Tag: featured

  • Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hon. Charles Muligande ni we wateguye iyi nyandiko
    Hon. Charles Muligande ni we wateguye iyi nyandiko

    Mu gutegura iyi nyandiko ku “Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda” twaganiriye n’abantu batandukanye barimo Nyakubahwa Musenyeri Rucyahana Yohani, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishyira mu bikorwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’ibihe by’amage u Rwanda rwaciyemo; Nyakubahwa Bamporiki Eduwaridi, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko kandi akaba yarayoboye Itorero ry’Igihugu rigira uruhare runini mu kwigisha Ubunyarwanda, Profeseri Petero Rwangabwoba Rwanyindo, umusaza w’imfura y’u Rwanda kandi uzi amateka menshi yarwo. Twaganiriye kandi na bamwe mu Barinzi b’Igihango tubabaza igihango barinze icyo aricyo n’uruhare ibikorwa byabo byagize kandi bikomeza kugira mu kubaka ubunyarwanda.

    Abo twaganiriye twababajije icyo kuri bo Ubunyarwanda bisobanuye, bose bagiye bahuriza kukuvuga ko Ubunyarwanda ari ikirango cyangwa ikivugo rusange cy’Abanyarwanda twarazwe n’abakurambere, kiranga abanyarwanda aho bari hose, kikagaragarira mu muco w’abanyarwanda ugizwe n’indangagariro na kirazira biyobora imitekerereze, imyumvire, imyitwarire, imibanire, imivugire, inshingano biranga Abanyarwanda. Muri izo ndangagaciro harimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda no kurushakira ineza ndetse no kuba witeguye kurinda, kurwanirira no guteza imbere u Rwanda n’abarutuye bose, byaba ngombwa ukaba warwitangira.

    Ubunyarwanda kandi ni igitekerezo ngega igihugu cyacu cyubakiyeho, ni ingabo ikingira u Rwanda n’Abanyarwanda, ni amasezerano y’ubudakemuka n’ubudahemukirana, ni ikintu kiba muri twe kituranga nk’Abanyarwanda (the Rwandan spirit)), ku buryo ukoze ibitandukanye nacyo, bavuga bati “si uw’i Rwanda yo gatsindwa!”. Iyo uri Umuryarwanda, uba ufitanye igihango n’abandi Banyarwanda bose kitwa “Ubunyarwanda” gikwiriye kugenda kigukuriramo kigushoramo imizi, gikubiyemo ibyo byose tumaze kuvuga byerekana Ubunyarwanda icyo ari cyo.

    Mu mibanire n’abandi Banyarwanda ndetse n’abantu muri rusange, Umunyarwanda ufite Ubunyarwanda muri we arangwa no kuba imfura n’inyagamugayo izira guhemuka no kugamburuzwa n’ibihe, kandi akarangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, gutega amatwi, gutabara no gutabarana.

    Mu Mwiherero wa Unity Club wo muri 2020 Madamu wa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame, yatanze igisobonura cyiza cy’Ubunyarwanda gikubiyemo ibyo bose abandi bavuze agira ati: “Ubunyarwanda ni isoko tuvomamo isano-muzi yacu. Ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika! Ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje. Ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira ngo tudatatira igihango cya Ndi Umunyarwanda”.

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yajegeje kandi ishegesha umusingi u Rwanda rwubatseho ariwo “Ubunyarwanda”, cyakora nanone ntabwo yashoboye kuwusenya ngo ruhere nk’uko turi bubigarukeho, kuko hari bamwe mu Banyarwanda banze gutatira icyo gihango cy’Ubunyarwanda bafitanye n’u Rwanda n’Abanyarwanda, biyemeza kukirinda ndetse bamwe baranagipfira, banga kuba ba mpemuke ndamuke. Ijabo ry’abo Banyarwanda banze gutatira igihango cy’Ubunyarwanda mu gihe cy’amahina n’amage nk’ayo u Rwanda rwaciyemo muw’1994 niryo ryagaruriye u Rwanda n’Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, bagiheraho bongera kubaka igihugu gifite ijambo n’icyubahiro mu ruhando mahanga kandi gihesha ishema abagikomokaho bose aho bari hose.

    Kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, mu gihe cy’iminsi 100 yonyine u Rwanda rwapfushije abana barwo barenze miliyoni. Birumvikana ko gupfusha abantu bangana batyo mu gihe cy’amezi 3 gusa, byashegeshe u Rwanda, birusigira agahinda, intimba, n’umubabaro. Iyo u Rwanda ruza gupfusha abantu bangana gutyo bishwe n’umushyitsi w’Isi (earthquarke), cyangwa iruka ry’ibirunga (volcani eruption), cyangwa imyuzure (floods) nabwo byari gusigira Abanyarwanda umubabaro n’agahinda byinshi no kurakarira Imana yemeye ko ibyo yaremye byivumbagatanya bikatwicira abantu bikanadusenyera.

    Cyakora byo byari kwihanganirwa, agahinda n’umubabaro bikaba byashira vuba, abanyarwanda bakiyegeranya bakongera kwiyubaka, bakubaka n’Igihugu cyabo vuba. Ndetse n’iyo u Rwanda ruza kuba rwaratewe n’ikindi gihugu, kikaza gifite ubugome bw’indengakamere, kikatwicira abantu bagera kuri miliyoni nabyo byari kutubabaza cyane, ariko ahari byo twari gushobora kubyumva no kubyihanganira tuvuga tuti abantu baduteye si “abantu b’i Rwanda bo gatsindwa”, ni inyamaswa z’inkazi zitagira ubumuntu na bucye muri zo. Nabwo byari kutworohera kwisuganya no kongera kwiyubaka.

    Icyashegeshe kigashengura imitima y’abanyarwanda ndetse n’iy’abandi bantu bagira ubumuntu muri bo, nuko abo bantu barenze miliyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro bikozwe n’abari abaturanyi, abanvandimwe, abo bakoranaga, abo biganaga, ababavuraga kwa muganga ndetse n’ababayoboraga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, harimo no mu matorero n’amadini. Abakoze ubwo bwicanyi bari bataye ubunyarwanda n’ubumuntu kuburyo kuribo nta Mututsi wagombaga kugirirwa imbabazi yaba igitambambuga, umwana, umusore, inkumi, umugabo, umugore, umusaza, umukecuru, yewe ndetse n’ukiri mu nda ya nyina. Yewe n’umuhutu utarashakaga kwifatanya n’abo bicanyi cyangwa washakaga guhisha abatutsi baramwicaga.

    Muri uwo murava wo kurimbura abatutsi, n’Umuhutu wananirwaga kwerekana ko ari umuhutu, baramwicaga kugirango batibeshya hakagira umututsi urokoka. Ndetse n’Umunyarwanda wavukaga k’Umuhutu n’Umututsi baramwicaga bavuga ngo ntabwo ari umuhutu nyawe, keretse iyo yabaga yafashe uruhande rw’abicanyi, agafatanya nabo guhiga abatutsi. Ibi tubivugiye kugirango twibutse ko umuntu wese, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, warebaga ubukana bw’ibyabaye mu Rwanda yageze aho yibaza niba koko Abanyarwanda ari abantu, bagira ubumuntu muri bo.

    Hari benshi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bageze aho babona ko bitazashoboka ko Abatutsi n’Abahutu bashobora kongera kubana mu gihugu kimwe, gisangiye icyerekezo kimwe, bagasubira gusangira gupfa no gukira. Ndetse bamwe nka Nyakwigendera Koloneri Kadhafi wategekaga Libya na George Moose wari Umuyobozi Wungirije muri Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bavugiye ku mugaragaro ko babona u Rwanda rukwiriye gucibwamo kabiri hakabaho “Hutuland” izatuzwamo Abahutu na “Tutsiland” izatuzwamo Abatutsi.

    Cyakora iki gitekerezo cyo guca u Rwanda mo Hutuland na Tutsiland, FPR-Inkotanyi yacyamaganiye kure kuko yo yemeraga ko icyo abana b’u Rwanda bapfana kandi basangiye aricyo “Ubunyarwanda n’u Rwanda” gikomeye cyane kandi kirusha imbaraga ibibatandukanya byose, ko n’ubwo abateguye n’abakoze Jenocide yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakifuza gusenya Ubunyarwanda, bishoboka kongera kubwubaka, bukongera bukatubera umusingi cyangwa ibuye rikomeza imfuruka y’inzu yacu “Rwanda”, mu gihe u Rwanda rwagira abayobozi barukunda kandi bakunda Abanyarwanda bose ntavangura.

    Muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi abateguye Jenocide yakorewe abatutsi baroshyemo u Rwanda, habonetsemo inyenyeri nkeya zuzuyemo uwo mucyo Madamu wa Perezida, Nyakubahwa Jeannette Kagame, yavugaga ariwo “Ubunyarwanda”, zagize abo ziboneshereza muri iryo joro ndetse na n’ubu zikituboneshereza, kuko nizo zashubije Abanyarwanda Ubumuntu, Agaciro n’Icyizere cy’ejo hazaza. Izo nyenyeri zabonesheje muri uwo mwijima w’icuraburindi ni Ingabo z’Umuryango FPR-Inkotanyi zitanze zitizigama zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi zikagira abo zirokora.

    Izo nyenyeri kandi ni Abarinzi b’Igihango, banze gutatira Igihango Abanyarwanda bafitanye aricyo Ubunyarwanda, banga guhemukira Umunyarwanda uwo ariwe wese, baba bamuzi cyangwa batamuzi, banga kwifatanya n’abamuhiga ngo bamwice ahubwo bitangira kumutabara no kumukiza n’ubwo kubikora kwari uguhara amagara yabo. Ni koko kandi benshi mu Ngabo z’Inkotanyi no mu Barinzi b’Igihango, bapfuye bariho batara abanyarwanda. Bari bafite guhitamo gutatira igihango, ntibagerageze gutabara Abatutsi bahigagwa bukware, maze bakibera ba “mpemuke ndamuke”, cyakora bo bahisemo kutagamburuzwa n’ibihe. Abo Barinzi b’Igihango n’izo Ngabo z’Inkotanyi bakoze ibyo Umwami Yuhi V Musinga yigeze kuvuga agira ati: “Aho gutatira u Rwanda cyangwa kurutanga mu maboko y’abatindi batagira umutima, uzemere urwitangireho igitambo na mbere wari kuzagenda utabihisemo. Wowe uzazima ariko u Rwanda rwo ntiruzazima kandi kutazima kwarwo niwo muzuko wawe nk’Umunyarwanda”.

    Impamvu mvuga ngo izo nyenyeri zatse muri iryo joro ry’umwijima w’icuraburindi, arizo Ngabo z’Inkotanyi n’Abarinzi b’Igihango, zadushubije Ubumuntu, Agaciro n’Icyizere cyo kubaho by’ejo hazaza Jenoside yakorewe Abatutsi yari yatwambuye twese nk’abanyarwanda n’izi:

    Abanyarwanda tujye dutekereza uko tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa n’abanyamahanga boherejwe n’Umuryango w’Abibumbye (UNO) cyangwa Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (OAU/AU) cyangwa se ikindi gihugu cyose cyari kuba cyarafashe icyemezo cyo kuza gutabara Abanyarwanda. Ubu twari kuba tubaho dufite ikimwaro n’isoni birenze ubwenge, kuko kugeza na n’ubu twari kuba tukibaza niba koko Abanyarwanda turi abantu buntu.

    N’ubwo abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi biyambuye Ubumuntu n’Ubunyarwanda ndetse bakagerageza no gusiga icyo cyasha Abanyarwanda benshi bashoboka, kuba na none harabonetse Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kurwanya no gutsinda ayo mahano, byasubije Abanyarwanda ubumuntu. Byerekanye ko Abanyarwanda turi abantu nk’abandi bose kw’isi (nations), ko tubamo abeza n’ababi, dushobora gukora ibikorwa bibi n’ibyiza nk’andi moko yose, ko Jenoside atari urugingo karemano (genetic trait) rw’Abanyarwanda, ko yatewe n’ubuyobozi bubi kandi hari Abanyarwanda banze icyo kibi, bakakirwanya kandi baragitsinda, ubu bakaba baharanira kubaka u Rwanda rurangwa n’ubumwe, ubwiyunge, amahoro, umutekano n’iterambere ry’abarutuye bose ntavangura.

    Ni mugerageze kandi gutekereza uko Abanyarwanda tuba tumeze iyo Jenoside yakorewe Abatutsi iza guhagarikwa na FPR-Inkotanyi nk’uko yabikoze cyangwa se n’ikindi gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga, maze tugasanga nta Munyarwanda n’umwe wigeze ugerageza gutabara no guhisha undi Munyarwanda mugenzi we, yaba umuturanyi we, umunyeshuri we, uwo basengana, uwo bakorana cyangwa se atanamuzi akamutabarira gusa ko ari Umunyarwanda cyangwa umuntu nkawe. Byari kuba ari amahano y’agahomamunwa kuko ntaho twari kuzavana imbaraga zo kongera kubana no kwizerana nk’Abanyarwanda.

    Kuba rero harabayeho Abanyarwanda bitangiye gutabara no guhisha Abanyarwanda bahigwaga, bagasangira ibyabo byose kandi byarashoboraga kubaviramo gupfa nk’uko byagenze kuri bamwe, byahaye Abanyarwanda icyizere cy’uko “nt’abapfira gushira” kandi ko “ntarwamaze abatabazi”. Mu Rwanda habonetsemo abantu banze gutatira Igihango cy’Ubunyarwanda, banga kugamburuzwa n’ibihe bikomeye u Rwanda rwarimo, aho ubutegetsi bwariho bwategekaga Abahutu kwica Abatutsi, utabikora nawe ukaba wabizira, biyemeza gupfa bakora icyiza aho gukizwa no kubeshwaho no gukora ikibi no guhemuka. Abo Banyarwanda bahawe izina ryiza ry’Abarinzi b’Igihango kuko barinze Igihango duhuriyeho aricyo “Ubunyarwanda”. Badusubije agaciro ko kuba abo turibo, Abanyarwanda, bafite indangagaciro na kirazira bikwiriye kubaranga mu bihe byose byaba iby’amahoro cyangwa iby’amage. Mu by’ukuri n’Ingabo z’Inkotanyi zitangiye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo zihagarariwe n’Umusirikare Utazwi (Unknown soldier) mu Ntwari z’u Rwanda, nazo ni Abarinzi b’Igihango, uwo Musirikare Utazwi akwiriye no kubahagarira mu Barinzi b’Igihango. Bose berekanye icyo kuba Umunyarwanda ari cyo, mu gihe bitari byoroshye kuba Umunyarwanda, ndese byasabaga kubyitangira.

    Abarinzi b’Igihango ni urugero rufatika rw’Umunyarwanda nyawe urangwa n’Ubunyarwanda bugaragarira mu ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, harimo gukunda no kurwanira ineza y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kudahemukira u Rwanda n’Abanywaranda uko byaba bimeze kose ukaba wahitamo kwitanga ugapfa aho guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda, kwanga no kurwanya akarengane gakorerwa Umunyarwanda uwo ariwe wese, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo by’umwihariko amacaburi, kutubaha ubuzima no gutesha agaciro undi muntu, kuba inyangamugayo ukarangwa n’ubupfura bugaragarira mu gukunda no guharanira ukuri, kwicisha bugufi no korohera bagenzi bawe uretse abagizi ba nabi. Abarinzi b’Igihango bigisha mu buryo bufatika icyo kuba Umunyanrwanda aricyo kandi berekana ko bishoboka kuba Umunyarwanda urangwa n’Ubunyarwanda nk’uko abakurambere babyifuje.

    Igishimishije kandi gitera ibyiringiro bizima byo kuzagira u Rwanda rwiza rurangwa n’Abanyarwanda nyakuri, batewe ishema ryo kuba Abanyarwanda, ni uko mu Barinzi b’Igihango harimo Abanyawaranda b’ingeri zose, urubyiruko, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru, abize n’abatize, abakene n’abakire byerekana koko ko “Ubunyarwanda” ari ikirango cyangwa ikivugo rusange gikwiriye kuranga buri Munyarwanda wese. Urugero rwiza twatanga rwerekana ko n’umwana ukiri muto yaba Umunyarwanda wuzuye Ubunyarwanda ni urw’Uwamahoro Grace wari umwana w’imyaka 11 muri 1994, wafashe uruhinja arukuye kuri nyina bari bamaze kwica kandi atabazi, araruhungana arujyana muri Zaire, arwitaho asangira narwo utwo nawe yabaga abonye kugeza aho arutahukaniye. Uwo mwana yaramureze arakura, amushyira mw’ishuri ariga arangiza amashuri yisumbuye.

    Abarinzi b’Igihango babereye u Rwanda n’Abanyarwanda urugero rwiza rw’Umunyarwanda u Rwanda rwifuza uwo ariwe, babaye igisobanuro gifatika cy’Ubunyarwanda, kigaragarira buri wese kitari amagambo gusa umuntu ashobora kwibaza ko ari ikifuzo cyangwa inzozi umuntu adashobora kugeraho. Ibyo Abarinzi b’Igihango bakoze mu bihe by’amage nk’ibyo twaciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu buzima bukakaye kuri benshi u Rwanda rwisanzemo nyuma ya Jenoside byigishije kandi bikomeza kwigisha icyo “Ubunyarwanda” aricyo ndetse bikanubaka “Ubunyarwanda”; byigisha abana, urubyiruko ndetse n’abanyarwanda b’ingeri zose muri rusange icyo Ubunyarwanda cyangwa “Ndi Umunyarwanda” aricyo mu buryo bufatika.

    Rumwe mu ngero zifatika z’uburyo Abarinzi b’Igihango bigishije ndetse bakubaka Ubunyarwanda ni Abanyeshuri b’i Nyange babigiyeho, bituma bemera gupfa aho kwihakana Ubunyarwanda, bemera gupfa nk’Abanyarwanda aho gukira nk’Abahutu bitandukanije na bagenzi babo b’Abatutsi, ubwo baterwagwa n’abacengezi muri 1997. Urundi rugero rwiza rw’uburyo Abarinzi b’Igihango bigisha kandi bakubaka Ubunyarwanda n’urw’Abarinzi b’Igihango nka Mukankaka Rosa wagizwe umupfakazi agapfusha n’abantu bo mu muryango we benshi cyane ariko akitangira kurera no gufasha abana b’abanyarwanda batagira kivurira abo aribo bose ntakubatandukanya, harimo ndetse n’abana b’abantu bafungiwe kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abera abanyarwanda urugero rwiza n’ikitegererezo cyo kubabarira no kunga ubumwe byubaka Ubunyarwanda.

    Abarinzi b’Igihango bagira uruhare runini hirya no hino mu gihugu muri gahunda zitandukanye z’Igihugu zigamije kubaka Ubunyarwanda nk’iy’Ubumwe n’Ubwiyunge, iya Ndi Umunyarwanda, iy’Itorero ry’Igihugu aho batangamo ubuhamya bwabo bagamije kwimakaza indagagaciro z’urukundo, ubwitange, ubutwari no kwanga guhemuka; kwanga no gukumira ivangura iry’ariryo ryose, kwironda n’amacakubiri; kugira umutima wo gufasha n’impuhwe no kudatatira isano dusangiye cyangwa igihango cy’Ubunyarwanda byose bifatanyiriza hamwe kubaka Ubunyarwanda. Hatari hatera iki cyorezo cya COVID-19, Abarinzi b’igihango bakundaga kujya kuganiriza urubyiruko mu mashuri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagatanga n’ubuhamya bwabo bwerekana icyo Ubunyarwanda aricyo, ko kandi kubwubaka no kuburinda bishobora no gusaba kubwitangira.

    Abarinzi b’Igihango twaganiriye bavuga ko icyabateye gukora ibikorwa by’ubumuntu n’ubutwari aruko ababyeyi babo babareze babakangurira gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose batavanguye, kudahemuka no kugira umutima w’impuhwe, kugira ubutwari no kutagamburuzwa n’ibikomeye bazahura nabyo mu buzima ngo babe bahemuka, ariko cyane cyane benshi bavuze ko babitewe no kwemera no kubaha Imana, bumva ko hejuru yo gusangira Ubunyarwanda n’abo batabaye cyangwa se bagerageje kugirira umumaro muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo, bumvaga ari n’abavandimwe kuko bose ari abana b’Imana. Hafi ya bose bavuga ko bumva ari Imana yabibashoboje kandi ariyo ikomeza kubashoboza no mubyo bakora bigamije kubaka Ubunyarwanda.

    Ntabwo byoroshye gushyira imibare aho tugeze mu rugendo rwo kongera kubaka Ubunyarwanda nyuma y’aho abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babusigiye aharindimuka, ariko iyo urebye aho igipimo by’ubumwe n’ubwiyunge kigeze, ukareba uko Abanyarwanda babanye kandi bafatanyiriza hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere, uko Abanyarwanda basigaye bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda ndetse n’agaciro biha kandi n’ako amahanga abaha, ukareba ubushake n’ubutwari Abanyarwanda bafite byo kurwanira igihugu cyabo no kukitangira, birerekana ko tumaze gutera intambwe ishimishije mu kongera kubaka Ubunyarwanda, abakurambere bahanze u Rwanda baturaze.

    Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ku wa 04 Nyakanga 2014 ubwo twizihizaga ku nshuro ya 20 Kwibohora kw’Abanyarwanda, kubaka Ubunyarwanda twabishobojwe n’uko Abanyarwanda twahisemo ibintu bitatu bikomeye: i) Kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda ubwo ibyari bimaze kuba ndetse n’amajwi menshi hirya no hino kw’isi yatubwiraga ko bidashoboka; ii) Kugira imiyoborere myiza iha agaciro buri Umunyarwanda wese ariko kandi akabazwa ibyo ashinzwe; no iii) Kwigirira icyizere gikomeye n’indoto ndende z’aho u Rwanda n’Abanyarwanda bakwiye kugera mu kwiteza imbere.

    Ntawashidikanya ku rukundo, ubwitange n’ibikorwa byiza by’Abarinzi b’Igihango n’Ingabo z’Inkotanyi byabaye urugero rwiza n’urufatiro rukomeye mu kubaka Ubunyarwanda no kudushoboza gushyira mu bikorwa ayo mahitamo atatu akomeye yayoboye u Rwanda muri iyi myaka 27 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source : https://ift.tt/2YJvfHw

  • Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani na Ambasaderi w’icyo gihugu basuye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu ruzinduko rw’akazi umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani akomeje kugirira mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021.

    Abo bashyitsi bakigera muri iryo shuli bakiriwe n’umuyobozi mukuru waryo, CP Rafiki Mujiji, wabasobanuriye amavu n’amavuko yaryo ndetse anasobanura imikorere yaryo n’amasomo aritangirwamo.

    Abashyitsi basuye ba Ofisiye bakuru baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Africa bahigira amasomo yo kurwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n’impamyabumenyi mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

    Aganira n’aba bashyitsi CP Mujiji yasobanuye ko iri shuli ryakira kandi rigahugura abapolisi bo mu bihugu bitandukanye ku masomo ya ba ofisiye bakuru kandi hakaba hanigishirizwa abanyeshuli baza ari abasivili nyuma bakazaba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda mu gihe barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

    Yasoje avuga ko iri shuli rigirana imikoranire n’izindi nzego z’umutekano aho rihugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu masomo ajyanye n’amategeko no kugenza ibyaha.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi, aganira na ba Ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye, yababwiye ko anejejwe no kuza gusura iryo shuri agasanga hari ba Ofisiye bari ku masomo abasaba kuzaba umusemburo w’umutekano uhamye.

    Yagize ati “Nejejwe no kuza gusura iri shuri nkabasanga muri mu masomo, ndizera ko murimo guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane wa Afurika. Nk’ibisanzwe turizeza ubufatanye bw’u Butaliyani n’u Rwanda mu guteza imbere Polisi, iy’u Rwanda imaze kutwugukiraho byinshi kandi natwe hari ibyo tubungukiraho, turishimye kandi tubifurije amasomo meza”.

    Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani bafitanye amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.

    source : https://ift.tt/30o3uFx

  • Uko Shyaka Gilbert n’umugore we bahimbye ikinyoma cyo gushimutwa bagamije guharabika inzego z’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shyaka Gilbert n
    Shyaka Gilbert n’umugore we biravugwa ko bahimbye ikinyoma cy’uko umugabo we yashimuswe

    Iperereza ryakozwe na KT press rigaragaza ko Shyaka ushyirwa mu majwi atigeze ashimutwa cyangwa ngo yicwe ahubwo yatorotse Igihugu, naho umugore we ukwirakwiza aya makuru azi neza aho umugabo we yagiye ndetse bashatse no gutorokana umugore arafatwa.

    Uko byatangiye…

    Byose byatangiye Shyaka agaragara ku muyoboro wa YouTube nyuma akaza gufungura umuyoboro we bwite yise “Ijwi ry’imfubyi” aho yakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse akagaragaza ibitekerezo bisa n’iby’abakurikiranyweho guharabika no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku ya 22 Kanama 2021, Gilbert Shyaka n’umugore we Antoinette Dushimirimana bombi bavuye i Gicumbi berekeza ku mupaka wa Gatuna bafite umugambi wo kwambuka berekeza muri Uganda, ariko bahagarikwa n’abashinzwe umutekano.

    Aba bombi basabwe kwerekana ibyangombwa byabo, Shyaka yerekana irangamuntu naho umugore we ntiyabikora avuga ko ntayo afite.

    Mu gihe umugore wa Shyaka yarimo abazwa ibyangombwa, Shyaka yahise acika aburirwa irengero.

    Amakuru agaragaza ko Shyaka yashoboye kwinjira muri Uganda abifashijwemo n’abakora akazi ko kwinjiza magendu, agera muri Uganda atyo, asiga umugore we wari ukiri mu maboko y’abashinzwe umutekano.

    Mu ibazwa rya Dushimirimana, yaje kwemera icyaha ararekurwa, ariko hashize iminsi yagaragaye ku mbuga za YouTube no mu bitangazamakuru avuga ko umugabo we yabuze kandi bishoboka ko yashimuswe.

    KT Press yamenye ko Dushimirimana amaze kurekurwa, yavuganye na bamwe mu bantu barwanya Leta y’u Rwanda harimo ababa mu Rwanda, mu Bwongereza no muri Australiya no mu bindi bihugu.

    Amakuru agaragaza ko aba bantu bamwoherereje ubutumwa bumuhumuriza n’amafaranga yo kumutunga hamwe n’abana be babiri harimo ufite imyaka 3 n’undi ufite imyaka 6, bamusezeranya kuzamufasha gusanga umugabo we muri Uganda.

    Kugira ngo agaragaze ukuri kwe, tariki ya 22 Nzeri 2021, Dushimirimana bivugwa ko yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ibaruwa ivuga ko umugabo we yabuze kandi ko ashobora kuba yarashimuswe.

    Mu butumwa bwe, yavuze ko umugabo we yabuze kubera ibaruwa yari yandikiye Perezida asaba ibisobanuro ku rupfu rwa se bivugwa ko yishwe tariki ya 21 Mata 1994 muri Komini ya Kibari (ubu ni mu Karere ka Gicumbi) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dushimirimana yanavuze ko yakorewe iyicarubozo igihe yari afunzwe, ibi bikaba bimwe mu byatumye abarwanya Leta bo mu Rwanda no hanze barushaho kumugirira impuhwe.

    Amakuru KT Press yakuye ahantu hizewe agaragaza ko ibaruwa yavuzwe haruguru mu by’ukuri itanditswe na Dushimirimana ahubwo yanditswe n’uwitwa Zihabamwe Noël uba muri Australiya, wanditse ibaruwa mu mazina ya Dushimirimana, amusaba kumwoherereza isinya ye kugira ngo ayongereho hanyuma byitwe ko ari Dushimirimana wayanditse.

    Mu rwego rwo kwemeza ibiri mu ibaruwa mnk’aho ari ukuri, bivugwa ko uyu Zihabamwe Noël yatoje Dushimirimana ibyo avuga mu biganiro agirana n’abanyamakuru, cyane cyane ku muyoboro wa YouTube witwa “Ijwi ry’Imfubyi” ukoreshwa n’uwitwa Eugenia Muhayimana, uyu akaba ari inshuti ya hafi y’umugabo wa Dushimirimana ari we Shyaka Gilbert (washinze uwo muyoboro).

    KT Press yarebye ikiganiro Dushimirimana yagiranye na BBC Gahuza, ku itariki ya 23 Nzeri 2021, isanga Dushimirimana yaratangaje ko ari umuhinzi woroheje mu Karere ka Gicumbi kandi akeneye inkunga yo hanze kugira ngo atangaze ibaruwa ye.

    Ubusabe bwe ntibwatwaye igihe kuko KT Press yamenye ko inkunga yatanzwe na Marius Komeza wakoresheje Twitter ye ashyira hanze ibaruwa yahimbwe na Zihabamwe Noël akoresha konti ya Twitter y’impimbano kugira ngo ashyireho ibaruwa avuga ko byakozwe n’Umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda.

    Dushimirimana Antoinette yabeshye ko atazi aho umugabo we aherereye, avuga ko yaburiwe irengero nyamara yari azi aho ari
    Dushimirimana Antoinette yabeshye ko atazi aho umugabo we aherereye, avuga ko yaburiwe irengero nyamara yari azi aho ari

    Kugira ngo aya makuru asakare mu Rwanda, Dushimirimana yagaragaye ku miyoboro myinshi ya YouTube ndetse amakuru yizewe yerekana ko imwe mu miyoboro yamwishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo yemere gukorana na bo ibiganiro.

    Ibyo biganiro kandi byamufashije kubona inkunga y’amafaranga yatanzwe n’abantu batandukanye baba mu bihugu nka Guinea, Leta zunze Ubumwe za Amerika, no mu Bufaransa bamuteye umwete wo gukomeza gutanga ibyo biganiro.

    Mu biganiro yatanze kuri YouTube, Dushimirimana yavuze ko yakorewe iyicarubozo ariko ntiyabasha kubigaragaza, ndetse Eugenia Muhayimana (bakoranye ikiganiro) yamusabye gushaka uburyo bwo kubona raporo z’ubuvuzi kugira ngo abigaragaze, gusa na byo ntiyashobora kubikora.

    Tariki 24 Nzeri 2021 nyuma yo kunanirwa kubona ibimenyetso by’ihohoterwa yavugaga ko yakorewe, ariko agakomeza kubona inkunga ihamye yatanzwe n’abamufasha, Dushimirimana yahisemo kwimurira abana be mu rugo rw’umuvandimwe we mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

    Uku kwimuka kwari mu mibare ya Dushimirimana yo gushaka gusanga umugabo we muri Uganda. Umugabo wa Dushimirimana yari yashyizeho abagombaga kumufasha kwambuka bari bategereje amabwiriza ya Shyaka, wakoresheje telefone zigendanwa kugira ngo atange amabwiriza.

    KT Press yamenye ko muri rimwe mu mabwiriza y’ingenzi, Shyaka yamubwiye kwambuka yerekeza i Kisoro muri Uganda agategereza mu nzu zicumbikira abantu (lodge) kugira ngo umuntu aze kumutwara mu modoka, amubwira ubwoko bwayo na nimero za pulake.

    Iperereza rya KT press ryerekanye ko imodoka yagombaga kumutwara ari na yo yajyanye Shyaka i Kabale imuhungisha.

    Muri ibi byose, Shyaka yakomeje guceceka ndetse ntiyakoresha umuyoboro we wa YouTube kugira ngo akomeze ajijishe ko yaburiwe irengero.

    Icyakora tariki ya 29 Nzeri 2021, ubwo Dushimirimana yageragezaga kwambuka yerekeza muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo asange umugabo we Shyaka, yatawe muri yombi, ubu akaba akurikiranyweho ibyaha byo kutubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.

    N’ubwo aregwa kutubahiriza amategeko y’abinjira n’abasohoka mu gihugu, impuguke mu by’amategeko zivuga ko Dushimirimana ashobora no kuregwa ibindi byaha byo gukwirakwiza ibihuha no kwangisha ubuyobozi abaturage.


    source : https://ift.tt/3p1xwZQ

  • Kimisagara: Buri kagari kahawe moto yo gukoresha mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, nibwo abikorera bo muri uyu murenge bashyikirije utugari dutatu tugize Umurenge wa Kimisagara moto zizajya zifashishwa mu gusakaza ubutumwa bwo kwirinda COVID-19.

    Ubu bukangurambaga bwatangirije muri gare ya Nyabugogo. Izi moto zatanzwe zose zifite indangururamajwi zizajya zifashishwa mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kimisagara, Iragena Eric yavuze ko izi moto bazitanze mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

    Ati ” Twatanze moto muri buri kagari kugira ngo dushakire utugari twacu uko ari dutatu moto bitewe n’imiterere y’umurenge wacu kugira ngo ubutumwa bwo kurwanya COVID-19 bujye bugera hose vuba, bidufashe kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze.”

    Yavuze ko izi moto zatwaye arenga miliyoni 5 Frw.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko izi moto zizagira uruhare mu kurandura COVID-19 muri uyu murenge.

    Ati “Izi moto ni igikoresho kiramba, rero tugiye kujya dukoresha aho kugira ngo agende afite indangururamajwi urugo ku rundi avuga. Moto ni igikorwaremezo kizajya kigera ahantu hose kandi mu buryo bwihuse ndetse buzajya binadufasha no mu bikorwa by’ubugenzuzi bitworohere. Bitewe n’uburyo moto izagera ahantu hose twizeye ko COVID-19 tuzayirwanya tukayihashya muri uyu murenge wacu.”

    Uretse igikorwa cyo gutanga moto muri uyu Murenge wa Kimisagara hanashyizwe ibirango byo kurwanya COVID-19 ku modoka zitwara abagenzi, hanasigwa amarangi aho abagenzi bahagarara bahana intera mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurwanya COVID-19

    Mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga hasibuwe n’ibimenyetso byerekana aho abantu bazajya bahagarara igihe bategereje imodoka

    Buri kagari ko mu Murenge wa Kimisagara kahawe moto izajya yifashishwa mu bukangurambaga bwa COVID-19

    source : https://ift.tt/3iSCbcz

  • Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru rya Davis College and Akilah ni rimwe muri ayo mashuri yahuye n’imbogamizi kubera COVID-19, abanyeshuri bakiga hakoreshejwe ikoranabuhanga hakaba n’abatabasha kubona internet yabafasha kwitabira ishuri n’umunsi umwe.

    Mastercard Foundation nk’umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa birimo no guteza imbere uburezi, yagobotse iri shuri irifasha kubonera buri munyeshuri internet buri kwezi kugeza amashuri afunguye, ndetse yishyurira amafaranga y’ishuri abatari bagifite ubushobozi kubera ingaruka COVID-19 yagize ku miryango.

    Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, Kevin Mbogo, yavuze ko iyi nkunga yagize uruhare runini mu gutuma amasomo adahagarara. Yatumye abanyeshuri bakurikirana amasomo nta nkomyi na cyane ko benshi bahiga baba baturuka mu miryango itifashije.

    Ati “Kubera ibibazo byinshi abanyeshuri bacu bahura na byo usanga hari ababa bashaka kurivamo, bamwe ntibitabire ishuri, abandi bagata umurongo. Rero dufite porogaramu igenewe kubafasha mu buryo bw’imitekereze ndetse no mu buzima busanzwe. Iyi ntiba yarashobotse muri COVID-19 iyo hataba Mastercard Foundation.”

    Yakomeje avuga ko inkunga nyinshi uyu muryango wabahaye zakoreshejwe mu gufasha abanyeshuri haba mu kubagurira internet, kubafasha mu bijyanye n’ubuzima, aho buri cyumweru umuforomo yabahaga amakuru yo kubahumuriza ndetse no kubabwira uko birinda kuko iki cyorezo cyari gishya.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Davis College, Christine Osae, yavuze ko COVID-19 yatumye bahindura burundu uburyo bw’imyigishirize kuko mwalimu n’umunyeshuri bahuriraga kuri internet gusa, bigasaba gutanga amasomo ku buryo umunyeshuri abasha kwisobanurira ibyo yigishijwe adafashijwe na mwalimu.

    Yakomeje agira ati “Iyo tutabona inkunga ya Mastercard ntabwo twari kubasha guhindura integanyanyigisho yacu, ngo tuyivane mu buryo bw’imbonankubone tuyijyane mu buryo bworoheye umunyeshuri [wigaga atabona mwalimu]. Baradufashije cyane.”

    Lorna Ongesa ukora mu shami ry’ubukerarugendo n’amahoteli muri iri shuri we yemeza ko iyi nkunga yatumye umusaruro w’abanyeshuri wiyongera yatumye bakomeza guhabwa ubufashamyumvire, bagirwa inama mu masomo bituma bakomeza gutsinda neza.

    Ati “Amasomo yabo ntiyigeze akomwa mu nkokora no kutabona amafaranga y’ishuri kuko bamwe bishyuriwe igice abandi bishyurirwa amafaranga y’ishuri yose, bashobora gusobanurirana, gukora imikoro babahaye no gushyikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, bibafasha gutsinda neza.”

    Nari kuva mu ishuri iyo ntafashwa na Mastercard Foundation

    Uwamahoro Jacqueline ni umwe mu banyeshuri ba Davis Collage and Akilah babonye ‘Scholarship’ ya mastercard Foundation, yishyurirwa amafaranga yose y’ishuri abasha kwiga neza ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo agiye kumara umwaka akurikirana.

    Aganira na IGIHE yagize ati “Mbere ya Covid-19 niyishyuriraga amafaranga y’ishuri, ninjye wifashaga buri kintu cyose nkeneye. Icyi cyorezo cyaje ndi mu mwaka wa mbere, kintera ibibazo byinshi kuko nahise ntakaza akazi k’ubwarimu nakoraga.”

    “Natangiye kwibaza uko nzabigenza, nibaza ukuntu nzakomeza kwiga ntangira kwiheba. Ariko Mastercard Foundation yaje ari nk’umucunguzi, kuko ndibuka bafungura amashuri twatangiye kwiga dukoresheje ikoranabuhanga ariko uyu muryango waduhaye internet dukomeza kwiga, unyishurira amafaranga y’ishuri ndayishimira cyane.”

    Uwera Divine uri kurangiza amasomo ye mu bijyanye n’Ubucuruzi we yagize ati “Ababyeyi banjye bari mu bakozweho bikomeye n’ingaruka za COVID-19 ntibari bagishoboye kunyishyurira amafaranga y’ishuri, byarashobokaga ko ndivamo iyo ntabona inkunga ya Mastercard Foundation. Ni ukuri barakoze cyane.”

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko mu byo uyu muryango ushyira imbere harimo no kugira uruhare mu guteza imbere uburezi, akaba ari yo mpamvu batanze ubufasha muri Davis College and Akilah.

    Yagize ati “Byari iby’ingenzi ko abanyeshuri bakomeza kwiga nubwo hari mu gihe cya Covid-19. Kuba twarabashije gutanga ubufasha abanyeshuri bagakomeza kwiga igihe bahinduraga imyigire bagakoresha ikoranabuhanga ni iby’ingenzi kuri twe nka Mastercard Foundation.”

    Yakomeje avuga ko binyuze mu bufatanye n’iki kigo, Mastercard Foundation yabashije kugira uruhare muri ubu buryo bushya bw’imyigire, ifasha abanyeshuri badafite amikoro ahagije. Aho yagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’imbaraga zishyirwa mu guteza imbere imyigire ndetse no guhanga udushya mu burezi.

    Mastercard Foundation yarihiye abanyeshuri bagera kuri 463 muri iri shuri binyuze muri porogaramu yayo yo gutanga ubufasha ku bagizweho ingaruka na Covid-19.

    Davis College and Akilah imaze imyaka 11 itangiye mu Rwanda, aho imaze gutanga impamyabumenyi inshuro 8 kuva mu 2010 ndetse yahaye ubumenyi abanyeshuri barenga 2.700.

    Abanyeshuri barangiza muri iri shuri baba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (diploma), aho hari abiga ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo [Hospitality and Tourism management], Ibijyanye n’ubucuruzi [Business management and entrepreneurship] ndetse n’ibijyanye n’amakuru [Information systems].

    Davis College and Akilah yashimye Mastercard Foundation yayigobotse mu bihe bya COVID-19

    Christine Osae ushinzwe amasomo yemeza ko Mastercard Foundation yatumye boroherwa no guhindura imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Uwera Divine we avuga ko byari gushobora ko arivamo iyo atabona ubufasha bwa Mastercard Foundation

    Uwamahoro Jacqueline avuga ko kwishyurirwa amafaranga y’ishuri byamucunguye agakomeza amashuri ye

    Kevin Mbogo, Umuyobozi w’abanyeshuri ba Davis College and Akilah yavuze ko inkunga bahawe na Mastercard yatumye amasomo adahagarara mu bihe bya mbere bya Covid-19

    Lorna Ongesa, ukora mu ishami ry’ubukerarugendo yavuze abanyeshuri bafashijwe kubona ama unite yo gukoresha biga bigira uruhare mu kongera umusaruro batanga

    source : https://ift.tt/3FAP1WV

  • Ingabo z’u Rwanda zarokoye abaturage bafashwe n’ibyihebe muri Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhashya abagize iyo mitwe muri Cabo Delgado, abagize iyo mitwe bahungiye hakurya y’umugezi witwa Missalo mu Karere ka Macomia, gusa hari ubwo bambuka bakagaruka hakuno y’umugezi gutega ibico mu gace kagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda.

    Nubwo batega ibico, ingabo z’u Rwanda zibageze ku buce zibahashya. Nko ku itariki ya 6 Ukwakira 2021, hishwe umuyobozi mukuru w’abo barwanyi witwa Mohamoudu wari uzwi ku izina rya ‘Simba Msituni’. Uwo muyobozi yicanywe n’umwe mu bamurindaaga witwa Sgt Labilless.

    Byabaye ari saa Moya za mu gitondo aho ingabo z’u Rwanda ziri hagati ya Mbau na Limala, uduce turi mu bilometero birindwi uvuye Mbau zari zateze igico nijoro kuko aho hantu hari hagaragaye ibimenyetso by’ibirenge, bigaragaza ko abagize imitwe y’iterabwoba bajya bahanyura berekeza mu ishyamba ahazwi nka SIRI 2.

    Muri icyo gitondo ubwo bwari bumaze gucya, abagize imitwe y’iterabwoba bahanyuze bafite imbunda, imitego na za grenade, bagwa mu gico cy’ingabo z’u Rwanda zirabarasa hapfamo babiri abandi barakomereka.

    Ingabo z’u Rwanda kandi zafashe imbunda za SMG 01 na magazine zirindwi zirimo amasasu, grenade ebyiri, telefone eshanu, imiti n’ibyo kurya.

    Umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga muri Cabo Delgado mu kugarura umutekano, watumye abaturage bari bamaze imyaka itatu baravuye mu byabo batahuka.

    Abo baturage batahuka, bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, zikabashyikiriza Polisi ya Mozambique kugira ngo barindwe banatange amakuru ahagije aho abagize imitwe y’iterabwoba baherereye.

    Mu makuru abaturage batanze, bavuze ko inkambi z’imitwe y’iterabwoba zose uko ari eshanu zimutse hakurya ya Messalo zijya mu Majepfo aho bita Miengelewa.

    Banavuga ko abagize iyo mitwe y’iterabwoba bacitse intege cyane, ko ibitero by’ingabo byabahahamuye kandi nta n’ibikoresho bagifite kuko ibyinshi babyambuwe.

    Ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba no kugarura umutekano muri Cabo Delgado birakomeje ari nako abaturage basubizwa mu byabo.

    Aba bagabo batanu, abagore batandatu n’abana babiri barokowe n’ingabo z’u Rwanda nyuma y’igihe ari ingwate z’ibyihebe

    Nyuma yo kubohorwa, abaturage basubizwa mu bice bahoze batuyemo byagaruwemo umutekano

    Abaturage bishimira gusubizwa mu byabo nyuma y’imyaka barabikuwemo n’ibyihebe

    Abaturage batahutse bakirwa n’ingabo z’u Rwanda, bagashyikirizwa Polisi ya Mozambique

    Abaturage bari bamaze igihe bahangayitse, bari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba yayogoje Cabo Delgado

    Bimwe mu bikoresho birimo intwaro byambuwe ibyihebe

    Umusirikare w’u Rwanda ashyikiriza Polisi ya Mozambique abafatiwe mu mitwe y’ibyihebe

    source : https://ift.tt/2X9Fzs8

  • Nkombo: Abangavu bahitamo guta ishuri bakajya gushaka amafaranga yo guhonga abasore – #rwanda #RwOT

    Nibura ibihumbi 250 Frw, ni yo umukobwa aha umusore ashaka ko amurongora. Atangira gushakwa mu myaka y’ubwangavu kugira ngo igihe cyo kurushinga kizagere yaramaze kuboneka.

    Mu muco wo ku Kirwa cya Nkombo, umukobwa ugejeje ku myaka 25 usanga abaturage bamukwena bavuga ko yagumiwe, bigatuma atangira gushaka amafaranga kare ngo atazagera iyo myaka atarayabona.

    Bamwe mu bakobwa baganiriye na Radio 1, bavuze ko bajya gushaka amafaranga yo kuzafasha abasore kubaka inzu kuko iyo utayatanze utabona umugabo.

    Umwe ati “Umwe murahura mugakundana mugateretana igihe cyagera akakubwira ngo ngiye kubaka ndashaka ko umfasha, akakubwira ngo uzazana amabati icumi. Namureba nkabona ndamukunze nkamuha ayo mabati. Tukandikirana nkayamuha tukajya kubaka tukuzuza inzu, tugashyingirwa. Umukobwa udafite amafaranga ni we ujya kwishyingira.”

    Aba bakobwa bavuga ko bamwe bava mu ishuri kuko nta nyungu baba babona hafi, bakajya mu bucuruzi bwo bubaha amafaranga vuba.

    Umwe ati “Ujya gucuruza ugafata nk’umunyu ukajyana ahandi za Bugarama, ugacuruza ibisheke, inyanya, avoka n’ibindi, bivamo bitewe n’uko wayabitse ariko iyo ugiye ukayaha inda yawe ntacyo ubona, kuko uwo musore iyo abonye undi uyafite araguta akamusanga.”

    Ku ruhande rw’abasore bahabwa amafaranga, bo bavuga ko babiterwa n’ubukene butuma batabasha kubona ibyo bakeneye byose, bikaba ngombwa ko bagobokwa n’abakobwa.

    Umwe yagize ati “Biterwa n’ubushobozi buke abasore benshi bajya mu mazi gushakisha, aha nta ndonke nyinshi zibamo ku buryo ashobora kuvuga ngo agiye gukuramo inzu n’amafaranga azasabisha n’ayo gukoresha ubukwe.

    Ababyeyi bo ku Kirwa cya Nkombo bavuze ko impamvu abana bata amashuri bakajya gushaka ari uko ubona ari cyo gishyizwe imbere muri aka gace, ku buryo umwana utarashaka ku myaka 25 usanga bamugize igitaramo.

    Abangavu bo ku Nkombo bava mu ishuri bakajya gushaka amafaranga yo guhonga abasore ngo bazabarongore

    source : https://ift.tt/3oY2T7O

  • Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga mu harangwa ingengabitekerezo ya Jenoside: Ishusho y’imyaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    Iyi mibare ishingiye kuri dosiye zavuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikagezwa mu Bushinjacyaha mu myaka ya 2017/2018, 2018/2019 ndetse na 2019/2020.

    Ubwo yari yatumiwe mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko iyo izo dosiye zageze mu Bushinjacyaha nabwo bukaregera inkiko biba bigaragaza ko zifite ibimenyetso byerekana ko ibyaha byakozwe.

    Uwo munsi yari yatumiwe ngo ageze ku bitabiriye uwo mwiherero ikiganiro ku guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ingengabitekerezo igera mu mahanga ivuye imbere mu gihugu kuko ari ho “ndiri yayo.”

    Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe ko muri rusange ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka. Ni byo, ariko ntiyashize irahari kandi iteye n’impungenge.”

    Imibare igaragaza ko mu 2017/2018, Ubushinjacyaha bwagejeje mu nkiko dosiye 333 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu 2018/2019 zaragabanutse ziba 293, naho mu 2019/2020 zigera kuri 323. Zose hamwe ni 949.

    Izo dosiye zerekana ko abagabo ari bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside cyane kuko abantu 1.172 zarezwemo bose hamwe, bagizwe n’abagabo 884 (bangana na 75,5%) n’ abagore 288 (bangana na 24,5%).

    Gasabo, Kicukiro na Huye ku isonga…

    Hashingiwe kuri izo dosiye kandi bigaragara ko hari ibice by’igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside yiganjemo kurusha ahandi.

    Ku rwego rw’uturere, utwo mu mijyi ni two tuza imbere y’utundi mu ho igaragara cyane. Utwo ni Gasabo na Kicukiro tubarizwa mu Mujyi wa Kigali, na Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo.

    Iyo ntara ni nayo iza imbere y’izindi muri dosiye zashyikirijwe inkiko, Uburasirazuba bukayikurikira, Umujyi wa Kigali, Uburengerazuba naho Amajyaruguru akaza inyuma.

    Hagendewe ku byiciro by’imyaka, Abanyarwanda bafite iri hagati ya 36 na 45 ni bo barangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha abandi, aho bihariye 30,9%.

    Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Ibi biteye impungenge kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aba bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19. Bari urubyiruko abandi ari batoya ariko ubu ni bo igaragaramo cyane.”

    Abari hagati y’imyaka 27 na 35 ni cyo cyiciro kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, aho gifite 22%.

    Icyiciro kiza ku mwanya wa gatatu ni icy’abari hagati y’imyaka 46 na 55 cyihariye 18,6%; abari hagati ya 56 na 65 bakayigira ku ijanisha rya 14,3%; naho abarengeje imyaka 65 bayifite kuri 6,2%.

    Mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, izo dosiye zigaragaza ko abafite ingengabitekerezo yayo bangana na 8%.

    Hanagaragajwe ko mu mwaka wa 2019/2020, mu Rukiko Rukuru n’inkiko zisumbuye haburanishijwe imanza 184 z’ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi atandatu. Abazihamirijwemo ibyaha ni 150.

    Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cyarangiye ahubwo gikwiye guhagurukirwa.

    -  Mu mahanga byifashe bite?

    Yakomeje avuga ko mu mahanga ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu byiciro byose.

    Ati “Mu banyamakuru, mu banyapolitiki, mu basirikare, mu bashakashatsi, mu badipolomate, mu banyamadini hose irahari.”

    Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, “inyandiko za mbere zatangajwe ziyipfobya zanditswe n’abapadiri.” Ibyo ngo byakabaye isomo ko aho kuyirwanyiriza no mu madini harimo.

    Yongeyeho ati “Hari ibaruwa nini cyane yanditswe n’abapadiri 29 b’Abanyarwanda, bayandikira i Goma ku 4 Kanama 1994. Iyo ni imwe mu nyandiko za mbere zapfobyaga Jenoside mu buryo bugaragara.”

    “Muri paji zigera ku munani zayo igaragaza ko Abatutsi batishwe bakorewe Jenoside ahubwo habayeho intambara ndetse ko FPR-Inkotanyi yishe Abahutu benshi cyane kurenza umubare w’Abatutsi bapfuye.”

    Iyo baruwa yandikiwe Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, yakurikiwe no gukwirakwiza inyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bitangazamakuru by’i Burayi byiganjemo iby’idini Gatolika.

    Icyakora Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko muri rusange amadini “ari mu murongo mwiza usibye abo batannye.”

    Ingengabitekerezo ya Jenoside mu mahanga kandi inatizwa umurindi “n’abiyita abanyepolitiki”. Babikora bifashishije uburyo bwo kugaragaza ko habayeho jenoside ebyiri; bakavuga ko Abahutu n’Abatutsi barwanye bakicana bagakorerana na jenoside.

    Yanagaragaje ko “imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu” ikomeza kugira uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside hanze y’u Rwanda, ikitwaza “Mapping Report” kandi u Rwanda rwaragaragaje ko ibiyikubiyemo ari ibinyoma.

    -  Hakorwe iki?

    Abadepite bunze mu rya Minisitiri Dr Bizimana bavuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakwiye gukomeza kujenjekerwa.

    Bumwe mu buryo bugezweho abayifite basigaye bifashisha, ni ugukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, Facebook, WhatsApp kimwe na shene za You Tube.

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko kubatsinda bizasaba gushirika ubute kw’Abanyarwanda na bo bagahangana nabo, haba ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru n’ahandi hose banyura bayikwirakwiza.

    Abo badepite basabye Minisitiri ko “nk’umuntu ufite ubunararibonye” ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yategura uburyo hajya habaho ibiganiro bihoraho mu bitangazamakuru, bigamije guhangana n’ibinyoma by’abafite ingengabitekerezo yayo.

    Banasabye ko habaho ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi, hagategurwa inyigisho z’uburere mboneragihugu n’izisobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ababyiruka bazakura bazi ukuri bityo abababibamo ingengabitekerezo bagatsindwa.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka ariko itarashira

    source : https://ift.tt/3Ds2uOS

  • Miliyari hafi 8 Frw zigiye gushorwa mu gufasha abakora mu bwubatsi n’ubuhinzi kongera umusaruro – #rwanda #RwOT

    Izizafashwa zizatoranywa binyuze muri gahunda ya NIRDA yitwa Open Calls izaha inganda imashini ku nguzanyo izishyurwa nta nyungu ndetse nta n’ingwate itanzwe.

    Ibi byatangarijwe mu nama y’iminsi ine, kuva ku wa 12-15 Ukwakira 2021, yahuje ba nyir’inganda ziyandikishije muri iyi gahunda ndetse n’inararibonye zaturutse i Burayi kugira ngo bahugurwe uko bakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no kuzifasha guhatana n’izindi ku isoko mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko inganda zizahabwa inyongeragaciro mu bijyanye n’ubuhinzi ari izikora ubworozi bw’inkoko, ubw’ingurube ndetse n’izitunganya ibiribwa by’amatungo.

    Mu bijyanye n’ubwubatsi ho inganda zikora ibijyanye no guconga amabuye ndetse n’izikora ibikoresho biva mu ibumba ni zo zizahabwa imashini mu kuzamura urwego rwazo hagamijwe kugabanya ibikoresho bitumizwa hanze ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Dr. Sekomo yagize ati “Amasosiyete y’inganda dufite ageze hafi ku ijana na mirongo ariko bazagenda batoranyamo abazafashwa. Amafaranga nka NIRDA tuzafashisha abantu muri ibi byiciro ageze hafi kuri miliyari 4,5 Frw.”

    “Ariko hari n’andi mafaranga umuterankunga Enabel azatanga azifashishwa mu kongerera igishoro abahawe imashini. NIRDA tuzatanga amamashini, naho Enabel ifatanyije na BRD batange arenga miliyari 2,5 Frw azatangwa nk’igishoro ku bahawe imashini.”

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iki gihugu kizafasha kandi izi nganda kumenya uko zakoresha ikoranabuhanga ndetse no mu bijyanye na serivisi ziteza imbere ubucuruzi.

    Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abikorera kwitabira amahirwe bahabwa binyuze muri NIRDA ariko kandi no kubyaza umusaruro iri huriro mu guhanga udushya nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, Ingabire Yves Bernard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka ngo iteze imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kuzamura ubukungu.

    Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye ndetse na gahunda zigamije gufasha iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, atari gusa mu buhinzi, guteza imbere imiturire n’inganda ahubwo no kudufasha kuzamuka cyane mu rwego rw’inganda rugezweho muri iki gihe.”

    -  Ibyitezwe n’abanyenganda nyuma yo guhabwa imashini

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, umaze imyaka icumi azorora akanoroza abandi yavuze ko yasabye imashini zizamufasha kuzibyaza umusaruro, akava ku rwego rwo kuzorora, akagera ku rwo kuzibaga no gutunganya inyama mu buryo bugezweho.

    Yagize ati “Imashini nasabye ziri mu byiciro bibiri, izizabaga hakagira n’izindi zizatunganya inyama. Ni ukuvuga ngo umaze kubaga, inyama urazibonye utangiye kuzikata neza uko abakiliya bazikenera ariko no kuzibyaza umusaruro ukoramo nka ‘sosiso’, ‘jambo’ n’ibindi.”

    Shirimpumpu ukorera ubworozi mu Karere ka Gicumbi na Rubavu avuga ko uyu mushinga we uzateza imbere ubworozi bw’ingurube n’ibikorerwa mu Rwanda muri rusange, kuko umubare w’inyama z’ingurube zitumizwa hanze uzagabanuka.

    Kamagaju Pierrine ukora amatafari muri sosiyete ya ‘Irasubiza Company Limited’, avuga ko bakora amatafari mu ibumba hifashishijwe imashini isaba gukoresha intoki ‘semi-manuel’, aho avuga ko bahawe izigezweho byakongera umubare w’ayo bakora n’ibiciro bikagabanuka.

    “Dukora amatafari 2000 ku munsi kuko dukoresha intoki, ariko baduhaye imashini zigezweho bakanazitwongerera ku munsi twakora n’amatafari 10.000 […] ubu iri tafari rimwe rihagaze 100 Frw, ariko tubonye imashini dukoresha z’umuriro twakora menshi igiciro tukaba twakigabanya.”

    Ubu mu Rwanda haracyari icyuho mu nganda zikora amatafari ndetse n’izikora ibikoresho by’ubwubatsi, cyo kimwe no mu bworozi aho usanga nk’amahoteli cyangwa restaurants zitumiza ingurube n’inkoko hanze kandi mu gihugu zihari.

    Iyi gahunda ya NIRDA ya ‘Open Calls’ igamije gufasha izo nganda kuziba ibyo byuho zigakora ibiri ku rwego mpuzamahanga.

    Abahinzi n’abakora mu bijyanye n’ubwubatsi bahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no guhatana ku isoko mpuzamahanga

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko izi nganda zizafashwa mu kuzamura urwego rw’ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ibiva hanze

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yasabye abakora mu nganda gufatirana amahirwe bahawe na NIRDA bagateza imbere ibyo bakora

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Ingabire yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya

    Kamagaju yavuze ko baramutse bahawe imashini zigezweho bakora amatafari ibihumbi 10 ku munsi bavuye ku 2000 bakora ubu

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, yavuze ko afite umushinga mushya uzamufasha kurenga urwego rwo korora akanabyaza umusaruro ingurube

    Iyi ni yo mashini ikoreshwa mu gukora amatafari hifashishijwe intoki

    source : https://ift.tt/3v8zY1W