Tag: featured

  • Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amuhaye imbabazi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ko afite ububasha bwo gutanga imbabazi.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Ukwakira 2021 ni yo yemeje iby’imbabazi yahawe.

    Dr Habumuremyi yari yarahawe igifungo cy’imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye. Mu iburanisha rya nyuma, Dr Habumuremyi yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse yari yarananditse n’ibaruwa isaba imbabazi.

    Yabwiye IGIHE ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi. Ati “Ndamushimira kuko ntabwo nari mbyiteze, icyo nari nzi ni uko namusabye imbabazi mbikuye ku mutima. Nagize amahirwe ko nk’umubyeyi w’Igihugu, imbabazi namusabye yazimpaye. Nabyakiranye umutima mwiza.”

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko by’umwihariko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose.

    Ati “Kuba nazihawe ni iby’agaciro gakomeye ntashobora kwibagirwa mu buzima bwanjye.”

    Mu mwaka yari amaze muri gereza, yavuze ko yahigiye byinshi ku buryo amakosa yakoze akavamo ibyaha byatumye afungwa atazigera ayasubira ahubwo agiye gukorera igihugu kuko agifite imbaraga.

    Yavuze ko ubwo yandikaga ibaruwa isaba imbabazi, icyari kigamijwe cyane kwari ukugira ngo yicishe bugufi agaragaze ko amakosa yakoze atari akwiriye.

    Ati “Ntiyari akwiriye umuyobozi nkanjye, bituma nsaba imbabazi […] icyo nshyize imbere ni uguha agaciro izo mbabazi nahawe. Ni ukuvuga ngo guhera uyu munsi, mu buzima bwanjye, n’iminsi nsigaje kubaho ni ugukora ku buryo ntongera gutatira igihango cy’izi mbabazi nahawe. Ndacyafite imbaraga zo gukorera igihugu cyanjye, nzazitanga kugira ngo nkomeze kugikorera.”

    Imbabazi Habumuremyi yahawe zikuraho igifungo cy’imyaka itatu yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hamwe n’ihazabu yari yaraciwe ya miliyoni 892 Frw.

    Gusa nubwo yababariwe, azasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye yarafatiriwe kugeza igihe azishyurira abo bantu abereyemo imyenda.

    Yabwiye IGIHE ko agiye gukora ibyo asabwa byose, yubahiriza ibyo yategetswe n’urukiko.

    Dr Habumuremyi yahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe. Cyakozwe bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

    Mu maburanisha ye, yemeye ko hari abantu bagiye baha serivisi Kaminuza ye ntibishyurwe, abandi na bo bakamuguriza amafaranga ntabishyure, gusa akemeza ko bose hari uburyo yateganyaga kuzayabaha.

    Umunyamategeko we yabwiye IGIHE ko ubu amafaranga uwo yunganira asabwa kwishyura abantu ari hafi miliyoni 30 Frw kuko hari abari baragiye bishyurwa.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yari afite akanyamuneza nyuma yo kurekurwa

    Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko imbabazi yasabye Umukuru w’Igihugu, yanazisabye Abanyarwanda bose

    Yanditse mu gitabo mu kwerekana ko yarekuwe, ava muri gereza

    Dr Pierre Damien Habumuremyi yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi z’igifungo yari yarakatiwe n’urukiko

    source : https://ift.tt/2Z0GtYG

  • Amajyepfo: Uturere twasabwe kwihutisha kurangiza imanza za Gacaca zirenga 2800 zisigaye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’Abanyamakuru aho yagarageje ko uturere twa Gisagara, Nyaruguru na Ruhango twamaze kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca.

    Yagize ati “Uyu mwaka dusoje twishimira ko uturere dutatu twa Gisagara, Nyaruguru na Ruhango basoje burundu imanza za Gacaca ndetse n’izagaragaraga nk’izidashoboka zararangiye.”

    Yakomeje avuga ko batangiye umwaka wa 2020/21 mu ntara hose bafite imanza zisaga ibihumbi 14, bawusoza basigarenye izigera ku 2.891.

    Ati “Utundi turere natwo turakataje kuko dusigaranye imanza 2.891 gusa, mu gihe twari twatangiye umwaka dufite imanza zirenga ibihumbi 14.”

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara harangijwe imanza za Gacaca 31.113; mu Karere ka Nyaruguru harangizwa 21.765 naho muri Ruhango harangizwa 1.875.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko kugira ngo bazirangize byabasabye kwegera abafitanye ibibazo no gukora ubukangurambaga.

    Ati “Uko zisigara ari nke ni ko zigora no kuzirangiza, byasabye ubukangurambaga, kumenya abasigaye batarishyura, kumenya abafite ubushobozi n’abatabufite, abatabufite bagahuzwa n’abo bagomba kwishyura kugira ngo harebwe icyakorwa. Hari abumvikanye bakabaha imibyizi, hari abagiye bahabwa imbabazi kubera ko nta bushobozi bafite.”

    Mu Karere ka Nyanza bari bafite imanza za Gacaca zisaga ibihumbi 12 ariko kuri ubu hasigaye izisaga 600, kandi ubuyobozi bwiyemeje ko zose zizarangizwa bitarenze uyu mwaka.

    Mu Karere ka Kamonyi ho hari imanza za Gacaca 52.373 ariko inyinshi muri zo zararangijwe kuko hasigaye esheshatu gusa.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye uturere twamaze kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, asaba utundi kwihutisha izisigaye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3FMj65F

  • Umunya-Burkina Faso n’Igikomangomakazi cya Jordanie bashyizwe mu Nama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Ingufu za Atomike mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr Lassina Zerbo wagizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’iki kigo, asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga ugamije gukumira igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi aho ari ho hose ku Isi (Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty Organization).

    Ni inshingano yahawe kuva muri Kanama 2013. Uyu muryango ufite icyicaro i Vienne muri Autriche, afite inkomoko muri Burkina Faso.

    Yungirijwe na Lt. Col Dr Pacifique Mugenzi, mu gihe abandi barimo Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan, Dr Athanase Nduwumuremyi, Alice Uwase, Juvenal Seruzindi na Speciose Kabibi.

    RAEB ni ikigo kizaba gifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi no gushyira mu bikorwa umushinga w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ingufu za nucléaire mu Rwanda.

    Ibi ni bimwe mu byasobanuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver nyuma gato y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’iteka rya Perezida rishyiraho iki kigo mu Ukwakira 2020.

    Amb. Claver Gatete, yavuze ko RAEB izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ibiyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu nzego z’ingenzi zirimo ubuhinzi, ubuzima, gutunganya amashanyarazi, ubuhanga mu by’imiti, inganda, ibidukikije na mine.

    Minisitiri Gatete yavuze ko ikigo RAEB kizahuza ibikorwa by’ubushakashatsi bwose n’iterambere ry’ingufu za nucléaire mu Rwanda, kandi kigakurikirana ndeste kigahuza ibikorwa by’umutekano hagamijwe umusaruro no guteza imbere icyerekezo 2050.

    Mu rwego rw’ubuhinzi, ingufu za nucléaire zizakoreshwa mu kongera umusaruro w’ibiribwa harwanywa udukoko twonona ibihingwa, uw’ubworozi binyuze mu gutera intanga no kurwanya indwara zibasira amatungo n’ibindi.

    Naho mu rwego rw’ubuzima ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucleaire rishobora gukoreshwa mu bikorwa byo gusuzuma indwara no kuvura izirimo kanseri.

    U Rwanda ruri mu Muryango Mpuzamahanga ’International Atomic Energy Agency (IAEA), ukorana n’ibihugu mu guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire mu buryo bwuje umutekano n’amahoro.Biteganyijwe ko RAEB izashyiraho ibikorwaremezo ishingiye ku biteganywa ku rwego mpuzamahanga.

    Dr Lassina Zerbo wagizwe Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya RAEB

    Igikomangomakazi cya Jordania, Sumaya bint El Hassan ari mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya RAEB

    Lt. Col Dr Pacifique Mugenzi ni we wungirije Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya RAEB

    source : https://ift.tt/3oY78jC

  • Leta yashyize ingufu mu burezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w
    Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi ni we dukesha iyi nyandiko

    Muri uko kongera imbaraga mu kubaka inzego z’Uburezi, hashingiwe ku guha amahirwe angana ku Banyarwanda bose bitandukanye n’ibyakorwaga mbere ya 1994 aho kubona umwanya mu ishuri iryo ari ryo ryose byashingiraga ku ivangura ry’amoko ndetse no ku Karere k’aho umuntu akomoka. Ibi kandi binashimangirwa n’ibikorwa by’ivangura moko byagaragaraga mu mashuri atandukanye mu Gihugu, ndetse bamwe bakirukanwa abandi bakicwa bazira ko ari abatutsi. Urugero rumwe ni itotezwa n’iyirukanwa mu mashuri makuru n’ayisumbuye mu mwaka wa 1973 aho abanyeshuri b’Abatutsi birukanywe hirya no hino mu gihugu. Ibi bigaragara mu buhamya bwakusanijwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu gihe hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, 23 na 24. Icyo gihe bamwe ibyo kwiga barabihagaritse, abandi bashaka uko bakomeza kwiga mu bihugu bahungiyemo.

    Ibikorwa birivugira

    Ibarura ryo mu burezi “Education Statistics” ryo mu mwaka wa 2019 ritwereka ko umubare w’abanyeshuri ku byiciro byose by’Uburezi mu Rwanda wari 3,753,366, uw’abakozi ukaba 97,954 na ho amashuri yose akaba 13,466. Mu cyegeranyo kiri gukorwa muri uyu mwaka wa 2021, umubare w’amashuri uziyongeraho amashuri 608 mashya yahanzwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’ingendo ndende abanyeshuri bakora. Umubare w’abarimu na wo uziyongeraho abagera 31930, bihwanye n’inyongera ya 30% mu mwaka umwe gusa. Uwabona iyi mibare yakeka ko ariko byahoze mbere ya 1994 ariko si ko biri kuko kuva mu 1994 umubare w’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye wiyongereyeho 62.7%; umubare w’abarimu wiyongeraho 77.4%. Amashuri Makuru na Kaminuza na yo yavuye kuri 7 agera kuri 40 harimo na Kaminuza Mpuzamahanga; abanyeshuri bayarimo bava ku bihumbi bitatu na magana abiri na makumyabiri n’umunani (3228) bagera ku bihumbi mirongo irindwi na bibiri n’ijana na makumyabiri n’umunani (72,128) bihwanye n’ubwiyongere bwa 94.8%. Ibi ntibyabaye ku bw’impanuka ahubwo ni uko Ubunyarwanda bwarushize agaciro ivangura rishingiye ku moko n’Uturere byari byarahawe icyicaro mu Burezi bw’u Rwanda hagamijwe guheza bamwe no kwikubira ku bandi.

    Usibye kandi kwiga mu mashuri y’imbere mu Gihugu, hashyizweho gahunda yo korohereza Abanyarwanda bafite ubumenyi kwiga mu Bihugu by’Amahanga kugira ngo bajye guhaha Ubumenyi baze gufatanya n’Abandi Banyarwanda kongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse ndetse no kwihutisha iterambere ryacyo. Ibi kandi byashingiraga ku bushobozi bw’Umuntu hatitawe ku bwoko cyangwa Akarere; ahubwo bishingira ku bushobozi. Bamwe muri twe twahawe ayo mahirwe turi abahamya babyo kandi dutewe ishema n’Igihugu cyaduhaye amahirwe yo kwiga ndetse no kugikorera. Byose nta kindi byashingiyeho, ni Ubunyarwanda bwashyizwe imbere n’Abatabaye ndetse bakanabohora Igihugu, turabashimira.

    Gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri

    Nk’uko bikorwa mu zindi nzego zitandukanye z’igihugu, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahawe intebe mu nzego zose z’Uburezi. Ni yo mpamvu mu mashuri yose ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Ministeri y’Uburezi hari gahunda ihoraho yo kuganira ku Bunyarwanda, isano iruta izindi twese dusangiye, hashingiwe ku nsanganyamatsiko tugezwaho na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bufatanye na Unity Club-Intwararumuri.

    Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko Ibibazo by’ivangura iryo ari ryo ryose bigenda bihinduka amateka mu mashuri, bitandukanye n’Uko byahoze kuko imvururu n’imyivumbagatanyo yaheraga buri gihe mu mashuri. Ibi bitanga ikizere ku gihugu cy’ejo hazaza kuko Urubyiruko ruri mu mashuri ari wo mubare munini w’Abanyarwanda. Ibi biganiro kuri Ndi Umunyarwanda bishimangirwa kandi n’Umuco w’Ubutore mu mashuri aho abanyeshuri bashishikarizwa kuba Umwe, Gukunda igihugu no kukitangira bibaye ngombwa. Ibi byose bijyana no kwigisha amateka nyakuri urubyiruko ruri mu mashuri, kugira ngo bamenye neza ibyabaye birinde ko hari uwakongera kubasubiza inyuma. Amacakubiri yigishijwe igihe kinini mu mashuri, ni ngombwa rero ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda iba imwe mu masomo y’ingenzi yigishwa mu mashuri mu rwego rwo kubaka ubumwe mu banyeshuri n’abarezi babo.

    Umusozo

    Ndi Umunyarwanda ni inkingi ya mwamba yo kubaho kwacu nk’Abanyarwanda. By’umwihariko, ikwiye kuba intero ya buri wese uri mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda kuko ni ho hategurirwa Abanyarwanda bazakomeza kureberera ubusugire n’iterambere rirambye ry’Igihugu. Urubyiruko nirusobanukirwa n’abo ruribo, rukamenya ko ibirutanya biruta ibirutandukanya, nta kabuza ruzakomeza gusigasisira ibyagezweho no gukomeza gushakisha icyateza u Rwanda imbere. Aho guta umwanya mu bidusubiza inyuma, dushyire ingufu mu kuzamura ireme ry’uburezi budaheza, butajegajega, kandi bwubakiye kuri “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo-ngenga cy’ ukubaho kwacu”.


    source : https://ift.tt/2YQoR1C

  • Norvège: Uwitwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batanu abandi barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko Polisi itangaza umubare nyawo w’abishwe, Televiziyo y’icyo gihugu yitwa ‘NRK’ n’Ikinyamakuru kitwa ‘VG’ byari byatangaje ko hapfuye abantu bane.

    Oeyvind Aas, umuyobozi wa Police muri uwo Mujyi yagize ati “Dukurikije amakuru dufite kugeza ubu, uwo muntu wakoze ibyo bikorwa, yabikoze ari wenyine”.

    Avugana n’abanyamakuru, yirinze kuvuga umubare nyawo w’abapfuye ndetse n’uw’abakomeretse, agira ati “Abantu benshi bakomeretse kandi abantu benshi bapfuye “.

    Ibyo bitero uwo mugabo yabigabye muri uwo Mujyi wa Kongsberg, utuwe n’abantu bagera ku 28.000, ukaba ari Umujyi uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru, Oslo, mu Majyepfo y’igihugu.

    Nyuma y’ibyo bikorwa byanahitanye ubuzima bw’abantu, ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’icyo gihugu, bwahise butanga amabwiriza y’uko abayobozi bose ba Polisi bagomba kujya batunga imbunda.

    Mu gihe cyashize, ba Ofisiye ba Polisi ntibatungaga intworo, ariko babaga bashobora kubona imbunda nka ‘pistolets’ na ‘fusils’ mu gihe bibaye ngombwa.

    Oeyvind Aas yatangaje ko ubu Polisi igiye gukora iperereza kugira ngo imenye niba ibyo bitero bigize igikorwa cy’iterabwoba.

    source : https://ift.tt/3AGC9uo

  • Kabutare: Abishyuza agahimbazamushyi (PBF) baributswa ko kadatangwa ku itegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare butangaza ko ikibazo cy’agahimbazamushyi kizakomeza gushakirwa ibisubizo

    Ibyo bitangajwe mu gihe hari abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi bakanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho barenganyijwe, nyamara ibitaro byo bigaragaza ko nta karengane bakorewe kuko guhabwa agahimbazamusyi bikorwa gusa iyo amafaranga ahari.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Bosco Nsabimana, avuga ko muri rusange amasezerano agenga abakozi bo kwa muganga ateganya ko bahabwa umushahara ariko n’ako gahimbazamushyi kakaboneka ariko ngo ntabwo ko ari itegeko, kuko gatangwa amafaranga yabonetse.

    Agira ati “Nta byacitse ihari nanjye ako gahimbazamushyi mba ngakeneye na DAF w’ibitaro aba agakeneye ntawe wakwima abakozi agahimbazamusyi kabonetse, kuko kaboneka iyo amafaranga ahari iyo adahari ntabwo kaboneka kandi nta burenganzira umukozi aba yambuwe”.

    Avuga ko abitwaza imikorere n’imikoranire y’abakozi bakavuga ko umukozi ushinzwe imari mu bitaro yaba abima agahimbazamusyi ku bushake atari byo, kuko atari we ugena agahimbazamusyi ahubwo gatangwa iyo amafaranga ahari.

    Agahimbazamushyi kava he?

    Umukozi w’ibitaro bya Kabutare ushinzwe umutungo, Karangwa Fabien, atangaza ko abakozi b’ibitaro baheruka agahimbazamusyi ko mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kuko kugeza ubu ntanhandi amafaranga yava ngo bayahe abakozi.

    Karangwa avuga ko muri rusange impamvu abakozi badahabwa agahimbazamushyi ari uko ibitaro biba byinjije umusaruro muke ugererayije n’ibikenewe mu bitaro, ibirarane by’amafaranga yishyurwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB), abarwayi bavurwa ntibishyure, no kuba hari ibyo abakozi batuzuza ngo umusaruro wiyongere birimo nko kuzuza neza fagitire y’umurwayi.

    Asobanura ko iyo abakozi bavura abarwayi bakoze neza inshingano zabo bakamenya kuzuza inyemezabwishyu z’abarwayi no gukurikirana uko abarwayi bazishyura, kandi bigakorwa ku gihe byatuma amafaranga aboneka kuko usanga ahanini ibitaro biba bifitiwe amadeni menshi ku buryo amafaranga aboneka akoreshwa ibindi byihutirwa kurusha agahimbazamusyi.

    Agira ati “Umuti ntawundi ni uko abakozi bose bamenya inshingano zabo bagakurikirana neza uburyo bwo gukora inyemezabwishyu z’abarwayi kuko iyo urebye nka miliyoni 45frw twinjiza ku kwezi ugakuramo imiti igura asaga miliyoni 20, tugakuramo imishara igera kuri miliyoni 15frw ntabwo agahimbazamushyi gashobora kuboneka”.

    Yongeraho ko umuti w’agahimbazamushyi uri mu biganza by’abakozi igihe bakongera umusaruro nibura ukegera kuri miliyoni 70frw kuko nibura baba bashobora kubona ikinyuranyo cy’amafaranga akenewe ku barwayi no gutanga agahimbazamushyi.

    Agira ati “Hari igihe tugira ibirarane bya RSSB ariko n’iyo icyo gihe itakwishyura twaba dufite amafaranga hafi aho yakoreshwa ibindi, kuko ibyo dusohora ni byinshi kubera ibikenerwa mu bitaro. Unarebye uyu munsi n’imiti kuyigura ni ikibazo ku buryo usanga turimo n’amadeni aho tuyigurira”.

    Abakozi bavuga iki ku kibazo cya PBF?

    Uwitwa Mutijima Christopher avuga ko ikibazo cya PBF kimaze igihe kinini iyo bakoze inama n’ubuyobozi bw’ibitaro babasobanurira uko ibitaro bihagaze n’aho amafaranga aturuka hose, hakaba hashize igihe ngo babasobanurira ko ibitaro bifite amadeni ariko ubundi iyo ahari bayabaha.

    Agira ati “Muri aya mezi mu nama nyinshi batubwiyeko ikibazo cy’amafaranga gihari kandi ko igihe azabonekera bazayaduha, ikibazo cyo kirahari ariko gituruka mu nzira nyinshi kuko badusobanurira ko amafaranga tubona ava mu byo twinjije n’inyongera ya MINISANTE, iyo rero yabonetse barayaduha”.

    Uwitwa Kasongo Mbuya Seraphine uvura abana, asobanura ko ibya PBF atazi uko bikorwa ariko ibisabwa ngo bayihabwe baba babitanze, akavuga ko atazi impamvu itabonekera igihe ariko ngo mu byo yumva harimo kuba amafaranga yo kubaha adayahari.

    Agira ati “Ako gafaranga ni akiyongeraho ngo akazi kagende neza ariko mu kazi kanjye nta kibazo karagenda kuko umushahara wanjye uraboneka buri kwezi. Agahimbazamusyi kabonetse nta kibazo katabonetse ntabwo bituma ntakora akazi kanjye”.

    Mu gushaka kumenya niba mu bindi bitaro agahimbazamushyi kabonekera ku gihe, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bakorera ku bitaro bya Kabgayi maze amubwira ko baherutse kubona amafaranga y’ukwezi kwa Gashyantare vuba aha, ubwo na bo baberewemo ibirarane by’amezi arindwi.

    Asobanura ko iyo kabonetse bagahabwa kaba katabonetse bagakomeza gutegereza kuko kava ku byinjijwe mu bitaro kandi ibitaro bya Kabgayi bikunze guhura n’ikibazo cy’amadeni no kutishyurirwa igihe na RSSB.

    Minisiteri y’Ubuzima ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi ritangaza ko iby’agahimbazamusyi k’abakozi b’ibitaro biri mu bushobozi bw’ibitaro kandi bigengwa n’uturere ibitaro biherereyemo, kandi umuyobozi mukuru w’ibitaro burya aba ari umuvugizi wabyo ku buryo ibyatangajwe n’ibitaro bya Kabutare ari byo byashingirwaho.

    Ibitaro bya Kabutare na byo byemeza ko ikibazo cya PBF atari umwihariko wabo gusa kuko kiri mu bitaro byose byo mu Rwanda, ku buryo uwavuga ko Kabutare ari yo yarenganye gusa yaba akabije.


    source : https://ift.tt/30rzxo3

  • RIB yafashe abantu batandatu barimo nyiri Umubavu TV #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB yasobanuye ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

    Abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, abenshi bakaba ngo bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.

    RIB ivuga ko uzabifatirwamo uwo ari we wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

    source : https://ift.tt/3BFiiNz

  • Abanyarwanda 25 barahugurirwa amategeko arengera ikiremwa muntu mu bihe by’intambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y’iminsi itanu abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) mu Karere ka Musanze, mu byerekeranye n’amategeko agamije kubungabunga ikiremwa muntu mu bihe by’intambara no mu bihe bisanzwe, yiswe Law of Armed Conflict (LoAC), cyangwa International Humanitarian Law, aho yafunguwe ku mugaragaro tariki 11 akazasozwa tariki 15 Ukwakira 2021.

    Major Marcel Mbabazi Ushinzwe gahunda zijyanye n’amahugurwa muri RPA, yabwiye Kigali Today ko intego nyamukuru y’ayo mahugurwa, ari ugutanga ubumenyi ku bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, no mu nshingano zo gutoza abandi uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

    Ati “Abenshi muri aba duhugura ni abateganya kujya muri misiyo, kugira ngo mu gihe bazaba bari mu kazi kabo ko kubungabunga amahoro, batoze abandi uburyo bwo kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu”.

    Major Mbabazi yagarutse no ku mpamvu mu bahugurwa kuri iyi nshuro bagizwe n’Abanyarwanda gusa.

    Agira ati “Kubera Covid-19, murabona iyi kosi ni iminsi itanu, hari igihe ujya gutumira abantu mu minsi itanu, ugasanga icya mbere agomba kuzagira igihe amara muri Hoteri kubera kujya mu kato agapimwa Covid-19, izo nzira zose zikorwa mu kwirinda Corona ni cyo kintu cyagiye kitugora, ubundi mu mahugurwa akurikiyeho hazitabira n’abanyamahanga”.

    Ayo mahugurwa yateguwe na RPA, ku bufatanye na Leta y’u Buyapani n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP), aho yitabiriwe n’abanyarwanda 25 barimo icyenda b’igitsinagore, bose bakaba bagizwe n’Abasirikare barindwi, Abapolisi batandatu n’Abacungagereza batatu, mu gihe abasivili ari icyenda.

    source : https://ift.tt/3BMJf2c

  • Rulindo: Abasenyewe n’imvura batangiye guhabwa isakaro – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze birimo n’isakaro.

    Hatanzwe kandi yatanze amakayi, amasabune, imikeka ndetse n’ihema ryahawe Ikigo Nderabuzima cya Rwahi rizaba ryifashishwa mu gikorwa cyo gukingira,amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’Ikigo Mbonezamikurire cy’abana bato n’ ibindi.

    Imvura yaguye kuwa 9 Ukwakira 2021 yari yiganjemo umuyaga mwinshi, wagurukanye ibisenze by’inzu z’abaturage zigera kuri 127 n’inyubako ebyiri zakorerwagamo n’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, ikomeretsa n’abantu batatu harimo n’umwe wahungabanye.

    Icyo gihe, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuze ko mu byari bimaze kwangirika byari bigikusanywa, asaba abaturage gukomeza gufasha bagenzi babo bari bahuye n’icyo kiza kandi ko na Leta ikomeza gukora ibishoboka ngo abahuye nacyo bahabwe ubufasha bw’ibanze.

    Yagize ati” Hamaze kwangirika inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuli zibanza rya Muvumu, amapoto 8 y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari( annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo 3.”

    Yavuze ko hanangiritse hegitari y’urutoki, hegitari 0.7 z’ibishyimbo, hegitari eshanu z’ibigori, hegitari 0.2 z’imyumbati na hegitari 0.3 z’ibijumba.

    Ubufasha bwatanzwe na Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, ni amabati 1145, azahabwa imiryango ikennye 54 yazahajwe n’ibiza n’ikigo mbonezamikurire cy’abana bato, imisumari ibiro 220 n’ibiro 165 by’insinga zifashishwa mu kuzirika ibisenge.

    Hatanzwe amahema yo kuba yifashishwa ku kigo nderabuzima cya Rwahi

    Mu bufasha bwatanzwe harimo n’amabati yo guha abafite inzu zasenyutse

    Hatanzwe ibikoresho by’isuku

    Minema yatanze amakayi yo gufasha abana muri iki gihe batangiye ishuri nyuma y’uko amwe mu yo bari bafite yangijwe n’imvura

    source : https://ift.tt/3FN5YgU

  • Nyaruguru: Postes de Santé zakoze zidafitanye amasezerano na RSSB zigiye kwishyurwa Miliyoni 28 – #rwanda #RwOT

    Mu 2019 mu Karere ka Nyaruguru hari ba Rwiyemezamirimo bahawe Postes de Sante mu mirenge ya Ruheru, Kivu, Muganza na Busanze kugira ngo batange serivise z’ubuvuzi ku baturage.

    Icyo gihe bagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyaruguru batangira kuvura abaturage biganjemo abakoresha ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de santé.

    Mu 2020 batangiye kugaragaza ikibazo cy’uko bari mu gihirahiro kuko iyo basabye kwishyurwa amafaranga y’ubwishingizi bw’abaturage, Akarere kababwira ko bazayahabwa na RSSB, nayo ikababwira ko nta masezerano bafitanye.

    Umwe muri bo avuga ko bamaze amezi agera kuri 12 bavura abaturage kandi bagiranye amasezerano n’Akarere ka Nyaruguru ariko akibaza impamvu katabishyura.

    Ati “Ni ukuvuga ngo twakoze umwaka wose tuvura abaturage, akarere katubwiye ko nitujya gusinyana amasezerano na RSSB bazahera igihe twatangiriye, ariko irabyanga.”

    Bagaragaje ko bafitenye inyandiko n’Akarere ka Nyaruguru ibemerera gukora ariko uko kutishyurwa byabahombeje n’ubwo batahagaritse gutanga serivise.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko basesenguye icyo kibazo, bakiyemeza kwishyura ayo mafaranga.

    Ati “Nk’abaturage bacu twemeye kubishyurira, izo nyemezabwishyu twarazisuzumye tubona umwenda ugera mu mafaranga miliyoni 28 tugomba kubishyura. Inama Njyanama yamaze kwemeza uwo mwenda, igisigaye turimo kuyashaka mu ngengo y’imari y’akarere kugira ngo yishyurwe. Nabamara impungenge ko bazayabona vuba.”

    Kuva amasezerano abo ba Rwiyemezamirimo bari bafianye n’akarere ka Nyaruguru yarangira mu Ukwakira 2020, kuri ubu abafite mu nshingano izo Postes de Santé bahise basinyana andi na RSSB kugira ngi ijye ibishyura.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko basesenguye ikibazo bakiyemeza kwishyura ba rwiyemezamirimo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3lF91zK