwe Napoleon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”

    Bamwe mu bagore bakorana na Cogebanque batangaje ko bishimira uburyo yafashije Abanyarwandakazi kwiteza imbere iborohereza kubona inguzanyo, bashishikariza bagenzi babo kwihutira kuyigana mu gihe baba bashaka gukora imishinga yabateza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yasobanuye ko bakira umukiliya uwo ari wese ku rwego yaba ari ho, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ibigo binini, ibito n’ibiciriritse.

    Yakomeje ati “Umuntu wese tumwakira uko ahagaze cyangwa uko aje atugana kugira ngo tumuhe serivisi imunogeye.”

    Yavuze ko muri serivisi batanga zitandukanye harimo n’inguzanyo, zongerwamo n’ubujyanama ku bakiliya kugira ngo barusheho kwiteza imbere bababonamo banki umufatanyabikorwa mwiza.

    Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.

    Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”

    Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

    Cake, ibinyobwa n’ibiribwa byari byateguriwe abakiliya ba Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyabahariwe

    Iri gare ryegukanywe na Uwimana Sharon nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki

    Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe na serivisi z’imari bahabwa

    Abakiliya ba banki bashimiwe amahitamo bakoze yo gukorana na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque

    Abakiliya bahawe serivisi zitandukanye ari nako basangira n’abandi bakozi ba Cogebanque

    Ku mashami yose ya Cogebanque hakaswe umutsima mu kwishimira serivisi zihabwa abakiliya

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yasabye abakiliya gukomeza kugirira banki icyizere, abizeza ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza

    Kuri uyu munsi hanahembwe itsinda ry’abakozi ba Cogebanque bahize abandi mu gutegura neza aho bakorera mu Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Bamwe mu bakozi ba Cogebanque bafata ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko abakiliya ba banki bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza

    source : https://ift.tt/3luP0eX

  • Amajyepfo: Miliyari 13 Frw zakoreshejwe mu mishinga igamije gufasha abatishoboye – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu kiganiro Guverineri w’iyi Ntara, Kayitesi Alice yagiranye n’itangazamakuru.

    Yavuze ko abaturage basaba ibihumbi 58 bahawe ubufasha bw’asagaga miliyari 6.5 Frw binyuze mu mirimo y’amabko bakora ya VUP naho asaga miliyari 5 Frw ahabwa abageze mu za bukuru batishoboye basaga 35,458.

    Yavuze ko n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye nabo bahawe ubufasha binyuze mu kigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

    Ati “Ndetse n’abagenerwabikorwa ba FARG bahawe inkunga y’ingoboka y’asaga miliyari 2.5 Frw mu mwaka dusoje banukabirwa inzu 241 ku batari bafite aho kuba.”

    Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

    Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

    Abatujwe mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Karere ka Kamonyi, nabo bavuga ko imibereho yabo yahindutse.

    Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

    Guverineri Kayitesi yasabye abahawe ubufasha kubukoresha neza kugira ngo batere intambwe bave mu cyiciro cy’abafashwa.

    Ati “Iterambere ry’igihugu cyacu twese tugomba kurihuriraho kandi tugatera imbere twese ntawe usigaye inyuma, rero turabasaba kujya mufata neza ibikorwa mugezwaho no kubibungabunga nk’ibyanyu, guharanira ko bitakwangirika ariko kandi mukabibyaza umusaruro.”

    Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2,735 babarizwa mu ngo 639,479. Abagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

    Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo

    Bamwe bahawe kazi ko gukora imirimo y’amaboko bakishyurwa amafaranga

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira n’umwe mu batishoboye wubakiwe inzu yo kubamo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3apJ5Sf

  • Bimwe mu byo Abanyarwanda biteze ku bayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gutorwa – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imyiteguro y’ayo matora irimbanyije, bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ibyo bifuza ko abazatorwa bazitaho.

    Ibyagezweho ni byinshi muri manda irangiye ndetse yiyongereyeho umwaka kubera COVID-19 yazitiye amatora ntabere ku gihe.

    Abanyarwanda bavuga ko bishimiye ibyagezweho ariko hari n’ibindi bitaragenda neza biteze ko abayobozi bashya bazabinoza.

    Kurwanya ruswa

    Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “Inzego z’ibanze tuzitezeho iterambere, ubuyobozi bwiza, kudufasha kurwanya ruswa [urabona ko ari yo yibasiye abayobozi b’inzego z’ibanze], serivisi nziza n’ubuyobozi bwegereye abaturage.”

    “Ikintu twumva bakosora cyane cyane ni ugufasha abaturage. Nko kujya ku Biro by’Akagari ugiye kwaka serivisi ukirirwayo umunsi wose abayobozi bagucaho bakakwihorera kandi bakureba.”

    Umuryango uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transaparency International Ishami ry’u Rwanda, mu 2020 wagaragaje ko inzego z’ibanze ziza ku isonga mu kumungwa na ruswa.

    Akarusho kabaye mu bihe bya COVID-19 aho kwaka no guhabwa serivisi byari bigoranye bitewe n’ingamba zo kuyirinda, bityo baturage bagasabwa bitugukwaha kugira ngo bazibone. Abarirwa muri 14.288.500 Frw ni yo yishyuwe muri ubwo buryo mu mezi 12.

    Serivisi inoze

    Undi muturage yasabye ko abayobozi bagiye gutorwa bazita ku bifitiye akamaro rubanda by’umwihariko ibigamije iterambere.

    Ibyo bigomba kugendana no gutanga serivisi zinoze, abayobozi bagaharanira gufasha abaturage babagannye bafite ibibazo.

    Ati “Ibyo twifuza ku bayobozi bazatorwa, icya mbere ni ukuzita ku iterambere n’icyatuma umuturage agira imibereho myiza. N’ubundi ubuyobozi buriho busanzwe buduha serivisi nziza ariko hagize icyaba kitagegenda neza, twifuza abayobozi bazatorwa bazamura imyumvire kugira ngo n’ikitagenda neza bazagikosore.”

    Kongera ibikorwaremezo

    Abenshi bagaragaza ko biteguye neza kwitorera abayobozi bababereye ariko nabo bakazakomeza kumenya ibyo bakeneye bashyigikira intego z’iterambere igihugu cyihaye.

    Umwe yagize ati “Imihanda yacu ikeneye gukorwa kugira ngo natwe dutere imbere kuko aka gace dutuyemo nta mihanda gafite. Twifuza ko abayobozi barushaho kutuvuganira [mu gihe tuzaba] tubashyizeho.”

    Urwego rw’ibikorwaremezo ruri mu zigomba kwitabwaho cyane kuko ahanini iterambere ry’umuturage n’imibereho myiza ye ni rwo bishingiraho.

    Kugira ngo umwana yige neza, umuturage abone ubuvuzi, igice kimwe kigire ubuhahirane n’ikindi ndetse ingo zitandukane n’icuraburindi zimakaze ikoranabuhanga; bisaba ko haba hari amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi meza n’ibitaro.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye abayobozi bazatorwa umukoro wo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta uko bikwiye kugira ngo hihutishwe ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.

    Ati “Wageze mu karere ukaba uzi ngo ibyo Perezida yemereye abaturage ni ibi, ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo bigerweho.”

    “Icya kabiri, kugira ngo bishoboke ni ugukomeza kuvugurura imitangire ya serivisi. Abaturage bagira ibibazo hagati yabo ubwabo; hagati yabo n’inzego; hagati yabo n’imishinga, abashoramari na ba rwiyemezamirimo; bakeneye serivisi zibafasha kongera umusaruro n’ibindi; ibyo byose bigomba gukemuka.”

    Biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze azatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Amatora y’inzego z’ibanze azaba hagati y’impera z’Ukwakira n’Ugushyingo 2021

    Inkuru bifitanye isano: NEC yatangaje ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze


    source : https://ift.tt/3iT16wL