Tag: featured

  • Iyaba abangavu batwumvaga ntihakomeza gutwita benshi – Abangavu bamaze kubyara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Kamaliza w’i Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko nyina yamushakanye, hanyuma umuryango yamujyanyemo ukamwanga. Yaje kujya gushaka akazi i Kigali, aho yahuriye n’umusore wamubeshye urukundo, yamara kumutera inda akamuta.

    Umutego wo kubeshywa urukundo yanyuzemo ngo watumye ubu yaramenye ubwenge, ku buryo n’abangavu baturanye bajya kugwa mu mutego wo gushukwa ababona kare, abo abujije bakamwumva bakarokoka, ariko abanze kumwumva bakisanga na bo batwise.

    Ku bw’ibyo, kimwe na bagenzi be bandi bahuye n’ikibazo cyo guhohoterwa, avuga ko haramutse habayeho uburyo bwo kuganiriza urubyiruko mu masibo no mu midugudu, bigakorwa n’abagaragaza uko babiguyemo n’ingaruka byabagizeho, ahari umubare w’abangavu bakomeza guterwa inda wagabanuka.

    Uwitwa Kayitesi agira ati “Habayeho nko guhuza urubyiruko rwo mu Kagari, guhera ku bafite imyaka 14 kuzamura, bagafashwa n’abazi iby’ubuzima bw’imyororokere, byatuma bamwe bahinduka.”

    Yungamo ati “Hari nk’uwo ubwira ngo uriya mugabo ukuruta, muvugana ibiki? Akagusubiza ngo umusaza ni we utanga amafaranga, ukagerageza kumubuza, akakunanira. Ukabona ariko ko ufatanyije n’undi muntu, mushobora kumuhana bigakunda.”

    Aba bakobwa banagenera ubutumwa bagenzi babo batarabyara ariko babona batitonze na bo babigwamo.

    Abo bakobwa bagira bati “Uri umukobwa w’imyaka 14 cyangwa 15. Niba umugabo akubwiye ngo aragukunda, urumva uzashinga urugo ufite iyo myaka? Leta na yo ntiyabyemera kuko baba bashyingiye umwana.”

    Ubundi na bwo buti “Nimureke twihagarareho, oya yacu ibe oya. Tureke gushukwa n’utuntu tudafashe, ibivuye mu busambanyi ntacyo bimara; usibye kugutesha umwanya no kugutesha agaciro, ukababaza ababyeyi, ukababaza n’abavandimwe.”

    Ubundi butumwa na bwo bugira buti “Mukobwa, niba uzi ko umugabo afite umugore n’abana, iyo uryamana na we uba wumva urusha iki uwo mugore? Igihe akomeje kugukurikirana wakamubwiye uti ufite umugore waramushatse, n’abana urabafite, wishaka kunyangiriza ubuzima. Noneho igihe agufashe ku ngufu, na byo bigaragare ko ari ko byagenze.”

    Aba bakobwa banabwira bagenzi babo bataragwa mu bishuko ngo basambanywe kureka kumva ko ibyiza bashaka bazabihabwa n’abagabo cyangwa abasore.

    Uwatanze ubu butumwa yagize ati “Yenda ababyeyi si ko babona ibintu byose dukeneye. Ariko ushobora gushaka ibyo ukora bikwinjiriza amafaranga yo kugura ibyo ukeneye aho kujya kureba umuhungu mukundana waguha amafaranga. Arayaguha muryamane, ariko akwangize, hanyuma ntuzongere kumubona.”

    source : https://ift.tt/2YLXaXL

  • Kamonyi: Ibibazo by’umutekano muri Ngamba na Remera Rukoma byahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubucukuzi butemewe ni bwo ngo bwabaye intandaro y
    Ubucukuzi butemewe ni bwo ngo bwabaye intandaro y’umutekano muke muri Remera Rukoma na Ngamba

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere, avuga ko ibyabaye mu Murenge wa Ngamba abantu bagakora urugomo rurimo no gutemana, byaturutse ku bucukuzi butemewe mu mbago nshya yari yahawe Kompanyi ya DEMICO.

    Icyo gihe ngo agace kabereyemo urugomo ni akatari kashyizwe mu mbago y’iyo Kompanyi bituma abantu bajya gucukuramo batabyemerewe, ari na ho habaye intandaro y’amakimbirane, ariko ubu ngo aho hantu hamaze gusibwa ku buryo ntawe uzongera gusubiramo kandi n’abagize uruhare mu guhungabanya umutekano bitwaje ubwo bucukuzi bari gukurikiranwa.

    Agira ati, “Hari abagiye gucukura aho batemerewe batangira guhungabanya umutekano ariko twamaze gufunga ikirombe, abakoze ibyaha byo guhungabanya abaturage bagakomeretsa abaturage na bo bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

    Ku bijyanye n’umutekano muke na wo wumvikanye mu Murenge wa Remera Rukoma na byo ngo byetewe n’ubucukuzi butemewe bwakorerwaga ahahoze Kompanyi yitwa AMP, ababukoraga bakaza kubangamira Koperative ifite ibya ngombwa ihegereye yitwa COMIKA na ho hakaza kuvamo guhungabanya umutekano.

    Ubuyobozi busaba abaturage kugana Kompanyi z
    Ubuyobozi busaba abaturage kugana Kompanyi z’ubucukuzi zemewe kuko abatabikoze bibagiraho ingaruka

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko aho na ho inzego z’umutekano zakurikiranye zigafata abahungabanyije umutekano kandi hakaba hakomeje gushakwa uko abaturage bajya mu makompanyi yemerewe gucukura cyangwa bagakora indi mirimo.

    Agira ati “Uko byamera kose bigomba gufata umurongo, abaturage bakwiye kureka ubucukuzi butemewe kuko bubashyira mu bibazo, aho bidashoboka bakagana indi mirimo kuko muri iriya mirenge yose hari gahunda yo gutunganya ahava ariya mabuye y’agaciro ku mafaranga Leta yaduhaye”.

    Hashize iminsi mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Kamonyi humvikanye amakuru yavugaga ko mu Murenge wa Ngamba abantu bari kugenda batema abandi mu ijoro bakanabambura, ibyo bikaba byaranabaye mu Murenge wa Remera Rukoma byose ngo bikaba biri gukurikiranwa kuko intandaro yose yaterwaga n’abahanganye mu bucukuzi butemewe basagarariraga abacukura mu buryo bwemewe.


    source : https://ift.tt/3iQiJNA

  • Iburengerazuba: Bafashe amabalo arenga 40 y’imyenda ya caguwa ya magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita abantu 5 bafatanywe amabalo 15 y’imyenda ya caguwa, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba hafatirwa amabalo 15 ariko abari bayafite baracika, muri aka Karere mu Murenge wa Busasamana hafatirwa amabalo 17 bene yo nabo baracika. Ni mu gihe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe hafatiwe ibiro 20 by’imyenda ya caguwa na ho mu Murenge wa Gashonga hafatirwa imyenda 128 na yo ya caguwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yavuze ko iriya myenda ya magendu yafashwe mu ijoro rimwe rya tariki ya 10 Ukwakira 2021. Imyinshi yafatiwe mu kiyaga cya Kivu barimo kuyambutsa bayikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

    Yagize ati “Nko muri iri joro tariki ya 10 inzego z’umutekano zari mu irondo (Night Patrol) zafashe abantu 5. Bafatiwe mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi bafite amabalo 15 y’imyenda ya caguwa. Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba hafatiwe amabalo 10 na ho muri Busasamana hafatirwa amabalo 17, gusa beneyo bahise biruka baracika.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko iyo myenda yafatiwe mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Busasamana na Nyamyumba abari bayifite bari bitwaje imihoro bagerageza kurwanya inzego z’umutekano. Gusa ntibyabahiriye kuko ibyo bari bafite byose babikubise hasi basubira mu kiyaga cya Kivu bajya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ni na ho bari bakuye iyo myenda.

    Umuvugizi wa Polisi yagiriye inama abantu kureka ubucuruzi bwa magendu kuko usibye no kuba bahombya igihugu na bo ubwabo bashobora kuhasiga ubuzima.

    Ati “Bariya bantu banga gusorera iyo myenda kandi babizi neza ko imisoro ari yo yubaka igihugu kigatera imbere. Ikindi iyo barimo kwinjiza biriya bicuruzwa bitwikira ijoro ndetse hakabamo n’abagerageza kurwanya inzego z’umutekano kuko hari ababa bitwaje intwaro gakondo nk’imihoro.”

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), na ho imyenda bari bafite ishyikirizwa ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA).

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

    source : https://ift.tt/3FDcy9o

  • Burera: Abari bafite uburwayi bwo mu mutwe barigishwa imyuga ibateza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, bigishijwe kudoda
    Nyuma yo kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, bigishijwe kudoda

    Bagaragaje ibyo byishimo ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe uba buri tariki 10 Ukwakira, aho abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe batangaza ko bavuwe bagakira, bakanafashwa kwiga imyuga itandukanye irimo iy’ubudozi bw’imyambaro n’ibikapu, ubuhinzi n’ubworozi bw’intama.

    Sphola Dusabeyesu, umwe mu bagize itsinda ridoda nyuma yo gukira uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko mu gihe cy’uburwayi bwe ntacyo yashoboraga kwimarira kuko yarangwaga n’ubwoba bwinshi muri we bigatuma ahora yihebye.

    Avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima, yahawe ubuvuzi n’ibiganiro byamufashije koroherwa ndetse akaba yumva yarakize neza.

    Ati “Byatangiye ngira ubwoba bwinshi, nkumva ntatuje muri njye. Nagiye kwivuza, bampa imiti, baranganiriza, mara igihe cy’amezi abiri mvurwa muri ubwo buryo bw’ibiganiro kugera ubwo numvise nkize”.

    Akomeza avuga ko nyuma yo gukira muganga yamuhuje na bagenzi be bahuriraga muri serivisi itanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, abagira inama yo gukora itsinda bakagira ikibahuza kandi bakagira umurimo bakora.

    Ati “Muganga yangiriye inama yo kwihuriza hamwe mu itsinda n’abandi bagize ibibazo byo mu mutwe, kugira ngo tuve mu bwigunge kandi tugire icyo twimarira mu buzima bwa buri munsi.”

    Nyanzira Maritha na we wahoranye uburwayi bwo mu mutwe ubu akaba ari umudozi w’imyenda n’ibikapu, avuga ko nyuma yo gufata neza imiti yandikiwe na muganga akanubahiriza gahunda yahabwaga n’abaganga, yaje gukira ndetse agera ubwo abasha kongera gukora imirimo nk’uko byahoze mbere y’uko arwara.

    Ati “Nahuye n’ibibazo bituma niheba, kwiyakira biranga, bigera ubwo mu mutwe byivanga, nagiye ku kigo nderabuzima baramvura, baranganiriza ndakira, ubu banyigishije ubudozi, badutera inkunga y’imashini zidoda no kwishyura abatwigisha, none ubu nzi kudoda neza imyenda n’ibikapu.”

    Uwitwa Kanyange Francine avuga ko ubuvuzi yahawe ari bwo bwamufashije gusubira mu buzima busanzwe none akaba ashobora kugira imirimo akora abikesha inkunga bahabwa n’umushinga Partners In Health ku bufatanye n’ibitaro bya Butaro.

    Ati “Nagiye ku kigo nderabuzima cya Butaro, abambona bakaryana inzara bavuga ko narwaye mu mutwe, ariko baranganirije baramvura ndakira, hanyuma nanjye bangira inama yo kujya mu itsinda kugira ngo turebe uko twakwiteza imbere”.

    Francine avuga ko yize kuboha ubutete (paniers) n’ibikapu, none bikaba bituma abona ikimutunga we n’umuryango we.

    Kuvura indwara zo mu mutwe ni serivisi imwe mu zitangirwa ku bitaro bya Butaro kuva ibitaro bigitangira nk’uko bitangazwa na Dr Eugene Sindikubwabo, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Butaro unashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibyo bitaro. Avuga ko ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bwongerewe imbaraga kuva mu mwaka wa 2012, aho umuryango Partners In Health/Inshuti mu Buzima wafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu kongera abakozi mu Karere ka Burera, aho buri kigo nderabuzima gifite umuganga wize kuvura indwara zo mu mutwe.

    Agira ati “Serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ni imwe mu zo twashyizemo ingufu ku bufatanye na Parteners In Health (PIH), kuva mu mwaka wa 2012 buri kigo nderabuzima kibarizwa mu Karere ka Burera tuhafite umuganga wize kuvura indwara zo mu mutwe, ku buryo abafite ibibazo byo mu mutwe batabura serivisi hafi yabo.”

    Imibare itangazwa na Dr Eugene Sindikubwabo, igaragaza ko kuva ibitaro bya Butaro byafungura imiryango hamaze kwakirwa abasaga 5000 bagannye serivisi y’ubuvuzi bwo mu mutwe naho abasaga 2000 ni bo bakirwa buri kwezi, ubariyemo abaje ubwa mbere n’abagarutse kuri gahunda ya muganga.

    Muri ibyo bitaro, habarurwa abarwayi bari hagati ya 15 na 20 bashya, bagana serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe buri kwezi.

    Ngo mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ku bufatanye na Partners In Health, bahugura inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, abanyamadini, abavuzi gakondo n’abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo guhangana n’abagifite imyumvire ishingiye ku myemerere n’ubujiji bituma batajyana abarwayi bo mu mutwe kwa muganga bakeka ko ari amashitani cyangwa amarozi.

    Dr Sindikubwabo kandi avuga ko zimwe mu mpamvu zituma mu Karere ka Burera hagaragara imibare myinshi y’abafite uburwayi bwo mu mutwe, harimo ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, n’amakimbirane yo mu ngo n’ubukene bituma benshi bagira indwara y’agahinda gakabije (depression) cyane ko ari yo iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa n’igicuri.

    Ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera bizwiho kuvura indwara za kanseri nk’umwihariko, ariko kandi bikaba bivura n’izindi ndwara zisanzwe ku rwego rw’ibitaro by’akarere, byose bigakorwa ku bufatanye n’umuterankunga Partners In Health, ifasha cyane mu buvuzi bwa kanseri n’izindi ndwara cyane cyane izitandura (NCDs) n’izo mu mutwe (Mental Health).

    Kuri iyi nshuro isi yose izirikana ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu Rwanda hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Hari icyizere nyuma y’uko ugira ikibazo cyo mu mutwe, mureke twivuze”.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bugaragaza ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bari kuri 12,3%, kuri 20,5% mu gihugu hose bagendana uburwayi bwo mu mutwe.

    Ni ubushakashatsi bwakozwe mu turere twose tw’igihugu, bukorerwa ku bagera ku bihumbi 19 aho abagore bihariye 53,3% mu basanganywe ubwo burwayi bwo mu mutwe.


    source : https://ift.tt/3ls2s3c

  • Police HC na UR Rukara begukanye irushanwa rya Beach Handball (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino ya 1/2 ku bakobwa ikipe ya UR Nyarugenge yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Gikondo amanota 2-0, naho UR Rukara igera ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye nayo amanota 2-0.

    Muri iyi mikino ya ½ kandi mu cyiciro cy’abagabo Police HBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Huye amanota 2-0, naho UR Rukara itsinda UR Nyagatare amanota 2-0.

    UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy
    UR Rukara ni yo yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abakobwa

    Mu cyiciro cy’abakobwa, umukino wahuje ikipe ya ikipe ya UR Rukara na UR Nyarugenge, umukino waje kurangira Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) itwaye igikombe, aho yatsinze UR Nyarugenge amanota 2-0.

    Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo
    Police Handball Club yegukanye igikombe mu bagabo

    Igikombe mu cyiciro cy’abagabo cyaje kwegukanwa n’ikipe ya Police HC yari isanzwe inafite iki gikombe, aho yatsinze UR Rukara ku manota 2-0, biba bibaye inshuro ya gatandati yikurikiranya iyi kipe itwaye iki gikombe.

    Uko amakipe yari yatsindanye mu mikino y’amatsinda

    Abagabo

    Itsinda A

    1. UR Nyagatare 2-1 UR Rusizi kuri shootouts
    2. Police 2-0 UR CAVM
    3. UR Nyagatare 2-0 UR CAVM
    4. Police 2-0 UR Nyarugenge
    5. UR CAVM 0-2 UR RUSIZI
    6. UR Nyarugenge 1-2 UR Nyagatare
    7. UR Rusizi 0-2 Police Hc
    8. UR CAVM 0-2 UR Nyarugenge
    9. Police 2-0 UR Nyagatare
    10. UR Nyarugenge 0-2 UR Rusizi

    Itsinda B

    1. UR Rukara 2-0 UR Gikondo
    2. UR Remera 2-1 UR Rwamagana
    3. UR Gikondo 0-2 UR REMERA
    4. UR Rwamagana 1-2 UR Huye
    5. UR Remera 1-2 UR Rukara
    6. UR Huye 2-0 UR Gikondo
    7.UR Rukara 2-0 UR Rwamagana
    8. UR Remera 0-2 UR Huye
    9. UR Rwamagana 2-1 UR Gikondo
    10. UR Rukara 2-0 UR Huye

    Abakobwa

    Itsinda A

    1. UR Huye 0-2 UR Nyarugenge
    2. UR RWAMAGANA 0-2 UR RUSIZI
    3. UR Huye 2-1 UR Rwamagana
    4. UR Nyarugenge UR 2-0 Rusizi
    5. UR Rusizi 0-2UR Huye
    6. UR Rwamagana UR 0-2 UR Nyarugenge

    Itsinda B

    1.UR Gikondo 0-2 UR Rukara
    2. UR REMERA 0-2 UR NYAGATARE
    3. UR Gikondo 2-0 UR Remera
    4. UR Rukara 2-1 UR Nyagatare
    5. UR Rukara 2-0 UR Remera
    6. UR Nyagatare 2-1 UR Gikondo

    source : https://ift.tt/3BuZqRt

  • Kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze, kimwe mu bibangamiye uburezi budaheza – UNESCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abarimu bagifite imbogamizi zo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kuko batabyize
    Hari abarimu bagifite imbogamizi zo kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kuko batabyize

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, ubwo hasozwaga amahugurwa ku barimu bigisha mu bigo by’uburezi budaheza mu bihugu bitatu birimo n’u Rwanda.

    Mu Rwanda ayo mahugurwa yahawe abarimu bahagarariye abandi bigisha mu bigo bifite uburezi budaheza 40, akaba yaraberaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), UNESCO Rwanda, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNPRPD) n’abandi bafatanyabikorwa.

    Abarimu barigishwa uburyo bamenya gukoresha ibikoresho bitandukanye byatanzwe na Leta mu gufasha kwigisha abana bafite ubumuga butandukanye kwigana n’abandi.

    Umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabirizi mu Karere ka Rubavu yishimiye aya mahugurwa, kuko ngo azabafasha mu kazi kabo.

    Yagize ati “Dufite imbogamizi nyinshi mu gufasha abana bafite ubumuga butandukanye ku Ishuri, ahanini kubera ko igihe twategurwaga kuba abarezi, ntitwahawe ubumenyi bwo kwigisha abana bafite ibibazo byihariye.”

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi unashinzwe uburezi budaheza, Dr Habinshuti Gonzague, avuga ko n’ubwo mu mashuri hashyirwamo ibikoresho bifasha mu kwigisha abana bafite ubumuga ariko na none hari ikibazo cy’uko abarezi batazi kubikoresha.

    Avuga ko guhugura abarimu bizabafasha mu kumenya gukoresha ibyo bikoresho no guha abana bafite ubumuga ubumenyi.

    Ati “Twatumije abarimu kugira ngo tubahe ubumenyi bujyanye no kwigisha isomo akoresheje uburyo bwose bushoboka, cyane ko hari ibikoresho REB yagiye igura igashyira mu mashuri. Hano turabereka uko bikoreshwa kuri buri kiciro cy’ubumuga, uburyo umwana ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kumwigisha akoresheje ibyo bikoresho.”

    Abarimu bahuguwe kandi ngo bazafasha mu guhindura ibitabo bisanzwe mu mashuri, babishyire mu nyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bakabasha kubisoma mu buryo bworoshye.

    Umukozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Burezi muri REB, Ngendahayo Theodore avuga ko icyo biteze ari uko abarimu bazarushaho kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwigisha abana bafite ubumuga.

    Dr. Saidou avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu kwigisha ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi kuri bose.

    Yagaragaje ibyiza by’ibitabo bigezweho (Digital) ndetse anavuga ko iterambere mu burezi rigomba guhera ku bumenyi n’ubushobozi bukenewe bwa mwarimu.

    Avuga ko mu gihe mwarimu afite ubumenyi arushaho kuzamura imyigire y’abana cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Avuga ko mwarimu agomba gutozwa gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwiyungura ubumenyi.

    Ati “Gukoresha neza ICT, gushyiraho no guhuza ibikoresho bigezweho byo kwiga mu buryo bugezweho (Digital), ndetse no gushyira mu bikorwa amahame ajyanye n’igishushanyo mbonera cyo kwiga (UDL), byafasha mu kwemeza ko ibikoresho byifashishwa mu burezi bigerwaho.”

    Dr. Saidou yavuze ko UNICEF, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa nka REB, bamaze gukora ibitabo bigezweho birimo inyigisho z’icyitegererezo (Accessible Digital Textbooks) bakoresheje Igishushanyo mbonera cyo Kwiga (UDL).

    Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira amahugurwa yo kongerera ubushobozi abarimu ku ikoreshwa ry’ibitabo byifashishwa mu buryo bwa Interineti ndetse no guhuza ibikubiyemo kugira ngo imyigire irusheho kuba myiza, ndetse uburezi kuri bose bugerweho kandi n’abantu bose babone amakuru y’abafite ubumuga.


    source : https://ift.tt/3BuHere

  • Hagiye gushyirwaho amabwiriza azagenga amashuri mu kwaka ababyeyi amafaranga y’inyongera – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo hagaragazwaga ikibazo cy’ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga menshi byayise ay’ibindi bikenewe.

    Hirya no hino mu mashuri hari ubwo usanga ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga atari ku y’ishuri nko kubasaba ayo kugura imodoka z’ishuri, kubaka uruzitiro, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Ni hamwe usanga umwana bagenda bamuca amafaranga make make ariko wayateranya usanga hari n’aho aruse ay’ishuri. Ibi bikorwa byagiye byinubirwa cyane n’ababyeyi bagaragaza ko uku ari ukubaka amafaranga y’umurengera.

    Minisiteri Dr Uwamariya yavuze ko iki kibazo bakizi ko hari ibigo bishaka kongeza amafaranga bikayacisha mu bindi bikoresho bitandukanye.

    Yagize ati “Iki ni ikibazo, natwe turabizi turabibona hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora amasuku ukabona barabyaka buri gihe.”

    “Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo buzimije, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.

    Yagize ati “Turi gutegura uburyo ni uko byakererewe amashuri amaze gutangira ariko turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo. Ntabwo dushobora gushyiraho umubare runaka w’amafaranga batarenza ariko kugira ngo bihinduke bisaba iki ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki?”

    Akenshi usanga imyanzuro nk’iyi ifatirwa mu nama zihuza ubuyobozi bw’ikigo na komite z’ababyeyi, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko mu kwirinda ko habaho amanyanga ubu ibi byemezo bizajya bifatirwa mu nteko rusange.

    Yagize ati “Mbere habagaho komite z’ababyeyi zivugira ababyeyi, ubu bigomba kwimurirwa mu nteko rusange, ni yo izajya ifata icyemezo.”

    Yakomeje asaba ababyeyi kujya batanga amakuru y’aho babona babangamiwe n’ibyo bibazo.

    Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya yavuze ko iki cyemezo cyatinze gufatwa ariko hagiye gukorwa isuzumwa ku buryo mu gihembwe cya kabiri aya mabwiriza azatangira gukurikizwa.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza ibigo by’amashuri bizajya bikurikiza mu gushyiraho amafaranga y’ibikoresho n’andi basaba ababyeyi arenga ku y’ishuri

    source : https://ift.tt/3oQIPnQ

  • Rulindo: Imvura n’umuyaga byasenye inzu zirenga 200 zirimo inyubako z’ikigo nderabuzima (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa.

    Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa Munani n’igice igeza saa Kumi n’igice yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu Tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zakorerwagamo n’Ishami rya Mituweli n’aho babagira, Petite Chirurgie n’amapoto atandatu y’amashanyarazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yemeje ko hari ibyamaze kumenyekana mu byangijwe n’ibiza.

    Yagize ati “Hamaze kwangirika block ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuri ribanza rya Muvumu, amapoto umunani y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari (annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo bitatu.”

    “Muri ibyo byose tubabwiye harimo n’imyaka yangijwe y’urutoki ruri kuri hegitari, ibishyimbo biri kuri hegitari 0,7, ibigori biri kuri hegitari eshanu, imyumbati iri kuri hegitari 0,2, n’imigozi y’ibijumba iri kuri hegitari 0,3.”

    Yasabye abaturage gukomeza gutabara abagize ibibazo no kuzirika ibisenge bigakomera cyane mu kwirinda ko byatwarwa n’umuyaga.

    Kuri ubu, Akarere ka Rulindo karacyari kubarura ibyangitse byose kuko uyu muyaga n’urubura byangije n’imyaka yari mu mirima y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi no gushakisha ubufasha bwo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza.

    Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge

    Ibisenge by’inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n’imuyaga

    Amapoto y’amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n’imvura yaguye ivanze n’umuyaga

    source : https://ift.tt/2YzO68B

  • Rubavu: Umurambo w’umusore watoraguwe mu mugezi – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba buvuga ko bwazindukiye aho ibi byabereye, bunaganiriza abaturage ubwo bwari butegereje inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo, ubwo umurambo w’uyu musore uzwi ku izina rya Claude wabonetse. Uyu musore yari usanzwe ari umushumba w’inka, zororerwaga mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Munanira ho mu Murenge wa Nyamyumba.

    Amakuru IGIHE yabonye ni uko umushumba bari kumwe yahise
    atabwa muri yombi n’Irondo ry’Umudugudu wa Ruhondo, nk’uko umwe mu baturage uri aho byabereye yabitangaje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent, na we yemeje aya makuru.

    Yagize ati “Inzego z’Ibanze twahazindukiye tuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.”

    Iperereza ku rupfu rw’uyu musore riracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.


    source : https://ift.tt/3DuCGS9

  • Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu barimo abafatiwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali aho barimo banywa inzoga nyuma y’amasaha yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Barimo abagera kuri 78 bafatiwe muri ‘Appartement’ yashyizwemo akabari kandi kadafite ibyangombwa byo gukora nk’akabari. Ubwo inzego z’umutekano zajyaga kubafata ahagana saa Cyenda z’urukerera, abo bantu banze gufungura, ndetse bamwe muri bo bagerageza gutoroka.

    Abandi bagera muri 30 bafashwe bari mu kabari barengeje amasaha yagenwe ko ingendo ziba zasojwe. Ikindi ngo aka kabari ntikari gafite ibyangombwa byo gukora.

    Abafashwe bose bahise bajyanwa muri Stade ya IPRC Kicukiro, berekwa itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021.

    Bavuze ko bemera amakosa yabo ndetse bayasabira imbabazi, biyemeza kujya gufasha mu gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kugikumira.

    Uwitwa Hamis ushinzwe gucungira umutekano [Umu-Bouncer] abahanzi babarizwa muri Rock Entertainment barimo na Papa Cyangwe yavuze ko bafatiwe i Kanombe ubwo bari kumwe ari abantu barenga 40 [bafashwe saa Saba z’ijoro] bafata amashusho y’indirimbo nshya y’uyu muraperi.

    Yagize ati “Twese twari hamwe, ahantu hateguye hameze nka ‘Club’ niho twari turimo gufatira ayo mashusho. Abo bantu bose bari kuzagaragara mu ndirimbo ya Papa Cyangwe.”

    Yakomeje agira ati “Ikosa twishinja ni uko twarenze ku mategeko yo kwirinda Covid-19. Ni yo makosa twishinja kandi tukayasabira imbabazi kugira ngo n’abandi bahanzi cyangwa abandi bantu bamenye ko batazongera kuyakora. Ayo ni amakosa tutazongera gusubiramo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yongeye kwibutsa abantu ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo batagombye kurindira ko inzego zishinzwe umutekano zibageraho.

    Ati “Abantu bakwiye kureka serivisi zemerewe gukora zigakora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Icya kabiri abashaka kwirengerezaho ni uko bibatera ikibazo cyangwa se abadashaka kubahiriza amabwiriza abo bose birabatera ikibazo ariko abashobora kubahiriza amabwiriza bagakora ibikorwa byabo kandi babikore neza bibagirire akamaro.”

    CP Kabera yasabye Abanyarwanda kongera kwibuka ko batagomba kudohoka by’umwihariko urubyiruko rurimo ibyamamare rukomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Ati “Icyo waba uhanga cyose n’ubwo yaba ari indirimbo yo kwirinda COVID-19, ugomba kwibuka ko ugomba kwirinda iyo COVID-19.”

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze mu gihe cy’amezi atatu ahafatiwe abantu barenze ku mabwiriza ya COVID-19, ndetse ba nyiraho bacibwa amande. Abafashwe bapimwe COVID-19 ku kiguzi cyabo, banacibwa amande.

    Abarimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Abafashwe bemeye amakosa bakoze banayasabira imbabazi

    Polisi y’Igihugu yafashe abantu 113 barimo abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    source : https://ift.tt/2YGB74E