Tag: featured

  • Kabutare: Abishyuza agahimbazamusyi (PBF) baributswa ko kadatangwa ku itegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw
    Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare butangaza ko ikibazo cy’agahimbazamusyi kizakomeza gushakirwa ibisubizo

    Ibyo bitangajwe mu gihe hari abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi bakanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho barenganyijwe, nyamara ibitaro byo bigaragaza ko nta karengane bakorewe kuko guhabwa agahimbazamusyi bikorwa gusa iyo amafaranga ahari.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Bosco Nsabimana, avuga ko muri rusange amasezerano agenga abakozi bo kwa muganga ateganya ko bahabwa umushahara ariko n’ako gahimbazamusyi kakaboneka ariko ngo ntabwo ko ari itegeko, kuko gatangwa amafaranga yabonetse.

    Agira ati “Nta byacitse ihari nanjye ako gahimbazamusyi mba ngakeneye na DAF w’ibitaro aba agakeneye ntawe wakwima abakozi agahimbazamusyi kabonetse, kuko kaboneka iyo amafaranga ahari iyo adahari ntabwo kaboneka kandi nta burenganzira umukozi aba yambuwe”.

    Avuga ko abitwaza imikorere n’imikoranire y’abakozi bakavuga ko umukozi ushinzwe imari mu bitaro yaba abima agahimbazamusyi ku bushake atari byo, kuko atari we ugena agahimbazamusyi ahubwo gatangwa iyo amafaranga ahari.

    Agahimbazamusyi kava he?

    Umukozi w’ibitaro bya Kabutare ushinzwe umutungo, Karangwa Fabien, atangaza ko abakozi b’ibitaro baheruka agahimbazamusyi ko mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kuko kugeza ubu nta handi amafaranga yava ngo bayahe abakozi.

    Karangwa avuga ko muri rusange impamvu abakozi badahabwa agahimbazamusyi ari uko ibitaro biba byinjije umusaruro muke ugererayije n’ibikenewe mu bitaro, ibirarane by’amafaranga yishyurwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB), abarwayi bavurwa ntibishyure, no kuba hari ibyo abakozi batuzuza ngo umusaruro wiyongere birimo nko kuzuza neza fagitire y’umurwayi.

    Asobanura ko iyo abakozi bavura abarwayi bakoze neza inshingano zabo bakamenya kuzuza inyemezabwishyu z’abarwayi no gukurikirana uko abarwayi bazishyura, kandi bigakorwa ku gihe byatuma amafaranga aboneka kuko usanga ahanini ibitaro biba bifitiwe amadeni menshi ku buryo amafaranga aboneka akoreshwa ibindi byihutirwa kurusha agahimbazamusyi.

    Agira ati “Umuti ntawundi ni uko abakozi bose bamenya inshingano zabo bagakurikirana neza uburyo bwo gukora inyemezabwishyu z’abarwayi kuko iyo urebye nka miliyoni 45frw twinjiza ku kwezi ugakuramo imiti igura asaga miliyoni 20, tugakuramo imishara igera kuri miliyoni 15frw ntabwo agahimbazamusyi gashobora kuboneka”.

    Yongeraho ko umuti w’agahimbazamusyi uri mu biganza by’abakozi igihe bakongera umusaruro nibura ukegera kuri miliyoni 70frw kuko nibura baba bashobora kubona ikinyuranyo cy’amafaranga akenewe ku barwayi no gutanga agahimbazamusyi.

    Agira ati “Hari igihe tugira ibirarane bya RSSB ariko n’iyo icyo gihe itakwishyura twaba dufite amafaranga hafi aho yakoreshwa ibindi, kuko ibyo dusohora ni byinshi kubera ibikenerwa mu bitaro. Unarebye uyu munsi n’imiti kuyigura ni ikibazo ku buryo usanga turimo n’amadeni aho tuyigurira”.

    Abakozi bavuga iki ku kibazo cya PBF?

    Uwitwa Mutijima Christopher avuga ko ikibazo cya PBF kimaze igihe kinini iyo bakoze inama n’ubuyobozi bw’ibitaro babasobanurira uko ibitaro bihagaze n’aho amafaranga aturuka hose, hakaba hashize igihe ngo babasobanurira ko ibitaro bifite amadeni ariko ubundi iyo ahari bayabaha.

    Agira ati “Muri aya mezi mu nama nyinshi batubwiyeko ikibazo cy’amafaranga gihari kandi ko igihe azabonekera bazayaduha, ikibazo cyo kirahari ariko gituruka mu nzira nyinshi kuko badusobanurira ko amafaranga tubona ava mu byo twinjije n’inyongera ya MINISANTE, iyo rero yabonetse barayaduha”.

    Uwitwa Kasongo Mbuya Seraphine uvura abana, asobanura ko ibya PBF atazi uko bikorwa ariko ibisabwa ngo bayihabwe baba babitanze, akavuga ko atazi impamvu itabonekera igihe ariko ngo mu byo yumva harimo kuba amafaranga yo kubaha adayahari.

    Agira ati “Ako gafaranga ni akiyongeraho ngo akazi kagende neza ariko mu kazi kanjye nta kibazo karagenda kuko umushahara wanjye uraboneka buri kwezi. Agahimbazamusyi kabonetse nta kibazo katabonetse ntabwo bituma ntakora akazi kanjye”.

    Mu gushaka kumenya niba mu bindi bitaro agahimbazamusyi kabonekera ku gihe, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bakorera ku bitaro bya Kabgayi maze amubwira ko baherutse kubona amafaranga y’ukwezi kwa Gashyantare vuba aha, ubwo na bo baberewemo ibirarane by’amezi arindwi.

    Asobanura ko iyo kabonetse bagahabwa kaba katabonetse bagakomeza gutegereza kuko kava ku byinjijwe mu bitaro kandi ibitaro bya Kabgayi bikunze guhura n’ikibazo cy’amadeni no kutishyurirwa igihe na RSSB.

    Minisiteri y’Ubuzima ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi ritangaza ko iby’agahimbazamusyi k’abakozi b’ibitaro biri mu bushobozi bw’ibitaro kandi bigengwa n’uturere ibitaro biherereyemo, kandi umuyobozi mukuru w’ibitaro burya aba ari umuvugizi wabyo ku buryo ibyatangajwe n’ibitaro bya Kabutare ari byo byashingirwaho.

    Ibitaro bya Kabutare na byo byemeza ko ikibazo cya PBF atari umwihariko wabo gusa kuko kiri mu bitaro byose byo mu Rwanda, ku buryo uwavuga ko Kabutare ari yo yarenganye gusa yaba akabije.


    source : https://ift.tt/3lJgM7N

  • 1996 – 2021 : Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard ni we dukesha iyi nyandiko
    Bamporiki Edouard ni we dukesha iyi nyandiko

    Ubwo ndi aho gutyo ariko, hari undi wicaye i Kigali kapitali mu Rwanda, urimo gutekereza cyane; ararara amajoro adasinziriye yibaza kuri ejo hanjye – nako hacu hazaza, aribaza uko tuzabaho, aribaza uko tuzatura duturanye tukaramba muri iki Gihugu kimaze iminsi 730 kivuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ari mu ntekerezo nyambukiranyabinyejana ngo tuzabe mu Rwanda ruzira umwaga!

    Itsa gato! Banza uhumeke. Ibuka uko byari bimeze muri icyo gihe, cyangwa uko umubyeyi yakubwiye byari bimumereye, niba wari uhari humiriza amaso gato umbwire icyo ubonye; niba utari uhari reka nkubwire: U Rwanda rwasaga n’urwari rwapfuye, u Rwanda rwari rwarangiye, nta cyizere cyo kubaho, nta cyizere cy’ubuzima. Byose ni zeru, kuburyo kubona umuntu wicara akajya mu ntekerezo, akajya mu bucurabwenge, agatekereza ko tuzongera kubaho biragoye. Ushobora bene ibi niwe muntu Nyambukiranyabinyejana, ni umwe uboneka mu binyagihumbi.

    Uwatekerezaga atyo ariko, si njyewe njyenyine arimo gutekerereza. Si wowe wenyinye! Arimo gutekerereza abandi benshi : Arimo gutekerereza umwana ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abe bose agasigara iheruheru, arimo gutekerereza umwana wabonye iwabo bica bagenzi be biganaga mu ishuri, arimo gutekerereza abapfakazi bigunze, arimo gutekerereza umwana wavukiye ishyanga uje mu Rwanda yakuze babwira ko rutemba amata n’ubuki.

    Ibyo yabirenze atekereza cyane kurushaho; arimo gutekereza iby’ikibondo aheruka kumva cyavutse mama we bamukoreye ibya mfura mbi, arimo gutekereza iby’umwana baheruka kumubwira utazi gakondo ye kuko yatandukanye n’abe muri Jenoside yadutwaye abasaga miliyoni; aritsa umutima agatekereza ku mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ihurizo rirakomeye cyane, kurisasanura ntibyoroshye.

    Mvuze ibyo ahari wumva ndakuvuze, ariko reka nkubwire ko hari n’ibindi biremeye cyane ntavuze. Simvuze ko wenda yahindukiraga akareba uwo atwaje umutwaro akamubwira iby’abanyagwa b’abacengezi, iby’imyumvire idahuye ya bamwe mu bo bakorana muri guverinoma, iby’abakozi ba leta bahembwa kawunga, patte jaune, ibishyimbo n’amavuta, iby’Igihugu gikora kidafite ingengo y’imari n’ibindi byinshi ntarondora ariko nzi ko twese tuzi, twabonye, twasomye, twabwiwe.

    Kera kabaye araryama, dore ko yari amaze iminsi ananiwe cyane kubera ibyo bitekerezo byose, abyutse abwira uwo atwaje ati: “Narose inzozi kandi urabizi ndazikabya; narose wikoreye umutwaro uremereye cyane uza wihuta ungeze hafi urambwira uti: ‘nyakira ndananiwe cyane ntwaza uru ruhembe n’ubundi twasezeranye ubufatanye muri byose, ntera ingabo mu bitugu urugamba ni bwo rutangiye ; kandi aka Kigeli IV Rwabugiri ajya gutera Ankole uru rugamba ntirusaba Imana yeze rurasaba intwari zemye”. Nguko uko Umutwaza w’Umutware yinjiye mu ngamba.

    Bidateye kabiri, Unity Club Intwararumuri iravuka. Hari ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 1996.

    • Iravuka yo kabyara!
    • Iravuka yo gaheka!
    • Iravuka yo kagira inka!
    • Iravuka ngo ubumwe buganze!
    • Iravuka ngo ubwiyunge busage!
    • Iravuka ngo urumuri rwongere rwake!
    • Iravuka twongera kuganura ubumwe!
    • Iravuka twongera kuganura ukuri!
    • Iravuka twongera kuganura i Rwanda!
    • Iravuka ngo twongere tuganuze uRwanda

    Muti se “noneho mbatwaye he? Mbaganishije he? Unity Club n’Umuganura bije bite? Bihuriye hehe?”

    Nyemerera ngusogongeze ku Muganura

    Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umuhango ngarukamwaka usumba iyindi, wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura. Muri uwo muhango, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda uvuye impande zose z’Igihugu, umwihariko wa buri karere nawo ukamurikwa.

    Umuganura wari umwanya mwiza wo kuganira ku ntekerezo z’i Rwanda – idewoloji. Yego abantu barateranaga bagasangira, bakagena icyerekezo cy’ahazaza h’Igihugu ariko binjiraga no mu ntekerezo za kure cyane bagacura ubwenge bw’igihe kirekire cy’uko u Rwanda n’abarutuye bazaba babayeho, uko bazaba bitwara n’intekerezo zizaba zibagize.

    Ndatekereza ko aha noneho ubyumvise neza, Unity Club Intwararumuri nk’ihuriro ry’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye, ishingwa mu 1996 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Jeannette Kagame, Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, igitekerezo ngenga cyari ukugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bwarasenyutse biturutse ku mateka y’imiyoborere mibi yabibye urwango n’ivangura bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubu bumwe n’ubwiyunge yatuganuje ubwe kandi agatuma Intwararumuli kujya kuganuza Abanyarwanda bose iyo mbuto y’ubumwe, ni byo byatumye twongera kubaho nk’Igihugu, nibyo byatumye njye nawe twibazaga niba ejo hacu hazagira isura ubu dususurutse, ni bwo bwatumye wa mwana wari ukirokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bapfakazi bari bigunze, wa mwana wavukiye ishyanga, cya kibondo cyavutse ku mubyeyi bakoreye ibya mfura mbi, wa mwana utazi inkomoko ye, wa mwana ukomoka ku babyeyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi na wa wundi wari ufite uwe ufungiye ibyaha bya Jenoside ndetse na bamwe bibohoye ingoyi y’ishyamba bagatsinda ikinyoma, bongera kumva u Rwanda, bakumva icyanga cyo kubaho no kugira Igihugu; muri macye twongeye kuganura kubaho, nibwo twongeye kuganura urumuri rwo kubaho nyako.

    Bwari ubwiru buhambaye!

    Nkivuga ku Muganura, nyemerera nkubwire ko mu gikorwa cyawo nyirizina habimburaga umuhango wo kwaka amasuka ibwami, byakorwaga mu kwezi kwa Kanama kanamira Nzeri ari ko kwa munani, hagakurikiraho umuhango wo guturutsa imbuto, aho babibaga zimwe mu mbuto nkuru z’i Rwanda ari zo uburo n’amasaka; bigakorwa mu kwezi kwa Nzeri. Hakurikiragaho kujyana umurorano – uburo cyangwa amasaka byabaga bigenewe kuzavamo umutsima w’umuganura w’ibwami, mu mpera za Mutarama. Nyuma y’umurorano, hakurikiragaho kujya kuzana igitenga ibwami, bigakorwa mu mboneko za Gashyantare. Icyiciro cya nyuma cy’Umuganura kwari Ukuganuzwa n’umwami intekerezo ngari yo kuba umwe, kurwanira ishyaka u Rwanda, bigakurikirwa no kwakira amasaka n’uburo, kuvuga umutsima no kuganura. Bakongera bagahabwa imbuto kandi bagahanurwa kutayirya. Nta Munyarwanda urya imbuto arayibiba!

    Iyo ibirori by’Umuganura byahumuzaga ibwami, buri mutware bamuhaga ibyuhagizo byo kuhagira (gutanga umugisha) inka, imirima n’abantu yayoboraga, na we akajya gucyura ibirori by’umuganura. Yishimanaga n’abaturage ku musozi ayoboye ari nako abagezaho umugisha w’umwami. Abayobozi basabanaga n’abayoborwa mu gitaramo cy’imihigo. Ni muri icyo gitaramo hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.

    Imiryango na yo yarateranaga, umutware w’umuryango akayobora umuhango n’ibirori byakurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza kuri uwo munsi w’umuganura, kuko buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura. Ibirori by’Umuganura byizihizwaga ku mwero w’amasaka. Iyo umwana yezaga amasaka, yaragendaga akaganuza umubyeyi we. Na we akamubwira ati: “nuko ugende uhinge weze”.

    Umuganura n’icyo Unity Club yaganuje u Rwanda

    Kuva mu mwaka w’1996 ubwo hajyagaho Unity Club Intwararumuri, Abanyarwanda batangiye kuganura ku Bumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abasaga miliyoni imwe.

    Nk’uko Umuganura wari ugamije kunga ubumwe bw’Abanyarwanda, guhera mu muryango kugeza mu nzego z’imiyoborere, ukaba n’umwanya wo kwishimira umusaruro no gusabana hagati y’abayobozi n’abaturage, niko byangenze no kuri Unity Club Intwararumuri.

    Umukuru w’u Rwanda yaganuje ubumwe n’ubwiyunge abagize Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye nabo baganuza abandi bayobozi, abo nabo baragenda baganuza n’umuturage w’i Shangi na Shagasha, uw’i Ruhanga na Mbandazi, uw’i Sovu na Sibagire, uw’i Zaza na Janja, uw’i Fumbwe na Janjagiro, uw’i Kibugabuga na Ngeruka, uwa Rwempasha na Katabagemu, uwa Buranga na Vunga, uwo ku Gasoro na Mutende, uwo ku Nkombo no ku Ntenyo, uw’i Rutunga na Gasabo n’ahandi hose mu Gihugu.

    Nta washidikanya ko igitekerezo cyo kongera kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda kirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri cyaje ari Igitekerezongenga ndetse gihatse ibindi kuko cyongeye gushimangira isano-muzi “Ubunyanyarwanda” dukomora iyo kwa Gihanga, ariwe watangije Umuganura mu Rwanda. Kuba Umuyobozi Mukuru wacu yarabitekereje, yagaruye intekerezo zari zaratakaye, yagaruye intekerezo zari zarashenywe, yagaruye intekerezo zari zarazimye.

    Muri uru rugendo rw’imyaka 25 Unity Club Intwararumuri imaze, Umuyobozi Mukuru wayo Nyakubahwa Jeannette Kagame arangaje imbere Intwararumuri zose, baganuje u Rwanda n’Abanyarwanda ibikorwa byinshi birimo: Gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’Isano-muzi iduhuza nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihango cy’Urungano by’umwihariko mu bato.

    Muri iyi myaka 25 ya Unity Club Intwararumuri kandi twabonye byinshi cyane;

    • Twabonye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bongera kubaho;
    • Twabonye ababyeyi b’intwaza bongera gukomera baratwaza;
    • Twabonye ababuze amacumbi bongera kubona aho kuba;
    • Twabonye abana batagiraga epfo na ruguru bongera kwiga ;
    • Twabonye ba bana bareze abandi bongera gukomera, barashinga barahamya ;
    • Twabonye abarokotse bomorwa ibikomere bavuga ubuhambya ndetse baragenda bakira;
    • Twabonye abagize uruhare muri Jenoside bemera icyaha basaba imbabazi;
    • Twabonye abakomoka ku bakoze Jenoside biyambura ipfunwe baterwaga n’abo bakomokaho;
    • Twababonye bavuga, baganira, ndetse bakangurira abandi kuvuga.
    • Yewe, twabonye byinshi byiza cyane!

    Nyamara ariko, n’ubwo kuva mu 1996, Unity Club yaganuje Abanyarwanda Umurage w’Ubumwe n’Ubwiyunge watumye tugera kuri byinshi, hari Abanyarwanda bamwe barumbije – kuko bakibangamira ubumwe n’ubwiyunge, hari Abanyarwanda barumbije bakigaragaza guhakana no gupfa Jenoside yadutwaye abacu, aba bakwiye gukeburwa; niyo mpamvu twe abaganujwe dukwiye gukomeza kuganuza abarumbije bitarindiriye ko izuba rirenga. Dukwiye kubaganuza ngo basubire ku isoko muzi iduhuza nk’Abanyarwanda. Mvuga ibi kandi ndazirikana ko abato bakwiye gukomeza guhabwa imbuto y’ubumwe kugira ngo bazabibe mu murima mwiza bityo bazasarure urumuri rw’ibyiza.

    Muri iyi sabukuru y’imyaka 25 rero ni ngomba ko nk’Abanyarwanda twongera kugaruka ku bikorwa binini cyane Unity Club Intwararumuri yaganuje Abanyarwanda (kuko umuganura atari ibiryo) tukarebera kure cyane mu myaka 25 iri imbere no kurenza tukibaza tuti: “Tuzaba twaraganuje iki u Rwanda?”

    Ni umukoro mpaye buri wese, ariko kugira ngo hatagira ugirango ndamusiganyije reka nshyireho itafari ryange muri iki gitekerezo: Mubona bidakwiye ko hatekerezwa Ikigega cy’Umuganura, muri icyo kigega buri wese akajya ashyiramo nke ku mbuto yejeje mu rwego rwo kuganuza Igihugu n’Umuryango Nyarwanda nk’uko kera byahoze? Hanyuma ku ntekerezo y’ubumwe buri wese agahigira u Rwanda ko azahora arutamika abato bagakurana iyo mbuto y’ubumwe?

    Ntekereza ko Umuntu wese aramutse aganuje u Rwanda uko umwaka utashye, imbuto ye ikabikwa neza mu kigega ahatagera imungu kuko kizira kurya imbuto, yazongera kubibwa ndetse ikera nyinshi kurushaho! Ntekereza kandi ko buri mubyeyi wese agiye atamika umwana ibere akanamutamika u Rwanda nk’uko Cyilima yabisabye, yaba atanze umusanzu ukomeye cyane!

    Gutamika abato u Rwanda, ni ukubakundisha u Rwanda, ni ukubatamika Ndi Umunyarwanda; iyi Ndi Umunyarwanda nayo ikaba kwemera kuba uw’u Rwanda, rukaba urwawe ukarubamo narwo rukakubamo, ukarugendamo, rukakugendamo, ukarukunda, ukarurera, ukarurinda, byaba na ngombwa ukarwitangira, iyi sano ikaba igihango kizira gutatirwa ubuziraherezo.

    Umuyobozi Mukuru wa Unity Club yarebye kure cyane atuganuza intekerezo zishingiye ku kubaka UBUMWE bwacu nk’Abanyarwanda, abo yaganuje twese nk’Abanyarwanda turahari kandi dukwiye kumva ko uwo muganura uzamara imyaka ibihumbi n’ibihumbi; ibi bivuze ko twe twawuhawe dukwiye gukomeza kuganuza abacu, abacu bakaganuza abandi bityo tukazakomeza kuganura ubumwe ingoma ibihumbi.

    Ararekwa ntashira, reka mpfundike, mbe ndambitse ikaramu gato.
    U Rwanda twimana kandi tuzimana iteka n’iteka ni rweme!

    Hon. BAMPORIKI Edouard
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

    source : https://ift.tt/2XeriKD

  • Ruhango: Amakoperative arasabwa kwitabira irindi shoramari kuko afite ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage imicungire yayo
    Abashinzwe amakoperative mu karere ka Ruhango bavuga ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage imicungire yayo

    Ayo mafaranga yinjizwa n’amakoperative asaga 200 abumbye abangana na 36% by’abaturage bose b’Akarere ka Ruhango basaga ibihumbi 350, ubuyobozi bukaba bwifuza ko abaturage bizera amakoperative kandi nibura 80% by’abaturage bose bibumbire mu makoperative.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko nibura koperative zigaragara mu karere zifite imari shingiro isaga miliyali Frw, ari na yo mpamvu yifuza ko amakoperative aba ishingiro ry’umuturage w’Akarere ka Ruhango.

    Agira ati “Turifuza ko amakoperative ahereye ku bushobozi amaze kugeraho atangira kwitabira mu bindi bikorwa by’iterambere kuko hari abo usanga bafite miliyoni 50frw, miliyoni 30frw kuri konti yungura banki iyabitse gusa, bakwiye gutera indi ntabwe yo kuyashyira mu rindi shoramari”.

    Yongeraho ati “Niba ari ubukorikori bakora ese nta kuntu batekereza ko bakubaka inzu bacururizamo ibyo bakora, niba ari abahinzi b’umuceri bakaba bakubaka aho bacururiza wa muceri batunganyije”?

    Mu rwego rwo gukomeza kwita ku mikorere y’amakoperative no kurushaho kuyateza imbere, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwateguye umwiherero w’abakozi bashinzwe amakoperative ku rwego rw’akarere kugera ku rwego rw’imirenge aho bigiye hamwe uko bakemura ibibazo byugarije amakoperative kugira ngo abanyamuryango barusheho guhindura imyumvire.

    Gatete Jean Baptiste ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kinazi, avuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabashishikariza kwibumbira mu makoperative kandi hakurikijwe icyerecyezo cy’Igihugu kigamije kuzamura umuturage hashingiwe ku iterambere.

    Agira ati “Twari dusanzwe tubegera ariko ubu tugiye kurushaho kumanuka duhere kuri za komite ziyobora koperative tubahugure kandi twite ku banyamuryango, kuko wasanganga nk’uko bagabana inyungu mu makoperative bisa nk’ibiharirwa perezida gusa”.

    Nyirabakiga Immaculée ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Byimana, avuga ko mu mwiherero bagize hagaragaye uko bagiye kujya bitwara mu gusobanurira abaturage bari muri za Koperative harimo n’uburyo bwo gukemura ibibazo mu makoperative.

    Nyirabakiga avuga ko ibibazo byagaragaye bagiye kwitaho ari ibijyanye no kubona ubuzima gatozi mu buryo bwihuse
    Nyirabakiga avuga ko ibibazo byagaragaye bagiye kwitaho ari ibijyanye no kubona ubuzima gatozi mu buryo bwihuse

    Avuga ko zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu makoperative harimo nko kuba abaturage bataragira imyumvire ihagije mu kwitabira amakoperative, ariko bakaba bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza amasoko ku makoperative.

    Agira ati “Wasangaga hari nka koperative zikora ubukorikori ariko ntibabone amasoko y’ibyo bakora, hakaba na Kompanyi zigura ibiva mu bukorikori zibura aho zibigura. Twarebeye hamwe uko ayo masoko yahura bityo abaturage bakarushaho kwitabira kubera inyungu babonamo”.

    Ku bijyanye no kuba abantu binubira kujya mu makoperative kubera ikibazo cyo kubona ubuzima gatozi, Nyirabakiga avuga ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bwo kwihutisha amadosiye asaba ibya ngombwa by’ubuzima gatozi, nibura bwazajya buba bwabonetse mu gihe kitarenze iminsi irindwi.


    source : https://ift.tt/3mPFS3W

  • IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO ibera i Kinshasa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama ihuza abayobozi ba Polisi iri mu rwego rw’inama rusange ngarukamwaka ku nshuro ya 23, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 no mu bihe bisanzwe”.

    Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Muri iyo nama haganiriwe ku ngamba zo kongerera ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iterabwoba n’ubuhezanguni birimo kugaragara mu Karere, ndetse banagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iherutse kwemeranywaho.

    Muri iyo nama kandi banarebeye hamwe imiterere y’ikigo cyo mu Karere cyo kurwanya iterabwoba nk’uko babyemeranyijweho mu masezerano ya Mifugo.

    Amasezerano ya Mifugo agaragaza uburyo bwo gukumira, kurwanya no guhashya ibyaha bigaragara mu Burasirazuba bwa Africa.

    Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

    source : https://ift.tt/3FKILfn

  • Kamonyi: Yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, avuga ko Ndagijimana yari asanzwe akurikiranweho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ariko abapolisi bajya iwe kumufata bakamubura.

    Tariki ya 06 Ukwakira 2021, bagiye iwe aho atuye bahasanga moto ye n’ibiro 76 by’amabuye y’agaciro acuruza mu buryo butemewe n’amategeko, ibyo byombi abapolisi bahise babijyana.

    SP Kanamugire yagize ati “Abapolisi bamaze gutwara iyo moto n’amabuye y’agaciro Ndagijimana yanyuze ku mupolisi ukorera mu Karere ka Kamonyi amusaba kumuha ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo azamufashe gusubirana iyo moto. Umupolisi yaramwemereye ariko abibwira abandi bapolisi, anabamenyesha isaha n’aho baza guhurira amuha ayo mafaranga.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndagijimana yafatiwe mu kabari kari mu Murenge wa Gacurabwenge tariki ya 13 Ukwakira 2021 arimo guha umupolisi ruswa, mu ntoki yari afite ibihumbi 90 ariko mu mufuka afitemo n’andi ibihumbi 60 yo kuzuza bya bihumbi 150 bari bavuganye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akangurira abaturarwanda kwirinda ruswa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Ati “Duhora dukangurira abaturage ko mu Rwanda ruswa itemewe ndetse n’ufashwe agerageza kuyitanga cyangwa kuyakira abihanirwa bikomeye. Uriya we yashatse kunyura ku mupolisi kandi abapolisi ari twe dufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, bazajya bafatwa babihanirwe.”

    Usibye icyaha cyo gushaka gutanga ruswa, Ndagijimana yari anasanzwe akurikiranwaho gucuruza no gucukuza amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Karere Kamonyi kandi akabikora mu buryo butemewe n’amategeko.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    source : https://ift.tt/3lIsgbJ

  • Ruhango: Imodoka itwaye mazutu yakoze impanuka, abaturage bahururana amajerekani (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Ruhango, mu bilometero bibarirwa muri bitatu gusa urenze Umujyi wa Muhanga, ahagana saa Kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021.

    Ikimara kuba, abaturage benshi barimo abana n’urubyiruko kugeza ku basaza n’abakecuru bahageze bitwaje amajerekani bashaka gutwara kuri ayo mazutu.

    Abemeye kuganira na IGIHE bagaragaje ko impamvu bahururanye amajerekani bifuzaga kuvoma kuri mazutu cyane ko n’ubundi aho yamenetse nta cyo yari kungura ubutaka.

    Umwe yagize ati “Ubundi twari tuje tuzi ko twivomera ariya mazutu ari kumeneka. Aha ngaha ari kumeneka ntabwo hafumbiye, nta nubwo iriya ari ifumbire. N’ubundi umukire we yahombye gusa nyine polisi yanze ko twakivomera nayo ari kumeneka.”

    Undi yagize ati “Njyewe nari maze kuvoma ijerekani imwe ariko bayinyatse. Nonese wowe urebye ahantu yamenetse hari icyo bitwaye twivomeye ko n’ubundi ntacyo bashobora kuyikoresha. Turabibona bagize impanuka ariko nyine nta kundi byagenda.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko biteye isoni kubona abaturage bahururana amajerekani mu gihe abandi bagize ibyago aho kubanza kubatabara.

    Yagize ati “Ni umuco utari mwiza, ni yo mpamvu natwe turi aha, na Polisi irahari mwabibonye. Iyi modoka yari itwaye mazutu ku buryo byashoboraga no kwangiza abaturage. Icyo turi kubabwira ni uko atari byiza, bakwiriye kubanza gutinya ubuzima bwabo ariko kandi igikomeye ni ugutabarana no kumenyesha Polisi amakuru kuko hari ubwo haba hari ibyo batabasha gukora. Turabinginga kugira ngo birinde kujya baza bakurikiye ibintu mu gihe habaye impanuka kuko bishobora no kwangiza ubuzima bwabo.”

    Yasabye Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushyira imbere kuba ba rusahurira mu nduru kuko atari umuco w’Abanyarwanda ahubwo ko bakwiye guhagurukira gutabara bagenzi babo mu bihe by’amage nk’impanuka.

    Nubwo uburyo iyo mpanuka yaguyemo buteye inkeke ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe yahitanye, icyakora umushoferi wayo ni we wakomeretse ariko mu buryo budakanganye.

    Impanuka y’iyi modoka yatumye umuhanda ufungwa by’igihe gito

    Imodoka yakoze impanuka igeze mu Karere ka Ruhango yerekeza i Huye

    Mazutu nyinshi iyi modoka yari itwaye yamenetse

    Abaturage benshi bahururanye amajerekani bashaka kuvoma mazutu

    Abitwaje amajerekani aho gutabara banenzwe n’ubuyobozi ko bitwaye mu buryo budakwiye

    N’abana bato bagendeye mu kigare cy’abakuze

    Mazutu nyinshi yamenetse hasi nyuma yo kugwa kw’imodoka

    source : https://ift.tt/3ANqCJY

  • Utubyiniro twafunguwe; amabwiriza ku batujyamo arimo no kwipimisha COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya RDB ryo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ukwakira 2021, rigaragaza ko abazajya mu makoraniro arimo ibiterane, amamurikabikorwa n’ibitaramo bagomba kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR cyangwa ubwihuse [rapid test] mu gihe kitarenze amasaha 72.

    Amateraniro azajya yakira abantu 50% by’ubushobozi bwaho mu kwakira abantu. Abitabiriye cyangwa abatangamo serivisi bagomba kwerekana icyemezo cy’uko bikingije kandi bagomba kuba bahanye intera nibura ya metero ndetse banambaye udupfukamunwa.

    Abategura ibi bikorwa bihuza abantu benshi bagomba kubisabira uburenganzira mu Kigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) mbere y’iminsi ngo bibe.

    Inama z’imbonankubone na zo ziremewe ariko hakitabira 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho inama yabereye. Abitabira basabwa kuba bipimishije. N’ibitaramo bya ‘live band’ cyangwa iby’amatorero gakondo biremewe ariko abataramyi bakaba barikingije kandi baranipimishije COVID-19 mu gihe kirenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.

    Abitabiriye bagomba kuba bipimishije mu gihe cy’amasaha 72 bagasanga ari bazima. Aba bose basabwa guhana intera nibura ya metero ariko by’umwihariko abitabiriye bo bagasabwa kwambara udupfukamunwa.

    RDB kandi yatangaje ko utubyiniro tuzafungura ariko bigakorwa mu byiciro; biteganyijwe ko tuzajya twakira 30% by’ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu.

    Itangazo ry’uru rwego rikomeza rigira riti “Abakiliya basabwa kwikingiza ndetse bakaba bagomba kuzajya berekana ko bipimishije nibura mu gihe cy’amasaha 72.”

    Abashaka gufungura utubyiniro bandikira RDB nayo igatanga igisubizo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

    Utubyiniro twemerewe gufungura tuzajya dukora amasaha yagenwe yo guhagarika imirimo kandi abakozi batwo bagomba kuba barikingije COVID-19 ndetse bakazajya banayipimisha buri minsi 14.

    Ibi bivuze ko utubyiniro natwo tuzajya dufunga saa Tanu nk’uko bimeze ku bindi bikorwa byose mu gihugu.

    Utubyiniro twahawe na RDB uburenganzira bwo gukora ni two tuzafungura mu cyiciro cya mbere. Muri icyo gihe RBC izajya gufata ibipimo bya COVID-19 kugira ngo itange inama ku ifungurwa ry’ibyiciro bikurikiyeho.


    source : https://ift.tt/3FPlxVd

  • Ab’i Kayonza batangiye gutererwa ibiti by’imbuto mu mirima mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere – #rwanda #RwOT

    Ibi biti byatangiye guterwa ku wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, bikaba biri guterwa kuri hegitari 1150 zirimo 900 zo mu Mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu Karere ka Kayonza ndetse na hegitari 250 ziri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

    Mu biti ibihumbi 440 by’imbuto byatangiye guterwa harimo iby’ibinyomoro ibihumbi 60, iby’ibifenesi ibihumbi 60, iby’avoka ibihumbi 100, iby’ibinyamacunga 60.000 n’ibiti ibihumbi 160 by’imyembe byose bikaba biri guterwa ku bufatanye bwa Minagri n’Umushinga KIIWPI.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bari gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

    Ati “Ni icyanya kizagira hegitari 1150 ukaba ari umushinga dukorana n’Akarere ka Kayonza tuzateraho imbuto zitandukanye harimo avoka, imyembe, ibinyomoro, amacunga yo mu bwoko butandukanye n’ibifenesi. Urebye rero ni ugufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’igihe kuko buri mwaka tugenda tugira iki kibazo mu mirenge itandukanye.’’

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko gutererwa ibiti by’imbuto ari igice cya mbere cy’umushinga, ikindi kirimo kuhira imyaka no gufasha aborozi kubona amazi y’inka hakanashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abaturage mu mihindagurikire ry’ikirere bakunze kugira.

    -  Imbuto zaribwaga umugabo zigasiba undi

    Abaturage baterewe ibiti by’imbuto bavuze ko babyishimiye cyane ngo kuko mu minsi mike bazaba basarura imbuto bagaha abana babo dore ko ngo kuzigondera ku isoko bitoroshye bitewe n’igiciro cyazo kiri hejuru cyane.

    Musigirende Gaudence yagize ati “Nituramuka tugize amahirwe imbuto zikera zizatugirira umumaro cyane. Izo twari dufite ntacyo zari zitumariye kuko ntizeraga. Izi rero nizera zizatuma tugira imirire myiza, zirwanye imirire mibi mu bana bacu kuko ntibaboneraga imbuto ku gihe none ubu dufite icyizere cyo kuzazibona ndetse tukanasagurira isoko.”

    Sehungu Mahad yavuze ko bishimye cyane kuba Leta yabatereye ibiti by’imbuto mu mirima yabo avuga ko bigiye kubafasha kugabanya amafaranga basohoraga bajya kugura imbuto z’abana mu isoko.

    Ati “Imbuto ntabwo zabonekaga neza mu buryo buhagije. Nk’imyembe, amacunga n’ibifenesi ni imbuto ziboneka twagiye mu isoko Kabarondo kandi nabwo zikaguhenda cyane kuruta uko waba uzifitiye iwawe; kuba rero bazitwegereje turazishimiye cyane wenda nyuma nizera ni bwo tuzareba inyungu tuzakuramo tugereranyije nuko twari tubayeho.”

    Kuri ubu uyu mushinga ugera ku ngo 2689 zo mu Karere ka Kayonza na Ngoma bikaba biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu wita ku kuhirira imirima y’abaturage no kubafasha gusobanukirwa no kwita ku biti by’imbuto n’uko byarushaho kubaha umusaruro.

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangiye gutera ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu mirima y’abaturage bo mu Turere twa Kayonza na Ngoma

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yavuze ko bari gutera ibiti by’imbuto mu gufasha abaturage guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    Ibiti byatewe byitezweho gufasha abaturage kubona imbuto hafi yabo

    Abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangiye gutererwa ibiti by’imbuto mu mirima yabo hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

    source : https://ift.tt/2XdfOag

  • Hatashywe laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Ukwakira 2021, ni bwo iyi laboratoire yatashywe ku mugaragaro; ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gutsura Ubuziranenge, uba buri wa 14 Ukwakira.

    Iyi laboratoire ifite agaciro k’ari hagati ya miliyoni 500 na 700 Frw, izajya ipimirwamo ibikoresho bitandukanye by’amashyanyarazi nk’insinga ndetse na bateri zikoreshwa mu gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

    Hazajya hapimirwamo kandi za bateri z’imodoka na moto zikoresha amashanyarazi ndetse na bateri za telefoni n’ibindi bikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko iyi laboratoire yashyizweho kugira ngo haboneke uburyo bwo gupima ibicuruzwa by’amashanyarazi biva mu mahanga mu guteza imbere gahunda yo kugeza umurimo ku baturage bose.

    Yagize ati “Kugira ngo idufashe mu bicuruzwa byinjira mu gihugu bikoresha ikoranabuhanga no gukomeza gahunda igihugu cyihaye yo gukomeza gukwirakwiza amashanyarazi agera ku Banyarwanda benshi ariko hakoreshwa ibikoresho byujuje ubuziranenge.”

    Yakomeje avuga ko izanafasha ba nyiri nganda kutajya gushaka ubuziranenge mu mahanga.

    Yagize ati “Iyi laboratoire iziye igihe kuko ubu tumaze kugira inganda ebyiri mu gihugu zikora insinga z’amanyasharazi, tukagira inganda zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane telefoni.”

    “Mbere ntabwo twari dufite laboratoire ishobora gupima bateri iyo ariyo yose ijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi, ubu ntabwo twapfaga kumenya ngo zikora muri ubu buryo tumenye ngo zujuje ubuziranenge cyangwa ntabwo zibwujuje.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ningabire Yves Bernard, yashimye ibikorwa bya RSB byo gupima ubuziranenge, anavuga ko ari byiza kuba yaratekereje gushyiraho laboratoire izapima ibijyanye n’amashanyarazi.

    Ku ruhande rw’abakora ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga bavuze ko banejejwe no kuba habonetse laboratoire izabasha gupimisha ibyo bakora.

    Umukozi muri Alpha Cables ikora insinga z’amashanyarazi mu Rwanda, Baguma Reuben, yavuze ko banejejwe no kuba hashyizweho laboratoire nk’iyi kuko hari serivisi bakeneraga ntibazibone.

    Yagize ati “Ni igisubizo kuko twahuraga n’imbogamizi mu gupimisha insinga nini none ubu batwijeje ko nazo bazajya bazipima muri iyi laboratoire nshya yaje.”

    RSB yatangiye gukora mu 2002 itanga serivisi zijyanye n’ubuziranenge zirimo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge arebana n’ibicuruzwa na serivisi.

    Muri iki kigo kandi hashyizweho laboratoire zipima ubuziranenge bw’ibintu bitandukanye, kinatanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda aho kugeza ubu ibicuruzwa birenga 700 na serivisi zirenga 60 bimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge.

    Hatashywe laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga

    Hazajya hapimwa n’ubuziranenge bwa bateri zikoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ningabire Yves Bernard, yashimye ibikorwa bya RSB byo gupima ubuziranenge

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yavuze ko iyi laboratoire yashyizweho kugira ngo haboneke uburyo bwo gupima ibicuruzwa biva mu mahanga

    Muri iyi laboratoire hazajya hapimirwa ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/3aCOQw3