Tag: featured

  • Ubuzima bwacu bufite agaciro nk’ubw’Ababiligi n’Abanyamerika – Kagame asubiza abotsa u Rwanda igitutu kubera Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar.

    Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru Steven Craig Clemons ukora kuri The Hill, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Clemons wavutse mu 1962 yakoze kuri The Atlantic no ku bindi binyamakuru birimo Quartz. Yabajije Umukuru w’Igihugu icyo avuga ku bantu bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri uyu mugabo wabaye icyamamare kubera filime Hotel Rwanda ari intambara ya ba “Paul babiri” [Paul Kagame na Paul Rusesabagina ].

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa.

    Inkuru ya Rusesabagina, Kagame yavuze ko ifite impande ebyiri, aho rumwe rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda.

    Ikindi gice cyo yavuze ko cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda.

    Ati “Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere.”

    Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati “Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano [Rusesabagina] yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi.

    Ati “Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

    Ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga.”

    Perezida Kagame yavuze ko bisa n’aho “abakomeye” bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

    Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

    Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

    Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu banenga u Rwanda bose babishingira ku kuba hari ibyo rwabashije gukora, akibaza intambwe rumaze gutera iyo iza kuba itaratewe ikiba kivugwa.

    Ati “ Iyo tuza kuba nta ntambwe twateye, iyo tuza kuba ntacyo twagezeho, abatunenga bari gushingira kuki uyu munsi? Dushobora kunengwa ku bwo gutera intambwe nziza, ahari no kuba tuticaye ntacyo dukora. “

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo batanga ibisubizo ku banenga u Rwanda, kandi ko n’abo bantu babibona kandi babisoma.

    Perezida Kagame yatangaje ko ubuzima bw’abanyarwanda budakwiriye kurutishwa ubw’abandi bantu

    Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro muri iyi nama yifashishije ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/2YLwSEA

  • Ruhango: Ukwakira kurarangira urubyiruko rwubatse ibiro icyenda by’imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro icyenda by
    Ibiro icyenda by’imidugudu ni byo bigiye kubakwa

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 2,500 nirwo rurimo kwitabira ibikorwa by’imirimo itandukanye birimo no kubaka uturima tw’igikoni, aho biteganyijwe ko nibura Ukwakira kuzarangira bubatse udusaga 350, n’ubwiherero 450 mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango.

    Umuyobozi w’abakorerabushake bo mu Karere ka Ruhango, Rukundo Felix, avuga ko kugira ngo ibikorwa byabo bigerweho nta handi bakura amafaranga usibye gukoresha imbaraga no kwitanga kuri bike buri wese afite akaba asaba abiyumvamo gutanga ubufasha bashobora kugira ibyo babafashamo.

    Agira ati “Gukorera ubushake bisaba gushaka imbaraga byaba ngombwa hejuru yo kwigomwa mukagira aho mukomanga kandi ku bufatanye n’izindi nzego tugenda duhuza imbaraga tukaba twagenera umuntu nk’iyo nka, kandi buriya iyo uri imbaraga z’igihugu ushyiramo imbaraga kandi ukegera bagenzi bawe ngo n’abatariyumvamo kutwegera babitinyuke”.

    Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y
    Ukwakira kuzasozwa urubyiruko rukoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait, atangaza ko urubyiruko rw’abakorerabushake rugaragaza icyizere mu guteza imbere igihugu, urugero ruri hafi rukaba ari uko bitwaye cyane mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Avuga ko nk’imbaraga z’igihugu Leta ikomeza gushyiramo ingufu kugira ngo ejo hazabe heza, igihugu kizabe gifite urubyiruko rwigishijwe kandi rufite indangagaciro zo kucyitangira n’urundi rubyiruko kwitabira.

    Agira ati “Icyo dusaba urubyiruko ni uko barushaho kuba benshi bakagira urukundo ku gihugu nta kindi bategereje, natwe tukaba twabona ikibafasha cyo kubakura aho bari bajya ahandi no kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zabo”.

    Avuga ko muri uku kwezi urubyiruko ruzihatira gufatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo y’ubukangurambaga muri gahunda za Leta, no kurushaho kurwanya ibyaha, no kuzagira uruhare mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo.

    Urubyiruko rusaba n
    Urubyiruko rusaba n’abandi bafite ubushobozi kurutera ingabo mu bitugu

    Umwaka ushize, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyepfo rwakoze ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 500frw, uku kwezi kukaba kuzasozwa abo mu Karere ka Ruhango bakoze ibikorwa by’agera kuri miliyoni 10frw.

    Ibikorwa by’ubukorerabushake bizamara iminsi 30 mu Gihugu hose byaratangiranye n’itariki ya 01 Ukwakira 2021, itariki izwiho ko ari bwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga ku ya 01 Ukwakira 1990.


    source : https://ift.tt/2YFe9uH

  • Neymar yatangaje ko agiye guhagarika gukinira ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru nka CNN na Sky Sports ni bimwe mu byatangaje iyi nkuru. Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe”.

    Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

    Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

    Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

    Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho akaba afitanye n’iyi kip amasezerano yo kuyikinira kugeza muri 2025. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare


    source : https://ift.tt/3DzS27X

  • Impanuka ibereye imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye imbere y
    Iyi mpanuka yabereye imbere y’Akarere ka Musanze

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, wari ahabereye iyo mpanuka yabwiye Kigali Today uko byagenze.

    Yagize ati “Iyi kamyo yari ipakiye ibitaka byo gukora umuhanda Gicuba-Janja, ikoresheje icyerekezo cy’umuhanda Musanze-Kigali. Ubwo yari igeze imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze, yahuye n’imodoka yakataga yinjira mu nyubako z’ibyo biro, ariko itabanje kwerekana icyerekezo iganamo, bituma uwari utwaye iyo kamyo agerageza kuyikatira ngo ayikwepe, iyo kamyo ihita ihirima hasi”.

    Yongeraho ati “Ubwo yari imaze guhirima hasi, haje indi modoka na none, yikubita kuri iyo kamyo aho yari yahirimye, izo modoka zombi zirangirika”.

    Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by
    Abapolisi bo mu Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda bari mu bikorwa by’ubutabazi

    Ku bw’amahirwe ngo nta muntu iyo mpanuka yahitanye cyangwa ngo ikomeretse. CIP Ndayisenga yibutsa abakoresha umuhanda kwirinda uburangare, no kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo; buri cyiciro cyose yaba abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, bakajya bamenya uko bitwararika, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

    Yagize ati “By’umwihariko igihe umuntu atwaye ikinyabiziga, ni ngombwa ko igihe agiye guhindura icyerekezo aba ashaka gukatiramo, akwiye kujya abanza kubigaragaza kugira ngo ataba nyirabayazana w’impanuka. Na none kandi umuntu wese utwaye ikinyabiziga, akwiye kujya azirikana ko igihe ibinyabiziga bikurikiranye mu muhanda, ababitwaye bagomba gusiga intera igenwe hagati y’ikinyabiziga n’ikindi, nka bumwe mu buryo bufasha gukumira impanuka”.

    Ati “Ni byiza ko abantu bose bakoresha umuhanda bajya bahora bitwararika kandi bakifashisha ibirango byateganyijwe mu mihanda, mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bw’abawukoresha mu kaga”.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bari bakiri ahabereye iyo mpanuka, bafasha kuyobora ibindi binyabiziga ngo bibashe kubisikanira mu byerekezo biganamo nta kibangamiye ikindi, dore ko aho iyo kamyo yaguye yafunze icyerekezo kimwe cy’uyu muhanda, hakaba hategerejwe ubutabazi bw’imodoka igomba kuyivana mu muhanda.

    source : https://ift.tt/3Au8K6F

  • Neymar yatangaje ko agiye guhagarika umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Neymar Junior ubu afite imyaka 29 y’amavuko, bikaba ubusanzwe bitamenyerewe ko umukinnyi yasezera kuri iyi myaka. Icyakora Neymar na we avuga ko ku myaka 30 atazaba ari umukinnyi ukuze ku buryo yasezera ku mupira w’amaguru, ahubwo ngo azabikora mu rwego rwo kwita ku buzima bwe cyane cyane bwo mu mutwe.

    Yagize ati “Ntekereza ko 2022 ari cyo gikombe cy’Isi cya nyuma kuri njye kubera ko ntabwo numva ko nzaba ngifite imbaraga zo mu mutwe zo gukina umupira w’amaguru”.

    Yongeyeho ati “Nzakora igishoboka cyose mparanire intsinzi y’Igihugu cyanjye, nsohoze inzozi zanjye kuva nkiri umwana kandi ndizera ko nzabigeraho.”

    Ikinyamakuru DAZN cyagarutse ku byo Neymar yatangaje byerekeye imvune yagize mu gikombe cy’Isi cya 2014, ati “Ni bimwe mu bihe bibi nagize mu mwuga wanjye byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi , gukina kimwe cya kabiri kirangiza na finale ntabwo nashoboraga kuba nanyeganyeza ibirenge byange, natangiye kurira menye ko ntagishoboye gukina.”

    Ati “Banjyanye mu bitaro baransuzuma, umuganga yambwiye ko amfitiye inkuru mbi n’inziza. Yambajije iyo nkeneye kumva, mubwira imbi ati “Ntukiri mu gikombe cy’Isi, ndarira ndamubaza nti ubutumwa bwiza ni ubuhe? Yambwiye ko habuze santimetero ebyiri ngo imvune ibe yatuma ntazongera kugenda ukundi”.

    Neymar Junior ukomoka muri Brazil, kuri ubu ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Paris Saint-Germain igenderaho. Imwe mu mpamvu zitumye avuga ko agiye guhagarika gukina umupira akiri muto ku myaka 30 ngo ni ukubera ibibazo by’imvune yagiye agirira mu gukina umupira w’amaguru.

    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare
    Gukina ahanganye na ba myugariro ni bimwe mu byo avuga bimutera imvune zishobora gutuma asezera hakiri kare


    source : https://ift.tt/3ax2T62

  • Huye: Ibitaro bya Kaminuza biri gusuzuma amaso abanyeshuri bo muri UR-Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri ba UR-Huye bitabiriye igikorwa cyo gupimwa amaso
    Abanyeshuri ba UR-Huye bitabiriye igikorwa cyo gupimwa amaso

    Umuyobozi wa CHUB, Dr. Christian Ngarambe, avuga ko icyo bari gusuzuma ari ukureba ababa bakeneye indorerwamo z’amaso kugira ngo bazafashwe kuzibona, mu rwego rwo kubungabunga amaso no kuyarinda ubuhumyi.

    Ni igikorwa biyemeje gukora muri iki cyumweru, kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kuzirikana icyumweru cyahariwe kurwanya indwara zitera ubuhumyi ku isi hose.

    Impamvu y’iki cyumweru ubundi kiba buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ni ukubera ko ngo byagaragaye ko ku isi hose, cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, hari abantu batari bakeya batabona neza, kandi abenshi bashobora kubirindwa.

    Yagize ati “Ubu isi ituwe n’abantu bakabakaba miliyari 7,9. Abagera kuri miliyoni 43 muri bo ntibabona, naho miliyoni 295 ntibabona neza. Muri aba batabona neza, 90% batuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko urebye usanga 80% by’ibibazo bituma batabona neza ari ibishobora kuba byavurwa hifashishijwe imiti, indorerwamo cyangwa babazwe..”

    Yunzemo ati “Ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga buherekejwe n’isuzuma ry’abantu benshi, kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare, bagirwe inama cyangwa se tubagirire ibikorwa by’ubuvuzi bikumira izo ndwara z’ubuhumyi.”

    Biteganyijwe ko abanyeshuri bazasuzumwa bagasanga bafite ibibazo by’amaso bazasabwa kujya kwa muganga, nyuma y’iki gikorwa, kugira ngo bazahabwe ubuvuzi bwimbitse.

    Abanyeshuri begerejwe iyi serivise bashima kuba baratekerejweho, kuko ngo bizeye ko bizabafasha, cyane ko umurimo wo kwiga bakora utuma bakoresha amaso cyane, haba mu gusoma ibitabo cyangwa mu kwifashisha mudasobwa.

    Uwitwa Elisa Uwiringiyimana avuga ko yashimishijwe no guhabwa serivise atagiye gutonda umurongo muremure kwa muganga.

    Yagize ati “Iki gikorwa nacyishimiye cyane. Wasangaga hari abantu bajya kwivuza, ugasanga batinze batonze umurongo kwa muganga. Kuba badusanze hano mu kigo, ni iby’agaciro gakomeye kuko baba batweretse ko batuzirikana.”

    Biteganyijwe ko mu gihe cy’iminsi itanu, abanyeshuri bo muri UR-Huye bazabagana aho bari gukorera mu nyubako izwi nka ‘Gymnase’ bazabakira, bakabasuzuma.

    Iki gikorwa CHUB iri kugikora ku bufatanye n’umushinga One Sight ukorera mu bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Ni ku bw’ubwo bufatanye n’ubundi mu Karere ka Huye, ibitaro bya Kabutare byo bigenda bijya ku bigo nderabuzima binyuranye, na byo bigasuzuma amaso, ku baturage babishaka.

    source : https://ift.tt/3oRz7RR

  • Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere
    Perezida Kagame asanga nta mahoro arambye yaboneka hatari ubushake mu miyoborere

    Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ku mutekano w’isi, irim kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame akaba yitabiriye iyo nama yifashishije ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro arambye aho ari ho hose rubishoboye.

    Yavuze kandi ko ibibazo birebana n’ubuzima ndetse n’umutekano muke ari ibibazo igihugu kimwe kitabasha kwikemurira ubwacyo, haba muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa se ahandi hose ku isi.

    Avuga ko umutekano muke bigaragarira mu buryo bunyuranye, harimo nk’iterabwoba cyangwa se Jenoside, nk’uko byagendekeye u Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo habayeho ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu, cyambukiranya imipaka, kikagira n’ingaruka ku baturanyi ndetse n’akarere kose.

    Perezida Kagame kandi avuga ko n’ubwo hagiye habaho amahirwe menshi yo kwigira ku byabaye mu mateka, ibi bibazo by’umutekano muke bitigeze bigabanuka.

    Umukuru w’igihugu yatanze urugero rwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aho hamaze imyaka irenga 20 hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kugarura amahoro, ariko zikaba nta musaruro zatanze ku mutekano w’icyo gihugu.

    Ibyo kandi ngo byanagaragaye muri Afghanistan, n’ubwo na ho hari hamaze imyaka 20 hari ingabo z’umuryango mpuzamahanga.

    Perezida Kagame avuga ko ibyo avuga bitagamije kugira uwo binenga, ko ahubwo byagakwiye gutuma abayobozi babona ko hari ikintu kitagenda neza mu buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke.

    Yunzemo ko ikibazo atari ukubura amafaranga cyangwa se ubushake, kuko ugendeye no ku mateka y’u Rwanda, ubu rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro aho rubishoboye hose.

    Aha yatanze ingero z’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bihugu binyuranye mu bikorwa byo kugarura amahoro, zaba izagiyeyo binyuze mu Muryango w’Abibumbye, mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa se binyuze mu masezerano ibihugu biba byaragiranye.

    Perezida Kagame kandi yanakomoje ku busumbane bwagaragaye mu guhererekanya inkingo za Covid-19, byagize ingaruka by’umwihariko kuri Afurika.

    Yongeyeho ko ibyo na byo bikwiye kwitabwaho, kuko umutekano n’ubuzima ari inkingo zitagomba gusigana.

    Umukuru w’igihugu kandi yabajijwe icyo avuga ku bashidikanya ku iterambere u Rwanda rugezeho, avuga ko na we yibaza nk’iyo rutaza gutera imbere cyangwa ngo ruzuke, icyo abo banenga iterambere ryarwo ubu baba bavuga.

    source : https://ift.tt/3v2NZxX

  • Huye: Umugore yafashwe atekera umutwe abaturage ababeshya ko ari umupolisi – #rwanda #RwOT

    Yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi ari bubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uwo muntu agafatwa.

    Yagize ati” Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mugore yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo amafaranga y’u Rwanda 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azane n’ayo mafaranga.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amakenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Huye baza kureba uwo muntu. Polisi ihageze yamubajije neza uwo ari we n’aho akorera avuga ko abeshya atari umupolisi.

    SP Kanamugire yagize ati” Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n’umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy’umupolisi w’inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite.”

    Uwo mugore avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n’iwabo barahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka kandi ari ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Uyu mugore yafashwe yanze kwishyura amafaranga ya lodge avuga ko ari umupolisikazi

    source : https://ift.tt/3lz5nHv

  • Kaminuza y’u Rwanda yakiriye Abanye-Gabon 31 bagiye gutangira kuyigamo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya UR kiri i Gikondo, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2021.

    Abo banyeshuri bamaze kugera i Kigali; baziga mu mashami atandukanye arimo imiyoborere, ibaruramari, itangazamakuru n’itumanaho, ikoranabuhanga, ubusemuzi n’ibindi. Bagizwe n’abagore 13 n’abagabo 18 biganjemo urubyiruko.

    Umuyobozi ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UR, Prof. Nosa O. Egiebor, wanashyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rwayo, yabahaye ikaze abizeza ko izabaha ubumenyi bufite ireme.

    Yabasabye kuba abanyadushya bakagaragaza ko Afurika ishoboye.

    Prof Egiebor yavuze ko isinywa ry’aya masezerano riri mu murongo UR ifite wo kuzamura urwego rw’uburezi itanga bukamenyekana kandi bukagerwaho n’abo hirya no hino ku Isi.

    Yakomeje ati “Kugeza ubu abanyeshuri mpuzamahanga dufite muri UR bari hafi 2%. Turashaka kugira nibura 10%. Ubwo rero iyi ni intangiriro.”

    Yakomeje agaragaza ko icyifuzo ari uko yaba yigamo abo mu Karere, Afurika n’abo ku yindi migabane itandukanye yo hirya no hino mu Isi.

    Nubwo UR yari isanzwe yigamo abanyamahanga, ni ubwa mbere umubare ungana utya wakiriwe rimwe kandi uvuye mu gihugu kimwe.

    Amasezerano yasinywe azamara imyaka itanu ishobora kongerwa, aho UR isabwa guha abo banyeshuri uburezi bufite ireme no kubitaho igihe bazaba bari mu Rwanda, naho A.N.B.G igasabwa kubishyurira amafaranga y’ishuri, amacumbi n’ibindi nkenerwa.

    Jules Evra Mayagi washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa A.N.B.G yatangaje ko umubano mwiza u Rwanda na Gabon bifitanye uri mu byatumye bahitamo kuzana abo banyeshuri kwiga muri UR.

    Ati “Impamvu eshatu z’ingenzi zatumye twegera Kaminuza y’u Rwanda, iya mbere ni ibyo imico y’ibihugu byombi ihuriyeho ndetse Perezida Ali Bongo Ondimba na Perezida Paul Kagame bafitanye umubano mwiza cyane.”

    “Icya kabiri ni imiterere n’ireme ry’uburezi u Rwanda rufite […] Impamvu ya nyuma yatumye tuza ni uko Afurika ikeneye kwiteza imbere. Ifite n’amahirwe n’ibisabwa, bityo rero igomba kwiyubaka ikarushaho kugaragara neza.”

    Bamwe muri abo banyeshuri bavuganye na IGIHE batangaje ko bari basanzwe bumva UR gusa batarayimenya neza cyane ko ari bwo bakiva mu mashuri yisumbuye. Biteze ko uburezi bazayikuramo buzaba bufite ireme.

    Biteganyijwe ko mbere y’uko batangira kwigishwa bazabanza bagahugurwa ku ndimi bazigishwamo mu gihe cy’amezi ane. Abenshi muri bo bazi Igifaransa cyane mu gihe Icyongereza ari gike kandi UR ari cyo ikoresha nk’ururimi rwigishwamo.

    Ayo masezerano yasinywe nyuma y’amezi 10 haba ibiganiro ku mpande zombi.

    Yitezweho kumenyekanisha uburezi bw’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no gutanga umusanzu mu bukerarugendo bushingiye ku burezi.

    Abayobozi ku mpande zombi bahanye impano

    Abayobozi bombi ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano

    Jules Evra Mayagi washyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa A.N.B.G yatangaje ko umubano mwiza u Rwanda na Gabon bifitanye uri mu byatumye bahitamo kuzana abo banyeshuri kwiga muri UR

    Amasezerano yasinywe abanyeshuri bamaze kugera i Kigali

    Abayobozi babiri bari bahagarariye itsinda ryaturutse muri Gabon (iburyo) na babiri bari bahagarariye itsinda rya UR(ibumoso)

    source : https://ift.tt/3iVNVvb

  • Prime Insurance yatangije ikoranabuhanga rifasha mu kumenyekanisha impanuka – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe iyo umuntu akoze impanuka, Polisi iraza ikagera aho impanuka yabereye igakora raporo y’uko yagenze, ku wakoze impanuka ushaka ko ikigo cy’ubwishingizi bakorana kimwishyurira amafaranga yo gukoresha imodoka ye cyangwa se iby’abandi yangije.

    Iyi raporo ajya kuyisaba akayijyana ku kigo cy’ubwishingizi bakorana. Iyo ikigo cy’ubwishingizi kimaze gusuzuma iyi raporo cyohereza umugenzuzi cyahisemo kujya kureba uko imodoka yangiritse akanashaka igaraje rizayikora.

    Iyi mirimo yose akenshi usanga isaba uwakoze impanuka kwirirwa mu ngendo zitandukanye ashaka ibisabwa byose ngo imodoka ye ikorwe ndetse n’ibyangijwe bisanywe.

    Nyuma yo kubona izi mvune, Prime Insurance yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha uwakoze impanuka kuzuza ibisabwa byose ngo yishyurwe atiriwe ava aho ari yifashishije mudasobwa cyangwa telefone ngendanwa ikoresha internet.

    Muri ubu buryo uwakoze impanuka aho yaba ari hose abimenyesha Prime Insurance anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y’impanuka yakoze.

    Iyo umaze kubimenyekanisha, Prime Insurance iguha urupapuro ujyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.

    Umuyobozi muri Prime Insurance ushinzwe imicungire y’impanuka (Claims Manager), Antoine Mazuru, yavuze ko iri koranabuhanga barizanye mu rwego rwo kwegereza abakiliya babo serivisi z’ubwishingizi.

    Ati “Mu rwego rwo gufasha abakiliya bacu tuborohereza ku bijyanye n’abakora impanuka bashobora kuzimenyekanisha, twashakishije icyabafasha cyaborohereza mu kugabanya umwanya bari basanzwe bakoresha.”

    Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryatumye Prime Insurance ikomeza gutanga serivisi nubwo umukozi wayo yaba atari mu biro.

    Ati “Ni iryo koranabuhanga turimo gukoresha ubungubu, ikindi aho byari bisanzwe bifata igihe kirekire wenda umuntu ugomba kuyemeza adahari, ubu aho ari hose ni ikoranabuhanga, ashobora kubikora.”

    “Ugomba gusinya inyandiko wese arasinya bigahita birangira tukayiguha hifashishijwe ikoranabuhanga, amagaraje dukorana ubu bose tumaze gufata email zabo.”

    Iri koranabuhanga Prime Insurance irihuriyeho n’amagaraje basanzwe bakorana ku buryo icyemezo cyose gitanzwe na yo abibona ndetse agahita yishyurwa.

    Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere ndetse ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose mu kwegereza Abanyarwanda n’abaturarwanda bose serivisi z’ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya. Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k’isiganwa.

    Abakiliya ba Prime Insurance ubu bashobora kumenyekanisha impanuka bagize bifashishije ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/3Fx6CPk