Tag: featured

  • Karongi: Abagore batangiye bizigamira 500 Frw, none bageze ku mutungo wa miliyoni 250 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu aba bagore bafite ishuri riba irya mbere mu gutsindisha n’umutungo ubarirwa muri miliyoni zirenga 250.

    Nikuze Marceline, Umuyobozi w’Umuryango Impuhwe, ufite Ishuri rya Etoile Rubengera, avuga ko batangiye mu 1989, ari abagore 20, buri mugore atanga amafaranga 500 ku mwaka. Aya mafaranga yaje kwiyongera buri wese akajya atanga 1000 Frw ku mwaka, nyuma baza kongeraho ikindi gihumbi; kuri ubu buri wese atanga 2000 Frw ku mwaka.

    Yagize ati “Twatangiye mu 1989, dutangira turi abagore 20, intego yari ukugira ngo dufashe ababyeyi bo muri kano gace, basigaga abana mu ngo abakozi bakabahohotera cyangwa bakagira n’ibindi bibazo. Dufata abo bana kugira ngo barindwe iryo hohoterwa, tubahe uburere, ariko noneho tunabigishe amasomo”.

    Uko imyaka yagiye ishira, aba bagore bagiye babona abaterankunga. Kuri ubu bafite ishuri ry’intangarugero ku rwego rw’igihugu. Iri shuri umwaka ushize ryari ku mwanya wa 11 mu gihugu, no ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Karongi.

    Nikuze avuga ko ikintu kibibafashamo ari ugusenga no kugira abarimu bafite ubushake bategura umwana kuva mu mashuri y’incuke kugeza arangije abanza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukase Valentine, yashimiye abanyeshuri barangije muri Etoile Rubengera kuko bagize amanota yo hejuru bagahesha ishema akarere.

    Ati “Turabashimira kandi turabasaba gukomeza gukunda ishuri bakazakomeza bagatsinda uko bagenda bazamuka mu byiciro by’amashuri bitandukanye. Turabasaba kwiga bafite intego kugira ngo ejo n’ejo bundi bazavemo Abanyarwanda babasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo”.

    Yavuze ko nk’akarere bashima uruhare rw’aba bagore 20 bishyize hamwe bagashinga umuryango Impuhwe kuko ugira uruhare mu iterambere rya Karongi.

    Ishuri rya Etoile Rubengera ryigamo abanyeshuri 620, rikagira abakozi barenga 30 bahoraho.

    Aba bagore 20 barishinze, batangiye bizigama 500 Frw, kuri bafite ibikorwa bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 250 Frw birimo ibibanza n’inzu.

    Mu bikorwa bakora harimo kwigisha abakuze batazi gusoma kwandika no kubara ndetse banafasha abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga irimo kudoda no gusuka kugira ngo babashe kwibeshaho bo n’abana babo.

    Aba bagore bashinze ishuri riri mu ya mbere atsinda neza mu Ntara y’Iburengerazuba

    Nikuze yavuze ko intego ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’iterambere

    source : https://ift.tt/3Bzf6Dd

  • Kamonyi: Mu manza za Gacaca zirenga ibihumbi 52, hasigaye esheshatu zitararangizwa – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, avuga ko mu manza zirenga ibihumbi 52 zagomba kurangizwa, inyinshi muri zo zarangijwe.

    Yagize ati “Twari dufite imanza 52.373 zaciwe n’Inkiko Gacaca zigomba kurangizwa. Inyinshi muri zo twarazirangije kuko kugeza ubu hasigaye imanza esheshatu gusa kandi na zo turi gushaka uko zirangizwa vuba.”

    Imibare igaragaza ko mu Murenge wa Rukoma ari hamwe mu hagaragaye imanza nyinshi zaciwe n’Inkiko Gacaca zagombaga kurangizwa ndetse n’izo esheshatu ni ho zisigaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko bari bafite imanza zirenga 8.000 bagomba kurangiza ariko kugeza ubu hasigaye esheshatu gusa kandi na zo biyemeje kuzirangiza mu byumweru bitarenze bibiri.

    Ati “Gacaca nk’ubutabera bwunga ntabwo n’imanza zaciwe na Gacaca tuzirangiza dukurikije ya mategeko asanzwe akoreshwa mu guteza cyamunara. Habaho guhuza abafitanye ikibazo kugira ngo bishyurane nibiba ngombwa banababarirane bakomeze babane neza kubera ko intego ya Gacaca ari ukunga Abanyarwanda.”

    “Duhura buri wa kane ku Kibuga cy’Akagari ka Taba tugahuza abafitanye ibibazo ariko tugashyiramo n’abafatanyabikorwa kugira ngo bigishe uwaba akinangiye cyangwa se atarabyumva kugira ngo na we abyumve kandi arangize ibyo Urukiko Gacaca rwamukatiye.”

    Mu Rwanda Inkiko Gacaca zatangiye mu 2002 ariko kugeza ubu usanga hari aho imanza zitararangizwa bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko hari abagomba kwishyura babura ubwishyu cyangwa bakananirwa kumvikana n’abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3mKiQvx

  • Nyamagabe: Abana 3,330 bahawe ibikoresho by’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakaye ni bimwe mu bikoresho by
    Amakaye ni bimwe mu bikoresho by’ishuri bahawe

    Muri rusange bahawe amakaye, amakaramu, ibikapu, n’ibindi bikoresho by’ishuri bakenera, bitewe n’umwaka bazigamo, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu mashuri yisumbuye.

    Abanyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bahawe ibi bikoresho bavuga ko kuri bo ari bumwe mu buryo bwo kubarinda kuba bagwa mu bishuko by’abagabo, bashobora kubashukashuka bitwaje kubafasha.

    Confiance Mukeshimana ugiye kwimukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati “Ubwo ibikoresho mbibonye bizamfasha kwiga nta kureba ku ruhande cyangwa kwishakashakira inzira.”

    Ababyeyi b’abana bo mu ishuri ry’inshuke ndetse no mu mashuri abanza bakiriye ibikoresho by’abana babo bo bavuga ko inkunga bahawe ikomeye, cyane ko izabafashiriza abana gukurikirana amasomo neza.

    Marie Grace Mukankubana ati “Kubona umuntu aguhamagara akakubwira ngo ngwino ufate ibikoresho by’ishuri byonyine, sinzi ukuntu wamushimira!”

    Jean Marie Vianney Kabera na we ati “Amafaranga nagombaga kuzatanga kuri ibi bikoresho, azamfasha mu zindi nshingano zo kwita ku mwana mbifatiye no ku bavandimwe be, kugira ngo nyine nkomeze gukurikirana imibereho yabo no gusohoza inshingano zanjye nk’umuyobozi w’urugo.”

    Innocent Ndagijimana, umuyobozi w’umushinga w’itorero rya EAR paruwasi Mugombwa, uterwa inkunga na Compassion International, avuga ko uretse ibikoresho by’ishuri, abana bafashijwe bari barahawe n’imyenda y’ishuri, ku buryo bizeye ko baziga neza nta nkomyi.

    N
    N’abana bo mu mashuri y’inshuke bahawe ibikoresho

    Kuri we igisigaye ni uko biga bashyizeho umwete, kugira ngo bazagere kure hashoboka.

    Ati “Bose tubasaba kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bagire amanota meza, bazanabashe gushyira mu bikorwa ibyo bize.”

    Pasiteri Alfred Munyaneza, umushumba wa paruwasi ya Mugombwa mu itorero EAR, ashima Compassion International yabateye inkunga, bakabasha kugura ibikoresho by’ishuri by’abana, kuko biri mu bibafasha gukuraho zimwe mu nzitizi zitera abana kuva mu ishuri.

    Ibikoresho abana bahawe muri rusange, byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40.


    source : https://ift.tt/2YGmLS2

  • Abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikomeje kureba uko amabwiriza yubahirizwa, abayarengaho bagahanwa. Urugero ni aho mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, abantu basaga 110 bafatiwe ahantu hatandukanye muri Kigali bamwe bari mu tubari mu masaha bakabaye bari mu ngo.

    Hari abafashwe bavuga ko bari muri gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo ya Papa Cyangwe ahagana saa saba z’ijoro, gusa bakaba bemera ko bakoze amakosa kandi bakaba bayasabira imbabazi.

    Abo bantu bafashwe bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku mugoroba wo ku Cyumweru. Polisi ikaba isaba abantu bose barimo n’ibyamamare kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source : https://ift.tt/3FwKR2f

  • Amerika yatangiye ibiganiro n’abayobozi b’Abatalibani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inshuro ya mbere Abanyamerika bagiye guhura n’Abatalibani kuva Amerika yakura ingabo zayo muri Afuganisitani mu kwezi kwa Kanama 2021.

    Itsinda ry’intumwa za Amerika zahuye n’umuyobozi w’Abatalibani tariki ya 9 Ukwakira ndetse ibiganiro birakomeza na tariki ya 10.

    Amerika ivuga ko izakomeza umubano wayo n’ubuyobozi bushya bwa Afuganisitani nyuma y’ifatwa ry’umurwa mukuru w’icyo gihugu ari wo Kabul muri Kanama 2021, ariko kandi izaba n’inama ya mbere ibahuje imbonankubone.

    Abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko Perezida Joe Biden ashyize imbere gushyigikira Abanyafuganisitani bari ku ruhande rwa Amerika mu myaka 20 ishize.

    Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeza ko abatalibani bashaka ubufatanye ku banyamerika basigaye muri Afuganisitani, impunzi amagana z’Abanyafuganistani zasigaye muri icyo gihugu hamwe n’abanyamahanga bakiri muri Afuganisitani ndetse badashaka kuhava.

    source : https://ift.tt/3mLE6RI

  • U Rwanda rwahawe kuyobora Ihuriro ry’abavoka mu karere k’ibiyaga bigari – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhabwa izo nshingano, rwasabwe kwihutisha gukemura ibibazo bikibangamiye abavoka bo mu karere birimo kwemererwa gukorera mu kindi gihugu kinyamuryango.

    ABGL ni ihuriro ry’abagize ingaga z’abavoka mu Karere k’ibiyaga bigari ariko babarizwa mu bihugu bitatu bikoresha ururimi rw’igifaransa ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abagize uyu muryango basaga 3000 kandi bavuga ko biteguye kubyaza amahirwe ahari yo kungurana ubumenyi mu by’amategeko.

    Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Kavaruganda Julien yavuze ko kubarizwa hamwe n’abavoka baturutse mu bihugu binyuranye hari byinshi bibungura mu bumenyi bujyanye n’amategeko.

    Ati “Duhurije hamwe tureba ibibazo biba bishobora kugariza ibihugu byacu, mu bijyanye n’amategeko no mu bijyanye n’ubutabera. Twuzuzunya mu kureba uburyo twabikemura no kureba uburyo abavoka bakorera muri ibyo bihugu bashobora kujya bambuka imipaka bitabagoye, umwe akaba yakorera mu kindi gihugu cyangwa akagisha inama mu gihe ahuye n’umuntu ukeneye ubutabera muri icyo gihugu. Tukamenya inzira twanyuramo mu gutanga ubutabera birenze imbibe z’ibihugu byacu.”

    Yakomeje agira ati “Tuba dufite byinshi tubarusha ariko nabo hari ibyo baturusha. Bigira ku byacu twagezeho, nk’uburyo inkiko zakomeje gukora mu bihe bya covid-19 natwe tukigira ku byo babashije kugeraho mu gushyiraho amategeko. Nabo bafite ibyo baba baturusha, hari amategeko bafite akoze neza, nubwo bashobora bo kugira imbogamizi mu kuyakoresha. Ntabwo ari twe twenyine dufite ubumenyi budasanzwe.”

    Yavuze ko mu gihe cy’Imyaka ibiri agiye kuyobora azibanda cyane ku guteza imbere imikoranire y’abavoka b’ibihugu byose nk’uko bakomeje kugaragaza ko bikiri imbogamizi, ubuhahirane, amahugurwa y’abavoka ku mategeko y’ibihugu binyuranye hagamijwe gusenyera umugozi umwe w’ubutabera bwihuse kandi bunoze mu bihugu binyamuryango.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rukorera mu mujyi wa Goma wanasoje manda ye y’imyaka ibiri, Abel Ntumba, yabwiye IGIHE ko kuba yarabaye umuyobozi wa ABGL wa mbere byari inshingano zitoroshye, kandi ko hari intego bari bihaye batagezeho kubera Covid-19.

    Yagaragaje ko byinshi bitakozwe aribyo bitezwe ku Rwanda birimo korohereza abavoka mu gukorera muri ibi bihugu binyamuryango binyuze muri iyo mikoranire, guhugurana mu by’amategeko ndetse no kurushaho kubaka umubano uhamye hagati y’u Burundi, RDC n’u Rwanda.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Burundi, Muhuzenge Jean de Dieu, yavuze ko biteze kuzigira byinshi ku Rwanda ngo kuko ari ibihugu bisangiye byinshi bishingiye ku mateka n’ururimi.

    ABGL, yashinzwe muri 2018 ku gitekerezo cyo guhugurana no kujya inama ku bavoka baturuka mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

    Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwahawe kuyobora ABGL mu gihe cy’imyaka ibiri

    Kavaruganda Julien yagaragaje ko gukorera hamwe n’abavoka bo mu bindi bihugu byungura ubumenyi

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye abandi mu bihugu byabo

    ABGL yibumbiyemo abavoka bo mu bihugu bitatu, Burundi u Rwanda na RDC

    source : https://ift.tt/3DvZyk3

  • Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 60 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura yaguye ahagana saa munani n’igice igeza saa cyenda n’igice z’amanywa. Yangije ibisenge by’inzu 68 z’abaturage bo mu Tugari twa Rubona, Rutonde na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi, inyubako ebyiri zo’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zirimo ahakoreraga ishami ry’ubwisungane mu kwivuza n’aho babagira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yabwiye IGIHE ko bakiri kubarura neza ibyangijwe n’iki kiza no gukora ubutabazi bw’ibanze.

    Meya Kayiranga yasabye abaturage batahuye n’ibyago gufasha bagenzi babo bahuye n’ibiza. Yasabye kandi abafite inzu zidakomeye kurushaho kubizirika muri ibi bihe by’imvura.

    Nta wahasize ubuzima ariko Meya Kayiranga yavuze ko hakomeretse abantu babiri naho umwe agira ihungabana.

    Mu byangiritse harimo n’imyaka y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi. Haracyakorwa ibarura ngo hamenyekane ibyangiritse byose.

    Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge

    Ibisenge by’inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n’imuyaga

    Amapoto y’amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n’imvura yaguye ivanze n’umuyaga

    source : https://ift.tt/3iLc73m

  • Bugesera: Hagaragaye umurambo w’umwana wari umaze iminsi aburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Umurambo w’uyu mwana wagaragaye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo mu Mudugudu wa Kagasa 1 mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora.

    Tariki ya 2 Ukwakira nibwo ababyeyi b’uyu mwana bari batangaje ko babuze umwana w’umukobwa ndetse banabimenyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo zibafashe gushakisha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumara icyumweru bashakisha kuri uyu wa Gatandatu aribwo habonetse umurambo w’uyu mwana.

    Yagize ati “Ejo nibwo bamusanze mu murima uhingwamo imyumbati yapfuye. Inzego z’iperereza zahise zihagera zitangira iperereza ku cyaba cyamwishe.”

    Gitifu Rurangirwa yakomeje agira ati “Ubutumwa twaha abaturage ni uko tugomba gufatanya buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we bakajya batangira amakuru ku gihe ahaba hagaragaye ibibazo nk’ibi byaba byiza bakabigaragaza n’icyaha kitaraba kuko bifasha gukurikirana.”

    Umwana bikekwa ko yishwe yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Umurambo we wajyanwe mu bitato bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.’

    Ikarita ya Satellite igaragaza umurenge wa Gashora muri Bugesera

    source : https://ift.tt/3FzpZan