Tag: featured

  • UNILAK igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga 900, yiyemeje gukomeza kwimakaza ireme ry’uburezi – #rwanda #RwOT

    Muri aba banyeshuri bagiye gushyirwa ku isoko ry’umurimo abarenga 600 ni ab’igitsina gore.

    Umuhango wo gutanga izi mpamabumenyi ku nshuro ya 15 uzaba ku itariki 14 Ukwakira 2021, ukaba ari wo wa mbere ubaye muri UNILAK kuva Covid-19 yagera mu Rwanda.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri UNILAK, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko ubusanzwe iyi kaminuza itanga impamyabumenyi inshuro ebyiri mu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus bitashobotse bigatuma bamwe bategereza.

    Yakomeje agira ati “Abarangije bose siko bazitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo. Twahisemo gufata umubare muto ushoboka w’abazahagararira abandi yaba mu barangiza icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu (masters).”

    Abanyeshuri 57 bahize abandi (abagize hejuru ya 80%), nibo bazitabira imbonankubone uyu muhango uzabera ku ishami rya UNILAK rya Nyanza, aho abasigaye bazawitabira bifashishije ikoranabuhanga.

    Abazahabwa izi mpamyabumenyi ni abigiye mu mashami yose y’iyi Kaminuza yaba irya Kigali, Nyanza ndetse na Rwamagana. Abarangije icyiciro cya Kabiri (Bachelor) ni 850 mu gihe abarangije Masters ari 133. Muri aba harimo ab’ igitsina gore 603 n’ab’ igitsina gabo 380.

    Dr Hakizimana yavuze ko abarangije bose bize amasomo atandukanye arimo amategeko, ibidukikije, ikoranabuhanga ndetse n’ajyanye n’ubukungu muri rusange arimo icungamutungo, ibijyanye n’imari, gucunga abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’amakoperative n’ibindi.

    Irajwe ishinga n’ireme ry’uburezi

    Uyu muyobozi yavuze ko abarangije muri iyi kaminuza bose kuva ku nshuro ya mbere bari gutanga umusanzu ukomeye hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu Rwanda, aho yasobanuye ko ikibaraje ishinga ari ugutanga uburezi bufite ireme.

    Ati “Ubu ibikorwa remezo byo gukoreramo birahari bihagije, ubu turimo kuzamura cyane ibijyanye n’ireme ry’uburezi, ubu niho icyerecyezo cyacu n’imbaraga zacu ziri kuko ariho Isi igana.”

    “Ireme ry’uburezi mvuga ni ukubanza ukagira aho ukorera heza icyo twaragikemuye, icya kabiri ni ukugira abari mu bafite ubunararibonye, ikindi ni ukwigisha tugerageza guhuza ibyo twigisha n’ibiri ku isoko ry’umurimo, turi no gushyira ingufu mu bufasha myumvire (mentorship) kugira ngo umuyeshuri ntaze gusa kuko ashaka igipapuro ahubwo afashwe kumva icyo ashaka.”

    Dr. Hakizimana yavuze ko iyi kaminuza ifite amasezerano n’ibigo bitandukanye bikora ibihuye n’amasomo batanga birimo amabanki, za koperative, ibikora ibijyanye n’ibidukikije n’ibindi byose kugira ngo bafashe abanyeshuri kumenya guhuza ibyo bize n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

    UNILAK kuva mu 1997 yashingwa n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kaminuza barenga ibihumbi 13 ndetse n’abarangije Masters basaga 500.

    Ubuyobozi bwa bwitegura gutanga impamyabumenyi ku barenga 900 bayirangijemo bwavuze ko burajwe ishinga n’ireme ry’uburezi

    source : https://ift.tt/3ay9g97

  • Icukumbura ku mugabo witwa Shyaka Gilbert bivugwa ko yaburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Umugore w’uwo Shyaka yitwa Dushimirimana Antoinette. Umugabo we guhera muri Mata uyu mwaka, yatangiye kujya yumvikana mu biganiro binyura kuri YouTube. Na we yashinze Shene yitwa “Ijwi ry’Imfubyi”.

    Yakoranye ibiganiro n’abarimo Karasira Aimable uri mu maboko y’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaye kandi no ku zindi Shene za YouTube atanga ibiganiro biri mu mujyo ujya kumera nk’uwa Karasira.

    Hashize iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero ndetse ku mbuga nkoranyambaga hanyuze ibaruwa bivugwa ko yandikiwe Perezida wa Repubulika umugore we amutabariza.

    Gusa mu bucukumbuzi IGIHE yakoze, ibyari muri iyo baruwa si ukuri cyane ko Dushimirimana azi neza aho Shyaka, umugabo we ari, cyane ko yavuye mu Rwanda abizi kandi bavugana.

    Abazi ikibazo cy’uyu mugore basobanura ko yagerageje gutorokana n’umugabo biranga arafatwa, aza kongera arabigerageza ku wa 29 Nzeri 2021, atabwa muri yombi.

    Uko Shyaka yatorotse igihugu bikitwa ko yaburiwe irengero
    Ubusanzwe Dushimirimana ni umugore wa Shyaka Gilbert. Uyu mugabo amakuru agera kuri IGIHE ni uko ku wa 23 Kanama 2021 yatorotse igihugu akajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika.

    Ibimenyetso bigaragaza ko ku wa 22 Kanama 2021, Shyaka n’umugore we bari mu Karere ka Gicumbi, aho bateze imodoka ibageza ku Mupaka wa Gatuna.

    Bahageze, bavuye mu modoka abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka babasaba ibyangombwa byabo, umugabo yerekana indangamuntu ye ariko umugore we avuga ko ntayo afite.

    Abari bahari babwiye IGIHE ko muri icyo gihe ubwo umukozi wa Immigration yari arimo aganira na Dushimirimana, umugabo yikinze ku ruhande aratoroka, ahita anakuraho telefoni ye.

    Bwarakeye, uyu mugabo aca mu nzira zitemewe ku Mupaka w’u Rwanda wa Cyanika yinjira muri Uganda. Icyo gihe ngo yafashijwe n’abantu bane barimo abacuruzi ba magendu.

    Muri abo bane, IGIHE yamenyemo uwitwa Ntirenganya uzwi nka Mwambutsa, Ribakare uzwi nka Mafene (bombi batorokeye muri Uganda), Bayizere Gideon uzwi nka Boyi usanzwe ari umuturage w’i Kisoro.

    Hari amakuru avuga ko ubwo bari bamaze kwambuka umupaka, Shyaka yahise atwarwa n’imodoka y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, yerekeza ku ishami ryarwo i Kabale.

    Umugore we ntiyabashije kumukirikira kuko yatawe muri yombi ku wa 22 Kanama 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka, gusa hashize iminsi mike ararekurwa.

    Uyu mugore yafunzwe ubwo umugambi we wo kujyana n’umugabo we muri Uganda wari umaze gupfuba. Bivugwa ko yaburiwe n’inzego z’umutekano, zimusaba kutajya arenga ku mategeko ngo ashake kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Shyaka Gilbert yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe

    Abarwanya u Rwanda bahise bamwigarurira

    Ku mbuga nkoranyambaga cyane iz’abantu bazwiho kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, hacicikanye inkuru nyinshi zivuga kuri Shyaka n’umugabo we.

    Bivugwa ko ubwo Dushimirimana yari amaze kurekurwa, yahise atangira kureshywa n’abantu bazwiho kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda baba mu mahanga.

    Bamwe muri abo ni Muhayimana Eugénie uba mu Bwongereza na Zihabamwe Noël ubarizwa muri Australie.

    Nka Zibahamwe mu minsi ishize yumvikanye ashinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba ngo nyuma yo kwanga kuyibera maneko.

    Yavuye mu gihugu mu 2006 ajya muri Australie nk’impunzi. Mu 2017 yaje gutangira kuvuga ko umutekano we uri mu kaga kubera ko ngo yanze kuba maneko wa Leta y’u Rwanda.

    Mu bandi bahise bigarurira uyu mugore harimo n’abafite imiyoboro ya YouTube nka Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma ufite uwitwa Ishema Online TV baje no gukorana ikiganiro.

    Harimo n’abandi bantu baba hanze y’u Rwanda barimo n’abatangaga ibiganiro kuri YouTube y’umugabo we yitwa “Ijwi ry’Imfubyi”.

    Bivugwa ko Zihabamwe yahujwe na Dushimirimana bigizwemo uruhare na Uwimana Agnes ufite ikinyamakuru cyitwa Umurabyo.

    Zihabamwe yanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana

    Ku wa 23 Nzeri, BBC Gahuzamiryango yatambukije inkuru ifite umutwe ugira uti “Rwanda: Umugore yandikiye Perezida Kagame ku ihohoterwa yakorewe no ku mugabo we wabuze”.

    Iyo nkuru itangira igira iti “Antoinette Dushimirimana wo mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame amusaba “ubufasha bwihutirwa ku mugabo wanjye waburiwe irengero no ku karengane n’iyicarubozo nakorewe igihe nari mfunzwe na polisi binyuranyije n’amategeko”.

    BBC ivuga ko iyo baruwa yatangajwe mu Cyongereza kuri Twitter n’uwitwa Marius Komeza uba hanze y’u Rwanda.

    Amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko iyo baruwa itigeze yandikwa n’uyu mugore ahubwo ubwo yari amaze kuvugana na Zihabamwe, ariwe wamubwiye ko hari bwandikwe ibaruwa itabariza uwo bashakanye ndetse anamwemerera ko aza kubimukorera.

    Ibyari mu ibaruwa byagaragaza ko Shyaka yashimuswe nyuma y’uko ngo yanditse ibaruwa igenewe Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021 asaba ko hagaragazwa uwishe se mu 1994 i Gicumbi mu Murenge wa Kibari (Komine Kibari).

    Zihabamwe icyo yakoze ni ukwandika ibaruwa hanyuma asaba Dushimirimana gusinya ku gapapuro ku buryo umukono we uza gushyirwa kuri iyo baruwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Muri iyo baruwa, havugwamo ko Dushimirimana yakorewe iyicarubozo bwa mbere ubwo Polisi yamufataga ageze ku mupaka ikaza kumurekura. Gusa nta kintu na kimwe gihamya iryo yicarubozo kigaragaramo.

    Dushimirimana yabeshye ko umugabo we yaburiwe irengero, aza gufatwa atorotse ashaka kumusanga muri Uganda

    Umugore yongeye gufatwa atorotse

    Aka wa mugani wa Kinyarwanda, Dushimirimana ntiyigeze yibuka ko yigeze gufatwa bwa mbere akurikiranyweho gusohoka mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

    Amakuru dukesha abazi neza uyu mugore ni uko ku wa 24 Nzeri, yohereje abana be babiri i Musanze mu Kinigi kwa murumuna we. Hashize iminsi ibiri, na we abasangayo bigeze ku wa 29 Nzeri saa Kumi z’igitondo aza gutabwa muri yombi ashaka kwambuka umupaka anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika.

    Ngo yashakaga gusanga umugabo we muri Uganda na cyane ko ngo bari bamaze iminsi bavugana kuri telefoni, bandikirana ku mbuga nkoranyambaga.
    Hari amakuru avuga ko umugabo we bavuganaga ariwe wari waramurangiye inzira azanyuramo, abazamufasha ndetse amubwira ko nagera i Kisoro muri Uganda azahasanga abakozi ba CMI bazamufasha.

    Yari yaramubwiye ko nagera muri Uganda azajya i Kampala akigaragaza nk’impunzi kuri HCR.

    Yahabwaga amafaranga ngo akwize ko umugabo we yaburiwe irengero

    Dushimirimana wari uziko umugabo we yatorotse cyane ko bavuganaga umunsi ku wundi aho ari muri Uganda, amaze kwigarurirwa n’abantu biyemeje guharabika u Rwanda, yatangiye kwakira amafaranga bamuhaga kugira ngo akomeze gukwiza igihuha.

    IGIHE ifite amakuru ko hari abantu bamwoherereje amafaranga bari mu mahanga barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Guinée n’ahandi.

    Usibye abo kandi n’abo bakoranaga ibiganiro kuri YouTube bamuhaga amafaranga.


    source : https://ift.tt/2YG65JO

  • Itangira ryari rigoye: Urugendo rw’imyaka 25 Unity Club imaze yita ku kunga Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Yashyizweho rero ngo abashakanye n’abayobozi bari muri Guverinoma bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu.

    Mu ntangiriro abashakanye n’abari muri Guverinoma bari biganjemo abagore ariko uko uburinganire bwagiye bwimakazwa, ni ko na bo bagiye bahabwa inshingano zitandukanye bituma n’abagabo babo binjiramo.

    Domitilla Mukantaganzwa uri mu bagize Unity Club yasobanuye amavu n’amavuko n’uyu muryango mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cya Televiziyo Rwanda.

    Yavuze ko Unity Club yashyizweho mu gihe muri Guverinoma y’Ubumwe [yashyizweho nyuma ya Jenoside] ‘hari aho abayobozi batahuzaga kuko bavaga mu bice bitandukanye kandi badahuje imyumvire.’

    Yagize ati “Hari igihe habaga inama, nyuma hakaba indi ivuguruza ibyabaye. Ibyo bihe byari bigoye kuko hari nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorew Abatutsi; byakurikiraga igihe kinini igihugu kiyobowe mu buryo bw’ivangura, budahuza Abanyarwanda.’’

    Yasobanuye ko kuba abagore barazirikanwe icyo gihe byari no mu murongo wa FPR Inkotanyi itarigeze iheza abagore mu gihe cyo kubaka igihugu.

    Mukantaganzwa yakomeje ati “U Rwanda rwari rwarasenyaguritse, ruri inyuma ya zero, byasabaga buri wese gushyiraho itafari rye ngo atange umusanzu we mu kongera gusana igihugu.’’

    Aho ni ho Unity Club yavukiye, mu bihe bigoranye, birimo urwicyekwe mu gihe u Rwanda rwari rugifite impunzi nyinshi, abari barahejejwe ishyanga barimo batahuka, abapfakazi n’imfubyi bari bakiri henshi mu gihugu batarahumurizwa.

    Ati “Yashinzwe mu rugendo rwo kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’

    -  Ibibazo by’ingutu byariho mu itangira rya Unity Club

    Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

    Ubwo Unity Club yashingwaga Ntawukuriryayo Jean Damascène yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Yinjiye muri Guverinoma mu 1999, agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza n’Ubushakashatsi.

    Avuga ko Guverinoma nk’urwego rushyiraho politiki, rukanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo yagombaga kugena icyerekezo gikwiye ku gihugu.

    Yakomeje ati “Hari amabanga y’akazi ariko mu cyerekezo ntabwo wahisha uwo mubana. Igikomeye kwari ukuvuga ngo abavuye muri Guverinoma bakomeze batange uwo musanzu, bavuge ibyo bahuye nabyo, banafashe abinjiramo babone uko byahererekanyijwe.’’

    Ntawukuriryayo yavuze ko igitekerezo cya Unity Club, abari muri Guverinoma bacyakiriye neza.

    Ati “Uyu munsi byarumvikanye cyane ndetse abafasha bacu turabashyigikira kuko ari inshingano zacu.’’

    Mu gutangira, Unity Club yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi b’igihugu bigamije ahanini ku kugaruka ku kubwizanya ukuri ku mateka y’igihugu hagamijwe kwitinyuka no kuyakira nk’agomba kubakirwaho u Rwanda rw’ahazaza.

    Umusaruro wabyo wabaye uwo kugabanya urwicyekwe, kwishishanya no gufasha gutahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda n’ubumwe bw’abenegihugu.

    -  Unity Club yashyize itafari ku kwita ku mfubyi n’incike za Jenoside

    Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

    Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo.

    Mukantaganzwa ati “Unity Club yafashije ba bana bajya mu miryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi babona aho baba, bariga, banashaka imirimo ibatunga.’’

    Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza.

    Ati “Abo babyeyi [barimo abakecuru n’abasaza] baraganirijwe ariko uko bagera mu zabukuru dutekereza gufatanya na AVEGA mu kububakira amacumbi bahurizwamo kugira ngo bitabweho.’’

    Domitilla Mukantaganzwa uri mu Kanama Nkemurampaka ka Unity Club yasobanuye ko ishyirwaho ry’uyu muryango ryatumye abayobozi babona uburyo bwo kuganira byimbitse ku cyerekezo cy’igihugu

    Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, ubu yubatswe mu turere tune twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Inafite umudugudu uri Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu muryango.

    Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

    Uyu muryango kandi wakomeje gushyira imbaraga mu gitekerezo cyo kubaka Ubunyarwanda buhamye, buzira amoko, uturere n’ibindi bitandukanya abantu.

    Ntawukuriryayo yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda’’ ikwiye guhera mu muryango, akabwirwa ko afite uko agomba kugenda.

    Ati “Dufite ikibazo gikomeye ko ibiri kuba ku Isi byihuta cyane bikurura abana, natwe. Abantu bamaze kumva ko Ubunyarwanda ari wo musingi, ibindi bagomba gutozwa guhitamo ibibereye igihugu. Ni wo murage dukwiye gukoraho ngo tutazongera guhura n’ibyo bibazo.’’

    Iyi ngingo ni yo yubakiyeho insanganyamatsiko y’Ihuriro rya 14 rya Unity Club, igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’’ Iki gikorwa kizahurirana no kwizihiza imyaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe.

    Mu bikorwa biri imbere, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

    Mu bikorwa bya Unity Club Intwararumuri harimo no kwita ku ncike za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Unity Club cyakiriwe neza kuko bwari uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingutu muri sosiyete no kunga ubumwe mu Banyarwanda uhereye mu bayobozi

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye

    source : https://ift.tt/3oV89c7

  • Iyaba abangavu batwumvaga ntihakomeza gutwita benshi – Abangavu bamaze kubyara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Kamaliza w’i Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko nyina yamushakanye, hanyuma umuryango yamujyanyemo ukamwanga. Yaje kujya gushaka akazi i Kigali, aho yahuriye n’umusore wamubeshye urukundo, yamara kumutera inda akamuta.

    Umutego wo kubeshywa urukundo yanyuzemo ngo watumye ubu yaramenye ubwenge, ku buryo n’abangavu baturanye bajya kugwa mu mutego wo gushukwa ababona kare, abo abujije bakamwumva bakarokoka, ariko abanze kumwumva bakisanga na bo batwise.

    Ku bw’ibyo, kimwe na bagenzi be bandi bahuye n’ikibazo cyo guhohoterwa, avuga ko haramutse habayeho uburyo bwo kuganiriza urubyiruko mu masibo no mu midugudu, bigakorwa n’abagaragaza uko babiguyemo n’ingaruka byabagizeho, ahari umubare w’abangavu bakomeza guterwa inda wagabanuka.

    Uwitwa Kayitesi agira ati “Habayeho nko guhuza urubyiruko rwo mu Kagari, guhera ku bafite imyaka 14 kuzamura, bagafashwa n’abazi iby’ubuzima bw’imyororokere, byatuma bamwe bahinduka.”

    Yungamo ati “Hari nk’uwo ubwira ngo uriya mugabo ukuruta, muvugana ibiki? Akagusubiza ngo umusaza ni we utanga amafaranga, ukagerageza kumubuza, akakunanira. Ukabona ariko ko ufatanyije n’undi muntu, mushobora kumuhana bigakunda.”

    Aba bakobwa banagenera ubutumwa bagenzi babo batarabyara ariko babona batitonze na bo babigwamo.

    Abo bakobwa bagira bati “Uri umukobwa w’imyaka 14 cyangwa 15. Niba umugabo akubwiye ngo aragukunda, urumva uzashinga urugo ufite iyo myaka? Leta na yo ntiyabyemera kuko baba bashyingiye umwana.”

    Ubundi na bwo buti “Nimureke twihagarareho, oya yacu ibe oya. Tureke gushukwa n’utuntu tudafashe, ibivuye mu busambanyi ntacyo bimara; usibye kugutesha umwanya no kugutesha agaciro, ukababaza ababyeyi, ukababaza n’abavandimwe.”

    Ubundi butumwa na bwo bugira buti “Mukobwa, niba uzi ko umugabo afite umugore n’abana, iyo uryamana na we uba wumva urusha iki uwo mugore? Igihe akomeje kugukurikirana wakamubwiye uti ufite umugore waramushatse, n’abana urabafite, wishaka kunyangiriza ubuzima. Noneho igihe agufashe ku ngufu, na byo bigaragare ko ari ko byagenze.”

    Aba bakobwa banabwira bagenzi babo bataragwa mu bishuko ngo basambanywe kureka kumva ko ibyiza bashaka bazabihabwa n’abagabo cyangwa abasore.

    Uwatanze ubu butumwa yagize ati “Yenda ababyeyi si ko babona ibintu byose dukeneye. Ariko ushobora gushaka ibyo ukora bikwinjiriza amafaranga yo kugura ibyo ukeneye aho kujya kureba umuhungu mukundana waguha amafaranga. Arayaguha muryamane, ariko akwangize, hanyuma ntuzongere kumubona.”

    source : https://ift.tt/2YLXaXL

  • Kamonyi: Ibibazo by’umutekano muri Ngamba na Remera Rukoma byahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubucukuzi butemewe ni bwo ngo bwabaye intandaro y
    Ubucukuzi butemewe ni bwo ngo bwabaye intandaro y’umutekano muke muri Remera Rukoma na Ngamba

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere, avuga ko ibyabaye mu Murenge wa Ngamba abantu bagakora urugomo rurimo no gutemana, byaturutse ku bucukuzi butemewe mu mbago nshya yari yahawe Kompanyi ya DEMICO.

    Icyo gihe ngo agace kabereyemo urugomo ni akatari kashyizwe mu mbago y’iyo Kompanyi bituma abantu bajya gucukuramo batabyemerewe, ari na ho habaye intandaro y’amakimbirane, ariko ubu ngo aho hantu hamaze gusibwa ku buryo ntawe uzongera gusubiramo kandi n’abagize uruhare mu guhungabanya umutekano bitwaje ubwo bucukuzi bari gukurikiranwa.

    Agira ati, “Hari abagiye gucukura aho batemerewe batangira guhungabanya umutekano ariko twamaze gufunga ikirombe, abakoze ibyaha byo guhungabanya abaturage bagakomeretsa abaturage na bo bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

    Ku bijyanye n’umutekano muke na wo wumvikanye mu Murenge wa Remera Rukoma na byo ngo byetewe n’ubucukuzi butemewe bwakorerwaga ahahoze Kompanyi yitwa AMP, ababukoraga bakaza kubangamira Koperative ifite ibya ngombwa ihegereye yitwa COMIKA na ho hakaza kuvamo guhungabanya umutekano.

    Ubuyobozi busaba abaturage kugana Kompanyi z
    Ubuyobozi busaba abaturage kugana Kompanyi z’ubucukuzi zemewe kuko abatabikoze bibagiraho ingaruka

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko aho na ho inzego z’umutekano zakurikiranye zigafata abahungabanyije umutekano kandi hakaba hakomeje gushakwa uko abaturage bajya mu makompanyi yemerewe gucukura cyangwa bagakora indi mirimo.

    Agira ati “Uko byamera kose bigomba gufata umurongo, abaturage bakwiye kureka ubucukuzi butemewe kuko bubashyira mu bibazo, aho bidashoboka bakagana indi mirimo kuko muri iriya mirenge yose hari gahunda yo gutunganya ahava ariya mabuye y’agaciro ku mafaranga Leta yaduhaye”.

    Hashize iminsi mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Kamonyi humvikanye amakuru yavugaga ko mu Murenge wa Ngamba abantu bari kugenda batema abandi mu ijoro bakanabambura, ibyo bikaba byaranabaye mu Murenge wa Remera Rukoma byose ngo bikaba biri gukurikiranwa kuko intandaro yose yaterwaga n’abahanganye mu bucukuzi butemewe basagarariraga abacukura mu buryo bwemewe.


    source : https://ift.tt/3iQiJNA

  • Iburengerazuba: Bafashe amabalo arenga 40 y’imyenda ya caguwa ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita abantu 5 bafatanywe amabalo 15 y’imyenda ya caguwa, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba hafatirwa amabalo 15 ariko abari bayafite baracika, muri aka Karere mu Murenge wa Busasamana hafatirwa amabalo 17 bene yo nabo baracika. Ni mu gihe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe hafatiwe ibiro 20 by’imyenda ya caguwa na ho mu Murenge wa Gashonga hafatirwa imyenda 128 na yo ya caguwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yavuze ko iriya myenda ya magendu yafashwe mu ijoro rimwe rya tariki ya 10 Ukwakira 2021. Imyinshi yafatiwe mu kiyaga cya Kivu barimo kuyambutsa bayikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Yagize ati “Nko muri iri joro tariki ya 10 inzego z’umutekano zari mu irondo (Night Patrol) zafashe abantu 5. Bafatiwe mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi bafite amabalo 15 y’imyenda ya caguwa. Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba hafatiwe amabalo 10 na ho muri Busasamana hafatirwa amabalo 17, gusa beneyo bahise biruka baracika.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko iyo myenda yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Busasamana na Nyamyumba abari bayifite bari bitwaje imihoro bagerageza kurwanya inzego z’umutekano. Gusa ntibyabahiriye kuko ibyo bari bafite byose babikubise hasi basubira mu kiyaga cya Kivu bajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ni na ho bari bakuye iyo myenda.

    Umuvugizi wa Polisi yagiriye inama abantu kureka ubucuruzi bwa magendu kuko usibye no kuba bahombya igihugu na bo ubwabo bashobora kuhasiga ubuzima.

    Ati “Bariya bantu banga gusorera iyo myenda kandi babizi neza ko imisoro ari yo yubaka igihugu kigatera imbere. Ikindi iyo barimo kwinjiza biriya bicuruzwa bitwikira ijoro ndetse hakabamo n’abagerageza kurwanya inzego z’umutekano kuko hari ababa bitwaje intwaro gakondo nk’imihoro.”

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), na ho imyenda bari bafite ishyikirizwa ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

    source : https://ift.tt/3FDcy9o

  • Burera: Abari bafite uburwayi bwo mu mutwe barigishwa imyuga ibateza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, bigishijwe kudoda
    Nyuma yo kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, bigishijwe kudoda

    Bagaragaje ibyo byishimo ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe uba buri tariki 10 Ukwakira, aho abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe batangaza ko bavuwe bagakira, bakanafashwa kwiga imyuga itandukanye irimo iy’ubudozi bw’imyambaro n’ibikapu, ubuhinzi n’ubworozi bw’intama.

    Sphola Dusabeyesu, umwe mu bagize itsinda ridoda nyuma yo gukira uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko mu gihe cy’uburwayi bwe ntacyo yashoboraga kwimarira kuko yarangwaga n’ubwoba bwinshi muri we bigatuma ahora yihebye.

    Avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima, yahawe ubuvuzi n’ibiganiro byamufashije koroherwa ndetse akaba yumva yarakize neza.

    Ati “Byatangiye ngira ubwoba bwinshi, nkumva ntatuje muri njye. Nagiye kwivuza, bampa imiti, baranganiriza, mara igihe cy’amezi abiri mvurwa muri ubwo buryo bw’ibiganiro kugera ubwo numvise nkize”.

    Akomeza avuga ko nyuma yo gukira muganga yamuhuje na bagenzi be bahuriraga muri serivisi itanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, abagira inama yo gukora itsinda bakagira ikibahuza kandi bakagira umurimo bakora.

    Ati “Muganga yangiriye inama yo kwihuriza hamwe mu itsinda n’abandi bagize ibibazo byo mu mutwe, kugira ngo tuve mu bwigunge kandi tugire icyo twimarira mu buzima bwa buri munsi.”

    Nyanzira Maritha na we wahoranye uburwayi bwo mu mutwe ubu akaba ari umudozi w’imyenda n’ibikapu, avuga ko nyuma yo gufata neza imiti yandikiwe na muganga akanubahiriza gahunda yahabwaga n’abaganga, yaje gukira ndetse agera ubwo abasha kongera gukora imirimo nk’uko byahoze mbere y’uko arwara.

    Ati “Nahuye n’ibibazo bituma niheba, kwiyakira biranga, bigera ubwo mu mutwe byivanga, nagiye ku kigo nderabuzima baramvura, baranganiriza ndakira, ubu banyigishije ubudozi, badutera inkunga y’imashini zidoda no kwishyura abatwigisha, none ubu nzi kudoda neza imyenda n’ibikapu.”

    Uwitwa Kanyange Francine avuga ko ubuvuzi yahawe ari bwo bwamufashije gusubira mu buzima busanzwe none akaba ashobora kugira imirimo akora abikesha inkunga bahabwa n’umushinga Partners In Health ku bufatanye n’ibitaro bya Butaro.

    Ati “Nagiye ku kigo nderabuzima cya Butaro, abambona bakaryana inzara bavuga ko narwaye mu mutwe, ariko baranganirije baramvura ndakira, hanyuma nanjye bangira inama yo kujya mu itsinda kugira ngo turebe uko twakwiteza imbere”.

    Francine avuga ko yize kuboha ubutete (paniers) n’ibikapu, none bikaba bituma abona ikimutunga we n’umuryango we.

    Kuvura indwara zo mu mutwe ni serivisi imwe mu zitangirwa ku bitaro bya Butaro kuva ibitaro bigitangira nk’uko bitangazwa na Dr Eugene Sindikubwabo, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Butaro unashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibyo bitaro. Avuga ko ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bwongerewe imbaraga kuva mu mwaka wa 2012, aho umuryango Partners In Health/Inshuti mu Buzima wafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu kongera abakozi mu Karere ka Burera, aho buri kigo nderabuzima gifite umuganga wize kuvura indwara zo mu mutwe.

    Agira ati “Serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ni imwe mu zo twashyizemo ingufu ku bufatanye na Parteners In Health (PIH), kuva mu mwaka wa 2012 buri kigo nderabuzima kibarizwa mu Karere ka Burera tuhafite umuganga wize kuvura indwara zo mu mutwe, ku buryo abafite ibibazo byo mu mutwe batabura serivisi hafi yabo.”

    Imibare itangazwa na Dr Eugene Sindikubwabo, igaragaza ko kuva ibitaro bya Butaro byafungura imiryango hamaze kwakirwa abasaga 5000 bagannye serivisi y’ubuvuzi bwo mu mutwe naho abasaga 2000 ni bo bakirwa buri kwezi, ubariyemo abaje ubwa mbere n’abagarutse kuri gahunda ya muganga.

    Muri ibyo bitaro, habarurwa abarwayi bari hagati ya 15 na 20 bashya, bagana serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe buri kwezi.

    Ngo mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ku bufatanye na Partners In Health, bahugura inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, abanyamadini, abavuzi gakondo n’abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo guhangana n’abagifite imyumvire ishingiye ku myemerere n’ubujiji bituma batajyana abarwayi bo mu mutwe kwa muganga bakeka ko ari amashitani cyangwa amarozi.

    Dr Sindikubwabo kandi avuga ko zimwe mu mpamvu zituma mu Karere ka Burera hagaragara imibare myinshi y’abafite uburwayi bwo mu mutwe, harimo ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, n’amakimbirane yo mu ngo n’ubukene bituma benshi bagira indwara y’agahinda gakabije (depression) cyane ko ari yo iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa n’igicuri.

    Ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera bizwiho kuvura indwara za kanseri nk’umwihariko, ariko kandi bikaba bivura n’izindi ndwara zisanzwe ku rwego rw’ibitaro by’akarere, byose bigakorwa ku bufatanye n’umuterankunga Partners In Health, ifasha cyane mu buvuzi bwa kanseri n’izindi ndwara cyane cyane izitandura (NCDs) n’izo mu mutwe (Mental Health).

    Kuri iyi nshuro isi yose izirikana ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu Rwanda hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Hari icyizere nyuma y’uko ugira ikibazo cyo mu mutwe, mureke twivuze”.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bugaragaza ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bari kuri 12,3%, kuri 20,5% mu gihugu hose bagendana uburwayi bwo mu mutwe.

    Ni ubushakashatsi bwakozwe mu turere twose tw’igihugu, bukorerwa ku bagera ku bihumbi 19 aho abagore bihariye 53,3% mu basanganywe ubwo burwayi bwo mu mutwe.


    source : https://ift.tt/3ls2s3c

  • Police HC na UR Rukara begukanye irushanwa rya Beach Handball (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya 1/2 ku bakobwa ikipe ya UR Nyarugenge yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Gikondo amanota 2-0, naho UR Rukara igera ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye nayo amanota 2-0.

    Muri iyi mikino ya ½ kandi mu cyiciro cy’abagabo Police HBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye amanota 2-0, naho UR Rukara itsinda UR Nyagatare amanota 2-0.

    UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy
    UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abakobwa

    Mu cyiciro cy’abakobwa, umukino wahuje ikipe ya ikipe ya UR Rukara na UR Nyarugenge, umukino waje kurangira Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) itwaye igikombe, aho yatsinze UR Nyarugenge amanota 2-0.

    Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo
    Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo

    Igikombe mu cyiciro cy’abagabo cyaje kwegukanwa n’ikipe ya Police HC yari isanzwe inafite iki gikombe, aho yatsinze UR Rukara ku manota 2-0, biba bibaye inshuro ya gatandati yikurikiranya iyi kipe itwaye iki gikombe.

    Uko amakipe yari yatsindanye mu mikino y’amatsinda

    Abagabo

    Itsinda A

    1. UR Nyagatare 2-1 UR Rusizi kuri shootouts
    2. Police 2-0 UR CAVM
    3. UR Nyagatare 2-0 UR CAVM
    4. Police 2-0 UR Nyarugenge
    5. UR CAVM 0-2 UR RUSIZI
    6. UR Nyarugenge 1-2 UR Nyagatare
    7. UR Rusizi 0-2 Police Hc
    8. UR CAVM 0-2 UR Nyarugenge
    9. Police 2-0 UR Nyagatare
    10. UR Nyarugenge 0-2 UR Rusizi

    Itsinda B

    1. UR Rukara 2-0 UR Gikondo
    2. UR Remera 2-1 UR Rwamagana
    3. UR Gikondo 0-2 UR REMERA
    4. UR Rwamagana 1-2 UR Huye
    5. UR Remera 1-2 UR Rukara
    6. UR Huye 2-0 UR Gikondo
    7.UR Rukara 2-0 UR Rwamagana
    8. UR Remera 0-2 UR Huye
    9. UR Rwamagana 2-1 UR Gikondo
    10. UR Rukara 2-0 UR Huye

    Abakobwa

    Itsinda A

    1. UR Huye 0-2 UR Nyarugenge
    2. UR RWAMAGANA 0-2 UR RUSIZI
    3. UR Huye 2-1 UR Rwamagana
    4. UR Nyarugenge UR 2-0 Rusizi
    5. UR Rusizi 0-2UR Huye
    6. UR Rwamagana UR 0-2 UR Nyarugenge

    Itsinda B

    1.UR Gikondo 0-2 UR Rukara
    2. UR REMERA 0-2 UR NYAGATARE
    3. UR Gikondo 2-0 UR Remera
    4. UR Rukara 2-1 UR Nyagatare
    5. UR Rukara 2-0 UR Remera
    6. UR Nyagatare 2-1 UR Gikondo

    source : https://ift.tt/3BuZqRt

  • Kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze, kimwe mu bibangamiye uburezi budaheza – UNESCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abarimu bagifite imbogamizi zo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kuko batabyize
    Hari abarimu bagifite imbogamizi zo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kuko batabyize

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, ubwo hasozwaga amahugurwa ku barimu bigisha mu bigo by’uburezi budaheza mu bihugu bitatu birimo n’u Rwanda.

    Mu Rwanda ayo mahugurwa yahawe abarimu bahagarariye abandi bigisha mu bigo bifite uburezi budaheza 40, akaba yaraberaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), UNESCO Rwanda, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNPRPD) n’abandi bafatanyabikorwa.

    Abarimu barigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kwigana n’abandi.

    Umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabirizi mu Karere ka Rubavu yishimiye aya mahugurwa, kuko ngo azabafasha mu kazi kabo.

    Yagize ati “Dufite imbogamizi nyinshi mu gufasha abana bafite ubumuga butandukanye ku Ishuri, ahanini kubera ko igihe twategurwaga kuba abarezi, ntitwahawe ubumenyi bwo kwigisha abana bafite ibibazo byihariye.”

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi unashinzwe uburezi budaheza, Dr Habinshuti Gonzague, avuga ko n’ubwo mu mashuri hashyirwamo ibikoresho bifasha mu kwigisha abana bafite ubumuga ariko na none hari ikibazo cy’uko abarezi batazi kubikoresha.

    Avuga ko guhugura abarimu bizabafasha mu kumenya gukoresha ibyo bikoresho no guha abana bafite ubumuga ubumenyi.

    Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi bujyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka, cyane ko hari ibikoresho REB yagiye igura igashyira mu mashuri. Hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri kiciro cy’ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kumwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

    Abarimu bahuguwe kandi ngo bazafasha mu guhindura ibitabo bisanzwe mu mashuri, babishyire mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kubisoma mu buryo bworoshye.

    Umukozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo Theodore avuga ko icyo biteze ari uko abarimu bazarushaho kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

    Dr. Saidou avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu kwigisha ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi kuri bose.

    Yagaragaje ibyiza by’ibitabo bigezweho (Digital) ndetse anavuga ko iterambere mu burezi rigomba guhera ku bumenyi n’ubushobozi bukenewe bwa mwarimu.

    Avuga ko mu gihe mwarimu afite ubumenyi arushaho kuzamura imyigire y’abana cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Avuga ko mwarimu agomba gutozwa gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwiyungura ubumenyi.

    Ati “Gukoresha neza ICT, gushyiraho no guhuza ibikoresho bigezweho byo kwiga mu buryo bugezweho (Digital), ndetse no gushyira mu bikorwa amahame ajyanye n’igishushanyo mbonera cyo kwiga (UDL), byafasha mu kwemeza ko ibikoresho byifashishwa mu burezi bigerwaho.”

    Dr. Saidou yavuze ko UNICEF, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa nka REB, bamaze gukora ibitabo bigezweho birimo inyigisho z’icyitegererezo (Accessible Digital Textbooks) bakoresheje Igishushanyo mbonera cyo Kwiga (UDL).

    Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira amahugurwa yo kongerera ubushobozi abarimu ku ikoreshwa ry’ibitabo byifashishwa mu buryo bwa Interineti ndetse no guhuza ibikubiyemo kugira ngo imyigire irusheho kuba myiza, ndetse uburezi kuri bose bugerweho kandi n’abantu bose babone amakuru y’abafite ubumuga.


    source : https://ift.tt/3BuHere

  • Hagiye gushyirwaho amabwiriza azagenga amashuri mu kwaka ababyeyi amafaranga y’inyongera – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo hagaragazwaga ikibazo cy’ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga menshi byayise ay’ibindi bikenewe.

    Hirya no hino mu mashuri hari ubwo usanga ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga atari ku y’ishuri nko kubasaba ayo kugura imodoka z’ishuri, kubaka uruzitiro, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Ni hamwe usanga umwana bagenda bamuca amafaranga make make ariko wayateranya usanga hari n’aho aruse ay’ishuri. Ibi bikorwa byagiye byinubirwa cyane n’ababyeyi bagaragaza ko uku ari ukubaka amafaranga y’umurengera.

    Minisiteri Dr Uwamariya yavuze ko iki kibazo bakizi ko hari ibigo bishaka kongeza amafaranga bikayacisha mu bindi bikoresho bitandukanye.

    Yagize ati “Iki ni ikibazo, natwe turabizi turabibona hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora amasuku ukabona barabyaka buri gihe.”

    “Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo buzimije, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.

    Yagize ati “Turi gutegura uburyo ni uko byakererewe amashuri amaze gutangira ariko turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo. Ntabwo dushobora gushyiraho umubare runaka w’amafaranga batarenza ariko kugira ngo bihinduke bisaba iki ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki?”

    Akenshi usanga imyanzuro nk’iyi ifatirwa mu nama zihuza ubuyobozi bw’ikigo na komite z’ababyeyi, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko mu kwirinda ko habaho amanyanga ubu ibi byemezo bizajya bifatirwa mu nteko rusange.

    Yagize ati “Mbere habagaho komite z’ababyeyi zivugira ababyeyi, ubu bigomba kwimurirwa mu nteko rusange, ni yo izajya ifata icyemezo.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kujya batanga amakuru y’aho babona babangamiwe n’ibyo bibazo.

    Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya yavuze ko iki cyemezo cyatinze gufatwa ariko hagiye gukorwa isuzumwa ku buryo mu gihembwe cya kabiri aya mabwiriza azatangira gukurikizwa.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza ibigo by’amashuri bizajya bikurikiza mu gushyiraho amafaranga y’ibikoresho n’andi basaba ababyeyi arenga ku y’ishuri

    source : https://ift.tt/3oQIPnQ