Tag: featured

  • Kirehe: Yafashwe yibye metero 40 z’insinga z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu midugudu ya Rurama na Rubira yo mu Kagari Nyakagezi nyuma yo kubura umuriro w’amashanyarazi bagacyeka ko ariwe wiba insinga.

    Yagize ati “Mu ijoro rya tariki ya 9 ni iya 10 abaturage bo muri iriya Midugudu babuze umuriro babimenyesha ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG). Abakozi b’iki kigo baraje basanga hari urusinga runini ruvana umuriro kuri transformateur ruwugeza mu ngo z’abaturage, bahise bahashyira urundi. Polisi yatangiye iperereza kugira hamenyekane uwaciye izo nsinga ariko abaturage bakaba baracyekaga uwo mugabo, abapolisi bagiye iwe tariki ya 12 mu gitondo basanga koko iwe hari insinga zireshya na metero 40 atabasha gusobanura aho yazikuye.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo acyetsweho kwangiza insinga kuko no mu ntangirio z’uku kwezi ku Ukwakira yari yafashwe ashyikirizwa ubugenzacyaha ariko parike iza kumurekura. Yakomeje agaya bamwe mu baturage bangiza ibikorwaremezo Leta iba yagejeje ku baturage ndetse bikabagiraho ingaruka.

    Ati” Uriya muturage yavaga mu mudugudu atuyemo akajya mu yindi midugudu akangiza insinga z’amashanyarazi bakabura umuriro. Biriya yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko bityo akaba agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye arimo kwangiza ibikorwaremezo Leta yegereza abaturage. Yanabasabye kurushaho kwicungira umutekano mu rwego rwo kurinda ibyo bikorwa binyuze mu gukora amarondo ya nijoro.

    Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatore kugira ngo hakorwe idosiye.

    Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko: ‘’Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Uyu mugabo yafashwe afite metero 40 z’insinga z’amashanyarazi yari amaze kwiba

    source : https://ift.tt/3AGxr03

  • Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda inenge mu matora y’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021 mu nama y’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku murenge kugera ku bayobozi b’uturere, yitabiriwe n’abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi ndetse na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

    Abayobozi bibukijwe amategeko n’amabwiriza agenga amatora kugira ngo buri rwego ibyo rushinzwe ruzabikore neza amatora agende neza.

    Guverineri Habitegeko yagize ati “Inzego z’umutekano zishinzwe gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano kugira ngo abantu bazatore mu bwisanzure. Inzego z’ibanze zishinzwe gushishikariza abaturage kwitabira kugira ngo amatora azitabirwe”

    Yakomeje agira ati” N’ibindi bijyanye no kumenya ngo uzatorwa ni nde, ni muntu ki? Uwemerewe gutorwa, utemerewe gutorwa, ibyo byose twabiganiriyeho kugira ngo hatazazamo urujijo ugasanga amatora yacu ajeho inenge”.

    Habitegeko yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze kuzagenzura neza iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo imibare y’abandura iki cyorezo itazongera gutumbagira kandi yari itangiye kugabanuka ku buryo bugaragara.

    Amatora y’inzego z’ibanze agiye kuba mu gihe ibipimo bigaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

    Guverineri Habitegeko yasabye abagabo n’abagore kuzitabira aya matora, by’umwihariko asaba abagore n’abafite ubumuga kuzatinyuka bagatanga kandidatire zabo muri aya matora.

    Ati “Akenshi mu matora yabanje wabonaga abantu bitinya, ku myanya imwe ngira ngo abatowe mbere bagaragaje ko nta mwanya n’umwe umugabo atakoraho cyangwa umugore atakoraho. Abatowe bose babikoze neza ku buryo icyo kintu cy’urujijo cyagiye kivaho”.

    Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze yaratangiye. Kuva tariki 11 tariki 20 Ukwakira 2021, Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu nama njyanama mu nzego zitandukanye.

    Amatora y’abajyanama b’uturere n’abagize komite nyobozi z’uturere aribo ba visi Meya babiri na Meya ateganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2021.

    Guverineri Habitegeko yasabye abayobozi kwirinda ko mu matora y’inzego z’ibanze ari gutegurwa hagaragaramo inenge

    source : https://ift.tt/2YROmzK

  • Hasigaye ngerere: Ibigugu byari ku isonga ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasoreje urugendo muri gereza – #rwanda #RwOT

    Ni umwe wasohotse mu biganiro by’Amahoro bya Arusha mu 1993, akavuga ko agiye gutegurira imperuka abatutsi bari bari mu Rwanda. Yanayoboye iyi mperuka nubwo atabashije kubigeraho uko yabishakaga.

    Bagosora ni wa wundi wasuhuje Roméo Antonius Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR), undi agatahana ubwoba avuga ko yakoze mu biganza bya ‘sekibi’ nkuko abigarukaho mu gitabo cye “Shake hands with the devil’.

    Nubwo urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafunze imiryango mu 2015 runengwa kuburanisha imanza mbarwa (93), mu gihe cy’imyaka 20, abarokotse bashimishijwe n’uko nibura bamwe mu bari ku isonga mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, babihaniwe.

    Imperuka Bagosora yahanuriye Abatutsi mu 1993, hari abo yayitanzemo, bikaba isomo kuri twe abasigaye aka wa mugani w’ijambo ry’Imana, ko mbere yo kuvuga umuntu akwiriye gukaraga ururimi inshuro zirindwi.

    Urupfu rwa Bagosora, rwatumye dusubiza amaso inyuma ngo turebe abandi nka we bari ku isonga yo gutsemba Abatutsi mu 1994, baguye muri gereza batararangiza igihano cyabo.

    Clément Kayishema, umuganga warimbuye imbaga

    Clément Kayishema yaguye muri gereza ya Bamako muri Mali, kuwa 29 Ukwakira 2016, aho yari yaroherejwe na ICTR nyuma yo gukatirwa gufungwa burundu amaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

    Yavukiye muri Komini Gitesi muri Perefegitura ya Kibuye mu 1954, ubu ni muri Bwishyura mu karere ka Karongi. Yari umuganga mu bitaro bya Kibuye, ndetse muri Nyakanga 1992 yagizwe Perefe wa Kibuye, kugeza muri Nyakanga 1994.

    Urukiko rwamuhamije kuba yari inyuma y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero hagati ya Mata, Gicurasi na Kamena 1994, aho yajyanaga abasirikare, abapolisi Interahamwe n’abasivili bo kwica abatutsi, hakaba n’abo yiyiciye ubwe.

    Yashinjwe kugaba ibitero muri Kiliziya ya Mubuga ahaguye abatutsi bagera ku 11 000 ndetse anayobora ubwicanyi bwabereye muri Stade ya Kibuye

    Georges Rutaganda, inkoramutima mu Nterahamwe

    Georges Rutaganda yapfiriye muri gereza yo muri Bénin 11 Ukwakira 2010 aho yarangirizaga igifungo cya burundu yahawe kubera uruhare rwe muri Jenoside.

    Yavukiye muri komini Masango muri perefegitura ya Gitarama mu 1958. Yari afite impamyabumenyi ihanitse mu buhinzi akaba n’umucuruzi.

    Rutaganda yari umwe mu bagize Komiye y’ishyaka MRND ku rwego rw’igihugu n’urwa Perefegitura, anafite imigabane muri RTLM. Yari na Visi Perezida wa kabiri w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.

    Yashinjwe ibyaha birimo guha imbunda interahamwe ngo zijye kwica Abatutsi, gushinga bariyeri z’Interahamwe ziciweho abatutsi, kwitabira igitero cyahitanye abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro n’ibindi.

    Eliezer Niyitegeka, Minisitiri wagaburiye abaturage amakuru y’ubwicanyi

    Eliezer Niyitegeka yapfuye kuwa 28 Werurwe 2018, aguye muri gereza muri Mali aho yari yarohejwe kurangiriza igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside.

    Eliezer Niyitegeka yakomokaga muri Segiteri Gitabura, Komini ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye. Yavutse ku wa 12 Werurwe 1952. Yari umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR), aza kugirwa Minisitiri w’Itangazamakuru wa Guverinoma y’Abatabazi yo kuwa 9 Mata 1994.

    Yari umuyoboke w’ishyaka MDR yari abereye perezida muri Perefegitura Kibuye kuva 1991 kugeza 1994. Niyitegeka yari umwe mu bagize Biro politiki ku rwego rw’igihugu w’iryo shyaka.

    Uyu mugabo yatanze intwaro muri Komini ya Gisovu ku Kibuye agira n’uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri kiriziya ya Mubuga.

    Yishe kandi anicisha Abatutsi bari hagati ya 5,000 na 10,000 bahungiye ku misozi ya Kizenga, Muyira, Kivumu, Rugarama na Kiziba. Niyitegeka yayoboye inama zateguraga gutsemba Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.

    Niyitegeka ubwe yafashe ku ngufu abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi mu Bisesero.

    Yussuf Munyakazi, umucuruzi wabaye umwicanyi

    Yussuf Munyakazi yapfuye kuwa 12 Ukuboza 2020, aguye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye muri Mali, aho yari ari kurangiriza igihano cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2010.

    Uyu mugabo wavukiye ku Kibuye akimukira i Cyangugu mu 1960, yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye i Cyangugu. Ni we wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.

    Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’abatutsi.

    Barayagwiza Jean Bosco, umuhezanguni w’umu-CDR

    Barayagwiza Jean Bosco yapfuye kuwa 25 Mata 2010 agwa muri gereza muri Bénin aho yari ari kurangiriza igifungo cy’imyaka 32 yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Barayagwiza yavukiye muri komine ya Mutura, perefegitura Gisenyi. Yari afite impamyabushobozi mu by’amategeko. Yari Umuyobozi muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

    Ni umwe mu bashinze ishyaka ishyaka CDR ryabarizwagamo abahezanguni, babonaga MRND ya Perezida Habyarimana ridakora ibikwiriye mu kwikiza Abatutsi. Barayagwiza ari mu batangije Radio RTLM (Radio Télévision Libre de Mille Collines) yagize uruhare mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

    Nyuma yo gupfa umurambo we wagiye gushyingurwa mu Bufaransa.

    Karemera Edouard watsembye Abatutsi abyita ‘kugarura amahoro’

    Karemera Edouard yapfuye kuwa 31 Kanama 2020, aguye muri gereza yo muri Sénégal aho yari yaroherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ngo arangirizeyo igifungo cya burundu.

    Karemera wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, muri Guverinoma y’Abatabazi, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rucura, Komini Mwendo, Perefegitura ya Kibuye ku wa 1 Nzeri 1951.

    Yabaye muri Komite Nyobozi ya MRND kuva mu 1979, aza gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka muri Kamena 1992. Muri Mata 1993, yabaye Visi Perezida wa Mbere wa MRND aba n’umwe mu bari bagize Biro Nshingwabikorwa y’iryo shyaka.

    Karemera Edouard yaremye umutwe w’Interahamwe muri Komini Bwakira kugira ngo zice Abatutsi.

    Guverinoma y’Abatabazi imaze kujyaho muri Mata 1994, Karemera ashyize mu bikorwa mu gihugu cyose politiki yo gutsemba Abatutsi yiswe iyo “kugarura umutekano”.

    Lt Col Setako Ephrem

    Lt Col Setako Ephrem yapfuye kuwa 6 Ugushyingo 2016, agwa muri Bénin aho yari yaragiye kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe mu 2011.

    Setako yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri perefegitura ya Ruhengeri yavukagamo.

    Mu gihe cya Jenoside yari ashinzwe ishami ry’amategeko muri Minisiteri y’Ingabo. Yahamijwe uruhare mu gutanga itegeko ryo kwica Abatutsi bagera kuri 40, tariki 25 Mata 1994, aho biciwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.

    Callixte Kalimanzira

    Callixte Kalimanzira yapfuye kuwa 1 Ukwakira 2015, aguye muri Bénin aho yagombaga kurangiriza igifungo cy’imyaka 25 yahawe mu Ukwakira 2010.

    Callixte Kalimanzira yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu mwaka wa 1953. Guhera tariki ya 6 Mata kugera ku ya 25 Gicurasi 1994 yakoraga by’agateganyo imirimo ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Yari umuyoboke ukomeye w’ishyaka rya MRND, akaba ari na we wayoboye gahunda mu nama yabereye mu Ngoro ya MRND ku itariki ya 19 Mata 1994. Iyo nama yari igamije gutangiza ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Perefegitura ya Butare.

    Joseph Serugendo yapfuye yihannye

    Joseph Serugendo yapfuye kuwa 22 Kanama 2006, nyuma y’amezi abiri akatiwe igifungo cy’imyaka itandatu.

    Urukiko rwamuhamije ibyaha byo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside n’itoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Yagabanyirijwe ibihano kuko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, akanafasha mu gutanga amakuru yafashije urukiko.

    Mu rubanza rwe, yagaragaje ko yumva kandi atewe ipfunwe n’ingaruka z’ibyo yakoze.

    Serugendo yavukiye i Kipushi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 24 Kanama 1953. Yari mu bashinze RTLM akaba n’umujyanama mu bya tekiniki kuri iyo radiyo.

    Yabaye kandi umuyobozi w’agashami ka Radiyo Rwanda gashinzwe gusana no gutunganya ibyuma, aba n’umwe mu bagize Komite y’igihugu yaguye y’’Interahamwe.

    Nubwo aba ari abaguye muri gereza bari kurangiza ibihano, hari n’abapfuye batarafatwa nka Augustin Bizimana byatangajwe ko yapfuye mu 2000 i Pointe Noire muri Congo, na Juvenal Uwilingiyimana wapfuye kuwa 17 Ukuboza 2005 mu gihugu cy’u Bubiligi.

    Abandi bapfuye mbere y’uko urubanza rwabo rurangira barimo Samuel Musabyimana wapfuye kuwa 24 Mutarama 2003, na Joseph Nzirorera wapfuye kuwa 1 Nyakanga 2010.

    Hari kandi abandi bapfuye bari bararangije igihano cyabo nka Joseph Kanyabashi wapfuye kuwa 13 Kamena 2018, Elizaphan Ntakirutimana wapfuye muri Mutarama 2007, Omar Serushago wapfuye mu 2013 na Simon Bikindi wapfuye kuwa 15 Ukuboza 2018.

    Bagosora yaguye muri gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 35 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3mVDc4O

  • Muhima: Abagizi ba nabi bambuye umucuruzi baranamukomeretsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwambuye baranamukomeretsa
    Bamwambuye baranamukomeretsa

    Cyari igitero gisa n’icyateguwe kuko n’abanyerondo bagerageje gutabara batewe amacupa abandi baterwa amabuye.

    Umwe mu banyerondo wavuganye na Kigali Today yavuze ko atari uwo mu agent wenyine wibwe, kuko ngo hari n’umugabo wari utashye anyuze aho byabereye akagwa mu gaco k’abo bajura bakamwambura isakoshi yari afite.

    Abamubonye bavuga ko yakomerekejwe cyane ndetse akamburwa amafaranga abarirwa mu bihumbi 400frw na telefone ebyiri.

    Aho uwo mu agent yibiwe hari hamaze iminsi havugwaho ko haba umutekano muke, haba ku bahakorera n’abahanyura batashye kuko abajura bahita bamanukira mu gisambu kiri hepfo yahoo, cyegeranye na ruhurura iva mu mujyi ijya muri Nyabugogo.


    source : https://ift.tt/3FNBTNY

  • Bugesera: Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’Umudugudu utarangwamo icyaha n’isuku hose, bukaba bwatangijwe mu mirenge yose kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 202, ku ikubitiro abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bakoze isuku mu ngo zabo, ku mihanda, abandi bakorera isuku aho bakorera mu rwego rwo kuhasukura.

    Nyuma ya saa Sita ubuyobozi bw’Akarere bwakomereje mu nteko z’abaturage hirya no hino kugira ngo busobanurire abaturage ibyiza by’isuku nuko ifasha mu kwirinda indwara zituruka ku mwanda nk’inzoka n’izindi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, witabiriye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza, abibutsa ko uko bavuga ngo Umudugudu utarangwamo icyaha ari nako bagira isuku hose, yavuze ko iyo umuntu yatangiye kugira umwanda bituma anagira andi makosa atandukanye ashobora kuvamo n’ibyaha.

    Ati “Isuku ya mbere ni iyo ku mubiri, iya kabiri ni iyaho duturiye naho dukorera ha handi umara amasaha menshi, niba ukora mu Kigo nderabuzima, isuku y’aho hantu ni ngombwa, niba wigisha ni ngombwa kuhakorera isuku, niba ucuruza ni ngombwa ko aho ukorera hasa neza kugira ngo n’abakugana bagusange ahantu heza.”

    Mutabazi yakomeje avuga ko abaturage bakwiriye kumenya ko isuku atari ugukaraba intoki gusa ahubwo ari ugukaraba umubiri wose umuntu akanatunganya aho atuye aho kwizera ko iyo ukarabye intoki gusa uba usoje igikorwa cyo kwisukura.

    Yagize ati “Ni ukongera kwibutsa umuturage gukaraba umubiri wose tutazasigara mu kintu cyo gukaraba intoki kubera Covid-19 nyamara umuntu afite umwanda ku mubiri.”

    Yavuze ko bihaye ukwezi kumwe ko gukangurira abaturage kugira isuku bimwe mu bikorwa bizakorwamo harimo kumenyekanisha isuku mu baturage, kubibutsa ibice by’umubiri bakwiriye gukaraba, kwibutsa kuvangura imyanda ibora n’itabora ndetse hazanabaho ibikorwa bifatika byo gusukura aho buri umwe akorera yirirwa byose bikazakorwa muri uku kwezi kwahariwe isuku hose.

    -  Isuku yaranduye indwara zimwe na zimwe mu miryango itandukanye

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhuha bavuze ko kugira amazi meza byatumye bagira isuku nayo ibirukanira indwara zirimo inzoka zo mu nda mu bana babo.

    Ngendo Vianney utuye mu Kagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko kugira isuku byatumye umuryango we utarwaragurika cyane agasaba Leta kuba ariho hashyirwa imbaraga nyinshi.

    Ati “Ubu inaha dusigaye dufite amazi meza nta rwitwazo, nk’iwanjye kuva twabona amazi meza nashyize imbaraga mu isuku bituma indwara ziterwa n’umwanda zicika mu bana banjye. Ubu nta n’umwe uheruka kurwara inzoka n’izindi ziterwa n’umwana, nasaba Leta rero kongera imbaraga mu kwigisha abaturage cyane kuko iyo tugize isuku bigabanya n’indwara nyinshi.”

    Nyiracumi Charlotte utuye mu Mudugudu wa Bihari mu Kagari ka Bihari we yavuze ko kugira isuku byatumye abana be batarwaragurika nka mbere. Yavuze ko hamwe mu hantu Leta yashyira imbaraga cyane ari mu bikorera bacuruza ngo kuko rimwe na rimwe usanga badaha umwanya munini isuku mu byo bacuruza, yavuze ko aba bakwiriye kwigishwa cyane kuko ibyo bacuruza bikenerwa n’abantu benshi.

    Katangwa Camille wari uhagarariye Umuryango Water Aid Rwanda yavuze ko bahisemo kwifatanya n’Akarere ka Bugesera mu kurushaho gufasha abaturage kumenya ibyiza by’isuku n’isukura.

    Ati “Ikindi cyangombwa ni uko tariki ya 15 Ukwakira twizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gukaraba intoki urumva rero ni impurirahe nziza, twifuje rero gufatanya na bo kugira ngo tubatere ingabo mu bitugu barusheho kwigisha abaturage ko bagomba kugira isuku. Abaturage tuzabigisha uburyo bumva ko isuku ari umuco ku nyungu zabo no guharanira ubuzima bwiza.”

    Ubukangurambaga bw’isuku hose buzamara ukwezi kose aho ubuyobozi bw’Akarere buzajya bufatanya n’umufatanyabikorwa Water Aid Rwanda mu kwigisha abaturage uburyo bagira isuku yo ku mubiri, iy’ibikoresho bifashisha ndetse n’iy’aho baryama bikabafasha gukomeza kugira imibereho myiza, abafite ibiro bakoreramo cyangwa ahakorerwa ubucuruzi ngo bazajya bafata isaha imwe ku munsi bahasukure neza ku buryo batanga urugero rwiza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza

    Abaturage babwiwe ko isuku idakwiye kugarukira ku gukaraba intoki gusa ahubwo bakwiye no kwiyitaho ku mubiri wose ndetse n’aho batuye

    Igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    source : https://ift.tt/3aCNsJy

  • Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta – #rwanda #RwOT

    Obadiah Biraro wasimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Kamena 2011. Mu 2016 Inama y’Abaminisitiri yamwongereye manda y’imyaka itanu nyuma yo kurangiza imyaka itanu igenwa n’itegeko.

    Izi mpinduka zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Perezida Kagame.

    Undi wahawe umwanya ni Nadine Umutoni Gatsinzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana. Mbere y’izi nshingano nshya yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage.

    Ahandi hakozwe impinduka ni mu rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, aho rwahawe ACP Rose Muhisoni nka Komiseri Mukuru wungirije. Asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kamena 2020.

    ACP Rose Muhisoni yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage, Community Policing.

    Nadine Umutoni Gatsinzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana

    ACP Rose Muhisoni yagizwe Komiseri Mukuru wungirije wa RCS

    source : https://ift.tt/3AFI7fp

  • Nsengimana nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batanu, RIB isobanura ko ibyaha bakurikiranyweho birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

    Amategeko asobanura amakuru y’ibihuha nk’amakuru atarigeze abaho, atangazwa mu buryo ubwo aribwo bwose atigeze abaho.

    Ntabwo higeze hatangazwa amakuru batangaje agize ibyo byaha bakurikiranyweho.

    RIB yasobanuye ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Remera na Kicukiro ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yakomeje igira iti “RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.”

    Si ubwa mbere Nsengimana atawe muri yombi kuko muri Mata 2020 yafashwe akurikiranyweho uburiganya, aza kurekurwa muri Gicurasi 2020 agizwe umwere n’urukiko.

    Ibyaha byo gukwiza ibihuha bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itatu n’itanu.

    Uko icyaha cyo gukwiza ibihuha gisobanurwa

    Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV yatawe muri yombi

    source : https://ift.tt/3BFe6gJ

  • Dr Habumuremyi yababariwe na Perezida wa Repubulika, asabwa kwishyura abo abereyemo imyenda – #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse ku wa 13 Ukwakira 2021, ni ryo ryemeje ko uyu mugabo wari warakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, ababariwe na Perezida wa Repubulika.

    Rigira riti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

    Urugero, yemereye urukiko ko hari rwiyemezamirimo witwa Ngabonziza wagemuriye ishuri ibikoresho, mu isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni 22.5 Frw.

    Yavuze ko amasezerano yagenaga ko uwo rwiyemezamirimo yishyurwa mu byiciro bitatu. Ngo Christian University of Rwanda yamwishyuye miliyoni 5 Frw, hasigara miliyoni 17,5 Frw.

    Hari indi sheki yahaye Nkurunziza Charles ya miliyoni 38 Frw yari yaragurije iri shuri. Kuri sheki yahawe Kazungu Edmond, Dr Habumuremyi yavuze ko yagurije Kaminuza miliyoni 28,9 Frw, habaho amasezerano y’ubwumvikane y’uko ayo mafaranga yazishyurwa mu byiciro.

    Yavuze ko kuri ayo mafaranga, hari ayo yagiye yishyurwa, ariko ko ibyo yashoboye gukusanya ari uko amaze kwishyurwa miliyoni 18,9 Frw.

    Undi witwa Usengimana Albert na we wahawe sheki, Dr Habumuremyi yavuze ko yashyize miliyoni 50 Frw kuri konti y’iri shuri. Ni amafaranga ishuri ryari rikeneye rishaka ayo ryakoresha kugira ngo rikomeze gukora neza.

    Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mugabo afite amadeni arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

    Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 awumazeho imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16, asimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, umwanya wabanjeho Pierre Célestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

    Muri Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza atawe muri yombi muri Nyakanga 2020.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika

    source : https://ift.tt/2YSWXlB

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi
    Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Perezida Kagame yatanze izi mbabazi ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko nk’uko byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 iyobowe n’Umukuru w’Igihugu.

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.

    Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.

    Nyuma yo gukatirwa, yahise ajurira, umwanzuro ku bujurire bwe utangazwa ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ugaragaramo ko yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza.

    Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.


    source : https://ift.tt/3DHlrxg