Tag: featured

  • Nkombo: Abangavu bahitamo guta ishuri bakajya gushaka amafaranga yo guhonga abasore – #rwanda #RwOT

    Nibura ibihumbi 250 Frw, ni yo umukobwa aha umusore ashaka ko amurongora. Atangira gushakwa mu myaka y’ubwangavu kugira ngo igihe cyo kurushinga kizagere yaramaze kuboneka.

    Mu muco wo ku Kirwa cya Nkombo, umukobwa ugejeje ku myaka 25 usanga abaturage bamukwena bavuga ko yagumiwe, bigatuma atangira gushaka amafaranga kare ngo atazagera iyo myaka atarayabona.

    Bamwe mu bakobwa baganiriye na Radio 1, bavuze ko bajya gushaka amafaranga yo kuzafasha abasore kubaka inzu kuko iyo utayatanze utabona umugabo.

    Umwe ati “Umwe murahura mugakundana mugateretana igihe cyagera akakubwira ngo ngiye kubaka ndashaka ko umfasha, akakubwira ngo uzazana amabati icumi. Namureba nkabona ndamukunze nkamuha ayo mabati. Tukandikirana nkayamuha tukajya kubaka tukuzuza inzu, tugashyingirwa. Umukobwa udafite amafaranga ni we ujya kwishyingira.”

    Aba bakobwa bavuga ko bamwe bava mu ishuri kuko nta nyungu baba babona hafi, bakajya mu bucuruzi bwo bubaha amafaranga vuba.

    Umwe ati “Ujya gucuruza ugafata nk’umunyu ukajyana ahandi za Bugarama, ugacuruza ibisheke, inyanya, avoka n’ibindi, bivamo bitewe n’uko wayabitse ariko iyo ugiye ukayaha inda yawe ntacyo ubona, kuko uwo musore iyo abonye undi uyafite araguta akamusanga.”

    Ku ruhande rw’abasore bahabwa amafaranga, bo bavuga ko babiterwa n’ubukene butuma batabasha kubona ibyo bakeneye byose, bikaba ngombwa ko bagobokwa n’abakobwa.

    Umwe yagize ati “Biterwa n’ubushobozi buke abasore benshi bajya mu mazi gushakisha, aha nta ndonke nyinshi zibamo ku buryo ashobora kuvuga ngo agiye gukuramo inzu n’amafaranga azasabisha n’ayo gukoresha ubukwe.

    Ababyeyi bo ku Kirwa cya Nkombo bavuze ko impamvu abana bata amashuri bakajya gushaka ari uko ubona ari cyo gishyizwe imbere muri aka gace, ku buryo umwana utarashaka ku myaka 25 usanga bamugize igitaramo.

    Abangavu bo ku Nkombo bava mu ishuri bakajya gushaka amafaranga yo guhonga abasore ngo bazabarongore

    source : https://ift.tt/3oY2T7O

  • Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga mu harangwa ingengabitekerezo ya Jenoside: Ishusho y’imyaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare ishingiye kuri dosiye zavuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikagezwa mu Bushinjacyaha mu myaka ya 2017/2018, 2018/2019 ndetse na 2019/2020.

    Ubwo yari yatumiwe mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iyo izo dosiye zageze mu Bushinjacyaha nabwo bukaregera inkiko biba bigaragaza ko zifite ibimenyetso byerekana ko ibyaha byakozwe.

    Uwo munsi yari yatumiwe ngo ageze ku bitabiriye uwo mwiherero ikiganiro ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo igera mu mahanga ivuye imbere mu gihugu kuko ari ho “ndiri yayo.”

    Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe ko muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka. Ni byo, ariko ntiyashize irahari kandi iteye n’impungenge.”

    Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

    Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

    Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga…

    Hashingiwe kuri izo dosiye kandi bigaragara ko hari ibice by’igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside yiganjemo kurusha ahandi.

    Ku rwego rw’uturere, utwo mu mijyi ni two tuza imbere y’utundi mu ho igaragara cyane. Utwo ni Gasabo na Kicukiro tubarizwa mu Mujyi wa Kigali, na Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo.

    Iyo ntara ni nayo iza imbere y’izindi muri dosiye zashyikirijwe inkiko, Uburasirazuba bukayikurikira, Umujyi wa Kigali, Uburengerazuba naho Amajyaruguru akaza inyuma.

    Hagendewe ku byiciro by’imyaka, Abanyarwanda bafite iri hagati ya 36 na 45 ni bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha abandi, aho bihariye 30,9%.

    Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Ibi biteye impungenge kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19. Bari urubyiruko abandi ari batoya ariko ubu ni bo igaragaramo cyane.”

    Abari hagati y’imyaka 27 na 35 ni cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, aho gifite 22%.

    Icyiciro kiza ku mwanya wa gatatu ni icy’abari hagati y’imyaka 46 na 55 cyihariye 18,6%; abari hagati ya 56 na 65 bakayigira ku ijanisha rya 14,3%; naho abarengeje imyaka 65 bayifite kuri 6,2%.

    Mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo dosiye zigaragaza ko abafite ingengabitekerezo yayo bangana na 8%.

    Hanagaragajwe ko mu mwaka wa 2019/2020, mu Rukiko Rukuru n’inkiko zisumbuye haburanishijwe imanza 184 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandatu. Abazihamirijwemo ibyaha ni 150.

    Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cyarangiye ahubwo gikwiye guhagurukirwa.

    -  Mu mahanga byifashe bite?

    Yakomeje avuga ko mu mahanga ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu byiciro byose.

    Ati “Mu banyamakuru, mu banyapolitiki, mu basirikare, mu bashakashatsi, mu badipolomate, mu banyamadini hose irahari.”

    Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “inyandiko za mbere zatangajwe ziyipfobya zanditswe n’abapadiri.” Ibyo ngo byakabaye isomo ko aho kuyirwanyiriza no mu madini harimo.

    Yongeyeho ati “Hari ibaruwa nini cyane yanditswe n’abapadiri 29 b’Abanyarwanda, bayandikira i Goma ku 4 Kanama 1994. Iyo ni imwe mu nyandiko za mbere zapfobyaga Jenoside mu buryo bugaragara.”

    “Muri paji zigera ku munani zayo igaragaza ko Abatutsi batishwe bakorewe Jenoside ahubwo habayeho intambara ndetse ko FPR-Inkotanyi yishe Abahutu benshi cyane kurenza umubare w’Abatutsi bapfuye.”

    Iyo baruwa yandikiwe Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, yakurikiwe no gukwirakwiza inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitangazamakuru by’i Burayi byiganjemo iby’idini Gatolika.

    Icyakora Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko muri rusange amadini “ari mu murongo mwiza usibye abo batannye.”

    Ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahanga kandi inatizwa umurindi “n’abiyita abanyepolitiki”. Babikora bifashishije uburyo bwo kugaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; bakavuga ko Abahutu n’Abatutsi barwanye bakicana bagakorerana na jenoside.

    Yanagaragaje ko “imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu” ikomeza kugira uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hanze y’u Rwanda, ikitwaza “Mapping Report” kandi u Rwanda rwaragaragaje ko ibiyikubiyemo ari ibinyoma.

    -  Hakorwe iki?

    Abadepite bunze mu rya Minisitiri Dr Bizimana bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye gukomeza kujenjekerwa.

    Bumwe mu buryo bugezweho abayifite basigaye bifashisha, ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, WhatsApp kimwe na shene za You Tube.

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko kubatsinda bizasaba gushirika ubute kw’Abanyarwanda na bo bagahangana nabo, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru n’ahandi hose banyura bayikwirakwiza.

    Abo badepite basabye Minisitiri ko “nk’umuntu ufite ubunararibonye” ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yategura uburyo hajya habaho ibiganiro bihoraho mu bitangazamakuru, bigamije guhangana n’ibinyoma by’abafite ingengabitekerezo yayo.

    Banasabye ko habaho ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hagategurwa inyigisho z’uburere mboneragihugu n’izisobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ababyiruka bazakura bazi ukuri bityo abababibamo ingengabitekerezo bagatsindwa.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka ariko itarashira

    source : https://ift.tt/3Ds2uOS

  • Miliyari hafi 8 Frw zigiye gushorwa mu gufasha abakora mu bwubatsi n’ubuhinzi kongera umusaruro – #rwanda #RwOT

    Izizafashwa zizatoranywa binyuze muri gahunda ya NIRDA yitwa Open Calls izaha inganda imashini ku nguzanyo izishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate itanzwe.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ine, kuva ku wa 12-15 Ukwakira 2021, yahuje ba nyir’inganda ziyandikishije muri iyi gahunda ndetse n’inararibonye zaturutse i Burayi kugira ngo bahugurwe uko bakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no kuzifasha guhatana n’izindi ku isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko inganda zizahabwa inyongeragaciro mu bijyanye n’ubuhinzi ari izikora ubworozi bw’inkoko, ubw’ingurube ndetse n’izitunganya ibiribwa by’amatungo.

    Mu bijyanye n’ubwubatsi ho inganda zikora ibijyanye no guconga amabuye ndetse n’izikora ibikoresho biva mu ibumba ni zo zizahabwa imashini mu kuzamura urwego rwazo hagamijwe kugabanya ibikoresho bitumizwa hanze ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Dr. Sekomo yagize ati “Amasosiyete y’inganda dufite ageze hafi ku ijana na mirongo ariko bazagenda batoranyamo abazafashwa. Amafaranga nka NIRDA tuzafashisha abantu muri ibi byiciro ageze hafi kuri miliyari 4,5 Frw.”

    “Ariko hari n’andi mafaranga umuterankunga Enabel azatanga azifashishwa mu kongerera igishoro abahawe imashini. NIRDA tuzatanga amamashini, naho Enabel ifatanyije na BRD batange arenga miliyari 2,5 Frw azatangwa nk’igishoro ku bahawe imashini.”

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iki gihugu kizafasha kandi izi nganda kumenya uko zakoresha ikoranabuhanga ndetse no mu bijyanye na serivisi ziteza imbere ubucuruzi.

    Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abikorera kwitabira amahirwe bahabwa binyuze muri NIRDA ariko kandi no kubyaza umusaruro iri huriro mu guhanga udushya nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, Ingabire Yves Bernard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka ngo iteze imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kuzamura ubukungu.

    Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye ndetse na gahunda zigamije gufasha iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, atari gusa mu buhinzi, guteza imbere imiturire n’inganda ahubwo no kudufasha kuzamuka cyane mu rwego rw’inganda rugezweho muri iki gihe.”

    -  Ibyitezwe n’abanyenganda nyuma yo guhabwa imashini

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, umaze imyaka icumi azorora akanoroza abandi yavuze ko yasabye imashini zizamufasha kuzibyaza umusaruro, akava ku rwego rwo kuzorora, akagera ku rwo kuzibaga no gutunganya inyama mu buryo bugezweho.

    Yagize ati “Imashini nasabye ziri mu byiciro bibiri, izizabaga hakagira n’izindi zizatunganya inyama. Ni ukuvuga ngo umaze kubaga, inyama urazibonye utangiye kuzikata neza uko abakiliya bazikenera ariko no kuzibyaza umusaruro ukoramo nka ‘sosiso’, ‘jambo’ n’ibindi.”

    Shirimpumpu ukorera ubworozi mu Karere ka Gicumbi na Rubavu avuga ko uyu mushinga we uzateza imbere ubworozi bw’ingurube n’ibikorerwa mu Rwanda muri rusange, kuko umubare w’inyama z’ingurube zitumizwa hanze uzagabanuka.

    Kamagaju Pierrine ukora amatafari muri sosiyete ya ‘Irasubiza Company Limited’, avuga ko bakora amatafari mu ibumba hifashishijwe imashini isaba gukoresha intoki ‘semi-manuel’, aho avuga ko bahawe izigezweho byakongera umubare w’ayo bakora n’ibiciro bikagabanuka.

    “Dukora amatafari 2000 ku munsi kuko dukoresha intoki, ariko baduhaye imashini zigezweho bakanazitwongerera ku munsi twakora n’amatafari 10.000 […] ubu iri tafari rimwe rihagaze 100 Frw, ariko tubonye imashini dukoresha z’umuriro twakora menshi igiciro tukaba twakigabanya.”

    Ubu mu Rwanda haracyari icyuho mu nganda zikora amatafari ndetse n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, cyo kimwe no mu bworozi aho usanga nk’amahoteli cyangwa restaurants zitumiza ingurube n’inkoko hanze kandi mu gihugu zihari.

    Iyi gahunda ya NIRDA ya ‘Open Calls’ igamije gufasha izo nganda kuziba ibyo byuho zigakora ibiri ku rwego mpuzamahanga.

    Abahinzi n’abakora mu bijyanye n’ubwubatsi bahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no guhatana ku isoko mpuzamahanga

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko izi nganda zizafashwa mu kuzamura urwego rw’ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ibiva hanze

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yasabye abakora mu nganda gufatirana amahirwe bahawe na NIRDA bagateza imbere ibyo bakora

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Ingabire yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya

    Kamagaju yavuze ko baramutse bahawe imashini zigezweho bakora amatafari ibihumbi 10 ku munsi bavuye ku 2000 bakora ubu

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, yavuze ko afite umushinga mushya uzamufasha kurenga urwego rwo korora akanabyaza umusaruro ingurube

    Iyi ni yo mashini ikoreshwa mu gukora amatafari hifashishijwe intoki

    source : https://ift.tt/3v8zY1W

  • Ubuzima bwacu bufite agaciro nk’ubw’Ababiligi n’Abanyamerika – Kagame asubiza abotsa u Rwanda igitutu kubera Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar.

    Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru Steven Craig Clemons ukora kuri The Hill, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Clemons wavutse mu 1962 yakoze kuri The Atlantic no ku bindi binyamakuru birimo Quartz. Yabajije Umukuru w’Igihugu icyo avuga ku bantu bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri uyu mugabo wabaye icyamamare kubera filime Hotel Rwanda ari intambara ya ba “Paul babiri” [Paul Kagame na Paul Rusesabagina ].

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa.

    Inkuru ya Rusesabagina, Kagame yavuze ko ifite impande ebyiri, aho rumwe rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda.

    Ikindi gice cyo yavuze ko cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda.

    Ati “Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere.”

    Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati “Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano [Rusesabagina] yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi.

    Ati “Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

    Ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga.”

    Perezida Kagame yavuze ko bisa n’aho “abakomeye” bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

    Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

    Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

    Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu banenga u Rwanda bose babishingira ku kuba hari ibyo rwabashije gukora, akibaza intambwe rumaze gutera iyo iza kuba itaratewe ikiba kivugwa.

    Ati “ Iyo tuza kuba nta ntambwe twateye, iyo tuza kuba ntacyo twagezeho, abatunenga bari gushingira kuki uyu munsi? Dushobora kunengwa ku bwo gutera intambwe nziza, ahari no kuba tuticaye ntacyo dukora. “

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo batanga ibisubizo ku banenga u Rwanda, kandi ko n’abo bantu babibona kandi babisoma.

    Perezida Kagame yatangaje ko ubuzima bw’abanyarwanda budakwiriye kurutishwa ubw’abandi bantu

    Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro muri iyi nama yifashishije ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/2YLwSEA

  • Ruhango: Ukwakira kurarangira urubyiruko rwubatse ibiro icyenda by’imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro icyenda by
    Ibiro icyenda by’imidugudu ni byo bigiye kubakwa

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 2,500 nirwo rurimo kwitabira ibikorwa by’imirimo itandukanye birimo no kubaka uturima tw’igikoni, aho biteganyijwe ko nibura Ukwakira kuzarangira bubatse udusaga 350, n’ubwiherero 450 mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango.

    Umuyobozi w’abakorerabushake bo mu Karere ka Ruhango, Rukundo Felix, avuga ko kugira ngo ibikorwa byabo bigerweho nta handi bakura amafaranga usibye gukoresha imbaraga no kwitanga kuri bike buri wese afite akaba asaba abiyumvamo gutanga ubufasha bashobora kugira ibyo babafashamo.

    Agira ati “Gukorera ubushake bisaba gushaka imbaraga byaba ngombwa hejuru yo kwigomwa mukagira aho mukomanga kandi ku bufatanye n’izindi nzego tugenda duhuza imbaraga tukaba twagenera umuntu nk’iyo nka, kandi buriya iyo uri imbaraga z’igihugu ushyiramo imbaraga kandi ukegera bagenzi bawe ngo n’abatariyumvamo kutwegera babitinyuke”.

    Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y
    Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, atangaza ko urubyiruko rw’abakorerabushake rugaragaza icyizere mu guteza imbere igihugu, urugero ruri hafi rukaba ari uko bitwaye cyane mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Avuga ko nk’imbaraga z’igihugu Leta ikomeza gushyiramo ingufu kugira ngo ejo hazabe heza, igihugu kizabe gifite urubyiruko rwigishijwe kandi rufite indangagaciro zo kucyitangira n’urundi rubyiruko kwitabira.

    Agira ati “Icyo dusaba urubyiruko ni uko barushaho kuba benshi bakagira urukundo ku gihugu nta kindi bategereje, natwe tukaba twabona ikibafasha cyo kubakura aho bari bajya ahandi no kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zabo”.

    Avuga ko muri uku kwezi urubyiruko ruzihatira gufatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo y’ubukangurambaga muri gahunda za Leta, no kurushaho kurwanya ibyaha, no kuzagira uruhare mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo.

    Urubyiruko rusaba n
    Urubyiruko rusaba n’abandi bafite ubushobozi kurutera ingabo mu bitugu

    Umwaka ushize, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyepfo rwakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 500frw, uku kwezi kukaba kuzasozwa abo mu Karere ka Ruhango bakoze ibikorwa by’agera kuri miliyoni 10frw.

    Ibikorwa by’ubukorerabushake bizamara iminsi 30 mu Gihugu hose byaratangiranye n’itariki ya 01 Ukwakira 2021, itariki izwiho ko ari bwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga ku ya 01 Ukwakira 1990.


    source : https://ift.tt/2YFe9uH

  • Neymar yatangaje ko agiye guhagarika gukinira ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru nka CNN na Sky Sports ni bimwe mu byatangaje iyi nkuru. Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe”.

    Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

    Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

    Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

    Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho akaba afitanye n’iyi kip amasezerano yo kuyikinira kugeza muri 2025. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare


    source : https://ift.tt/3DzS27X

  • Impanuka ibereye imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye imbere y
    Iyi mpanuka yabereye imbere y’Akarere ka Musanze

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, wari ahabereye iyo mpanuka yabwiye Kigali Today uko byagenze.

    Yagize ati “Iyi kamyo yari ipakiye ibitaka byo gukora umuhanda Gicuba-Janja, ikoresheje icyerekezo cy’umuhanda Musanze-Kigali. Ubwo yari igeze imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze, yahuye n’imodoka yakataga yinjira mu nyubako z’ibyo biro, ariko itabanje kwerekana icyerekezo iganamo, bituma uwari utwaye iyo kamyo agerageza kuyikatira ngo ayikwepe, iyo kamyo ihita ihirima hasi”.

    Yongeraho ati “Ubwo yari imaze guhirima hasi, haje indi modoka na none, yikubita kuri iyo kamyo aho yari yahirimye, izo modoka zombi zirangirika”.

    Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by
    Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by’ubutabazi

    Ku bw’amahirwe ngo nta muntu iyo mpanuka yahitanye cyangwa ngo ikomeretse. CIP Ndayisenga yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda uburangare, no kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo; buri cyiciro cyose yaba abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, bakajya bamenya uko bitwararika, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

    Yagize ati “By’umwihariko igihe umuntu atwaye ikinyabiziga, ni ngombwa ko igihe agiye guhindura icyerekezo aba ashaka gukatiramo, akwiye kujya abanza kubigaragaza kugira ngo ataba nyirabayazana w’impanuka. Na none kandi umuntu wese utwaye ikinyabiziga, akwiye kujya azirikana ko igihe ibinyabiziga bikurikiranye mu muhanda, ababitwaye bagomba gusiga intera igenwe hagati y’ikinyabiziga n’ikindi, nka bumwe mu buryo bufasha gukumira impanuka”.

    Ati “Ni byiza ko abantu bose bakoresha umuhanda bajya bahora bitwararika kandi bakifashisha ibirango byateganyijwe mu mihanda, mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga”.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bari bakiri ahabereye iyo mpanuka, bafasha kuyobora ibindi binyabiziga ngo bibashe kubisikanira mu byerekezo biganamo nta kibangamiye ikindi, dore ko aho iyo kamyo yaguye yafunze icyerekezo kimwe cy’uyu muhanda, hakaba hategerejwe ubutabazi bw’imodoka igomba kuyivana mu muhanda.

    source : https://ift.tt/3Au8K6F

  • Neymar yatangaje ko agiye guhagarika umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe zo gukina umupira w’amaguru”.

    Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

    Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

    Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

    Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ku myaka 30 ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare


    source : https://ift.tt/3ax2T62

  • Huye: Ibitaro bya Kaminuza biri gusuzuma amaso abanyeshuri bo muri UR-Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri ba UR-Huye bitabiriye igikorwa cyo gupimwa amaso
    Abanyeshuri ba UR-Huye bitabiriye igikorwa cyo gupimwa amaso

    Umuyobozi wa CHUB, Dr. Christian Ngarambe, avuga ko icyo bari gusuzuma ari ukureba ababa bakeneye indorerwamo z’amaso kugira ngo bazafashwe kuzibona, mu rwego rwo kubungabunga amaso no kuyarinda ubuhumyi.

    Ni igikorwa biyemeje gukora muri iki cyumweru, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kuzirikana icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitera ubuhumyi ku isi hose.

    Impamvu y’iki cyumweru ubundi kiba buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ni ukubera ko ngo byagaragaye ko ku isi hose, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, hari abantu batari bakeya batabona neza, kandi abenshi bashobora kubirindwa.

    Yagize ati “Ubu isi ituwe n’abantu bakabakaba miliyari 7,9. Abagera kuri miliyoni 43 muri bo ntibabona, naho miliyoni 295 ntibabona neza. Muri aba batabona neza, 90% batuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko urebye usanga 80% by’ibibazo bituma batabona neza ari ibishobora kuba byavurwa hifashishijwe imiti, indorerwamo cyangwa babazwe..”

    Yunzemo ati “Ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga buherekejwe n’isuzuma ry’abantu benshi, kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare, bagirwe inama cyangwa se tubagirire ibikorwa by’ubuvuzi bikumira izo ndwara z’ubuhumyi.”

    Biteganyijwe ko abanyeshuri bazasuzumwa bagasanga bafite ibibazo by’amaso bazasabwa kujya kwa muganga, nyuma y’iki gikorwa, kugira ngo bazahabwe ubuvuzi bwimbitse.

    Abanyeshuri begerejwe iyi serivise bashima kuba baratekerejweho, kuko ngo bizeye ko bizabafasha, cyane ko umurimo wo kwiga bakora utuma bakoresha amaso cyane, haba mu gusoma ibitabo cyangwa mu kwifashisha mudasobwa.

    Uwitwa Elisa Uwiringiyimana avuga ko yashimishijwe no guhabwa serivise atagiye gutonda umurongo muremure kwa muganga.

    Yagize ati “Iki gikorwa nacyishimiye cyane. Wasangaga hari abantu bajya kwivuza, ugasanga batinze batonze umurongo kwa muganga. Kuba badusanze hano mu kigo, ni iby’agaciro gakomeye kuko baba batweretse ko batuzirikana.”

    Biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi itanu, abanyeshuri bo muri UR-Huye bazabagana aho bari gukorera mu nyubako izwi nka ‘Gymnase’ bazabakira, bakabasuzuma.

    Iki gikorwa CHUB iri kugikora ku bufatanye n’umushinga One Sight ukorera mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Ni ku bw’ubwo bufatanye n’ubundi mu Karere ka Huye, ibitaro bya Kabutare byo bigenda bijya ku bigo nderabuzima binyuranye, na byo bigasuzuma amaso, ku baturage babishaka.

    source : https://ift.tt/3oRz7RR

  • Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere
    Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere

    Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ku mutekano w’isi, irim kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame akaba yitabiriye iyo nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye aho ari ho hose rubishoboye.

    Yavuze kandi ko ibibazo birebana n’ubuzima ndetse n’umutekano muke ari ibibazo igihugu kimwe kitabasha kwikemurira ubwacyo, haba muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa se ahandi hose ku isi.

    Avuga ko umutekano muke bigaragarira mu buryo bunyuranye, harimo nk’iterabwoba cyangwa se Jenoside, nk’uko byagendekeye u Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo habayeho ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu, cyambukiranya imipaka, kikagira n’ingaruka ku baturanyi ndetse n’akarere kose.

    Perezida Kagame kandi avuga ko n’ubwo hagiye habaho amahirwe menshi yo kwigira ku byabaye mu mateka, ibi bibazo by’umutekano muke bitigeze bigabanuka.

    Umukuru w’igihugu yatanze urugero rwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho hamaze imyaka irenga 20 hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ariko zikaba nta musaruro zatanze ku mutekano w’icyo gihugu.

    Ibyo kandi ngo byanagaragaye muri Afghanistan, n’ubwo na ho hari hamaze imyaka 20 hari ingabo z’umuryango mpuzamahanga.

    Perezida Kagame avuga ko ibyo avuga bitagamije kugira uwo binenga, ko ahubwo byagakwiye gutuma abayobozi babona ko hari ikintu kitagenda neza mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke.

    Yunzemo ko ikibazo atari ukubura amafaranga cyangwa se ubushake, kuko ugendeye no ku mateka y’u Rwanda, ubu rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro aho rubishoboye hose.

    Aha yatanze ingero z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bihugu binyuranye mu bikorwa byo kugarura amahoro, zaba izagiyeyo binyuze mu Muryango w’Abibumbye, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa se binyuze mu masezerano ibihugu biba byaragiranye.

    Perezida Kagame kandi yanakomoje ku busumbane bwagaragaye mu guhererekanya inkingo za Covid-19, byagize ingaruka by’umwihariko kuri Afurika.

    Yongeyeho ko ibyo na byo bikwiye kwitabwaho, kuko umutekano n’ubuzima ari inkingo zitagomba gusigana.

    Umukuru w’igihugu kandi yabajijwe icyo avuga ku bashidikanya ku iterambere u Rwanda rugezeho, avuga ko na we yibaza nk’iyo rutaza gutera imbere cyangwa ngo ruzuke, icyo abo banenga iterambere ryarwo ubu baba bavuga.

    source : https://ift.tt/3v2NZxX