Tag: featured

  • Abanyarwanda barashishikarizwa kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu muhango wo gutangiza igikorwa kizamara icyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, kizatangirwamo amakuru arambuye kuri Jenoside yakorerwe Abayahudi.

    Iki gikorwa kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, cyateguwe na Ambasade ya Suède mu Rwanda ifatanyije n’ Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust.

    Ni igikorwa cyabaye mu gutegura ihuriro mpuzamahanga rya Malmö rizaba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira mu Mujyi wa Stockholm, rigamije kurwanya abapfobya Jenoside y’Abayahudi n’izindi.

    Iri huriro rikorwa hagamijwe kwigishwa uburyo Jenoside itegurwa, ikanashyirwa mu bikorwa n’ingaruka zayo n’ibiyikurikira birimo gupfobya no kuyihakana.

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo hatangwe amasomo ajyanye na Jenoside abantu bakwiye gukuramo isomo ibyabaye ntibizongere.

    Yagize ati “Twateguye iki gikorwa ngo abantu baze bige amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ibi bikaba bizafasha Abanyarwanda nk’abafite amateka asa ndetse bizatuma abantu baharanira ko nta Jenoside yakongera kubaho.”

    Umunyamabanga wa AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, yavuze ko iki gikorwa kizafasha Abanyarwanda kwigira kuri Jenoside yakorewe Abayahudi bibafashe kumenya neza iyakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nubwo mu mashuri yo mu Rwanda bigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi ariko ikeneye imfasha nyigisho nyinshi kuko imaze imyaka irenga 75.”

    “Kubona imfashanyigisho nk’iyi bifasha Abanyarwanda kumva ko Jenoside itegurwa, abenshi bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Iyo urebye uko iy’Abayahudi yateguwe bimeze nk’iy’Abatutsi ibi bifasha kumva neza iki cyaha.”

    Yakomeje asaba urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza guharanira kumenya amateka ya Jenoside kuko usanga yaratewe na politiki mbi bakwiye kumenya uko byagenze ngo batazabigwamo na bo.

    Muri uyu muhango Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adams yatanze ubuhamya bw’uko ababyeyi be barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, avuga ko gutegura iki gikorwa ari byiza ko bituma abatazi amateka bayamenya bakongera imbaraga mu kurwanya icyateza urwango n’ivangura.

    Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe n’aba Nazi bari bafite umugambi wo gutsemba burundu Abayahudi, ibi bifitinyane isano n’iyakorewe Abatusti yateguwe hagamije kurimbura abo muri ubwo bwoko.

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo hatangwe amasomo ajyanye na Jenoside abantu bakwiye gukuramo isomo ibyabaye ntibizongere

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

    Umunyamabanga wa AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, yavuze ko iki gikorwa kizafasha Abanyarwanda kwigira kuri Jenoside yakorewe Abayahudi bibafashe kumenya neza iya korewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/2YD75i0

  • Icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyiyongeraho amasaha 23 buri munsi – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ya 2000, hari inshuti ebyiri zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarateze, zishyiraho amadolari 300$ zivuga ko mu 2150, abantu bazajya bagira imyaka 150 bitagoranye. Birashoboka ko bose bazapfa batabonye ibyo bategeye ariko icyizere babivuganye cyari gifite aho gishingiye.

    Bashingiraga ku buryo ubuzima ku Isi buteye, ko hari hamwe bworoha ku buryo bubashisha umuntu kuba ibintu byamuhitana imburagihe bigabanuka.

    Iyo ntego y’abo bagabo mu 2150 izaba imaze kugira agaciro karenga miliyari 1$. Ababakomokaho nibo bazayirya.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, nta gihugu na kimwe ku Isi cyari gifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri munsi y’imyaka 40, u Rwanda rwari mu bya nyuma bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru kuko cyari ku myaka 41.

    Icyo gihe 73% by’abagore babyara, babyariraga mu ngo. Nyuma yo kuvuka kandi, abana 49% bari munsi y’imyaka itanu barwaraga indwara zitagira ingano z’amoko menshi, ziganjemo iziterwa n’imirire mibi.

    Mbere y’icyo gihe, ikiremwamuntu cyari gifite ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuvuzi, mu bihugu hafi ya byose, abakurambere bacu babagaho bitegura no gupfa hakiri kare.

    Mu myaka ya mbere, kubona umuntu ugejeje imyaka 100 byari ihurizo, n’uwayigiraga byageraga icyo gihe atabasha no guhaguruka kubera ubuzima bubi.

    Ubu tugeze mu kinyejana cya 21, kubona abantu bari hejuru y’imyaka 100 ku Isi bisigaye byoroshye ndetse imibare igaragaza ko bikubye kabiri ugereranyije n’ikinyejana giheruka aho ubu nibura bari hafi igice cya miliyoni ku Isi.

    Umuntu wabayeho igihe kirekire ku Isi ni Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 mu gihe ukuze kuruta abandi ari Kane Tanaka w’imyaka 118 ukomoka mu Buyapani.

    Mu Rwanda nta mibare ihari igaragaza umubare wa nyawo w’abantu bari hejuru y’imyaka nibura 100, gusa ibarura rusange ryo mu 2012 rigaragaza ko abari bafite hejuru y’imyaka 60 bari 4,9% bangana na 511.738.

    Umunyarwanda yiyongeraho amasaha 23 ku munsi

    Ukoze igereranya ry’uburyo icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, biguha ishusho y’imbaraga zashyizwe muri gahunda zigamije imibereho myiza.

    Ubu icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda ni imyaka 67 muri uyu mwaka wa 2021 mu gihe cyari imyaka 41 mu 1994. Mu 2000 cyarazamutse kigera ku myaka 49, na ho mu mwaka wa 2014 cyari kigeze ku myaka 65. Ni mu gihe mu 1989, cyari ku myaka 29.

    Ukoze ikigereranyo cy’uko byari bihagaze mu 1994 n’uko bihagaze uyu munsi nyuma y’imyaka 27, wasanga icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda nibura umwaka ujya gushira umunyarwanda yiyongereyeho iminsi 351, ni hafi umwaka.

    Urebye ku munsi icyo cyizere kigera hafi ku masaha 23. Gusa iki ni ikigereranyo dushingiye ku myaka 27 ishize, ntabwo bivuze ko ari ihame ko umuntu aziyongeraho icyo gihe ku mwaka.

    Mu 2018, Perezida Kagame ubwo yavugaga ku cyizere cyo kubaho mu Banyarwanda yagize ati “ Tuzakomeza gukora ibishoboka gikomeze kuzamuka”.

    Ni izihe mpamvu zituma icyizere cyo kubaho cyiyongera?

    Kugira ngo icyizere cyo kubaho cyiyongere, ntibishingira ku ndyo umuntu arya, ahubwo bishingira ahanini ku buzima aba abayemo umunsi ku wundi na gahunda zimufasha kubona ibyo akeneye ariko bigamije imibereho myiza ye.

    Nko mu Rwanda gahunda zirimo Mutuelle de Santé, Girinka, amavuriro hafi ni bimwe mu byazamuye icyizere cyo kubaho mu Rwanda.

    Umuyobozi w’Umuryango Nsindagiza wita ku bageze mu bazabukuru, Elie Mugabowishema, yabwiye IGIHE ko mbere umuntu yarwaraga ntiyivuze kuko yabaga yumva ko indwara afite izikiza.

    Ati “ Uretse no kudashobora kujya kwa muganga, umuntu yararwaraga akavuga ngo birikiza. Yagera aho atagishoboye guhagaruka, bakamushyira mu ngobyi bakamujyana arembye.”

    Icyo gihe kandi kwa muganga hari kure, kwivuza byari bihenze ntabwo buri wese yashoboraga kwivuza. Akomeza asobanura ko kuba uyu munsi hariho gahunda nka Mutuelle de Santé aho umuntu ashobora kwivuza atanze amafaranga make ari ibituma icyizere cyo kubaho kizamuka.

    Mu bindi byatumye imibereho y’abanyarwanda iba myiza kurushaho harimo nk’inkingo, aho indwara nyinshi zicaga abantu kare zabonewe inkingo ku buryo umwana akingirwa akiri muto.

    Mugabowishema yakomeje agira ati “Ikindi ntekereza ni uko imirire mibi nayo yicaga abantu, hari ubuzima bubi ku buryo ubona ko ibintu byinshi byakosotse…umwanda, twashoboraga kwicwa n’imisonga, hari ibintu byinshi bitari bisobanutse.”

    Kuba habaho abajyanama b’ubuzima bafasha mu guhindura imyumvire, gukurikirana abantu bonsa, ibyo byose bituma iminsi yo kubaho yiyongera.

    Nk’umuntu ushinzwe gukurikirana abageze mu zabukuru, Mugabowishema yavuze ko nabo ibibazo bahura nabyo biba bishingiye ku buryo bakuze.

    Ati “Ibyica abantu bageze mu zabukuru babigeranayo ntabwo ari ibyo basangayo.”

    Ibihugu bitanu bifite icyizere cyo kubaho kiri hejuru

    - Hong Kong: 85
    - Japan: 85
    - Macao: 84
    - U Busuwisi: 84
    - Singapore: 84

    Kimwe mu bituma icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyiyongera, ni serivisi zigamije kwita ku buzima zashyizwemo ingufu

    source : https://ift.tt/3v2gCvj

  • Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique zarenze 1000 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yatanze mu nama yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar. Yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bantu bo bari bayitabiriye imbonankubone.

    Iyi nama ngarukamwaka izamara iminsi ibiri uhereye ku wa 12 Ukwakira yiga ku bibazo bikibangamiye umutekano ku Isi.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Steve Clemons ukorera ikinyamakuru The Hill cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabajijwe ibintu by’ingenzi yitaho mu kazi ke, by’umwihariko ibyatumye abyuka akajya mu kazi.

    Umukuru w’Igihugu yasubije ko ibintu by’ingenzi kuri we ari umutekano n’ubuzima, asobanura ko nta gihugu na kimwe cyabyigezaho ubwacyo yaba muri Afurika, mu Burayi cyangwa se mu Burasirazuba bwo hagati.

    Yavuze ko umutekano muke uterwa n’inenge ziba ziri mu miyoborere zigeza ku bibazo birimo iterabwoba yewe na Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda ku buryo ikibazo kirenga imbibi z’igihugu. Yavuze ko nubwo hari amasomo yagiye yigwa y’uburyo ibi bibazo byakemurwa, umusaruro ukomeje kuba iyanga.

    Yatanze urugero kuri RDC aho hashize imyaka 20 Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zitaragera ku musaruro wazo, anavuga kuri Afghanistan aho ibintu byongeye gusubira irudubi nyuma y’imyaka ingana nk’iyo hariyo Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati “Imbaraga zishyirwa mu gace ka Sahel mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ntabwo zirahindura imiterere y’umutekano waho. Ntabwo ikigenderewe ari ugutunga agatoki ariko nibura twavuga ko hari ikintu kitagenda neza mu bijyanye n’uburyo umutekano wambukiranya imipaka witabwaho.”

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gituma ibyo bibazo bikomeza gufata intera atari amafaranga yabuze ndetse ko nta ngano y’amafaranga ishobora kugira uruhare mu kugarura amahoro hatabayeho imiyoborere myiza.

    Yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro rugakora ikinyuranyo uko rushoboye.

    Ati “Twarabikoze binyuze muri Loni cyangwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nko muri Centrafrique, Sudani na Sudani y’Epfo. Muri make, u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro.”

    Yavuze ko binyuze mu busabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kugira ngo zijye kurwanya imitwe y’iterabwoba iharangwa.

    Ingabo u Rwanda rufite muri Mozambique ni hafi Ingabo 2000

    Perezida Kagame yavuze ko muri Mozambique ku ikubitiro u Rwanda rwoherejeyo Ingabo n’Abapolisi 1000 ariko ubu bamaze kwiyongera kuko bari hafi kugera ku 2000.

    Ati “Guverinoma ya Mozambique yaradutumiye n’ibindi bihugu nk’uko yatumiye ibyo muri SADC n’abaturanyi bayo. U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse. Twohereje Ingabo zirenga 1000. Dufite ubu izigera hafi ku 2000, Abasirikare n’Abapolisi.”

    Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwihuta, ingabo ziroherezwa ndetse kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe ikomeye.

    Ati “Kandi ni u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique bashatse ubushobozi bwo gushyigikira ibi bikorwa. Ntitwigeze tubona inkunga y’amafaranga iturutse hanze.”

    Yifashishije ibimaze gukorwa, avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu igamije gukemura ibibazo muri Afurika ikwiriye kuba yihutisha ibintu bigatandukana n’ibikorwa by’aho inzira zikoreshwa zitinda.

    Ati “ Iyo dukoresha inzira zisanzwe, ahari ubu twari kuba tugitegereje tutazi igihe tuzatangirira.”

    Perezida Kagame yavuze ko ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.

    Ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.

    Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitagomba kuba mu gihugu zagiye gutabara iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.

    Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku wa 9 Nyakanga 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko nta mafaranga ashobora gutuma umutekano uboneka ahubwo uboneka bishingiye mu miyoborere myiza

    Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama hifashishije ikoranabuhanga

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku Isi bungurana ibitekerezo ku byatuma umutekano urushaho kwimakazwa

    Perezida Kagame mu mpera za Nzeri 2021, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu rugamba rwo kugarura amahoro

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3awLESl

  • Kigali: Barasaba kubakirwa ubwiherero rusange muri ‘Car Free zone’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagenda bavuga ko bahangayikishijwe n
    Abahagenda bavuga ko bahangayikishijwe n’uko nta bwiherero buhari

    Hashize iminsi mu Mujyi wa Kigali rwagati, ubusanzwe hazwi nko muri Car free zone, harimo gukorwa imirimo yo kuhatunganya mu rwego rwo kuharimbisha, hashyirwa ibikorwa remezo bitandukanye bigezweho kugira ngo abahagenda barusheho kuryoherwa no kunyurwa.

    N’ubwo hari imirimo ikirimo gukorwa itararangira, ariko hari n’indi yarangiye ku buryo n’abaturage batangiye kubibyaza umusaruro, nk’aho bategeganyirijwe kwicara baruhutse ndetse na murandasi y’ubuntu ikundwa gukoreshwa n’urubyiruko rutandukanye.

    Abakunze kujya muri Car free zone, bavuga ko bishimira igitekerezo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize, cyo gukora muri ako gace mu buryo bugezweho, kuko byatumye babona ahantu heza ho kuruhukira no kwifotoreza kubera ko nta kavuyo ka kihaba, gusa ngo babangamirwa no kubura aho biherera mu gihe hagize ukubwa, kuko bisaba gukora urugendo bajya gushakira ahandi ubwiherero.

    Abenshi mu rubyiruko bakunze kujya kuharuhukira kubera ko bahasanga murandasi bakoresha nta kiguzi
    Abenshi mu rubyiruko bakunze kujya kuharuhukira kubera ko bahasanga murandasi bakoresha nta kiguzi

    Niyonkuru D’amour avuga ko kuva aho muri Car Free zone hashyiriwe ibikorwa remezo bigezweho akunze kuhajya, gusa ngo bahura n’ikibazo cyo kubura aho bakwiherera mu gihe bakubwe.

    Ati “Ikintu nishimira ni uko nta kavuyo gahari kandi urebye haracyeye nta kuntu batagize, ahubwo jye ikibazo mbona gihari ni uko hari n’utuzu ubona duhari bashobora kuzashiramo nk’icyo kunywa cyangwa kurya, kandi hakaba hari n’udutebe tw’abagenzi baruhukiraho, rero ubwiherero ni bwo turimo kugenda tubura, kuko turimo kujya kubushaka ahandi muri za etaje cyangwa kw’iposita tugatanga amafaranga. Turasaba ko baduha ubwiherero kuko urebye nibwo bubura, urebye n’abantu bose baba bari muri Car free zone n’ubwiherero babura bwonyine ibindi byose urabona ko ari sawa”.

    Mugenzi we witwa Feliciane Nzayisenga ati “Ku bwanjye hameze neza kuko turabona Internet y’ubuntu, ariko ikibazo dufite n’ikijyanye n’ubwihererero kuko kubona aho wiherera n’ikintu kigoye, bigusaba kuba wajya nko kwa Makuza cyangwa se kumanuka ukajya ku isoko, ni ho ubasha kubona ubwiherero wishyura. Numva Umujyi wa Kigali wabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa nk’ibi, kuduha ubwiherero nabyo bitabananira kubikora, kuko kuba uri hano uvuga ngo uramanuka wongere ugaruke ni imbogamizi”.

    Car Free Zone ikomeje kurimbishwa bibereye ijisho uko bwije n
    Car Free Zone ikomeje kurimbishwa bibereye ijisho uko bwije n’uko bukeye

    Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Dr. Mpabwanamaguru Merard, avuga ko imirimo yo gukora muri Car free zone itararangira, gusa ngo gahunda y’ubwiherero irahari.

    Ati “Burimo burubakwa, ntabwo turasoza umushinga nturarangira, turacyubaka nabwo turimo kubwubaka hazaba harimo uburenze bumwe kuko hazaba hari abantu benshi kandi b’ibitsina bitandukanye”.

    Umujyi wa Kigali urasaba abawutuye ndetse n’abawugenda kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bambara neza agapfukamunwa, bakomeza gukaraba neza amazi n’isabune mu ntoki, kugira ngo igihe cyo gufungura ku mugaragaro Car free zone kizagere bafite ubuzima buzira Covid-19.


    source : https://ift.tt/3v5CSEE

  • Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Etincelles bafashwe bahinduye urugo akabari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi bafashwe amasaha asanzwe yateganyijwe ingendo yarenze bafatirwa mu rugo rw’uwitwa Marie Chantal Mukeshimana bahahinduye akabari barenze ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, avuga ko bitari bikwiye ko abantu bakomeza kwijandika mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ngo abarimo abakinnyi n’abandi bafite ibikorwa bituma bakurikirwa cyane n’umubare utari muto w’abaturage bari bakwiye kuba intangarugero, bakaba abafashamyumvire mu bukangurambaga.

    Ati “Mu by’ukuri bariya ni bo bari bakwiye kuba intangarugero, mu kugaragaza ko bafasha urundi rubyiruko, babakangurira kurwanya iki cyorezo cya Covid-19. Iki cyorezo abantu bakwiye kumenya ko gihari ntaho cyagiye, rero uyu ntabwo ari wo mwanya wo kurenga ku mabwiriza ahubwo iki ni cyo gihe cyo gukaza amabwiriza cyane ko Leta imaze gushyiramo imbaraga nyinshi ikingira abaturage bayo, bikaba byari bikwiye kujyana no kuzamura imyumvire biciye muri abo bakaba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza 100%”.

    Nyuma yo gufatwa bahise barazwa muri stade y’Akarere ka Rubavu, baraganirizwa, bacibwa n’amande nk’uko ateganywa n’inama njyanama y’Akarere.

    Abakinnyi bafashwe ni Ally Moussa, Casey Njoh, Fosso Fabrice, Karisa Samuel, Murengezi Lodrigue, Bahati Marcel, na Nsabimana Patrick.

    Aba bakinnyi bafashwe nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 09 Nzeri 2021 mu Mujyi wa Kigali hari hafashwe abandi bantu basaga ijana barimo abahanzi barimo Papa Cyangwe na Ariel Wayz bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    source : https://ift.tt/3FFF3Du

  • Burera: Ntibakinyura mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta ishyize imbaraga mu kwegereza abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka amashanyarazi ngo bibarinde gusiragirira
    Leta ishyize imbaraga mu kwegereza abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka amashanyarazi ngo bibarinde gusiragirira

    Abo Kigali today yasanze mu Mudugudu wa Rugarambiro, Akagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye; kamwe mu duce duheruka kugerwamo amashanyarazi, bayibwiye ko icyo gikorwa remezo bari bagisonzeye.

    Ntankwake Vestine, umwe mu batuye muri ako gace yagize ati “Icuraburindi ryari ryaraduhejeje mu bwigunge. Uwakeneraga kwiyogoshesha, gufotora impapuro cyangwa kubetesha amasaka n’ibigori igihe twabaga twejeje kimwe n’abafite za telefoni bamaraga iminsi zarabazimiyeho, bitewe n’uko nta mashanyarazi yari yakageze inaha”.

    Yongeraho ati “Ibyo byose byatumaga benshi muri twe duhora mu mayira tujya gushaka izo serivisi muri santere ya Rusumo, bidusabye gukora urugendo rw’amasaha atari munsi y’atatu. Abatinya urwo rugendo bagahitamo kwiyiba bagacunga ubuyobozi ku ijisho, bakanyura inzira za panya bakajya kubikoreshereza muri Uganda. Twanagerayo bakaduha izo serivisi baducunaguza, bikatubangamira cyane. Aya mashanyarazi duhawe, agiye kutubera isoko y’imishinga iduteza imbere, bidukure mu bwigunge n’ubukene”.

    Mu ruzinduko aheruka kugirira muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda muri Nzeri 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yahereye ku bikorwa remezo abaturage begerejwe, by’umwihariko umuriro w’amashanyarazi, ababwira ko ibikorwa byose ari ikimenyetso kigaragaza ko igihugu kibitayeho.

    Ingo zagejejwemo amashanyarazi abaturage batandukana n
    Ingo zagejejwemo amashanyarazi abaturage batandukana n’icuraburindi ryari ryarabahejeje mu bwigunge

    Yabasabye kurangwa n’imyitwarire itabangamira abaturanyi babo bo muri Uganda, birinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yagize ati “Ibikorwa byose bikomeje kubegerezwa byaba ibikenerwa mu buhinzi, ubuvuzi, uburezi, ubuhahirane n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi meza n’izindi serivisi zose nkenerwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ni ibikorwa Leta ishyizemo imbaraga tugendeye mu murongo Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame yaduhaye, wo kwita ku baturage no kubarinda gusiragirira ahandi. Tubizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka, hazajya hagenwa ingengo y’imari ikoreshwa mu kubyongera”.

    Ati “Ikidushishikaje ni ukubakira kuri ibyo bikorwa, tugatoza abaturage kwiyubakamo imitekerereze yo gukunda iby’iwabo, no gushishikarira gushakira amaramuko mu gihugu cyabo, batarinze kujya kubishaka ahandi, aho usanga banyura mu nzira zitemewe, hakaba n’ubwo bakurizaho kwijandika mu bindi bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ibiyobyabwenge na magendu”.

    Yanibukije abaturage ko kunyura inzira zitemewe bajya muri Uganda, uretse kuba bifatwa nko kwica amategeko binashobora kuba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bitewe n’uko baba batapimwe.

    Yagize ati “Ziriya nzira za panya abantu banyuramo bajya cyangwa bava Uganda, ntibapimwa ngo hamenyekane uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibyo bikurura ibyago byinshi by’uko muri urwo rujya n’uruza baba banyuramo rwihishwa, baba bafite ibyago byinshi byo kwanduriramo, kuko ari ahantu hatazwi baba banyuze, icyorezo kigakwirakwira gutyo”.

    Ati “Ibi bikorwa remezo ubwo bibegereye hafi nimubibyaze umusaruro, abahanga imirimo mishya mubikore, abakenera serivisi ziyishingiyeho na bo bazigane kandi mubifata neza, kugira ngo bizarambe n’abazabakomokaho bazabikoreshe”.

    Minisitiri Gatabazi ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Rwerere ibikoresho byifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu nzu ye
    Minisitiri Gatabazi ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Rwerere ibikoresho byifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu nzu ye

    Akarere ka Burera uyu mwaka uzarangira gakwirakwije Km 92 y’Imiyoboro y’amashanyarazi iringaniye (MV), na Km 258 z’imiyoboro y’amashanyarazi mito (LV) mu mirenge itandukanye y’ako Karere yiganjemo ikora ku mupaka.

    Imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ishyirwa mu bikorwa, mu baturage basaga ibihumbi 15 bari bateganyijwe kuyagezwaho, abamaze kuyabona basaga ibihumbi 11.


    source : https://ift.tt/2X2earV

  • Uturere twose two hanze ya Kigali twahawe inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkingo zirimo kwegerezwa n
    Inkingo zirimo kwegerezwa n’abo mu turere turi hanze ya Kigali

    Ubu gahunda yo gukingira Covid-19 ikaba irimo kubera hose mu Ntara hakingirwa abafite nibura kuva ku imyaka 30 kuzamura hamwe n’ibindi byiciro by’abakingirwa hatitawe ku myaka nk’abatwite, abonsa n’abafite uburwayi karande bacikanwe, bikaba birimo gukorwa muri gahunda yishwe ‘KingiraURwanda’.

    Uko gukingira abaturage mu bice byose bigize igihugu bije nyuma yuko mu Mujyi wa Kigali abasaga 90% bamaze guhabwa byibuze dose imwe y’urukingo rwa Covid-19, nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

    Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gushaka inkingo kugira ngo abaturage barwo bakomeze kugenda bakingirwa uko zibonetse, bityo barusheho kugira ubudahangarwa kuri icyo cyorezo kimaze igihe kirenga umwaka cyibasiye isi.

    Minisiteri y
    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka ari ko bazakomeza gukingira abantu benshi bashoboka

    Kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurinda no gukingira abaturage bayo Covid-19, umuturage wo mu Rwanda ari mu baturage bo mu bihugu bike byemerewe gukora ingendo mu bihugu byo ku migabane itandukanye badahawe akato, nk’uko bigendera benshi ku buryo harimo n’abatemerewe kurenga ibihugu byabo kugira ngo byajye ahandi, bitewe n’uburyo iwabo bacyibasiwe na Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda n’abarutuye kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho ko umuntu ashobora kwandura cyangwa akanduza abandi.


    source : https://ift.tt/3iPzBo0

  • Bwa mbere nyuma y’amezi ane, nta murwayi wishwe na COVID-19 mu masaha 24 – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere bibaye kuva mu mezi agera kuri ane ashize ko iyi raporo isohoka nta witabye Imana uyiriho.

    Itangazo rya Minisante ryo ku wa 13 Kamena 2021 ni ryo ryaherukaga gusohoka ryerekana ko nta murwayi wishwe na COVID-19.

    Iminsi yakurikiyeho iki cyorezo cyagize ubukana ndetse umubare w’abahitanwa nacyo ugenda wiyongera. Icyo gihe cyari kimaze guhitana abantu 370, umubare wazamutse ugera ku 1.308 ku wa 10 Ukwakira 2021, ni inyongera ya 938 mu mezi ane.

    Kuri uyu munsi, umubare w’abarwayi nawo wagabanutse cyane kuko wageze kuri 46 [uvuye kuri 98 b’ejo hashize], bangana n’ijanisha rya 0.6% babonetse mu bipimo 7.498 byafashwe mu masaha 24.

    Minisante yatangaje ko abarwayi batanu ari bo binjijwe mu bitaro, mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri bane. Nta muntu wapfuye kuri uyu wa Mbere byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uguma kuba 1.308.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi, barimo 2.110 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] abantu 1.698.091 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 2.485.979 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 193.091 bayifashe uyu munsi.

    Ibimenyetso bya COVID-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro abujijwe n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

    11.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour pic.twitter.com/LPEnHyj5M9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 11, 2021


    source : https://ift.tt/3lvGvQQ

  • Umuhanda Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa iminsi hafi ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwa Mushimire
    Kwa Mushimire

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda riragira riti “Kubera imirimo yo kwambutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko–Zindiro uzaba ufunze igice kimwe iruhande rwa station ya essence ya SP Zindiro, kuva tariki 12 saa mbiri (20:00) za nijoro kugeza tariki 14 Ukwakira 2021 saa kumi (4:00) za mu gitondo.

    Polisi kandi irasaba abakoresha uwo muhanda kwihanganira imbogamizi ziturutse kuri iyo mirimo.


    source : https://ift.tt/3jcG38P