Tag: featured

  • Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa ubujyanama ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukwakira 2021, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi irindwi; kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose.

    Ati “Intego y’uyu mwaka iravuga ngo kwita no gukunda amaso yawe. Imibare igaragaza ko mu bantu batuye ku Isi basaga miliyari 7.9, abagera kuri miliyoni 43 bahumye naho abakabakaba miliyoni 295 bafite uburwayi bw’amaso.”

    Yakomeje avuga ko mu bahumye n’abafite uburwayi bw’amaso, 90% bagaragara mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

    Dr Ngarambe yabwiye abagiye kwisuzumisha indwara z’amaso ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’ibitera indwara z’amaso bishobora kwirindwa.

    Ati “Akaba ari yo mpamvu ubukangurambaga nk’ubu bw’abantu benshi buba bukenewe kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare bavurwe ndetse n’abantu bagirwe inama zo kuzirinda.”

    Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi.

    Bamwe mu banyeshuri basuzumwe indwara z’amaso babwiye IGIHE babyishimiye kandi bagiriwe n’inama zitandukanye zibafasha kuyabungabunga.

    Gatorano Jean Pierre ati “Iyo ndimo gusoma ku rumuri rw’amatara mba numva hari uburyo mbangamiwe ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro ngo nze kwisuzumisha. Bangiriye inama yo kuzajya kuri CHUB kongera gukorerwa irindi suzuma kuko basanze amaso yanjye afite ikibazo.”

    Kadali Aimée Brigitte na we yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso.

    Ati “Kuba rero barashyizeho uburyo bwo kwisuzumisha amaso ku buntu ntabwo ayo mahirwe yo kumenya uko ubuzima bw’amaso buhagaze yancika.”

    Dr Ngarambe yavuze ko usibye gusuzuma abanyeshuri indwara z’amaso, basanzwe bamanuka no mu bitaro by’uturere ndetse no mu bigo nderabuzima gusuzuma abaturage no kubavura.

    Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso no gutanga ubujyanama ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Huye izagera ku banyeshuri bose babyifuza nta kiguzi basabwe.

    Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa n’ubujyanama bw’uburyo bwo kuyitaho

    Iki gikorwa kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight

    Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso inakorerwa no mu bigo nderabuzima bitandukanye

    Iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere kizamara iminsi irindwi

    Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi

    Kadali Aimée Brigitte wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3asO5p1

  • Minisitiri Dr Ugirashebuja yijeje RCS ubuvugizi ku nzitizi ihura nazo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu 11 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Icyicaro Gikuru cya RCS no kuganira n’abayobozi bayo bakuru.

    Ni uruzinduko ruri muri gahunda Minisitiri Dr Ugirashebuja afite yo gusura ibigo n’inzego bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera yahawe kuyobora. Yamaze gusura Ubushinjacyaha, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory: RFL), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’ibindi.

    RCS yamugaragarije ishusho y’imikorere yayo kuva yashingwa mu 2010, ibyo yagezeho n’ibikiyigora bikeneye kwitabwaho kugira ngo irusheho kunoza imikorere.

    Mu byo yagezeho harimo ibigo bitanu by’imyuga yatangije muri Gereza za Rwamagana, Nyarugenge, Nyanza, Huye na Rubavu bifasha abagororwa kumenya imyuga itandukanye yabagirira akamaro mu gihe baba basubiye mu buzima busanzwe.

    Yagaragaje kandi ko itanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye aho kuva mu 2010 imaze kohereza abacungagereza 141, barimo 15 bakiburimo magingo aya. Batatu bari muri Sudani y’Epfo, 11 muri Centrafrique n’umwe uri muri Sudani.

    Yerekanye ko yinjiye mu mikoranire n’amahuriro mpuzamahanga yo kugorora arimo ICPA na ACSA, ivugurura amwe mu magereza ndetse ubu amwe ari ku rwego mpuzamahanga aho afungirwamo abanyamahanga.

    Inzitizi z’ingengo y’imari idahagije n’ubucucike mu magereza

    Nubwo ibyo byose byagezweho, RCS yavuze ko igifite imbogamizi nyinshi zirimo ingengo y’imari ihabwa iba idahagije bitewe n’ibyo iba igenewe.

    Hagaragajwe kandi ko amagereza agaragaramo ubucucike kuko abayarimo barenze ubushobozi bwayo. Ubu harimo 77.489 kandi yagombye kuba acumbikiye 59.469.

    Ibyo biterwa n’ubwiyongere bw’abayajyamo bwashyizwe ku ijanisha rya 30% hagendewe ku myaka itanu ishize, no kuba amategeko mpanabyaha arimo icyuho kuko akenshi abahamijwe ibyaha ari ho boherezwa.

    Umushahara ukiri muke ku bacungagereza na wo wagaragajwe nk’imbogamizi kuri RCS kuko bituma abakozi basezera bya hato na hato.

    Nubwo hari amagereza yavuguruwe, hari n’andi ataravugururwa n’ashaje yubatswe kera akeneye gusazurwa.

    Abakozi badafite ubumenyi buhagije, inzobere mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuvuzi zikiri nkeya, amavuriro y’amagereza adafite amikoro, abacungagereza bake (2.145 bahari ubu) n’ibindi; byarondowe mu mbogamizi urwo rwego rufite.

    Komiseri Mukuru wa RCS, DCGP Juvénal Marizamunda, yasabye Minisitiri ko yabakorera ubuvugizi ibyo bibazo bikitabwaho kugira ngo urwo rwego rurusheho kunoza imikorere.

    Yakomeje ati “Twatekereza no ku ikoranabuhanga. Turikoresheje hari umubare w’abantu bataba bakenewe ku buryo abacungagereza bazajya bakenerwa nibura baherekeje abagororwa kuburana, kwa muganga n’ahandi.”

    “Ikindi ni icy’inzobere mu nzego zitandukanye. Nkeka ko nitutanabona abaje muri RCS bambara impunzankano, dukwiye kuba dufite ubushobozi bwo guha akazi abasivili bakadufasha.”

    RCS yanasabye ko hakorwa impinduka mu mategeko mpanabyaha hakarebwa ubundi buryo bwo guhana bubyarira igihugu inyungu butari ugufunga. Ibyo bizanafasha mu kwirinda ubucucike mu magereza.

    -  RCS yijejwe ubuvugizi

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimiye ubuyobozi bwa RCS ibyo bwagezeho mu myaka imaze ishinzwe ndetse ashimira umusanzu itanga mu rwego rw’ubutabera.

    Yavuze ko inzitizi ifite zumvikana kandi zikeneye gushakirwa umuti ndetse ko hari uburyo zakemurwamo.

    Yagize ati “Mbijeje ubuvugizi aho bizaba ngombwa kandi tuzakomeza tubiganireho tunabishakira umuti.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko Abaturwarwanda bose bakwiye kumva ko ibyaha bikumirirwa mu miryango mbere y’uko bigera ku rwego rw’Igihugu. Ibyo ngo bizafasha gukumira ubwo bucucike bw’abahamwa nabyo.

    Yakomeje ati “Nidukumirira mu ngo, abajya mu magereza bazagabanuka. Ariko na none kuba biyongera binagaragaza ubunyamwuga mu rwego rw’ubutabera no kwihutisha imirimo kw’inkiko, inzego z’iperereza n’abashinzwe gutegura amadosiye.”

    “Dukomeza gutekereza uko aho abantu bari hakwaguka bakagira ubuzima bwiza, ariko na none ntitwatekereza gukomeza kubaka amagereza ahubwo twakumira.”

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja kandi ko rwizeye ko ubuvugizi yarwemereye buzabafasha guhangana n’inzitizi zitandukanye bari bafite.

    Yasabye Abaturarwanda kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko no kugongana na yo.

    Ati “Bitabaye ko dukora ibitemewe ntabwo twakwisanga muri gereza. Gereza ntabwo ari ahantu dukwiye kwishimira ko hari abantu.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso), yijeje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kurukorera ubuvugizi

    Abayobozi batandukanye muri RCS bari kumwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yari yasuye icyicaro gikuru cyayo

    Muri iki gikorwa hari hateraniye abayobozi batandukanye bo muri RCS

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja

    Nyuma y’iki gikorwa, abacyitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3mLsYUQ

  • Kamonyi: Ikibazo cy’imiryango isaga 480 irararana n’amatungo mu nzu cyahagurukiwe – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yagarutse kuri icyo kibazo, yizeza ko hafashwe ingamba zo kugikemura.

    Yavuze ko muri uyu mwaka habaruwe imiryango 488 ikirarana n’amatungo mu nzu biyemeza kuyifasha kubireka, ku buryo mu mezi atatu ashize bamaze gufasha igera kuri 15 hakaba hasigaye 473.

    Ati “Nk’uko turi kugenda dutura mu midugudu ni cyo cyerekezo kuko ntabwo wajya kororera ingurube ahantu hatuye abantu, ariko ufite ikiraro rusange hafi aho zishobora kujyayo, abantu bagafatanya kuzitaho.”

    Yavuze kandi ko bazakomeza ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire basobanukirwe ibibi byo kurarana n’amatungo mu nzu.

    Bamwe mu baturage batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, basobanura ko impamvu hakiri bamwe bararana n’amatungo mu nzu biterwa n’ubujura bw’abayiba nijoro.

    Nyirancuti Marie ati “Natwe turabizi ko kuraza amatungo mu nzu ari umwanda kandi byatera n’indwara. Nanone ntiwariraza hanze kuko abajura inaha barayiba, kereka umuntu ufite ubushobozi akayubakira inzu yayo.”

    Mu byifuzo abaturage batanga harimo ko hakwiye no gushyirwaho uburyo buhamye bwo guhashya abajura biba amatungo yabo.

    Abaturage bo muri Kamonyi bari gushishikarizwa kwishyira hamwe no kororera amatungo yabo mu biraro rusange ndetse bagashyiraho n’uburyo bwo kuyacungira umutekano.

    Mu Karere ka Kamonyi habarurwa ingo 95.742 ziganjemo izitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi benshi mu borozi b’amatungo magufi n’amaremare ntabwo bararana nayo mu nzu.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yavuze ko biyemeje gukemura ikibazo cy’abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3v3by9J

  • Muri gereza hashobora gutangira gutangirwa amasomo ya kaminuza – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mushinga waganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko uzanononsorwa na komisiyo bireba.

    Uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kuva mu byaha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga kandi uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.

    Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko inzego zose zifite amagereza mu nshingano zikwiriye gushyiraho gahunda zihamye zo kujijura abagororwa bagafashwa kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza ariko byose bikorewe mu mbibi za gereza.

    Uretse ibijyanye n’uburezi, uyu mushinga w’itegeko unasaba ko hari zimwe mu mvugo zikoreshwa mu bijyanye na gereza zikwiye guhinduka.

    Urugero, nko mu rurmi rw’Icyongereza basabye ko ‘prison’ yitwa ‘correctional facility’, ‘Prisoner’ akitwa ‘convict’ mu gihe ‘prison guard’ yasimburwa na ‘correctional officer’.

    Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.

    Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y’imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.

    Ati “Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.”

    Ubwo uyu mushinga w’itegeko waganirwagaho, bamwe mu badepite barimo Leonard Ndagijimana na John Ruku Rwabyoma bagaragaje impungenge ko izi mpinduka zishakwa muri gereza zishobora gutera abantu kuzajya bakora ibyaha ku bwende.

    Ndagijimana yavuze ko hari abazajya bahitamo gukora ibyaha kugira ngo bajye kwiga kaminuza ku buntu. Ati “ Abantu bashobora gukora ibyaha kuko bazi ko bazajya muri gereza bagafungwa imyaka itanu, ubundi bakabasha kurangiza amasomo ya kaminuza ubwo bazaba bafunze bagasohoka bajya gusaba akazi.”

    Ruku Rwabyoma we yavuze ko abantu bashobora kuzajya bakora ibyaha bashaka kujya muri gereza kuko imibereho yaho ishobora kuba myiza kuri bamwe kuruta iyo hanze.

    Muri gereza hashobora gutangira gutangirwa amasomo ya kaminuza

    source : https://ift.tt/3FtJGR0

  • Gusura, gusangira no gutanga ishimwe: Ibyaranze Icyumweru cyahariwe Abakiliya muri Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Uwimana yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki mu gushaka serivisi z’imari.

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.

    Ati “Iki cyumweru gitangira icya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”

    “Twakoze na tombola kugira ngo dusoze icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare rishya rya siporo ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”

    Ku wa 7 Ukwakira 2021 habura umunsi umwe ngo iki Cyumweru gisozwe, IGIHE yasuye amashami atandukanye ya Cogebanque ihasanga abayobozi bakuru bamanutse bajya kwakira abakiliya, babaha n’ibyo kunywa mu gihe bategereje guhabwa serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ni we wakiraga abakiliya, akabafasha kubitsa no kubikuza ari nako abaganiriza.

    Umwe mu bakiriwe, Uwambayinema Marie Claire, yagize ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa.”

    “Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku Cyicaro Gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

    Mu birori byo gusoza Icyumweru cyahariwe Abakiliya, Habarugira yatangaje ko aba Cogebanque bakwiye kumva ko iriho ku bwabo kandi ko kwaka serivisi nziza ari uburenganzira bwabo.

    Ati “Abakiliya bacu n’Abanyarwanda muri rusange ni abubatsi baba bashaka gutanga umusanzu wabo kugira ngo serivisi babona zigende neza. […] Bumve ko turi hano turi abakozi babo-nanjye ndi hano ndi umukozi wabo- uwashaka yavugana na buri wese ashaka kugira ngo ikibazo cye gikemuke.”

    Mukabanana yavuze ko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.

    Ati “Burya umukiliya ntaba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”

    Muri ibyo birori kandi abakiliya batandukanye batanze ubuhamya bwabo bw’uko Cogebanque yabafashije bakiteza imbere.

    Uzabakiriho Emmanuel umaze imyaka irenga 15 akorana na yo, yagize ati “Bamfashije mu mishinga yanjye nzamuka mu buryo bw’imibereho. Kandi si hano mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo. Uyu munsi nanjye ndabashima cyane.”

    Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe, yavuze ko yakirwa muri rusange.

    Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”

    Gasingizwe Napoleon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”

    Bamwe mu bagore bakorana na Cogebanque batangaje ko bishimira uburyo yafashije Abanyarwandakazi kwiteza imbere iborohereza kubona inguzanyo, bashishikariza bagenzi babo kwihutira kuyigana mu gihe baba bashaka gukora imishinga yabateza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yasobanuye ko bakira umukiliya uwo ari wese ku rwego yaba ari ho, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ibigo binini, ibito n’ibiciriritse.

    Yakomeje ati “Umuntu wese tumwakira uko ahagaze cyangwa uko aje atugana kugira ngo tumuhe serivisi imunogeye.”

    Yavuze ko muri serivisi batanga zitandukanye harimo n’inguzanyo, zongerwamo n’ubujyanama ku bakiliya kugira ngo barusheho kwiteza imbere bababonamo banki umufatanyabikorwa mwiza.

    Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.

    Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”

    Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

    Cake, ibinyobwa n’ibiribwa byari byateguriwe abakiliya ba Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyabahariwe

    Iri gare ryegukanywe na Uwimana Sharon nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki

    Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe na serivisi z’imari bahabwa

    Abakiliya ba banki bashimiwe amahitamo bakoze yo gukorana na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque

    Abakiliya bahawe serivisi zitandukanye ari nako basangira n’abandi bakozi ba Cogebanque

    Ku mashami yose ya Cogebanque hakaswe umutsima mu kwishimira serivisi zihabwa abakiliya

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yasabye abakiliya gukomeza kugirira banki icyizere, abizeza ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza

    Kuri uyu munsi hanahembwe itsinda ry’abakozi ba Cogebanque bahize abandi mu gutegura neza aho bakorera mu Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Bamwe mu bakozi ba Cogebanque bafata ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko abakiliya ba banki bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza

    source : https://ift.tt/3luP0eX

  • Amajyepfo: Miliyari 13 Frw zakoreshejwe mu mishinga igamije gufasha abatishoboye – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu kiganiro Guverineri w’iyi Ntara, Kayitesi Alice yagiranye n’itangazamakuru.

    Yavuze ko abaturage basaba ibihumbi 58 bahawe ubufasha bw’asagaga miliyari 6.5 Frw binyuze mu mirimo y’amabko bakora ya VUP naho asaga miliyari 5 Frw ahabwa abageze mu za bukuru batishoboye basaga 35,458.

    Yavuze ko n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye nabo bahawe ubufasha binyuze mu kigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

    Ati “Ndetse n’abagenerwabikorwa ba FARG bahawe inkunga y’ingoboka y’asaga miliyari 2.5 Frw mu mwaka dusoje banukabirwa inzu 241 ku batari bafite aho kuba.”

    Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

    Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Kuva navuka ni bwo nishimye, ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

    Abatujwe mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Karere ka Kamonyi, nabo bavuga ko imibereho yabo yahindutse.

    Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho ngiye kumva numva barampamagaye ngo nze bampe inzu nziza mu mudugudu. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

    Guverineri Kayitesi yasabye abahawe ubufasha kubukoresha neza kugira ngo batere intambwe bave mu cyiciro cy’abafashwa.

    Ati “Iterambere ry’igihugu cyacu twese tugomba kurihuriraho kandi tugatera imbere twese ntawe usigaye inyuma, rero turabasaba kujya mufata neza ibikorwa mugezwaho no kubibungabunga nk’ibyanyu, guharanira ko bitakwangirika ariko kandi mukabibyaza umusaruro.”

    Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2,735 babarizwa mu ngo 639,479. Abagera kuri 80% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

    Zimwe mu nzu zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyepfo

    Bamwe bahawe kazi ko gukora imirimo y’amaboko bakishyurwa amafaranga

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira n’umwe mu batishoboye wubakiwe inzu yo kubamo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3apJ5Sf

  • Bimwe mu byo Abanyarwanda biteze ku bayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gutorwa – #rwanda #RwOT

    Mu gihe imyiteguro y’ayo matora irimbanyije, bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ibyo bifuza ko abazatorwa bazitaho.

    Ibyagezweho ni byinshi muri manda irangiye ndetse yiyongereyeho umwaka kubera COVID-19 yazitiye amatora ntabere ku gihe.

    Abanyarwanda bavuga ko bishimiye ibyagezweho ariko hari n’ibindi bitaragenda neza biteze ko abayobozi bashya bazabinoza.

    Kurwanya ruswa

    Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “Inzego z’ibanze tuzitezeho iterambere, ubuyobozi bwiza, kudufasha kurwanya ruswa [urabona ko ari yo yibasiye abayobozi b’inzego z’ibanze], serivisi nziza n’ubuyobozi bwegereye abaturage.”

    “Ikintu twumva bakosora cyane cyane ni ugufasha abaturage. Nko kujya ku Biro by’Akagari ugiye kwaka serivisi ukirirwayo umunsi wose abayobozi bagucaho bakakwihorera kandi bakureba.”

    Umuryango uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transaparency International Ishami ry’u Rwanda, mu 2020 wagaragaje ko inzego z’ibanze ziza ku isonga mu kumungwa na ruswa.

    Akarusho kabaye mu bihe bya COVID-19 aho kwaka no guhabwa serivisi byari bigoranye bitewe n’ingamba zo kuyirinda, bityo baturage bagasabwa bitugukwaha kugira ngo bazibone. Abarirwa muri 14.288.500 Frw ni yo yishyuwe muri ubwo buryo mu mezi 12.

    Serivisi inoze

    Undi muturage yasabye ko abayobozi bagiye gutorwa bazita ku bifitiye akamaro rubanda by’umwihariko ibigamije iterambere.

    Ibyo bigomba kugendana no gutanga serivisi zinoze, abayobozi bagaharanira gufasha abaturage babagannye bafite ibibazo.

    Ati “Ibyo twifuza ku bayobozi bazatorwa, icya mbere ni ukuzita ku iterambere n’icyatuma umuturage agira imibereho myiza. N’ubundi ubuyobozi buriho busanzwe buduha serivisi nziza ariko hagize icyaba kitagegenda neza, twifuza abayobozi bazatorwa bazamura imyumvire kugira ngo n’ikitagenda neza bazagikosore.”

    Kongera ibikorwaremezo

    Abenshi bagaragaza ko biteguye neza kwitorera abayobozi bababereye ariko nabo bakazakomeza kumenya ibyo bakeneye bashyigikira intego z’iterambere igihugu cyihaye.

    Umwe yagize ati “Imihanda yacu ikeneye gukorwa kugira ngo natwe dutere imbere kuko aka gace dutuyemo nta mihanda gafite. Twifuza ko abayobozi barushaho kutuvuganira [mu gihe tuzaba] tubashyizeho.”

    Urwego rw’ibikorwaremezo ruri mu zigomba kwitabwaho cyane kuko ahanini iterambere ry’umuturage n’imibereho myiza ye ni rwo bishingiraho.

    Kugira ngo umwana yige neza, umuturage abone ubuvuzi, igice kimwe kigire ubuhahirane n’ikindi ndetse ingo zitandukane n’icuraburindi zimakaze ikoranabuhanga; bisaba ko haba hari amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi meza n’ibitaro.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye abayobozi bazatorwa umukoro wo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta uko bikwiye kugira ngo hihutishwe ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.

    Ati “Wageze mu karere ukaba uzi ngo ibyo Perezida yemereye abaturage ni ibi, ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo bigerweho.”

    “Icya kabiri, kugira ngo bishoboke ni ugukomeza kuvugurura imitangire ya serivisi. Abaturage bagira ibibazo hagati yabo ubwabo; hagati yabo n’inzego; hagati yabo n’imishinga, abashoramari na ba rwiyemezamirimo; bakeneye serivisi zibafasha kongera umusaruro n’ibindi; ibyo byose bigomba gukemuka.”

    Biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze azatwara ingengo y’imari ingana na miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Amatora y’inzego z’ibanze azaba hagati y’impera z’Ukwakira n’Ugushyingo 2021

    Inkuru bifitanye isano: NEC yatangaje ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze


    source : https://ift.tt/3iT16wL

  • UNILAK igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abarenga 900, yiyemeje gukomeza kwimakaza ireme ry’uburezi – #rwanda #RwOT

    Muri aba banyeshuri bagiye gushyirwa ku isoko ry’umurimo abarenga 600 ni ab’igitsina gore.

    Umuhango wo gutanga izi mpamabumenyi ku nshuro ya 15 uzaba ku itariki 14 Ukwakira 2021, ukaba ari wo wa mbere ubaye muri UNILAK kuva Covid-19 yagera mu Rwanda.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri UNILAK, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko ubusanzwe iyi kaminuza itanga impamyabumenyi inshuro ebyiri mu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus bitashobotse bigatuma bamwe bategereza.

    Yakomeje agira ati “Abarangije bose siko bazitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo. Twahisemo gufata umubare muto ushoboka w’abazahagararira abandi yaba mu barangiza icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu (masters).”

    Abanyeshuri 57 bahize abandi (abagize hejuru ya 80%), nibo bazitabira imbonankubone uyu muhango uzabera ku ishami rya UNILAK rya Nyanza, aho abasigaye bazawitabira bifashishije ikoranabuhanga.

    Abazahabwa izi mpamyabumenyi ni abigiye mu mashami yose y’iyi Kaminuza yaba irya Kigali, Nyanza ndetse na Rwamagana. Abarangije icyiciro cya Kabiri (Bachelor) ni 850 mu gihe abarangije Masters ari 133. Muri aba harimo ab’ igitsina gore 603 n’ab’ igitsina gabo 380.

    Dr Hakizimana yavuze ko abarangije bose bize amasomo atandukanye arimo amategeko, ibidukikije, ikoranabuhanga ndetse n’ajyanye n’ubukungu muri rusange arimo icungamutungo, ibijyanye n’imari, gucunga abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’amakoperative n’ibindi.

    Irajwe ishinga n’ireme ry’uburezi

    Uyu muyobozi yavuze ko abarangije muri iyi kaminuza bose kuva ku nshuro ya mbere bari gutanga umusanzu ukomeye hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu Rwanda, aho yasobanuye ko ikibaraje ishinga ari ugutanga uburezi bufite ireme.

    Ati “Ubu ibikorwa remezo byo gukoreramo birahari bihagije, ubu turimo kuzamura cyane ibijyanye n’ireme ry’uburezi, ubu niho icyerecyezo cyacu n’imbaraga zacu ziri kuko ariho Isi igana.”

    “Ireme ry’uburezi mvuga ni ukubanza ukagira aho ukorera heza icyo twaragikemuye, icya kabiri ni ukugira abari mu bafite ubunararibonye, ikindi ni ukwigisha tugerageza guhuza ibyo twigisha n’ibiri ku isoko ry’umurimo, turi no gushyira ingufu mu bufasha myumvire (mentorship) kugira ngo umuyeshuri ntaze gusa kuko ashaka igipapuro ahubwo afashwe kumva icyo ashaka.”

    Dr. Hakizimana yavuze ko iyi kaminuza ifite amasezerano n’ibigo bitandukanye bikora ibihuye n’amasomo batanga birimo amabanki, za koperative, ibikora ibijyanye n’ibidukikije n’ibindi byose kugira ngo bafashe abanyeshuri kumenya guhuza ibyo bize n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

    UNILAK kuva mu 1997 yashingwa n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kaminuza barenga ibihumbi 13 ndetse n’abarangije Masters basaga 500.

    Ubuyobozi bwa bwitegura gutanga impamyabumenyi ku barenga 900 bayirangijemo bwavuze ko burajwe ishinga n’ireme ry’uburezi

    source : https://ift.tt/3ay9g97

  • Icukumbura ku mugabo witwa Shyaka Gilbert bivugwa ko yaburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Umugore w’uwo Shyaka yitwa Dushimirimana Antoinette. Umugabo we guhera muri Mata uyu mwaka, yatangiye kujya yumvikana mu biganiro binyura kuri YouTube. Na we yashinze Shene yitwa “Ijwi ry’Imfubyi”.

    Yakoranye ibiganiro n’abarimo Karasira Aimable uri mu maboko y’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaye kandi no ku zindi Shene za YouTube atanga ibiganiro biri mu mujyo ujya kumera nk’uwa Karasira.

    Hashize iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero ndetse ku mbuga nkoranyambaga hanyuze ibaruwa bivugwa ko yandikiwe Perezida wa Repubulika umugore we amutabariza.

    Gusa mu bucukumbuzi IGIHE yakoze, ibyari muri iyo baruwa si ukuri cyane ko Dushimirimana azi neza aho Shyaka, umugabo we ari, cyane ko yavuye mu Rwanda abizi kandi bavugana.

    Abazi ikibazo cy’uyu mugore basobanura ko yagerageje gutorokana n’umugabo biranga arafatwa, aza kongera arabigerageza ku wa 29 Nzeri 2021, atabwa muri yombi.

    Uko Shyaka yatorotse igihugu bikitwa ko yaburiwe irengero
    Ubusanzwe Dushimirimana ni umugore wa Shyaka Gilbert. Uyu mugabo amakuru agera kuri IGIHE ni uko ku wa 23 Kanama 2021 yatorotse igihugu akajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika.

    Ibimenyetso bigaragaza ko ku wa 22 Kanama 2021, Shyaka n’umugore we bari mu Karere ka Gicumbi, aho bateze imodoka ibageza ku Mupaka wa Gatuna.

    Bahageze, bavuye mu modoka abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka babasaba ibyangombwa byabo, umugabo yerekana indangamuntu ye ariko umugore we avuga ko ntayo afite.

    Abari bahari babwiye IGIHE ko muri icyo gihe ubwo umukozi wa Immigration yari arimo aganira na Dushimirimana, umugabo yikinze ku ruhande aratoroka, ahita anakuraho telefoni ye.

    Bwarakeye, uyu mugabo aca mu nzira zitemewe ku Mupaka w’u Rwanda wa Cyanika yinjira muri Uganda. Icyo gihe ngo yafashijwe n’abantu bane barimo abacuruzi ba magendu.

    Muri abo bane, IGIHE yamenyemo uwitwa Ntirenganya uzwi nka Mwambutsa, Ribakare uzwi nka Mafene (bombi batorokeye muri Uganda), Bayizere Gideon uzwi nka Boyi usanzwe ari umuturage w’i Kisoro.

    Hari amakuru avuga ko ubwo bari bamaze kwambuka umupaka, Shyaka yahise atwarwa n’imodoka y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, yerekeza ku ishami ryarwo i Kabale.

    Umugore we ntiyabashije kumukirikira kuko yatawe muri yombi ku wa 22 Kanama 2021 ubwo yafatirwaga ku mupaka, gusa hashize iminsi mike ararekurwa.

    Uyu mugore yafunzwe ubwo umugambi we wo kujyana n’umugabo we muri Uganda wari umaze gupfuba. Bivugwa ko yaburiwe n’inzego z’umutekano, zimusaba kutajya arenga ku mategeko ngo ashake kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Shyaka Gilbert yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe

    Abarwanya u Rwanda bahise bamwigarurira

    Ku mbuga nkoranyambaga cyane iz’abantu bazwiho kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, hacicikanye inkuru nyinshi zivuga kuri Shyaka n’umugabo we.

    Bivugwa ko ubwo Dushimirimana yari amaze kurekurwa, yahise atangira kureshywa n’abantu bazwiho kunenga ubuyobozi bw’u Rwanda baba mu mahanga.

    Bamwe muri abo ni Muhayimana Eugénie uba mu Bwongereza na Zihabamwe Noël ubarizwa muri Australie.

    Nka Zibahamwe mu minsi ishize yumvikanye ashinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba ngo nyuma yo kwanga kuyibera maneko.

    Yavuye mu gihugu mu 2006 ajya muri Australie nk’impunzi. Mu 2017 yaje gutangira kuvuga ko umutekano we uri mu kaga kubera ko ngo yanze kuba maneko wa Leta y’u Rwanda.

    Mu bandi bahise bigarurira uyu mugore harimo n’abafite imiyoboro ya YouTube nka Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma ufite uwitwa Ishema Online TV baje no gukorana ikiganiro.

    Harimo n’abandi bantu baba hanze y’u Rwanda barimo n’abatangaga ibiganiro kuri YouTube y’umugabo we yitwa “Ijwi ry’Imfubyi”.

    Bivugwa ko Zihabamwe yahujwe na Dushimirimana bigizwemo uruhare na Uwimana Agnes ufite ikinyamakuru cyitwa Umurabyo.

    Zihabamwe yanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana

    Ku wa 23 Nzeri, BBC Gahuzamiryango yatambukije inkuru ifite umutwe ugira uti “Rwanda: Umugore yandikiye Perezida Kagame ku ihohoterwa yakorewe no ku mugabo we wabuze”.

    Iyo nkuru itangira igira iti “Antoinette Dushimirimana wo mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame amusaba “ubufasha bwihutirwa ku mugabo wanjye waburiwe irengero no ku karengane n’iyicarubozo nakorewe igihe nari mfunzwe na polisi binyuranyije n’amategeko”.

    BBC ivuga ko iyo baruwa yatangajwe mu Cyongereza kuri Twitter n’uwitwa Marius Komeza uba hanze y’u Rwanda.

    Amakuru yizewe IGIHE yabonye ni uko iyo baruwa itigeze yandikwa n’uyu mugore ahubwo ubwo yari amaze kuvugana na Zihabamwe, ariwe wamubwiye ko hari bwandikwe ibaruwa itabariza uwo bashakanye ndetse anamwemerera ko aza kubimukorera.

    Ibyari mu ibaruwa byagaragaza ko Shyaka yashimuswe nyuma y’uko ngo yanditse ibaruwa igenewe Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021 asaba ko hagaragazwa uwishe se mu 1994 i Gicumbi mu Murenge wa Kibari (Komine Kibari).

    Zihabamwe icyo yakoze ni ukwandika ibaruwa hanyuma asaba Dushimirimana gusinya ku gapapuro ku buryo umukono we uza gushyirwa kuri iyo baruwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Muri iyo baruwa, havugwamo ko Dushimirimana yakorewe iyicarubozo bwa mbere ubwo Polisi yamufataga ageze ku mupaka ikaza kumurekura. Gusa nta kintu na kimwe gihamya iryo yicarubozo kigaragaramo.

    Dushimirimana yabeshye ko umugabo we yaburiwe irengero, aza gufatwa atorotse ashaka kumusanga muri Uganda

    Umugore yongeye gufatwa atorotse

    Aka wa mugani wa Kinyarwanda, Dushimirimana ntiyigeze yibuka ko yigeze gufatwa bwa mbere akurikiranyweho gusohoka mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

    Amakuru dukesha abazi neza uyu mugore ni uko ku wa 24 Nzeri, yohereje abana be babiri i Musanze mu Kinigi kwa murumuna we. Hashize iminsi ibiri, na we abasangayo bigeze ku wa 29 Nzeri saa Kumi z’igitondo aza gutabwa muri yombi ashaka kwambuka umupaka anyuze mu nzira zitemewe i Cyanika.

    Ngo yashakaga gusanga umugabo we muri Uganda na cyane ko ngo bari bamaze iminsi bavugana kuri telefoni, bandikirana ku mbuga nkoranyambaga.
    Hari amakuru avuga ko umugabo we bavuganaga ariwe wari waramurangiye inzira azanyuramo, abazamufasha ndetse amubwira ko nagera i Kisoro muri Uganda azahasanga abakozi ba CMI bazamufasha.

    Yari yaramubwiye ko nagera muri Uganda azajya i Kampala akigaragaza nk’impunzi kuri HCR.

    Yahabwaga amafaranga ngo akwize ko umugabo we yaburiwe irengero

    Dushimirimana wari uziko umugabo we yatorotse cyane ko bavuganaga umunsi ku wundi aho ari muri Uganda, amaze kwigarurirwa n’abantu biyemeje guharabika u Rwanda, yatangiye kwakira amafaranga bamuhaga kugira ngo akomeze gukwiza igihuha.

    IGIHE ifite amakuru ko hari abantu bamwoherereje amafaranga bari mu mahanga barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Guinée n’ahandi.

    Usibye abo kandi n’abo bakoranaga ibiganiro kuri YouTube bamuhaga amafaranga.


    source : https://ift.tt/2YG65JO

  • Itangira ryari rigoye: Urugendo rw’imyaka 25 Unity Club imaze yita ku kunga Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Yashyizweho rero ngo abashakanye n’abayobozi bari muri Guverinoma bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu.

    Mu ntangiriro abashakanye n’abari muri Guverinoma bari biganjemo abagore ariko uko uburinganire bwagiye bwimakazwa, ni ko na bo bagiye bahabwa inshingano zitandukanye bituma n’abagabo babo binjiramo.

    Domitilla Mukantaganzwa uri mu bagize Unity Club yasobanuye amavu n’amavuko n’uyu muryango mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cya Televiziyo Rwanda.

    Yavuze ko Unity Club yashyizweho mu gihe muri Guverinoma y’Ubumwe [yashyizweho nyuma ya Jenoside] ‘hari aho abayobozi batahuzaga kuko bavaga mu bice bitandukanye kandi badahuje imyumvire.’

    Yagize ati “Hari igihe habaga inama, nyuma hakaba indi ivuguruza ibyabaye. Ibyo bihe byari bigoye kuko hari nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorew Abatutsi; byakurikiraga igihe kinini igihugu kiyobowe mu buryo bw’ivangura, budahuza Abanyarwanda.’’

    Yasobanuye ko kuba abagore barazirikanwe icyo gihe byari no mu murongo wa FPR Inkotanyi itarigeze iheza abagore mu gihe cyo kubaka igihugu.

    Mukantaganzwa yakomeje ati “U Rwanda rwari rwarasenyaguritse, ruri inyuma ya zero, byasabaga buri wese gushyiraho itafari rye ngo atange umusanzu we mu kongera gusana igihugu.’’

    Aho ni ho Unity Club yavukiye, mu bihe bigoranye, birimo urwicyekwe mu gihe u Rwanda rwari rugifite impunzi nyinshi, abari barahejejwe ishyanga barimo batahuka, abapfakazi n’imfubyi bari bakiri henshi mu gihugu batarahumurizwa.

    Ati “Yashinzwe mu rugendo rwo kubaka igihugu no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.’’

    -  Ibibazo by’ingutu byariho mu itangira rya Unity Club

    Mu gihe uyu muryango washingwaga, igihugu cyari gifite ibibazo bikomeye byari bikeneye kwigwaho no gushakirwa umuti wihuse kandi urambye. Birimo kucyubaka mu nkingi zose zirimo umutekano, ubuzima, uburezi, imibereho; gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no guhumuriza abarokotse; kwita ku mfubyi zari zandagaye; umutekano w’igihugu hibandwa ku w’ibihugu bikikije u Rwanda ndetse no kubaka inzego z’igihugu.

    Ubwo Unity Club yashingwaga Ntawukuriryayo Jean Damascène yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Yinjiye muri Guverinoma mu 1999, agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza n’Ubushakashatsi.

    Avuga ko Guverinoma nk’urwego rushyiraho politiki, rukanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo yagombaga kugena icyerekezo gikwiye ku gihugu.

    Yakomeje ati “Hari amabanga y’akazi ariko mu cyerekezo ntabwo wahisha uwo mubana. Igikomeye kwari ukuvuga ngo abavuye muri Guverinoma bakomeze batange uwo musanzu, bavuge ibyo bahuye nabyo, banafashe abinjiramo babone uko byahererekanyijwe.’’

    Ntawukuriryayo yavuze ko igitekerezo cya Unity Club, abari muri Guverinoma bacyakiriye neza.

    Ati “Uyu munsi byarumvikanye cyane ndetse abafasha bacu turabashyigikira kuko ari inshingano zacu.’’

    Mu gutangira, Unity Club yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi b’igihugu bigamije ahanini ku kugaruka ku kubwizanya ukuri ku mateka y’igihugu hagamijwe kwitinyuka no kuyakira nk’agomba kubakirwaho u Rwanda rw’ahazaza.

    Umusaruro wabyo wabaye uwo kugabanya urwicyekwe, kwishishanya no gufasha gutahiriza umugozi umwe mu kubaka u Rwanda n’ubumwe bw’abenegihugu.

    -  Unity Club yashyize itafari ku kwita ku mfubyi n’incike za Jenoside

    Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

    Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo.

    Mukantaganzwa ati “Unity Club yafashije ba bana bajya mu miryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi babona aho baba, bariga, banashaka imirimo ibatunga.’’

    Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza.

    Ati “Abo babyeyi [barimo abakecuru n’abasaza] baraganirijwe ariko uko bagera mu zabukuru dutekereza gufatanya na AVEGA mu kububakira amacumbi bahurizwamo kugira ngo bitabweho.’’

    Domitilla Mukantaganzwa uri mu Kanama Nkemurampaka ka Unity Club yasobanuye ko ishyirwaho ry’uyu muryango ryatumye abayobozi babona uburyo bwo kuganira byimbitse ku cyerekezo cy’igihugu

    Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, ubu yubatswe mu turere tune twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera. Inafite umudugudu uri Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu muryango.

    Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

    Uyu muryango kandi wakomeje gushyira imbaraga mu gitekerezo cyo kubaka Ubunyarwanda buhamye, buzira amoko, uturere n’ibindi bitandukanya abantu.

    Ntawukuriryayo yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda’’ ikwiye guhera mu muryango, akabwirwa ko afite uko agomba kugenda.

    Ati “Dufite ikibazo gikomeye ko ibiri kuba ku Isi byihuta cyane bikurura abana, natwe. Abantu bamaze kumva ko Ubunyarwanda ari wo musingi, ibindi bagomba gutozwa guhitamo ibibereye igihugu. Ni wo murage dukwiye gukoraho ngo tutazongera guhura n’ibyo bibazo.’’

    Iyi ngingo ni yo yubakiyeho insanganyamatsiko y’Ihuriro rya 14 rya Unity Club, igira iti “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’’ Iki gikorwa kizahurirana no kwizihiza imyaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe.

    Mu bikorwa biri imbere, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

    Mu bikorwa bya Unity Club Intwararumuri harimo no kwita ku ncike za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Unity Club cyakiriwe neza kuko bwari uburyo bwo gukemura ibibazo by’ingutu muri sosiyete no kunga ubumwe mu Banyarwanda uhereye mu bayobozi

    Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye

    source : https://ift.tt/3oV89c7